text
stringlengths 159
9.91k
| nwords
int64 15
1.2k
| ntokens_llama32
int64 70
3.89k
|
---|---|---|
Tanzania: Perezida Suluhu yibutse Magufuli. Mu gihugu cya Tanzania baribuka urupfu rw’uwari Perezida wayo kuva 2015 kujyera 2021,Dr John Pombe Magufuli ubwo yatabarukaga bitunguranye nyuma yo gutorerwa kuba Perezida wa Tanzaniya muri mada ye ya kabiri. Uwamusimbuye Madam Samia Suluhu Hassan yanyujije ubutumwa kuri X bukubiye mo amagambo yo kwibuka uwo yasimbuye bidaciye mu matora ahubwo biciye mu itegeko nshinga riteganya ko uwari Perezida iyo apfuye Manda ye isozwa na Visi Perezida we. Mu butumwa bwe yagize ati “Kuri uyumunsi, hashize imyaka itatu, twibuka uwahoze ari Perezida wa gatanu, Dr. John Pombe Magufuli. Reka dukomeze gusenga Imana ngo imuhe ikiruhuko cyiza. Nkuko ibyiciro byose (anayoboye Tanzania) byakomeje gukora, Guverinoma yicyiciro cya gatandatu izakomeza guha icyubahiro nyakwigendera Dr. John Pombe Magufuli gucunga no guteza imbere ibintu byiza byose yatangiye.” John Pombe Joseph Magufuli yabaye perezida wa gatanu wa Tanzaniya, kuva mu 2015 kugeza apfuye mu 2021. Yabaye Minisitiri w’umirimo, ubwikorezi n’itumanaho kuva 2000 kugeza 2005 na 2010 kugeza 2015 kandi yari umuyobozi w’umuryango w’iterambere ry’Afurika y’amajyepfo kuva muri 2019 kugeza 2020. | 170 | 469 |
Nyaruguru: Kutabonera ifumbire ku gihe n’imihanda mibi, bimwe mu bibangamiye abahinzi b’icyayi. Uwitwa Uwayisaba avuga ko ifumbire bifashisha mu cyayi ibageraho bitinze, ati “Duhabwa ifumbire y’icyayi, ariko hari igihe itugeraho itinze, ugasanga tuyishyize mu mirima nk’igihe izuba ritangiye kuva. Nibura ifumbire yo mu gihembwe cy’ijagasha ibonetse nko mu kwezi kwa gatatu, byadufasha.” Yungamo ati “Ikindi twifuza nk’abahinzi b’icyayi, ni uko Leta natwe yadutangira nkunganire mu ifumbire, kuko itugeraho ihenze.” Alexis Mutungirehe we avuga ko imihanda mibi ibabangamira, haba mu guhinga icyayi ndetse no mu kugisarura. Agira ati “Iyo turiho duhinga icyayi, ingemwe zitugeraho biruhanyije kubera ko imodoka zitabasha kugera mu mirima yose, bitewe n’imihanda mibi. Umusaruro na wo usanga abahinzi bawikorera ku mutwe, kubera ko kuva mu mirima kugera ku muhanda munini biruhanya, bitewe n’imihanda mibi, usanga mu gihe cy’imvura inyerera.” Ubwo Minisitiri w’Ubuhinzi, Dr Ildephonse Musafiri, yaganiraga n’abahinzi b’icyayi bahagarariye abandi tariki 24 Gicurasi 2023, Mutungirehe yamugejejeho icyifuzo cy’uko Leta y’u Rwanda yafatanya n’umufatanyabikorwa ‘Wood Foundation’, ubafasha ubicishije mu mushinga SCON, bakabasha kugira imihanda mizima. Yagize ati “Leta y’u Rwanda na Wood Foundation Africa twabasaba ko mu byiza batugejejeho mu buhinzi bw’icyayi, badufasha no gutunganya imihanda, kugira ngo dukomeze kugira umusaruro uhagije.” Aba bahinzi banagaragarije Minisitiri w’Ubuhinzi, icyifuzo cy’uko nk’uko n’abandi bahinzi bakurirwaho imisoro, na bo bagenzerezwa gutyo. Ku bijyanye n’imihanda idakoze, Minisitiri Musafiri yagize ati “Abazi Nyaruguru mu myaka 10 ishize, bazi ko ibyagezweho ari byinshi. Imihanda ya kaburimbo yarahageze ariko haracyari urugendo kuko imihanda yinjira mu byaro aho icyayi kiri, kugira ngo kigere ku isoko cyangwa ku nganda yo itaratunganywa, ariko gahunda irahari. Mu gihe kitarambiranye na yo izakorwa.” Ku bijyanye n’icyifuzo cya nkunganire ku ifumbire, Minisitiri w’Ubuhinzi avuga ko Leta iyitanga ku bihingwa ngandurarugo, ariko ko itayitanga no ku bihingwa ngengabukungu. Ati “Dushyiraho igiciro cy’ibihingwa ngengabukungu ku buryo ayo abahinzi bishyurwa, abasha kwishyura iyo fumbire, akishyura abasoromyi ndetse n’imirimo yakozwe, hagasigara inyungu yagirira akamaro umuhinzi.” Imisoro na yo, ngo ntiyakurwaho ku bihingwa ngengabukungu. Umunyamakuru @ JoyeuseC | 320 | 956 |
Nigeria: Amabandi yadukiriye Polisi. Muri Nijeriya, itsinda ry’abagabo bitwaje intwaro ryagabye igitero ku kigo cya polisi mu mujyi wa Zurmi uri muri Leta ya Zamfara iri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu. Polisi y’Igihugu yatangaje ko yashoboye gukoma imbere icyo gitero, cyahitanye abantu ku mpande zombi. Umuvugizi wa polisi muri Leta ya Zamfara Yazid Abubakar, yavuze ko ayo mabandi yazanye intwaro zikomeye, mu gitero yagabye ku kigo cya polisi ku cyumweru. Yishe umwe mu bayobozi ba polisi akomeretsa abandi babiri. Yazid Abubakar avuga ko polisi yishe benshi muri ayo mabandi yateye andi agahungana ibikomere. Yavuze ko polisi yatangiye iperereza kandi yongereye abashinzwe umutekano. Udutsiko tw’abagabo bitwaje intwaro abaturage bita amabandi, bamaze imyaka itatu barazahaje agace k’amajyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nijeriya. Utu dutsiko tumaze kwica abantu babarirwa mu magana no gufata bunyago ababarirwa mu bihumbi. Gukora ingendo zo muri aka karere cyangwa guhinga mu mirima byaragoranye. Nsengiyumva JMV | 146 | 402 |
Ubushinjacyaha bufite ingamba zo kutazongera kugira ibirarane by’imanza. Ikibazo cy’ibirarane by’imanza cyari kimaze kuba ingorabahizi mu rwego rw’ubushinjacyaha kuva aho ruhurijwe n’ubutabera. Mu ivugurura ryabaye mu 2004, byaje kugaragara ko hari ibirarane by’imanza bigera ku bihumbi 35 ku rwego rw’bushinjacyaha. Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika, Martin Ngoga, avuga ko hari ingamba nyinshi zafashwe zo guhangana n’iki kibazo, harimo kubanza kurangiza izitarangijwe, kugira ngo bitange isura nziza ku Rwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru, kuri uyu wa mbere tariki 10/09/2012, Ngoga yatangaje ko biyemeje gukurikirana ko dosiye yinjiye mu bushinjacyaha itagomba kurenzamo ukwezi. Ati: “Hari uburyo bwashyizweho bwo gukurikirana y’uko ibyo biyemeza (abashinjacyaha) bizashyirwa mu bikorwa y’uko dosiye yinjiye mu bushinjacyaha igomba kurangira mu kwezi umwe, niba hari ikibazo kivutse gituma ibyo bitari bushoboke umushinjacyaha ubishinzwe akabimenyekanisha”. Bimwe mu byatumaga ikibazo cy’ibirarane by’imanza kibaho ni akazi kenshi ku mushinjacyaha ariko hatanzwe ingamba zo gukorera mu matsinda no gukorera mu mihigo; nk’uko ubushakashatsi bwakozwe bwabigaragaje. Ibyo kandi bijyana no kureba ubwiza bw’imanza zaciwe kuko ntacyo byaba bimaze guca imanza nyinshi zidafatika. Uburyo bwo kureba niba imanza zaciwe neza ku bushinjacyaha ni ukuzitsinda; nk’uko Ngoga yabitangaje. Emmanuel N. Hitimana | 183 | 543 |
Imyenda izambarwa n’ibihugu icyenda mu gikombe cy’Uburayi ikoranye uburozi. Ikigo cy’iburayi girengera abaguzi (European Consumer Organisation) cyatangaje ko kuri iyo myenda ahari ibendera ry’igihugu hakoze mu bintu bishobora kwangiza ubuzima bw’abantu cyane cyane ko iyo abakinnyi n’abafana basoma ikirango cy’igihugu bishimira intsinzi. Imyenda y’ibihugu nka Espagne,Ubudage,Ukraine, Uburusiya,Ubufaransa n’Ubutariyani yakoranywe imiti irenze urugero. Imyenda y’Ubudage na Espagne irimo imiti irenze ubushobozi bw’umubiri w’umwana naho imiti ya nickel igira ingaruka ku bwonko iri mu myenda ya Portugal n’Ubuholandi. Imyenda ya Pologne irimo uruhurirane rw’imiti ya organotin isanzwe irwanya impumuro nziza. BEUC ivuga ko Espange n’Ubutaliyani bambariye kuri nonylphenol ikoreshwa mu kurwanya amazi yanduye, yangiza ibidukikije; nk’uko byatangajwe na AFP. Haribazwa niba iyi miti ari iyo kongera imbaraga cyangwa ari ukuroga kuko iri ku kirango cy’igihugu aho abakinnyi bakunda gusoma bishimira intsinzi. Iyi myenda yakozwe n’inganda zitandukanye nka Nike, Adidas na Puma. Monique Goyens, umuyobozi wa BEUC arasaba ko hajya habanza gusuzumwa ibikoresho bigiye gukoreshwa n’imbaga ndetse n’impamvu iyi miti yakoreshejwe. FIFA ntiyemera ko abakinnyi bakoresha ibiyobyabwenge n’imiti kuko bagomba gukoresha imbaraga z’umwimerere. Diego Maradona wari kapiteni w’Argentina mu gikombe cy’isi 1994 yahagaritswe kubera ibiyobyabwenge.Yashyiraga Cocaine mu gitambaro kapiteni yambara. Hari impungenge ko hakishimirwa intsinzi hangizwa ubuzima byiyongera ku irondaruhu ryiganje muri Ukraine na Pologne. Thierry Tity Kayishema | 205 | 606 |
Malaria. Malariya Consortium ni umuryango udaharanira inyungu, mu kurwanya isi ya n'izindi ndwara zanduza - cyane cyane izibasira abana bari munsi y’imyaka itanu. Icyicaro cyacyo kiri mu Bwongereza. Ryakozwe mu 2003, rikora muri Afurika no muri Aziya. Urutonde rwa nkimwe mumiryango icyenda ikoresha amafaranga menshi kwisi.
umuryango.
Uyu muryango ukorana cyane na gahunda z’igihugu zo kurwanya malariya, Umuryango w’ubuzima ku isi, ndetse n’ubuyobozi bw’ubuzima bwa Leta, uturere n’uturere muri buri gihugu. Iterwa inkunga cyane cyane n’impano zatanzwe n’abaterankunga n’abantu ku giti cyabo, nka Fondasiyo ya Bill-na-Melinda-Gates
Ibikorwa.
