text
stringlengths
159
9.91k
nwords
int64
15
1.2k
ntokens_llama32
int64
70
3.89k
Ibiro by’akagari bubatse byatashywe badahembwe. Aba baturage barimo abari abafundi ndetse n’ababafashaga (abayede),bose bakoraga muri gahunda ya VUP. Ibi biro ubusanzwe byubatswe ku bufatanye bw’abaturage n’abayobozi, abaturage bakoraga ku buryo bw’umuganda ariko, byari ngombwa ko hanakora n’abafundi babyize. Nk’uko umwe mu bafundi abivuga, hari imibyizi 30 batishyuwe, bakaba bamaze emezi arenga atatu bayategereje. Yagize ati”Kuva mu kwezi kwa munani twarategereje ntitwigeze twongera kubona ifaranga na rimwe”. Bavuga kandi ko bagerageje kubaza iby’aya mafaranga yabo ngo ubuyobozi bw’umurenge bukababwira ko rwiyemezamirimo wabakoresheje adahari,nyamara bari bazi ko bakoraga muri gahunda ya VUP. Mu ngaruka bavuga ko batewe no kudahembwa harimo inzara,kuko ngo mu gihe bakoraga muri iyi mirimo abandi barimo bahinga. Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buvuga ko habayeho uburangare bw’inzego z’ibanze zakurikiranaga iyi mirimo,zitatangiye igihe lisiti y’abakoze, nyamara ngo amafaranga yabo ahari. Naho kubwira abaturage ko bakoreye rwiyemezamirimo, kandi barakoraga muri VUP,Jerome Rutaburingoga uyobora aka akarere ka Gisagara asanga byaba ari ukubeshya abaturage. Avuga ko ikindi gishoboka ari uko abaturage baba barabyumvise nabi,kuko ubusanzwe muri gahunda ya VUP nta rwiyemezamirimo ubamo. Ati”Nta rwiyemezamirimo uba muri VUP!byaba byarasobanuwe nabi cyangwa se bakaba barabyumvise nabi”. Rutaburingoga kandi yizeza aba baturage ko mu gihe cy’icyumweru kimwe amafaranga yabo azaba yamaze kubageraho. Avuga kandi ko abayobozi bose barangarana abaturage bagatinda kubaha ibyo bakoreye,nta kubihanganira bizajya bibaho, bagomba kujya babihanirwa. Muri iyi mirimo umufundi yakoreraga amafaranga 3000frw naho umuyede agakorera 1200frw. Abatarishyuwe bose ni 23, umwenda wabo ukaba 2 226.000frw. Umunyamakuru @ CharlesRUZINDA2
236
714
Polisi y’u Rwanda yegukanye imidali 11 ya zahabu mu irushanwa ryo kwibuka Jenoside. Ikipe ya Polisi ya Taekwondo yesheje umuhigo mu irushanwa ry’uyu mwaka ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yegukana imidali 20, irimo igera kuri 11 ya zahabu. Iri rushanwa ryasojwe ku Cyumweru, taliki ya 29 Gicurasi, mu Karere ka Rubavu, ryateguwe mu rwego rwo guha icyubahiro abari abakinnyi ba Taekwondo ndetse n’abakunzi b’uyu mukino njyarugamba, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Amakipe icumi ni yo yitabiriye iri rushanwa arimo icyenda yo mu Rwanda n’indi kipe imwe yo muri Kenya, Polisi ikaba yari ihagarariwe mu byiciro byombi; icy’abagabo n’icy’abagore, yegukana imidali 11 ya Zahabu, itatu ya Feza n’itandatu y’Umuringa. Mu bagabo, abakinnyi 9 ba Polisi begukanye imidari ya Zahabu mu cyiciro cy’abatarengeje ibilo 54, abatarengeje 58, abatarengeje 63, abatarengeje 68, abatarengeje 74, abatarengeje 95 ndetse no hejuru y’ibiro 95 mu gihe mu bagore, imidali ya zahabu yegukanywe mu byiciro by’abatarengeje ibilo 49, abatarengeje 57, abatarengeje 62 no mu barengeje ibilo 67. Ikipe ya Polisi ya Taekwondo ni yo yegukanye umwanya wa mbere ihabwa n’igikombe. Ku mwanya wa