text
stringlengths 159
9.91k
| nwords
int64 15
1.2k
| ntokens_llama32
int64 70
3.89k
|
---|---|---|
Impunzi zirenga ibihumbi 39 ziga mu mashuri atandukanye mu Rwanda. Imisozi iriho inkambi mu Rwanda yubatseho inyubako zikoze umudugudu cyangwa urusisiro nk’urutuyemo abenegihugu, bitandukanye n’uko mbere bubakishaga amahema. Kuri buri nkambi kandi hubatswe ibigo by’amashuri byigamo abana b’impunzi kandi bakigana n’abatuye muri ako gace ku buryo bose bahabwa uburezi buri ku rwego rumwe. Umuyobozi w’Inkambi ya Mahama, Jean Bosco Ukwibishatse ufite abana biga mu mashuri yegereye Inkambi ya Mahama yabwiye IGIHE ko ireme ry’uburezi bahabwa rinoze kandi nta vangura rihagaragara. Ati “Abana bose biga mu bigo bimwe n’abo hanze y’inkambi kugeza ubu nta mbogamizi bahura na zo kugeza bageze mu mwaka wa gatandatu w’ayisumbuye…ireme ry’uburezi bahabwa ni rimwe cyane cyane iyo abarimu babimenyere.” Ku rundi ruhande hari n’abandi bahisemo kutajya mu nkambi zitandukanye, batura mu mijyi aho bashobora gukora imirimo ibabeshaho ndetse abana babo bakiga mu mashuri yaho. Raporo ya Minisiteri y’Uburezi yasohotse ku wa 23 Gicurasi 2024, igaragaza ko muri rusange abanyeshuri b’impunzi biga mu mashuri yo mu Rwanda biyongereyeho 1%, by’umwihariko abagana amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro biyongera ku muvuduko munini. Mu mwaka w’amashuri wa 2021/2022 abanyeshuri b’impunzi bari 39,329 na ho mu mwaka wakurikiyeho wa 2022/2023 biyongereyeho umubare muto bagera kuri 39,728. Aba barimo abahungu 20,417 bangana na 51.4% mu gihe abakobwa ari 19,311. Umubare munini w’aba banyeshuri wiganje mu mashuri abanza aho bagera kuri 23,119 mu gihe mu mashuri yisumbuye bigamo ari 11,563. Mu mashuri abanza abanyeshuri b’impunzi biyongereyeho 0.2% mu gihe mu mashuri yisumbuye bagabanyutseho 6.9% ugereranyije n’umwaka wa 2021/2022 kuko bari 12,168. Muhimpundu Jacqueline, wahunze avuye mu Burundi akaba atuye mu Mujyi wa Kigali, afite abana bane biga mu mashuri abanza mu ishuri rya APADE Kicukiro. Yabwiye IGIHE ko abo bana bafatawa neza mu ishuri ndetse batsinda neza uretse ko abura ubushobozi bwo kubishyurira kuko harimo n’imfubyi arera. Ati “Abana bane bose biga mu kigo kimwe, uwo mukuru umuyobozi w’ishuri amufata neza, amufata nka bucura bwe. Nabatoraguye i Masaka, papa wabo bari baramwiciye i Burundi.” Uyu mubyeyi agaragaza ko ikibazo gikomeye ahura na cyo ari icyo kubona amafaranga y’ishuri kuko muri aba bana harimo babiri b’imfubyi yatoraguye nyuma y’uko mama wabo yishwe n’umugabo yari yarashatse. Imibare igaragaza izamuka rya 41.7% ku banyeshuri b’impunzi bagiye kwiga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023, aho bavuye kuri 534 mu 2021/22 bagera kuri 757. Hagendewe ku mashuri aba banyeshuri bigamo, umubare w’abanyeshuri biga mu mashuri ya Leta wavuye kuri 24,285 mu mwaka w’amashuri wa 2021/22 ugera kuri 25,065 mu 2022/23 bigaragaza ubwiyongere bwa 3.2%, mu gihe abiga mu mashuri yigenga ariko aterwa inkunga na Leta bagabanyutseho 3%. Ku rundi ruhande abanyeshyuri b’impunzi biga mu mashuri yigenga bo bagabanyutseho 2.2%. Abanyeshuri bo mu nkambi zitandukanye n'impunzi ziba mu mijyi barenga ibihumbi 39
| 443 | 1,216 |
Bamwe mu baturage ba RDC bishimiye Umusaruro wihuse w’Ingabo za EAC. Abaturage batuye muri gurupema ya Bijombo iri muri teritware ya Uvira muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo barishimira ingabo ziri mu butumwa bw’umuryango w’Afrika y’uburasirazuba zasenye za bariyeri z’imitwe yitwaje intwaro yishyuzaga amafaranga abaturage.Ingabo z’uwo muryango zikorera mu gace ka Uvira na Mwenga zirimo iz’Uburundi n’iza Repubulika ya demokarasi ya Kongo zimaze gusenya bariyeri zirenga eshanu.Izi bariyeri zari zarashyizweho mu buryo butemewe n’imitwe yitwaje intwaro y’aba (...)Abaturage batuye muri gurupema ya Bijombo iri muri teritware ya Uvira muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo barishimira ingabo ziri mu butumwa bw’umuryango w’Afrika y’uburasirazuba zasenye za bariyeri z’imitwe yitwaje intwaro yishyuzaga amafaranga abaturage.Ingabo z’uwo muryango zikorera mu gace ka Uvira na Mwenga zirimo iz’Uburundi n’iza Repubulika ya demokarasi ya Kongo zimaze gusenya bariyeri zirenga eshanu.Izi bariyeri zari zarashyizweho mu buryo butemewe n’imitwe yitwaje intwaro y’aba Mai Mai ndetse n’abasirikare bamwe ba leta bakorera mu misozi miremire ya Teritware ya Uvira.Amisi Tete, umuyobozi wa gruperma ya Bijombo avuga ko izo bariyeri zitemewe n’amategeko zari ahitwa Maheta, Malimba , Ruhuha, Kateja, Kakuku , Nyakirango ndetse na Ruheshi.Usibye za bariyeri zavanweho,aba baturage bavuga ko kuba izi ngabo z’Afrika y’uburasizuba ziri muri ako karere bituma baragirira amatungo yabo aho atarasanzwe aragirirwa kubera umutekano muke.Cyakoze n’ubwo izi bariyeri zari mu Masango zavanyweho,abaturage bava Uvira bagana Bijombo cyangwa abava Bijombo bagana Uvira banyuze mu nzira ya Kirungwabo bahangayikishijwe n’ubwinshi bwa za bariyeri za FARDC ziri muri uwo muhanda.Umuyobozi wa grupema ya Bijombo yabwiye IJWI RY’AMERIKA dukesha iyi nkuru ko basabye ingabo z’Afurika y’uburasizuba kubavaniraho za bariyeri ziri mu nzira ya Uvira-Kirungwa.IJWI RY’AMERIKA
| 263 | 771 |
Gufunga no kwirukana Abanyarwanda muri Uganda bihabanye n’amasezerano ya Luanda. U Rwanda ruravuga ko ibyo bikorwa bibangamiye amasezerano yashyiriweho umukono i Luanda muri Angola hagati y’u Rwanda na Uganda muri Kanama uyu mwaka. Abanyarwanda 33 barimo abagore 17 bagejejwe ku mupaka wa Cyanika ku mugoroba wo ku wa 27 Ugushyingo 2019, nyuma y’ubuzima bubi bwo gutotezwa, gukubitwa no gufungwa babagamo mu gihugu cya Uganda. Mu ntangiriro z’iki cyumweru kandi, ku wa mbere tariki 25 Ugushyingo 2019, inzego z’umutekano muri Uganda zataye muri yombi Abanyarwanda babarirwa hagati ya 150 na 200, bakaba barafatiwe i Kisoro mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Uganda. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, ahereye ku Banyarwanda 33 birukanywe muri Uganda mu ijoro ryo ku wa 27 Ugushyingo 2019, yavuze ko ibyo Uganda irimo gukora bihabanye n’ibikubiye mu masezerano ya Luanda ibihugu byombi byashyizeho umukono. Yanavuze ko ibyo bikorwa bitubahirije imyanzuro y’inama iheruka kubera i Kigali, inama yari igamije gushaka umuti w’ibibazo bimaze iminsi hagati y’u Rwanda na Uganda. Ambasaderi Nduhungirehe yabwiye KT Press ko ibyo Uganda ikora byo gufunga no kwirukana Abanyarwanda muri Uganda birushaho kuremereza ibibazo, bikaba ari no kurenga ku masezerano ya Luanda. Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ibi nyuma y’uko Uganda yari imaze kwirukana Abanyarwanda 33 biganjemo abagore. Mu masezerano y’i Luanda yo ku itariki 21 Kanama 2019 harimo ingingo ivuga ko ibihugu by’u Rwanda na Uganda byemeranyijwe koroshya ubucuruzi, koroshya urujya n’uruza, n’ibindi bikorwa bitandukanye byambukiranya imipaka mu rwego rwo gushakira imibereho myiza abaturage b’ibihugu byombi. U Rwanda kandi rwamaganye amakuru yatangajwe na bimwe mu bitangazamakuru bishamikiye kuri Leta ya Uganda, amakuru avuga ko abirukanywe cyangwa abafunzwe ari abahunze u Rwanda bashakaga ubuhungiro muri Uganda. Nduhungirehe yavuze ko ayo makuru ari ibinyoma bigamije gushyigikira ibikorwa bibi bya Leta ya Uganda, kuko abirukanywe muri Uganda ari abaturage bari bamaze igihe kirekire batuye muri Uganda, abandi bakaba bari bahafite akazi kazwi kandi bakoraga mu buryo bwemewe n’amategeko. Abirukanywe muri Uganda barifuza gusubizwa ibyabo basizeyo bagasubizwa n’amafaranga bambuwe n’abapolisi ndetse n’abasirikari ba Uganda. Inkuru bijyanye: Uganda: Abanyarwanda bagera kuri 200 batawe muri yombi Abanyarwanda 33 birukanywe muri Uganda Abanyamakuru ba Kigali Today @ kigalitoday
| 354 | 954 |
Bugesera: Abarimu barishimira uburyo bwo kwigisha hifashishijwe telefoni zigendanwa. Ubu buryo ngo bworohereza abarimu kwigisha, kandi bugatuma n’abana bashishikarira gukurikira neza gusoma no kwandika nk’uko bitangazwa na Mukanyana Anathalie, umwarimukazi mu kigo cy’amashuri abanza cya Kindama mu murenge wa Ruhuha. Yagize ati “ubu buryo bwaje bworohereza akazi umwarimu wo mu ishuri kuko uwo kuri terefoni amwunganira, ariko bikaba bisaba kwihuta kugira ngo abana badasigara inyuma”. Ubu buryo bwifashisha telefoni zigendanwa zirimo amajwi y’imyandiko n’amagambo byo gusoma no kwandika byateguriwe mu nzu zitunganyirizwamo amajwi (studio) bikaba biri no mu bitabo bihabwa abanyeshuri. “Izo telefoni zicomekwaho indangururamajwi, hanyuma abana bagakurikira hakurikijwe amabwiriza atangwa n’umwarimu wo muri terefoni, agakurikiranwa na mwarimu wo mu ishuri” nk’uko Mukanyana Anathalie akomeza abivuga. Izi mfashanyigisho zikoresha imirasire y’izuba kugira ngo bibone umuriro ubikoresha, haba kongera umuriro muri telefoni, gukoresha izo ndangururamajwi ndetse na mudasobwa n’insakazamashusho byifashihswa mu kwerekana amashusho ku kibaho nk’uko Mutezintare Solange umukozi w’umuryango ushinzwe guteza imbere uburezi abivuga. “Ni umushinga uzakwirakwizwa mu mashuri menshi bahereye mu yo umuriro usanzwe w’amashanyarazi utageraho”. Avuga ko ubu buryo buzafasha abana gusoma no kwandika kuko ngo n’ubundi mu isesengura ryakozwe byagaragaye ko gusoma ari ikibazo, akaba ari yo mpamvu yo kubitoza abana bahereye ku batoya. Uretse mu karere ka Bugesera uyu mushinga mu Rwanda unakorera mu turere twa Rulindo, Huye, Gasabo na Karongi, ariko umwaka utaha ukwirakwizwe mu mashuri yose. Ubu buryo bunakorera mu bindi bihugu nka Madagascar, Mali na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Egide Kayiranga
| 239 | 690 |
America: Umukozi wa Bank yarashe bagenzi be batanu nawe barabamukurikiza. Abantu batanu bapfuye, ubwo umukozi muri banki yo mu Mujyi wa Louisville, muri Kentucky, ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarasaga bagenzi be kandi icyo gitero akagicisha kuri instagram imbonankubone nk’uko Polisi ivuga .Abantu batanu bapfuye, ubwo umukozi muri banki yo mu Mujyi wa Louisville, muri Kentucky, ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarasaga bagenzi be kandi icyo gitero akagicisha kuri instagram imbonankubone nk’uko Polisi ivuga .Abishwe bari hagati y’imyaka 40 na 64. Mu bandi icyenda bakomeretse harimo umupolisi winjiye vuba wari wasoje amasomo mu byumweru bibiri bishize.Uyu mupolisi warashwe mu mutwe witwa Nickolas Wilt w’imyaka 26 ararembye nyuma yo kubagwa mu bwonko.Polisi yatabaye mu minota itatu, irasa uwateye nyuma yo kurasanaho nk’uko iyi nkuru ya BBC ivuga.Iraswa ryabereye muri Old Nationl Bank mu mujyi rwagati ahagana saa 08h30 ku isaha yaho (12:30 GMT).Caleb Goodlett yabwiye itangazamakuru ryaho ko umugore we, umukozi muri banki, yifungiye muri coffre fort igihe igitero cyatangiraga.Abandi batangabuhamya bavuze ko babonye kurasana hagati y’abapolisi n’uwagabye igitero wari wenyine.Guverineri wa Kentucky, Andy Beshear, yatangaje ko "inshuti idasanzwe" ye, Tommy Elliot, visi-perezida mukuru muri banki, ari mu bahohotewe.BBC
| 192 | 490 |
Basketball: REG BBC yatsinze PATRIOTS BBC isoza shampiyona ari iya mbere. Amakipe yombi yagiye gukina uyu mukino abizi neza ko ikipe iri buwutsinde ihita ifata umwanya wa mbere bidasubirwaho bityo bikazayorohereza urugendo rugera ku mukino wa nyuma wa kamarampaka (Playoffs). Mbere y’umukino ikipe ya Patriots ni yo yahabwaga amahirwe bijyanye n’uko yiyubatse uyu mwaka kurusha ikipe ya REG BBC bari bahanganye dore ko yo yatakaje umukinnyi wari ukomeye Cleveland Thomas.t Ikipe ya Patriots yari yahisemo gukoresha abakinnyi barimo Gray Kendall, Ater James Majok, Ndizeye N. Dieudonne, Roebuck Jr G Vashon ndetse na Mukama Jean Victor. Ikipe ya REG BBC y’umutoza Dean Murray yari uahisemo gutangiza mu kibuga Shyaka Olivier, Adonis Filer, Niyonkuru Pascal, Pitchou Manga ndetse na Beleck Bell Engelbert. Ikipe ya Patriots ni yo yegukanye agace ka mbere n’amanota 18 kuri 16 ya REG BBC, aha ikinyuranyo cyari amanota 2 gusa ku buryo wabonaga umukino ushoboka ku mpande zombi. Agace ka kabiri katangiranye imbaraga nyinshi ku basore b’umutoza Henry Mwinuka cyane ku mukinnyi wayo Ndizeye N. Dieudonne wari umaze gutsinda amanota 15 mu minota 14 yari amaze gukina. Ikipe ya Patriots yaje kwegukana agace ka kabiri ku manota 23 kuri 17 ya REG BBC bivuze ko igiteranyo cyari kimaze kuba amanota 41 ya Patriots kuri 33 ya REG BBC. Mu gace ka gatatu, ikipe ya REG BBC yari ifite akazi ko kugabanya ikinyuranyo yari yashyizwemo na Patriots ndetse amayeri yabo yaje kubahira kuko aka gace bakegukanye ku manota 21 kuri 14 ya Patriots, bityo igiteranyo rusange cyiba amanota 55 kuri 54. Agace ka kane ari nako ka nyuma kari ishiraniro ku makipe yombi kuko ikipe ya REG BBC yari yamaze kwigaranzura ikipe ya Patriots ndetse no mu gutsinda amanota wabonaga bagendana. REG BBC yaje kwegukana aka gace ku manota 19 kuri 17 ya Patriots ariko ubwo haburaga amasegonda 2 ngo umukino urangire, ikipe ya Patriots niyo yari iri imbere n’amanota 72 kuri 71 ya REG BBC ariko Adonis Filer aza gutsinda amanota 2 muri ayo masegonda ari byo byabyaye amanota 73 kuri 72 ariko bikurikirwa n’impaka nyinshi bamwe bati Adonis yatsinze amanota amasegonda yarangiye. Abasifuzi b’umukino bemeje ko ikipe ya REG BBC ari yo yegukanye umukino ku manota 73 kuri 72. Muri uyu mukino, umukinnyi w’ikipe ya Patriots Ndizeye Ndayisaba Dieudonne ni we watsinzemo amanota menshi kuko yatsinze amanota 28. Ibi bivuze ko ikipe ya REG BBC ihise ifata umwanya wa mbere bidasubirwaho ndetse mu mikino ya kamarampaka, ikazacakirana na Espoir mu gihe Patriots yo igomba kuzisobanura na APR BBC. Umunyamakuru @amonb_official
| 413 | 937 |
INGWE YIHEKUYE
Ingwe yari ihatse urukwavu, impongo, igikeri n'igitagangurirwa, bukeye ishaka kujya kwa sebukwe. Igufatira abana b'impongo n'ab'igitagangurirwa, ibashyira mu ruhago irarukanira. Ihamagara abagaragu bayo ngo bajyane kwa sebukwe. Ikwika igikeri uruhago rurimo ba bana, urukwavu rutwara itabi rya shebuja, impongo itwara umuheto wayo bishyira nzira. Ingwe iza kubwira Bakame iti "Jya kuntekerera itabi." Bakame irayisubiza iti "Mu bantu haba imbwa kandi zikanzira, ngiye yo zanyica." Ibwira impongo iti "Igire yo ureke aka kanyabwoba." Impongo iti "Databuja, abantu bakunda uruhu rwanjye; ngiye yo sinabakira." Ingwe yigira yo, yitekerera itabi. Ngo itirimuke, Bakame ibwira bagenzi bayo iti "Nta kwikorera icyo utazi! Nimuze turebe ikirimo." Zitura igikeri, zipfundura uruhago, zisanga ari abana bazo! Hagenda impongo ibasubiza imuhira; igira ab'ingwe ibakubita muri cya gihago, banze kurwuzura ishyiramo ibisinde. Igitagangurirwa kirarukanira, bigaruka ako kanya. Nuko ingwe iba iraje, bikomeza urugendo. Biza guhura n'indi ngwe, biraramukanya. Ya ngwe igeze kuri Bakame, Bakame irayibwira iti "Ubwenge bw'umwe burayobera." Igeze ku mpongo, impongo iti "Nteye intambwe ebyiri, ntera abana imuhira!" Iramukije igitagangurirwa kiti "Nkanira uruhago nkarusha uwarukaniye ejo." Iramukije igikeri kiti "Barima ibisinde bakankorera." Nuko iyo ngwe ibihatse, irishima ngo ifite abagaragu bazi kuvuga neza. Bikomeza urugendo. Bigeze yo, igikeri kiratura kirihungira ngo kiriheje, hasigara Bakame. Ingwe ihamagaza uruhago rwayo, birarupfundura, birajyana birarya naho Bakame yisubirira ku muryango, haciye akanya iranduruka. Bimaze guhashwa, sinzi uko ya ngwe yarabutswe agahanga k'icyana cyayo irakitegereza isanga koko ari akacyo. Ikimwaro n'umujinya birayica, irazenga, ibura aho ikwirwa, igaruka igana mu muryango, ibura Bakame; irakubirana isubira imuhira itanasezeye! Igeze mu ndiri yayo ibura ibyana, ibura n'abagaragu, yicoka mu ishyamba ngo ihorere urubyaro rwayo, ariko iraheba. Ngiyo ingaruka y'ubugome.
| 265 | 815 |
Tubungabunge imigezi, ibishanga n’ibiyaga. Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc, yashimye uruhare rw’Abanyarwanda n’Abafatanyabikorwa, bakomeje kubungabunga imigezi ibishanga n’ibiyaga kera byafatwaga nk’aho kujugunya umwanda.
Ni mu butumwa yageneye Abanyarwanda ku itariki 05 Kamena 2020, ubwo kuri iyi tariki isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije, asaba buri wese gukomeza guhindura imyumvire y’uburyo hakoreshwa neza urusobe rw’ibinyabuzima.
Agaruka ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka, igira iti ‛Twite ku rusobe rw’ibinyabuzima’, Dr Mujawamariya yavuze ko iyo nsanganyamatsiko ijyanye n’icyerekezo 2050 u Rwanda rwihaye, cyo kuba mu bihugu biteye imbere binyuze mu iterambere ritabangamira ibidukikije.
Yagize ati “Mu Rwanda, iyi nsanganyamatsiko igira iti ‛Igihe kirageze twite ku rusobe rw’ibinyabuzima’, ijyanye n’icyerekezo 2050 u Rwanda rwihaye, cyo kuba mu bihugu biteye imbere, binyuze mu iterambere ritabangamiye ibidukikije kandi rifite ubudahangarwa ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe”.
Arongera ati “Iyi nsanganyamatsiko kandi, ijyanye n’intego z’iterambere rirambye, na gahunda y’igihugu y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere. Bityo iyangirika ry’umutungo kamere n’urusobe ry’ibinyabuzima, bigira ingaruka zikomeye kandi zitubuza kugera ku ntego z’iterambere ry’ubukungu igihugu cyacu cyiyemeje”.
Dr Mujawamariya, yagarutse ku ngaruka z’icyorezo cya COVID-19 zagaragaje ko buri wese yugarijwe, hatitawe ku bukungu bw’umuntu cyangwa se aho atuye. Avuga ko ibyo bibazo bigaragaza ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, byuzuzanya no guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Nubwo ashima uruhare rw’Abanyarwanda n’Abafatanyabikorwa bakomeje kugaragaza mu kurengera ibidukikije mu rugamba rw’iterambere rirambye, Dr Mujawamariya yibukije buri wese ko inzira ikiri ndende, asaba guhindura imyumvire ku ikoreshwa ry’urusobe rw’ibinyabuzima, aho kera byafatwaga nk’ahantu ho kujugunya imyanda.
Ati “Dukomereze aho, inzira iracyari ndende, duhindure imyumvire mu buryo dukoresha indiri z’urusobe rw’ibinyabuzima, cyane cyane ibishanga, imigezi n’ibiyaga, kera byafatwaga nk’aho kujugunya imyanda”.
Dr Mujawamariya kandi yibukije buri wese, by’umwihariko Umuturarwanda ko agomba kuzirikana isano kamere afitanye n’ibidukikije, bityo akarushaho kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bibumbatiye amoko atandukanye y’inyamaswa n’ibimera dukesha ibidutunga, imiti twivuza n’umwuka kwiza duhumeka aho yavuze ko uwo mwuka udashobora kubonerwa ikiguzi gikwiye.
Avuga ko urusobe rw’ibinyabuzima runyuranye ruri mu byanya bikomye (za pariki, n’ibishanga), ko rusurwa na ba Mukerarugendo aho bigira uruhare runini mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.
Ni ho ahera asaba Abanyarwanda gufatanyiriza hamwe mu kwiteza imbere no gufata neza umutungo kamere w’urusobe rw’ibinyabuzima.
Amashakiro.
https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/tubungabunge-imigezi-ibishanga-n-ibiyaga-kera-byafatwaga-nk-aho-kujugunya-umwanda-min-mujawamariya
| 335 | 1,204 |
DRC: Imiti ifite agaciro k’asaga Miliyoni y’amadorari yahiye muri Kisangani. Ikigo cy’imiti (CAMEKIS) cyo muri Kisangani cyafashwe n’inkongi y’umuriro kirakongoka, bituma imiti ifite agaciro ka Miliyoni y’amadorari ishya irashira. Umuyobozi wa CAMEKIS, ikigo g gishinzwe gukwirakwiza imiti muri Kisangani yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko iki kigo cyahiye mu ijoro ryo ku wa 05 Kanama 2024, akaba yatangaje ko hahiye imiti ifite agaciro ka miliyoni irenga y’amadorari y’Abanyamerika. Amakuru avuga ko imodoka ishinzwe kuzimya umuriro mu mujyi yageze aho ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, ariko igasanga ntacyo ikiramira. Nk’uko byatangajwe na Dr. Eyane, ngo iyi miti yari igamije kurwanya igituntu, virusi itera sida, malariya, ndetse na COVID-19 nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga. Yagaragaje kandi akababaro katewe n’imyitwarire y’abantu bamwe bari aho, bitwaje icyo kibazo bakiba ibicuruzwa byinshi. Yagize ati: “Ndetse n’abantu twatekerezaga ko ari beza batwaye bimwe mu bintu byacu.” Bivugwa ko iyi Depot ari nini cyane, ikaba igaburira ibigo nderabuzima bisaga 26 byo mu ntara ya Tshopo, ikaba ifite ibushobozi bwo kwakira Metero kibe 300.000 y’imiti.
| 176 | 485 |
Ku myaka 11 nibwo Andy Bumuntu yiyumvisemo impano yo kuririmba. Uwo muririmbyi ufite imyaka 22 y’amavuko ni umwe mu bahanzi bakizamuka batanga icyizere cy’ahazaza h’umuziki wo mu Rwanda kubera ubuhanga bwe. Andy Bumuntu, ubusanzwe witwa Kayigi AndyDick Fred amaze gushyira hanze indirimbo eshatu gusa zakunzwe b’abatari bake kubera amagambo zifite n’uburyo aziririmbamo n’ijwi rituje ricengera abaryumva bakaryoherwa n’injyana y’indirimbo. Uyu muhanzi umaze gushyira hanze indirimbo eshatu gusa, amaze kumenyeka nk’umwe mu bahanzi bazi kuririmba kandi bagira umwihariko mu bihangano byabo. Andy Bumuntu uvukana n’Umutare Gaby, usigaye uba muri Australia, avuga ko yatangiye kwiyumvamo iby’umuziki afite imyaka 11 y’amavuko. Icyo gihe ngo yiganaga indirimbo z’abandi. Agira ati “Nta Korali nagiyemo, narebaga video zo hirya no hino uko bikorwa. Nagiye kuririmba ku rubyiniro bwa mbere niga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa 2009, n’ubwo ntabikoraga nk’umwuga, gusa narabikundaga.” Akomeza avuga ko nyuma yaho muri 2012 aribwo yagiye mu itsinda ry’abaririmbyi n’abacuranzi (Band). Muri iryo tsinda ngo bigishanyaga gucuranga no kuririmba. Muri iryo tsinda kandi niho yandikiye indirimbo ye ya mbere yitwa “Ndashaje”. Iyo ndirimbo yakunzwe n’abatari bake. Kuva ubwo ngo nibwo yahise yinjira mu muziki mu buryo bw’umwuga. Andy Bumuntu avuga ko yanditse iyo ndirimbo agendeye ku gitekerezo cyo kugira inama urubyiruko mu rwego rwo gusigasira indangagaciro nyarwanda bivuye mu nyigisho umubyeyi ukuze aba agira umwana we. Kuyandika, kuyitunganya n’indi mirimo ikorwa mbere y’uko isohoka byamutwaye amezi ane, ayishyira hanze muri Nyakanga 2016. Nyuma yahoo yakurikijeho indirimbo yitwa “Mukadata”. Nayo yamutwaye amezi ane kugira ayishyire hanze muri Gashyantare 2017. Iyo ndirimbo ivuga ku ihohoterwa rikorerwa abana, rikorwa na bamwe mu babyeyi gito. Igitekerezo nyamukuru yagikuye ku nshuti ye yabayeho muri ubwo buzima. Indirimbo ya gatatu yashyize hanze ku itariki ya 11 Ukwakira 2017, yayise “Mine”. Kugira ngo ayishyire hanze byamutwaye amezi atanu ayitunganya. Andy Bumuntu avuga ko iyo ndirimbo ituje, ivuga ku rukundo hagati y’abantu babiri. Agira ati “Muri njye numvaga nshaka kuvuga ku rukundo hagati y’abantu babiri. Numva nshaka kuvuga ku magambo babwirana mu rwego rwo guhumurizanya mu rukundo rwabo.” Akomeza avuga ko indirimbo ze zose aziyandikira, akanishakira injyana ubundi Producer Bob akamufasha kuzitunganya neza afatanyije n’abacuranzi. Avuga ko kandi ibitekerezo aririmbaho abikura mu bintu binyuranye; ibyo abona, aho agenda, inzozi afite mu buzima, ibitekerezo by’abandi n’ibindi binyuranye akagerekaho no kurebera kuri buri muhanzi wese. Andy Bumuntu afite n’impano yo gukina Ikinamico, filime no kubyina. Atangaza ko impano ze zimutunze n’ubwo umusaruro utari waba mwinshi. Umva indirimbo ye nshya yitwa "Mine"
| 400 | 1,097 |
Tanzaniya. Tanzaniya cyangwa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya (izina mu giswayili: "Jamhuri ya Muungano wa Tanzania" ; izina mu cyongereza : "United Republic of Tanzania" ) n’igihugu muri Afurika y'iburasirazuba. Umujyi mukuru wa Tanzaniya witwa Dodoma. Tanzaniya (/ ˌtænzəˈniːə /, [14] [15] [icyitonderwa 2] Igiswahiri: Agace k'ibiyaga bigari. Irahana imbibi na Uganda mu majyaruguru; Kenya mu majyaruguru y'uburasirazuba; Ibirwa bya Comoro n'Inyanja y'Ubuhinde mu burasirazuba; Mozambique na Malawi mu majyepfo; Zambiya mu majyepfo y'uburengerazuba; n'u Rwanda, u Burundi, na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu burengerazuba. Umusozi wa Kilimanjaro, umusozi muremure wa Afurika, uri mu majyaruguru y'uburasirazuba bwa Tanzaniya.
Ibisigazwa byinshi by’ibinyabuzima byavumbuwe muri Tanzaniya, nk’ibinyabuzima bya Pliocene bimaze imyaka miriyoni 6. Ubwoko bwa Australopithecus bwabaye muri Afrika yose hashize imyaka 4 kugeza kuri 2; n'ibisigazwa bya kera cyane byo mu bwoko bwa Homo tubisanga hafi y'Ikiyaga cya Olduvai. Nyuma yo kuzamuka kwa Homo erectus mu myaka miriyoni 1.8 ishize, ikiremwamuntu cyakwirakwiriye ku Isi Kera, nyuma mu Isi Nshya na Ositaraliya munsi y’ubwoko bwa Homo sapiens. Homo sapiens nayo yarengeje Afurika kandi ikurura ubwoko bwa kera bwakera nubwoko bwikiremwamuntu. Amwe mu moko ya kera azwi akiriho, Hadzabe, asa nkaho yakomotse muri Tanzaniya, kandi amateka yabo yo mu kanwa aributsa abakurambere bari barebare kandi babaye aba mbere mu gukoresha umuriro, imiti, kandi babaga mu buvumo, nka Homo erectus cyangwa Homo heidelbergensis wabaga mu karere kamwe mbere yabo.
Nyuma mu gihe cy'Amabuye na Bronze, abimukira mbere ya kera muri Tanzaniya barimo abavuga Cushitike y'Amajyepfo bimukiye mu majyepfo bava muri Etiyopiya y'ubu; na Nilote y'Amajyepfo, harimo na Datoog, wakomotse mu karere gahana imbibi na Sudani y'Amajyepfo na Etiyopiya hagati y’imyaka 2.900 na 2.400 ishize. [16]: urupapuro rwa 18 Izi ngendo zabaye mu gihe kimwe no gutura kwa Mashariki. Bantu ukomoka muri Afrika yuburengerazuba mu kiyaga cya Victoria no mu kiyaga cya Tanganyika. Nyuma yaho bimukiye mu bindi bihugu bya Tanzaniya hagati yimyaka 2.300 na 1.700 ishize. [16]
Ubutegetsi bw'Abadage bwatangiriye ku mugabane wa Tanzaniya mu mpera z'ikinyejana cya 19 igihe Ubudage bwashingaga Afurika y'Uburasirazuba bw'Ubudage. Ibyo byakurikiwe n’ubutegetsi bw’Abongereza nyuma y’Intambara ya Mbere y'Isi Yose, umugabane w’igihugu wategekwaga nka Tanganyika, hamwe na Archipelago ya Zanzibar hasigaye ububasha bw’abakoloni. Nyuma y'ubwigenge bwabo mu 1961 na 1963, izo nzego zombi zishyize hamwe mu 1964 zishyiraho Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya. Ibihugu byari byinjiye mu muryango w’Ubwongereza mu 1961 kandi Tanzaniya iracyari umunyamuryango wa Commonwealth nka repubulika imwe.
Umuryango w'abibumbye wavuze ko abaturage ba Tanzaniya mu mwaka wa 2018 bagera kuri miliyoni 56.31, ukaba ari muto ugereranije na Afurika y'Epfo, bityo kikaba igihugu cya kabiri gituwe cyane giherereye mu majyepfo ya Ekwateri. [7] Abaturage bagizwe n’amoko agera ku 120, [20] y’indimi, n’amadini. Igihugu cyigenga cya Tanzaniya ni repubulika ishingiye ku itegekonshinga rya perezida kandi kuva mu 1996 umurwa mukuru wacyo ni Dodoma aho ibiro bya perezida, Inteko ishinga amategeko, na minisiteri zimwe na zimwe biherereye. Dar es Salaam, ahahoze ari umurwa mukuru, igumana ibiro byinshi bya leta kandi niwo mujyi munini mu gihugu, icyambu gikuru, ndetse n’ikigo cy’ubucuruzi kiyoboye. [18] [22] [23] Tanzaniya ni igihugu cy’ishyaka rimwe gifite ishyaka rya demokarasi Chama Cha Mapinduzi ku butegetsi.
Tanzaniya ni imisozi kandi ifite amashyamba menshi mu majyaruguru y'uburasirazuba, aho umusozi wa Kilimanjaro uherereye. Bitatu mu biyaga bigari bya Afurika biri muri Tanzaniya. Mu majyaruguru no mu burengerazuba hari ikiyaga kinini cya Afurika, ikiyaga kinini cya Afurika, n'ikiyaga cya Tanganyika, ikiyaga kinini cyane cyo ku mugabane wa Afurika, kizwiho amoko yihariye y'amafi. Mu majyepfo hari ikiyaga cya Malawi. Inkombe y'iburasirazuba irashyushye kandi itoshye, hamwe na Zanzibar Archipelago ku nkombe gusa. Agace ko kubungabunga Menai Bay ni agace kanini ka Zanzibar karinzwe. Isumo rya Kalambo, riherereye ku mugezi wa Kalambo ku mupaka wa Zambiya, ni isumo rya kabiri ridasubirwaho muri Afurika.