Malariya Consortium igabanya ikwirakwizwa rya malariya binyuze muri gahunda yo kwirinda imiti y’ibihe byasabwe n’umuryango w’ubuzima ku isi . Uyu muryango urasaba guha ubu buvuzi abana mu gihe cya malariya, mu turere usanga ari ibihe. Abana barenga miliyoni 25 bafite hagati y’amezi 3 na 59 bari kungukirwa no kwirinda Uyu muryango ukwirakwiza ibiyobyabwenge, uhugura inzobere mu buzima, kandi ukurikirana aho usanga kurwanya imiti igabanya ubukana ari byinshi , . Irasuzuma kandi akamaro ko kuvura cyangwa kugenzura ibikoresho binyuze mu bushakashatsi bwasohotse mu binyamakuru byasuzumwe | 167 | 486 |
Rutangarwamaboko Yashimye Imana Y’i Rwanda Ko Abe Batahiye. Yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa Kuri X nyuma y’uko inkongi yibasiye inzu ye yatewe no gusudira ikibasira igice cy’inzu yakoreragamo imihango ya Kinyarwanda yo kuragura. Yanditse ati:” UBUZIMA ni UMWERU n’UMU.Imana y’i Rwanda ishimwe yo n’Abazimu Bacu Batazima kuko nubwo Ingoro Ndangamuco n’Amateka yose yakongotse ariko twe turacyitsa kandi nta n’undi wahagiriye ikibazo icyo aricyo cyose.” Yashimye Polisi y’u Rwanda yatabaye ikazimya iriya nkongi itaratikiza byose. | 74 | 213 |
YEHOVA AGENZURA IMITIMA. 1, 2. (a) Kuki ari iby’ingenzi ko tujya ku ruhande rwa Yehova? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice? BIRAKWIRIYE ko dukomeza kugirana ubucuti na Yehova. Ntawumurusha imbaraga, ubwenge cyangwa urukundo. Nta n’umwe muri twe utakwifuza kujya ku ruhande rwe (Zab 96:4-6). Icyakora hari abagaragu b’Imana bahuye n’ibibazo bacika intege, ntibaguma ku ruhande rwa Yehova. 2 Muri iki gice, turi busuzume ingero z’abantu bavugaga ko bari ku ruhande rwa Yehova, nyamara bakora ibikorwa yanga. Izo nkuru zirimo amasomo y’ingenzi ashobora kudufasha gukomeza kubera Yehova indahemuka. YEHOVA AGENZURA IMITIMA 3. Kuki Yehova yagerageje gufasha Kayini, kandi se ni uwuhe muburo yamuhaye? 3 Reka turebe ibyabaye kuri Kayini. Nta yindi Mana yasengaga uretse Yehova. Icyakora Yehova ntiyamwemeraga. Kubera iki? Ni ukubera ko yabonaga ko mu mutima wa Kayini harimo ibitekerezo bibi (1 Yoh 3:12). Yehova yaramuburiye ati: “Nuhindukira ugakora ibyiza ntuzashyirwa hejuru? Ariko nudahindukira ngo ukore ibyiza, icyaha cyubikiriye ku muryango wawe kandi ni wowe cyifuza. Ariko se uzashobora kukinesha” (Intang 4:6, 7)? Ni nk’aho Yehova yabwiraga Kayini ati: “Niwihana kandi ukaguma ku ruhande rwange, nange nzajya ku ruhande rwawe.” 4. Kayini yakoze iki igihe Yehova yamusabaga kujya ku ruhande rwe? 4 Iyo Kayini ahindura imitekerereze ye, Yehova yari kongera kumwemera. Icyakora Kayini yanze kumvira inama. Imitekerereze ye mibi n’ibyifuzo bye by’ubwikunde byatumye akora ibikorwa bibi (Yak 1:14, 15). Birashoboka ko Kayini akiri muto atigeze atekereza ko yari kuzatera Yehova umugongo. Icyakora nyuma yaho, yakoze ibintu atatekerezaga ko yakora. Yigometse ku Mana kandi yica murumuna we. 5. Ni iyihe mitekerereze ishobora gutuma Yehova adakomeza kutwemera? 5 Kimwe na Kayini, muri iki gihe Umukristo ashobora kwibwira ko akorera Yehova, ariko mu by’ukuri akora ibyo yanga (Yuda 11). Urugero, Umukristo ashobora kuba abwirizanya ishyaka kandi ajya mu materaniro buri gihe, ariko akaba yaranatwawe n’ibitekerezo by’ubwiyandarike, umururumba, cyangwa hakaba hari umuntu yangira mu mutima (1 Yoh 2:15-17; 3:15). Ibyo bitekerezo bishobora gutuma akora icyaha. Abandi bashobora kutamenya ibitekerezo byacu n’ibyo dukora, ariko Yehova aba azi ko tutari ku ruhande rwe mu buryo bwuzuye.Soma muri Yeremiya 17:9, 10. 6. Yehova adufasha ate ‘kunesha’ kamere yacu ibogamira ku cyaha? 6 Ariko n’iyo twakosa, Yehova ntahita yumva ko twarenze igaruriro. Iyo umuntu atangiye gutana, Yehova aramubwira ati: ‘Ngarukira nanjye nzakugarukira’ (Mal 3:7). Iyo duhanganye n’amoshya, Yehova aba ashaka ko twirinda gukora ibibi (Yes 55:7). Iyo tugumye ku ruhande rwe, na we aba hafi yacu, akaduha imbaraga dukeneye, haba mu buryo bw’umwuka, mu byiyumvo no mu mubiri, bityo ‘tugashobora kunesha’ kamere yacu ibogamira ku cyaha.Intang 4:7. “NTIMUYOBE” 7. Ni iki cyatumye Salomo adakomeza kuba inshuti ya Yehova? 7 Ibyabaye ku Mwami Salomo bishobora kutwigisha byinshi. Akiri muto, yari afitanye ubucuti na Yehova. Yamuhaye ubwenge buhambaye kandi amuha inshingano ikomeye yo kubaka urusengero rw’akataraboneka rw’i Yerusalemu. Ariko Salomo ntiyakomeje kuba inshuti ya Yehova (1 Abami 3:12; 11:1, 2). Amategeko y’Imana yavugaga ko umwami atagombaga ‘gushaka abagore benshi [kugira ngo] batazamuyobya umutima’ (Guteg 17:17). Salomo ntiyumviye iryo tegeko. Yashatse abagore 700 n’inshoreke 300 (1 Abami 11:3). Abenshi mu bagore be bari abanyamahanga basengaga ibigirwamana. Ubwo rero, Salomo yarenze no ku itegeko ryabuzaga Abisirayeli gushaka abagore b’abanyamahanga.Guteg 7:3, 4. 8. Salomo yarakaje Yehova ate? 8 Salomo yagiye yirengagiza amategeko ya Yehova buhorobuhoro, bituma agera ubwo akora ibikorwa by’agahomamunwa. Yubakiye igicaniro imanakazi yitwaga Ashitoreti, yubakira n’ikigirwamana kitwaga Kemoshi. Nanone yafatanyaga n’abagore be gusenga ibyo bigirwamana. Ikibabaje ni uko Salomo yubatse ibyo bicaniro ku musozi wari uteganye na Yerusalemu, aho yari yarubatse urusengero rwa Yehova (1 Abami 11:5-8; 2 Abami 23:13). Salomo ashobora kuba yaribwiraga ko Yehova yari kwirengagiza ibibi yakoraga, kubera ko yakomezaga gutanga ibitambo mu rusengero rwe. 9. Kuba Salomo yaranze kumvira | 601 | 1,781 |
#CHAN2023: U Rwanda runganyije na Ethiopia. Ni umukino mu gice cya mbere waranzwe no kwiharira umupira ku ikipe ya Ethiopia, cyane kuva inyuma kuri ba myugariro bayo Mignot, Milion Asrat na Remedan kugeza imbere ku bakinnyi nka Gatoch kapiteni wayo, Chernet, Dawa, Amanuel, Kenean n’abandi byatumaga kenshi ikipe y’u Rwanda ikora amakosa. N’ubwo ariko Ethiopia yihariye umupira cyane, nayo mu gice cya mbere ntabwo yashoboye kubonamo igitego, kuko ba myugariro b’u Rwanda barimo Niyigena Clement, Ndayishimiye Thierry, Bishira Latif, Niyomugabo Claude na Serumogo Ally, bari bahagaze neza cyane kongeraho umunyezamu Ntwali Fiacre. U Rwanda mu gice cya mbere rwabonyemo uburyo bumwe bwashoboraga kuvamo igitego, aho umusore Iradukunda Bertrand umupira wari uhinduwe na Serumogo, yananiwe kuwufunga imbere y’izamu rya Ethiopia ngo atsinde igitego, maze igice cya mbere kirangira ari 0-0. Mu gice cya kabiri umutoza Carlos Aros yatangiranye impinduka akuramo Ruboneka Jean Bosco hagati mu kibuga, wakoraga amakosa menshi atakaza imipira ashyiramo Nishimwe Blaise, ibi byatumye igice cya kabiri gitandukana n’icya mbere kuko hagati mu kibuga abakinnyi nka Niyonzima Haruna na Mugisha Bonheur, batumye Amavubi atangira gukina neza anahererekanya umupira ukanagera imbere ku bakinnyi nka Niyibizi Ramadhan, witwaye neza muri uyu mukino na Iradukunda Bertrand. Amavubi yakomeje gukina neza ari nako na Ethiopia ikina neza, ariko noneho bitandukanye n’igice cya mbere u Rwada rukina neza cyane runagera imbere y’izamu rya Fasil. Umutoza w’Amavubi yakomeje gukora impinduka akuramo Iradukunda Bertrand na Niyibizi Ramadhan, ashyiramo Tuyisenge Jacques na Muhozi Fred. Aba basore babiri bakijyamo, Muhozi Fred yazamukanye umuppira acenga abakinnyi ba Ethiopia ageze mu rubuga rw’amahina agwa hasi, ariko umupira arawugumana usanga Jacques wari wamukurikiye maze agerageza gutera mu izamu ariko ufata igiti cy’izamu. Nsabimana Eric bakunda kwita Zidane na we yinjiye mu kibuga asimbuye Mugisha Bonheur, ndetse na Nshuti Dominique Savio ariko umukino urangira amakipe yombi anganyije 0-0. U Rwanda ruzakira ikipe ya Ethiopia mu mukino wo kwishyura tariki ya 3 Nzeri 2022 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, ikipe izatsinda ikazahita ikatisha itike yo gukina CHAN 2023, izabera muri Algeria hagati ya Mutarama na Gashyantare 2023. Umunyamakuru @UwimanaJeanJul1 | 336 | 875 |
Africa Online (Sosiyete y'itumanaho). Africa Online Holding Ltd, rimwe na rimwe mu magambo ahinnye ni AFOL, ni yo itanga serivisi nini kuri interineti (ISP) muri Afurika . Iherereye i Nairobi, muri Kenya, itanga umurongo wa interineti kandi ikorera mu bihugu icumi bya Afurika, harimo Cote d'Ivoire, Gana, Namibiya, Eswatini, Tanzaniya, Uganda na Zimbabwe . Serivisi zitangwa na Africa Online zirimo guhamagara kuri interineti, serivisi zikodeshwa kumurongo, konte ya imeri, guhuza VSAT, DSL, WAN na VPN kubakiriya bigenga n'abacuruzi. Mu mwaka wa 2007 yahindutse ishami rya .
Amateka.
Sosiyete yatangijwe mu mwaka wa 1994 na Ayisi Makatiani, Karanja Gakio na Amolo Ng'weno, Abanyakenya batatu bahuye ari abanyeshuri bo muri Cambridge, Massachusetts . Makatiani na Gakio bari muri MIT mugihe Ng'weno yari Harvard . Igitekerezo cyibanze cya serivise y'amakuru yo kumurongo kubanyakenya yatejwe imbere n'umuryango wa interineti wakiriwe muri MIT witwa KenyaNet. KenyaNet yari imwe mu tumanaho abaturage benshi bibanda muri Afrika (abandi ni Okyeame muri Gana, Naijanet muri Nijeriya, na Salonet muri Siyera Lewone ) yashinzwe kandi ikorwa nabanyeshuri ba MIT ikanakirwa kuri seriveri ya MIT.
Hamwe no kwamamaza kuri interineti, Africa Online yarebye kure igira igitekerezo cyo kugeza amakuru kubandi banyafurika bo ku mugabane hifashishijwe interineti. Mu mwaka wa 1995, sosiyete yaguzwe na International Wireless ya Boston, bituma irangira amaherezo yitwa Prodigy . Muri icyo gihe, Africa Online yatangiye gukora nka ISP ya mbere yo muri Kenya, nyuma yaje kwaguka muri Cote d'Ivoire mu mwaka wa (1995) igera muri Gana, Tanzaniya, Uganda, Zambiya, Zimbabwe na Swaziland, Abanyakenya batatu bakomeje kuyobora icyo gikorwa. Muri icyo gikorwa, Africa Online yaguze ISP nyinshi, nka Pipex Internet Solution (Swaziland), Net2000 (Kenya), UUNET (Namibia) na Swift Global (Uganda).
Mu mwaka wa 1998, Prodigy yagurishije sosiyete muri Afurika y'Ibiyaga Bigari. Ibiyaga by'Afurika byari byashyizwe ku isoko ry’imigabane ry'i londere kuva mu mwaka wa 1877, bikaba byarimo byaguka mu muco gakondo w'ubuhinzi no mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro. Mu gihe gito iyi sosiyete yishimiwe n’abashoramari, yandikwa ku isoko ry’imigabane rya Nairobi mu mwaka wa 2001, ariko imigabane yayo yaje gutakaza ubutaka maze ishyirwa ku rutonde i Londere na Nairobi mu mwaka wa 2003. Icyo gihe, abashinze iyi sosiyete uko ari 3 bari baravuye muri Africa Online.