kabiri haje ikipe ya Regional TC  yo muri Kenya mu gihe ku mwanya wa gatatu haje Dream Fighters yari isanganywe iki gikombe yegukanye  mu irushanwa riheruka. Mu cyiciro cy’ingimbi n’abangavu, Bugesera TC  ni yo yegukanye igikombe, ikurikirwa na Dream TC hanyuma Ecole Ste  Bernadette Kamonyi yegukana umwanya wa gatatu. Abakinnyi ba Polisi, Niyomugabo Happy yatowe nk’umukinnyi wigaragaje kurusha abandi mu bagabo naho Umurerwa Nadege atorerwa uwo mwanya mu bagore. Akimana Axel wa Bugesera TC na Niyosinjye Alliah wa Dream TC ari bo bahize abandi mu cyiciro cy’ingimbi n’abangavu. Niyomugabo Happy witwaye neza kurusha abandi mu cyiciro cy’abagabo Umutoza w’ikipe ya Polisi ya Taekwondo, Ntawangundi Eugene, yashimiye abakinnyi uburyo bitwaye neza muri iri rushanwa. Yagize ati: “Icyizere cyo gutsinda cyari ku rwego rwo hejuru mu bakinnyi kandi babigezeho. Twari twiteguye neza, imyitozo ndetse n’inkunga duterwa n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, ni byo byadufashije kwegukana intsinzi.” Umuyobozi mu nama y’ubuyobozi y’ihuriro ry’imikino ya Taekwondo muri Afurika “African Taekwondo Union” akaba anakuriye Komite itegura imikino yo Kwibuka, Bagabo Placide yasabye abakinnyi ba Taekwondo kuzirikana igihango kiri hagati yabo n’abo bibuka  uyu munsi. Ati : “Barimo abakinnyi beza ndetse no kubarusha, barimo abayobozi beza bashakaga ko uyu munsi siporo iba iteye imbere kurusha uko byari bimeze icyo gihe, bari Abanyarwanda beza ariko bazira uko bavutse. Ntimuzatatire igihango ahubwo mujye muhora mubahesha ishema, mwihatire gukora cyane maze muzibe icyuho basize.” Yakomeje abasaba kurwanya abapfobya ndetse n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagatanga umusanzu mu guteza imbere igihugu, bimakaza indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda.
414
1,162
KUKI UGOMBA KWISHYIRIRAHO INTEGO ZO GUKORERA IMANA?. 1-3. (a) Abakiri bato bahanganye n’ikihe kibazo, kandi se twabigereranya n’iki? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Ni iki cyafasha Abakristo bakiri bato? REKA tuvuge ko ugiye kujya ahantu, bitewe n’impamvu runaka ikomeye. Aho hantu ni kure. Kugira ngo ugereyo ugomba gutega imodoka. Ugeze muri gare, uhasanga abagenzi benshi n’imodoka nyinshi. Icyakora uzi neza aho ushaka kujya n’imodoka ugomba gutega. Nturi buge mu modoka ubonye yose kuko yakujyana aho udashaka kujya. 2 Abakiri bato na bo bameze nk’abagenzi bari muri gare. Urugendo rurerure bagomba gukora rugereranywa n’ubuzima bwabo. Hari imyanzuro myinshi cyane baba bagomba gufata, ku buryo rimwe na rimwe bibagora. Rubyiruko, iyo muzi neza aho mugana, gufata imyanzuro myiza biraborohera. Ni hehe mwagombye kwerekeza ubuzima bwanyu? 3 Iki gice gisubiza icyo kibazo kandi gishishikariza abakiri bato kwerekeza ubuzima bwabo mu bintu bishimisha Yehova. Ibyo  bisobanura ko bagomba kuyoborwa na Yehova mu myanzuro yose bafata, yaba ifitanye isano n’amashuri, akazi, inshingano zo mu muryango n’ibindi. Nanone bisobanura ko bagomba kwishyiriraho intego zo gukorera Imana. Abakiri bato bishyiriraho intego zo gukorera Yehova, bashobora kwiringira badashidikanya ko azabaha imigisha kandi bakagera kuri byinshi.Soma mu Migani 16:3. KUKI UGOMBA KWISHYIRIRAHO INTEGO ZO GUKORERA IMANA? 