Ubukirisitu ni ryo dini rinini muri Tanzaniya, ariko kandi hari umubare munini w'Abayisilamu n'Aba Animiste. Indimi zirenga 100 zivugwa muri Tanzaniya, kikaba igihugu gitandukanye cyane mu ndimi muri Afurika y'Iburasirazuba. Igihugu ntigifite ururimi rwemewe, [27] nubwo ururimi rwigihugu ari Igiswahiri. Igiswahiri gikoreshwa mu mpaka z’abadepite, mu nkiko zo hasi, no mu rwego rwo kwigisha mu mashuri abanza. Icyongereza gikoreshwa mu bucuruzi bw’amahanga, muri diplomasi, mu nkiko zisumbuye, no mu rwego rwo kwigisha mu mashuri yisumbuye ndetse n’ayisumbuye, [26] nubwo guverinoma ya Tanzaniya iteganya guhagarika icyongereza nkururimi rwibanze rw’inyigisho ariko bizaboneka nk amasomo atabishaka. Abagera kuri 10 ku ijana by'Abanyatanzaniya bavuga Igiswahiri nk'ururimi rwa mbere, naho abagera kuri 90 ku ijana bavuga ururimi rwa kabiri.
| 721 | 2,040 |
Imibare y’abandura Covid-19 iragenda izamuka, abantu batangiye kudohoka - MINISANTE. Dr Mpunga yatanze ikiganiro kuri RBA ku mugoroba wo ku wa Mbere agira ati "Muri uku kwezi kwa Gatandatu imibare iragenda izamuka, aho ubona abantu 20, 15, hari n’igihe twageze kuri 55 banduye Covid-19 ku munsi". Ati "Urabona cyane cyane ko byiganje muri Kigali, bivuze ko abantu batangiye kuduhoka, kandi bishobora gutuma imibare ikomeza kuzamuka, ikazamuka mu gihe kibi kuko turimo kwakira abashyitsi benshi. Bisaba kubyitwararika kugira ngo tutagira ubwandu bwinshi, twandure, twanduze n’abatugana". Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE avuga ko hari abantu batumvise neza ibijyanye no kutambara agapfukamunwa, kuko ngo n’ubwo atari itegeko, bivuze ko umuntu atakambara ahantu hafunganye. Asaba Abaturarwanda kwirinda no kurinda abashyitsi kugira ngo batazasubira iwabo barwaye, nyamara ngo baraje ari bazima. Dr Mpunga avuga ko hari ingamba zitandukanye zo kuzajya bapima uburwayi bwa Covid-19 ku mahoteli n’ahandi inama zizajya zibera, kugira ngo bakurikirane kandi bite kuri buri muntu uzaza muri iriya nama ya CHOGM. Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE asaba Abaturarwanda gukomeza gahunda yo kwikingiza Covid-19, bafata inkingo zose kugera ku rushimangira. Yongeraho ko hari abangavu n’ingimbi benshi (bafite imyaka 12-17) ngo batikingije, bakaba biganje mu turere twa Musanze, Rusizi, Kamonyi, Rubavu, Nyagatare na Ngoma. Dr Mpunga avuga ko MINISANTE yashyizeho gahunda yo kugera hafi y’aho abo bana batuye, kugira ngo imenye impamvu batakingiwe hamwe no kubafasha gukingirwa. Uwo muyobozi asaba ababyeyi kwitabira gufasha abana babo gukingirwa muri iki cyumweru, mu rwego rwo gukumira izamuka ry’imibare y’abandura Covid-19 ryatangiye kugaragara. Umunyamakuru @SimonKamuzinzi
| 247 | 685 |
MINICOM imaze gufata imashini zikinirwaho imikino y’amahirwe 170. Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iri mu mukwabu wo gufata imashini zikinirwaho imikino y’amahirwe zizwi nk’ibiryabarezi, ku buryo izibarirwa mu 170 zimaze gufatwa. Abakozi ba MINICOM ndetse n’izindi nzego bafatanyije muri iki gikorwa barimo gushakisha ahari izi mashini z’imikino y’amahirwe zimenyerewe nk’ibiryabarezi, ariko ba nyirazo badafite ibyangombwa byo kuzitunga no kuzikoresha mu Rwanda. Izirimo gufatwa harimo n’izitarimo gukoreshwa zibitse ahantu hanyuranye. Bamwe mu baturage bavuga ko izi mashini aho ziri hose zikwiriye gufatwa kuko ngo zidindiza iterambere ry’igihugu. Umuyobozi muri minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, Evalde Mulindankaka, avuga ko iki gikorwa kirimo kuba ku bufatanye n’inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano. Barareba abakoresha izi mashini batarabiherewe uburenganzira kuko ngo byagiye bigaragara hirya no hino mu gihugu. Kugeza ubu hamaze gufatwa izi mashini zizwi nk’ibiryabarezi 174, hari n’izindi zikabakaba mu 1000 zo zari zitarateranywa zikiri amapiyesi. Itegeko rigenga imikino y’amahirwe ryo mu mwaka wa 2011 rivuga ko uyikoresha atabyemerewe acibwa ihazabu ya miliyoni 2 kugeza kuri 5, naho ubikoze binyuranije n’amategeko akamburwa icyangombwa kimwemerera gukora.
| 166 | 508 |
Afrobasket: Ikipe y’u Rwanda yagukanye umwanya wa 10. Nyuma yo kuzamuka ikagera muri 1/8 cy’irangiza, ikipe y’u Rwanda ntabwo yabashije kuharenga kuko yatsinzwe na Senegal amanota 67-57. Nyuma yo gutsindwa na Senegal, bivuze ko yahise isezererwa, ikipe y’u Rwanda yagombaga gukina imikino yo guhatanira imyanya myiza (Matches de classement). Mu guhatanira hagati y’umwanya wa 9 n’uwa 10, u Rwanda rwatsinzwe na Tuniziya amanota 76-54, u Rwanda rwegukanye umwanya wa 10 mu makipe 16 yitabiriye iryo rushanwa. U Rwanda rwari rugiye mu gikombe cya Afurika ku nshuro ya kane rwikurikiranya kuva muri 2007, rwari ruri mu itsinda rya kabiri ryarimo Burkina Faso, Maroc na Tuniziya. Muri iryo tsinda, u Rwanda rwabashije gutsinda Burkina Faso amanota 80-61 ukaba ari nawo mukino wonyine u Rwanda rwabashije gutsinda muri iryo rushanwa. Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na Maroc amanota 87-57, inatsindwa na Tuniziya amanota 83-81. Nyuma yo kwugukana umwanya wa 10, umutoza w’ikipe y’u Rwanda Moise Mutokambali avuga ko ikipe ye yitwaye neza ku kigero cya 80%, kuko intego yari yihaye ngo muri rusange yazigezeho. “ Twaje muri iri rushanwa dushaka kuza mu makipe 10 ya mbere muri Afurika none twabigezeho. Twitwaye neza ku kigereranyo cya 80%. Ntabwo byabaye 100% kuko hari amakosa yo kutamenya kugarira neza ndetse no kwinjiza imipira mu nkangara yagiye akorwa, ari nayo tugiye kuyakosora, ariko ubundi navuga ko abakinnyi banjye bagerageje kwitwara neza”. N’ubwo u Rwanda rwasezerewe, ariko imikino yo irakomeza. Muri ¼ cy’irangiza, Angola yasezereye Maroc iyitsinze amanota 95-73, Misiri isezerera Cape Verde iyitsinda amanota 74-73. Cote d’Ivoire mu rugo iwayo ikomeje kwitwara neza ikaba muri ¼ cy’irangiza yasezereye Cameroun iyitsinze amanota 71-56, naho Senegal isezerera Nigeria iyitsinze amanota 64-63. Mu mikino ya ½ cy’irangiza izaba kuri uyu wa gatanu tariki 30/08/2013, Cote d’Ivoire izahatanna Angola ifite ibikombe 10 bya Afurika, naho Senegal ikazakina na Misiri. Theoneste Nisingizwe
| 299 | 785 |
Ishyaka PDI ryahishuye umukandida rizatanga ku mwanya wa Perezida n’impinduka ku badepite. Perezida w’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), Sheikh Musa Fazil Harelimana, yatangaje ko rizashyigikira Umukandida Paul Kagame watanzwe n’Umuryango RPF Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganijwe muri Nyakanga 2024.Icyakora iri shyaka ryavuze ko mu matora y’abadepite rizatanga abaryo bakandida.Ibi byagarutsweho mu Nteko Nkuru ya PDI yahuje abarwanashyaka barwo baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse rihita ryemeza urutonde ry’abantu 71 rizaserukana mu matora barimo Sheikh Musa Fazil Harelimana uriyobora.Mu myaka 30 ishize PDI yifatanyaga n’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu matora y’Abadepite, kuri ubu bikaba bibaye inshuro ya mbere mu mateka yabo kuva ryashingwa.Sheikh Musa Fazil Harelimana yagaragaje ko nubwo bazashyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ariko ku mwanya w’abadepite baziyamamaza ku giti cyabo.Ati “Twaravuze tuti ariko uyu mwaka gukorana n’Umuryango FPR ko byatumye dukura, ishyaka ryacu rikamenyekana, abantu bacu bakagirirwa icyizere hirya no hino. Uyu mwaka ntidushobora kujya mu matora ku giti cyacu?”“Turebye uko twagiye muri iyo myaka yose, ibyo amategeko ateganya, turebye uko ishyaka riri ku butegetsi riyobora neza iki gihugu buri wese akagenda akura mu myumvire, ubukungu, ubumenyi no kubona uko mukora tubona ko bishoboka.”Yagaragaje ko biro Politiki y’Ishyaka yize neza kuri icyo cyemezo, bakabona ko bidashobora guhungabanya imiyoborere y’igihugu.
| 208 | 607 |
Ku wa 10 Mata 1994: Abasirikare ba Gako barimbuye Abatutsi i Rebero. Ku wa 10 Mata 1994 w’umunsi wa kane Jenoside yakorewe Abatutsi itangijwe ku mugaragaro, Abasirikari bo mu kigo cya Gako barimburiye Abatutsi ku musozi wa Rebero mu Murenge wa Mayange. Rebero ubu iherereye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Mayange. Muri 1994 ubwo Jenoside yatangiraga gushyirwa mu bikorwa Abatutsi bari batuye hafi yo ku i Rebero, aba Mayange, ku Kibenga, abandi bake ba Nyamata, abo muri Mbyo ndetse n’abandi bahungiye kuri uyu musozi wa Rebero, kuko bibwiraga ko nibahahungira bari bufatanye n’Abatutsi baho bakaba babasha kwirwanaho. Ku wa 08/04/1994 ku musozi wa Rebero hari hamaze kugera Abatutsi batari bake maze bishyira hamwe ku wa 08/04/1994 haje igitero gikomeye ariko cyasanze Abatutsi bari bari ku I Rebero bihagazeho, barwanya icyo gitero gisubira inyuma. Ku wa 10/04/1994 nibwo ku i Rebero haje abasilikare bari bavuye mu kigo cya gisirikare i Gako kirasa Abatutsi bari bari kumusozi wa Rebero. Harokotse bake cyane kuko abasirikare bararasaga maze Interahamwe zikaza inyuma, zitema utarashiramo umwuka. Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 10 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi kuri iyi tariki mu 1994. Kuri iyi tariki kandi, Abafaransa bakomeje gufasha guverinoma y‘abicanyi yayoborwaga na Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda gushyira mu bikorwa umugambi wo kwica Abatusi. Kuvana abantu mu Rwanda bajyanwa mu Bufaransa byarakomeje, ariko bakirengagiza Abatutsi bari kubatakambira. Imfubyi zikomoka mu miryango y’abasirikari ba Habyarimana zabaga mu kigo cy’imfubyi “Sainte-Agathe”, cyari icya Agata Kanziga, umugore wa Habyarimana Juvenal bajyanwe i Paris banyuze i Bangui. Tariki ya 10/4/1994, Jérôme Bicamumpaka wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri guverinoma yakoraga Jenoside yakiriwe na Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda, Jean-Michel Marlaud, amusaba ko ingabo z’Ubufaransa zigomba gutabara kugira ngo zishyire ibintu ku murongo, ni ukuvuga kurwana ku ruhande rwabo mu ntambara barwanaga na FPR. Abafaransa ntibigeze basaba guhagarika ubwicanyi, ibi bikaba kwari ugushyigikira ko ubwicanyi bukomeza. Tariki ya 10 Mata. Abasenyeri gatorika banditse ko babajwe n’urupfu rwa Habyarimana, ntibigera bamagana Jenoside yakorerwaga Abatutsi cyangwa ngo barwane ku Abatutsi bicwaga. Mu itangazo ryanditswe tariki ya 10/4/1994 rishyirwaho umukono na Mgr Thaddée Nsengiyumva, Musenyeri wa Kabgayi akaba yarayoboraga inama y’Abasenyeri icyo gihe,, risohoka mu kinyamakuru cya Vatikani cyitwa « Osservatore Romano », Abasenyeri gatorika b’u Rwanda « bababajwe n’urupfu rwa Habyarimana hamwe n’umubare wabishwe nyuma». Abasenyeri bavugaga ubwicanyi muri rusange, ntibigeze bavuga Abatutsi bicwaga, cyangwa ngo bavuge ababicaga. Bashimye cyane Ingabo za Habyarimana « ngo zabungabungaga umutekano mu gihugu ». Bishimiye ishyirwaho rya guverinoma nshya, bayisezeranya kuyishyigikira. Basabye Abanyarwanda kuyishyigikira , bakitabira ibyo babasaba byose.
Ibi byerekana ko Abasenyeri bari bashyigikiye ubwicanyi bwakorwaga, kuko bari bashyigikiye ababukoraga, bashyigikiye ingabo zicaga, na guverinoma yarimburaga abaturage. Tariki ya 10 Mata 1994, Abatutsi benshi ba Rushashi biciwe i Rwankuba kuri Paruwasi gatolika, hafi y’ibiro by’Umurenge wa Rushashi hahoze Superefegitura Rushashi, ndetse n’Urukiko, i Shyombwe ndetse no mu gace k’ubucuruzi ka Kinyari (hiswe CND mu 1994). Rushashi ni ahantu habereye inama zitegura kwica Abatutsi, harimo izabereye kwa Burugumesitiri w’icyahoze ari Komini Musasa witwaga HAVUGIMANA Aloys ndetse no ku biro by’iyo Komini, izaberaga kandi ku cyicaro cya Perefegitura ya Kigali Ngali ziyobowe na Perefe KARERA François, ku biro bya Superefegitura ya Rushashi, ibiro bya Komini Rushashi kuri Segiteri ya Shyombwe, EAV Rushashi, no ku biro bya Segiteri Joma. Twakwibutsa ko Perefe Karera Francois yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha mpuazamahanga rwashyiriweho u Rwanda. Yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu, agwa mu munyururu. Kuri iyi tariki, abarimo Mugirangabo Silas, Burugumesitiri wa Komini Rwamiko, Superefe Biniga Damiyani, barimbuye Abatutsi bari bahungiye mu kigo nderabuzima cya Ruramba muri Komine Rwamiko, Gikongoro. Kuwa 10 Mata 1994 ni bwo Abatutsi bari bahungiye mu kigo Nderabuzima cya Ruramba muri Komine Rwamiko, Perefegitura ya Gikongoro bishwe. Abagize uruhare mu kubica harimo Mugirangabo Silas wari Burugumesitiri wa Komini Rwamiko, Superefe Biniga Damiyani. Mutaganda wari Konseye wa Ruramba, Gafaranga Innocent wari Inspecteur w’amashuri muri Komine Rwamiko, Nkurikiyinka Celestin wari Umwalimu, Kidahenda Oswald wari Impuzamugambi ya CDR, Kabuga Leodomir (CDR), Nkuriza Felicien, Ndabarinze wari diregiteri w’uruganda rw’icyayi rwa Mata na Nkuriza Anatole wari Ushinzwe urubyiruko. Inama zakoreshwaga n’abategetsi icyo gihe zigirwagamo uburyo Abatutsi bagomba kwicwa zaberaga mu gasanteri ko mu Ruramba, aho isoko ryubatse ubu ziyobowe na Superefe Biniga. Mu Ruramba hakaba hari urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri iri hagati ya 1200-1500. Kuva ku itariki ya 8 kugeza kuya 10 Mata, 1994, mu Ngororero ahari icyahoze ari ingoro ya MRND ndetse n’ibiro bya Superefegitura Ngororero ya Perefegitura Gisenyi; hiciwe Abatutsi benshi baturutse mu byari Komini Satinsyi, Ramba na Gaseke no mu nkengero zaho, ariko hari n’abatwikiwe muri ayo mazu y’ubutegetsi hakoreshejwe lisansi (essence) mu gihe bo bibwiraga ko baje kuhihisha. Inama nyinshi zabaye zirebana no kubica zaberega mu byari ibiro bya Superefegitura ya Ngororero, ku biro bya za Komini Ramba, Gaseke, na Satinskyi. Abenshi mu Batutsi bishwe ku wa 10 Mata 1994, kandi ni nayo tariki Akarere kibukiraho abahaguye. Amazina ya bamwe mu bantu biciwe ku rwibutso hari: RWANGARINDA Berchmas wari umwarimu ndetse n’umuryango we, umucuruzi BIZIMUNGU Martin, umuryango wa RUKARA n’abandi muri bamwe bahahungiraga nyuma bagasubira mu ngo zabo. Mu cyari ibiro bya Superefegitura ya Ngororero, hakusanyirijwe hanicirwa Abatutsi nyuma y ‘inama zabereye ku biro bya za Komini Ramba, Gaseke, na Satinskyi.
| 865 | 2,406 |
Play Off: mu bagabo KBC yasezereye KIE, naho mu bagore APR yibasira NUR. KBC yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka, yagaragaje imbaraga nyinshi kurenza KIE bituma gutsinda biborohera. KBC yari yatsinze KIE amanota 78 kuri 45 mu mukino ubanza wabereye muri Gymnase ya kaminuza y’u Rwanda, yongeye kubisubiramo iyitsinda amanota 66 kuri 57mu mukino wabereye i Nyanza. Iyo ntsinzi ivuze ko KBC izakina umukino wa nyuma n’ikipe izarokoka hagati ya APR na Espoir tariki 28/02/2012, kuko aya makipe yo atakinnye mu mpera z’icyumweru gishize kubera urupfu rw’umubyeyi (nyina) wa kapiteni wa Espoir, Uwazayire Christophe. Nyuma yo kubona itike yo gukina umukino wa nyuma, kapiteni wa KBC, Parfait Muvunyi , yadutangarije ko KIE bayitsindishije uburebure ndetse n’ingufu, kandi ngo bagiye kongera imyitozo kugira ngo bazabashe gutsinda ikipe bazahura nayo mu mikino ya nyuma. Mu bagore, Kaminuza y’u Rwanda (NUR) na APR ni yo makipe yitabiriye iyi mikino.
Imikino ibiri yahuje aya makipe yombi, APR yarushije cyane NUR iyitsinda bitayigoye. Umukino wa mbere wabereye muri Gymnase ya Kaminuza y’u Rwanda tariki 25/02/2012, APR yatsinze amanota 52 kuri 35. Umukino wa kabiri wabereye i Nyanza tariki 26/02/2012, nta mpinduka zahabaye kuko nabwo APR yongeye gutsinda biyoroheye ku manota 54 kuri 27. Jovith Kabarere, Kapiteni wa APR wungirije yadutangarije ko nubwo batsinze, ngo we na bagenzi be batishimiye uburyo bakinnye. Kabarere avuga ko bagiye gukosora amakosa bakoze kugira ngo bazabashe gutsinda umukino wa gatatu bazakina na NUR kugira ngo bazahite begukana igikombe. Ku ruhande rwa NUR, Kapiteni wayo Scholastique Mukandayisenga avuga ko kwitwara nabi byatewe n’uko batabonye imyitozo ihagije, kuko iyi mikino yahuriranye n’igihe cy’ibizamini. Mukandayisenga avuga ko mu cyumweru kimwe bafite bazakora imyitozo myishi izatuma babasha guhangana na APR yagaragaje ko ibarusha ingufu ndetse n’ubuhanga. Muri iyi ikino ikipe itwara igikombe ari uko ikinnye imikino ya nyuma igatsinda nibura itatu. Iyo byanze, amakipe yongezwa indi mikino kugeza ubwo habonetse ikipe itanga indi kuzuza imikino itatu yatsinze igahabwa igikombe. Nyuma yo gukinira i mu Majyepfo, iyi mikino igamije kurwanya Malaria izakomereza i Nyagatare. Izasorezwa i Kigali tariki ya mbere Mata aho ikipe izaba yarabaye iya mbere mu byiciro byose izahabwa igikombe n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300. Theoneste Nisingizwe
| 352 | 944 |
Gatsibo: Abaturage bafashe umwana wari ugiye kugurisha inyama z’imbwa. Umusore w’imyaka 16 wo mu murenge wa Kabarore wo mu karere ka Gatsibo yafashwe n’abaturage agiye kugurisha inyama z’imbwa, ku gicamnunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2023.Uyu musore wo mu mudugudu wa Bihinga akagari ka Kabarore yabwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko bitewe n’inzara yari imurembeje byatumye afata imbwa imwe muri eshatu yari atunze zamufashaga mu kazi ke k’ubuhigi,arayibaga.Akomeza avuga ko ari ubwa mbere yari abikoze kandi yabikoze kuko yakunze kumva amakuru yuko imbwa ziribwa kandi zitica.Yagize ati" Inzara yanyishe bituma nkuramo imwe ndayibaga. Nayibaze kuko narinzi ko imbwa zisanzwe ziribwa kandi ntizigire uwo zica ariko ni ubwa mbere mbikoze".Bamwe mu baturage babonye ibi, batangarije BTN ko batewe ubwoba n’iri bagwa ry’imbwa kandi ko byabasigiye isomo kuko batazongera gupfa kugura inyama batabanje gukora ubugenzuzi cyane ko izi nyama z’imbwa ntaho zitaniye ku isura n’iz’amatungo asanzwe abagwa ku buryo bwemewe n’amategeko.Umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 50 uri mu babonye iyi mbwa yabazwe yabwiye BTN ko uyu mwana yabateye ubwoba asaba ubuyobozi kugenzura niba afite ikibazo cyo mu mutwe no kujya bugenzura ko inyama zigurishwa abaturage ziba zujuje ubuziranenge.Agira ati" Uyu mwana yaduteye ubwoba pe kuko ibi bintu ntibyari bisanzwe. Ikindi ubuyobozi bukwiye gusuzuma neza niba uyu mwana afite ikibazo cyo mu mutwe no kujya busuzuma niba inyama tugurishwa zujuje ubuziranenge kuko bidakozwe byazateza impfu nyinshi".Ubuyobozi bw’umurenge wa Kabarore ntacyo bwatangaje kuri iki kibazo cyabereye iwaboAndi makuru avuga ko uyu mwana wari wamaze kurya inyama zo ku kaguru k’imbwa, ngo yari asanzwe agurisha inyama z’imbwa nubwo yabihakanye kuko ubwo yafatwaga yari ari kumwe n’undi mugabo we wahise wiruka.Inzego z’umutekano zafashe uyu mwana ngo hanonosorwe impamvu nyamukuru yatumye abaga imbwa dore ko ari no guhohotera inyamaswa.Hari abaturage badatinya kuvuga ko kubera ko ibiciro by’inyama byazamutse,bitera benshi kuyoboka inyama z’imbwa.Mu minsi mike ishize hari umugabo wafashwe abaga imbwa mu karere ka Gasabo mu murenge wa gisozi.
| 315 | 862 |
Mu myaka itandatu ishize hubatswe ibyumba by’amashuri ibihumbi 27. Mu ijambo rye rigeza ku bitabiriye inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19, ryagarukaga ku bikorwa Leta y’u Rwanda yagezeho mu gihe cy’imyaka irindwi ishize muri gahunda ya NST1, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda, hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo no kongera umubare w’ibyumba by’amashuri. Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yavuze ko hashyizwe imbaraga mu kugabanya ingendo abanyeshuri bakoraga no kugabanya ubucucike. Ati “Abana bakoraga ibilometero bigera kuri 19 bajya kwiga, hubatswe amashuri kugira urwo rugendo abana bakora bajya banava ku ishuri rugabanuke, ariko n’umubare w’abana mwarimu yigisha mu ishuri ubucucike bwari bwinshi, kugira ngo nabwo bugabanuke.” Yakomeje agira ati “Mu rwego rwo kongera ibigo by’amashuri hubatswe ibyumba by’amashuri ibihumbi 27, mu gihe cy’imyaka 6.5, bityo rero umubare w’ibyumba byigirwamo ugera ku bihumbi birenga 76 mu Rwanda, ibi byatumye umubare munini w’abanyeshuri wigira mu cyumba ugabanuka, aho twari dufite ikigereranyo cy’abanyeshuri 80 umwarimu yigishaga, ubu bageze kuri 55.” Amashuri yigisha imyuga (TSS) yariyongereye cyane, kubera ko kugeza ubu hirya no hino mu gihugu hari agera kuri 563, aho mu Mirenge 416 igize Igihugu, igera kuri 392 yose ifite nibura ishuri rimwe ryigisha imyuga, gahunda ikaba ari uko nibura buri Murenge ugira ishuri ryigisha imyuga. Muri iyo myaka kandi hanavuguruwe amashuri makuru y’imyuga, ashyirwa ku rwego rwa Kaminuza, hagamijwe gufasha abanyeshuri barangiza mu mashuri yisumbuye kubona ayo bakomerezamo ari ku rwego rwa Kaminuza, aho mu bigo bimwe na bimwe hamaze gutangira icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, hakaba hari na gahunda y’uko mu minsi iri imbere yajya atanga n’amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters), ku buryo umwana wize imyuga azajya aba ashobora guhera hasi akazamuka kugera arangije masters yiga imyuga. Kubera imbaraga zashyizwe mu kwigisha abarimu, umubare w’ababifitiye ubushobozi wariyongere, kubera ko kuva muri 2022 umushahara w’abigisha mu mashuri abanza wongerewe ku kigero kirenga 80% by’umushahara wabo, mu gihe abigisha mu yisumbuye bongerewe kugera kuri 40%. Ntibyagarukiye ku kongera umushahara wa mwarimu gusa, kubera ko Guverinoma y’u Rwanda yakomeje kongera ubushobozi bwa koperative Umwarimu Sacco, kugira ngo bifashe abarimu kuba babona inguzanyo iciriritse nka koperative ihuje abantu bahuje umwuga. Hari n’izindi gahunda zagiye zifasha abanyeshuri zirimo iyo gutangira ifunguro ku ishuri, yatumye abana badakomeza guta ishuri ndetse no gutuma bamwe mu baritaye barisubiramo. Umunyamakuru @ lvRaheema
| 381 | 1,059 |
Ubutaliyani bugiye guca gusomana bunafunge amashuri n’insengero kubera Coronavirus. Ubutaliyani buratangaza ko bugiye gufunga amashuri yose na za Kaminuza mu gihe kingana n’ukwezi kubera icyorezo cya COVID 2019 giterwa na Coronavirus aho Minisitiri w’imikino muri iki gihugu nawe yavuze ko imikino yose ya Seria A ishobora kuzajya ikinirwa muri stade zifunze.Igihugu cy’Ubutaliyani kiri mu bihe bikomeye kubera Coronavirus ariyo mpamvu kigiye guca umuco wo gusomana cyarangiza kigafunga amashuri,kaminuza,amasitade n’ibindi birori bihuza abantu benshi.Amashuri yose agiye gufungwa ibyumweru 2 mu gihe amakipe yo ashobora kumara ukwezi akina nta mufana n’umwe uri kuri stade kugira ngo iki cyorezo kidakomeza koreka imbaga.coronavirus imaze kwica abantu 79 mu butaliyani barimo 27 bapfiriye umunsi umwe.Abantu 2,263 bamaze kwandura coronavirus barimo n’uruhinja.Ntabwo minisitiri w’uburezi muri iki gihugu Lucia Azzolina, arafata umwanzuro wo gufunga amashuri gusa amakuru aravuga ko nta kabuza uyu mwanzuro urashyirwa mu bikorwa vuba.Abayobozi baritegura guhagarika ibyo gusomana yaba ku itama n’ahandi,guhoberana no guhana ibiganza.Minisitiri wa siporo, Vincenzo Spadafora, yagize ati“Turakomeza gahunda zacu uko bisanzwe na shampiyona ariko tugomba kubaha ubuzima bw’abantu.Imikino 12 mu Butaliyani imaze gusubikwa nyuma y’aho iki cyorezo gitangiriye mu majyaruguru y’igihugu.
| 181 | 528 |
Kampala: Imyigaragambyo y’abakozi yadutse kubera kudahemberwa igihe. Abashinzwe isuku mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kampala n’abandi bakozi basanzwe, bigabije Umujyi wa Kampala ndetse binjira no mu ngoro y’Umujyi wa Kampala, kubera gutinda kwishyurwa imishahara n’insimburamubyizi. Bamwe muri bo bavuga ko batigeze bahembwa hafi imyaka ibiri. Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Anitahari mu bahuye n’ubuyobozi bwa KCCA, barimo Umuyobozi mukuru, abaminisitiri ba Kampala kugira ngo baganire kandi bashakire hamwe igisubizo cy’icyo kibazo cy’abakozi ba KCCA bigaragambyaga, kubera kutishyura. Bimwe mu byapa bitwaje n’abigaragambyaga, basabaga umuyobozi w’umujyi wa Kampala, kuvana politike mu kazi kabo.
| 91 | 282 |
Volleyball: Gisagara VC na Police WVC zegukanye ibikombe mu irushanwa ryo #Kwibuka29. Ni irushanwa ryatangiye ku wa Gatandatu aho mu bagabo ikipe ya Gisagara VC, yatsinze imikino yose yo mu itsinda maze ikabona itike ya 1/2. Mu mikino ya 1/2 yakinwe kuri iki Cyumweru, iyi kipe yatsinze IPRC Ngoma amaseti 3-0 igera ku mukino wa nyuma. Ku rundi ruhande, ikipe ya REG VC nayo yitwaye neza mu itsinda ryayo, itsinda imikino yayo yose maze igera muri 1/2 aho yasezereye APR VC iyitsinze amaseti 3-2, igera ku mukino wa nyuma igomba guhura na Gisaga VC. Uyu mukino wa nyuma wahuje amakipe yombi yaherukaga no guhurira mu mikino isoza ibanza ya shampiyona, Gisagara VC ikegukana intsinzi, ntabwo wagoye iyi kipe kuko yegukanye igikombe itsinze REG VC amaseti 3-0. Iseti ya mbere Gisagara VC yayitwaye itsinze amanota 25-19 iya kabiri iyitwara ku manota 25-21 ya REG VC mu gihe iya gatatu yayitwaye ku manota 25-19 yegukana igikombe, inahabwa Miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda, REG VC ya kabiri ihabwa ibihumbi 700Frw mu gihe APR WVC yahawe ibihumbi 500 Frw. Mu cyiciro cy’abagore ikipe ya Police WVC muri 1/2 yasezereye APR WVC iyitsinze amaseti 3-1, maze RRA WVC isezerera Ruhango WVC iyitsinze amaseti 3-0 zihurira ku mukino wa nyuma. Uyu mukino wa nyuma ntabwo wagoye Police WVC, kuko yastinze byoroshye cyane RRA WCV amaseti 3-0. Iseti ya mbere Police WVC niyo yayegukanye ku manota 25-20 , iya kabiri ku manota 24-10 mu gihe iya gatatu yayitwaye ku manota 25-14, ikegukana igikombe na miliyoni imwe, mu gihe RRA WVC yahawe ibihumbi 700Frw naho APR WV yegukanye umwanya wa gatatu ihabwa ibihumbi 500 Frw. Urutonde rw’abantu bo muri Volleyball bamaze kumenyekana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB): Iminamikore Benjamin (UNR Butare)
Murekezi Regis (UNR Butare)
Ntagugura Placide (UNR Nyakinama)
Ntagwabira Basile (UNR Nyakinama)
Kumuyange Egide (UNR Nyakinama)
Karonji Canisius (UNR Nyakinama
Hategekimana Emmanuel (UNR Nyakinama)
Gasinzigwa Michel (UNR Nyakinama)
Rutayisire Théoneste (UNR Nyakinama),
Niyongira Justin (UNR Nyakinama),
Kagenza Alphonse (UNR Nyakinama)
Rwagashayija Innocent (GSO Butare)
Kayiranga Eric (GSO Butare)
Kamonyo Jean Pierre (yakiniraga ikipe ya GSO Butare),
Gabiro Eugene (GSO Butare),
Ngoga Sebalinda Dominique (GSO Butare),
Butare Alpfred Toto (GSO Butare)
Mukeshimana Martin (Buhiri ubu yitwa KVC)
Urimubenshi Vénant (KVC)
Rukamba Jean Marie Vianney (KVC),
Mugandura Jean de la Croix (KVC),
Gasana Callixte (KVC)
Ntaganira Innocent, Théogène (KVC)
Hategekimana Innocent (Petit Seminaire de Butare)
Sebalinda Gilles (Petit Seminaire Butare)
Gakebuka Camile (Petit Seminaire de Butare)
Ngarambe JMV (Petit Seminaire de Butare)
Tumukuze Jean Bosco (Petit Seminaire de Butare)
Rutiyomba Toussaint (Petit Seminaire de Butare)
Rutsindura Alphonse (Petit Seminaire de Butare),
Uwimana Abdallah (Minitransco)
Rugira Marcellin (Minitransco)
Gakwaya Vincent (Minitransco)
Kayigamba André (Minitransco)
Ngamije Esdras (Electrogaz)
Rudandi Jean Pierre (Electrogaz)
Kabagema Sosthène (Electrogaz),
Rugira Jean Bosco (Kigoma),
Kamanzi Goretti(Les Lionnes),
Mignonne (Les Lionnes),
Karasira (Ouragan),
Rugenera Landouard (College St André),
Ugeziwe Jean Berchmas (Petit Seminaire Ndera),
Mugaragu William (Ecole des Sciences Byimana) Umunyamakuru @UwimanaJeanJul1
| 440 | 1,298 |
Mujawamariya Akurikiranyweho Ibyo Yakoreye Muri Minisiteri Y’Ibidukikije. Dr. Jeanne D’Arc Mujawamariya wari usanzwe ari Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo yirukanywe mu nshingano kubera ibyaha akekwaho ko yakoze ubwo yari Minisitiri w’Ibidukikije. Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr. Thierry B. Murangira yabwiye Taarifa ko koko Mujawamariya akurikiranyweho ibyaha yakoze akiyobora iriya Minisiteri. Ati: Nibyo koko Jeanne d’Arc MUJAWAMARIYA ari gukorwaho iperereza ku byaha acyekwaho kuba yarakoze igihe yari Minisitiri w’Ibidukikije”. Nta bindi yadutangarije kuko ngo byabangamira iperereza. Iby’uko afunzwe kandi ntibiraba kuko bizakorwa cyangwa ntibikorwe hashingiwe kubyo iperereza rizagaragaza. Mujawamariya yari umwe mu bagize Guverinoma wari umaze igihe muri aka kazi kuko yayoboye Minisiteri y’uburezi, ibidukikije na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo. Yigeze kuba na Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya akaba yarakoze no muri Kaminuza y’u Rwanda.
| 126 | 415 |
Nyagatare: Afungiwe gusenya umuyoboro w’amazi yiba impombo. Dusabimana yiyemera ko yacukuye aya matiyo akavuga ko yabitewe n’uko yari amaze imyaka myinshi mu muyoboro unyura mu isambu ya Gatunge Emilien mu kagarika Nyangara kandi nta mazi acamo. Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi (EWSA) ishami rya Nyagatare, Kanamugire Vedaste, avuga ko nta gihe cyagenwe ngo umutungo wa Leta nk’uwo ube wakoreshwa ku nyungu z’umuntu ku giti cye. Ubuyobozi bwa EWSA buvuga ko uwo muyoboro w’amazi wangijwe ku burebure bwa kilometero imwe kandi ko ari umwe mu miyoboro bateganya gusana muri uyu mwaka wa 2012 kugira ngo ikomeze gutanga amazi mu bice by’umurenge wa Gatunda. Dusabimana Gervais yiyemerera iki cyaha kandi akagisabira imbabazi muri aya magambo “Rwose ndasaba imbabazi kuri iki cyaha kandi ndumva nakangurira abandi gutinya ibikoresho bya Leta kuko nanjye naguye mu mutego”. Ubuyobozi bwa EWSA muri Nyagatare buvuga ko nyuma yo kubabarira kenshi abangiza ibikoresho nk’ibi hirya no hino mu mirenge, Dusabimana Gervais namara guhamwa n’icyaha agomba guhanwa, dore ko EWSA ikirimo kwegeranya ibimenyetso ngo ibishyikirize ubushinjacyaha. Umuyobozi wa EWSA ishami rya Nyagatare yagize ati “Uyu nahanwa bizabera abandi isomo ku buryo bazacika kuri iyi ngeso yo kwangiza ibikorwaremezo.” Ubuyobozi bwa EWSA, ishami rya Nyagatare bwaboneyeho gusaba abaturage kwitwararika ibikoresho by’amazi n’amashanyarazi biba byashyizwe hirya no hino mu mirenge. Nk’uko bigaragara mu ngingo ya 444 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, Dasabimana Gervais naramuka ahamwe n’iki cyaha azahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi icumi y’u Rwanda. Niyonzima Oswald
| 244 | 681 |
#AFCON2023: Ikipe ya RDC yasezereye Misiri yari yageze ku mukino wa nyuma uheruka. Umunyezamu Lionel Mpasi yatsinze penaliti yagejeje DR Congo ku ntsinzi ikomeye muri iki gikombe cya Africa cy’ibihugu isezerera Misiri yegukanye iki gikombe inshuro zirindwi, maze igera muri 1/4. Amakipe yombi yari yaguye miswi 1 -1 muminota 120.DR Congo niyo yabonye igitego cya mbere ku mupira watewe na Yoane Wissa maze Meschack Elia awinjiza n’umutwe mu izamu rya Misiri ku munota wa 37.Misiri - yahabwaga amahirwe muri uyu mukino, yaje kucyishyura hashize iminota icyenda gusa kuri penaliti ya Mostafa Mohamed.Misiri ariko yarangije ari abakinnyi 10 nyuma y’uko myugariro Mohamed Hamdy yeretswe ikarita ya kabiri y’umuhondo iminota irindwi mbere y’uko umukino urangira ku ikosa yari akoreye Simon Banza.Maze muri penaliti, mu gihe umunyezamu wa Les Pharaons witwa Gabaski yayiteye hejuru y’izamu, Mpasi wa Les Leopards yayinjije maze basezerera Misiri kuri penaliti 8 kuri 7.Penaliti ku mpande zombi zari zatewe neza ari abarimo Mostafa Mohamed na Arthur Masuaku bahusha penaliti zabo muri eshanu za mbere.Ubwo abakinnyi hafi ya bose bari bamaze gutera hasigaye abanyezamu,Gabaski yateye penaliti nbi ica hejuru mu gihe Mpasi yahise amukosora ayitera neza,RDC ikomeza gutyo.Idafite kapiteni wayo Mohamed Salah wavunitse, Misiri ivuye muri iri rushanwa idatsinze kandi ivamo nk’uko byagenze muri CAN ya 2021 ubwo yakurwagamo na Senegal nabwo kuri za penaliti.Perezida Felix Tshisekedi wa DR Congo yashimye akazi kakozwe n’ikipe y’igihugu abasaba “gukomerezaho n’ahakurikiye”, nk’uko bivugwa n’ibiro bye.Muri 1/4 DR Congo izakina na Guinea kuwa gatanu i Abidjan nyuma y’uko Syli National ya Guinea isezereye Equatorial Guinea kuri 1 – 0 mu mukino wa 1/8 wabanje ku cyumweru nijoro.Icyo gitego cyatsinzwe na Mohamed Bayo ku munota wa nyuma w’umukino.Nyuma y’intsinzi ya Les Leopards abantu benshi bahise bisuka mu mihanda ya Kinshasa na Brazzaville mu byishimo, nk’uko byabonetse ku mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi kandi berekaniye ibyishimo byabo.Mbere y’umukino wa nijoro, Misiri na DR Congo zari zimaze gukina inshuro 12 guhera mu gikombe cya Africa cya 1970, Misiri yari imaze gutsinda DRC inshuro umunani naho DRC yaratsinze rimwe, bari baranganyije inshuro eshatu.Mu mikino yindi ya 1/8 none kuwa mbere, umukino utegerejwe cyane ni uhuza Senegal iri mu zihabwa amahirwe na Côte d’Ivoire yakiriye irushanwa kuri Stade Charles Konan Banny de Yamoussoukro saa yine z’ijoro.BBC
| 369 | 937 |
Uko K9 zimaze guhashya ba rushimusi muri Pariki y’Igihugu y’Akagera. Ibikorwa byo gucunga umutekano wa Pariki y’Igihugu y’Akagera hakoreshejwe imbwa zatojwe birimo gutanga umusaruro mu bijyanye no kurwanya ba rushimusi ku kigero cya 95%. Umunyamakuru wacu Kwizera John Patrick afatanyije na Eugene Ndayisaba basuye iyi parike maze bagenzura uko umutekano ucungwa amanywa n’ijoro. Kopa na Bones, ni amazina y’izi mbwa 2 zifite amakare zishaka gusimbukira umuntu zibona ko ari umwanzi w’urusobe rw’ibinyabuzima ruri mu cyanya gikomye cya Pariki y’Igihugu y’Akagera. Izi ni zimwe mu mbwa 10 ziri muri Pariki y’Igihugu y’Akagera zifasha abarinzi ba pariki kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima biyirimo. Zitozwa guca mu bikomeye, kuvumbura aho amahembe y’inzovu ahishe no gukurikira uburari bw’umuntu kugeza zimugezeho. Ku manywa abarinzi ba pariki bifashisha izi mbwa z’amakare mu kugenzura ko ba rushimusi batageze muri pariki bagahungabanya urusobe rw’ibinyabuzima ruyirimo. Umwe mu barinzi ba pariki Habimana William avuga ko kwifashisha imbwa zizwi nka K9 mu kazi kabo byatanze umusaruro mu kurinda iyi pariki. Ati “Ku bufatanye bwa K9 n’abarinzi ba pariki bagera ku musaruro uhagije 95% byo kwinjira kw’abantu mu buryo butemewe muri pariki ni ukuvuga ba rushimisi, iyo tugize amahirwe yo kubona uburari bw’aho banyuze 95% tubageraho tukabafata.” Ni akazi bakora ku manywa na nijoro bifashishije izi mbwa. Mu gicuku njye na mugenzi wanjye n’aba barinzi twacanye mu nzira y’inzitane mu ishyamba bari mu mwitozo ugaragaza uko biba byifashe iyo bari mu kazi kabo. Imbwa ishakisha ikurikiye uburari bw’umuntu na ho abarinzi ba pariki bagacunga umutekeno kugira ngo inyamanswa z’inkazi zitaduhitana dore ko baba bafite ibikoresho byabugenewe. Ni akazi Habimana William avuga ko akora agakunze kuko yakabaye afite ibindi akora bijyanye n’ibyo yize mu buzima busanzwe.