Africa Online yaguzwe na Telkom Africa y'epfo mu mwaka wa 2007. | 368 | 909 |
Nyagatare: Ubuyobozi buremeza ko nta mwarimu wa baringa uhakorera. Abitangaje mu gihe Komisiyo y’abakozi ba Leta iherutse gutangaza ko mu Karere ka Nyagatare hari abarimu 807 bakora nta byangombwa bafite. Raporo ya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta yo mu mwaka wa 2019/2020, yagejejwe ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi kuwa 26 Ukwakira 2020, yagaragaje ko mu gihugu cyose hari abarimu 1,566 mu mashuri ya Leta bari mu kazi badafite ibyangombwa bibashyira mu kazi. Abarimu bangana na 6.6% by’abarimu bose mu gihugu ngo bakora nta mpapuro cyangwa se dosiye bafite, bitewe ahanini n’uburangare bw’abashinzwe kugenzura umurimo. Iyi raporo itanga urugero ko mu mashuri atandatu yo mu Karere ka Nyagatare nta mwarimu n’umwe ufite ibyagombwa. Ku barimu 2,430 babarurwa mu Karere ka Nyagatare, 807 bakora nta byangombwa bibemerera akazi bafite. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare avuga ko ikibazo cyari gihari ari uko hari aho basanga hari icyemezo runaka kibura mu mpapuro cyangwa muri dosiye y’umwarimu ariko ngo byamaze gukosorwa. Agira ati “Uko byaje ni Audit (igenzura) yakozwe na Komisiyo y’abakozi ba Leta iza kugenda ibonamo muri Files (dosiye) z’abakozi zituzuye, ugasanga harimo nka diplome itariho umukono wa noteri cyangwa muri dosiye hari urupapuro rutarimo yenda ruri ahandi (Misplaced) ariko ubu byamaze no guhuzwa byose dosiye ziruzuye”. Hategikimana avuga ko nta barimu ba baringa bafite bitewe n’uburyo bashyirwa mu kazi kuko buri wese uri mu kazi afite inomero itangwa na REB. Ati “Ntabwo ari baringa ntabwo byashoboka kuko umwarimu byonyine kugira ngo abe mwarimu hari inomero REB itanga (Numero de Matricule) umwarimu aba ayifite kuko ntibyashoboka guhemba baringa”. Raporo ya Komisiyo y’abakozi ba Leta kandi ivuga ko bidasobanutse uburyo abarimu 4,087 mu turere 11 bageze mu kazi nta mabaruwa abashyira mu myanya barimo. Ivuga kandi ko abarimu 762 bari mu kazi batarigeze berekana impamyabumenyi zabo, hakibazwa niba bafite ubushobozi bwo kwigisha. Imibare itangwa na Minisiteri y’Uburezi, igaragaza ko mu gihugu cyose habarurwa abarimu 63,989, muri bo abigisha mu mashuri abanza bujuje ibisabwa ari 98.6%, mu gihe mu mashuri yisumbuye abujuje ibisabwa bangana na 76%. Umunyamakuru @ SEBASAZAGEmman1 | 334 | 877 |
RSSB yibutse abahoze ari abakozi ba CSR bishwe muri Jenoside (Amafoto). RSSB yashimiwe ubwo ku wa 10 Gicurasi 2023 yibukaga ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko abari abakozi 19 ba CSR bishwe bazira uko bavutse. Perezida wa IBUKA, Dr Gakwenzire Philbert yagaragaje ko RSSB itigeze ihwema mu gufasha imiryango abo 19 bakomokagamo ikongera kugira icyizere cy’ejo hazaza ndetse ikarenga ikita no ku barokotse jenoside muri rusange. Yashimiye RSSB uburyo inatera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari hirya no hino mu gihugu, bikarengaho ikanakurikirana ikamenya niba inkunga babahaye ziriki kubafasha mu iterambere. Ati “Ntangira izi nshingano muri IBUKA nahasanze dosiye y’abarokotse jenoside b’i Gatsibo bahawe inka nanabyibazaho mbaza impamvu bidatungana vuba. Nabibonyemo ikintu cy’agaciro mbona ko nubwo RSSB itanga, iranakurikirana.” Icyo gihe RSSB yari yatanze inka, ariko bisanga ko nta mpamvu yo kuzitanga ako kanya cyane ko impeshyi yari yegereje, Dr Gakwenzire akavuga ko ibyo bintu byamukoze ku mutima ari yo mpamvu agaruka akavuga ko hakwiriye kubaho ibiganiro ku bantu batanga inkunga n’uburyo bazitangamo. Ati “Aho kugira ngo bizajye biba ibyo kurangiza umuhango gusa ahubwo bibe mu gihe ubona ko icyo gikorwa kiba cyagirira akamaro koko uwarokotse Jenoside. Hakabaho kubaka ibiraro, kureba niba hari ubwatsi, kugira ngo bamenye niba rya tungo rigeze hariya rizabaho koko. Nta mpamvu yo gukora ibintu byo kurangiza umuhango gusa.” Dr Gakwenzire yasabye ko no mu minsi iri imbere IBUKA yazajyana na RSSB kureba ibikorwa uru rwego rwagejeje ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, harebwa aho ubu bigeze. Ati “Ikindi ibiro byacu na byo mubitera inkunga turaganira, hari ibyo mudufasha na byo turabibashimira, nkabashimira ko no kwibuka abahoze ari abakozi ba CSR mukibukira hano mukabifatanya no kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri rusange.” Ni ishimwe kandi ryagarutsweho na Adelaide Gakwaya uhagarariye imiryango abo bahoze bakorera CSR bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakomokamo, wavuze ko RSSB ibafasha mu buryo butandukanye ndetse, “buri mwaka iyo igiye kwibuka iradutumira.” Ati “Turabashimira kandi ku musanzu wanyu mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko muri twe hari abo mwarihiye amashuri barayarangiza ubu ni abagabo ni bagore bahamye binjiye mu kazi bafite ubuzima bwiza. Ntabwo twabyibagirwa. Mwarakoze kandi muracyakora.” Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis na we yashimiye IBUKA yakoze ubutaruhuka kuva ku munsi wa mbere ishingwa kugeza ubu, kugira ngo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagere aha ubu bageze bafite icyizere cyo kubaho nyamara bitarashobokaga. Ati “Twe nk’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi turabashimira kuko mwarahabaye. Bamwe bari bakiri bato badatekereza gusubira mu ishuri ariko IBUKA na leta y’ubumwe muri rusange bakoze akazi gakomeye ko kwita ku buzima bwacu. Ndabashimira cyane kuko mwubatse imiryango yashibutse irakomera.” Yavuze ko iki gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abakozi 19 bakoreraga CSR, ari ukuzirikana imibereho, ubuzima, ibyiza byabo, umusingi batanze mu kubaka u Rwanda bakundaga ariko bakabuzwa amahirwe yo kurubamo. Yashimiye ubuyobozi bw’igihugu bwakomeje guharanira kuzamura ubuzima bw’igihugu kuva bugihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza uyu munsi u Rwanda ari kimwe mu bihugu ntangarugero muri byinshi, umutekano ukaza ku isonga. Ati “Kugeza uyu munsi ntawe ucyirukanswa, uhigwa, ubuzwa uburenganzira bwo kwiga, gutora no gukora icyo ashatse afitiye uburenganzira. Tuzirikane ko hari ababiharaniye bagatanga ubuzima ariko tunazirikane ko hari abagikomeje kurwana iryo shyaka.” Rugemanshuro yavuze ko “twe nk’abarokotse jenoside dukunda kuvuga ko Inkotanyi ni ubuzima. Ni intero ya buri Munyarwanda. Ni ubuzima kuko babutanze kugira ngo tubeho. Icyo gihango dufitanye n’Inkotanyi, nitujya twibuka tujye tuzirikana icyo gihango." Yerekanye ko ari inshingano za buri wese aho ari kumva ko agomba guharanira ko ibyabaye bitazongera, « Twunge ubumwe turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’abahakana iyakorewe Abatutsi, dutoze abato, bizadufasha kubaka u Rwanda twifuza. » Umuyobozi Umuyobozi mu Ngabo z’u Rwanda, RDF ushinzwe ibikorwa byo guhuza abasivile n’abasirikare, Col Vincent Mugisha yabwiye urubyiruko ko U Rwanda rwubakiye ku musingi w’imibiri n’amaraso by’abana b’Abanyarwanda, bityo rukwiriye kuzirikana uburemere bw’icyo kintu bagasigasira igihugu bakirinda gusubira aho cyavuye. Perezida wa IBUKA, Dr Gakwenzire Philbert yashimiye byimazeyo RSSB itarahwemye kuba hafi no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikanakurikirana uko inkunga yatanze iri gufasha Umuyobozi Mukuru wa RSSB aha icyubahiro abahoze ari abakozi ba CSR bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro ashyira indabyo ku rukuta ruriho amazina y'abahoze ari abakozi ba CSR bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi Abakozi ba RSSB bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bibutswe kugira uruhare rukomeye mu kurwanya abashaka gusubiza u Rwanda aho rwavuye Abo mu miryango y'abahoze abahoze ari abakozi ba Caisse Sociale du Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi icyubahiro abavandimwe, ababyeyi babo bishwe bazira uko bavutse Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RSSB, Louise Kayonga na yahaye icyubahiro abahoze ari abakozi ba Caisse Sociale du Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi "Ntimwazimye, turiho" amwe mu magambo y'ihumure RSSB yaherekeresheje igiti yateye mu Busitani bwo Kwibuka Umuyobozi muri RSSB Ushinzwe Ishoramari, Philippe Watrin aha icyubahiro abahoze ari abakozi ba Caisse Sociale bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis yashimiye byuzuye leta yakomeje gufasha imiryango yashibutse gukomera, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yasize ibibazo uruhuri Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe na RSSB hacanywe urumuri rw'icyizere Umuyobozi Wungirije w'Inama y'ubutegetsi ya RSSB, Mukeshimana Marcel yijeje ko bazahora bafatanya na leta mu kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gufatanya na bo mu rugendo rwo gukira ibikomere Ubwo Umuyobozi Mukuru wa RSSB n'Umuyobozi Wungirije w'Inama y'ubutegetsi w'uru rwego, Mukeshimana Marcel basinyaga mu gitabo cy'abashyitsi cyagenewe abasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro Umuyobozi mu Ngabo z’u Rwanda, RDF ushinzwe ibikorwa byo guhuza abasivile n’abasirikare, Col Vincent Mugisha yeretse urubyiruko ko u Rwanda rwubakiye ku mibiri n'Amaraso by'Abanyarwanda bityo ko bagomba kurusigasira barurinda ko rwasubira aho rwavuye RSSB yateye igiti mu Busitani bwo Kwibuka buherereye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis ubwo yacanaga urumuri rw'icyizere rugaragaza ko uko byagenda kose ibyabaye mu Rwanda bitazasubira ukundi Adelaide Gakwaya wari uhagarariye imiryango y'ababuze ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahoze ari abakozi ba Caisse Sociale du Rwanda yashimiye RSSB yabarihiye amashuri ubu "tukaba turi abagore n'abagabo bari mu kazi bafite ubuzima bwiza." Amafoto: Niyonzima Moïse | 1,003 | 2,790 |
Zambiya: Minisitiri yeguye nyuma yo gufatwa amashusho yakira indonke. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Zambiya Stanley Kakubo yeguye ku mwaya we w’ubuyobozi nyuma y’uko hasakaye amashusho ahabwa yakira akayabo k’amadorali n’amakwacha akoreshwa muri icyo gihugu. Minisitiri Kakubo ubaye minisitiri wa mbere weguye kuva perezida wa Zambiya Hakainde Hichilema yajya ku butegetsi muri Kanama 2018, ntiyahakanye ko ari we wagaragaye muri ayo mashusho gusa yemeje ko atarimo yakira amafaranga atanyuze mu mucyo nk’uko benshi bakomeje kubimushinja. Mu ibaruwa ye y’ubwegure yatangaje ko amashusho yagaragayemo ari ayo mu gihe yarimo yishyurwa amafaranga na kompanyi y’abashinwa bafitanye amasezerano ikora ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Perezida wa Zambiya yemeye ubu bwegure,anashima umuhate yagize mu gihe yari akiri mu nshingano. si ubwa mbere uyu munyepolitiki yumvikanye mu nkuru zijyanye no kwakira ruswa kuko no mu mwaka wa 2022, yashinjwe kwakira ruswa nyuma y’uko agaragaye ava mu biro bya kompanyi icuruza ya sima y’Abashinwa afite isanduku (briefcase) yo mu ntoki. gusa ibyo yashinjwe yarabihakanye ndetse na perezida w’iki gihugu ashimangira ko nta kibi yakoze. | 166 | 457 |
Amata yuzuye intungamubiri ariko hari abatinya ko yabatera ibibazo. Ku rubuga www.lemonde.fr, bavuga ko nko mu Bufaransa, kugurisha amata byagabanutseho 20% hagati y’umwaka wa 2003-2016, bitewe n’uko hari amakuru agenda avuga ko amata yaba atera ibibazo bitandukanye mu mubiri, harimo n’ibijyanye n’igogora. Urubuga www.lexpress.fr, rwo rugaragaza ko hari abavuga ko amata y’inka ashobora gutera indwara zitandukanye harimo nka kanseri ifata imyanya y’ibanga y’abagabo(cancer de la prostate), cyangwa kanseri ifata intanga z’abagore (ovaires). Gusa ibyo bivuguruzwa n’inzobere mu by’ubuzima, ahubwo bakavuga ko amata akize cyane ku butare bwa “calcium” na “vitamine D”, gusa kunywa amata cyane cyane ku bantu bakuru biracyateza impaka zo kumenya niba ari bibi cyangwa ari byiza. Kunywa amata y’inka atakuwemo na kimwe mu biyagize, byarinda umwana kubyibuha bikabije, bikanamurinda kubura vitamine D. Ubushakashatsi bwakorewe muri Canada bwagaragaje ko abana banywa amata y’inka uko yakabaye, nta kintu cyakuwemo, baba bananutse ugereranyije n’abanywa amata agabanyijwemo amavuta(demi-écrémé), kandi abana banywa amata uko yakabaye, baba bafite vitamine D mu maraso iri ku rugero rwiza. Ubwo bushakashatsi bwakorewe ku bana 2.745 bafite hagati y’imyaka ibiri n’itandatu, bukorerwa ku bitaro bya St Michael by’ahitwa i Toronto, butangazwa mu kinyamakuru cyitwa ‘American Journal of Clinical Nutrition’, bwagaragaje ko amata y’inka ari meza kuri bo kuko abazanira vitamine D kandi ikenewe mu mubiri wabo. Ubwo bushakashatsi bwahinyuje ibitekerezo by’uko amata yaba ari mabi ku buzima. Ku rubuga www.healthline.com, bavuga ibindi byiza byo kunywa amata y’inka. Amata y’inka yifitemo intungamubiri nyinshi, akagira n’ubutare butandukanye bukenerwa mu mubiri w’umuntu harimo ‘potassium’, ‘B12’, ‘Calcium’ na ‘Vitamine D’, kandi izo usanga zibura mu mafunguro menshi. Amata y’inka kandi ni isoko nziza ya Vitamine A, Magnesium, Zinc, na B1. Ikindi kandi amata yigiramo ibyitwa ‘linoleic acid’ na ‘omega-3’, ibyo bibiri bikaba birinda ibyago byo kurwara diyabete n’indwara z’umutima. Ubushakashatsi bwagaragaje ko amata y’inka agabanya ibibazo byo gutakaza imbaraga mu mubiri uko umuntu agenda asaza. Amata y’inka yongerera imbaraga abantu bakunda gukora isiganwa ryo kwiruka(athletes). Amata y’inka akomeza amagufa akanayongerera ubuzima kuko akungahaye ku ntungamubiri nyinshi n’ubutare bwa Calcium, Phosphorus, Potassium, na Vitamin K2. Izo ntungamubiri zose ni zo zituma umuntu ahorana amagufa akomeye. Ikindi ni uko 99% ya calcium umuntu agira mu mubiri, iba iri mu magufa no mu menyo. Amata kandi yigiramo vitamine D na vitamine K, ni yo mpamvu abahanga bemeza ko amata kimwe n’ibiyakomokaho byarinda indwara z’amagufa nka Osteoporosis. Nubwo amata ari meza ariko hari abatagomba kuyanywa Hari abantu bafite imibiri idashobora kwihanganira isukari iba mu mata n’ibiyakomokaho (lactose), kuko idashobora kugogorwa mu mubiri wabo. Ikintu gitangaje ni uko abantu bafite imibiri itihanganira iyo sukari, bagera kuri 65% by’abatuye isi. Umunyamakuru @ umureremedia | 426 | 1,155 |
