diff --git "a/all_kinyarwanda_lines.txt" "b/all_kinyarwanda_lines.txt" deleted file mode 100644--- "a/all_kinyarwanda_lines.txt" +++ /dev/null @@ -1,4247 +0,0 @@ -"Waceceka ni iki? -Mbere ko tugwirwa n’urugogwe -Ngo tubone urw’imbwa yaboneye kw’iriba -ibintu bikagera iwa Ndabaga -Twari dusanzwe dutuye ahaga -Turirira mu myotsi -Duheze mu ngabo ya Sabyombyi -Turi hagati y’amenyo nk’ururimi -Tuba hagati y’umupfu n’umupfumu -Tutagira shinge na rugero -Twarabuze epfo na ruguru -Twarakubiswe ibiti bibisi -Bakadukubita agati n’ishwima -Badukenyeza rushorera -Dusigara iheruheru -Aho dusabye ibiraka -Tugataha amara masa -Twimyiza imoso -Batubyina ku mubyimba -Tukarara tutaraye -Tubazwa imvura -Tuba mu mazi abira -Turaza imitima iswa -Tukarureba rukadusiga -Twifashe micunda na minagwe -Ntawe utunywera ho amazi -Duteretse inzara n’umusatsi -Twirya tukimara -Twarejeje ayo mu gahanga -Turuha uwa Kavuna -Dutuma imbwa kurahura -Twibaza inkwi n’amazi -Ducuranywa amazi n’isazi -Dushakira ubwiza mu mazi -Tubunza inkondwe mu bakazana -Dutega amashyi amashyiga -Twari tugeze ku buce -Duhora tuyacekwa -Twiganya intaho -Kubera kwisiga tukisanga -Duhera kw’iyogi -Dusera imbere -Dushya ingohe -Ducana intoki -Dupfanye agahiri n’agahindi -Tugurwa n’ishyamba -Abari bashatse -Baraza amaboko mu bibero -Turebera izuba munsi y’umusego -_Dore ko nta mpyisi tudasera -Duha igihugu umubyizi -Dutahira imbyino -Tuyora ishingwe -Biba ibyo gukamira mu kiva -No guhungira ubwayi mu kigunda -Cyangwa kuvomesha urutete -Dutega zivamo -Dutanaga ibishwi -Tugosorera mu rucaca -Ducurangira abaheshyi -Dufata ayaguye -Duhembera uwazimye -Duhomera iyonkeje -Biba ibyo gucuma ibyashiririye -Dusera mu nda -Dusera Sabahini -Ibintu biradogera -Bitubera icuraburindi -_Tubonye bikomeye -Habaye iw’abandi -Tuti Bagabo ba mama -Ko tugiye mu y’abagabo? -Twinyara mw’izunzu -Tujya gukoma yombi -Tujya gukura ubwatsi -Amazi atararenga inkombe -Ngo tubarure mo abiri -Arabanza atuzirika ku katsi -Dukubita ibipfukamiro hasi -Dusanga yaragiye ibisiga -Yasukumye amazi -Yabaye ibyatsi -Yandika umunani -Adushaka ho akamunani -Yasinze imirarwe -Ibishwi byona -Avuya aya Ndongo -Yaka umuriro ku mahembe -Atanaga amagweja -Dusanze nta kajyamo -Ari mu gicuku -Ari uguta inyuma ya Huye -Ari uguhana igihu cya Nyantango -Dutererayo utwatsi -Nawe giti mu jisho -Wiyise biti bibisi -Ku giti cye -Avunagurira ibiti mu matwi -Tuti bite? -Igiti gikoma iki! -Ntiyatureba n’irihumye -Yishyira agati mu ryinyo -Yikinga inkori mu maso -Yigira uw’ejo -Si ugucuranga ayica imirya -Yibaza niba twiraza i Nyanza -Tubaririza i Mututu -Nk’abaheruka inzira mu ki -Yibwira ko duca umugani ku manywa -Cyangwa ko twigira nyoni-nyinshi -Ati mushira amanga -Munashishwa na nabi -Mukora mu za Mironko -Si ukwirashisha utunyoni -Twibwira ko ari amashyengo y’ibishyimbo bishyushye -Tuti ntuturye turaguhekeye -Birabe ibyuya ntibibe amaraso -Ntitwamenya ko dushyize agati mu ntozi -Dukanze rutenderi -Adutunurira iritukura nk’igishirira -Adukorera irya mugani -Tuhakura imbwa yiruka -Ubwo kaba karabaye -Iryavuzwe riratashye -Dutawe muri yombi -Dutwawe intambike -Batwereka uko intama zambarwa -Benshi bisengura inzira -N’ubundi abihunguye ivu -Dore we ko yari n’ivu rihoze -Iyo birabye ivu -Abaje kubashengerera -Bibwira ko bashaka kubavana amata mu matama -Ari bo babakuye igitaka mu kanwa -Tugwa mu kantu -Tubura urwo tuvuga -Turaruca turarumira. -_Hari ku manywa y’ihangu -Igihe imbwa zimenera imbwa agahanga -Maze wandeka ni iki ? -Rugize rute -Dore uwamuroze ko atakarabye -N’ubwo afite ibya Mirenge -Agira akaboko karekare -N’icyangwe mu minwe -N’ibivumvuri mu mutwe -Umutima urizinonga -Maze aranga yanga umwami -Yanga guhereza inkoni -No gukubita inkoni izamba -Asa n’ubwire bwije nabi -Arya karungu -Arakabamba -Apfuruta ubwimba -Aba isusa n’ifurwe -Yigira nyirishyamba -Ahaguruka n’imizi n’imiganda -Ingoma ayikubita umurishyo -Avugira ku mutsi w’iryinyo -Nk’aho twariye ingoma amenyo -Ategeka ko nta kwicara -No kwunamura icumu -Inkima itarashe -Maze abana ba gihanga -Mw’ijoro rya giti na muntu -Mu gicuku cya mvahe-na-njyahe -Mu mpinga ya yihande -Abarara ku rugohe -Abagera amajanja -Abiba umugono -Ibibondo bikebye imongi -N’abari bamaze kuyapfundura -Ababera rugaju -Muri iryo joro ryananiye abarinzi -Abararaho inkera -Abagirira ibya mfura mbi -Maze baragatora -Abakamira mu kitoze -Abakamurira umuravumba mu mazuru -Abanika ahanze uburo -Asya atanzitse -Abagerakaho urusyo -Abanywesha amaganga -Abamariraho umushike -Abogeraho uburimiro -Abatoza umusyi w’uruhindu -Asiba amarembo -Nta n’umwe wakwuwe mu ya rubamba -Ntiyagira uwo acira akari urutega -Igihe matene ivunje urume -Ijya guta nyina -Ishweshwe iba yinogoye. -_Maguru ya Sarwaya ni we warusimbutse -Imana ikinga ukuboko -Nawe kubera ko yarigaswe n’imbwa mu birenge -Ni we wakoze iyo bwabaga -Atutira ijoro -Akubita impyisi inkoni -Agenda nka nyomberi -Bamwokeje igitutu -Acika nk’indekezi -Ashyira ku murindi -Akizwa n’ibirenge -Abaza amaguru icyo yayamereye -Yiruka amasigamana -Akarizo akazingira ku mugongo -Amaguru ayabangira ingata -Inda ayirambika ku muyaga -Kibuno mpa amaguru -Kibuno mpa amaguru -Abereka igihandure -Arabasiga ikirari kiruma -Ikirere kirara ubusa -Agera iyo umwana arira nyina ntiyumve." -"Ukwibyara gutera ababyeyi ineza," -"Batambira b’ineza," -"Munoza-ndagano wa Nsana ya Buhanza," -Mu kuva iwa Nyamuhanza. -Muhanuzi wadutsindira amahano," -Muhumuza umuhozi. -"Waturiha ibyo yagurwa i Kiganda," -Kigeli cya Ngerekera. -"Uko muturuka isoko imwe," -Niko musangiye ingeso ! -"Muri Imisumba ya Rusuma-migezi," -Mwabweho kwa Gisanura -Amasugi yanyu azira igisasa ! -"Mwarashatse birabakundira," -Mwameze amaboko arabakamira -Inka mukoye mu Byaguka -Zibagwiriza imihana. -"Imfura nzima isubira ku izina rya se," -Bagasanganizwa n’impundu -Yakura impuha ! -"Mpagarije- kure ya Mwuhira-kare wa Mukanganwa," -Yari yagishije I Bunyambo Nyarume ! -Ni Rumeza nyiri uburezi -"Buzamagana amacwa," -Aca inka mo amaziri," -"Mazina ya Gasenda," -Adusendera imisaka ya Rusenge ! -"Mwahonotse mwese," -Kurya mucurwa n’inyundo ziramye ! -Muri abarezi bo mu mirinzi ya Cyarubanzi ! -Mwebwe ho Abanyacyilima -Muzira icyangwe mu minwe ! -"Mwameze Ibiganza bitatugwabiza," -Mugira amaguru atugabira -Abagabe b’I Ruganda," -Mwitwa ingendutsi -"Mwatubereye imbyeyi n’Imanzi," -"Muri Abami b’Akamazi," -Tuzi n’icyo mwamaze ! -Muri imanzi z’uburezi," -Muri ibirezi byamye -I Buriza na Buremera ! -Muri abaremere b’ iTanda -"Muri abature b’I Tanda," -Muri abo ku Isi itengerana," -Ku Rutamba-mitavu -"Muri intwari zitarutana," -Muri bene iteka ritahava -Muri bene umutungo mwiza ! -Mwaraduhatse muraturemaza ! -Mwatwubakiye amarembo y’intungane -Tubita intura-Rwanda! -Nta byikamize urakimana -Wadukamiye amata angana imvura -Ntitugira umuvuro ! -Tubyuka dusenga -Udasukiranya urugwiro. -"Sango,ba so na ba Sogokuru," -"Bakwangiye isange," -Ngo abazakwanga," -Uzabakure umusanzu n’umuganda. -"Abagusigiranye imbuto n’intanga," -Bakuraze izi ntarama -Zo ku Rutamba –myato no ku Rutamba –biru -Kwa Matungiro ku ntaho –ndende ! -"Data Cyilima nyiri Cyigunge," -"Cyigilira cyo mu nzeru,Mazina," -Yarakwigeze ngo urabe mugenzi we ! -"Uzarasanire ingoma nka we," -Uzagabe nka Gisanura -"Uzadusubiranye uko wadusanze," -y’ebisu by’emisango! -"Umugabekazi waduhekeye," -"Aduhaka nk’umugabo," -Ntidusunikwa mu rugo rwa Mudasobwa," -Yadutunze nka Nyiratunga. -Nabacuriye n’amahari -Nziko mutazacibwa inka -"Duhorana incungu," -Mucana umuriro utazima," -"Muri inzungu z’I Bwima," -N’I wa Bwagiro ku Buyumbu . -"Nimugarishye mwarangaje," -"Mwagagaze mukuze uruharo," -Umwami uhawe uruharo," -Arwigiza imbere. -"Mwambereye igisaga," -"Ntimugire igisasa," -Mbasenge rero mwese -"Musenge musagurire," -"Muhe urubanza, mureke abanze," -"Nabanze Muhongerwa," -"Muhorana –mpongano," -Buhatsi bw’impundu n’imposha," -"Buhoro buzira igihunga," -Samukuru wa Samukondo -Umukozi wa Rukwiza-bisiza -"Nguwo Nyamugisha," -Umwami wanduraga -"Imigisha y’abandi Bami," -Yasanze bahinze arasarura ! -I MUKOBANYA -"Mukobanya ni mukuru," -Sinamukoma imbere ! -Na we musenge ,musagurire," -"Muhe urubanza,mureke abanze" -"Nabanze Mugabo mu –nka," -Nyirazo azirimo ! -Bazigama ingoma -Bazigura se ku nzira -Bazikundira intambara ! -"Bitambara nyiri urutete," -"Uwatanyaga Umunya-butatu," -Umushi yatambitse ingabo mu nzira ! -Nimumuhe rugari atange imyato," -Muhe agasongoro k’ubugabo -Agira umusango w’ingoma -Wa musandura yaraharindiye -Arinduza Umugoyi! -I SEKARONGORO I MUTABAZI I -Gisama-mfuke, umurasanyi" -"Na we musenge, musagurire," -"Muhe urubanza, mureke abanze" -"Nabanze mabara-abiri," -"Nkovu-imbere, Mbogoye !" -Nyiri-mbuga mu mbone! -"Rutsinda, nyiri urutsike" -Rwatuviramo urutsiro -Adutsindire inzimu ! -"Kizima,Nzogoma,Rugasira," -Rwarasanaga mu nka za se! -Amahindu yazihungiye -Arazihumbiririza. -"Rutukuza-ndoro, Umwami w’intwari," -Mumuhaye ubugabo -Mumuhigure ingoma," -"Mu murongo uje," -Yarwaniye Nyamurunga ! -"Gahima, Mihayo y’ingoma," -"Na we musenge ,musagurire," -"Muhe urubanza,mureke abanze" -Nabanze Umukundwa -"Umukomeza w’inkuna," -"Wa mwami wo mu makungu," -"Mutora-makungu,Mutambisha-batimbo" -Rwankindi Nkomye -urume wa Misaya -"Wadusendera inkundwakazi," -Ya Nkoze –urugendo. -"Uwo ni inyamibwa mu ntwari," -"150.Zamuhaye ubutware," -"Zimuterekaho imfizi ya Bicano," -Ngo azabacire umuhigo ! -"Nce Abami urubanza," -Mbasenge bose ! -II CYAMATARE -"Na we musenge ,musagurire," -"Muhe urubanza,mureke abanze" -"Nabanze ,Bugili umwigire" -"Wagiraga ingoma z’ingombe," -Ati “nteze urugombozi ! -"Atanga ibyo atunze," -"Atega ibizaza," -"Ngo azigira Ndoli," -Ndahiro aruhira ! -Ngo Rubyukira- ngoma nabyukire," -"Nabyukuruka azinikize inka," -Zitaretsa ntiziranze -Ngo yaziburiye imoko -"Kibabarira, wa Mwami" -Watugiraga ibambe," -"Kandi avuye iw’abandi," -"Na we musenge, musagurire," -"Muhe urubanza, mureke abanze" -"Nabanze Gaca-mukanda," -Bicuba umuci w’inzigo, Nyabuzima," -"Umuzimurura w’ibyari byazimiye," -Umuzahura w’ibyo asanze -"Nyamashinga aturasanira ubutazadushira," -Yica abanzi barashira. -Cyungura umwami wo ku Cyuma," -Azanye Cyubahiro -Yitwa Cyiba –bugabo! -Karuhura se we yarushwa ate? -"Yahoreye Se ashishikaye," -Ingabo ye ayigeza mu Rumira," -Aho mutaragera! -Uwo mugabo mwamugera nde ? -I NSORO II SEMUGESHI -Ngabo yica ingome -Na we musenge, musagurire," -"Muhe urubanza,mureke abanze !" -"Nabanze Rwiramba-nzarwe," -"Wa Mwami w’I Buziga, Nzogera" -Wa Mwami w’I Butazika Nyonga! -Nyiri inyumba, Munyundo!" -Nyunga ya Ruganzu! -Milindi shebuja wa Nyamilinga! -"Wa Mwami wahabwa Kalinga," -Akayambika karindwi -Ruyenzi rwasiye," -"Iyi sugi mu Byanganzara," -Ugirango wamuzimba ubugabo ? -II NYAMUHESHERA -"Bugabo burimo ubugondo," -"Na we musenge, musagurire," -Muhe urubanza, mureke abanze!" -"Nabanze wa Mwami w’I Shyanga," -Nyiri ishya ry’inka n’ingoma’ -"Nyiri ingabo itagwabiza Mucuzi," -"Nyiri icumu ryica Abahunde," -Nyiri iminyago cumi," -Yari acaniye imbere ya Bwambara –migezi -"Umudasongerwa ari ku isonga ry’ingabo," -"Muhundwa ingoma yahawe yarayihunze," -Ayinyagira ibihumbi! -Gisanura," -II SEKARONGORO II GISANURA -"Na we musenge, musagurire," -"Muhe urubanza, mureke abanze!" -"Nabanze Nyamuganza," -Umwami w’i Muganza; -Rugabisha-birenge! -"Maboko atanga atagabanya," -"Bwana –buke, Bwoba –buke," -"Burega bwa Mutima," -Yari atuye imbere ya Mwumba! -Cyubahiro amahanga yamutinyiye ubugabo," -"Ubwo akangiye icyanya," -Cyangwa azanye icyeyi -Inkoni zimwasa agahama. -III MAZIMPAKA -"Na Gashira-bwoba," -Umwami mukuraho ubushongore n’ubushami," -"Na we musenge, musagurire," -"Muhe urubanza, mureke abanze !" -"Nabanze Kamara-mpaka, Mudahakana," -Muhara-nkamwa, mukanza" -Umwami w’Abakaraza! -"Yakandagiye Nyirinkoma yamwikorereje, Amukura ku ngoma, Uwo ni Ngo-mbahe," -Yari atuye mu bitwa bya Muhima -"Wa Muhinza wari uhanze, Yuhi aramuhangamura !" -II RUJUGIRA -"Ruhungira-birwa," -Ruhaka-miryango -Na we musenge ,musagurire," -"Muhe urubanza,mureke abanze !" -"Nabanze Rweza-mariba," -"Murera-mpabe,Bihubi," -"Ruhugukira-mbare,rwa Kibonwa" -Wa Mwami wa Gisanura na Gisaga -Rusigirira-ndekezi ! -"Mutazibwa yishe Mazuba," -"Arimburira ko inzigo," -"Muzigirwa ibindi bihugu yarabihumbye," -Yabimbye ubugabo -Abizingazingira rimwe -II NDABARASA -"Ya ntwari y’igisaga ,sogokuru," -"Se w’ababyazi bawe bombi," -"Na we musenge ,musagurire," -Muhe urubanza,mureke abanze !" -"Nabanze Nyemazi," -"Rwemarika rwa Munyaga-mpezi," -Watunyagira impenda -I Bugabe bwa Buruzi -Aho murabona izi ngoma -Zigera ku ijana ? -Abakoni barakuya -"Iminyago ya Rusumba-mitwe," -"Na none ntizirava inyuma," -Iza Mirego ya Bugabo ! -III MUTABAZI III SENTABYO -"Rugaba-bihumbi," -"Na we musenge, musagurire," -"Muhe urubanza,mureke abanze!" -"Nabanze Ruhanga-rutsinda amahanga," -"275.Umutanguha ,Mutambisha –batimbo !" -"Mutandi wa Barasana ," -"Sabuhanzi ,umuhangura-bashonji," -"Buriza burese yahanuye Nsoro," -"Atunyagira inka mu Bwongera," -N’izo yakura mu Bwilili," -Bwimba bwa Misakura. -IV GAHINDIRO -Sohora- ingoma so wawe -"Na we musenge ,musagurire," -"Muhe urubanza,mureke abanze!" -Nabanze ziniga-zinywe," -Shoza-wuhire -"Ruhanya-nzira,Mazina,Maza!" -Yishe nyiri u Buzi -Nyina amuzana ho mpiri. -Abo bahinza yabateye umukenya -"Nta wacaniye," -"Nta wasize akana," -Yuhi abacukuza umuriro ! -"Mico myiza,umuci w’inkamba," -Umurasanira w’ingoma ! -"Yayanganiye n’amahari," -"Ayinyagira amahanga," -Aho yahereye iminyago irishya. -II RWOGERA -"A ga na we Nsoro, mu bo nsenga," -Sinagusiga inyuma ! -"Uri Biyamiza mu nzoza," -"Uri Bizihirwa mu ngoma," -"Uri Ruziga nyiri Ibizinzo by’inka," -Nyiri inkoni za Rusugi na Rusanga ! -Aho ga udushubije ku gihe cya Ruyenzi -"Ukaba uhotoye uruti," -"Ukiri umuTavu," -Nugera mu za bukuru -Wabaye ubukombe," -"Serukira –mapfa," -Amahanga atagukeje kare -Azaguhungira he ? -"Kavuna –nka ,ugumye uvunnye," -Unyumvire nkwiture ineza," -Ingoma yawe yandajeho umuzindu -"Ngo kare dukurire Umwami ubwatsi," -Umwogabyano yahaye Rwogera. -"Sinijanye, sinibajije," -Ineza yawe intaha mu nda -"Ababuzaga nari namenye," -"Jyewe wagusanganiye," -"Nsusurutse sango," -Ndora usagurira rubanda. -Ko amatwi yumva byiza -Ko amaso abera kubona! -Jyewe nasanze ingoro y’umwami -"Isetse isusurutse," -Isa n’ingwa yera ! -Nsanga Umwami mu ijabiro umu -"Asa n’umutaho mu ijuru," -"Atamuye inzobe," -Asa na Nzobe ikeye; -Burakenkemura! -Ngira imandwa nari nsanganywe," -"N’izo anshyize mu mutwe," -"Iyo myishywa ndayitabana," -Sinatendwa mu mbare. -Ubu Rukanira ntimukangirire urukara ! -Mwinyita impenzi," -Si ndi uwo guhera ! -"Mwinkeka ubutasi," -Sinagaye umutungo w’umwami -"Ni uruhare rwambereye ikibuza," -345.Amage yo guhora mpingiriza arantinza -Isuka ntiyankura ku ngeso mumburanya ! -Amaganya ntabangikana -"N’amagambo y’Imana," -Mwandinze iyi manga -Mana ibamburwa n’izindi ! -"Imana yamaze amazinda," -"Nzigama ikoro ryawe," -N’impundu zirimo urukundo -N’urukumbuzi rwinshi -Rw’indatwa z’Abadahanda -"Bukombe bwa Mukanza," -"Ubwo natebye," -Sinatakaje imbare yawe ! -"Sinta umwanya," -Ntiwandobanuye mu nyuma ! -Mu mbare ndi uw’imbere -Ndi umupfumu wa Nyamurorwa -Mpora nkwereza karuregwa ! -Abo turata narabarushije -Abahayi b’ishyanga narabahojeje ! -Ngira impaka umwami umpatse -Mpakanya Rubyutsa -"Ikinyoma kiramuherera, Umurundi twahize," -Yuhi ancira imihigo -Mutimbuzi Nyiri-ntora yica Mutaga," -Intiti zo kwa Mutaga ndazitekerereza. -Nihanura amahanga nyabwire byose -"Ntabwo azampaka," -Sinakwisunga amahari -Narakeje Yuhi arakundaga. -"Nicyo banyangira," -"Ngo mpora mbaca urusa," -Rwo kubaca urutsi ! -"Nzi ko barindiye ku busa," -Bahungura ubuhake," -Izo mpeza-bwoko -"Ntibagira amajyo,ntibagira amavu !" -"Bokamwe n’umuvumo w’umwikomo," -Yuhi abakuye ku ngoma. -Nce Abami urubanza," -"Nicariye inkoni," -"Nkomereho ,nkomere," -Ndagiye imfizi itari ubwoba -Iziri ubwoba zirayihunga ! -Iziyishamiye ikazishyambya ! -"Yazishyira ku mutima zigatemba," -Iyi mfizi ya Cyurira -Yarazuriye irazirambika! -"Biru b’imirama," -Nimuhimbya imiriri," -"Muyivugirize imirenge tuyiramye," -Iyi ngoma yagomoroje imihana ! -"Mbasenge mwese," -Mbasobanure murasigiye -Ntimuvuka igisumbane," -Muri Abagabe -B’I Bukoma –sinde na Gisakarirwa -"Ngizo impundu mbahaye," -"Nzihaye abageni b’I Ngange," -N’abo mu Bugamba n’abanyakayanza! -"N’abo mu Nyanzi za Kavumu," -"Zitubyarira Imfizi n’isumba," -Mugasarura iyi miryango. -"Mpumuriza na Nyamarembo," -Izo nduba ngumye nzivuze," -"Nzigeze I Butare," -"Kwa Nyirantare n’ I wa Ntagwe," -"Mu mirinzi ya Kinyoni," -Muragahorana uruyundo -Rubyara izi nyonga -Izi ngoma zejeje imana -Ko muzahore mubyarira izi ngoma -Mukazazibyirurira. -"Kimenyi Imana ikumenye cyane -Ikumenye ikwimike ube Igikwiye -Iguhe kuganza ikugire Ingenzi -Ukomeze urwinikirize inganji -Kwa Ruganzu uhabe Bigango -Uhagabe inganzo ugabane igaju." -"Umurishyo wawe ni igihango -Abagihanga bo mu mahanga -Warababyibuhije barabyuka -N’abahumuraga igihunga -Bagira ihumure barahuta, -Nibaguhurizeho iz’urwunge -Babiguhere ndetse igihembo -Kuko ubuhanga bwo n’ubumanzi -Uko Uwaduhanze yabiguhaye -Wabibahaye bikabahuza: -yamaganye burundu -Impuha zahoraga zibunga -Ngo za mpanga za Gihanga -He no kuzagarura ubuhanga -Bwo kuruturanamo batuje -Ngo barutere ingwa y’uburanga -Maze Abahimbyi bo n’Abahanzi -Baruhe kwitwa ubwo Indashyikirwa! -Ngo abaciriwe inyuma yarwo -Ingomabihumbi ni ibicibwa -Ntibanashinga ni abashenzi -He no kuzashinga urubanza -Babaza impamvu nta kibanza -He no kuzashira isoni kandi -Ngo barushinge mo n’akarenge!" -"None utangiye ikivi kindi -Cyo kurutubiriza agahinda -Dore ko mama ari n’agahinga! -Ruhoze u Rwadna rwakubyaye -Ruhoze wongere uvuze impundu -Ruhoze wamagane izo ngunzu -Zaruteye ibisare byinshi -Maze ujye urwibutsa n’igihango -Ko nta handi iw’Abanyarwanda -Ko nta n’urusha undi iyo mpano." -"Iyo za nkunguzi z’ibikoko -Zitamutwambura Ikibasumba -Wo mu Masimbi yo mu Rukari -Akubana yinikiza Amakombe, -Ubu muba mwikirizanya neza -Mukarutaka bikarubera -Tukabashima mukabikunda -Tukabasenga tukarirara -Tukabasingiza rikarenga -Mukabisinda mukadusanga -Mukadutoza no kuba ingenzi -Maze iyo ngingo ikaba igihango -Abagihanga ntibaruhane." -"Abakurwanya ni abarwayi -Ntibagukange nta kigenda. -N’ubwo bazi bo kutuvusha -Ntawe uzamenya kutunesha." -"Ndavuze, ndaretse ntaretse -Ndamaze ntamaze, -Ndahoze, ndahoza abandi: -Ijambo rya Kigeli -Ni ikigabariro cyaryo. -Ndavuga Rwogera na Ngarambe, -Ndavuga Rwogana-ngabo rwa Ngoma ijana, -Ndavuga u Rwanda ruguye imvura! -Abanyamahanga baturusha amasuhuko, -Tubarusha ibyiza. -Tubarusha Umunyana wa Rusharaza, -N’Umunyana wa Nyiri-ishema, -Mushiki wa Nyamihirwa. -Iyo ashengerewe mu ngombe, -Ingondo ziramukana ibiririmbo, -Zikagabana inshara, -Zikikije incuti za bene Shaza, -Ndavuga Biganza bigaba igaju, -Nyina wa Mwiza nzamurata. -Nyirampeta iyo murata simpunga, -Iyo yampaye simara. -Yangaburiye inda kw’irima ry’ibishyimbo; -Ndayibumbatira nyigeza kw’ihera ry’amasaka. -Rwirungu mu minyana -Rwa Mabega ya Ngoga: -Agira inzage avunya abakazana, -Atereka intango uruta-nkanda: -Mvuga amagambo y’intungane! -Erega aho emwe, Tulira si umugani. -Tulira ni umugore: -Nzamurata buzima! -Nzamutakirwa isaro mwaryi1, -Nzamutuka insaro n’indira2; -Nzamurotera inzozi nziza, -Ejo mu gitondo nzimuzanire. -Nyiramutarutwa muka Macinya, -Aruta ububutsi bw’ukuka butatu, -Butanga ubutama bugatongana -Ngw’ino mandwa yatemeye Ngilyi! -Nikanze ibicumbeka," -"Ngirango ni ibicaniro: -Nkuba impuzu ndicara! -Za ntindi z’ubukoro, -Z’ubuhembe bw’inkokote, -Zakobotse ku matako, -Zarwaye Nyamukuka, -Zakobowe n’umukeno: -Zirashyira zirataha! -Bububana ubukorwa, -Bajya kuzikura ubukaba! -Uri mukuru muri bo, -Ati: “Muraha iyi mandwa amata, -Mugapfusha umwana umwe!” -Undi muri bo aramburira, -Ati: “Rwamukunya yabakuyemo umutima, -N’aho bwakwira bakurya!” -Nti: “Uratinye iry’abakuru!” -Isoni zinkoba niruka, -Nisura mu ntege, -Nitahira intaho nzi, -I Nyakayaga kwa bene Semugaza3, -Nsanga banyiteguye -Nta nteguza natumyeyo! -Amarebe n’Amaraba zirashyira zirataha: -Bazicanira imirama n’imirinzi, -Bazisasira ibyarire, -Bazihamagaza amazina! -Mbirura nijuta! -Nti: “Ubonye ba batindi, -B’ubugumya, b’ubuguririza, -Bamazwe n’ingugunnyi, -Ba ndoro z’ibikona, -Ba bikabara bikwabaje, -Ba buguru bw’impembure, -Ba butako buhenuka, buhengamye, -Bwahwuhwa n’umuyaga -Bukagenda uko mahera: -Butaje kureba aho nsomera, -Bagasasa bwa burago, -Bw’uburavu n’ubuhivu, -Bwizihiye za mfura!” -Ni ibyo inkuru igira ikibara, -Babibwira Nyirantawebasa nyina wa Mitima4, -Ati: “Murumva ya mandwa ya Ndabarasa, -Barayita indondogozi! -Ko idakiranije ntivuge nabi, -Mwebwe bene Kigeli mwayigera iki?” -Bunguka inkamwa, nunguka intege: -Ntambana irobe, mpinduka ibaba! -Rwanyirajanja ihenga bwije, -Iranjajanga ndajanjagurika, -Amava-ziki ndazindazwa, ndazabiranywa; -Njya mu bijunju iranjijibura! -Mukwijana inzoka irajorora, -Abapfumu bose barajibanirwa, -Ngo ni indwara batijajara -Amaso ahinda ubusinzirize, -Amaguru ahinda ubugengera; -Urutirigongo irarwahuranya, -Igira mugabuzi iyigira ingombe, -Igira iyo ngusho irashingishira, -Igira bushati irakunkumura, -Ikuba bukonya irakobanya, -Ngo ni mukeba duharikanijwe, -Intsinda impinduye inkokore! -Ku gasusuruko ibonye ko mpoze, -Ubwo yihutira kumpuhura! -Ntakira abuguye na Mihunga, -Aho nyine banga kuyimparira! -Baza bose bahumiriza! -Rwaka-migabo rwa koma-bagwe, -Intambara izanye izakira soryo! -Nti: “Ubwo mutabara muritonde, -Mutagwa ku biti, nzayitanwa: -Uwayitukiriye yaratanirije!” -Bati: “Nimuhe iyo mandwa, -Muyihe amavure, muyivurugire: -Muyihe amavuta, muyikuze ivubwe, -Nivururuka ibavuge neza!” -Nzasaba Umututsi wanywereye ku nama, -Akaba yarimaze inambu; -Nsabe Umuhutu wihaye akiheka, -Akihaza iby’isuka: -N’umwiru urema ingoma se wa Mahata, -Ntasumbwa ku isuku: -Agira umwuko ungana ingashya, -N’UMUBONANYA ubumbuje5, -N’ameza abumbiriye. -Nyakiyumbu yakuze akuze6, -Yinaga ivure, -Azana amakame n’amakamure; -Ati: “Nimuhe iyo mandwa, -Yikize urukanyu ivanyei rukiga!” -Agahutu ncancama, -Kambona kagacancama, -Kambara gakohoje, -Gakora aya bukohore! -N’agatutsi nzingiza, -Kambona kakazingiza, -Kakazura umugara, -Kagira ngo ndaza iwe, -Kandi u Rwanda ari rugari! -Aya manywa bandinda, ni yo bahuraho; -Izi nzira ngenda, -Izi nzozi ndota, -Iyi nzara nshonje, -Iyi ngeso ingobotse, -Iyi ngano yanjye, -Ababona naje nkagenda ubusa, -Baragira ngw’iki? -Utakurusha incuti ntakurusha ingabo. -Utakuzeye ntakuzimurira, -Utakurusha umugore ntakurusha urugo; -Utagira sange, asanga zihaze: -Inda irimo urwango -Yima uwa nyina: -Nkanswe jyewe! -Mbese mwaramutseho? -Yego twaramutse! -inyamibwa_historical_data(kinyarwanda) ! -1. mwaryi : ni isaro ritakibaho. -2. nzamutuka amasaro n’indira bivuga muri iki gihe “nzamukungahaza amacupa n’inigi”. -Icupa kera ryitwaga urusaro, bikaba insaro mu bwinshi naho urunigi rukitwa ururira bikaba indira mu bwinshi.Inshinga gutuka ntikibaha, yavugaga gukungahaza. -Semugaza wa Kigeli Ndabarasa. -I Nyakayaga ni igihugu cya Misiyoni ya Kiziguro. -Mitima ya Ruyenzi rwa Semugaza. -Umubonanya bivuga umutsima mu rurimi rw’imanda. -Iki gisigo cyahimbwe ku ngoma ya Mutara II Rwogera ariko ntawe uzi uwagihimbye. -Alexis KAGAME, 1949. -WIRIWE NTA RUNGU. -Kabgayi: Rwanda." -"Ndumva impuruza irenga impinga, -Impini yaturutse impande zose, -Igumya guhorera mu mibande, -Imihana yose yayisabitse, -Ihasuka inkiko izira imiburo, -Ngo rwa ruzi rw’igisaga, -Ubu rwisenyuye mu mibande, -Rusiba ibymbu ruziba ibyanzu." -"Ndumva n’umuyaga nyaruhuha -Wirasaze mo nyaruhinda, -Inkubi irabira mu bikombe -Igakoma aheguka mu micyamu, -Ikaza imponda ho inkuru ntazi. -Inkuba zirivuga ibicu byose, -Imirabyo inyuranya mo mu birere -Iracicikana ica amahendo -Yo kuducuza iducura ibyanzu." -"Ibyambu byagumiye izikuka, -Izirusha izindi kuvuza ihembe, -Ntizishaka guca amahendo. -Zirata izindi kuri gahunda, -Zirazihindira aho zihunga, -Hamwe umuhengeri wiganje." -"Wa musenyi wo mu nkuka -Ntugiseruka habe n’inkumbi. -Ntaho wabonera n’inkombe, -Amazi yihariye ibisiza, -Abazi koga ni ugusanza, -Imana yabarasana ho bwangu -Ikazabegura ahunamuka. -Abatitoje iby’iyo nkeke, -Bose barasoma nkeri cyane, -Iyo batazitswe n’inkengero, -Badasogongeye ku muvumba." -"Agacu gatendetse mu kirere -Kagumirije guca amarenga, -Karahatamba gateshaguzwa, -Nk’akataye inzira gasanzwe -Kagira imbata iyo kadusura. -Ubu kantaye umutego mu nda, -Umutima urikora ndikanga, -Mbunga ngana intebe nditeka, -Uwo nateteshaga aranzonga, -Nzunga nsetagura ibirenge, -Mu rugo hose ndahazerera, -Nkuba amakoni nk’uwikanga -Intare imukubiye muri Rugege." -"Nabikomeje kuzengerezwa, -Nsa n’umusinzi zihimuye -Umaze gusabwa mo na muzunga. -Ikirozi cyanzize mu gituza -Umutima uzongwa n’isereri, -Nseko y’urwera, sata iwutaha -Inkuru imuturuka ho irantonda." -"Uri inyuma y’ijuru, juru ryanjye, -ijisho ntabwo rimenya aho uri -Iyo ryatambamiwe n’impinga -Ihashya ibirunga kurenga ibihu." -"Jyewe ndose umutavu ucuka, -Igicuku kinishye gicumukuruza, -Gicura inkumbi icumu rihoga, -Imyambi ihorera nk’uruhuri, -Cyangwa umuyaga w’ishuheri. -Ndose inkota yikubanga, -Ndose ubuhiri bunembera -, Ndose umutavu uvuka bwangu." -"Ngeze aho ndikora mu ntambwe, -Ngo nze nywurinde ubutabere, -Nsanga ntifite mu nteruro, -Ndicara ubutama ndabutunda; -Rimwe nditerera ku kiganza, -Amaganya ambera ibiganiro, -Ngumya gutongana imbere mu nda." -"Nayitonganije na Rurema, -Yo yandengeje uyu mutaga -Itaracyura umutavu mu nzu, -Kandi izuba ryica ishashi, -Nkanswe inshakirwa kuzisumba -Ikigera mu nsi y’iyayibyaye." -"Uwansunutsa nk’ahagusanga, -Nk’aho utereye uteze kuramya -Uwakurangira inzira isumba -Iyo kujya kwiroha mu rusuma. -Nagusanganirana ubwuzu, -Ugashira ubwambure ukizihirwa -, Ubwo wankenyera ntube inkeho, -Wanyitera ugatega neza, -Ibitugu byanze gusetsa iminsi, -Dore ko ishungana nk’ishaka -Ko tuba inshike z’inshiramaroro." -"Uwagutereza mu birere -Ngo maze amarebe akunshyikirize. -Natega urugohe nkaguheka -Ngo ejo udahindagara ku mabuye, -Cyangwa ukishita ku mishubi -Abanzi bashinze mu mayira. -Nagutekerereza ibyiza -Ibyago byenda bikarorera. -Nagusiga iminwe y’impumdu -Iminwa igahunda imivugo hose. -Nagusingiza rikarenga, -Ijoro rikeya nkiguha inkindi -Y’ubasumbye uwo nsanzwe mbona." -"Sinkurota urahira cyane -Ko icyo cyaha bahamya ababisha -Uzira kucyumva uretse kucyiga, -Nkanswe yenda kucyigana; -Ko mu butoya umutima wawe -Warezwe utera uta ku rukundo. -Sinkurota uri mu miyonga, -Umuyaga usanza umusatsi wawe, -Wegamiye ibuye ry’umukomba -Ryimye inkongi urukoba rwaryo." -"Sinkurota uririra hirya -Mu nsi y’igiti cy’umubirizi -Ibi by’abakobwa bihishira -Ngo ababashunga batishima, -Babona ukuntu ishavu ribica." -"Sinkurota urora mu cyoko, -Ugira ngo cyezamitima cyawe -Yaza ari inkuba y’amarere, -Abanzi ukabata mu nkubara -Ngo ubone inkunga yo kumusanga. -Sinkurota uranga impinga, -Impini yaciye igikuba hepfo -Ngo nibatange Musaninyange, -Nk’aho wigeze uba inyamaswa -Yo gukskubwa mu mu muhigo!" -"Mana ihanga abahunze umucyo, -Igituma utererana abo utoye, -Ukabata mu ngeri y’ikirenga, -Utaretse byibura ngo ruhokwe -Bavogere bace umuvumba!" -"Reba rembo riseka neza, -Imbere ritatse urusaro cyane, -Inyuma ritembwa ho n’amasimbi, -Narigutuye ryisukuye -Kuko musigiye mu buranga. -Mbwrra icyatumye urita hirya -Nturihingutse ngo ndirebe -Turamye twembi inzira iduhuje! -Mbwira icyatumye ucurika ingohe -Ari mu rugomba amaboko yawe! -Mpa igihumurizo se ahubwo, -Uti : Ari mu cyambu cyomokera ino!" -"Niba ushaka kumpuzenza, -Ngo uzantunguze impuhwe zawe, -Zimpe none ndamye iyo neza, -Uzaba untunguza indi migambi. -Wibitinza ngitaka cyane, -Ejo ntiterera mu rusuma -Nabuze isimbi wandasaze." -"Aho uri hose muhoza mwiza, -Ahubwo mpoze ibyo wampaye, -Ngo ujye umuhorana ari mu ruhando, -Kuko uruhanga rwe rugukwiye, -Rutarota rurora ahandi -Hatari mu ndiri y’urukundo. -Iyi nkongoro ntayicuke, -Nayimucenjemo bushumba -Nawe ubwe arerura ati : ndashimye." -Umutwarekazi Nyirakigwene ni mwene Mpabuka wa Ntembe rya Rutinywa rwa Sengenge rya Gahaya ka Segisengo cya Nzuki. -"Unyuze ku muzi wa Se, ni Umunyiginya-kazi wo mu nzu y’Abaganzu." -Abaganzu bakomoka kuri Nzuki za Mutara I Semugeshi wa Ruganzu Ndoli. -"Mu myaka ya za 1980 – 1990, mu bushakashatsi bwakozwe na Professeur Nyagahene Antoine, Imiryango y’ Abaganzu wasangaga yiganje mu cyahoze ari Butare ku misozi ya Mbazi,Muganza,Nyaruhengeri. -Naho mu cyahoze ari Kibuye bari ku misozi nka Gishyita,Rwamatamu na Kivumu." -Muri Gitarama wabasangaga ahitwa i Masango. -" Umutwarekazi Nyirakigwene, mu mabyiruka ye yashyingiwe Umuhungu wa Kabare ka Rwakagara witwa Nyantabana watwaraga i Mbuye mu Nduga." -Umutware Nyantabana yabyaranye na Nyirakigwene Umwana w’umuhungu bamwita Bangambiki. -"Uyu Nyantabana yaje gutabaruka, bivugwa ko yari muto cyane." -"Nk’uko bari bisanzwe umwana yazunguraga se, ariko kubera ko Bangambiki yari muto ntibyari gushoboka." -"Nyirakigwene akimara kuba umupfakazi, yasabye Umwami Yuhi V Musinga ko yasimbura umugabo we ku butware kuko umwana wabo yari muto." -"Ibintu bitari bisanzwe muri icyo gihe ko umugore yatinyuka no kubisaba Umwami, gusa Umwami Yuhi V Musinga yarabimwemereye cyane ko no mu mategeko mashya y’ubutegetsi bw’abakoloni imigenzo imwe n’imwe yari yaravuguruwe, Umwami yanabyumvikanyeho na n’uwari uhagarariye abakoloni , Sandraert bemeza ko mu gihe Bagambiki akiri muto,nyina yakomeza gutwara aho umugabo we yatwaraga kugeza igihe umuhungu we azuzuriza imyaka y’ubukure yamwemerera kuba umutware. " -"Nuko Nyirakigwene aba abaye Umutwarekazi atwara i Mbuye mu Nduga(muri Gitarama, ubu ni mu karere ka Muhanga) " -"Nk’umutwarekazi, Nyirakigwene azwi cyane kuba yari umuyobozi w’igitinyiro cyinshi kandi wanga akarengane n’ubusumbane mubo yayoboraga. " -"Havugwa ko yari afite uburanga bwakururaga benshi. -Abahanzi n’abasizi baramusingije baramutaka biratinda mu ndirimbo no mu bisigo. -Inanga y’igisingizo izwi cyane kandi yanaririmbwaga ibwami ni iyitwa “Garuka” aho abasizi n’abahanzi bamutakaga bati: “Ugaruke ikibungege, Ugaruke ikibuzabwenge, Ugaruke inziraguhunga maze ugaruke shenge Nyirakigwene ” " -"Umutwarekazi Nyirakigwene avukana n’abatware batwaye imisozi itandukanye mu Rwanda ari bo: Rugigana ( Uyu watwaye i Maza mu Busanza bwa ruguru) , Kanuma na Sekanyambo ." -"Muri aba hiyongeraho Nyiramasuka, umugore wa Furumba Symphorien w’Umuryinyonza watwaye i Kirengo mu Nduga." -Umutware Butera Frederic ni mwene bwa Nturo watwaye i Kabagali muri Nyanza n’Umutarekazi Angeline Kampororo. -"Unyuze ku muzi wa Se, akomoka mu muryango mugari w’Abanana, naho nyina umubyara akomoka kuri Cyigenza cya Rwakagara." -Abanana bakomoka kuri Munana wa Gihana cya Cyilima II Rujugira. -Umuryango w’Abanana wakomotsemo ibihangange byagiye bigaragira ingoma. -Se umubyara ni mwene Nyirimigabo ya Marara ya Munana wa Gihana Nyamihana cya Cyilima II Rujugira. -Uyu Gihana Nyamihana ni umwana w’imfura w’Umwami Cyilima Rujugira ndetse akaba Umutabazi w’umucengeri watabariye mu gihugu cy’i Burundi. -Umutware Butera Frederic mu mabyiruka ye yabaye intore mu itorero ryitwaga “ Intaganza “ ry’i Kabagali aho Se Umutware Nturo yatwaraga. -"Amaze kuba mukuru bihagije, yatwaye i Mukingo ya Nyanza y’i Nduga." -"Umutware Butera yatwaraga itorero “ Indashyikirwa “ ryabarizwagamo intore z’ikirenga nka Sayinzoga Gallican (Uyu akaba sekuru w’intore Yvan Burabyo uzwi nka Yvan Buravan) , Sentore Athanase, Munyezamu Inkumburwa,Mudakikwa wa Rwatangabo (uyu akaba sekuru w’Intore Ngarukiye Daniel), Safari wari uzwi nka Rutem’ikirere na Gakuba Rutishingwa (Uyu akaba sekuru w’intore Rumata Joel uzwi nka Ruti Joel)." -Izi ntore z’ikirenga zigarukwaho mu nkuru y’abahungu bagiye gutaramira abashyitsi bitabiriye ibirori byo ku murika ikirango cyitwa Atomium mu cyiswe Expo 58 cyangwa se Exposition Universelle de 1958. -"Tariki 21, werurwe 1958 nibwo Umwami Mutara III UDAHIGWA yatumijeho muramu we ndetse akaba Umutware Deogratias Bijwara ngo hatangire imyiteguro y’iryo murika." -"Expo 58 yatangiye tariki 17, mata uw’i 1958 kugeza 19, Ukuboza muri uwo mwaka ndetse yitabirirwa n’ibihugu 44 mu byo ku migabane itadukanye y’isi." -"Intore z’i Rwanda zahaserutse neza zihagarariwe na Butera bwa Nturo, n’uko Inkuru y’abahungu ivuka ityo." -"Butera yari intore y’igihangange dore ko benshi mu ndashyikirwa zamwirahiraga, by’akarusho Intore y’Ikirenga Sentore Athanase wa Munzenze waje kwita izina Umwana we w’Umuhungu Butera Alphonse benshi muzi nka Massamba Intore." -"Umutware Butera niwe umunyabigwi Cecile Kayirebwa yaririmbye mu indirimbo “Tarihinda “, amusingiza agira ati: “Arabarusha Butera Urya mwana wa Nturo Hinda Mama “" -"Ubu buhanga bwe, bwatumye Ubwami bw’ububiligi bufata umwanzuro wo ku mushyira ku noti yakoreshwaga mu kongo mbiligi ndetse na Ruanda-Urundi." -"Ikindi nanone, uyu mutware agaragara muri filimi yitwa “ Les mines du roi Salomon “ igaragaramo abandi batware nka Mwikarago Vincent (uyu yatwaye I Mushishiro), Igikomangoma Baziga mwene Gacinya ka Rwabika rwa Gahindiro, Benempiga claver (Umubyeyi wa Padiri Byusa Eustache), Umucamanza Iyarwemwa Francisco , Igikomangoma Gahondogo umuhungu wa Nzirabatinya mwene Nyamashara wa " -"Amwe mu mashusho agize iyi filimi, aherekanwa u Rwanda bayakiniye I Rusatira mu kwezi kwa Mutarama kugeza Gashyantare muw’i 1950, nuko isohoka kwezi k’Ugushyingo muri uwo mwaka." -"Iyi filimi irimo amashusho Umutware Butera bwa Nturo ahamiriza neza cyane binogeye amaso, benshi mu rubyiruko rw’ubu bakunze kwifashisha ngo bavome ubuhanga bwe." -" Umutware Butera ni Umuvandimwe w’abatware bane bamenyekanye cyane ari bo : Umutware Bwanakweli Prosper (washinze ishyaka RADER), Umutware Nkuranga Oswald, Umutware Nkusi Alphonse, Augustin Muhikira ndetse n’Umutware Higiro Themistocles. " -"Akaba mwene-se w’umutware Kamuzinzi Godefroid wamenyekanye cyane nka Rutemangusho, Intare y’Akanwa ndetse akaba mubyara w’abami Mutara III Rudahigwa na Kigeli V Ndahindurwa, hiyongeraho Lazare Ndazaro " -"Ikindi nanone, akaba umwishywa w’umutware w’ikirangirire Rwubusisi Joseph, Kampayana (Sogokuru w’umukuru w’Inganji y’u Rwanda Paul KAGAME) ndetse n’abandi batware bo mu muryango mugari w’Abakagara." -"Hifashishijwe: – Prosper Bwanakweli, Dantes SINGIZA" -Ikiganiro na Rumata Joel (Umwuzukuru w’intore Gakuba Rutishingwa -Inyandiko ndetse n’ikiganiro kuri Facebook (Imfura Loic -"Umutware Nyantabana umuhungu wa Kabare, akaba yaravutse mu mpera z’ikinyejana cya cumi n’icyenda ." -"Uyu Rwakagara ni umugabo wahamije imyato mu Rwanda, akaba mwene Gaga rya Mutazintare, akaba ari uwo mu muryango mugari w’Abega bo mu nzu y’Abagaga." -"Ni umwe mu Bega babayeho neza, bagira n’ibikorwa bikomeye mu Rwanda, maze agira n’amavugwa y’ikirenga, akomora ku kuba yarabyaye abana benshi kandi bakaba ibihangange ku ngoma z’abami b’u Rwanda nka Rwabugiri, Rutalindwa, Musinga, Rudahigwa na Ndahindurwa." -"Rwakagara yabayeho ku ngoma ya Gahindiro, iya Rwogera n’iya Rwabugiri, amateka akaba agaragaza ko ibisigisigi by’abo mu muryango we bikiri no mu buyobozi bwo mu Rwanda rwa vuba aha ubwo aya mateka yandikwaga." -"Umuryango we wagize ibigwi byinshi no mu mateka ya vuba aha, cyane mu guhangana n’Abakoloni b’Ababiligi no mu ibohorwa ry’u Rwanda." -"Rwakagara yabaye Umugaba w’Ingabo z’imitwe ibiri y’Uruyange n’Ingeyo, yombi yo ku ngoma ya Yuhi Gahindiro. -Yanabaye Umugaba w’Ingabo w’imitwe y’Ingeyo, Abasoni n’Inkotanyi ku ngoma ya Kigeli Rwabugiri." -"Burya nta mugayo n’ubundi “Amavugwa agira aho avuka n’aho avomwa.’’ Rwakagara yari musaza wa Nyiramavugo Nyiramongi wari umugore wa Gahindiro, aza no kuba Umugabekazi w’umuhungu we Mutara Rwogera. -Ni ukuvuga ko yari muramu w’Umwami Yuhi Gahindiro, akaba nyirarume w’Umwami Mutara Rwogera." -"Abakagara bakaba baragaragiye inganji karinga aho bamwe babaye ibibanda, abatware batwaye imisozi itandukanye i Rwanda ndetse bakaba mu mutwe w’ingabo z’ingangurarugo." -"Mu bihe by’ingoma ya Kigeli Rwabugiri, benshi mu bahungu ba Rwakagara, bari abagaba b’imitwe y’ingabo itandukanye yafashije Rwabugiri koromya amahanga no kuyagusha ruhabo." -Bamwe muri bo twavuga nka: -Nyamushanja watwaraga Umutwe w’Ingabo z’Uruyange -Kabare watwaraga Umutwe w’Ingabo z’Indinda -Ruhinankiko watwaraga Umutwe w’Ingabo z’Abadaraza -Giharamagara watwaraga Umutwe w’Ingabo z’Abasozi n’ Inkotanyi afatanyije na se Rwakagara -Cyigenza watwaraga Umutwe w’Ingabo z’i Nyantango -Umutware Nyantabana avukana n’umutware Rwabutogo watwaye u Buganza bwa Ruguru. -"Amaze kugira imyaka y’ubukure, yarongoye Nyirakigwene Dancille Umukobwa wa Mpabuka mwene Ntembe ya Rutinywa rwa Sengenge wa Gahaya ka Segisengo cya Nzuki za Mutara I Semugeshi." -Aba bombi babyaranye umwana w’umuhungu bamwita Bangambiki. -"Umutware Nyantabana yatwaye i Mbuye mu Nduga (yaje kuba Gitarama, ubu ni mu karere ka Muhanga) yitabye Imana akiri muto mu myaka kuko yitahiye afite imyaka 22 gusa." -"Nk’uko byari bisanzwe muri kiriya gihe iyo umutware yapfaga, byabaga ngombwa ko azungurwa n’umuhungu we mukuru." -Ku mutware Nyantabana byabaye ngombwa ko azungurwa n’umugore we Nyirakigwene kuko Bangambiki yari akiri muto. -"Yavutse ku ngoma y’Umwami Mutara II Rwogera, abyiruka ku ngoma y’ingoma Kigeli V Rwabugiri." -"Umutware Albert Mpiga, ni mwene Sharamanzi, akaba yaratwaye i Migongo mu Gisaka cy’Abazirankende." -"Gisaka y’abazirankende yari igizwe n’impugu eshatu ari zo Migongo y’I Burasirazuba(Komini Rukira na Rusumo ho muri Kibungo)," -"Ubu ni mu Karere ka Kirehe ; Gihunya rwagati(Komini Kigarama, Kabarondo na Birenga ho muri Kibungo) ubu ni mu Karere ka Kayonza n’igice cy’Akarere ka Ngoma ; Mirenge y’i Burengerazuba(Komini Sake na Mugesera ho muri Kibungo), ubu ni mu Karere ka Ngoma." -"Unyuze ku muzi wa Se, Umutware Albert Mpiga akomoka mu muryango mugari w’Abajembe mu bwoko bw’Abashambo." -"Abashambo bakomoka kuri Mushambo wa Kanyandorwa I Sarugabo, barazwe igihugu cya Ndorwa, ingoma-ngabe yabo ikitwa Murorwa." -Se w’umutware Albert Mpiga ni mwene Jembe rya Mushongore wa Nyagacuzi ka Gahaya ka Murari. -"Uyu Gahaya akaba Umwami wa nyuma w’ingoma ya Ndorwa y’Abashambo, uyu akaba yaratanze Akaba ari nawe waguye ku rugamba ubwo umwami w’u Rwanda rwa Gasabo Cyirima II Rujugira yoherezaga umuhungu we w’Igikomangoma waje kwima ingoma nka Kigeli Ndabarasa gutera Ndorwa. -Umutware Albert Mpiga yavutse mu mwaka w’i 1853 mbere y’uko u Rwanda rwa Gasabo rwigarurira i Gisaka, yabyirutse Se umubyara ari umutware w’umusigire (Chef par Interim) wa Migongo mu mwaka w’i 1875 ubwo Umwami Kigeli IV Rwabugiri yigaruriraga i Gisaka akacyomeka ku Rwanda." -"Kubera ubushishozi n’ubushobozi bw’umutware Mpiga, yahawe inshingano zo gutwara i Migongo muw’i 1916 nk’umutware w’umusigire n’uko 1931 aba umutware mu buryo busesuye kugeza asimbuwe n’umuhungu we Antoinne Kanyangira mu w’i 1947." -"Mu w’i 1959, ubwo mu Rwanda habaga imyivurumbagatanyo Abatutsi benshi bakameneshwa, Umutware Mpiga yahungiye mu gihugu cy’u Buganda. -Mu buhungiro, yabayeho ubuzima butoroshye, mu mwaka 1964 ku myaka 111 ataha mu inkuba kwa Shyerezo." -Umutware Muterahejuru Deogratias ni umuhungu w’umutware Ruzige. -"Unyuze ku muzi wa Se, Muterahejuru akomoka mu muryango mugari w’Abagunga." -"Abagunga bafite inkomoko kwa Mugunga wa Ndoba, Se w’uyu mutware ni mwene Kavutse ka Byabagabo bya Ruyenzi rwa Mutaga wa Rutamu rwa Nyiramakende ya Mugunga wa Kibogo cya Ndahiro II Cyamatare,Umwami w’u Rwanda." -"Umutware Muterahejuru Deogratias ni Umukwe w’Umwami Yuhi V Musinga, akaba muramu w’Abami Mutara III Rudahigwa na Kigeli V Ndahindurwa ndetse n’Igikomangoma akaba ndetse Umutware Rwigemera Etienne, n’ibindi bikomangoma." -"Uyu mutware yashakanye n’igikomangoma Musheshambugu Gertrude, Umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga yabyaranye na Kanyange." -Aba bombi babyaranye umwana w’umukobwa bamwita Mukabagorora Gaudence. -"Tariki 17 Kamena 1940, yahawe gutwara i Nyantango asimbuye Umutware Projet Fundi w’Umwakagara." -Icyivugo cye yagiraga ati: ” Ndi Semwaga mu binani by’Inshongore inshogozabahizi “ -"Umutware RWIGEMERA Gerard ni mwene Igikomangoma ndetse Umutware RWIGEMERA Etienne na KANTARAMA Eulalie, Akaba imfura mu bana bibarutse." -"Yavutse mu w’i 1932, Umwaka umwe nyuma yaho Ababiligi birukanye Umwami Yuhi V Musinga ku ntebe y’Ubwami bamuciriye i Shangi mu kinyaga." -"Unyuze ku muzi wa Se, Umutware Rwigemera akomoka mu muryango mugari w’Abahindiro, ni ukuvuga abakomoka ku Mwami Yuhi IV Gahindiro." -Nyina umubyara akaba Umwega wo mu muryango mugari w’Abahenda. -Umutware Rwigemera Gerard ni musaza w’umuhanzikazi w’umunyabigwi ndetse igikomangoma Uwera Rwigemera Florida. -Kandi akaba umuhungu w’Abami Nyir’icyubahiro Umwami Mutara III RUDAHIGWA ndetse na Nyir’icyubahiro Umwami Kigeli V NDAHINDURWA. -"Akaba umwuzukuru w’umwami w’u Rwanda Yuhi V MUSINGA ndetse na NYIRAKABUGA Therese, bikamugira umwuzukuruza w’Umwami Kigeli IV RWABUGIRI n’Umugabekazi Nyirayuhi V KANJOGERA." -Umutware RWIGEMERA Gerard yabaye igisonga cy’umutware atwara i Karama mu w’i 1957 kugeza 1959. -"Muri Gashyantare 1960, yahawe kuyobora u Rukiga abigororewe na Se umubyara ( Igikomangoma RWIGEMERA Etienne) kugeza mu w’i 1961." -"Nyuma y’aho u Rwanda rubonye ubwigenge mu w’i 1962, Umutware Rwigemera yagiye kuba hanze y’igihugu, aho yabaye mu bihugu bitandukanye nk’u Burundi, Kenya ndetse na Norvege." -"Tariki 18 Mutarama 2019, Ku myaka 87, Umutware Rwigemera Gerard yatashye mu inkuba kwa Gasani na Shyerezo" -"Umutware Francois RWABUTOGO yavutse muw’i 1907, ni mwene KABARE akamubera ubuheta." -"Se umubyarara akomoka kuri Rwakagara, wakahamije imyato i Rwanda akaba igihangange ahagana mu kinyejana cya cumi n’umunani." -"Abamukomokaho bose babita Abakagara, bakaba baragaragiye inganji karinga aho bamwe babaye ibibanda, abatware bayoboye imisozi itandukanye y’i Rwanda ndetse n’umutwe w’ingabo z’ingangurarugo." -"Rwabutogo yize mu ishuri ry’abana b’abatware ry’i Nyanza,benshi bamuziho kuba yari umuhanga cyane,agakunda kwiga cyane kandi akanakunda gukora imyitozo ngororamubiri." -"Umwami Musinga yamugize umutware w’u Buganza agirwa n’ umutware w’Uruyange, ingabo zaremwe na Rugaju rwa Mutimbo ku ngoma y’umwami Yuhi IV Gahindiro." -"Ni we wa mbere wabatijwe mu bakomoka mu Bega, abatirizwa rimwe n’Umutware watwaraga mu mvejuru witwaga Semutwa wa Cyitatire cya Rwabugiri nawe wabaye uwa mbere mu babatijwe b’Abanyiginya." -"Amaze kubatizwa no gukura, Umutware Rwabutogo yigishirizaga gatigisimu rwihishwa iwe. -Mu bo yigishije harimo abana b’umwami Yuhi V Musinga barimo Igikomangoma Rudahigwa n’Igikomangoma Rwigemera." -Rwabutogo ari mu bagize uruhare rukomeye mu buzima bw’umwami Mutara III Rudahigwa cyane igihe Rudahigwa na nyina Kankazi babaga ku Rwesero babayeho mu buzima butari bwiza. -Rwabutogo icyo gihe yegereye umwami Musinga amusaba kumwemerera kugaba inka yari yaramuhaye maze Umwami Musinga arabimwemera. -Ubwo Rwabutogo yahise agabira Rudahigwa inka 80 bityo we na nyina Kankazi bongera kubona amata. -Kuva icyo gihe Rudahigwa yirahiraga Rwabutogo agira ati “Yampaye inka Rwabutogo!” . -Umutware Rwabutogo yabaye nk’umubyeyi n’umujyanama mukuru w’umwami Rudahigwa. -"Nyuma y’aho ababiligi bafatiye icyemezo cyo gukura Umwami Musinga ku ngoma bakamusimbuza umwana we, bivugwa y’uko Kayondo, Rwabutogo na Rwubusisi ari bo batware bakuru bagishijwe inama maze bose uko ari batatu ngo bahitamo Rudahigwa washakwaga cyane n’abapadiri, mu gihe Rwigemera we yashakwaga n’abakoloni bari barakoranye nawe kuva kera ari umunyamabanga wabo." -"Rwabutogo na Rwubusisi ni nabo kandi baherekeje Rudahigwa amaze kwima ingoma, ubwo yasangaga se i Kamembe kugira ngo amuhe umugisha w’imitsindo y’Imana y’i Rwanda." -"Rwabutogo yabaye nk’umubyeyi n’umujyanama mukuru wa Rudahigwa. -Rudahigwa ngo yagiye gusura Rwabutogo iwe mu Buganza. -Yageze kwa Rwabutogo asanga ngo yagiye gusenga. -Yamutumyeho incuro eshatu amumenyesha ko amutegereje. -Ku ncuro ya gatatu nibwo Rwabutogo yaje, abwira umwami ko atabashije kuza mbere kubera ko ngo yari ari gusenga Umwami w’isi yose. -Mu kiganiro bagiranye Rwabutogo yagiriye Rudahigwa inama yo gutura u Rwanda Kristu umwami. -Iyo nama ya Rwabutogo Rudahigwa yarayizirikanye, kuko yaje kubikora mu mwaka wakurikiye itahuka kwa Rurema rya Rwabutogo" -"Rwabutogo niwe wagiriye Umwami Mutara III Rudahigwa inama yo gutura u Rwanda Kristu umwami. -Iyo nama ya Rwabutogo,Rudahigwa yarayizirikanye kuko yaje nyuma kubikora mu kwezi k’ Ukwakira mu mwaka w’1946" -Rwabutogo yagize uruhare rukomeye mu iyubakwa rya kiliziya y’ Rwamagana Ubwo yabwiye ingabo ze n’abaturage ngo bamufashe kuyubaka gusa barabyanga ngo ntibashobora kwikorera amabuye cyangwa amatafari no kwisiga ibyondo n’imikungugu. -"Rwabutogo abyumvise yafashe ingata ashyira ku masunzu ye ku mutwe yikorera amatafari,abari babisuzuguye bagira isoni babona ko ishyano riguye maze barakenyera batunda amabuye n’amatafari kugeza inyubako ya kiliziya yuzuye." -"Rwabutogo azwi kandi kuba yaraherezaga mu Misa y’iminsi Mikuru nka Noheli, Pasika n’umunsi w’Isakaramentu." -"Mu buhereza bwe yayoboraga abatwara amatara mu gihe cya . -Yabaga ari Cérémoniaire, agafatanya n’ibisonga bye byarimo uwitwa Ruhorahoza Gérard wari Sous shefu w’i Nyarusange,Rugumire Antoine wari sous shefu wa Nyarubuye ndetse na Mutsinzi Michel wari sous shefu wa Nkomangwa." -"Nk’uko Musenyeti Antoine Kambanda abigarukaho, bivugwa ko ahagana muw’i 1938, Umutware Francois RWABUTOGO kandi yanditse igitabo ku Isakaramentu ry’ugushyingirwa kitwa Ugushyingirwa Gutagatifu,gikubiyemo Inama zerekeye abasore n’abakobwa bashaka guhabwa Isakaramentu ry’Ugushyingirwa." -Rwabutogo yari umutware wakunzwe cyane n’abaturage kuko yanze gukoresha ikiboko ngo abaturage be bahinge.ibi byarakaje abakoloni binamuviramo kunyagwa inka ze nyinshi kubera ko yabasuzuguye gusa aremera arazihara ibi byatumye akundwa anubahwa cyane na rubanda rugufi -"Mu rwego rwo kumushimira uruhare rw’indashyikirwa yagaragaje mu kurwanira ishyaka Kiliziya, Papa Piyo wa XII yamushyize mu rugaga rw’abalayiki b’imena baba baragize uruhare muri Kiliziya mu kuyirwanira ishyaka, mu kuyirengera no mu bindi bikorwa by’indashyikirwa mu bihugu byabo, urwo rugaga rwitwa: -« Chevalier de l’Ordre Pontifical de Saint Sylvestre »." -Yahawe Umudari w’ishimwe waherekejwe no kumushyira muri urwo rwego awambikwa ku mugaragaro ku itariki ya 30 Kamena 1940 i Rwamagana ari ku Cyumweru. -"Umutware Rwabutogo yashakanye n’igikomangoma MUKAMAZIMPAKA Scholastique, umukobwa w’umutware KAVUMVURI ka Rwalinda rwa Rubega mwene Yuhi IV GAHINDIRO." -Aba bombi babyaranye abana 18 harimo Odette RWABUTOGO (Umuhererezi ndetse ukiriho) n’umutware Umutware HITIYISE Pierre watwaye u Buganza bw’epfo kuva 1945 kugeza 1954. -Umutware Rwabutogo yitabye Imana mu kwezi kw’ukuboza mu 1945. -Paruwasi Gatulika ya Rwamagana yashyizeho umunsi wo kumwibuka tariki ya 26 Ukuboza buri mwaka -Hifashishijwe: -"-Genealogies de la Noblesse , Leon Delmas 1950" -"-L’histoire du Rwanda sous la colonisation, Bernadin MUZUNGU" -"–Catholic Church hails the late Chief Rwabutogo as Rwamagana parish turns 100, Jean de Dieu NSABIMANA Newstimes" -Umutware Butera Frederic ni mwene bwa Nturo watwaye i Kabagali muri Nyanza n’Umutarekazi Angeline Kampororo. -"Unyuze ku muzi wa Se, akomoka mu muryango mugari w’Abanana, naho nyina umubyara akomoka kuri Cyigenza cya Rwakagara." -Abanana bakomoka kuri Munana wa Gihana cya Cyilima II Rujugira. -Umuryango w’Abanana wakomotsemo ibihangange byagiye bigaragira ingoma. -Se umubyara ni mwene Nyirimigabo ya Marara ya Munana wa Gihana Nyamihana cya Cyilima II Rujugira. -Uyu Gihana Nyamihana ni umwana w’imfura w’Umwami Cyilima Rujugira ndetse akaba Umutabazi w’umucengeri watabariye mu gihugu cy’i Burundi. -Umutware Butera Frederic mu mabyiruka ye yabaye intore mu itorero ryitwaga “ Intaganza “ ry’i Kabagali aho Se Umutware Nturo yatwaraga. -"Amaze kuba mukuru bihagije, yatwaye i Mukingo ya Nyanza y’i Nduga." -"Umutware Butera yatwaraga itorero “ Indashyikirwa “ ryabarizwagamo intore z’ikirenga nka Sayinzoga Gallican (Uyu akaba sekuru w’intore Yvan Burabyo uzwi nka Yvan Buravan) , Sentore Athanase, Munyezamu Inkumburwa,Mudakikwa wa Rwatangabo (uyu akaba sekuru w’Intore Ngarukiye Daniel), Safari wari uzwi nka Rutem’ikirere na Gakuba Rutishingwa (Uyu akaba sekuru w’intore Rumata Joel uzwi nka Ruti Joel)." -Izi ntore z’ikirenga zigarukwaho mu nkuru y’abahungu bagiye gutaramira abashyitsi bitabiriye ibirori byo ku murika ikirango cyitwa Atomium mu cyiswe Expo 58 cyangwa se Exposition Universelle de 1958. -"Tariki 21, werurwe 1958 nibwo Umwami Mutara III UDAHIGWA yatumijeho muramu we ndetse akaba Umutware Deogratias Bijwara ngo hatangire imyiteguro y’iryo murika." -"Expo 58 yatangiye tariki 17, mata uw’i 1958 kugeza 19, Ukuboza muri uwo mwaka ndetse yitabirirwa n’ibihugu 44 mu byo ku migabane itadukanye y’isi." -"Intore z’i Rwanda zahaserutse neza zihagarariwe na Butera bwa Nturo, n’uko Inkuru y’abahungu ivuka ityo." -"Butera yari intore y’igihangange dore ko benshi mu ndashyikirwa zamwirahiraga, by’akarusho Intore y’Ikirenga Sentore Athanase wa Munzenze waje kwita izina Umwana we w’Umuhungu Butera Alphonse benshi muzi nka Massamba Intore." -"Umutware Butera niwe umunyabigwi Cecile Kayirebwa yaririmbye mu indirimbo “Tarihinda “, amusingiza agira ati: “Arabarusha Butera Urya mwana wa Nturo Hinda Mama “" -"Ubu buhanga bwe, bwatumye Ubwami bw’ububiligi bufata umwanzuro wo ku mushyira ku noti yakoreshwaga mu kongo mbiligi ndetse na Ruanda-Urundi." -"Ikindi nanone, uyu mutware agaragara muri filimi yitwa “ Les mines du roi Salomon “ igaragaramo abandi batware nka Mwikarago Vincent (uyu yatwaye I Mushishiro), Igikomangoma Baziga mwene Gacinya ka Rwabika rwa Gahindiro, Benempiga claver (Umubyeyi wa Padiri Byusa Eustache), Umucamanza Iyarwemwa Francisco , Igikomangoma Gahondogo umuhungu wa Nzirabatinya mwene Nyamashara wa " -"Amwe mu mashusho agize iyi filimi, aherekanwa u Rwanda bayakiniye I Rusatira mu kwezi kwa Mutarama kugeza Gashyantare muw’i 1950, nuko isohoka kwezi k’Ugushyingo muri uwo mwaka." -"Iyi filimi irimo amashusho Umutware Butera bwa Nturo ahamiriza neza cyane binogeye amaso, benshi mu rubyiruko rw’ubu bakunze kwifashisha ngo bavome ubuhanga bwe." -" Umutware Butera ni Umuvandimwe w’abatware bane bamenyekanye cyane ari bo : Umutware Bwanakweli Prosper (washinze ishyaka RADER), Umutware Nkuranga Oswald, Umutware Nkusi Alphonse, Augustin Muhikira ndetse n’Umutware Higiro Themistocles. " -"Akaba mwene-se w’umutware Kamuzinzi Godefroid wamenyekanye cyane nka Rutemangusho, Intare y’Akanwa ndetse akaba mubyara w’abami Mutara III Rudahigwa na Kigeli V Ndahindurwa, hiyongeraho Lazare Ndazaro " -"Ikindi nanone, akaba umwishywa w’umutware w’ikirangirire Rwubusisi Joseph, Kampayana (Sogokuru w’umukuru w’Inganji y’u Rwanda Paul KAGAME) ndetse n’abandi batware bo mu muryango mugari w’Abakagara." -"Hifashishijwe: – Prosper Bwanakweli, Dantes SINGIZA" -Ikiganiro na Rumata Joel (Umwuzukuru w’intore Gakuba Rutishingwa -Inyandiko ndetse n’ikiganiro kuri Facebook (Imfura Loic -"Umuhungu wabyirukiye i Nyamirambo, Impirimbanyi ya Hip Hop mu Rwanda, Ibiyaga bigari ndetse na Afurika yose." -"Uyu ntawundi ni Nsabimana Jean Bernard waje guhindura amazina akitwa Nsabimana Abdul Aziz wari ufite akabyiririro ka DJ Berry cyangwa se Big Brother. -Yamenyekanye kubera gukorera ibitangazamakuru nka Radio Rwanda ndetse na Capital FM i Kampala mu gihugu cya Uganda." -"Yabaye DJ mu tubyiriro nka Cosmos na Kigali Night i Nyamirambo mu mpera ya za 80 , kubera gucuranga indirimbo za Hip Hop byamuviriyemo kudafatwa neza na Leta y’icyo gihe kubera kwishisha abavuga urwongereza ” Les Anglophones”" -"Byatumye Dj Berry ahungira mu mujyi wa Goma mu gihugu cya Congo, nyuma yaho ajya kuba mu budage, aho yaje gutyaza ubumenyi ku bwo yari asanzwe afite ibintu bigera ku rwego rwisumbuye." -"Mu mwaka wa 1990, DJ Berry yagarutse ku mugabane wa Afurika ajya gutura mu mujyi wa Kampala aho yakoraga mu b kabyiniro kitwa Tropicana 110, ndetse aba umu DJ wa mbere watangiranye na Capital FM yavugiraga ku muyoboro wa 91.3." -"Nyuma y’imyaka ibiri uyu muhanzi yaje guhura n’ibyago yandura agakoko gatera SIDA (HIV/AIDS), muri uwo mwaka wa 1992 nibwo yanze guheranwa n’agahinda akora indirimbo yitwa ” Hey You” ikangurira abantu kwirinda aka gakoko kari kamugeze aharindimuka." -"Nyiramavugo III Kankazi, ni mwene Mbanzabigwi bya Rwakagara na Nyiranteko, akaba Umwega w’Umwakagara." -"Se umubyara Mbanzabigwi akomoka kuri Rwakagara, ukomokaho ibihangange bizwi mu mateka y’u Rwanda nk’Abega b’Abakagara." -"Nyina Umubyara Nyiranteko, ni Umukobwa wa Nzagura bakaba bafite inkomoko mu Bashambo." -"Unyuze ku muzi wa se, Kankazi akomoka mu muryango w’Abega b’Abakagara, mu yandi magambo ni ukuvuga abakomoka kuri Rwakagara, se wa Mbanzabigwi." -"Mu mpera z’ikinyejana cya 19 no mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, umuryango w’Abakagara, nta gushidikanya, ni wo wari muryango ukomeye cyane mu Rwanda." -"Muri icyo gihe bari abantu bari bafite amaboko y’igihugu mu biganza byabo: Umugabekazi Nyirayuhi V Kanjogera ni umukobwa wa Rwakagara, abatware Kabare na Ruhinankiko bagaragiye bo ubwami mu gihe Umwami Musinga yari muto, ni abavandimwe ba Kanjogera, umwami Yuhi V Musinga ubwe ni umwuzukuru wa Rwakagara, akaba mubyara, wa Kankazi." -"Abavandimwe ba Kankazi ni: Kayondo (nyuma yaje kuba umutware ukomeye w’u Rwanda), Munyakigeli, Kabanyana, Mukankanza na Mukanyonga." -"Amaze kuba ingimbi, Kankazi ahabwa mubyara we, Umwami Yuhi V Musinga, nk’umugore." -"Muri Werurwe 1911, yibarutse umuhungu wabo, Rudahigwa, umwana we w’ikinege. -Kankazi na Rudahigwa noneho baba i Rwesero, muri Nyanza, ahateganye n’umusozi wa Mwima ahari ingoro y’ibwami ya Musinga." -"Muri Gashyantare 1923, Umwami Yuhi V Musinga yanze abagore be bose bo mu muryango w’Abega b’Abakagara." -"Kankazi nk’umwe mu bagore be bakomoka mu muryango mugari w’Abakagara , yavuye i Rwesero, muri Nyanza, maze yerekeza i Busanza, arinzwe na musaza we Kayondo. -Ugomba rero guha mushiki we ibyo akeneye kandi akita ku mwishywa we Rudahigwa uguma i Nyanza igihe gito." -"Nyuma yo kutumvikana hagati ya Rudahigwa na Kayondo, nyuma y’aha Kayondo yahagaritse ibyo yageneraga Rudahigwa byaje gutuma ava i Nyanza." -Ibi byatumye Kankazi na Rudahigwa bajya gutura by’agateganyo mu burasirazuba bw’u Rwanda. -Noneho basubira i Nyanza igihe Rudahigwa abaye umunyamabanga wa se. -"Muri Nyakanga 1929, Kankazi yakurikiranye umuhungu we yerekeza mu Rwanda rwagati igihe yagirwaga Umutware wo mu ma Marangara." -"Tariki 12 Ugushyingo 1931, Umwami Yuhi Musinga yaciwe ku bwami n’ubuyobozi bw’ababiligi biteganijwe maze asimburwa, nyuma y’iminsi ine, n’umuhungu we Rudahigwa. -Yaje kwimikwa ku izina rya cyami rya Mutara III." -Hubahirijwe ubwiru rw’u Rwanda Kankazi yimitswe nk’umugabekazi ku izina rya Nyiramavugo III. -"Nyuma y’itegeko ry’ubuyobozi bw’Ababiligi, Umugabekazi Nyiramavugo III Kankazi yimukiye i Shyogwe, ku birometero birenga 50 uvuye i Nyanza aho umuhungu we, Umwami Mutara III Rudahigwa yari atuye." -"Ibi rero byakozwe n’abayobozi b’Ababiligi kugira ngo Kankazi atandukane n’umuhungu we, bityo birinde gusubiramo uburambe ku ngoma yabanjirije igihe Umwami Yuhi V Musinga yari ayobowe na nyina, Nyirayuhi V Kanjogera." -"Mu mwaka w’i 1933, ubuyobozi bw’Ububiligi bwarangije kubaka Ingoro ya cyami ya Shyogwe yubatswe mu matafari n’ amabati." -Umugabekazi Nyiramavugo Kankazi yimukiyeyo ako kanya. -Aturayo hamwe n’umuvandimwe we muto Immaculée Kabanyana hamwe n’abakozi babo. -"Uko myaka yashize, yari afite iwe imbuga nini ahatorezwaga abana imikino ndetse n’imbyino gakondo. -Kubabazwa cyane no kutamenya byimazeyo ubuyobozi bw’ububiligi, Nyiramavugo Kankazi yagize uruhare runini ku muhungu we. -Amugira inama abigiranye ubushishozi ku miyoborere y’igihugu. -Mu mwaka w’i 1941, aho yamufashije guhitamo umugore we mushya mu bakobwa beza cyane." -"Ku ya 17 Ukwakira 1943, yarabatijwe, hamwe n’umuhungu we, i Kabgayi maze ahabwa izina rya Radegonde." -"Usibye gusangira igitekerezo cye ku micungire y’u Rwanda, Radegonde Nyiramavugo III Kankazi yitabira ibirori byose ndetse n’izindi ngendo mu mahanga. -Mu 1958, yaherekeje umuhungu we mu imurikagurisha mpuzamahanga ryabereye i Buruseli." -"Ku ya 25 Nyakanga 1959, Umwami Mutara III Rudahigwa yatanze mu buryo butunguranye i Bujumbura." -"Bukeye, Umugabekazi Nyiramavugo Kankazi yagiye mu murwa mukuru w’u Burundi gucyura umugogo w’umwami mu gihugu cye." -Amakuru y’urupfu rutunguranye rwa Mutara III yateje impagarara mu Rwanda. -Abanyarwanda benshi banze amakuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’Ababiligi bavuga ko urushinge yatewe ari yo mbarutso y’itanga rye. -"Ku rundi ruhande, berekana ubuyobozi bw’Ababiligi n’ububasha bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda nk’abashishikarije cyangwa n’abanditsi b’iri suzuma." -"Mu bitekerezo rusange by’u Rwanda nko mu nzego za politiki zo mu gihugu, havuka ibintu bibiri byihuse bifitanye isano n’ibyifuzo bibiri bivuguruzanya: Abanyarwanda bamwe basaba ko hakorwa isuzuma ry’umugogo wa Mutara mu gihe abandi babona ko bidafite akamaro kandi bitesha agaciro." -"Umugabekazi, nyina w’umwami Kankazi yari agize itsinda rya kabiri; yanze yivuye inyuma ko bishoboka ko hasuzumwa umugogo wa Mutara. -Bishimangirwa muri iki cyemezo no kwangwa na benshi mu bagize Inama Nkuru y’igihugu." -"Ku ya 28 Nyakanga 1959, Mutara Rudahigwa yatabarijwe i Mwima hataramenyekana impamvu nyayo y’itanga rye." -"Murumuna we, igikomangoma Jean-Baptiste Ndahindurwa, yimye ingoma ku izina rya Kigeli V." -"Nyina, Bernadette Mukashema, yimitswe nk’umugabekazi mushya ku izina rya Mukakigeli V." -"Nyuma y’ibibazo byo mu Gushyingo 1959 hamwe n’ubwicanyi bwakurikiyeho bwakorewe Abatutsi, Abanyarwanda benshi, Abatutsi benshi, bahunze igihugu cyabo bahungira mu bihugu bituranye nka Tanzaniya, Uganda, Kongo (yaje kuba Zaire) n’Uburundi." -"Kubera gutinya ubuzima bwe, Radegonde Kankazi