4. Ni iki tugiye gusuzuma muri iki gice? 4 Kwishyiriraho intego zo gukorera Imana ukiri muto, bifite akamaro. Kubera iki? Reka dusuzume impamvu eshatu. Ebyiri za mbere ziragufasha kubona ko iyo uhatanira kugera ku ntego zo gukorera Imana, bikomeza ubucuti ufitanye na yo. Iya gatatu iragufasha kumenya akamaro ko kwishyiriraho intego zo gukorera Imana ukiri muto. 5. Ni iyihe mpamvu y’ibanze yagombye gutuma wishyiriraho intego? 5 Impamvu y’ibanze yagombye gutuma twishyiriraho intego zo gukorera Yehova, ni ukugira ngo tumwereke ko tumushimira cyane kubera urukundo adukunda n’ibyo yadukoreye byose. Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati: “Ni byiza gushimira Yehova. . . . Yehova, watumye nishima bitewe n’ibyo wakoze; imirimo y’amaboko yawe ituma ndangurura ijwi ry’ibyishimo” (Zab 92:1, 4). Tekereza ibintu byose Yehova yaguhaye. Yaguhaye ubuzima, Bibiliya, itorero, ibyiringiro bihebuje by’igihe kizaza kandi atuma ugira ukwizera. Gushyira ibintu by’umwuka mu mwanya wa mbere bigaragaza ko ushimira Imana ku bw’ibyo byose yaguhaye, kandi bituma ubucuti ufitanye na yo burushaho gukomera. 6. (a) Kwishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka bizakugirira akahe kamaro? (b) Ni izihe ntego wakwishyiriraho ukiri muto? 6 Impamvu ya kabiri yagombye gutuma ugira intego zo gukorera Yehova, ni uko iyo uhatanira kuzigeraho uba ukora imirimo imushimisha, bigatuma uba inshuti ye. Intumwa Pawulo yaravuze ati: “Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwagaragaje ko mukunze izina ryayo” (Heb 6:10). Nturi umwana ku buryo utakwishyiriraho intego. Urugero, igihe Christine yari afite imyaka icumi, yishyiriyeho intego yo gusoma inkuru zivuga ibyabaye mu mibereho y’Abahamya b’indahemuka. Toby amaze kugira imyaka 12, yishyiriyeho intego yo gusoma Bibiliya yose akayirangiza mbere y’uko abatizwa. Maxim yabatijwe afite imyaka 11, naho
464
1,334
U Burundi bwafunze ibiro bya Loni bishinzwe uburenganzira bwa muntu. Ibiro Ntaramakuru by’ Abafaransa AFP byatangaje ko igihugu cy’ u Burundi bwategetse ibiro by’ Ishami ry’ Umuryango wa Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu bifungwa.Ubutumwa bwo gufunga ibi biro byashyikirijwe Umuhuzabikorwa wa Loni mu Burundi Garry Conille, ku wa Gatatu w’ iki Cyumweru. Leta y’ u Burundi yasabye Conille , kugeza ubu butumwa kuri Michelle Bachelet uyobora ONU mu gashami gashinzwe uburenganzira bwa muntu gafite ikicaro I Geneve.Umuntu utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko ‘abakozi mpuzamahanga 10 bagiye kwirukanwa ibiro byabo bikaba byamaze gufungwa bitarenze amezi abiri.Guverinoma y’u Burundi yari imaze imyaka ibiri idakorana neza na ririya shami irishinja uruhare mu ikorwa rya raporo ya UN yayishinjaga kubangamira uburenganzira bwa ku rwego rwo hejuru.Iriya raporo yarakaje abategetsi mu Burundi kandi ngo yatangaga impuruza ko mu Burundi hashobora kuzaba ubwicanyi bukomeye bukorerwa ikiremwamuntu.Muri 2016 u Burundi nibwo bwabaye ubwa mbere mu bihugu byivanye mu byasinye amasezerano ashyiraho Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.