Amakipe ya Kepler yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside. Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki ya 28 Mata amakipe ya Kepler n’abandi bakozi bayo, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruri ku Gisozi ndetse n’ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, aho basobanuriwe byimbitse amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside aho bavuye berekeza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, bunamira ndetse banashyira indabo ku mva rusange ishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Amakipe ya Kepler yose akina imikino y’intoki arimo amakipe 2 akina umukino wa Basketetball abagabo n’abagore, ndetse n’ikipe ya Kepler Volleyball Club y’abagabo, abatoza n’abandi bakozi bayo ndetse n’umuyobozi mukuru wa Kepler mu Rwanda, Nathalie Munyampenda bakoze iki gikorwa mu rwego rwo kwiga no gusobanukirwa byinshi ku rugamba rwa kubohora igihugu n’uko Jenoside yahagaritswe nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa Kepler abinyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari (Twiiter). Yagize ati “Kuri iki gicamunsi abagize amakipe ya Kepler (ni ukuvuga abakinnyi, abatoza n’abandi bafitemo inshingano) bunamiye ndetse bashyira n’indabo ku mva rusange ishyinguyemo imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse banasura ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside” Kujyeza ubu Kepler ifite amakipe 3 nkuko twari twabigarutseho, aho mu cyiciro cy’umukino wa Basketball habarizwamo amakipe 2 abagabo n’abagore naho muri volleyball hakaba habarizwamo ikipe imwe y’abagabo yose akaba akina mu cyiciro cya mbere muri shampiyona zitandukanye. Muri Basketball, nubwo imikino ibanza yarangiye, ikipe y’abagabo iri ku mwanya 6 naho mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya Kepler ikaba iri ku mwanya wa 3. Ntabwo harashira igihe kinini Kepler ishyize itafari ryayo mu guteza imbere imikino no kuzamura imibereho myiza y’urubyiruko ruyikinira kuko uyu ni umwaka wa 2 amakipe ya Basketabll ashinzwe mu gihe Volleyball yo ari umwaka umwe aho kuri ubu iri ku mwanya wa 2 muri shampiyona ndetse ho bakaba baratangiye no gusogongera ku bikombe ndetse bakaba bafite na gahunda yo gutangiza ikipe y’abagore vuba. Umunyamakuru @amonb_official | 317 | 855 |
Bwa mbere abakoze amateka muri siporo bashobora guhabwa impeta z’ubutwari. Kuri uyu wa kabiri tariki 29 Mutarama 2019 mu kiganiro KT Sports cy’imikino kuri KT Radio, Rwaka Nicolas, umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi mu Rwego rw’Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) yatangaje ko hari abantu batandukanye bakoreweho ubushakashatsi kubera ibikorwa by’ubutwari bakoze harimo babiri bakoze amateka muri siporo. Rwaka yagize ati “Hari abo twakozeho ubushakashatsi ariko ntari bubabwire kuko biba bikiri ibanga kugeza igihe bizemerezwa ariko abo muri siporo barimo.Ntabwo ari benshi cyane ariko nka babiri barimo.” Gusa n’ubwo uru rwego rwamaze gutoranya abakoze ibikorwa by’ubutwari muri siporo, ntibiramenyekana niba bazemezwa nk’intwari bagahabwa impeta y’ubutwari. Rwaka ati “Ku rwego rwacu byararangiye hasigaye urwego rufata icyemezo kandi byemezwa n’inama y’abaminisitiri. Icyo nibutsa ni uko yaba ari ugirwa intwari y’igihugu yaba ari uhabwa impeta ni Perezida wa Repubulika ubigena kandi abigena igihe cyose bibaye ngombwa. Ntabwo rero wavuga ngo ni uyu munsi cyangwa ni ryari.” Baramutse bemejwe nk’intwari, bahabwa imwe mu mpeta zirimo ‘Indashyikirwa’ ihabwa umuntu wakoze umurimo mwiza kandi unoze, ‘Igihango’ ihabwa uwatsuye umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu cyane cyane mu iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage. Abakoze amateka mu mikino kandi bashobora guhabwa impeta y’Indangamirwa ihabwa uwateje imbere umuco akawumenyekanisha mu ruhando mpuzamahanga, cyangwa se ‘Indengabaganizi’ y’ubwitange yahabwaga abasirikare gusa ariko ubu ikaba ishobora guhabwa n’abandi bose bagaragaje ubwitange. Abanyamakuru ba Kigali Today @ kigalitoday | 222 | 657 |
Nyanza: Umuforomo yishe umuntu amuteye inshinge 3 ahita atoroka. Urupfu rwa Muhigana rwamenyekanye mu gitondo cya tariki 26/01/2012 ubwo uwo muforomo yatelefonaga umugore witwa Uzamukunda Appoline utuye mu gikari cy’iryo vuriro amumenyesha uko byagenze. Ngirabacu Desiré amaze gutera urushinge Muhigana Alphonse agahita apfa yararanye n’uwo murambo muri iryo vuriro hanyuma mu gitondo cya kare afunga inzugi zose z’iryo vuriro maze azinga utwangushye imfunguzo azisigira Uzamukunda. Uwo muforomo ageze mu karere ka Rusizi yahamagaye uwo mugore yasigiye imfunguzo amusaba gufungura akareba umurambo w’umuntu yasize akingiranye. Akimara kumva ibyo uwo muforomo amubwiye, Uzamukunda yihutiye kujya gukingura iryo vuriro atungurwa no gusanga umurambo w’umugabo uryamishije ku gitanda ndetse n’urupapuro uwo muforomo yasize yanditse rumugeretse hejuru. Urwo rupapuro rwari rwanditseho amagambo agira ati “ Uyu mugabo namuteye inshinge 3 za peniceline yivuza igisebe hanyuma ngiye mu cyumba gato ngo mupfunyikire ibindi binini nsaga arimo gusambagurika ahita apfa. Ku bw’impamvu z’umutekano wanjye nagiye kugira ngo abavandimwe b’uyu muntu batanyirenza kuko sinabakira nanjye bahita banyica. Umbwirire inzego z’umutekano ko nagiye ariko sinzatinda kwishyikiriza ubutabera”. Uwo mugore akimara gusoma urwo rupapuro yahise ahamagara ushinzwe umutekano mu kagali ka Kiruri iryo vuriro riherereyemo maze nawe ahageze abimenyesha polisi yo mu karere ka Nyanza. Polisi yatwaye umurambo wa Nyakwigendera mu bitaro bya Nyanza kugira ngo barebe icyamwishe. Umugore wa Nyakwigendera, Benimana Immaculee, avuga ko Polisi yamusezeranyije kuzamuha ibisubizo by’icyo Nyakwigendera (umugabo we) yazize tariki 29/01/2012. umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Kiruri iryo vuriro ribarizwamo, Mugabo Andrew, yatangaje ko ivuriro “Gira Ubuzima” ryari rimaze igihe ryarahagaritswe gukora kubera kutuzuza ibyangombwa bisabwa na Minisiteri y’ubuzima. Hari hashize iminsi ariko iryo vuriro ryongeye kwemerwa gukora nk’uko impapuro z’iryo vuriro zibigaragaza. Nyakwigendera yari umukuru w’itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa karindiwi i Rutete akaba apfuye asize umugore n’abana bane. Umurambo wa Muhigana Alphonse washyinguwe kuri uyu wa gatanu tariki 27/01/ 2012 mu mudugudu wa karambi mu kagali ka Ngwa mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza. Jean Pierre Twizeyeyezu | 314 | 922 |
Burera: Umurambo wagaragaye muri Ruhondo watumye 4 batabwa muri yombi. Umugabo wari kumwe n’abandi umurambo we wasanzwe mu kiyaga, abo bari kumwe na we bahise batabwa muri yombi.Byabereye mu karere ka Burere, mu murenge wa Rugengabali, mu kagari ka Kilibata mu mudugudu wa Taba.Amakuru avuga ko hari umurambo w’umugabo wagaragaye mu kiyaga cya Ruhondo.Sitasiyo ya Polisi Rugengabali na sitasiyo ya RIB ya Rusarabuye n’ingabo zikorera muri mine ya Gifurwe, bakimara guhabwa amakuru bageze aho umurambo wabonetse ku kiyaga cya Ruhondo, ku ruhande rw’umudugudu wa Taba, akagari ka Mucaca, umurenge wa Rugengabari.Nyakwigendera yitwa NIYIBIZI Elisa w’imyaka 25 y’amavuko tariki ya 29 Kanama 2023 ku mugoroba yajyanye na bagenzi be bane mu kiyaga cya Ruhondo bagiye kuroba, ariko mu buryo butemewe.Bavuye aho binjiriye mu mudugudu wa Kamonyi, bageze ahegamiye mu mudugudu wa Taba nibwo ubwato barimo bwatobotse kuko ngo bwari bushaje bujyamo amazi, buhita bwika bararohama.Abagabo bane bari kumwe na nyakwigendera bagerageje koga babasha kuvamo, hanyuma NIYIBIZI Elisa kuko ngo atari azi koga neza nibwo yarohamye.Babonye atabashije kuvamo nibwo babiri bahise bazamuka kuri sitasiyo ya Polisi Rugengabali gutanga amakuru, abandi basigara ku kiyaga.Hari uwahaye amakuru UMUSEKE ko umurambo basanze wubamye ku nkengero z’ikiyaga, ufite ifuro ku munwa ariko ntagikomere kigaragara ku mubiri ufite.Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Butaro gukorerwa isuzuma.Abari kumwe na nyakwigendera bajyanywe kuri transit center ya Nemba kuko barobaga bitemewe n’amategeko. | 221 | 599 |
Abagendana udupfukamunwa mu mifuka n’amasakoshi ntibatwambare ni abanyamakosa - Guverineri Gatabazi. Ni mu rwego rwo kubahiriza zimwe mu ngamba n’amabwiriza byashyizweho na Leta y’u Rwanda bigamije gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo, aho buri wese mu gihe avuye iwe mu rugo asabwa kwambara agapfukamunwa nka kimwe mu bigabanya ibyago byo gukwirakwiza udukoko dutera iyi ndwara. N’ubwo bimeze gutya ariko, hari abagaragara mu nzira, mu masoko no mu ma Santere y’ubucuruzi batatwambaye; hakaba abavuga ko batwibagiriwe mu ngo zabo n’abatugendana mu mifuka y’imyenda baba bambaye cyangwa mu bikapu bagendana bakatwambara ari uko babonye abayobozi. Umugabo witwa Minani, aherutse guhura n’Umunyamakuru wa Kigali Today atambaye agapfukamunwa, atangaza ko kutakambara bitavuze ko atagafite, ahubwo ari uko gatuma adahumeka neza. Yagakuye mu mufuka w’ikoti agira ati: “Dore ndagafite rwose n’ishashi kari gapfunyitsemo ubwo nakaguraga ngiyi biri kumwe. Mpitamo kukagendana mu mufuka w’ikoti kandi sinshobora kugasiga imuhira. Impamvu ngenda ntakambaye ni uko gatuma mbira ibyuya, nkumva umunwa urokeera simpumeke neza. Nkambara mu gihe mbonye umuyobozi hafi kugira ngo atamerera nabi”. Hari undi ukora akazi ko gutwara imizigo ku magare wo mu Karere ka Musanze wari wakibagiriwe iwe mu rugo, aho atuye mu murenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke arinda agera aho yari agiye mu kiraka ahitwa kuri Base atagafite. Yagize ati: “Navuye imuhira nihuta ngira ngo akaraka nari mbonye katancika nibagirirwayo agapfukamunwa; nibutse ko ntakagendanye ari uko ukambajije. Buriya ndashakisha uko ngura akandi, kuko aho mvuye hari urugendo, ubu sinahita nsubirayo ngo njye kuzana ako nasizeyo”. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, yibutsa abaturage ko mu gihe bavuye mu ngo zabo hari aho bagiye bagomba kwambara agapfukamunwa. Yagize ati: “Kwambara agapfukamunwa mu gihe umuntu avuye iwe agiye iyo ahurira n’abandi ni ihame. Wenda hari ushobora kugaragara atakambaye kuko ashakisha aho yakagurira, ariko kuba uwashoboye kukabona akambara nabi(abagashyira mu ijosi, ku kananwa cyangwa mu mutwe) cyangwa ntanakambare ni ikosa. Abakambara ari uko hari abayobozi bacunze ku jisho kuko bababonye bo umuntu yabafata nk’aho bakagereranya n’indangamuntu cyangwa ikindi cyangombwa kibafasha gutambuka. Uwiyemeje kuva iwe mu rugo agomba kwibwiriza akambara agapfukamunwa ntategereze abaza kumuhagarara imbere ngo nakambare, kuko ibi ni bimwe mu bituma abantu batanduza abandi”. Kuva gahunda yo gukumira icyorezo cya Covid-19 yatangira, ku masoko yo mu Ntara y’Amajyaruguru hamaze gukwirakwizwa udupfukamunwa ibihumbi 700. Ni mu gihe iyi Ntara ubwayo ituwe n’abantu barenga miliyoni imwe. Guverineri Gatabazi, avuga ko mu bayituye hatabariwemo abana bato nibura hakenewe udupfukamunwa miliyoni 1 n’ibihumbi 200. Ngo igikomeje gukorwa ni ugukorana bya hafi n’inganda zidutunganya, hagamijwe ko zihaza amasoko aho abantu bashobora kutugurira mu buryo bworoshye. Umunyamakuru | 413 | 1,168 |
Kubungabunga ibidukikije ni inshingano ya buri wese. Ibidukikije bihera ku muntu ubwe n’ibindi bimukikije, ari ibifite ubuzima n’ibitabufite, ariko uruhare runini mu kubibungabunga ni umuntu, bikaba bisaba ko buri wese abigira ibye.