Ati “Aka kazi ngakora nishimye cyane kubera ko kubungabunga ibidukikije ni ubuzima kubera ko tudafite ibidukikije ntitwabona amazi, tudafite ibidukikije ntitwabona umwuka duhumeka. Rero nishimira ko ndi umwe mu barinda urusobe rw’ibidukikije bigize pariki y’akagera. Ni ibintu nkunda kuko ubusanzwe nize kuvura amatungo nakabaye arib yo nagiye gukora ariko nkunda ibidukikije muri rusange.” Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ubukerarugendo muri RDB Kageruka Aliella avuga ko kubungabunga umutekano w’inyamanswa n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange ari inkingi ikomeye ku iterambere ry’ubukerarugendo mu Rwanda.
Ati “Umutekano ndetse na politiki nziza yo kubungabunga ibidukikije ni byo bitugejeje aha, kubungabunga ibidukikije ni ryo fatizo ry’ubukerarugendo bwacu, ni ryo fatizo ryo guteza imbere ubukerarugendo mu nuryo burambye kuko iyo ubungabunze inyamanswa mu ndiri yazo ndetse no byanya bikomye nk’ibi na zo ziragukundira zikaguha ibisubizo zikiyongera.” Hamaze gufatwa ibikoresho byifashishwa na rushimusi bipima za toni, ibi birimo amagare na za moto byifashishwaga gutwara inyama z’inyamanswa n’ibiti byo mu bwoko bwa kabaruka, imitego n’amacumu.
Muri 2015 nibwo muri Pariki y’Igihugu y’Akagera hazanywe imbwa zatojwe gukurikira uburari bw’umuntu, kurwana no gushakisha amahembe y’inzovu.
| 440 | 1,238 |
Maroc ngo yiteguye gufatirana umunaniro w’Abanyarwanda agatwara uduce dusigaye. Ibi uyu mugabo yabitangaje ubwo agace ka kane ka Tour du Rwanda 2014 kasozwaga kuri uyu wa kane tariki 20/11/2014, kakaza kwegukana n’umunya Marooc Marouini Salaeddine. Umunya Marooc Marouini Salaeddine yaje kwikura mu gikundi cy’abakinnyi batanu bari imbere ubwo hari hasigaye metero 300 maze agera i Rubavu ari we uri imbere mu gusiganwa ibirometero 138 na metero 800 akoresheje amasaha atatu iminota 46 n’amasegonda 25. Aganira n’itangazamakuru, diregiteri w’imikino mu ikipe ya Marooc Bilal Mohamed, yatangaje ko iri ari itangiriro ryo kwitwara neza kuko yariyo gahunda yabazanye mu Rwanda. Ati “Hasigaye uduce dutatu tuzakomeza tugerageze kuko dushaka kugira icyo dusubirana muri Marooc. Turashaka gutwara uduce tundi tubiri hamwe no kuza muri batatu bahembwa ubwo isiganwa rizaba rishojwe”. “Twari dufite gahunda yo kwitonda mu duce dutatu twa mbere ntitwirushye twaretse ayandi makipe akomeza guhanganira umwanya wa mbere no kuba aba mbere ahazamuka. Ubu agace ka kane mwabibonye ko amakipe y’u Rwanda na Eritrea yatangiye kunanirwa mu gihe abacu bameze neza bityo mu mpera y’isiganwa tugiye gutwara igare koko”; Bilal Mohamed. Kuri uyu wa gatanu tariki 21/11/2014, ni bwo abakinnyi bari busiganwe agace karekare k’iri siganwa bahaguruka i Rubavu berekeza i Nyanza mu nzira y’ibirometero 182 na metero 400. Jah d’eau Dukuze
| 209 | 543 |
Abatekereje imishinga myiza 70 Iburasirazuba bamenyekanye. Mu gikorwa cyo gutoranya iyo mishanga cyabereye i Rwamagana tariki 03/04/2012, hafashwe imishinga 10 muri buri karere kagize intara y’Iburasirazuba yazatanga inyungu nini kuri nyir’umushinga n’akazi ku bantu benshi mu gihugu. Ushinzwe HANGA UMURIMO muri minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, Bizimana Albert, avuga ko ubu hagiye gukurikiraho guhuza ba nyir’iyo mishinga 10 muri buri Karere k’u Rwanda n’amabanki azabaha inguzanyo zikenewe mu gushyira iyo mishinga mu bikorwa kuko byamaze kugaragara ko ari imishinga myiza kandi yakunguka ikurikiranywe neza. Ba nyir’iyi mishinga bemerewe ingwate ingana na 75% by’igishoro cyose bakeneye dore ko benshi muri bo nta ngwate ihagije bafite ngo bahabwe igishoro n’amabanki ku buryo busanzwe. Biteganyijwe ko impuguke zahawe akazi na Leta y’u Rwanda zizakurikirana uko iyo mishinga igezwa mu mabanki, uko izahabwa inguzanyo ndetse no gukurikirana uko iyo mishinga igenda ishyirwa mu bikorwa kugira ngo itazapfapfana kandi uko iteguye igaragaza ko izunguka neza. Ushinzwe HANGA UMURIMO muri minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda yemeza ko ubu bufasha bwose ba nyir’imishinga bazabuhabwa nta kiguzi. Muri iyi gahunda, impuguke mu ishoramari no gusesengura imishinga zasesenguye ibitekerezo byavamo imishinga bisaga ibihumbi 16 byari byatanzwe mu gihugu cyose. Ku ikubitiro habanje gutoranywamo 50 muri buri Karere, hanyuma hagenda harebwa imyiza 10 kurusha iyindi ari nako ba nyir’ibitekerezo bahugurwa ku mitegurire n’imicungire y’imishinga ibyara inyungu. Albert Bizimana arabasaba abagiye kuyishyira mu bikorwa kuzagira ubushishozi n’umuhate kuko imishinga ubwayo igaragaza ko izungukira ba nyirayo amafaranga menshi ndetse ikanatanga akazi ku baturage benshi. Ahishakiye Jean d’Amour
| 241 | 701 |
Kamonyi: Imodoka itwara abagenzi yakoze impanuka abantu 25 barakomereka. Imodoka ya Sosiyete RITCO itwara abagenzi yakoreye impanuka mu murenge wa Gacurabwenge, mu Karere ka Kamonyi, ubwo yavaga i Kigali yerekeza mu Karere ka Huye, hakomereka abantu 25 barimo babiri bakomeretse cyane.Ni impanuka yabaye kuri uyu wa 26 Gashyantare 2024 ahagana saa yine z’igitondo, ubwo imodoka ya bisi ya Sosiyete itwara abagenzi yitwa RITCO yavaga mu Mujyi wa Kigali yerekeza mu Karere ka Huye.Umuvugizi wa Polisi, ishami ryishinzwe umutekano wo mu muhanda,SP Emmanuel Kayigi, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyo mpanuka yatewe n’uko umushoferi wa RITCO yari amaze kunyura ku yindi modoka, agiye kuyigarura mu muhanda wayo biranga kubera ubunyereri igwa hasi.SP Kayigi,yavuze ko iyi mpanuka yahise ikomerekeramo abantu 25 barimo babiri bakomeretse cyane bakaba bahise bagezwa kwa muganga.Ati “Hakomeretsemo abantu 23 bari bafite udusebe duto duto,bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Gacurabwege no ku Bitaro bya Remera-Rukoma,abandi babiri bakomeretse ku buryo bugaragara bahise bajyanwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali(CHUK).’’SP Kayigi yakomeje avuga ko uretse abajyanwe muri CHUK,abandi batangiye kugenda boroherwa ndetse bamwe muri bo batangiye no kugenda bava mu bitaro bagataha.Imodoka yari yafunze umuhanda impanuka ikiba nayo yamaze gukurwamo, umuhanda wokongera kuba nyabagendwa.
| 195 | 528 |
Umutoza wa Rayon Sports yahishuye impamvu bakomeje kwitwara neza muri shampiyona kandi barabuze igikombe. Umutoza wa Rayon Sports,Julien Mette yatangaje ko bari gukomeza gutsinda imikino ya shampiyona kugira ngo bitume barushaho kumenyera bazitware neza mu gikombe cy’amahoro.Ibi yabitangaje nyuma y’imyitozo ikarishye iyi kipe yakoze mu rwego rwo kwitegura umukino wa shampiyona.Ati:“Gukomeza gutsinda imikino ya Shampiyona biraduha kugumana imitekerereze n’akamenyero by’intsinzi. Biradutegura neza kuzinjira muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro twifuza gutwara kuko ikipe niyo yagitwaye n’umwaka ushize kandi kuko ari byo byaduhesha itike ya CAF Confederation Cup. Niyo ntego.”Rayon Sports ikomeje imyitozo n’imyiteguro y’umukino wa Shampiyona uzayihuza na Etincelles kuri uyu wa Kane tariki 4 Mata 2024 Saa 15h00 kuri Kigali Pele Stadium.Kapiteni Kevin MUHIRE utarakinnye umukino uheruka yagarutse.Umutoza wa Etincelles FC,Bizumuremyi Radjab aherutse gutangaza ko biteguye gutsinda Rayon Sports kuko ntacyo ihatanira muri shampiyona mu gihe bo bashaka kuguma mu cyiciro cya mbere.Ibiciro byo kwinjira kuri uwo mukino ni ibihumbi 3000,5000,10000 na 20000 FRW.
| 153 | 452 |
Mimosa Na Ngabitsinze Ntibagaruwe Muri Guverinoma. Nk’uko bigaragara mu itangazo rya Minisiteri y’intebe, Aurore Mimosa Munyangaju wari ushinzwe Minisiteri ya siporo na Dr.Jean Chrysostome Ngabitsinze wari ushinzwe ubucuruzi n’inganda ntibagaruwe muri Guverinoma y’u Rwanda. Richard Nyirishema yasimbuye Munyangaju naho Prudence Sebahizi asimbura Ngabitsinze. Ambasaderi Christine Nkulikiyinka asimbura Dr. Jeanne D’Arc Mujawamariya ukurikiranyweho ibyaha.
| 53 | 174 |
Huye: Padiri Pierre Simons, Abatutsi benshi bamuhungiyeho. Padiri Pierre Simons, wari Umupadiri wa Diyosezi ya Butare, ku wa 29 Ukwakira 2023 yagizwe umurinzi w’Igihango, kubera ibikorwa yakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Bimwe mu byamuranze Padiri SIMONS, ni uko yanze gusiga abana yareraga ngo ahunge mu gihe cya Jenoside, anahisha Abatutsi benshi bamuhungiyeho, Nyuma ya Jenoside akomeza kwita ku mpfubyi, kugeza yitabye Imana mu mwaka wa 2020. Padiri Pierre Simons yavutse ku wa 10 Gicurasi 1941, aba Umusaseridoti ku wa 28 Kamena 1969, muri Diyosezi ya Liège mu Bubiligi. Muri uyu mwaka wa 1969 yahise yoherezwa mu Rwanda gukorera ubutumwa muri Diyosezi ya Butare. Kuva mu 1969 kugera 1984 yabaye Umwarimu mu ishuri ryisumbuye ryitiriwe Kirisitu Umwami (College du Christ-Roi Nyanza). Mu 1981 yasubiye i Burayi muri Diyosezi ye, mu 1982 agaruka i Nyanza. Mu gihe yari umwarimu yanakoraga ubutumwa muri Gereza ya Nyanza, ubutumwa yakoze mu gihe cy’imyaka 10. Mu 1971 yashinze ikigo cyita ku bana b’imfubyi aranakiyobora kugeza mu 1986. Kuva mu 1988 kugera mu 1991 yari ashinzwe kwita ku bari mu nkambi y’impunzi z’Abarundi, yari ahitwa Katarara mu cyahoze ari Komini Ntyazo na Kinazi no mu cyahoze ari Komini Ntongwe. Mu 1989 yashize ikigo cya kabiri cy’imfubyi i Cyotamakara-Ruyenzi, ahaba kugeza mu 2018. Kuva mu 2018 kugeza ku wa 24 Kanama 2020, yari Padiri wungirije wa Paruwasi ya Save. Padiri Pierre Simons, azwi cyane ku rukundo ruhebuje rwamuranze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo yitangiraga abana bo mu kigo cy’imfubyi cya Cyotamakara mu Murenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza, n’abandi bahahungiye akabarokora. Abamuzi barimo Mama Bernadette wo mu muryango waba Sainte Marie akaba n’Umuyobozi wa Groupe Scolaire Ruyenzi na Bangangira Felecien, uhagarariye abana barezwe na Padiri Pierre Simons ubu akaba ari umukozi mu ishuri Saint Ignace riherereye Kibagabaga mu mujyi wa Kigali. Mu kiganiro bagiranye na Kinyamateka, batangaje ko SIMONS yabaye Umusaseridoti w’intangarugero muri byose, yegurira ubuzima bwe Yezu Kirisitu yakurikiye, arangwa n’ineza, urukundo ibyishimo urugwiro, kwicisha bugufi no kwitangira abantu. Mama Bernadette yagize ati “Tumumenya, twahujwe n’ubutumwa mu mpuzi z’i Burundi, aza kuza azanye n’abana yakuye i Nyanza. Padiri rero yakoranaga n’ababikira bari baravuye i Cyotamakara, bitewe n’uko hari umutekano mucye urimo abajura bahoraga babatera, we yasabye Musenyeri kuza kuhatura n’abana, ava i Nyanza abana batangira no kwigira amashuri abanza ku Ruyenzi. Twakomeje gufatanya ubutumwa kugeza mu 1994, tukajya duterana akanyabugabo mu bihe bitari byoroshye. Baje kujyana abazungu bandi twari kumwe, we baje kumureba avuga ko atasiga abana, icyo gihe abana bose ni ho bazaga guhungira akavuga ko ari abana be.” Amateka ya Padiri SIMONS avuga ko ubwo abasirikare b’Ababiligi bicirwaga mu Rwanda ku wa 7 Mata 1994, Ambasade y’u Bubiligi i Kigali yasabye Padiri Simons ko yatahana n’abandi Banyaburayi, yanga gusiga abana n’abahigwaga i Cyotamakara. Bangangira Félecien wabanye na we akarerwa na we kuva afite imyaka 3 akaza no kuba umukozi we nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye, mu gufatanya kwita ku bana b’imfubyi, yagize ati “akigera mu Rwanda mu 1969 yaje nk’umwarimu ariko yari n’umupadiri, hiyongeraho n’umuhamagaro wo kwita ku bana b’imfubyi yabonaga badafite kivurira’’. Bangangira Félecien kandi avuga ko bimwe mu byo yakoze byasigaye mu mitima ya benshi ari urukundo rwo kwitangira abandi, kumva ko udafite kirengera na we yagira umurengera, gutanga atitangiriye itama, kuba yari umuzungu akitangira Abanyarwanda mu bihe bikomeye. Uburyo Ambasade ye yashatse kumutwara ngo imuhungishe igihugu cyarimo intambara ajyanwe mu mahoro akabyanga, babifashe nk’ubutwari bukomeye, uburyo Abatutsi bahigwaga yemeye kubakira akabahisha, abashonje akabagaburira muri bicye yari afite, akabitangira. Kuba yari umupadiri ukunda isengesho mu byo yakoraga byose, agakunda abakiristu, n’abandi baturage bari batuye mu gace yari atuyemo, yari umupadiri wasomaga Misa ku buryo no mu minsi ye ya nyuma, atangiye no kurwara yihanganaga akajya gusoma Misa, kugeza ubwo yigeze kugira isereri ari gusoma Misa. Félecien ashima Padiri Simons witanze n’ubwo yigendeye, avuga ko yabasigiye umurage mwiza. Ashima kandi Leta y’Ubumwe kubwo gushima ibikorwa bye, ikaba yaramugize umurinzi w’Igihango. Padiri Simons wabaga muri Paruwasi ya Save muri Diyosezi ya Butare, yitabye Imana ku wa 24 Kanama 2020, azize uburwayi, afite imyaka 79 harimo 51 yari amaze ari Umusaserdoti. Kuri ubu ibikorwa bye byo kwita ku bana birakomeje bikaba biterwa inkunga binyuze mu muryango “Home
| 691 | 1,817 |
Senderi yahishuye isano afitanye n’umunyarwandakazi wakowe n’umuraperi A.Y. Ku wa Gatandatu tariki ya 10 Gashyantare, 2018 nibwo umuraperi wubashywe mu gihugu cya Tanzaniya , A.Y yasabye anakwa umunyarwandakazi Remy bamaranye imyaka umunani mu rukundo, umuhanzi Senderi unafitanye isano n’uyu mukobwa yaririmbye muri ubu bukwe.Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye i Nyamata kuri Golden Tulip Hotel mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.Senderi udakunze kwiburira yaririmbye muri ubu bukwe benshi bibaza uko byagenze kugirango abashe gucengera cyane ko nta (...)Ku wa Gatandatu tariki ya 10 Gashyantare, 2018 nibwo umuraperi wubashywe mu gihugu cya Tanzaniya , A.Y yasabye anakwa umunyarwandakazi Remy bamaranye imyaka umunani mu rukundo, umuhanzi Senderi unafitanye isano n’uyu mukobwa yaririmbye muri ubu bukwe.Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye i Nyamata kuri Golden Tulip Hotel mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.Senderi udakunze kwiburira yaririmbye muri ubu bukwe benshi bibaza uko byagenze kugirango abashe gucengera cyane ko nta munyamakuru cyangwa se undi wundi utaratumiwe witabiriye ubu bukwe bitewe n’uburyo umutekano wari wakajijwe.Senderi international Hit yabwiye TV1O kuri iki cyumweru ko uyu munyarwandakazi washakanye n’umuraperi A.Y bafitanye isano ikomeye.Avuga ko Remy umugore wa A.Y ari mushiki we kwa se wabo.Indirimbo Senderi yaririmbye ni iyo yahimbiye Remy n’umugabo we AY usanzwe wiyita umwami wa Remix. Mbere yo kuririmba, Senderi yagize ati “Ababyeyi banjye ntabwo naririmba batanyemereye, nabanje kubasaba uruhushya. Ndashaka twerekane ko Hit ihora ari Hit, Afurika yose babibone, Tanzania yose by’umwihariko Mbeya.”A.Y yasabye anakwa umukunzi weAmbwene Allen Yessayah wamamaye nka A.Y anafitanye isano ya hafi n’umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Amerika, Alpha Rwirangira.Ni ababyara kuko ise wa Alpha ari musaza wa nyina wa A.Y bakaba banakurikirana. Aba bombi banakoranye indirimbo ‘ Songa mbele’.Tariki ya 24 Gashyantare, 2018 nibwo A.Y azasezerana na Remy mu musigiti i Dar Es Salaam.Senderi yavuze ko afitanye isano na Remy wakowe na A.Y
| 294 | 799 |
U Rwanda rwamenye amatsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika kizabera mu Rwanda. Kuri uyu wa Gatanu ku cyicaro cy’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Handball muri Afurika “CAHB” giherereye I Abidjan muri Côte d’Ivoire habereye tombola y’uko amakipe azahura mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 ndetse n’icy’abatarengeje imyaka 18 byose bizabera mu Rwanda. Irushanwa ry’abatarengeje imyaka 20 rizatangira tariki 20 kugera tariki 20/08/2022 rikazitabirwa n’ibihugu icyenda, naho iry’abatarengeje imyaka 18 rizatangira tariki 29/08 kugera tariki 06/09/2022 naryo rizitabirwa n’ibihugu icyenda.
Uko Tombola yagenze Abatarengeje imyaka 20 (20-28/08/2022) Itsinda A 1. Tunisia
2. Morocco
3. Angola
4. Rwanda
5. Central Africa Republic Itsinda B 1. Egypt
2. Algeria
3. Congo
4. Libya Abatarengeje imyaka 18 (29/08-06/09/2022) Itsinda A 1. Morocco
2. Congo
3. Libya
4. Uganda Itsinda B 1. Egypt
2. Algeria
3. Madagascar
4. Rwanda
5. Burundi Nyuma y’imikino y’amatsinda, amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda azabona itike ya ½, mu gihe andi azakina imikino ya Classement, aho mu itsinda ririmo amakipe atanu, iya gatanu izahita iba iya 9 idakinnye Classement. Ibihugu bizitabira Abatarengeje imyaka 20 1. Rwanda
2. Egypt
3. Algeria
4. Morocco
5. Central Arica Republic
6. Angola
7. Libya
8. Congo
9. Tunisia Abatarengeje imyaka 18 1. Rwanda
2. Morocco
3. Libya
4. Congo
5. Egypt
6. Uganda
7. Burundi
8. Madagascar
9. Algeria Abatoza Abatarengeje imyaka 20
Umutoza mukuru: Antoine Ntabanganyimana
Umutoza wungirije: Mudaharishema Sylvestre Abatarengeje imyaka 18 Umutoza mukuru: Bagirishya Anaclet
Umutoza wungirije: Ngarambe François-Xavier Umunyamakuru @ Samishimwe
| 210 | 675 |
Abadage 46 basuye Kibeho, biyemeza kuyimenyekanisha. Ni urugendo batangiye tariki 14 Gashyantare 2024, bateganya kuzarangiza barushijeho kumenya Kibeho, bizanababashisha kuyisobanurira abatayizi. Abahasuye ku nshuro zirenze imwe bari kumwe, bavuga ko hakiri urugendo rurerure kugira ngo Kibeho imenyekane nka za Lourde na Fatima, zikunzwe gusurwa n’abantu benshi cyane. Diyakoni Michael Wielath ujya anakora kuri Radio Mariya yo mu gihugu cye yagize ati “I Lourdes narahasuye. Ni ahantu hanini hanagendwa n’abantu benshi cyane. Nizera ko n’i Kibeho ari ko bizagenda, ariko nyine birimo gutinda.” Yunzemo ati “Dukora ibishoboka byose kugira ngo abatuye mu Burayi bamenye Kibeho. Iyo mvuga Kibeho kuri radio cyangwa mvugana n’abanyamakuru b’ibindi bitangazamakuru by’i Burayi, usanga bavuga ngo Kibeho! Ntabwo nigeze nyumva!” Aoza agira ati “Njyewe n’abo twazanye ndizera ko tuzaba ba ambasaderi beza ba Kibeho. Ubundi Kibeho ni ahantu hakwiye kugendwa, ni ahantu abantu bakwiye kuba!” Jean Paul Kayihura ushinzwe gukurikirana gahunda za Radio Maria ku mugabane wa Afurika, akaba anashinzwe kumenyekanisha Kibeho ku Isi binyuze mu maradio Maria yo hirya no hino ku Isi, avuga ko aya maradiyo ari gutuma Kibeho igenda imenyekana kandi n’ababasura babafasha kubwira abandi ibyo bahakuye bikabatera kuzahasura. Ati “Dufite umushinga wo gukundisha abantu bo mu bihugu by’amahanga kuza mu ngendo nyobokamana hano i Kibeho, kuko iyo baje nk’uko aba Badage baje, iyo basubiye iwabo baba aba ambasaderi.” Yungamo ati “Usanga bagenda bavuga Kibeho, Radio ndetse igahitisha ibiganiro ibabaza uko babonye u Rwanda na Kibeho, buke buke abantu bakagenda bahamenya. Mbese navuga ko hifashishijwe umurongo wa za Radio Maria ku Isi, Kibeho irimo kugenda imenyekana cyane.” Aba badage bari i Kibeho, bakigera mu Rwanda banasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ruri ku Gisozi, Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe i Kabuga muri Kigali, inzu ndangamurage y’u Rwanda n’ahandi. Umunyamakuru @ JoyeuseC
| 287 | 778 |
Perezida Kagame yatangije umwiherero w’abayobozi. Nkuko bitangazwa n’ibiro bya Perezida wa repuburika y’u Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri , Perezida Paul Kagame yatangije umwiherero w’iminsi ibiri w’abagize Guverinoma n’abandi bayobozi bakuru mu nzego zitandukanye. Uyu mwiherero urimo kwibanda ku kugera ku ntego z’Igihugu mu bukungu ndetse n’imibereho myiza y’abaturage. Ni umwiherero uri kubera mu Intare Arena conference. Umwiherero ni kimwe mu bisubizo u Rwanda ruvoma mu mateka yarwo ya kera kuko amateka agaragaza ko Abatware ku nzego zitandukanye bahuriraga hamwe bakaganira ku bibazo byugarije rubanda n’igihugu, hagashakwa intsinzi n’inzira zanyurwamo ngo bikemuke.
| 95 | 257 |
Ukekwaho Jenoside Eric Tabaro Nshimiye ni muntu ki?. Ku wa 21 Werurwe 2024, ubugenzacyaha bwo mu Mujyi wa Ohio muri Leta zunze ubumwe za Amerika bwataye muri yombi Eric Tabaro Nshimiye wari umaze imyaka 30 yihishe muri Amerika nyuma yo gukora Jenoside mu Rwanda mu mwaka w’1994. Eric Tabaro Nshimiye ni Muntu ki? Nshimiyimana Eric Tabaro , ni umunyarwanda wavutse mu mwaka w’ 1972, Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 yasanze Eric Tabaro ari umunyeshuri wa Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare mu ishami ry’ubuganga (Medecine). Eric Tabaro yari umunyamuryango ukomeye w’ishyaka ryari ku butegetsi [MRND], aba kandi yari umwe mu banyeshuli bavugaga rikijyana muri Kaminuza y’u Rwanda yitwaga UNR. Uruhare rwa Tabaro Eric Nshimiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi Eric Tabaro nk’Umuyoboke wa MRND, ashinjwa kwica abatutsi no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa cyane cyane abanyeshuli bigaga muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’abakozi bakoraga mubitaro bya kaminuza bya bya Butare ubu bizwi nka CHUB. Tabaro ashinjwa kwica no guhiga abatsi, no gufata kungufu. Ingero ni nk’aho yishe umwana w’imyaka 14 amutemesheje umuhoro nyuma akaza no kumukubita impiri mu mutwe. Amakuru avuga ko nyuma yo gufa ku ngufu akanica umubyeyi w’uwo mwana nawe yahise amwica. Eric Nshimiye Mu bitaro bya CHUB no kuri za Bariyeri Uyu mugabo nk’umunyeshuli wigaga ubuganga akaba n’umurwanashyaka w’ishyaka riri ku butegetsi [MRND], yari azi neza ibitaro bya CHUB kuko yahimenyerezaga umwuga. Ibi byatumye bimworohera guhiga abatutsi bari muri ibyo bitaro. Ingero ni umugabo w’umututsi yishe wari ufite icyarahani , akaba yaradodaga imyambaro y’abaganga mubitaro bya kaminuza y’u Rwanda. Abatanga buhamya bavuga ko Nshimiye yahoraga kuri Bariyeri afite umuhoro, impiri gerenade n’ibindi. Bavuga ko kandi yatoranyaga abatutsi agategeka interahamwe kubica. Nshimiye kandi nk’umuntu wavugaga rikijyana, abatangabuhamya bavuga ko yagize uruhare mu gitero cyavumbuye abatutsi bagera kuri 30, mu ishyamba rikikije Kaminuza y’u Rwanda “Arboretum”, agakuramo umukobwa umwe akamwiyicira nyuma agategeka interahamwe kwica abasigaye. Nshimiye Eric Tabaro yageze muri Amerika ate? Bivugwa ko uyu mugabo akimara gukora Jenosise mu Rwanda yahise ahungira mu Gihugu cya Kenya. Mu mwaka wa 1995 aza kwaka ubuhungiro muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Kwiyoberanya Kugira ngo abone ubuhungiro yabeshye ko nawe yakorewe Jenoside yakorewe abatutsi ndetse anavuga ko n’ababyeyi be bishwe n’interahamwe. Akigera muri Leta zunze za Amerika, yahise aminuza mu bijyanye n’amashanyarazi aza no guhirwa ayobora kigo gikomeye gikora amapine. Eric Tabaro ngo muri Ohio yigize umuturage mwiza ndetse agerageza kubana n’abaturanyi be Umwe mu baturanyi be ugendera mu kagare yabwiye itangazamakuru uburyo Nshimiye yagiraga urugwiro cyane mu myaka bamaranye. Ati: “Yarunamaga akamfasha. Nifuza ko abaturanyi banjye bose bamera nka we… Mwizera mbere y’uko nizera abandi benshi mpurira na bo muri karitsiye.” Kwigira mwiza no gutanga ubuhamya bushinjura bagenzi be bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi Eric Tabaro bivugwa ko yakoze inyandiko mvugo ibeshya yakoreye mu rubanza rw’inshuti ye biganye yitwa Jean Leonard Teganya mu mwaka wa 2019 igamije kumushinjura ibyaha yaregwaga birimo kwica no gufata ku ngufu abatutsi. Teganya na Nahimiye bigaga mu ushuri rimwe muri UNR kandi bose ari abarwanashyaka ba MRND. Muri 2019 urukiko rwahamije ibyaha Teganya rumumukatira imyaka 8. Eric Nshimiye aramutse ahamwe n’ibyaha aregwa, ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 20. Biteganyijwe jo azaburanishwa n’urukiko rwa Boston muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
| 526 | 1,437 |
Corneille Nangaa yishongoye kuri Tshisekedi na SAMIRDRC bahigiye kurandura M23. Coroneille Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma akaza kwitandukanya n’ubutegetsi, yavuze ko ihuriro ayoboye rigiye gushyira iherezo ku butegetsi Tshisekedi.Uyu avuze ibi mu minsi mike aragijwe ihuriro AFC (Alliance du Fleuve Congo) riri kubarizwamo na M23 yazengereje Kivu y’Amajyaruguru.Kuri uyu wa Kane ubwo Nangaa yahaga ubutumwa ingabo za SADC, yazibwiye ko n’ubwo zaje kwifatanya na Guverinoma ya Kinshasa bitazabuza ko Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC) rishyira iherezo ku butegetsi bwa Perezida Tshiseked.Yagize ati" Turizeza SADC n’Ingabo zayo ko tuzi neza imikoranire yabo na leta ya Kinshasa kandi vuba turashyiraho iherezo ku butegetsi bwa Tshisekedi.”Ni mu gihe izi ngabo za SADC, zoherejwe mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hagati mu kwezi K’Ukuboza 2023, aho zaje gufasha FARDC n’abambali bayo kurwanya umutwe wa M23.Mu kiganiro n’ikinyamakuru cya Daily Maverick, umuvugizi w’Ingabo za Afrika y’Epfo, Barabara Lopi, yavuze ko Misiyo y’Ingabo za SADC, yatangiye tariki ya 15/12/2023, kandi ikigenderewe ni ugufasha leta ya Kinshasa guhashya umutwe w’inyeshamba wa M23.Nangaa avuga ko icyo abona ingabo za SADC zikwiye gukora Ari ugufasha abaturage barenganyijwe n’ubutegetsi bwa Tshiseked , bitaba ibyo ibintu bikazahindura isura.Ibi yabaye nk’ubihuza no kuba uyu Perezida wa RDC yaragambaniye Ingabo za EAC akazirukana kandi zari zatangiye kugarura amahoro mu duce zabarizwagamo.Nyuma yo gushinga umutwe wa AFC awushingiye muri Kenya, kuri ubu Nangaa arimo kubarizwa mu gice cya Kivu y’Amajyaruguru aho akomeje gukurikirana ibikorwa by’iri huriro ryihuje n’abarwanyi ba M23.
| 248 | 688 |
Perezida Kagame mu nama yiga ku kibazo cy’intambara muri Gaza. Perezida Paul Kagame yitabiriye inama yo mu rwego rwo hejuru iteraniye muri Jordanie, yiga ku buryo ikibazo cy’intambara muri Gaza cyashakirwa igisubizo byihuse.
Iyo nama mpuzamahangayateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kamena 2024, ihamagarira Umuryango mpuzamahanga gushakisha uburyo intambara yo muri Gaza yahagarara byihuse. Ifite intego igira iti ’Guhamagarira ibikorwa; gutabara byihutirwa kuri Gaza.”
Ni inama yatumijwe na Nyiricyubahiro umwami wa Jordanie Umwami Abdullah II Ibin Al-Hussein yanitabiriwe na Perezida Abdel Fattah El-Sisi wo mu Misiri n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye , António Guterres.
Abandi bayobozi bayitabiriye barimo Perezida wa Palestine Mahmoud Abbas, Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika Antony Blinken, n’Umuhuzabikorwa wa UN ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi Martin Griffiths.
Perezida Kagame yatangaje ko nubwo ikibazo cy’intambara hagati ya Isiraheli n’umutwe wa Hamas gikomeye ariko kitabura igisubizo, ahubwo cyakemuka.
Yagize ati: “Nk’uko ibimenyetso bibigaragaza, ikibazo kirakomeye cyane n’ubwo ibyo bidasobanuye ko kidashobora gukemurwa. Ni ikibazo gikomeje kugira ingaruka ku baturiye ako gace n’abo mu bindi bice, hakaba hakwiriye guhuzwa imbaraga mu gushaka igisubizo kirambye.
Yongeyeho ati: “Imbaraga, uburyo n’ubushobozi bihagarariwe uko abantu bateraniye hano ntibyananirwa gufata ingamba zashyira iherezo ku kaga gakomeye kibasira inzirakarengane z’abasivili nk’uko tubibona buri munsi.”
Umukuru w’Igihugu yavuze kandi ko u Rwanda rufatanyije n’ibindi bihugu, ikibazo cy’intambara muri Gaza cyakemuka binyuze muri Dipolomasi ndetse n’ubuhuza bwatangijwe n’ibihugu ndetse n’imiryango itandukanye hagiye hasinywa amasezerano yo gushyira intwaro hasi muri Gaza.
Yagize ati “Izi mbaraga ziriho mu gushaka umuti w’ikibazo, zigomba guhabwa agaciro kandi zigashyigikirwa kugira ngo tubone ibisubizo bifatika kandi vuba cyane bishoboka kugira ngo turinde abana n’imiryango yabo.”