160
429
byo biteza urujijo. Uretse kuba biyobya abantu, binaharabika Umuremyi. Kugira ngo turusheho gusobanukirwa ukuntu ibinyoma bya Satani ari bibi cyane, reka dusuzume ibi bibazo bitatu: Ibinyoma bya Satani byaharabitse Yehova bite? Ni mu buhe buryo bitesha agaciro inshungu yatanzwe na Kristo? Ni mu buhe buryo bituma abantu barushaho kugira agahinda n’imibabaro? IMPAMVU IBINYOMA BYA SATANI ARI BIBI CYANE 8. Muri Yeremiya 19:5, hagaragaza hate ko ibinyoma bya Satani ku birebana n’uko bigenda iyo umuntu apfuye biharabika Yehova? 8 Ibinyoma bya Satani ku birebana n’abapfuye biharabika Yehova. Muri ibyo binyoma  harimo inyigisho ivuga ko abapfuye bababarizwa mu muriro w’iteka. Inyigisho nk’izo ziharabika Imana. Mu buhe buryo? Zituma abantu batekereza ko Imana irangwa n’urukundo, nta ho itaniye na Satani w’umugome (1 Yoh 4:8). Ibyo bituma wiyumva ute? Yehova we se yiyumva ate? Nk’uko tubizi, Yehova ni Imana yanga ubugome aho buva bukagera.Soma muri Yeremiya 19:5. 9. Ni mu buhe buryo ibinyoma bya Satani bitesha agaciro igitambo k’inshungu cya Kristo kivugwa muri Yohana 3:16 no mu gice cya 15:13? 9 Ibinyoma ku bihereranye n’urupfu, bituma abantu badaha agaciro inshungu yatanzwe na Kristo (Mat 20:28). Ikindi kinyoma cya Satani ni ikivuga ko abantu bafite “roho” cyangwa “umwuka” bidapfa. Iyo biza kuba ari uko biri, twari kuba dufite ubuzima bw’iteka. Ubwo rero, ntibyari kuba ngombwa ko Kristo adupfira kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka. Zirikana ko igitambo cya Kristo ari cyo kintu gikomeye kigaragaza urukundo Imana na Yesu badukunda. (Soma muri Yohana 3:16; 15:13.) Gerageza kwiyumvisha uko babona inyigisho zitesha agaciro iyo mpano ihebuje. 10. Ni mu buhe buryo ibinyoma bya Satani ku birebana n’urupfu bituma abantu barushaho kugira agahinda n’imibabaro? 10 Ibinyoma bya Satani bituma abantu barushaho kugira agahinda n’imibabaro. Abantu bashobora kubwira ababyeyi bapfushije umwana ko Imana ari yo yamutwaye kugira ngo age kuba umumarayika mu ijuru. Ese icyo kinyoma kirabahumuriza cyangwa gituma barushaho kugira agahinda? Kiliziya Gatolika yagiye yitwaza inyigisho y’umuriro w’iteka kugira ngo ikorere ibikorwa by’iyicarubozo abarwanyaga inyigisho zayo, hakubiyemo no kubatwika bamanitswe ku biti. Igitabo kivuga iby’Urukiko rwa Kiliziya rwo muri Esipanye rwabaciraga urubanza, kigaragaza ko bamwe mu bacamanza barwo bashobora kuba baratekerezaga ko abo bantu batemeraga inyigisho za kiliziya bagombaga gutwikwa, kugira ngo mu rugero