Ni ubutumwa bukubiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku kubungabunga ibidukikije, by’umwihariko muri iki cyumweru cyahariwe kubungabunga ibidukikije kibanziriza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije uzizihizwa ku ya 5 Kanama.
Insanganyamatsiko igira iti ‘Dusubiranye ubutaka bwangiritse, twongere ubudahangarwa turwanaya ubutayu n’amapfa’
Hari bimwe mu bikorwa bya muntu bigira uruhare mu kwangiza ibidukikije harimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, gutema amashyamba, kwanduza amazi, kwanguza ubutaka n’ibindi.
Uwari uhagarariye Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA), Nkurunziza Philbert yavuze ko hari politiki yo kurengera ibidukikije, ikorwa muri gahunda zitandukanye zo kubibungabunga.
Yagize ati: “REMA muri rusange dukangurira abakora ibyo bikorwa, mbere yo guhabwa ibyangombwa, ko habamza gukorwa inyigo nsuzumabikorwa igaragaza uburyo mbere na nyuma yo kuhakorera hazasubiranywa.”
Ku bijyanye no gutema amashyamba yasobanuye ko biterwa n’ikibazo cy’imyumvire, ariko ko uko hakorwa ubukangurambaga imyumvire igenda ihinduka.
Yagize ati: “Ni imyumvire ikiri hasi y’ibikorwa ndetse n’uburangare rimwe na rimwe, umuturage asabwa kuba ijisho rya mugenzi we. […] Kwangiza bifite ibihano birimo amande azasubira mu mishinga izafasha gusana hahantu.”
Hari na byinshi bikorwa mu kubungabunga ibidukikije bifashijwemo n’imishinga itandukanye, hakorwa ibikorwa birimo kubungabunga ubutaka, amashyamba agaterwa kandi akitabwaho, ahacukurwa amabauye y’agaciro na kariyeri hagasubiiranywa n’ibindi
Umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney yagarutse ku bikorwa bikorwa n’umushinga mu kubungabunga ibidukikije.
Ati: “Ibikorwa bibakorerwa bikorwa mu masambu yabo n’iyo yaba atahakora asabwa kubungabunga ibikorwa biba byahakozwe byo kubungabunga ibidukikije.”
Ku bijyanye no kubungabunga ubutaka, Kagenza yavuze ko hakozwe byinshi harimo guca amaterasi y’indinganire aho abaturage bayaca mu kwabo kandi banahembwa, hagakorwa ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire yikirere, hasazuwe amashyamba, haterwa icyayi cy’imusozi, ikawa, gufata amazi amanuka ku misozi ihanamye igahabwa imiyoboro hakoreshejwe uburyo butandukanye harimo gutera ibiti mu mihora ya mazi akamanukana umuvuduko muke.
Bimwe mu bibazo byabajijwe birimo ikijyanye n’imyuka ihumanaya ikirere iva mu binyabiziga, Nkurunziza yavuze ko imyuka ihumanya ikirere n’uko umuvuduko w’iterambere ry’Abanyarwanda bagura imodoka bihagaze, hatekerezwa ko abantu bagira umuco wo kugenda mu modoka rusange.
Yatanze urugero kandi ko hariho imodoka zikoresha amashanyarazi no kugabanya kumva ko buri wese yagira imodoka ye.
Kuba hariho ibigo n’imiryango itandukanye nka REMA, IUCN, FONERWA, n’indi yo kubungabunga ibidukikije, yavuze ko bitagongana, ahubwo bifite inshingano zo kuzuzanya.
Nkurunziza na Kagenza bahurije ku kuba imyumvire ari yo igira uruhare mu kubungabunga ibidukikije. Bityo, ubukanguramabaga bukomeza gukorwa ku rubyiruko, ku bana ku buryo bakura bazi agaciro ko kwita ku bidukikije kandi bigaragara ko ikigero cy’imyumvire kizamuka.
REMA isaba ko habaho guhuza imbaraga mu gusubizanya ubutaka bwangiritse no gusigasira ibyagezweho mu kubibungabbunga, kandi buri wese akaba ijisho rya mugenzi we akamukebura kandi na we akabibungabunga. | 425 | 1,381 |
Frank Habineza niwe uzahagararira Green Party mu matora y’ umukuru w’ igihugu. Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije Green Party ryabimburiye andi mashyaka yemewe mu Rwanda mu gutangaza ko rizatanga umukandida mu matora y’ umukuru w’ igihugu ateganyije umwaka utaha.Mu nama y’ abayobozi b’ ishyaka bahagarariye, kuri uyu wa 17 Ukuboza 2016, Green Party yemeje umuyobozi wayo Frank Habineza nk’ umukandida uzarihagararira mu matora y’ umukuru w’ igihugu.Nyuma yo kugirirwa icyizere n’ ishyaka Green Party, Frank Habineza yavuze ko yiteguye guhatanira intebe y’ (...)Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije Green Party ryabimburiye andi mashyaka yemewe mu Rwanda mu gutangaza ko rizatanga umukandida mu matora y’ umukuru w’ igihugu ateganyije umwaka utaha.Mu nama y’ abayobozi b’ ishyaka bahagarariye, kuri uyu wa 17 Ukuboza 2016, Green Party yemeje umuyobozi wayo Frank Habineza nk’ umukandida uzarihagararira mu matora y’ umukuru w’ igihugu.Nyuma yo kugirirwa icyizere n’ ishyaka Green Party, Frank Habineza yavuze ko yiteguye guhatanira intebe y’ umukuru w’ igihugu kandi yizeza abayoboke b’ ishyaka ko azatsinda amatora.Yagize ati“Nagira ngo mbashimire ku bw’ icyizere mu ngiriye kandi mbabwire ko tuzatsinda”Ubuyobozi bwa Green Party buvuga ko kuri ubu iri shyaka rifite inzego mu turere 18 rikagira abarihagarariye mu turere twose uko ari 30 .Amatora y’ umukuru w’ igihugu ateganyijwe tariki 4 Kanama 2017. Naho kwiyamamaza bitangira muri Kamena 2017 | 214 | 560 |
Abahinzi bagaragaje ko igiciro cy’umuriro w’imashini zuhira imyaka kiri hejuru. Ikibazo cy’igiciro cy’amashanyarazi akoreshwa mu mashini zifasha abahinzi kuhira imyaka kiri hejuru, ni kimwe mu byagarutsweho bididindiza ubuhinzi bukorwa hifashishijwe imashini zuhira imirima.Ibi bagarutsweho mu nama yamurikiwemo ubushakashatsi bwakozwe n’Ihuriro ry’imiryango nyarwanda itegamiye kuri Leta ishyigikiye ibikorwa by’amajyambere y’ibanze CCOAIB(Conseil de Concertation des Organisations d’Appui aux Initiatives de Base) ku bufatanye na Never Again Rwanda ku nkunga y’Ikigo Nterankunga cy’Ubusuwisi, Swiss Agency for Development and Cooperation.Kwihangana Joel ni umuhinzi mu Karere ka Bugesera, ni umwe mu bitabiriye imurikwa ry’ubu bushakashatsi nawe yemeranywa n’ibyaragajwe n’ubushakashatsi, atanga urugero Joel avuga ko mu gishanga cya Rulambi bakoreramo ubuhinzi bw’umuceli ngo bitewe n’izuba ryinshi risigaye ririho bakenera imashini zibafasha kuhira, ariko kubera uburyo zihenda usanga umusaruro bakuramo,dore ko usanga nko kuri saison imwe izo mashini zishobora kubatwara miliyoni zirenga mirongo itatu(30 millions RWf).Joel avugira bagenzi be yasabye Leta kubakorera ubuvugizi amashanyarazi bakayabonera ku giciro gito. Joel yagize ati” Leta nidukorere ubuvuguzi bakatugabanyiriza ku giciro cy’umuriro kuko kiri hejuru cyane.”Si ikibazo cy’ihenda ry’umuriro ukoreshwa n’imashini gusa cyagaragajwe n’ubushakashatsi ahubwo haganagaragajwe ikibazo cy’imashini zangirika ariko ugasanga abazikora ntibabizi cyangwa se banazikora ntizitange umusaruro witezwe, rimwe na rimwe amakoperative y’abahinzi ntabashe no kwigondera igiciro cyo kuzisana.Umuyobozi ushinzwe igenanigambi muri CCOAIB,Bwana Senyabatera Jean Bosco, agaruka kuri ubu bushakashatsi, agaragaraza ko ibibazo birimo bibangamiye umusaruro w’abahinzi kandi ngo bitakwiye kuba bimeze uko kuko igihugu gifite imigezi myinshi yafasha abahinzi kuhira imyaka yabo mu buryo bworoshye, asoza asaba inzego zirebwa n’ubuhinzi kwita kuri ibi bibazo biri mu kuhira imyaka kugirango abahinzi babone umusaruroro ushimishije dore ko aho iyi gahunda yatunganyijwe neza byatanze umusaruro ushimishije.Senyabatera yagize ati:”dufite imigezi myinshi yakwifashishwa mu kuhira,aho amahirwe rero dukwiye kuyakoresha neza ku buryo abahinzi bacu beza, bakihaza mu biribwa ndetse bagahaza n’amasoko, ni byiza ko Leta ishyira imbaraga nyinshi muri gahunda zo kuhira, ariko kandi abahinzi nibanafashwe kwita kuri izo mashini, ahari ibibazo bikemuke,kuko usanga zimwe zangirika ntacyo zikoze,birakwiye ko hanozwa uburyo bw’imicungire yazo.”Mporana Jules impuguke muri RAB akaba ashinzwe Imiryango y’Abakoresha Amazi mu Rwanda,yavuze ko ibibazo biri mu micungire y’Ibikorwaremezo byifashishwa mu kuhira RAB ibizi kando hari umuti uri gushakwa.Umwe muri iyo miti yavuze ko hari kurebwa uburyo imashini zuhira zajya zikoresha ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba nka kimwe mu bisubizo birambye.Jules yagize ati:”turimo kuzana amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba kuko buriya imirasire igabanya igiciro”Imibare itangwa n’ikigi=o cy’igihugu cy’ubuhinzi RAB,yerekana ko mu Rwanda hari imashini 180 zikoreshwa n’imiryango y’Abakoresha Amazi.Elias Nizeyimana | 397 | 1,229 |
Abifuza kwimukira ku mubumbe wa Mars batangiye kwiyandikisha. Aho ibi bibera igitangaza ni uko kuri uwo mubumbe wa Mars hatarangwa amazi, ubutaka n’umwuka abantu basanzwe bakoresha ngo babeho ku isi. Mu kiganiro abayoboye uyu muryango Mars One bagiranye n’abanyamakuru muri Amerika tariki 22/04/2013 bemeje ko bazakira buri wese wujuje byibura imyaka 18, ufite ubuzima bwiza, witeguye kujya kubaho mu buzima bukomeye bw’igerageza mu kirere kandi utazigera agaruka ku isi. Bazahitamo abantu bane ba mbere bazajya gutura kuri Mars mu mwaka wa 2023. Aba ngo bazajya bakurikirwa n’abandi bantu bane bane buri myaka ibiri. Kuva aya makuru yatangazwa ku mugaragaro, abantu ibihumbi bamaze kwiyandikisha ku rubuga http://applicants.mars-one.com/ rw’umushinga Mars One, kandi umwe mu bawukuriye witwa Bas Lansdorp aremeza ko bakomeje kwiyongera ku bwinshi. Uko abahanga mu bumenyi bw’ikirere babivuga kandi bikemezwa n’abayoboye uyu mushinga w’urugendo rukumbi kuri Mars ngo imiterere y’ikirere ntiyemera ko abazakora urwo rugendo bazabasha kongera kubaho ku isi kuko bazaba baratakaje ireme ry’amagufwa n’umubiri, ariko ngo nibabona ibiribwa n’amazi n’umwuka wo guhumeka bazakomeza babeho iyo mu kirere. Biteganyijwe ko abazatorerwa kubanziriza abandi kujya gutura kuri Mars bazatwarayo ibimashini bya rutura bazajya baturamo, bakabihingamo ibyo barya kandi ngo bazajya bakora amazi n’umwuka bahumeka mu buryo bw’ikoranabuhanga rihanitse. Inzobere ariko zikomeje kutumvikana ku buryo bwo kubaho mu gihe kirambye aho kuri Mars kuko kuri uwo mugabane habura byinshi cyane mu bituma umuntu abaho. Abategura uwo mushinga ariko baremeza ko bateguye uburyo bunoze bwo kubikora kandi bikazajya byirema ku buryo abantu bazakomeza kujya basangayo abandi buri myaka ibiri ubudahagarara kugera ubwo bazaturayo ari benshi. Uyu mushinga watangijwe n’inzobere z’Abadage umaze gukurura imbaga y’abantu benshi, barimo ibyamamare byagiye bimenyekana mu bwenge no kuvumbura ibidasanzwe. Biteganyijwe ko ku ikubitiro ari umushinga uzatwara akayabo ka miliyari esheshatu z’amadolari ya Amerika, amafaranga y’u Rwanda akabakaba tiriyari enye kugira ngo abantu bane ba mbere babashe kujya kuba aho kuri Mars. Ahishakiye Jean d’Amour | 307 | 833 |
U Rwanda rwatangiye gucururiza mu isoko rusange rya Afurika kuri uyu wa Gatanu. Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda(MINICOM) yahuje (hakoreshejwe ikoranabuhanga) inzego zitandukanye zirimo Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda(PSF), igaragaza ibihugu kugeza ubu bishobora kwakira ibicuruzwa by’u Rwanda, ndetse na rwo rukakira ibicuruzwa biva muri byo bibanje kugabanya imisoro ku byinjira. Ibi bihugu uko ari 34 ni Angola, Burkina Faso, Cameroon, Repubulika ya Santarafurika, Chad, Côte d’Ivoire, Congo, Djibouti, Egypt, Eswatini, Ethiopia, Guinée Equatorial, Gabon, Gambia, Ghana, Guinea, Kenya, Lesotho. Hari na Mali, Mauritania, Mauritius, Namibia, Niger, Nigeria, Rwanda, Repubulika ya Demokarasi y’Abarabu ya Saharawi, Sao Tomé na Principe, Senegal, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, Togo, Tunisia, Uganda, na Zimbabwe. Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, avuga ko ibicuruzwa bizajya byinjira mu gihugu cyangwa ibijyanwa hanze mu bihugu bya Afurika bigize Isoko Rusange, bizagenda bikurirwaho imisoro kuri za gasutamo ku rugero rwa 10% buri mwaka. Kugera mu mwaka wa 2030 ibicuruzwa bihanahanwa mu bihugu bya Afurika bizaba byakuriweho umusoro ku byinjira ku rugero rwa 90%. Minisitiri Soraya yagize ati "Mu bikorerwa mu Rwanda bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ibikoresho by’ubwubatsi ndetse n’imyenda, ni bimwe mu byo tubona ko tuzakomeza kongera twohereza mu mahanga, ari na ko tuvanayo ibikoreshwa by’ibanze". Minisitiri Soraya avuga ko bafite amahirwe menshi muri Afurika y’Iburengerazuba, aho u Rwanda ruzajya ruzavana ipamba rukarizana kuritunganyiriza mu gihugu, rugashorayo imyenda rukora izaba yavuye muri ryo. Umuyobozi wungirije wa C&D, rumwe mu nganda zikora imyenda mu Rwanda, Denis Ndemezo yavuze ko kujyana ibicuruzwa byabo ku masoko yo mu bihugu bya Afurika bizaborohera kuko basanzwe n’ubundi babitambutsa bakabijyana i Burayi no muri Aziya. Ndemezo yagize ati "Dufite ubushobozi bwo gukora amakoti ibihumbi 12 ku munsi hamwe n’indi myenda, dushobora kujya mu gihugu icyo ari cyo cyose kuko ducuruza mu mahanga, aho hari amahirwe y’amasezerano ya AfCFTA tuzajyayo nta kibazo". Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro(Rwanda Revenue Authority) kivuga ko ku mipaka bazajya bagabanya imisoro y’ibyinjira mu gihugu bashingiye ku bicuruzwa buri gihugu cya Afurika kizaba cyagaragaje ku rutonde rw’ibikurirwaho imisoro. Mu bihugu 55 bigize umugabane wa Afurika, 54 byamaze gushyira umukono ku masezerano y’Isoko Rusange ry’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, ariko 34 ni byo kugeza ubu byatanze inyandiko zigenga uburyo bizashyira ayo masezerano mu bikorwa. MINICOM ikavuga ko buri mwaka yohereza mu bihugu bya Afurika ibicuruzwa biguzwe amadolari ya Amerika miliyari 1.6 (aragera kuri miliyari igihumbi na 500 y’amanyarwanda), ariko yihaye intego yo kugera kuri miliyari eshanu z’amadolari buri mwaka muri 2030, kubera kubyaza umusaruro amasezerano ya AfCFTA. Umunyamakuru @SimonKamuzinzi | 400 | 1,133 |
Amoko n'amateka by'ikinamico
Amoko y'ikinamico
Amoko y'ikinamico agenwa hakurikije ibyiciro bine: ahantu ikinamico ibera n'inzira ikinamico inyuzwamo kugira ngo igere ku bantu, ibikorwa njyamutima ikina, imiterere n'insanganyamatsiko ivugaho.