yagiye mu buhungiro mu mwaka w’i 1961, abanza gutura muri Kongo. -Nyuma yaho, yimukiye mu Burundi atura i Bujumbura aho yari atuye mu bihe byoroheje." -"Mu mwaka w’i 1973 yaje gutaha mu inkuba kwa Shyerezo, atongeye gukandagiza ikirenge ku butaka bw’u Rwanda." -"Marebe atembaho amaribori -Naramubonye agorora ikimero, -Akebutse andetse ndoye icyo kibibi -Cyamubimbuye mu buranga, -Kikamurangiza mu gituza, -Kikamutembera mu mukondo, -Numva inkongi indemyemo ikome, -Ikibatsi kimpama mu gihumbi -Umutima uturagaramo igitutu. -Nuko nterura ntazi iyo ndi -Nti : Iyaguhanze ni yo izi kurema -Ntiyaguciye umucuba na hato -Ntiyahaho undi." -"Ni igicumbi gicuna ituze, -Ni igicaniro cy’urukundo -Yarugukwiza ho rukakotsa -Ntunagakuke ngo urwikure, -Ukarwitegereza ngo urwikure. -Ukarwitegereza rugatwika, -Uko umuririmba ugashya ururimbi, -Ijuru rikimuka ukimurata." -"Uwavuga iby’urukundo -Yamara icyumweru -Atenze ho n’intango." -"Iyo aje agana uwo akunze, -Ntukura ibirenge, -Ushima mubiri ukeye -Ntushirwe kumureba." -"Ntangira kumurabukwa -Yaje akenyeye urwera, -Kandi ubwe ari urwego, -Nti : mureke iby’urwenya, -Nogeze urwererane, -Rwoga ijuru ry’u Rwanda." -"Impuha nizijure, -Nta mpaka bangisha -Impamvu ni ngo urebe!" -"Si ikabya ryo guhimba -Ni ihame ry’uwarebye -Akishirira agahinda." -"Nguwo rugore rwera, -Nguwo sata ibasumba, -Nguwo umwari w’ishya, -Nguwo uw’ishyoro ryaka." -"Ni ingeri y’amarere -Ntagira amariburira, -Nka bamwe bo mu gashungo -Bamazwe n’amashamba, -Bagumirwa n’ishaka -Isharankima zigatoha." -"Ntasa n’abacubutse -Bemeye ibyo gucudika -Mu ngeso zo gucumura." -"Ntasa n’abishunga -Bamazwe no gushinyika -Nta shinya bigirira." -"Ntasa n’aba none -Bamazwe n’indoto -Nta ndoro bigirira." -"Ntasa n’intabire -Zakuze zangirira. -Ni uruti rw’umutarati -Rwameze mu mutuzo -Rwuhirwa n’umutozo." -"Ni ishami ry’umushibuko -Ryera i Gashirabwoba -Ryatonnye indasigariza -Itoto rigwa umusubizo." -"Nta mpaka ntabira -Uwabona anyijana -Akangaya mu ijambo -Yambaza iby’imvaho -Navuga mvanguye -Ibindi akivirira." -"Nziturira i Rwanda -Aho amabega y’urwera -Atumbagiza umurimbo -Mu ijuru ry’umurere." -"Uwashinga ibyo yabonye -Ku mushibuka utishanya -Yasaza atabishoje." -"Ni indamutsa y’urukeye -Ibambura urukerereza." -"Ni ishako y’urwamo -Isuka impundu urwanaga." -"Ni ingoro y’urwererane -Ndora isigiye n’u Rwanda." -"Ni inyanja ibumbiriye, -Nta ngimbi iyigimba." -"Ni uruzi rw’igisaga -Ntiruhungirwa n’isuri." -"Ni ishyoro rizira impiza -Ryacuzwe n’impingane." -"Ni rushorezo rw’inyambo -Ni inyange izira icyasha." -"Ni umugutu w’uruhira -Uhimbaza inumbiri." -"Ni impundu z’umurangi -Zikiranya n’insengo -Zasobetse n’urugunda." -"Ni impinga izira impiza -Ni ijuru rihizuye -Asa n’impeshyi ihinduye." -"Ntakangwa n’ibihinda -Yabihariye abahabuwe -No guhaha ibyabahoza." -"Ni inanga izira inenge -Igacurangwa ho ineza -Mu nama z’urukundo." -"Ni impanzi y’urwego -Nta rwango agira mu nda." -"Ni urudodo nararurazwe -Ngo rurande ahaturitse -Igihe ndwana n’amatiku -Y’ibishaka kuntabika." -"Ni ishami ry’umutari -Ryameze ku mutaba -Rirakura riragara." -"Asa n’ingoma z’umugendo -Zikiranya urugera -Mu rugero rw’abasengo." -"Niba ari ku ruhimbi -Ntuhuge kumureba -Atonganya uwo mutozo -Uranga ishya mu batunzi." -"Niba ari mu murere -Umureke agumye aribore -Yizihirwe n’iraba, -Wogeze ururirimbo -Wenda urenze umunsi -Uzaba usukiwe mu rubu." -"Uwankiranura n’ibihinda, -Akampa umwanya wo kumuhimba, -Namuhera bugihumura, -Umunsi ukira nkimuhugiye ho." -"Naramubonye avuga umurimbo -Andabutswe atangira akaririmbo, -Nsanze ari ihogoza ndatuza -Nkomeza kumva umuhogo atunze. -Uko nakarangamiye ibyo byiza, -Nsuma wese mugwa mu byano, -Nsanze ari ijuru ry’umwezi -Nanjye mpimbira ho umwato -Ni ko kumwita umwangakurutwa. -Nsubiye mwita Marebe yera -Kandi atemba ho amaribori." -"Ni umutako w’urutanisha -Ni ubutijima bw’urukundo, -Ni urukenyerero rw’inkindi, -Nkunda inkesha ze z’umukwira." -"Ni uruhimbiro rw’abahanga -Niba uhutiye ho agashungo -Utazi inganzo irera amakombe -Ntumukandire ho utamwica. -Banza wirere ushyire kera, -Ukeshe mu mvugo unoze cyane." -"Niba akinje iyo mu gikari -Ntuhakandire utamukanga. -Umureke acunde ubusoro kera -Mu nda y’ibicuba by’Amagaju." -"Niba haruguru baguheje -Ni uko asukiranya ibisabo. -Utuze wumve uwo mususuruko -Ukesheje urugo umusesure. -Ntasa n’inshoberamahanga -Zimwe zitabuze kuba inshibwa -N’ubwo ari inshabizamudiho." -"Naramubonye nshira agahinda -Umutima utangira kuvumera -Ari urukundo ruwuvugisha. -Mbonye akabije kuba urugwiro -Igihe rihundagaye rirenze -Nanjye nigaba mu nganzo -Nkabya umugambi wo kumuhimba. -Maze muhera ku mutwe iheru -Ngira ngo ndengure ku birenge. -Umusatsi wose ni umusana, -Ni urugege ruzira ingingo -Ni urugeregere rw’uburanga, -Ni igisingizo cy’umudasumbwa." -"Agira uruhanga rw’uruhebuza, -Nturuhanga ngo urashye uhumbya -N’iyo uhungiwe n’amahindu -Ahubwo uremera akaguhonda." -"Ingohe ze ni irangamutuzo, -Ni uruterero rw’abatoya. -Amaso ni urubera rw’inkesha, -Kandi yuzuyemo ibinyonga -Akarusha ay’inyana urunyenyeri." -"Izuru ni imbuga y’urutonde, -Amatama yose itoto riragwa. -Inseko ikeye umusanganya -Ubonye ukwezi kubanduye. -Naho urusizi rw’umususuruko -Rusesuye imisaya yose." -"Amenyo ni inono izira inenge -Ni amasimbi y’urubugurizo, -Indoro ye ni uruhogozambyeyi, -Imvugo ye ni umurebe w’impundu, -Ingendo ni urugororangingo, -Indeshyo ni ijuru ry’umurere, -Umubiri wose ni ndebunyurwe." -"Amaboko yose ni imibanga -Agira ibizigira by’ubukombe, -Urutoki rwose ni urutunda -Naho igituza cy’umutabonda -Kiri mo urwogere rw’imitari." -"Imbavu ze ni imbandagihumbi, -Ni imitende itatse indinda. -Mu nda ni urutembanshyushyu -Ni umurere warezwe n’inka -Hose yitwa umwogabyano." -"Nahoze nkumbuye iby’urukundo, -Nsanze ari ikome ry’urwunge, -Nuko nitsa agatima mu nda." -"Inyange yariboye umusubizo -Mu rukenyero imbibi ziraka -Kandi ingondo zimugonyeye ho -Zamurangije mu ngingo." -"Asa n’akabande ko mu mpeshyi -Imbyeyi ishima igashira icyusa, -Asa n’amarembo ataha amariza, -Yakebye imongi ziramukwira -Imbugu zitemba mu rwambariro. -Shima umurerwa amaso ataruha. -Asa na kiberinka y’umukwira -Izuba ryinaze rijya mu gicu." -"Iyo wamubonye ukamuca iryera -Uramuririmba ukarenza amanywa. -Imbugu zitemba ibitugu byose -Zamuteye ishya mu gituza -Zigeze mu nda zirohoshya." -KARINGA ni igitabo cyanditswe na Musenyeri Alexis KAGAME kiza ku murikwa mu w’i igihumbi magana cyenda mirongo ine na gatatu (1943). -"Ni igitabo cyiza cyane cyanditse mu Runyarwanda (Ururimi nyarwanda), kivuga ku ngabe zaranze ingoma zabayeho i Rwanda yibanda cyane ku ingoma ngabe KARINGA." -"Basomyi, iki gitabo cyiswe INGANJI KARINGA, kije mu murongo wo kuva i muzi iby’Ingoma ngabe zaranze ubwami bw’igihugu cyacu ndetse n’amateka yaranze ubuzima bw’abagaragiye izi ngoma." -"Ingoma y’ingabe ni ukuvuga ingoma yerekana ubwami bw’igihugu. -iz’i Rwanda ni enye: Ingabe ihatse u Rwanda, ikagaragaza umwami yonyine ni Karinga." -"Ingabekazi yayo ikaba Cyim’Umugizi. -Ijambo Cyim’umugizi risobanura risobanura “Igihugu cyima Umwami ukigira, akakirema,akakibamo Nyamugira-ubutangwa”." -"Mbere y’uko habaho Karinga, Ingabe y’u Rwanda yitwaga RWOGA, yaremwe na GIHANGA NGOMIJANA, iza kunyagwa n’abanyabungo, igihe Umwami w’u Rwanda NDAHIRO II CYAMATARE yatanze i Rubi rw’i Nyundo." -"Muri iki gitabo, muzasangamo imibare izwi nkiy’ururimi rw’ikilatini ikurikiye izina ry’Umwami yerekana uko abami bitiranwa bagiye bakurikirana." -"Abami ndetse n’abapapa bo muri kiliziya gatolika bandikwaho bene iyo mibare, kuko mbere yo kwima baba barahoranye izina ryabo rya rubanda, bamara kwima rero bakagira irindi zina rishya, riba ryaragizwe n’abandi mbere ye." -Igitabo INGANJI KARINGA nicyo gifatwa nk’urufatiro cyangwa intango y’Amateka y’igihugu cy’u Rwanda. -"Kugira ngo Musenyeri Alegisi KAGAME ashobore kucyandika, byatewe n’uko Umwami MUTARA III RWUDAHIGWA yamuhaye uburenganzira bwo kuganira n’abiru bari bagaragiye ingoma, baka musobanurira ibyo yanditse muri iki gitabo, aha niho yahangiye itorero yise ” Les editions royales ” ryari rigamije gushyigikira no gutera inkunga imishinga yose yo gushyira amateka y’u Rwanda mu bitabo." -"Twizera ko iki gitabo kizagirira akamaro imbaga nyamwinshi y’abanyarwanda, kuko ari ivomo rya bose mu nzego zose." -Nta gushidikanya ko kizabera abakuru urwibutso rw’amageza n’amizigure ya naka na nyiranaka ba baboneye izuba; abarezi n’urubyiruko bi ka za babera isoko y’umurage musekuruza n’intango idakama. -"Nk’uko umuhanga, inararibonye Musenyeri Alegisi KAGAME yabivugaga ” Basomyi ni mugwire “" -IKI GITABO UNYUZE HANO -Byanditswe na Prof. NYAGAHENE Antoine -"Mu myumvire y’Abakurambere bacu ba mbere, “Isi” yose (=Cosmos) yari u-Rwanda. -Iyo myumvire kandi, twakwita “imyumvire y’umwimerere” w’Abanyarwanda, tuyisanga mw’isesengura ry’umurage w’imigani n’ibitekerezo Abakurambere bacu badusigiye. -Kimwe muri byo ni “igitekerezo cy’IBIRARI” kitugezaho amavu n’amavuko y’imiryango n’amoko yose, kitwereka ukuntu amwe muri ayo moko yakomotse kw’i-Juru (=ay’Ibimanuka-), andi agakomoka -Ha-Si- ku butaka bw’iyi “Si” (= ay’Abasangwabutaka), ndetse ngo hari n’andi yaba yaravuye mu “kuzimu”, kwa NYAMUZINDA, ariho rimwe na rimwe bita i-Butumbi. -Ariko kutumva imvugo ihanitse yakoreshejwe mw’iyo migani no muri ibyo bitekerezo niho havuye intandaro yo kugoreka amateka y’uru Rwanda rwacu. -Ababanje kubyumva nabi bagira ngo bandike ayo mateka ni Abazungu, ibiramambo ariko nuko n’Abanyarwanda ubwabo byaje kubabera ingorabahizi. -Nizeye ko nibura iyi nyandiko yatuma natwe ubwacu twumva ururimi n’imvugo bikubiyemo ubuhanga bwinshi bwuje Ubwiru n’Ubucurabwenge Abakurambere bacu bakoresheje kugira ngo batugezeho kandi batwumvishe uko inkomoko zacu ziteye bitandukanye cyane n’iby’Abazungu b’Abakoloni cyangwa b’Abamisiyoneri baduhimbiye cyangwa bazanye bakabidutwerera." -I/ Imyumvire y’Abakurambere bacu ku miterere y’Isi n’inkomoko y’abantu nay’ibintu (=The Traditional Rwandan Cosmogony=). -"Mbere y’umwaduko w’Abazungu mu Rwanda, Abanyarwanda ba mbere na mbere, aribo Bakurambere bacu, hakurikijwe ubumenyi n’ubuhanga bari bagezeho, bari bifitiye ubwabo uko bumva kandi basobanura ubuzima bwabo n’amateka yabo, inkomoko y’ibintu n’iy’Abantu, ndetse n’imiterere y’igihugu cyabo cy’U Rwanda. -Birumvikana ko iyo myumvire yari itandukanye cyane n’iyo Abazungu badushoyemo, bakanayishyira mu nyandiko, bakanayigisha no mu mashuri, bikazagera n’aho ituma dusubiranamo kandi mu nkomoko twari abavandimwe." -"Mu ntekerezo z’Abakurambere rero, iyi “Si” dutuye yari igizwe n’ibice bitatu. -Igice cya mbere kigizwe n’I-Juru, icya kabiri kigizwe n’iyi “Si” yo ku butaka dukandagiyeho, naho icya gatatu kigizwe n’i-Kuzimu kwa Nyamuzinda. -Kandi koko buri gice cyari cyifitiye abayobozi bakigenga n’imana zaho. -Mu gihugu cyo kw’i-Juru, hategekwaga n’imana yaho, ariyo NKUBA cyangwa Shyerezo, mu Kuzimu hatuwe n’abazimu hategekwaga n’imana yaho, ariyo Nyamuzinda, naho muri iki gihugu cyo munsi y’ijuru, gituwe n’abazima, hagategekwa n’imana nkuru, ariyo yaje kuba Imana y’i Rwanda." -"Izo mpugu zose uko ari eshatu zigize “Isi” (ariyo Rwanda, kuko nubundi Isi yose ari u- Rwanda) zifatanijwe n’inkingi ziri mu mpera y’aho zihurira, ari naho bita “iyo igihugu giterwa inkingi”, cyangwa “iyo gihera”, cyangwa se “iyo bigwa”." -"Abantu bose n’ibintu byose bikomoka muri izo mpugu uko ari eshatu zigize “Isi”. -Abakurambere bacu bamaze kubyibazaho n’uko bashoboye kubibonera igisubizo. -Ubwo buhanga bwabo, n’iyo myumvire (ari byo twakwita “the Traditional Rwandan Cosmogony” mu cyongereza cyangwa “La cosmogonie traditionnelle rwandaise” mu gifaransa), babidusigiye mu migani no mu bitekerezo kugira ngo dushobore kubyumva no kubisigira urubyaro rwacu, bityo bikaba byarahindutse umurage w’uruhererekane uko ibihe byagiye bisimburana." -"Iyo myumvire gakondo y’Abanyarwanda ikaba inyuranye rwose n’ibyo Abazungu b’Abakoloni (kimwe n’abandi banditsi babakurikije) baje kwandika nyuma bavuga ko hari Abanyarwanda bavuye muri za Misri (Egypte), za Abisiniya (Ethiopia), za Kameruni, za Cadi, n’ahandi, n’ahandi… Ibyo kandi bikaba byaratewe n’uko batashoboye gusesengura neza ayo mateka bakurikije ibitekerezo gakondo by’Abanyarwanda, ahubwo bagakurikiza ibyo bavanye iwabo mu ntekerezo zabo." -"Nkuko Abanyarwanda batekerezaga imiterere y’Isi n’inkomoko yayo, ninako bari bazi n’ibyerekezo bya ngombwa (= “orientations”) byubatse u Rwanda uko biteye n’ikibiranga, bikaba ari nabyo bakurikizaga mu mihango yabo, ari imihango isanzwe ya buri munsi, ari no mu mihango y’ubwiru bw’i-Bwami." -"Iyo bagenekerezaga rero muri bya bitekerezo byabo, bavugaga ko ibyo byerekezo by’Isi (=u-Rwanda) biteye bitya (= ibi twabyita “Science géographique traditionnelle cyagwa “Géograhie sacrée du Rwanda” mu gifaransa) :" -"Hari i-Burasirazuba ari ho izuba rirasira mu gitondo rivuye i-Butumbi kwa Nyamuzinda, ari naho bitaga kandi i-Buragurabana hakaba herekeza muri za Ndorwa na Karagwe, na za Bushubi, na za Bushingo, …. -Aha niho tubona hakomotse ubukara bwo kwa Nkara ya Kazigaba, cyangwa se Runukamishyo w’umusinga bari bazi kuragura cyane. -Ninaho hakomoka Abashambo b’i-Butumbi, n’abandi n’abandi." -"Hakaba kandi i-Burengerazuba ariho izuba rirengera nimugoroba, ari naho bitaga i- Buryabantu cyangwa mu-Buryoko kuko hari hatuwe n’Abaryoko. -Aho mu Baryoko, bakundaga inyama cyane ku buryo n’izuba ryaharengeraga bakaribaga bakarirya. -Ariko ntabwo bibagirwaga na rimwe gusiga akagufa karyo, bakagaterera kw’ijuru, kakajya kugwa i- Burasirazuba, kakaba ariko gahinduka izuba rishya rizongera kurasa mu gitondo gikurikiyeho. -Aho i-Burengerazuba ni mu nce z’u-Bunyabungo, u-Bushi, u-Buhavu n’u-Burega." -"Uretse i-Burasirazuba n’i-Burengerazuba, u-Rwanda rwari rufite kandi amajyepfo n’amajyaruguru yarwo. -Amajyaruguru yarangwaga n’ibirunga cyane cyane Karisimbi na Muhabura ndetse na Nyiragongo. -Abanyarwanda kandi bemeraga ko muri Muhabura haturaga cyangwa se hajyagayo abantu bapfuye barakoze neza mu buzima bwabo cyane cyane “ababanzwe” (=imandwa), naho muri Nyiragongo, ihora yaka, hakajyayo abagizibanabi cyane cyane “abatarabanzwe” (=inzigo)." -"Mu Majyepfo, ariho amazi atemba agana mu Kanyaru no mu Kagera tukahasanga u- Burundi n’u-Buha." -"Naho mu Rwanda rwagati, uruzi rwa Nyabarongo rwunganiwe na Mukungwa, Base na Nyabugogo ya Muhazi, rwari nk’umutsi nyamukuru utembereza amaraso yose y’umutima w’u-Rwanda cyangwa se urutirigongo rw’u-Rwanda. -Nyabarongo niyo yagabanyaga ibyerekezo bibiri nyamukuru by’igihugu cyacu, aribyo Padri A. Kagame yise mu gitabo yanditse mu gifaransa “Première et Deuxième Moitié Sacrées” (hakurya no Hakuno ya Nyabarongo): Hakuno ya Nyabarongo hari u-Buganza n’u-Bwanacyambwe naho hakurya ya Nyabarongo hakaba mu Nduga-Marangara-Rukoma, ndetse byakomeza bikaba Nduga-Ngari yashoboraga gukomeza ikagera no ku ruzi rwa Mwogo. -Aha mu Nduga-Ngari tuhasanga kandi n’ibisi bizwi bigizwe n’imisozi miremire cyane cyane nka Ndiza cyangwa Ibisi bya Huye (mu mvugo bakunda kuvuga bati : “imbere n’inyuma ya Huye”; “imbere n’inyuma ya Ndiza” nka ya hene yo mu migani yarenze Ndiza iti : hehe n’u-Rwanda cyangwa wa mugani wundi wo ‘guta inyuma ya Huye’ iyo babwira intumva) ; naho hakuno ya Nyabarongo (mu Bwanacyambwe, Buganza, Rukaryi, Mutara) tukahasanga Ibyanya (nk’ibyanya by’umuhiigo) kimwe n’imirambi (cyane cyane imirambi y’inyambo). -Ibyo bice byombi bigahurira ku musozi wa Kigali, usa nk’aho ariwo mutima w’u-Rwanda (cyangwa “Umurwa Mukuru” w’Abami) ufata hakurya no hakuno ya Nyabarongo ariwo Kigali cya Nyarugenge na Kigali cya Nyamweru. -Aha ninaho dusanga amwe mu mariba makuru y’u-Rwanda nka Rwezangoro. -Wa mudage Richard Kandt wahashyize Capitale y’u-Rwanda wagira ngo yari yavugiwemo n’Imana y’i-Rwanda." -"Uretse ibyo byerekezo bibiri bikuru, hari n’ibindi bito bito byakurikiragaho kandi bizwi hakurikijwe izo nzuuzi zindi. -Aha twavuga nko “hakurya no hakuno ya Base”, “hakurya no hakuno ya Mukungwa”, “hakurya no hakuno ya Mwogo”, “hakurya no hakuno y’Akanyaru”, “hakurya no hakuno y’Akagera”, bityo bityo." -"Ibyo byerekezo byose niko byakurikizwaga mu mihango yose y’Abanyarwanda, cyane cyane iy’Ubwiru bw’i-Bwami. -Aha twakwibutsa nko mu bwiru, imihango y’inzira y’ishora, iy’inzira y’ubwimika, iy’inzira y’umuriro, iy’inzira y’ubwihisho, imihango yo gutabariza imigogo (imirambo y’abami) cyane cyane iya Cyilima na Mutara ijyana n’imihango ya nyuma y’ibyiciro bine by’ibisekuru, no mu yindi mihango yose y’ubwiru." -"Ku kigero cy’umuntu ku giti cye, aho ahagaze cyangwa atuye, hari ibyerekezo bizwi kandi bifite icyo bivuze mu mihango. -Hari “imbere n’inyuma” (mu ruhanga, mu gituza, ku mukondo, mu mugongo no mw’irugu) ; hari “iburyo n’ibumoso” (muri muryo no muri mumoso, ku mukondo no ku mpembe); hari “hasi no hejuru” (muri mutwe no muri ruhuhuma). -Naho ku byerekeye ahantu n’ibintu, hari “ku nkombe”, mu “kibaya”, mu “misozi miremire”, mu “cyanya no mu butayu”, mu “gishanga”, mu “gihuru no mw’ishyamba”, n’ahandi n’ahandi. -Aho hose hagiye hafite icyo havuga mu mihango." -Biragaragara rero ko muri ubwo bumenyi bw’isi gakondo bw’Abanyarwanda (twise “Cosmogonie traditionnelle rwandaise” cyangwa “Géographie sacrée” mu ndimi z’amahanga) dusangamo bya byerekezo bibiri binyuranye ariko bikagira aho bihurira. -Hari ibyerekezo byo kuva hasi ujya hejuru (kuva i-Kuzimu ugana kw’i-Juru) aribyo “orientation verticale” (“vertical -"orientation”) hakaba n’ibyerekezo byo hirya no hino, i-buryo n’i-bumoso, imbere n’inyuma, aribyo “orientation horizontale” (“horizontal orientation”) kandi byose bigahurira hamwe kw’isi. -Ingero twatanga ni nko mu “Butumbi”, tuhasanga i-Kuzimu kwa Nyamuzinda, ariko tunahasanga kw’Isi mu Ndorwa z’i-Butumbi ; twavuga nko kw’i-Juru kwa Nkuba, tubona ko mu mirwa y’abami, ahenshi naho bahita kw’i-Juru cyangwa mu bicu, cyane cyane ku mirwa y’abami b’abavubyi, n’ahandi n’ahandi." -"Uretse iyo myumvire y’ibyerekezo by’uturere n’ahantu (conception spatiale/spatial conception mu ndimi z’amahanga), Abanyarwanda kandi bari bifitiye umwihariko wabo (kimwe n’abandi Banyafurika benshi) mu myumvire y’ibihe n’ikirere (conception temporelle/temporal conception). -Muri urwo rwego, hari “none” (= “ibya none, iby’ubu”) ; hari “ejo” (“ejo hashize” na “ejo hazaza”, ariko bikumvikana ko hose ari “ejo”) ; hari “kera” (“kera habayeho”, dusanga no mu ntangiriro y’imigani, nyamara tukaba tuzi ko “umugani ugana akariho”), hakaba na “vuba aha” (dusangamo amakuru yo mu gihe cya hafi)." -"Aha turashaka kwerekana ko imyumvire y’Abanyarwanda ku “bihe” itandukanye cyane n’iy’abanyamahanga cyane cyane Abazungu. -Mu myumvire y’Abanyaburayi, nkuko banabidusigiye ubungubu nyuma y’ubukoloni, ibihe birasimburana kandi bikajya imbere bikurikije umurongo umwe ubudasubira inyuma (=conception linéaire du temps/linear conception of time mu ndimi z’amahanga), naho mu myumvire gakondo y’Abanyarwanda, ibihe bigenda bisimburana ariko ntibikurikira umurongo umwe ugororotse, ahubwo ibyahise bigenda bigaruka, n’ubwo biba byahindutse bidasa neza neza nk’iby’ubu, ariko bijya imbere byabanje kwinyuranamo (=conception cyclique du temps/cyclical conception of time mu ndimi z’amahanga). -Mu Kinyarwanda, hari ejo hashize n’ejo hazaza, ariko hombi n’ejo. -Kandi Abanyarwanda barivugira bati : “ibirenge bijya imbu kujya imbere”. -Iminsi, amezi, imyaka, ingoma (z’ubutegetsi), byose bigenda bisimburana, ariko ku Banyarwanda n’ubwo iminsi yose idahwana ariko irasa. -“Ingoma zihora zihindura imirishyo”. -Urubyaro rw’ubu rushushanya “abakurambere”. -Ninacyo gituma, akenshi mu Banyarwanda, amazina yo mu bisekuru akunda kugaruka. -Ubwo mu bazungu bita abana babo amazina ya ba se, mu kinyarwanda, umwana ahubwo ashobora kwitwa izina ry’umwe mu basekuru be." -"No mu mihango, Abanyarwanda bemera ko, nyuma y’ibisekuru bine, icyiciro gishya cy’Abakurambere kiba gitangiye, nubwo kiba gishushanya igishize. -Ninacyo kitwumvisha impamvu yatumaga Abanyarwanda bakora imihango yihariye iyo ibyo bisekuru bine byabaga bihise. -Aha twavuga nk’imihango yo gusenda abazimu, ibintu bigatangira bundi bushya. -Mu mihango y’i-Bwami niho bigaragara cyane. -Nko mu bami b’Abanyiginya, tuzi uko amazina y’ibisekuru yakurikiranaga: Cyirima cyangwa Mutara, Kigeli, Mibambwe, Yuhi. -Mu bami b’Abega bo mu Bumbogo, hari: Mumbogo, Nyamurasa, Musana, n’ahandi n’ahandi aho byakurikijwe." -"II/ Ururimi rw’imigani y’incamarenga: (Myths, Legends, Symbols and Parabols)" -"Ubwo tumaze kwiyumvisha neza uko Abanyarwanda b’Abakurambere bacu bagerageje gusobanura inkomoko n’imiterere y’iyi “Si” dutuyeho (arirwo Rwanda rwose) kimwe n’inkomoko y’ibintu n’abantu mu migani cyangwa mu bitekerezo, byari bigize ubuhanga bwabo, noneho dushobora gusesengura neza mu rurimi twumva ibyo abo bakurambere bacu bashatse kutubwira mu rurimi rw’incamarenga ibyerekeranye n’inkomoko yacu ubwacu, n’amateka yacu yo mu ntangiriro bikaba bikubiye cyane cyane mu “Gitekerezo cy’IBIRARI”. -Aha noneho, niho dushobora guhera twumva icyo babaga bashaka kuvuga iyo bagiraga bati : hari Amoko y’Ibimanuka, Amoko y’Abasangwabutaka, Amoko yakomotse mu kuzimu, kimwe n’andi yose ayashamikiyeho. -Hano dushobora kwemeza rwose tutibeshya ko nta muntu mukuru n’umwe, umaze guca akenge, ari mu bihe by’ubu cyangwa se ibya kera, wigeze yemera ko hari abantu bahanantutse kw’ijuru bakagwa hasi ntibagire icyo baba cyangwa bagapfupfunuka mu kuzimu ari bazima." -III/ Igitekerezo cy’IBIRARI -Igitekerezo cy’IBIRARI giteye gitya : -"Kera hariho umwami wo mu gihugu cyo kw’i-Juru akitwa Nkuba ariwe Shyerezo. -Uwo mwami akaba yari afite abagore benshi, umwe muri bo akitwa Gasani. -Ibiramambo n’uko uwo Gasani yaje kuba ingumba, bigatuma umugabo we atamwitaho cyane kimwe n’abagore bandi. -Umunsi umwe Gasani aza guhura n’umukecuru w’umupfumu akitwa Impamvu. -Umukecuru ati reka nkuragurire : “Ugiye kubyara umuhungu kandi uwo muhungu azaba igitangaza (ikirangirire)”. -Gasani ati: “byashoboka bite se da, ko maze igihe kirekire naragumbashye ?”. -Impamvu ati: “igihembo wampemba ntikiruhije. -Upfa kunyihera icyo kwambara n’ikintunga, nkaza ngatura mu rugo rwawe noneho nkazakwereka uko ubigenza”. -Gasani yemera ibyo Impamvu amubwiye, amujyana iwe, amushyira mu bandi baja akamubonera icyo kwambara n’icyo kurya." -"Bukeye, Impamvu abwira Nyirabuja ati: “ubajishe igicuba cy’umurinzi, maze muri icyo gicuba cy’isugi uzashyiremo umutima w’ikimasa cy’imana yeze, maze ujye ukibuganizamo amata buri gitondo, na buri mugoroba.”." -"Muri iyo minsi, Nkuba aza kubagisha ikimasa cyo kwiraguriza. -Abapfumu bamaze kucyorosora, bakibara amabara basanga cyeze. -Nibwo bajyaga mu nzu kubibwira Nkuba. -Igihe bagihugiye muri ibyo, Impamvu abwira Gasani ati : “genda wibe uriya mutima wacyo maze uwushyire muri cya gicuba ubuganizamo amata”." -"Amezi icyenda ashize, barebye muri cya gicuba basanga akana keza k’agahungu kareremba hejuru y’amata, bati: “muvuze impundu, Gasani arabyaye!”. -Nibwo batumye kuri" -"Nkuba ngo aze yite umwana izina Gasani yabyaye. -Nkuba ararahira. -Ati: “uwo mwana si uwanjye, ahubwo nibamwice amvire aho”. -Gasani n’umuja we barabimenya noneho bakajya bamuhisha kuko abazaga kumwica bangaga kwiteranya na Nyina ahubwo mbere yo kuza bakabanza kumuburira. -Umwana yiberaho, ariko aherako akura bugubugu, kandi uko akura agakura aba mwiza cyane, ndetse asa na Se, Nkuba ariwe Shyerezo. -Ubwo Gasani yari yamwise Sabizeze (=Saba-izeze)." -"Inkuru zikomeza kugera kuri Shyerezo bati: “ufite umwana mwiza rwose utaraboneka mu bantu”. -Nawe ati: “ko nategetse ko bamwica, byagenze bite ? -Nibagende bamwice, simushaka ntabwo ari uwanjye”." -"Bikomeje gutinda nibwo yatumagayo abagaragu be ngo abe aribo bamwica. -Arabanza atumayo Abatwa. -Baragenda, bagezeyo babonye uko asa, batinya kumwica. -Baragaruka babwira Nkuba bati: “uwo mwana ni mwiza rwose ntawatinyuka kumwica”. -Arongera yoherezayo Abahutu. -Bagezeyo bati: “muzane uwo mwana tumurebe”. -Nyina akamutumaho aho yabaga yagiye kuragira inyana za Se. -Ati: (nko muri ya ndirimbo) “Ye Sabizeze, Ye Sabizeze ya Sabiyogera, ngwino urebe abambari ba So baraje”. -Umwana araza ageze aho, abahutu batangarira ubwiza bwe. -Nibwo basubiragayo bajya kubwira Shebuja Nkuba bati: “uwo mwana ni mwiza ku buryo twebwe tutabasha kumwica”. -Noneho yoherezayo Abatutsi, ati: “mugende mumwice”. -Bagezeyo, Nyina yongera kumuhamagara kwa kundi aho yari aragiye inyana, ati: “Ye Sabizeze, Ye Sabizeze ya Sabiyogera, ngwino urebe abambari ba So baraje”. -Abatutsi bamukubise amaso basanga ari mwiza koko kandi asa na Se. -Nibwo basubiye kwa Nkuba, bati: “Nyagasani, wa mwana ni mwiza rwose kandi murasa pe, ku buryo kumwica byaba ari nko kukwica nawe ubwawe”. -Nkuba ati: “reka nzigirayo ubwanjye maze ndebane n’uwo mwana”." -"Bukeye ashyira nzira no mu rugo rwe rwo kwa Gasani. -Sabizeze amukubise amaso, yiruka aza amusanga. -Nkuba arebye uburanga bwe, abonye n’ukuntu asa nawe, aherako agira impuhwe, aramuterura, amushyira mu gituza cye, amwita Imana. -Kuva ubwo amushyira mu bana be." -"Sabizeze yibera aho, akomeza gukura vuba kandi aba mwiza; atangira kuragira inka za Se, akajya no mu ruganda rwa Se agacura. -Ariko aho aragiranye n’abandi bana, akabarusha muri byose, ari mu kumasha, ari mu gukirana, ari mu kwiruka, mbese muri byose. -Ubwo ariko kandi, yaba ari aho mu rwuri, yakubita inyana akayigusha, yakubita umwe muri bene Se, akaba aramugushije. -Nibwo abantu batangiye guhwihwisa, bati: “ariko uriya mwana ni muntu ki ?. -Kandi bajya bavuga ko atabyawe nk’abandi!”." -"Koko rero, ba bapfumu bari bararaguriye Gasani (ari wa mukecuru Impamvu cyagwa bwa Bukara bw’Ubuzigaba), bari bamuhannye bati: “ntuzahirahire ngo uvuge uko wabyaye uyu mwana, kandi n’ubivuga uzahita umubura”." -"Bikomeza kugenda bityo, koko ntiyabivuga. -Abandi bagore b’inshuti ze bamubaza akaryumaho. -Ariko umunsi umwe Nyina aza kumusura. -Nuko baraganira bigera n’aho baza kugusha kuri Sabizeze. -Nyina ati: “harya uriya mwana utagira ukwasa ngo wamubyaye ute ma? -Ko numva ngo na Se yabanje guhakana ko atari uwe!”. -Gasani abanza kwanga kumena rya banga, ariko Nyina akomeje kumwinginga, ageraho amutekerereza uko Sabizeze yavutse avuye" -"mu mutima w’ikimasa cy’imana yeze. -Nyamara ariko, ubwo umutwa wa Sabizeze akaba yari yaje kubumviriza ngo yumve icyo umukobwa aganira na Nyina. -Amaze kubita mu gutwi, nibwo yirukaga ajya kubibwira Sabizeze. -Ati: “Mwana wa Databuja, noneho namenye igituma ujya uturusha muri byose. -Burya ntabwo wavutse kimwe n’abandi. -Ngo wavuye mu mutima w’ikimasa. -Kandi ngo ntabwo wabyawe na So Shyerezo!”." -"Sabizeze abyumvise ararakara cyane. -Ati: “murumva ukuntu Gasani yagiye kumbyarura, avuga ko ntari uwa Data. -Ubu singishoboye kuba muri iki gihugu bajya bavuga ko ndi ikibyarirano”." -"Nibwo Sabizeze ashogosheye. -Aragenda afata umuheto we n’imbwa ze eshatu: Ruzunguzungu, Rukende na Ruguma. -Ajya mu ruganda, afata inyundo za Se zirimo yayindi nkuru yitwa Nyarushara. -Akora kuri mwene Se Mututsi na mushiki wabo Nyampundu. -Ayobora imfizi yabo Rugira n’isumba yayo Mudende. -Yenda isake yabo Rubika n’inkoko kazi yayo Mugambira, mbese afata mu matungo yose, ikigabo n’ikigore. -Abwira n’umutwa we Mihwabaro ati ngwino; Bose bashyira nzira!." -"Bamanuka mu ijuru baza mu gihugu cyo hasi. -Bageze aho basohokera, Sabizeze afata ya nyundo Nyarushara ayikubita kw’ijuru rirakinguka, ariko iramucika igwa hasi baza bayikurikiye, aho yagiye itarukira ninaho nyuma yaho Gihanga umukomokaho yaje gushinga ingo ze, nk’I-Nyamirembe ya Humure mu Mutara w’U-Mubali, nko mu Buhanga-Ndara cyangwa se mu Buhanga bwa Murera, (dore ko hose hitwa Nkotsi na Bikara), nko mu Bushi hafi ya Nyavarongo cyangwa se i-Rutschuru ahitwa i-Buhindangoma, cyangwa se i-Kangoma mu Kibali, n’ahandi, n’ahandi." -"Sabizeze n’abantu be ari bo baje kwitwa Ibimanuka kuko bageze kw’i-Si bavuye kw’i- Juru batungukiye mu Mubali, ahitwa mu Rweya, ku Rutare rw’Ikinani. -Sabizeze na we aba aribwo afata izina rya Kigwa. -Aho bururukiye mu Mubali, ngo basanze hatuwe n’Abazigaba, bategekwa n’umwami wabo Kabeja." -"Bageze aho mu Rweya ku Rutare rw’Ikinani bacanira inka zabo. -Abantu bo kwa Kabeja babona umwotsi uracumbeka. -Babibwiye Kabeja yoherezayo abagaragu be ngo bajye kureba abo bantu ari bantu ki. -Bagezeyo bababaza aho baturuka n’ikibagenza. -Sabizeze ariwe Kigwa arabasubiza ati: “tuvuye mw’i-Juru kandi turi abashyitsi b’amahoro, ntabwo tugenzwa no kugira icyo tubatwara”. -Basubirayo kubibwira Kabeja, nawe ati: “nimubihorere”. -Abo kwa Sabizeze nabo bigumira aho baragiye inka zabo kandi banahiga, ndetse babana neza n’Abazigaba bo kwa Kabeja cyane cyane ko bari bamaze no kubigisha ibyo gucana umuriro no gucura kuko basanze batabizi." -"Haciye iminsi, Kigwa abwira murumuna we Mututsi ati: “mbese ko ubona inyamaswa twazanye zose zabyaye zikaba zimaze kwororoka, twebwe turamera dute, ko tugiye gupfa turi inshike?”. -Mututsi ati: “tugire dute?”. -Nuko Ubukara nibwo bubaraguriye, buti:”reka tubabwire uko muzabigenza. -Wowe Kigwa, rongora mushiki wawe uriya Nyampundu. -Naho murumuna wawe Mututsi azarongore umukobwa ubakomotseho”. -Kigwa aremera, naho Mututsi abanza kwanga, ati: “sinarongora umwana wanjye”. -Ubukara buti: “turababwira uko" -"muzabizirura. -Wowe Mututsi uzagende ujye gutura hakurya y’uriya mugezi, noneho uze gusaba umugeni ariyo uvuye”. -Bigenda bityo." -"Kigwa arongora mushiki we, babyarana umukobwa, bamwita Sukiranya. -Noneho Mututsi aza kubasaba umugeni. -Bati: “uje uri uwo mu buhe bwoko?”. -Nawe ati: “ndi umwe-ga wa kurya”. -Bamushyingira Sukiranya babyarana umwana wa mbere bamwita Serwega, uyu Abega bose bakomokaho. -Ndetse babyarana n’abandi bana, aribo Mukono, Ntandayera, Muha, n’abandi n’abandi." -"Amoko akomoka kuri aba bose niyo bise “amoko y’Ibimanuka” kuko bakomoka kuri Kigwa. -Kuri Mututsi hakomotseho Abatutsi, kuri Serwega, hakomokaho Abega; ndetse Serwega agera naho abyara Gahutu, ariwe Abahutu bakomokaho. -Mukono abyara Abakono, Muha abyara Abaha, bikomeza bityo." -"Ibimanuka rero bikomeza kwororoka, ndetse bigera nubwo bishyingirana n’Abazigaba. -Abazigaba bo bitwa Abasangwabutaka kuko Ibimanuka byaje bibasanga hano ku butaka (kw’i- Si). -Ubundi hemerwako amoko y’Abasangwabutaka ari atatu, Abasinga, Abagesera n’Abazigaba kandi bose bakabyarana n’Ibimanuka." -"Abandi bana b’Ibimanuka bakomoka kuri Kigwa cyangwa Kimanuka (ari bo Bami b’Ibimanuka) ni aba bakurikira. -Hari Kijuru, Kobo, Merano, Randa, Gisa, Kizira na Kazi, ariwe Se wa Gihanga, uyu bavuga ko ariwe “Kimezamiryango”, “Gihanga cyahanze inka n’ingoma”. -Gihanga abyara Kanyarwanda; ndetse bakongeraho bati: Kanyarwanda yabyaye abana batatu, Gatwa, Gahutu na Gatutsi, aribo bakomokwaho n’Abatwa, Abahutu, n’Abatutsi." -"Ibyaribyo byose, bavuga ko Gihanga yabyaye abana benshi kandi agenda impugu nyinshi ku buryo ingoma zose zizwi muri aka karere, ariwe wazishinze hanyuma akaziraga abana be." -"Abagore babyaranye na Gihanga abo bana ni aba bakurikira. -Kuri Nyamususa w’umusingakazi, umukobwa wa Jeni ya Rurenge yabyaye" -"Kanyarwanda, Se wa Yuhi I Musindi (ubyara Abasindi/Abanyiginya), ariwe warazwe u- Rwanda. -Amubyaraho kandi Kanyandorwa I Sabugabo, warazwe i-Ndorwa y’Abashambo, Kanyabugesera I Mugondo, Se wa Muhondogo amuraga u-Bugesera bw’Abahondogo. -Ndetse yanamubyayeho umukobwa witwa Nyirarucyaba, ariwe Abacyaba bakomokaho." -"Kuri Nyangobero Nyirangabo (bavuga ko nawe ashobora kuba ari umusingakazi), umukobwa w’i-Bunyabungo (Bushi) abyara Kanyabungo I Ngabo, amuraga u-Bunyabungo." -"Kuri Nyirampirangwe (uva indimwe na Nyamususa), abyara Gashubi, Se wa Gashingo (ubyara Abashingo), amuraga u-Bushubi." -"Kuri Nyirarutsobe (mwene se wa Nyamususa cyangwa se umuja we), abyara Rutsobe ariwe Abatsobe bakomokaho, amuraga i-Gisaka, uretse ko we yaje kwihitiramo kwibera umwiru gusa." -"Umwamikazi Rosalie GICANDA ni mwene Martin GATSINZI na Christiana MAKWINDIGIRI, akaba Umunyiginyinya w’Umuhebera/Umugaza." -Se umubyara akomoka kuri Bugingo bwa Mbabariye wa Mushikazi wa Semugaza wa Kigeli III Ndabarasa. -Abanyiginya b’abagaza/Abahebera bakomoka kuri Semugaza wabaye umugaba w’urukatsa ingabo za Gatarabuhara wari mwene se w’Umwami w’u Rwanda Mibambwe Sentabyo. -"Nyina umubyara aba Umwega w’Umwaruranga (Abega b’Abaruranga), ni mwene Rwigema rwa Rumesambuga rwa Ruziraguhuna rwa Karuranga." -"Umwamikazi Rozaliya (Rosalie) GICANDA yavutse mu mwaka w’i 1928, avukira i Bugarura(Kiziguro),mu Buganza bw’amajyaruguru, yabyirukiye mu ndorwa aho se yari yaragiye gutura n’umuryango we." -"Mu w’i 1941, afite imyaka 13 Rozaliya GICANDA yatoranyijwe mu bakobwa b’uburanga buhebuje bagombaga kuvamo Uw��ihogoza ukwiye Umwami kubera ko Umwami Mutara III RUDAHIGWA yari amaze gutandukana n’umugore we wa mbere Nyiramakomari mwene Kamugundu wo kwa Kimenyi Getura, umwami w’i Gisaka." -"Inda Nyiramakomari yasamye zavuyemo ubugira kane . -Umwana Rudahigwa yabyaye akabaho ni uwo yise Gasibirege, abatijwe ahabwa izina rya Elizabeti gusa yaje gupfa yishwe n’indwara itunguranye muw’i 1937." -"Umwaka w’i 1941 ujya guhumuza, GICANDA yerekeje i Shyogwe mu rugo rw’Umugabekazi w’u Rwanda, Nyiramavugo III KANKAZI mu marushanwa yabagombaga kuvamo Umwamikazi." -Aya marushanwa y’abaterambabazi yari yateguwe n’umugabekazi Kankazi na murumuna we Kabanyana yitabiriwe n’abakobwa benshi gusa mu ijonjora rya nyuma harimo Rozaliya Mukamutara na Rozaliya Gicanda. -"Umugabekazi KANKAZI we yari yarahisemo uwamubera umukazana, umukobwa w’umwega w’Umwakagara ari we Rozaliya Mukamutara mwene Sekaryongo wa Rwibishenga rwa Rwakagara." -"Muri iri jonjora rya nyuma niho umutima w’Umwami Mutara III RUDAHIGWA wabengutse umukobwa w’Abahebera, nguko Umwamikazi GICANDA yatunguwe no gutsinda irushanwa." -"Ku wa cyumweru tariki, 18 mutarama 1942, nibwo Umwami Mutara III RUDAHIGWA n’Umwamikazi Rosalie GICANDA basezeranye imbere y’Imana mu birori byiza byari bibereye abageni." -"Nyuma y’iyi mihango Gicanda yasanze umugabo we mu ngoro y’umwami mu Rukari, aba bombi bagiye babera abandi abakunzi b’icyitegererezo." -Gicanda yabereye umujyanama mwiza umugabo we ndetse mu birori byinshi ndetse n’izinduko hanze y’igihugu nko mu bwami bw’ububiligi 1955 ndetse n’i 1958 bagiye bagaragara bari hamwe. -Muri ibyo bihe Umwamikazi Gicanda yari arimo afata amasomo yerekeye ubumenyi rusange bw’inyungurabwenge ndetse n’iyobokamana mu Benebikira i Nyanza. -"Bitunguranye tariki, 25 ,Nyakanga, 1959, Umwami Rudahigwa atanga we na Gicanda bataribaruka umwana n’umwe." -"Nyuma y’ibi tariki 28, Nyakanga 1959, murumuna wa wa Rudahigwa yima ingoma ku izina rya Kigeli V Ndahindurwa." -"Uyu Ndahindurwa ni umuhungu w’umwami Musinga yabyaranye na Mukashema Bernadette muri cya gihe yari yaraciriwe i Shangi mu Kinyaga, Cyangugu y’ubu." -"Nyuma y’itanga ry’Umwami Rudahigwa, Umwamikazi Gicanda yashegeshwe ndetse aheranwa n’agahinda mu gihe kitari gito." -"Yakomeje kuba mu ngoro y’i Rukari , mu gihe Umwami Kigeli V Ndahindurwa yari mu y’indi ngoro ya Nyanza ku bigega." -"Ubwo ishyano ryagwiraga abanyarwanda mu gushyingo kw’i 1959 ubwo imiryango myinshi y’Abatutsi yameneshwaga, Umwamikazi Gicanda yagiye yakira benshi bamwe abaha icumbi abandi abafasha kuba bahunga igihugu. " -"Imwe mu miryango yungukiye ubufasha ku mwamikazi Gicanda, harimo murumuna we wo kwa se wabo Asterie Bisinda (Umubyeyi ubyara umukuru w’inganji y’u Rwanda, Paul Kagame), muri ibi bihe Paul Kagame yari umwana muto w’imyaka ibiri, bahunga berekeza mu gihugu cya Uganda." -"Umwamikazi we ubwe, yagiye arazwa ku nkeke, akankamirwa ndetse ahamagarwa mu mazina atesha agaciro." -"Ibi biri mu byatumye agira intekerezo zo guhunga, mu mwaka w’i 1963 nyuma gato y’ubwigenge, ahunga Nyanza yerekeza iy’ubuhungiro ageze ku mupaka neza azirikana abo mu muryango we n’uko ibyo guhunga abitera utwatsi, asubira inyuma yerekeza i Nyanza." -"Nyuma yaho agarukiye yiyemeje kuba mu gihugu yakira ibya mubaho byose, abana na nyina, barumuna be ndetse na baramukazi be, ndetse aba baza gusanganirwa n’igikomangoma Joseph Ruzindana umuvandimwe wa Mutara Rudahigwa na Kigeli Ndahindurwa." -"Ruzindana yari avuye muri gereza ndetse n’urugo rwe rufungishijwe ijisho, n’uko afata umugambi wo kwita ku muryango Mutara Rudahigwa. -Tariki ya mbere Mata mu w’i 1964, Gicanda yirukanywe mu ngoro y’umwami y’i Rukari, ndetse anacibwa kuba muri Nyanza." -"Gicanda na nyina umubyara, muramu we igikomangoma Ruzindana,barumuna be babiri ndetse n’abisengeneza be bagiye gutura I Butare ( muri Astrida ya kera)." -"Mu rwego rwo kubona ibi batunga, igikomangoma Ruzindana yashatse imirimo ndetse akorana umwete." -"Mu rugo kwa Gicanda, bagiye bakira impano ndetse n’ubutumwa bw’ihumure kubera inkeke bahozwagaho n’abahezanguni ba leta ya Kayibanda." -"Tariki cumi n’eshanu, Mata mu w’i 1972. igikomangoma Joseph Ruzindana yakoze impanuka mu muhanda uva Kigali werekeza Butare maze ahasiga ubuzima." -"Nk’uko ibyago bitaza rimwe mu buzima, Gicanda yashenguwe umutima n’iyi nkuru, akomezwa no gusenga ndetse n’ubutumwa bw’ihumure bw’inshuti." -"Nyuma y’ibi, Umwamikazi Gicanda yatangiye ubucuruzi bw’Amata, vuba na bwangu igicuruzwa cye gikundwa n’abanya Butare kuko Amata yo kwa Gicanda yaryohereye benshi." -Urugo rwa Gicanda rwahoraga rufunguriwe buri wese urugana ndetse abantu benshi bagenda bamuha ubutumire bwo gutaha ubukwe ndetse n’ibirori bitandukanye. -"Tariki ya mbere ukuboza, 1990, ingabo za FPR zari zigizwe ahanini n’impunzi z’imiryango y’Abatutsi zateye leta y’u Rwanda y’icyo gihe." -" Ku bw’izo mpamvu ku munsi ukurikiyeho, Umwamikazi Gicanda yakanzwe n’abahezanguni azira kubarizwa mu bwoko bw’Abatutsi ndetse n’amasano ya hafi na bamwe mu bagize FPR." -"Kuba Gicanda ari nyirasenge wa Major General (icyo gihe ) Paul Kagame , ari umuyobozi w’igisirikare cya FPR, ibi byamuviriyemo kurazwa inkeke ahamagarwa n’abantu atazi byaje ku mubyarira indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso." -Mu kwezi k’ugushyingo mu mwaka w’i 1993 yerekeje mu gihugu cy’ububiligi mu rwego rwo kwivuza. -"Nyuma yaho Gicanda amaze koroherwa, benshi mu nshuti ze za hafi bamubujije guhita ataha I Rwanda bitewe n’uko iby’amacakubiri byari igeze ahabi ndetse n’ingengabitekerezo yo kurimbura abatutsi iri hafi kunoza mugambi wayo." -"Ubugira kabiri, yongeye kuzirikana Umubyeyi we n’abisengeneza be basigaye bonyine I Rwanda n’uko agaruka muri Werurwe 1994." -"Nyuma y’ibyumweru bike gusa ageze I Rwanda, jenoside yakorewe Abatutsi yahise itangira mu mpande zose z’igihugu ." -"Butare, umujyi Gicanda yari atuyemo wamaze ibyumweru bibiri hari agahenge, nta bwicanyi kubera ubumuntu by’uwari umuyobozi Dr Jean Baptiste Habyarimana. -Ibi byarakaje uwari perezida ya leta y’abatabazi Sindikubwabo Theodore yigira I Butare, aho yatangiye imbwirwaruhame ku itariki 19 mata 1994, ashishikariza abantu mu mvugo izimije yise gukora akazi." -"Umunsi ukurikira, nyuma y’iyo mvugo rutwitsi, Kapiteni Ildephonse Nizeyimana wari mu kigo cya ESO (Ecole des Sous-Officiers) yatanze itegeko y’uko bajya gushaka aho Gicanda yaba aherereye." -"We ubwe ( Kapiteni Ildephonse) n’abandi basirikare nka Lt Colonel Muvunyi Tharcisse n’abandi basirikare bo mu kigo cya Ngoma barimo Lt Bizimana wari uzwi nka “Rwatsi”, Corporal Aloys Mazimpaka hamwe na Dr Kageruka berekeje mu rugo rwa Gicanda, bahasanga abandi bahigwaga n’uko ba berekeza mu busitani bw’inzu ndangamurage y’igihugu iri mu bilometero bike byaho n’uko babica urw’agashinyaguro." -"Nyuma y’iminsi ibiri basubiye mu rugo rwa Gicanda, bica nyina bari bahasize. -Umwamikazi Gicanda yari umugore mwiza imbere ndetse n’inyuma ndetse akarangwa n’ikinyabupfura n’isoni nyinshi." -"Kubera ubwiza n’uburanga bwinshi, Umunyabigwi Cecile Kayirebwa yamusigije mu ndirimbo “ Inyange Muhorakeye”." -Umugogo w’Umwamikazi Rosalie Gicanda uruhukiye ku musezero w’i Mwima ya Nyanza ahatabarijwe Umwami Mutara III Rudahigwa n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa. -"Umujyi wa Kigali ukomeje gutumbagira mu iterambere mu mpande zitandukakanye, ariyo mpamvu abanyamahanga bahora ari urujya n’uruza bahashaka amahirwe bashoramo imari." -"Umutekano, isuku, n’urugwiro ni bimwe mu byo uwageze i Kigali ataha yiharahira." -"Kimwe mu bikorwa u Rwanda rwashyizemo imbaraga ngo abarusuye batahe baruvuga imyato, ni urwego rwo kwakira abantu, aha bijyana n’ibikorwaremezo byubatswe birimo hoteli, restaurent n’ibindi bituma uwahageze atifuza gutaha." -"Rose Apart Hotel ni hamwe mu hantu hashya hashyiriweho kwakira abantu. -Iyi ni Hoteli iherereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, ahazwi nko ku Gisimenti." -"Iyi hoteli yubatswe n’umunyarwandakazi Rose Rusingiza usanzwe uba mu Bubiligi, wafashe iya mbere agahitamo kugaruka gutanga umusanzu ugaragara mu iterambere ry’u Rwanda." -Mu 2021 nibwo iyi hoteli yatashywe ikaba ari imwe mu zifashishijwe gucumbikira abashyitsi bari batemberereye u Rwanda mu gihe cy’Inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM). -"Rose Apart hotel yubatswe mu buryo bugezweho, ni inyubako ishobora gucumbikira abantu benshi icyarimwe. -Ifite umwihariko wo kubamo ibikoresho byose bikenerwa mu nzu ku buryo uyirimo aba ameze nk’uri mu rugo." -"Nubwo iri mu mujyi rwagati, urimo imbere ntiyumva urusaku n’umuvundo w’imodoka bisanzwe biranga umujyi. -Ni hoteli itatse Kinyarwanda mu nguni zose." -"Muri iyi hoteli batanga serivisi zirimo gucumbikira abantu mu byumba by’ubwoko butandukanye birimo ‘Family room’, ni ukuvuga ‘apartment’ ifite ibyumba bibiri binini birimo ibitanda bigezweho, igikoni, uruganiriro, ubwogero bubiri n’ubwiherero bubiri bugezweho." -"Iki cyumba, gucumbikamo ijoro rimwe ni 190$, ugahabwa n’amafunguro ya mu gitondo." -"Hari ubundi bwoko bw’ibyumba buri muri iyi hoteli bwa ‘suite room’. -Ni icyumba kimwe cyo kuraramo, uruganiriro rwisanzuye, igikoni kigezweho, ubwogero bugezweho n’ibwiherero bubiri." -"Muri iki cyumba kuraramo ijoro rimwe ni 160$, ugahabwa n’amafunguro ya mu gitondo." -Hari kandi ubundi bwoko bw’icyumba cya ‘Single room’ ishobora kwakira umuntu umwe. -Haba harimo igitanda kigezweho n’ubwogero n’ubwiherero bugezweho. -Kuraramo ijoro rimwe ni 100$ harimo n’amafunguro ya mu gitondo. -"Usibye kuryama muri Rose Apart hotel, hari na restaurant iteka amafunguro y’ubwoko bwose ariko ifite umwihariko wo gutunganya amafunguro y’Abataliyani." -"Rusingiza Rose yavuze ko yahisemo kubaka iyi hoteli kugira ngo agire umusanzu atanga mu iterambere ry’igihugu, ndetse no kwishimira ko yiyubatse nyuma y’amateka asharira yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994." -"Muri iyi minsi yo kwizihiza umunsi w’abakundana, Saint Valentin, Rose Apart Hotel yagabanyije ibiciro ho 20 %, kugira ngo bafashe abashaka gutsindagira urukundo rwabo." -Amafoto: Munyakuri Prince"Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo guha ubutaka buri mu mutungo bwite wa Leta, ikigo Ibere rya Bigogwe Tourism Company Ltd, kimaze kwamamara mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nka." -"Ni icyemezo cyafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mutarama mu 2023, iyobowe na Perezida Paul Kagame." -"Iki ni icyemezo cyashimishije Ngabo Karegeya watangije umushinga yise ’Visit Bigogwe’ ugaragaza indi sura y’ubwiza bw’u Rwanda binyuze mu bukeragendo bushingiye ku nka, ukorera mu Bigogwe mu Karere ka Nyabihu." -"Ubusanzwe, Ngabo wihebeye ubu bukerarugendo yari asanzwe yakirira abasura ibikorwa bye mu rwuri rw’ababyeyi be, kuko yagize igitekerezo cyo gukora iki gikorwa ariko adafite ubutaka." -"Aho urwuri rw’ababyeyi be ruherereye, rwegeranye n’ahari ubutaka burimo urwuri rwa Leta n’ahandi yagiye iha abaturage bakahakoresha." -"Ngabo yaje kwandikira Minisiteri y’Ibidukikije ayisaba ko umushinga we wa Visit Bigogwe na wo wahabwa kuri ubu butaka. -Nyuma yo gusuzuma iki cyemezo, Inama y’Abaminisitiri yemeje ko uyu mushinga uhabwa ubu butaka." -"Ubusanzwe Ngabo akorera mu rwuri rw’ababyeyi be, n’inka ni izabo, ari nazo abantu basuraga bakamuha amafaranga." -"Yabwiye IGIHE ko ataramenya ingano y’ubutaka bahawe, gusa ko iyi ari intangiriro nziza yo kwagura umushinga we." -"Ati Umuntu yakoraga ari nko kwirwanaho, aho twari nta gahunda y’igihe kirekire twabaga dufite, ntabwo twatekerezaga kuhavugurura, kwabaga ari ugutanga serivisi gusa." -"Ubu nibwo umuntu agiye gushyira mu bikorwa imishinga yapanze mu mutwe, ibyo umuntu yatekerezaga ngo aha nahashyira iki, ubu noneho tubonye ubushobozi bwo kubishyira mu bikorwa, kuko tubonye ubutaka bwo kubikoreraho." -"Yakomeje avuga ko hari byinshi bashakaga kugeraho mu kwagura uyu mushinga, ariko bakagira imbogamizi zo kuba bakubaka ibikorwaremezo mu butaka butari ubwabo." -"Ati Nk’abakiliya bacu bazaga ariko ntitwagiraga ahantu ho kubakirira, hari aho gukambika, aho twashyira intebe zo kubicaza ntaho twagiraga, mbese kwari ukubicaza mu rwuri gusa. -Ahantu twabonye tugiye gushyiramo ibyo bikoresho byose bishoboka, bigaragaza ko ari ahantu h’ubukerarugendo bitandukanye n’ahandi." -"Mu kiganiro Ngabo yigeze kugira na IGIHE yavuze ko ku munsi bashobora kwakira ba mukerarugendo 20. -Kwinjira bisaba kwishyura. -Umunyarwanda acibwa 20 000 Frw, umunyamahanga akishyura 30,000 Frw, ugahabwa inkoni y’abashumba n’umwenda ugukingira imbeho y’ubutita iva muri Gishwati." -"Mu bigaragara, ni umushinga ukomeye kandi utanga icyizere, gusa Ngabo avuga ko batarabona ubushobozi bwagutse bwo gukora mu buryo bifuza dore ko n’inka akoresha atari ize." -"Ati Ntabwo nonaha mfite ubwo bushobozi, ariko ubwo twabonye ubutaka n’ubushobozi twabubona, intabwe y’ibanze yo kubona ubutaka ndakeka ko Leta yaduhaye ubutaka ishobora no kudushyigikira mu bundi buryo." -"Nubwo imbogamizi ari zose ariko, Ngabo ashimira Guverinoma y’u Rwanda kuba ymufashije kubona aho gukorera no kuba itajya ihwema kwita ku baturage." -"Ati Ibi byanyeretse ishusho y’ubuyobozi bwacu ko bukunda abaturage kandi buha amahirwe buri muntu wese, byanyeretse imiyoborere myiza, nari nsanzwe mbizi ariko hari igihe biba bitaragera ku rwego uvuga ngo nanjye iki kintu cyambaho." -"Umuntu nkanjye w’umushumba ukabona Inama y’Abaminisitiri irateranye ikanyigaho, bigaragaza imiyoborere n’ubuyobozi bwiza igihugu cyacu gifite buyobowe na Perezida Paul Kagame, bigaragaza umuyobozi mwiza dufite, utekerereza buri muntu wese, uha n’amahirwe buri muntu wese witeguye gukora." -"Ibere rya Bigogwe Toursim Center iherutse gushyira hanze igishushanyo mbonera kigaragaza uko uyu mushinga uzaba umeze mu gihe kiri imbere, cyakozwe na Zind Group. -""Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Arsenal FC, Juliet Slot, ari mu Rwanda mu ruzinduko ruri muri Gahunda ya Visit Rwanda." -"Biteganyijwe ko mu ruzinduko rwe uyu mugore azasura ingagi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, anaganire n’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (Ferwafa) ku bikorwa by’iterambere rya ruhago y’abagore." -"Uruzinduko rw’uyu mugore ruri mu nyungu z’akazi ashinzwe muri Arsenal FC, kuko yasanze iyi kipe ifitanye imikoranire irebana no kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda." -"Mu 2018 ni bwo u Rwanda rwinjiye mu bufatanye na Arsenal FC yo muri Premier League, aho rwayibereye umuterankunga wa mbere wambarwa ku maboko y’imipira, haba mu Ikipe Nkuru, iy’Abatarengeje Imyaka 23 no mu y’Abagore." -"Aya masezerano y’imyaka itatu yaje kongera kuvugururwa mu 2021. -Afasha u Rwanda mu kurumenyekanisha nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo n’ishoramari, binyuze mu gushyira ikirango ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku myenda ya Arsenal FC." -"Mu mwaka wa 2021 ni bwo Juliet Slot yafashe ubuyobozi, asimbuye Peter Silverstone wahinduriwe inshingano kubera kugira imirimo myinshi." -"Juliet Slot yageze mu Rwanda kandi mu gihe hashize igihe gito, Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa bya Siporo muri Arsenal, Edu Gaspar, ahavuye mu ruzinduko na we rujyanye na gahunda za Visit Rwanda. -"Akarere ka Rusizi ni kamwe muri dutandatu dufite imijyi yunganira uwa Kigali. -Uwo si wo mwihariko wako kuko kari gafite ibyiza nyaburanga byinshi birimo ibihishe amateka akomeye mu Rwanda rwo hambere n’ibindi bikurura ba mukerarugendo. -Rusizi ni kamwe mu turere turindwi tugize Intara y’Iburengerazuba; ihana imbibi n’ibihugu bibiri aho mu Majyepfo ikora ku Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Burengerazuba. -Abumvise aka karere ahanini bahita bumva umujyi w’ubushabitsi bushingiye ku bucuruzi bwambukiranya umupaka n’ishoramari rishibuka ku musaruro w’Ikiyaga cya Kivu. -Iyo mpamvu ituma gafatwa nk’irembo ry’u Rwanda ndetse abashoramari bahihibikanira kugashoramo imari no kubyaza umusaruro amahirwe akarimo. -"Ukwaguka kw’aka karere kwatumye Umujyi wako wa Kamembe wagurwa urenga kuba ubarizwa mu Mirenge ya Kamembe, igice gito cya Mururu na Gihundwe. -Ubu hongeweho uduce duto twa Giheke na Nyakarenzo." -"Nubwo Akarere ka Rusizi gakataje mu kwihutisha iterambere, kanashyize imbaraga mu guteza imbere ubukerarugendo no gushishikariza abantu kugasura, bakareba ibyiza bigatatse." -"Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet, yabwiye IGIHE ko ubukerarugendo butibagiranye." -Yagize ati “Twasanze ari ngombwa gutekereza ku bukerarugendo kugira ngo bubyazwe umusaruro.’’ -Hakozwe inyigo yerekana ahantu hari ibyiza nyaburanga muri Rusizi ndetse muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku hantu 10 nyaburanga muri aka karere. -Mu Bigabiro bya Musinga i Kamembe -"Imyaka isaga 78 irashize Umwami Yuhi V Musinga atuvuyemo. -Yatangiye mu buhungiro ku wa 25 Ukuboza 1944, aguye i Moba muri RDC nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda n’Ababiligi, agasimbuzwa umuhungu we Mutara III Rudahigwa." -Musinga yatanze amaze imyaka 13 mu buhungiro yagiyemo tariki 14 Ukwakira 1931. -"Ingoma ye yagize ibihe bikomeye byinshi kandi bibi mu mateka y’u Rwanda, kuko inkingi za mwamba zari zisigasiye ubuzima bw’igihugu, zashenywe ku ngoma ye. -Yaciwe mu gihugu Ababiligi baramwambuye agaciro, nta tegeko yari agitanga bataryemeje." -"Saa Yine n’Igice ku wa 14 Ukwakira 1931 igihiriri cy’abaja cyahagurutse i Nyanza giherekeje Musinga, abagore be batanu n’abana be icyenda na nyina Kanjogera n’abo mu muryango wabo, bajyanwa mu nzu bari bateguriwe i Kamembe [ubu ni mu Kagari ka Kamatita mu Murenge wa Gihundwe]." -"Yakomeje kuba i Kamembe ameze nk’ufungishijwe ijisho. -Tariki 2 Ukwakira 1933, nyina wa Musinga, Kanjogera yaguye i Kamembe." -"Nyuma y’umwaduko w’Intambara ya Kabiri y’Isi mu 1939, Musinga n’abambari be bagaruye icyizere ko Abadage nibatsinda, bazamusubiza ku butegetsi." -"Ababiligi bakimenya ibyo byifuzo bya Musinga, bamufunze inshuri ebyiri i Kamembe, mbere y’uko tariki 18 Kamena 1940 bamwohereza i Moba mu cyahoze ari Zaïre." -Mbere yo kugenda yabanje gufungirwa mu igaraje ry’abo Babiligi bikavugwa ko yashyirwaga mu cyombo kikanga kugenda bigatuma arazwa afunze kugeza yambuwe inkoni yitwazaga akabona gushyiguka. -"Musinga yaje kujyanwa i Moba, ahageze afungwa n’abaturage bakekaga ko ashaka kongera kwiyimika nk’Umwami ku butaka bwabo. -Yarahagumye kugeza atanze." -Ntabwo icyahitanye Musinga kizwi neza gusa amateka avuga ko umugogo we watwawe n’Ababiligi ariko kibyemeza neza. -Urugo Umwami yabayemo [Ibigabiro] ubu ni Umudugudu wamwitiriwe ndetse bimwe mu byerekana ko yahabaye biracyahari; igaraje yafungiwemo yarasenywe ariko hari umushinga wo kongera kuhubaka abahasuye bagakomeza gusangizwa ayo mateka. -Musinga yasimbuwe ku ngoma n’umuhungu we Rudahigwa wari warize mu mashuri y’abazungu. -"– Ku Ibanga ry’Amahoro, Umusozi uyobokwa n’abemeramana" -Agasozi k’Ibanga ry’Amahoro kari mu Kagari ka Kamatita mu Murenge wa Gihundwe. -Ni muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu. -Kari ku buso bwa hegitari 25. -Aka gasozi kashibutse mu iyerekwa rya nyakwigendera Padiri Rugirangoga Ubald [Yitabye Imana ku wa 7 Mutarama 2021]. -"Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Padiri Ubald yatekereje gushaka ahantu abakirisitu bazajya bahurira bagasenga basaba amahoro, kunga ubumwe no gusabana imbabazi hagati y’abahemukiranye." -"Inzozi ze zabaye impamo ubwo Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène wari Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yamwerekaga isambu iri I Muhari, na we arayishima kuko ari ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu, aho yahagereranyije n’aho Yezu yigishirizaga." -"Ubald yahise ko atangira imirimo yo kuhatunganya, ahimika Bikira Mariya Umwamikazi w’Urukundo, Umwamikazi w’Amahoro, ahakora inzira ntagatifu zirimo iya Rozari, iy’Ishapure y’Ububabare bwa Bikiramariya n’iy’Umusaraba." -"Izo nzira zose zitangirira kwa Bikiramariya w’i Kibeho zigasoreza kwa Yezu Nyirimpuhwe, ahari esikariye 21 zishushanya izo Yezu yazamutse agiye gucirwa urubanza na Pilato." -"Tariki ya 27 Ugushyingo 2008 ni bwo Musenyeri Bimenyimana yahaturiye igitambo cy’Ukaristiya, atangaza ko hiswe “Agasozi k’Ibanga ry’Amahoro”." -"Ku wa 5 Kanama 2016, yahaye umugisha za nzira ntagatifu n’amashusho atandukanye ahari yerekana ibirimo ububabare Yezu yagize agana ku kubambwa kwe. -Yanatangaje ko Agasozi k’Ibanga ry’Amahoro kabaye ubutaka butagatifu buzajya bukorerwaho ingendo nyobokamana z’abakiristu n’abandi bantu bose babyifuza." -"Ku Ibanga ry’Amahoro hahurira abakirisitu bavuye mu bice bitandukanye by’igihugu no hanze yacyo bakajya gusengerayo. -Benshi bahagana, bahakirira indwara zananiranye, abandi bakaharuhukira binyuze mu gusaba no guhana imbabazi." -"Kuri aka gasozi hubatse Kiliziya nini yakira abantu 1500. -Nibura ku munsi gasurwa n’abari hagati ya 100 na 200 ariko ku wa 13 za buri kwezi, itariki yibukwaho amabonekerwa y’i Fatima, hasengera abarenga 6000." -"– I Gihundwe, ku Ivuko rya ADEPR" -"Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR, ryatangiriye i Gihundwe mu Karere ka Rusizi, mu 1940." -"ADEPR yagejejwe mu Rwanda n’Abamisiyoneri bo muri Suède. -Nyuma y’imyaka itatu bahageze ni bwo mu 1943 babatije Umunyarwanda wa mbere, Sagatwa Rudoviko, wabaye umukirisitu wa mbere mu itorero." -"Mu kuzirikana ayo mateka, aho Sagatwa yabatirijwe hubatswe ku buryo bugaragaza amateka ye n’igihe yabatirijwe." -Aho Itorero ADEPR ryatangirijwe hari kubakwa urusengero rushya mu gukomeza gusigasira ayo mateka yaryo. -Ubutumwa bwashibutse mu myaka 83 ishize bumaze gukwira ku Isi yose ndetse by’umwihariko mu Rwanda ADEPR ifite abayoboke barenga miliyoni ebyiri. -"Iri torero ryakomeje kwaguka mu ivugabutumwa no mu bikorwa birimo ubuvuzi, uburezi no gufasha abatishoboye." -"ADEPR ifite insengero 3280 mu gihugu hose, ifite abadiyakoni 82 000, korali 6318, abahanzi basaga 200, imiryango 41 y’abanyeshuri biga muri za kaminuza, abavugabutumwa 2460 n’abapasiteri 1240." -Ikibuga cy’Indege cya Kamembe -"Mu 1934 ni bwo Ikibuga cy’Indege cya Kamembe cyubatswe, kiba icya mbere cyabayeho mu Rwanda." -"Icyo gihe cyari gifite uburebure [umuhanda indege zigendamo mbere yo guhaguruka cyangwa zigiye kugwa] bwa metero 800 ariko nyuma y’imyaka 20 [mu 1954] kiragurwa kigirwa ikilometero 1,5." -"Cyubatswe n’Abakoloni b’Ababiligi, bagamije guhuza Congo n’u Rwanda, ibihugu byombi bakolonizaga." -"I Kamembe rero bahabonaga nk’inzira yoroshye yahuza ibihugu byombi ndetse ikanagera mu Burundi. -Mu 1934 ubwo cyubakwaga cyari ikibuga cy’ibitaka, kiza gushyirwamo kaburimbo nyuma." -"Ikibuga cy’Indege cya Kamembe cyakira indege ebyiri ziringaniye za Sosiyete Nyarwanda z’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir." -Kirateganya gutangira ingendo z’amasaha y’ijoro ndetse buri munsi. -Hari n’imishinga yo gushyiraho ibikorwa by’imyidagaduro no kuzamura inyubako z’ubucuruzi n’amacumbi bizajya bikodeshwa. -"– Hôtel des Chutes, iya mbere yazamuwe yubatswe bwa mbere muri Rusizi" -Hôtel des Chutes ifite umwihariko wo kuba ari yo ya mbere yazamuwe mu Karere ka Rusizi. -Iherereye neza mu ntambwe nke uvuye ku Mupaka wa Rusizi I utandukanya Umujyi wa Kamembe n’uwa Bukavu. -Nyuma y’igihe yaje guhagarika ibikorwa byayo ndetse kuri ubu ugeze aho iri ubona yarahindutse nk’itongo. -"Hôtel des Chutes ni yo yacumbikagamo Umwami Mutara III Rudahigwa agiye gusura se [Umwami Yuhi V Musinga] wari warirukanywe mu Rwanda, akoherezwa i Moba muri RDC aho yatangiye ku wa 25 Ukuboza 1944." -"Kuri ubu iyi hoteli hari umushoramari wamaze kuyigura, witegura kuyivugurura ku buryo n’icyumba Rudahigwa yararagamo kizagumana umwimerere wacyo." -Ikiyaga cya Kivu kirembuza abakunda amazi -"Ikiyaga cya Kivu ni cyo kinini mu Rwanda, gikurura imbaga y’abantu haba Abanyarwanda n’abandi baturutse mu bihugu bitandukanye. -Igice cyacyo kimwe kiri ku ruhande rw’Urwagasabo mu gihe ikindi kiri muri RDC." -"Rusizi iri mu turere dukora ku Kiyaga cya Kivu, ni cyo kiyigabanya na Bukavu muri RDC. -Iki kiyaga gikorerwamo ibikorwa bitandukanye byiganjemo uburobyi bw’amafi n’isambaza." -Mu Kivu kandi hanakorerwamo ubukerarugendo bushingiye ku kureba amazi no kuyatemberamo no kureba inyoni hafi y’Ishyamba rya Farumakina [ryavumbuwemo imiti itandukanye] hari ahantu hari ibiti bimeze nk’ubuturo bwazo aho zizindukira kota akazuba no kuhagorobereza. -Inyabutatu y’ibirwa bitatse ubwiza bwa Rusizi -Akarere ka Rusizi gafite ibirwa bitatu birimo Gihaya mu Murenge wa Gihundwe na Nkombo na Ishywa biri mu wa Nkombo. -"Ishywa ni ikirwa kigize kamwe mu tugari twa Nkombo, bijya kwegerana ariko byose biri hagati mu mazi." -"Gihaya ni hafi na Nkombo ariko ni ikirwa gito ugereranyije na Nkombo, yo ingana n’umurenge." -"Nkombo ni cyo kirwa kinini mu Kivu kuko ifite ubuso bwa kilometero kare 29,7 harimo 22,7 km2 z’ubutaka na 7 km2 z’amazi." -Ni ibirwa ba mukerarugendo bakunda gusura bashaka kurira imisozi no gutembera mu bwato. -Bifite umwihariko ushingiye ku muco w’abahatuye bakunda gukoresha Amahavu [ururimi rw’Amashi] atuma bumvikana hagati yabo n’imbyino zabo zizwi nko gusama. -"Muri ibi birwa hagenda hegerezwa ibikorwa by’iterambere birimo amazi meza, hoteli zubatse mu buryo gakondo, amashuri, amavuriro, umuriro n’ibindi." -"Mu gukomeza kubyaza umusaruro ubu butaka buri hagati mu mazi, mu