runaka bumve uko umuriro w’iteka uzaba umeze, bityo bihane mbere y’uko bapfa. Mu bihugu bimwe na bimwe, abantu bumva ko bagomba guha icyubahiro abakurambere babo, kubasenga cyangwa kubasaba umugisha. Abandi bo bumva ko bagomba kubaha amaturo kugira ngo babagushe neza, bityo ntibazabatere. Ikibabaje ni uko inyigisho zishingiye ku binyoma bya Satani zidatuma abantu babona ihumure nyakuri. Ahubwo zituma bahangayika cyangwa bakagira ubwoba. UKO TWAVUGANIRA UKURI KO MURI BIBILIYA 11. Ni mu buhe buryo inshuti cyangwa bene wacu bashobora kuduhatira gukora ibikorwa bidahuje n’Ijambo ry’Imana? 11 Hari igihe inshuti cyangwa bene wacu baduhatira kwifatanya mu migenzo idahuje n’Ibyanditswe ikorwa mu gihe umuntu yapfuye, nubwo baba batabitewe n’impamvu mbi. Icyo gihe urukundo dukunda Imana
479
1,329
Ihere ijisho uburanga bwa Tracy Nabukera wabaye Miss Tanzania 2023[AMAFOTO]. Miss Tracy Nabukera niwe mu kobwa wegukanye ikamba rya Miss Tanzania 2023 mu birori byabaye mu ijoro ryo ku ya 22 Nyakanga 2023, ahigitse abakobwa 20 bari bageze mu cyiciro cya nyuma.Ni ibirori byitabiriwe na Minisitiri w’Ubuhanzi, Umuco na Siporo, Dr. Pindi Chana wari kumwe na Godfrey Mngereza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BASATA (Baraza la Sanaa la Taifa).Miss Tracy Nabukera yegukanye iri kamba asimbura Halima Kopwe wari urimaranye umwaka, bimuhesha amahirwe yo kuzitabira Miss (...)Miss Tracy Nabukera niwe mu kobwa wegukanye ikamba rya Miss Tanzania 2023 mu birori byabaye mu ijoro ryo ku ya 22 Nyakanga 2023, ahigitse abakobwa 20 bari bageze mu cyiciro cya nyuma.Ni ibirori byitabiriwe na Minisitiri w’Ubuhanzi, Umuco na Siporo, Dr. Pindi Chana wari kumwe na Godfrey Mngereza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BASATA (Baraza la Sanaa la Taifa).Miss Tracy Nabukera yegukanye iri kamba asimbura Halima Kopwe wari urimaranye umwaka, bimuhesha amahirwe yo kuzitabira Miss World 2023, irushanwa Tanzania yatangiye kwitwabira kuva mu 1994.Uyu mukobwa yahise ahabwa imodoka ya Mercedes Benz ifite agaciro ka Miliyoni 30 Tzsh ndetse na miliyoni 10 Tzsh nk’amafaranga azamufasha gushyira mu bikorwa umushinga we.Igisonga cya mbere yahawe miliyoni 5Tzsh mu gihe igisonga cya kabiri yahawe miliyoni 3Tzsh.Abakobwa begukanye umwanya wa gatatu na kane bahawe miliyoni imwe z’amashilingi ya Tanzania.Miss Tracy Nabukera yari asanzwe afite ikamba ya Miss Higher Learning 2023 yegukanye muri Werurwe 2023 rikaba irushanwa ryitabirwa n’abakobwa bafite imyaka 28 kugeza kuri 24.