Dukurikije ahantu ikinamico ibera n'inzira cyangwa umuyoboro ikinamico inyuzwamo kugira ngo igere ku bantu, ikinamico ibamo amoko abiri: ikinamico yo ku kabugankuru n'ikinamico inyuzwa mu bikoresho by'itumanaho n'ikoranabuhanga, kuri radiyo cyangwa tereviziyo.
Ikinamico yo ku kabugankuru
Ukurikije ikivugwa ikinamico yo ku kabugankuru ishobora kuba ngufi cyangwa ndende. Iyi kinamico ikinirwa imbere y'indorerezi. Ishobora gukinwa n'abantu benshi.
Ikinamico inyuzwa mu bikoresho by'itumanaho n'ikoranabuhanga.
Ibikoresho by'itumanaho n'ikoranabuhanga ni inzira ikomeye y'ikinamico. Ikinamico zinyura kuri radiyo, kuri tereviziyo, kuri terefoni, mudasobwa no ku rubuga nkoranyambaga zitandukanye.
Ikinamico inyuzwa mu bikoresho by'itumanaho, igomba kuba ngufi kandi igakinwa n'abantu bake bashoboka. Bitagenze bityo, byayo bya abayikurikirana.
Dukurikije ibikorwa njyamutima iki na, iki na mico igira amoko atatu: ikinamico nterabitwenge, ikinamico nteragahinda n'ikinamico mberabyombi.
a) Ikinamico nterabitwenge
Ingeri y'iyi kinamico ishingiye gusa ku gushushanya umuntu mu mico no mu myifatire yo muri rubanda rwa giseseka, imico yo ku rwego rwo hasi ugereranyije n'uko yagombye kumera. Ahangaha, usanga umuntu nta kinyabupfura kimuranga, kwiyubaha no kwihesha agaciro byaramubereye nk'akamizwe n'ingwe. Ibi ntibigaragara mu gukora ibibi gusa, ahubwo usanga ibyinshi bisekeje, bikarundura bikagera no mu biteye ishozi mu ruhame. Muri iyi kinamico, umuntu yitesha agaciro n'icyubahiro yari asanganywe nko kwimyira agasiga ku myenda, ku rukuta ruteye irange, n'ibindi.
b) Ikinamico nteragahinda ( zamwibasiye)
Muri ubu bwoko bw'ikinamico, abakinnyi bahabwa imico n'imyifatire idasanzwe; ikindi nuko imvugo na yo iba yihariye mu bice byayo byose uko bikurikirana. Abakinnyi bakuru bagomba kuba ari abantu bo mu rwego rwo hejuru, abanyacyubahiro, nyuma kubera amakosa yabo abagaragaraho, ibyago bikabibasira bakagwirirwa na byo. Ibyo byago ugasanga ari nk'akagambane k'imana zibasiye abakinnyi nyamukuru mu ikinamico. Usanga aba bakinnyi nta ruhare baba bagize mu byago byabo.
c) Ikinamico mberabyombi
Ni ikinamico ivanga ingingo zisekeje n'ingingo zibabaje.
Dukurikije imiterere, ikinamico tuyisangamo amoko abiri: ikinamico isanzwe n'ikinamico y'uruhererekane.
a) Ikinamico isanzwe
Ni ikinamico ndende igiye umujyo umwe, ikinwa ikarangira.
b) Ikinamico y'uruhererekane
Ikinamico y'uruhererekane ni ikinamico ikinwa mu byiciro mu bihe bitandukanye, bagenda bakina igice gito kirangira ku buryo bw'amaregeka, kikazasubukurwa, bityobityo.
Dukurikije insanganyamatsiko, ikinamico tuzisangamo amoko menshi: ikinamico y'amateka, ikinamico nyobokamana, ikinamico ya poritiki, Ikinamico gakondo,, ikinamico y'urukundo, ikinamico y'imibereho ...
a) Ikinamico y'amateka
Iyi kinamico igerageza gucukumbura amateka y'Afurika, ikarata cyangwa igashimagiza intwari n'ibihangange byanditse amazina yabyo mu muryango nyafurika cyangwa mu muryango nyarwanda. Iyi kinamico yerekana ko ubukoroni ari bwo bwapyinagaje Abanyafurika, ko mbere Abazungu ataraza bari bameze neza, ko aho Abanyaburayi baziye bononnye Abanyafurika, by'umwihariko Abanyarwanda bidasubirwaho.
b) Ikinamico y'iyobokamana
Muri Afurika, by'umwihariko mu Rwanda, habaga imihango yo kuragura, guterekera, kubandwa n'ibindi byose bijyana no kwibuka cyangwa kwiyambaza Imana y'i Rwanda. Ikinamico uzumva ifatiye ku idini, ryaba ari gakondo cyangwa amadini n'amatorero ariho muri iki gihe, uzayishyire muri iki kiciro k'ikinamico y'iyobokamana.
c) Ikinamico y'imibereho
Iyi ngeri y'ikinamico, irasa neza ku buzima n'imibereho ya buri munsi y'abantu. Iyi kinamico ntitana no gukomoza ku bibazo bihora iteka bibangamiye muntu mu mimerere no mu migirire ye cyanecyane ibimuvutsa umudendezo, amahoro, umutuzo n'ibyishimo. Iyo bavuze amajyambere muri iyi ngeri y'ikinamico, bavuga ya yandi yihuta, ariko akagira byinshi ahutaza, harimo imibereho isanzwe na zimwe mu ndangagaciro z'umuco.
d) Ikinamico ya poritiki
Ubutumwa buba bugenderewe muri iyi ngeri y'ikinamico ni ukwikoma cyanecyane abazungu, bakaba bagomba kurwanywa kuko bakoronije Afurika, bakayisubiza inyuma. Iyi kinamico yibasira kandi abategetsi b'Afurika bigize indakoreka. Muri iyi kinamico, umuhanzi ahamagarira rubanda guharanira uburenganzira bwabo, demukarasi n'ukwishyira ukizana k'umuturagihugu; hakagaragazwa ko nta muntu ukwiye kugaraguzwa agati, ko ntabasumba abandi imbere y'amategeko.
e) Ikinamico yo kuzubara
Nkejabahizi, J.-C., (mu gitabo ke kitwa: "Ubuvanganzo nyarwanda. Inkuru ndende n'Ikinamico", Butare, U. N. R. 2005), yita "kuzubara" kugira ibitekerezo bivuguruzanya n'inyurabwenge, umutima n'ubupfura. Bityo rero, ikinamico yo kuzubara ishyira ahagaragara ukwiheba n'ubwoba by'umuntu ubona rwose ko ubuzima bwe buri mu icuraburindi rikabije. Muri iyi ngeri y'ikinamico, umuntu agaragaza ko atazigera amenya icyo ari cyo, kamere ye nyayo yumva isa n'iyatakaye, akagaragaza ko atazi impamvu yaje mu isi y'abariho, kandi ko adategereje n'umuntu wazamutoza amategeko y'uko akwiye kwitunga no kubaho.
2. Amateka y'ikinamico
Ikinamico yatangiranye n'ukubaho kwa muntu, guhera mu gihe cya kera kitazwi neza no mu gihe k'indigiti. Habagaho imikino nterabitwenge na nteragahinda (zamwibasire). Hakomeje kubaho imihango yo gutamba ibitambo n'indi minsi mikuru yo gusenga ibigirwamana ku buryo byagereranywa n'ikinabuzima. Ahayinga mu wa 1950, ni bwo hatangiye ikinamico nshya. Kimwe n'ahandi hose, mu Rwanda ikinamico yatangiranye n'imibereho y'Umunyarwanda, aho yiganaga iby'ubuzima bwa buri munsi, nk'imyemerere gakondo, iyobokamana mvamahanga, imico, imyifatire, ubukoroni, ...
Aho Abanyarwanda bamenyeye iby'impinduramatwara, batangiye kwandika imikino yuzuyemo imbamutima zabo, dore ko bari baramenye no kwandika. Ikinamico ya mbere mu Gihugu cyose yanditswe mu mwaka wa 1954. Ubwo bugeni bwatangiranye n'uwitwa Nayigiziki Saveriyo mu mukino yise "L'optimiste", aho yatangaga ikizere ko ibintu byose bishoboka. Hashize imyaka cumi n'itanu15),ikinamico yanditse mu rurimi rw'Ikinyarwanda yagaragaye mu Rwanda ni iy'uwitwa Mubashankwaya 1. yitwa"Diyosezi y'i Mvejuru izigondera Seminari"n'abandi bakurikiraho. Mu ntangiriro Insanganyamatsiko zibanzweho mu Rwanda ni umwami n'ubwami, iyobokamana, umuryango, intambara, inka, isuka, imihigo n'izindi.
Uretse mu mashuri, hirya no hino mu Rwanda no kuri Radiyo Rwanda ntiyahatanzwe, ubwo mu mwaka wa 1982 hatangizwaga teyatere (theatre) yaje guhindura izina ikitwa " Ikinamico". Ijambo ikinamico ryadutse mu Rwanda ahagana mu mwaka wa 1983. Umukino wa mbere ukaba warahitishijwe ku wa 21 Gashyantare 1983. Mu itangazamakuru, habonetse inkomarume n'ibimenyabose nka Nyabyenda Narcisse watoje abakinnyi, nka Sebanani Andereye, Mukeshabatware Dismas, Mukandego Athanasie, n'abandi. Uretse Nayigiziki na Mubashankwaya wamugwaga mu ntege, hakurikiyeho Kabeja, T. na Ndasingwa, L. bajyaga mu irushanwa ryategurwaga n'Iradiyo Mpuzamahanga y'Abafaransa (RFI) bakamurika "Hirwa ou un homme seul" na "L'incompris" ndetse na "Une folie en vaut une autre" yamuritswe n'itsinda ry'ikinamico mu Rwanda.
Ikinamico zabiciye bigacika kuri Radiyo Rwanda ni Icyanzu cy' Imana (Iya Uwera), Inseko ya Kiberinka, Mazi ya Teke n'izindi. Nk'uko byamye ikinamico inyura kuri Radiyo Rwanda, akenshi itegurwa kandi igakinwa n'Itorero Indamutsa.