Mudugudu wa Budorozo, ku Gihaya hagiye kubakwa hoteli y’akataraboneka ifite ishusho nk’iy’ubwato. -Izaba ifite amagorofa atatu, iri ku buso bwa metero kare 500." -Umugezi wa Rusizi ubitse amateka -Akarere ka Rusizi gakora ku mipaka ibiri irimo Rusizi I n’iya II. -Iri ku mugezi utandukanya u Rwanda na RDC. -Rusizi ya mbere ifite umwihariko kuko ari yo yubatsweho ikiraro cya mbere mu Rwanda ndetse umuhanda wa mbere wa kaburimbo washyizwe mu gihugu ni ho wanyuraga. -"Icyo gihe wahuzaga Zaïre na Cyangugu, ugana ku Kibuga cy’Indege cya Kamembe." -"Umugezi wa Rusizi kandi uzwiho kuba isoko y’amashanyarazi akoreshwa mu Muryango w’Ibihugu bihuriye ku Biyaga Bigari (CEPGL), ahari urugomero rw’amashanyarazi ahitwa i Mururu rwubatswe hambere rurahurira icyahoze ari Congo Belge- Rwanda-Urundi." -Ubwiza bwa Pariki ya Nyungwe n’Ishyamba rya Cyamudongo -Akarere ka Rusizi gakora kuri Pariki ya Nyungwe mu bice by’Umurenge wa Bweyeye. -"Iyi pariki iri mu bice bisurwa cyane n’abakerarugendo bagana i Rusizi, aho bashobora kuyitemberamo, bakanareba ubuzima bw’abaturage bayituriye." -"Mu 2005 ni bwo Ishyamba rya Nyungwe ryahinduwe Pariki y’Igihugu. -Igizwe n’ishyamba kimeza riri ku buso bwa 1019 km2, iherereye mu Burengerazuba bw’Amajyepfo y’u Rwanda, ibamo urusobe rw’ibinyabuzima birimo inyamaswa n’ibimera bitandukanye." -"Ishyamba kimeza ryayo rifatwa nk’ikigega cy’amazi y’u Rwanda kuko ritanga 70% by’amazi yarwo, ririmo isoko y’Uruzi rwa Nile ndetse ribonekamo amoko y’inguge atandukanye, arenga 1019 y’ibimera, inyamabere zirenga 90 n’amoko y’inyoni arenga 320." -"Ishyamba rya Cyamudongo ryo riri mu Murenge wa Nkungu. -Ni icyanya kigize Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ryiganjemo inyamaswa zirimo ibitera, ibyondi n’inyoni z’amoko atandukanye." -Ikibaya cya Bugarama n’Amashyuza -Ikibaya cya Bugarama ni ahantu haterekereye hari ubwiza bubereye kurebwa. -Aka gace gafite umwihariko wo guhingwamo umuceri ndetse n’imbuto zitandukanye [nk’uko biri muri gahunda y’akarere] n’imyembe n’indimu. -"Muri aka gace kandi ni ho hari Uruganda rukora Sima, CIMERWA." -Uwageze mu Bugarama aryoherwa kandi no gusura amazi y’amashyuza aherereye mu Mudugudu wa Rukamba Kagari ka Mashyuza mu Murenge wa Nyakabuye. -Aya mazi ari mu byakururaga benshi ariko mu myaka nk’ibiri ishize yabanje gukama ariko yongera kwisubiranya nubwo yatakaje umwimerero wayo w’ubushyuhe. -"Amashyuza aboneka hafi y’ahantu hari ibirunga, ndetse abahanga bemeza ko ubushyuhe buyabamo, bukomoka ku bikoma byo mu nda y’Isi." -Amafoto ya IGIHE: Iraguha Jotham"Umunsi wa kabiri w’Imurikagurisha ry’ubukerarugendo ku rwego mpuzamahanga ribera mu mujyi wa Utrecht mu Buholandi rizwi ku izina rya Vakantiebeurs u Rwanda rwitabiriye, waranzwe n’ubwinshi bw’abashaka gukora ubukerarugendo mu bihugu bitandukanye by’Isi n’abacuruza ubukerarugendo batandukanye." -"Guhera ku wa 11 kugeza kuwa 15 Mutarama 2023, u Rwanda rwitabiriye iri murikagurisha aho ruhagarariwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, RwandAir, Mist Rwanda Safaris, Kingfisher Journeys, Judith Safaris na Silverbird Tours." -"Abakora ibijyanye n’ubukerarugendo baturutse mu Rwanda, babwiye IGIHE, ko bishimiye kuba bitabiriye iri murikagurisha kuko bahungukiye byinshi, ari uguhura n’abifuza gusura u Rwanda ndetse no kureba uko abandi bakora kuko bamwe ni ubwa mbere bagiye gucuruza ubukerarugendo mu Burayi." -Bati “Turashimira Leta y’u Rwanda ituma tugera ahantu nk’aha biciye mu kigo cya RDB na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi”. -Tariki ya 11 Mutarama wari umunsi wo gutangira ukaba warahariwe abakora ubukerarugendo nk’umwuga bakaba barahuye mu mahuriro bita B2B. -"Uyu mwaka Vakantiebeurs yahuje ibihugu 94 bikaba biteganyijwe ko iri murikagurisha ry’ubukerarugendo rizarangira risuwe n’abarenga ibihumbi 100 birimo ibigo bikora iby’ubukerarugendo byitabiriye birenga ibihumbi 12, naho abamurika bafite icyanya (stand) ni igihumbi n’ijana (1.100)" -"Philbert Ndandali, uhagarariye RDB muri iri murika, mu kiganiro na IGIHE yagize ati Iri murika ni umwanya mwiza aho RDB na sosiyete zo mu Rwanda zikora ubukerarugendo duhura na sosiyete zo muri ibi bihugu ndetse na ba mukerarugendo tukabakumbuza gusura u Rwanda ndetse tugatangiza uwo mubano mwiza mu by’ubucuruzi mu rwego rw’ubukerarugendo hagati ya sosiyete z’abanyarwanda n’abanyamahanga”." -Yakomeje avuga ko nyuma ya Covid-19 kwitabira iri murika bifasha kurushaho kuzahura uru rwego rw ubukerarugendo mu gihe kidatinze. -"Ni ku nshuro ya 11 u Rwanda rwitabira iri murikagurisha ry’ubukerarugendo u Rwanda rukaba ruhagarariwe na Ambasade y’u Rwanda, RDB, Rwandair ihagarariwe na Charles Gashumba, ndetse na sosiyete z ubukerarugendo mu Rwanda nka Mist Rwanda Safaris ihagarariwe na Brian Kaddu, Kingfisher Journeys, ihagarariwe na Steven Venton, Judith Safaris, ihagarariwe na Judith Uwimana, na Silverbird Tours ihagarariwe na Jean Pierre Tuyishime." -"Iri murika ni umwanya mwiza rero wo kugira ngo bahure, baganire na ba mukerarugendo ndetse n’ababafasha kumenya ibihugu basura hirya no hino ku Isi. -Ariko cyane cyane babashishikarize kuza gusura u Rwanda." -"Abakerarugendo baturuka muri Benelux, u Buholandi, u Bubilgi na Luxembourg, usanga ari abakerarugendo bashaka ibindi bikorwa basura, bafite amatsiko y’ibikorwa byihariye, nk’imisozi y’u Rwanda, ibibaya ndetse ugasanga bakunda cyane ubukerarugendo bwo kunyonga amagare (cycling tourism) ukaba rero ari umwanya wo guteza imbere no kwamamaza ubwo bukerarugendo cyane ko u Rwanda ruzakira isiganwa ry Isi ry’amagare muri 2025." -karirima@igihe.com"Nyuma y’imyaka itatu Imurikagurisha ry’Ubukerarugendo ku rwego mpuzamahanga ribera mu Mujyi wa Utrecht mu Buholandi rizwi ku izina rya Vakantiebeurs rihagaritswe kubera icyorezo cya Covid-19, ryongeye gufungura imiryango, aho u Rwanda rwaryitabiriye ku nshuro ya 11." -"Guhera tariki ya 11 kugeza tariki 15 Mutarama 2023, u Rwanda rwitabiriye iri murikagurisha ruhagarariwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, RwandAir, Mist Rwanda Safaris, Kingfisher Journeys, Judith Safaris na Silverbird Tours." -Umunsi wo gutangira ukaba wari uteganyirijwe abakora ubukerarugendo nk’umwuga mu mahuriro bita B2B. -"Umunsi wo ku wa Kane, tariki ya 12 Mutarama 2023 n’izawukurikira izaba yihariye kuko izahuza abashaka gukora ubukerarugendo mu bihugu bitandukanye by’Isi n’abacuruza ubukerarugendo batandukanye harimo n’abo mu Rwanda." -Vakantiebeurs ni igikorwa ngarukamwaka cyitabirwa cyane n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’u Burayi aho kuri ubu u Rwanda ari kimwe mu bihugu 94 byaryitabiriye’. -Biteganyijwe ko iri murikagurisha rizasurwa n’abarenga ibihumbi 100 mu gihe ibigo bikora iby’ubukerarugendo birenga 12.000 byitabiriye ndetse n’abamurika bafite stands barenga 1.100. -"Ku munsi wa mbere w’iri murikagurisha, IGIHE yaganiriye na Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, adutangariza uko bakiriye kuryitabira ku nshuro ya 11." -"Yagize ati Ukurikije uruhando rw’amahanga u Rwanda rwajemo birerekana imbaraga n’umwanya iri murikagurisha ry’ubukerarugendo riri ku rwego mpuzamahanga, kandi rigahuza abakerarugendo bo mu bihugu nk’u Buholandi, u Bubiligi na Luxembourg, ibihugu bita Benelux.’’" -"U Rwanda nk’igihugu cyateye imbere mu bukerarugendo cyiyemeje kuryitabira kugira ngo twerekane ibyiza bitatse igihugu cyacu, amapariki dufite nk’iy’Ibirunga, Nyungwe n’izindi.’’" -Nduhungirehe yavuze ko kuba iri murikagurisha ryaritabiriwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB n’ibindi bigo by’abikorera bigaragaza ko biteguye kureshya ba mukerarugendo uko bikwiye." -Philbert Ndandali uhagarariye RDB muri iri murika mu kiganiro na IGIHE yasobanuye ko barikoresha mu gukangurira abantu batandukanye gusura u Rwanda. -"Yagize ati Iri murika ni umwanya mwiza aho RDB na sosiyete zo mu Rwanda zikora ubukerarugendo zihura n’izo muri ibi bihugu ndetse na bamukerarugendo tukabakumbuza gusura u Rwanda. -Ni umwanya mwiza wo gutangiza uwo mubano mwiza mu by’ubucuruzi mu rwego rw’ubukerarugendo hagati ya sosiyete z’Abanyarwanda n’abanyamahanga. -Nyuma ya Covid-19 kwitabira iri murika biradufasha kurushaho kuzahura uru rwego rw’ubukerarugendo mu gihe kidatinze." -"Ni ku nshuro ya 11 u Rwanda rwitabira iri murikagurisha ry’ubukerarugendo u Rwanda; ruhagarariwe na Ambasade y’u Rwanda, RDB, RwandAir ihagarariwe na Charles Gashumba na sosiyete z’ubukerarugendo mu Rwanda nka Mist Rwanda Safaris ihagarariwe na Brian Kaddu; Kingfisher Journeys ihagarariwe na Steven Venton; Judith Safaris ihagarariwe na Judith Uwimana na Silverbird Tours ihagarariwe na Jean Pierre Tuyishime." -"Iri murika ni umwanya mwiza wo guhuza abo bantu kugira ngo baganire na ba mubakerarugendo, ndetse n’ababafasha kumenya ibihugu basura hirya no hino ku Isi ariko cyane cyane babashishikariza gusura u Rwanda." -"Abakerarugendo baturuka muri Benelux, mu bihugu birimo u Buholandi, u Bubilgi na Luxembourg, usanga ari abakerarugendo bashaka ibindi bikorwa basura, bafite amatsiko y’ibikorwa byihariye, nk’imisozi y’u Rwanda, ibibaya ndetse ugasanga bakunda cyane ubukerarugendo bwo kunyonga amagare. -Uyu ni umwanya mwiza wo guteza imbere no kwamamaza ubwo bukerarugendo cyane ko u Rwanda ruzakira Shampiyona y’Isi y’Amagare izaruberamo mu 2025." -U Rwanda rwamuritse ibyiza nyaburanga ba mukerarugendo bashobora gusura -N’ibindi bihugu byamuritse umwihariko wabyo mu bukerarugendo -karirima@igihe.com"Bethany Hotel ishami rya Karongi yiyemeje gufasha abazatemberera muri ako gace mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka, kuryoherwa n’ibihe byiza ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu." -"Iyi ni imwe muri hoteli zikuze mu Rwanda by’umwihariko i Karongi dore ko imaze imyaka 40 iriho. -Ifite umwihariko wo kuba yubatse ku mwigimbakirwa, iruhande rw’ikiyaga cya Kivu aho uyirimo aba yitegeye ibirwa bitandukanye biri muri icyo kiyaga." -"Mu gihe hasozwa umwaka wa 2022, iyo hoteli yashyizeho igabanywa ry’ibiciro ku bazaza kuharira Noheli no kuhasoreza umwaka, aho ku biciro bisanzwe hagabanyijweh0 10%." -"Ntwali Janvier uyobora Bethany Hotel yabwiye IGIHE ko byakozwe mu rwego rwo kurushaho gukundisha abanyarwanda n’abanyamahanga gutembera, bakarushaho kubona ubwiza bw’ibitatse u Rwanda by’umwihariko mu ntara y’Iburengerazuba." -"Ati “Turabizeza serivisi nziza no kubatembereza ahantu hatandukanye. -Ni hoteli ifite umwihariko muri byose haba mu gufata neza abashyitsi, amafunguro meza, ibinyobwa n’ibindi. -Ni uburyo bwo kubifuriza gusoza umwaka neza no gutangira neza umushyashya.”" -"Iyi hoteli isanzwe ifite serivisi za hoteli nk’ibyumba bigezweho, restaurant, ibyumba by’inama, aho bagurira ikawa (coffee shop) n’ibindi." -"Bethany Hotel yifitiye ubwato itemberezamo abayisuye, bakabasha kureba ibirwa biri mu kiyaga cya Kivu n’ibindi binyabuzima byo mu mazi bihabarizwa." -Kuri ubu Bethany Hotel ifite ibyumba 55 ariko intego ni ukugera ku byumba nibura 80 mu myaka mike iri imbere. -"Ifite umwihariko w’uko ihendutse ugereranyije n’izindi hoteli zubakwa ku kiyaga cya Kivu, aho ubuyobozi bwayo buvuga ko babikoze bashaka ko abanyarwanda bayisangamo, bakishimira ubwiza bw’igihugu Imana yabahaye." -"Icyumba gihenze muri iyi hoteli cyishyurwa 60 000 Frw ku ijoro, mu gihe icya make ari 30 000 Frw." -Kugana iyi hoteli wakwifashisha: 0784957945 -Email: bigltdbethany@hotmail.fr"Kuva umubano w’u Rwanda na Uganda wajya mu buryo, urujya n’uruza hagati y’abaturage b’ibihugu byombi rwongeye kuba rwose, nubwo hari benshi mu Banyarwanda batarongera gukandagiza ikirenge muri iki gihugu kuva ubwo umubano w’ibihugu byombi wazambaga, ku buryo ubu urukumbuzi rubamereye nabi." -"Kamwe mu duce dukundwa n’Abanyarwanda bagenderera Uganda by’umwihariko abasura umurwa mukuru, Kampala ni Gabba." -"Gabba ni agace gakora ku nkombe z’Ikiyaga cya Victoria ahagana mu majyaruguru, gaherereye mu majyepfo ya Kampala. -Mu majyaruguru ashyira uburasirazuba gahana imbibi n’ahazwi nka Kawuku, gahana imbibi kandi na Bbunga mu majyaruguru, Munyonyo mu majyepfo ndetse na Buziga mu majyaruguru ashyira uburengerazuba." -"Kuhagera uvuye i Munyonyo bigufata nk’iminota 15, bakaguca 2000 by’Amashilingi igihe wakoresheje moto. -Iyo uvuye i Kampala mu Mujyi ho baguca atari hejuru y’ibihumbi 10 by’Amashilingi bitewe n’uko waciririkanyije." -"Mu myaka yashize iyo wagendereraga Gabba wasangaga yuzuyemo Abanyarwanda benshi, biganjemo abigaga muri Kampala University ndetse n’abandi batuye muri iki gihugu ku mpamvu zitandukanye babaga bavuye mu duce nka Kabalagala, Kansanga n’ahandi." -Ubwo umunyamakuru yasuraga aka gace yasanze aya mateka asa n’ayahindutse kuko Abanyarwanda baharangwa uyu munsi ari mbarwa. -"Umwe mu bantu twaganiriye yatubwiye ko ikibitera ahanini ari uko nta Banyarwanda benshi bakiga muri izi kaminuza, gusa ngo kuva ibihugu byombi byakwemeranya kuzahura umubano ibintu bigenda bisubira mu buryo." -Ushobora kwibaza uti kuki Abanyarwanda bakundaga Gabba? -Mu by’ukuri aka si agace wavuga ko ari keza cyane gusa gafite imiterere yako yihariye ituma benshi bagakunda. -"Nuganira neza n’abazi Gabba bazakubwira ko bayikundira kuba ifite isoko ribamo ibintu bihendutse, kuba ikora ku mazi kandi ikagira n’umucanga uzwi nka Gabba beach." -"Iyo ugeze muri aka gace uhita ubona ko gafite imiterere yihariye, benshi mu bahatuye bakora uburobyi, imirimo yo kwambutsa abantu mu mato ndetse n’ubucuruzi butandukanye." -Kuva ku wa Mbere kugeza ku Cyumweru ntihajya habura urujya n’uruza rw’abantu bamwe baje kwihahira abandi bari mu butembere. -"Umugani wo kurya ihene imwe indi iziritse wabona ukuri kwawo ugeze muri Gabba kuko mu gihe bari kukocyereza ho inkoko, hafi aho haba hari imodoka cyangwa ibibuti birimo izindi zitegereje kubagwa." -"Aka ni agace uzasangamo abana, abasaza, abakecuru, inkumi n’abasore bose bahujwe n’ikintu kimwe, umurimo kuko uba ubona buri wese akora cyane ngo nibura aze kugira icyo acyura." -"Kubera kumara igihe kinini abaturage baha babana n’Abanyarwanda, usanga abenshi baramaze kumenya Ikinyarwanda ku buryo gusabana nabo bitagusaba kuba uzi Urugande cyangwa Icyongereza." -Ndori ni umwe mu Banyarwanda twaganiriye uba muri aka gace aho akora umurimo wo gutwara abantu kuri moto. -"Mu kiganiro twagiranye, uyu mugabo w’abana babiri yambwiye ko yatuye Gabba kuva mu 2006, ubwo yafataga umwanzuro wo kwimura muri Uganda." -"Ati “Aha hantu mpamaze imyaka myinshi kuko nahageze mu 2006, niho naje gutura kuko usanga hari ubuzima bworoshye ugereranyije n’ibindi bice bya Uganda, kandi haba abagenzi benshi kuko hahora urujya n’uruza.”" -"Iyo ugeze Gabba, mbere yo kumanuka ngo ugere ku nkengero za Victoria, ubanza kunyura mu isoko ryaho rizwi nka ‘Gabba market’. -Iri uzarisangamo ibintu byose, kuva ku gikwasi kugera ku mashuka, inkweto n’ibindi." -Kimwe mu bintu bitangaje ni uko usanga hari n’abarambuye ibicuruzwa byabo mu muhanda ku buryo kugira ngo imodoka itambuke ibanza kwigengesera. -"Iyo umanutse hepfo ugana ku kiyaga usanganirwa n’amato menshi yiganjemo akoze mu mbaho, aba ari mu mirimo yo gutembereza abantu n’uburobyi. -Abaturage baha ni abanyarugwiro, ugihinguka barakwakira bakakubaza niba ugenzwa no gutembera cyangwa hari imari ushaka ngo bagufashe kuyibona." -"Iyo ubabwiye ko ugenzwa no kwica isari, ikintu cya mbere bakubwira ko bashobora kukwakiriza ni ifi, kandi bakabanza kukuzanira iyo ushaka ko bakokereza ukihitiramo." -"Kuko abarobyi benshi n’abacuruza inyama muri aka gace nta nzu bagira zo gucururizamo, bakwicaza kuri bagenzi babo baba bacuruza ibyo kunywa aho hafi kugira ngo nabo ubahe icyashara." -"Kuri iyi nshuro njye banjyanye ku mubyeyi umenyerewe muri aka gace ku kazina ka ‘Maman Kojo’. -Uyu mubyeyi w’abana bane afitanye amateka akomeye n’aka gace kuko ariho yavukiye, arahakurira ndetse ahashakira n’umugabo." -Maman Kojo yakomeje ambwira ko mu minsi mike ibintu bitari byifashe neza kuko nta Banyarwanda benshi bari bakigenderera aka gace. -"Ati Ubu ibintu bigenda bigaruka mu buryo ariko mu minsi ishize twari twasaga nk’abahombye nta banyeshuri benshi bakiba muri izi kaminuza by’umwihariko ab’Abanyarwanda bakundaga kutugenderera." -Uyu mubyeyi yavuze ko mu gihe umubano wa Uganda n’u Rwanda ugenda ugana aheza biteguye kongera kwakira neza Abanyarwanda. -Amafoto: Shumbusho Djasiri"Hambere aha gusohokera muri hoteli byafatwaga nk’iby’abamaze kugwiza ubutunzi gusa. -Nyamara ni ngombwa ku muntu wese uba umaze iminsi ahihibikana, ukeneye kuruhuka, bikaba umwihariko iyo ahantu ahisemo hafite amafu na serivisi byihariye." -"Mu mwaka ushize wa 2021, nibwo hashinzwe Great Hotel Kiyovu, iherereye mu Mujyi wa Kigali." -"Bigusaba iminota itarenze 10 gusa uvuye mu Mujyi wa Kigali rwagati ufashe moto cyangwa ufite imodoka, ukaba ugeze kuri Great Hotel Kiyovu." -"Yubatswe mu mahumbezi yo mu Kiyovu, hagati ya Alimentation La Gardienne na Ecole Française." -"Ni hoteli iherutse gushyirwa ku rwego rw’inyenyeri ebyiri kandi iherereye ahantu heza, hafasha uwahasohokeye kuryoherwa n’ibihe byiza haba ku manywa cyangwa nijoro." -"Ni hoteli igizwe n’ibyumba 64 birimo icy’umuntu umwe gifite ibikoresho byose yakenera, icyumba kinini gishobora kuraramo abantu babiri kandi gifite n’uruganiriro rwihariye, n’icyumba cy’umuntu umwe kiringaniye." -"Ibiciro byo kurara muri ibi byumba ntabwo biri hejuru ugereranyije na serivisi zihatangirwa, kuko icyumba giciriritse, ku ijoro rimwe cyishyurwa 40,000 Frw, mu gihe igihenze ari 80,000 Frw." -"Ibi kandi bigendana n’ibiciro bito by’amafunguro n’ibyo kunywa, ku buryo buri wese mu bushobozi bwe abasha kwibona muri iyi hotel." -"Great Hotel Kiyovu kandi yakira ibirori bitandukanye cyangwa inama birimo abantu 500, hakaba n’ahashobora kwakirirwa abantu 100 ku biciro byabo nabyo biri hasi, mu rwego rwo korohereza abayigana." -"Ifite igikoni cyiza, gitegura amafunguro meza kandi y’ubwoko butandukanye, kimwe na Bar abantu bashobora kubonamo ibyo kunywa bitandukanye kandi ku giciro kinogeye buri wese." -"Ifite kandi pisine abantu bashobora kwifashisha bashaka gukora siporo cyangwa se kwimara amavunane, kimwe na sauna & massage n’aho gukorera imyitozo ngororamubiri (Gym)." -"Umuyobozi wa Great Hotel Kiyovu, Muteteri Jacky, yabwiye IGIHE ko abayigana bakirizwa na yombi kuva bakigera ku muryango, kugeza ahavuye." -Ati “Ikintu cya mbere dushyira imbere ni uko dufite serivisi nziza. -Ikindi Great Hotel iherereye ahantu heza buri wese ashobora kwibonamo hagati mu Mujyi wa Kigali. -Ikindi ni uko ibiciro byacu binogeye buri wese. -Duha ikaze buri wese.” -"“Dufite ibiciro navuga ko ari umwihariko, bishobora kuba bitandukanye n’ibindi twebwe twashyizeho ibiciro buri munyarwanda wese abasha kwibonamo. -Kenshi bamenyereye ko hoteli ari izabifite bigatuma batambuka bazireba gusa ariko iwacu siko bimeze kuko uwo ari we wese bigendanye n’ubushobozi bwe ashobora kuhasohokera.”" -"Imvano y’imitangire inoze ya serivisi zitangwa na Great Hotel Kiyovu ishingiye ku kuba nta mukozi muto cyangwa umukuru mu gihe cyo kwita ku mukiliya, ahubwo buri wese icyo aba ashyize imbere ni ugutanga serivisi nziza." -"Great Hotel Kiyovu ishamikiye ku yindi izwi nka Great Apartment Hotel iherereye i Remera, ahazwi nko Ku cya Mützig." -Ifite intumbero yo kuba iya mbere mu kwimakaza imitangire inoze ya serivisi no gutinyura Abanyarwanda gutemberera no kugirira ibihe byiza muri hotel. -"Abanyarwanda bitabiriye imurikabikorwa mpuzamahanga ry’Ubukerarugendo mu Mujyi wa Cannes mu Bufaransa, barashima amahirwe bahabwa na Leta y’u Rwanda mu kugaragaza ibyiza bitatse igihugu mu bukerarugendo." -"Iri murikabikorwa mpuzamahanga ry’ubukerarugendo bwo ku rwego rwo hejuru (International Luxury Travel Market, ILTM), ryatangiye ku itariki ya 5 Ukuboza, rirangira ku itariki ya 9 uku kwezi." -"Abahagarariye ibigo byabo baturutse mu Rwanda bamuritse ibikorwa byabo i Cannes, nabo bahawe umwanya bamurika ibyo bakora mu bigo byabo na serivisi batanga mu bukerarugendo, hagamijwe gukangurira abahagarariye ibyo bigo mpuzamahanga kohereza ba mu kerarugendo mu Rwanda." -"Manzi Kayihura uyobora Thousand Hills Africa, imaze kwitabiri iri murikabikorwa ku nshuro ya gatandatu, yabwiye IGIHE ko byari ishema kuri bo gusobanurira abantu ibihumbi bitandatu bose bashishikajwe no kumenya u Rwanda." -"Yagize ati “Twaguye ahashashe kuba tuza tugasanga dufite umwanya nk’abahagarariye u Rwanda, gahunda bazidukoreye twe tukaza tuje kuvuga ibyiza by’u Rwanda.”" -"Yakomeje agira ati, “Turashima RDB ku byo idukorera, badahari ntitwabishobora. -Kandi gushima RDB ni ugushimira igihugu, tudafite ubuyobozi bwiza ibi byose ntitwabigeraho.”" -"Françoise Ihirwe, wari uhagarariye sosiyete ya Volcano Safaris, yavuze ko wari umwanya mwiza wo gusobanurira abari bafite amatsiko ku gihugu cy’u Rwanda ndetse n’abifuza kuhagera." -"Yagize ati “Ni byagaciro kugira aya mahirwe yo kuza kubwira Isi yose ibyo dukora mu mwanya muto tuba dufite, kandi tumenyekanisha n’Igihugu. -Natangajwe no kubona ari twe gihugu cyo muri Afurika gihari, byerekana imbaraga guverinoma y’u Rwanda ishyira mu gufasha abikorera n’iterambere ry’ubukerarugendo muri rusange.”" -Iri murikabikorwa ryaberaga mu nyubako isanzwe yakira ibikorwa bikomeye ya ’Palais des Festivals’. -"Mu byo u Rwanda rwerekanye harimo ahantu nyaburanga hatandukanye, za pariki, amahoteli n’ibindi, abaganiriza aho u Rwanda rugeze mu kugira ubumenyi no gukomeza kubwongera mu bujyanye no kwakira abarugana mu bukerarugendo butandukanye. -"Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yatangaje ko u Rwanda rukomeje ibaganiro byo kwandikisha Pariki y’Iguhugu ya Nyungwe mu Murage w’Isi (World Heritage List) kandi aho bigeze biri gutanga icyizere. -"Ibi byabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Ukuboza 2022 na Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi ubwo yatangizaga Inama y’Ubutegetsi ya ba Guverineri b’Ikigega Nyafurika gifasha mu kubungabunga ibyanya Ndangamateka (African World Heritage Fund) iri guteranira i Kigali ." -"Pariki ya Nyungwe niryo shyamba ry’inzitane ryo mu misozi miremire muri Afurika, rirusha ayandi ubugari mu mashyamba yo mu misozi ya Afurika y’Iburasirazuba no hagati; rikaba ari naryo ryabayeho mbere y’andi." -"Ishyamba rya Nyungwe ririmo amoko arenga 200 y’ibiti n’urwunge rw’ibiti by’indabyo, amoko agera kuri 300 y’inyoni n’ibindi." -"Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Minisitiri Rosemary Mbabazi yagaragaje ko u Rwanda rukomeje ibiganiro byo kwandikisha ahantu ndangamateka hatandukanye mu murage w’Isi kandi ibiganiro bigeze aheza ku berabana no kwandikisha Pariki y’Igihugu ya Nyungwe." -Ati “Ubusanzwe ku Isi hari urutonde rw’ahantu ndangamurage ariko mu Rwanda ntabwo turagira ahanditswe muri UNESCO. -Turi mu nzira yo kwandikisha Pariki y’Igihugu ya Nyungwe kandi ibiganiro biragenda neza ku buryo tubona ko biri mu buryo kuko nta mbogamizi tubonamo.” -"Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya ba guverineri b’Ikigega cya Afurika kigamije kubungabuganga ahantu ndangamurage, Vusitsemba Ndima, yagaraje ko iki kigega cyiteguye gufasha u Rwanda muri iyi gahunda yo kwandikisha ahantu ndangamurage." -"Ati “Kuba Iki gihugu cyatwakiriye kidafite ahantu handitse mu murage w’Isi, turabizeza ko iki kigega kigiye gufasha u Rwanda mu kunoza neza ibyatanzweho kuba byakandikwa mu murage w’Isi binyuze muri porogaramu zacu zo kubaka ubushobozi.”" -Yavuze ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo bitarenze 2023 Pariki y’Igihugu ya Nyungwe izabe imaze kwandikwa mu murage w’Isi. -"Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ahantu ndangamurage hasaga 197 harimo ingoro zibumbatiye amateka y’ibwami, umuco, ubutwari bw’abanyarwanda n’imigirire y’u Rwanda rwo hambere n’ibindi." -"Imibare ya UNESCO igaragaza ko kuri ubu Isi ifite ahantu 1154 handitswe mu murage w’Isi aho u Butaliyani, u Bushinwa n’u Budage biza imbere mu kugira ahantu henshi kuko harenga 50 kuri buri kimwe kandi handitswe. -""U Rwanda rwitabiriye imurikabikorwa mpuzamahanga mu bukerarugendo riri kubera mu Mujyi wa Cannes mu Bufaransa, aho ari cyo gihugu cya Afurika kimaze kuryitabira inshuro esheshatu." -"Iri murikabikorwa rizwi nka International Luxury Travel Market (ILTM) ryatangiye ku itariki ya 5 Ukuboza, rikazarangira ku itariki ya 9 uku kwezi." -Ribera mu nyubako isanzwe yakira ibikorwa bikomeye ya ’Palais des Festivals’. -"Urwego rw’Igihugu rw’Ubukerarugendo (RDB) ari narwo rufite ubukerarugendo mu nshingano, ni rwo ruhagarariye u Rwanda, hamwe n’abikorera mu bijyanye n’ubukerarugendo batandukanye." -"Iri murikabikorwa rihuza abaguzi, abagurisha n’abafatanyabikorwa mu bijyanye n’ubukerarugendo baturutse hirya no hino ku Isi." -"U Rwanda ruhagarariwe n’abagurisha serivisi z’ubukerarugendo bigenga, baryitabiriye babifashijwemo na Leta binyuze muri RDB." -"Itsinda ry’Abanyarwanda bitabiriye iri murikabikorwa ry’Ubukerarugendo rigizwe na Manzi Kayihura uyobora Thousand Hills Africa, Roberto Viviani uhagarariye Wilderness Safari, Simon Bruce Miller uhagarariye Uberluxe Safaris, Reginal Hakizimana uhagarariye Rwanda Eco Company and Safaris na Denis Lefebvre uhagarariye Palace Tours." -"Harimo kandi Françoise Ihirwe Tunga uhagarariye Valcanoes Safari, Danny Nizeye uhagarariye Akagera Aviation na Robert Gakimbiri uhagarariye Primate Safaris." -"Nk’uko bisanzwe, ukigera aho u Rwanda rwerekanira ibikorwa by’ubukerarugendo wakirwa n’amashusho meza agaragaza ubwiza bw’u Rwanda, ndetse ukahabonera ibisobanura by’uburyo wasura u Rwanda ubifashijwemo n’abahagarariye ibigo bitanga serivisi z’ubukerarugendo mu Rwanda." -"Umuyobozi mukuru w’ishami ry’ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki muri RDB, Kageruka Ariella, yabwiye IGIHE ko uyu munsi wa mbere waranzwe n’inama zibanze ku buryo bwo korohereza abakiliya bifuza gusura u Rwanda." -"Ati Twabonye ko hari benshi bafite inyota yo kongera ibikorwa abantu basura, mu bihugu baboherezamo bakaba basura n’u Rwanda, rero bakaba bifuza gukorana bya hafi n’abacuruzi batandukanye bakora ibijyanye n’ubukerarugendo baje baturutse mu Rwanda bashaka gukomeza kugeza ubucuruzi bwabo ku rwego rwo hejuru." -Kageruka yongeyeho ko kwitabira iri murikagurisha bigaragaza ubushake bw’u Rwanda mu kuzamura ubukerarugendo bwarwo. -"Ati Turi hano kugira ngo dukomeze guhura no kuganira n’abandi bafatanyabikorwa kuri uru rwego ruhanitse, u Rwanda narwo rukomeze rugaragare muri uru ruhando mpuzamahanga kuko twigiramo byinshi." -"ILTM ni Ihuriro ry’abaguzi n’abagurisha ba za serivisi z’ubukerarugendo buhanitse nk’uko izina Luxury Travel ribivuga." -Kurikira video -karirima@igihe.com"Abakora mu bukerarugendo bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, bagaragaje ikibazo cy’abakora ubucuruzi batarimakaza gahunda yo kumurika ibyo bakora hifashishijwe ikoranabuhanga, nka bumwe mu buryo bugezweho bwo gukurura abaguzi benshi kandi mu gihe gito." -"Hari mu nama yahuje ba mukerarugendo n’abandi babarizwa muri uru rwego bakomoka mu bihugu 15, yateguwe n’Ishami ry’Ubukerarugendo mu rugaga rw’abikorera." -"Igamije kurebera hamwe ibibazo byugarije ubukerarugendo ku rwego rw’Igihugu, Akarere na Afurika, hanarebwa uko byakemurwa." -"Yitabiriwe n’abo mu bigo bitandukanye by’aba iby’ubucuruzi n’ibitanga serivisi zitadukanye, kugira ngo hahuzwe imbaraga, Afurika na yo ibe mu bicumbi by’ubukerarugendo bwungura ababubamo." -"Ku wa Gatanu tariki 2 Ukuboza 2022 hagarutswe ku bibazo bikomeje kwibasira ubukerarugendo, aho kwimakaza ikoranabuhanga bikomeje kuba imbogamizi nyamukuru, kandi ari bwo buryo bushobora gutuma umucuruzi ageza ibyo kora kuri benshi, mu mwanya nk’uwo guhumbya." -"Nk’urugero, ubucuruzi bushingiye ku bukerarugendo muri Afurika bubarirwa ku bihumbi 300 ariko muri bwo, ubukoresha ikoranabuhanga rizwi nka ’E-Tourism’ ni 15%, ibituma bubura amahirwe atandukanye aboneka muri uru rwego." -"Iyo bavuze ’E-Tourism’ baba bavuga gushyira ibicuruzwa na serivisi zitangwa n’ibigo binyuze ku mbuga zitandukanye zaba imbuga nkoranyambaga, imbuga za internet, n’ibindi ku buryo buhoraho kugira ngo ababikeneye babibone uko bishoboka." -"Ni uburyo bushobora gufasha cyane ndetse no mu bihe bigoye, n’iyo abantu baba badashobora guhura." -Mu Rwanda na ho ibibazo bya Covid-19 byazahaje uru rwego rw’ubukerarugendo aho mu 2019 bwari bwinjije miliyoni 498$ mu gihe mu 2020 umusaruro wamanutse ukagera kuri miliyoni 131$. -"Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ubucuruzi bwifashishije ikoranabuhanga mu Ishami rishinzwe Ikoranabuhanga mu Rwego rw’abikorera (PSF), Dushime Chris, yavuze ko bashishikajwe no gusakaza ibigo byigisha ikoranabuhanga mu bice bitandukanye kugira ngo abacuruzi n’abandi bo mu bukerarugendo bimakaze ikoranabuhanga." -"Ati Turashaka kwegereza izi serivisi abantu bose ku buryo bumva icyo gucuruza ndetse no gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga bivuze, bitume bongera ibyo bacuruza kuko icyerekezo turi kuganamo kirimo amahirwe menshi y’ubucuruzi, ariko ashingiye ku buryo bugezweho bwo gucuruza." -"Ku kibazo kijyanye n’uko abenshi mu bacuruzi baba batabisobanukiwe ndetse umubare w’abakozi bazi iri koranabuhanga ukaba ukiri muke, bituma abakiliya bakoresha imbuga z’abo hanze ya Afurika mu kugura ibicuruzwa." -Dushime avuga ko ikibazo ari ukwitinya. -"Ati Ntekereza ko mu bihe bya Covid-19 abantu babonye ko nta yandi mahitamo uretse kwimakaza ubu buryo bw’ikoranabuhanga. -Iyo babikora hakiri kare ntabwo ubukungu buba bwarahungabanye cyane. -Harabura ubufatanye bw’ibihugu kuko hari ibyabigezeho nubwo ari bike." -"Ibyo bifite aho bigeze, biramutse bifatanyije n’ibikiri hasi, ubukerarugendo bwakomeza gufata indi ntera. -Ikoranabuhanga rifasha iyo buri wese abigizemo uruhare cyane. -U Rwanda ruri kugerageza, iyaba n’ibindi bihugu byagendaga muri uyu mujyo." -"Umuyobozi wIshami ry’Ubukerarugendo muri PSF, Frank Gisha Mugisha, yavuze ko bahagurukiye uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu bukerarugendo, kuko bamaze kubona ko aho Isi igana byagorana ku bigo bitarikoresha mu kubona umusaruro." -"Avuga ko batangiye kurikoresha mu gukusanya amakuru y’abakenera serivisi zabo bijyanye n’ababakurikira, kugira ngo bamenye aho abakenera serivisi batanga baherereye bityo bibe byakoroha mu kumenya isoko nyaryo." -"Ati Nk’ubu dufite ikintu twise ’Rwandaful’ tugiye gutangiza, uru rubuga ruzahuza abo mu bukerarugendo batandukanye, ku buryo bazashyiraho ibyo bakora byose bikagaragarira buri wese, ukeneye serivisi akaba yayibona byoroshye." -"Yatangaje ko uru rubuga ruzaba rukozwe ku buryo bugezweho, aho bazafashwa n’ibigo by’ikoranabuhanga bikomeye." -"Icyo gihe umunyafurika azajya akenera ibicuruzwa byacu runaka ku rubuga agahita abona n’aho yabisanga." -"Mu gihe ubukerarugendo bwa Afurika bwakwimakaza ikoranabuhanga, biteganijwe ko umusaruro uvamo wakwiyongera cyane. -""Umuyobozi mukuru wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba, yasabye umwihariko mu guteza imbere ubukerarugendo haherewe ku byiciro bisa n’ibyirengagizwa birimo abafite ubumuga, ab’amikoro make, urubyiruko n’abandi." -"Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2022 ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe ubukerarugendo, cyitabiriwe n’ibigo bitandukanye byo mu Rwanda no muri Afurika." -"Rwigamba yagagaje ko Mastercard Foundation kuva mu 2018 yashyizeho gahunda ya Hanga Ahazaza igamije guteza imbere ubukerarugendo budaheza no kuzamura urubyiruko muri uru rwego, ifite intego yo kugera nibura ku basaga ibihumbi 30." -"Ati Hamwe n’abafatanyabikorwa bacu twabashije gutangiza Hanga Ahazaza Initiative igamije gufasha urubyiruko mu guteza imbere ubukerarugendo nk’intego y’igihugu. -Dufite intego yo gushyira urubyiruko ku isoko ry’umurimo binyuze mu kuruha uburyo bwo kongera ubumenyi n’ishoramari." -"Yagaragaje ko imishinga mito n’iciriritse ifiteye runini Afurika kuko igira uruhare rwa 40% ku musaruro mbumbe w’igihugu, ikanatanga akazi nibura hagati ya 60 na 80%." -"Imibare igaragaza ko mu Rwanda abasaga 75% bafite munsi y’imyaka 35, ibintu bishimangira ko ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko y’abakiri bato kandi bakwiye kugirirwa icyizere." -Yasabye ko hakwiye gushyirwaho ingamba zikomeye zigamije gufasha abakiri bato mu kwihangira imirimo no kuborohereza mu bikorwa by’ishoramari. -"Ati Dukeneye gutekereza uburyo bwo kongera ingamba zo guteza imbere iyo mirimo, dukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye no koroshya uburyo bwo kugera kuri serivisi z’Imari. -Dufashe imishinga y’urubyiruko no kwita ku ngamba zinyuranye zizatuma rwiyumvamo ishoramari." -Yasabye urubyiruko gutangira gutekereza imishinga itandukanye igaragaza udushya kandi ishobora gufasha mu guhindura no kuzamura iterambere ry’urwego rw’ubukerarugendo. -"Yakomeje agira ati Dukeneye kwibanda cyane ku bantu basa n’abirengagijwe, cyane cyane abari barahejwe kubera uburinganire, gukomoka mu miryango ikennye, abafite ubumuga n’izindi mbogamizi. -Nabo bakeneye kugira uruhare mu kubaka u Rwanda kandi kubatekerezaho ni inzira nziza yo kubaka uru rwego rw’ubukerarugendo rudaheza." -"Umuyobozi Mukuru w’Ubukerarugendo muri RDB, Rugwizangoga Michaella, yavuze ko urwego rw’abikorera rugira uruhare rukomeye mu gutuma ubukerarugendo bw’igihugu burushaho gukomera." -Yakomeje avuga ko ubukerarugendo buhuriweho bwagerwaho ari uko ibihugu byemeye gushyira hamwe imbaraga no guhuza umugambi mu guteza imbere uru rwego. -Yagaragaje ko u Rwanda rugiye kwakira inama nkuru y’ubukerarugendo n’ingendo zo mu Kirere kandi ari amahirwe akomeye ku Ishoramari ry’u Rwanda na Afurika muri rusange. -"Uhagaraririye Ubukerarugendo mu Urugaga rw’Abikorera (PSF), Frank Gisha Mugisha, yagaragaje ko muri iki cyumweru cy’ubukerarugendo hagaragajwe ibikorwa bitandukanye mu nzego zinyuranye, bishimangira iterambere ry’ubukerarugendo." -"Ati Iki cyumweru cyabayemo ibikorwa bitandukanye mu nzego zitandukanye, aho buri bamwe bagaragaje ibikorwa bamaze kugeraho. -Ibyo twagezeho uyu mwaka, ukwigira no guhatana twagize. -Ibi byagezweho kuko abantu bose bakoze cyane na Leta y’u Rwanda." -"Iyo tuvuze ko ubukerarugendo bwazahutseho ku kigero cya 80% bivuze umusanzu n’ubufatanye bwa buri umwe mu bafatanyabikorwa bacu." -Yagaragaje ko bisaba guhuza imbaraga kugira ngo ibihugu bya Afurika biteze imbere u rwego rw’ubukerarugendo. -"Umuyobozi w’Urwego rw’Ubukerarugendo muri Afurika, Dr Cuthbert Ncube, yanyuzwe n’iminsi ibihugu bimaze bimurika ibikorwa byabo by’ubukerarugendo mu Rwanda." -"Ati Ubukerarugendo ni kimwe mu bintu bihuza abantu bigira n’uruhare mu iterambere ry’ubucuruzi. -U Rwanda rumeze nk’ijuru. -Ndasaba buri wese ko duhuza imbaraga tukagera kuri byinshi kandi byiza byateza imbere urwego rw’ubukerarugendo." -"Turamutse dukoreye hamwe, tugasanyera umugozi umwe, uyu mugabane wacu twawuhindura ahantu heza cyane kandi tukahahindura iwacu twishimira." -Ibi birori byasojwe no gutanga ishimwe ku bigo byitwaye neza muri uyu mwaka wa 2023 mu rwego rw’ubukerarugendo n’imitangire inoze ya serivisi. -"Ibigo byahembwe birimo Chillax Lounge, The Bishop House, One &Only Gorilla Nest, Kigali Marriot Hotel, Cleo Kivu Hotel, Brioche Cafe, Nyurah Restaurant, Intare Conference Arena na Red Rocks Initiatives." -"Hahembwe kandi n’ababaye indashyikirwa mu kuyobora ba mukerarugendo barimo Rugero Jeannette, Jules Mugabe, Ezra Ndikumwenayo, Go Tell tours and Travels Ltd, Gorilla Expedition Safaris, Terra incognita Ecotours, Bercedou Travel Agency, Satguru travels and tours services Ltd." -"Hahembwe kandi Selam Travel Solutions, Mount Kenya University, Visit Rwanda, Ethiopia Visit Oromia, Visit Burundi, Mantis Collections, K Lab, Judith Safaris, Project Sufuri n’ibindi." -Amafoto: Igirubuntu Darcy"Paradizo batubwira iramutse ihereye mu Rwanda, nta gushidikanya ko mu hatoranywa icyo gihe hataburamo mu Bigogwe! -Ukihinjira ubyumva neza ko winjiye mu isi nshya, iwabo w’ibidukikije, akabeho gakangaranya abonse nabi n’amata avuna imitozo hirya no hino." -"Mu myaka itanu ishize kari agace gasanzwe, kazwiho amateka mabi gusa ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahageragerejwe mu myaka yabanjirije 1994, hagatikirira imbaga nyirizina mu mezi atatu yakurikiye Mata 1994." -"Ni igice cy’amateka y’u Rwanda kitazibagirana, ariko Bigogwe ifite indi sura benshi batari bazi ndetse irenze kure cyane ’Ibere rya Bigogwe’ rishinze ku muhanda Nyabihu-Rubavu." -"Mu 2017, umwana w’umuhungu wigaga muri Kaminuza ibijyanye n’imenyekanishabikorwa (Marketing), yafashe telefone ye yikinira ngo agerageze ibyo abarimu birirwa bamwigisha, bavuga ko imbuga nkoranyambaga zishobora kwifashishwa mu kumenyekanisha ibyo ukora." -"Iyo mikino yakiniye kuri telefone ye yiyicariye mu rugo, yabyaye umusaruro. -Bigogwe yamaze kuba icyerecyezo gishya cy’ubukerarugendo bushingiye ku nka binyuze mu kirango ’Ibere rya Bigogwe’ cyatangijwe bwa mbere na Ngabo Karegeya." -"Nibura buri cyumweru, abakerarugendo bari hagati y’icumi na 20 basura Bigogwe, bagiye kureba ubukerarugendo bushingiye ku bworozi bw’inka bukikije ishyamba rya Gishwati." -"Mu rugendo rw’iminota 20 ku modoka cyangwa moto uturutse mu Bigogwe ku muhanda wa kaburimbo, uba ugeze mu nzuri zizwi nk’Ibikuyu, ari nabyo Ngabo Karegeya atemberezamo abakerarugendo bamusuye." -"Inzuri zo mu Bigogwe uzigezemo ushobora kwikanga ko uri mu Busuwisi kuko zikebye mu buryo bunyuze amaso, buri rwuri rugandagajemo inka magana guhera ku mitavu kugera ku mbyeyi." -"Ngabo Karegeya yabwiye IGIHE ko umuntu usuye Bigogwe atemberezwa mu bikuyu, akigishwa gukama, akanasobanurirwa amateka y’inka n’icyo zimaze ku Banyarwanda." -"Ati Igitekerezo kijya kuza, hari harimo ko aka gace ari keza ariko nta bukerarugendo bwabagamo, kandi nabonaga hari icyuho cyane ku Banyarwanda bavuka mu mijyi baba batazi ibyerekeye inka. -Ni hamwe umwana avuga ngo inka iramoka kandi yabira, akavuga ngo amata ava ku igare." -"Kumenyekanisha aka gace ahereye ku ’Ibere rya Bigogwe’ nk’uko benshi bamuzi ku mbuga nkoranyambaga, nabyo Karegeya avuga ko atari ibintu byavuye mu kirere." -"Ati “Impamvu nabyise Ibere rya Bigogwe ni uko ari cyo kirango kinini nabonaga hano mu Bigogwe, abantu benshi bari barizi, utararibona aryumva, mbona nimvuga gutyo bizatuma umuntu amenya aho mperereye bitamusabye ibisobanuro byinshi.”" -"Karegeya yabaye ikimenyabose mu Bigogwe, uwo ubajije wese ko uje gusura Bigogwe agutungira agatoki aho akorera, byaba na ngombwa akakubaza niba nta mata utahana, ibirayi cyangwa se ikigori cyokeje!" -"Bya bintu Ngabo yatangiye yikinira, byavuyemo ikintu gikomeye ku buryo na we byamurenze." -"Ati Ntabwo nari nzi ko bizagera aha ariko byageze aho nanjye ntatekerezaga […] ntabwo nari nzi ko abantu bakunda Ngabo bigeze aha." -"Niba mbasha kuzana ibitangazamakuru bikomeye bikaza kwerekana Bigogwe kandi naratangiye nkoresha agatelefone kanjye, ni urubuga ntaterekezaga kubona. -Kuba narabashije kugeza Bigogwe ahantu nanjye ubwanjye nsigaye ntambuka ukabona abantu barahazi […] ni ikintu gikomeye." -"Kwinjira mu Bigogwe mu bikuyu kwa Ngabo bisaba kwishyura. -Umunyarwanda acibwa 20 000 Frw, umunyamahanga akishyura 30 000 Frw, ugahabwa inkoni y’abashumba n’umwenda ugukingira imbeho y’ubutita iva muri Gishwati." -"Nuba wambaye utwenda tugufi tugaragaza amaguru, uzagende witeye ikinya gituma uhangana n’igisura kinyayangiye mu nzuri. -Bambwiye ko ari umuti ukomeye w’inka!" -"Ngabo afite ibiro akoreramo aho yakirira abamugana, ariko inzira avuga ko ikiri ndende, ko inzozi ze zitarasohora uko abyifuza." -"Ati “Ntabwo mfite ubushobozi bwo gukora byose, hari ubwo usanga hari ibyo nshaka gutanga ariko simbigereho kubera ubushobozi bw’amafaranga ntaragira, kandi binsaba amafaranga.”" -"Yakomeje agira ati “Kubera umushinga wanjye ukuntu uteye, kuzana mukerarugendo ahantu hashya, kugira ngo umushoramari azakwizere abona atari Leta iri kubikora byari bigoye, ntabwo babyumvaga kandi na banki ntiwajya kuyaka inguzanyo udafite ingwate, hari igihe abenshi baba babona ari nk’ubusazi.”" -N’umusazi arasara akagwa ku ijambo! -Abamwitaga umusazi bamwe batangiye kubona amahirwe y’ishoramari ari mu bukerarugendo bushingiye ku nka mu Bigogwe. -"Ngabo yahishuriye IGIHE ko hari abatangiye kumwegera, nubwo “bamwe ubona baba bireba ku giti cyabo ariko hari icyizere ko bizaza. -Na Leta ijya imvugisha nizeye ko bazanshyigikira nk’uko ijya ishyigikira urundi rubyiruko.”" -"Mu myaka itanu iri imbere, uyu musore wasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza arifuza kubona Bigogwe ku ikarita y’aho umukerarugendo wese usuye u Rwanda akwiriye gusura, kandi agasanga hari amahoteli ashobora kuraramo, akahamara igihe." -"Ati “Nshaka kubona nanjye ndi ku rubuga rwa Visit Rwanda, njyana nayo aho bagiye kwerekana ubukerarugendo bw’u Rwanda. -Ndashaka ko aha hantu haba ahantu hagendwa umunsi ku munsi n’abakerarugendo.”"Ibibazo byo ku mipaka bituma ba mukerarugendo batinjira mu bihugu bya Afurika ku buryo bworoshye byagaragajwe nka kimwe mu mbogamizi nyamukuru zibangamiye urwego rw’ubukerarugendo kuri uyu mugabane. -Izi mbogamizi zagaragajwe ku wa Kane tariki ya 1 Ukuboza 2022 mu Nama y’Ihuriro ry’abo mu bukerarugendo ku rwego rwa Afurika iteraniye i Kigali. -"Iyi nama yiga ku mbogamizi zibangamiye uru rwego ndetse n’uko zakemurwa, yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubukerarugendo muri Afurika, Cuthbert Ncube, Minisitiri w’Ubukerarugendo n’ibidukikije wa Eswatini, Mosese Vilakati na Frank Gisha uyobora urwego rw’ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda." -Iri kuba mu gihe u Rwanda ruri mu cyumweru cyahariwe ubukerarugando.Iki cyumweru cyashyizweho mu gushyigikira isoko rihuza Afurika yose no kuribyaza umusaruro binyuze mu bukerarugendo bukorerwa ku mugabane wose ndetse n’ibindi bibazo byugarije uru rwego. -"Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera, Frank Gisha Mugisha yavuze ko nyuma yo kubona ko abacuruzi ndetse n’abandi bo mu bukerarugendo bagenda biguruntege mu guteza imbere iri soko ahubwo bakarindira za leta, bafashe iya mbere mu guhuza ibihugu 15 kugira ngo harebwe uko ryashyigikirwa." -"Ati Icyo dushaka ni ubufatanye hagati y’abacuruzi aho kugira ngo umukiliya ajye ku wundi mugabane agume muri Afurika. -Turashaka gukorana cyane n’ibihugu bifitanye amasezerano n’igihugu cyacu, abikorera tubigiremo uruhare rufatika mu igurwa ry’ibicuruzwa na serivisi zacu." -"Ni icyumeru kizanagaragaramo imurikagurisha ku bacuruza ibintu bitandukanye bo mu gihugu no hanze yacyo, aho abacuruzi bazaba bagaragaza ibyo bakora himakazwa gutanga serivisi zinoze ndetse bamwe bigira ku bandi bityo urwego rukarushaho kuzamuka." -"Muri iyi nama Minisitiri w’Ubukerarugendo n’ibidukikije wa Eswatini, Moses Vilakati yavuze ko uburyo visa zitangwa ku bihugu bya Afurika ari imwe mu mbogamizi nyamukuru ibangamiye urwego rw’ubukerarugendo hagati y’ibihugu bya Afurika." -"Yavuze ko hari ubwo umucuruzi yandika asaba kwemererwa kujya gucururiza mu gihugu runaka, bigafata igihe kirekire cyangwa uruhushya akarwimwa burundu, akemeza ko impamvu ibitera ari uko ihanahana ry’amakuru hagati y’ibihugu rikiri hasi cyane." -"Ati Iyo ufite ibicuruzwa ushaka kubijyana mu kindi gihugu, bitwara igihe kirekire uri ku mipaka kandi wenda utwaye ibyangirika vuba, ibi bikaba bishobora kuguhombya ku buryo burenze." -"Ni ingingo ahuza na Mutumwinka Rwagasore Aretha, Umuyobozi mukuru wa Inkomoko, ikigo gitanga ubumenyi ku bacuruzi batandukanye, uvuga ko kutabona amakuru cyane cyane ajyanye n’uko igihugu runaka gikora na byo bikomeje gutuma abacuruzi bagorwa cyane." -"Aba bose bemeza ko amategeko agenga kwinjira mu gihugu yaba amwe, mu gihe ubajijwe ibisabwa ngo winjire mu gihugu kimwe ntiwirirwe wongera kubibazwa ku rundi, ibituma umucuruzi cyangwa mukerarugendo adatinda ku mupaka." -"Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Ubukerarugendo muri Afurika, Hon. -Cuthbert Ncube yavuze ko ubukerarugendo hagati y’ibihugu bya Afurika bukeneye gushyirwamo imbaraga hibanzwe ku gufatanya kw’ibihugu bigize umugabane." -"Yavuze ko bizakunda binyuze mu koroshya uburyo bw’imigenderanire hagati y’ibihugu, asaba inzego z’ubuyobozi gushyiraho akabo mu koroshya ibisabwa kwinjira mu bihugu byabo." -"Ati Nk’ubu turi kwishimira aho Afurika yacu igeze tubikorera mu gihugu cyacu cy’u Rwanda. -Iyo tuvuga u Rwanda nk’igihugu cy’imisozi igihumbi njye mvuga ko ari icy’imisozi igihumbi ndetse n’ibisubizo igihumbi." -"Yashimiye u Rwanda uburyo rworohereza abashoramari ndetse na ba mukerarugendo barugana umunsi ku munsi mu kubona visa ku buryo bworoshye, ashimangira ko ubusanzwe Umunyafurika yagakwiriye kwinjira mu bihugu byose by’uyu mugabane nta visa asabwe, bityo ubukerarugendo bugatumbagira. -""Urutonde rwakozwe na Economist Intelligence Unit (EIU), rwashyize New York ku mwanya wa mbere mu mijyi ihenze kuyibamo ku Isi, aho yasimbuye Tel Aviv yari ku isonga umwaka ushize." -Iyi raporo ya EIU yagaragaje ko uyu mwaka ikiguzi cyo kuba mu mijyi ikomeye ku Isi cyiyongereyeho 8.1%. -Intambara ya Ukraine n’ingaruka za Covid-19 ku ruhererekane rw’ibicuruzwa bishyirwa ku isonga mu byatumye ubu bwiyongere bubaho. -"Urugero nko mu mujyi wa Istanbul izamuka ry’ibiciro ryiyongereyeho 86%, muri Buenos Aires ryiyongeraho 64%mu gihe nko muri Tehran ryiyongereyeho 57%." -Ubushakashatsi bwa EIU bwagereranyije ikiguzi cy’ibicuruzwa na serivisi mu mijyi 173 yo hirya no hino ku Isi. -Hanarebwaga ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi zikenerwa buri munsi bigera kuri 200. -"Izamuka ry’ibiciro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni imwe mu mpamvu ikomeye yatumye New York iba umujyi wa mbere uhenze ku Isi. -Ni mu gihe Los Angeles na San Francisco, nayo iri mu mijyi ya mbere 10 ihenze uyu mwaka." -"Ni ubwa mbere mu myaka 40 ishize izamuka ry’ibiciro rigera ku gipimo ririho muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, aho muri Nyakanga ryageze ku 9.1% mu mezi 12 yari ashize." -"EIU yavuze ko ‘intambara ya Ukraine, ibihano by’Abanyaburayi n’Abanyamerika ku Burusiya ndetse n’ingaruka za Covid-19 byabangamiye uruhererekane rw’ibicuruzwa, inyungu ku nguzanyo zirazamuka n’isoko ry’ivunjisha rigira ibibazo bituma ikiguzi cyo kubaho kizamuka ku isi’." -"Umujyi wa Moscow wazamutse cyane kuri uru rutonde aho wavuye ku mwanya wa 88 ugera kuwa 37, naho St Petersburg iva ku mwanya wa 70 ijya ku mwanya wa 73 bitewe n’ibihano u Burayi na Amerika byafatiye u Burusiya." -"Umujyi wa mbere uhenze ku Isi mu 2022 ni New York, ikurikirwa na Singapore, Tel Aviv yari ku mwanya wa mbere umwaka ushize yashyizwe ku mwanya wa gatatu." -"Hong Kong na Los Angeles yaje ku mwanya wa kane, ikurikirwa na Zurich, Genève, San Francisco, Paris ku mwanya wa cyenda, Sydney na Copenhagen ku mwanya wa 10." -"Imijyi 10 ihendutse mu yakorewemo ubushakashatsi ni Colombo, Bangalore, Algiers, Chennai, Ahmedabad, Almaty, Karachi, Tashkent, Tunis, Tehran, Tripoli na Damascus." -"Mu mijyi yakorewemo ubushakashatsi, ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byarazamutse cyane aho litiro imwe yazamutseho 22% bitewe n’uko ku Isi yose ibi biciro byazamutse." -"Imijyi myinshi y’u Burayi yasubiye inyuma ku rutonde rw’iyihenze bitewe n’ikibazo cy’amashanyarazi na gaz ndetse n’ubukungu bwasubiye inyuma bigatuma agaciro k’ifaranga rya ‘Euro’ n’andi yo mu bihugu imbere gatakara. -Imijyi ya Stockholm, Luxembourg na Lyon ni yo yasubiye inyuma cyane." -"Ubuyobozi bw’Inama ihuza abo mu bukerarugendo ku Isi (World Travel and Tourism Council: WTTC), bwatoye u Rwanda nk’Igihugu kizakira abazitabira iyi nama mpuzamahanga izaba iri kuba ku nshuro ya 23." -"Byatangajwe kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2022 mu nama ya ’WTTC2022’ imaze iminsi ibiri iri kubera i Riyadh muri Arabie Saoudite aho higiwe byinshi birimo no kurwanya ubukene, guteza imbere ubuzima, imiturire ndetse n’uburezi." -"Ni inama ihuza abayobozi ba za guverinoma zitandukanye ndetse n’abo mu bigo bikomeye mu Isi birimo iby’ubwikorezi, iby’ubucuruzi n’ibindi, hagamijwe kwiga ku ngingo zitandukanye ziteza imbere ubwikorezi ndetse n’ubukerarugendo muri rusange." -"Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi yavuze ko u Rwanda rwiteguye neza kwakira iyi nama, ndetse ko rwiteguye gukora buri kimwe kugira ngo izagende neza." -"Yagize ati “Ni iby’agaciro gakomeye kuba twatoranijwe kuzakira inama ya WTTC2023 i Kigali mu mwaka utaha. -Ni ukuri turabyishimiye cyane, Nizeye ko mwiteguye kongera kubona ubwiza bwa Afurika.”" -"Inama y’uyu mwaka yitabiriwe n’abo mu bukerarugendo, abo mu bucuruzi butandukanye baba abo mu bigo bya za leta, abikorera ndetse n’abayobozi batandukanye." -Iyi nama yabereye mu muturirwa witiriwe Umwami Abdulaziz iherereye mu Mujyi wa Riyadh. -Yibanze ku ngingo zitandukanye zirimo uburyo urwego rw’ubukerarugendo rwatezwa imbere ndetse no kurwubakira ubushobozi mu guhangana n’ingaruka ruhura nazo umunsi ku wundi. -"U Rwanda rumaze kwandika amateka mu kwakira inama zikomeye bijyanye n’uko ari ahantu hafite umutekano udashidikanywaho, ubwiza nyaburanga, inyubako zigezweho zakira inama, amahoteli agezweho n’ibindi." -"Ni inama ije mu gihe ubukerarugendo bw’u Rwanda bugeze ku kigero cya 80% mu kwigobotora Covid-19 kuko imibare ya RDB igaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka yinjije miliyoni $ 11, mu gihe mu 2021 na 2020 yinjije miliyoni $6 na miliyoni $ 5.9 nk’uko bikurikirana." -"Ntawe ugishidikanya ko ubukerarugendo bumaze kuba inkingi ya mwamba mu bukungu bw’u Rwanda, biturutse ku kayabo uru rwego rwinjiza mu gihugu buri mwaka." -"Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, igaragaza ko amafaranga yinjizwa n’ubukerarugendo mu bukungu bw’u Rwanda mu 2021 yageze kuri miliyoni 164$, bivuze ko yazamutseho 25% ugereranyije n’uko byari bimeze mu 2020." -"Kwiyongera kw’aya mafaranga kwaturutse ahanini ku kuzamuka k’umubare w’abasura u Rwanda, aho nibura mu 2021 banganaga n’ibihumbi 512." -"Urwego rwo kwakira inama n’ibirori ruri mu zinjije menshi kuko yari miliyoni 12,5$ mu 2021, avuye kuri miliyoni 5,4$ mu 2020. -Mu bindi byagize uruhare mu kongera amafaranga ava mu bukerarugendo harimo ubushingiye ku ngagi ndetse na Pariki y’Igihugu y’Akagera." -U Rwanda mu nzira zo kwimakaza ubukerarugendo bushingiye kuri Golf -"Uretse ibijyanye n’inama n’ubukerarugendo bushingiye ku ngagi, kuri ubu u Rwanda rwatangiye kwimakaza ubundi bwoko bushya bw’ubukerarugendo bushingiye ku mikino." -"Mu 2021 ibikorwa by’imikino ni byo byagize uruhare mu kuzamura umubare w’abasura igihugu, kuko u Rwanda rwakiriye amarushanwa arimo Basketball Africa League (BAL), Igikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagabo n’abagore n’imikino nyafurika muri Basketball, FIBA AfroBasket 2021." -"Mu rwego rwo gukomeza muri uwo mujyo, kuri ubu igihugu kiri kwimakaza ibijyanye n’ubukerarugendo bushingiye kuri Golf, ibizwi nka ’Golf Tourism’." -"Iki cyerekezo nicyo cyatumye hafatwa umwanzuro wo kuvugurura no kwagura Ikibuga cya Golf cya Kigali (Kigali Golf Resort & Villas) giherereye mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Kacyiru." -"Iki kibuga cya Golf cya Kigali cyaraguwe mu buryo bugaragarira amaso kuko cyavuye ku myobo icyenda cyari gifite kigera kuri 18. -Cyavuye kandi ku buso bwa hegitari 18 cyari gifite mbere, bugera kuri hegitari 52." -"Uretse igice cya mbere cyari gisanzwe cyavuguruwe, hubatswe ikindi gice cya kabiri kiri hakurya y’umuhanda uva Kacyiru kuri za Minisiteri ugana i Nyarutarama." -"Iki gice cya kabiri cyubatswe ni nacyo kinini, kuko kirimo imyobo 12 muri 18 igize iki kibuga cyose. -Ibice bibiri by’iki kibuga bihuzwa n’inzira yo munsi y’ubutaka yubatswe, yambukiranya kaburimbo." -"Mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga, Leta y’u Rwanda yashoye miliyari 17,7 Frw, zikubiyemo kubaka ikibuga ubwacyo, kugura imashini yo kucyitaho, kubaka inzu zizakenerwa ku kibuga (shelter houses) n’ibindi bikorwa byo gutunganya iruhande rwacyo, kugira ngo ikibuga kijye ku rwego mpuzamahanga." -"Imirimo yarangiye ifatwa nk’icyiciro cya mbere kuko biteganyijwe ko mu cyiciro cya kabiri kizarangira mu 2025, hazubakwa hoteli iri ku rwego rw’inyenyeri eshanu, inzu yakirirwamo abagana iki kibuga ndetse n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye." -"Iyi mirimo yose izatwara miliyoni 140$, gusa biteganyijwe ko muri iki cyiciro cya kabiri u Rwanda ruzafatanya n’abashoramari batandukanye babyifuza." -"Iri shoramari ryakozwe n’u Rwanda nta kindi rigamije uretse kubasha kwinjira ku isoko ry’ubukerarugendo bushingiye kuri Golf, kuri ubu ribarirwa agaciro miliyari $44." -Ubu bwoko bw’ubukerarugendo bugenda burushaho gukura kuko kuva mu 2019 buzamuka ku kigero cya 11%. -"Nubwo bimeze gutyo, muri iri shoramari, Umugabane wa Afurika usa n’uwasigaye inyuma kuko Afurika ifite ibibuga bya Golf bitagera ku 1000, bitageze no kuri 2% y’ibibuga bya Golf byose ku Isi." -"Muri ibyo bibuga biri muri Afurika, ibigera kuri 52% biri muri Afurika y’Epfo, nabyo kandi ibyinshi kuri uyu mugabane bikaba biciriritse kuko bigizwe n’imyobo icyenda." -Ibi byose bigaragaza ko u Rwanda rufite amahirwe yo kubyaza umusaruro ubu bukerarugendo bukigenda biguru ntege ku mugabane wa Afurika. -"Ku Isi habarirwa abantu miliyoni 56 bakina Golf barimo miliyoni 26,7 bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, miiyoni 5 bo muri Canada, miliyoni 5,5 b’i Burayi na miliyoni 14 bo mu Buyapani." -"Imibare igaragaza ko muri aba bose, abari hagati ya 5% na 10% buri mwaka bakora ingendo bajya gukinira ku bibuga bitandukanye. -Ku bw’ibyo, mu minsi mike ntibizagutangaze utangiye no kubabona kuri Kigali Golf Resort & Villas." -Bamwe batangiye kukiganura -"Ubukerarugendo bushingiye kuri golf bukorwa mu byiciro bitandukanye birimo kwakira amarushanwa akomeye, kuko ufite ikibuga cyiza, kwakira abashaka kwiga umukino wa golf baba abaturutse imbere mu gihugu cyangwa mu mahanga, kwakira abaje mu bindi bikorwa nk’inama cyangwa ubutembere ariko bikarangira banifuje kumenya byinshi kuri uyu mukino." -Mu bihugu byateye imbere usanga ibibuga bya golf bininjiza n’amafaranga biturutse mu baje badashaka gukina ahubwo bagamije kuhatemberera no kuharuhukira kubera ubwiza buba buhari. -Kuva Kigali Golf Resort & Villas yavugururwa mu Rwanda naho hatangijwe ibikorwa nk’ibi birimo n’icyiswe ’Golf for Conservation’ cyateguwe n’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera. -Iki gikorwa cyari kigamije kwita ku bukerarugendo bushingiye ku mukino wa Golf cyabaye ku wa 27 Ugushyingo 2022. -Abitabiriye iki gikorwa batemberejwe ibice bitandukanye bigize iki kibuga. -Mu kugitembera bahawe amahirwe yo kwigishwa no guhabwa ubumenyi bw’ibanze mu gukina Golf. -"Muri uyu mukino bigishijwe ibice byawo bibiri by’ingenzi. -Mu gice cya mbere bigishijwe gukina Putting, ikinwa umukinnyi yegereye umwobo, ndetse anatera agapira mu buryo bworoheje. -Mu gice cya kabiri bigishishwa Range, aho umukinnyi atera agapira akoresheje imbaraga, akagatera kure hashoboka." -"Abagize uruhare bose bamaze gukina no gusura ikibuga, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubukerarugendo muri Afurika y’Iburasirazuba, Ngenzi Yves, yavuze ko ari amahirwe baba babonye yo kumenyekanisha ubukerarugendo ku rwego mpuzamahanga." -"Ati Iki ni igikorwa twateguye kugira ngo twerekane intambwe tumaze kugeraho mu bukerarugendo, ariko tunakangurira abataramenya agaciro ko kubungabunga ibidukikije bakamenya. -Iki kibuga cya Golf gikurura ba mukerarugendo kandi benshi, twifuza ko bazana na bagenzi babo." -Kugeza ubu mu bukerarugendo bukorerwa muri Kigali Golf Resort & Villas harimo n’ubujyanye no kureba inyoni z’amoko atandukanye. -"Abasuye ubu bwoko bw’inyoni babashije kubona 60, ariko Umuyobozi w’iki kibuga, Nicolas Raoul, avuga hamaze kuboneka ubwoko 72. -Izi nyoni ni bimwe mu bituma ba mukerarugendo baza gusura iki kibuga batifuza kuhava ndetse no kuhagaruka." -"Ati Ubukerarugendo bushingiye ku mukino wa Golf burimo gutera imbere hano mu Rwanda. -Kugeza ubu umubare ni munini, numvise muvuga ko mwaboye ubwoko 60, ariko umuntu uza kuzifotora buri cyumweru amaze kubona 72. -Zirarindwa rero kuko arizo musingi wo gutuma ba mukerarugendo baguma hano." -"Muri Nzeri kugeza mu kuboza, ibihugu byinshi by’u Burayi biba biri mu bihe by’ubukonje. -Uyu aba ari umwanya mwiza kuri Afurika cyane cyane u Rwanda, kugira ngo hasurwe n’inyoni zivuye i Burayi zihunga ubukonje." -"Muri icyo gihe bigaragara ko mu Rwanda ubukerarugendo buba buri hejuru kubera abaza kuzireba mu Rwanda. -Byibuze mu minsi izi nyoni zidahari, ubushakashatsi bugaragaza ko bahamara iminsi irindwi no munsi yayo. -Mu gihe zihari bahamara iminsi 15 kuzamura." -"Iki gikorwa kandi cyitabiriwe na Miss Eco Tourism Africa, Bazayit Tadesse, uri gutembera mu Rwanda, aho yatangajwe no kwibonera u Rwanda, uko bakira abantu ndetse n’uko abona ubukerarugendo bumeze." -"Yagize ati Ngikandagira ku butaka bw’u Rwanda nabonye bisa nko kugera mu ijuru. -Isuku yaho yo narayikunze cyane. -Nakunze byinshi ku bukerarugendo bw’u Rwanda, uko batwakiriye ndetse n’ubumwe bafitanye mu gukora ako kazi.”" -"Ntacyo nabona mvuga kuko ntindijwe no kujya iwacu ngo mbyigishe urubyiruko rwaho. -Ikamba mfite hari byinshi ngiye gukorana naryo bifite aho bihuriye na Kigali ndetse na Addis Ababa. -Byose bizaba byitsa ku rubyiruko rugomba kwita ku bidukikije. -""Bisaba umutima ukomeye na Bibiliya irabivuga, ko ugukubise urushyi mu musaya umwe umuhereze uwa kabiri, cyangwa ukamushimira bimwe by’ubu uti ‘Burya na we si wowe’." -"Nyiramirimo Odette ni urugero rwiza rwo kwihangana, ukabyemera ugeze ku gasozi ka Kinunu, mu murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu." -"Aka gasozi Nyiramirimo yaboneyeho izuba mu 1956, yakubatseho hoteli yise ‘Rushel Kivu Lodge’ nk’urwibutso rw’ubuto bwe n’icyubahiro ku muryango we wahatsembewe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994." -"Byatwaye hafi isaha ngo tugere ahubatswe iyi hoteli, duturutse ahazwi nka Nkomero ku muhanda Rubavu –Rutsiro-Karongi. -Unyura mu muhanda w’igitaka ukikijwe