239
630
Ibiti muri gisagara. Ibiti By’imbuto Ziribwa Byitezweho Umusaruro W’inyabutatu mu karere ka Gisagara. Uko byatangiye. Ababyeyi bamwe, abarezi n’abana bo muri Groupe Scolaire Ndora iherereye mu murenge wa Ndora, mu karere ka Gisagara, bavuga ko ibiti by’imbuto ziribwa baterewe bigiye gutangira gutanga umusaruro. Ku wa 7 Ugushyingo 2022, ubwo iki kigo cy’amashuri cyasurwaga n’itsinda ry’abayobozi baturutse mu ntara Rhineland Palatinate yo mu Budage mu karere ka Hatchenburg. Aba bayobozi na bo ndetse n’abandi bagize uruhare mu gutera muri iri shuri ibiti by’imbuto ziribwa. ibiti by’imbuto ziribwa. Ibi biti byatwe ku ishuri ndetse ibindi bikorezwa guterwa mu ngo, byitezweho umusaruro ukomeye cyane urimo kurwanya imirire mibi, kwinjiza amafaranga ndetse no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Bavuga ko izi mbuto zizaba ingirakamaro ku bana babo, zikunganirira ifunguro bafatira ku ishuri no mu ngo, bagakomeza kurya neza indyo yuzuye. Umumaro. Bavuga ko ibi biti byera imbuto ziribwa bizabafasha kubaho neza, bakarushaho kwiga neza bagatsinda bishimishije. Imbuto ni nziza mu buzima, ntiwaba wafashe urubuto ngo ugire ubuzima bubi. Nagiri inama bagenzi banjye kwihatira kuzitaho, bazivomera uko bikwiye, bakanazisasira.Ibi biti byitezweho kunganira ishuri mu kugaburira abana indyo yuzuye ifite intungamubiri zihagije. Ikigo cyongere gushishikariza abana kwita kuri biriya biti, birinda kubinyukanyuka, nibyera bizatuma abana bazishima kuko bazabisarura baranagize uruhare mu kubibungabunga. Umubare w'ibiti by'atewe. Muri iki kigo hatewe ibiti 2000 harimo 1200 biribwa na 800 byo kurengera ibidukikije hiyongereyeho ibyahawe abana bo mu myaka 1,2 n’uwa 3 y’amashuri abanza bagiye gutera mu ngo iwabo. Mu mirima yacyo iri hanze hatewe ibiti by’avoka, imyembe n’amacunga bikaba bimaze imyaka ibiri ibiri bitewe. Ibyiganjemo imyembe byatagangiye kuzana uruyange, bikaba bigiye gutangira gutanga umusaruro.
254
745
Honda UNI-CUB. HONDA UNI CUB. Honda UNI-CUB ni igitekerezo cya 2 ya axisi yo-kuringaniza Ibiro bw'umuntu ku giti cye kugirango abashe gukora nko mu nzu idafite inzitizi,yaje kwerekanwa bwa mbere muri Osaka Motor Show muri 2013. Amateka. Ishobora gumusimburwa na Honda U3-X 2009, nayo yerekanwe muri Osaka Motor Show muri 2013. Igishushanyo n'imikorere. Igenzura kandi ikaringaniza ibiro, uburyo busa nubwa Segway PT ikoresha, igice kiringaniza rwose kandi gishobora gukoresha mu kugenda haba mubyerekezo byose uyifite yifuza . Hano ifite amapine abiri, ibiziga binini byo kuyitwara bigenda mu cyerekezo cyerekeza imbere, hamwe na moteri ikurikira kuri dogere 90. Byombi amapine y'imodoka hamwe nuyobora, ariko byose byubatswe nisiga ntoya zimeze nk'umubumbe' utuma uruziga rwimuka rukanjya kuruhande. Iyo ugiye imbere ipine rinini ruba rufite ingufu kandi uruziga ruto ruzunguruka kugirango rwirinde gukurura ikinyabiziga cyose. Honda ifite ibipimo binga gupya 510 x 315 x 620 mm by'uburemere nuburemere bwa 25 kg, UNI-CUB ikoreshwa na batiri ya lithium-ion kandi ifite nayo 6 km / h by'umuvuduko wo hejuru na 6 km. Uburebure bw'intebe ni 620 mm, mu gihe ibirenge byateganijwe gukuba kabiri .