Intambara hagati ya Isiraheli na Gaza yatangiye ku itariki ya 7 Ukwakira 2023, ubwo umutwe w’abarwanyi ba Hamas wagabaga igitero kuri Isiraheli.
| 275 | 821 |
Huye: Ukekwaho uburwayi bwo mu mutwe yakomerekeje abantu barindwi. Nk’uko bivugwa na Vedaste Hakizumuremyi, ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Gahanga, uwitwa Eric Karenzi wo mu kigero cy’imyaka 25 ni we watemye abo bantu. Abenshi mu bo yatemye kandi ngo ni abo mu muryango we, kandi yagiye abatemesha ifuni mu mutwe inshuro zirenze imwe, ku buryo ngo nubwo bajyanywe kwa muganga nta cyizere bafite cy’uko bari bukire. Ati "Mu bo yatemye harimo umugore we, mushiki we, ba se wabo batatu, umuturanyi w’umugore n’inkeragutabara yagerageje kumwambura ya funi, akayitera icyuma." Yatemye n’inka ebyiri harimo iyo yari aragiye ndetse n’iy’iwabo, ihene ebyiri n’urukwavu ndetse n’ingurube imwe y’iwe n’iy’umuturanyi ibwegetse. Eric Karenzi uyu kandi ngo nta ndwara yo mu mutwe ku musozi bari basanzwe bamuziho, ahubwo bari bamuziho imico myiza no gukunda umurimo, byatumaga agenda atera imbere. Bari baranamugize mutwarasibo. Ibibazo byo mu mutwe ngo byatangiye kumugaragaraho ku wa mbere kuko ngo bamubuze, bakamubona bukeye. Icyo gihe ngo abarokore baramusengeye asa n’uworohewe, ariko ntiyari yakize kuko bakomeje kuza. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Kanama 2023 ngo yabyukiye mu kabande kuhira imyaka, ari kumwe n’umugore we. Bageze mu rugo ngo yafashe amazi bari bazanye ayamusukaho, hanyuma aramukubita amugira intere. Nyuma yaho ni bwo yatemye n’abandi bagiye bagerageza gutabara, ndetse n’amatungo yagiye ahura na yo. Ibi byatumye abantu bose bahunga, hanyuma biyambaza polisi ari yo yabashije kumufata na yo ibanje kumurasa, ubu na we yajyanywe kwa muganga. Ku bijyanye n’imyitwarire ye, umuturanyi na we yirukankanye agakizwa n’amaguru, avuga ko yamubonye mu gitondo asa n’uwiyama ibyo yabonaga, ariko we atabonaga, avuga ngo "Nimugende". Ku bitaro bya Kaminuza aho bose bajyanywe, ni ukuvuga abatemwe n’uwabatemye, bavuga ko urebye ubuzima bwabo butari mu kaga, ko bamaze kubavura ibikomere bakaba bakibafite byo kugira ngo barebe ko nta cyahinduka mu mibereho yabo. Ubwo twavuganaga n’ubuyobozi bw’ibitaro, uwarashwe na we yari agiye kubagwa. Umunyamakuru @ JoyeuseC
| 306 | 838 |
Inama Nkuru y’Ubucamanza yirukanye burundu Niyonizera Claudien. Niyonizera Claudien yatawe muri yombi tariki ya 7 Nzeli 2011 akekwaho kwakira ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 bivugwa ko yayahawe n’umwe mubo yaburanishaga mu rukiko witwa François Ntinzehiki. Bivugwa ko ngo Niyonizera yasabye Ntinzehiki amafaranga miliyoni 70 kugirango amuheshe miliyoni 700 yagombaga kwishyurwa na Gorilland. Undi mucamanza wasezerewe ni Karenzi Jean Paul wari umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kagano azize kuba yarabaye icyitso cy’umuntu washakaga gutanga ruswa kuri urwo rukiko. Karenzi yagaragaje imyitwarire yo gushyigikira ruswa kandi itajyanye n’umwuga w’ubucamanza. Imana nkuru y’Ubucamanza kandi yasezereye Mukambangukira Pascasie wari umwanditsi w’Urukiko rwa Kigabiro muri Rwamagana. Mukambangukira yazize guta akazi nta bisobanuro atanze. Sylidio sebuharara
| 111 | 337 |
Amazina nyarwanda. Inyuguti A. Abayo;Atete; Abewe – Abijuru; Abera ; Abeza ; Ahoraho; Abamahoro; Abariza, Abayizera; Akiduhaye; Akimana; Akingeneye, Akizanye ; Akeza - Akwizihize- Akwizihire -Abayisenga Abimana - Abiyingoma - Aganze, Agabe - Arakaza - Ategeke, ,Ahwishakiye ,Amizero, Atone ,Akayisenga, Ahirwe - Ariho, Aradukunda,Ashimwe, Abeho; Ategeke;Akuzwe; Atsinde,Atuze, Arema,Azabe Bikorimana== Inyuguti B == Bana, Bayihiki – Bambe – Batamuriza – Bazatoha – Bazimya – Benda – Bengeza – Beraho – Benzinge- Bugirimfura Bicura – Bigirimana – Bigwi; Bihogo – Bihoyiki – Binama – Birasa – Bisamaza – Bisangwa – Biseruka – Biseseme – Bucagu – Bucyana – Bucyanayandi – Bugingo – Bugirande – Buhigiro – Bukuba – Bitibibisi– Birekeraho Buregeya – Busanane – Bushayija – Busyeti – Buzizi – Bwakira – Bwankoko – Bwimba – Bwiza – Byagutunga – Byemero – Byiringiro – Byukusenge – Byusa - Bikamba - Banganirora - Bungurubwenge - Bisetsa- Bagwaneza- Benimana- Beza-Butare- Burariyo- Burabyo-Byose - Bishirandora Inyuguti C. Candari - Camake - Ciraho - Coca - Condo - Cyirima - Cyimana - Cyitatire - Cyamatare - Cyusa - Cyuzuzo - Cyogera - Cyomoro - Cyiza - Cyubahiro - Cyizere - Cyimbo - Cyinyambo - Cyambarantama - Cyarahani - Cyoganyanja-Cyurinyana Inyuguti D. Dusabane - Dusabe -Duhirwe- Dusengimana - Dushime - Dushimire - Duhirwe - Dukunde - Dufatanye - Dusenge - Duhimana - Dukuze - Duhimbaze - Dukuzimana - Dusabamahoro-Dusenabo Inyuguti E. Emera - Emerimana- Erura- Eza - Era Inyuguti F. Fungamuka - Furuma - Furaha - Fulani - Feza - Fungaroho - Fatuma - Fashaho - Furebo - Fatikaramu Inyuguti G. GASHUGI- Ganza - Gasaro - Gabana - Gwira - Gwiza - Gasangwa - Gasana - Gasanana - Gashema-Gasigwa - Gatabazi- Gahigi -Gafirita- Gakuba-Gakwaya - Gitwaza - Gatwaza- Giringabo - Giramata (f) - Gasasira - Gasarasi-Gasarabwe - Gore - Gabiro - Gaba - Gisa - Gisingizo -Gisubizo, Gaju, Gabirwa Inyuguti H. Habanabakize,habarurema, HABINSHUTI, Habyarimana, Hagenimana, Habimana, Haguma,Hagumimana, Hakizabera,Hakizamungu,Hakizimana,Hakorimana, Harerimana,Havugimana, Hitimana -Hategekimana Habanabashaka-Hitayezu-Hitiyaremye-Harebamungu-Higiro-Haguminshuti- Hirwa,Higa, Higaniro, Hakuzimana,Humura,Hakorubwonko Inyuguti I. Ishyo, Ishimwe,Ikuzo ,Iranzi, Iradukunda,Izabayo, Indebere, Ikuzwe, Impano,Irakoze, Izere, Ineza, Isimbi,Irisa, Iriza, Isaro, isheja,Iriho, Ihimbazwe, Iriho, Izabayo, Imanishimwe, Iranzi, Izibyose, Iyadukunze, Irimaso, Irinatwe, Ibananatwe Ingabire, Ihorere inara,Ishami,Ijabo,Ijuru, Ishya,Inema,Imena, Ingeri,Inganji, Ihoza,Ihumure,Ihogoza,Ikamba, Ingenzi, Intsinzi, Irafasha, Ineza, Irabona, Irambona, Iradukunda,Irankunda, Isingizwe, Iganze, Ihogoza,Irera,Inkindi, Irebe, Ibambe, Igabe, Iganze, Igabe, Iyamuremye, Iyakaremye, Isingizwe Inyuguti J. Jabo – Jambo - Juru - Jabiro - Janja - Jabana - Jali - Jyambere - Inyuguti K. Kabagambe (m) – Kabahita (m) – Kabalisa (m) – Kabanda (m) – Kabandahe (m) – Kabandana (m) – Kabango (m) – Kabano (m) – Kabarira (m) – Kabatsi (m) – Kabayita (m) – Kabayiza (m) – Kabeja – Kabengera (m) – Kabera (m) – Kabibi (m) – Kabukwisi (m) – Kaburame (m) – Kabuto – Kadamari (f) – Kagaba (m) – Kagabo (m) – Kagaju (m) – Kagambage (m) – Kagame – Kagame (m) – Kageruka (m) – Kageza (m) – Kagoro (m) – Kagoyire (m) – Kagurukiza (m) – Kagwenyonga (f) – Kalisa (m) – Kamabera (f) – Kamagaju (f) – Kamali (m) – Kamana (m) — Kamanzi (m) – Kamariza (f) – Kamasa (m) – Kamatali (m) – Kambayire (f) Kamegeri (m) – Kamikazi ,Kami(f)(f) Kamiya (m) – Kamondo (f) – Kamongi (m/f) – Kampayana (m) – Kampirwa (f) – Kampire(f) Kampogo (f) – Kkampororo(f) Kamugema (m) – Kamugire (f) – Kamugunga (m) – Kamuzinzi (m) – Kamwenubusa (m) – Kana (m) – Kanamugire (m) – Kanayoge (m) – Kandagaye (m) – Kandeke (m) – Kandenzi (f) – Kandekwe (m) – Kangeyo (f) Kangabe(f)– Kanimba ,(m) – Kankera (f) – Kankuyo (f)
| 669 | 1,759 |
Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda ryatoye Komite nshya. Butoyi Jean yongeye gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda (AJSPOR) mu gihe cy’imyaka 4 iri imbere. Ni mu matora yabaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2023 abera muri Hilltop Hotel. Butoyi Jean usanzwe ari umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru (RBA), akaba n’umwe mu bafite ubanaribonye mu itangazamakuru by’umwihariko rya Siporo, yongeye kugirirwa icyizere n’Abanyamuryango ba AJSPOR bamutorera gukomeza kubayobora cyane ko ari na we wari perezida wa Komite icyuye igihe. Butoyi Jean yavuze ko muri manda ishize bagowe cyane n’icyorezo cya COVID-19 cyatumye batagera ku nshingano bari biyemeye gusa kuri iyi manda basezeranyije abanyamuryango gukora cyane bakazamura umuryango, gushakira abanyamuryango amahugurwa kugira ngo bongere ubumenyi mu rwego rwo gukomera ku mahame agenga itangazamakuru n’ibindi. Visi perezida watowe ni Hitimana Claude usanzwe ukorera Radio&TV10 wasimbuye Imfurayacu Jean Luc wa B&B FM utarifuje kongera kwiyamamaza. Umunyamabanga yabaye Bigirimana Augustin wa Rayol FM na Isibo TV akaba yasimbuye Dukuzimana Jean de Dieu wari umaze iminsi yareguye kuri izi nshingano. Umubitsi yakomeje kuba Imanishimwe Samuel wa Kigali Today, akaba yari asanzwe muri Komite icyuye igihe. Komite Ngenzuzi ikaba igizwe n’abantu babiri, Bugingo Fidele na Mukeshimana Assumpta. Batatu bagize Komite Nkemurampaka ni Rwanyange Anthere, Nsengumuremyi Ephrem na Mukeshimana Samirah.
| 207 | 577 |
Banki ya Kigali mu ruhando rwo kubungabunga ikirere. Umuyobozi wa Banki ya Kigali Diane Karusisi yagize ati: “uyu munsi tunejejwe no kumurika ubufatanye bukomeye hagati ya Banki ya Kigali na PREV Rwanda Ltd. Uku gushyira hamwe bifite ikintu kinini bisobanuye kandi birenze kure ubucuruzi ahubwo ni uburyo bwo kugaragaza ubushake Banki ya Kigali ifite bwo gutanga umusanzu mu kubungabunga ibidukikije nk’ikigo kiri ku isonga mu bucuruzi.” Banki ya Kigali ivuga ko ubu bufatanye bwatangiriye ku korohereza PREV Rwanda Ltd ikabaha inguzanyo ituma babasha kuzana imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda bityo abazishaka bakazibona biboroheye. Umuyobozi wa Banki ya Kigali akomeza agira ati: “twahisemo gukorana na PREV nk’imwe muri serivisi dutanga mu gutera inkunga imishinga ibungabunga ikirere.
Turabizeza ko gahunda nk’izi tutazahwema kuzishyigikira ndetse turakangurira abakiriya bacu kwitabira kugura izi modoka zikoresha amashanyarazi bagasezerera izihumanya umwuka duhumeka. Iyi ni intambwe ikomeye mu rugendo twatangiye rwo kubungabunga ibidukikije duharanira ko ahazaza hacu n’abacu hazaba hazira ikirere gihumanye kandi bigakorwa mu buryo burambye.” Ikindi Banki ya Kigali ivuga ko yakoze, ni ugufata iya mbere mu gukodesha imodoka zigera ku icyenda (9) zikoresha amashanyarazi na PREV Rwanda LTD kugira ngo bakomeze gushyigikira iyi gahunda yo kurinda no kurengera ikirere maze n’abandi bantu bazikeneye bibabere urugero rwiza. PREV Rwanda LTD ivuga ko gukoresha izi modoka z’umuriro w’amashanyarazi byoroshye kuko uyiguze ahabwa n’imigozi yifashisha mu kuzicomeka kandi akabikora bisanzwe nk’uko ucomeka telefoni. Ikiguzi cy’izi modoka kiri hagati ya miliyoni 22 na miliyoni 50, ugahabwa garanti iri hagati y’imyaka 3 kugera kuri 4, ikibazo cyose igize kitaguturutseho, bakayigukorera ku buntu muri iyo myaka 3. Ikindi cyiza izi modoka zikoresha amashanyarazi zifite, ni uko uretse kubungabunga ikirere kuko nta myuka icyangiza zisohora, ngo ni n’uburyo bwiza bwo kwizigamira kuko uyicometse ikuzura uba ushobora kugenda ibirometero 500 kandi ukazigama hejuru ya 75% by’amafaranga watangaga kuri essence. Banki ya Kigali na PREV Rwanda bavuga ko bateganya kureba uburyo uwifuza iyi modoka yajya ayihabwa ku nguzanyo binyuze mu bufatanye hagati y’ibi bigo byombi, byamara kunozwa abakiriya ba Banki ya Kigali bagatangira gutunga izi modoka bitabagoye. Umunyamakuru @Annemwiza
| 335 | 914 |
Umuryango UNAB urifuza ko amategeko agenga abafite ubumuga avugururwa. Yabigarutseho tariki ya 24 Ugushyingo 2021 mu nama yateraniye mu Mujyi wa Kigali ihuza imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu by’umwihariko abafite ubumuga, abanyamategeko, Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC). Ibibazo byagarutsweho muri iyo nama byatumye abagore bafite ubumuga bavugwaho by’umwihariko bishingira ku kuba ari abagore ariko noneho hakiyongeraho kuba bafite ubumuga. Umwe mu bitabire iyo nama ufite ubumuga avuga ko abantu b’igitsina gore bakunze guhura n’ihohoterwa ndetse n’uburenganzira bwabo bugahonyorwa aho bigaragarira ku bagore bafite uburwayi bwo mu mutwe akenshi usanga ku mihanda bafite abana cyangwa se batwite, nyamara ababahohoteye badakurikiranwa ngo bahanwe. Umuyobozi w’umushinga ushinzwe kwita ku buzima bw’imyororokere ku rubyiruko rufite uruhurirane rw’ibibazo, Uwabakurikiza Prudence, avuga ko hakwiye ubuvugizi n’ubukangurambaga mu muryango nyarwanda, ku buryo buri wese aha agaciro umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe ndetse bikagera no mu nzego zishinzwe kubahiriza amategeko kugira ngo abahohotewe babashe kubona ubutabera bukwiye. Ati: “Umuryango nyarwanda ukwiye kumenya ko hari amategeko arengera abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe kandi bakamenya ko umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe ari umuntu nk’abandi. Leta na yo ikwiye gushyiraho uburyo bwo gutanga inyigisho ku bantu bafite uburwayi bwo mu mutwe ku buryo na bo ubwabo babasha guhaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo ndetse bakivuganira aho bibaye ngombwa mu gihe bakeneye serivise runaka”. Umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango nyarwanda w’abagore bafite ubumuga UNAB, Mushimiyimana Gaudence, avuga ko mu mategeko harimo icyuho cyubakiye ku mategeko abuza umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe uburenganzira mu buryo bw’amategeko. Ati: “Ikintu cya mbere twifuza ni uko buri wese yumva ko umugore cyangwa umukobwa ufite uburwayi bwo mu mutwe atari we wabyiteye kandi ko adakwiye guhabwa akato. Akwiye mbere na mbere kubahirwa ko ari umuntu kuko iyo umuntu amenye agaciro k’umuntu agira n’uruhare mu kurengera ubumuntu bwe. Hakwiye ubukangurambaga mu muryango mugari ku buryo wumva neza ko umukobwa watewe inda afite uburwayi bwo mu mutwe atari we wayiteye ahubwo ko afite uwayimuteye, wamusambanyije, wamuhohoteye bityo uwabikoze ashakishwe ndetse anashyikirizwe ubutabera kandi ibyo byashoboka dushyize hamwe”. Yongeraho ko hari imyumvire ya bamwe ikwiye guhinduka ndetse na Politike y’igihugu ikavugururwa aho usanga hari abagore bafite ubumuga bwo mu mutwe bafatirwa imyanzuro yo kuboneza urubyaro kuko bumva ko ntacyo bashoboye bakwiye kugira umwishingizi. Ati: “Bamwe babonerezwa urubyaro ahanini bitewe n’imiterere y’amategeko na politike y’igihugu aho amategeko ateganya ko umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe agomba kugira umwishingizi umuhagararira mu bintu byose hatitawe ku bushobozi cyangwa uburemere bw’uburwayi cyangwa ubumuga bwo mu mutwe. Ibyo rimwe na rimwe biba impamvu yo kubuzwa uburenganzira mu by’amategeko”. Mu byagaragarijwe muri iyo nama kandi harimo nk’ibibazo abagore n’abakobwa bafite ubumuga bahura na byo, n’uko bamwe banduzwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, guterwa inda, gusambanywa, kwanduzwa virusi itera SIDA kandi nyamara bakwiye kugirirwa impuhwe bitewe n’ubwo burwayi baba basanganywe. Buri rwego rwitabiriye iyo nama rwahawe umukoro wo kuba inkingi ya mwamba mu gufasha ko hajyaho amategeko aboneye yarenganura ndetse ntahe akato abafite uburwayi bwo mu mutwe, nk’aho UNAB ivuga ko abantu batarumva ko umurwayi wo mu mutwe iyo atagize ikibazo ari umuntu nk’abandi bityo ko adakwiye gufatirwa ibyemezo byose nk’udashoboye kandi hari ibyo na we ubwe kugiti cye yashobora kwigezaho. Umunyamakuru @ Umukazana11
| 522 | 1,479 |
Gukora intebe mu bikarito byamuhesheje igihembo cya miliyoni ebyiri. Ku itariki 5 Kamena 2020, nibwo byatangajwe ko ari mu bantu batanu (5) bafite imishinga yatsinze irushanwa ryateguwe n’Ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA). Umushinga we, ni uwo gukora intebe zitandukanye yifashishije ubuhanga afite mu bugeni, akazikora mu bikarito,ndetse na ‘kore’yikorera ubwe mu ifu y’imyumbati, imufasha mu gufatanya ibyo bikarito. Ni umushinga yatangiye mu kwezi k’Ukuboza 2018, arangije amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’amashuri rwa Rilima, aho yarangije mu ishami ry’imibare, ibinyabuzima n’ubutabire. Niyobuhungiro avuga ko igitekerezo cyo gukora uwo mushinga cyaje ari mu mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye. Ishuri ngo ryari ryateguye irushanwa ryo guhanga udushya, nuko akora agatebe gato mu bikarito karakundwa aho mu kigo, bimuha igitekerezo ko anageze hanze yakora bene izo ntebe kandi zigakundwa. Ikindi cyatumye arushaho gukunda uwo mushinga we ni uko yarebaga, ababyeyi bafite abana bamugaye ingingo rimwe na rimwe baba barabuze intebe bifashisha, niko kwibwira ko yakora intebe zifasha abo bana, kandi na we bikamuha amafaranga yo kwiteza imbere. Kuva atangiye gukora izo ntebe mu 2018, ubu amaze gukora izigera kuri 90, z’ubwoko (design) butandukanye, akaba yaritabiriye amamurikagurisha atandukanye y’imbere mu gihugu. Niyobuhungiro avuga ko intebe akora ziba zikomeye cyane, kuko ngo ibikarito abigerekeranya akabifatanyisha kore ikomeye na yo yikorera, ku buryo ngo anatanga ‘garanti’ y’umwaka intebe yakwangirika mbere y’umwaka, umukiliya akaba yemerewe kuba yayigarura akayimusanira. Kugeza ubu imbogamizi ahura na zo mu mushinga we ni ubwikorezi(transport), kuko ibikarito akoresha abikura mu turere dutandukanye, kubigeza aho akorera bikamugora, ku buryo abonye nka moto ngo byamufasha kurushaho. Nubwo akomoka mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera, akaba anahatuye, ngo kuhakorera byaramugoraga cyane, nyuma yegera umuyobozi w’urubyiruko ku rwego rw’Akarere ka Bugesera, amufasha kubona aho akorera mu Gakiriro ka Nyamata. Ubu akorera mu Gakiriro ka Nyamata guhera mu 2019. Gukorera mu Gakiriro byamufashije mu mushinga we cyane, kuko nta mashini ye bwite afite, akoresha iy’aho akorera, ibyo akavuga ko byatumye umushinga we waguka, kuko ubu ngo ikiraka cyose yabona yagikora. Aho mu Gakiriro ni ho yamenyeye amakuru ko REMA yateguye irushanwa mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, arahatana nk’abandi nyuma yo gusurwa n’abahagarariye REMA mu rwego rw’Akarere no ku rwego rw’iguhugu aza kumenya ko umushinga we watsinze. Nyuma yo kumenya ko umushinga we watsinze irushanwa, yanamenye ko yabonye igihembo cya miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda (2,000,000FRW), akaba yarabyishimiye cyane kuko avuga ko icyo gihembo kizamufasha kwagura ibikorwa bye. Niyobuhungiro anateganya kuba yazakomeza amashuri akajya kwiga Kaminuza kandi ataretse umushinga we, kuko ubu ngo yigaga ibijyanye n’ubugeni mu Ruhango, bimara umwaka umwe, bikazamufasha kunoza umushinga we. Gusa no muri Kaminuza ngo yifuza kuziga ibijyanye n’ibidukikije (Environmental Studies). Yagize ati “Ubundi sinjya ntinya kugerageza ibintu. Nkimenya irushanwa numvaga umushinga wanjye ushobora kuritsinda, ndaryitabira. Kandi ubu uretse igihembo nakuyemo, hari no kumenyekana, kuko ubwo REMA yantangaje mu batsinze, ibikorwa byanjye biramenyekana hirya no hino. Ikindi buriya inyungu zishamikiye kuri iri rushanwa nitabiriye ziruta kure izo nari kubona ntaryitabiriye”. Niyobuhungiro ni ingaragu nta rugo afite, ni umuntu ushishikajwe no gukora ibintu bihindura ubuzima bw’abandi kandi neza. Avuga ko mu ntebe akora harimo izifasha abana bavutse bafite ubumuga bw’ingingo nk’amaguru adakomeye, cyangwa umugongo, babicazamo bakabambika imikandara ibafata (intebe zifite ahanyuzwa imikandara) bikabafasha kudahora baryamye. Izo ntebe zifite n’aho bifashisha babagaburira, ndetse bikorohereza ababyeyi babo cyangwa abandi babafasha. Umunyamakuru @ umureremedia
| 538 | 1,549 |
Nyanza: Yatemye murumuna we kubera igitoki. Hakizimana Robert yahise ajyanwa mu bitaro bya Nyanza kugira ngo abaganga badode umutwe we mu gihe iperereza ry’aho mukuru we yacikiye rigikomeje gukorwa. Iyo Hakizimana arimo kubara inkuru y’uko byagenze ubona amaze n’ukuntu wataye umutwe. Umufasha we witwa Niyigena Florence avuga ko ashobora kuba yarakomeretse mu bwonko bikamuviramo guta umutwe kuko uko avuga atari abisanganwe. Umufasha wa Hakizimana asobanura intandaro y’amakimibirane hagati ya Hakizimana na mukuru we muri aya magambo: “Njye n’umugabo wanjye twari mu nzu hari ibyo duhugiyemo tugiye kumva twumva induru hanze ziravuze n’uko Hakizimana agiye atabaye ahura na mukuru we (Harerimana) iyo nduru yavugirizwaga yibye igitoki kwa Nyina. Harerimana yahise atema Hakizimana kandi kuva ubwo yahise atoroka, ntawamenye iregero rye”. Uyu mugore avuga ko ise ubabyara yabagabanyije amasambu ariko Harerimana Stany ntajya anyurwa n’umunani yahawe. Yagize ati “amakimbirane ari hagati ya bariya bavandimwe ahoraho kuko iyo bamaze iminsi batarwana bumva ahari batanyuzwe”. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busoro, Nkundiye Jean Pierre, yasabye abaturage bo muri ako gace kugira umuco wo gutabarana kugira ngo abanyabyaha nkabo bajye babasha gufatwa batarenze umutaru babiryozwe hashingiwe ku cyo amategeko abivugaho. Yagize ati “Ni ikibazo kubona umuntu atema umuvadimwe we bapfa igitoki bikageza ubwo atoroka abaturage bataramufata”. Abaturage kandi basabwe kujya batanga raporo bakamenyekanisha abantu bameranye nabi kugira ngo hafatwe ingamba zo gukumira ayo amakimbirane. Ingingo ya 320 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko ibihano bizaba igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza kuri itanu n’ihazabu y’amafranga kuva ku bihumbi bibiri kugeza kuri bitanu, iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara isa n’itazakira, iy’ubunanirwe buhoraho bwo kutikorera umulimo, iyo kubuza burundu umwanya w’umubili utuma umuntu abona cyangwa yumva ibimukikije cyangwa se gutakaza bikomeye igice cy’umubiri. Icyo gifungo kandi gishobora kwiyongera kuva kuri itanu kugeza ku icumi, niba nyiri icyaha yarabigambiriye cyangwa yarabiteguriye igico nk’uko tubisanga mu itegeko-teka n°21/77 ryo wa 18 kanama 1977 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda. Jean Pierre Twizeyeyezu
| 316 | 897 |
Indirimbo za Rayvanny zikomeje gusibwa umunsi ku wundi. Umuhanzi uri mu bagezweho muri Tanzania wamamaye nka Rayvanny akomeje guhura n’imbogamizi nyinshi kuva yatandukana n’inzu ya Wasaf ireberera inyungu z’abahanzi iyobowe n’umuhanzi mugenzi we Diamond Platnumz.Ku nshuro ya mbere indirimbo ’Tetema’ ya Rayvanny ndetse na Diamond yarasibwe bivugwa ko impamvu ari uko indirimbo itari iye ahubwo yayishishuye, ariko biza kuvugwa ko umuhanzi Diamond Platnumz afite uruhare mu kuba iyo ndirimbo yarasibwe.Rayvanny afatanyije nabo mu itsinda rye bakoze uko bashoboye indirimbo igaruka ku rubuga rwa Youtube ariko nta minsi iciyeho ibibazo byo gusibirwa indirimbo bikomeje kumukurikirana.Kuri uyu wa 24 Kanama 2022 indirimbo ’Mama Tetema’ Rayvanny yakoranye na Maluma ukomoka muri Colombia nayo yasibwe ku rubuga rwa Youtube ariko na none ashinjwa ko indirimbo atari iye bihura nibyo yashinjwaga kuya mbere.Rayvanny wamaze gutangaza ko yatandukanye n’inzu ya Wasafi nyuma y’imyaka itandatu bari bamaze bakorana amakuru ahari avuga ko kugeza ubu atarahabwa uburenganzira ku bihangano bye mu gihe atarasoza kwishyura Millityoni 800 z’amashiringii yaciwe ndetse na Milliyoni 50 y’amashiringi y’amande yaciwe ubwo yagaragaraga mu gitaramo cy’umuhanzikazi ’Nandy’ ariko we akavuga ko yari yaramaze kuba umuhanzi wigenga.Kugeza ubu Rayvanny ntacyo aratangaza ku isibwa ry’indirimbo ze bya hato na hato.
| 194 | 518 |
Ikawa y’u Rwanda yamuritswe mu Imurikagurisha Mpuzamahanga “Amsterdam Coffee Festival 2023” (Amafoto na Video). Ni ku nshuro ya kane u Rwanda rwitabiriye iri murikagurisha, ubusanzwe rihuriramo abahinzi ba kawa, abakunzi bayo na sosiyete ziyitunganya. Amsterdam Coffee Festival muri uyu mwaka yitabiriwe n’abagera ku 8000, baturutse ku migabane itandukanye. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Kuba ku isonga mu guteza imbere ubwiza buhebuje bwa kawa no guhuza umuryango mugari.’’ Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Nduhungireho Olivier, yabwiye IGIHE ko ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi busanzwe bumeze neza. Yagize ati “U Buholandi ni igihugu cya gatatu mu kohereza mu mahanga kawa nyinshi nyuma yo gutunganywa n’inganda.’’ U Buholandi ni igihugu cya gatanu mu kunywa kawa nyinshi ku Isi. Mu 2020, ubushakashatsi bwerekanye ko Umuholandi anywa amatase [ibikombe] ane y’ikawa ku munsi, ni ukuvuga ibilo umunani ku mwaka. Yakomeje ati “U Rwanda ruri mu bihugu byohereza kawa nyinshi mu Buholandi ndetse mu 2022 rwayinjijemo toni 466, zifite agaciro ka miliyoni 2 n’ibihumbi 330$.’’ “Ni umusaruro mwiza mu bijyanye n’ubucuruzi dukorana n’u Buholandi. Ikawa y’u Rwanda irakunzwe kuko ifite ubwiza.’’ – Ibigo Nyarwanda byitabiriye imurikagurisha biryitezemo inyungu Ibigo umunani byo mu Rwanda ni byo byitabiriye “Amsterdam Coffee Festival” ndetse byiteze kungukiramo byinshi. Ibi bigo birimo Baho Coffee, Kanya Coffee, Kivu Belt Coffee, Mountain Coffee, Mubuga Coffee, Nova Coffee, Rwashoscco na Sake Coffee. Niyomugabo Emmanuel ukora muri Rwanda Mountain Coffee Ltd yavuze ko ikigo akorera gifite intego zo kugera ku baguzi bacyo batandukanye. Yagize ati “Ni byiza kuba hano. Ikawa ni ikinyobwa gituma umera neza ndetse icyo ukoze kikagenda neza.’’ Mukandahiro Leatitia uhagarariye Umuryango ICU yavuze ko bari muri iri murikagurisha ngo bafashe abacuruza ikawa kuyigeza ku isoko mpuzamahanga. Ati “Turi hano kandi turashimira inkunga Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Ambasade yatanze ngo twitabire iki gikorwa.’’ Umuryango ICU ufite umushinga ukorera mu turere 12 tw’u Rwanda aho ukorana n’abahinzi ba kawa bagera ku bihumbi 12 n’inganda z’ikawa 20. ICU iteza imbere ubwiza no kuzamura umusaruro wa kawa ndetse ifasha mu gushaka inkunga zabafasha kwiteza imbere. Amsterdam Coffee Festival yatangiye ku wa 30 Mata, izasozwa ku wa 1 Mata 2023. U Rwanda rwitabiriye iyi murikagurisha mu kurushaho kwegereza abakunzi b’ikawa ihingwa mu Rwagasabo. By’umwihariko u Buholandi bufite isoko ryagutse kuko usibye kuba iki gihugu ari icya gatatu ku Isi mu kohereza hanze kawa itunganyije, kiri no ku mwanya wa karindwi mu bigura kawa y’ibitumbwe ku Mugabane w’u Burayi. Ibi bivuze ko hari byinshi ibigo byo mu Rwanda byakungukiramo. Ibikorwa byo kwitabira Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ikawa bitegurwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Iyoherezwa mu mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi, NAEB; Ikigo cy’Abataliyani, Institute for University Cooperation (ICU) giteza imbere ikawa y’u Rwanda na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi. Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Nduhungireho Olivier, aganira n'umwe mu bitabiriye iri murikagurisha ahagarariye Umuryango Mpuzamahanga wa ICU Ikawa y’u Rwanda yasogongewe mu Imurikagurisha Mpuzamahanga “Amsterdam Coffee Festival 2023” Ni ku nshuro ya kane u Rwanda rwitabiriye iri murikagurisha Ibigo umunani byo mu Rwanda ni byo byitabiriye “Amsterdam Coffee Festival” ndetse byiteze kungukiramo byinshi U Buholandi ni igihugu cya gatanu mu kunywa kawa nyinshi ku Isi Indonesia iri mu bihugu byitabiriye iri murikagurisha mpuzamahanga rya kawa Amsterdam Coffee Festival muri uyu mwaka yitabiriwe n’abagera ku 8000, baturutse ku migabane itandukanye Ambasaderi Olivier Nduhungirehe aganira na Agnès Mukamushinja uyobora Nova Coffee na Michel Minega Sebera, Umujyanama Mukuru muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Nduhungireho Olivier, aganira n'Umunyamakuru wa IGIHE i Burayi, Karirima A. Ngarambe Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Nduhungireho Olivier, asogongera uburyohe bw'ikawa y'u Rwanda Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Nduhungireho Olivier, yafashe ifoto y'urwibutso n'abahagarariye ibigo byaturutse mu Rwanda
| 593 | 1,556 |
cyane. Ni iki twasabira abavandimwe na bashiki bacu? (Reba paragarafu ya 14-16) d 14. Twagaragaza dute ko dukunda abavandimwe na bashiki bacu? 14 Twigana Yesu tukita ku bandi, aho kwibanda ku byo dukeneye gusa. Ni yo mpamvu dusenga dusabira abavandimwe na bashiki bacu buri gihe. Iyo tubikoze, tuba twumviye itegeko Yesu yaduhaye ryo gukundana, kandi tuba tweretse Yehova ko dukunda bagenzi bacu cyane (Yoh 13:34). Iyo dusengeye abavandimwe na bashiki bacu bibagirira akamaro. Bibiliya ivuga ko “iyo umukiranutsi asenganye umwete, isengesho rye rigira imbaraga kubera ko risubizwa.”Yak 5:16. 15. Kuki dukwiriye gusenga dusabira abavandimwe na bashiki bacu? 15 Dukwiriye gusengera abavandimwe na bashiki bacu, kubera ko baba bahanganye n’ibigeragezo byinshi. Dushobora gusenga Yehova tumusaba ko yabafasha kwihanganira uburwayi, ibiza, intambara, ibitotezo n’ibindi bibazo. Nanone, dushobora gusenga dusabira abavandimwe na bashiki bacu bitanga, bagakora ibikorwa by’ubutabazi. Ushobora kuba hari abo uzi bahanganye n’ibyo bibazo twavuze. Uge usenga ubavuga mu mazina. Iyo dusenze Yehova tumusaba ko yabafasha kwihangana, tuba tugaragaje ko tubakunda cyane. 16. Kuki dukwiriye gusabira abavandimwe batuyobora? 16 Iyo dusenze dusabira abavandimwe batuyobora, birabashimisha kandi bikabafasha. Intumwa Pawulo yavuze ko yari akeneye ko abandi bamusabira. Yaravuze ati: ‘Nanjye munsabire kugira ngo mpabwe ubushobozi bwo kuvuga, mbumbure akanwa kanjye mvuge nshize amanga, kugira ngo menyekanishe ibanga ryera ry’ubutumwa bwiza’ (Efe 6:19). Muri iki gihe, hari abavandimwe bakorana umwete kugira ngo batuyobore. Ubwo rero, iyo dusenze Yehova tumusaba ko yabafasha gusohoza inshingano zabo neza, biba bigaragaza ko tubakunda. MU GIHE DUHAGARARIYE ABANDI MU ISENGESHO 17-18. Ni ryari dushobora guhagararira abandi mu isengesho, kandi se ni iki dukwiriye kuzirikana? 17 Hari igihe dusabwa guhagararira abandi mu isengesho. Urugero, mushiki wacu ugiye kwigisha umuntu Bibiliya, ashobora gusaba mugenzi we bajyanye ko yatangira n’isengesho. Icyakora kubera ko uwo mushiki wacu wamuherekeje aba atazi neza uwo mwigishwa, ashobora guhitamo gusoza n’isengesho. Kubera iki? Kubera ko icyo gihe aba yamaze kumenya ibyo uwo mwigishwa akeneye, ku buryo yabishyira mu isengesho. 18 Nanone umuvandimwe ashobora gusabwa guhagararira abandi mu isengesho mu iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza cyangwa mu materaniro. Abavandimwe bahabwa iyo nshingano, bagomba kuzirikana intego y’ayo materaniro. Icyo si igihe cyo kugira inama abagize itorero cyangwa gutanga amatangazo. Ubusanzwe, indirimbo n’isengesho bigenerwa iminota itanu. Ubwo rero, umuvandimwe usenga ntaba agomba kuvuga “amagambo menshi,” cyanecyane niba ari isengesho ritangira amateraniro.Mat 6:7. JYA UBONA KO ISENGESHO ARI IRY’INGENZI MU BUZIMA BWAWE 19. Ni iki cyadufasha kwitegura umunsi wa Yehova? 19 Dukwiriye kurushaho gusenga, kubera ko umunsi wa Yehova ugenda wegereza. Ni yo mpamvu Yesu yavuze ati: “Nuko rero, mukomeze kuba maso, kandi igihe cyose mujye musenga mwinginga kugira ngo muzashobore kurokoka ibyo bintu byose bigomba kubaho” (Luka 21:36). Ubwo rero, gusenga buri gihe bizadufasha gukomeza kuba maso, kugira ngo umunsi wa Yehova uzasange twiteguye. 20. Twakora iki ngo isengesho ryacu ribe nk’umubavu uhumurira Yehova neza? 20 Ni iki twize muri iki gice? Twabonye ko isengesho ari impano y’agaciro Yehova yaduhaye. Mu gihe dusenga, dukwiriye kwibanda ku bintu by’ingenzi bifitanye isano n’umugambi wa Yehova. Nanone dushimira Yehova kuba yaraduhaye Umwana we no kuba Ubwami bwe buzatuma tubona imigisha. Dusenga dusabira na bagenzi bacu. Dushobora no gusenga dusaba ibyo dukeneye no kugira ukwizera gukomeye. Iyo dutekereje twitonze ku byo tugiye kuvuga mu isengesho, biba bigaragaza ko duha agaciro iyo mpano nziza cyane Yehova yaduhaye. Icyo gihe, isengesho ryacu rizaba nk’umubavu uhumurira Yehova neza, maze
| 557 | 1,584 |
Uhoraho abwira Musa ati: “Zamuka unsange wowe na Aroni na Nadabu na Abihu, n'abakuru mirongo irindwi b'Abisiraheli maze mundamye mukiri kure. Wowe wenyine ushobora kunyegera. Bagenzi bawe basigare aho, naho rubanda rwe kuzamuka umusozi.” Musa asanga abantu ababwira amagambo yose Uhoraho yavuze n'amategeko yatanze. Abantu bose bamusubiriza icyarimwe bati: “Ibyo Uhoraho yategetse byose tuzabikurikiza.” Musa yandika amagambo yose Uhoraho yari yamubwiye. Bukeye azinduka ajya kubaka urutambiro munsi y'umusozi wa Sinayi, ashinga n'inkingi z'amabuye cumi n'ebyiri zinganya umubare n'imiryango y'Abisiraheli. Ategeka abasore gutambira Uhoraho ibitambo bikongorwa n'umuriro, batamba n'ibimasa ho ibitambo by'umusangiro. Amaraso yabyo Musa ayagabanyamo kabiri, amwe ayarekera mu nzabya, andi ayaminjagira ku rutambiro. Afata igitabo yari amaze kwandikamo Isezerano, agisomera abantu. Nuko baramubwira bati: “Ibyo Uhoraho yategetse byose tuzabikurikiza, tubishyire mu bikorwa.” Musa afata amaraso yo mu nzabya ayamisha ku bantu, arababwira ati: “Aya ni amaraso ahamya Isezerano Uhoraho yagiranye namwe, nk'uko mumaze kuryumva.” Nuko Musa azamukana na Aroni na Nadabu na Abihu, n'abakuru mirongo irindwi b'Abisiraheli, babona Imana ya Isiraheli. Aho yari ihagaze hari hameze nk'ahashashwe ibuye rya safiro, ribengerana nk'ijuru ritagira ibicu. Abo bayobozi b'Abisiraheli barebye Imana ntiyagira icyo ibatwara, hanyuma bararya baranywa. Uhoraho abwira Musa ati: “Zamuka unsange mu mpinga kandi uhagume. Nzaguha ibisate by'amabuye nanditseho Amategeko n'amabwiriza yo kwigisha Abisiraheli.” Musa azamuka ku musozi w'Imana aherekejwe n'umufasha we Yozuwe. Yasize abwiye abakuru b'Abisiraheli ati: “Nimudutegerereze hano kugeza igihe tuzagarukira, nihavuka ikibazo muzagishyikirize Aroni na Huri.” Musa akizamuka umusozi igicu kirawubundikira, ikuzo ry'Uhoraho riboneka kuri uwo musozi wa Sinayi rirahaguma, na cya gicu gikomeza kuwubundikira. Ku munsi wa karindwi Uhoraho ahamagarira Musa muri icyo gicu. Ku Bisiraheli, ikuzo ry'Uhoraho ryasaga nk'umuriro ugurumana mu mpinga y'uwo musozi. Musa agera mu mpinga atwikiriwe n'igicu, ahamara iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine.
| 283 | 885 |
Umugezi wa congo river. Umugezi wa Congo, ahahoze hitwa kandi ku ruzi rwa Zayire, ni uruzi rwa kabiri rurerure muri Afurika, rugufi kuruta Nili, ndetse n'umugezi wa kabiri munini ku isi ukurikije ubwinshi bw’amazi, ukurikira Amazone gusa. Ni n'umugezi wimbitse ku isi, ufite uburebure bwa metero 219.5.