Uko ibihe byagiye bisimburana, ikinamico ndende yagiye ibangikanwa n'ikinamico y'uruhererekane cyangwa yo mu byiciro, ikinwa buhorobuhoro mu duce duto. Ikinamico y'uruhererekane yatangiye mu 1999 itangijwe n'umuryango utari uwa Leta w'Abongereza witwa "Health Unlimited" mu ikinamico Urunana. Hari na Museke Weya ya "La Benevolencija," n'Umurage urukwiye, hari n'izanyuze kuri tereviziyo nka Nta we umenya aho bwira ageze
| 979 | 3,206 |
Yehova? 13 Niba uri umubyeyi, buri munsi uge ushakisha uko wafasha umwana wawe kuba inshuti ya Yehova. Ntugategereze kubikora mu gihe murimo kwiga Bibiliya gusa. Umubyeyi witwa Lisa yaravuze ati: “Twifashisha ibyaremwe, tukigisha abana bacu ibyerekeye Yehova. Urugero, iyo abana bacu babonye utuntu imbwa yikora maze bikabasetsa, tuboneraho kubabwira ko Yehova ari Imana yishima, akaba ari yo mpamvu yaturemeye ibintu bituma twishimira ubuzima.” Babyeyi, ese muzi inshuti z’abana banyu? (Reba paragarafu ya 14) 14. Kuki ababyeyi bakwiriye gufasha abana babo guhitamo inshuti nziza? (Imigani 13:20) 14 Ihame rya 4: Jya ufasha abana bawe guhitamo inshuti nziza. Bibiliya igaragaza neza ko inshuti zacu zishobora gutuma tuba abantu beza cyangwa babi. (Soma mu Migani 13:20.) None se babyeyi, mwaba muzi inshuti z’abana banyu? Ese mujya muzitumira mukamarana na zo igihe? None se mwakora iki kugira ngo mufashe abana banyu kugira inshuti zikunda Yehova (1 Kor 15:33)? Mushobora gutumira abavandimwe na bashiki bacu bakunda Yehova, mukagira ibintu mukorera hamwe mu muryango wanyu.Zab 119:63. 15. Ni iki ababyeyi bakora kugira ngo bafashe abana babo kubona inshuti nziza? 15 Reka turebe icyo Tony n’umugore we bakoze kugira ngo bafashe abana babo kubona inshuti nziza. Tony yaravuze ati: “Twamaze imyaka myinshi dutumira mu rugo rwacu abavandimwe na bashiki bacu, baba abato n’abakuze. Twarasangiraga kandi bakifatanya natwe muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango. Ibyo byatumye tumenyana n’abo bavandimwe na bashiki bacu bakunda Yehova, kandi bakamukorera bishimye. Nanone twakundaga gucumbikira abagenzuzi basura amatorero, abamisiyonari n’abandi. Kumva inkuru z’ibyababayeho, ishyaka bagira mu murimo wa Yehova n’ukuntu bigomwa, byafashije abana bacu cyane, bituma baba inshuti za Yehova.” Ubwo rero babyeyi, muge mufasha abana banyu kubona inshuti nziza. JYA UKOMEZA KURANGWA N’IKIZERE 16. Wakora iki niba umwana wawe yanze gukorera Yehova? 16 None se byagenda bite niba warakoze uko ushoboye kose, ariko umwana wawe akanga gukorera Yehova? Ntukumve ko ikosa ari iryawe. Twese Yehova yaduhaye uburenganzira bwo kwihitiramo kumukorera cyangwa kutamukorera. Ubwo rero, niba umwana wawe ahisemo kudakorera Yehova, uge ukomeza kurangwa n’ikizere, kuko hari igihe ashobora kuzamugarukira. Ibuka umugani uvuga iby’umwana w’ikirara (Luka 15:11-19, 22-24). Uwo mwana yakoze ibibi byinshi, ariko amaherezo arikosora. Icyakora hari abashobora kuvuga bati: “Erega ibyo ni umugani. Urumva se koko ibyo byashoboka?” Birashoboka rwose! Uko ni ko byagendekeye umuvandimwe ukiri muto witwa Elie. 17. Ibyabaye kuri Elie bitwigisha iki? 17 Elie yaravuze ati: “Ababyeyi banjye bakoze uko bashoboye kugira ngo bantoze gukunda Yehova n’Ijambo rye Bibiliya. Icyakora maze kuba ingimbi, natangiye kwigomeka.” Elie yatangiye gukora ibibi mu ibanga, kandi ababyeyi be bagerageje kumufasha aranga. Nyuma yaho, yavuye iwabo kandi atangira gukora ibibi ku mugaragaro. Nubwo yakoraga ibyo bikorwa bibi, hari igihe yajyaga aganira n’inshuti ye kuri Bibiliya. Elie yaravuze ati: “Uko nagendaga mbwira iyo ncuti yanjye ibirebana na Yehova, ni ko nagendaga ndushaho gutekereza kuri Yehova. Buhoro buhoro, imbuto z’ukuri ko muri Bibiliya ababyeyi bari barateye mu mutima wanjye zatangiye gukura.” Amaherezo, Elie yagarukiye Yehova. Tekereza ukuntu ababyeyi be bashimishijwe n’uko bari baramutoje gukunda Yehova, kuva akiri muto!2 Tim 3:14, 15. 18. Wumva umeze ute iyo ubonye ababyeyi bakora uko bashoboye kose ngo bafashe abana babo gukunda Yehova? 18 Babyeyi, Yehova yabahaye inshingano nziza cyane yo kurera abana banyu, kugira ngo bazabe abagaragu be mu gihe kiri imbere (Zab 78:4-6). Iyo ni inshingano itoroshye rwose. Ariko turabashimira tubikuye ku mutima, ukuntu mukorana umwete kugira ngo mufashe abana banyu. Nimukomeza gukora uko mushoboye mugafasha abana banyu gukunda Yehova, mukabahana kandi mukabatoza kumwumvira, bizatuma Data wo mu ijuru udukunda, | 572 | 1,609 |
“Abana ni bo bayobozi b’ejo hazaza” – Habumuremyi. Minisitiri Habumuremyi yagize ati “U Rwanda ni urwanyu. Tuzishimira ko mu minsi iri imbere umwana umwe muri mwe azaba ahagaze hano ameze nka Minisitiri cyangwa se abandi banyacyubahiro bari hano.” Insanganyamatsiko y’Inama y’Igihugu y’Abana y’uyu mwaka ni ukurebera hamwe uruhare rw’urubyiruko muri gahunda zo kurwanya ubukene no kwihutisha gahunda z’icyerekezo 2020. Aba bana kandi bakanguriwe kwirinda ibibashuka birimo kwirinda icyorezo cya SIDA no kwishora mu biyobyabwenge. Iyi nama yahuje abana bagera kuri 550 bahagarariye abandi, baturutse mu buyozi butangukanye bwo mu Rwanda no hanze yarwo. Abana bagera kuri 414 batoranyijwe na bagenzi babo mu mirenge abandi 30 baza bahagarariye bagenzi babo mu turere. Hari kandi n’abandi 15 baje bahagarariye bagenzi babo baba mu bigo by’impfubyi, 30 baturutse mu nkambi z’impunzi zo mu Rwanda ndetse n’abandi baturutse mu mahanga. Emmanuel N. Hitimana | 139 | 367 |
REG isubiriye Patriots BBC iyitwara igikombe cy’irushanwa ribanziriza Shampiyona. Umukino wa nyuma mu bagabo usoza irushanwa ribanziriza Shampiyona wabaye ku wa gatanu tariki 13 Ukuboza 2019, ubera muri Stade nto i Remera. Ikipe ya REG BBC yegukanye intsinzi yatangiye umukino igaragaza imbaraga zo kwegukana igikombe dore ko yatsinze agace ka mbere amanota 17 kuri 11 ya Patriots BBC. Agace ka kabiri amakipe yombi nta byinshi yerekanyemo kuko karangiye buri kipe itsinzemo amanota 7. Agace ka gatatu amakipe yombi yerekanye uguhangana asanzwe yerekana. Impinduka nyinshi zakorwaga na Patriots yitegura Basketball Africa League isa n’aho yashakaga ikipe y’abakinnyi 12 izakoresha. Byatumye REG iyitsinda amanota 18 ku 10 . Agace ka kane amakipe yombi yakoresheje abakinnyi batsinda cyane maze batsindana amanota 22 kuri buri kipe. Umukino warangiye REG BBC yegukanye igikombe n’amanota 64 kuri 50 ya Patriots BBC. Mukengerwa Benjamin ukinira REG BBC watsinze amanota 21, ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino. Yakurikiwe na Ndizeye Dieudonné ukinira Patriots BBC watsinze amanota 16. Nyuma y’umukino, umutoza wungirije wa REG BBC Mwiseneza Marius Maxime yavuze ko ibanga ryo gutsinda ari uko bahinduye uburyo bwo kugarira ndetse no guhererekanya umupira. Ndizeye Ndayisaba Dieudonné bakunda kwita Gaston ukinira Patriots BBC yamaze impungenge abafana ba Patriots BBC, aho yagize ati “Amarushanwa aratandukanye. Twe turi kureba BAL kandi tugomba gukosora amakosa yacu muri Preseason." Ikipe ya REG BBC yegukanye igikombe cya kabiri yikurikiranyije nyuma yo kwegukana Agaciro Basketball Tournament 2019. Umunyamakuru wa Kigali Today/KT Radio @ KuradusengIsaac | 240 | 601 |
Abapfuye bicyekwa ko biyicishije inzara bageze kuri 211. Itsinda rya leta rishinzwe gukusanya ibimenyetso bigize icyaha ryasanze muri iyo mirambo ryatahuye ku wa kabiri harimo iy’abana babiri. Nyuma y’ikiruhuko cy’iminsi ibiri hadakorwa ishakisha ry’imirambo, polisi yasubukuye icyo gikorwa mu ishyamba rya Shakahola rifite hegitari 320. Iyi mirambo yindi yabonetse yatumye umubare w’abamaze kumenyekana ko bapfuye bo mu itorero Good News International Church, bagera ku bantu 211. Muri iryo shakisha, abayoboke batatu b’iryo torero batabawe barimo kwiyicisha inzara mu ishyamba. Ubuzima bwabo bumeze nabi ndetse bajyanwe ku bitaro aho barimo kwitabwaho. Abantu 610 ni bo batangajwe ko baburiwe irengero. Umukuru w’iryo torero, Pasiteri Paul Mackenzie, ategereje kuburanishwa. Ahakana avuga ko nta kibi yakoze. Mu cyumweru gishize, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Kenya, Kithure Kindiki, yavuze ko barimo gukora iperereza no ku birego byuko hari ibice bimwe by’imibiri byakuwe kuri imwe mu mirambo ngo bikoreshwe ku bandi bantu | 145 | 392 |
REG yongeye guhakanira mu bwenge abahombywa n’ amashanyarazi acikagurika. Imbere y’ abadepite bagize komisiyo y’imari mu nteko ishingamategeko y’ u Rwanda ikigo cy’ igihugu gishinzwe ingufu z’ amashanyarazi REG ku kibazo cyo kuba abashoramari bagwa mu bihombo kubera icikagurika n’ ibura ry’ amashanyarazi, umuyobozi wayo yavuze ko nta byinshi yavuga kuri iki kibazo gusa avuga ko umwaka utaha ibi bizakemuka.Ubusanzwe byumvikana ko iyo habayeho igihombo uwagiteje asabwa kwishyurwa igihombo cyabayeho ariko kuri REG siko bimeze kuko kwishyura abaturage ibyangijwe n’ (...)Imbere y’ abadepite bagize komisiyo y’imari mu nteko ishingamategeko y’ u Rwanda ikigo cy’ igihugu gishinzwe ingufu z’ amashanyarazi REG ku kibazo cyo kuba abashoramari bagwa mu bihombo kubera icikagurika n’ ibura ry’ amashanyarazi, umuyobozi wayo yavuze ko nta byinshi yavuga kuri iki kibazo gusa avuga ko umwaka utaha ibi bizakemuka.Ubusanzwe byumvikana ko iyo habayeho igihombo uwagiteje asabwa kwishyurwa igihombo cyabayeho ariko kuri REG siko bimeze kuko kwishyura abaturage ibyangijwe n’ amashanyarazi ibigendera kure kabone n’ ubwo ibyangiriritse byaba byatewe n’ icikagurika cyangwa ibura ry’ umuriro w’ amashanyarazi.Kuri uyu wa 8 Gicurarasi 2017, Ubwo Minisiteri y’Ibikorwaremezo n’ibigo biyishamikiyeho, bitabaga abadepite, hagaragazwa bimwe mu byo bateganya gukora mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018 irenga miliyari 350, Mungwarareba Donatien ushinzwe serivisi z’abanyamuryango mu rugaga rw’abikorera, yagaragarije abadepite ko bahura n’ibihombo bikomeye kubera iki kibazo.Yagize ati“Turashima ko leta yagabanyije igiciro cy’amashanyarazi ku nganda, ariko turacyahura n’ibihombo bikomeye biterwa n’ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato, iyo umuriro ugiye hari igihombo kigera ku mushoramari cyane cyane iyo uruganda rurimo gukora, ikibazo ni uko usanga igihombo iyo kibaye kigera ku mushoramari leta ntibiyigereho, dusanga hari igikwiye gukorwa.”Umuyobozi mukuru wa REG Mugiraneza Jean Bosco yavuze ko nta byinshi yumva yakivugaho, gusa yongeraho ko mu mwaka utaha ibibazo nk’ibi ngo bizaba byarangiye.Yagize ati“Ntacyo nakivugaho gusa ndumva ko koko habaho ikibazo iyo umuriro ugiye umuntu yari agiye gukora ibintu mu ruganda, biramubangamira, yemwe n’uwo mu rugo nawe biramubangamira, icyo ni ikibazo gikomeye kumenya uko umuntu yakivugaho, icyo twakora ni ukwihutisha imishinga yo kurangiza iki kibazo.”Uyu muyobozi avuga ko hari imishinga itandukanye igamije kurangiza ikibazo cy’ibura ry’amashanyanyarazi nko mu bice by’Amajyapfo, mu Mujyi wa Kigali no mu Burasirazuba bw’u Rwanda.Nubwo REG yatanze ibi bisobanuro, Komisiyo ishinzwe ingengo y’imari y’igihugu mu nteko ishinga amategeko yo ivuga ko bitumvikana uburyo havugwa ibi, mu gihe umushoramari we akomeza guhomba.Depite Mukayuhi Rwaka Constance uyobora iyo komisiyo yagize ati“Ndumva ibi bidahagije, umushoramari aba yaje kunguka ntabwo aba yaje guhomba, iki ni ikibazo tuzaganira na RDB ku bijyanye n’ibihombo umushoramari ahura na byo, ntabwo twabareka tuvuga ngo bihangane, ntabwo byashoboka.”Depite Mukayuhi Rwaka ConstanceMuri Mutarama uyu mwaka wa 2017, REG yabajijwe icyo iteganya gushumbusha abahombejwe no kubura umuriro bitewe n’ uko servisi zo kugurira umuriro kuri telefone zananiwe gukora mu minsi mikuru,ivuga ko ntacyo izabamarira.Icyo gihe abanyamakuru babajije iki kigo niba gishobora kwishyura ibyangijwe n’ umuriro ucikagurika cyangwa amazu yibasirwa n’ inkongi biturutse ku mashyanyarazi isobanura ko itabyishyura kuko iyo bibabye ku muntu umwe bitabaye kuko baturanye bishobora kuba byatewe n’ ikibazo cyari mu nzu ye. | 488 | 1,406 |