n’amashyamba n’ingo nke zituye kuri izo nkuka z’ikiyaga cya Kivu." -"Odette Nyiramirimo azwi cyane muri politiki y’u Rwanda. -Yabaye muri Guverinoma ya nyuma ya Jenoside, aba Umusenateri, nyuma aba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), umwanya yavuyemo mu 2017." -"Uyu mubyeyi w’imyaka 66 wize ubuganga, inkuru ya Rushel Kivu Lodge ayibara nk’igice cy’ubuzima bwe, kibumbatiye ahahise, uyu munsi n’ahazaza." -"Mu myaka icumi ishize nibwo Nyiramirimo yatekereje kubaka hoteli aho avuka, nubwo yari ahafite urwibutso rubi rw’uko ariho umuryango we washiriye." -"Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko yumvaga afite ideni ryo guteza imbere agace yavutsemo atitaye ku mateka yahagiriye." -"Ati “Na mbere hose nta na rimwe nigeze mara amezi atatu ntaragaruka ino kuko mba numva hankurura. -N’iyo waba umunyepolitiki, ukwiriye gutekereza ko iwanyu ari iwanyu, uba ugomba kuhasubira ndetse wagira icyo uhakora ukagikora, ukazamura ab’iwanyu.”" -"Iyo hoteli yubatswe mu cyaro, ahantu hatuje cyane ku mucanga karemano unagwa n’ikiyaga cya Kivu." -Ni ahantu uba witegeye ikirwa cya Bugarura cyamaze kugezwaho umuriro w’amashanyarazi. -"Inkuru yo kubaka iyo hoteli ifitanye isano n’ubuhinzi cyane. -I Kinunu aho Nyiramirimo avuka, umuryango we uhafite isambu nini cyane. -Kubera ko abandi bishwe muri Jenoside, ni umwe mu bafite inshingano zo kwita kuri uwo mutungo." -"Mbere yo gusoza manda ye nk’umudepite muri EALA, Nyiramirimo yari yaratangiye kubyaza uyo masambu umusaruro agamije no kubaka ubushabitsi bushobora kumugoboka mu gihe azaba agiye mu kiruhuko cy’izabukuru." -"Yabwiye umunyamakuru wa IGIHE ko ubuhinzi n’ubworozi bwamuhiriye ariko umunsi umwe akaza kubabazwa n’uburyo yagiye kugurisha imodoka yuzuye umusaruro w’imyaka yejeje, agatahana 47 000 Frw." -"Icyo gihe yahembye abakozi n’ibindi byakoreshejwe, asigarana 7000 Frw gusa. -Byamusigiye isomo, ahita yiyemeza kubaka hoteli izajya ikoreshwamo cyane cyane ibyo yihingiye ndetse n’ibikomoka ku matungo yiyororeye." -"Ubusitani bwa hoteli ya Nyiramirimo bwuzuyemo imbuto z’ubwoko bwose nk’imyembe, inanasi, amapapayi, amacunga n’ibindi. -Uhasanga kandi uturima duteyemo imboga zitandukanye." -"Ahafite urwuri rurimo amatungo nk’inka, intama, inkoko n’ibindi bikomokaho inyama ziribwa muri Rushel." -"Ati “Biramfasha kuko ntibimpenda kandi mba nizeye ubuziranenge bwabyo. -Nkunda kubaza no kugisha inama, mba najyanye n’abaveterineri, abagoronome bakanyereka uko tubigenza. -Iyo tugiye kubaga tujya ku ibagiro bakadutunganyiriza neza ku buryo nta kintu warya hano ngo kigutere uburwayi”." -"Nubwo iri mu cyaro, Rushel ni hoteli yihagazeho. -Icyumba cyayo cya make ni amadolari 40, igihenze ni amadolari 300 icyakora twe twahuye n’umugisha dusanga ibiciro byaganyijwemo kabiri muri izi mpera z’umwaka." -"Inyubako z’iyi hoteli ni nshya dore ko Nyiramirimo avuga ko yatangiye yumva azahashyira ibyumba bike, nyuma aza guhindura imyumvire. -Kuri ubu no mu busitani hari amahema arimo uburiri, imbere y’amazi y’ikiyaga cya Kivu aho abadashaka kurara mu byumba baryama, bakishimira ibyiza Imana yaremye." -Nta rwango ku bamuhemukiye…. -Rushel Kivu Lodge ikorwamo n’abasaga ijana ariko abenshi ni abavuka mu murenge wa Boneza no muri Rutsiro by’umwihariko. -"Nyiramirimo yavuze ko gukoresha abavuka iwabo byaturutse ku mateka yahagiriye, aho yifuza ko ubumuntu bwahabuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bwongere kuhagaruka hakaba ahantu heza hanogeye abahatuye n’abahagenda." -"Ati “Umuryango wanjye wari utuye kuri aka gasozi ariko ubu uhageze nta n’inzu ihari kuko bose barabishe barabamara ariko ni iwacu. -Na kimwe mu byangaruiye ni icyo. -Ndavuga nti ‘Niba barabishe bakabamara’, uwasubirayo byibura n’abo bantu nkabagarurira ubuntu n’ubumuntu.”" -Yakomeje agira ati “Abari gukora hano uyu munsi bamwe ni abana b’abakoze Jenoside bishe nk’abo tuvukana ariko ntawe uza hano ngo tumusubize inyuma.” -"Muri Rutsiro Nyiramirimo yahatangije ibindi bikorwa by’ubugiraneza bigamije gufasha abakobwa batewe inda zitateganyijwe, byose agamije guteza imbere agace avukamo." -"Kuri we, ngo nubwo ako gace yavutsemo ari icyaro, yumva ameze neza iyo abona uburyo hagenda hatera imbere." -"Ati “Aha Rushel iri koko ni mu cyaro ariko kuri njye sinyibona nk’icyaro kuko ni icyaro cy’iwacu, niho mvuka. -Urumva rero iyo wavutse ahantu, uba umeze nk’igiti cyaho, uba ubona ari ahantu heza.”" -"Kuri ubu yaguze ubutaka ku kirwa cya Bugarura ashaka kuhashyira urwuri ruzorererwamo inyambo, abasuye akarere ka Rutsiro bakajya babasha kuzisura no kumenya amateka yazo." -"Ni uburyo kandi bwo kubona amata meza azajya yifashishwa muri hoteli, aho guhora akoresha ayo yaguze ahandi." -Ati “Nitubona amata meza twikamiye mu nka zacu ndatekereza ko bizaba byiza kurushaho.” -"Kugera aho Rushel yubatse ndetse n’izindi hoteli nke zihari, unyura mu muhanda mubi, ari nayo mbogamizi Nyiramirimo yemeza ko bafite." -Isoko ryo kubaka uwo muhanda ryaratanzwe ariko ryagiye ridindizwa n’ibibazo bitandukanye byagiye bigaragaramo. -Video: Mucyo Regis -Amafoto: Rushel Facebook &IGIHE‘Nta magambo yasobanura uko twaryohewe mu Rwanda’! -Uko ni ko Edu Gaspar ushinzwe Siporo muri Arsenal n’umugore we n’umwana basohotse i Kigali bari kuvuga nyuma y’ikiruhuko cy’iminsi itanu bari bamazemo mu Rwanda. -"Edu yahoze ari umukinnyi ukomeye muri Arsenal, ndetse ni umwe mu bari bagize ikipe yatwaye Shampiyona mu Bwongereza idatsinzwe umukino n’imwe, Invincibles. -Yambaraga nimero 17, ari yo yari iri ku mupira yahaye Clare Akamanzi uyobora RDB ubwo yamusezeraga ku wa Gatatu." -"We n’umugore we, Paula Gaspar, n’umwana baryohewe n’ibihe byiza bagiriye mu Rwanda ku nshuro yabo ya mbere." -"Bakigera i Kigali, bacumbitse muri The Retreat mu Kiyovu, imwe muri hotel zikomeye mu gihugu cyane ko ari nayo yacumbikiye Umwami w’u Bwongereza, Charles III, ubwo aheruka i Kigali akiri Igikomangoma." -"Muri iyo hotel, baryohewe n’amafunguro asanzwe mu Rwanda nk’ibitoki n’ibindi, banywa ibinyobwa bisanzwe, ndetse birabanyura. -Umugore we yashyize amafoto kuri Instagram bari kunywa Skol na Virunga, bigaragara ko yabageze ku nzoka." -"Hari andi mashusho agaragaza Edu ari mu bwogero hamwe n’umukobwa we bishimanye, bari gukina." -"Urugendo rwabo rwakomereje hirya no hino muri Kigali, bajya ahazwi nka Fazenda muri Mount Kigali, bahereza umukobwa wabo umunyenga ku ifarashi, akina n’abandi bana bari bahari mu mpera z’icyumweru." -"Wari umwanya mwiza kuri uwo mwana, kuko yabashije kujya ku byicungo, ababyeyi nabo bakicara ahitaruye bumva akayaga k’i Kigali, baganira." -Urugendo rwabo barukomereje muri Pariki ya Akagera. -Uko ari batatu baraye muri Ruzizi Tented Lodge. -Babashije kwibonera inyamaswa z’ubwoko bwose buba muri iyi pariki ku buryo wabonaga banezerewe n’ibihe byiza bagiriye mu Rwanda. -"Hari amashusho na none umugore wa Edu yashyize hanze, agaragaza umugabo we ari gutunganya igitanda cy’umukobwa we, agishyiraho inzitiramubu neza, n’andi amugaragaza aryamye mu museso wa kare, ari kureba kuri telefoni." -"Urugendo rwabo rwari rufitanye isano na gahunda ya Visit Rwanda, yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda bikorwa n’Ikipe ya Arsenal abereye Umuyobozi ushinzwe Siporo." -"Gahunda y’ubukerarugendo yabo bayikomereje ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amashusho amugaragaza yunamira imibiri irushyinguyemo." -"Gahunda ye yayisoje agirana ibiganiro n’abayobozi muri Ferwafa, RDB ndetse n’abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imitegurire y’Inama Mpuzamahanga. -""Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera buratangaza ko intare zimaze imyaka irindwi zigejejwe mu Rwanda kuri ubu ziyongereye aho zisigaye zirenga 50, ibi ngo bituma umuntu wifuza gusura iyi Parike ayivamo abonye iyi nyamaswa iri muri eshanu zikomeye ku Isi." -"Umukozi wa Pariki y’Akagera ushinzwe guhuza Pariki n’abaturage, Ishimwe Fiston, yabwiye IGIHE ko byagize uruhare mu kwiyongera k’ubukerarugendo." -"Ati “Ubukerarugendo bwariyongereye cyane aho nko kuva mu 2015 twagiraga abakerarugendo ibihumbi 25 ariko mu 2019 bageze ku bihumbi 49, mu 2020 kubera icyorezo cya Covid-19 baragabanutse baba ibihumbi 20 ariko ubu muri uyu mwaka wa 2022 tumaze kwakira abarenga ibihumbi 30 kandi umwaka nturarangira.”" -"Ishimwe Fiston yavuze ko uku kwiyongera kw’abasura Pariki y’Akagera kwatumye n’urwunguko baha abaturage ruva kuri miliyoni 200 Frw babonaga muri 2015, rugera kuri miliyoni zirenga 500 Frw muri uyu mwaka wa 2022." -Yavuze ko banashyizeho imikino ihuza utugari twose dukora kuri iyi Pariki mu gikombe cyiswe Lion Cup kigamije kubafasha gukora ubukangurambaga mu baturage kugira ngo babereke ibyiza Intare zituma Leta ibagezaho bakanaboneraho umwanya wo gukebura ababa bashaka kuzihiga ngo bazice. -"Ati “Ubu tumaze imyaka irindwi dutegura imikino ku bagore n’abagabo tugamije kubereka ibyiza izi Ntare zatumye tugeraho, amakipe ya mbere tuyahemba ibifite agaciro k’ibihumbi 500 Frw, muri iki gikorwa dusaba abaturage kubera Pariki ijisho bagatanga amakuru ku gihe ku bantu baba bashaka kujya guhiga izi Ntare.”" -Nsabimana Evariste utuye mu Kagari ka Ndama yavuze ko bamaze gusobanukirwa akamaro ko kubungabunga pariki n’urusobe rw’ibinyabuzima ruyirimo. -"Ati “ Nk’ubu twubakiwe inzu y’ibyariro mu Kagari ka Ndama, iyo ubukerarugendo butiyongera ntitwari kubona iyo nzu kandi idufatiye runini cyane.”" -"Sezibera Léonard utuye mu Mudugudu wa Mwulire mu Kagari ka Kiyovu hafi ya Pariki y’Akagera, yavuze ko benshi mu baturage bamaze kubona inyungu zo kugira uruhare mu kubungabunga iyi Pariki." -"Turikumwe Emmanuel utuye mu Murenge wa Ndego we yagize ati “ Aho bazaniye izi ntare maze kwinjira muri Pariki inshuro ebyiri njya kuzisura kandi nta mafaranga ntanze, urumva niba bampa umwanya nkajya kuzisura, abakerarugendo banyuranye nabo bakaza bikanatuma batwubakira amavuriro tukanabona amazi ntabwo nabirengaho ngo njye kuzihiga.”" -"Muri uyu mwaka biteganyijwe ko imishinga 18 y’abaturage baturiye Pariki y’Akagera mu turere dutatu ikoraho turimo Kayonza, Gatsibo na Nyagatare izaterwa inkunga ya miliyoni 512 Frw aturuka ku kubasangiza urwunguko ruba rwabonetse. -""U Rwanda ni rwiza ariko rukaba rwiza cyane iyo ururebeye mu karere ka Karongi, ku nkombe cyangwa rwagati mu kiyaga cya Kivu munsi y’isunzu rigari rya Congo Nil." -"Umwigimbakirwa (presqu’île) wa Rwamatete uri mu mudugudu wa Nyarurembo mu Kagari ka Kibuye, niryo zingiro ry’ubwiza bwa Karongi, aho uba witegeye ibirwa bitandukanye mu kiyaga cya Kivu, n’imisozi myiza y’aka gace kahoze kitwa Kibuye." -"Aha niho mu myaka 40 ishize Itorero Presbytérienne mu Rwanda ryigobotoreye ingoyi yo guhora riteze amaboko abagiraneza mvamahanga, hubakwa amacumbi yaje kuvamo hoteli y’icyitegererezo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu." -"Bethany Hotel ni imwe muri hoteli zimaze igihe ariko zubatse ahantu hitondewe mu mujyi wa Karongi, ikaba imwe mu zikundwa na bamukerarugendo basura icyo gice." -"Ni hoteli yubatse neza ku mazi y’ikiyaga cya Kivu ku buryo mu gitondo ukangurwa n’amajwi y’inyoni zo biti biyikikije, amazi y’ikiyaga cya Kivu asuma n’amajwi y’abarobyi basubiye imuhira, bishimiye umusaruro w’isambaza, indugu cyangwa amafi ya tilapia biboneka mu kiyaga cya Kivu." -"Iyi hoteli ni umusaruro w’icyerecyezo cy’Itorero ryayishinze mu mwaka wa 1982, ubwo ryafataga umwanzuro wo kugabanya kurambiriza ku nkunga z’abanyamahanga zishobora kubura igihe icyo aricyo cyose." -"Pasiteri Sibomana Fidèle, Umuyobozi Mukuru wa Bethany Investment Group yabwiye IGIHE ati “Twabonaga ko mu myaka izaza abo bantu bafasha itorero bashobora kuba batagihari. -Nibwo itorero ryatangiye kwishakamo ibisubizo kugira ngo mu gihe kizaza rizinjire muri gahunda zo kwigira ridakomeje gutega amaboko ku bantu bo hanze.”" -Kuri ubu Bethany Hotel ifite ibyumba 55 ariko intego ni ukugera ku byumba nibura 80 mu myaka mike iri imbere. -"Ifite umwihariko w’uko ihendutse ugereranyije n’izindi hoteli zubakwa ku kiyaga cya Kivu, aho ubuyobozi bwayo buvuga ko babikoze bashaka ko abanyarwanda bayisangamo, bakishimira ubwiza bw’igihugu Imana yabahaye." -"Icyumba gihenze muri iyi hoteli cyishyurwa 60 000 Frw ku ijoro, mu gihe icya make ari 30 000 Frw." -"Ntwali Janvier umaze imyaka umunani ayobora Bethany Hotel, avuga ko serivisi zabo zishimwa n’ababagana bitewe n’abakozi b’abanyamwuga bahakora." -"Ati “Muri iyi hoteli tugira serivisi zitandukanye, ushobora kuza ukeneye aho kuruhukira, ushobora gufata ifunguro (Bar & Restaurant), ushobora kuza ukeneye gukora inama nabyo birahari.”" -"Restaurant n’akabari bya Bethany Hotel byubatse neza hafi y’ikiyaga cya Kivu, mu mafu n’akayaga keza bituruka muri icyo kiyaga cyabayeho mu myaka igera kuri miliyoni eshanu ishize." -"Ubwo nasuraga iyi hoteli, natemberejwe ibirwa bitandukanye biri mu kiyaga cya Kivu nifashishije ubwato bwayo. -Nabashije gusobanurirwa mateka y’ibirwa bitanduakanye nk’akarwa k’Amahoro, Chapeau de Napoléon, Akarwa k’Inkende (Monkeys Island) n’ibindi." -"Urebye kure umusozi Bethany Hotel yubatseho ntiwamenya ko harimo inyubako kuko ukikijwe n’ibiti byinshi, ahatari ibiti hakaba ubusitani." -Ni umuco Pasiteri Sibomana avuga ko bagize intego nyuma yo kubona gahunda igihugu cyihaye wo kuba icya mbere mu kubungabunga ibidukikije. -"Ati “Ubwiza bw’igihugu bushingiye ku bintu byinshi, amashyamba ni kimwe muri byo. -Amashyamba azana amahumbezi, umwuka mwiza utayafite sinzi aho hantu uko haba hameze. -Twumva ko hagomba kuba hatoshye kandi muri hoteli tukagira abakozi bahoraho aricyo bakora.”" -"Muri iyo hoteli huzuye Coffee Shop igezweho, ikaba imwe mu zihagazeho mu mujyi wa Karongi, igamije kumvisha abasura uwo mujyi icyanga cy’ikawa yera mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu." -"Bethany Hotel yaguye amarembo kuko ubu ifite amashami mu karere ka Rubavu, i Kigali na Nyagatare." -Ushaka gusura iyi hoteli wanyura aha: Www.bethanyinvestmentgroup.com -Amafoto: Igirubuntu Darcy -Video: Mucyo Regis"Mu mezi make ari imbere, umuntu azaba ashobora kurya ubugari n’ifi yokeje, itogosheje cyangwa se ikaranze, ubishaka afate isambaza cyangwa byeri ye yicaye muri hoteli zizaba zireremba mu Kiyaga cya Kivu." -"Ni inzozi zamaze kuba impamo kuko uruganda Afrinest Engineering rugeze kure rwubaka ubwato buzaba burimo hoteli buzwi nka Mantis Kivu Queen Uburanga. -Ni ubwato bufite uburebure bwa metero 35, bukagira ibyumba 11, restaurants, akabari, ubwogero, Jacuzzi n’ibindi." -"Ubu bwato bugeze kuri 85 % bwubakwa mu nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, mu Murenge wa Bwishyura mu minota mike uvuye mu Mujyi wa Karongi werekeza i Nyamasheke munsi y’umuhanda uzwi nka Kivu Belt." -"Buranga Hugues Simba, Umugenzuzi w’ibikorwa by’uruganda Afrinest Engineering yabwiye IGIHE ko intego ari ukuba uruganda rwa mbere rukora ubwato mu Rwanda, bwaba ubukoreshwa mu bukerarugendo ndetse n’ubukoreshwa mu buryo busanzwe." -Muri uru ruganda rufite abakozi basaga 80 barimo abanyarwanda n’abanyamahanga uhasanga ubwato bushya buri gukorwa bwaba ubw’ubukerarugendo ndetse n’ubuzajya butwara abantu. -Hari kandi n’ubundi butandukanye buparitse bwaje bwangiritse butegereje gusanwa. -Buranga yabwiye IGIHE ko batangiye mu mpera za 2019 ariko bagakomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19. -"Ati “Impamvu ya mbere twatangiye ni uko hari abantu benshi babidusabaga, hari hari icyo cyifuzo cy’uko byakorwa , isoko ryari rihari. -Ikindi nk’uko dufite umutekano ahandi hose, no mu Kivu dufitemo umutekano, byatumye tubyinjiramo.”" -Intego y’uru ruganda ni uguhaza u Rwanda ku bijyanye n’ubwato bw’ubwoko butandukanye. -Abanyamahanga barimo n’Abanye-Congo basangiye n’u Rwanda Ikiyaga cya Kivu batangiye gutanga ubusabe bwo gukorerwa ubwato bugezweho. -"Ku nkuta z’uruganda Afrinest Engineering ubisikana n’ibishushanyo mbonera biriho ubwoko butandukanye bw’ubwato urwo ruganda rwifuza kujya rukora burimo n’ubuzaba bufite metero 75, burimo utubyiniro, ibyumba byinshi, utubari n’ibindi." -Buranga yavuze ko bahereye ku bwato bw’ubukerarugendo kuko aribwo bwari bukenewe cyane. -"Ati “Twatangiriye ku isoko ry’ubukerarugendo kuko igihugu cyacu kiradufasha mu bukerarugendo, gifite isoko rya Visit Rwanda, niho muzabona buriya bwato buzaba ari hoteli ireremba hejuru y’amazi ariko mu mitekerereze yacu twatekereje […] bitewe n’ibyo duha isoko twizeye ko rizavuka.”" -"Nyuma ya Mantis Kivu Queen Uburanga, byitezwe ko hazubakwa ubundi bwato bwinshi bwo muri ubwo bwoko, bugashyirwa ku isoko. -Ubwa mbere nibumara kuzura vuba aha, buzahabwa sosiyete ya Mantis isanzwe imenyerwe mu gucunga za hoteli ibubyaze umusaruro." -"Gutoranya Karongi nk’icyicaro cy’uruganda nabyo ntibyapfuye kuza, kuko Buranga avuga ko igice cya Karongi gikora ku kiyaga cya Kivu aricyo kirimo ibirwa n’ibikombe byinshi, bigabanya imiyaga itera imiraba mu Kivu ku buryo bitabangamira aho ubwato bukorerwa cyangwa buparitse." -Iri shoramari Buranga avuga ko ari iry’igihe kirekire ku buryo bifuza uruganda rwagutse ruzaba rufite abakozi basaga 300 mu myaka itanu iri imbere. -"Ati “Ni uruganda ruzahoraho, ntabwo ruje gukora imyaka itatu cyangwa itanu ngo rufunge. -Bitewe n’isoko ndetse n’uburyo tuzanye hazaba harimo ubwato butandukanye ubw’ubukerarugendo, ubutwara abantu n’ibintu, ubwato bwo kwishimisha, abashaka gukina mu mazi n’ibindi.”" -Uru ruganda rwashowemo imari n’abanyarwanda ari nabo bafitemo imigabane myinshi ndetse n’umunyamahanga umwe. -"Ni uruganda kandi rubungabunga ibidukikije kuko hari uburyo bufata amavuta yakoreshejwe muri moteri n’izindi mashini zifashishwa, akabyazwamo ibindi nk’ingufu z’amashanyarazi aho kuyareka ngo amanukire mu kiyaga cya Kivu." -Hari gutegurwa kandi ishuri rizahugura urubyiruko n’abandi bashaka kugira ubumenyi ku mikorere y’ubwato. -Kuri ubu hari aba mbere batangiye guhugurwa nubwo babifatanya no kuba abakozi b’urwo ruganda. -"Izabayo Habiba w’imyaka 23, nyuma yo kurangiza amasomo y’ubukanishi muri IPRC Karongi, amaze amezi arindwi muri uru ruganda." -Yabwiye IGIHE ko bimaze kumugeza kuri byinshi birimo ubumenyi bushya yungutse ndetse n’imibereho myiza. -Ati “Ndasaba abakobwa bagenzi banjye gutinyika kuko iyo watinyutse urabishobora kandi ni byiza kuko iyo ukora ukoresha amaboko no mu mutwe.” -Amafoto &Video: Mucyo Regis"Hakozwe impinduka mu buryo bwo gusura Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu [Nyandungu Eco Park-NEP], aho kuri ubu abayigana basabwa kwishyura 1500 Frw, abanyamahanga bakishyura 3000 Frw na 5000 Frw." -Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’imisi mike bitangajwe ko abakeneye gusura iki cyanya bagomba kubanza kwiyandikisha. -Ni icyemezo ubuyobozi bwatangaje ko kigamije ko abantu basura aha hantu batanga umusanzu mu mbaraga u Rwanda rurimo gushyira mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. -"Ubutumwa bwashyizwe ahagaragara bukomeza buti Ushobora gushyigikira imbaraga zacu mu kwita no kubungabunga ibidukikije binyuze mu mafaranga atangwa aho wunjirira." -"Biteganywa ko abanyarwanda bishyura 1,500 Frw kimwe n’abaturage bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, abandi banyamahanga baba mu Rwanda bakishyura 3,000 Frw mu gihe abaturutse ahandi bishyura 5000 Frw." -Gusura iyi pariki bikorwa hagati ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. -"Kuva muri Nyakanga uyu mwaka ubwo iyi pariki yafunguraga imiryango, abayigana ntabwo basabwaga kwiyandikisha cyangwa kwishyura." -"Uburyo bushya bwo kwiyandikisha ni ugusura urubuga Www.ticqet.rw , ugakanda ahanditse ’Book’, hagahita haza Nyandungu Eco-Park ukuzuzamo imyirondoro isabwa hanyuma ukemeza." -Ni nabwo hahita haza ibiciro bitewe n’icyiciro buri wese arimo. -Umuntu ushaka gusura iyo pariki afite abana bari munsi y’imyaka 16 asabwa kubimenyekanisha muri uko kwiyandikisha. -"Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA), byasinyanye amasezerano n’Ikigo QA Venue Solutions Rwanda yo gucunga Nyandungu Eco Park." -"Icyo gihe umuyobozi wa QA Venue Solutions, Kyle Schofield, yavuze ko mu cyiciro cya mbere bazagerageza kwiga neza imikorere ya pariki kuko isaba kwitabwaho byihariye." -Yasobanuye ko ibijyanye n’ibiciro byo kwinjira muri Pariki ya Nyandungu bizatangazwa mu gihe kiri imbere. -"Pariki ya Nyandungu ni yo ya mbere yo muri ubu bwoko yafunguwe mu Mujyi wa Kigali, aho abantu bashobora kuruhukira nyuma y’akazi cyangwa bavuye mu zindi gahunda. -Ikora iminsi yose kuva saa Kumi n’Ebyiri z’igitondo kugeza saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba." -Igizwe n’ibice bitanu; bibiri bibanza ni ahantu h’igishanga ariko hari ibyatsi n’ibiti bifasha mu kuyungurura amazi mabi ava ku misozi. -Ibindi bitatu ni byo bisurwa ndetse byanashyizwemo inzira zireshya n’ibilometero 10 zagenewe abanyamaguru n’abakoresha amagare. -"Muri iyi pariki hari Agace kahariwe Ubusitani bwa Papa [Pope’s Garden]. -Hagaragaza ahantu Papa Yohani Pawulo II yasomeye Misa ku wa 9 Nzeri 1990, mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda." -"Inafite ubwoko bw’ibiti birenga 60 bya Kinyarwanda (indigenous trees) bishobora gukorerwaho ubushakashatsi. -Byiyongeraho ibiti by’imiti gakondo 50 byakoreshwaga mu buvuzi bwo hambere. -Kugeza ubu ibarurwamo amoko 102 y’inyoni zirimo imisambi, inyange n’izindi. -Hari inyamaswa zatangiye kuyigaragaramo zirimo akanyamasyo n’ifumberi." -"Pariki ya Nyandungu iri mu Mirenge ya Ndera ho mu Karere ka Gasabo na Nyarugunga muri Kicukiro, ni ku buso bwa hegitari 121, hagati y’umuhanda wa La Palisse Hotel kugera k’ugana i Ndera kuri 15." -"Mu 2017 ni bwo yatangiye gusazurwa mu mushinga watewe inkunga n’Ishami rya Loni rishinzwe Ibidukikije [UNEP], Leta y’u Butaliyani n’iy’u Bwongereza n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije, Fonerwa [cyatanzemo miliyari 2.4 Frw]. -Yuzuye itwaye miliyari 4.5 Frw, itanga imirimo ku bagera ku 4000. -""Niba koko Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda, uburiri bwayo bwaba mu Burengerazuba by’umwihariko mu kiyaga cya Kivu cyangwa ku nkombe zacyo! -Wabyemera neza uhageze, ukibonera inka zoga bugona zikambuka amazi y’ibirometero n’ibirometero, zigiye gushakisha ubwatsi ku birwa binyanyagiye muri icyo kiyaga." -"Kuwa kane tariki 16 Ugushyingo 2022, ikirere cyabyutse gikeye mu mujyi wa Karongi. -Nk’abanyamakuru akazi kari kenshi kuko ikirere cyiza nicyo gikora inkuru by’umwihariko iyo uza gukenera amashusho." -"Ahagana saa cyenda z’igicamunsi, akazi k’ingenzi kari karangiye, njye na bagenzi banjye dushaka aho kuruhurira umutwe. -Umwe mu basare bo kuri Bethany Hotel twari ducumbitsemo, yaduhaye amahitamo ku rutonde rurerure yari afite mu mutwe, atubwiye gutembera ibirwa byiza biri mu kiyaga cya Kivu tubona ni byinshi ntitwabisura mu masaha abiri twari dusigaranye." -"Yavuze byinshi twasura ntitwanyurwa ariko aza gukomoza ku nka zoga mu Kiyaga cya Kivu. -Twasekeye rimwe tuzi ko acitswe, ni ubwa mbere nari mbyumvise nubwo naje gusanga ari ubukerarugendo bumaze iminsi ku batemberera mu Kiyaga cya Kivu." -"Nyuma y’utubazo twinshi umwanzuro warafashwe, twurira ubwato ahagana saa kumi n’igice tujya gushaka aho izo nka ziherereye ku birwa bitandukanye biri mu Kivu." -Inka zigenda ibirometero mu mazi nta kurohama…. -"Niba hari uwo wigeze utuka kubera ubumenyi buke ukamwita inka, ukwiriye gusaba inka zose zo mu Rwanda imbabazi! -Nyuma yo gusura inka zorererwa mu birwa biri mu Kiyaga cya Kivu, nasanze inka ari inyamaswa zizi ubwenge cyane." -"Iminota 20 yari ihagije ngo tugere ku kirwa cya Mafundugu, kiri ku ruhande rw’Umurenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro. -Ni ikirwa twagezeho bwije twakirwa n’umwe mu bashumba bari baharagiye inka, atwakiriza amata y’inka tubanza kugotomera." -"Ikirwa twuburukiyeho cyari kiriho inyana, za nyina ziri ku kindi twari duteganye ziri kurisha. -Ibiganiro ntibyabaye birebire kuko ibiciro twabiganiriye iminota ibiri tuba twemeranyije, maze inka za mbere batangira kuzihamagara zishoka amazi." -"Inka zatangiye kwinjira mu mazi, metero nke za mbere ukabona ko ziri kugendesha amaguru ariko mu mwanya muto zitangira kureremba, ibice bindi byazo biri mu mazi." -"Zirerembye zigana aho zigiye kandi zikabikora mu buryo bwihuse, ku buryo kuva mu kirwa cyari hakurya yacu zigana aho twari turi mu kilometero kimwe, zahagenze iminota itarenze ibiri." -"Hategekimana Thimamu utembereza abantu mu kiyaga cya Kivu, yabwiye IGIHE ko impamvu inka zambuka amazi zitarohamye ari uko zizi kwiyoroshya." -"Ati “Inka ziriyoroshya ntabwo ikoresha imbaraga, iroga ikaba yagenda n’ibirometero bitanu cyangwa icumi ariko ntabwo ishobora kurohama. -Inka iriyoroshya igafunga umwuka kugira ngo igume hejuru mu gihe umuntu we bimukomerana kuko aba ari gukoresha imbaraga nyinshi.”" -Amarushanwa y’inka zoga ari mu nzira…. -"Gutembereza abakerarugendo kuri ibi birwa biriho inka zoga, ni kimwe mu bibashimisha cyane nk’uko Hategekimana abivuga." -"Ati “Abakerarugendo birabashimisha cyane, bakahava bishimye batubwira ko bagiye kubishishikariza na bagenzi babo bazaza muri aka karere.”" -"Uretse gushimisha ba mukerarugendo, uyu musore anavuga ko ari inyungu kuri we kuko bimwinjiriza amafaranga atwaye abakerarugendo. -Abafite inka nabo bakinjiza kuko mbere yo kuzireka ngo zoge, babanza kwishyuza." -"Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe ubukungu, Havugimana Etienne, yavuze ko ubu bukerarugendo bugiye gutezwa imbere ndetse habeho n’amarushanwa." -"Ati “ Twifuzaga ko uyu mwaka warangira dukoze nk’amarushanwa ku buryo abantu bashobora kuza kureba ibyo bikorwa bakishimira akarere kacu bakaruhuka ariko ubu turifuza ko byakorwa mu mpeshyi itaha, inka zikaba zakoga mu Kivu tukabihuza n’amarushanwa yo koga ku bantu n’amarushanwa yo gutwara ubwato, ni igikorwa twifuza ko kizaba cyagutse kikaba ngarukamwaka.”" -"Hategekimana utembereza abakerarugendo mu kiyaga cya Kivu, avuga ko imbogamizi ikomeye ituma ubu bukerarugendo bw’inka zoga budatera imbere, harimo no kuba nta murongo wo kubukora uhari." -"Ati “Inka kuri ubu ziri ku birwa byinshi ariko siko kazi zagenewe, ni nayo mpamvu twagiye kure. -Byaba byiza bafashe nk’ikirwa bakagitunganya, bakaba babyongera no kuri Google map ku buryo abanyamahanga babibona cyane.”" -"Kugeza ubu kugira ngo abafite inka ku birwa byo mu kiyaga cya Kivu bemere ko inka zabo zoga imbere y’abakerarugendo, buri mukerarugendo acibwa amafaranga ari hagati y’ibihumbi 10 Frw na 15 Frw." -Amafoto na Video: Mucyo Jean Régis"Mu gihe habura iminsi 46 gusa ngo umwaka wa 2022 ugere ku musozo, Global Line Safairs yateguye urugendo rwo gufasha abantu batandukanye gusoza umwaka neza kandi mu byishimo batemberera muri nyungwe mu rugendo rw’iminsi ibiri." -Uru rugendo rwiswe “Breath Again Tour” ruteganyijwe ku itariki ya 26 na 27 Ugushyingo 2022. -Mu Kiganiro IGIHE yagiranye n’umukozi ushinzwe gutegura ingendo muri Global line Safaris Rugamba Alexis yasobanuye impamvu yo gutegura uru rugendo n’imvano y’izina rwahawe. -"Yavuze ko ku kijyane n’impamvu y’izina Breath again tour, rituruka ku kuba abantu bari bamaze igihe mu bakora akazi nta mwanya wo kuruhuka, bityo muri uru rugendo bazabona umwanya uhagije wo kuruhuka no gutemberana n’imiryango yabo." -"Yagaragaje ko abazarwitabira bazahagurukira i Kigali Remera na Nyabugogo berekeza kuri Pariki ya Nyungwe ku wa 26 Ugushyingo, aho bazacumbika mu Karere ka Nyamagabe ahazwi nka Kitabi." -Aho niho hazashyirwa y’amatente meza asanzwe yifashishwa mu gihe cy’ingendo z’ubukerarugendo zitegurwa n’iki kigo ahantu hanyuranye. -Aha kandi hazanafatirwa amafunguro y’iryo joro. -Abasura bazinjira mu ishyamba rya Nyungwe ku wa 27 Ugushyingo 2022 mu gitondo aho bazasura mu byiciro bibiri bizagenwa n’amahitamo yabo. -"Itsinda rimwe rizahitamo gusura ikiraro cyo mu Kirere kizwi nka Canopy Walk away irindi rizure isumo rya Ndambarare, ariko bikorwe hagendewe ku mahitamo y’abarwitabiriye." -Ubusanzwe Ikiraro cyo mu bushorishori kiri muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe cya Canopy walk ni kimwe mu bintu bikurura ba mukerarugendo basura iyi pariki kuko iyo umuntu ari kugenda hasi mu ishyamba atabasha kuyireba neza. -Canopy Walkway yubatswe mu 2010 ifite metero 160 z’uburebure. -Ikimara kubakwa yazamuye umubare w’Abanyarwanda basura Pariki y’Igihugu ya Nyungwe. -Ku rundi ruhande ariko abazasura Isumo rya Ndamabarare bazabasha kureba amazi amanuka ku musozi ari menshi nka kimwe mu bintu bishimisha uwasuye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe kuko amanukana umuvuduko mwinshi aturuka hejuru. -Muri Pariki ya Nyungwe hari amasumo abiri meza arimo irya Kamiranzovu na Ndambarare. -Abashaka gusura ibyiza bitatse Pariki ya Nyungwe bagasobanurirwa byinshi bijyanye n’ubukerarugendo n’abashinzwe gutembereza ba mukerarugendo babifitiye ubunararibonye bashobora kwifashisha imbuga nkoranyambaga za Global line safaris bakamenya byinshi kuri urwo rugendo.Nyuma y’igihe cyari gishize hoteli y’Akarere ka Burera “Burera Beach Resort Hotel” ishyizwe ku isoko kubera imicungire mibi yabonye umuguzi. -"Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu yemeje amasezerano yo kugurisha Hoteli y’Akarere ka Burera yitwa “Burera Beach Resort Hotel”, ikegukanwa na La Paillotte Ltd." -Iyi hoteli iri ahazwi nko mu Gatare mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera ku nkombe z’ikiyaga cya Burera yegukanywe n’ikigo cya La Paillotte Ltd gisanzwe gifite ibindi bikorwa by’ishoramari mu rwego rw’amahoteli no kwakira abantu. -"Icyemezo cyo gushyira mu cyamunara iyi hoteli cyafashwe mu 2021 nyuma y’uko akarere gasabwe kuva mu mushinga w’ubucuruzi, bugaharirwa abikorera aho byagaragaye ko kadashoboye kuyicunga. -Byari ku nshuro ya kabiri ishyirwa mu cyamunara kuko ku ya mbere habuze umuguzi." -"‘Burera Beach Resort Hotel’ yuzuye mu 2016 ariko ntiyigeze itanga serivisi, aho ibyo byagiye biteza ibihombo birimo n’iby’asaga miliyoni 550Frw yagiye mu mushinga wo kuyubaka." -"Mu 2021, uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yabwiye itangazamakuru ko iyo hoteli ishyizwe ku isoko ku nshuro ya kabiri, mu rwego rwo kuyegurira abikorera nyuma y’uko akarere kavuye muri uwo mushinga wo kuyicunga kuko bitari mu nshingano zako." -"Yagize ati “Umushinga wa Hoteli Burera Beach Resort Hotel, ubu iri muri cyamunara, ubwa mbere ntabwo abaguzi babonetse, iri muri cyamunara ya kabiri, ariko icyo nabwira abaturage ni uko igomba gukora byanze bikunze, kuko muri ibi bihe bya Covid-19, ni igihe za hoteli zidakora neza hirya no hino ku isi, ku buryo kubona umuntu uhita ayigura uyu munsi byabanje gutinda." -"Ati “Icyakora uko tugenda duhashya Covid-19, uko inkingo zigenda ziboneka, uko ibikorwa by’ubucuruzi n’ubukerarugendo bigenda bifungura, ndibwira ko ubwo bongeye kuyishyira ku isoko muri iyi minsi irabona umuguzi hanyuma igatangira igakora igafasha abaturage, igatanga akazi, igatanga na serivisi kandi ikongerera agaciro Akarere ka Burera." -"Mu 2014 nibwo Inama njyanama y’akarere yemeje kubaka hoteli mu rwego rwo gutinyura abikorera kugashoramo imari, bigafasha abaza gusura ibyiza nyaburanga gafite. -""Hashize igihe gito Visit Bigogwe itangiye kumvikana mu matwi ya benshi nk’umushinga ugamije guteza ubukerarugendo bushingiye ku nka n’ibindi byiza nyaburanga bibarizwa muri aka gace gaherereye mu Karere ka Nyabihu, Intara y’Iburengerazuba." -Visit Bigogwe ni umushinga watangijwe n’umusore witwa Ngabo Karegeya ukomoka mu Bigogwe. -ugamije gushishikariza abanyamahanga n’Abanyarwanda gusura aka gace kugira ngo bamenye byinshi ku bukerarugendo bushingiye ku nka n’umuco. -"Abasura Bigogwe bigishwa umuco nyarwanda cyane cyane ushingiye ku nka nko gukama, kuragira, gucunda, kuvugira inka na ntibavuga bavuga ku nka n’ibisabo." -Abantu basuye aka gace kandi bashimishwa n’ubwiza n’imiterere y’aka gace cyane cyane iy’inzuri za Gishwati. -"Kuva uyu mushinga watangira umaze gusurwa n’abakomoka mu bihugu nk’u Budage, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza ndetse n’Abanyarwanda b’imbere mu gihugu." -"Mu kiganiro na IGIHE, Ngabo Karegeya yavuze ko gukunda ku ivuko rye ari byo byatumye atangiza uyu mushinga." -Ati “Kuva kera nakundaga ukuntu mu Bigogwe hasa kuko narahakuriye ndeba ziriya nzuri zaho ariko nkumva sinzi ukuntu hakorerwa ubukerarugendo kuko ntabwo nari nzi uko aho bukorerwa haba hasa. -Nyuma ntangiye kugenda nkabona aho abandi basura nza kubona ko n’iwacu hasurwa.” -Yakomeje avuga mu byatumye abafata icyemezo cyo gutangiza Visit Bigogwe ariko uko abantu benshi batazi umuco ushingiye ku nka. -"Ati “Nyuma natangiye kujya mpura n’abantu batazi kuvuga neza Ikinyarwanda n’ibijyanye n’inka, ukumva umwana utazi ko inka ikamwa n’uko bikorwa. -Ikindi nabonaga ahantu abakora ubukerarugendo basura ahantu hari ibintu bisanzwe bitaruta iby’iwacu.”" -"Kubera kubura ubushobozi bwo gukora uyu mushinga neza, Ngabo yavuze ko yatangiye akora ibintu bito bishoboka ubundi akabimenyekanisha abinyujije ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter." -Ati “Nigiriye inama yo gukoresha imbuga nkoranyambaga nkajya mbyerekana ariko ntabwo byari mu buryo bw’ubukerarugendo ariko numvaga ari uburyo bwo kubwira abantu ngo basure Bigogwe no kubwira Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ngo rube rwahazana ba mukerarugendo runahashyire ibikorwaremezo.” -"Nyuma yo gusoza amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda, Ngabo yahisemo kwiyegurira uyu mushinga wa Visit Bigogwe kuko yabonaga umaze gukundwa kandi abantu benshi basigaye bifuza gusura aka gace." -Uyu musore yemeza ko iyo ajya gushaka akandi kazi byari gutuma iki gitekerezo yatangije gisubira inyuma. -Visit Bigogwe yaje gukundwa -"Nyuma y’imyaka mike uyu mushinga wa Visit Bigogwe utangijwe, Ngabo avuga ko aka gace kagenda karushaho gusurwa cyane, ku buryo iyo byagenze neza ashobora kubona abantu 20 mu cyumweru." -Ati “Abantu 20 ushobora kubabona mu kwezi cyangwa ukababona mu cyumweru kimwe bitewe n’amatsinda y’abantu bifuje kudusura cyangwa abaje ku giti cyabo.” -Ngabo avuga ko abamaze gusura Bigogwe bashimishwa n’ubumenyi bahakura. -"Ati “Hari abakunda ukuntu twigisha abantu gukamisha intoki, usanga abazungu batabizi kuko bo bakoresha imashini, usanga Abanyarwanda bakuriye i Kigali batabizi, hari abakururwa n’ibiryo bya Kinyarwanda tubatekera, hari abakururwa no kuza bakirirwa baragiye inka, iriya mikino yo gusimbuka urukiramende no kunyobanywa. -Usanga hari n’abakunda kuzamuka ibere rya Bigogwe.”" -"Kugeza ubu Bigogwe imaze gusurwa n’abavuye hirya no hino ku Isi barimo n’abaturutse i Burayi na Amerika barimo Abadage barindwi, Abakomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika umunani ndetse n’abandi bo mu bihugu nk’u Bubiligi, u Busuwisi n’u Buholandi." -"Bigogwe kandi yasuwe n’ibinyamakuru nka France24, France2 na New York Times. -Ngabo yavuze ko amafaranga baca kuri ubu bukerarugendo akiri make kugira ngo benshi bashobore kuhasura. -Amikoro avamo uyu musore ayakoresha mu kugura ibikoresho nk’inkoni, bote, gukodesha imodoka zitwara abantu n’ahantu akorera." -Ati “Iby’ibanze umuntu atangiye kubasha kubyikorera ariko ntabwo amafaranga araba menshi ku buryo umuntu yabona ayo gukoresha igikorwa kinini.” -Kimwe mu bintu Ngabo avuga ko yishimira uyu munsi ari uko abantu bamenye andi mateka meza y’aka gace kuko mbere wasangaga abantu benshi bazi gusa ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi. -Ati “Hafatwaga nk’ahantu habaye amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi wasangaga aribyo abantu benshi bazi ariko ntibamenye amateka y’ibindi byinshi byatubayeho.” -"Ibi Ngabo abihurijeho n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette uvuga ko ibikorwa by’uyu musore byatumye aka gace karushaho kumenyekana." -"Ati “Ibikorwa bye natwe tubibona nk’ibintu byiza kandi bituma n’akarere kamenyekana kubera ko iyo havugwa ibere rya Bigogwe akenshi wumvano na Bigogwe nk’Umurenge wo muri Nyabihu. -Abantu baza gusura ibikorwa bye barushaho no kumenya akarere, icyo ni ikintu cyiza kidufasha natwe kuko uhinjiye aba ashaka kubona n’ibindi byiza biri mu karere kacu. -Nubwo abantu benshi bajyayo bahagarara kuri Mukamira Dairy bakagira ibyo bagura, natwe bidufitiye akamaro cyane.”" -Impungege ku hazaza h’uyu mushinga -"Muri Kamena 2021 nibwo Ngabo yandikishije Visit Bigogwe nk’umushinga we, kugeza ubu yamaze gusinyana amasezerano y’imikoranire n’Akarere ka Rubavu." -Aya masezerano n’akarere ka Rubavu agena ko Ngabo ariwe uzajya umenyekanisha ubukerarugendo kw’ibere rya Bigogwe ariko nawe akazajya agaha ijanisha runaka ku mafaranga yinjije. -"Nubwo uyu mushinga umaze gukundwa na benshi hari impungenge ku hazaza hawo kuko kugeza uyu munsi nta rwuri rw’ubukerarugendo Ngabo agira, ahakirirwa ba mukerarugendo, aho bashobora gucumbika, restaurants, ubwiherero bugezweho n’ibindi byangombwa bikenerwa." -Ngabo avuga ko ibi byose atari ibintu yakwishoboza adafashijwe na Leta y’u Rwanda cyane cyane RDB. -Ati “Nibura mbonye nk’ahantu nakorera hameze nk’urwuri rwo gushyiramo inka z’ubukerarugendo ku buryo umuntu yahategura akahashyira ibikoresho byatuma ubasha kwakira ba mukerarugendo kuko uyu munsi ntabyo ngira aho mfite ntabwo haba hateguye neza.” -"“Nta hantu mfite ho gushyira ubwiherero bwiza, aho gushyira intebe zo kwakiriramo ba mukerarugendo, nta restaurant mfite muri make ni ukwirwanaho. -Mbonye ubwo bufasha bwose byamfasha.”" -Yakomeje agira ati “Mu bundi bufasha umuntu akenera buri munsi harimo nk’uburyo bwo gutwara ba mukerarugendo. -Ikindi umuntu akenera ni nka camera ku buryo twazajya dufata amashusho n’amafoto abantu bakabasha kubona ibibera mu Bigogwe no kuri internet.” -"Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette yavuze ko ibi bibazo byose Ngabo yavuze yabibagejejeho bagerageza kumufasha mu buryo bushoboka, ibyo badashoboye bamurangira inzego yabarizamo." -Ati “Hari igihe yagaragaje ko akeneye ahantu ho gukorera mu by’ukuri nka twe ntabwo dutanga ibijyanye n’ubutaka ariko nabwo twaramuyoboye turamubwira duti egera iyi Minisiteri unyure aha n’aha baragufasha.” -Yakomeje avuga ko ibyo Ngabo asaba ngo yagure umushinga we byumvikana kuko amaze kugira abantu benshi bamukurikira. -"Ati “Iyo urebye uburyo uriya musore akurakiranwa ku mbuga nkoranyambaga n’abantu aba yagaragaje bamusuye, biragaragara ko ari ibintu bigenza neza byaba byiza kurushaho kandi byaba ibintu by’ingirakamaro.”" -Amakuru IGIHE ifite kugeza ubu ni uko Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rwasabye Ngabo Karegeya kugaragaza amafaranga akenewe n’inyingo y’umushinga we kugira ngo irebe niba hari icyo yamufasha. -"U Rwanda ni kimwe mu bihugu muri Afurika bikomeje kunguka amahoteli meza, yakira abashyitsi ku nzego zose, bigashimangira inzira rurimo y’iterambere. -Aho ayo mahoteli aherereye, imihanda n’ibindi bikorwa remezo byitaweho ku buryo bukomeye." -"Imwe muri izo hotel ni Cleo Lake Kivu Hotel imaze kubaka izina, yanyuze benshi bayisuye bakayirihukiramo cyangwa bakayikoreramo imirimo itandukanye. -Icyo umuntu abona akiyinjiramo ni aho yubatse n’uburyo yubatse." -"Ni hoteli iherereye ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, aho umuntu aba yitegereza ibyiza bitatse Akarere ka Karongi." -Cleo Lake Kivu Hotel ni hoteli y’inyenyeri eshanu iherereye mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Bwishyura. -"Kuyigeraho uturutse mu murwa mukuru w’u Rwanda, Kigali, hari inzira ebyiri: ushobora guca mu muhanda wa Kigali, Muhanga, Ngororero, Karongi cyangwa Kigali, Musanze, Rubavu, Rutsiro, Karongi." -Cleo Lake Kivu Hotel igira n’ikibuga gishobora kwakira indege za kajugujugu. -"Iyi hotel yatangiye kubakwa mu 2017, ifungura imiryango mu Ugushyingo 2022. -Yashinzwe n’umushoramari Nyagahene Eugene, akaba umwe mu banyarwanda batangije ibikorwa bijyanye n’itangazamakuru ry’amashushusho nyuma y’aho u Rwanda rubohowe amateka yaruranze mbere ya 1994, ashinga Radio&TV10 ndetse na Tele10, byibumbiye muri Group Tele 10 abereye umuyobozi mukuru." -Izina ‘Cleo’ iyi hoteli irikomora kuri se w’uyu munyemari witwaga Cleophas Nyagahene. -Akaba yarayimwitiriye mu rwego rwo kumuha icyubahiro nk’umubyeyi. -"Mu myaka ibiri Cleo Lake Kivu hotel imaze ishinzwe, itanga serivisi zitandukanye zirimo izo gucumbikira abantu, restaurant, gym, massage & spa, kwakira inama n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo ibijyanye n’ubukwe." -"Mu rugendo rwamaze iminsi ibiri, icyo umuntu yavuga ni uburyo uhageze yakirwa by’umwihariko, ni imwe mu mahoteli yakira abantu bake kuko ifite gusa ibyumba 18 harimo na Villa." -"Ariko ikagira serivisi nyinshi n’abakozi babikora kinyamwuga bahagije, kugira ngo umushyitsi kuva akihagera kugeza atashye yumve ntacyo yabuze kandi yakirwe neza uko bikwiye ku rwego iyi hoteli iriho." -"Ikindi, ukihagera ubona ari hagari, ariko ugasanga yakira abantu bake, bituma uyirimo yisanzura kandi akagira n’ibindi bikorwa bishobora gutuma aruhuka." -"Cleo Lake Kivu Hotel ifite inteko yihariye. -Uhageze agira amahitamo kandi agahabwa icyo yifuza, kuko abategura amafunguro ari ababigize umwuga." -"Nk’izindi hoteli zose ziri kuri uru rwego, uhasanga uruganiriro rwiza ruherekejwe na Bar ifite ibinyobwa by’amako yose, ibisembuye n’ibidasembuye byo mu mbuto zera mu karere iherereyemo." -"Uretse izi serivisi, uwasuye Kivu Cleo Lake Kivu Hotel ashobora no gutembera mu bwato ku buryo ashobora kuva i Kirongi akajya i Rusizi cyangwa i Rubavu, ubundi ku mugoroba akigarukira kuruhuka." -"Ibindi benshi bakundira iyi hoteli ni imikino yo mu mazi ikoresha ubwato buzwi nka kayak, kureba inka zoga mu kiyaga cya Kivu zikava ku musozi umwe zijya ku wundi, kureba uko bahinga icyayi n’ikawa ndetse no gutembera umujyi wa Karongi ku magare." -"Ku bijyanye na serivisi zo kwakira abantu no kubacumbikira, Cleo Lake Kivu Hotel ifite ibyumba 18 birimo 12 bizwi nka ‘King suites’. -Ibi byumba biri ku rwego rumwe." -"Umwihariko w’ibi byumba byose ni uko byitegeye Ikiyaga cya Kivu, ibintu bifasha abayigana kuruhuka no kwibera abahamya b’ubwiza bwa Karongi. -Nibura buri kimwe ayo cyishyurwa ku ijoro ntashobora kujya munsi ya 585,000Frw." -Iyi hoteli kandi igizwe n’ibindi byumba bibiri biri mu nzu ishobora kwakira umuryango izwi nka ‘Junior Suite Apartments’. -Ahakira abanyacyubahiro hafite umwihariko -"Muri ibi byumba 18 bya Cleo Lake Kivu Hotel, bikubiyemo n’inzu igizwe n’ibyumba bine izwi nka ‘Villa’. -Mu zindi hoteli iyi wayigereranya na Presidential Suite." -"Ni inzu isa n’iyitaruye ibindi byumba bya hoteli. -Igizwe n’ibyumba bine birimo kimwe cyakira umushyitsi w’imena n’ibindi bitatu byakira abamuherekeje cyangwa abashinzwe umutekano we, igihe abafite." -"Iyi nzu kandi igizwe n’uruganiriro, restaurant na piscine byihariye abari muri Villa badasangira n’abandi ndetse n’igikoni gishobora gukoreshwa mu gihe uyu mushyitsi w’imena agomba gutekerwa byihariye." -"Yubatse mu buryo bugeretse, aho ibyumba bitatu biri muri etaje (étage), mu gihe ikindi kimwe n’uruganiriro biri hasi." -"Ibiciro byo kurara muri iyi Villa birahindagurika, ariko ntibishobora kujya munsi ya 3,900,000 Frw ku ijoro." -Iyi Villa ni nayo yakiriye Perezida Paul Kagame n’itsinda bari kumwe ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi yagiriye mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba muri Kanama 2022. -"Ubwo yasuraga iyi hoteli, Perezida Kagame yanahateye igiti cy’umwembe nk’urwibutso." -"Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi wa Cleo Lake Kivu Hotel, Tuyisenge Steven, yavuze ko mu gihe iyi hoteli imaze ikora yagize uruhare mu iterambere ry’Akarere ka Karongi binyuze mu misoro no mu bundi buryo bwose bushoboka." -Yakomeje avuga ko mu byo bashyira imbere ari imibereho myiza y’abaturage binyuze mu kubaha akazi. -"Ati Iterambere twazanye muri Karongi ryabashije guha urubyiruko n’abandi bantu imirimo. -Iyo urebye 99% by’abantu dukoresha muri hoteli haba dutangira kubaka kugeza n’uyu munsi, usanga barabashije kwiteza imbere." -"Tuyisenge yakomeje avuga ko mu myaka iri imbere, Cleo Lake Kivu Hotel iteganya kwagura ibikorwa byayo ku buryo igiye no kubaka ikibuga cya Golf kizaba giherereye ku gasozi ka Mbabara kari hagati mu Kiyaga cya Kivu." -"Ati Uyu munsi tuvugana igishushanyo mbonera cyarakozwe, hazaba hari umushinga w’ikibuga cya Golf, ikindi kizakorwa ni imirima y’icyayi izahashyirwa." -Mu bindi Cleo Lake Kivu Hotel iteganya gukora harimo kwagura ibyumba ndetse n’aho abayigana bashobora guparika. -Amafoto: Shema Landry -Video: Pacifique Mahoro -karirima@igihe.com"Abakozi b’ibigo bitandukanye bikora ibikorwa byo gutembereza ba mukerarugendo mu Rwanda, bahuguwe uburyo bwo kwita ku nyamaswa ziri gushira ku Isi, biyemeza gushyira imbaraga mu kubungabunga ibidukikije no gukurikiza amabwiriza yo kwita ku ingagi." -Ni amahugurwa yiswe “Gorilla friendly ™ Tourism” agamije gusobanurira ibyo kwitwaho ku bantu bafite aho bahuriye n’inyamaswa z’Ingagi. -"Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Ugushyingo nibwo Umuryango mpuzamahanga wita ku bidukikije no gufasha ibigo gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kubungabunga Inyamaswa ziri mu kaga ku Isi, Wildlife Friendly Enterprise Network (WFEN) watangije gahunda yo gufasha ibigo kubona ikirango kiri ku rwego mpuzamahanga cyemeza ko bahuguriwe kwita ku Ngagi." -Iki kirango mpuzamahanga cyiswe ‘Certified Gorilla Friendly™’ kizafasha ibigo bikorerera mu Rwanda mu bijyanye n’ubukerarugendo kuba byabona abakiliya benshi binyuze mu kuba barengera urusobe rw’ibinyabuzima cyane cyane inyamaswa z’ingagi. -Bibukijwe ko bafite uruhare rukomeye mu kubaho kw’ingagi n’uburyo bwo kugabanya indwara Ikiremwamuntu cyanduza Ingagi nka Covid-19 n’ibindi. -Abatembereza ba mukerarugendo bavuga ko aya mahugurwa azabafasha muri byinshi kuko hari imbogambizi nyinshi bahuraga na zo igihe barimo gutembereza ba mukerarugendo. -"Umuyobozi wa Villa Gorilla yakira abakerarugendo, Lisa Teiger yagize ati “ Kera njya gusura ingagi kubera kutamenya amabwiriza nagiye kureba Ingagi mbona iri kunyegera ishaka kungirira nabi, kandi byatewe nuko abatwakiriye harimo abatari batubwiye amabwiriza. -"Yakomeje avuga ko akurikije amahugurwa bahawe, azajya agenda yigisha ba mukerarugendo mbere amabwiriza y’uko bari bwitware nibagera aho ingagi ziri, ibyo batagomba gukora n’ibyo bagomba gukora." -"Umuyobozi w’Ikigo gifasha ba mukerarugendo Beyond The Gorillas Experience, Nzabonimpa Théodore yagize ati “Iyo urebye ibibazo Isi ifite bijyanye no kubangamira urusobe rw’ibinyabuzima no kutita ku bidukikije, hiyongereye ibintu by’imyuka, indwara usanga bibangamiye n’inyamaswa. -Kuri njye mbonye iki cyemezo umukiliya yazajya angana yumva ko ari mu biganza byiza.”" -Manzi Kayihura uyobora Thousand Hills Africa avuga ko aya mabwiriza azabafasha kuko babonye uburyo bwo kuyashyira mu bikorwa bakoresha ikirango cya ‘Certified Gorilla Friendly™’ . -"Umujyanama mu kigo Mpuzamahanga kirengera ibidukikije (WFEN) ,Anna Behm Masozera yavuze ko iyi gahunda yo gutanga ikirango cyo kurengera ubuzima bw’Ingagi, izafasha ibigo byo mu Rwanda bikora ibijyanye n’ubukerarugendo." -Ati “Iki kirango bazahabwa kizafasha u Rwanda mu by’ubukungu no kubona ba mukerarugendo benshi kuko ibindi bihugu bikora ubukerarugendo bwo gusura ingagi byashyizeho uburyo bwo kwita ku Ingagi ku buryo ababisura baza bahizeye.” -"Umuyozi mukuru wa WFEN, Munsabe Sheillah yagize ati “Twahisemo Ingagi zituye muri Parike y’ibirunga kubera ko ibijyanye n’ubukerarugendo bw’ Ingagi buteza ubukungu bw’igihugu cyacu imbere kandi zikaba ziri mu nyamaswa ziri mu kaga zanakwanduka indwara n’ikiremwamuntu.”" -"Nyuma yo guhurwa kw’abatembereza ba mukerarugendo, biyemeje ko bagiye guhindura imikorerere. -""Hakozwe impinduka mu buryo bwari busanzwe bwo gusura Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu [Nyandungu Eco Park-NEP], aho kuri ubu abayigana basabwa kubanza kwiyandikisha mu buryo bw’ikoranabuhanga, ibintu biganisha ku gutangira kwishyuza." -"Kuva muri Nyakanga uyu mwaka ubwo iyi pariki yafunguraga imiryango, abayigana ntabwo basabwaga kwiyandikisha cyangwa kwishyura." -"Ubuyobozi bw’iyi pariki kuri iki Cyumweru bubinyujije kuri Twitter, bwatangaje ko mu rwego rwo korohereza abayigana, hashyizweho uburyo bushya bwo kwiyandikisha." -"Ubwo buryo bushya ni ugusura urubuga Www.ticqet.rw , ugakanda ahanditse ’Book’, hagahita haza Nyandungu Eco-Park ukuzuzamo imyirondoro isabwa hanyuma ukemeza." -Umuntu ushaka gusura iyo pariki afite abana bari munsi y’imyaka 16 asabwa kubimenyekanisha muri uko kwiyandikisha. -"Amakuru yizewe IGIHE ifite, ni uko mu kwezi gutaha k’Ugushyingo abazajya bagana iyo pariki bazajya bishyuzwa, bitandukanye n’uburyo bwari busanzwe aho abayisuraga binjiriraga ubuntu, bakishyura izindi serivisi bahafatiye nk’ibiribwa, ibinyobwa n’ibindi." -Ubuyobozi bw’iyi pariki bwagiriye inama abayigana kujya biyandikisha mbere yo kuhagera kugira ngo byorohere abashinzwe kugenzura pariki. -"Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA), byasinyanye amasezerano n’Ikigo QA Venue Solutions Rwanda yo gucunga Nyandungu Eco Park." -"Icyo gihe umuyobozi wa QA Venue Solutions, Kyle Schofield, yavuze ko mu cyiciro cya mbere bazagerageza kwiga neza imikorere ya pariki kuko isaba kwitabwaho byihariye." -Yasobanuye ko ibijyanye n’ibiciro byo kwinjira muri Pariki ya Nyandungu bizatangazwa mu gihe kiri imbere. -"Pariki ya Nyandungu ni yo ya mbere yo muri ubu bwoko yafunguwe mu Mujyi wa Kigali, aho abantu bashobora kuruhukira nyuma y’akazi cyangwa bavuye mu zindi gahunda. -Ikora iminsi yose kuva saa Kumi n’Ebyiri z’igitondo kugeza saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba." -Igizwe n’ibice bitanu; bibiri bibanza ni ahantu h’igishanga ariko hari ibyatsi n’ibiti bifasha mu kuyungurura amazi mabi ava ku misozi. -Ibindi bitatu ni byo bisurwa ndetse byanashyizwemo inzira zireshya n’ibilometero 10 zagenewe abanyamaguru n’abakoresha amagare. -"Muri iyi pariki hari Agace kahariwe Ubusitani bwa Papa [Pope’s Garden]. -Hagaragaza ahantu Papa Yohani Pawulo II yasomeye Misa ku wa 9 Nzeri 1990, mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda. -Inafite ubwoko bw’ibiti birenga 60 bya Kinyarwanda (indigenous trees) bishobora gukorerwaho ubushakashatsi. -Byiyongeraho ibiti by’imiti gakondo 50 byakoreshwaga mu buvuzi bwo hambere." -"Kugeza ubu ibarurwamo amoko 102 y’inyoni zirimo imisambi, inyange n’izindi. -Hari inyamaswa zatangiye kuyigaragaramo zirimo akanyamasyo n’ifumberi." -"Pariki ya Nyandungu iri mu Mirenge ya Ndera ho mu Karere ka Gasabo na Nyarugunga muri Kicukiro, ni ku buso bwa hegitari 121, hagati y’umuhanda wa La Palisse Hotel kugera k’ugana i Ndera kuri 15." -"Mu 2017 ni bwo yatangiye gusazurwa mu mushinga watewe inkunga n’Ishami rya Loni rishinzwe Ibidukikije [UNEP], Leta y’u Butaliyani n’iy’u Bwongereza n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije, Fonerwa [cyatanzemo miliyari 2.4 Frw]. -Yuzuye itwaye miliyari 4.5 Frw, itanga imirimo ku bagera ku 4000." -Inkuru bijyanye: Twinjirane mu bwiza bwa Pariki ya Nyandungu (Amafoto)"Abantu basaga igihumbi bafite aho bahuriye n’ubukerarugendo no kwakira abantu, bagiye guhurira i Kigali mu bikorwa bitandukanye bizaba mu cyumweru cyahariwe ubukerarugendo." -"Iki ni icyumweru kigiye kuba ku nshuro ya kabiri gitegurwa n’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, hagamijwe gukomeza guteza imbere uru rwego rufatiye runini ubukungu bw’igihugu." -"Iki gikorwa cyatangiye mu 2021 gihuriza hamwe inzego za leta, abikorera n’abandi bose baturutse hirya no hino ku Isi, mu bikorwa bigaragaza ubukerarugendo by’umwihariko ubw’u Rwanda." -"Biteganyijwe ko iki cyumweru kizatangira ku wa 26 Ugushyingo 2022 kigeza ku wa 3 Ukuboza 2022, kuri Kigali Conference and Exhibition Village” (KECV) aho abasaga 1 000 baturutse hirya no hino ku Isi ari bo bazitabira." -"Mu kiganiro n’itazangamakuru, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Mugisha Gisha Frank, yavuze ko iki cyumweru ari kimwe mu bizahura ubukungu bwo mu gice cy’ubukerarugendo." -Ati “Icyumweru cy’ubukerarugendo mu Rwanda twabonye ko ari imwe mu ngamba zatuma uruganda rwacu rurushaho kuzahuka. -Abafatanyabikorwa bacu bazaza berekane ibikorwa bitandukanye bakora bitume ubufatanye bwacu bwaguka byongere amahirwe y’ishoramari.” -"Uwari uhagararaiye RDB, Hakiza Jackson, yavuze ko iki cyumweru gitanga umusanzu ugaragara mu bukerarugendo bw’u Rwanda kuko gihuriza hamwe abantu bavuye imihanda yose." -Muri iki cyumweru hateganyijwemo ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere ubukerarugendo no kumenyekanisha u Rwanda mu mahanga. -"Umwihariko w’uyu mwaka ni uko hateguwe irushanwa ry’abafata amafoto rizatangira ku wa 15 rigere ku wa 26 Ugushyingo, aho ababigize umwuga bazatanga amafoto bafashe mu duce tugaragaza ubwiza nyaburanga bw’u Rwanda, hahembwe abahize abandi mu mafoto meza." -"Muri iki cyumweru kandi hazitabira abahanzi b’imideli 200 bo hiryo no hino mu bihugu bya Afurika, aho bazitabira iki gikorwa babone umwanya wo kugaragaza ibyo bakora." -"Ikindi gikorwa kizakorwa ni kuva ku wa 27 Ugushyingo 2022, ku kibuga cya Golf i Kigali hazabera inama izahuza abashoramari batandukanye haganirwa ku ruhare rwa siporo mu bukerarugendo." -"Ku wa 25 Ugushyingo 2o22, hazatangira icyumweru cyahariwe restaurant, ni igikorwa kizitabirwa na za restaurant zitandukanye by’umwihariko zikorera mu Rwanda aho zizaba zerekana indyo zitandukanye zijyanye n’ibihugu." -"Ikindi gikorwa cy’ingenzi kizaba ni ikijyanye no gutembereza itangazamakuru mpuzamahanga uduce dutandukanye tw’u Rwanda. -Kizatangira ku wa 27 kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2022, aho bazahera i Kigali bakomeze mu Majyepfo i Nyanza ku gicumbi cy’amateka y’u Rwanda." -Uru rugendo ruzakomereka mu Karere ka Rusizi baveyo bagana i Karongi bakomereze Rubavu na Musanze bagaruke i Kigali. -Amafoto: Munyakuri Prince"Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yatangaje ko inyigo zo gutunganya ibishanga bya Rwampara, Rugende, Gikondo na Gatsata yamaze gukorwa, ku buryo imirimo izatangira mu mwaka utaha." -"Rubingisa yabigarutseho ku wa 20 Ukwakira 2022 ubwo Ikigo gitunganya ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, Engie Energy Access Rwanda, cyagaragazaga uburyo icyanya cya Nyangungu gikomeje kumurikirwa, hakoreshejwe ingufu z’izuba." -"Ni igishanga cyahoze kidatunganyijwe, ariko cyaje kwitabwaho ndetse ibinyabuzima bikomeje kuhororokera ubutitsa." -"Meya Rubingisa yavuze ko bashaka gutunganya n’ibindi bishanga bikamera nk’icya Nyandungu, ku buryo na byo bizajya bikoresha ingufu z’Imirasire y’izuba mu gukomeza kwimakaza ibikorwa bitangiza ibidukikije muri uyu mujyi." -"Yagize ati Nk’uko iki cyanya cya Nyandungu kimeze, n’ibindi tugiye kubikora gutyo, ndetse inyigo zararangiye, twaziganiriyeho tureba uko bimeze ku buryo hagiye gukurikiraho gushaka abazabikora nk’uko byakozwe hano, n’ahandi bikorwe." -Yemeza ko Umujyi wa Kigali bashaka ko ukomeza kubaka izina mu isuku no kuba ufite ibindi bikorwa abakerarugendo n’Abanyakigali muri rusange bashobora kwifashisha baruhuka. -"Yakomeje ati Umujyi ukeye uba ari n’umujyi mwiza wo kubamo. -Nubwo tumaze kugera kuri byinshi mu kwihutisha iterambere, turashaka gushyira imbaraga mu gusukura umujyi utoshye, hakoreshwa imbaraga z’amashanyarazi aturuka ku zuba mu kubungabunga ibidukikije nk’uko bimeze hano." -Kubungabunga ibishanga biri mu ntego Leta y’u Rwanda iri gushyiramo imbaraga. -Mu 2020 havuguruwe gahunda yo kugabanya imyuka yoherezwa mu kirere ku buryo mu 2030 hazaba hagabanyijweho nibura 30%. -"Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango mpuzamahanga urengera ibidukikije, ARCOS, bwerekanye ko ubudahangarwa bw’ibishanga cyane cyane ibyo muri Kigali bwangiritse ku gipimo cya 65%." -"Pariki ya Nyandungu ni yo ya mbere yatungayijwe muri ubu buryo mu Mujyi wa Kigali, aho abantu bashobora kuruhukira nyuma y’akazi cyangwa bavuye mu zindi gahunda." -Igizwe n’ibice bitanu; bibiri bibanza ni ahantu h’igishanga ariko hari ibyatsi n’ibiti bifasha mu kuyungurura amazi mabi ava ku misozi. -Ibindi bitatu ni byo bisurwa ndetse byanashyizwemo inzira zireshya n’ibilometero 10 zagenewe abanyamaguru n’abakoresha amagare. -"Iyi pariki igizwe na hegitari 121.7, zirimo hegitari 70 z’igishanga na 50 z’ishyamba. -Ni iwabo w’ibimera by’amoko asaga 62 n’inyoni z’amoko arenga 100. -""Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bwashyize hanze ibiciro bishya byo gusura ibyiza nyaburanga biyitatse, mu rwego rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima biyibarizwamo no korohereza abayisura." -"Ibiciro bishya byatangajwe bigaragaza ko Umunyarwanda ushaka gusura iyo pariki azajya yishyura 10000 Frw, Umunyafurika udakomoka mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba yishyure amadolari 60 naho umunyamahanga yishyure amadolari 100." -"Ibi biciro bishya kandi birimo no koroherezwa ku bantu bashobora kumara iminsi irenze umwe muri pariki ya Nyungwe, nk’aho Umunyarwanda ushaka kumara iminsi ibiri asura iyi pariki azajya yishyura 15,000 Frw, iminsi itatu akishyura 20,000 Frw." -Umunyamahanga ushaka gusura Nyungwe mu gihe cy’iminsi ibiri azajya yishyura amadolari 90 mu gihe umara iminsi itatu azajya yishyura 120. -"Mu biciro byari bisanzweho, Umunyarwanda yishyuraga 5000 Frw, Uwo Muri EAC akishyura amadolari 10, uturutse ahandi muri Afurika akishyura amadolari 60, naho umunyamahanga akishyura amadolari 90." -Itangazo Pariki ya Nyungwe yashyize hanze rivuga ko ibiciro bishya bizatangira gukurikizwa tariki 1 Ugushyingo. -"Rivuga ko ibyo biciro bishya bigamije gufasha mu rugamba rwo gukomeza kubungabunga pariki, korohereza abakerarugendo no guhuza ibiciro kuri pariki ebyiri zicungwa n’ikigo African Parks (Akagera na Nyungwe) no korohereza abakerarugendo bamara igihe kinini ngo badahendwa. -""Umwongereza ukomeye mu mukino wo gutwara imodoka nto, Formula 1, Lewis Hamilton, yagaragaje ko u Rwanda ari cyo gihugu yagiriyemo ibihe byiza muri bine yatembereyemo ku Mugabane wa Afurika." -"Muri Kanama 2022, Lewis Hamilton w’imyaka 37 yasuye ibihugu bine bya Afurika birimo Namibia, u Rwanda, Kenya na Tanzania, asura ibyiza nyaburanga bibitatse." -"Nyuma y’urwo rugendo, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Hamilton yatangaje ko “yahindutse byuzuye’’ ndetse yishimiye gukandagira ku butaka ba sekuru babayeho bituma yongera “gukomera kurusha mbere.’’" -"Icyo gihe yagize ati “Mumenye ko aho amagambo yashize, amarangamutima ariyongera. -Nongeye guhura na gakondo n’amateka yanjye ndetse numvise nkomejwe no kuba negeranye na ba sogokuru banjye. -Mwakoze abo muri Namibia, u Rwanda, Kenya na Tanzania.’’" -"Muri ibi bihugu yatembereyemo, Lewis Hamilton yashimangiye ko u Rwanda ari rwo rwamuguye ku mutima. -Ni mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Naomi Schiff, na we ufite inkomoko mu Rwanda." -"Hamilton yagize ati “U Rwanda ni cyo gihugu nishimiye, numva nahaba umunsi ku wundi.’’" -Uyu munyabigwi yasobanuye ko Urwagasabo ari igihugu cyiza nubwo atabonye umwanya uhagije wo kugitembera. -Hamilton yishimiye ibihe byiza yagiriye mu Rwanda aho yasuye ibyiza nyaburanga bitandukanye. -Tariki ya 11 Kanama 2022 ni bwo yari muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ari kumwe n’inshuti ze. -"Ari muri urwo rugendo yahuye n’abagore atangazwa n’imyambarire yabo, abasaba ko bafata ifoto y’urwibutso." -Buri munsi yasangizaga abamukurikira amafoto n’amashusho y’urugendo rwe ndetse akayaherekesha amagambo agaragaza ibyiyumviro bye. -Nko mu Rwanda yatangaje ko uko yakiriwe byamurenze kuko abamuhaye ikaze bamweretse urukundo ndetse bamwakiriza imbyino gakondo ziranga umuco w’ebenegihugu. -Ati “Uru rugendo rwanyeretse uko umuco wabo ukungahaye. -Twazamutse imirima aho abana bagendaga baturirimbira kugera tugeze mu birunga aho twasanze ingagi. -Byari biryoshye kubona izo nyamaswa ziri mu ndiri zazo.’’ -Hamilton yavuze ko aho ingagi yazisanze ariho zikwiye kuba mu mahoro. -Yongeyeho ati “Ndi mu rukundo n’iki gihugu. -Mwarakoze kutwakira. -Nzishimira kugaruka hano.’’ -Lewis Hamilton yatembereye muri Afurika mu kongera kureba iterambere rimaze kugerwaho ku butaka akomokaho bwa Afurika. -"Uyu munyabigwi muri Shampiyona y’Isi ya Formula 1 kuko amaze kuyegukana inshuro zirindwi, yanahawe ishimwe na nyakwigendera Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II." -"Hamilton yari yahawe izina rya MBE (Member of the Most Excellent Order of the British Empire) mu 2009, umwaka umwe nyuma yo kwegukanaga igikombe cya mbere cya F1 mu 2008. -""Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Michaëlla Rugwizangoga, yatangaje ko imikoranire y’u Rwanda na Arsenal, yatumye u Bwongereza buba ubwa kabiri mu bihugu biturukamo ba mukerarugendo benshi basura u Rwanda." -Yabigarutseho mu kiganiro kigaruka ku ishoramari rishyirwa mu bikorwa by’imikino n’imyidagaduro cyatanzwe ku munsi wa nyuma w’Inama ya YouthConnekt yaberaga mu Rwanda ku nshuro ya Gatanu. -"Rugwizangoga yavuze ko u Rwanda rushaka kuba igicumbi cy’imikino, ndetse ko ibyo rubikora binyuze mu kubaka ibikorwaremezo birimo nka BK Arena na Stade Amahoro iri kuvugururwa." -Yagarutse kandi ku bufatanye rugirana n’inzego zitandukanye bugamije kwagura ibikorwa byarwo. -Urugero ni ubufatanye na Arsenal yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda. -"Umusaruro w’iyo mikoranire, yatumye umubare wa ba mukerarugendo baturuka mu Bwongereza wiyongera." -"Ati “Uyu munsi, u Bwongereza ni ubwa kabiri mu bihugu biturukamo ba mukerarugendo basura u Rwanda. -Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni yo ya mbere ariko guhera mu 2019 twabashije kugeza u Bwongereza ku mwanya wa Kabiri w’ibihugu biturukamo ba mukerarugendo. -Umusaruro w’ubwo bufatanye uragaragara.”" -"Rugwizangoga yasobanuye ko imikoranire y’u Rwanda na PSG hamwe na Arsenal idashingiye ku kumenyekanisha u Rwanda gusa, ahubwo ijyana no guhanahana ubumenyi." -Ni muri urwo rwego mu Rwanda hasigaye hari Ishuri ry’Umupira w’Amaguru rya PSG ndetse buri mwaka abakanyujijeho muri Arsenal na PSG basura u Rwanda bakaganira n’abakiri bato. -Ubukerarugendo ni kimwe mu byinjiriza u Rwanda amafaranga menshi gusa mu minsi ishize bwarahungabanye biturutse ku cyorezo cya Covid-19. -"Mu 2020 bwinjirije u Rwanda miliyoni 131$ mu gihe mu 2021 habayeho inyongera ya 25% bukinjiza 164$. -Mu 2019, ubukerarugendo bwari bwinjirije igihugu hafi icya kabiri cya miliyari." -"Abagenzi basuye u Rwanda bariyongereye mu 2021 ugereranyije no mu 2020. -Ni izamuka rya 2,8% ryabayeho kuko abagenzi bavuye ku 498.000 bagera ku 512.000." -"Muri aba ba mukerarugendo, abagera ku 45.000 basuye pariki zitandukanye z’igihugu byinjiza miliyoni 8$." -"Mu bindi bihugu biturukamo ba mukerarugendo benshi basura u Rwanda harimo Kenya, u Bubiligi na Nigeria. -""Umuryango MasterCard Foundation wahurije hamwe abafatanyabikorwa bawo batandukanye, mu gikorwa cyo gusura Pariki ya Nyandungu mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubukerarugendo." -Buri wa 27 Nzeri Isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ubukerarugendo. -MasterCard nayo yawizihije mu gihe cy’icyumweru aho yakoze ibikorwa bitandukanye byo kwizihiza ibyagezweho muri iki gice. -"Ibyakozwe harimo guhura n’urubyiruko rwanyuze muri gahunda ya ‘Hanga Ahazaza’, I&M Bank nayo bifatanyije mu gushimira abakiliya babo bari mu bukerarugendo bakoresheje neza inguzanyo bahawe, hanaba gusoza amasomo ya EF ku bantu 500." -"Mu bikorwa byakozwe harimo n’ikijyanye no gukora siporo yo kugenda n’amaguru muri Pariki ya Nyandungu, yakozwe n’abayobozi, abakozi b’uyu muryango, abafatanyabikorwa n’abandi." -"Kuri uyu wa 1 Ukwakira 2022, abantu baturutse impande n’impande batembereye muri Pariki ya Nyandungu ariko banakora siporo ndetse banareba ibyiza nyaburanga biyitatse." -"Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rwigamba Rica, yashimye Ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) kuba yaratekereje gushyiraho pariki nk’iyi mu Mujyi wa Kigali, izajya ifasha abantu kuruhuka batagiye kure." -"Ati “Turashimira REMA ku gikorwa cyiza cyane, aha hantu twahoze tuhagenda hari umutuzo, ibidukikije kandi umuntu agashobora kubibona atavuye muri Kigali, ni igikorwa twabashimira.”" -Yakomeje avuga ko ubu bagiye gushyira imbaraga mu kwagura ubukerarugendo no gutanga amahugurwa hanze ya Kigali ndetse anashishikariza abari muri iki gice kwitabira ikoranabuhanga. -"Ati “Icyo numva twarangiza iki cyumweru tutibagiwe cyane cyane ibyo urubyiruko rwagiye rutubwira, ni uko ubukerarugendo burenze pariki, ingagi n’ibindi.”" -"Yakomeje agira ati “Iki ni igice gifite amahirwe menshi harimo abanyamideli, siporo n’ibi twakoze kugenda tugashobora kurambura amaguru, hari ba mukerarugendo baba bifuza kuza kubikora.”" -"Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Abikorera [PSF] Frank Gisha, yashimye MasterCard Foundation igikorwa cyiza yateguye ndetse ararikira abari mu gice cy’ubukerarugendo kumenyekanisha iyi pariki." -Pariki ya Nyandungu igizwe n’ibice [sectors] bitanu; bibiri bibanza ni ahantu h’igishanga ariko hari ibyatsi n’ibiti bifasha mu kuyungurura amazi mabi ava ku misozi. -Ibindi bitatu ni byo bisurwa ndetse byanashyizwemo inzira zireshya n’ibilometero 10 zagenewe abanyamaguru n’abakoresha amagare. -"Muri iyi pariki hari Agace kahariwe Ubusitani bwa Papa [Pope’s Garden]. -Hagaragaza ahantu Papa Yohani Pawulo II yasomeye Misa ku wa 9 Nzeri 1990, mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda. -Inafite ubwoko bw’ibiti birenga 60 bya Kinyarwanda (indigenous trees) bishobora gukorerwaho ubushakashatsi. -Byiyongeraho ibiti by’imiti gakondo 50 byakoreshwaga mu buvuzi bwo hambere." -"Kugeza ubu ibarurwamo amoko 102 y’inyoni zirimo imisambi, inyange n’izindi. -Hari inyamaswa zatangiye kuyigaragaramo zirimo akanyamasyo n’ifumberi." -"Pariki ya Nyandungu iri mu Mirenge ya Ndera ho mu Karere ka Gasabo na Nyarugunga muri Kicukiro, iri ku buso bwa hegitari 121, hagati y’umuhanda wa La Palisse Hotel kugera k’ugana i Ndera kuri 15." -"Mu 2017 ni bwo yatangiye gusazurwa mu mushinga watewe inkunga n’Ishami rya Loni rishinzwe Ibidukikije [UNEP], Leta y’u Butaliyani n’iy’u Bwongereza n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije, Fonerwa [cyatanzemo miliyari 2.4 Frw]. -Yuzuye itwaye miliyari 4.5 Frw, itanga imirimo ku bagera ku 4000." -Amafoto: Igirubuntu Darcy"Urubyiruko rusaga 500 rwo hirya no hino mu gihugu rwarangije amasomo y’Icyongereza, Ubukerarugendo no kwakira abantu atangwa binyuze muri gahunda ya ‘Education First’." -"Uru rubyiruko rwigishijwe binyuzwe mu mahugurwa atangwa n’ikigo gisanzwe gitanga amasomo ku Isi yose, Education First (EF) ku bufatanye n’Umuryango MasterCard Foundation n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB." -"Binyuze muri iyi gahunda urubyiruko rutandukanye ruriyandikisha by’umwihariko abari mu rwego rwo kwakira abantu n’ubukerarugendo n’abandi, bagahabwa amasomo arimo Icyongereza, Itumanaho, ajyanye n’Ubukerarugendo no kwakira abantu n’andi atuma barushaho kuba abanyamwuga." -"Kuri uyu wa 30 Nzeri 2022, EF ubwo yashyiraga hanze icyiciro cya kabiri cy’abarangije aya masomo, Umuyobozi w’iki kigo mu Rwanda, Ruzibiza Oriane, yashimye umuhate abarangije bagaragaje ndetse abasaba gushyira mu ngiro ubumenyi bahawe." -"Ati “Ndabashimira cyane ko mwarangije aya masomo kuko ntabwo biba byoroshye, bisaba kwiyemeza cyane. -Ndabasaba ko ubumenyi mwabonye aha mwajya kubushyira mu bikorwa.”" -"Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rwigamba Rica, yibukije abarangije ko amasomo bahawe ari ingenzi kuko iyo ufite ubushobozi mu rurimi ubasha kumvikana no kubona amahirwe atandukanye." -"Umukozi muri RDB, Nsabimana Emmanuel, yavuze ko aya mahugurwa ari kimwe mu bitanga ibisubizo bya bimwe mu bibazo bibangamiye ubukerarugendo." -"Ati “Ibi bisobanuye byinshi kuri twe, nka RDB ireberera ubukerarugendo yunguka byinshi usibye serivisi dutanga, ubumenyi ni ikintu cy’ingenzi. -Kugira iyi gahunda yafashije byinshi kuko kimwe mu bibazo dufite muri uru ruganda ni ururimi n’itumanaho. -Iyi gahunda yakoze ibikomeye mu kubikemura.”" -"Ku ruhande rw’abahawe aya masomo bemeza ko yabagiriye umumaro kuko yabazamuriye ubumenyi mu Cyongereza, ubu bakaba babasha kumvikana n’abo baha serivisi." -"Umuyobozi wa AFRIDUINO LTD, Cyuzuzo Diane, yavuze ko yanejejwe no kuba yarabaye umwe mu bahawe amahugurwa ndetse yemeza ko yahavanye amasomo menshi agiye kumufasha mu bikorwa bye nka rwiyemezamirimo." -"Ati “Nejejwe no kuba narabonye aya mahirwe kuko iyi gahunda yaramfashije, yazamuye icyizere nigirira; ni ibintu byiza kuri njye. -Nari umuntu utuje cyane ubu nshobora kuvugira mu ruhame mu Cyongereza nta bwoba mfite.”" -"“Nka rwiyemezamirimo kandi byamfashije kubasha kuvugana n’abakiliya banjye kuko benshi bakoresha Icyongereza, ubu dushobora kumvikana. -Nize ibyijyanye n’ubuyobozi no guhura n’abantu.”" -"Ibi abihuje na Harerimana Marc, wavuze ko anejejwe no kuba yarabaye umwe mu bahuguwe byatumye amenya agaciro ubukerarugendo bufitiye igihugu." -"Ati “Nejejwe no kuba ndi hano mu barangije uyu munsi, hamwe na EF twize ibintu by’ingenzi. -Ubu nabashije kwiga uburyo nshobora gucunga ibijyanye no kwakira abantu n’uburyo ubukerarugendo bufitiye agaciro igihugu cyacu.”" -"Aya masomo atangwa mu mezi 12 buri munyeshuri akigira kuri gahunda ye (byibuze amasaha abiri n’igice mu cyumweru), akaba atangirwa ubuntu." -Uwifuza kuzahugurwa yasura uru rubuga akabona amakuru arambuye. -Amafoto: Igirubuntu Darcy"Hari ubwo abantu birahira ubwiza bw’u Rwanda ukagira ngo barashyenga, nyamara abahamya b’amahumbezi atigimbwa n’ibyiza nyaburanga rwihariye barumbuka uko iminsi iza indi igataha. -Abaheruka ni Umwami Charles III n’umugore we Camilla, icyo gihe yari atarima ingoma, ari Igikomangoma cya Wales." -"Muri Kamena ni bwo u Rwanda rwakoze amateka ubwo rwakiraga abashyitsi barenga 4000, bitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Commonwealth, CHOGM." -"Muri aba bashyitsi, uw’Imena yari Prince Charles, wari waramaze kwemezwa nk’umuragwa w’Ingoma y’u Bwongereza ndetse aheruka gusimbura nyina Elizabeth II uheruka gutanga." -"U Rwanda rwari rumaze kubaka izina mu kwakira abashyitsi ndetse uretse abaperezida, mu 2016 rwakiriye Umwami wa Maroc Mohammed VI, ndetse agirira ibihe byiza mu Rwanda. -Impungenge zo kwakira Prince Charles zo zari zivuyeho." -"Icyari gisigaye ni ukumenya niba aho azarara hazamwizihira, bijyanye n’imigenzo yamenyereye y’ibwami n’uburyo yitabwaho byihariye." -"Amahitamo y’aho kurara yabaye muri hoteli ebyiri; The Retreat y’inyenyeri eshanu na Heavean Boutique Hotel y’inyenyeri enye, zombi ziherereye mu Kiyovu." -"Izi ni hoteli ziva inda imwe kuko zatangiwe n’abantu bamwe, zishibutse kuri resitora yitwaga Heaven." -"Charles n’umugore we baraye mu cyumba cyitwa ‘Luxury Pool Villa’ kiri muri The Retreat by Heaven. -Ubusanzwe kuraramo cyishyurwa $2000 ku ijoro, uvunje mu mafaranga y’u Rwanda asaga gato miliyoni 2 Frw." -"Ushobora kumva ko aya mafaranga ari menshi, gusa urebye uburyo giteguye n’uko gisa, wabangamirwa n’ubushobozi naho ubaye ubufite na we wayashashura." -"Tutaragera mu cyumba, iyo ucyinjira muri The Retreat uhita ubona itandukaniro n’izindi hoteli usanzwe ujyamo mu Mujyi wa Kigali." -"Yubatswe mu buryo bwubakwamo amahoteli yo kuruhukiramo akenshi ashyirwa kure y’imijyi, azwi nka ‘Boutique Hotel’." -"Iyi hoteli y’ibyumba 20 gusa ushobora kuyireba bukakwiriraho bitewe n’imitako yiganjemo igaragaza umuco n’amateka by’u Rwanda, yakozwe n’Abanyarwanda." -"Iyo winjiye mu cyumba Charles yarayemo, uhita ubona impamvu abasuye u Rwanda bose bataha barwirahira." -"Iki cyumba kigizwe n’aho kuryama hagari, harimo igitanda gikozwe mu buryo bugezweho, intebe zagenewe kwicarwaho mu gihe umuntu ari kureba televiziyo cyangwa aruhuka, hirya hakaba ikindi cyumba kigizwe n’ubwogero bugezweho." -"Hanze y’icyumba hari pisine (piscine) ngari, inaba kuri buri cyumba kiri muri iyi hoteli, hakaba n’ubwogero bwo hanze." -"Luxury Pool Villa ifite ubuso bwa metero kare 120, bikayiha ubuhumekero buhagije n’ubwisanzure ku baharaye. -Ibi byumba bihari ari umunani." -Ibwami bakuriye ingofero The Retreat -"Ubwo Prince Charles yiteguraga kwitabira CHOGM22 muri Kamena, itsinda ry’i bwami rishinzwe gutegura ingendo ryageze mu Rwanda mbere mu gushaka no gutegura aho azaba." -"Iri tsinda ryaje kubenguka The Retreat by Heaven ndetse ryanzura ko ariho we, umugore we n’abo bazagendana muri iyi nama bagomba gucumbika." -"Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umukozi wa The Retreat by Heaven, Nzabandora Laurent Marius, yavuze ko itsinda ry’i bwami ryizaniye abakozi, bagakorana n’abasanzwe muri iyi hoteli." -"Ati “Ikintu cyadufashije ni uko twakoranye n’itsinda rye, yazanye abakozi be natwe duhari turafatanya kugira ngo tugere ku rwego rwe. -Hari ibintu bike yazanye, nta kintu cy’umwihariko yazanye yakoresheje ibintu byo mu Rwanda.”" -"Yakomeje avuga ko nubwo hari ibintu bari bizaniye, baje kubona ko iyi hoteli iri ku rwego rwo hejuru, ndetse batashye banyuzwe na serivisi yabahaye." -"Ati “Abantu barabibonye ko n’imodoka yakoresheje iyo mu Rwanda kandi hari iyo yari yizaniye, hari ibyo itsinda rye ryatekerezaga ariko baza gusanga turi ku rwego rwo hejuru bwo kuba twabasha kubakira.”" -"Nzabandora yemeza ko iyi hoteli yujuje ibisabwa byo kwakira abanyacyubahiro, ari na yo mpamvu Charles n’itsinda rye banyuzwe n’uko bakiriwe." -"Ati “Nta mbogamizi idasanzwe yabayeho kuko dusanzwe twakira abantu b’amazina manini, ntabwo bari ku rwego nk’urwa Charles III ariko twakira abantu bakomeye cyane. -Ni urwo rwego turiho.”" -Ibikorwa by’ubugiraneza byibarutse hoteli z’akataraboneka -"Imyaka irenga 15 irashize Abanyamerika babiri Josh na Alissa Ruxin bageze mu Rwanda. -Bwa mbere barukandagiyemo bagenzwa no kurya ukwezi kwa buki, uko bishimira urukundo rwabo banareba ibyiza bitatse iki gihugu." -"Mu gihe bahamaze bakunze u Rwanda kugeza ubwo bafashe umwanzuro wo kuhaba no kugira imirimo bahakorera. -Mu 2005 barahimukiye, hamwe n’abana babo batatu." -"Intego zabo kwari ugutanga umusanzu mu buvuzi no gufasha abatishoboye, cyane abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. -Ku ikubitiro bahise bafata imfubyi eshatu za Jenoside, bazirera nk’abana babo." -"Bakomeje gukora ibikorwa bitandukanye bifasha abatishoboye, intego yabo ari ugushyigikira icyerekezo 2020 u Rwanda rwari rufite. -Baje kubona ko kimwe mu bibazo byugarije igihugu ari ukubura akazi ku rubyiruko." -Mu 2008 bashinze Heaven restaurant yatangaga amafunguro mpuzamahanga ariko intego nyamukuru kwari ugutanga amasomo y’ubukerarugendo no kwakira abantu. -"Binyuze muri iyi gahunda, ibihumbi by’urubyiruko rw’u Rwanda rwahawe aya masomo, ubu ni bamwe mu bafite amazina akomeye mu bukerarugendo." -Ibikorwa byaragutse kugeza ubwo icyari resitora cyahindutse hoteli yiswe ‘Heaven Boutique Hotel’ y���inyenyeri enye. -Allisa yatangiye gukorana n’abahanga mu gushushanya inyubako bo mu Butaliyani n’abubatsi bo mu Rwanda. -"Izi nyubako ni zo zabyaye The Retreat by Heaven, hoteli y’inyenyeri eshanu iri hagati mu Mujyi wa Kigali, ifite ibyumba 20 byo ku rwego rwo hejuru. -Irimbishijwe bihagije n’isuku y’akataraboneka." -"Ibi byumba biri mu bwoko butatu harimo ‘Luxury Pool Villas’, ‘Superior King Suite’ na ‘Deluxe King rooms’." -Iyi ni hoteli yubatswe mu buryo burengera ibidukikije (‘Eco-Friendly’) kuko ikoresha umuriro uturuka ku mirasire y’izuba kandi ifite uburyo bwayo bwo gutunganya amazi akaba meza ntihakoreshwe ayavuye mu nganda. -"Muri izi hoteli zombi wahasanga amafunguro atunganyijwe mu buryo bwizewe nko muri ‘Fusion restaurant’ ifite umwihariko wo guteka amafunguro gakondo yo mu Butaliyani, Mauritius, Morocco no mu bindi bihugu." -"Hari na Heaven Restaurant ariyo soko y’ibikorwa byose, irenze kuba resitora ahubwo abantu bakunda ubugeni n’amateka iyo bahageze bagubwa neza. -Ifite umwihariko wo guteka amafunguro atandukanye by’umwihariko aya Kinyafurika." -Mu gukomeza guteza ibikorwa by’Abanyarwanda imbere muri The Retreat harimo iduka ricuruza ibikoresho by’umurimbo n’imyambaro yakorewe mu Rwanda. -Hari kandi na ‘Heaven Art Gallery’ imurikwamo ibihangano by’abanyabugeni. -"Mu bijyanye n’ubwiza kandi muri iyi hoteli bashyize imbere kwita ku buzima bw’abayisura kuko hari Gym, Spa aho batanga massage, kwita ku ruhu bakanakora Yoga." -"Iyi hoteli yatangiye ari resitora kuri ubu ifite abakozi 170 bahoraho, muri bo 95% ni Abanyarwanda, bisobanuye ko intego abashinze iyi hoteli bari bafite yo gutanga akazi igenda igerwaho." -"The Retreat by Heaven imaze kuba ubukombe mu kwakira abanyacyubahiro basura u Rwanda barimo Umuyobozi mukuru wa Facebook, Mark Elliot Zuckerberg, Wilmot Reed Hastings Jr wa Netflix, icyamamare muri sinema Winston Duke n’abandi." -Amafoto: Yuhi Augustin -Video: Mucyo Serge"Ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari kigeze mu gihugu, ibikorwa byose bifunze ndetse n’abasura igihugu baje mu bukerarugendo bagakumirwa, Nzabonimpa Théodore ufite ikigo gitembereza ba mukerarugendo yatangiye gupfunda imitwe hirya no hino ashaka uburyo yakoresha ngo akomeze ibikorwa bye." -"Ni ibintu byari bigoye cyane kuko mu gihugu nta bantu bari bemerewe guhurira hamwe, bisobanuye ko gusura amapariki n’ibindi bintu nyaburanga bitari byemewe." -"Ubwo Guverinoma yoroshyaga ingamba zo gukumira Covid-19, igafata icyemezo cyo gusubukura ubukerarugendo bukorerwa imbere mu gihugu, Nzabonimpa yahise atangira gukundisha Abanyarwanda ubukerarugendo." -"Uyu mugabo uyobora Ikigo Beyond the Gorillas Experience Ltd, cyibanda ku bukerarugendo bukorerwa hanze ya za pariki yahisemo ubukerarugendo bukorerwa mu misozi [Hiking], ubukorerwa ahantu habitse amateka by’umwihariko ay’Umuco Nyarwanda n’ahandi." -"Nzabonimpa yaje gusanga u Rwanda rufite ibyiza byinshi ba mukerarugendo baba abo mu Rwanda n’Abanyamahanga bashobora gusura ibirimo ibiyaga, imisozi, gutembera ku ruzitiro rw’ishyamba, kuzamuka imisozi, ubukerarugendo bushingiye ku nka, Ibigabiro by’Abami,i Nyanza mu Rukari n’ahandi henshi." -"Ibi ni byo Urwego rw’Iterambere, RDB, ruvuga ko rufatanyije n’abikorera rushaka guteza imbere kugira ngo uretse Pariki z’Igihugu, hatezwe imbere ahandi hantu nyaburanga ba mukerarugendo bashobora gusura." -"Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo no kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima, Ariella Kageruka yavuze ko igihugu gifite intumbero yo kongera ibyiza nyaburanga bisurwa na ba mukerarugendo." -"Ati “Ni gute abantu bakongera ibisurwa? -Kuko biragaraga cyane abasesengura amasoko n’ibikenewe ku masoko bakomeje kubyerekana ko hari uburyo bushya abantu bo ku Isi yose bifuza kujya basura ibihugu aho kera bajyaga bafatanya ibihugu byinshi mu rugendo rumwe, ahubwo ubu bakajya basura igihugu kimwe bakakimaramo iminsi myinshi.”" -"Yakomeje agira ati “Ibyo ni inyungu zikomeye cyane ku gihugu, abikorera ndetse n’abantu bakorera mu nzego zitandukanye kuko inyinshi zishamikiye ku bukerarugendo bwaba ubuhinzi n’ubworozi, gutwara abantu n’ibindi kuko mwabonye ko n’abakora imyenda na bo bibona mu bukerarugendo.”" -"Avuga ko mu bikorwa abantu basura harimo kuzamuka imisozi [Hiking], gusura Ingoro Ndangamurage z’u Rwanda, gukora ubukerarugendo bushamikiye ku buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda ndetse n’ubuzima bwo hambere ndetse n’ibindi byiza ba mukerarugendo bashobora gusura bakagira ibihe byiza." -Nzabonimpa avuga ko kuva batangira gukora ubukerarugendo bwo hanze ya za Pariki z’Igihugu bavumbuye ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda byinshi ari nayo mpamvu bahamagarira Abanyarwanda n’abanyamahanga kujya babisura. -"Ati “Hari ibiyaga, imisozi, kureba ubuhinzi uko bukorwa, kureba uburyo benga ibitoki, ubukerarugendo bushingiye ku nka n’ibindi. -Twajya Rubavu, usibye Kivu hari n’imisozi myiza uhereye Rubavu ujya Rusizi, aho niho dukorera urugendo rw’amaguru aho dukora iminsi 10 kuva Rubavu tujya Rusizi, ubwo tuba twagiye dukambika ahantu hatandukanye kandi mu nzira duhura n’ibintu byinshi bikurura ba mukerarugendo.”" -"Yakomeje agira ati “Wakomeza ku Nkombo, sinzi niba wari wabona indirimbo z’Abasamyi bo ku Nkombo! -Iyo uhari uri ku Kirwa ubona amashanyarazi yambutse Ikivu, uba ufite byinshi byo kubwira ba mukerarugendo aho tugeze ku Isi no muri Afurika, uko umuturage atera imbere binyuze mu miyoborere myiza n’ibindi. -Cyane ko ibigenza ba mukerarugendo bikubiye mu ngingo eshatu; uko u Rwanda rwari rumeze, uko rumeze n’uko umuturage ururimo arubona.”" -"U Rwanda kandi rusanzwe rufite gahunda yo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku mikino, ibikorwa by’imyidagaduro, inama mpuzamahanga n’ibindi." -"Kageruka ati “No mu gihe cya Covid-19 u Rwanda rwakomeje kwakira inama mpuzamahanga, ibitaramo ndetse n’ibikorwa bishamikiye kuri siporo bikaba rero ari ibintu bishimishije kuko igihugu cyagiye gishyira imbaraga mu bikorwaremezo byari bikenewe ndetse n’abafatanyabikorwa nabo bongererwa imbaraga mu gukangurira abategura biriya bikorwa ku rwego mpuzamahanga ko baza hano mu Rwanda bakahakorera ibikorwa byabo.”" -Yakomeje agira ati “Murabizi ko uyu mwaka tugiye kwakira irushanwa rya BAL ku nshuro ya Gatatu ndetse no mu 2025 murabizi ko twitegura kwakira isiganwa ku maguru ku rwego rw’Isi hari n’ibindi byinshi cyane.” -Ubukerarugendo bukomeje kwigobotora ingaruka za Covid-19 -"U Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ubukerarugendo uba tariki 27 Nzeri za buri mwaka, aho kuri iyi nshuro hongeye gutekerezwa ku bukerarugendo ndetse n’uruhare bushobora kugira mu iterambere rirambye ry’igihugu n’abaturage." -"Ibirori byo kwizihiza uyu munsi kuri uyu wa 27 Nzeri 2022, byaranzwe n’ibiganiro byahuje abayobozi muri RDB, abafatanyabikorwa barimo MasterCard Foundation, abikorera ndetse n’abashoye imari mu rwego rw’ubukerarugendo. -Hanabaye kandi imurikabikorwa ry’ubukerarugendo ndetse nibwo hanatangijwe icyumweru cyahariwe kuzirikana ubukerarugendo." -Ni umunsi wasanze u Rwanda rukomeje gutera intambwe ishimishije mu kongera kuzahura urwego rw’ubukerarugendo rwari rwarashegeshwe n’icyorezo cya Covid-19 mu myaka ibiri ishize. -"Imibare ya RDB igaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka yinjije miliyoni $ 11, mu gihe mu 2021 na 2020 yinjije miliyoni $6 na miliyoni $ 5.9 nk’uko bikurikirana. -Ni mu gihe mu 2019 mbere y’icyorezo cya COVID-19, iyi pariki yinjije miliyoni $ 21.9." -"Icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubukerarugendo, aho imibare yagabanutse hejuru ya 70%. -Ubu imibare irerekana icyizere cyo kuzahuka, aho inyungu y’umwaka ushize ugereranyije n’umwaka wabanje yazamutseho 25%, iva kuri miliyoni $131 igera ku $164." -Kageruka yavuze ko hari icyizere cy’uko ubukerarugendo buzigobotora ingaruka za Covid-19 mu buryo bwihuse ariko hakaba n’ikindi kintu gishimishije cy’uko Abanyarwanda bakomeje gukunda ubukerarundo. -"Ati “Hageze n’ubwo abantu basuraga Pariki z’Igihugu ari abatuye imbere mu gihugu kurusha abatuye imbere mu gihugu. -Nk’uko mubizi ubukerarugendo burimo kuzahuka, burenze gato 80% bikaba bigaragaza ko uyu munsi abantu bakomeje guteza imbere ubukerarugendo bari abatuye mu gihugu kandi ntabwo ari Abanyarwanda gusa ahubwo n’abanyamahanga batuye imbere mu gihugu.”" -Yakomeje agira ati “Ndetse na RDB yakomeje gushyiraho gahunda zifasha ba mukerarugendo kuba babukorera mu gihugu aho kugira ngo bajye hanze aho twamanuye igiciro cyo gusura Ingagi kiva ku $1500 kugera kuri $200 ku Banyarwanda n’Abaturutse muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse na $500 ku batuye mu gihugu b’Abanyamahanga.” -Abashoye imari mu bukerarugendo n’abikorera muri rusange bagaragaza ko gahunda zitandukanye Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho mu guhashya Covid-19 ari zo zatumye uru rwego rubasha kongera kuzahuka mu buryo bwihuse. -Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Abikorera [PSF] Frank Gisha yagize ati “Gahunda zitandukanye zashyizweho n’u Rwanda zirigaragaza kandi nizo zitumye turi aha ngaha uyu munsi. -Dufite icyizere ko uru rwego rw’ubukerarugendo ruzakomeza kuba inkingi ya mwamba mu iterambere ry’igihugu.” -"Muri rusange ubukerarugendo ni urwego rwari rumaze kugaragaza ko rufatiye runini u Rwanda n’Abanyarwanda kuko nko mu 2019, bwinjije miliyoni zirenga 500$, zivuye kuri miliyoni 300$ mu 2014. -Muri icyo gihe kandi imirimo bwatanze yavuye ku bihumbi 89 igera ku 164.000." -Amafoto: Igirubuntu Darcy"Uko igihugu kirushaho kwiyubaka, ni nako abanyarwanda bagenda basobanuka, bakamenya gusohoka no kurya ayabo muri Weekend ari nako bikuramo umunaniro w’iminsi itanu y’akazi baba bamazemo icyumweru." -"Abakunda gusohoka ntibagikunda kujya mu birometero bya kure kuko bibananiza kurushaho, abenshi basigaye bashaka kuryohereza hafi kugira ngo babashe kugaruka aho bakorera hakiri kare nta munaniro n’amavunane bafite." -"Ni muri urwo rwego Intara y’Iburasirazuba ihita iza ku isonga. -Nyuma yo kuba ifite ibice byinshi benshi basohokeraho muri weekend, ni no hafi ya Kigali ndetse inibitseho imirambi na Pariki y’Igihugu y’Akagera ikundwa na benshi. -Ikindi ifite ibiyaga birenga 30 byubatsweho amahoteli akundwa na benshi." -yatoranyije bimwe mu bice ushobora gusohokeramo muri Weekend ukarushaho kugubwa neza no kwimaramo umunaniro w’akazi. -Vintage Cottage -"Ni hoteli iherereye mu Karere ka Rwamagana mu nkengero z’ikiyaga cya Muhazi, ni ukuvuga mu birometero icyenda uvuye mu Mujyi wa Rwamagana. -Ifite amacumbi, aho kurira ndetse n’ubusitani bwiza wakwifashisha uruhukiramo buri hafi y’amazi neza neza." -"Ku muntu watembereye muri iyi hoteli mu mpera z’icyumweru, bimufasha kuruhuka neza yirebera ibyiza biri ku kiyaga cya Muhazi birimo amahumbezi n’umwuka mwiza kuburyo bimufasha kuruhuka neza." -Muhazi Flowers Beach -"Iyi ni hoteli nayo iherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari. -Ku muntu ujyayo akatira ahazwi nko kwa Karangara cyangwa haruguru gato ahari agasoko, agakomeza ku kiyaga cya Muhazi. -Ni ahantu heza hisanzuye ku buryo ku muntu ushaka kuharuhukira byoroshye kuhava ahasize ‘stress’" -Umva Muhazi -"Iyi ni hoteli yubatswe mu buryo burengera ibidukikije, kuko hari uburyo bwo gukoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. -Yubatswe mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana mu birometero 46 uturutse mu Mujyi wa Kigali." -"Ku muntu ujyayo, amanukira i Nsinda ahari icyapa kikuyobora neza. -Inyubako zigize UMVA Muhazi zubatse mu buryo hakoreshejwe ibirahure cyane, ibintu bituma imbere iba ifite urumuri ruhagije bitabaye ngombwa gucana amatara." -"Mu bijyanye no guteka iyi hoteli ikoresha gusa ingufu za gaz, ibintu bituma itarekura imyuka ihumanya ikirere." -Pariki y’Akagera -"Pariki y’Akagera niyo nini mu Rwanda dore ko icumbikiye inyamaswa eshanu z’inkazi zirimo intare, inkura, ingwe, inzovu n’imbogo." -"Muri Pariki imbere, habarizwamo hoteli enye zagufasha kuruhuka neza mu gihe wifuje kuharara izo hoteli zirimo Ruzizi Tented Lodge, Magashi Camp, Karenge Bush Camp ndetse na Akagera Game Lodge." -"Ku muntu wifuje kurara hanze ya Pariki hari izindi hoteli n’amacumbi bitandukanye bifite umwihariko. -Urugero ni nka Akagera Rhino Lodge, Akagera Transit Lodge, Akagera Safari Camp n’ahandi." -Akagera Rhino Lodge -Ku muntu watembereye mu Akagera Rhino Lodge ho ni agahebuzo kuko iri hejuru ku musozi aho uba witegeye Pariki imbere yawe. -Yubatswe kandi hantu uba witegeye bimwe mu biyaga bibarizwa muri Pariki y’Akagera ku buryo uwaharaye cyangwa akahirirwa yumva akayaga keza kaba gaturuka muri iyi Pariki. -Akagera Safari Camp -Uwageze aha hantu sinashidikanya ko agenda anyotewe no kuzahagaruka bitewe n’ubwogero (Piscine) buri mu rutare buhari buri mu bukundwa cyane na buri muntu wese wahageze. -Bahakundira kandi amahumbezi ahari n’uburyo baba bitegeye imbere yabo Pariki y’Akagera. -Mantis Epic Hotel & Suites iri Nyagatare -"Iyi ni hoteli iherereye mu Karere ka Nyagatare mu nkengero z’umujyi. -Uwasohokeye mu bice bya Nyagatare cyangwa se ushaka kuruhuka witaruye Umujyi, rendez-vous nta yindi." -Bafite ibibuga by’imikino inyuranye bishobora kugufasha kuruhuka neza ari nako ukomeza kuryoherwa n’imirambi yo muri aka Karere. -Bugesera irihariye -"Ku muntu wasohokeye mu Bugesera we ashobora kugera kuri La Palisse Nyamata, Palast Rock hoteli iri mu Mujyi wa Nyamata, Bugesera Lake hoteli n’ibindi bice bitandukanye byagufasha kuruhuka neza." -Intara y’Iburasirazuba ibarizwamo hoteli nyinshi n’utundi duce dutandukanye twagufasha kuruhuka neza kuburyo wasoza impera z’icyumweru umeze neza.Umusozi w’Ibere rya Bigogwe umaze kwamamara cyane ahanini kubera ubukerarugendo buwukorerwaho bushingiye ku bworozi bw’inka n’ibizikomokaho. -"Ubu bwoko bushya bw’ubukerarugendo bwatangijwe n’umusore ukomoka mu Bigogwe witwa Ngabo Karegeya, abinyujije mu cyo yise Visit Bigogwe." -"Abasura Bigogwe bagira umwanya wo kwiga byinshi ku muco Nyarwanda, bibanda ahanini ku kuragira, gukama, kuvugira inka n’ibindi." -"Ubu bukerarugendo bwitabirwa n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi byiganjemo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza na Israel." -"Mu kurushaho guhesha agaciro aka gace n’ubukerarugendo buhakorerwa, kuri ubu, Sosiyete ikora ibishushanyo by’inyubako n’iminara, Zind Group, yashushanyije icyerekana imiterere ya Bigogwe nk’ahantu habereye ubukerarugendo mu cyiswe Ibere rya Bigogwe Tourism Center." -"Iyi sosiyete igizwe n’abasore bize muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ryigisha ibijyanye na Siyansi n’Ikoranabunga (UR-CST) ifatanyije na Ngabo Karegeya yamuritse icyo gishushanyo mbonera kuri uyu wa Mbere, tariki ya 5 Nzeri 2022." -"Mu kiganiro na IGIHE, Ngabo Karegeya, yavuze ko iki gishushanyo mbonera kigamije guhindura mu Bigogwe nk’ahantu habereye ubukerarugendo bugamije kubungabunga umuco gakondo." -"Yagize ati “Dufitanye imikoranire, bansabye ko bakora igishushanyo mbonera hanyuma tukaba twashaka abashoramari bo kuhubaka. -Twibanze ku kugumana ibikorwaremezo uko bisa, ikozwe n’ibiti n’ibyatsi.’’" -"Urebye imiterere y’igishushanyo mbonera cyo mu Bigogwe, cyakozwe hazirikanwa umuco Nyarwanda; hateganyijwe aho gushyira ibyansi, aho ababyeyi bacundira, aho botera igishyito n’ibindi." -Mu ikorwa ryacyo hazirikanwe ku bwiza bw’inzuri zo mu misozi ya Gishwati hifashishijwe ibiti n’ubwatsi n’ibindi bikoresho gakondo biboneka imbere mu gihugu. -Yakomeje ati “Hanateganyijwe aho abantu barara mu ihema ku buryo mu gihe cy’imvura abahasura badashobora kunyagirwa.’’ -Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo Zind Group na Ngabo Karegeya binjiye mu mikoranire. -Icyo gihe bafashe amafoto yo mu Bigogwe hanyuma batangira gushushanya imiterere y’inyubako zahashyirwa. -Ngabo yavuze ko nyuma yo kumurika igishushanyo mbonera hagiye gutangira gushakwa uko hakubakwa. -"Ati “Nyuma yo kubona igishushanyo mbonera, tugiye gushaka abashoramari twakorana no kuganira n’inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere n’izindi.’’" -"Mu byifuzo bye, Ngabo akeneye guhabwa ahantu hisanzuye ho gukorera ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku nka. -Ati “Numva mbonye aho gukorera byaba byiza.’’" -Ubusanzwe abaturage bahabwa inzuri zo gukoreraho ubworozi ku butaka buba buri hagati ya hegitari eshatu kugera kuri eshanu. -Zind Group si nshya mu bijyanye no gushushanya inyubako cyangwa iminara ifite umwihariko. -Ni yo yagize uruhare mu itekerezwa rya Irebero Tower bashakaga ko yakubakwa i Rebero mu bice bya Juru Park ku buso bwa metero kare 392. -Umusozi wa Bigogwe batekerejeho uherereye ku muhanda munini uva Musanze werekeza Rubavu mu Murenge wa Kanzenze. -Uyu musozi uri mu Kagari ka Nyamirango wiswe “Ibere rya Bigogwe” mu kuzirikana umukobwa witwaga Nyirabigogwe wahabaye wari ufite amabere ateze nkawo. -Ugizwe n’urutare rurerure ruteye koko nk’ibere. -Amateka agaragaza ko ari ho abasirikare bo hambere ku butegetsi bwa Habyarimana bakoreraga imyitozo yo ku rwego rw’ubuparakomando bawuzamukaho ku migozi. -"Uwurebesheje amaso ubwoba buragusaga kuko ari muremure cyane, ndetse ufite ibisa n’amaga y’igikeri ashinyitse rwagati, ku mutwe hakaba ibyatsi ku buryo wakeka ko ari umusatsi ufite ibara ry’icyatsi." -"Kuri ayo mateka, hiyongereyeho no kumenyekana nk’agace kabereye ubukerarugendo bushingiye ku nka ndetse ni kimwe mu bikorwa bimaze kwamamara cyane mu Karere ka Nyabihu. -"Didier Drogba ni umwe mu bantu banditse izina rikomeye mu mupira w’amaguru muri Afurika ndetse afatwa nk’umwe mu berekanye ko uyu mugabane ufite impano zitangaje. -Ari mu bantu 20 bise amazina abana b’ingagi mu muhango wabereye mu Kinigi ku wa Gatanu tariki 2 Nzeri ku nshuro ya 18. -"Umwana yise izina yavutse ku wa 28 Nyakanga 2022, avuka kuri Twiyubake, ni uwo mu muryango w’ingagi witwa Muhoza. -Yamuhaye izina rya Ishami, risobanura kwaguka, ndetse ni izina rigaragaza akamaro ko kugira abana bashya b’ingagi." -"Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo kwita izina umwana w’ingagi, Drogba yavuze ko yatewe ishema no kuba yari umwe mu bahaye izina abana b’ingagi, ndetse ko bikwiriye kubera isomo n’ibindi bihugu mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima." -Ati “Ndi umunyamahirwe kuba ndi hagati y’aba bantu bise amazina no kugira amahirwe yo kuza hano nkita izina umwana w’ingagi. -Si njye uzarota mbonye Ishami [umwana w’ingagi yise izina] bisobanuye kwaguka.” -"Drogba w’imyaka 44, yakiniye Chelsea yo mu Bwongereza imikino 341 ayitsinda ibitego 157 ndetse ayifasha kwegukana ibikombe hafi ya byose bikomeye bikinirwa ku mugabane w’u Burayi." -"Drogba ukomoka muri Côte d’Ivoire, yakiniye igihugu cye hagati ya 2002 na 2014 agitsindira ibitego 65 ndetse agifasha kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika inshuro ebyiri nubwo atigeze agira amahirwe yo kucyegukana." -"Ubwo yari i Musanze, yavuze ko iterambere ry’u Rwanda rimubera icyitegererezo ku buryo rizamura urukundo akunda iki gihugu." -"Ati “Kuri njye, nahoze ndi umufana ukomeye w’iki gihugu, ntekereza ko ari urugero ku mugabane muri rusange ku bw’ibyo cyakoze, bijyanye n’amateka, aho uvuye aho uri uyu munsi n’aho wifuza kuba uri mu gihe kizaza, ndatekereza ko iki ari ikintu kimbera icyitegererezo.”" -"Bien-Aimé Baraza umwe mu bagize itsinda rya Sauti Sol naryo ryise izina umwana w’ingagi, yavuze ko yagize amahirwe yo kwiga byinshi ku Rwanda mu bijyanye n’uko urusobe rw’ibinyabuzima rwabungwabungwa." -"Ati “Dutewe ishema no kuba u Rwanda rwadutumiye uyu munsi. -Ni iby’agaciro, dukunda u Rwanda, kandi Kenya mwigire ku Rwanda.”" -"Sauti Sol ni itsinda risanzwe rikunda u Rwanda ndetse ryagiye ribigaragaza mu ndirimbo zitandukanye. -Muri ‘Nerea’, aba bahanzi bakomoza ku bigwi n’ubutwari bwa Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda akanahagarika Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994. -""Igikomangoma Charles ni umwe mu bantu 20 bise amazina abana b’ingagi, mu muhango wabaye ku nshuro ya 18 mu Karere ka Musanze mu Kinigi. -Ingagi yise Ubwuzuzanye imaze amezi ane ivutse." -"Ntabwo yari mu Kinigi, ahubwo ubutumwa bwe bwo kwita izina bwatanzwe hifashishijwe ikoranabuhanga kuko yari mu Bwongereza." -"Igikomangoma Charles yavuze ko yatewe ishema no kuba Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, rwaramusabye kwita izina umwana w’ingagi uyu mwaka." -"Yavuze ko muri Kamena uyu mwaka, yagize amahirwe yo gusura u Rwanda ubwo yari yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bo muri Commonwealth. -Icyo gihe ngo yabonye imbaraga u Rwanda rushyira mu bikorwa byo kurengera ibidukikije." -"Ati U Rwanda rufite umushinga mwiza wo kwagura Pariki imaze igihe kinini muri Afurika, Pariki y’Ibirunga. -Iyi ni gahunda y’imbonekarimwe, izatuma Pariki yiyongera ku kigero cya 23%. -Uko kwagura Pariki y’Ibirunga, bizafasha mu mibereho y’ingagi zibone aho zita mu rugo." -"Ingagi Igikomangoma Charles yise izina, yavutse ku wa 29 Mata 2022. -Ni iyo mu muryango wa Muhoza, ibyarwa na Agasaro." -"Yakomeje ati Izina nyihaye ni Ubwuzuzanye. -Kuko ubwuzuzanye hagati y’ibidukikije, umuntu n’Isi dutuye ari ikintu cy’ingenzi gikomeje kubangamira ikiremwamuntu kandi tugomba kucyitaho mu maguru mashya." -"Igikomangoma Charles yavuze ko mu gihe nta gikozwe ngo ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima birengerwe, byazaburirwa irengero mu gihe cya vuba." -"Igikomangoma Charles ni umuntu wiyemeje kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima muri gahunda ze zose, ndetse mu ijambo yagejeje ku bakuru b’ibihugu bya Commonwealth mu Rwanda, yabigarutseho cyane." -"Ubwo yari mu Rwanda, yasuye ibice bigamije kurengera ibinyabuzima nka Pariki ya Nyandungu, agace kororerwamo imisambi kazwi nka Umusambi Village n’ibindi bice. -""Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda ndetse n’ibyamamare, bongeye guhurira mu Kinigi mu Karere ka Musanze mu muhango wo Kwita Izina abana 20 b’Ingagi, bavutse mu mezi 12 ashize." -"Ni umuhango wongeye kuba imbonankubone, nyuma y’uko mu myaka ibiri ishize wakorwaga mu buryo bw’ikoranabuhanga, kubera icyorezo cya COVID-19. -Abantu baherukaga muri aka gace mu 2019." -"Ni umuhango wari ukumbuwe na benshi watangiye mu 2005, umaze gutuma Ingagi 354 zihabwa amazina." -"Imibare ya RDB igaragaza ko abasura Pariki y’Igihugu y’ibirunga ibamo ingagi bakomeje kuzamuka, ari nako itanga umusanzu ukomeye mu bukerarugendo mu Rwanda." -"Mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka yinjije miliyoni $ 11, mu gihe mu 2021 na 2020 yinjije miliyoni $6 na miliyoni $ 5.9 nk’uko bikurikirana. -Ni mu gihe mu 2019 mbere y’icyorezo cya COVID-19, iyi pariki yinjije miliyoni $ 21.9." -"Icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubukerarugendo, aho imibare yagabanutse hejuru ya 70%. -Ubu imibare irerekana icyizere cyo kuzahuka, aho inyungu y’umwaka ushize ugereranyije n’umwaka wabanje yazamutseho 25%, iva kuri miliyoni $131 igera ku $164." -"Mu bise amazina muri uyu mwaka barimo Igikomangoma Charles Philip Arthur George witabiriye yifashishije ikoranabuhanga, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, Mushikiwabo Louise ndetse n’ibyamamare nka Didier Drogba n’abandi." -"Abana bitwa amazina ni abavutse mu miryango ya Noheli, Musilikali, Ntambara, Mutobo, Igisha, Susa, Kureba, Pablo, Sabyinyo, Muhoza, Amahoro, na Hirwa." -Umuhango wo #KwitaIzina2022 waberaga mu Kinigi urahumuje. -Kurikira uko wagenze: --Ibirori byo #KwitaIzina2022 bizakomereza muri Intare Arena ku Cyumweru -"Nyuma y’ibirori byo Kwita Izina byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Nzeri 2022 mu Kinigi mu Karere ka Musanze, igitaramo ‘Kwita Izina Gala Dinner’ kuri Intare Arena." -"Iki gitaramo kizaba ku itariki ya 4 Nzeri 2022 cyateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB kwinjira ni 30 000 RWF muri VIP na 50 000 RWF muri VVIP. -Iki gitaramo kizaririmbamo Massamba Intore, Mike Kayihura na Ruti Joel." -"Youssou N’Dour uzaba ariwe muhanzi mukuru muri iki gitaramo ni umuririmbyi wo muri Sénégal, umwanditsi w’indirimbo, umucuranzi akaba n’umunyepolitiki." -13:55 Umuhango nyirizina wo #KwitaIzina wasojwe n’ifoto y’urwibutso nyuma hakurikiraho ibikorwa by’imyidagaduro aho abahanzi batandukanye basusurukije abitabiriye. -Kwita Izina ingagi ni ukuziha agaciro-Minisitiri w’Intebe -"13:40: Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente uhagarariye Umukuru w’Igihugu yashimiye abitabiriye ibi birori baba Abanyarwanda ndetse n’abaturutse mu mpande zose z’Isi." -Ati “By’umwihariko Guverinoma y’u Rwanda irashimira abaturiye pariki zacu kuko ari abafatanyabikorwa beza kandi b’ingenzi mu kubungabunga ibudukikije.” -"Dr Ngirente yashimiye abitabiriye uyu muhango wo kwita izina bahaye amazina abana b’ingagi bavutse, ahamya ko ari inshuti z’u Rwanda." -Minisitiri w’Intebe yavuze ko igikorwa cyo Kwita Izina abana b’ingagi ari uburyo bwo guha agaciro izi nyamanswa zifatiye runini ubukerarugendo rw’igihugu ariko akaba ari na kimwe mu bikorwa bya leta y’u Rwanda byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. -Ati “Mu kwizihiza ibi birori turishimira ko abaturage baturiye pariki bacu bagenerwa 10% by’umusaruro uva muri za pariki. -Guverinoma irashishikariza Abanyarwanda cyane cyane abaturiye izi pariki kuzibungabunga.” -Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yavuze kandi ko hari umushinga wo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bityo abayituriye bakwiriye kuzagishyigikira kugira ngo inyungu itanga zirusheho kwiyongera. -"Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, Umushyitsi Mukuru muri ibi birori, yasabye abise amazina abana b’ingagi n’abashyitsi bifatanyije n’u Rwanda muri ibi birori kuzakomeza gukora ubuvugizi bugamije kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange." -"Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente kandi yifurije ikaze abashyitsi baturutse hirya no hino ku Isi abifuriza gukomeza kugirira ibihe byiza mu Rwanda no kuzarubera abaranga beza." -Introducing baby boy Ubwuzuzanye! -"As part of this year’s @KwitaIzina ceremony in Rwanda, The Prince of Wales is delighted to have been asked to name a baby mountain gorilla. -pic.twitter.com/DcyneX5m4x" -"— The Prince of Wales and The Duchess of Cornwall (@ClarenceHouse) September 2, 2022" -"Beautiful event, great show @Kwitaizina. -Congratulations @RDBrwanda. -Happy to be here again. -Say Hi to my 2019 baby gorilla, Sabyinyo Igihango (Brith in Hebrew) 🇮🇱 🇷🇼 @cakamanzi @MusanzeDistrict@FlyRwandAir @BankofKigali @kigaliserena @RadissonKigali @visitrwanda_now @imbankrw pic.twitter.com/jkddFIcRgM" -"— Dr. Ron Adam (@AmbRonAdam) September 2, 2022" -"13:30 Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi yagaragaje imbamutima" -"Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango wo #KwitaIzina mu 2022, Akamanzi yavuze ko ibihe byamushimishije birimo ubwo yamenyaga igisobanuro cy’izina rye kuko aribwo yamenye neza uwo ari we." -Yavuze ko bishimiye kuba bongeye guteranira mu Kinigi nyuma y’imyaka ibiri bidakunda kubera Covid-19. -"Ati “Nyuma y’ibihe bikomeye bya Covid-19, byagize ingaruka no ku bukerarugendo ubu ibintu bihagaze neza, ubukerarugendo bumaze kuzamuka kuri 80% ugereranyije n’uko byari bimeze mu bihe bya Covid-19.”" -Yakomeje agira ati “Amafaranga yinjizwa n’urwego rw’ubukerarugendo akomeje kwiyongera. -Ni intambwe yo kwishimira.” -Yashimiye Madamu Jeannette Kagame ku ruhare akomeje kugira mu guteza imbere ubukerarugendo ndetse no gushyigikira iyi gahunda yo #KwitaIzina cyane ko yahabaye kuva ku nshuro ya mbere iki gikorwa gitangizwa mu 2005. -"Akamanzi yanashimiye Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard waje nk’Umushyitsi Mukuru ahagarariye Perezida Kagame." -Finally met the famous @Ngabo_Karegeya ❤️.#KwitaIzina2022 #VisitRwanda pic.twitter.com/a8ewGiSxpi -"— Jolly Mutesi. -#TeamPK (@JollyMutesi) September 2, 2022" -It’s #KwitaIzina day. -20 baby gorillas will be named. -Conservation is life. -#VisitRwanda pic.twitter.com/YaAScZve06 -"— Yolande Makolo 🇷🇼 (@YolandeMakolo) September 2, 2022" -"The name I give him is Baho, which means Live. -This name was chosen to celebrate the sustained life of mountain gorillas, and their bright future thanks to conservation efforts." -"Dr. @FrankLuntz, Founder and President of Luntz Global #KwitaIzina🦍🇷🇼 pic.twitter.com/7pW4S2qv0E" -"— Kwita Izina (@Kwitaizina) September 2, 2022" -"“The name I have chosen is Impanda, which means Trumpet. -This name was chosen to serve as a call to action for us all to play our part in protecting and restoring biodiversity.”" -@Arsenal legend @GilbertoSilva #KwitaIzina🦍🇷🇼 pic.twitter.com/tRfud0bRke -"— Kwita Izina (@Kwitaizina) September 2, 2022" -12:25: Abana b’ingagi batangiye kwitwa amazina -"Abana b’ingagi bose uko ari 20 batangiye guhabwa amazina, aho bari kwitwa n’abantu batandukanye batoranyijwe na RDB barimo Igikomangoma Charles n’abandi batandukanye." -Amazina yatanzwe: -Prince Charles yise ‘Ubwuzuzanye’ ingagi yo mu muryango Muhoza -Mukansanga Salima yise ‘Kwibohora’ ingagi yo mu muryango Igisha -Stewart Maginnis yise ‘Nyirindekwe’ ingagi yo mu muryango Musilikali -Naomi Schiff yise ‘Imbaduko’ ingagi yo mu muryango Kureba -Sir Ian Clark Wood yise ‘Ubusugire’ ingagi yo mu muryango Pablo -Itzhak Fisher yise ‘Intare’ ingagi yo mu muryango Hirwa -Dr Cindy Descalzi Pereira yise ‘Ubwitange’ ingagi yo mu muryango Ntambara -Thomas Milz yise ‘Ruragendwa’ ingagi yo mu muryango Noheri -Umuhanzi Youssou N’Dour yise ‘Ihuriro’ ingagi yo mu muryango Amahoro -Juan Pablo Sorin yise ‘Ikuzo’ ingagi yo mu muryango Noheri -Kaddu Kiwe Sebunya yise ‘Indatezuka’ ingagi yo mu muryango Mutobo -Mushikiwabo Louise yise ‘Turikumwe’ ingagi yo mu muryango Ntambara -Dr Evan Antin yise ‘Igicumbi’ ingagi yo mu muryango Susa -Neri Bukspan yise ‘Indangagaciro’ Ingagi yo mu muryango Musilikali -Laurene Powell Jobs yise ‘Muganga Mwiza’ ingagi yo mu muryango Susa -Dr Frank Ian Luntz yise ‘Baho’ ingagi yo mu muryango Susa -Uzo Aduba yise ‘Imararungu’ -Gilberto Silva yise ‘Impanda’ ingagi yo mu muryango wa Susa -Moses Turahirwa yise ‘Kwanda’ ingagi -Didier Drogba yise ‘Ishami’ -Sauti Sol bise umuryango mushya w’ingagi ‘Kwisanga’ -"“The name I give him is Ubwuzuzanye, which means Harmony since the restoration of harmony between nature, people and planet is the most critical issue facing humanity”" -His Royal Highness The Prince of Wales (@ClarenceHouse)#KwitaIzina🦍🇷🇼 pic.twitter.com/aGanezelGs -"— Kwita Izina (@Kwitaizina) September 2, 2022" -"“The name I give her is Kwibohora, which means Liberation - chosen to highlight the role liberation has played in conservation as a foundation of sustainable tourism and development.”" -Rwandan International Football Referee @RhadiaSalma#KwitaIzina🦍🇷🇼 pic.twitter.com/5KeGnlYWM7 -"— Kwita Izina (@Kwitaizina) September 2, 2022" -"“The name I give him is Nyirindekwe, which means Protector. -It was chosen to celebrate the protective nature of the mountain gorillas, and their role as guardians of their forest habitat.”" -"Stewart Maginnis, Deputy Director of @IUCN -#KwitaIzina🦍🇷🇼 pic.twitter.com/EEDnOpMBpe" -"— Kwita Izina (@Kwitaizina) September 2, 2022" -"The name I give her is Imbaduko, which means Vivacity. -This name was chosen to celebrate the unwavering commitment of the Rwandan people to the protection of the mountain gorillas." -Professional Racing Driver and Presenter @NaomiSchiff #KwitaIzina🦍🇷🇼 pic.twitter.com/0iUBIU8XeE -"— Kwita Izina (@Kwitaizina) September 2, 2022" -"The name I give him is Ubusugire, which means Integrity. -This name was chosen to celebrate the efforts of communities and conservationists to protect and ensure the integrity of Rwanda's biodiverse national parks." -"Sir Ian Clark Wood, Chairman of @TWF_Scotland#KwitaIzina🦍🇷🇼 pic.twitter.com/WShpgLHuGT" -"— Kwita Izina (@Kwitaizina) September 2, 2022" -"“I am naming this gorilla Intare, which means Lion, after my Father-in-Law, a Holocaust survivor who was called Leo, which also means lion. -This name also recognises the successful reintroduction of lions in @AkageraPark.”" -"Chairman of @RDBrwanda, @Itzhakfisher #KwitaIzina🦍🇷🇼 pic.twitter.com/MP6oiZ3wYp" -"— Kwita Izina (@Kwitaizina) September 2, 2022" -"“The name I give to him is Ubwitange, which means Sacrifice. -This name was chosen to recognise the selflessness and dedication of park staff, local communities and conservation partners to the conservation of biodiversity.”" -Dr. Cindy Descalzi Pereira #KwitaIzina🦍🇷🇼 pic.twitter.com/wbheukDZMh -"— Kwita Izina (@Kwitaizina) September 2, 2022" -"“The name I give him is Ruragendwa which means Hospitable. -This name recognises the welcoming nature of Rwandans, and the famous Rwandan hospitality visitors enjoy.”" -"Thomas Milz, Board Director, Sales and Marketing, @VWGroup South Africa & Sub-Saharan Africa #KwitaIzina🦍🇷🇼 pic.twitter.com/o2QBTxt9Wv" -"— Kwita Izina (@Kwitaizina) September 2, 2022" -"The name I give him is Ihuriro, which means Hub. -This name was chosen to showcase Rwanda as a vibrant hub for music, fashion and culture, as well as eco-tourism and investment." -Legendary musician @YoussouNdourSN#KwitaIzina🦍🇷🇼 pic.twitter.com/u5uAWvDyQe -"— Kwita Izina (@Kwitaizina) September 2, 2022" -"“The name I have chosen is Ikuzo, which means Admirable. -This name was chosen to recognise the admirable and noble nature of the mountain gorillas.”