Ibiwuranga.
Uburebure: km 4.700
Gusohora: 41.000 m³ / s
Umunwa: Inyanja ya Atalantika
Inkomoko: Ikiyaga cya Tanganyika, Afurika y'Iburasirazuba Rift, Umugezi wa Chambeshi, Ikiyaga cya Mweru
Ibihugu: Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Repubulika ya Kongo, Angola
Imijyi: Kinshasa, Brazzaville, Kisangani, Matadi, Boma, Mbandaka, Muanda
Ikiraro: Ikiraro cya Matadi
Amashakiro.
https://www.google.com/search?sa=X&hl=en-US&rlz=1CDGOYI_enRW1047__1047&cs=1&biw=375&bih=748&sxsrf=AJOqlzUPmpcuLztaOxWMtVtWQ3kdxbIyzQ:1679460698288&q=Congo+River&stick=H4sIAAAAAAAAAEVTO2zTUBSNLTVKnFZK3IKqTCFiqDIQ28nzh6VF5SMhClLpwISJn7-Nf7Gt-DN2BCTaCliQEEIMDGxsDBDB1AwMSDAixMZUFqQKIUpc3ks8nXPeOffde_VcmmuW2k6bgVyUcsu2FUYNT28E1lALwoblNi7ogQV7Y-LEBBQQI5j7x0Q5h1wfmgGSfVlgsBmGCXKwom0D7HYNdYiLAIlFMjQYHo4JKsd8zIqJiw6MzOQihHnGGMjTW4UQoIAURIYioAOQmawwNYnSADfhhKI01WMnRE3wsWoiWfd5aGC7YqQOqq84ki9C5Ff8qb_rmF08AJvyLJ6xK0gyvortxvYQ4U4YMNuoJtCBK81W6IQdHIAwxcOzmRt3ERZEFeBCQAZDB-OYszO8IKgEuDkAWR3OcJ-ZZaNkppvd2U4UEzUn8AlvBIjIqZroDCI-jIGujomFttFm2W1eTkAiTXZWyTnH2mniS5h1RKMvTYLzOcuY0IcDp58f5pMxnMhlMqrKCbEs96ckgSr_nXhCVqo_jr4u1vfI_VcHX4i7JFW95nmhZqebmt2LNHXLoyWqeMmNrCilF-oV6mQQ1ei4bL3RpBaC8Yffp8492ltq0eXPv-4_pOxn1drrn7tPD_ydKn2ZqtzUoi1vw1MtPaUFGlDlDc1RJi__hk6fpah1z7Y1GFmeS5-uL1F0G06F9v8_5Dy5QjYH3O03nx5_LN6qFSbf0b3NtfpKq0YVL3pOz3Jra3-P3_05PlxtLVKlrV7iuZ6T1vbJwmg0EZtnypPMHXPvcDVPf7sOro6WiUZppcBO6NqLB1dGrcIuSey8ffm-WCoR1QJHlgpZYf75XGXdcw2vsZk3slsk_gFvZj5iyQMAAA&lei=WokaZKSbEaqFhbIPs96_sA8
| 87 | 1,021 |
Rulindo: Batunguwe no kubona Meya aboha ikirago. Ni mu rugendo akomeje kugirira mu mirenge igize akarere ka Rulindo, asura ibikorwa by’ubukorikori by’ababyeyi bafite abana mu marerero, bibumbiye mu matsinda yo kuzigama, aterwa inkunga n’umushinga Gikuriro kuri bose, ukorera muri Caritas Rwanda. Mu ruzinduko aherutse kugirira mu murenge wa Tumba, Meya Mukanyirigira yasuye abo bagore bibumbiye mu matsinda, aho bari bitabiriye imurikabikorwa ry’ibyo bakora ryabereye mu kagari ka Barari. Bamuritse ibirago baboha, imyenda (imipira) y’abana, Napero n’ibindi, uwo munsi uba impurirane n’umuhango wo gutaha ku mugaragaro urugo mbonezamikurire rwuzuye muri ako kagari. Ubwo yifatanyaga n’abo bagore, batunguwe no kubona akuyemo inkweto yicaye ku musambi atangira kuboha, ageze no kubaboha napero naho araboha abagore batangira kwibaza aho yabyigiye, aho babonye abikora neza nk’ubifitemo uburambe, ari naho bahera bamushimira imbaraga abateye mu guhesha agaciro ibyo bakora. Bavuga ko ubwo bukorikori bwo kuboha ibirago bibafasha mu matsinda yabo yo kuzigama ndetse no mungo zabo, aho bashobora kuboha ibirago 10 mu kwezi mu gihe ikirago kimwe kigura 6000FRW. Mu byishimo byinshi abaganiriye na Kigali Tdoay bagaragaje, bavuze ko n’ubwo batunguwe no kubona Umuyobozi w’Akarere aboha ikirago, byabahaye izindi mbaraga zo kurushaho kunoza uwo mwuga, bavuga ko bamubonyemo umuyobozi utanga urugero rwiza rwi kwicisha bugufi, uha agaciro ibyo abaturage bakora. Mukamutesi Marie Goreth ati “Meya akitugeraho twagiye kubona, tubona akuyemo inkweti ati ibi nari mbikumbuye, aribwo yatangiye kuboha twumva turatangaye, acyadushimishije kurushaho n’uko twasanze azi kuboha mu rwego ruhanitse, bigaragara ko abifiteho amakuru kuko yaboshye neza turabikunda”. Arongera ati “Biriya yakoze byaduteye imbaraga mu buryo bukomeye, tubona ko ibyo dukora bifite agaciro, wibaze nawe erega bihita bikongerera imbaraga no ku mubiri, tekereza kuba wakoraga ikintu uzi ko kidahambaye, ukabona umuyobozi akuyemo inkweto aricaye arambije ku kirago araboshye, biriya bintu byaduteye imbaraga ahubwo tugiye gushaka ubwatsi bwinshi tubigire umwuga”. Mukeshimana Xaverine ati “Meya wacu adukoreye ibirori pe, biradutunguye kubona umuyobozi ukomeye yifatanya natwe kuboha ibirago, tubyakira neza cyane, ntabwo twari tuzi ko azi kuboha ariko twasanze ari umuhanga n’aho yaboshye yabikoze neza cyane, umuyobozi ni uyu uca bugufi akamenya kwisanisha n’abaturage be”. Arongera ati “Ahubwo turifuza ko yagaruka, ububoshyi bw’ibirago dukora bitwunganira mu matsinda y’ibimina byo kugurizanya, ikirago kimwe ugishyizeho umwete, n’ubwo tuhura rimwe mu cyumweru, ariko mu byumweru bibiri kiba cyuzuye”. Undi ati “Ibi Meya wacu yakoze ni surprise, biha imbaraga umugore wo mu cyaro, kwisanisha n’abaturage ku muyobozi byubaka ishyaka mu baturage, Meya wacu twamushimye cyane”. Ubuyobozi bw’umushinga Gikuriro kuri Bose, watangiye ufasha abo bagore aho buri wese yagiye ahitamo umwuga yiyumvamo akaba ariwo aterwamo inkunga, ubu bakaba bamaze kwikura mu bukene, nk’uko Sikubwabo Jean D’Amour umukozi w’uwo mushinga uhagarariye ayo matsinda abivuga. Ati “Abo babyeyi bunganirwa mu dufaranga duke two kuguramo ibikoresho ku bacyiga, iyo bamaze kubona ko bifite akamaro nibo bashora ayabo bagakora”.
Arongera ati “Kubona umuntu nka Meya yisanisha nabo akicara ku muce (ikirago) akaboha, ni ibintu bidasanzwe n’uwabiteshaga agaciro arabyubaha, ntabwo bisanzwe ni n’inkuru yasigaye mu bantu aho wabonaga basa n’abatunguwe”. Mu butumwa bwa Meya Mukanyirigira Judith, yasabye abo babyeyi kubaka umuryango utekanye, uzira amakimbirane kuko abangamira abana mu mikurire no mu myigire, asaba ababyeyi kujya baha abana umwanya bakabaganiriza babaha uburere buboneye, abasaba no kwita ku bukorikori bakora, baharanira kurushaho kubunoza no kububyaza umusaruro. Abo bagore bahuriye mu matsinda atandukanye, aho buri tsinda riba rigizwe n’abantu 30, barimo ababoha ibirago, ibiseke, napero n’ibindi, bakaba bigishwa no kuzigama, biteza imbere muri byose. Umunyamakuru @ mutuyiserv
| 553 | 1,564 |
Huye: Umugabo yafatiwe mu cyuho ari gusambanya umwana w’imyaka itanu. Umugabo w’imyaka 25 wo mu karere ka Huye mu Murenge wa Tumba mu Kagari ka Cyimana akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka itanu nyuma yo kumugwaho amaze kumukuramo imyenda.Ku mugoroba wo kuru uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022, umugabo w’imyaka 25 wo mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba yafashwe n’abaturage yihereranye umwana w’imyaka itanu mu murima wa Soya uherereye mu Mudugudu wa Amahoro yamwambye imyenda ashaka kumusambanyirizamo.Amakuru dukesha RadioTv10 Umuyobozi uyobora Akagari ka Cyimana Nsengimana Jean de Dieu, yavuze ko nyuma y’uko uyu mugabo afashwe, yahise ashyikirzwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.Nsengimana avuga ko uyu mugabo ubu acumbikiwe kuri station ya RIB ya Ngoma mu Karere ka Huye, mu gihe umwana na we yahise ajyanwa ku Bitaro by’Akarere kugira ngo ahabwe ubutabazi bw’ibanze.Abaturage bavuga ko aribo bafashe uwo mugabo nyuma yo kumva umwana ataka asaba ko yamureka akambara.
| 150 | 400 |
Miliyoni 100Frw, bingana na 13% by’ingengo y’Imari yose. Dore imishinga inyuranye u Rwanda ruzashoramo ayo mafaranga muri uyu mwaka w’Ingengo y’Imari watangiranye n’ukwezi kwa Nyakanga 2023. Mu bijyanye n’Ubukungu hari Umushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi hirya no hino mu Gihugu, uzakorwa ku bufatanye na Banki y’Isi hamwe n’Ikigo gishinzwe Iterambere mu Bufaransa (ADF). Ibyo bigo bizatanga agera kuri Miliyari 74.3Frw. Muri Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD) hazaturuka Miliyari 25.1Frw ndetse na Miliyari 18.5Frw, yo gukwirakwiza amashanyarazi ku baturage. Muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya mbere (NST1), Leta yiyemeje kugeza umuriro ku baturage bose bitarenze umwaka utaha wa 2024. Ibarura rusange rya gatanu ku baturage n’imiturire riheruka gukorwa muri Nyakanya 2022, ryerekanye ko Abanyarwanda bagerwaho n’umuriro bangana na 61% harimo 47% bahabwa amashanyarazi ava ku nsinga, hamwe na 14% bakoresha ingufu ziva ahandi cyane cyane iz’imirasire y’izuba. Umushinga wo kubaka urugomero rwa Nyabarongo ya kabiri ku bufatanye n’u Bushinwa, uzatwara Miliyari 10.1Frw. Mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego rw’Isi, u Rwanda rurimo kubaka ibigega bya litiro Miliyoni 60 z’ibikomoka kuri peteroli i Rusororo mu mujyi wa Kigali. Uyu mushinga uzatwara agera kuri Miliyari 13,5Frw. Muri NST1 nanone Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gukwirakwiza amazi meza ku baturage bose bitarenze umwaka utaha wa 2024. Ibarura rusange riheruka rigaragaza ko nibura Abanyarwanda 57% bagerwaho n’amazi meza, bakoze urugendo rutarenze iminota 30 bavuye aho batuye. Ni mu gihe raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta iheruka, igaragaza ko inganda 11 muri 25 zitunganya amazi zigenzurwa na WASAC, zitanga ari ku kigero cya 75% cy’ayo zakabaye zitanga, bitewe n’uko zirindwi muri zo ari iza kera zubatswe mbere ya 1988. Ni muri urwo rwego Leta iteganya kubaka uruganda rutunganya amazi rwa Muvumba, ku bufatanye na BAD rukazatwara Miliyari 20.8Frw. Iyi banki kandi izatanga Miliyari 44Frw mu mishinga yo gukwirakwiza amazi meza, isuku n’isukura, mu gihe kongerera ubushobozi uruganda rw’amazi rwa Karenge byo bizatwara Miliyari 5 na Miliyoni 800Frw ku bufatanye n’igihugu cya Hongiriya. Umushinga wo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku kwakira inama mpuzamahanga n’amamurikabikorwa, wahawe Miliyari 11 na Milyoni 300Frw. Ubuhinzi no kwihaza mu biribwa Leta yashoye agera kuri Miliyari 19 na Miliyoni 900Frw mu guteza imbere kuhira hibanzwe ku bihingwa byoherezwa mu mahanga, mu gihe umushinga ugamije kwihaza mu biribwa uzakorwa ku bufatanye na Banki y’Isi, yiyemeje gutanga Miliyari 11 na Miliyoni 400Frw. Hateganyijwe kandi icyiciro cya kabiri cy’umushinga wo kuhira no gufata neza ibishanga mu Karere ka Kayonza, uzakorwa ku bufatanye n’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD), kikazatanga Miliyari 6 na Miliyoni 500Frw. Iki kigega kandi kizatanga Miliyari 4 na Miliyoni 600Frw mu mushinga wo guteza imbere abacuruzi bato bohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi. Hari n’umushinga wo guhunika ibinyampeke uzatwara Miliyari 13 na Miliyoni 600Frw, mu gihe uwo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi hagamijwe gutanga inyongeramusaruro uzatwara Miliyari 37 na Miliyoni 700Frw, na ho uwo guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kongera ishoramari ry’amabanki mu buhinzi, Banki y’Isi izawutangaho Miliyari 45 na Miliyoni 500 Frw. Imihanda izakorwa, harimo no kurengera ibidukikije Ingengo y’Imari ya 2023/2024 irimo gukora umuhanda Nyabugogo-Jabana-Mukoto, hakoreshejwe Amafaranga y’u Rwanda Miliyari 12 na Miliyoni 800. Mu guteza imbere imihanda inyuranye ifasha kugeza umusaruro ku masoko, Banki y’Isi izatangaho agera kuri Miliyari 35 na Miliyoni 500Frw, ndetse no gukora umuhanda Ngoma-Nyanza agace ka Kibugabuga-Gasoro, aho Banki y’Isi izatanga Miliyari 18 na miliyoni 900Frw, na ho agace ka Ngoma-Ramiro kakazatwara Miliyari 18 na Miliyoni 400Frw ku bufatanye n’Igihugu cy’u
| 562 | 1,616 |
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Gen. Muhoozi Kainerugaba. Gen. Muhoozi usanzwe ari n’umujyanama wa Perezida Museveni, yageze i Kigali mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Mbere, ibiganiro bye na Perezida Kagame bikaba byibanze ku mubano w’ibihugu byombi, nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda byabitangaje. Ubwo yari ageze mu Rwanda, Lt Gen Muhoozi yakiriwe n’abayobozi bo muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda hamwe n’abo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda. Ni uruzinduko rwa kabiri agiriye mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2022, dore ko yahaherukaga tariki 22 Mutarama 2022, icyo gihe agirana ibiganiro na Perezida Kagame, byibanze ku kunoza umubano w’ibihugu byombi. Ni ibiganiro yakunze kugaragaza ko byatanze umusaruro abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, kuko nyuma y’ibyo biganiro hagiye hatangazwa gahunda zijyanye no koroshya ubuhahirane bw’ibihugu byombi no gufungura imipaka. President Kagame is now meeting with General @mkainerugaba, Senior Presidential Advisor on Special Operations and Commander of UPDF Land Forces to discuss Rwanda-Uganda relations. pic.twitter.com/5X8MgcO64d — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) March 14, 2022 Umunyamakuru @ h_malachie
| 165 | 416 |
Mutesi Kenia witabye Imana hashize Ukwezi akoze Ubukwe, Yashyinguwe-AMAFOTO+VIDEO. Kuwa 4 Werurwe 2022 nibwo inkuru mbi yabaye kimomo ko Mutesiwase Kelia wmenyekanye kubera inkuru y’Urukundo rwe na Rutayomba Jacques ko yitabye Imana gusa benshi bakaba bagishidikanya kucyateye urupfu rwe.KANDA HANO UREBE UMUHANGO WO GUSHYINGURA MUTESI KELIAMuganga witaga kuri uyu Muryango, nawe yunze muryabavuga ko yarozwe, ahamya ko indarwa Mutesi yarafite atariyo ymwishe. Rutayomba Jacques we yavuze ko nubwo Umugore we apfuye, ariwe wambere n’Uwanyuma akunze. Ati"Uransize ariko ni wowe wambere ni nawe wanyum nkunze".Kuruyu wa 6 Werurwe 2022 niwo munsi waruteganyijwe ngo bazajye Kwirega k’Umuryango w’Umukobwa i Rubavu, ndetse ni nabwo hari gutangwa inkwano kugirngo bazaashyingiranwe imbere y’Imana Imiryango yarabahaye Umugisha.Kuwa 27 Mutarama nibwo aba bombi basezeranye kubana nk’Umugabo n’Umugore muburyo bwemewe n’amategeko, Mugihe taliki ya 27 Werurwe 2022 aribwo hari hateganyijwe umuhango wo gusezerana imbere y’Imana.Mutesi yitabye Imana mu Kwezi yavutsemo dore ko yavutse kuwa 10 Werurwe 2000, yitaba Imana kuwa 4 Werurwe 2022. bivuze ko yarafite imyaka 22 y’Amavuko.Mutesi yasezeweho bwanyumaKANDA HANO UREBE UMUHANGO WO GUSHYINGURA MUTESI KELIAInkuru yaba bombi iratangaje. urukundo rwabo rwahereye kuri Facebook. umuhungu ari i Kigali, umukobwa ari i Rubavu. umuhungu aza gusaba umukobwa kumusura bakabonana. byarabaye umukobwa aje kureba umukunzi we atungurwa no kubona ko uwo yabonaga kumafoto kuri facebook atandukanye nuwo bahuye. kuko uwo bahuye yarafite ubumuga bukomeye.Yamusanze munzu yawenyine, umuryango waramutaye, yarabaye pararize uruhande rumwe rw’iburyo. atabasha kwiyoza cyangwa ngo abe yakwitekera ibyo kurya. uyu mukobwa yanze kumuta ako kanya ahubwo arabanza amukorera ibyo byose.Ibyo birangiye, umukobwa yasubiye i Rubavu. abitekerereje umuryango umutera utwatsi. abatse itike ngo asubire i Kigali kureb umukunzi we barayimwima. yiyemeza kugurisha imyenda ye akuramo ibihumbi 13.500 by’amafarng y’u Rwnda.Yagarutse i Kigali baribanira. kuwa 27 Mutarama 2022 nibwo biyemeje kubana byemewe n’amategeko. riko umukobwa aza guhura nikibazo cy’Uburwayi bw’udusabo tw’Intanga ngore. yaje kubagwa kwa Muganga bamubwira ko atashobora gutwita.Nyuma yaje kurwara ndetse ajyanwa kw Muganga. Kuwa 4 Werurwe 2022 yaje Kwitaba Imana gusa urupfu rwe ntirwavugwaho rumwe. Nyarwaya Innocent YAGO, wakurikiraniraga hafi uyu Muryango, yatangaje kumbuga ze nkoranyambaga ko hari ibimenyetso bifatika byerekana ko Kelia yarozwe. ndetse asaba inzego zibishinzwe kugira icyo zabikoraho.
| 346 | 1,053 |
Umuhanzi Mecky Kayiranga mu ndirimbo “Garuka”, asaba umukunzi we kugaruka bakubaka-Video. Mecky Kayiranga yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Garuka’ yari aherutse gukora mu buryo bw’amajwi mu kwezi gushize, aho asaba umukunzi we kugaruka bakubaka urukundo rukomeye, urukundo rudahungabanywa n’umuyaga. Iyi ndirimbo y’uyu muhanzi, iri mu njyana ituje benshi mu bayumvise bavuze ko ibasubije mu bihe byiza by’indirimbo za Karahanyuze zikundwa n’abakuze ndetse n’abakri bato. Umuhanzi Mecky Kayiranga usanzwe unabarizwa mu itangazamakuru, aho ari umuyobozi wa Bwiza.com na Bwiza TV, yavuze ko iyi ndirimbo izakurikirwa n’izindi ndirimbo nyinshi zizasohoka mu buryo bw’amajwi hamwe n’amashusho mu mezi ari imbere. Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Producer Prince Layer, ndetse yakozweho n’abandi batandukanye bakoze muburyo bw’imitegurire yayo ngo ize inogeye abazayireba. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Karahanyuze, Mecky yavuze ko ari yo ndirimbo yambere akoze mu buryo bw’amashusho. Arateganya mu minsi iri imbere gukora izindi nyinshi azasohora mu buryo bw’amajwi hamwe n’amashusho, kandi yizeye ko abantu bazaryoherwa n’ingazo ye kuko ahamya ko hari benshi bari bakeneye ibihangano nkibi mu gihe nki iki.
Yumve hano:https://www.youtube.com/watch?v=u4KVcRRj584
intyoza.com
| 169 | 494 |
Filime nshya zagufasha kuryoherwa na Weekend. Ni muri urwo rwego IGIHE yahisemo kubahitiramo filime zitandukanye ziheruka kujya hanze. Ni filime zo hanze y’u Rwanda ziri ku mbuga zitandukanye zerekanirwaho filime mu gihe izindi zerekanirwa aherekanirwa filime hatandukanye ku isi. 1. Parallel “Parallel” ni filime y’Abanyamerika. Ifatwa ry’amashusho yayo ryakozwe na Kourosh Ahari mu gihe yanditswe n’abavandimwe Aldis na Edwin Hodge bafatanyije na Jonathan Keasey. Igaruka ku mugore wisanga mu bibazo arwana no kwivana aho aba yisanze. Iyi filime yakomowe kuri ‘Parallel Forest’ y’Umushinwa Lei Zheng yagiye hanze mu 2019. Iyi filime igaragaramo Danielle Deadwyler nka Vanessa, Aldis Hodge nka Alex ndetse na Edwin Hodge ukinamo mu izina rya Martel. Iyi filime yabanje gushyirwa hanze na Vertical ku wa 23 Gashyantare 2024, ku wa 1 Nzeri ishyirwa kuri Paramount+. 2. We Will Dance Again Ni filime mbarankuru igaruka ku gitero cyo ku wa 7 Ukwakira cya Hamas cyagabwe ku bantu bari bari muri Nova Music Festival muri Israel. Ni igitero cyahitanye abari bitabiriye iki gitaramo barenga 400. Muri iyi filime abarokotse bagaragaramo batanga ubuhamya bw’ibyababayeho. Ifatwa ry’amashusho ya “We Will Dance Again” ryayobowe na Yariv Mozer. Izindi filime yakoze zirimo “The Devil’s Confession: The Lost Eichmann Tapes” na “Ben Gurion: Epilogue, My First War”. Iyi filime izajya kuri Paramount+ kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Nzeri 2024. 3. The American Society of Magical Negroes Ni filime iri bwoko bw’izisetsa igaruka ku musore wiyunga ku banyafurika b’Abanyamerika bafite imbaraga zidasanzwe, batuye ubuzima bwabo gufasha abera kubaho mu buzima bwiza kandi buboroheye. Iyi filime yakozwe na Kobi Libii igaragaramo Justice Smith, David Alan Grier, na An-Li Bogan. Yagiye kuri Prime Video guhera ku wa 3 Nzeri uyu mwaka. 4. Deliverance “The Deliverance” yageze ku rubuga rwa Netflix ku wa 30 Kanama gusa ku wa 16 nibwo yatangiye kwerekanwa mu nzu zerekanirwamo filime ku Isi yose. Ifatwa ry’amashusho yayo ryayobowe na Lee Daniels. Iyi filime ivuga ku nkuru ya Latoya Ammons. Mu Ugushyingo 2011 Latoya Ammons, umubyeyi we ndetse n’abana batatu be bimukiye mu nzu bakodesheje ahitwa Gary muri Indiana. Nyuma yo kwimukira muri iyi nzu, Ammons na nyina, Rosa Campbell batangiye kujya bumva umuntu agendagenda mu nzu mu masaha y’igicuku ava mu buvumo iyi nzu yari ifite. Rimwe bakumva inzugi zikinga cyangwa zikingura muri ayo masaha. Iyi filime igaruka ku buzima uyu muryango wabayemo muri icyo gihe ndetse n’uko waje kwigobotora amadayimoni wabanaga nayo muri iyi nzu. Ubuzima bwose bw’ibyabaye ku muryango wa Latoya Ammons nibwo Andra Day ukina ari Ebony Jackson, abahungu be Caleb McLaughlin ukina ari Nate Jackson na Anthony B. Jenkins ukina ari Andre Jackson, mushiki wabo Demi Singleton ukina ari Shante Jackson na Glenn Close ukina ari nyina wa Ebony witwa Alberta Jackson; bagaragara banyuramo. Iyi filime imara isaha n’iminota 52. 5. Rebel Ridge “Rebel Ridge” ni imwe muri filime zimaze igihe gito zigiye hanze cyane ko yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2024. Iyi filime igaruka ku mugabo ujya gufunguza mubyara we yitwaje ingurane, ariko akaza kubangamirwa na polisi iba yaramunzwe na ruswa. Iyi filime yakozwe na Jeremy Saulnier ndetse igaragaramo ibyamamare muri sinema nka Aaron Pierre, Don Johnson, AnnaSophia Robb, David Denman, Emory Cohen, Steve Zissis, Zsane Jhe, Dana Lee, James Cromwell n’abandi. 6. The Front Room Iyi filime ishingiye ku mugore uba utwite witwa Belinda uba utwite akabangamirwa na mukase. Iyi filime yakozwe na Eggers Brothers. Ishingiye ku nkuru ngufi byitiranwa yo 2016 ya Susan Hill. Igaragaramo abarimo Brandy, Kathryn Hunter, Andrew Burnap na Neal Huff. Iyi filime yageze kuri A24 ku wa 7 Nzeri 2024. 7. Eden Ni filime nshya igaragaramo abakinnyi ba filime bakomeye ku isi barimo Ana de Armas wamamaye muri filime zirimo ‘El Internado’, Vanessa Kirby wamenyekanye muri ‘Fast & Furious Presents: Hobbs & Shaw’, Sydney Sweeney uheruka kubaka izina muri ‘Immaculate’ yagiye hanze uyu mwaka n’abandi batandukanye. Iyi filime ifatwa ry’amashusho yaryo ryakozwe na Ron Howard ndetse yandikwa na Noah Pink. Iyi filime izerekanwa bwa mbere kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Nzeri muri Toronto International Film Festival yatangiye ku wa 5 Nzeri izasozwa ku wa 15. Nyuma yo kwerekanwa muri iri serukiramuco izatangira kwerekanwa mu nzu zerekanirwamo filime. 8. Planète B “Planète B” ni filime yayobowe n’Umufaransa Aude Léa Rapin. Aha Umunyarwandakazi Umuhire akinamo ari kumwe n’abakinnyi ba filime bakomeye nk’Umusuwisi Souheila Yacoub n’Umufaransakazi Adele Exarchopulous, Umuhire akinamo yitwa Hermès. Iyi filime imara isaha imwe n’iminota 58. Yerekanywe bwa mbere muri Venice International Film Festival, yaberaga mu Butaliyani ku nshuro ya 81. Ubu iri kwerekanwa mu nzu zerekanirwamo filime. 9. It Ends With Us Ni filime nshya igaruka kuri Lily Bloom usura agace gato k’iwabo mu cyaro cya Maine, aho yagombaga gutanga imbwirwaruhame ku kiriyo cya se. Ari ku rubyiniro avuga ko azavuga ibintu bitanu yakundaga kuri se ariko aza kunanirwa kuvuga akava ku rubyiniro. Ifatwa ry’amashusho y’iyi filime ryakoze Justin Baldoni mu gihe yanditswe na Christy Hall. ishingiye ku gatabo gato ko mu ka Colleen Hoover. Igaragaramo abakinnyi batandukanye nka Blake Lively, Baldoni, Brandon Sklenar, Jenny Slate na Hasan Minhaj. Iyi filime ni iya Sony Pictures Entertainment. 10. The Perfect Couple Ni filime y’uruhererekane iri kuri Netflix yagiye hanze ku wa 5 Nzeri uyu mwaka. Ifite ‘season’ imwe, igaruka ku bukwe buzamo ibibazo butaratangira nyuma yo gusanga umurambo hafi yaho bwari kubera. Nyuma biza gutahurwa ko buri wese muri ubu bukwe ari uwo kwitonderwa. Ishingiye ku gatabo gato byitiranwa ka Elin Hilderbrand. Igaragaramo Nicole Kidman nka Greer Garrison Winbury, uyu aba ari icyamamare mu kwandika udutabo duto by’umwihariko akaba nyina wa Billy Howle ukina ari Benji Winbury akaba ariwe musore uba ugiye kurongora n’abandi batandukanye.
| 920 | 2,124 |
IKIPE Y’ U RWANDA (AMAVUBI) IZAKINA NA BENIN KUWA 09 UKWAKIRA 2011. Uyu mukino uzaba ku itariki ya 09 Ukwakira 2011, mu gihe ikipe y’u Rwanda yo yamaze kumenya ko n’ubwo yatsinda uyu mukino itazajya muri mikino ya nyuma yo guhatanira igikombe, ikipe y’igihugu ya Benin yo iramutse itsinze yazashyirwa mu makipe yitwaye neza afite umwanya wa kabiri ikaba yazashobora kujya mu mikino ya nyuma. Muri iri tsinda ririmo andi makipe abiri u Burundi na Ivory Coast. Ivory Coast yo yamaze gufata umwanya wa mbere bidasubirwaho u Burundi bwo burwanira umwanya wa kabiri na Benin. Ikipe rero y’u Rwanda ikaba ijyanwe muri Benin no gushaka ishema ry’ u Rwanda no kugarurira ikizere abanyarwanda kuko mu mikino itatu yakinnye muri aya marushanwa yatsinzwe imikino ine itsinda umukino umwe wonyine. Abakinnyi cumi n’umunani AMAVUBI azifashisha mu gushakisha intsinzi muri Benin batangajwe n’umutoza Eric NSHIMIYIMANA ni: 1.Ndoli Jean Claude
2Jean Luc Ndayishimiye
3.Eric Gasana
4.Ismail Nshutimagara
5.Ngabo Albert
6.Ndaka Fredy
7.Sibomana Hussein
8.Kalisa Mao
9.Haruna Niyonzima
10.Sina Jerome
11.Mugiraneza Jean Baptiste
12.Charles Ntibingana
13.Andrew Butera
14.Iranzi Jean Claude
15.Uzamukunda Elias
16.Kagere Medy
17.Jacques Tuyisenge
18.Olivier Karekezi Twizeye rero ko aba basore b’ U Rwanda bazatsinda uyu mukino bakaduhesha agaciro nk’abanyarwanda. MUTIJIMA Abu Bernard
| 183 | 531 |
Urubyiruko rweretswe uko Afurika yakwigobotora inkunga z’amahanga. Hari mu biganiro byateguwe n’urubyiruko rugize umuryango Pan-African Mouvement (PAM), rutumira impuguke mu mateka na Politiki mpuzamahanga, ku wa Gatandatu tariki ya 01 Mata 2017. Uyu muryango wa Pan-African Mouvement ugamije kwimakaza ihame ry’ubunyafurika ku bawutuye. Mu biganiro byatanzwe hibanzwe ku guteza imbere Afurika, hagaragazwa ko abayituye nabo bashoboye kandi ko bashobora kuyihesha agaciro mu ruhando mpuzamahanga. Impuguke zaganirije aba banyeshuri zaberetse uburyo Afurika yakoronijwe ndetse abayituye bakagirwa abacakara b’abazungu, ibintu bidashobora kugira iherezo mu gihe Abanyafurika bakibeshwaho n’inkunga z’amahanga. Umuyobozi wa PAM mu Rwanda, Protais Musoni avuga ko icya mbere bibandaho kugira ngo ibyo bizacike, ari ukwigisha Abanyarwanda n’Abanyafurika, by’umwihariko urubyiruko, kugira ngo bahindure imyumvire bumve ko bakwiye kwigira kandi bakagirira ibihugu byabo akamaro. Agira ati “Mbere na mbere tubagira inama y’uko bagomba kwiga bagamije gukemura ibibazo runaka bigaragara iwabo. Buri wese akareba akavuga ati ‘mu Rwanda cyangwa muri Afurika hari ikibazo runaka, ngiye kwiga kugira ngo nzabe umwe mu bazatanga igisubizo. Aho urumva ko aba afite umusingi ukomeye cyane, ntaba abaye nka wawundi uvuga ngo ntegereje runaka uzabikora.” Umuyobozi wa PAM muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Dan Nkotanyi avuga ko bateguye gahunda yo gutumira impuguke mu mateka no muri Politiki kugira ngo zibungure ubumenyi ku cyateza imbere Afurika no kuyivana mu bukoroni. Agira ati “Ibiganiro nk’ibi twabiteguye kugira ngo tubashe kuganiriza abanyamuryango bacu, tubacengezemo gahunda yo gukunda Afurika no kuyiteza imbere, kandi bakabikangurira n’abandi kugira ngo na bo baze dufatanye.” Aba banyeshuri bagaragaje ko bafite ubushake bwo guteza imbere Afurika no kuyitangira, basaba ko umuryango PAM wabafasha kugeza ibi bitekerezo no ku bandi batari abanyeshuri. Abanyeshuri bitabiriye ibi biganiro ni abaturutse muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Kaminuza ya PIASS yo mu Karere ka Huye, Kaminuza Gatulika y’u Rwanda na Kaminuza ya Kiramuruzi, bose bagera kuri 300. Umunyamakuru @ CharlesRUZINDA2
| 302 | 832 |
Nyuma y’imikino 11 ya shampiyona Gicumbi FC igiye kwakira umukino wayo wa mbere. Ubuyobozi bw’kipe ya Gicumbi buratangaza ko ikibuga cyabo cyari cyarahagaritswe kwakira imikino ya shampiyona cyamaze kwemerwa n’ubwo nta baruwa barahabwa iturutse muri FERWAFA ibyemeza kumugaragaro.Mbere y’uko shampiyona itangira mu Ukwakira 2016, FERWAFA yafashe icyemezo cyo guhagarika ikibuga cya Gicumbi ngo ntigikinirweho imikino ya shampiyona bitewe n’uko hari ibyo kitari cyujuje, babasaba kubikosora.Mu mpera z’umwaka ushize wa 2016, tariki ya 29 Ukuboza 2016, nibwo Akanama gashinzwe (...)Ubuyobozi bw’kipe ya Gicumbi buratangaza ko ikibuga cyabo cyari cyarahagaritswe kwakira imikino ya shampiyona cyamaze kwemerwa n’ubwo nta baruwa barahabwa iturutse muri FERWAFA ibyemeza kumugaragaro.Mbere y’uko shampiyona itangira mu Ukwakira 2016, FERWAFA yafashe icyemezo cyo guhagarika ikibuga cya Gicumbi ngo ntigikinirweho imikino ya shampiyona bitewe n’uko hari ibyo kitari cyujuje, babasaba kubikosora.Mu mpera z’umwaka ushize wa 2016, tariki ya 29 Ukuboza 2016, nibwo Akanama gashinzwe kugenzura ibibuga kasubiye kureba iki kibuga cya Gicumbi maze basanga ibyo babasabye babigeze kure, bahitamo kubakomorera.Umunyamabanga wa Gicumbi, Antoine yabwiye Ruhagoyacu, ko ayo makuru ariyo, n’ubwo batarabona ibaruwa kumugaragaro ituruka muri FERWAFA.Yagize ati"Bamaze kutwemerera kwakirira imikino mu rugo. Gusa dutegereje ibaruwa ibyemeza, ariko kubitwemerera byo barabyemeye."Yanemeje ko kubagarura gukinira i Gicumbi hari byinshi bizabafasha mu kwitwara neza. Ati"Gukinira mu rugo ni igisubizo. Abafana nibaza kureba ikipe yabo, bakayiba hafi, izitwara neza."Umukino utaha wa shampiyona izaba igeze ku munsi wayo wa 12, Gicumbi FC ya15 ku rutonde, izakira Mukura Victory Sports ku Cyumweru tariki ya 8 Mutarama 2017.