Ubutumwa bw’ingaga za siporo n’amakipe yo mu Rwanda mu #Kwibuka30. Ni ubutumwa aya makipe , amashyirahamwe y’imikino itandukanye ndetse na Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo by’umwihariko X yahoze ari Twitter. Ku ikubitiro, Minisiteri ya Siporo mu Rwanda mu butumwa yatanze, yasabye Abanyarwanda guha icyubahiro inzirakarengane zambuwe ubuzima ndetse no kurwanya ingengabitekerezo. Yagize iti "Mu gihe twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, reka duhe icyubahiro inzirakarengane zambuwe ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi; dufatanye kurandura ingengabitekerezo yayo duharanire ko itazongera kubaho ukundi". Mu gihe twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Reka duhe icyubahiro Inzirakarengane zambuwe ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi; dufatanye kurandura ingengabitekerezo yayo duharanire ko itazongera kubaho ukundi.Twibuke twiyubaka! pic.twitter.com/GgPjt3uq2w — Ministry of Sports|Rwanda (@Rwanda_Sports) April 6, 2024 Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Africa(BAL) rifitanye imikoranire n’Igihugu cy’u Rwanda binyuze muri Gahunda ya Visit Rwanda, ryifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30, aho ryashimangiye ko hari isomo Abanyarwanda ryabahaye binyuze muri gahunda y’ubwiyunge ndetse no kwiyubaka. Bagize bati "Uyu munsi imyaka 30 irashize twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kwiyunga kw’Abanyarwanda ndetse no kwiyubaka ni isomo kuri twese". Today we commemorate the 30th anniversary of the genocide against the Tutsi in Rwanda. The resilience of Rwandans to reconcile and reconstruct is a lesson for us all. #Kwibuka30 pic.twitter.com/dFzr7h6J4y — Basketball Africa League (@theBAL) April 7, 2024 Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki (Handball) mu Rwanda na ryo ryageneye ubutumwa Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Ubwo butumwa bugira buti "Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda, ryifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994". Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda #FERWAHAND; ryifatanyije n'Abanyarwanda muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Twibuke twiyubaka #Kwibuka30 pic.twitter.com/l2105vYr1Y — Rwanda Handball Federation (@FerwahandRwanda) April 7, 2024 Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu butumwa batanze bashimiye abafashe iya mbere mu guhagarika Jenoside. Ryagize riti "Mu gihe twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twifatanyije n’Igihugu cyacu n’Isi yose mu guha icyubahiro abishwe n’abagizweho ingaruka na yo, turashima abafashe iya mbere mu guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi ndetse tunakomeza gushimangira kubumbatira ubumwe bwacu mu nzira igana ku iterambere muri rusange no mu iterambere ry’umupira w’amaguru by’umwihariko". Ubutumwa bwa FERWAFA mu gihe twibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994#Kwibuka30 #KwibukaTwiyubaka pic.twitter.com/3UNFm57FXu — Rwanda FA (@FERWAFA) April 7, 2024 Ikipe ya AS Kigali ikina mu cyiciro cya mbere mu Rwanda na yo yatanze ubutumwa ku Banyarwanda ibinyujije mu bakinnyi bayo barimo Ishimwe Fiston ndetse na Hakizimana Adolphe, aho basabye Abanyarwanda gusigasira ibyagezweho. Fiston na Adolphe bati "Twibuke Twiyubaka, duharanire ko ibyabaye bitazongera ukundi, dusigasire ibyagezweho twubake ubumwe b’Abanyarwanda". Twibuke twiyubaka.#kwibuka30 pic.twitter.com/46XNq8eqc1 — AS KIGALI (@AS_KigaliFC) April 7, 2024 Ikipe y’Ingabo z’Igihugu (APR FC), Ikipe y’Igipolisi cy’u Rwanda (Police FC), Gasogi United ndetse n’andi na yo yatanze ubutumwa yerekana ko yifatanyijje n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubuyobozi n'Abakunzi ba APR FC bifatanyije n’Abanyarwanda n’isi yose kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Dukomeze Kwibuka Twiyubaka #Kwibuka30 pic.twitter.com/jMLuXfjAJv — APR F.C. Official (@aprfcofficial) April 7, 2024 Remember, Unite, Renew #Kwibuka30 #Gikundiro pic.twitter.com/mLidVcND0l — Rayon Sports Official (@rayon_sports) April 6, 2024 Remember - Unite -Renew #Kwibuka30 pic.twitter.com/blcU2Ip1DZ — Police Football club (@Policefc_Rwanda) April 6, 2024 #Kwibuka30 #TwibukeTwiyubaka pic.twitter.com/SRtbbtczCB — Kiyovu Sports (@SCKiyovuSports) April 9, 2024 Ubu butunwa kandi bwaje bukurikira ubwatanzwe n’andi makipe yo hanze y’u Rwanda arimo Arsenal yo mu Bwongereza ndetse na Bayern Munich yo mu Budage asanzwe afitanye imikoranire n’ u Rwanda. 🕯️"'Kwibuka’ means ‘to remember'." Today, we stand with the people of Rwanda to mark the 30th commemoration of the 1994 Genocide against the Tutsi. 🇷🇼 Our players and legends reflect on their time visiting Rwanda and learning about its history.@visitrwanda_now pic.twitter.com/hRtL5fyWYW — Arsenal (@Arsenal) April 7, 2024 🕯️🇷🇼 “Kwibuka” means “to remember”. Today, we stand together with the people of Rwanda to mark #Kwibuka30 and pay tribute to the country's transformation over the past 30 years. @visitrwanda_now#FCBayern #Advertisement pic.twitter.com/3GtdVRWAxA — FC Bayern Munich (@FCBayernEN) April 7, 2024 | 690 | 1,951 |
Kayonza: Abacunda bagemuriye amata koperative z’aborozi ntizabishyura none zirabashinja kuzisenya. Abo bacunda barishyuza koperative ya Gahini (GFC) amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 3 n’ibihumbi 174 na 520 (3,174,520 FRW) y’amata bayigemuriye kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2014 kugeza muri Mata 2015, naho koperative ya Murundi (MFCS) bakayishyuza amafaranga angana n’ibihumbi 914 na 040 (914,040 FRW) y’iminsi ine bayigemuriye amata mu mezi ya Werurwe na Mata 2015. Ubusanzwe abo bacunda ngo bafataga amata ku borozi bakaba ari bo bayagemura kuri koperative, koperative na yo ikaba ifite rwiyemezamirimo yahaga ayo mata akaba ari we uyagemura ku ruganda rw’Inyange. Bivuze ko umworozi yabaga afitanye amasezerano n’umucunda, umucunda akayagirana na koperative naho koperative ikayagirana na rwiyemezamirimo. Amasezerano abacunda bari bafitanye na koperative yavugaga ko mu gihe bayigemuriye amata abanza gupimwa bakareba niba ari mazima, basanga ari mazima koperative igasinyira ko iyafashe umucunda akazishyurwa mu minsi 15. Gusa, ngo hari ubwo koperative yabaga yemeye ayo mata, umucunda yazishyuza bakamubwira ngo yarapfuye kandi yarapimwe kuri koperative bagasanga ari mazima nk’uko umuyobozi w’iryo shyirahamwe ry’abacunda, Rugango John, abivuga. Ati “Umucunda yatwaraga amata bakayakira ntibamubwire ko hari ikibazo afite, n’ejo agatwara andi hashira icyumweru bakatubwira ngo hari amata yapfuye, nko mu cyumweru bakatubwira iminsi itatu ngo ntituyahemberwa yarapfuye tukibaza impamvu amata ava kuri koperative bemeye ko ari mazima nyuma akaba ari bwo batubwira ko yapfuye.” Kuba koperative itarishyuye abacunda nk’uko byari biteganyijwe byatumye bagirana ibibazo n’aborozi babahaga amata kuko na bo batabashije kubishyura uko bikwiye. Ibyo ngo byatumye bamwe mu bacunda batangira gushaka uko bajya kugurisha amata mu yindi mirenge batayanyujije muri koperative, ariko batangiye kubikora bakajya bafatwa n’inzego z’ubuyobozi mu murenge. Umwe mu bacunda ati “Twabonye ntacyo koperative iri kudufasha mu gukiranuka n’aborozi dutangira gushaka uko twabona amafaranga yo kubishyura tunyuze ku ruhande ariko ubuyobozi bw’umurenge ntibutworoheye.” Abacunda bandikiye inzego z’ubuyobozi basaba kurenganurwa Nyuma y’uko batangiye gufatwa bagemuye amata mu yindi mirenge, abacunda bandikiye ubuyobozi bw’Umurenge wa Murundi n’uwa Gahini basaba ko barenganurwa, koperative zikabashakira amafaranga mu bwizigame bwabo bakaba bishyuye aborozi babahaga amata kugira ngo bakomeze kuzigemurira amata, cyangwa se bagahabwa uburenganzira bwo kugemura amata mu yindi mirenge kugira ngo bashake amafaranga yo kwishyura aborozi. Bavuga ko ntacyo ubuyobozi bwakoze kuri ubwo busabe bwabo bituma bandikira Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza bamusaba ko yabarenganura, ariko akarere na ko ngo ntacyo kakoze kuri icyo kibazo bakigeza no ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba nk’uko bigaragara mu maburuwa atandukanye bandikiye izo nzego KigaliToday ifitiye kopi. Kugeza ubu, abo bacunda bavuga ko ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba na bwo nta cyo burabasubiza. Abayobozi b’ayo makoperative bareguye Nyuma y’uko ibyo bibazo bitangiye gututumba abayobozi b’ayo makoperative, iya Gahini n’iya Murundi bareguye. Umuyobozi w’inzibacyuho wa Koperative ya Murundi Musafiri Raphael n’ubwo yemera ko abo bacunda bafitiwe imyenda, avuga ko bari kugira uruhare mu gusenya koperative. Gusa avuga ko koperative na yo ihangayikishijwe n’amafaranga y’abo bacunda, kuko bareze uwo rwiyemezamirimo wambuye izo koperative kugira ngo yishyure. Ati “Umuntu uri mu Rwanda ntabwo yabura kwishyura iby’abandi, twebwe twasabaga ko bibaye ngombwa n’imwe mu mitungo ye yatezwa cyamunara ariko amafaranga y’aborozi akaboneka.” Kugeza ubu, bamwe mu bacunda bagemuraga amata babaye bahagaritse ako kazi kubera ko ibikoresho byabo bifatirwa n’ubuyobozi iyo bayagemuye ahandi ngo bashake amafaranga yo kwishyura aborozi nk’uko umwe muri bo yabidutangarije. Ati “Ubu nabaye mbihagaritse nabonye guhangana n’ubuyobozi ntabishoboye, ubu ndirya nkimara nishyura amadeni y’aborozi natwariye amata kandi koperative irebera twaranashyiragamo ubwizigame.” Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John avuga ko iki kibazo yigeze kucyumva ariko ngo yari azi ko cyakemutse, akavuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bugiye kugikurikirana. Cyprien M. Ngendahimana | 574 | 1,640 |
Niyo Bosco Yiyeguriye Kuririmbira Imana. Umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda Niyo Bosco yatangaje ko yiyeguriye kuririmba indirimbo zihimbaza Imana. Aherutse kubwira itangazamakuru ko imibereho ye muri iki gihe ikubiyemo kwiyegurira Imana no kuyiririmbira. Niyo Bosco avuga ko mu minsi yashize yahuye n’ikibazo cyo kurwara ariko agashima Imana ko ubu yakize. Avuga ko mu minsi yashize hari bamwe mu bakora umuziki buririye ku mpano ye bamutwara bimwe mu bihangano bye ndetse bamutwara n’amafaranga yangukiraga ku mbuga yacururizagaho ibihangano bye. Muri iki gihe akorana n’Ikigo gitunganya umuziki cya KIKAC. Bosco avuga ko umuhanzi wese afite uburenganzira bwo guhanga mu njyana ashaka kandi ko kuva mu njyana runaka ukajya mu yindi bitavuze gusubira inyuma ahubwo ari ukujya mbere. Anavuga ko Imana yamukoreye ibyiza byinshi ku buryo kuyiririmbira ari kimwe mu byo yakora kugira ngo ayishimire ibyo yamugejejeho. Mu mwaka wa 2023 nibwo Niyo Bosco yatangiye gukorana n’ikigo KIKAC gisanzwe gikorana n’umuhanzi Bwiza. | 150 | 392 |