@PSG_English Legend @jpsorin6#KwitaIzina🦍🇷🇼 pic.twitter.com/p6My9ZjYX6" -"— Kwita Izina (@Kwitaizina) September 2, 2022" -"“The name I have chosen is Turikumwe, which means We Are Together. -The name has special significance for Rwandans because we have chosen to be and stay together. -On est ensemble! -@LMushikiwabo, Secretary-General of @OIFrancophonie -#KwitaIzina🦍🇷🇼 pic.twitter.com/Gy9VwON4bs" -"— Kwita Izina (@Kwitaizina) September 2, 2022" -"-Kwita izina, umugenzo ufite igisobanuro mu murage w’Abanyarwanda" -"Kwita izina ni umugenzo wakorerwaga umwana w’umuntu kuva cyera mu muryango w’Abanyarwanda, hari ababyeyi n’abaturanyi." -"Kwita izina ingagi ni gahunda ifite isooko kuri uwo muco. -Nk’uko ababyeyi basohoraga umwana bakamuha izina, bakifatanya n’abaturanyi mu byishimo by’umwana wavutse. -Nk’uko umuco wabaye umusingi ukomeye mu gushaka ibisubizo birambye by’igihugu niko umuco w’u Rwanda ufasha mu kwamamaza ubukerarugendo." -"Urugero, mu 2005, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yise umwana w’ingagi Byishimo. -Naho Madamu Jeannette Kagame yita undi mwana w’ingagi Impano. -Aba bana b’ingagi bombi bafite nyina umwe witwa Nyabitondore." -Soma inkuru hano umenye byinshi ku #KwitaIzina -12:00: Itorero Mashirika rifatanyije n’umuraperi Ish Kevin basusurukije abantu mu butumwa bugaruka ku byiza by’ingagi ndetse n’impamvu abantu bagomba kuzibungabunga. -Ni ubutumwa banyujije mu ndirimbo n’umukino ukinnye mu buryo bumeze nk’ikinamico aho bamwe bagaragazaga ko bakwiye guhiga ingagi bakazica ariko abandi bakaza babereka ibyiza byazo n’uburyo abantu baza kuzisura bagasiga amadovize akagirira igihugu akamaro ndetse nabo ubwabo. -"Ibi kandi niko byahoze kuko mbere ya 2005, abaturage b’i Musanze ntabwo bari bazi akamaro k’Ingagi ariko kuri ubu bafite amashuri meza,imidugudu n’ibindi bikorwa bakesha ingagi." -Mashirika yakorewe mu ngata n’umuhanzi Nzaramba Eric wamamaye nka Senderi International Hit. -Yaririmbye indirimbo zirimo ‘Nzabivuga’ afatanya n’abitabiriye ibi birori kuririmba bavuga ko ibidakwiriye nibabibona bazabivuga kuko ntawe ushobora gusenya ibyo u Rwanda n’Abanyarwanda bagezeho barebera. -Senderi yaririmbye izindi ndirimbo zirimo ‘Iyo Twicaranye n’izindi zigaruka ku kwimakaza indangagaciro z’Abanyarwanda n’umuco wabo. --Bimwe mu byo wamenya ku Ngagi -"Ingagi ni zimwe mu nyamanswa nini zizwiho kwitonda cyane, izi nyamanswa z’ingagi zikunze kugaragara cyane ku mugabane wa Afurika, ndetse inyinsi zikaba ziba mu Rwanda muri Pariki y’Ibirunga mu Majyaruguru y’u Rwanda." -Ingagi ifite amaboko mareramare aho usanga asumba amaguru yayo kandi ifite igihimba kinini cyane kigizwe n’amabere manini ku ngore. -"Ingagi itwikiriwe n’ubwoya hafi ku mubiri wose keretse ku ntoki zayo, hagati mu kiganza cyayo, ku isura yayo ndetse no ku maboko yayo aho ahurira n’umubiri no munsi y’ikirenge cyayo." -"Ingagi ni imwe mu nyamanswa ifite umutwe munini kandi muremure nk’uko bikunze kugaragara ku ngagi z’ingore. -Ingagi kandi igizwe n’amatwi mato cyane ndetse n’amaso mato yirabura, izwiho kuba itagira umurizo nk’izindi nyamanswa." -"Amenyo y’ingagi ni 32, ifite ibijigo binini n’amenyo yayo ni manini, kimwe nk’umuntu kandi Ingagi ifite ingoyi zikikije amaso yazo." -"Ingagi ifite imitekereze nk’iy’abantu irimo nko kumva, kureba, guhumeka, kumenya uburyohe bw’ikintu runaka, ndetse no gufata ibintu nk’uko ku bantu biteye." -"Amaboko y’ingagi usanga nta tandukaniro afite ugereranyije n’ay’abantu, ifite intoki eshanu kandi ugasanga zitandukanye nkuko ku bantu biteye. -Ikirenge cy’ingagi kigizwe n’amano manini agera kuri atanu aho ishobora gukora ibintu bitandukanye ikoresheje amaboko cyangwa amaguru." -"Ingagi zitungwa n’ibikomoka ku biti aho usanga zirya ibiryo byazo igihe cy’amanywa, nko kurya amababi y’ibiti n’imbuto zabyo." -Abahanga batangaza ko ingagi zishobora kuba zirya amoko y’ibiti agera kuri magana abiri. -Zizwiho kandi kuba zirya imiswa akenshi ziba zivanye mu migina. -Mu minywere yazo ingagi zikunze kunywa amazi mu rwego rwo kwimara inyota kandi ikigereranyo cy’ibyo ingagi ishobora kurya ku munsi gishobora kugera ku biro 50 ku ngagi nkuru. -"Ingagi zitura ahantu hamwe zitimuka n’ubwo akenshi zitura mu ishyamba ririmo ibiti. -Izi nyamaswa kandi zikunda gutura ahantu harangwa n’imvura, mu bice bigizwe by’imisozi ndetse n’ahantu hagizwe n’ibishanga." -"Ingagi ishobora kubyara igeze ku myaka 10 kugera kuri 12, iy’ingore ishobora kubyarira hagati y’amezi 8 ndetse 9.5 kandi ibyara inshuro eshatu gusa mu buzima bwayo." -"Icyana cy’ingagi gishobora kwiga kugenda mu gihe cy’amezi abiri gusa bitandukanye cyane n’abantu, ndetse gishobora kugenda mu gihe kitageze no ku mezi icyenda." --Abateye inkunga #KwitaIzina2022 -"Ibirori binogeye ijisho nk’ibi ntabwo byari gushoboka iyo hatabaho abafatanyabikorwa bafashije Urwego rw’Iterambere, RDB, mu gutegura uyu munsi." -"Barimo Banki ya Kigali [Bank of Kigali Plc] itanga serivisi zo kuzigama amafaranga, gutanga inguzanyo ngo abantu bakore imishinga itandukanye n’izindi zirimo izifashisha ikoranabuhanga." -"Abandi bateye inkunga #KwitaIzina2022 barimo Umuryango Dian Fossey Gorilla Fund wita ku ngagi zo mu Birunga, Sosiyete Nyarwanda itwara abantu n’ibintu binyuze mu ndege, Rwandair na Cleo Lake Kivu Hotel iherereye mu Murenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi. -Ni hoteli y’inyenyeri eshanu yubatse ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu." -"Hari kandi Sosiyete Vivo Energy Rwanda icuruza ibikomoka kuri Peteroli binyuze mu izina rya ENGEN, Uruganda Nyarwanda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Plc, Kigali Marriott Hotel, SP Rwanda [Société Pétrolière], I&M Bank (Rwanda) PlC, Azam Rwanda, Uruganda rwa Inyange, Brussels Airlines, CANAL+ Rwanda." -"Hari kandi Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’inidasembuye rwa Skol Brewery Ltd, SULFO Rwanda Industries Ltd, Sina Gérard/Ese Urwibutso, Akagera Business Group, Bella Flowers, Radisson Blu Kigali ndetse na Greenleaf Motors Ltd" -11:45: Iby’ingenzi mu ijambo rya Michaella Rugwizangoga ushinzwe ubukerarugendo muri RDB -Rugwizangoga yashimiye abarimo Igikomangoma Charles n’abandi baza kwita amazina uyu munsi bifatanyije n’u Rwanda muri ibi birori by’akataraboneka. -Yavuze ko mu myaka 17 abana b’ingagi bagera kuri 352 aribo bamaze guhabwa amzina. -"Binyuze muri gahunda yo gusaranganya umusaruro uva muri za Pariki, Guverinoma y’u Rwanda ishyira nibura 10% by’ayinjizwa na za Pariki mu mishinga iteza imbere abaturage aho kugeza ubu miliyari 7,9Frw yashowe mu mishinga yo guteza imbere abaturage baturiye za pariki zitandukanye." -Ubutumwa bwa Guverineri Nyirarugero -"11:40: Guverineri Nyirarugero yavuze kuri gahunda yo gusaranganya ibiva muri Pariki y’Ibirunga aho yashimangiye ko kuva mu 2005, imishinga 532 ifite agaciro ka miliyari 3,5Frw yatewe inkunga mu mirenge 12 ikikije pariki y’ibirunga. -Harimo Imishinga ‘Ubuhizi, ubworozi, kubaka amashuri, amavuriro, amazi ndetse no kubakira abatishoboye." -Ati “Iyo mishinga yagize uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage. -Ibi byose bijyana n’izindi nyungu abaturage babona mu bukerarugendo aho babonamo akazi bakabasha no kugurisha ibyo bakoze.” -"Yavuze kandi ko hari Imidugudu y’icyitegererezo yubatswe , agakiriro n’ibindi byinshi bakesha ubukerarugendo bukorerwa muri Pariki y’Ibirunga." -"Guverineri Nyirarugero yavuze ko abaturage kuri ubu bamaze gusobanukirwa akamaro ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima nk’uko insanganyamatsiko yo #KwitaIzina2022, ibigira iti ‘Kubungabunga ibidukikije ni ubuzima’." -"11:35: Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugerero Dancille atanze ikaze mu Ntara ayoboye, yakira Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard n’abandi bashyitsi baje mu muhango wo #KwitaIzina abana b’ingagi ku nshuro ya 18." -Guverineri Nyirarugero yavuze ko gahunda zashyizweho na Guverinoma zo guhashya icyorezo cya Covid-19 arizo zatumye abantu bongeye guhurira hano mu birori nk’ibi ari bazima ndetse n’ingagi ari nzima zarabashije kwibaruka. -Yavuze ko ari ishema kuba basuwe n’abashyitsi benshi baturutse ku Isi bityo akaba ri umwanya wo kuzirikana akamaro ingagi zifitiye iyi Ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba muri rusange. -"N’ibihangange muri muzika n’umupira w’amaguru ku isi, bati Kwita Izina, ntibikiri iby’abanyarwanda gusa, n’umugenzo mwiza ubereye isi yose… pic.twitter.com/2LqOL64E54" -"— Alain Mukuralinda (@a_mukuralinda) September 2, 2022" -11:30: Nzeyimana Luckman na Diana Mpyisi bayoboye ibi birori batangiye gusoma amazina y’abagiye kwita amazina abana 20 b’ingagi. -"Barimo Igikomangoma Charles cya Wales (witabiriye uyu muhango yifashishije ikoranabuhanga), Uzo Aduba – Umukinnyi wa Filimi, Dr Evan Antin – Veterineri akaba n’Umunyamakuru wa Televiziyo , Neri Bukspan Umuyobozi Mukuru wa Standard & Poor’s Credit Market Service na Dr Cindy Descalzi Pereira – Umugiraneza akaba na Rwiyemezamirimo" -"Barimo kandi Didier Drogba – Rurangiranwa mu mupira w’amaguru, Itzhak Fisher – Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Laurene Powell Jobs – Perezida akaba ari na we washinze Emerson Collective ndetse na Dr Frank I. Luntz – Perezida akaba ari na we washinze, Luntz Global" -Very excited to be among the namers this year for the 18th edition annual @Kwitaizina Gorilla Naming Ceremony in @MusanzeDistrict. -It is indeed a pleasure to witness the onset of a new generation that speaks to the great conservation work being done by @RwandaGov @RDBrwanda pic.twitter.com/zDC7t7dx3Y -"— Kaddu Sebunya (@AWFCEO) September 2, 2022" -Inkuru bijyanye: Ibyo wamenya ku bantu 21 bazita abana b’ingagi mu Kinigi -"Abandi bita amazina ni Stewart Maginnis – Umuyobozi Mukuru wungirije Ikigo Mpuzamahanga kibungabunganga Ibidukikije (IUCN), Thomas Milz – Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi, akaba n’ushinzwe ubucuruzi no gushaka amasoko ya Volkswagen Group muri Afurika y’Epfo n’Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara." -"Hari Salima Mukansanga – Umusifuzi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru, Louise Mushikiwabo – Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, Youssou N’Dour – Umuhanzi wo mu gihugu cya Sénégal, Naomi Schiff – Rurangiranwa mu gutwara imodoka z’amarushanwa akaba n’Umunyamakuru." -"Abandi ni Kaddu Sebunya – Umuyobozi w’Umuryango African Wildlife Foundation, Gilberto Silva – Yakiniye Ikipe ya Arsenal, Sauti Sol – Itsinda ry’abaririmbyi b’ibyamamare, Juan Pablo Sorin – Yakiniye Paris Saint-Germain, Moses Turahirwa – Umuyobozi wa Moshions na Sir Ian Clark Wood, Umuyobozi Mukuru wa The Wood Foundation" -Amafoto y’abana b’Ingagi 20 bagiye guhabwa amazina -Muri rusange abana bagiye kwitwa amazina barimo abavutse hagati ya Kanama 2021 kugeza muri Kanama 2022. -11:15: Abagiye kwita amazina bageze ahari kubera uyu muhango bambaye imikenyero n’imishanana -11:10 Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame ndetse na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente bageze ahari kubera uyu muhango. -"10:55: Diana Mpyisi aje kunganira Umunyamakuru Nizeyimana Luckman , aho bagiye gufatanya kuyobora ibi birori." -10:45: King James mu kinimba yashyuhije abantu -"Ibirori byo #KwitaIzina biri kubera munsi ya Pariki y’Ibirunga, ahantu hakonja ku rwego rwo hejuru, ku buryo abitabiriye ibi birori hafi ya bose baje bifubitse amakoti." -"Byasabye ko King James agera ku rubyiniro kugira ngo abitabiriye bacinye akadiho mu ndirimbo ze zirimo ‘Ibare, Ganyobwe ndetse na ‘Umuriro watse’ kugira ngo koko wake abitabiriye amakoti bayakure ubundi bacinye akadiho." -King James yerekanye ko akunzwe mu Majyaruguru ndetse ubwo yari ku rubyiniro abaturage benshi bazamutse bafatanya nawe kuririmba no gucinya akadiho mu kinimba dore ko gifite inkomoko mu Majyaruguru. -King James yakorewe mu nkokora na Riderman nawe wahise yanzika mu mujyo wo gufasha abantu gusimbuka. -Riderman yinjiriye ku ndirimbo yahuriyemo n’abandi bahanzi bise ‘Niko nabaye’ akomereza ku yo yahuriyemo na Bruce Melodie bise ‘Nta kibazo’. -Uyu muraperi umaze imyaka irenga 12 mu muziki yahagurukije abantu ubwo yageraga ku ndirimbo yise ‘Abanyabirori n’iyitwa ‘Simbuka’ zafashije abantu kujya mu bicu. -10:30: Jay Polly yunamiwe mu Kinigi -Umuhanzi Nemeye Platini wahawe umwanya muri ibi birori ngo asusurutse abitabiriye yaririmbye indirimbo zitandukanye zahagurukije abantu. -Uyu muhanzi yahise abwira abitabiriye ko indirimbo agiye kuririmba yayikoranye n’umuraperi Tuyishime Joshua Polly witabye Imana kuri iyi tariki 2 Nzeri 2021. -Indirimbo Mumutashye yakoranye na Dream Boys niyo Platini yifashishije asaba abanya-Musanze kumwibuka. -Jay Polly ni umuhanzi wubakiye ibigwi mu Rwanda ariko by’umwihariko mu Karere ka Musanze yari ahafite abafana benshi cyane ko nyinshi mu ndirimbo yatangiriyeho ariho yazikoreye. -Ubwo Platini yageraga ku gitero cya Jay Polly yahaye umwanya abitabiriye #KwitaIzina barakiririmba. -10:25: Chris Eazy yahagurukije imbaga! -Umuhanzi Nsengimana Rukundo Christian uzwi nka Chriss Eazy ugzweho mu ndirimbo ‘Inana’ yanyuze bikomeye Abanya-Musanze abinyujije mu ndirimbo ye yise ‘Amashu ndetse na Inana’. -Ni indirimbo zishimiwe bikomeye cyane n’abitabiriye ibi birori kugeza ubwo bose bari bashyize amabendera mu bicu bagaragaza ko bishimiye uyu muhanzi. -10:20: Abahanzi Nyarwanda barimo gushyushya imbaga yitabiriye ibirori byo #KwitaIzina. -"Abahanzi barimo abakorera umuziki mu Karere ka Musanze nka The Bless wamamaye mu ndirimbo ‘Ikibazo’, Umuraperi MayLo n’abandi bakomoka i Musanze nibo babanje guhabwa umwanya." -Abaturage baberetse urugwiro ku rwego rwo hejuru ndetse bagafatanya nabo kuririmba indirimbo zabo cyane ko baba bazizi. -Abandi bahanzi bakomeje gususurutsa abitabiriye ibi birori barimo umuhanzikazi Bwiza ugezweho mu ndirimbo ‘Ready’ n’izindi zitandukanye. -Bwiza ukorera ibikorwa bye mu nzu ifasha abahanzi ya Kikac Music yerekanye ko akunzwe muri iyi minsi. -"Yakorewe mu ngata na Okkama waririmbye indirimbo ye yise ‘Puculi’ na Iyallah ari nayo ndirimo yamenyekaniyeho, dore ko iri mu za mbere yakoze akiva kwiga umuziki." -Umuhanzi Afrique ugezweho mu ndirimbo ’Agatunda’ nawe yahawe umwanya aririmba iyo ndirimbo ndetse abantu bose n’abana bato bafatanya nawe kuyiririmba ari nako bazamura amabendera mato bafite mu rwego rwo kumwereka urukundo. -10:10: Ibihumbi by’abantu bamaze kugera ku kibuga cya Kinigi ahagiye kubera umuhango wo kwita amazina abana b’ingagi bavutse mu mezi 12 ashize. -"Mu nzira aho wanyuraga kuva mu masaha ya Saa Moya za mu gitondo kuva mu Mujyi wa Musanze ugera mu Kinigi, wabonaga abantu bose barimo kwerekeza kuri iki kibuga ndetse hanashyizweho uburyo bwo kubatwara aho imodoka nini za Ritco arizo zikomeje gutwara abantu." -"-Musanze itatswe n’ibyiza, Umujyi w’Ubukerarugendo" -Bishobora kugufata nibura urugendo rw’amasaha atatu n’igice kugira ngo uve ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ube ugeze mu Mujyi wa Musanze mu Majyaruguru y’urwa Gasabo. -"Mu nzira iva i Kigali igana muri uyu mujyi ufatwa nk’inkingi mwikorezi mu bukerarugendo bw’u Rwanda, usanganirwa n’ibyiza nyaburanga bitatse igihugu. -Ukandagije ikirenge mu Ntara y’Amajyaruguru, ushobora guhita ubona neza ko wageze mu rw’imisozi 1000." -"Akarere ka Musanze ari na ko kabarizwamo uyu mujyi w’ubukerarugendo, gafite ubuso bungana na 530,4 Km2 zigizwe na 60 Km2 za Pariki y’Ibirunga na 28 Km2 z’Ikiyaga cya Ruhondo. -Kagizwe n’imirenge 15, utugari 68 n’imidugudu 432." -"Ibarura riheruka rigaragaza ko Musanze ifite abaturage barenga gato ibihumbi 406, barimo abarenga ibihumbi 112 batuye mu mujyi mu gihe abandi ibihumbi 253 batuye mu mirenge y’icyaro." -"Ugeze muri uyu mujyi abona iterambere ryawo riri kwihuta bijyanye n’igishushanyombonera cyawo. -Usibye inyubako ziganjemo iz’ubucuruzi zizamurwa ubutitsa mu Mujyi wa Musanze, hari n’amahoteli yo ku rwego ruhambaye yakira abakerarugendo baturutse imihanda yose." -Inkuru zagufasha kwinjira muri Musanze -"- Tembera Musanze, Umujyi wagukanye ingoga mu myaka 10 ukaba igicumbi cy’ubukerarugendo (Amafoto na Video)" -Amafoto ya IGIHE: Nezerwa Salomon"Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko ari iby’agaciro kuba umuhango wo Kwita Izina uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022, ugiye kuba abantu bari hamwe nyuma y’imyaka ibiri yo guhangana n’icyorezo cya Covid-19." -Ibi bikubiye mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe hanze n’uru rwego Clare Akamanzi abereye umuyobozi. -"Ni umuhango witezweho kwitabirwa n’abayobozi ndetse n’ibyamamare mu nzego zitandukanye, barimo n’Igikomangoma cy’u Bwongereza Charles Philip Arthur George (Prince Charles) uzitabira yifashishije ikoranabuhanga." -"Mu bandi bazitabira harimo abakora ibikorwa by’ubugiraneza, ibirangirire mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ibyamamare muri siporo, mu muziki, mu gukora no kumurika imideli ndetse n’abandi bayobozi mpuzamahanga." -Muri uyu mwaka haritwa abana b’ingagi 20 baje basanga abandi 354 bahawe amazina guhera mu mwaka wa 2005. -"Kuri ubu u Rwanda rucumbikiye hafi kimwe cya gatatu cy’ingagi zo mu misozi zibarizwa ku Isi yose, kandi buri mwaka ni ko umubare wiyongera mu buryo bushimishije." -"Abana bitwa uyu mwaka ni abavutse mu miryango ya Noheli, Musilikali, Ntambara, Mutobo, Igisha, Susa, Kureba, Pablo, Sabyinyo, Muhoza, Amahoro, na Hirwa." -"Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi yavuze umuhango wo Kwita Izina uzaba umwanya wo kwishimira ibyagezweho mu bukerarugendo." -"Yagize ati “Twishimiye gusubira mu Kinigi mu Majyaruguru y’u Rwanda, hafi y’ubuturo rw’ibi biremwa bihebuje mu muhango wo kwita Izina waherukaga kuba imbonankubone mu myaka ibiri ishize. -Gahunda zimeze nk’uyu muhango zigira uruhare runini mu kubungabunga ingagi.”" -"Yakomeje agira ati “Turashimira imbaraga u Rwanda rushyira mu kubungabunga ibidukikije, kuko twanogeje ubunararibonye bwo gusura ingagi ndetse twongera n’ubufasha duhereza imiryango ituriye Pariki binyuze muri gahunda yo gusangira inyungu.”" -Akamanzi yashimangiye ko bishimira kuba ubukerarugendo bw’u Rwanda bukomeje kuzahuka nyuma y’ibihe bigoye by’icyorezo cya COVID-19. -"Yavuze ko biteguye gukomeza kurinda umurage karemano, gutanga serivisi zigezweho ku rwego mpuzamahanga zimenyekanisha ibyiza by’u Rwanda no guharanira ko Abanyarwanda babonera inyungu itubutse mu bukerarugendo no kubungabunga ibidukikije." -"Umuhango wo kwita izina w’uyu mwaka ubaye uwa 18 muri iki gikorwa kimaze kuba ubukombe mu ruhando mpuzamahanga, bukaba ari bwo bwa mbere uyu muhango ugiye kuba imbonankubone kuva mu mwaka wa 2019 yakurikiwe n’ibihe bidasanzwe by’icyorezo cya Covid-19." -Abazita amazina bazaba bifatanyije n’abaturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu Murenge wa Kinigi ahari hasanzwe habera uyu muhango wamaze imyaka ibiri ukorwa hifashishijwe ikoraabuhanga mu kwirinda icyo cyorezo. -"Ni umuhango nanone uzitabirwa n’abakurikirana ubuzima bw’ingagi, abashakashatsi n’abashinzwe umutekano wa Pariki, kuko ari umunsi usobanuye byinshi ku Gihugu no kuri izo nyamaswa zifite amateka yo kuba zaribasiwe imyaka myinshi zikaba zaratangiye kwitabwaho mu gihe zari zigeze mu byago byo kuzima. -""Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza, Charles yashyizwe ku rutonde rw’abazita izina abana b’ingagi 20, mu muhango uteganyijwe mu Kinigi kuwa 2 Nzeri 2022." -"Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022 n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB binyuze muri gahunda ya ’Kwita Izina’. -Gusa ntihigeze hatangazwa niba Prince Charles azaba ahari imbonankubone cyangwa niba azita izina hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga." -"Prince Charles yaherukaga mu Rwanda muri Kamena 2022 ubwo yari yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango wa Commonwealth, izwi nka CHOGM." -"Prince Charles ashyizwe ku rutonde rw’abazita izina abana b’ibingagi akurikira abandi nka Didier Drogba wabaye icyamamare muri ruhago, itsinda ry’abanyamuziki rya Sauti Sol, Umunyemari Laurene Powell Jobs n’abandi." -"Uyu muhango wo Kwita Izina ugiye kuba bwa mbere abawitabiriye bari hamwe mu Kinigi mu Karere ka Musanze, nyuma y’imyaka ibiri uba mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID-19." -Ni umuhango uzitabirwa n’abantu batandukanye barimo n’ibyamamare mu nzego zirimo kurengera ibidukikije n’imikino. -"Kuva uyu muhango watangira mu 2005, hamaze kwitwa amazina abana 354.Ibarura ryakozwe mu 2010 ryerekanye ko mu Rwanda habarizwa ingagi 480, iryo mu 2016 ryerekana ko hari 604. -""Ku bakunda gusohokera ku mazi n’ahandi hari amafu, amahirwe yabo akomeje kwaguka. -Mu Karere ka Rwamagana nkengero z’Ikiyaga cya Muhazi hafunguwe hoteli yiswe ‘UMVA Muhazi’, ifite amateka yihariye." -"UMVA Muhazi ni hoteli yubatswe n’Ikigo cy’Ishoramari cya UMVA Experiences LTD.Ni umushiga washibutse ku bucuti bwa Nick Hu wageze mu Rwanda avuye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika na Iwona Bisaga, wari uvuye muri Pologne." -"Bisaga yabwiye IGIHE ko yageze mu Rwanda agenzwa n’ubushakashatsi ku bijyanye n’ingufu, kuko yarimo akorera impamyabumenyi y’Ikirenga." -"Ibyo ngo byamugejeje ku kigo gitanga ingufu zikomoka ku zuba, Bboxx, mu gutembera igihugu aza kumenya Ikiyaga cya Muhazi. -Mugenzi we Hu yari mu Rwanda akorera ikigo Zipline, gitanga serivisi zitandukanye gikoresheje drones." -"We na Hu bagezeyo bwa mbere mu 2017, icyo gihe ngo ntibabona amahitamo ahagije ku hantu bashobora kurara ubwo bari batembereye ku Kiyaga cya Muhazi." -"Iwona Bisaga ati “Nageze mu Rwanda mpura na Nick dutangira gutembera u Rwanda tuza kwifuza kuba twagira inzu yacu hafi n’ikiyaga cya Muhazi. -Twageze hano bwa mbere mu 2017 ntitwabona ahantu henshi dushobora kurara, ibyo byavuyemo igitekerezo cyo kubaka inzu kuri Muhazi, byavuye aho birakura ahubwo twubaka hoteli UMVA Muhazi.”" -Yakomeje avuga ko iyi hoteli bahisemo kuyita ‘UMVA Muhazi’ nk’ijambo rifite igisobanuro gikomeye mu Kinyarwanda. -"Ati “UMVA kuri twe bivuze kumva nk’ijambo rikunze gukoreshwa cyane mu Rwanda, ariko na none rivuze kuba wajya mu bintu neza ukabisobanukirwa. -Twasanze ari ryo jambo rikwiye bijyanye n’uko dushaka ko abantu bumva neza ibyiza bya Muhazi bagasura inyoni ziba muri aka gace n’ibindi bikorwa by’ubukerarugendo bihakorerwa.”" -Iwona Bisaga yashimye Guverinoma y’u Rwanda yababaye hafi ndetse ikabafasha kugira ngo iri shoramari ryabo rijye mu bikorwa. -"UMVA Muhazi yahise yiyongera ku byiza bitatse Akarere ka Rwamagana, kari mu dukundwa gusurwa n’abantu baturutse imihanda itandukanye cyane cyane abo mu Mujyi wa Kigali baba bifuza kuruhura mu mutwe birebera ibyiza bikikije ikiyaga cya Muhazi." -"Imirimo yo kuyubaka yatangiye muri Werurwe 2021, imara amezi icyenda. -Mu mpera za Gashyantare 2022 yatangiye kwakira abashyitsi bayigana." -Iyi hoteli iherereye ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi ku buryo kuhava ukigeraho nta metero 50 zirimo. -Ntiri kure kandi y’Umujyi wa Kigali kuko bifata gusa isaha imwe n’iminota 30 mu modoka. -Iyo uhari uba wiyumvira akayaga n’amafu aturuka muri iki kiyaga ku buryo no mu mpeshyi udashobora kumva ubushyuhe. -"UMVA Muhazi yubatse mu buryo burengera ibidukikije, kuko hari uburyo bwo gukoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba." -Amazi yakoreshejwe mu bikorwa bitandukanye muri iyi hoteli arongera agasukurwa ku buryo yongera gukoreshwa atagize aho amenwa ngo yanduze amazi y’ikiyaga cya Muhazi. -"Inyubako zigize UMVA Muhazi zubatse mu buryo hakoreshejwe ibirahure cyane, ibintu bituma mo imbere iba ifite urumuri ruhagije bitagombeye gucana amatara." -"Mu bijyanye no guteka iyi hoteli ikoresha gusa ingufu za gaz, ibintu bituma itarekura imyuka ihumanya ikirere." -Made in Rwanda yahawe umwihariko -"Ubwo iyi hoteli yubakwaga kimwe mu bintu byahawe umwihariko ni ibikoresho bikorerwa mu Rwanda kuko byihariye 90%. -Kuva ku matafari yayubatse, sima n’imbaho kugera ku bikoresho nk’intebe, ibitanda na matola byose byakorewe mu Rwanda." -"Ubuyobozi bwa Umva Muhazi bwatangaje ko ibikoresho bakuye hanze ari ibijyanye n’amashanyarazi nk’amatara n’ibindi, ibiri mu bwogero n’ibindi bike." -"Uretse gukoresha ibikoresho byakorewe mu Rwanda, imirimo yo kubaka iyi hoteli yagizwemo uruhare n’Abanyarwanda kuva ku bakoze igishushanyo mbonera cyayo kugeza ku bayubatse." -Ibirungo n’imboga bikoreshwa mu gikoni cy’iyi hoteli usanga ibyinshi ari ibyo bihingira kuko hari uturima tw’igikoni duhinzemo ibintu bitandukanye. -"Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Kanama 2022 nibwo habaye umuhango wo gufungura ku mugaragaro iyi hoteli. -Witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru wa Fonerwa, Teddy Mugabo n’abandi." -"Umuyobozi wa UMVA Muhazi, Hadidja Niragire yavuze ko iyi hoteli ishyira imbere guha akazi abantu bakiri bato." -"Ati “UMVA ikoresha uburyo bwihariye bwo gutanga akazi ariko ikanahugura abakozi, dushyira imbere guha akazi ba rwiyemezamirimo bato, tukabaha amahirwe yo kwihugura no kumva neza ibintu bitandukanye bigize ibi bikorwa by’ubucuruzi ndetse tukabafasha kubaka ibikorwa byabo nyuma yo gukora hano muri UMVA.”" -"Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Clare Akamanzi yavuze ko kuba Akarere ka Rwamagana kungutse iyi hoteli, ari ibintu bifite igisobanuro gikomeye mu bukerarugendo bw’u Rwanda." -"Ati “Ni ishoramari ridushimishije cyane nk’ikigo gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo kubera impamvu zitandukanye. -Mbere na mbere duhora tuvuga ko ba mukerarugendo bakwiriye kugira ahantu henshi basura mu gihugu, tuzi ko benshi bajya gusura ingagi cyangwa mu zindi parike zirimo Akagera na Nyungwe ariko mu Rwanda hari ibintu byinshi cyane abakerarugendo bashobora gusura birimo na Muhazi.”" -Yakomeje avuga ko impamvu kugeza uyu munsi Ikiyaga cya Muhazi gisurwa n’abantu bake biterwa n’uko nta hoteli nyinshi zihari. -"Ati “iri shoramari rigiye kudufasha gukemura ikibazo cy’uko abantu bazajya babona aho barara, bivuze ko umuntu ushaka gusura Muhazi azajya aza akabona ahantu ashobora gucumbika. -Ishoramari nk’iri rizongerera imbaraga gahunda ya Visit Rwanda.”" -"Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi yavuze ko kuba bungutse iyi hoteli bifite byinshi bivuze ku mibereho y’abatuye aka karere." -Ati “Kuba tubonye igikorwa nk’iki kije iwacu ni ibintu twishimira cyane kuko kiba kigiye guha abaturage bacu imirimo ndetse no gutanga umusoro.” -"“Mu bikorwa bijyanye n’ubucuruzi abaturage nabwo bazunguka kubera ko ibyo iyi hoteli ikoresha biva mu baturage, ikindi abaturage bacu babonye imirimo ndetse abaturage baza aha aho bagenda banyura ku mihanda bagura ibintu bitandukanye.”" -"Kurara muri Umva Muhazi uri umwe ni $140 (asaga 140,000 Frw), mu gihe iyo muri babiri ari $250." -Nick Hu na Iwona Bisaga bavuga ko bafite indi mishinga myinshi bateganya gutangira gukorera mu Rwanda cyane ko ari igihugu bakunze kandi cyabakiriye neza. -Uko byari byifashe mu muhango wo gutaha UMVA Muhazi -Amafoto (IGIHE): Nezerwa Salomon"Urwego rw’Iterambere mu Rwanda, RDB, rwatangaje ko muri uyu mwaka miliyari 2,6 Frw zizashorwa mu mishinga y’abaturiye Pariki z’igihugu, harimo miliyoni 721 Frw zizashorwa mu nkengero za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga." -"Kuva mu 2005, Guverinoma y’u Rwanda igenera abaturiye za pariki igice cy’amafaranga yinjijwe n’ubukerarugendo, akajya mu bikorwa by’iterambere ryabo. -Mu 2017 icyo gice cyavuye kuri 5% kigera ku 10% by’inyungu yavuye mu bukerarugedo mu mwaka." -"Imibare igaragaza ko nyuma y’ibihe bigoye kubera icyorezo cya Covid-19, urwego rw’ubukerarugendo rugenda ruzahuka. -Inyungu yavuyemo mu mwaka ushize yazamutseho 25%, iva kuri miliyoni $ 131 zinjiye mu 2020 igera kuri miliyoni $ 164 mu 2021." -"Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka, yavuze ko kwiyongera kw’amafaranga ava mu bukerarugendo byatumye batera inkunga imishinga 72 ituriye Pariki zitandukanye ibarizwa mu turere 12 duturiye Pariki zitandukanye." -Yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Kanama 2022 ubwo hatahwagwa ku mugaragaro bimwe mu bikorwa byubatswe mu rwunguko rwavuye mu mafaranga yinjijwe na Pariki y’Igihugu. -"Iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Kayonza aho hatashywe agakiriro kubatswe mu Murenge wa Kabare gakoreramo Koperative eshatu zitandukanye zirimo isudira, idoda n’ibaza." -Kageruka yavuze ko kuri ubu bongereye amafaranga y’urwunguko bagenera abaturiye Pariki z’igihugu aho yavuye kuri miliyari imwe na miliyoni 900 Frw akagera kuri miliyari 2 Frw. -"Ati “Uyu mwaka rero nk’uko twabitangaje tuzafata icyo kigega cya miliyari ebyiri na miliyoni 60 Frw zijye mu mishinga itandukanye y’abaturiye Pariki z’igihugu. -Mu nkengero za Pariki y’Akagera hazajya ibikorwa bya miliyoni 515 Frw zirenga akaba ari na yo azajya muri Nyungwe, miliyoni 309 azajya muri Pariki ya Gishwati, arenga miliyoni 721 Frw azajya mu nkengero ya Pariki y’Ibirunga.”" -Kageruka yasabye abaturage ubufatanye mu kurinda Pariki z’igihugu kuko hafasha Leta kubagezaho ibikorwaremezo bitandukanye bituruka kuri ba mukerarugendo bazisura. -"Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko kuri ubu Pariki y’Akagera ifitiye umumaro ubuzima bw’abaturage kuko hari ibikorwaremezo bifatika bishimira uyu munsi bafatanyamo na Pariki y’Akagera." -Muri ibyo bikorwa harimo abaturage bibumbiye muri Koperative yorora amafi aho buri mwaka bagurisha toni 30. -"Yavuze ko kuri ubu bagiye gutanga amafi mato yo korora mu baturage angana na miliyoni imwe n’igice. -Hari imidugudu ibiri yahawe amashanyarazi, hatewe ibiti ibihumbi icumi hagamijwe kurimbisha imijyi." -"Uyu muyobozi yavuze ko kandi hari ibagiro ryubakiwe abaturage, hubatswe inzu ebyiri z’abarimu, haniyongeraho koperative 34 zahurijwe hamwe nibura ku mwaka zikaba zarinjije miliyoni 184 Frw." -"Iyamuremye Faustin usudira yagize ati “ Mbere buri wese yasudiriraga iwe mu rugo abantu ntibagire ahantu badusanga hazwi, ubu rero twabonye ahantu twisanzurira badusanga uretse kuba tunabona amafaranga menshi tunahungukira ubumenyi kuko hari ubwo usanga mugenzi wanjye hari ibyo andusha gukora nkabimumenyeraho.”" -Nsengimana Laurent we yavuze ko aho baboneye aka gakiriro amasoko babonaga yikubye inshuro nyinshi kuko abantu basigaye barabonye aho bababariza. -"Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Nyirahabimana Jeanne, yashimiye RDB ku bikorwa ikora byo gusangiza urwunguko abaturiye Pariki zitandukanye kuko ngo byaciye ibikorwa bibi bakoraga byo guhiga inyamanswa." -Uyu muyobozi yasabye abaturage kubungabunga ibikorwaremezo baba bubakiwe kandi bakirinda ibikorwa byo guhiga inyamaswa. -"Kuva mu 2005 ubwo abaturage batangiraga guhabwa urwunguko ruturutse ku mafaranga aba yinjijwe na Pariki, hamaze guterwa inkunga imishinga 888 mu turere 12 aho hatanzwe miliyari 7,9 Frw." -Mbere yo gutaha ibi bikorwa habanje irushanwa ry’amagare ryazengurutse Umurenge wa Kabare ababaye aba mbere bakaba bahawe amagare mashya na telefone zigezweho. -Amfaoto: Igirubuntu Darcy"Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Village Urugwiro, Igikomangoma cy’u Bwongereza Henry Charles Albert David uzwi nka Prince Harry uyobora umuryango African Parks ubungabunga ibidukikije." -"Ubutumwa bwanyujijwe kuri konti ya Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, buvuga ko Perezida Kagame yakiriye Igikomangoma Harry mu rwego rw’akazi nka Perezida wa African Parks." -Guverinoma y’u Rwanda isanzwe ifite amasezerano na African Parks yo gucunga Pariki y’Akagera mu Ntara y’Iburasirazuba na Pariki ya Nyungwe iri mu Ntara y’Iburengerazuba. -"Mu 2009 nibwo African Parks yasinyanye amasezerano n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ashyiraho ikigo Akagera Management Company (AMC) gicunga Pariki y’Igihugu y’Akagera, maze mu 2010 gitangira imirimo gikuriwe n’inama y’ubutegetsi ihuriweho na RDB na African Parks." -Tariki ya 7 Ukwakira 2019 RDB yasinyanye na African Parks andi masezerano y’imyaka 20 yo gucunga Pariki y’Igihugu ya Nyungwe. -"Prince Harry w’imyaka 37 ni umwe mu bagize Umuryango w’ibwami mu Bwongereza, umuhungu muto w’ibikomangoma, Charles na Diana, akaba uwa gatanu ku ruhererekane rw’abashobora kuragwa ubutware mu Bwongereza. -Mu Ukuboza 2017 nibwo yagizwe Perezida wa African Parks." -Prince Harry ategerejweho gukorana na African Parks mu gucunga pariki zitandukanye mu izina rya Guverinoma z’ibihugu no guteza imbere ibungabungwa ry’urusobe rw’ibinyabuzima muri Afurika no ku Isi hose. -"Urwego w’Igihugu rushinzwe iterambere, RDB, rwatangaje ko abana 20 b’Ingagi bagiye kwitwa amazina, mu muhango uzaba ku wa 2 Nzeri 2022. -Ni abana bavutse mu mezi 12 ashize." -"Uyu muhango wo Kwita Izina ugiye kuba bwa mbere abawitabiriye bari hamwe mu Kinigi mu Karere ka Musanze, nyuma y’imyaka ibiri uba mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID-19." -Ni umuhango uzitabirwa n’abantu batandukanye barimo n’ibyamamare mu nzego zirimo kurengera ibidukikije n’imikino. -Bazatangira gutangazwa mu cyumweru gitaha. -"Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka, yavuze ko Kwita izina ari umusaruro wo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere ubukerarugendo, kandi inyungu ivamo yakomeje kwiyongera." -"Ni nyuma y’uko kubera icyorezo cya Covid-19, inyungu iva mu bukerarugendo yagabanyutse ku kigero kirenga 70%." -"Ati Icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubukerarugendo, aho imibare yacu yagabanutse hejuru ya 70%. -Ariko ubu imibare irerekana icyizere cyo kuzahuka. -Inyungu y’umwaka ushize ugereranyije n’umwaka wabanje yazamutseho 25%, aho yavuye kuri miliyoni $131 igera ku $164." -"Imibare y’abasura Pariki y’Igihugu y’ibirunga yakomeje kuzamuka by’umwihariko, aho mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka yinjije miliyoni $ 11, mu gihe mu 2021 na 2020 yinjije miliyoni $6 na miliyoni $ 5.9 nk’uko bikurikirana." -"Ni mu gihe mu 2019 mbere y’icyorezo cya COVID-19, iyi pariki yinjije miliyoni $ 21.9." -"Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, yavuze ko abantu baturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bishimira umusaruro uva mu kurengera ingagi n’urusobe rw’ibinyabuzima." -"Yavuze ko kuva mu 2005 abaturiye Pariki y’Ibirunga bamaze guhabwa inkunga hafi miliyari 3 Frw binyuze mu mishinga irimo amashuri, amavuriro n’ibindi." -"Ati Kuba umuhango wo Kwita Izina buri mwaka ubera mu Ntara y’Amajyaruguru, ni ishema ku baturage n’amahirwe yo gusurwa n’abantu baturutse imihanda yose." -"Yavuze ko kuba uyu muhango ugiye kongera kuba ari ibyishimo kuko bigaragaza ko nyuma yo gufunga ibikorwa byinshi kubera Covid-19, ibikorwa byinshi birimo kuzahuka." -"Kuva uyu muhango watangira mu 2005, hamaze kwitwa amazina abana 354." -"Hakomeje no kunozwa umushinga wo kwagura iyi pariki y’ibirunga, kugira ngo ingagi zibone aho zisanzurira, zirusheho kororoka no gusurwa." -"Kugeza ubu uyu mushinga uri ku rwego rwo kunoza inyigo yo kwimura abatuye mu gace kazakenerwa, kubaka umudugudu bazatuzwamo no gusana neza urusobe rw’ibinyabuzima." -"Ibarura ryakozwe mu 2010 ryerekanye ko mu Rwanda habarizwa ingagi 480, iryo mu 2016 ryerekana ko hari 604." -Biteganyijwe ko bamwe mu batanze amazina muri ubwo buryo na bo muri uyu mwaka bazagira amahirwe yo kureba abana b’Ingagi bise. -"Muri uyu mwaka kandi hateganyijwe inama yiga ku bukerarugendo, ku bufatanye na African Leadership University (ALU) yiswe 2022 Business of Conversation Conference, izaba mu buryo bw’ikoranabuhanga." -"Hanateganyijwe imikino yiswe Rhino Velo Race muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, ibikorwa byo gusura ahantu hatandukanye, Rubavu Lakeside Brunch n’igitaramo kizaherekeza ibirori byo Kwita Izina." -Amafoto: Igirubuntu DarcyUtararenga ibirometero bibiri uvuye ku biro by’Akarere ka Karongi werekeza i Rubavu ugera ahantu hitwa ’Ryanyirakabano’. -Ni agace karimo isantere iciriritse y’ubucuruzi. -Abanyamatsiko iyo bahageze bibaza inkomoko y’iri zina. -"Mukantwari Pricilla, umukecuru w’imyaka 90 wavukiye i Rubengera n’ubu akaba akihatuye, yabwiye IGIHE ko izina Ryanyirakabano rikomoka ku mukecuru wari uhatuye witwaga Nyirakabano." -"Ngirababyeyi Manasseh, umusaza w’imyaka 72, utuye mu isantere ya Ryanyirakabano, yabwiye IGIHE ko Nyirakabano yari umukecuru w’umunyabuntu, ku buryo yacumbikiraga abantu bose atavanguye." -"Ati Mbere hose hitwaga Rubengera. -Haje kuba Ryanyirakabano kubera izina ry’umuntu wari uhatuye." -"Mu Rwanda rwo hambere, abantu bagendaga n’amaguru kuko amateka agaragaza ko imodoka ya mbere yageze mu Rwanda mu 1927." -Ibyo byatuma umuyobozi ukeneye kohereza ubutumwa mugenzi we abuha intumwa ikabujyana. -Icyo gihe itumanaho ryakoreshwaga cyane ni ukwandikirana n’ubutumwa bwo mu magambo. -Ngirababyeyi avuga ko intumwa zabaga zivuye i Nyanza zijyanye ubutumwa ku Gisenyi (naho habaga abategetsi bakomeye) zanyuraga i Rubengera zigacumbika kwa Nyirakabano bwacya zigakomeza urugendo. -"Uretse izi ntumwa zabaga zitwaye inzadiko, Nyirakabano kimwe n’Abanyarwanda bose b’icyo gihe yanacumbikiraga umugenzi wese bwiriyeho akamugaburira, bwacya akamupfunyikira impamba agakomeza urugendo." -Intumwa n’iyo zabaga zivuye i Rubavu zisubiye i Nyanza nabwo zacumbikaga kwa Nyirakabano. -"Ati Nyirakabano namubonyeho rimwe, mperekeje sogokuru, kuko nakundaga gukurikira abantu bakuru. -Irya Nyirakabano baba bavuga ni itongo. -Ni itongo rya Nyirakabano, aho Nyirakabano yari atuye." -"Kubera gucumbikira abagenzi benshi yageze aho aramenyekana cyane, ukabona umwe agize atya amuzaniye nk’igiseke, akamushimira ati Wangiriye neza." -"Ngirababyeyi avuga ko isomo abantu bo muri iyi minsi bakwigira kuri uyu mukecuru Nyirakabano ari ukugira neza, kugira ngo bazasige inkuru nziza n’izina ryiza." -"Nyirakabano yabyaye umwana umwe w’umuhungu witwaga Mwikarago. -Uyu muhungu yashaje adashatse, bituma kuri ubu nta muntu uri ku Isi umukomokaho. -""Umukinnyi w’Umwongereza ukomeye mu mukino wo gutwara imodoka nto, Formula 1, Lewis Hamilton, ari mu biruhuko ku mugabane wa Afurika. -Mu bihugu yasuye harimo n’u Rwanda aho yageze muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga." -Hamilton amaze iminsi muri Kenya aho yageze avuye muri Namibia. -Kuri uyu wa 11 Kanama 2022 nibwo yari muri Pariki y’Ibirunga mu Rwanda ari kumwe n’inshuti ze. -Yanejejwe no kuzamuka imisozi yo mu Rwanda ndetse no kureba ibinyabuzima biyituyemo. -"Yagize ati “ Ahandi hantu ngeze ubu ni mu Birunga kureba iwabo w’ingagi. -Ni ibintu byarenze ibitekerezo byanjye. -Zari zituje, zisa neza, simpamya ko kuzegera ari ishusho izamva mu mutwe.”" -Akomeza agira ati: “ Mwarakoze cyane ku buryo mwatwakiriye ndetse n’imbaraga mushyira mu kubungabunga ubwiza bw’ibyo binyabuzima. -Ndetse mwarakoze nk’u Rwanda.” -"Lewis Hamilton amaze gutwara shampiyona y’Isi ya Formula 1 inshuro zirindwi, ibintu byatumye ahabwa ishimwe n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II. -""‘Le pont Honenzollem’ cyangwa se ikiraro cy’ingufuri z’urukundo ni hamwe mu hantu nyaburanga mu Budage hasurwa n’umubare munini w’abantu, cyane cyane abakundana baba baje kuhahamiriza isezerano ry’urudashira bafitanye." -"Mu ruzinduko umunyamakuru wa IGIHE aherutse kugirira mu Mujyi wa Cologne, iki kiraro kiri mu bikorwaremezo yasuye." -"Cologne-Köln ni Umujyi umaze imyaka 2000, uherereye mu Budage ukaba umujyi urimo ibikorwaremezo bitandukanye cyane cyane ibishingiye ku muco wo muri ako karere k’iburengerazuba uherereyemo." -"Uyu mujyi unyurwamo n’umugezi wa Rhine, ukoreshwa cyane mu ngendo z’ubwato no kwikorera ibicuruzwa bijya hirya no hino mu Burayi. -Cologne-Köln yongeye kubakwa nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi kuko yari yarawushegeshe." -"Ni umujyi usurwa cyane na ba mukerarugendo baturuka hirya no hino ku Isi, kubera ubwiza bwawo. -Mu bice bisurwa cyane harimo Cathédrale de Cologne na Musée Ludwig, irimo ibihangano byo mu kinyejana cya 20 birimo n’iby’umuhanzi uzwi cyane nka Picasso." -Muri iyi nkuru turagaruka ku rwibutso rudasanzwe abakerarugendo n’abatuye muri ako karere bakunze gusiga ku Kiraro bita Honenzollem (Le pont Honenzollem). -"Abakerarugendo benshi n’abandi baturuka hirya no hino muri iki Gihugu, bashyira ingufuri z’urukundo kuri iki kiraro cyitwa Hohenzollernbrücke kugira ngo berekane amarangamutima y’urukundo bafitiye abo bakunda." -Iki kiraro cyabaye nk’ahantu ho kwerekanira urukundo rutagira ubuhemu bitewe n’amagambo abakundana basiga ku ngufuri ziri ku nkengero z’iki kiraro. -"Usanga abakundana bahaza mu rwego rwo gutungura abo bakunda. -Baba bitwaje ingufuri banditseho amagambo y’urukundo magufi, ubundi ingufuri umwe mu bakundana akayifungira mu maso ya mugenzi, ati “urukundo rwanjye nawe rurafunze ubuzira herezo”, ubundi akanaga infunguzo mu mugezi wa Rhine bakigendera." -"Iki kiraro basigaho izi ngufuri gifite amateka akomeye kuko cyubatswe mu 1907 gitahwa 1911, kigizwe n’ibice bibiri, aho kimwe kigenewe gucaho za tramway umuntu yakwita Gari ya Moshi nto n’inini ndetse n’imodoka zigana mu Mujyi, ikindi gice kigenewe abanyamaguru n’amagare." -"Iki kiraro ni kimwe mu bitararashweho ibisasu mu ntambara ya kabiri y’Isi, ariko haje gufatwa icyemezo, Abadage ubwabo barakirasa kugira ngo abo barwanaga nabo batacyambukiraho, ubwo hari mu 1945." -"Nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi, ikiraro cyongeye kubakwa gifungurwa mu 1948. -Uyu munsi Ikiraro Hohenzollern ni kimwe mu bikunzwe cyane kandi bisurwa n’abantu benshi." -"Uretse ingufuri z’urukundo, iki kiraro kandi ugisangaho abahanzi baririmba indirimbo z’urukundo banacuranga. -Mu nkengero zaho hari ahantu nyaburanga ho kuruhukira, hoteli na restaurants zikikije umugezi Rhin byose byinjiza akayabo k’amadovize." -karirima@igihe.comGlobal Line Safaris yateguye urugendo ruzafasha abazarwitabira kuryoherwa n’ibyiza byo muri Pariki y’Akagera. -"Sosiyete ikora ibikorwa by’ubukerarugendo mu Rwanda, Global Line Safaris, yateguye urugendo rugamije gufasha abantu kuryoherwa n’ibyiza bitatse pariki y’Akagera." -Ni urugendo rw’iminsi ibiri rwateguwe mu rwego rwo kurushaho kuryoherwa n’ibyiza nyaburanga bitatse igihugu ndetse no kwigira ku bukerarugendo cyane cyane ku Banyarwanda. -Mu gihe cy’impeshyi usanga ari bwo ibikorwa byo gusura ahantu nyaburanga bifata indi ntera cyane ko abantu benshi bafata umwanya wo kujya kuruhuka ugereranyije no mu bihe by’imvura. -Mu rwego rwo kuryoherwa n’ibihe byiza byo mu mpeshyi Global Line Safaris yateguye urugendo rwerekeza muri pariki y’Igihugu y’Akagera iherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda. -"Pariki y’Akagera ifite ibyiza nyaburanga bitandukanye ariko ibihebuje kurusha ibindi ni inyamanswa zigera kuri eshanu z’inkazi zirimo intare , inzovu, imbogo, igisamagwe n’ inkura zaba iz’umweru n’iz’umukara ." -"Nubwo benshi mu basura iyi pariki baba bashishikajwe no kureba izi nyamaswa z’inkazi benshi baba bumva mu bitabo no ku mafoto gusa batarazirebesha amaso yabo hari n’izindi nyamaswa zirimo agasumbashyamba, imparage n’impala n’izindi zinyuranye." -Muri iyi pariki kandi habamo amoko menshi y’inyoni zaba izibera ku mazi ndetse nizidatuye ku mazi. -Uru rugendo rwiswe ‘Weekend escape’ ruteganijwe ku wa 13-14 z’ukwezi Kanama aho izakorwa iminsi ibiri nk’uko Umukozi ushinzwe gutegura ingendo muri Global Line Safaris Rugamba Alexis yabigarutseho. -"Ati “Impamvu yo gukora uru rugendo iminsi ibiri si uko ari kure tutasura ngo turare tugarutse, ahubwo ni ukugira ngo dufashe abakerarugendo bacu kuryoherwa n’ibyiza bitatse pariki y’Akagera nta gitutu cyo kugera mu rugo bwije. -Bizabafasha bicare barusheho kuganira bamenyane bota umuriro.”" -Yakomeje avuga ko aba bazakora uru rugendo bazarara mu matenti meza ibintu bikunze kuryohera abakora ubukerarugendo bugamije kwiga kuko bagira umwanya uhagije wo kwiga kuri byo bikorwa. -Ati “Baryame muma tenti meza atagira uko asa ndetse ku munsi ukurikiyeho mu gitondo bahabwe umwanya uhagije wo gukora siporo maze dutahe tugere mu rugo nta kibazo cy’umunaniro na kimwe umuntu afite. -Ushaka kuryoherwa n’impera za Weekend ndetse no gutembera hamwe na Global Line Safaris ushobora kumenya amakuru arambuye binyuze kuri globallinesafaris@gmail.com cyangwa imbuga nkoranyambaga zabo zitandukanye zirimo n’urubuga rwabo rwa Internet. -"Abanyeshuri 27 bize mu Ishuri Mpuzamahanga ryo mu Bufaransa ryigisha ibijyanye n’ubukerarugendo n’amahoteli rya Vatel, basoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kabiri cya Kaminuza bahabwa impamyabushobozi zo ku rwego mpuzamahanga." -"Ni umuhango wabereye muri Kigali Marriot hotel, witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo ubuyobozi bwa Vatel mu Rwanda, imiryango y’abarangije amashuri, abafatanyabikorwa ba Vatel, inzego z’ubukerarugendo, inzego z’abikorera mu Rwanda n’abandi." -Bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza ya Vatel barihirwa na Mastercard Foundation mu rwego rwo kubakira urubyiruko ubushobozi muri gahunda yayo yatangijwe ya Hanga Ahazaza izamara imyaka itanu. -"Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rwigamba RICA, yabwiye abanyeshuri basoje amasomo ko bakwiye guharanira kwigira mu bikorwa bya buri munsi." -"Ati “Turi hano twishimira ko mwakoze ibishoboka byose mu kabasha kwiga. -Mwize mu bihe bikomeye bya Covid-19, umwihariko wayo yatwigishije ko dukwiye kugira umwihariko wo gushobora gukora ibintu runaka mu bihe bikomeye. -Mujye mutinyuka mumenyeko nta kintu cyabananira.”" -Yashimye umusanzu wa Vatel mu kwigisha abanyeshuri b’Abanyarwanda mu birebana no guteza imbere ubukerarugendo kandi ko yizeye ko bazakomeza ubufatanye mu kubakira ubushobozi abana b’u Rwanda mu rwego rw’ubukerarugendo. -"Umuyobozi wa Vatel mu Rwanda, Nicole Bamukunde, yasabye abanyeshuri kongera gutekereza neza aho bahera bahindura imiterere n’imikorere y’urwego rw’ubukerarugendo uyu munsi bifashishije ubumenyi bahawe." -"Ati “Ndagira ngo mbasabe muzajye mwibuka aho mwavuye, murebe n’aho mugeze, muzirikane abo musize inyuma kandi muharanira icyateza imbere u Rwanda.”" -"Umunyeshuri wari uhagarariye abandi, Uwineza Clarisse, yavuze ko bigishijwe neza kuko banyuzagamo bagashyira mu bikorwa n’ibyo bize bakiri ku ishuri." -Yavuze ko Vatel yabaguriye intekerezo bakaba bashobora kureba mu buryo butandukanye no kumenya amahirwe ari mu rwego rw’ubukerarugendo bw’u Rwanda by’umwihariko ku bakobwa. -Yakomeje ati “Nashimye imbaraga Vatel yashyizemo mu kongerera abanyeshuri ubumenyi mu byo biga mu mvugo no mu ngiro. -Njye ubwanjye byamfunguriye amahirwe muri uru rwego rw’ubukerarugendo by’umwihariko ku bagore.’’ -Yashimye ubufasha bahawe na Mastercard Foundation yemeza ko ari bwo bwatumye bagira aho bagera bityo ko bazakomeza guhesha ishema ubumenyi bakuye mu ishuri mpuzamahanga rya Vatel cyane ko impamyabumenyi bahawe ziri ku rwego mpuzamahanga. -Ngabo Jules yabwiye IGIHE ko nubwo bahuye n’imbogamizi zitandukanye zirimo na Covid-19 biteguye gufatanya n’abandi guhindura imitangire ya serivisi mu rwego rw’ubukerarugendo. -"Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Niyonkuru Zephanie, yavuze ko gusoza amashuri kuri aba banyeshuri ari inzira yo gutangira ubuzima bwo hanze abasaba gukomeza kwihugura mu byo bakora." -"Ati “Nabonye abanyeshuri benshi hano barabonye akazi na mbere yuko barangiza kwiga, ibyo byerekana uburyo ishuri ryigisha ibikenewe ku isoko ry’umurimo. -Uru ni urwego ruyoboye ubukungu bw’igihugu.”" -Yashimye cyane ubufasha bwa Vatel mu kwigisha amasomo arebana n’ubukerarugendo aho iri shuri ryagiye rigira uruhare no mu gutanga amahugurwa ku bakozi batandukanye bari mu bukerarugendo mu rwego rwo kubunoza. -"Vatel ni ishuri ryo mu Bufaransa rikomeye mu mashuri yigisha ibirebana n’ubukerarugendo kuko riri mu mashuri 10 ya mbere akomeye muri iki gihugu, rikaba ryarinjiye mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho gushyigikira ubukerariugendo bwacyo." -"Umuyobozi ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Vatel Group, Paul D’Azemar, yashimye imyitwarire y’abarangije n’uburyo ubukerarugendo bw’u Rwanda burushaho gutera imbere umunsi ku wundi." -Yagaragaje ko Kaminuza ya Vatel izakomeza guherekeza abana b’u Rwanda mu kugira ubumenyi mu nzego zinyuranye by’umwihariko ubukerarugendo n’amahoteli nk’uruhetse ubukungu bw’ibihugu bitari bike ku Isi. -"Kugeza ubu Vatel ifite amashuri asaga 55 hirya no hino ku Isi, mu Rwanda isanzwe inatanga amahugurwa y’igihe gito ku bakozi bakora muri serivisi zirebana n’ubukerarugendo n’amahoteli." -Amafoto: Igirubuntu DarcyGuverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano na Starstone ayiha uburenganzira bwo kubaka mu Rwanda ishuri ritanga amasomo ajyanye n’ubukerarugendo. -Iryo shuri rizajya ritanga amasomo ajyanye n’ubukerarugendo yo ku rwego mpuzamahanga mu ngeri zirimo no kwakira abashyitsi. -"Aya masezerano yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri nyuma y’aho muri Mutarama uyu mwaka, Umuyobozi wa Starstone, Serge Pereira, yagiriraga uruzinduko mu Rwanda." -Ni uruzinduko rwari rugamije gutangiza irushanwa ryitwa Iron Man Triathlon rigomba gutangirira i Rubavu mu kwezi gutaha. -"Starstone ni sosiyete iri gukora ishoramari mu ngeri zitandukanye muri Afurika. -Urugero muri Nyakanga umwaka ushize, umuyobozi wayo yagiriye uruzinduko muri Repubulika ya Congo mu bikorwa bigamije gukora ishoramari mu ngeri zirimo n’ingufu z’amashanyarazi." -Iyi sosiyete ifite icyicaro mu Mujyi wa Valence muri Espagne n’ibikorwa mu bice bitandukanye nko mu Mujyi wa Pointe Noire muri Congo cyo kimwe n’i Brazaville. -Aho hose ifafite ibikorwa by’inyubako. -Ifite kandi indi mishinga mu Mujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire. -"Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yafunguye ku mugaragaro Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu [Nyandungu Eco Park-NEP]." -"Muri iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 18 Nyakanga 2022, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yari aherekejwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta; uw’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn." -"Cyabaye mu gihe mu Mujyi wa Kigali hateraniye Inama Mpuzamahanga yiga ku byanya bya Afurika bikomye [Africa Protected Areas Congress, APAC]. -Iyi nama yateguwe na African Wildlife Foundation, iteganyijwe ku wa 18-23 Nyakanga 2022. -Yitabiriwe n’abayobozi, inzobere mu ngeri zitandukanye n’abaturage hagamijwe kuganira ku mumaro w’ibyanya bikomeye mu kubungabunga ibidukikije." -"Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije, REMA, Kabera Juliet, yasobanuye ko Pariki ya Nyandungu yubatse ahantu hahoze igishanga cyari cyarangiritse cyane." -Ati “Uyu mushinga ni intangiriro yo gusazura ibindi bishanga bitanu bizatunganywa mu Mujyi wa Kigali.’’ -"Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage, Urujeni Martine, yavuze ko kubungabunga ibidukikije bizafasha u Rwanda gukomeza kugendera mu cyerekezo rwihaye cyo kubaka ubukungu butangiza ibidukikije." -"Ati “Mu gihe duhanganye n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kubungabunga Pariki ya Nyandungu ni ingenzi mu gufasha kugabanya ibyago byo kwiyongera kw’isuri muri Kigali no gushyiraho ahantu ho kwidagadurira no kuruhukira muri Kigali.’’" -Yasabye Abanyarwanda gufata neza ibishanga kuko iyo bikozwe bitanga umusanzu mu kubungabunga ibidukikije mu ngeri zitandukanye. -Ati “Ndanashimira abafatanyabikorwa bakorana natwe mu gusukura umujyi no kubaka ubukungu butangiza bidukikije.’’ -Urujeni yijeje ko Umujyi wa Kigali uzakomeza gutera inkunga ibikorwa bigamije guharanira ko Pariki ya Nyandungu ibungwabungwa. -"Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, n’abayobozi bakuru bamuherekeje bateye ibiti muri Pariki y’Ubukerarugendo ya Nyandungu mu rwego rwo kubungabunga amashyamba." -"Pariki ya Nyandungu imaze iminsi 10 ifunguye amarembo ndetse abantu bemerewe kuyisura. -Icungwa na QA Venue Solutions Rwanda, ikigo gifite BK Arena kuva mu Ukwakira 2020." -"Ni yo ya mbere yo muri ubu bwoko yafunguwe mu Mujyi wa Kigali, aho abantu bashobora kuruhukira nyuma y’akazi cyangwa bavuye mu zindi gahunda." -Pariki ya Nyandungu igizwe n’ibice [sectors] bitanu; bibiri bibanza ni ahantu h’igishanga ariko hari ibyatsi n’ibiti bifasha mu kuyungurura amazi mabi ava ku misozi. -Ibindi bitatu ni byo bisurwa ndetse byanashyizwemo inzira zireshya n’ibilometero 10 zagenewe abanyamaguru n’abakoresha amagare. -"Muri iyi pariki hari agace kahariwe Ubusitani bwa Papa [Pope’s Garden]. -Hagaragaza ahantu Papa Yohani Pawulo II yasomeye Misa ku wa 9 Nzeri 1990, mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda. -Inafite ubwoko bw’ibiti birenga 60 bya Kinyarwanda (indigenous trees) bishobora gukorerwaho ubushakashatsi. -Byiyongeraho ibiti by’imiti gakondo 50 byakoreshwaga mu buvuzi bwo hambere." -"Kugeza ubu ibarurwamo amoko 102 y’inyoni zirimo imisambi, inyange n’izindi. -Hari inyamaswa zatangiye kuyigaragaramo zirimo akanyamasyo n’ifumberi." -"Pariki ya Nyandungu iri mu Mirenge ya Ndera ho mu Karere ka Gasabo na Nyarugunga muri Kicukiro, ni ku buso bwa hegitari 121, hagati y’umuhanda wa La Palisse Hotel kugera k’ugana i Ndera kuri 15." -"Mu 2017 ni bwo yatangiye gusazurwa mu mushinga watewe inkunga n’Ishami rya Loni rishinzwe Ibidukikije [UNEP], Leta y’u Butaliyani n’iy’u Bwongereza n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije, Fonerwa [cyatanzemo miliyari 2.4 Frw]. -Yuzuye itwaye miliyari 4.5 Frw, itanga imirimo ku bagera ku 4000." -Izindi nkuru wasoma: -"– Pariki ya Nyandungu yafunguye amarembo, ihabwa rwiyemezamirimo uzayicunga" -Twinjirane mu bwiza bwa Pariki ya Nyandungu (Amafoto -Amafoto: Yuhi Augustin"Mu kinyejana cya 17 mu ubwami bwa Dahomey kimwe n’ibindi bice byo m’u Burengerazuba bwa Afurika cyane ibikora ku nyanja ya Atlantique, ubucuruzi bw’abacakara bwari buteye imbere cyane." -"Abasirikare bo mu bwoko bw’aba- Fon n’ubwami bwa Dahomey ubu yahindutse Repubulika ya Bénin, bagendaga bafata bamwe mu baturage bo mu moko afite intenge nke bakabagurisha nk’abacara ku bacuruzi bo muri Portugal." -Mu rwego rwo guhunga ubucakara abaturage bo mu bwoko bwa Tofinu bahungiye mu kiyaga cya Nokoué cyegereye umujyi wa Cotonou kubera ko ingabo z’ubwami zabahigaga zatinyaga kujya muri iki kiyaga bakekaga ko hari umudayimoni utuye mu ndiba yacyo. -"Aba baturage baje gushyiraho inkingi, bubakaho inzu hagati y’iki kiyaga maze haza kuvamo icyaro cya Ganvié. -Ijambo Ganvié urishyize mu Kinyarwanda risobanura “Twararokotse”." -"N’ubwo ubucakara bwaje guhagarikwa, ibikorwa byo guhiga abacakara bigahagarara, abaturage bakomeje gutura muri iki cyaro cya Ganvié kugeza uyu munsi hamaze kwaguka ku buryo butanganje." -"Kuri ubu aka gace gatuwe n’abaturage ibihumbi 30, benshi muri bo batunzwe n’uburobyi. -Abaturage kandi bagiye bavana ubutaka ku nkombe z’ikiyaga babushyira hafi y’ingo zabo kugira ngo bororereho amatungo magufi." -"Ubu Ganvié ni agace kagizwe n’amahoteli, ibitaro, insenngero, amasoko n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi byose byubatse hejuru y’ikiyaga cya Nokoué." -"Ubukerarugendo buri mu byinjiriza agatubutse aka gace, aho byibuze abakarerarugendo basaga ibihumbi 10 ari bo basura Ganvié buri mwaka." -"Repubulika ya Bénin yahoze yitwa ubwami bwa Dahomey kugera mu 1970, ni igihugu giherereye m’u Burengerazuba bwa Afurika aho kiri mu bikora ku nyaja ya Atlantique. -Iki gihugu gihana imbibi na Nigeria, Togo na Burkina Faso." -"Mu busanzwe Bénin ifite ubuso bwa kilometero kare 114,763, igaturwa n’abaturage miliyoni 12. -Umurwa mukuru w’iki gihugu ni Porto-Novo, mu gihe icyicaro gikuru cya Guverinoma giherereye mu mujyi wa Cotonou." -"Abatuye iki gihugu bakoresha Igifaransa nk’ururimi rw’itumanaho bitewe ahanini n’uko bakolonijwe n’u Bafaransa guhera mu 1984, kugera mu 1960 ubwo bahabwaga ubwigenge. -Hari n’indimi zikoreshwa za gakondo harimo Fon, Yoruba, Bariba na Dendi." -"Iki gihugu cyizwiho kuba kiri mu byohereza hanze umusaruro wiganjemo ukomoka ku buhinzi bw’ipamba, amavuta y’amamesa n’ibikomoka mu nyanja." -Kuva muri 2016 Benin iyoborwa na Perezida Patrice Talon. -"Bisate Lodge imwe muri hoteli zubatswe mu buryo butangiza ibidukikije iri mu Rwanda mu Kinigi, yashyizwe ku mwanya wa mbere mu icumi nziza zo muri Afurika." -"Ni urutonde rukorwa na Travel + Leisure rushingiye ku biterekezo by’abantu baba barasuye izo hotel. -Uruheruka, Bisate ntabwo yari irimo ariko kuri iyi nshuro iza ku isonga nyuma y’uko abayisuye banyuzwe n’ibyo babonye." -"Bisate Lodge yubatswe n’Ikigo Wilderness Safari mu nkengero za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. -Yubatse mu ishusho imeze nk’inzu za kera mu Rwanda, iho ikikijwe n’ibyatsi mu mpande zose." -"Isurwa cyane n’abari mu rugendo rwo gusura ingagi kuko aho iri ari hafi y’aho ziboneka. -Abayigenderera baba bafite n’amahirwe yo kuryoherwa n’ubwiza bw’u Rwanda burira imisozi, bareba inkende n’ibindi bitandukanye." -"Usibye ubwiza bwayo, kugira ngo ishyirwe ku mwanya wa mbere ni uko yashimwe kubera uburyo abakozi bayo bakira neza abakiliya, serivisi zayo, amafunguro meza n’ibindi." -"Bisate Eco Lodge yatashywe tariki ya 1 Nzeri 2017. -Yubatse muri Pariki y’Ibirunga aho uba witegeye neza udusongero tw’ibirunga bya Bisoke, Kalisimbi na Mikeno." -Impumeko yayo yavuye ku miterere y’Ingoro y’Umwami iherereye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo. -"Ifite ibyumba bitandatu biteretse mu ishyamba hagati, bisakaje ibyatsi hejuru, ndetse byihagazeho kuko kuharara ijoro rimwe wishyura amadolari ya Amerika ari hagati ya 1100–1400." -Indi hotel yo mu Rwanda iri kuri uru rutonde ni One & Only Nyungwe House. -Ni hotel iteye amabengeza iri mu nkengero za Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu Burengerazuba bw’igihugu. -"Ibyumba byayo uko ari 22 bitamirijwe ubwiza bw’imitako igaragaza umuco nyarwanda, bituma uwabirayemo abasha kwisobanurira no kurushaho kwegerana n’u Rwanda atabanje kugira uwo asobanuza." -"Uretse ibyiza bitatse Nyungwe, uwasuye One& Only kandi anahabwa serivisi nziza zituma arushaho kwishima harimo iziruhura umubiri zirimo Spa ikorwa mu buryo gakondo n’amasomo ya Yoga atangirwa mu nzu yubatse mu giti hejuru." -"Kubera uburyo hakunze kuba ubukonje kandi ubwogero (piscine) bukozwe mu buryo amazi aba ari ku bushyuhe butabangamira umubiri, ndetse mu masaha y’ijoro hakaba hateganywa igishyito ku buryo abantu bafata amafunguro bakanaganira biyotera." -Ibiciro byayo bihera ku 595$ kuzamura mu ijoro rimwe ndetse hari n’icyumba kigeza mu 2000$. -"Usibye izi hotel ebyiri zo mu Rwanda, kuri urwo rutonde hariho Gibb’s Farm yo muri Tanzania, uyisuye aba yitegeye icyanya gikomwe cya Ngorongoro kibonekamo ibinyabuzima bitandukanye ndetse aho iri ikikijwe n’ubuhinzi bw’ikawa ku buryo umuntu agubwa neza kurushaho." -"andBeyond Ngorongoro Crater Lodge nayo iri muri Tanzania iri ku mwanya wa Kane, mu gihe Angama Mara na andBeyond Bateleur Camp zo muri Tanzania ziri ku mwanya wa Gatanu n’uwa Gatandatu." -Four Seasons Safari Lodge ni indi hotel yo muri Tanzania iboneka kuri uru rutonde kuko iri ku mwanya wa karindwi mu gihe andBeyond Ngala Safari Lodge yo muri Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa munani. -Ebyiri za nyuma ni Lion Sands Game Reserve yo muri Afurika y’Epfo na Bwindi Lodge yo muri Uganda. -"Umujyi wa Kigali waje ku rutonde rw’ahantu 50 heza hakwiye gusurwa mu mwaka wa 2022, kubera gahunda zitandukanye uyu mujyi washyizeho mu koroshya ubuzima bw’abawutuye ndetse n’abawugenda." -"Ni urutonde rwakozwe n’ikinyamakuru TIME cyo muri Leta Zunwe Ubumwe za Amerika, hagendewe ku makuru yatanzwe n’abantu batandukanye, hitawe cyane ku mijyi muri iki gihe irimo gutanga ibintu bishya kandi bishamaje." -"Ni urutonde rugaragaraho imijyi ikomeye nka Doha muri Qatar, aharimo gufungurwa hoteli 100 nshya zizakira abazitabira igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru hagati y’Ugushyingo n’Ukuboza." -"Ni ibikorwa byose birimo kuba mu gihe ubukerarugendo mpuzamahanga bukomeje gufungurwa, nyuma y’igihe icyorezo cya COVID-19 cyarashegeshe inzego zose." -"Kigali yaje kuri uru rutonde hagendewe kuri gahunda zashyizweho, nko guharira imwe mu mihanda ibikorwa byo kwidagadura nko ku Gisimenti cyangwa i Nyamirambo, cyangwa igihe kimwe mihanda igaharirwa n’abanyamaguru n’abagenda ku magare, ibizwi ka Car Free Day." -Kigali kandi ikataje mu iterambere ritangiza ibidukikije ndetse n’iterambere ry’ubukerarugendo. -Muri gahunda zashimwe harimo uburyo buzwi nka GuraRide bwo gukoresha amagare ahererekanywa mu mujyi. -"Hari kandi kubaka imihanda mishya ijyanye n’igihe hagamijwe kugabanya umubyigano mu mujyi, no kubaka ikibuga gishya cya golf cya Kigali, giheruka kwagurwa ku buryo ubu gifite imyobo 18." -"Mu byiza bya Kigali haheruka kwiyongeramo Pariki y’ubukerarugendo ya Nyandungu, yubatswe ku buso bwa hegitari 121 mu kubungabunga igishanga gifitemo ubuso bwa hegitari 70 na hegitari 50 -z’ishyamba. -Iyi pariki ubu irimo amoko 62 y’ibimera n’inyoni zisaga amoko 100." -Mu bikorwa remezo bishya kandi harimo nka hoteli zirimo Four Points by Sheraton yafunguwe muri Kamena ihita yakira abitabiriye Inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Commonwealth (CHOGM). -"Aho hiyongeraho umushinga wa rutura wo kubaka Ikibuga mpuzamahanga cy’indege mu Bugesera, umushinga biteganyijwe ko uzatwara miliyari 1.3 z’amadolari." -"Uru rutonde rukorwa buri mwaka rugaragaraho ahandi hantu hane gusa ho muri afurika, ni ukuvuga Umujyi wa Nairobi muri Kenya, Pariki y’Igihugu ya Hwange muri Zimbabwe, Franschhoek wo muri Afurika y’Epfo na Pariki ya Lower Zambezi yo muri Zambia." -Umujyi wa Kigali wakomeje kugaragazwa n’abantu ku giti cyabo ndetse n’ibigo bitwara ba mukerarugendo nk’ahantu ho gutemberera kubera ukuntu hatekanye kandi huje ubwiza nyaburanga. -"Ibindi bice biza kuri uru rutonde ni Ras Al Khaimah (UAE), Park City (Utah), Galápagos Islands, Dolni Morava (Repubulika ya Tcheque), Seoul (Korea y’Epfo), Great Barrier Reef (Australia), Doha, (Qatar), Detroit, Kerala (u Buhinde), The Arctic, Ahmedabad (U Buhinde), València (Espagne), Queenstown, (Vouvelle Zelande)), Historic Silk Road Sites (Uzbekistan), São Paulo (Brazil) na Trans Bhutan Trail (Bhutan)." -"Hariho kandi Devon (U Bwongereza), Bali (Indonesia), International Space Station, Kyushu Island (u Buyapani), Rapa Nu (Chile), Salta (Argentina), Portree ( Scotland), Tofino (British Columbia), Boracay (Philippines), Madeira (Portugal), Miami (USA), El Chaltén (Argentina), Bogotá (Colombie), The Alentejo (Portugal) na Kaunas (Lithuania)." -"Haza na Setouchi Islands (Japan), Calabria (U Butaliyani), San Francisco (USA), Skelleftea (Suede), Copenhagen (Denmark), Marseilles ( UBufaransa), Thessaloniki (U Bugereki), Istanbul (Turikiya), Ilulissat (Greenland), Jamaica, Fremantle (Australia), Toronto (Canada) na Riviera Nayarit (Mexico), Portland (Ore)." -Ibindi bice byashyizwe mu myaka 50 ya mbere"CHOGM 2022 iheruka kubera i Kigali ntirava mu mitwe ya benshi. -Mu byo bakizirikana hashobora kubamo inama nziza yabahereye, ubucuruzi byasigiye benshi icyashara, tutibagiwe n’uwakerewe ku rugendo kubera imihanda yahinduriwe ibyerekezo." -"Mu 2024, iyi nama nkuru ya Commonwealth iba buri myaka ibiri yamaze kubona uyakira, ubu imyiteguro igiye gutangira. -Iki ni igihugu kiri hagati mu Nyanja ya Pasifika, ku Mugabane wa Oceania." -"Ni agace gato cyane kagizwe na kilometelo kare 2,831. -Ugereranyije n’ahantu tuzi mu Rwanda, icyo gihugu kirutwa kure n’Uturere twa Kayonza (1,937 km²) na Gatsibo (1,582 km²) uduhurije hamwe." -"Samoa irimo gutera imbere, ariko ku rundi ruhande ifite n’inzitizi ku buryo abantu bashobora kuzatabona ibidasanzwe nk’ibyaranze inama yabereye i Kigali." -"Iki gihugu gituwe n’abaturage 200.000, benshi muri bo ni abakirisitu. -Icyizere cy’ubuzima ni imyaka 72 ku bagabo na 78 ku bagore." -"Samoa ni igihugu kigizwe n’ibirwa icyenda, harimo bibiri binini bya Savai’i na Upolu bigize 99% by’ubuso bwose bw’igihugu. -Umurwa Mukuru wayo ni Apia." -"Ni igihugu nubwo kiri mu mazi rwagati, kigizwe n’udusozi turiho ibirunga byazimye. -Ni kimwe mu birwa binini biri mu Majyepfo ya Pasifika." -Kujya muri iki gihugu ahanini ni ugukoresha ubwato cyangwa indege. -"Ni igihugu kiri hafi ya Hawaii na Nouvelle-Zélande. -Nyamara uvuye muri Samoa ujya muri Nouvelle-Zélande harimo intera ya kilometero 3,263, kilometero 889 uvuye muri Tonga na 1152 km uvuye muri Fiji, naho ujya muri Hawaii ni 4,127 km.." -"Muri Samoa, usanga abaturage babaho mu miryango migari, iyoborwa n’abashefu batorwa, bakurikiranira hafi ibijyanye n’imibereho, ubukungu na politiki." -"Samoa igizwe ahanini n’imikorere gakondo, yaje kwivanga n’ubukirisitu bwahageze mu 1830." -"Samoa yahoze iyoborwa Nouvelle-Zélande kugeza ubwo abaturage bayo batoreye ko itangira kubaho nk’igihugu cyigenga, mu 1961." -"Iki gihugu kiyoborwa na Va’aletoa Sualauvi II nk’umukuru w’igihugu ariko w’icyubahiro, guhera muri Nyakanga 2017." -"Minisitiri w’Intebe ni Fiame Naomi Mata’afa guhera muri Mata 2021, ari na we mugore wa mbere watorewe umwanya wo ku rwego rwo hejuru ndetse nyuma y’imyaka 23 kiyoborwa na Tuilaepa Sailele Malielegaoi." -"Yarahiye muri Gicurasi 2021, mu gikorwa kitavugwaho rumwe kubera ko ubwo yageraga ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko agiye kurahira no gutangaza Guverinoma nshya, Mata’afa yangiwe na Polisi kwinjira kubera ko uwari ucyuye igihe, Tuilaepa Sailele Malielegaoi, yari yanze gutanga ibiro." -"Nyamara muri icyo gihe yari aje ari kumwe n’abacamanza bagombaga kumurahiza. -Byarangiye Minisitiri w’Intebe mushya arahiriye hanze y’Inteko mu ihema ryari mu kibuga, asimbura