| 239 | 728 |
Nyanza: Abagore babiri bararwanye umwana uhetswe ahasiga ubuzima. Ubwo abo bagore bahuriraga mu nzira tariki 25/02/2012, Nzerena amuteze Mukarwego aramwadukira amuhondagura inkoni. Mu gihe barwanaga, umwana Mukarwego yari ahetse yafashwe n’inkoni imukomeretsa mu mutwe hashize amasaha abiri ahita yitaba Imana; nk’uko bisobanurwa n’abaturage bababonye barwana. Nyuma y’amasaha abiri umwana apfuye Nzerena yahise ajyanwa gufungirwa kuri station ya polisi mu karere ka Nyanza. Abaturanyi b’abo bagore bavuga ko Nzerena yigeze gushaka kuzinga inda y’uwo mwana Mukarwego yari ahetse. Nzerena yasanze Mukarwego iwe mu rugo yitwaje icyatsi cy’umucaca amusaba kugipimisha inda y’umwana Mukarwego yari atwite amubwira ko ashaka kureba urusha undi inda nini. Mukarwego yarabyanze akeka ko Nzerena ashaka kumuroga. Kuva aho umwana avukiye Nzerena yatangiye kujya yiyenza kuri Mukarwego amubwira ko agenda amusebya hose avuga ko yashatse kumuzingira inda akoresheje uburyo bw’amarozi ntibishoboke. Jean Pierre Twizeyeyezu
| 135 | 399 |
Darko Nović wigeze gusezerera APR FC ni we mutoza wayo mushya. Ni amakuru yatangajwe bwa mbere n’umunyamakuru Micky Jnr umenyerewe ku isoko ry’abakinnyi n’abatoza ku mugabane wa Afurika mu masaha ya saa yine z’ijoro ryakeye, ariko Kigali Today mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ibyemerezwa n’umwe mu bantu ba hafi muri APR FC ko uyu mugabo w’imyaka 52 y’amavuko koko ari we uzayitoza ku masezerano azageza mu mpeshyi ya 2026 ariko ashobora kongerwa. Amakuru Kigali Today yari yamenye mu mpera z’icyumweru gishize iyakuye ahantu hizewe kandi yavugaga ko uyu mugabo Darko Nović ariwe wahabwaga amahirwe menshi mu bari basigaye kuko ariwe byari byoroshye kubona dore ko nta kipe yari afite kuva yatandukana na Al-Bukiryah FC yo mu cyiciro cya mbere muri Saudi Arabia muri Gashyantare 2024, yari yarayigezemo muri Nyakanga 2023. Darko Nović ntabwo ari mushya muri Afurika kuko hagati ya Nyakanga 2022 na Gicurasi 2023 yatozaga ikipe ya US Monastir yo muri Tunisia aho icyo gihe mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League yasezereye APR FC ayitsinze ibitego 3-0 muri Tunisia mu gihe ariko i Huye we n’ikipe ye bahatsindiwe igitego 1-0. Icyo gihe Darko Nović n’ikipe ye ntabwo bashoboye kugera mu matsinda y’iryo rushanwa dore ko basezerewe mu ijonjora rya kabiri gusa bagera mu matsinda ya CAF Confederation Cup noneho, icyo gihe US Monastir yabaye iya kabiri itsinda ryayo ikurikiye Young Africans inagera muri 1/4 gusa itarenze icyo gihe. Gusezererwa muri iri rushanwa byahuriranye no kwitwara nabi mu mikino ya kamarampaka ya shampiyona ya Tunisia maze tariki 5 Gicurasi 2024 uyu mugabo arasezererwa. Icyo gihe mbere yo kujya muri US Monastir hagati ya Mata na Kamena 2022 yari umutoza w’ikipe ya ES Setif yo muri Tunisia n’ubundi, mu gihe hagati ya 2008 na 2011 yatoje ikipe y’igihugu ya Libya anayisubiramo hagati ya 2017 na 2020 mu gihe yatoje n’andi makipe atandukanye kuva yatangira uyu mwuga mu mwaka wa 2004. Umunyamakuru @UwimanaJeanJul1
| 315 | 752 |
Umuti wa diabète wa Ozempic ushobora kugira ingaruka ku bagabo mu bihe by’imibonano mpuzabitsina. Umwe muri bo yanyujije ubutumwa ku rubuga rwa Reddit yagize ati “Mfite imyaka 39, sinigeze ngira ikibazo cyo gufata umurego kugeza igihe ntangira gukoresha Ozempic mu mezi atatu ashize, testosterone yatangiye kugabanyuka ariko ubu ndi gufata imiti ibikiza.” Undi ati “Natangiye gufata Ozempic kubera diyabete mu mezi atandatu ashize ngenda nongera dose buri byumweru bine kugeza ngejeje kuri miligarama imwe. Muri icyo gihe cyose navuye ku gukora neza kugeza igihe igitsina cyanjye kitari kigishoboye gufata umurego. Muganga wanjye yanyandikiye imiti irimo na Viagra ariko yampaye ubufasha hafi ya ntabwo.” Si aba gusa kuko hari n’abandi benshi. Ibi ntibishingiye ku nkuru zabo gusa kuko ibimenyetso nabyo bihamanya nabo. Inyigo yatangajwe n’ikinyamakuru The Journal of Sexual Medicin, muri Gashyantare uyu mwaka yagaragaje ko umwe mu bagabo 75 bagaragaje ko bari bafite ibimenyetso byo gutakaza ubushobozi bwo gukora imibonano mpuzabitsina kubera uyu muti. Bamwe mu mpuguke mu by’ubuzima bagaragaza iyi miti ifasha mu kurwanya umubyibuho, glucose ziba ziyigize zishobora kugira ingaruka mbi zituma igitsina cy’umugabo kigabanya ubushobozi bwo gufata umurego bitewe n’ingaruka igira ku nyama nto ziba zifashe ku mitsi no ku mitemberere y’amaraso nk’uko byagaragajwe mu bushakashatsi bwashyizwe hanze na National Library of Medicine hanze na mu 2021. Abagabo bakoresha umuti wa Ozempic bagaragaje ingaruka ubagiraho mu bihe by’imibonano mpuzabitsina
| 222 | 580 |
Yatewe imihoro ahetse umwana: Inkuru ya Mukabukizi warokokeye i Ntarama. Iyari Kiliziya ya Ntarama yari yahungiwemo n’Abatutsi yahindutse indiri y’ubwicanyi bumwe burenze ukwemera, ha handi abagore batwite bakorewe amarorerwa utapfa kwemera, abasaza bakicwa nabi cyane. Mukabukizi Angelique ni umwe mu bari muri iyo kiliziya ariko uyu munsi yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, icyakora asigara wenyine kuko abana be bose, umugabo we, abavandimwe n’ababyeyi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Byabaye bibi kurushaho ubwo umwana we yari ahetse bamumutemeye mu mugongo, bamwica urupfu rw’agashinyaguro, nawe bimusigira ibikomere bikomeye byaba ibyo ku mutima no ku mubiri. Kurokoka kwe ni urugendo uyu mubyeyi agerageza gusobanura rimwe ukumva bitabaho ariko ukabyemezwa n’inkovu za ntampongano n’imihoro bamutemaguye umubiri wose, na n’ubu zikigaragara. Uyu mubyeyi wari ufite imyaka 32 ubwo Jenoside yabaga, iyo akuganirira ayo mateka ayabara nk’ayabaye ejo kabone nubwo hashize imyaka 30 Jenoside yamusize iheruheru ibaye. Ubwo Jenoside nyir’izina yashyirwaga mu bikorwa ku wa 07 Mata 1994, Mukabukizi yari agiye mu murima, agarurwa n’umwana w’umuturanyi wamubwiye ko yumvishe ko abantu babwiwe kuguma mu rugo, na we agaruka mu rugo ategereza urwaje, kuko icyabaga cyose mu gihugu na mbere hose Abatutsi bicwaga kandi batazi n’iyo bigana. Mukabukizi yari yarakomotse mu miryango yakuwe za Byumba izanywe mu Bugesera mu myaka yo hambere, we n’abandi bari batuye mu cyahoze ari Segiteri ya Ntarama hafi ya segiteri zirimo iya Nyakibungo na Kanzenze. Nyakibungo na Kanzenze ni ho haturukaga ibitero byinshi byazaga kubica. Jenoside igitangira nta Mututsi wongeye gusubira iwe, bavaga mu rugo rumwe bajya mu rundi, abagabo bakajya gukumira ibitero birwanaho bareba ko bwacya kabiri. Ati “Njye natwaraga amabuye mu gitenge nkayaha abasore badufashaga gukumira abicanyi.” Abatutsi bo muri ibyo bice barwanishaga intwaro gakondo birwanaho nk’amabuye, amacumu n’ibindi ariko bari bahanganye n’imbunda imwe urasa arasa isasu rimwe rigahitana benshi. Byarakomeye Mukabukizi na bamwe bo mu muryango bahunga berekeza ku kiliziya bashaka ubuhungiro ari nako abenshi bagenda bapfira mu nzira kubera ayo masasu babamishagaho. Mukabukizi wari watandukanye n’abana be yongera guhura na bo, umwe yari yahunganywe na nyirasenge undi ari kumwe na nyirakuru. Yafashe umwana muto wari ufitwe na muramukazi we kugira ngo narira aze kumuha ibere, undi afata wa wundi mukuru wari ufitwe na nyirakuru. Mukabukizi ati “Ku kiliziya twahasanze abari barahahungiye. Twahise twinjiramo turi abantu benshi noneho abaturasaga bagera inyuma y’ikiliziya. Bari bafite udusuka batangira kurimbura amatafari yacyo bakajya bayatera mu bantu barimo imbere. Njye nabyiganaga njyamo imbere kuko natekerezaga ko ari ahatagatifu ntawahakorera ibyo nahaboneye.” Akimara kugeramo yinjiriye kuri Alitari (ahamwe padiri ahagarara yigisha) igitero cyaraje, uwari mu gitero cyari kibakurikiye witwaga Juvin (Yuvini) ahita abwira abo bari bari kumwe ati “mube muretse tutikora mu nda. Umuhutu n’Umuhutukazi nibavemo berekane irangamuntu” batangira kwica kuva mu gitondo kugera umunsi uciye ikibu. Ati “Bakivuga ko Abahutu bagomba gusohoka nanjye natangiye kwiyoberanya kugira ngo nanjye nsohokane na bo. Kubw’ibyago mu bicanyi nabonyemo uwari unzi kwiyoberanya biba birangiriye aho, ndyama kuri Alitari barica, baratema ndi aho barushye bajya guhindura [imyenda].” Iyi kiliziya ya Ntarama yiciwemo Abatutsi benshi bari bayihungiyemo Ubwo wa mwana mukuru we bari bamutemanye na nyirasenge na nyirakuru, abantu benshi bapfuye ariko hakirimo n’abazima abicanyi batabonye. Mukabukizi yafashe wa mwana muto aramuheka basohoka mu kiliziya barahunga “aho hose huzuye imirambo tugenda tunyerera mu maraso tujya kwihisha munsi ya segiteri.” Bwarakeye abicanyi barakomeza barica ariko Abatutsi bihisha mu bihuru nyuma bigera ku wa 18 Mata 1994. Abatutsi bari mu bihuru by’aho hafi bamenya amakuru ko abicanyi bagiye kubashoramo imbwa zikabashakisha, barahava bajya mu gace ka Cyugaro (ubu ni mu Murenge wa Ntarama) ariko naho babasangayo bari kubarasa. Ati “Twahungiye mu rufunzo rw’Igishanga cya Rucahabi. Haraturokoye bihagije ku buryo twahise CND.” Mukabukizi Angelique yasigaye wenyine, Jenoside yamumazeho abana be bose, umugabo, ababyeyi, inshuti n'abavandimwe Ku manywa mu rugo hari mu rufunzo nijoro bakavamo bakajya imusozi gushaka ibyo kurya. Ku wa 30 Mata 1994 Mukabukizi na bagenzi be abicanyi barabavumbuye, abenshi bari kumwe barabatema we akizwa n’uko yabeshyaga ko ari Umuhutu, nyuma uyu mubyeyi n’abandi bari kumwe b’Abahutu, abicanyi babashoreye bavuga ko babashyiriye umusirikare ngo wari kuri segiteri ya Ntarama. Ni urugendo rwarimo iyicarubozo bakubitwa, babashinyagurira, bigera aho bagera kuri segiteri ya Ntarama, aho wa musirikare witwaga Nyabuhene yari ari. Ati “Uwo wari udushoreye witwaga Uwimana yahise abwira uwo musirikare ko abo twari kumwe abazi ko ari Abahutu bo mu Gatenga (i Kigali) ariko avuga ko aka kagore (aha yavugaga njye) katuyobeye batangira kunkubita. Haje umwana aravuga ngo uwo mugore ni uwa wa mugabo.” Kuba uwa wa mugabo byari bivuze ko “data bamwishe. N’umugabo wanjye bamwishe uwo munsi. Kugeza ubu sinzi aho ari, ariko data we ndahirwa kuko naramushyinguye ari muri uru rwibutso.” Ati “Bankubise inkoni mu mutwe mpita ngwa hasi. Nagwiriye urubavu ngira ngo ntagwira umwana. Iyo nkoni ni yo mperuka no kumva bankase mu musaya w’iburyo n’umwana banyiciye mu mugongo numva arira rimwe. Namaze akanya nsinziriye.” Mukabukizi yarakangutse asanga, umubiri wose bamutemaguye, avirirana, arikomeza ajishura umwana yari ahetse kuko yari yamaze gupfa, asanga bamukubise ubuhiri mu mutwe, banamukase mu ijosi. Ati “Ubwo urubyaro rwari runshizeho. Nakomeje kugenda nshaka Umuhutu uwo ari we wese ngo anyice wenda Imana ntizamubareho icyaha kuko sinumvaga icyo nsigariye.” Ubwo abayobozi batandukanye bari bakurikiye ubuhamya bwa Mukabukizi wamazweho abe na Jenoside yakorewe Abatutsi Yagarutse ku matongo aho bari batuye ahasanga musaza we muto na we bamutemye ijosi ariko batarihwanyije, bamukase n’ikirenge “ambwira ko ashonje nanjye musaba kwihangana kuko nanjye natewe inkota icyenda ntacyo namumarira.” Ati “Inyota yaranyishe kubw’Imana mbona imvura iraguye amazi akajya agwa ku bimene by’ibibindi ngize ngo ndanywa biranga kubera ko nari natemwe mu musaya sinabashaga kumira, ndayakaraba numva ndahembutse.” Wa musaza we baciye ikirenge yavuye aho ku itongo ryabo ajya muri rwa rufunzo, ahasanga mukuru we amubwira ko yasize Mukabukizi mu rugo, bugorobye uwo musaza we mukuru aza kuhamukura. Ati “Muri urwo rufunzo haguye abana benshi kuko bari buzuye, no mu mugezi wa Akagera ari benshi mbese utareba. Aho nabayemo iminsi mike nyuma tubwirwa ko Inkotanyi zaje.” Nubwo bababwiraga ko Inkotanyi zifite “imirizo nk’iy’imbwa” n’ibindi byo kuzisebya ntacyo byari bibwiye uyu mubyeyi kuko yashakaga icyamwica na cyane ko yari asigaye wenyine. Bahuye n’Inkotanyi, baba mu nkambi i Nyamata, ku bw’amahirwe make nyina na we arapfa kubera ingaruka za Jenoside. Hari ku wa 31 Gicurasi 1994. N’agahinda kenshi Mukabukizi agaruka i Ntarama, ha handi yashatse umwica aramubura, arongera arisuganya, akabifatanya no gusenga, uyu munsi aracyariho, ni we wasigaye abara inkuru y’abe, ndetse uwatanze itegeko ryo kumwica no kumwicira abe yaramubabariye. Uyu munsi ashimira Inkotanyi n’ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, agasaba urubyiruko gufata neza igihugu kuko kibitse amateka menshi atifuzwa na rimwe ko yakwisubiramo. Mu gushaka kumenya umubare w’abe yabuze muri Jenoside Mukabukizi yagerageje kubara abo yabuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ageze kuri 75 “numva ndananiwe ndekera aho kuko twapfushije abantu benshi cyane.” Abayobozi batandukanye bashyize indabo ku mva ishyinguwemo Abatutsi barenga 5000 mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama rushyinguwemo abarenga 5000 Amafoto: MoYA
| 1,125 | 3,119 |
U Rwanda rwemerewe kuzakirira Ethiopia kuri Stade Huye. Mu gihe habura iminsi micye ngo imikino y’ijonjora rya kabiri hashakishwa itike yo gukina CHAN 2023 aho ikipe y’igihugu y’u Rwanda izakina na Ethiopia muri Nzeri 2022, byemejwe ko uyu mukino uzabera kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye. Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today umuvugizi wungirije w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Jules Karanga yavuze ko impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yamaze kubemerera ko umukino uzahuza u Rwanda na Ethiopia uzabera kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye. Yagize ati ”Tumaze icyumweru duhawe uruhushya n’uburenganzira bwo kuyikiniraho umukino w’ikipe y’igihugu uteganyijwe mu kwezi gutaha na Ethiopia mu majonjora y’irushanwa rya CHAN.” Kugeza ubu Sitade mpuzamahanga ya Huye yari imaze iminsi iri kuvugururwa ntabwo yari yatangira kwakira imikino kuko abakoze ibyo bikorwa batari bayimurika nyuma yo kuyivugurura byanatumye umukino w’igikombe cyiruta ibindi u Rwanda “Super Cup” uzahuza AS Kigali na APR FC wari uteganyijwe kuhabera wimurirwa kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo. Imikino ibanza yo gushaka itike y’irushanwa ry’Igikombe cya Afurika ariko gikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo 2023, iteganyijwe hagati ya tariki 26 na 28 Kanama aho u Rwanda ruzabanza gusura Ethiopia mu gihe imikino yo kwishyura iteganyijwe hagati ya tariki 2-4 Nzeri 2022 Amavubi yakira Ethiopia i Huye. Umunyamakuru @UwimanaJeanJul1
| 207 | 568 |
Gasabo:Imvura yahitanye umuryango w’abantu 3 bituma abandi 700 basabwa kwimuka mu masaha 24. Imvura yaguye ku wa Gatatu tariki 20 Nzeri 2023, igateza urukuta kuridukira ku nzu yari irimo umuryango w’abantu bane bose bakahasiga ubuzima, mu Mudugudu wa Kanyinya muri Gisozi, abaturanyi babo bagize ingo 700 basabwe guhita bimuka bitarenze amasaha 24.Amakuru dukesha KIGALI TODAY aravuga ko umuryango wa Aloys Ndorimana wose ugizwe na we, umugore n’abana babiri (umuhungu n’umukobwa) bitabye Imana, bakaba bari mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kacyiru.Mushiki wa Ndorimana wo kwa sewabo witwa Musengimana Clementine, avuga ko abana na nyina ari bo bahise bitaba Imana, Ndorimana we akaba yapfuye ageze kwa muganga mu bitaro bya Kibagabaga.Musengimana ati "Mama Nema (umugore wa Ndorimana) na Nema n’akana k’agahungu gakurikira Nema bahise bitaba Imana bagwiriwe n’igikuta cy’inzu, Papa wabo we ntabwo yahise apfa, Polisi iduhamagaye mu kanya itubwira ko na we yapfuye."Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline avuga ko abahaturiye bose bo mu midugudu ya Rukeri na Kanyina (bagize amasibo 13), basabwa kwimuka bitarenze uyu wa Kane tariki 21 Nzeri 2023.Umwali agira ati "Hari ingo hafi 700 n’ubwo tukirimo kubarura, na bo basabwa kugenda bitarenze uyu munsi kuko byagaragaye ko ubutaka busoma inzu zikabagwa hejuru, turimo kubashakira ubushobozi (amafaranga yo gukodesha) kugira ngo bose bimuke babone aho bajya."Umwali avuga ko utari bubone aho ajya byihuse kuri uyu wa Kane, aza gucumbika ku rusengero rw’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi ku Gisozi, rukaba rwemeye kuba ruhatije ubuyobozi.Hari abaturage babwiye itangazamakuru ko batiteguye guhita bimuka, kuko ngo ntaho babona bajya, bakaba basaba byibura ukwezi kumwe kugira ngo babanze bahashake, ariko Ubuyobozi bw’Akarere bwabahakaniye.KIGALI TODAY
| 260 | 712 |
Abadepite basanze hari imishinga 61 itaragenewe ingengo y’imari mu mwaka wa 2020/21. Ibi byatangajwe tariki 05 Kamena 2020, ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko basuzumaga ingengo y’imari u Rwanda ruzakoresha mu mwaka wa 2020/2021. Ni icyuho abagize Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko Ishinzwe Ingengo y’Imari n’Umutungo w’Igihugu yasanze mu mbanzirizamushinga y’iyo ngengo y’imari, bakavuga ko hakenewe miliyari zisaga 210 kugira ngo icyo cyuho kivemo, nk’uko Omar Munyaneza, Perezida wa Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo w’igihugu abivuga. Muri iyo mishinga harimo n’iyo mu rwego rw’ubuvuzi, ikoranabuhanga n’ibindi bikorwa by’iterambere Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemereye Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu. Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragaza ko kuba nta ngengo y’imari yateganyirijwe iyo mishinga biteye impungenge, by’umwihariko ku mishinga y’ubuvuzi n’ikoranabuhanga kandi riri kwifashishwa cyane muri iki gihe. Ni byo basobanuye bati “Ujya kwivuza umuti usabye akaba atari wo baguha, baguha uwo uhasanze ntibaguha umuti ujyanye n’uburwayi bwawe. Ibi rero bishobora kugira ingaruka ku mitangire ya serivisi ariko bikagira ingaruka no kuri iriya gahunda nziza ya mituweli ku buryo iki kibazo kigomba kwitabwaho mu maguru mashya” “Ibintu byose ni ikoranabuhanga, none twabuze amafaranga y’umutekano w’ikoranabuhanga. Abantu bakongera bakabirebaho ku buryo n’amafaranga yaboneka kuko tudafite umutekano w’ikoranabuhanga twaba dukomerewe cyane” nk’uko abagize Inteko Ishinga Amategeko babivuga. Mu mishinga itagaragarizwa ingengo y’imari harimo iyubakwa ry’ibitaro bya Ruhengeri, iyubakwa ry’ibyanya by’inganda, amazu y’abatishoboye ndetse no gusana ingomero n’ibiraro byangiritse. Hari Abadepite bagaragaje ko kuba hari imishinga yo guteza imbere ibice by’icyaro itaragenewe ingengo y’imari nk’imihanda n’ibiraro bishobora guteza ibindi bibazo bikomeye mu baturage mu gihe ibibazo bishingiye ku mihindagurikire y’ibihe byakomeza kwiyongera. Perezida wa Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo w’igihugu avuga ko abadepite bagize iyo komisiyo bahuye n’inzego zitandukanye zirimo na Minisiteri y’Imari n’igenamigambi. Munyaneza avuga ko Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Uzziel Ndagijimana “Yagaragarije abagize Komisiyo ko hashingiwe ku bushobozi buhari kandi hanashingiwe ku byuho byumvikana abashinzwe Komisiyo bamugaragarije ko bikwiye kwitabwaho, ko hari ibizitabwaho kurusha ibindi mu gihe cyo kunoza umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari y’umwaka wa 2020/21” Ingengo y’imari y’umwaka wa 2020/21 ingana na miliyari 3,245.7 ivuye kuri miliyari 3,017.1 yari yakoreshejwe mu mwaka wa 2019/20 ikaba yariyongereyeho miliyari 228.7 Amafaranga y’ingengo y’imari azava imbere mu gihugu yagabanutseho miliyari 147.6 kuko mu mwaka wa 2020/21 hateganywa miliyari 1,421.4 mu gihe mu mwaka ushize wa 2019/20 hari hateganyijwe miliyari 1,569. Icyakora Inteko Ishinga Amategeko yatangaje ko biteganyijwe ko amafaranga y’abaterankunga aziyongera akaba yaziba ibyuho bimwe na bimwe byagaragajwe mu ngengo y’imari ya 2020/21. @ cngendahimana
| 397 | 1,214 |
Nahunze urugo gatatu kubera amakimbirane - Ubuhamya bwa Rutihimbuguza. Rutihimbuguza Daniel na Mukamusoni Alphonsine bamaranye imyaka 42 babana nk’umugore n’umugabo, babyarana abana batandatu ndetse bamwe barashatse ingo zabo. Ku wa Kane tariki ya 07 Nzeli 2023, nibwo imiryango 11 yabanaga mu makimbirane ndetse bakaba babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, yiyemeje kugirana isezerano ryemewe nk’ikimenyetso cy’uko ivuye mu makimbirane. Rutihumbuguza avuga ko mu myaka yabanye n’umugore we bakunze kugira amakimbirane ndetse bakarwana. Avuga ko amaze gukubita umugore we inshuro eshatu ndetse izi nshuro zose agahunga urugo atinya ko amurega agafungwa, ku nshuro ya nyuma bwo akaba yarahungiye mu Gihugu cya Uganda amarayo amezi abiri agarurwa n’abana be. Ati “Uyu mugore muhunze gatatu, ngaruka mpunga ashaka kumfungisha bampiga. Twari twarwanye namukubise, nabanje gutorokera i Rukomo umuntu aza kuntelefona ambwira ko bazahamfatira, ndakomeza manuka epfo hafi na Kagitumba ubwo nza kwambuka njya mu Bugande, namazeyo amezi abiri.” Akomeza agira ati “Umukobwa wanjye yajyaga aganira na nyina arampamagara ngo Mama umujinya wararangiye garuka, nti oya bazamfunga. Ampamagara ubwa kabiri ndanga, ubwa gatatu mu kwezi kwa cumi na kumwe, umwana anyingize ngo byararangiye, ndemera ndagaruka.” Avuga ko akimara kugaruka mu rugo rwe ngo yasanze hari ingo zabanaga mu makimbirane nk’urwe, zigiye gutangira gahunda yo kwigishwa kuyavamo. Uyu ngo yabanje kwanga kwitabira izo nyigisho kuko bwa mbere zatangiwe ku Murenge kandi atinya kuhagera ngo adafungwa, icyakora nyuma yo kwizezwa n’umugore we ko nta kibazo kigihari aremera arazitabira. Mu byatumaga bahora barwana harimo kuba umugore ataramworoheraga na we, akamuheza ku mutungo mucye bafite. Agira ati “Icyo gihe uyu mugore yari ibamba nanjye kubera akayoga nasomaga nkaba intare, amakimbirane akaza gutyo, tukarwana, tugakimbirana. Nafashe icyemezo cyo gusezerana kubera inyigisho baduhaye. Ubundi yaravugaga ngo umutungo wacu nkamubwira nti reka, umutungo ko wawunsanganye hari uwo wakuye iwanyu, ariko ubu twarabyize ndabimenya ni uwacu twese.” Umugore we avuga ko ahanini icyabateraga amakimbirane ari ubukene, guhezwa ku mutungo n’ubusinzi. Agira inama abashakanye kwirinda amakimbirane kuko ari inkomoko y’ubukene ndetse akaba yihaye intego yo kwigisha abakiyarimo. Yagize ati “Amakimbirane asenya ingo mukajya mu bukene kuko n’utwaka mwejeje, umugore akoraho nawe ugakoraho ugasanga harimo kunyereza wa mutungo mugasigarira aho, abana bakabura icyo barya, amakimbirane ni mabi cyane.” Umukozi w’Umuryango Food for the Hungry, ishami rya Gatunda, ari na wo wigishije iyi miryango kuva mu makimbirane, Nduwayezu J. Baptiste, avuga ko bigishije imiryango 49 mu gihe cy’amezi atandatu bagaragarizwa ko amakimbirane ntacyo azabagezaho, uretse kwikururira ubukene ndetse bose biyemeza kuyavamo uretse umuryango umwe wimukiye ahandi. Ikindi ni uko iyi miryango yashyizwe mu itsinda aho bazajya bahura bakibukiranya ibiganiro bahawe, kugira ngo hatagira abongera guteshuka bagasubira mu makimbirane. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatunda, Bandora Emmanuel, avuga ko amakimbirane akunze kurangwa muri uyu Murenge ahanini ashingiye ku gushakana bakiri bato, gushakana mu buryo butemewe n’amategeko ndetse n’ubuharike ndetse n’ubusinzi. Avuga ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batangiye kwegera abaturage, cyane bahereye ku miryango ifitanye amakimbirane kugira ngo aranduke hubakwe imiryango myiza. Ati “Umuryango ni wo musingi w’imibereho y’Igihugu, umuryango mwiza wubaka Igihugu kandi ukagiteza imbere. Umuryango mwiza utanga umunezero kandi ugakemura ibibazo byinshi. Umuryango mwiza utuma habaho abantu beza, bagakora neza, bakabaho neza bagatera imbere.” Uretse aba basoje inyigisho zibakura mu makimbirane, umuryango FH ngo ubutaha ugiye gufasha indi miryango 140, 20 muri buri Kagari na yo ihabwe inyigisho z’amezi atandatu hagamijwe kuyikura mu makimbirane. Umunyamakuru @ SEBASAZAGEmman1
| 539 | 1,541 |
Brig Gen Mujyambere wayoboraga FDLR ni muntu ki?. Kuwa kabiri tariki 3 Gicurasi 2016, Brig Gen Mujyambere uzwi nka Ashile kuwa yafatiwe Goma n’inzego z’umutekano za RDC ahita yoherezwa i Kinshasa. Br Gen Mujyambere Leopord wari umuyobozi w’igisirikare cya FDLR/Foca yungirije Lt Gen Mudacumura Sylivestre, ngo yari avuye muri Afurika y’Epfo anyuze Zambia ashaka gusubira mu birindire asanzwe akoreramo. Amazina y’ukuri yiswe n’ababyeyi ni Léopold Mujyambere, naho ayo yiyise ni Achille, Musenyeri na Abraham. Yavutse mu 1962 ahitwa Buhande mu cyahoze ari Komini Tare ubu ni mu Karere ka Rulindo. Mujyambere yize amashuri yisumbuye i Rulindo, aho yarangije akomeza ishuri rya gisirikare mu kiciro cya 24, akirangiza akomereza imyitozo y’igikomando muri Libya. Yabaye umwarimu mu ishuri rya gikomando rya Bigogwe, ahava ajya kuba umwarimu mu ishuri rya Gisirikare (ESM) Kigali. Naho ahava ashyirwa mu bashinzwe kurinda Perezida Habyarimana ari umuyobozi ushinzwe S2. Mujyambere ari mu basirikare bagendanaga na Habyarimana, na tariki 6 Mata 1994 yari mu itsinda ryari i Arusha, bivugwa ko ubwo abandi bazaga mu Rwanda we yasigaye Arusha akaza nyuma. Muri Nyakanga 1994 , Mujyambere yari afite ipeti rya kapiteni yahungiye muri Kivu y’Amajyepfo, mu nkambi ya Kashusha, aba umuyobozi wa batayo ya 3 yari iharinze. Ubwo hatangizwaga umutwe wa ALIR yari umuyobozi ushinzwe J3, naho mu 2007 aba umuyobozi wa FDLR muri Kivu y’amajyepfo. Brig Gen Mujyambere yari avuye muri Afurika y’Epfo, nyamara mu 2008 yafatiwe ibihano byo kutagenda n’abandi bayobozi bane bo muri FDLR, barimo Callixte Mbarushimana, Stanslas Nzeyimana na Pacifique Ntawunguka. Ni ibihano bafatiwe n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye wa 1857 mu 2008. Mu 2012 nibwo yabaye umuyobozi w’igisirikare cya FDLR/Foca wungirije Lt Gen Mudacumura Sylivestre, umwanya yasimbuyeho Maj Gen Stanislas Nzeyimana uzwi nka Bigaruka cyangwa Izabayo Déo, bivugwa ko yafatiwe mu ngendo Tanzania 2012. Umunyamakuru @ sebuharara
| 291 | 789 |
Lily yageze mu Rwanda! Akaga kuri Nyirankotsa! Agace ka Nyirankotsa Series Kasohotse {VIDEO}. Nyirankotsa Series ni Film y’Uruhererekane itambutswa kuri YouTube channel yitwa IZIWACU TV ikaba yaranditswe ndetse ikanayoborwa na Mukandasumbwa Caline, amashusho afatwa ndetse anatunganywa na Kwizera Kemo ChristopheNyirankotsa na LilyMugice giheruka Umwali Lily wabyawe na Nyirankotsa Akamuta i Burundi yari yageze mu Rwanda aje gushaka nyina wamutaye ari igitambambuga,yaje kumubona ndetse banumvikana ko amujyana bakajya kubana, byaje kurangira Nyirankotsa yirukanse umukobwa we nawe amwirukaho kibuno mpa amaguru.ese mama yaje kumufata? niba yaramufashe byagenze bite?REBA HANO FILM NYIRANKOTSABahena na Vanessa
| 91 | 266 |
Kugabanya ibihumanya ikirere birinda ubuzima bwacu. Imyuka ihumanya ikirere ituruka mu nzego zitandukanye z'ubukungu nk'ubwikorezi, ingufu, inganda, ndetse no mu masoko karemano nko mu kuruka kw'ibirunga, inkubi y'umuyaga, n'umuriro. Ubwiza bwiza bwikirere bugira uruhare runini mubuzima bw'ubuzima bw'abantu no kubidukikije. 2022 wabaye umwaka utoroshye, mpeshyi yaho hagaragaye ubushyuhe bwinshi cyane mu bice binini byo mu majyaruguru y'isi, byerekana ko byihutirwa gukomeza kugenzura ihindagurika ry’ikirere. Gutinya ejo hazaza akenshi bituma abantu bava mubibazo, kuko bumva biteguye gukora ikintu icyo aricyo cyose kugirango icyo kibazo gikemuke. Ubumenyi bw'ikirere burasobanutse neza kuburyo kuri buri gice cyahantu hashyuha bashobora gukumirwa ingaruka z'ubwo bushyuhedu kugira ngo ubuzima bukomeze kugenda neza. Ibyo bivuze ko hari ibyakorwa kugirango tugabanye ibyangiza ikirere.
Ibihumanya ikirere.
Ibihumanya ikirere harimo;
Ingaruka z'ikirere gihumanye ku buzima bw'umuntu.
Ikirere kimeze neza kandi kidahumanye , kigatanga umwuka mwiza abantu bahumeka ubuzima bukaba bwiza. Raporo y’Ishamiry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) igaragaza ko buri mwaka abantu miliyoni enye n’ibihumbi magana abiri (4,200,000) bapfa bazize indwara ziterwa no guhumeka umwuka wanduye zirimo iz’umutima, kanseri y’ibihaha n’izindi ndwara zifata mu myanya y’ubuhumekero cyane cyane ku bana. Ubwiza bw’ikirere bufitanye isano rya hafi n’ikirere cy’isi n’ibinyabuzima ku isi. Benshi mu bashoferi bahumanya ikirere (ni ukuvuga gutwika ibicanwa bya fosile) nabo ni isoko y’ibyuka bihumanya ikirere. Politiki yo kugabanya ihumana ry’ikirere rero, itanga ingamba zakamaro haba ku kirere ndetse n’ubuzima, bikagabanya umutwaro w’indwara ziterwa n’ ’ikirere gihumanye, ndetse no kugira uruhare mu kugabanya imihindagurikire y’ikirere mu gihe cya vuba kandi kirekire.
Ibyavuze na Minisitiri w’Ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc.
Minisitiri w’Ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc yasambye buri munyarwanda cyane cyane abatuye Umujyi wa Kigali kugira icyo akora kugira ngo umwuka duhumeka urusheho kuba mwiza. Yagize ati “ndahamagarira buri munyarwanda cyane cyane abatuye Umujyi wa Kigali kwitabira kugenda mu modoka za rusange, kugenda n’amaguru aho bishoboka, kureka gucana amakara n’inkwi bagatekesha gazi n’izindi ngufu zitangiza ikirere no gutera ibiti ahashobooka hose.”
Ibyakorwa kugirango tugabanye ihumanywa ry'ikirere.
Umuti wo guca umwanda wigihe gito urashobora gushyirwa mubikorwa uyumunsi. Byose bishingiye ku ikoranabuhanga rihari kandi birashobora gukorwa nta kiguzi cyangwa gito. Hari ibikorwa byashyirwa mu bikorwa kugirango hagabanywe iyangirika ry'ikirere. Muribyo bikorwa harimo; kugabanya metani iva mu myanda (harimo imyanda y'ibiribwa) n'ubuhinzi; kugabanya ibyuka byangiza imyuka iva mu guteka mu rugo, gucana no gushyushya, no kuri moteri ikora cyane mu makamyo, bisi n'amato; no kugabanya imyuka ya metani iva mu bicuruzwa bya peteroli na gaze.
| 385 | 1,191 |
Abahamya ba Yehova bafunguye indi nzu ndangamurage ya Bibiliya muri Danimarike. Muri Nyakanga 2019, Abahamya ba Yehova bafunguye inzu ndangamurage igaragaza amateka ya Bibiliya. Iyo nzu iri ku biro by’Abahamya biri muri Sikandinaviya, biherereye mu mugi wa Holbæk, muri Danimarike, ku birometero bigera kuri 65, uvuye i Copenhagen. Iyo nzu igaragaza amateka y’“Izina ry’Imana na Bibiliya muri Sikandinaviya.” Muri iyo nzu, uhasanga Bibiliya zidakunze kuboneka kandi zizwi cyane zo mu rurimi rw’Ikidanwa, Igiferowe, Ikigurunilandi, Igisilande, Ikinyanoruveje, Igisami n’indimi zivugwa muri Suwede. Ubu hamaze kugeramo Bibiliya zirenga 50. Imwe muri zo, ni Bibiliya y’umwimerere yo mu mwaka wa 1541, yitiriweGustav Vasa.Ni yo Bibiliya ya mbere yuzuye yasohotse mu rurimi ruvugwa muri Sikandinaviya. Iyo Bibiliya ni yo yifashishijwe mu gushyiraho amategeko agenga ikibonezamvugo n’amagambo yo mu rurimi rw’Igisuwede. Nanone ni na yo yifashishijwe mu gutegura umwandiko wa Bibiliya yo mu rurimi rw’Igisuwede, yasohotse nyuma y’indi myaka 300. Bibiliya y’umwimerere yo mu mwaka wa 1541, yitiriweGustav Vasa Indi Bibiliya idasanzwe iboneka muri iyo nzu, ni iyasohotse mu mwaka wa 1550 (Christian III Bible). Ni yo Bibiliya ya mbere yuzuye yari mu rurimi rw’Ikidanwa. Iyo Bibiliya yagize uruhare runini mu guteza imbere ururimi rw’Ikidanwa, kandi yamenyekanye cyane mu Majyaruguru y’u Burayi. Bibiliya y’umwimerere yasohotse mu mwaka wa 1550 (Christian III Bible) Erik Jørgensen, wo ku biro by’Abahamya ba Yehova byo muri Sikandinaviya, yaravuze ati: “Iyi nzu ndangamurage ya Bibiliya, igaragaza agaciro gakomeye k’Ijambo ry’Imana n’izina ryaryo rikomeye, ari ryo Yehova.”
| 232 | 671 |
Dore amafoto y’ibyamamare nyarwanda ari kubica ku mbuga nkoranyambaga. Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zose hari amafoto y’abo twita ibyamamare cyangwa se abasitari baba baretse abakunzi babo(Abafana babo bose), muri iyi nkuru twabakusanirije amwe muriyo yakunzwe kurusha ayandi.Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto y’ibyamamarekazi nyarwanda bitandukanye yabiciye bigacika kuri instagram muri iyi minsi ,aho uri busange higanjemo amafoto ya bakobwa bazwi nk’aba Miss, abakinnyi b’umupira w’amaguru ndetse n’abakinnyi bafilime .1.Miss Muheto Divine2.Alliah Cool3.Kimenyi Yve n’umugore we Miss Muyango Claudine4.Jay Rwanda n’Umukunzi we bitegura kurushinga5.Nshobozwabyosenumukiza n’Umukunzi we Mushya6.Sacha-Kate
| 85 | 279 |
gufata ukuvuye ku mutima. Urugero, amasengesho yawe agaragaza niba koko ufite icyifuzo kivuye ku mutima cyo gukorera Yehova. Incuro umuntu asenga n’uko asenga agusha ku ngingo, bishobora kugaragaza uko imishyikirano afitanye na Yehova imeze (Zab 25:4). Uburyo bw’ingenzi Yehova asubizamo amasengesho yacu ni ukutwereka icyo Ijambo rye rivuga. Ku bw’ibyo, imihati dushyiraho kugira ngo twige Bibiliya ni ikindi kimenyetso kigaragaza ko mu by’ukuri dushaka kwegera Yehova no kumukorera tubikuye ku mutima (Yos 1:8). Ibaze uti “ese amasengesho yanjye aba agusha ku ngingo? Ese ngira gahunda ihoraho yo kwiyigisha Bibiliya?” Niba mu muryango wanyu mugira gahunda y’iby’umwuka, ibaze uti “ese nishimira kuyifatanyamo?” Uko usubiza ibyo bibazo bizagufasha kureba niba wifuza kubatizwa ubikuye ku mutima. ICYO KWIYEGURIRA YEHOVA BISOBANURA 14. Kwiyegurira Yehova bitandukaniye he no kubatizwa? 14 Hari bamwe batumva neza itandukaniro riri hagati yo kwiyegurira Yehova no kubatizwa. Urugero, hari abakiri bato bavuga ko bamaze kwiyegurira Yehova ariko bakaba batiteguye kubatizwa. Ese ibyo birashoboka? Kwiyegurira Yehova ni ukumusenga umusezeranya ko uzamukorera iteka. Iyo umuntu abatijwe, aba yeretse abandi ko yamaze kwiyegurira Yehova. Ku bw’ibyo, mbere y’uko ubatizwa ugomba kumenya icyo kwiyegurira Yehova bisobanura. 15. Kwiyegurira Yehova bisobanura iki? 15 Iyo wiyeguriye Yehova uba umusezeranyije ko ubaye uwe. Uba umusezeranyije ko ibyo ashaka ari byo uzajya ushyira imbere y’ibyo wowe ushaka. (Soma muri Matayo 16:24.) Niba isezerano ryose rigomba gufatanwa uburemere, iryo ugiranye na Yehova ryo ryagombye kurushaho (Mat 5:33). None se, wagaragaza ute ko utakibaho ku bwawe, ahubwo ko uri uwa Yehova?Rom 14:8. 16, 17. (a) Tanga urugero rugaragaza icyo kuba uwa Yehova bisobanura. (b) Iyo umuntu yiyeguriye Yehova, mu by’ukuri aba amusezeranyije iki? 16 Urugero, tuvuge ko incuti yawe iguhaye impano y’imodoka. Aguhaye ibyangombwa byayo, maze arakubwira ati “iyi modoka ni iyawe.” Tekereza noneho iyo ncuti yawe yongeyeho iti “icyakora, imfunguzo ndazigumana. Kandi ni jye uzajya uyitwara si wowe.” Ese iyo yaba ari impano koko? Uyiguhaye se we wamubona ute? 17 Noneho tekereza ku cyo Yehova aba yiteze ku muntu umwiyegurira, akamusezeranya ati “nguhaye ubuzima bwanjye. Mbaye uwawe.” Byagenda bite uwo muntu atangiye kugira ubuzima bw’amaharakubiri, wenda agatangira kurambagizanya mu ibanga n’umuntu utizera? Byagenda bite se yemeye akazi kamubuza kumara igihe gihagije mu murimo wo kubwiriza cyangwa gatuma asiba amateraniro kenshi? Ese ibyo ntibyaba bimeze nko kugumana imfunguzo za ya modoka? Umuntu wiyegurira Yehova ni nk’aho amubwira ati “ubuzima bwanjye narabuguhaye, sinigenga. Niba ibyo nifuza binyuranye n’ibyo ushaka, ibyo ushaka ni byo buri gihe nzajya nkora.” Ibyo bihuje n’uko Yesu yabonaga ibintu, kuko igihe yari ku isi yavuze ati “naje nturutse mu ijuru ntazanywe no gukora ibyo nshaka, ahubwo nazanywe no gukora ibyo uwantumye ashaka.”Yoh 6:38. 18, 19. (a) Amagambo Rose na Christopher bavuze, agaragaza ate ko kubatizwa ari umwanzuro mwiza cyane uhesha imigisha? (b) Ubona ute umubatizo? 18 Uko bigaragara rero, umubatizo si ikintu umuntu yagombye gufatana uburemere buke. Ariko nanone, kwiyegurira Yehova no kubatizwa ni ibintu bihebuje. Abakiri bato bakunda Yehova kandi bakaba basobanukiwe icyo kumwiyegurira bisobanura, ntibatinya kubatizwa kandi ntibigera bicuza. Umwangavu witwa Rose wamaze kubatizwa, yaravuze ati “nkunda Yehova, kandi nta kindi kintu cyanshimisha kuruta kumukorera. Mu myanzuro yose nafashe mu buzima, uwo kubatizwa ni wo wanyoroheye.” 19 Christopher twavuze tugitangira we abivugaho iki? Ese umwanzuro wo kubatizwa yafashe afite imyaka 12 wari ufite ishingiro? Iyo ashubije amaso inyuma akibuka igihe yiyeguriraga Yehova kandi akabatizwa, yumva yishimye cyane. Yabaye umupayiniya w’igihe cyose afite imyaka 17, kandi aba umukozi w’itorero afite imyaka 18. Ubu akora kuri Beteli. Yaravuze ati “kuba narabatijwe ni umwanzuro mwiza nafashe. Gukorera Yehova n’umuryango we bituma numva nyuzwe.” Niba wifuza kubatizwa, wakwitegura ute? Igice gikurikira kizasubiza icyo
| 593 | 1,685 |
Muri uku kwezi kwa Werurwe imvura yishe abantu 11 hakomereka 48. Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangarije Kigali Today ko mu minsi 15 ishize imvura itangiye kugwa imaze kwangiza ibintu byinshi bitandukanye birimo abantu 11 bahasize ubuzima. Abantu 7 muri bo bishwe n’inkuba, abandi 3 bicwa n’umuvu, undi 1 apfa biturutse ku nkongi y’umuriro. Abantu bagera kuri 48 barakomeretse, 2 muri bo byaturutse ku myuzure, umuntu 1 yagwiriwe n’inzu arakomereka, naho 35 bakomeretse biturutsse ku gukubitwa n’inkuba, abandi 10 bakomeretswa n’urubura. MINEMA ivuga ko amazu agera kuri 335 yasenyutse biturutse ku nkongi, inkangu, urubura, inkuba, n’imyuzure. Iyi mvura yangije imyaka ku buso bungana na Hegitari 42.21, ihitana amatungo agera kuri 20, isenya ibyumba by’amashuri bigera kuri 19, imihanda 2 irangirika, urusengero 1 rusenyuka n’amateme 8, ibiro byo gukoreramo 2, imiyoboro y’amashanyarazi 2 ndetse n’uruganda 1. Bitewe n’uko mu bantu bapfuye abenshi bakubiswe n’inkuba, MINEMA igira inama abantu y’uburyo bakwirinda inkuba igihe imvura itangiye kugwa. Mu gihe imvura irimo inkuba, buri wese arasabwa kwihutira kugama mu nzu iri hafi, akava byihuse mu mazi. Abantu bagirwa inama yo kwirinda kureka amazi mu mvura nk’iyo, kwirinda kugama munsi y’ibiti, kwirinda gukoresha telefoni mu mvura nk’iyo, gucomokora ibyuma byose bikoresha amashanyarazi, kwirinda kwegera hafi y’iminara y’itumanaho cyangwa hafi y’uruzitiro rukozwe mu byuma. Abaturage kandi barasabwa gukumira umuyaga, imyuzure n’inkangu, bazirika neza ibisenge by’inzu hifashishijwe imikwege yabugenewe, mwikorezi igafatanywa n’igiti giteyeho amabati, bagafata amazi y’imvura hakoreshejwe uburyo bwabugenewe, andi akayoborwa mu miferege iyatwara, gusibura inzira z’amazi no guca imirwanyasuri, kuberamisha imikingo yegereye inzu, no gushishoza mbere yo kwambuka imigezi n’ibiraro. Abafite ibinyabiziga baragirwa inama yo kwirinda kunyura mu mihanda irimo amazi menshi cyangwa afite umuvuduko ukabije. Umunyamakuru @ musanatines
| 274 | 819 |
Musanze: Yakoreye impanuka muri ‘Gym’ ahita apfa. Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 5 Mutarama 2023. Yari muri iyo nzu akorera siporo ku mashini igenewe kwirukankirwaho yitwa Lepow, ahitwa muri Up town Gym, ibarizwa muri etage y’ahazwi nko kwa Mudjomba mu mujyi rwagati wa Musanze. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, yahamirije Kigali Today iby’aya makuru, aho yagize ati "Ubwo uwo mugabo yirukankaga kuri iyo mashini, yituye hasi biturutse ku muvuduko mwinshi yari ifite, kuko wari ku gipimo cya gatatu". Bikimara kuba, bamwihutishirije ku bitaro biri munsi y’aho yakorera siporo (mu nyubako imwe n’aho isanganya yabereye), ariko ngo yari yamaze gushiramo umwuka. SP Ndayisenga agira ati "Abajya mu nzu zagenewe gukorerwamo siporo, bakwiye kubanza kumenya imikore n’imikoreshereze y’ibyuma birimo, kuko bishora gutera impanuka zinashobora gutwara ubuzima bw’abantu mu gihe bikoreshejwe nabi kubera ubumenyi buke". Akomeza agira ati "Abashinzwe gukoresha imyitozo muri izo nzu, na bo bakwiye kubanza gusobanurira ababagana, imikorere y’ibikoresho n’imashini bafite, kandi bakajya bababa hafi, kugira ngo bashobore kubafasha igihe bibaye ngombwa". Umurambo wa nyakwigendera wahise woherezwa mu bitaro bya Kacyiru i Kigali kugira ngo ukorerwe isuzumwa. Binavugwa ko iyo nzu igenewe gukorerwamo imyitozo ngororamubiri, uwo mugabo wari ufite imyaka 41 yapfiriyemo, n’ubwo yari ifite ibyangombwa biyemerera gukora, ariko ngo ntigira ubwishingizi ku bayigana. Umunyamakuru
| 222 | 636 |
ahanishwa igihano cy’igifungo cyabaye ndakuka kingana cyangwa kirengeje amezi atandatu (6), kitahanaguwe n’imbabazi z’itegeko cyangwa ihanagurabusembwa; 5° kuba abarizwa mu Kagari cyangwa mu Murenge komite y’ubutaka agiye kubera umwe mu bayigize ikoreramo; 6° kuba afite amakuru ku butaka buherereye mu Kagari cyangwa mu Murenge komite y’ubutaka agiye kubera umwe mu bayigize ikoreramo, arebana na ba nyirabwo, n’uburyo bwagiye bukoreshwa n’ibibazo byabugaragayeho. Ingingo ya 8: Abatemerewe kuba mu bagize komite z’ubutaka Abantu bakurikira ntibemerewe kuba mu bagize komite z’ubutaka: 1° abakozi bo mu nzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage; 2° abakozi ba Leta bashinzwe gutanga serivisi z’ubutaka; 3° abantu ku giti cyabo batanga serivisi z’ubutaka; 4° abakora mu nzego z’umutekano; 5° abandi bakozi bafite inshingano zifite aho zihurira na serivisi z’ubutaka. Ingingo ya 9: Ubuyobozi bwa komite z’ubutaka Abagize komite y’ubutaka bitoramo Perezida na Visi Perezida. Ingingo ya 10: Manda ya komite z’ubutaka Manda ya komite z’ubutaka ni imyaka itanu (5). Iyo umwe mu bagize komite y’ubutaka ahagaritse imirimo ye mbere y’isozwa rya manda, umusimbuye arangiza igice cya manda gisigaye. Ingingo ya 11: Impamvu zituma umwe mu bagize komite y’ubutaka asimburwa Umwe mu bagize komite y’ubutaka asimburwa– 1° iyo manda irangiye; 2° iyo yeguye; 3° iyo asibye inama za komite y’ubutaka inshuro eshatu (3) zikurikirana nta mpamvu ifite ishingiro yagaragaje; 4° iyo akuwe mu bagize komite y’ubutaka n’Inama Njyanama yamushyizeho, hashingiwe ku kuba atacyujuje ibyashingiweho mu kumushyiraho; 5° iyo agize uburwayi butuma adashobora gukomeza kuzuza inshingano, byemejwe na muganga wemewe; 6° iyo komite y’ubutaka isheshwe; 7° cyangwa iyo apfuye. Ingingo ya 12: Isimburwa ry’ugize komite y’ubutaka Isimburwa ry’ugize komite y’ubutaka rikorwa n’Inama Njyanama bireba, mu gihe kitarenze iminsi mirongo icyenda (90) uhereye ku munsi yarekeye kuba ugize komite. Ingingo ya 13: Impamvu zituma komite y’ubutaka iseswa Komite y’ubutaka ishobora guseswa – 1° iyo ikuweho icyizere kandi byemejwe nibura na bibiri bya gatatu (2/3) cy’abagize Inama Njyanama yayishyizeho; 2° iyo habaye imidugararo iturutse mu bagize komite y’ubutaka; 3° iyo bigaragaye ko abagize komite y’ubutaka bose batagishoboye kuzuza inshingano za komite y’ubutaka; 4° iyo habonetse ibimenyetso ntashidikanywaho bigaragaza ko abagize komite y’ubutaka bakoze amakosa kandi babyumvikanyeho; 5° iyo abagize komite y’ubutaka bose bari gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera. UMUTWE WA III: INSHINGANO N’IMIKORERE BYA KOMITE Z’UBUTAKA Icyiciro cya mbere: Inshingano za komite z’ubutaka Ingingo ya 14: Inshingano rusange za komite z’ubutaka Komite z’ubutaka zishinzwe gutanga amakuru yifashishwa mu gusuzuma no mu gukemura ibibazo by’ubutaka no mu gufata ibyemezo birebana n’imicungire n’imikoreshereze by’ubutaka, iyo zibisabwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa bireba. Ingingo ya 15: Inshingano za komite y’ubutaka ku rwego rw’Akagari Uretse iyo uwasabye ayo makuru atanyuzwe, komite y’ubutaka ku rwego rw’Akagari itanga amakuru atagomba kwemezwa na komite y’ubutaka ku rwego rw’Umurenge, arebana n’ibi bikurikira: 1° abafite uburenganzira ku butaka mu gihe cyo kubwandikisha bwa mbere; 2° ubutaka butandikishijwe; 3° ubutaka bwakoreweho impinduka zitandikishijwe. Komite y’ubutaka ku rwego rw’Akagari itanga amakuru, agomba kwemezwa na komite y’ubutaka ku rwego rw’Umurenge, arebana n’ibi bikurikira: 1° ubutaka bw’indeka n’ubw’inkungu; 2° ubutaka bwa Leta butandikishijwe; 3° ubutaka bwa Leta abantu ku giti cyabo biyandikishijeho; 4° ubutaka bwa Leta bwigaruriwe n’abantu ku giti cyabo; 5° uburenganzira ku butaka bukomoka ku buzime; 6° ubutaka budakoreshwa neza; 7° andi makuru arebana n’imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka.
| 603 | 1,628 |
Ararega akarere ka Ruhango kuko ngo kanze kumwishyura isambu kubatsemo isoko. Munyaneza avuga ko ikibazo cye cyatangiye mu mwaka wa 2005, ubwo icyahoze ari akarere ka Kabagari kari kayoboye na Vedaste Mugemanyi, ubu ni mu karere ka Ruhango kabamburaga isambu yabo ingana na hegitari imwe n’igice maze kakahubaka isoko ry’amatungo, batabagishije inama ndetse nta n’ingurane babahaye. Uyu mugabo ngo yabajije impamvu banyazwe isambu yabo, akarere kamutumyeho uwari umuyobozi wungirije w’akarere wari ushinzwe ubukungu muri ako karere witwa Lucy Mukamurenzi maze ababwira ko bazabishyura. Byaje kugeraho habaho impinduka akarere kaba aka Ruhango ikibazo cyabo kitarakemuka nabwo bakomereza gukurikirana ikibazo cyabo kuri ako karere gashya ka Ruhango none kugeza magingo aya nta kirakemuka. Iyi sambu bambuwe yari iy’umusaza witwaga Mpamo umaze igihe yarapfuye ariko akaba yarasize abamukomokaho, abagera muri barindwi akaba aribo bari kuburana iyi sambu bahagarariwe n’uyu Munyaneza. Munyaneza avuga ko bakomeje kubaza ikibazo cyabo akarere ariko ntikagira icyo kabasubiza. Maze mu mwaka wa 2008 afata icyemezo cyo kwandikira umuyobozi w’akarere ka Ruhango, ariko nawe akomeza kumwirengagiza kuko ntacyo yamusubizaga kugeza ubwo umukuru w’igihugu yazaga muri aka karere mu kwezi kwa Gashyantare mu mwaka wa 2009. Munyaneza ati: “nagiye kubaza ikibazo ndi uwa kane, uwitwa Patrick; executive wari uwa Kabagari na executive Erneste wari uwa Bweramana icyo kibazo bari bakizi baransanga barambwira bati ‘dore ibibazo bimereye nabi mayor’ kandi koko yari afite ibibazo byinshi byamumereye nabi. va ku murongo tugiye kubivigira imbere y’uyu muyobozi wo muri perezidansi abyumva’”. Uyu musaza Munyaneza akomeza avuga ko nyuma ikibazo cyakurikiranwe nk’uko bari babyemeranijwe, kuko ngo komisiyo y’ubutaka ku rwego rw’igihugu yaje bakayereka aho hantu barimbuye ibiti bakahashyira isoko ndetse banasanze hari ibimenyetseo byerekana ko hari hateye ishyamba rikuze kuko ibiti baharimbuye babigabije abaturage babitwikamo amakara kikaba aricyo gihembo akarere kahaga abakoraga aho. Iyi komisiyo ije yabaze ibiti bishobora kuba byari biteye kuri ubu butaka basanga bifite agaciro ka Miliyoni 111 zirenga z’amanyarwanda. Akarere ka Ruhango ngo ntikishimiye iki cyemezo cy’iyi komisiyo ndetse no gukomeza gutitirizwa n’aba baturage bavuga ko barenganijwe maze koherezayo komisiyo yabo y’iterambere bavuga ko yaje ibogamye kuko yababariye ko ubu butaka n’ibikorwa byariho byatwara amafaranga angama na miliyoni ebyiri zirengaho amafaranga make gusa z’amanyarwanda. Munyaneza ati: “mu by’ukuri ntituzi uburyo aya mafaranga bayabaze, ntibigeze baduhamagara ngo twumvikane, ntibigeze bakurikiza amategeko ya expropliation, ibyo rero nibyo byatumye tubajyana mu rukiko”. Avuga ko mbere yo kubajyana mu nkiko bari babanje gutakambira inzego zinyuranye harimo n’umuyobozi w’intara y’Amajyepfo ndetse na njyanama y’akarere ka Ruhango. Iki kibazo cye kandi ngo yanakigejeje ku muvunyi mukuru wari Tito Rutaremara ngo nawe wagaragaje ko uyu muryango warenganye. Mu rubanza rwabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 09/10/2013, uwunganira akarere ka Ruhango mu nkiko, yagaragaje ko uyu mugabo Munyaneza adakwiye kugeza ikirego cye mu nkiko kuko amategeko ateganya ko utishimiye ingurane yabariwe, ajuririra urwego rw’intara mbere yo kujya mu nkiko nyamara Munyaneza avuga ko babikoze. Uwunganira akarere akomeza avuga ko umuryango uyu mugabo ahagarariye ngo utigeze ugira ikibazo ku ngurane bahawe ndetse ngo ikigaragara ni uko uyu mugabo atigeze atumwa kuko nta cyamezo (Procuration) afite nyamara Munyaneza byagaragaye ko icyo cyamezo yari agifite yemererwa n’umuryango we kuwuhagararira. Ahubwo muri iki cyangombwa amakosa yarimo ni uko hariho abantu bapfuye aho kugingo bashyireho ababakomokaho, umuyobozi w’urukiko yasabye ko uyu muryango wabanza ugashaka icyemeza ko aba banditswe kuri iki cyemezo bapfuye ndetse ko banakomoka kuri Mpamo nyiri isambu. Ndetse n’ababurana nabo bakagaragaza amasano bahuriraho n’uyu Mpamo. Urubanza rwasubitswe kugeza ibi byemezo byose bibonetse, rukazasubukurwa ku itariki ya 06/11/2013. Gerard GITOLI Mbabazi
| 569 | 1,583 |
Abakoresha umuhanda Musanze-Rubavu babangamiwe no kutagira aho guhagarara hemewe. Uwitwa Gatsinzi Augustave, atuye mu Karere ka Musanze. Yagize ati “Uyu mujyi ugenda waguka, ni na ko abantu baturuka mu bice biwugize bakenera gukora ingendo, biratubabaza kubona mu mujyi muzima nk’uyu nta hantu hemewe ushobora guhagarara ngo utege imodoka cyangwa uyivemo, kereka muri gare gusa. Ni ibintu bituvuna kandi bidutwara amafaranga y’umurengera, kuko hari abatuye muri karitsiye za kure ya gare, bisaba gutega za moto bagiye gushaka imodoka muri gare cyangwa igihe zibagejejemo bakeneye gutaha”. Ubwo umuhanda Musanze-Rubavu wakorwaga, hagiye hashyirwa ahabugenewe imodoka zishobora guhagarara zikuramo abagenzi cyangwa zibashyiramo (arrêté), ariko nta wemerewe kuhaparika ngo hagire umugenzi winjira mu kinyabiziga cyangwa agisohokemo kuko bibujijwe. Umwe mu batwara ibinyabiziga yagize ati “Uyu muhanda ukorwa wagiye ushyirwaho ahantu ikinyabiziga gishobora guhagarara mu gihe umugenzi akeneye kuvamo cyangwa kukijyamo, ariko nta wemerewe kuhahagarara, hahindutse nk’imitego kuko umushoferi wese wibeshye akabikora atabizi, Polisi imwandikira ibihumbi 25 y’u Rwanda yo guparika ahatemewe”. Abashoferi bavuga ko muri arrêté zose zateganyijwe mu mujyi wa Musanze, bemerewe guhagarara gusa ahitwa ku magare na bwo mu gihe hari umugenzi ukeneye kuva mu kinyabiziga kiba giturutse mu muhanda Rubavu-Musanze, ariko nanone ntibyemewe ko hagira uhategera imodoka. Ngo hari abahitamo guparika biyibye ari na ko bacunganwa na Polisi, kugira ngo badahanwa. Aba bashoferi bahamya ko n’aho bemerewe guhagarara, nta byapa bibigaragaza bihari. Bakifuza ko na byo bihashyirwa kugira ngo bikure abashoferi n’abagenzi mu rujijo. Ati “Kuva muri uyu mujyi urinda ugera mu Murenge wa Gataraga nta hantu ibinyabiziga bitwara abagenzi byemerewe guhagarara, turahengekereza na bwo mu buryo bwo kwiyiba. Mu murenge wa Busogo ni ho hari arrêté ebyiri na zo zitariho ibyapa bigaragaza ko hemerewe guparika. Bityo tukifuza ko hakwiye kongerwa ahantu imodoka zishobora guparika hakanashyirwa ibyapa byunganira abantu kubahiriza imikoreshereze n’amabwiriza y’umuhanda”. Umuyobozi mukuru ushinzwe serivisi zo gutwara abantu n’ibintu mu Rwego Ngenzuramikorere (RURA), Anthony Kulamba, avuga ko uru rwego rugiye gukorana n’abafatanyabikorwa barwo, kugira ngo basuzume iby’iki kibazo nibishoboka hazanakorwe ubuvugizi. Yagize ati “Ikibazo cy’uwo muhanda ntabwo twari tukizi, tugiye kuvugana n’inzego dufatanya, tugisuzume, turebe koko niba ibyifuzo by’abagenzi n’abatwara ibinyabiziga bifite ishingiro, noneho tuzakore ubuvugizi ibyo bibazo bafite bikemuke”. Umunyamakuru
| 351 | 1,037 |
Babangamiwe n’ikimoteri kiri hagati y’ingo gishobora kubateza indwara. Iki kimoteri giherereye mu Mudugudu wa Gashara Akagari ka Kinyami. Iyo ukigezeho usanga kiri mu ngo z’abaturage zisaga 20, ugasanganirwa n’umunuko, amasazi atumuka, amazi anuka, impu zinuka n’indi myanda myinshi. Munsi yacyo neza ku buryo mu mvura imyanda ihamanukira. Munsi yacyo kandi, hari ahantu hari agataba hakunze kubamo amazi, ku buryo ariyo abaturage bakoreshaga. Ariko kuva aho iki kimoteri kihazaniwe, ngo nta muntu upfa kuhavoma, kuko amazi yabo yamaze kwanduzwa nacyo. Imyanda ihazanwa ituruka mu ngo z’abaturage, mu masantire atandukanye ndetse n’umujyi wa Byumba. Abahaturiye, bavuga ko mu bihe by’imvura aribwo bakunze guhura n’ibibazo bikomeye cyane. Kuko imvura igwa amazi akavamo ashokera aho bavoma. Bakavuga ko ubu abana babo batangiye kurwara impiswi, bamwe batakirya bisanzuye kubera umunuko ndetse n’amasazi. Aba baturage bavuga ko iki kibazo bagiye kukimarana umwaka bahanganye nacyo, ariko hakaba nta gihinduka, kuko ubuyobozi ngo bwagiye bubizeza kenshi kugicyemura ariko bikananirana. Nyirarupapuro Veridiyana, atuye neza hafi y’iki kimoteri. Arimo guhinga iruhande rwacyo, asobanura ko ubu babayeho mu buzima bubi cyane, kubera ko iyo kimenwemo imyanda, imvura ikagwa umunuko abasanga mu ngo zabo ku buryo hari n’abatabasha kurya. Agira ati “Imodoka zizana iyo myanda, usanga huzuyemo amayezi, amagufa, impu n’ibindi byaboze. Ugasanga imbwa zibyirukankana hano hanze cyangwa ibisiga bigaterura nk’izo mpu zikabijugunya hejuru y’amazu yacu, ubundi umunuko ukatwibasira koko.” Uyu mubyeyi akavuga ko ubu basigaye bafite impungenge z’ubuzima bwabo cyane cyane abana. Dore ko ngo iyo imvura iguye, amazi bavuma yuzuramo imyanda ituruka muri iki kimoteri. Urwabahizi Olivier, we avuga ko ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi mbere y’uko bashira iki kimoteri aho, bwari bwabijeje kubabarira imitungo yabo ihari, bakayishyurwa hanyuma bo bagashaka ahandi bimukira. Gusa ngo ibi siko byagenze, kuko bategereje bakaba barahebye. Gusa bagashimangirako baramutse babariwe bakahimuka, bashaka aho bajya kuba heza, kuko aha ngo ubuzima bwabo buri mu kaga gakomeye. Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi, bwemeranya n’ibyo abaturage bavuga, gusa bugatanga icyizere kuri aba baturage, ko bakwiye kwihangana kuko bitarenze uyu mwaka, iki kibazo kizaba cyabonewe umuti. Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu Muhizi Jules Aimable, avuga ko iki kibazo kibaraje ishinga. Ati “twamaze gukora inyigo yacyo ndetse dufite umushinga wa Water for People wamaze kutwemerera inkunga ya miliyoni imwe y’amadorali, kandi murabizi ibikorwa nka biriya bihenda cyane. Ubwo twamaze kubona iyi nkunga, ndabizeza mbaha icyizere ko uyu mwaka iki kimoteri kizaba cyatunganyijwe ku buryo bunogeye buri wese.” Uyu muyobozi agasaba abaturage ko baba bihanganye, ndetse n’abagaragara ko babangamiwe cyane, bazahavanwa bagatuzwa ahandi, kugira ngo ubuzima bwabo bukomeze kuba bwiza. Gusa ngo iki kimoteri, kikaba cyitezweho kuzateza imbere abaturage nikimara gutunganywa neza, kuko imyanda ihamenwa izajya ibyazwa umusaruro n’abaturage bakahabona imirimo itandukanye.
| 434 | 1,249 |
Ingengo y’imari ya 2021/2022 iziyongeraho miliyari 342.2 Frw. Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yatangaje ko amafaranga ateganyijwe mu ngengo y’imari ya 2021/22 azagera kuri Miliyari 3,807 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba aziyongeraho agera kuri Miliyari 342.2 Frw bingana na 9.8 % ugereranyije na Miliyari 3,464.8 ari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka wa 2020/21. Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021 nibwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi,ushinzwe Imari ya Leta Tusabe Richard,yamurikiye Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite na Sena, imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2021-2022 n’uwa 2023/24. Tusabe yavuze ko amafaranga akomoka imbere mu gihugu habariwemo n’umutungo faranga w’imbere mu gihugu azagera kuri Miliyari 2,543.3 z’amafaranga y’u Rwanda, bingana na 67% by’Ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2021/22. Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri Miliyari 612.2 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 16% by’ingengo y’imari yose; naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri Miliyari 651.5 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 17% by’ingengo y’imari yose. Muri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura afite uruhare rugera kuri 84 ku ijana mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2021/2022. Ku bijyanye n’uburyo amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2021/2022, amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azagera kuri Miliyari 1,872.7 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 49.2 % by’ingengo y’imari yose. Amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere no mu ishoramari rya Leta azagera kuri Miliyari 1,934.2 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 50.8 % by’ingengo y’imari harimo amafaranga agenewe gushyigikira ibikorwa by’abikorera mu guhangana n’ingaruka za COVID-19. Gahunda z’ibikorwa biteganyijwe mu ngengo y’imari ya 2021/22 zatoranyijwe hashingiwe ku buryo zifasha kugera ku ntego z’iterambere twihaye nkuko bikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, ndetse no guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.
| 273 | 877 |
Jean Shungu Pierre Raoul. Raoul Jean-Pierre Shungu (wavutse Ku ya 3 Mutarama 1958 i Bukavu) ni umunyamupira wakinnye umupira w'amaguru ukomoka muri congo noneho ubu ni umutoza.
Yaje kuba rutahizamu wa Zayire ndetse aza nokuba mu mahanga, aza kuba umutoza . Biragaragara ko yari umutoza wa Seyichele hamwe nu Rwanda .
Ubuzima.
Kuva mu 1997 kugeza 2004, yabaye umutoza wa Rayon Sports fc kandi yemerera iyi kipe gutwara igikombe cya shampiyona y'u Rwanda muri 1997, 1998 na 2002 ndetse n'igikombe cya CECAFA ndetse n'igikombe cy'amahoro muri 1998 . Yaje kuba umuyobozi wa tekinike mu gihugu n’umutoza wa Seychelles hanyuma agaruka, muri 2008, muri Rayon Sports. Uku kuguma kwa kabiri kugenda neza ariko nyuma yakuwe ku mirimo ye . Nyuma yatoje u Rwanda mu gihe cyo guhitamo abakinnyi .
Kuva mu 2009 kugeza 2010 , yayoboye Club ya Vita nyuma atwara FC Saint Éloi Lupopo amezi make mbere yuko yerekeza muri Vita Club Mokanda .
Yaje kuba umutoza mu Ukuboza 2013, atozaAmashitani yirabura ya Brazzaville hamwe n'undi mutekinisiye wa congo Fanfan Epoma . Muri Mutarama, yinjiye muri CARA Brazzaville hamwe na bakinnyi benshi bo mu ikipe ye.
| 181 | 440 |
Rafael Osaluwe arashaka gusubira muri Rayon Sports. Amakuru Kigali Today ikura hafi y’uyu mukinnyi uri gukina nk’intizanyo y’umwaka muri AS Kigali yatijwe mu mpeshyi ya 2023 avuga ko we ku giti cye yifuza gusubira muri Rayon Sports afitiye amasezerano azarangira mh mpeshyi ya 2024. Aya makuru akomeza avuga ko ibiganiro byo gusubira muri Rayon Sports kwa Rafael Osaluwe byamaze no kubaho hagati y’umukinnyi n’iyi kipe gusa bitari byarangira 100%. Yatangiye kugaragariza AS Kigali ko yaba ashaka kuyivamo
Amakuru aturuka mu ikipe ya AS Kigali avuga ko uyu musore agaragaza ko yifuza kuyisohokamo ndetse hari na bo yamaze kubibwira,uretse kubivuga kandi byatangiye no kugaragara binyuze mu myitwarire itandukanye ishobora kuba iganisha kuri byo. Ubwo ikipe ya AS Kigali yajyaga mu karere ka Rubavu gukina na Etincelles FC mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze ry’Igikombe cy’Amahoro 2023-2024 tariki 20 Ukuboza 2023 bakayitsinda 1-0,Rafael Osaluwe wari mu bakinnyi 11 bari kubanza mu kibuga yarishyuhije nk’abandi bose ariko basubiye mu rwambariro ngo bagaruke mu mukino avuga ko atarakina ko yumva atameze neza asimburwa na Nyarugabo Moise. Ntabwo byarangiriye aho kuko ubwo AS Kigali yasubukuraga imyitozo kuri uyu wa Gatanu ku isaha ya saa mbili za mu gitondo igasozwa saa yine yaje kuri Kigali Pele Stadium ariko we ntiyakora ibintu ngo bishobora kuba bifitanye isano n’isohoka rye muri iyi kipe asubira kuri Rayon Sports. Rafael Osaluwe ni umukinnyi wa Rayon Sports kuva mu mpeshyi ya 2022 aho yayigiyemo avuye mu ikipe ya Bugesera FC akaba yarayivuyemo agatizwa muri AS Kigali ayihesheje Igikombe cy’Amahoro mu mwaka w’imikino wa 2022-2023. Umunyamakuru @UwimanaJeanJul1
| 254 | 660 |
Ihuriro ry'amashyirahamwe y’abafite ubumuga ateza imbere ubuzima no kurwanya virusi itera SIDA mu bafite ubumuga mu Rwanda-UPHLS. Ihuriro ry'amashyirahamwe y’abafite ubumuga ateza imbere ubuzima no kurwanya virusi itera SIDA mu bafite ubumuga mu Rwanda-UPHLS (mu icyongereza: Umbrella of Disability Organizations promoting Health and Fighting HIV&AIDS among Persons with disabilities in Rwanda) ni umuryango utegamiye kuri Leta ukorera mu Rwanda washinzwe mu 2006 nk’umuryango w'amashyirahamwe y’abafite ubumuga n’amatsinda yo kwifasha yo mu nzego z’abafite ubumuga. UPHLS ikorera mu bice by’ibanze byo kurwanya virusi itera SIDA mu rwego rwo guteza imbere ubuzima n’imikorere myiza y’abafite ubumuga, gushyiraho no kunganira politiki y’ubuzima ihuriweho, no gutanga ingengo y’imari.
Icyerekezo.
Umuryango uhuriweho n'abantu bafite ubumuga bahabwa imbaraga, bakubahwa, kandi bakishimira imibereho myiza.
Inshingano.
Gushimangira ubushobozi bw’amashyirahamwe y’abanyamuryango, gushyigikira, kuyobora no guhuza gahunda zo guteza imbere uburenganzira bw’abafite ubumuga bwa serivisi zita kuri virusi itera SIDA, ubuzima n’akazi.
Amashyirahamwe y'abanyamuryango.
1. Ihuriro ry’igihugu ry'abafite ubumuga bwo kutumva (mu icyongereza: Rwanda National Union of the Deaf -RNUD);
2. Ishyirahamwe Générale des Personnes Handicapées au Rwanda (mu igifaransa: Association Générale des Personnes Handicapées au RwandaAGHR);
3. Ihuriro ry’abafite ubumuga bwo kutabona (mu icyongereza: Rwanda Union of the Blind-RUB);
4. UWEZO (Ihuriro ry’urubyiruko rufite ubumuga);
5. Collectif Tubakunde;
6. Abadahigwa Blind Veterans
7. Organization of Landmine Survivors of Rwanda (OLSAR);
8. Troupes des Personnes Handicapées Twuzazanye (THT);
9. Ihuriro ry'abafite ubumuga bw'ubugufi bukabije mu Rwanda (mu icyongereza: Rwanda Union of little People-RULP);
10. Ishyirahamwe ry’igihugu ry’abagore bafite ubumuga bwo kutumva mu Rwanda (mu icyongereza: Rwanda National Association of Deaf women-RNADW);
11. Igikorwa c'Abacitse ku icumu (SSA); (mu icyongereza: Stroke Survivors Action)
12. Ibyiringiro ku mubyeyi urera abana bafite ubumuga (mu icyongereza: Hope for Single mother with Disabilities -HSMD)
13. Umuryango w’abagore bafite ubumuga ku buzima n’iterambere (mu icyongereza: Organization of women with Disabilities on Health and Development- OWDHD)
Ibikorwa.
Ibikorwabyabo byibanze ku ntego enye ziterambere:
Ibyokwibandaho.
Demokarasi n'imiyoborere, Uburezi, Kuboneza urubyaro n'ubuzima bw'imyororokere, Uburinganire, Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, virusi itera sida na sida, Igishushanyo mbonera cy’abantu, ubumenyi bw’ubuzima, imirire, iterambere ry’inzego, ubufatanye bw’abikorera, Gahunda zishingiye ku burenganzira, Guhindura imibereho n’imyitwarire Itumanaho, Amazi, Isuku n'isuku, Urubyiruko.
Ibindi by'ingenzi.
Imibereho itekanye, Inkunga yubuzima bwabafite ubumuga, Kwishyira hamwe binyuze muri UNCRPD & SDGs
| 348 | 1,067 |
AMAFOTO: Miss Naomie mu mikoranire na Itel, ati “Byahoze mu nzozi zanjye”. Kompanyi ya Itel Mobile ikora Telephone ikanazicuruza ishami ryayo ryo mu Rwanda, yasinyanye amasezerano y’imikoranire na Miss Nishimwe Naomie ufite ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza bw’umubiri, umuco n’ubumenyi.
Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kanama 2020, akaba azamara umwaka wose uyu mukobwa yamamariza iriya kompanyi ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bindi bikorwa akora.
Miss Naomie wishimiye iyi mikoranire na Itel Mobile Rwanda, yavuze ko kuva kera ataranaba Nyampinga w’u Rwanda yifuzaga gukorana na Kompanyi nk’iyi ikora ibijyanye n’itumanaho.