umuyobozi wo mu Ishyaka HRPP ryayoboraga kuva mu 1982." -"Samoa ni igihugu gifite ubukungu bukiri hasi, ndetse muri ibi bihe bwashegeshwe cyane n’icyorezo cya COVID-19, ku buryo giteganya gufungura imipaka muri Kanama 2022." -"Ubukungu bw’iki gihugu ahanini bwubakiye ku burobyi nk’igihugu kiri mu mazi, kimwe n’ubuhinzi." -Imiterere yacyo ariko ituma gishobora guhura n’ibibazo birimo imiyaga ituruka mu nyanja kimwe n’ibindi biza kamere. -"Ifaranga ry’iki gihugu ryitwa Samoan tālā, mu mpine yaryo hagakoreshwa ikimenyetso ‘$’ kimenyerewe ku idolari rya Amerika, cyangwa SAT, ST cyangwa T." -"Giteganya ko nibura muri uyu mwaka ubukungu bwacyo buzazamuka kuri 0.6%. -Muri gahunda yacyo kizakoresha ingengo y’imari ya 964,835,276.00$. -Ni amafaranga ahwanye na - 3.5% by’umutungo mbumbe w’igihugu." -"Kugeza muri Kamena 2022, iki gihugu kivuga ko ideni mpuzamahanga gifite rigera kuri 46.2%." -"Imibare igaragaza ko amafaranga umuturage yinjiza mu mwaka agera muri 4,190$ hagendewe ku mibare yo mu 2019. -Umusaruro mbumbe wayo mu 2018 wari miliyoni 852$." -"Imibare yo mu 2017 yerekanaga ko ubuhinzi butanga 10% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, bugaha akazi abaturage 65%." -Ubukerarugendo -"Urwego rw’ubukerarugendo ni rumwe mu zirimo gukura cyane, bitewe n’uburyo iki gihugu kiri mu mazi, umucanga wacyo ukaba ari umwe mu bikurura abantu benshi." -"Abasura iki gihugu bishimira ibikorwa birimo Fiafia nights, amajoro arangwa n’ibyishimo bishingiye ku bikorwa ndangamuco birimo imbyino ndetse n’amafunguro." -"Muri izo mbyino habamo iyitwa Siva’’ ibyinwa n’abagore, bakigaragaga bazunguza amaboko n’amayunguyungu n’udutsintsino." -"Haba n’indi mbyino izwi nka siva afi, aho abagabo babyina bafite ibintu byaka, biyereka." -"Haba n’ahantu hameze neza abantu bashobora kwidagadurira mu mazi, harimo nka Sua Ocean Trench, Lalomanu Beach, Afu Aau Waterfall, n’ahandi. -Hari n’ahandi nka Alofaaga Blowholes, Samoa Scenic. -""Ni Saa 15:33 ku gicamunsi cyuje amafu, izuba ririmo kurenga ikirere kiratuje, mpagurutse mu Mujyi wa Musanze nerekeje ahari Ibiyaga by’Impanga bya Burera na Ruhondo [niko nabyize mu isomo ry’Ubumenyi bw’Isi] ariko ubanza nawe ubizi kuko n’utarabashije guhura n’iryo somo ibi biyaga abizi mu ndirimbo ‘Turate Rwanda Yacu’." -Ni urugendo rutari ruto kuko rufite ibilometero 17 birimo umunani ukora uturutse ku muhanda munini wa Musanze - Cyanika [ku Mupaka w’u Rwanda na Uganda] ugera ku Biyaga bya Ruhondo na Burera. -"Bitewe n’amatsiko nari mfite mu nzira nagendaga mbaza ibibazo Nzabonimpa Théodore, umuyobozi w’ikigo gitembereza ba mukerarugendo twari kumwe. -Uku kugenda tuganira kwatumye iminota 40 byadusabye ngo tugere ku Kiyaga cya Ruhondo, yihuta nshiduka bambwira ko tuhageze." -"Wenda ngerageje kukuyobora nugera i Musanze, uzatege imodoka yerekeza i Cyanika ku Mupaka, uhagarare ahitwa mu Gahunga k’Abarashi muri Nkumba mu Karere ka Burera. -Ubwo uhageze uzahita ufata aka moto kakujyana ku Biyaga bya Burera na Ruhondo." -Aho umanukira ni naho abajya mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba banyura cyane ko icyo kigo ariho giherereye neza ku nkengero z’Ikiyaga cya Ruhondo. -"Nkomeje ibya rwa rugendo rwanjye, ubwo nashidutse tugeze ku Kiyaga cya Ruhondo, ahari icyambu cya Ruta, twahasanze ubwato butatu burimo ubusanzwe bw’ibiti n’ubundi bukoreshwa na moteri." -"Mbere yo kwinjira mu bwato, twahawe amabwiriza…." -"Ubwato twinjiyemo bukoreshwa na moteri, bwari buyobowe n’abantu batatu barimo utwaye ubwato, umwungirije ari nawe ufata umugozi w’imbere iyo ubwato bugiye guhaguruka cyangwa buhagaze ndetse n’undi wa gatatu ugenda atanga amabwiriza mu bwato." -Ubuyobora Bahufite Pascal yabanje atubwira ko mbere yo kwinjira mu bwato hari ibyo ashaka kubanza kudusobanurira birimo kubanza kwambara ‘Gillet’ no kwinjira mu bwato dukoresheje urwego. -"Yakomeje agira ati “Unyura mu nzira bakweretse udaciye mu yo wowe utekereje, haba hari impamvu babikubwiye. -Niba wicaye mu ruhande rw’iburyo ushaka kujya ibumoso, ukavuga uti nkeneye kuba nafata agafoto ka ‘Selfie’ urabisaba ntabwo ugomba kubikora uko wowe ubitekereje.”" -"“Ubwato twicayemo ni umunzani, niba uri aho ukaba ushaka kuza hano ndi, ubwato buhita buhengama, bisaba ko no ku rundi ruhande hava umuntu akajya kwicara ku rundi kubera ko ubwato ni umunzani.”" -"Amabwiriza yo kugenda mu bwato ajyanye n’ubwirinzi atangwa n’umwe mu bayoboye ubwato, uburimo aba asabwa kuyubahiriza. -Hari n’igihe bazagusaba gukuramo inkweto cyangwa kwicara hasi mu bwato." -"Bahufite ati “Urugero hari nk’umuntu ushobora kuba yarohama, njyewe nkaba mfite amakuru mwe mutabizi, icyo gihe mpita mbabwira mukicara hasi mu bwato kugira ngo mutabibona bamwe bakaba bagira ubwoba.”" -"Igihe cyarageze twinjira mu bwato twerekeza ku Kirwa cya Michael, Umuyobozi w’Ikigo Beyond the Gorillas Experience Ltd, Nzabonimpa Théodore agenda adusobanurira ibijyanye n’amavu n’amavuko y’iki kiyaga cya Ruhondo, ibyiza nyaburanga bigikikije n’ibindi bifasha abantu bahatemberera kugira ibihe byiza." -"Ni umugabo winjiye muri ibi bikorwa mu 2010, yiyemeza gufasha ba Mukerarugendo gusura ibyiza bitatse u Rwanda ariko biri hanze ya pariki. -Ni ukuvuga ko ari ubukerarugendo bushingiye ku mateka, umuco, umutungokamere n’ibyanya bidakomye." -"Agaruka ku mpamvu yatumye yihebera ubu bukerarugendo, Nzabonimpa yagize ati “Icyo gihe wasangaga abantu basuye u Rwanda, ubwiza bwarwo bugarukira cyane kuri za pariki n’izindi ntezamatsiko zariho icyo gihe, tuza tuje kuzongera. -Ubukerarugendo bwacu bwibanda ku byanya bidakomye.”" -"“Ni za ntezamatsiko ziba ziri aho mu gihugu zishimisha Abanyarwanda n’abanyamahanga ariko hakaba nta buryo bwo kuzibungabunga ngo ziteze imbere abahatuye, zihangire imirimo urubyiruko n’abari aho kandi bigamije kongera umubare wa ba mukerarugendo basura igihugu kandi n’amafaranga akiyongera.”" -"Ibi biyaga by’impanga bya Burera na Ruhondo ni bimwe mu byiza nyaburanga, aho Ikigo Beyond the Gorillas Experience Ltd n’ibindi bikora ubukerarugendo bijya bijyana ba mukerarugendo." -"Nzabonimpa yanasobanuye by’umwihariko imvano y’Ibiyaga bya Burera na Ruhondo ndetse n’impamvu babyita impanga, ko ari uko byavukiye rimwe, ngo biregeranye ariko ntibifatanye nk’uko bamwe bakunze kubyibazaho." -"Ni ibiyaga by’umwihariko byitegeye imisozi miremire n’Ibirunga bya Muhabura, Gahinga, Sabyinnyo, Bisoke na Kalisimbi." -"Aho biri ku buso bukabakaba hegitari 2800, bitandukanyijwe n’ubutaka buri ku kilometero imwe. -Ni ibiyaga bifite ibirwa byinshi kuko nk’icya Ruhondo cyonyine gifite ibirwa icyenda." -"Ni ibiyaga byabayeho nyuma y’iruka ry’ibirunga by’umwihariko icya Muhabura, kuko ngo ibyo birunga bikimara kuvuka byafashe amazi yatembaga ava mu misozi y’u Rwanda yerekeza muri Uganda." -"Ku muntu wageze mu birwa biherereye muri ibi biyaga, aba yitegeye amafu adasanzwe y’umuyaga uba uhuhera kuri ibi biyaga umanutse hejuru ya Muhabura, hari kandi imboneko nziza cyane y’uruhererekane rw’ibirunga bitanu bitandukanya u Rwanda, Uganda na Congo Kinshasa." -Ushobora kubaho nk’Umwami ku Kirwa -Ikiyaga cya Ruhondo ubwacyo gifite Ibirwa icyenda birimo icyitwa ‘Michael Island’ ari nacyo twasuye mu gihe hari n’ibindi bifite ubwiza nyaburanga uzabona mu ndirimbo nyinshi z’abahanzi bo mu Rwanda. -"Abasura ibi biyaga, bagira amahirwe yo kwiga amateka yo hambere, bakambikwa nk’uko Umwami yambaraga, bagacanirwa igicaniro, hakaza abantu bakababyinira, bakabacurangira inanga, bakabatekera ibiryo Umwami yaryaga n’ibindi bigaragaza imibereho Umwami yabagamo." -"Umuntu umwe icyo gihe yishyura ibihumbi 60Frw, ashobora guturuka i Kigali harimo n’ay’urugendo akagenda akarara ku Kirwa cya Michael mu Kiyaga cya Ruhondo, akarya, akarara mu ihema, agacanirwa, bakamubyinira n’ibindi bikorwa bimufasha kuruhuka." -Video: Mucyo Jean Regis"Nibavuga ko Kigali ari nziza, mbere yo guhakana cyangwa kubyemera uzabanze wikorera ubushakashatsi. -Ubwiza bw’urugo ni umutuzo ururimo, na Kigali ntiyaba nziza idafite uduce nk’utwo ugeramo ukamera nk’uri mu ijuru!" -"Nibyo koko mu mpera z’icyumweru benshi mu rubyiruko rw’umujyi baba basohokeye iyo za Gisimenti, muri clubs zigezweho, mu bitaramo mu nzu z’imyidagaduro zikomeje kubakwa ku bwinshi mu murwa w’urw’imisozi igihumbi, ariko siko bose bakunda ibidunda!" -"Ababuka kuri ubu murabindusha. -Ntiryarema bubatse ntibasige akanya k’ubusitani, kugira ngo abazagusura ugire aho ubakirira, hatuje kandi hatekanye." -"Niyo mpamvu abafite imyaka yabo yigiye hejuru n’urubyiruko rufite icyerekezo, kenshi baba bishakira ahantu hatuje, hatuma batekereza neza bakishimira imyaka y’ubuzima." -"Nta hantu hatuza kurusha ku musozi wa Rebero, aho uba witegeye Kigali yose byagera kuri Eagle View Lodge iherereye kuri uwo musozi bikaba akarusho." -"Niho umenyera ko u Rwanda rwateye imbere mu bijyanye no kwakira abantu. -Nta honi ry’imodoka, nta rusaku n’ibindi biranga umujyi, utangira guhumeka umwuka mwiza uturuka mu biti by’ishyamba, ugahita wumva itandukaniro n’aho wari uvuye kuko harangwa n’umutuzo." -"Eagle View Lodge iherereye ku i Rebero mu shyamba rito rihari, ni iminota itageze muri itanu uvuye ku muhanda munini. -Yubatse mu buryo bw’ubugeni bijyanye n’umuco gakondo w’Abanyarwanda ikaba yitegeye hejuru ku musozi ku buryo iyo uri yo ubasha kureba ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali." -Iyi nzu yubatswe na Shyaka Bakunda William akaba afatanya na Joachim ku biyikorerwamo. -Ni ahantu hatangirwa serivisi zitandukanye ku bantu bifuza aho kuryama bakaruhuka n’abashaka aho gufatira amafunguro. -"Muri iyo nyubako yubakanye ubuhanga, batunganya amafunguro y’ubwoko butandukanye bitewe n’ibyifuzo by’umukiliya, ugafungura wicaye ahantu hatunganyijwe bihebuje." -Ku bashaka kuruhuka byimazeyo ndetse bakaba barara nabo ntabwo bibagiranye kuko batanga izi serivisi mu byumba byiza bitatse mu buryo bwa Kinyafurika cyane imitako ikorerwa mu Rwanda. -"Muri Eagle View Lodge hari amacumbi atandukanye ushobora guhitamo bitewe n’ubushobozi bwawe. -Bitandukanye n’amakuru benshi bazi ku bijyanye n’amahoteli, ko ngo bahenda, Eagle View Lodge bavuga ko guhenda atari bwo buryo bwiza bwo gukurura abakiliya." -"Aha hari ubwoko bw’ibyumba bisanzwe biba birimo igitanda n’ubwogero. -Muri ibi, ku ijoro kimwe ni 90$ ku bantu babiri, harimo n’ifunguro rya mu gitondo. -Iyo babahaye ifunguro rya mu gitondo na nijoro ni 110$, naho iyo bari bubahe aya mafunguro bakagerekaho na massage babishyuza 140$." -"Hari kandi na ‘Studio apartment’, icumbi rikozwe mu buryo aba ari umwanya munini urimo aho kuryama, aho kwicara (salon) n’igikoni biri ahantu hamwe gusa ubwogero n’ubwiherero biri ku ruhande nko mu kindi cyumba." -"Kurara muri ubu bwoko bw’icumbi ku ijoro, abantu babiri babaca 120$ bakabagenera ifunguro rya mu gitondo, iyo mwishyuye 140$ babagenera ifunguro rya mu gitondo n’irya ni joro." -"Ubundi bwoko bw’amacumbi buhari ni ‘Bedroom apartment’. -Aya abakozwe mu buryo icyumba cyo kuraramo kiri ukwacyo, igikoni ukwacyo n’ubwiherero bufatanye n’ubwogero biri ukwabyo." -"Undi mwihariko w’amacumbi ari muri Eagle View Lodge ni ‘Penthouse’, ubu ni ubwoko bw’ibyumba byo ku rwego rwo hejuru biba bigomba kuba byubatse ku igorofa rya nyuma ry’inzu ku buryo ukirayemo aba areba neza ikirere cy’ahantu ari." -Uraye muri iki cyumba abasha kwirebera Kigali yose nta kimukingiriza bitewe n’inyubako y’aha hantu. -Ku ijoro rimwe abantu babiri babahaye n’ifunguro rya mu gitondo babishyuza 190$. -"Ikindi kidasanzwe kuri aha hantu ni uko abahubatse bateganyije ko ari ahantu abantu bajya kuruhukura, niyo mpamvu nta birori bisakuza bishobora kuhabera kuko intego nyamukuru y’abahubatse, ari ugusigasira umutuzo no guharanira ko uwabasuye ishusho azasigarana mu mutwe ari umutuzo." -Buri wese yemerewe kujya muri Eagle View Lodge gusa ubuyobozi bwayo buvuga ko biba byiza kubanza guhamagara mbere yo kujyayo kugira ngo barusheho kwitegura no kukugenera serivisi nziza. -"Amafoto: Rwema Bugingo Regils, Eagle View Lodge""Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije, REMA, byasinyanye amasezerano n’Ikigo QA Venue Solutions Rwanda yo gucunga Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu [Nyandungu Eco Park-NEP]." -"Aya masezerano yashyiriweho umukono muri Pariki ya Nyandungu ku wa Kane, tariki ya 7 Nyakanga 2022. -Yari ahagarariwe n’Umuyobozi wa REMA, Kabera Juliet; Umuyobozi wungirije wa RDB, Niyonkuru Zephanie na Kyle Schofield uyobora QA Venue Solutions." -"Umuyobozi wa QA Venue Solutions, Kyle Schofield, yavuze ko mu cyiciro cya mbere bazagerageza kwiga neza imikorere ya pariki kuko isaba kwitabwaho byihariye." -Ati “Intego yacu ni ukugera ku rwego aho dushobora kubungabunga ibishanga no guha abaturiye pariki amahirwe yo kubigiramo uruhare.’’ -Yasobanuye ko ibijyanye n’ibiciro byo kwinjira muri Pariki ya Nyandungu bizatangazwa mu cyumweru gitaha. -Kuri ubu hari kunozwa ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa mu kwishyura. -Yakomeje ati “Icy’ibanze ni ugufungura pariki no kubwira abantu uko bashobora kuyisura n’ibyo babonamo.’’ -"Umuyobozi wungirije wa RDB, Niyonkuru Zephanie, yasobanuye ko Guverinoma y’u Rwanda yinjiye mu mikoranire n’urwego rw’abikorera hagamijwe kugenzura pariki." -"Ati “Pariki yavuguruwe ku bufatanye bw’abafatanyabikorwa batandukanye. -Ubu icyari kigezweho ni ukumenya uko yabungwabungwa, uko abantu bayisura n’ibindi.’’" -Yavuze ko amasezerano yasinywe ari mu byiciro bibiri birimo icy’amezi atandatu cy’igerageza kizifashishwa mu kumenyekanisha pariki n’ibyo ikora hanyuma ni bwo hazasinywa amasezerano y’imyaka itanu. -Yakomeje ati “Bizanatanga amahirwe ku baturage ndetse duteganya ko imirimo 200 izahangwa.’’ -"Pariki ya Nyandungu ni yo ya mbere yo muri ubu bwoko yafunguwe mu Mujyi wa Kigali, aho abantu bashobora kuruhukira nyuma y’akazi cyangwa bavuye mu zindi gahunda." -"Umuyobozi wa REMA, Kabera Juliet, yavuze ko nubwo habonetse uwikorera uzabyaza umusaruro Pariki ya Nyandungu na bo bazakomeza kuyikurikirana." -"Ati “Inshingano zacu zo kuyireberera ziracyahari. -Tugiye gushyiraho komite irimo abakozi ba REMA, RDB, Umujyi wa Kigali n’umwe wa Fonerwa [Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije] nk’umuterankunga ngo bakomeze kureberera iki gikorwa. -Twashyizeho urwego ruzatangira gukurikirana pariki.’’" -"QA Venue Solutions Rwanda yahawe gucunga Pariki ya Nyandungu ni yo isanzwe ifite BK Arena, inyubako yakira ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro, yayihawe mu Ukwakira 2020." -"Biteganyijwe ko Pariki ya Nyandungu izafungurirwa abantu ku wa Gatanu, tariki ya 8 Nyakanga 2022. -Izajya ikora iminsi yose kuva saa Kumi n’Ebyiri z’igitondo kugeza saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba." -Pariki ya Nyandungu igizwe n’ibice [sectors] bitanu; bibiri bibanza ni ahantu h’igishanga ariko hari ibyatsi n’ibiti bifasha mu kuyungurura amazi mabi ava ku misozi. -Ibindi bitatu ni byo bisurwa ndetse byanashyizwemo inzira zireshya n’ibilometero 10 zagenewe abanyamaguru n’abakoresha amagare. -"Muri iyi pariki hari Agace kahariwe Ubusitani bwa Papa [Pope’s Garden]. -Hagaragaza ahantu Papa Yohani Pawulo II yasomeye Misa ku wa 9 Nzeri 1990, mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda. -Inafite ubwoko bw’ibiti birenga 60 bya Kinyarwanda (indigenous trees) bishobora gukorerwaho ubushakashatsi. -Byiyongeraho ibiti by’imiti gakondo 50 byakoreshwaga mu buvuzi bwo hambere." -"Kugeza ubu ibarurwamo amoko 102 y’inyoni zirimo imisambi, inyange n’izindi. -Hari inyamaswa zatangiye kuyigaragaramo zirimo akanyamasyo n’ifumberi." -"Pariki ya Nyandungu iri mu Mirenge ya Ndera ho mu Karere ka Gasabo na Nyarugunga muri Kicukiro, ni ku buso bwa hegitari 121, hagati y’umuhanda wa La Palisse Hotel kugera k’ugana i Ndera kuri 15." -"Mu 2017 ni bwo yatangiye gusazurwa mu mushinga watewe inkunga n’Ishami rya Loni rishinzwe Ibidukikije [UNEP], Leta y’u Butaliyani n’iy’u Bwongereza n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije, Fonerwa [cyatanzemo miliyari 2.4 Frw]. -Yuzuye itwaye miliyari 4.5 Frw, itanga imirimo ku bagera ku 4000." -Indi nkuru wasoma: Twinjirane mu bwiza bwa Pariki ya Nyandungu (Amafoto -Amafoto: Nezerwa SalomonAbakunda umuco w’u Buyapani n’ibijyanye n’amateka muri icyo gihugu bari kunezezwa no kwemererwa kunywera icyayi mu bikombe bya kera kuri ubu kimwe kibarirwa agaciro k’ibihumbi 25 by’amadolari ya Amerika. -"CNN ivuga ko ubu ubyifuza wese ashobora kujya kunezererwa ibyo byiza ahitwa Gallery Okubo mu Karere ka Yanaka aho umugabo witwa Mitsuru Okubo afatanyije n’umuryango we, bategurira abagana ibirori gakondo bananyweramo icyayi." -"Muri iyo mihango ya kera, abantu banywera mu bikombe bigezweho, abandi bakanywera mu bya kera harimo n’ibimaze imyaka 300." -Muri ibyo bikombe by’amateka harimo n’ibidasanzwe byavanwe mu nzu ndangamurage ku buryo harimo ibifite agaciro ka 25000$. -"Iki gikorwa kimeze nk’imurikagurisha gifasha abantu kubasha gukora no kunywera muri ibyo bikombe, igitekerezo cyacyo cyakomotse ku basanzwe bategura uwo muhango by’umwihariko umukobwa wa Okubo witwa Atsuko ku buryo abantu banyweramo icyayi ku giciro cyoroheye benshi bigatuma bashobora kuba banywera muri ibyo bikombe by’amateka." -Muri Gallery Okubo bakora kuva ku wa Gatatu kugeza ku Cyumweru hagati ya saa tanu za mu gitondo na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aho umuntu ashobora kwitabira iki gikorwa akanahabwa icyayi ku mafaranga 16$. -"Uyu mugabo ukunda gufashwa cyane n’umukobwa we, Atsuko muri aka kazi cyane mu gihe cyo guha ikaze no kuzimanira abashyitsi, yateganyije ibikombe by’ubwoko butandukanye byaba ibimaze imyaka 200 na 300 akanagira ibyo mu 1970." -"Akenshi ngo abamugana baba bafite ubwoba bwo kunywera mu gakombe gafite agaciro k’ibihumbi 25$, batinya ko kabamenekeraho, bakihitiramo ibyo make." -Ibikombe byo mu 1970 byo buri kimwe kibarirwa agaciro k’ibihumbi 15$ nk’uko byagarutsweho na Okubo. -Habarwa agaciro k’ibi bikombe hagendewe ku gihe bimaze n’inkomoko yabyo. -"Mu gihe abantu basuye aha hantu, bagerageza kwitoza ibintu bitandukanye bishingiye ku muco w’Abayapani birimo n’uburyo bicara basobekeranyije amaguru yabo mu gihe bagiye kunywa icyo cyayi. -Ni imyicarire ibabaza umuntu utayimenyereye. -""Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François yakiriye abayobozi b’Ikigo Doğuş Hospitality & Retail Group, kimwe mu mashami y’Ikigo Doğuş Group gifite inkomoko muri Turikiya, aho bari mu bikorwa byo gusura Akarere ka Karongi ngo barebe aho bashora imari mu bijyanye n’amahoteli." -"Umuyobozi wa Doğuş Hospitality & Retail Group, Eryigit Umur ari mu Rwanda aho ari kumwe n’Umuyobozi ushinzwe ibiro bye, Emin Tuzun ndetse na Selin Maner ushinzwe ibikorwa by’ubugeni no gushushanya inyubako muri iki kigo." -"Amakuru IGIHE yamenye ni uko ari ubwa kabiri Eryigit Umur uyobora Ikigo Doğuş Hospitality & Retail Group ageze mu Karere ka Karongi, aho bivugwa ko ashaka kuhubaka hoteli igezweho." -"Doğuş Hospitality & Retail Group ni ishami ry’Ikigo Doğuş Group, rikaba rishinzwe ibijyanye n’amahoteli, gutegura ibirori n’imitako." -Rigenzura restaurants zisaga 200 na hoteli zigera kuri 20 mu bihugu bisaga 21 ku Isi. -Ifite amahoteli afite izina rya D-Hotels & Resorts na Mytha Hotel Anthology. -Ni mu gihe Ikigo Doğuş Group giherutse gutangaza ko mu minsi ya vuba kizafungura ishuri ryigisha ibijyanye n’amahoteli ndetse no kongerera ubushobozi inzobere mu bwubatsi mu Rwanda. -"Guverineri Habitegeko yabwiye IGIHE ko aba bayobozi bari mu Karere ka Karongi, kugira ngo babashe kureba amahirwe y’ishoramari ariyo by’umwihariko mu bijyanye no kwakira abantu." -Ati “Barimo kugenda basura ibice bitandukanye by’akarere ka Karongi ariko banareba aho bashobora gushora imari mu bijyanye n’amahoteli.” -Guverineri Habitegeko yavuze ko muri Karongi by’umwihariko ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu hari amahirwe atandukanye y’ishoramari by’umwihariko mu bijyanye no kwakira abantu cyane ko abenshi bakunda kujya kuharuhukira mu mpera z’icyumweru no mu bindi bihe by’ikiruhuko. -Akarere ka Karongi kamaze kugira umwihariko nka kamwe mu dukurura ba mukerarugendo batugana kubera ibyiza nyaburanga bigatatse. -Muri aka karere habarurwa hoteli zigezweho zirenga 10. -yamenye ko aba bashyitsi bari mu Karere ka Karongi kuva ku munsi w’ejo tariki 5 Nyakanga 2022 ndetse n’ubu bakaba bakiriyo aho bakiriwe muri Cleo Lake Kivu Hotel iri mu zigezweho i Karongi. -"Iyi ni yo hoteli ya mbere i Karongi, iherereye mu Murenge wa Bwishyura. -Ni hoteli y’inyenyeri eshanu yubatse ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, ifite ibyumba 10, kuyiraramo ijoro rimwe ni 200$ ku cyumba cya make." -"Muri Werurwe 2022, nibwo Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete Doğuş Group, Ferit Şahenk, aho yari yaje mu Rwanda kureba amahirwe y’ishoramari ahari mu bijyanye n’imyubakire no kwakira abantu." -"Doğuş Group ifite abakozi barenga ibihumbi 35, ndetse bivugwa ko iha serivisi abakiliya barenga miliyoni eshanu." -"Uretse ibijyanye n’amahoteli no kwakira abantu muri rusange iki kigo kinakora ubucuruzi bw’imodoka zigezweho zirimo Volkswagen, Audi, Porsche, Bentley, Lamborghini, Bugatti n’izindi." -"Ni ikigo kandi gifite ibigo bikomeye by’itangazamakuru ari nabyo bifite televiziyo zirimo iyitwa NTV, Star na Euro Star." -"Umutungo wayo ubarirwa muri miliyari 39,6 z’ama-Lira. -Ni ukuvuga asaga miliyari 2,7$. -""Uhawe ikaze mu rw’imisozi 1000, igihugu cyahereye ku busa kikimakaza ukwishakamo ibisubizo none kikaba kimaze kuba intangarugero amahanga areberaho." -"Mu myaka 28 ishize, mu bari bariho icyo gihe ndahamya ko nta watekerezaga ko igihe nk’iki kizagera abakuru b’ibihugu, abayobora ibigo bikomeye, abavuga rikumvikana n’abandi bafata ibyemezo mu bihugu 54, hari umunsi bazahurira i Kigali." -Aba bose bazanywe no kungurana ibitekerezo byafasha mu guhuza 1/3 cy’abatuye mu Muryango wa Commonwealth hagamijwe kugera ku hazaza heza kandi hahuriweho. -Ibi ariko bikanajyana no kuba abenshi bazaba baje no kwirebera uko u Rwanda rwabashije guhera ku busa rukaba rugeze ku rwego amahanga arwirahira. -"Ukwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kwashingiye ku baturage bayobowe neza, bakumvishwa impamvu bagomba kwiyubakira igihugu binyuze mu kwishakamo ibisubizo bagamije kwigira." -"Uyu munsi igihugu cyabaye intangarugero, ibintu bishimangirwa no kuba mu Muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth ari cyo cyinjiyemo nyuma [mu 2009] ariko ubu akaba ari cyo kigiye kwakira inama nkuru y’uyu muryango izwi nka CHOGM." -"Muri iyi nkuru ntabwo tugiye kugaruka cyane ku rugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda n’ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo tugiye guha ikaze abazitabira CHOGM 2022, by’umwihariko abazabasha kubona umwanya muto wo gutembera u Rwanda n’ibyiza birutatse." -"Mu birometero 103 uvuye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, bisaba amasaha atatu mu rugendo rw’imodoka kugira ngo ube ugeze mu Majyaruguru y’u Rwanda, ahari ibyiza nyaburanga birimo Ingagi zo mu Birunga ziboneka hake ku Isi." -"Ugeze i Musanze mu Mujyi usangamo hoteli zigezweho zirimo Fatuma Hotel, Virunga Hotel, Muhabura Hotel, Centre Pastoral Notre Dame de Fatima n’izindi." -Izindi hoteli ziri mu bice bitandukanye nko mu Birunga harimo Singita Kwitonda Lodge and Kataza House; One&Only Gorilla’s Nest yubatswe mu Kinigi na Bisate Lodge. -Ibyiza Nyaburanga bikerereza abagenzi i Musanze -"Akarere ka Musanze kihariye igice kinini cya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga icumbikiye Ingagi zirenga 600, zikaba mu bikurura ba mukerarugendo, ahanini bagiye kureba ibijyanye n’imibereho yazo n’ibindi." -"Ku muntu witabiriye CHOGM 2022, byaba akarusho gutemberera i Musanze akihera amaso izo ngagi ariko akanabasha kubona ibyiza bitatse Pariki y’Ibirunga ikora ku Birunga bitanu by’u Rwanda ari byo Kalisimbi, Bisoke, Sabyinyo, Gahinga na Muhabura." -"Ni pariki irimo inyamaswa n’ibimera by’amoko atandukanye, bigenda bitandukana bitewe n’ubutumburuke cyangwa imiterere yorohereza buri kinyabuzima cyaho kuhaba nta nkomyi." -Musanze kandi ifite umwihariko wo kuba ifite Ibiyaga by’Impanga bya Burera na Ruhondo. -Ni ahantu ukwiriye kugera kugira ngo unogerwe n’amafu yo mu birwa biri hagati muri ibi biyaga. -"Ni ibiyaga byegeranye biri hafi y’ibirunga, biherereye mu gice cy’icyaro, bikikijwe n’imisozi n’amashyamba." -"Ntabwo waba wageze i Musanze kandi ngo wibagirwe gusura ubuvumo bwa Musanze buherereye mu nkengero z’Umujyi wa Musanze. -Bwegereye ibirunga, ikirunga kiri hafi cyane uba witegeye ni Sabyinyo." -"Ubuvumo bwa Musanze bufite imiterere kamere imaze imyaka myinshi, imiterere itarigeze iremwa n’abantu. -Ni ahantu habayeho kubera iruka ry’ibirunga mu myaka miliyoni 65 ishize." -"Ku bakiristu Gatolika ariko nanone bashobora gusura Kiliziya ya Rwaza iri mu zabayeho mbere mu Rwanda, tariki ya 20 Ugushyingo 1903. -I Rwaza hari ishuri ryaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho ryashinzwe mu 1986." -"Uramutse uri i Musanze kandi ushobora gusura imirima y’ibireti n’ibirayi, nka bimwe mu bihingwa biboneka ku bwinshi muri icyo gice kirangwa n’imbeho iringaniye." -"Ni imirima ishimishije gusurwa kuko bifasha kumenya uko bahinga mu makoro, ubutaka bw’umukara, uko basarura, uko babagara n’ibindi bikorwa bikorerwa ibyo bihingwa." -"Niba wageze i Musanze ariko ushobora kurushaho kumererwa neza usuye ‘Amakera’, amazi yihariye, ateye ukwayo, afite urwunyunyu, aherereye mu gishanga kiri ahazwi nka Mpenge mu mujyi wa Musanze. -Ni ahantu wabasha kureba inyoni zitandukanye ziba muri icyo gishanga." -"Ntabwo nakwibagirwa kukubwira ko i Musanze hari ‘Amakoro’! -Musanze hazwi nk’ahantu haba amakoro, kuba ari akarere kabamo ibirunga, kubera iruka ry’ibirunga ryabayeho kera, hagaragara amakoro akomoka kuri iryo ruka." -Abatuye muri aka karere bakoresha amakoro mu bikorwa bitandukanye birimo ibikorwa by’ubwubatsi. -Ab’i Musanze biteguye CHOGM -"Mu ntangiro z’iki Cyumweru, itsinda ry’abanyamakuru ba IGIHE batembereye bimwe mu bice by’Umujyi wa Musanze kuva mu Mujyi rwagati, mu Kinigi, ahari Ibiyaga bya Burera na Ruhondo n’ahandi." -"Uhageze usanga imyiteguro isa n’iyarangiye mu bice binyuranye bigize uwo mujyi no mu nkengero zawo, aho amahoteli yavuguruye serivisi zayo, ahugura abakozi, bita cyane ku bijyanye n’isuku n’ibindi bigaragaza ko biteguye kwakira abashyitsi b’imena." -"Ni imyiteguro yahereye mu mihanda ahasizwe amarangi ku mirongo yo hagati no ku ruhande rwa kaburimbo, gusukura ubusitani bwo mu Mujyi, ahari Ikibuga cy’Indege cya Ruhengeri ndetse n’ahari inyubako zirimo kubakwa bashyiraho ibyapa byamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda ndetse na gahunda ya Visit Rwanda." -"Umuyobozi w’Ikigo kiyobora ba Mukerarugendo, Beyond the Gorillas Experience Ltd, Nzabonimpa Théodore yavuze ko uretse Ingagi zo mu Birunga, kuzamuka Ibirunga hari n’ahandi hantu hatandukanye biteguye kujyana ba Mukerarugendo." -"Yagize ati “Dushobora kubazana hano ku Biyaga bya Burera na Ruhongo mu rugendo rwiswe ‘Baho Nk’umwami’. -Ni urugendo ukora utemberezwa mu bwato bugezweho bwa moteri, icyo gihe iyo uri mu bwato haba hari ibyo kurya n’ibyo kunywa byoroheje n’ibindi bituma bagira ibihe byiza.”" -"Yakomeje agira ati “Muri kwa kubaho nk’Umwami rero, iyo umaze kwambuka ukagera mu birwa byiza biri muri ibi biyaga bya Burera na Ruhondo, tuba dufite abantu bababyinira umudiho gakondo, tugacana bakota, tukabakorera imigenzo ya Cyami ndetse bagasobanurirwa amateka yaranze Abami batwaye u Rwanda.”" -"Ku bijyanye n’amahoteli, Fatuma Hotel y’inyenyeri enye ikaba iherereye mu Mujyi rwagati, ni imwe mu zamaze kwitegura kwakira abazitabira inama ya CHOGM." -"Umucungamutungo wa Fatuma Hotel, Habyarimana Steven aganira na IGIHE yagize ati “Ni hoteli ifite ibyumba bigera kuri 66 ikaba ifite n’izindi serivisi zijyanye na bar na restaurant. -By’umwihariko dufite ubwogero [piscine] na sauna, massage na fitness n’izindi umuntu ugeze mu Mujyi wa Musanze dushobora kumuha akagubwa neza.”" -"Yakomeje agira ati “Imyiteguro ya CHOGM yararangiye, twahuguye abakozi bacu, twateye amarangi, twiteguye gutanga serivisi nziza ku buryo abazaza batugana bazagenda bavuga ko u Rwanda ari intangarugero mu gutanga serivisi nziza.”" -"Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier yavuze ko hari inama zitandukanye zakozwe hagati y’ubuyobozi n’inzego z’abikorera zigamije kubibutsa ibijyanye n’iyi nama ndetse n’uko abashyitsi bazayizamo barimo abazasura Musanze nk’Umujyi w’Ubukerarugendo." -"Ati “Abikorera, abafite amahoteli n’abaturage muri rusange, twakoranye nabo inama tubereka ko ari amahirwe adasanzwe kuri bo, bakwiye kuyabyaza umusaruro.”" -Yavuze ko abikorera b’i Musanze bazi neza ko iyi nama ishobora kubabera amahirwe yo kuziba icyuho cyasizwe n’icyorezo cya Covid-19. -"Amafoto: IGIHE, Shumbusho Djasiri -Video: Mucyo Jean Regis""Byari byakubaho kugera ahantu bikakunanira kuhava bitewe n’ubwiza uhabonye, uku niko bigendera abantu bageze kuri Ndaru Luxury Suites By Le Muguet bitewe n’uburyo hasa." -"Iyi ni hoteli nshya iri i Kigali imaze ukwezi kurenga ikora, iherereye Nyarutarama muri metero 100 uvuye ku cyicaro cya MTN Rwanda. -Ntibigusaba kwinjira imbere ngo ubone ubwiza bwayo no kuhaca gusa harakurangaza." -Byakugora kubona hoteli zubatse nk’iyi mu Mujyi wa Kigali. -Isize amarangi y’umweru ikaba ikikijwe n’indabo z’ubwoko butandukanye zitanga amahumbezi zituma uwahageze atangira guhumeka umwuka mwiza. -"Iyi hoteli yubatswe n’umunyemari Ndaru umaze kwamamara mu kubaka imiturirwa itandukanye mu Mujyi wa Kigali, icungwa n’urubyiruko rwibumbiye muri Le Muguet ikora ibikorwa byo kwakira abantu." -"Abubatse Ndaru Luxury Suites By Le Muguet batekereje cyane ku bantu bifuza kuruhuka kuko nubwo iri mu mujyi, uburyo iteye uyigezemo aba yumva aruhutse kandi ari nko mu rugo." -"Iyi hoteli ifite ibyumba bitandukanye ujyamo bitewe n’ubushobozi bwawe, harimo amacumbi ya ‘apartments’ aya ni 11, aba ari inzu ifite uruganiriro rwisanzuye, igikoni kigezweho, ibyumba bibiri binini bijyana n’ubwiherero bugezweho." -"Muri izi nzu kuraramo ijoro rimwe ni400$ [ ibihumbi birenga gato 400Frw] ugahabwa serivisi z’amasuku, ifunguro rya mu gitondo na gym. -Izi serivisi zihabwa n’undi wese uraye mu bindi byumba byo muri iyi hoteli." -"Hari kandi n’ubwoko bwa ‘Deluxe room’ ibi biba ari ibyumba binini cyane byisanzuye biba birimo igitanda n’intebe ushobora kwicaraho no kwakiriramo abantu. -Iyi hoteli irimo ibyumba 11, kimwe kuraramo ijoro ni 200$." -"Abashaka kuharara ari babiri ariko batifuza kurarana nabo ntabwo bibagiranye kuko hari ‘twin room’ iki kiba ari icyumba kinini kirimo ibitanda bibiri, ku ijoro ni 200$ bakaba bafite bitanu." -Muri Ndaru Luxury Suites By Le Muguet kandi hari n’ibyumba bibiri byo mu bwoko bwa ‘single room’ kiraramo umuntu umwe gusa ku ijoro ni 160$. -Ibyumba byose byo muri iyi hoteli birangwa n’isuku ihagije n’ibikoresho bigezweho kandi uwarayemo aba afite internet y’ubuntu na televiziyo. -Usibye aho kuryama kandi muri Ndaru Luxury Suites By Le Muguet hari restaurants nziza zitanga amafunguro y’ubwoko butandukanye bitewe n’iby’ushaka ategurwa n’abatetsi babizobereyemo. -Hari restaurant iri mu nzu ifite ubushobozi bwo kwakira abantu abantu 60 bicaye bisanzuye. -"Ahandi hantu ushobora gufatira amafunguro muri iyi hoteli ni ku gisenge cyayo ‘rooftop’. -Ku bantu bashaka kuryoherwa n’urukundo rwabo cyangwa ibindi byiza bashaka kuganira, aha ni ho hantu wavugira ijambo rikumvikana ako kanya." -"Iki gisenge gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 300, kirarimbishijwe mu buryo budasanzwe n’intebe zo mu bwoko butandukanye zo ku rwego rwo hejuru." -Iyo wicaye kuri iki gisenge uba wirebera ibyiza byose bitatse Kigali kuko ubasha kuyireba mu mpande zose wibereye hejuru. -Buri wa Kane haba hari abaririmba indirimbo gakondo bahataramira. -Uwaraye muri Ndaru Luxury Suites By Le Muguet ntabwo bimusaba gusohoka ngo ajye koga kuko hari picsine yisanzuye n’ufasha abantu koga wabigize umwuga. -Muri iyi hoteli kandi ibijyanye na siporo n’imibereho myiza ntabwo babyibagiwe hari gym ifite ibikoresho byose nkenerwa bakanatanga serivisi za sauna na massage uwagiyeyo ntiyicwa n’amavunane. -"Abakenera ibyumba byo gukoreramo inama n’ibindi birori ntabwo bibagiranye kuko hari bibiri kimwe gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 50, ikindi cyakira 20 birimo ibikoresho byose bya ngombwa nk’intebe, ‘projecteur’ n’ibindi." -"Abashinze Ndaru Luxury Suites By Le Muguet bafite intego yo kuba iyi hoteli izajya itanga serivisi zo ku rwego rwo hejuru no gutuma ababagana banyurwa nibyo bahabwa, bikazatuma babasha kugira umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda." -Amafoto: Yuhi AugustinMu 2014 ni bwo Ngarambe Jean Paul yatangiye gushyira mu bikorwa umushinga wo kubaka ahantu ho kwidagadurira no kuruhukira binyuze mu mikino itandukanye yise Green Sports Park. -Uyu mushinga uherereye mu Kagari ka Kagasa mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro. -Uri ku buso bwa hegitari imwe. -"Green Sports Park ifite umwihariko wo kuba ari wo mushinga wa mbere mu Mujyi wa Kigali wahurije hamwe imikino itandukanye aho abanyamujyi bashobora guhurira bagakina, bakanaharuhukira nyuma yo kuva ku kazi birirwamo buri munsi." -"Imikino iyirimo iyobowe n’uw’amagare yo mu misozi [Mountain Bike], wiyongeraho Basketball, Badminton, Volleyball, Beach Volleyball, PingPong, Beach Tennis, Mini-Football, Chess, imyitozo ngororamubiri ikorerwa muri gym tonic, gukina igisoro ndetse no gukora siporo abantu bifashishije ‘escalier’." -Green Sports Park yubatse mu buryo butangiza ibidukikije bigendanye n’icyerekezo cy’igihugu n’Isi muri rusange. -Ibikoresho byose byifashishijwe ntibyangiza ibidukikije. -"Umuyobozi wa Green Sports Park, Ngarambe Jean Paul, yabwiye IGIHE ko yatekereje uyu mushinga nk’umuntu usanzwe akunda imikino ariko ushaka no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku igare." -Yavuze ko mu mikino yose ihabarizwa bahisemo guteza imbere uw’amagare yo mu misozi nk’ugomba guhagararira indi. -"Muri Green Sports Park hatunganyijwe inzira yabugenewe yifashishwa n’abakina Isiganwa ry’Amagare yo mu Misozi, ireshya n’ikilometero kirenga kimwe." -"Yakomeje avuga ko “Muri uwo musozi hari inzira izajya inyuramo amagare [izwi nka Mountain Bike Trail], aho ababishaka bamanuka n’aho baterera bagana ku musozi.’’" -"“Iyo ufite iyo mikino yose ufata umwe nk’uhagarariye indi, twahisemo inzira y’amagare kuko ubu u Rwanda rutera imbere kandi ruhanze amaso ubukerarugendo bushingiye ku igare.’’" -Ngarambe yavuze ko batekereje ku mukino w’amagare kuko ubu winjiriza igihugu amadovize. -"Ati “Twaravuze ngo reka dufate umukino w’igare, tuwutunganye neza uzajye ukurura ba mukerarugendo. -Tuwutunganye ujye ukinwa.’’" -Umubiligi Simon ni we watunganyije inzira yifashishwa mu gukina amagare yo mu misozi -Mu 2014 ni bwo Ngarambe yatangiye umushinga wo kubaka ibibuga bitandukanye biri mu mushinga wa Green Sports Park. -"Icyo gihe ni igitekerezo yagize ubwo we na bagenzi be bakundaga kujyana gutwara igare mu Karere ka Musanze, batekereje uburyo bakwegereza Abanyakigali ahantu bashobora gukinira uyu mukino." -"Ati “Nakundaga siporo, twajyaga mu Kinigi kunyonga igare tukava muri Musanze tukajya Burera na Ruhondo. -Nibajije nti ‘Niba amagare tujya kuyanyongera mu Ruhengeri kuki tutabikora hano?’.’’" -"Yavuze ko yaganiriye n’abarimo Umuyobozi w’Ikigo gitegura abakinnyi b’umukino wo gusiganwa ku magare, ‘Africa Rising Cycling Center (ARCC)’, kiri i Musanze, amugisha inama y’icyo yakora, amuhuza n’Umubiligi witwa Simon." -"Ati “Namubajije niba nakora uwo mukino angira inama yo gukorana na Simon mu kubaka inzira y’amagare. -Twaratemberanye, ambwira uko nabigenza. -Narabikunze, ntekereza uko nabyegereza n’abo muri Kigali.’’" -Mu myaka umunani ishize ni bwo yatangiye gutera ibiti n’ubusitani bufasha abahagana kuruhuka no guhumeka neza. -Simon Charles Andre Hupperetz yabwiye IGIHE ko iyo mirimo yayitangiye mu mwaka ushize. -Ati “Tumaze umwaka dutangiye kubaka inzira y’amagare. -Hari ibyo tukiri kunoza kurushaho no kwagura ibice bimwe biyigize ku buryo byorohera abantu kuzamuka.’’ -"Yasobanuye ko iyi nzira ari umwihariko ku Rwanda. -Ifite inzira wagereranya n’imikingo, 12. -Ati “Abanyonzi bafite amahitamo bashobora gukora bigendanye n’ubumenyi bwabo n’icyizere bifitiye. -Aho [inzira] itangirira hari n’aho abanyonzi bato n’abana bashobora kwitoreza hatagoranye.’’" -"Simon yavuze ko mu gihe kiri imbere, iyi nzira izagurwa mu kurushaho gufasha abantu bashaka gukina byo kwishimisha cyangwa abitoreza kwitabira amarushanwa nk’ababigize umwuga." -Yagaragaje ko Green Sports Park iri ku rwego rwo kwakira imyitozo y’abakinnyi b’amagare yo mu misozi ndetse ikaba yanakira amarushanwa arimo nka Rwandan Epic mu gihe biri ngombwa. -Ati “Tugomba kwibuka ko pariki yagenewe amagare ari nk’ahantu ho kuruhukira. -Umwihariko wayo uzatuma ikurura abakina amagare yo mu misozi nko kwishimisha mu Mujyi wa Kigali.’’ -Simon yanagaragaje ko hari n’intambwe yatangiye guterwa yo kwigisha amakipe y’imbere mu gihugu uburyo inzira z’amagare yo mu misozi zishushanywa n’uko zubakwa. -Abanyakigali bafunguriwe amarembo muri Green Sports Park -Muri Mutarama 2022 nibwo Green Sports Park yafunguwe ariko muri uku kwezi habaye ibirori byo gutangira kuyibyaza umusaruro ku mugaragaro. -"Ngarambe yavuze ko batekereje kuwutangiza ku mugaragaro, Abanyarwanda bakamenya ko hari ahantu hatunganyijwe bashobora kwidagadurira." -"Ati “Kuri ubu Abanyakigali bafite ahantu bashobora guterera hagezweho, hari inzira ziharuye. -Hari n’inzira ya mbere yatunganyijwe yakoreshwa mu mukino w’igare.’’" -Abaganuye aha hantu baranyuzwe -"Byukusenge Nathan wahoze ari umukinnyi mu Ikipe y’Igihugu y’Umukino w’Amagare akaza guhagarika gukina mu 2016, ni umwe mu bitabiriye ibirori byo gutangiza Green Sports Park." -Yagize ati “Nashimye igitekerezo bagize cyo gukora ahantu ho gukinira amagare yo mu misozi no gufasha abashaka kubyiga. -Yubatse mu buryo bwafasha uwayitorejeho kuba yahatana mu marushanwa mpuzamahanga.’’ -"Byukusenge yakinnye umukino w’amagare y’imisozi (Mountain Bike), yitabiriye Shampiyona y’Isi yabereye muri Espagne mu 2015." -"Yavuze ko hari ibyo basabye ba nyiri Green Sports Park kunoza ku buryo yakagurwa ikaba ngari, ikaba yakwakira nka Shampiyona Nyafurika yo gusiganwa ku magare mu misozi." -"Usibye ibibuga biyirimo, iyi pariki inafite Inzu ndangamuco irimo ibikoresho gakondo byo mu Rwanda rwo hambere." -"Umusozi uriho umushinga wa Green Sports Park wahoze nta biti biwuriho, ubu byaratewe ndetse hazamurwa imbuto n’ibyatsi byawugaruriye ubuzima." -"Kugeza ubu nta kiguzi bisaba k’ushaka kwinjira muri Green Sports Park, gusa ababishaka babisaba mbere kugira ngo amakipe cyangwa abantu benshi badahurira mu kibuga kimwe ntibidagadure ku rwego bifuzaga." -Iyi pariki yashyiriweho guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku igare -N’indi mikino yahawe agaciro -Yubatswe mu buryo bubungabunga ibidukikije -Inzu ndangamuco yashyizwemo ibikoresho byo hambere -Green Sports Park yafunguriwe Abanyakigali -Amafoto: Ishema Benny"Mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, CHOGM, izateranira i Kigali mu cyumweru gitaha, bamwe mu baturage bakorera imirimo itandukanye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, bavuga ko na bo bayiteguye neza kandi bazayungukiramo nk’agace kabumbatiye ubukerarugendo bw’Igihugu." -Bavuga ko batangiye kuvugurura aho bakorera kugira ngo abashyitsi bazabasange ahantu heza ndetse babone n’aho kubakirira mu gihe cyose bazaba basuye ako gace gakora kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ikunze gusurwa na ba mukerarugendo benshi kubera ibyiza nyaburanga bihaboneka harimo Ibirunga n’inyamaswa nk’imbogo n’ingagi zo mu misozi miremire zisigaye hake ku Isi. -"Biteganyijwe ko inama ya CHOGM 2022 izaba mu cyumweru gitaha, ikaziga ku ngingo zitandukanye zirimo izihangayikishije Isi muri iki gihe no gushakira hamwe ibisubizo birambye birimo iby’intambara, ubukungu, ubushomeri mu rubyiruko, ibyorezo ndetse n’ibibazo bifitanye isano n’ihindagurika ry’ikirere." -"Bamwe mu bakora imirimo itandukanye mu Murenge wa Kinigi, bemeza ko biteguye kuzakira neza abashyitsi bazabagana kandi ko bazabungukiraho kugeza ku bakora ubuhinzi n’ubworozi." -"Bakundukize Jean d’Amour, ucururiza mu isantere ya Ndabaruhuye hamwe mu ho ba mukerarugendo banyura bagiye kwinjira muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, yagize ati CHOGM tuyiteguye neza. -Twafashe umwanzuro nk’abantu bakorera hano ngo tuvugurure isantere yacu ise neza n’abazadusura babone ko dusirimutse kuko yari ishaje.”" -"“Ubu izi nzu zose turi kuzivugurura nta yigomba gusigara. -yo tuzayungukiramo kuko ba mukerarugendo baziyongera ndetse n’abashoferi babatwara basigara baparitse hano bakabategereza." -"Iyo bari hano nitwe bahahira yaba amazi ba mukerarugendo bajyana, abasigaye hano nitwe tubatekera tukabakira ndetse n’ababatwaza imizigo iyo babahaye ku mafaranga na bo baza kwiyakirira hano. -Twiteguye kumurika no gucuruza ibyo dukora ndetse n’abahinzi bazaduha ibirayi bazabyungukiramo kuko tuzabagurira neza.”" -"Habarurema Simeon we atanga serivisi muri Bar-Resto ndetse akagira na Alimentation muri Santere ya Kinigi. -Na we yagize ati Nk’abacuruzi natwe CHOGM tuyiteguye tunoza isuku na serivisi dutanga. -Abatwara ba mukerarugendo n’ababatwaza imizigo bose twiteguye kubakira tukabona kuri ayo mafaranga.”" -"Umuyobozi wa sosiyete ‘Beyond the Gorillas Experience’ imenyereye kwakira ba mukerarugendo, Nzabonimpa Theodore, avuga ko kuri ubu bamaze kongera umubare w’abakozi bakoresha bagamije kuzarushaho gutanga serivisi nziza." -"Umuyobozi w’Umurenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent, ashimira abo baturage uburyo bagaragaje ubushake mu kwitegura CHOGM akabasaba kurushaho gutekereza uburyo bazayibyaza umusaruro." -"Yagize ati Biragaragara ko abaturage bari mu myiteguro kandi birashimishije ubona banoza ibyo bakora cyane cyane isuku kandi ni urugamba rusaba kujyanamo buri wese akabigira ibye. -Ndabashimira ko bamaze kubyumva bakabigira ibyabo." -"Iyi CHOGM, bayibyaze umusaruro buri wese yumve ko hari icyo agomba kwereka umugana kuko ni umwanya myiza wo kwiyerekana kandi bakagira n’icyo bunguka buri wese afite intumbero yo kubaka Kinigi twifuza. -Twiteguye ko abazaza batugana bazakirwa neza kandi bazabona ubudasa buzatuma bazahora badukumbura." -igiye kubera mu Rwanda yagiye ikomwa mu nkokora n’Icyorezo cya Covid-19 cyibasiye u Rwanda n’Isi muri rusange kuko yari imaze igihe kirengga imyaka ibiri yitegurwa. -Biteganyijwe ko izitabirwa n’abantu baturuka mu bihugu 54 bigize umuryango wa Commonwealth. -"Guverinoma y’u Rwanda yamaze kwemeranya n’Ikigo cy’Ishoramari mu by’Amahoteli, Kasada, ko cyegukana Umubano Hotel iherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali." -"Kasada ni Ikigo cy’Ishoramari cyigenga gikorera muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. -Cyashinzwe mu 2018 bigizwemo uruhare n’Ikigo cy’Ishoramari cya Qatar, hamwe na Accor, imwe muri Sosiyete zimaze kwandika izina ku Isi mu bijyanye n’amahoteli." -Amahoteli ya Kasada aba akora mu izina rya Accor. -Amasezerano yemejwe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Kasada agena ko Umubano Hotel izavugururwa ikaba hotel y’inyenyeri eshanu igahabwa izina rya Mövenpick Hotel. -"Mövenpick Hotel ni izina ry’amahoteli ribarizwa mu bihugu birenga 20 muri Afurika, Aziya, u Burayi, Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati." -Kasada irateganya gushora miliyoni 30$ mu bikorwa byo kuvugurura no kubaka iyi hotel ku buryo iba ku rwego rwa hotel y’inyenyeri eshanu. -"Kasada irateganya kudahindura ibintu byinshi ku ishusho n’ubundi Umubano Hotel yari isanganywe, gusa kuyivugurura bizasaba ko hakorwa impinduka zizatuma imyubakire yayo iba iri ku rwego mpuzamahanga." -"Mövenpick Hotel izafungura imiryango mu 2025 iri ku rwego rwa hotel y’inyenyeri eshanu. -Izaba ifite ibyumba byiza, ibice bifasha abantu kuruhura umubiri ndetse n’ahantu bashobora gukorera batuje." -"Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yatangaje ko ari iby’agaciro kuba Kasada igiye kuvugurura iyi hotel ifite amateka mu Rwanda." -Ati “Twiteguye kubafasha mu kuvugurura uyu mutungo ufite amateka.” -"Umuyobozi wa Kasada, Olivier Granet, yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu byerekezo biri gutera imbere cyane ruba icyerekezo mpuzamahanga ndetse n’ahantu habereye ishoramari." -Kasada yari iherutse kwegukana hotel yo muri Afurika y’Epfo yitwa Cape Grace. -"Umubano hotel yari imaze igihe yarafunzwe, nyuma y’uko muri Mata 2017 yeguriwe Marasa Holding Ltd binyuze mu Kigo cya Madhavani Group ariko imirimo yo kuyivugurura ntikorwe nk’uko byari byagenwe." -Yahinduriwe izina yitwa Marasa Umubano Hotel gusa aba bashoramari ntibabasha kuzuza amasezerano agendanye n’uburyo yagombaga kuvugururwa bijyanye n’igihe. -Umubano Hotel ifite inyubako zubatswe mu 1979. -"Nyuma y’igihe kinini Hotel Umubano ishyizwe ku isoko, amakuru yizewe avuga ko yamaze kwegukanwa n’ikigo cy’ishoramari mu by’amahoteli cya Kasada Group ndetse cyiteguye kuyivugurura no kuyishyira ku rwego mpuzamahanga." -"Muri Kanama 2020 nibwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, rwahamagariye abashoramari babyifuza, gupiganira kugura Hotel Umubano yari iri mu maboko ya Guverinoma y’u Rwanda." -Byakozwe muri gahunda yo kwegurira abikorera ibikorwa bitandukanye kugira ngo babibyaze umusaruro. -"Biteganyijwe ko nyuma yo kwegukanwa n’uyu mushoramari mushya, Umubano izahindurirwa izina ikitwa Mövenpick Hotel ndetse igashyirwa ku rwego mpuzamahanga. -Biteganyijwe ko iyi mirimo yose izarangira mu 2025 ari nabwo iyi hoteli izongera gufungura imiryango." -"Hoteli za Kasada Group zicungwa n’ibigo bitandukanye bizobereye muri iyi mirimo birimo na Accor, Ikigo cy’ishoramari cyo mu Bufaransa ari nacyo gifite mu biganza icyitwa Mövenpick Hotels & Resorts kizajya kigenzura imirimo ya buri munsi y’iyi hoteli yahoze yitwa Umubano." -"Kugeza ubu Accor nicyo kigo kinini cy’ishoramari mu Burayi mu bijyanye n’amahoteli no kwakira abantu, aho gifite mu biganza hoteli 5100 ziri mu bihugu birenga 100. -Ku rwego rw’Isi kiza ku mwanya wa Gatandatu mu kwinjiza amafaranga menshi, aho mu 2021 cyinjije miliyari 2,2 z’Amayero." -Mu 2018 nibwo Accor yaguze iki kigo cyo mu Busuwisi cya Mövenpick Hotels & Resorts. -"Kugeza ubu amahoteli ya Mövenpick Hotels & Resorts abarizwa mu bihugu birenga 30 hirya no hino ku Isi, muri Afurika y’Iburasirazuba ho iki kigo cyari gisanzwe gikorera i Nairobi muri Kenya aho gifite hoteli izwi nka ‘Mövenpick Residences Nairobi’." -"Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Clare Akamanzi yavuze ko batewe ishema no kuba iyi hoteli yegukanywe n’umushoramari ukomeye mu by’amahoteli ugiye gutangira gukorera i Kigali." -"Yavuze ko Kasada Group ariyo yagaragaje gahunda zijyanye n’ibyifuzo bya Guverinoma y’u Rwanda haba mu bijyanye n’ubunararibonye mu micungiye y’amahoteli, ubushobozi mu by’amafaranga ndetse n’uburyo bw’imyubakire bashaka gukoresha kuri iyi hoteli." -Ati “Twiteguye kubafasha kongera kuvugurura iyi hoteli ifite izina rikomeye.” -Umubano Hotel iherereye ku Kacyiru ahazwi nka “Meridien” iri ku buso bwa hegitari eshanu. -Ni imwe muri hotel zifite amateka akomeye ndetse iri ku rwego rw’inyenyeri enye. -"Iyi hoteli yubatswe ku bwa Col. Muammar Gaddafi, wayoboraga Libya. -Nyuma y’Urupfu rwe, Leta ye yasezeranyije u Rwanda ko izakomeza kuyishoramo imari ariko ntiyabikora, hitabazwa inkiko kugeza igurishijwe. -Yari mu maboko ya Sosiyete ya SOPROTEL, Leta y’u Rwanda iyifitemo imigabane ingana na 40% n’aho iya Libya ikagira 60%." -"Mu 2014 nibwo yavuye mu maboko ya Libya nyuma y’aho SOPROTEL isheshwe n’urukiko, gusa hashize imyaka itatu yarabuze umuguzi, iza kugurwa na Madhvani Group mu 2017 inahindura izina yitwa Marasa Umubano Hotel. -Madhvani icyo gihe yishyuye miliyoni zisaga 13 z’amadolari." -Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko mu byari byumvikanyweho ijya kugurwa icyo gihe harimo no kuyivugurura. -Mu ntangiriro z’umwaka ushize yahagaritse ibikorwa ba nyirayo icyo gihe bavuga ko bagiye kuyivugurura ikaba hotel ijyanye n’igihe dore ko yubatswe kera. -"Muri gahunda harimo ko umwaka wa 2019 uzarangira imirimo yo kuyivugurura yarangiye, gusa si ko byagenze. -Na mbere y’uko itangira, habanje kubamo igisa n’ubwumvikane buke hagati y’ubuyobozi bwayo n’Umujyi wa Kigali, bwo bwashakaga ko kuyivugurura byakorwa ibikorwa byayo bidahagaze ariko umujyi wo ububwira ko bidashoboka." -Kunanirwa kubahiriza ibyari byumvikanyweho bijyanye no kuyivugurura nibyo byatumye mu mezi ashize yongera gusubira mu maboko ya guverinoma 100% nayo iyiha Ikigega Agaciro Development Fund gitangira kuyicunga. -"Mu ntangiriro za Mata nagiye muri imwe muri hoteli z’inyenyeri eshanu ziri mu Mujyi wa Kigali, ndi kumwe n’abandi bantu tugira ngo tuganire ariko twinywera ikawa y’u Rwanda itunganyije neza." -"Twageze kuri hoteli duhitamo ahantu ho kwicara ariko twahamaze iminota irenga 20 tutarabona umuntu utwakira, byasabye ko umwe ajya kuburana uburenganzira bwacu baraza baratwakira." -Twumvaga ibyo ari ibintu bikomeye kuba batinze kutwakira ariko mu by’ukuri twavugaga tutarabona. -Twakomeje gutegereza ibyo twasabye turaheba bitewe n’uko twarimo tuganira ntabwo twari kurambirwa cyane ariko biratangaje gutegereza amasaha abiri. -"Uwo twabajije yatubwiye ko abakozi bakoraga ku manywa batashye, uwatwakiriye yagiye adatanze ibyo twasabye ngo tubihabwe kubera ko ashobora kuba yibagiwe cyangwa yihutaga." -"Uwadusobanuriraga yatubwiye ko agiye kudushakira undi utwakira mu bari kuri gahunda yo gukora ijoro. -Yaje hashize iminota icumi, nuko twongera kuvuga ibyo twashakaga bajya kubidukorera." -"Byarabangutse cyane ariko igitangaje ni uko badukoreye ikawa y’ubwoko bumwe twese kandi twasabye izitandukanye, tubajije avuga ko ari yo yihuta kandi ihendutse." -Guverinoma y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose kugira ngo urwego rw’ubukerarugendo no kwakira abantu rutere imbere kuko yari imaze kubona ko rwitaweho rwazanira igihugu umusaruro. -Ibi bigaragarizwa muri zimwe muri gahunda guverinoma yashyizeho zo guteza imbere uru rwego nko kureshya abashoramari bakomeye bakaza gushora imari mu Rwanda. -"Mu kurushaho guteza imbere igice cy’ubukerarugendo no kwakira abantu, guverinoma yashyizeho gahunda yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda." -"Izo mbaraga zose zagize umumaro kuko umusaruro w’ubukerarugendo wiyongereyeho 25% uva kuri miliyoni 131 z’amadolari mu 2020 ugera kuri miliyoni 164 z’amadolari mu 2021. -Mu 2019, bwari bwinjirije u Rwanda miliyoni zirenga 500$." -"Nubwo ibyiza byo guteza imbere ubukerarugendo byigaragaza, n’ubu abakiliya baracyinubira imitangire mibi ya serivisi ya hato na hato mu gihe ari bwo rutirigongo rw’uru rwego rufashe ubukungu bw’igihugu." -"Tariki 30 Mata 2022, ubwo yayoboraga Inama Nkuru y’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame yagarutse kuri serivisi mbi zirangwa mu mahoteli yo mu Rwanda." -"Yagize ati “Ni ikibazo gikomeye kandi mwanze guhindura. -Tubivuze na byo imyaka myinshi. -Serivisi zo mu mahoteli yanyu, ni mwe Abanyarwanda gusa mushobora kubyemera mukabana na byo bigasa n’aho nta kibazo gihari. -Bagiye kubamenya rero, bazaza ari benshi bagiye kubamenya.”" -"Yatanze urugero ku Mukuru w’Igihugu umwe wigeze gusura u Rwanda akajya kumwakirira muri hoteli ariko agahabwa serivisi mbi, ibintu yasabye ko byakosoka." -"Bamwe mu bakora mu bijyanye n’amahoteli mu Rwanda, bemeza ko hari ahakigaragara imitangire mibi ya serivisi, gusa bakemeza ko ari ku bantu bafite imyumvire iciriritse." -"Umunya-HongKong, Cheung Yiu Tung Billy, washinze Century Park Hotel and Residence akaba no mu bashinze Kigali Marriott Hotel, aganira na IGIHE yagize ati “Icyuho cya mbere ni ubumenyi, hari ubwo ushobora gukura mu ishuri ariko nkanjye ntabwo nigeze njya mu ishuri ritanga ubu bumenyi, nabyigiye muri za ’restaurants’ nagiye nkoramo. -Ikindi gikomeye nabonye ni imyumvire urubyiruko rushishikajwe no kubona amafaranga ariko ntibashishikazwe no gukora.”" -"“Njya mbibona hano iyo tugiye gutanga akazi umuntu araza akavuga ngo nzakora ibi, nzahindura biriya ariko yamara kukageramo biba indi nkuru.”" -Cheung Yiu Tung Billy yakomeje avuga ko usanga umuntu muri hoteli ashinzwe kwakira abantu ariko akaba arakaye cyangwa afite indi myitwarire idakwiye ahantu hakirirwa abantu. -"Frank Mustaff, Umuyobozi w’Ikigo cya Horwath HTL mu Rwanda, amaze imyaka irenga 30 akora mu by’amahoteli harimo imyaka isaga icumi amaze mu Rwanda." -"Ati “Haracyari icyuho mu kwakira abantu n’imitangire ya serivisi, usanga abakora mu gice cyo kwakira abantu batabona ko harimo amahirwe menshi yo kubyaza umusaruro, benshi baracyahabona nk’ahantu hanyuma bajya gushakira akazi.”" -Yakomeje ati “Ntabwo dukwiye gutera amabuye urubyiruko gusa hari icyuho no mu bayobozi na ba nyiri amahoteli batumva neza agaciro ko gukoresha umuntu ufite ubushobozi bwo hejuru.” -"“Barashaka gukoresha ba bantu bari buhembe amafaranga make cyane, iyo uyu muntu afite ubumenyi ashobora kwaka menshi ni yo mpamvu batabumuha ngo agume aciriritse.”" -"Yakomeje avuga uburyo yatangajwe no kujya muri hoteli ikomeye mu Mujyi wa Kigali, bakamara isaha yose bicaye ahantu hasa nabi nta muntu uraza kuhasukura." -"Ati “Mu minsi ishize nagiye muri hoteli nziza ngiye kuganira na bagenzi banjye ku bucuruzi. -Hari hari umwanda hasi, tuhamara hafi isaha nta muntu urahasukura. -Byansabye kuvugisha umuyobozi kugira ngo bahasukurwe.”" -"Umuyobozi mukuru wa Kigali Marriott Hotel, Matthias Widor, umaze imyaka irenga 20 mu bijyanye no gukora muri hoteli no kuziyobora, yavuze ko ibijyanye na serivisi mu Rwanda ari igice kikiri kwiyubaka ari yo mpamvu usanga hakirimo ibibazo." -"Ati “Igice cyo kwakira abantu kiracyari gito hano mu Rwanda ariko harimo imbaraga nyinshi, ku buryo habonetse amahugurwa dushobora kugira imbaraga zirenze izo dufite.”" -"Nubwo hakiri icyuho ariko nabo bemeza ko hakibura ibintu bike nko guhugura abantu, kugira ngo bumve ko gutanga serivisi nziza ari inshingano zabo." -"Billy yavuze ko igikwiye cya mbere ari uko abatanga serivisi bakwishyira mu nkweto z’abakiliya babo, bakareba niba ibyo batanga bo babihawe bakishima ndetse hagatangwa amahugurwa ahagije kubakora muri iki gice." -"Ati “Icya mbere kuba wishimiye usekera abantu ni ikintu cya ngombwa mu kwakira abantu. -Sindi kubabwira ngo mujye mugenda museka gusa ahubwo bijye biba bibavuye ku mutima, musabane n’abantu.”" -"“Hari uburyo wakira abantu utiga mu ishuri cyangwa ngo usome mu bitabo ariko ugomba gutekereza cyane, ukamenya ngo iyo umuntu aje agusanga ni iki aba agukeneyeho.”" -"Frank Mustaff we avuga ko impinduka zikwiye guhera ku bayobozi b’amahoteli ubwabo, bakumva ko guhugura abakozi babo ari ingenzi." -"Ati “Abayobozi b’amahoteli na ’restaurants’ bakwiye kumva ko serivisi nziza ari ikintu cy’ibanze, bakumva ko abakozi babo bakwiye guhugurwa bakagira ubumenyi buhagije.”" -Ibi abihuje na Matthias Widor wavuze ko Abanyarwanda bakwiye amahugurwa abereka ko igice cyo kwakira abantu ari akazi kandi gafite amahirwe menshi. -Ati “Icya mbere gikwiye gukorwa ni ukwereka abantu ko igice cyo kwakira abantu gifite imbaraga n’amahirwe menshi. -Ikindi Abanyarwanda bamaze kugera ku rwego mpuzamahanga bakaza bakajya mu buyobozi bagatanga umusanzu wabo. -Dukeneye gutangira gukorana na guverinoma mu masomo batanga tugatanga ubumenyi ku bijyanye no kwakira abantu.” -"Tariki 20 Gicurasi ubwo hatangwaga inyenyeri kuri hoteli nshya, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) Clare Akamanzi yavuze ko hari gufatwa ingamba zizatuma itangwa rya serivisi rirushaho kugenda neza mu Rwanda." -"Zimwe muri izo ngamba harimo ko hoteli zose zigiye kujya ziyoborwa n’abantu babyigiye, babikora kinyamwuga kandi babifitiye impamyabushobozi." -"Ati “Tugiye kandi gusaba hoteli zose gukoresha abantu bafite impamyabushobozi zikwiriye. -Nta muntu uzayobora hoteli atabifitiye ubushobozi." -"Ikindi ni uko hoteli zigiye gutegekwa gushyiraho uburyo bwemerera abakiliya bazo kuzibwira uko bahawe serivisi (feedback), kugira ngo niba hari ibikenewe gushyirwamo imbaraga bikosorwe mu gihe cya vuba." -"Indi mpinduka igiye kuba muri uru rwego ni uko hazashyirwaho uburyo hoteli zimanurirwa urwego, ku buryo nka hoteli yari ifite inyenyeri eshanu ishobora gusubizwa ku nyenyeri eshatu, byose bigaterwa na serivisi izajya itanga ku bakiliya bayo. -""Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Musanze bavuga ko bishimiye kuba barashyiriweho agace katageramo imodoka kazwi nka Car Free Zone, kuko bigiye kujya bibafasha mu kwidagadura no kuruhuka nyuma yo gukika ku mirimo mu mpera z’icyumweru." -"Guhera mu mpera z’icyumweru gishize, hafunzwe umuhanda uri mu Mujyi rwagati uva ku muhanda munini Musanze- Rubavu ukanyura ku isoko rinini rizwi nka Goico, ugaca kuri Hotel Urumuri werekeza kuri Gare ya Musanze." -Ubuyobozi bwatangaje ko ari igikorwa kigomba guhoraho mu mpera z’icyumweru guhera ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu. -"Mu gihe uwo muhanda ufunzwe, abaturage batembera badakoresheje ibinyaniziga nibo baba bemerewe kuwukoresha, bakahiyakirira haba ku bashaka kugura amafunguro n’icyo kunywa." -Bamwe mu bitabiriye ifungurwa ry’aka gace bavuze ko byabanejeje cyane kuko ari ingirakamaro ndetse n’abacuruzi bakaba barabonye uburyo bwiza bwo gucuruza. -"Noheli Clement amafunguro n’ibinyobwa yagize ati “Iki gikorwa twarakishimiye cyane kuko cyaje gikenewe. -Ni ubwa mbere mbonye abanya-Musanze bishimye muri iyi myaka. -Twaracuruje ku buryo ihene enye naraye nzirangije.” -Ndayizeye Sadi na we yagize ati Nacuruje liqueur ziranshirana njya no kurangura. -Ibi birori twari tubimenyereye i Kigali ariko natwe murabona ko byaje. -Ubundi weekend yabaga nziza ari uko twagiye za Rubavu