Ati “Kuva kera numvaga nshaka gukorana kompanyi zikora telefone none dore insinzi nyigezeho, ni iby’agaciro gukorana na Itel ifite izina rinini.”
Umuyobozi uhagarariye ibikorwa by’ubucuruzi bya Itel Mobile mu Rwanda, Norbert Gatera avuga ko bahisemo gukorana na Miss Namie Nishimwe kuko afite izina ryagutse.
Ati “Ni umukobwa ufite izina rishobora kudufasha mu bucuruzi bwacu kandi twizeye ko imikoranire yacu na we izakomeza gufasha Itel Mobile gukomeza kwaguka ku isoko ryo mu Rwanda.”
Kompanyi ya Itel Mobile yatangiye mu Rwanda muri 2017, ubu imaze kugera mu bihugu 44 byo ku mugabane wa Africa aho icuruza Telepfone zigezweho zikomeje guhindura imibereho y’Abanyafurika ikomeje kuzamuka mu ikoranabuhanga.
Iyi Kompanyi ifite indahiro igira iti ‘Join enjoy’, tugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo ‘Tugane unyurwe’, iri no gucuruza ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga birimo Television za rutura (Flat Screen) S321Tv ku giciro kiri hasi cyane ugereranyije n’izindi.
Iyi television kandi ushobora kuyihuza na Telephone yawe ya Itel ubundi ibyo uri gukorera muri Telephone ukajya ubibonera muri iriya Television.
Itel Mobile yazanye Telephone ihebuje P36Pro ifite ububiko bugira telephone nke ku isi, ubu inafite akabikamuriro (Power Bank) ushobora gucomekaho telephone ebyiri icya rimwe kandi kakazuza.
Banagufitiye ecouteur zigezweho ushobora kwambara ubundi ukazumva wibereye mu bindi bikorwa byawe nko kuba utwaye imodoka.
Photos © Adrien Kubwayo
Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW
| 292 | 785 |
Abanyarwanda batuye mu mahanga barasabwa kwigisha abana babo Ikinyarwanda. Ambasaderi Kimonyo yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’Abanyarwanda batuye mu mahanga, kwizihiza ku nshuro ya 21 Umunsi mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire wizihijwe ku ya 02 Werurwe 2024, ku nsangamatsiko igira iti “Tumenye Ikinyarwanda, ururimi rwacu ruduhuza.” Amb. James Kimonyo wari mu bagombaga gutanga ikiganiro, yibukije Abanyarwanda bitabiriye uyu muhango ko ari inshingano zabo, nta n’umwe usigaye, kumenya Ururimi rw’Ikinyarwanda kubera ko ariho hari izingiro zo kumenya kirazira n’indangagaciro. Yagize ati “Ni inshingano zacu twese gutoza abana bacu, urubyiruko, kumenya Ururimi rwacu, kuko ariho twigira kirazira n’indangagaciro zituranga nk’Abanyarwanda.” Yakomeje avuga ko nk’ababyeyi bakwiye kwita ku burere baha abana babo kuva bakivuka, kuko aribwo bubagira abo bari bo mu muryango, bakagenda bisanisha n’abandi bawuhuriyemo, bityo ababyeyi ngo bakwiye kugira uruhare mu kwigisha abana ururimi gakondo, kuko arirwo ruhuza Abanyarwanda mu mpande zose batuyemo. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) Kabarebe James, na we wari mu bifatanyije n’Abanyarwanda baba mu mahanga muri ibyo birori, yunze mu rya Amb Kimonyo asaba ko abana bavukira mu mahanga, bajya boherezwa mu Rwanda bakaza kwiga byinshi ku muco Nyarwanda. Ati “Ni byiza ko abantu baba mu mahanga mushishikariza abana bacu kwiga ururimi n’umuco, mukabazana no mu Gihugu. Gufata umwanya mu biruhuko mukabazana nk’uku, hakaba isano y’icyo bari cyo nk’Abanyarwanda n’Igihugu cyabo, bakagisura, bakagikunda, ni na ko n’ururimi bazarushaka kugira ngo barumenye.” Gen (Rtd) Kabarebe ibi yabigarutseho mu gihe abana n’Urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu Bubiligi, baherekejwe n’ababyeyi babo, basuye ahitwa ‘i Rwanda’ mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, ahakomotse u Rwanda tuzi ubu, basobanurirwa byinshi kuri ayo mateka. Abo bana banasuye kandi inzu ndangamurage y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, iherereye ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura. Iyi nzu igaragaza uko Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kugeza ubu nubwo kumenya Ikinyarwanda ku mwana wavukiye mu mahanga bisa nk’ibitoroshye, ariko birashoboka ababyeyi baramutse babigizemo uruhare rugaragara, ndetse igikenewe kandi cy’ingenzi kuri buri wese ni ukubanza kwiyumvisha impamvu yabyo. Inteko y’Umuco ishishikariza Abanyarwanda kuzirikana ko Ikinyarwanda ari ingobyi y’umuco, kikaba ipfundo ry’ubumwe abenegihugu basangiye, bikaba kandi ishingiro ry’isano bafitanye aho baba baherereye hose, ndetse no kubaha kugira icyerekezo kimwe. Umunsi mpuzamahanga wo kwizihiza Ururimi Kavukire, bijyanye no kurushaho kwita ku Kinyarwanda, gutekereza ku kamaro kacyo, buri wese agahagurukira kugikoresha neza mu byo avuga no mu byo yandika. Ikinyarwanda kandi gifasha kwihutisha imigabo n’imigambi by’iterambere kuko ari umuyoboro w’ubumenyi, ikoranabuhanga n’ubuhanzi. Mu Rwanda, Ikinyarwanda cyemewe n’Itegeko Nshinga nk’Ururimi rw’Igihugu ndetse n’Ururimi rw’Ubutegetsi, ndetse no mu ndirimbo yubahiriza Igihugu na yo hari aho igira iti “Umuco dusangiye uraturanga, ururimi rwacu rukaduhuza”, bigaragaza ko rufatwa nk’umusingi w’ubumwe n’agaciro by’Abanyarwanda. Leta y’u Rwanda yashyizeho Inteko y’Umuco nk’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera, kubungabunga no guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda, nk’uko bigaragara mu Iteka rya Perezida no 082/01 ryo ku wa 28/08/2020 rishyiraho Inteko y’Umuco. Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire, washyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bumenyi, Uburezi n’Umuco (UNESCO) mu 1999. Reba ibundi muri iyi video: Amafoto: Eric Ruzindana Umunyamakuru @RuzindanaJunior
| 493 | 1,515 |
Abakinnyi batatu ba APR FC ntibazongera gukina muri uyu mwaka. Ibi uyu mutoza yabitangaje nyuma y’umukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro, yanganyijemo na Kiyovu Sports 1-1, aho yemeje ko Buregeya Prince ufite ikibazo mu kabumbambari na Niyomugabo Claude ufite ikibazo mu ivi, shampiyona yabo yarangiye burundu. Ati "Kuri Prince Buregeya na Claude Niyomugabo umwaka w’imikino wararangiye, bafite imvune zikomeye. Claude Niyomugabo yarabazwe ari mu rugendo rwo gukira, Prince Buregeya na we ari mu rugendo rwo gukira ariko ntabwo azakina kugeza umwaka w’imikino urangiye." Umutoza wa APR FC yakomeje avuga ko uretse abo bavunitse, na myugariro Niyigena Clement na we umaze igihe arwaye typhoid, bigoranye ko yagaruka ngo ahite ajya mu kibuga. Ati "Clement yarwaye typhoid, ntabwo yari yasubukura imyitozo ariko aramutse atangiye imyitozo, nyuma y’ikiruhuko cy’ukwezi biragoranye kuri we guhita agaruka mu mikino, rero biragoye cyane kubona abo batatu kugeza umwaka w’imikimo urangiye." Aba bose bariyongeraho umunyezamu Ishimwe Pierre na Ruboneka Jean Bosco, bavunikiye muri uyu mukino wabaye ejo ku wa Gatatu, ndetse na Nsengiyuma Parfait Ir’shad, na we usanzwe ufite ikibazo cy’igufwa ryavunitse. Umunyamakuru @UwimanaJeanJul1
| 176 | 488 |
Center for champions. Center for champions ni ikigo cyigisha imyuga n'ubumenyingiro giherereye mukarere ka rwamagana umurenge wa muhazi imbere ya Avega-agahozo
iri shuri ni irya AEE umushinga nyafurika w'ivugabutumwa mu u RWANDA rifashwa na leta kubwamasezerano
Mumwaka wa 2008 iri shuli ryahoze ari iryigenga ryigisha abana batishoboye amashuli yisumbute ndetse n'imyuga mike ishobotse y'ibanze
Iri shuli muri 2018 nibwo ryaje kwifatanya na leta ryakira abanyeshuli boherejwe na leta guhera S4,S5,na S6iri shuri rikaba rifite umwihariko wo gutanga uburezi bufite ireme mubijyanye n'imyuga n'Ubumenyi ngiro
Amasomo ritanga.
Iri shuli risigaye ryigisha imyuga itandukanye harimo:
1.Ubwubatsi
2.Gusudira
3.Gukora amazi
4.Amashanyarazi
5.Ubudozi
6.Gutunganya imisatsi
| 91 | 302 |
Rayon Sports na APR FC zigiye gukinira umukino wa mbere kuri Stade Amahoro. Ni umukino ugomba kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki 15/06/2024, ukaba umukino wa mbere uzaba ubereye kuri iyi Stade muri gahunda yiswe "Umuhuro mu Mahoro", gusa umukino wo gufungura Stade Amahoro ku mugaragaro uzaba tariki 04/07/2024. Muri uyu mukino wo kuri uyu wa Gatandatu, kwinjira bizaba ari amafaranga igihumbi (1000 Frws) ahasigaye hose, mu gihe mu myanya y’icyubahiro (VIP) ari 10,000 Frws. Umunyamakuru @ Samishimwe
| 78 | 196 |
Abaturage, izingiro ry’umubano w’u Rwanda na Tanzania- Perezida Kagame. Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yatangaje ko umubano n‘ubutwererane biri hagati y’u Rwanda na Tanzania bishingiye ku bushake bw’ibihugu byombi bwo kunoza imibereho n’ubuzima by’abaturage.
Perezida Kagame yabigarutseho ku wa Kane taliki ya 27 mu kiganiro n’abanyamakuru i Dar es Salaam, aho yatangiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Ni nyuma yo kwakirwa na Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, bakagirana ibiganiro byabereye mu muhezo no guhura n’amatsinda ahagarariye ibihugu byombi yari mu nama igamije kungurana ibitekerezo ku nzego z’ubufatanye n’ubutwererane.
Perezida Kagame yagize ati: “Ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko rw’Afurika baduha amahirwe afatika, ariko dukwiye kurema ikirere kibafasha gutanga umusaruro. Ni yo mpamvu turi hano. Imbuto z’umubano w’u Rwanda na Tanzania zabibwe mu myaka myinshi ishize n’uyu munsi zikomeje gutanga imbuto.”
Perezida Kagame yashimiye uruhare rwa Tanzania mu mutekano w’Akarere, aboneraho no gushimangira agaciro gakomeye k’ubucuruzi n’ishoramari bikorwa hagati y’icyo gihugu n’u Rwanda.
Umubano w’u Rwanda na Tanzania wibanda cyane ku bucuruzi n’ishoramari. U Rwanda rukoresha icyambu cya Dar es Salaam, aho 80% y’ibicuruzwa biza mu Rwanda biciye mu nyanja biruhukira.
Muri Kanama 2021, Perezida Samia Suluhu yasuye u Rwanda mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano w’ibi bihugu by’abaturanyi.
Icyo gihe yakurikiye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubutwererane bw’u Rwanda na Tanzania mu nzego zinyuranye ziganjemo ubukungu n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.
Ibicuruzwa Tanzania yohereza mu Rwanda byariyongereye bigera ku gaciro ka miliyoni 433 z’amadolari y’Amerika mu 2021 bivuye kuri miliyoni 12.3 z’amadolari mu 1996.
Ni mu gihe ibicuruzwa u Rwanda rwohereza muri Tanzania bikomeje kwiyongera, aho mu mwaka wa 2021 byari bigeze ku gaciro ka miliyoni 2.2 z’amadolari y’Amerika.
Bimwe mu bigo by’ubucuruzi byo muri Tanzania byamamaye bikorera mu Rwanda birimo Azam Group, Bakhresa na Matelas Dodoma, mu gihe ibyo mu Rwanda byakandagiye ku isoko rya Tanzania ari Sulfo na Pharmalab.
Ibihugu byombi byaniyemeje gukorana bya hafi mu kugenzura imipaka no gukumira ibyaha, gusangira amakuru na serivisi z’ubutasi mu kwirinda ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka.
Mu 2018, u Rwanda na Tanzania byiyemeje kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi uturuka ahitwa Isaka ukagera i Kigali, ukaba witezweho gutanga umusanzu ukomeye mu koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa bibisikana hagati y’ibihugu byombi.
| 344 | 984 |
6; Gal 4:16. Kuki tugomba kwicisha bugufi mu gihe abandi bahawe inshingano? (Reba paragarafu ya 13 n’iya 14) 13. Twagaragaza dute ko twicisha bugufi mu gihe abandi bahawe inshingano? 13 Mu gihe abandi bahawe inshingano. Umusaza w’itorero witwa Jason yaravuze ati: “Iyo mbonye abandi bahawe inshingano, hari igihe nibaza impamvu atari nge bazihaye.” Ese nawe bijya bikubaho? Mu by’ukuri, ‘kwifuza inshingano’ z’inyongera si bibi (1 Tim 3:1). Icyakora tugomba kuba maso. Bitabaye ibyo, twakwadukwaho n’ingeso y’ubwibone. Urugero, umuvandimwe ashobora kwibwira ko ari we urusha abandi gusohoza neza inshingano runaka. Nanone mushiki wacu ashobora gutekereza ati: “Umugabo wange ni we wasohoza neza iyi nshingano kurusha kanaka.” Icyakora niba twicisha bugufi by’ukuri, tuzirinda ibitekerezo nk’ibyo by’ubwibone. 14. Uko Mose yitwaye igihe abandi bahabwaga inshingano bitwigisha iki? 14 Dushobora kuvana amasomo ku kuntu Mose yitwaye, igihe abandi bahabwaga inshingano. Mose yishimiraga cyane inshingano yari afite yo kuyobora ishyanga rya Isirayeli. Ariko se yitwaye ate igihe Yehova yemeraga ko abandi bamufasha? Ntiyagize ishyari (Kub 11:24-29). Yicishije bugufi, yemera ko abandi bamufasha guca imanza (Kuva 18:13-24). Byatumye Abisirayeli babona abantu bahagije bo kubacira imanza, ntibakomeze gutegereza igihe kirekire. Ibyo bigaragaza ko Mose yitaye ku cyagirira Abisirayeli akamaro, aho guhangayikishwa n’inshingano. Mbega ukuntu yadusigiye urugero rwiza! Tuge twibuka ko niba dushaka ko Yehova adukoresha, icyo aha agaciro si ubushobozi dufite, ahubwo ni umuco wo kwicisha bugufi. Bibiliya ivuga ko nubwo Yehova ari hejuru cyane, ‘agaragariza ubuntu butagereranywa’ abicisha bugufi.Zab 138:6; 1 Pet 5:5. 15. Ni ibihe bintu byahindutse mu myaka ishize? 15 Mu gihe ibintu bihindutse. Mu myaka ishize, abavandimwe na bashiki bacu bari bamaze imyaka myinshi bakorera Yehova bahinduriwe inshingano. Urugero, mu mwaka wa 2014 abari abagenzuzi b’intara n’abagore babo, bahinduriwe inshingano. Muri uwo mwaka, hasohotse amabwiriza avuga ko abagenzuzi b’uturere bagejeje ku myaka 70, badakomeza gusohoza iyo nshingano. Nanone umuvandimwe ugejeje ku myaka 80 ntakomeza kuba umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza. Byongeye kandi, mu myaka ishize, abantu benshi bakoraga kuri Beteli bagiye gukora umurimo w’ubupayiniya. Hari n’abandi bahoze mu murimo w’igihe cyose wihariye bawuhagaritse bitewe n’uburwayi, inshingano z’umuryango cyangwa izindi mpamvu zabo bwite. 16. Abavandimwe na bashiki bacu bagaragaje bate ko bicisha bugufi mu gihe ibintu byahindukaga? 16 Kumenyera inshingano nshya byabanje kugora abo bavandimwe na bashiki bacu. Uko bigaragara bakundaga cyane inshingano bari bafite kandi abenshi bari bamaze igihe bazisohoza. Bamwe bamaze igihe bababaye, ariko amaherezo baza kumenyera. Ni iki cyabafashije? Ikintu k’ingenzi cyabafashije, ni urukundo bakunda Yehova. Bari bazi ko biyeguriye Imana, aho kwiyegurira umurimo cyangwa inshingano runaka (Kolo 3:23). Bicisha bugufi, bagasohoza bishimye inshingano yose bahawe. Nanone ‘bikoreza Imana imihangayiko yabo yose,’ kuko bazi ko ibitaho.1 Pet 5:6, 7. 17. Kuki twishimira cyane ko Ijambo ry’Imana ridushishikariza kwicisha bugufi? 17 Twishimira cyane ko Ijambo ry’Imana ridushishikariza kwicisha bugufi. Iyo twihatiye kugaragaza uwo muco mwiza cyane, bitugirira akamaro, bikakagirira n’abandi. Bidufasha kwihanganira ibibazo duhura na byo. Ikiruta byose, uwo muco udufasha kugirana ubucuti bukomeye na Data wo mu ijuru. Dushimishwa cyane no kumenya ko nubwo ‘ari hejuru kandi asumba byose,’ akunda abagaragu be bicisha bugufi, kandi akabaha
| 498 | 1,471 |
JYA UHARANIRA AMAHORO. Mu ijoro rya nyuma Yesu yamaranye n’intumwa ze, yazisabye gukundana (Reba paragarafu ya 1 n’iya 2) 1. Ni irihe tegeko Yesu yahaye abigishwa be? (Reba ifoto yo ku gifubiko.) MU IJORO ryabanjirije urupfu rwa Yesu, yahaye abigishwa be itegeko risobanutse neza. Yarababwiye ati: “Nk’uko nabakunze namwe abe ari ko mukundana.” Hanyuma yongeyeho ati: “Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”Yoh 13:34, 35. 2. Kuki tugomba gukundana? 2 Yesu yavuze ko ikimenyetso cyari kuzaranga abigishwa be nyakuri, ari uko bari kuba bakundana nk’uko na we yabakunze. Urukundo ni rwo rwarangaga Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, kandi n’ubu ni rwo rubaranga. Ni yo mpamvu tugomba gukomeza gukundana no mu gihe byaba bitoroshye. 3. Ni iki turi busuzume muri iki gice? 3 Twese ntidutunganye. Ubwo rero gukundana cyane bishobora kutatworohera. Nubwo bimeze bityo ariko, tugomba kugerageza kwigana Kristo. Muri iki gice turi busuzume uko urukundo rwadufasha guharanira amahoro, kutarobanura ku butoni no kugira umuco wo kwakira abashyitsi. Mu gihe uri bube usuzuma iki gice uze kwibaza uti: “Ni irihe somo navana ku bavandimwe na bashiki bacu bakomeje gukundana nubwo bitari byoroshye?” JYA UHARANIRA AMAHORO 4. Dukurikije ibivugwa muri Matayo 5:23, 24 kuki tugomba gukemura ikibazo dufitanye n’umuvandimwe? 4 Yesu yatwigishije akamaro ko kwikiranura n’umuvandimwe dufitanye ikibazo. (Soma muri Matayo 5:23, 24.) Yavuze ko niba twifuza gushimisha Imana, tugomba kubana neza n’abandi. Iyo Yehova abona ko twihatira kubana amahoro n’abavandimwe bacu, biramushimisha. Iyo tubika inzika kandi tukanga kubana amahoro n’abandi, ibyo dukorera Yehova biba ari imfabusa.1 Yoh 4:20. 5. Ni iki cyatumye Mark ananirwa kwiyunga na mugenzi we? 5 Kuki guharanira amahoro bishobora kutugora? Reka dufate urugero rw’ibyabaye kuri Mark. Hari umuvandimwe wamunenze kandi amusebya mu itorero, biramubabaza cyane. Mark yabyitwayemo ate? Yaravuze ati: “Nananiwe kwifata, ndarakara cyane.” Nyuma yaho, Mark yababajwe cyane n’uko yitwaye. Yasanze uwo muvandimwe amusaba imbabazi kugira ngo bongere kubana amahoro. Icyakora uwo muvandimwe ntiyabihaye agaciro. Mark yabanje kwibwira ati: “Niba adashaka ko twiyunga, ndaruhira iki?” Ariko umugenzuzi w’akarere yamuteye inkunga yo kudacika intege. Mark yakoze iki? 6. (a) Mark yakoze iki kugira ngo aharanire amahoro? (b) Mark yashyize mu bikorwa ate ibivugwa mu Bakolosayi 3:13, 14? 6 Mark yarisuzumye asanga yigira umukiranutsi kandi aticisha bugufi. Yabonye ko agomba kugira icyo ahindura (Kolo 3:8, 9, 12). Yongeye kujya kureba wa muvandimwe, amusaba imbabazi yicishije bugufi. Nanone Mark yagiye yandikira uwo muvandimwe, amubwira ko yababajwe n’ibyabaye kandi ko yifuza ko bongera kubana amahoro. Uretse n’ibyo, yagiye amuha impano yatekerezaga ko zamushimisha. Ikibabaje ni uko uwo muvandimwe yakomeje kumurwara inzika. Icyakora Mark yumviye itegeko rya Yesu, akomeza gukunda uwo muvandimwe kandi aramubabarira. (Soma mu Bakolosayi 3:13, 14.) Niyo abandi baba badaha agaciro ibyo dukora ngo tubane amahoro, ntituzacike intege. Urukundo nyakuri tubakunda, ruzatuma dukomeza kubababarira no gusenga dusaba ko twakongera kubana amahoro na bo.Mat 18:21, 22; Gal 6:9. Hari igihe kwiyunga n’uwatubabaje bidusaba gukora ibintu byinshi (Reba paragarafu ya 7 n’iya 8) 7. (a) Ni iki Yesu yadusabye gukora? (b) Ni ikihe kibazo mushiki wacu yahuye na cyo? 7 Yesu yadusabye kujya dufata abandi nk’uko twifuza ko na bo badufata. Yongeyeho ko tutagomba gukunda gusa abadukunda (Luka 6:31-33). None se wabigenza ute hagize umuntu wo mu itorero ukugendera kure akanga no kugusuhuza, nubwo bidakunze kubaho? Ibyo ni byo byabaye kuri mushiki wacu witwa Lara. Yaravuze ati: “Hari mushiki wacu wanyirengagizaga kandi sinari nzi impamvu. Byarampangayikishije cyane ku buryo
| 559 | 1,629 |
#AfroBasket2021: Tunisia itsinze Côte d’Ivoire yisubiza igikombe. Kuri iki Cyumweru tariki 5 Nzeri 2021, ni bwo hasojwe igikombe cya Afurika cya Basketball "FIBA AFROBASKETBALL 2021", kikaba gitwawe na Tunisia, uwo mukino wa nyuma ukaba wanitabiriwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Tunisia yegukanye icyo gikombe nyuma yo gutsinda Côte d’Ivoire ku mukino wa nyuma, amanota 78 kuri 75. Mu guhatanira umwanya wa gatatu, ikipe ya Senegal iri mu zahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe, yawegukanye itsinze Cap-Vert. Umunyamakuru @ Samishimwe
| 79 | 215 |
U Buyapani bwatakaje umwanya wa gatatu mu bihugu bifite ubukungu bukomeye ku Isi. Ibyo bibazo, n’ibindi bitanduye, biri mu bituma u Buyapani buzasubira inyuma muri uyu mwaka wa 2023, bukaza ku mwanya wa kane ku rwego rw’Isi aho buzaza bukurikira u Budage, mu bihugu bifite ubukungu bukomeye kurusha ibindi, ndetse nyuma y’aho, bukazisanga burushwa n’igihugu cy’u Buhinde. Uko kubura abakozi mu Buyapani, ngo bituma ibyinshi mu bikoresho bikoreshwa mu buhinzi harimo imashini na za moteri bikoreshwa mu buhinzi bijya kugurishwa mu bihugu byo hanze y’u Buyapani. Shigeki Murata, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu ruganda rukora imashini na za moteri zikoreshwa mu buhinzi rwa Kubota ruherereye ahitwa i Sakai, mu Mujyepfo y’Umujyi wa Osaka, avuga ko hafi imashini zose na za moteri zikoreshwa mu buhinzi byoherezwa mu mahanga. Yagize ati, “ Ibyo dukora hafi ya byose bigurishwa mu mahanga, mbese dukomeza gukora imashini nshya zo muderi zitandukanye zikoherezwa mu bihugu zigurishwamo nko muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, mu Burayi ndetse no mu mirima minini yo muri Thaïlande no mu Buhinde”. Icyo kibazo cyo kubura abakozi no kugabanuka cyane kw’abakora mu rwego rw’ubuhinzi mu Buyapani, ngo biri mu byatumye ubukungu bw’icyo gihugu bugabanuka cyane ndetse bigira uruhare mu gutuma busubira inyuma, buva ku mwanya bwahozeho wa gatatu mu bihugu bifite ubukungu bukomeye ku rwego rw’Isi. U Buyapani bwageze ku mwanya wa kane mu bihugu bifite ubukungu bukomeye ku Isi, bukaba buza inyuma ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika, u Bushinwa, n’u Budage, aho u Buyapani muri uyu mwaka wa 2023, bufite umusaruro mbumbe (PIB) wa Miliyari 4230 z’Amadolari. Umunyamakuru @ umureremedia
| 258 | 654 |
Dominique Uwase Alonga. Dominique Alonga ni umukobwa ukiri muto, rwiyemezamirimo, umwanditsi na blogger . Niwe washinze kandi akaba n'umuyobozi mukuru wa Imagine We Rwanda, ububiko bwibitabo, inzu y’ibitabo n’isomero ryashinzwe mu 2014.
Uburezi.
Alonga yize impamyabumenyi ihanitse mu itangazamakuru kandi azobereye mu mibanire rusange no gucunga ibirori muri Sri Bhagawan Mahaveer Jain College mu Buhinde .
Umwuga.
Nyuma yo kurangiza amasomo ya Alonga, Dominque yasubiye i Kigali mu Rwanda maze atangira gukora mu ishami ry’itumanaho rya Never Again Rwanda. Muri 2014, yinjiye mu marushanwa ya ba rwiyemezamirimo bashinzwe imibereho myiza bakora mu kuzamura imibereho y’abana icyo gihe muri Kanama 2015, ahabwa igihembo cy’amafaranga n’umushinga udaharanira inyungu Reach for Change cyamuteye kureka akazi yakoraga maze atangira ku mugaragaro kwikorera. umuryango we utegamiye kuri Leta, Imagine We Rwanda. Bitewe no kutagira ibitabo byinjira mu ruhame hanze y’isomero rusange rya Kigali, yatangije umuryango utegamiye kuri Leta agamije kongerera ubushobozi umuco wo gusoma no guhanga mu Rwanda . Alonga yemeza ko kimwe mu bikenewe cyane u Rwanda na Afurika bifite ari ugukunda ubuvanganzo kandi akoresha igihe cye n'umutungo kugira ngo atange umusanzu muto muri ibyo bikenewe. Alonga yatangiriye ku gitabo cy’abana cyitwa "ABC's of Rwanda, igitabo" cyanditseho inkuru ngufi nka "The Burden of the Saved a" nd "The Shape of Hypocrisyand Tracing the Cracks", kimaze kumenyekana kuko gishingiye ku ihungabana ry’ibisekuruza ndetse na Jenoside yo mu 1994. Yanditse inkuru nyinshi zibabaza kandi zisusurutsa umutima zakoze kubarwanda benshi nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994 . Alonga ahugura urubyiruko kubijyanye no guteza imbere imishinga no kwitwara neza binyuze mumushinga wamateka, kandi yibanda ku mpano zibitabo, guhugura abashobora kwandika, no gusohora ibitabo. Alonga atezimbere gusoma no umuco wo kwandika mubanyarwanda ndetse no mumashuri ubaha ibikoresho bifatika bashobora guhuza no kwihesha agaciro kubasomyi ba Afrika.
Ibihembo.
Dominique Alonga yahawe ibihembo byinshi nkurubyiruko rwihangira imirimo harimo Tigo na Reach for Change Digital Changemakers Award 2015, One Hundred Most Influential Young Africans, UKAID’s iAccelerator, Celebrating Young Rwandan Achievers(CYRWA) Award and Youth connect champion 2015,World Bank Blog for Development Award 2016, and Mandela washington fellow 2016 in the U.S
Ubuzima.
Dominique Alonga yavutse kuri nyina wo mu Rwanda Antoinette Nyirahuku na Christopher Alonga, se uva muri congo. Alonga yavukiye muri DRC ariko mu 1997 umuryango we wahunze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) ujya mu Rwanda bashaka umutekano. azwiho gukunda kwandika no gutangaza. Amarana umwanya munini nabana kugirango basome hamwe nibiganiro mbwirwaruhame.
| 389 | 995 |
Abafite ubumuga bw’uruhu bizihije isabukuru y’imyaka 10 bishimira ibyo bagezeho. Atuganirira ku rugendo rwe n’umuvandimwe we mu mashuri, Gasangwa yavuze ko mu myaka ya mbere mu mashuri abanza ndetse no mu yisumbuye, kwiga ku bana bafite ubumuga bw’uruhu bitari byoroshye. Zimwe mu mbogamizi abana biga bafite ubumuga bw’uruhu bahura nazo, harimo kutabasha kureba neza ku kibaho, bigatuma mu gihe cyo kwandika bandika gahoro, hakabamo ko mu gihe cy’ibizamini babambura impapuro batararangiza gusubiza n’ibindi. Mu gihe cy’ibizamini bya Leta, Gasangwa avuga ko mbere babikoraga byanditse mu nyuguti ntoya ku buryo byagoraga umwana ufite ubumuga bw’uruhu kubasha gusoma neza ibibazo, bigatuma bamwambura atararangiza gusubiza. Ni na byo byatumye mu bizamini bisoza amashuri abanza, Gasangwa yarabonye amanota 30, mu gihe inota fatizo ku bana b’abahungu icyo gihe ryari 21. Ibi bivuga ko yari yatsinzwe, ariko yakomereje amasomo mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12. Buhoro buhoro, binyuze mu Muryango Nyarwanda w’Abantu bafite ubumuga bw’uruhu (OIPPA), hagiye hakorwa ubuvugizi bugamije gusaba abategura ibizamini bya Leta kujya bazirikana ko hari abana bafite ubumuga bw’uruhu, bakenera ibizamini bicapye mu nyuguti nini. Ku bw’ubu buvugizi, Gasangwa yasoje icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, afite amanota 29, mu gihe inota rya nyuma kugira ngo umuntu abe yatsinze ryari 31, bivuga ko yari yatsinze. Ni nako byagenze mu mwaka ushize ubwo yasozaga amashuri yisumbuye, kuko nabwo yabonye amanota 36 kuri 60. Ni ibintu Gasanwa yishimira cyane, akavuga ko n’ubwo atabonye amanota ahagije yamujyana muri kaminuza agahabwa inguzanyo na Leta, ariko azajya kwiga muri kaminuza binyuze muri buruse zihabwa abantu bafite ubumuga. Agira ati “Aho abarimu batangiye kujya babyumva bakadutegurira ibizamini byanditse mu nyuguti nini, byatumye amanota yanjye ndetse n’ay’umuvandimwe wanjye, agenda azamuka kugeza dusoje ayisumbuye. Turabishima cyane”. Guhabwa ibizamini bicapye mu nyuguti nini, ni kimwe mu byo abantu bafite ubumuga bagaragaje nk’intambwe ikomeye kuri bo, mu birori byabaye tariki ya 13 Kamena 2024, hizihizwa ku nshuro ya 10 Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite ubumuga bw’uruhu. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Nyarwanda w’Abantu bafite ubumuga bw’uruhu (OIPPA), Dr. Nicodeme Hakizimana, agaragaza ko muri iyi myaka 10 uyu muryango ubayeho, bishimira byinshi byagezweho, haba mu burezi, mu buzima ndetse no mu mibereho y’abantu bafite ubumuga bw’uruhu muri rusange. Uretse kuba abana basigaye bahabwa ibizamini byanditswe mu nyuguti nini, uyu muyobozi agaragaza ko no mu buvuzi bishimira ko amavuta abarinda kanseri y’uruhu ubu asigaye aboneka hakoreshejwe Mituweri. Hakizimana ati “Ibi byatumye umubare w’abana bafite ubumuga bw’uruhu mu bitabira amashuri biyongera cyane. Ubundi mbere kwiga k’umwana ufite ubumuga bw’uruhu byabaga bigoye cyane”. Umuryango OIPPA kandi ugaragaza ko wishimira ko ubu ababyeyi babyaye abana bafite ubumuga bw’uruhu basigaye babafata nk’abandi bana, kuko mbere byabaga bigoye. Dr. Hakizimana ati “Turishimira ko uyu munsi ababyeyi bashobora kwakira abana bafite ubumuga bw’uruhu nk’abandi bana. Mu bihe byashize habagaho gutandukana cyane kw’abashakanye, umugabo yihakana umugore, umugore mu muryango yashatsemo bakamwirukana, … ariko nibura ababyeyi mwabonye barishimye, kandi bamaze kubona ko umuntu ufite ubumuga bw’uruhu ashobora kugera ku iterambere nk’abandi bantu bose”. Murekatete Claudine, umubyeyi w’abana batanu barimo babiri bafite ubumuga bw’uruhu, avuga ko akimara kubabyara yahuye n’ingorane nyinshi, haba mu muryango yashatsemo ndetse no hanze yawo. Ati “Nkimara kubabyara, nahuye n’intambara zikomeye mu muryango no hanze, birakomera cyane. Watambuka aho unyuze hose, bakakuryanira inzara bavuga ngo ‘yabyaye za nyamweru’. Ariko ubu aho bigeze, pe turishimye”. Umuryango OIPPA ugaragaza ko wifuza ko abantu bafite ubumuga bw’uruhu bajya mu nzego zifata ibyemezo ndetse no mu yindi mirimo. Ati “Turifuza ko abantu bafite ubumuga bw’uruhu batangira kugaragara mu nzego zifata ibyemezo, ku buryo n’umubyeyi wabyaye umwana ufite ubumuga bw’uruhu atabifata nk’umwaku, ahubwo akabona ko na we hari aho azagera”. Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryo muri 2022, ryagaragaje ko mu Rwanda habarurwa abantu bafite ubumuga bw’uruhu 1,860, bose bakaba ari abanyamuryango ba OIPPA. Umunyamakuru @ CharlesRUZINDA2
| 610 | 1,759 |
Nyuma y’umwaka Henry yitabye Imana, Miss Mutesi Aurore ntarabyakira. Abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, Miss Mutesi Aurore yagize ati: “Nakomeje kugira ngo ni inzozi mbi nakoze igihe kizagera nkanguke nongere nkubone intimba iri mu mutima wanjye ishire maze nkuganirire nkubwire iby’iyo nzozi ariko mama si inzozi n’ubwo umutima unyangira kubyemera ukaguma umbwira ko isaha iyariyo yose nakanguka nkakubona.” Miss Aurore akomeza avuga ko kuba atagifite uwo yita musaza we nabyo bimushengura umutima. Yakomeje agira ati: “Umwaka urashize ariko kuri njye bisa nk’aho inkuru y’incamugongo aribwo nkiyumva kwemera ko ntagira uwo nita musaza wanjye sinzi ko hari igihe kizagera nkabyumva.” Kuba Hirwa Henry yaritabye Imana kandi, iyo Miss Aurore abajijwe umubare w’abavukana nawe ayoberwa icyo asubiza. Yakomeje agira ati: “Iteka iyo mbajijwe ngo iwacu tuvuka turi bangahe nyoberwa icyo ngomba gusubiza. Ubuzima ni ishuri rihanitse. Uwiteka akomeze akwiteho kandi udusabire twebwe abagukunda tuzongere tukubone. I will love forever bro R.I.P”. Hirwa Henry, musaza wa Nyampinga Mutesi Aurore, yahoze aririmba mu itsinda rya KGB aho yari kumwe na Rurangwa Gaston wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Skizzy na MYP. Henry yitabye Imana tariki 01/12/2012 arohamye mu kiyaga cya Muhazi ubwo yari yagiye gutembererayo (picnic) hamwe na zimwe mu nshuti ze. Yitabye Imana akiri ingaragu, afite imyaka 27 y’amavuko. Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
| 210 | 565 |
Ruhango Volley ball Club “RVC” yatsinzwe n’imfura zayo zisigaye zikinira APR na RRA. RVC ni ikipe y’abakobwa biga mu kigo cy’ishuri ryisumbuye Indangaburezi kiri mu karere ka Ruhango, iyi kipe izwiho ubuhanga cyane mu mukino wa volleyball, kuko yagiye yegukana ibikombe byinshi cyane cyane mu marushwanwa yo mu bigo by’amashuri ku rwego rw’igihugu. Kenshi iyo abakina muri iyi kipe bashoje amashuri yisumbuye, usanga barwanirwa n’amakipe akomeye hano mu gihugu. Akaba ari yo mpamvu abagiye banyura muri iyi kipe bakajya mu yandi makipe akomeye bishyira hamwe bakaza gukina na bagenzi babo, basigaye bakinira iyi kipe. Uyu mukino wabaye tariki 09/02/2014 wari witabiriwe n’abantu benshi, warangiye abanyuze muri RVC batsinze amaseti 3 kuri 1 y’abakina muri iyi kipe ubu. Kagabo Mansuet, umuyobozi w’ikipe ya RVC, yavuze ko iyi ari intera ikomeye kubona abana bagiye barera muri iyi kipe bakaba bari mu yandi makipe akomeye mu gihugu. Avuga ko intego bafite ari ugukomeza gukangurira abakiri bato cyane cyane abakobwa kwitabira siporo kuko ibafasha kwirinda byinshi mu buzima bwabo. Gatari Sylvan umuyobozi w’ikigo cy’Indangaburezi ari naho Ruhango Volley ball Club (RVC) ibarizwa, nawe avuga ko ubu barimo gukora ibishoboka byose kugirango iyi kipe igire imbaraga zihagije, bityo ikomeze gutanga umusaruro ugaragara muri siporo. Eric Muvara
| 201 | 510 |
Subsets and Splits
No community queries yet
The top public SQL queries from the community will appear here once available.