ariko ubu nabo bagiye kujya baza hano iwacu.”" -"Umwali Angelique wabashije gutemberera aho hantu yagize ati “Ibi birori byarantunguye ariko natashye nkerewe kuko numvaga ntashaka kuhava. -Narabyinnye, ndiyakira ndetse nahakuye n’inshuti nyinshi nazo zari zaje kuhatemberera. -Nzagerageza ibishoboka njye mpagera buri weekend nje kuruhuka. -Turashimira ubuyobozi bwatuzirikanye bakadushyiriraho aha hantu.”" -"Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’Iterambere, Rucyahana Mpuhwe Andrew, yavuze ko bahisemo gushyiraho iyi Car Free Zone bagamije kongera aho abantu bashobora guhurira bakishima." -"Ati “Abaturage bazajya bahahurira bahidagadurire kandi inyungu ikomeye ni ukugira umuturage wishimye, indi nyungu ni uko abacuruzi bazacuruza bunguke kandi nibo basora dufite.”" -"Akomeza agira ati Ni igikorwa cyatangiye muri kiriya cyumweru kandi abantu ntibumve ko cyateguriwe CHOGM gusa ahubwo kigomba gukomeza ahubwo nibahashore imari kuko ni n’uburyo bwiza bwo gucuruza umuntu yabashishikariza.”" -"Ahari hamenyerewe Car free zone ni mu mujyi wa Kigali mu duce nka Remera-Gisimenti, mu mujyi rwagati na Biryogo, aho mu mpera z’icyumweru utwo duce tuberamo ibitaramo by’imyidagaduro, kuruhuka n’ibindi. -""Ellen DeGeneres ari mu ruzinduko mu Rwanda n’umufasha we, Portia de Rossi, aho baje gufungura ku mugaragaro Ikigo gikora ubushakashatsi ku ngagi, Ellen DeGeneres Campus cy’Umuryango Dian Fossey Gorilla Fund wita ku ngagi zo mu Birunga." -"Iki kigo cyubatswe n’abakozi barenga 2400, gitwara miliyoni 15 z’amadolari ya Amerika." -"Ni ikigo kigezweho, kigizwe n’inyubako eshatu z’ingenzi zirimo The Sandy and Harold Price Research Center kizajya gikorerwamo ubushakashatsi ku ngagi bwibanda ku turemangingo twazo, imiterere yazo, imibanire yazo n’ibindi." -"Hari kandi inyubako ya Cindy Broder Conservation Gallery izajya yakira abashyitsi bifuza kumenya byinshi ku ngagi, igizwe n’amafoto ndetse n’ibindi bisobanura imibereho y’ingagi." -Indi nyubako ni Bob and Melani Walton Education Center izagira uruhare mu gukorana na kaminuza zo mu Rwanda no hanze yarwo. -Izajya yifashishwa kandi mu kwakira inama inakorerwemo amahugurwa. -"Izaba irimo ishuri, isomero ry’ibijyanye na siyansi ndetse na ’Computer Lab’ yubatswe bigizwemo uruhare n’impirimbanyi mu kurengera ibidukikije, akaba n’umukinnyi wa filime, Leonardo DiCaprio." -"Kuva iki kigo cyafungura imiryango muri Gashyantare uyu mwaka, kimaze kwakira abashyitsi barenga 5000, barimo abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bagera ku 2000." -"Mu kiganiro n’abanyamakuru, Ellen DeGeneres yavuze ko urugendo rwo gukunda ingagi rwatangiye ubwo yari afite imyaka 12, nyuma yo kubona ifoto ya Dian Fossey muri National Geographic Magazine." -"Iyo foto yafatiwe mu Rwanda, aho Dian Fossey yari yaratangiye kwita ku ngagi zo mu Birunga kuva mu 1967. -Ellen yavuze ko kuva uwo munsi “yumvise yagira amahirwe yo guterura umwana w’ingagi”." -"Ati “Uko nakomeje gukura, ni ibintu nahoze nifuza gukora. -Ubwo nazaga mu Rwanda, nifuzaga kureba akazi kakozwe na Fossey mu kurengera ingagi." -"Umuyobozi Mukuru wa Dian Fossey Gorilla Fund, Dr. Tara Stoinsk, agaruka ku kamaro k’ikigo gishya bazajya bakoreramo, yagize ati Mbere twakoreraga kure y’ingagi, mu birometero birenga 25...intego yacu ni ’ukurokora ingagi no gufasha abaturage, niyo mpamvu dukorana n’abaturiye Pariki." -Yavuze ko kuva iki kigo cyafungura kimaze kwakira Abanyarwanda barenga 5000 bifuza kumenya byinshi ku buzima bw’ingagi. -"Ati Iki Kigo ntigisanzwe, kuva cyafungura tumaze kwakira Abanyarwanda barenga 5000, aho twakoreraga mbere, ntabwo Abanyarwanda bazaga ari benshi... kugira abaturage benshi badusura hano ni ibintu bidushimisha. -""Nzoga ni umusozi muremure uherereye mu Mudugudu wa Runyinya, Akagari ka Kagabiro, Umurenge wa Mubuga mu karere ka Karongi, mu Ntara y’Iburengerazuba." -"Imizi y’uyu musozi ishoreye mu Kiyaga cya Kivu. -Kuwugeraho ni urugendo rw’iminota 20, uri mu modoka uturutse mu mujyi wa Karongi." -"Wumvise iri zina wakeka ko utuwe n’abakunzi b’agatama nyamara n’abarokore barahaba. -Abatuye kuri uyu musozi bakiri bato ntibazi inkomoko y’izina ’Nzoga’ wahawe uyu musozi, nyamara abakuru bo babizi neza." -"Biseruka Pascal wavukiye kuri uyu musozi yabwiye IGIHE ko azi inkomoko y’izina Nzoga ryahawe uyu musozi, ufite ishusho y’umutemeri." -"Ati Ni uko ibintu bigenda bicika aho byahoze, naho ubundi uyu musozi wabagaho urutoki rwinshi kandi rwiza, abahatuye bakamenya kwenga urwagwa rwiza rw’umwimerere, buri munsi ugasanga bahishije, bicaye banywa, ababibonye bakavuga ngo hariya hantu ni kuri Nzoga, izina rifata rityo." -Abazi Nzoga bavuga ko igizwe n’ibice bibiri. -Nzoga Runyinga na Nzoga Mweya ariko yombi iri mu kagari kamwe ka Kagabiro. -"Kugera mu 1994, Nzoga yarangwaga n’urutoki rwinshi ariko uyu murage waje kuvaho ku buryo umuntu utahazi muri iyo myaka atamenya ko higeze urutoki." -"Iryivuze Thomas, ni umusaza w’imyaka 60 utuye mu kagari ka Kagabiro. -Yavuze ko nyuma ya 1994 aribwo aka gace kibasiwe n’indwara ya kirabiranya. -Iyi ndwara niyo yashyize iherezo ku rutoki rwinshi rwahabaga." -"Uyu munsi iyo ugeze kuri uyu musozi wa Nzoga usanga igihingwa kihiganje ari makadamiya (macadamia), ari naho bamwe bahera bavuga ko mu minsi iri imbere izina rishobora kuzahinduka hakitwa kuri makadamiya aho gukomeza kwitwa kuri Nzoga." -"Uretse uyu musozi wa Nzoga uherereye mu karere ka Karongi, hari undi musozi witwa Nzoga uherereye mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza." -Abasaza batuye kuri uyu musozi bo bavuga ko iri zina ryo rikomoka ku musaza wari uhatuye ku ngoma ya Yuhi Gahindiro. -"Uwo musaza yari umuhanga mu kwega inturire n’inkangaza. -Iyo umwami yabazaga abagaragu be aho bajya guhigira, bamusubizaga ko bashaka kujya kuri uyu musozi, kugira ngo bage kunywa inzoga kwa Sebisoga." -"Aba bagaragu bagezeho bakajya bavuga kwa Nzoga aho kuvuga kwa Sebisoga, biza kurangira Nzoga rivuye kuri Sebisoga riba izina ry’uyu musozi wo mu murenge wa Muyira. -"Hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Four Points by Sheraton Kigali - hoteli imaze igihe yubakwa mu Mujyi wa Kigali - ifungurwe ku mugaragaro cyane ko ari imwe mu zigomba kwakira abashyitsi bazitabira Inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Commonwealth (CHOGM). -"Hoteli za Four Points by Sheraton zirimo n’iyi igiye gufungura mu Mujyi wa Kigali, ni ishoramari ry’ikigo gikora mu bijyanye n’ubukerarugendo n’amahoteli cya Marriott International, mu Rwanda kinahafite Kigali Marriott Hotel." -"Kugeza uyu munsi habarurwa ko Marriott International ifite aya mahoteli ya Four Points by Sheraton 291, hirya no hino ku Isi." -"Iyi giye gufungurwa mu Mujyi wa Kigali ije isanga izindi ziri muri Afurika y’Iburasirazuba, mu bihugu nka Kenya na Tanzania." -"Iyi hoteli nshya y’inyenyeri enye iherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali rwagati, hafi ya Serena Hotel ndetse na Marriott." -"Kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Kamena 2021 nibwo abayobozi batandukanye b’igihugu basuye Four Points by Sheraton Kigali, kugira ngo barebe uko imyiteguro yo kuyifungura ku mugaragaro igeze. -Biteganyijwe ko nta gihindutse, iyi hoteli izafungurwa ku wa 13 Kamena 2022." -"Nubwo itarafungura ku mugaragaro, imirimo ya nyuma isa n’iyageze ku musozo kuko n’ab’inkwakuzi batangiye kuyitaha no kuyisura ngo barebe uko imeze." -"Ni hoteli izaba ifite ibyumba 154 biri mu byiciro bitandukanye. -Ifite 108 byo mu cyiciro cya ’standard king’, 34 byo mu cyiciro cya ’standard double’, 5 byo mu cyiciro cya ’Junior Suite’, 3 byo muri ’Executive suite’ n’ibindi 3 byo mu cyiciro cya ’family suite’." -Four Points by Sheraton Kigali ifite kandi icyumba kimwe cyiswe ’Pent House’ gishobora kwakira umushyitsi w’icyubahiro. -Ukigezemo ushobora kugira ngo ni inzu bwite y’umuntu. -"Giteye mu buryo bw’igorofa ubwacyo, aho igice cyo hasi kibarizwamo uruganiriro uyu mushyitsi ashobora kwakiriramo abaje kumureba. -Uvuye muri uru ruganiriro, hirya hari icyumba ashobora kurazamo umushyitsi we wamusuye akifuza kurara." -"Igice cyo hejuru nicyo kibarizwamo icyumba cy’umushyitsi mukuru wa hoteli, igikoni ndetse n’ubwogero. -Iki cyumba muri hoteli z’inyenyeri eshanu nicyo kimenyerewe nka ’Presidential suite’." -"Iyi hoteli kandi ifite resitora (restaurants) eshatu abantu bashobora gufatiramo amafunguro, zirimo iyitwa FP Social ishobora kwakira abantu 80, Brew Bar ishobora kwakira 55 na Coco Fizz yakira abantu 50." -"Four Points by Sheraton Kigali kandi ifite ibyumba icyenda byakira inama, aho ikinini gishobora kwakira abantu bari hagati ya 200 na 250 ndetse n’ibindi bitatu (Boardrooms) bishobora kwakira umubare muto w’abakozi bashaka gukora inama." -"Bitandukanye n’izindi hoteli zo muri Kigali ukunze gusanga zifite piscine hejuru (rooftop) cyangwa hasi, iyi yo iyifite mu igorofa (étage) ya kabiri, hafi n’iyi restaurant yiswe ’Coco Fizz’" -"Icyo gice kandi nicyo kibarizwamo Gym izajya ifasha abantu gukora imyitozo ngororamubiri ndetse na salon zabugenewe, zizajya zita ku misatsi y’abagore n’inzara." -"Iyo Gym ifite umwihariko w’uko abantu bazajya bakora imyitozo bareba hanze, kuko idakingiwe n’inkuta ahubwo ari ibirahuri. -Kimwe n’izindi gym zikomeye ku rwego rw’Isi, ikoze ku buryo umuntu wituye hasi mu buryo bw’impanuka, adashobora gukomereka." -"Four Points by Sheraton inafite ahantu hihariye hazakorerwa imigati ndetse n’ahazajya hatunganyirizwa inyama. -Inafite igikoni kizajya gikorerwamo pizza, kikazaba cyitegeye ahari piscine." -"Inyubako ya Four Points by Sheraton yubatswe na Canon Construction Ltd, imirimo iyoborwa na Jack Arslanian ukorana na New Century Development ya Hatari Sekoko." -"Mu iyubakwa ry’iyi hoteli, ibikoresho byinshi byifashishijwe ni ibyo mu Rwanda, mu gihe mu mirimo yo gusoza ari bwo hatumijwe hanze y’igihugu ibikenerwa byinshi, nk’ibyo mu gikoni." -"Umuyobozi mukuru wa Hotel ya Kigali Marriott na Four Points by Sheraton Kigali, Matthias Widor, yavuze ko iki gikorwa cy’ibanze cyari kigamije kureba niba ibintu byose biri ku murongo." -"Ati Uyu munsi twakoze igikorwa cyo gufungura by’igerageza kugira ngo turebe niba hari ahari ikibazo, niba amazi ashyushye bihagije, niba internet ikora neza, aho bigeze ubu tumeze neza." -"Yakomeje avuga ko Four Points by Sheraton Kigali izaba ari hoteli yo ku rwego rw’inyenyeri enye, ku buryo bizorohera buri wese kuyisangamo." -"Ati Izaba ari hoteli nziza iri mu cyiciro cy’iz’inyenyeri enye, ari nabyo Umujyi wa Kigali ukeneye by’umwihariko muri ibi bihe. -Dufite Kigali Marriott Hotel n’iyi, bivuze ko mu gihe dufite nk’abayobozi bakuru barara muri Kigali Marriott Hotel, irindi tsinda ry’abakozi ryaza rikarara hano." -Byitezwe ko iyi hoteli ari imwe mu zizakira abashyitsi bazasura u Rwanda muri CHOGM. -Amafoto: Nezerwa Salomon"Mu myaka nk’itanu ishize, uwageraga i Nyandungu yahabonaga igishanga gishaje, kidafite ubuzima ahubwo gishobora gushyira mu kaga abagituriye n’abagikoresha." -"Icyo gihe cyakorerwagamo ubuhinzi, ubworozi bw’amatungo yaragirwagamo ndetse hari abagikoreshaga nk’ikimoteri cyo kumenamo imyanda, bigatuma cyangirika. -Uko gufatwa nabi kwatumye cyibasirwa n’imyuzure y’amazi ava ku misozi igikikije arimo ay’imvura n’ava n’abaturage." -"Igishanga cya Nyandungu kiri mu Mirenge ya Ndera ho mu Karere ka Gasabo na Nyarugunga muri Kicukiro. -Kiri hagati y’umuhanda wa La Palisse Hotel kugera k’ugana i Ndera kuri 15, ni ku buso bwa hegitari 121." -"Ku muntu uhaheruka nko mu 2018, ubu ahageze yatungurwa. -Ha handi hatagendwaga, hatabonekaga inyamaswa nk’inyoni n’izindi, ubu hahinduwe Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu [Nyandungu Eco Park-NEP]." -"Iyi pariki igizwe n’ibice [sectors] bitanu birimo icya mbere n’icya kabiri bigizwe n’icyo wakwita ko ari ahantu hakiri igishanga, ariko hari ibyatsi n’ibiti bifasha mu kuyungurura amazi y’ibirohwa ava ku misozi. -Ibindi bitatu ni byo bisurwa ndetse byanashyiriweho inzira ababiganamo banyuramo." -Imirimo ya nyuma yo guhindura iki gishanga mo pariki yararangiye ndetse haritegurwa no gutangira kubaka uruzitiro rugendanye n’imiterere yayo yo kutangiza ibidukikije. -"Biteganyijwe ko Pariki ya Nyandungu izafungurirwa abantu bose, bakayisura muri uku kwezi uhereye ku bashyitsi bazitabira Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ibivuga Icyongereza, CHOGM, izabera mu Rwanda mu cyumweru cyo ku wa 20 Kamena 2022." -Uyu mushinga ni umwe mu ikomeye yatangirijwemo isuzuma muri Kigali hagamijwe kureba uko ibishanga byabyazwa umusaruro ndetse bigahindurwa ahantu nyaburanga abantu bashobora kuruhukira nyuma yo kuva ku kazi k’ingume. -Mu 2015 ni bwo hatekerejwe umushinga wo guhindura Igishanga cya Nyandungu no kukigarurira ubuzima ndetse gitangira gutunganywa mu 2016. -Iyo mirimo yagombaga gusozwa mu 2020 mu byiciro bibiri ariko idindizwa n’impinduka zabaye mu guhindura inyigo ya mbere n’icyorezo cya COVID-19. -Uwinjiye abanza guhabwa amabwiriza amugenga… -"Ugeze muri Pariki y’Ubukerarugendo abanza kunyura ahatangirwa amakuru. -Aha ni ho ahabwa ishusho yayo, ibice biyigize n’ibyo kwitwaza mu gihe asura. -Hari nk’aho akenera inkweto za bote zishobora kumufasha kuko hari amazi agenda asigara mu nzira ku buryo bisaba uhanyura kuba yikwije." -"Ukiva aha ahita afata inzira igana mu Gice cya Gatatu, cyo kimwe n’icya Kane n’icya Gatanu, bifite ibyo bihuriyeho." -"Buri gice gifite inzira ebyiri ku mukandara wacyo zirimo izajya ikoreshwa n’abazenguruka pariki n’amaguru n’abatembera bakoresheje igare. -Buri nzira muri zo yahawe izina riyiranga ku buryo umuntu abaye ari mu Gice cya Kane ashobora kubwira uri mu cya Gatatu agace arimo, bikamworohera kumugeramo." -"Buri yose yubakishijwe amakoro yo mu Birunga, ndetse mu Gice cya Gatatu zikikijwe n’imigano yavanywe mu Bushinwa, itanga amahuhwezi." -"Ibi bice byose kandi bifite ibiyaga bihangano [biri ku buso bwa metero kare ziri hagati ya 4393 na 5892], abantu bashobora kuruhukira impande zabyo kuko hatewe udutebe dutuma ababishaka bicara bakarambya, bareba inyoni zitambuka hafi aho cyangwa se baroba kuko hari ibifite amafi." -"Ni nako bimeze ku kubona aho kuruhukira, kuko hagenwe intebe ku buryo unaniwe ashobora kwicara, akaba yanaganira n’uwo bari kumwe, nta nkomyi." -yamenye ko hatekerejwe ko abahasuye bashobora kuzashyirirwaho uburyo bwo kuzajya baroba amafi mu buryo bwo kwishimisha. -"– Ibidukikije bibungabunzwe neza, inyungu ku bukerarugendo" -Uyu mushinga witezweho kuba icyitegererezo mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima birimo ibimera n’inyamaswa ariko bikanaharura inzira yo kwinjiza amadevise avuye mu bukerarugendo. -"Muri Pariki ya Nyandungu hari Agace kahariwe Ubusitani bwa Papa [Pope’s Garden]. -Hagaragaza ahantu Papa Yohani Pawulo II yasomeye Misa ku wa 9 Nzeri 1990, mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda." -"Aha hantu hitezweho kuzajya hakorerwa ingendo nyobokamana, abayoboke ba Kiliziya Gatolika bakaba bahasura bakamenya ayo mateka y’ibyahabereye." -"Muri aka gace kandi Kiliziya yatangaje ko iteganya kuzahashyira ‘Chapelle’, ku buryo abahasura bajya bahasengera." -Ahari ubu busitani ni munsi neza n’ahari ikimenyetso cy’ishusho ya Papa ubwo yari mu Rwanda ku wa 7-9 Nzeri 1990. -Amakuru avuga ko ari ho yambariye mbere yo gusoma misa. -"Abasuye iyi pariki kandi bazashobora kubona serivisi zitandukanye nk’ibyo gufungura kuko hari restaurant, izajya ifasha abantu bahatembereye kuticwa n’inyota n’inzara." -Umusanzu ku bushakashatsi ku bimera -Imwe mu nyungu yitezwe kuri Pariki ya Nyandungu ni ukorohereza abakora ubushakashatsi kubona amakuru y’ibanze ajyanye n’imiti gakondo yakoreshwaga hambere. -Muri Nyandungu habarurwa ubwoko bw’ibiti birenga 60 bya Kinyarwanda (indigenous trees) bishobora gukorerwaho ubushakashatsi cyangwa kubireba. -"Ibi byiyongeraho ibiti by’imiti gakondo biri ahiswe ‘Medicinal Garden’, ni ukuvuga ‘Ubusitani bw’Imiti gakondo’." -"Aha habarizwamo amoko 50 yabyo; arimo “Umurinzi”, “Umuko”, “Umunzenze”, “Umukuzanyana”, “Igikakarubamba”, “Umuhe”, “Umusasa”, “Intobo”, “Umuraganyina”, “Umutarishonga”, “Umukorokombe” n’indi." -Byashyizwemo hagamijwe kwigisha no kuba byakwifashishwa mu nganda zikora imiti. -Muri iyi Pariki harimo ubwoko burenga ibihumbi 18 bw’ibiti bitandukanye. -Ibikoresho byose byifashishijwe bibungabunga ibidukikije -"Uhereye ku marembo ukagera aho usohokera, ibikoresho byakoreshejwe hubakwa iyi pariki biri mu mujyo w’ibibungabunga ibidukikije." -"Inyubako zikirimo nk’izibikwamo ibikoresho, restaurants n’ahandi hubatswe hifashishijwe uburyo bubungabunga ibidukikije." -"Inzira zose zinyura muri iyi pariki zubakishije amakoro, ashobora guhangana n’imiterere y’ahantu hari amazi." -"Uruzitiro rwayo mu kurwubaka habanje kwifashishwa ibiti bisanzwe, ibyitwa ‘living fence’ mbere y’uko hubakwa urugezweho." -"Uru ruzitiro ruzubakwa hifashishijwe senyenge zatumijwe muri Afurika y’Epfo, zikoze mu buryo bubungabunga ibidukikije. -Rwiyemezamirimo uzarwubaka yaraganirijwe ndetse nta gihindutse, rwasozwa mu Ukwakira 2022." -"Ruzashyirwa ahantu hareshya n’ibilometero 7.28 aho ruzatwara agera kuri miliyari 1 Frw. -Ruzaba rufite uburebure bwa metero 2,5 ndetse ruzazitira ibice birimo icya Gatatu, Kane na Gatanu." -"Ku muriro, hashyizweho imirasire y’izuba ituma Pariki ya Nyandungu icanirwa mu ijoro." -Muri Pariki ya Nyandungu kandi hashyizwemo camera zifasha mu kubungabunga umutekano w’abayisura n’ibikorerwamo. -Ziyongera ku basekirite 50 bawucunga ijoro n’amanywa. -"Kugeza ubu Pariki ya Nyandungu ibarurwamo amoko 102 y’inyoni zirimo imisambi, inyange n’izindi. -Hari inyamaswa zatangiye kuyigaragaramo zirimo akanyamasyo n’ifumberi." -Biteganyijwe ko ibikorwa bya Pariki bizegurirwa uwikorera wigenga akaba ari na we uzagena igiciro cyo kwinjira. -"Amakuru ataremezwa IGIHE ifite ni uko nibura Umunyarwanda ushaka kuyisura azajya yishyura 1000 Frw cy’umusanzu wo kubungabunga ibikorwa byayo, umunyamahanga uba mu gihugu akishyura 5$ mu gihe uvuye hanze ari 10$." -Umushinga wo gusazura Igishanga cya Nyandungu wari wateganyirijwe kuzuzura utwaye miliyari 5.2 Frw. -Witezweho kwinjiza miliyari 1 Frw mu myaka 12. -Amarembo aguha ikaze... -Igice cya Mbere n’icya Kabiri ni igishanga -Igice cya Gatatu kirasurwa -Ubusitani bwa Papa buracyatunganywa -Iki gice gifite n’ibiyaga karemano -"Hari icyiswe Kivu, mu gushushanya Ikiyaga cya Kivu" -Na Muhazi irahari -Hafi y’ibyo biyaga hari restaurant -"Abafite imodoka na bo ntibarengejwe ingohe, imodoka 250 zishobora kuhaparika" -Amatara akoresha imbaraga z’imirasire y’izuba -Igice cya Kane na cyo ni kinini -Ni cyo gifite ’Ubusitani bw’Imiti Gakondo’ -Igice cya Gatanu ni cyo kinini kurusha ibindi -"Amazi yavuye kuri La Palisse ari ibirohwa, agera kuri 15 yabaye urubogobogo" -Amafoto: Nezerwa Salomon"Centre Pastoral Notre Dame de Fatima (CPND de Fatima), ni hoteli y’inyenyeri eshatu ya Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri iherereye mu Mujyi wa Musanze hepfo gato ya Paroisse Cathedrale ya Ruhengeri imbere ya Stade Ubworoherane ku muhanda werekeza mu Kinigi." -"Iyi Hotel, iri mu bilometero 96 uvuye i Kigali, 25 uvuye ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda no mu bilometero 46 uvuye mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo." -"Centre Pastoral Notre Dame de Fatima Hotel, usibye kuba iri mu mahumbezi yo kuba mu nkengero za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ifite umwihariko wo gutanga serivisi inoze." -"Abakozi bayo barangwa no kubahiriza gahunda, kugira ahantu heza ho kuruhukira no gufasha abayigana babishaka kwegerana n’Imana mu isengesho mu buryo buboroheye kandi ikagira n’ibiciro abenshi bishimira." -"Iyo uri kuyitemberamo, ntiwifuza kuyirangiza kubera ibyiza byinshi byayo bitarambira ijisho n’ubuhanga bw’abayigutembereza mu bwuzu, barimo n’Abihaye Imana bayikoramo muri serivisi zitandukanye kuva ku buyobozi kugeza no mu gikoni cyayo." -"Kuri iyi nshuro, tugiye kuyitemberezwamo na Padiri Oreste Habiyambere, Umuyobozi Mukuru wa Centre Pastoral Notre Dame de Fatima Hotel, tunyure mu bice byose biyigize ari nako adusobanurira serivisi zihatangirwa muri make." -"Padiri Oreste aratubwira muri make amavu n’amavuka ya Centre Pastoral Notre Dame de Fatima, ati CPND de Fatima ni hoteli y’inyenyeri eshatu iherereye mu Karere ka Musanze yatangiye ari Centre d’Accueil ifatanye n’Ingoro ya Bikiramariya Umwamikazi w’i Fatima, biturutse ku busabe bw’abayiganaga n’abasuraga Akarere bagiye biyongera bakikuba inshuro icumi mu 1996 ugereranyije na mbere ya 1994." -"Noneho ubuyobozi bwa Diyoseze buza kuyagura bwubaka Etage yatashywe muri Nyakanga 2007, nibwo CPND de Fatima yafashe isura ya hoteli, uko abakiliya bagiye biyongera nabwo ikarushaho kunoza serivisi kugeza ubwo mu 2017 ishyirwa ku nyenyeri eshatu bikozwe na RDB. -Ni hoteli imaze kugira ubunararibonye kubera igihe imaze yakira abayigana na ba mukerarugendo basura Pariki y’Ibirunga n’akarere." -"Padiri Oreste akomeza avuga ko intego bari bafite bashinga CPND de Fatima Hotel bayigezeho kuko igikuru kwari ugufasha abaganaga Ingoro ya Bikiramariya Umwamikazi w’i Fatima n’abasuraga ako Karere k’ubukerarugendo, gufasha abatishoboye no kuba intangarugero mu rwego rw’amahoteli." -"Yagize ati Intego ya mbere kwari ugufasha no korohereza abasura Akarere ngo babone aho bacumbika, aho bafatira amafunguro, aho bakorera inama bifitanye isano no no gushyigikira ibikorwa bya Kiliziya bikenera amafaranga kuko Kiliziya isanzwe igira uruhare mu iterambere ry’Abanyarwanda ari nabo bakiristu bacu cyane cyane mu bikorwa bw’uburezi, iby’ubuvuzi no gufasha abakene mu bikorwa binyuranye ndetse n’amafaranga avuye muri iyi hoteli nibyo akora." -"Intego yacu rero twayigezeho kandi n’ubundi biracyakomeje kuko umusaruro uva muri iyi hoteli ujya muri Diyoseze nayo ikawukoresha mu iterambere ry’Abanyarwanda." -"Ku bijyanye na serivisi zitangirwa muri CPND de Fatima Hotel, Padiri Oreste yavuze ko batanga serivisi zose za hoteli gusa bakagira umwihariko wo kuzinoza no kuzitangira igihe." -"Yagize ati Serivisi zitangirwa muri iyi hoteli harimo iz’amacumbi, iz’ibyumba by’inama, iza restaurant, dufite akabari keza cyane aho umuntu yicara yitegeye ibirunga. -Hari n’izo duha abatugana harimo kubogereza imodoka, imikino inyuranye n’ibindi bitewe n’izo abatugana baba bakeneye. -Dufite umwihariko wa Chapel aho ushaka gusenga, guhimbaza, ushaka penetensiya, mbese ushaka ibijyanye na roho byose arabibona." -"Nyuma y’uko Icyorezo cya Covid-19 cyari cyarayogoje u Rwanda n’Isi muri rusange kigenje make, kuri ubu, CPND de Fatima Hotel igenda yongera kwiyubaka mu ngeri zose kandi bemeza ko batazadohoka ku ntego bihaye yo kuba intangarugero mubyo bakora nka Hotel ya Kiliziya Gatolika." -"Ati Nyuma y’uko Covid-19 igenje make natwe ubu turagenda tubona abatugana ariko tukubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 byose bikagenda neza nta kibazo. -Turashimira Leta uburyo yagiye idufasha kuko yazirikanye ko hoteli zazahajwe n’icyorezo, ubu dukorana neza kandi Hotel ikagera kucyo yari igamije." -"Umuyobozi Mukuru wa CPND de Fatima, Padiri Oreste Habiyambere avuga ko kuri ubu biteguye kwakira Inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza CHOGM." -"Ati Twiteguye kwakira CHOGM kandi twizera ko abashyitsi bazagenderera u Rwanda nibagera muri Hotel yacu bazakirwa neza kandi bagasanga serivisi zacu ziri ku rwego mpuzamahanga." -"Centre Patoral Notre Dame de Fatima Hotel iherereye mu Karere ka Musanze mu mahumbezi n’amafu y’ikirere cy’imberabyumbi hafi y’Ibiyaga by’impanga bya Burera na Ruhondo, ihaye imaze ku bantu bose bifuza kuyigana bakeneye serivisi zitandukanye z’amahoteli kandi yijeje abayigana ko itazabatenguha mu gihe cyose bazaba bakorana. -""Abakobwa umunani mu bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022 basuye ibitare bya Mpushi, banezezwa no kurira ibi bitare byizihira ababisuye." -I saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo aba bakobwa bahagurutse mu Mujyi wa Kigali berekeza mu Karere ka Kamonyi ahari ibi bitare. -Rwari urugendo rwiza banezerewe cyane banyuzamo bakabyina imiziki igezweho. -"Mu gihe kitarambiranye bari bageze ku Kamonyi babanza gufata ikawa no kuruhuka gato kuri Stafford Coffee, imaze kwigarurira imitima ya benshi kubera ikawa y’icyanga itanga." -"Bidatinze ba nyampinga bageze ku bitare bya Mpushi, bakibikubita amaso babaye nk’ibisusa bikubiswe n’izuba kuko barebaga urutare ntibabashe kuruheza, ya mashagaga bavanye i Kigali arabura." -Nyuma yo guhabwa amabwiriza na Beautiful Tours Rwanda ikora ubukerarugendo butandukanye by’umwihariko ubu bwo kurira ibitare bahise batangira kurira. -"Inkwakuzi yabaye Kaze Marie Merci wagiye ahabanza ha metero enye utangirira mu rwego rwo kwitoza, arabishobora hajyaho n’abandi barimo Nyampinga w’umunyempano Saro Amanda n’abandi." -Bakomeje bajya ku bindi bitare birimo ibya metero 8 na 15 bamwe baragerageza barurira abandi bagorwa no kubikora kuko hari abazamukaga bagera hagati urugendo ntibarurangize. -"Kaze Marie Merci ni we wahize abandi mu kurira no kuzamuka ibitare bya Mpushi kuko ibyo bagiyeho byose yabizamukaga mu kanya nk’ako guhumbya, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko icyamushoboje ari uko yikuyemo ubwoba kandi akizera uwamuzamuraga." -"Ati “Ibi ni ibintu ni byiza, nishimiye kandi nzagaruka no gukora. -Nabashije kurira ibitare bitandukanye kuko nikuyemo ubwoba kandi nkizera n’uwanzamuraga mboneraho no gushimira aba babikora kuko badufashije cyane.”" -"Bagenzi be nabo bavuze ko bishimiye kuba babashije kugera kuri ibi bitare kuko byatumye hari ibyo batari bazi bamenya, bashishikariza buri munyarwanda kuhagera kuko ari ubukerarugendo bwiza buri mu gihugu cyabo." -"Ba nyampinga bitabiriye iki gikorwa harimo Bahali Ruth wahembwe nk’umukobwa wahize abandi mu kugaragaza ubushake mu bumenyi ku buzima bw’imyororokere, Nyampinga uberwa n’amafito Ndahiro Queen, uwarushije abandi mu mpano Saro Amanda, Uwimanzi Vanessa, Mutesi Aline n’abandi." -Amafoto: Nezerwa Salmon -Video: Muneza Pacifique"Abikorera bo mu turere dutandukanye tw’Intara y’Amajyepfo beretswe amahirwe ari mu bukerarugendo mu Rwanda, basabwa kuyabyaza umusaruro babushoramo imari kugira ngo babonemo inyungu ndetse bigire n’uruhare mu iterambere ry’igihugu." -"Byavugiwe mu gikorwa cy’iminsi itatu cyatangiye ku wa 19 kugeza ku wa 21 Gicurasi 2022 cyo kumenyekanisha ayo mahirwe hasurwa ibyanya nyaburanga bitandukanye, cyateguwe na MasterCard Foundation ku bufatanye na HorwathHTL /Hanga Ahazaza n’uturere twa Kamonyi, Nyanza na Huye." -"Mu Karere ka Kamonyi basuye Ibitare bya Mpushi mu Kagari ka Mpushi mu Murenge wa Musambira, mu bilometero bigera kuri bitatu uvuye aho imodoka zihagarara ku Kivumu ku muhanda wa kaburimbo Kigali-Huye." -"Kuri ibyo bitare niho Umwami Ruganzu II Ndoli yicaraga kuko hari ibimenyetso bitandukanye bibigaragaza. -Abazi amateka yo ku bitare bya Mpushi bahamya ko ubwo umwami Ruganzu II Ndoli yahanyuraga yahasize ibimenyetso birimo igisoro, ikibumbiro, amajanja y’imbwa ze, intebe yicaragaho, ikinono cy’inka, n’aho bashyiraga ingobyi ye." -Ni ahantu hejuru y’umusozi hari ibitare bifite ubutumburuke burebure hakorerwa imyitozo ngororamubiri abantu bazamuka ku migozi mu buryo bushimishije. -"Basuye n’Ibitare bya Mashyiga biherereye mu Mudugudu wa Kokobe mu Kagari ka Bitare mu Murenge wa Karama, ni ibitare bigerekeranye wagira ngo ni amashyiga ateretseho inkono." -"Mu biganiro bagiranye na ba rwiyemezamirimo batandukanye ndetse n’abikorera mu Karere ka Huye ku mugoroba wo ku wa 19 Gicurasi 2022, hagaragajwe ko u Rwanda rwashyizeho ibikorwa remezo bitandukanye bifasha abikorera gushora imari mu bukererugendo." -"Marie Claire Dushimumukiza umuhuzabikorwa w’umushinga wa Hanga Ahazaza Horwath HTL, ishyira mu bikorwa ku bufatanye na MasterCard Foundation, yavuze ko mu bukerarugendo hari iby’ibanze igihugu kimaze gutafatamo umurongo kuko hashyizweho ibikorwa remezo bitandukanye hari n’ibikorwa bya siporo n’inama mpuzamahanga igihugu cyakira." -Ati “Igihugu kiri kwitegura kwakira inama ya CHOGM [inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma y’ibihugu bikoresha Icyongereza]. -Twebwe twiteguye gute? -Amahirwe dufite mu bukerarugendo tuyakoreshe gute kugira ngo tubashe gukurura ba mukerarugendo baje muri ziriya nama kugira ngo babashe gusura n’ibikorwa by’ubukerarugendo biboneka iwacu.” -Ubukerarugendo bushingiye ku banyamahanga gusa ntiburamba -"Umuyobozi ushinzwe kongera ibisurwa mu rwego rw’ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) Hakiza Jakson, yavuze ko bari gashyira imbaraga mu kongera ibisurwa mu Rwanda no kubikundisha abantu kuko byagaragaye ko ubukerarugendo buri mu byinjiriza igihugu amafaranga menshi." -Yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyabahaye isomo ry’uko ubukerarugendo bushingiye ku banyamahanga gusa butaramba. -Ati “Muri iyi myaka ibiri y’icyorezo cya Covid-19 yatweretse ko ubukerarugendo bushingiye ku banyamahanga gusa butarambye kuko hari igihe byabaye ngombwa ko ingendo zihagarara ba mukerarugendo batemerewe kuva mu bihugu byabo ngo baze mu Rwanda. -Tubaka rero dukomeje kubaka ubukerarugendo bukorwa n’abanyagihugu ubwabo.” -"Yavuze ko bakomeje gukora ubukangurambaga hirya no hino bakangurira Abanyarwanda gusura ibyiza bitatse igihugu birimo za pariki, inzu ndangamurage n’ibyanya nyaburanga." -"Yavuze ko Abanyarwanda boroherejwe aho kuri ubu gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bisaba amadolari 200 gusa, mu gihe igiciro gisanzwe ari amadolari 1500." -Hakiza yavuze ko bari no gushyira ingufu mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco ku buryo nabwo buzinjiriza igihugu amafaranga menshi. -"Ati “Turi kubinoza ku buryo mu bihe biri imbere tuzaba tuvuga ngo muri izo miliyoni zinjiye, izingana gutya zaturutse mu bukerarugendo busingiye ku muco kuko dukomeje kubaka urwo rwego kimwe n’izindi z’ubukerarugendo.”" -Abikorera bakwiye gukanguka -"Perezida w’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Huye, Butera Jervin, yashimye abateguye ibyo biganiro, avuga ko nabo bagiye kubyaza umusaruro amahirwe bashyiriweho mu bukerarugendo." -Ati “Iyo tubonye amahirwe nk’aya nk’abikorera duhita tuyafatirana. -Mu byo dukora ni ukwita cyane ku guha serivise nziza abaje kudusura bakabona ibyo bakeneye kuri twebwe nk’abikorera. -Icya mbere ni uko tuba dufite amahoteli akwiye agomba kubakira n’ibindi bikorwa remezo bubafasha kwisanzura kugura ngo barye amafaranga yabo neza.” -Abikorera basabwe no gutegura ibitaramo bikurura abantu benshi kandi bakabaha serivise nziza kugira ngo bahamare igihe kandi bazagaruke n’ubutaha bishimye. -"Rwiyemezamirimo akaba n’ Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Biocoor, Ange Imanishimwe, yavuze ko yashoye imari mu bukerarugendo bushingiye ku muco mu Karere ka Huye agamije kubyaza umusaruro amahirwe ahari." -Yavuze ko by’umwihariko batangiye gusurisha Ishyamba rya Arboretum riherereye i Ruhande mu Karere ka Huye rifite amateka yihariye kuko rifatwa nk’urwibutso rukomeye rw’Ingoma y’Abakoloni mu gace ka Rwanda-Urundi kandi rikaba ribonekamo urosobe rw’ibinyabuzima bitandukanye. -"Ati “Biocoor yasinyanye amasezerano n’Akarere ka Huye kugira ngo duteze imbere ubukerarugendo muri uyu Mujyi wa Huye, turavuga ngo ni iki twakora kugira ngo na Arboretum ihinduke amahirwe. -Icyo dukora ni ugusurisha ziriya nkende ziyibamo, iyo umunyamahanga aje tumwishyuza amadolari 20 [Ibihumbi 20 Frw] naho Umunyarwanda agatanga ibihumbi 5 Frw.”" -"Yasobanuye ko mu rwego rwo guteza imbere abaturage batuye mu nkengero z’iryo shyamba, mu mafaranga yose azajya aboneka 20% azajya asubira mu baturage kugira ngo abashe no kwishyura ba bandi inkende zangirije imyaka n’ibindi." -Mu Karere ka Huye hasuwe ibyanya nyaburanga bitandukanye birimo kwa Nyagakecuru mu Bisi bya Huye n’ahandi hatandukanye. -MasterCard Foundation na HorwathHTL /Hanga Ahazaza bifatanyije n’ Inteko y’Umuco n’Akarere ka Nyanza kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ingoro z’umurage ku Isi no gutaha ku mugaragaro Ingoro y’Amateka yo Kwigira kw’Abanyarwanda iherereye ku musozi wa Rwesero Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Rwesero mu Murenge Busasamana. -"Ni Ingoro iri mu nzu yubatswe n’Umwami Mutara III Rudahigwa ateganya kuyigira Ingoro ye. -Imirimo yo kuyubaka yatangiye mu 1957 isozwa mu 1958, ariko Umwami Rudahigwa yatanze ku wa 25 Nyakanga 1959 atayitashye." -"Mu myaka yakurikiyeho iyo nzu yakorewemo imirimo inyuranye ya Leta irimo Urukiko rw’Ikirenga, Urukiko rusesa imanza, urukiko rw’imari ya Leta ndetse n’ubushinjacyaha bukuru. -Yagizwe Ingoro y’Umurage guhera ku wa 18 Gicurasi 2006." -"Iyo nyubako y’igorofa igeretse rimwe, uhereye ku miterere yayo, aho iteretse n’igihe yubakiwe, ni umwihariko. -Ni igihangano kigaragaza ubwigenge, agaciro n’ukwigira nk’indangagaciro yaranze Umwami Mutara III Rudahigwa, Intwari y’Igihugu n’Abanyarwanda muri rusange." -Urubyiruko rwashimiwe -"Umuyobozi w’Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. -Masozera Robert, yavuze ko kugeza ubu bishimira ko urubyiruko rusura Ingoro ndangamurage ku bwinshi kuko rugize 75% by’abazisura bose kandi bazakomeza kurushyigikira kugira ngo umubare warwo wiyongere." -Yagize ati “Iyo turebye imibare y’abasura ingoro z’umurage umubare munini w’abasura tubona ari urubyiruko ku kigero cya 75% kuzamura ku buryo abakuru bakwiye no kwigira ku rubyiruko.” -Yavuze ko mbere y’icyorezo cya Covid-19 abasuraga ingoro z’umurage zose mu Rwanda bari bamaze kugera ku bihumbi 300. -"Iyo mibare yayigereranyije n’Abanyarwanda batuye mu gihugu barenga miliyoni 12 avuga ko bigaragara ko abasura ingoro z’umurage bakiri bakeya, bityo ubukangurambaga bubibashishikariza bukwiye gukomeza." -Masozera yavuze ko bibaza impamvu abikorera badashora imari ifatika mu bukerarugendo bushingiye ku muco kandi hari amahirwe akomeye. -Ati “Ntabwo natwe turasobanukirwa impamvu abashoramari batarihutira gushora imari mu bukerarugendo bushingiye ku muco. -Ngira ngo ni ukutabimenya nyamara twe nk’urwego rwa Leta tubirimo tubibona ni ahantu hari mahirwe cyane.” -"Yakomeje avuga ko mu bindi bihugu basigaye babyitabira cyane, ariko bizeye ko ari ubukanguramabaga gusa bukenewe kugira ngo mu Rwanda byitabirwe ku rwego rushimishije." -Yasabye inzego zitandukanye by’umwihariko RDB kubimenyekanisha kugira ngo ayo mahirwe adakomeza gucika abantu. -"Nyampinga w’Umurage wa 2022, Ruzindana Kelia, yavuze ko azakomeza gushyira ingufu mu gushishikariza urubyiruko gusura ingoro z’umurage no kumenya amateka y’u Rwanda kugira ngo bakurane umuco wo gukunda igihugu no kugikunda." -"Ati “Nka Nyampinga w’Umuco uhagarariye urubyiruko muri kano kanya ni inshingano zanjye gushishikariza urubyiruko cyane cyane igitsinagore gusura ibyiza bitatse igihugu cyacu, ingoro ndangamurage, amaparike n’ibindi. -Hari banshi baba batabizi ariko tuzakomeza kubibashishikariza.”" -yagaragaje ko urwego rw’ubukerarugendo muri rusange rugira uruhare rukomeye mu kubaka ubukungu bw’igihugu kuko mu myaka irenga 10 ishize rwinjije amadevize menshi mu gihugu. -Hatanzwe urugero ko mu 2019 igihugu cyabashije kwinjiza amafaranga ava mu bukerarugendo agera kuri miliyoni 498 z’amadolari. -"Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko bazakomeza gushishikariza abikorera gushora imari mu bukerarugendo." -"Ati “Umwe mu mikoro yacu ikidutegereje twese nk’abayobozi turi kumwe ahangaha ni ugukomeza gushishikariza cyane abikorera kubyaza amahirwe ubu bukerarugendo. -Hari uruhare rwacu hari ugukomeza kuzamura ibikorwa remezo binorohereza abakerarugendo baza batugana, ibi rero ni umukoro turimo dufatanya na RDB, hari ibyantangiye hari ibyo turimo kugenda tuzamura.”" -Mu Ntara y’Amajyepfo ahandi hakunze gusurwa harimo kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Karere ka Ruhango hakira abantu bagera ku bihumbi 60 buri kwezi; kwa Kristu Umwami i Nyanza no mu Ngoro z’Abami mu Rukari ndetse n’inzira gakondo z’ubukerarugendo; Kiriziya y’i Save mu Karere ka Gisagara; i Kibeho ku Butaka butagatifu n’ahandi. -Amafoto: Yuhi AugustinI Kigali hafunguwe restaurant ifite umwihariko wo gutegura indyo zijyanye n’imyemerere ndetse n’umuco w’Abayahudi. -Iyo restaurant yahawe izina rya “Taste of Jerusalem”. -Izajya itegura amafunguro yitwa Kosher. -Kosher ku Bayahudi benshi bayifata nk’ifunguro rituma umuntu agira ubuzima bwiza kandi rijyanye n’imyemerere y’idini yabo. -"Ubusanzwe Kosher ni ijambo ry’Icyongereza ariko rifite inkomoko mu Giheburayo. -Risobanura ikintu cy’umwimerere, gikeye kandi cyemerewe kuba cyaribwa." -Indyo za Kosher zitegurwa hubahirijwe amategeko menshi kuko hari ibiba byemewe n’ibitemewe bitagomba kurengwaho. -"Ayo mategeko agena ko ibiryo byose biri mu cyiciro cy’inyama bitajya bigaburwa biherekejwe n’ibindi bikomoka kuri ayo matungo. -Inyama zitegurwa kandi ni iz’amatungo yuza gusa, ingurube n’andi matungo ntabwo yemewe." -"Ni ukuvuga ngo inyama ntizigaburwa ngo ziherekezwe n’ibintu bifitanye isano, urugero ni nk’amata." -"Ikindi ni uko mu gutegura ayo mafunguro, niba ari icyuma gikoreshwa mu gukata inyama, kiba kigomba kubikwa gitandukanye n’igishobora kwifashishwa nko mu kumena amagi." -"Amategeko agena kandi ko niba umaze kurya inyama, ugomba gutegereza umwanya runaka mbere y’uko urya nk’ikindi kintu gikomoka ku nyamaswa. -Igihe kigenwa gishobora kuba kiri hagati y’isaha imwe n’amasaha atandatu." -Kirazira kurya inyama ngo unarye n’ikindi kintu gifitanye isano n’amata. -Gusa amategeko agena ko amagi n’amafi ari mu cyiciro kimwe cy’ibiribwa bitagira imiziro ibiherekeza. -Bigenwa kandi ko umugati mu gihe uri gutunganywa uba utagomba kugira aho uhurira n’inyama cyangwa se amavuta akomoka ku nyamaswa. -Ni mu gihe imbuto zitegurwa nazo ziba zigomba kugenzurwa neza kuko zifatwa nk’izihura n’udusimba dushobora kuzijyaho. -"Restaurant yafunguwe mu Mujyi wa Kigali ni iya Rabbi Chaim Bar Sella, Umuyahudi uba mu Rwanda, ayifatanyije n’Umugore we Dina. -Ibarizwa ku Kimihurura ku muhanda wa 28 KG 672 St." -Basanzwe baranashinze urusengero rwa mbere rw’Abayahudi ruri mu gihugu.Akarere ka Karongi ni kamwe muri turindwi tugize Intara y’Iburengerazuba kari kwagukana ingoga mu bijyanye n’ubukerarugendo n’amahirwe y’ishoramari mu bijyanye n’amahoteli. -Umujyi wa Karongi ufite umwihariko wo kugira amahoteli menshi agezweho yubatse ku Kiyaga cya Kivu gifite amahumbezi akurura ba mukerarugendo. -"Uyu mujyi uri ku bilometero 130 uvuye mu Mujyi wa Kigali, ufite umwihariko wo kuba urimo Ingoro Ndangamurange y’Ibidukikije iri ku rwego rwa Afurika." -Muri rusange ubukerarugendo bwo muri aka karere bwiganje ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu ndetse n’ahantu ho kuruhukira. -"Ntibyoroshye kumenya umubare wa ba mukerarugendo basura aka karere, gusa ikizwi ni uko aka karere gafite amahoteli 14 yakira ba mukerarugendo umunsi ku wundi bagenzwa n’ubushakashatsi no kureba ubwiza bw’Ikiyaga cya Kivu kuko amahumbezi yacyo afasha buri wese uhageze kumva aguwe neza bikamufasha kuruhuka." -"Karongi ni Akarere gafite imiterere itangaje kuko uhasanga ibisigaratongo ndangamateka, ibidukikije bidakunze kuboneka ahandi, Ikiyaga, imisozi ndetse n’ibihingwa byuje ubwiza n’ibindi." -"Muri aka karere niho hari Rwabisuka, urutare ruherereye mu Murenge wa Rugabano. -Ni ibuye rimwe rishashe rikagera ahazwi nko ku Rutare rwa Ndaba. -Uretse kuba ari rurerure aho rufite ubureburere bugera kuri metero 200, runafite akandi karusho kuko uruhagazeho areba amataba meza ya Rubengera, ubuhinzi bwuhirwa bwa Gitwa, imisozi y’Isunzu rya Congo-Nil, Umusozi wa Gisunzu, imisozi ya Sakinnyaga, Pariki ya Mukura ndetse n’Ikiyaga cya Kivu." -Urutare rwa Ndaba -"Urutare rwa Ndaba ruhererye mu Murenge wa Rubengera, rukaba ruri ku muhanda uva mu Karere ka Muhanga. -Uretse isumo irunyuraho, ni urutare rubumbatiye amateka ya kera rukaba n’irembo rya Karongi." -Ibigabiro bya Rwabugiri -"Ni ahantu hafite amateka yihariye kuko hahoze urugo rw’umwami Kigeli, yubatse akubutse mu bitero yagabye ku Kirwa cya Idjwi. -Uru rugo rwamufashije gutegura ibindi bitero yagabye hakurya y’Ikiyaga cya Kivu, undi mwihariko w’uru rugo ni uko ari ho Rwabugili yakoreye imihango y’umuganura inshuro nyinshi." -Imibereho y’Abatuye Karongi -"Karongi igizwe n’imirenge 13, utugari 88 n’imidugudu 537. -Abatuye Karongi bagaragara mu bikorwa binyuranye birimo ubuhinzi, ubucuruzi, ubukanishi bw’ibinyabiziga, gutwara abantu n’ibintu ku magare, moto n’imodoka, uburobyi n’ubucuruzi bw’amafi n’isambaza." -"Iyo urarangije amaso muri aka karere by’umwihariko mu murenge wa Rubengera ubona ubuso bunini buteyeho urutoki. -Uretse urutoki, abatuye aka karere bahinga kawa, icyayi, ibishyimbo, imyumbati,ibirayi n’ibindi." -"Ingo zifite amashyanyarazi ni 42% zirimo 30,7% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari na 12,5 zifite amashyanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba." -"Ku bijyanye n’amazi isuku n’isukura, muri aka karere kwegereza amazi abaturage bigeze kuri 56,1%." -"Mu bikorwaremezo byo mu rwego rw’ubuzima n’ubuvuzi akarere ka Karongi gafite amavuriro mato 41, ibigo nderabuzima 23 n’ibitaro 2 byo ku rwego rw’Akarere n’Ibitaro bikuru bya Kibuye biri ku rwego rw’Intara." -Mu bikorwa abaturage b’aka karere banyotewe cyane harimo isanwa ry’umuhanda ry’umuhanda Karongi-Muhanga yacukutsemo ibinogo byinshi kubera gusaza n’ikorwa ry’imihanda ihuza umujyi wa Karongi n’imirenge y’icyaro kuko ari mibi cyane ku buryo igora abayikoresha. -"Ku rundi ruhande abo muri aka karere bishimira umuhanda ukikiye Ikiyaga cya Kivu [Kivu Belt] ugahuza na Nyamasheke, Rutsiro na Rubavu." -Amafoto: Igirubuntu Darcy"U Rwanda rugiye kunguka hoteli nshya y’akataraboneka yitwa Four Points by Sheraton, izafungura mu kwezi gutaha kwa Kamena 2022, aho izanifashishwa mu gutanga serivisi ku bashyitsi bazitabira Inama y’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM)." -"Iyi hoteli y’inyenyeri enye iri mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali rwagati, hafi ya hoteli ya Serena ndetse na Marriott. -Ni indi ntambwe yo guteza imbere ubukerarugendo no kwakira abantu." -"Ni yo hoteli ya mbere yubatswe na Sosiyete y’amahoteli ya Four Points by Sheraton mu Rwanda, ikazaba ifite ibyumba 154 biri mu byiciro bitandukanye birimo n’igishobora kwakira Umukuru w’Igihugu." -"Four Points by Sheraton ni ikigo gikomeye cyane ku rwego rw’Isi kuko gifite hoteli 295 ziri mu bihugu 45, ishami ryayo ry’i Kigali rigiye kwiyongera ku yo gifite mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba muri Kenya na Tanzania." -"Iki kigo cyavutse mu 1995 kigenzurwa n’Ikigo cya Sheraton Hotels and Resorts. -Mu 1998, yaguzwe na Starwood Hotels and Resorts Worldwide Inc. yaje no kuyivugurura mu 2000. -Mu 2016, Marriott International yaguze Starwood Hotels and Resorts Worldwide Inc. bityo yongera izina rya Four Points by Sheraton mu yandi y’ibigo 32 ikuriye." -"Four Points by Sheraton ni hoteli iri ku rwego rw’inyenyeri enye, ikagira ibyumba 154 byubatse mu magorofa 10." -Igice cyo munsi y’ubutaka (basement) cy’iyi hoteli kirimo inzu z’ububiko bw’ibikoresho bizakenerwamo n’ahantu hazifashishwa mu mahugurwa y’abakozi bayo nkuko bigenda ku b’ibigo biri ku rwego rwo hejuru. -"Nubwo ari hoteli iri ku rwego mpuzamahanga, yanahaye agaciro umuco w’igihugu yubatswemo kuko aho abashyitsi bazajya bakirirwa, hazaba hatatswe n’imitako ya Kinyarwanda." -"Muri iki gice kandi hazaba hari restaurant, akabari kagezweho, igikoni kinini ndetse n’ikindi kizajya gitekerwamo ibiribwa bizajya bihita bitangwa ako kanya." -"Muri iyi hoteli hashyizwemo ascenseur ebyiri z’abakiliya, hari n’igenewe abakozi bayo n’inyuzwamo ibicuruzwa n’ibindi bikoresho." -"Ku igorofa rya mbere harimo igice kigizwe n’ibyumba byakira inama bitatu, bishobora guhuzwa bikaba icyumba kimwe kimwe cyakwakira abantu 60." -Umwihariko w’iyi hoteli ni uko ibikoresho birimo imbaho zikoze ameza n’inzugi z’icyumba cy’inama zakorewe muri iyi hoteli. -Aha kandi hazaba hari ahantu abantu bitabiriye inama bashobora kunywera ikawa mu gihe cy’akaruhuko. -"Mu igorofa rya kabiri harimo ibyumba byakira inama bitandatu, hakaba piscine igizwe n’ibice bibiri, birimo iy’abana ndetse n’iyagenewe abakuru." -"Iruhande rw’iyi piscine hari gym yo ku rwego rwo hejuru, izaba ifite umwihariko w’uko abantu bazajya bakora imyitozo bareba hanze, kuko idakingiwe n’inkuta ahubwo ari ibirahuri. -Kimwe n’izindi gym zikomeye ku rwego rw’Isi, ikoze ku buryo umuntu wituye hasi mu buryo bw’impanuka, adashobora gukomereka. -""Abikorera mu rwego rwa serivisi no kwakira abantu muri rusange, biteguye kwakira neza abazitabira inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma zikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, bagahesha ishema u Rwanda." -Iyi Nama Nkuru y’uyu muryango izwi nka CHOGM [Commonwealth Heads of Government Meeting] izabera i Kigali kuva ku wa 20 Kamena 2022. -Abikorera bavuga ko kwakira no guha serivisi nziza abarenga ibihumbi bitandatu bazayitabira bizatuma bagaragaza neza isura y’igihugu cyabo ariko kandi bakanabasha kunguka mu bijyanye n’amafaranga izabinjiriza. -"Ni imwe mu ngingo zaganiriweho mu mwiherero w’abayobozi b’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, wateranye hagati ya tariki 8-10 Gicurasi, i Nyamata mu Karere ka Bugesera." -"Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, Niyonkuru Zephanie yababwiye ko kwakira CHOGM ari amahirwe adasanzwe igihugu cyagize bityo nabo bakwiye kuyabyaza umusaruro." -"Imibare y’Urwego rw’Abikorera, PSF, igaragaza ko ubusanzwe ubaze amahoteli ari mu Mujyi wa Kigali, afite ibyumba bigera ku bihumbi umunani mu gihe abazaza bagera ku bihumbi bitandatu." -"Perezida wa PSF, Robert Bafakulera yabwiye IGIHE ko mu mwiherero wahuje abayobozi b’uru rwego, ingingo ya CHOGM n’imyitwarire ikwiye kuranga abatanga serivisi mu bihe iyi nama izaba iri kubera mu Rwanda biri mu byaganiweho cyane." -"Ati “Icyo twaganiriye ho twese ndetse n’ishami rishinzwe serivisi ryabiganiriyeho mu matsinda, ni ugukora ibishoboka byose ntituzagawe n’abadusuye bazaba baje muri izo nama zose. -Iyo ni intego twavanye hano ndetse n’abayobozi bari muri serivisi bihaye inshingano ko bagiye gukora igishoboka cyose kugira ngo serivisi zizagende neza muri icyo gihe.”" -"Yakomeje agira ati “Ni nabyo twasaba Abanyarwanda bose, kugira ngo niyo mwahurira ku muhanda [umushyitsi uje muri CHOGM], umuyobore neza kugira ngo amenye ko mu Rwanda bakira abantu neza kandi icyo bakora bakizi.”" -Abafite amahoteli azakira CHOGM bariteguye -"Ubundi muri serivisi z’amahoteli na restaurant hari ibice bibiri, ikireba abakozi ndetse n’ikireba ubuyobozi bwa hoteli cyangwa nyirayo. -Aba bose bagomba kuba bumva neza akamaro ko gutanga serivisi nziza." -"Gatera Francis ukorana na hoteli zirimo Dove Hotel, yavuze ko serivisi nziza itangirira aho umukiliya yinjirira kugeza atashye." -"Yagize ati “ Gutanga serivisi nziza nibyo biguha umugati, ni ukuvuga ngo ni zo ziguha inyungu, na mbere y’uko twinjira muri CHOGM, iyo utanga serivisi nziza ugira abakugana benshi.”" -"Yakomeje agira ati “Iyo serivisi nziza rero iri henshi, iraturuka ku muryango umuntu atari yinjira muri hoteli, abakira abantu, ababazanira icyo kunywa, mu gikoni, ababaha icyo kurya ndetse n’isuku ubwayo.”" -"Yakomeje agira ati “Icyo twizeza rero abatugana, ubwo ndavuga abakiliya n’abandi bazatugana, ni uko twiyemeje kubikosora aho bigaragara ko bitagenze neza kandi tukabikosora bya burundu kuko ni inyungu zacu n’igihugu muri rusange.”" -"Umuyobozi wa Igitego Hotel iri mu zizacumbikira abashyitsi bazitabira CHOGM, Déodathe Ndazivunye, yavuze ko bamaze kunoza ibijyanye n’imiteguro igisigaye ari uko abashyitsi baza bakabakira neza." -"Ati “Turiteguye kuko iyo urebye usanga inzego zose zarabihagurukiye, atari na hano gusa muri PSF kuko nabyo twabisubiyemo kubera ko urebye intumbero y’igihugu cyacu mu byerekeranye n’iterambere ryo kwakira abantu ni uko hagomba gushyirwamo imbaraga mu byerekeranye na serivisi.”" -"Ndazivunye yavuze ko muri Hotel ayobora, bamaze guhugura abakozi inshuro ebyiri baba abakora mu byo kwakira abantu n’abo mu bikoni." -"Uretse hoteli zizakira abashyitsi bacumbika, restaurant n’ahantu nyaburanga bazasura, hari n’izizaberamo izi nama zitandukanye harimo Kigali Convention Centre, Intare Conference Arena, Serena Hotel-Kigali, M Hotel-Kigali, Kigali Village & Exhibition Centre na Marriott Hotel. -""Ku wa 30 Mata 2022 nibwo inkuru yabaye kimomo ku misozi yose y’u Rwanda ko ibihangange mu mupira w’amaguru, Sergio Ramos, Keylor Navas, Julian Draxler na Thilo Kehrer basesekaye i Kigali." -Nta mukino aba bagabo bari bagiye gukina mu Rwanda nubwo babigize umwuga ahubwo bari muri gahunda yo kureba ibyiza birutatse. -"Sergio Ramos, Keylor Navas, Julian Draxler na Thilo Kehrer bose ni abakinnyi ba Paris Saint Germain (PSG) mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa." -ni imwe mu makipe afitanye amasezerano n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) yo kwamamaza u Rwanda mu buryo butandukanye. -Bakigera mu Rwanda bahise bajya muri Parike y’Akagera barahacumbika banareba ibyiza nyaburanga biri muri iyi pariki. -"Aba bagabo bafashe umwanya bahura n’Umuyobozi w’Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB), Clare Akamanzi, basangira ifunguro mbere yo kujya gusura ingagi." -Bagize umwanya uhagije wo gusura Pariki y’Ibirunga aho batsuriye umubano n’ingagi n’izindi nyamanswa zitandukanye. -Basuye kandi urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ruri ku Gisozi. -Igikorwa cyo gusura urwibutso rwa Jenoside cyabaye ku Cyumweru tariki ya 1 Gicurasi 2022. -Bigeze kuwa Mbere tariki ya 2 Gicurasi 2022 nibwo aba bakinnyi bahuye n’itangazamakuru muri Kigali Convention Centre (KCC) banaganira n’abana bakina muri PSG Academy. -"Muri iki kiganiro, abana bahawe umwanya babaza ibibazo by’amatsiko bahabwa ibisubizo mu buryo butandukanye bitewe n’uwabajijwe." -"Mbere yo gutaha, Sergio Ramos yavuze ko yanezerewe cyane n’uko yasanze u Rwanda kandi bitazaherera aho ahubwo azagaruka." -Yagize ati “ Narishimye cyane ku buryo n’ubu gutaha ntabishamadukiye. -Nzagaruka kuko ntabwo ibi byiza nabyigomwa igihe kirekire.” -"Umunyezamu wa PSG n’Ikipe y’Igihugu ya Costa Rica, avuga ko amateka y’u Rwanda yamuhaye isomo rikomeye ry’uko igihugu cyakwiyubaka nyuma y’ibibazo." -Yagize ati “Mu mateka y’u Rwanda hari aho ugera ukagira amatsiko yo kubona uko rumeze ubu. -Buri wese yibaza ibanga Abanyarwanda bakoresheje ngo bagarure ishusho y’igihugu.” -Sergio Ramos ni myugariro ukomeye ku rwego rw’Isi ukina mu mutima w’ubwugarizi muri PSG n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne kuva mu 2005. -Ramos w’imyaka 36 yatangiye ruhago mu 1992 akina mu Camas y’abato ahava mu 1996 ajya muri FC Sevilla y’abato kugeza mu 2003. -Mu 2005 yavuye muri FC Sevilla agana muri Real Madrid yavuyemo mu 2021 ajya muri PSG azakinira kugeza mu 2023. -"Umunya-Costa Rica, Keylor Antonio Navas Gamboa w’imyaka 35 nawe yabaye muri Real Madrid imyaka itanu (2014-2019) mbere yo kujya muri PSG mu 2019." -"Navas yabaye muri Levante kuva mu 2014, ikipe yakiniye nk’intizanyo ya Albacete yari yamuguze imyaka ibiri, 2010-2012." -"Mu bwana bwe, yakiniye Saprissa kuva mu 1999 kugeza mu 2005 yinjira mu ikipe nkuru yavuyemo mu 2010 ajya muri Albacete." -Julian Draxler w’imyaka 28 akina hagati mu kibuga afasha abataha izamu. -Yageze muri PSG mu 2017 avuye muri VFL Wolfsburg yabayemo kuva mu 2015 kugeza mu 2016. -Draxler kandi akinira Ikipe y’Igihugu Nkuru y’u Budage kuva mu 2012 akaba amaze gukinamo imikino 58. -Julian kandi yakiniye Ikipe ya Schalke04 y’iwabo mu Budage. -Thilo Kehrer ni myugariro w’imyaka 25 ukinira PSG kuva mu 2018 ubwo yari avuye muri Schalke04 y’iwabo mu Budage. -Kehrer ni we wari muto mu bakinnyi ba PSG basuye u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda. -Uyu kandi yakiniye VFB Stuttgart (2010-2012) na SSV Reutingen imyaka itandatu (2000-2006). -"Imwe mu nkura zera (whites rhinos) zageze mu Rwanda tariki ya 28 Ugushyingo 2021 zivuye muri Afurika y’Epfo yabyaye, bituma ubwoko bw’izi nyamaswa buri muri Pariki y’Igihugu y’Akagera buba 31." -Aya makuru yatangajwe na Pariki y’Igihugu y’Akagera ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter. -"Iyi Pariki yavuze ko inejejwe no kuba inkura ya mbere yera yavukiye mu Rwanda, ibyawe n’imwe mu ziherutse kuzanwa mu gihugu." -"Izi nkura zagejejwe mu Rwanda zirimo 19 z’ingore na 11 z’ingabo zaje binyuze mu bufatanye bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Howard G Buffet n’Ikigo African Parks." -Zaje ari impano yatanzwe n’Ikigo Beyond Phinda Private Game Reserve cyo muri Afurika y’Epfo mu gihe kugira ngo zigere mu Rwanda byatwaye ibihumbi 320$. -"Ubusanzwe inkura zera (White Rhinos) ntabwo ari umweru nk’uko izina ryazo ribivuga, ahubwo bivugwa ko ryakomotse ku Baholandi babaga muri Afurika bazitaga ’Wijd’ (Wide) bashaka kuvuga inyamaswa ifite umunwa munini bikaza kumvwa nabi n’abavuga Icyongereza bayita ‘white’." -Mu 2021 nibwo bwa mbere mu Rwanda hageze inkura zera (whites rhinos) nyuma y’iz’umukara zari zihasanzwe. -"I Kuzimu ni ijambo benshi mu bemeranamana dutinya kubera uburyo abanyamadini batwumvishije ko ari ribi, aho abagizi ba nabi n’abagome bazaba bahekenyera amenyo nyuma y’umunsi w’urubanza!" -"Iri zina ritinyitse rimaze imyaka 40 ari irisanzwe mu Mudugudu wa Rucumu mu Kagari ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, mu birenge by’Ikirunga cya Bisoke." -"Aha hantu ubusanzwe hitwaga Kazenga, Kuzimu ryarahafashe . -Guhera ku mwana ukimenya kuvuga kugeza ku bakuze bahazi n’abahatuye, babangukirwa no kuhita Kuzimu, Kazenga ikaza nyuma." -Ni agace gato cyane Kari mu Isanteri igizwe n’inzu ebyiri z’ubucuruzi z’imiryango irindwi gusa. -"Twinjiye muri aka gace, turi kumwe n’umuturanyi wako wo mu mudugudu bahana imbibi kugira ngo ahatwereke ari nako agenda atuganiriza uko azi ako gace." -"Yagize ati “Ubundi njye navutse hariya bahita i Kuzimu. -Ntabwo nzi impamvu yabyo ariko natwe turahatinya kubera iryo zina ndetse na kera habaga urugomo ruturuka ku bantu baba basinze bahanywereye, abandi bagaturuka mu yindi mijyi basinze bakarwanira hariya kuko ni inzira banyuramo.”" -"Turakomeje tugera mu Kazenga ari naho bita i Kuzimu, tutarinjira muri Santeri neza duhuye n’umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 11, tumubajije iyo avuye atubwira ko avuye kwa nyirakuru, tumubajije uko aho tugeze bahita ati “ni i Kuzimu.”" -"Umunyamakuru wa IGIHE yinjiye i Kuzimu ahasanga abaturage bagera kuri 18, bigabanyije mu matsinda atatu. -Rimwe muri ayo matsinda ryari ririmo abantu barindwi barimo abagore babiri." -"Ntawe utangira akubwira ko aho hitwa i Kuzimu ahubwo akubwira ko hitwa mu Kazenga, wamubaza irindi akabona ko waba urizi akabona kukubwira ko ari i Kuzimu." -Ntabwo aba baturage bifuje kugaragaza imyirondoro yabo ariko bagaragaje ko bazi neza intandaro yo kwita agace kabo ‘i Kuzimu’. -"Bavuga ko impamvu hano hiswe i Kuzimu byaturutse ku Mugabo witwa Nkuriyingoma bakundaga kwita Makoco wari Konseye (Conseille) wa Segiteri yitwaga Nyarugina, mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi." -"Ngo yahise i Kuzimu kubera ko yari ahamagawe ngo yumve ibibazo by’umugore n’umugabo bari baharwaniye, yahagera akareba ukuntu yahageze bimugoye kubera kutahitaho akahita gutyo." -"Umwe ati “Hari umugore n’umugabo bari baraye baharwaniye kuko hahoze utubari, noneho bamutumaho ngo aze yumve ibyabo. -Yari yituriye hejuru iriya ku kagari [ Kabazungu], ino ntawahageraga, ahagera yabaye ibyondo noneho aravuga ngo n’ubundi ntiyamenya ibyaho ni i Kuzimu, rikomeza gutyo kugeza ubu baracyahita gutyo." -"Bakomeza bavuga ko n’ubwo muri iyi Santeri hari igihe hakunze kuba urugomo akenshi ruturuka ku bantu baba basinze, bidakabije kuko ari nk’ahandi hose bagasaba ko iri zina ryahindurwa nk’uko hari bamwe batangiye kujya bahita i Yaounde n’ubwo rizwi na bake ndetse nta n’ibikorwa by’iterambere bihagaragara." -"Undi ati “Nta bantu ba hano bajya barwana kuko abenshi baba ari abaturanyi baziranye kandi baje gusangira bavuye mu mirimo, urumva ntibagera aho kurwana, umutekano muke tuwutezwa n’ababa banywereye ahandi bakaza kurisoreza hano." -"Abaturanyi b’ako gace bo mu yindi midugudu, iyo bo bavuga i Kuzimu, bavuga ko bahatinya n’ubwo nta kintu gifatika berekana gituma bahatinya." -"Benimana ni umwe muri bo wagize ati Aho hantu turahatinya cyane ariko nanjye sinakubwira ngo mpatinyira iki, kuko abantu baho turirirwana, turakorana, turasangira ariko ntiwabona abantu b’ino bagiye kuhanywera.”" -"Santeri y’i Kuzimu iherutse kuvugwa cyane, ubwo hari abaturage basanzwe n’itangazamakuru mu kabari bari kunywa inzoga ziganjemo ibigage kuko izipfundikiye zihagera bigoranye, banywaga inzoga bari baciye umuturage wari wagize urugomo akarwana na mugenzi noneho mu gitondo bakaza kwiyunga bagacibwa inzoga." -"Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yasabye abo baturage kwirinda ingeso mbi z’ubusinzi n’urugomo ahubwo bagaharanira guhindura amateka bakarangazwa n’ibikorwa bibateza imbere." -"Yagize ati “Birababaje kumva ahantu hari abantu bazima bahita i Kuzimu kubera ingeso mbi z’urugomo n’ubusinzi, baturage nimwe mugomba guharanira ko ibyo bihinduka iryo zina zikavaho hakitwa ukundi. -Ba mutima w’urugo [Abagore], Ntabwo bitubereye kumva ko turangwa n’ubusinzi dukwiye kwitwararika tukita ku iterambere ry’imiryango yacu kuko ntawakijijwe n’ubusinzi." -"Agace kiswe i Kuzimu nta bikorwa by’iterambere bihagaragara kuko kugeza ubu nta muriro w’amashanyarazi wari wahagera, nta mazi meza bagira kuko bakivoma atemba aturutse mu birunga ndetse n’ihuzanzira (Network) za telefoni ziboneka bigoranye ku buryo hari n’abafite telefoni babitse kubera kubura umuriro n’ihuzanzira." -"Kuri ubu hari gushakwa uburyo ibyo bibazo byose byabonerwa ibisubizo kuko nko mu bice bituranye naho usanga hari ahamaze kugezwa ibyo bikorwa remezo, abaturage bagasabwa kwitegura neza kubigezwaho."