175
478
Muri Jenoside ngo bavugaga ko Imana y’Abatutsi yaguye i Rubengera yagiye kubahahira. Muri uyu muhango wabereye kuri rusengero rw’Abagatolika rwa Paruwasi ya Mutagatifu Petero ya Kibuye, kuri uyu wa 17 Mata 2014, bibukaga inzirakarengane ziciwe muri urwo rusengero, kuri Stade Gatwaro yari stade y’imikino ya Perefegitura Kibuye ndetse n’ abiciwe kuri Home St Jean. Ashingiye ku ndirimbo yo kwibuka yavugaga ngo amaraso y’abemera asize ku nkuta za kiliziya, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage, Mukabalisa Isimbi Dative, yavuze ko uretse no ku nsengero ngo ari no mu mitima y’abicanyi. Yagize ati “Amaraso y’abazize Jenoside asize ku mitima y’ababishe.” Igitambo cya misa yo gusabira abo baburiye ubuzima muri ibyo bice bitandukanye by’umujyi wa Kibuye cyari kitabiriwe n’abaturage batuye mu Mujyi wa Kibuye ndetse n’imiryango y’abahaburiye ababo yaje iturutse mu bice bitandukanye by’igihugu. Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Mutagatifu Petero , Fraterne Ngendahimana, yabibukije ko ubugome bwakorewe Abatutsi ngo bwarakaje Imana cyane. Aha akaba yabishingiye ku kuba Yezu ubwe yarigeze gusanga abantu bacururiza mu nzu y’Imana akarakara cyane akayibirukanamo. Yagize ati “Nimutekereze ko yarajwe no kuba barayicururizagamo noneho mwibaze ukuntu yababaye mu gihe bayiciragamo.” Padiri yaboneyeho gucana urumuri rwa Pasika rwiyongera ku rumuri rw’icyizere maze abakirisitu bose bakaruhererekanya. Arucana yasobanuye ko ari urumuri bakongeza ku itara rya Pasika ngo bishushanya ko Kirisitu yatsinze icyaha akaba yaranatsinze urupfu. Kuri ibyo akongeraho ko urupfu abatutsi Bapfuye rurashanya urupfu rwa Kirisitu. Aha Padiri akabishingira ko inzira y’umusaraba Yezu Kirisitu yanyuzemo isa neza nk’iyo Abatutsi banyuzemo mu 1994. Yagize ati “Yazu yatanzwe n’umwe mu ntumwa ze yakundaga cyane yicwa urupfu rubi. Ni ko byanagendekeye Abatutsi kuko abenshi bishwe n’inshuti, abo basangiraga, abo bashyingiranaga, abo bari baturanye.” Mu magambo yahavugiwe, bose bagarukaga ko cyubaka ubunyarwanda buzira ivangura rishingiye ku moko kuko ngo ari ryo ryoretse iki gihugu. Jabo Paul, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba yibukije ko nta hantu na hamwe umuntu ajya guhaha yitwaje ubuhutu cyangwa ubututsi ngo ahabwe amahaho. Ati “Twese tugenda twitwaje amafaranga waba utayafite ugasonza.” Aha yashakaga kwerekana ko amoko nta kamaro afite mu mibanire y’Abanyarwanda bityo bakaba batakagombye kuyataho umwanya ahubwo bagafatanyiriza hamwe kwiyubakira igihugu no kugiteza imbere. Urwibutso rwa Jenoside rwo kuri Paruwasi Gatolika ya Mutagatifu Petero aho ku Kibuye ngo rushyinguwemo inzirakarenga zibarirwa mu bihumbi cumi na kimwe na magana ane. Nyamara ariko mu buhamya bwatanzwe bavuze ko haguye abantu benshi batashoboye kuboneka ngo bashyinguranwe n’abandi mu cyubahiro kuko bamwe batawe mu Kivu. Urusengero rwa Paruwasi ya Mutagatifu Petero ku Kibuye rwubatse ku gasozi kari hejuru y’Ikivu, naho agasozi biteganye kakaba kari kariho imbunda yarasaga muri icyo kiliziya bica abatutsi bari bahungiyemo. Ibi bikaba byasobanura uburyo haba hari umubare munini w’abatutsi baba baraguye mu Kivu bahunga amasasu. Ku Rwibutso rwa Jenoside rw’ahari Stade ya Gatwaro ho ngo hashyinguwe imibiri y’abajya kugera ku bihumbi cumi na bitandatu. Niyonzima Oswald
459
1,293
NESA yakoze impinduka ku byerekeye ingendo z’abanyeshuri. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyasohoye itangazo rimenyesha abanyeshuri, ababyeyi, abarimu, abayobozi b’amashuri ndetse n’abafatanyabikorwa, ko hari impinduka zabayeho muri gahunda y’ingendo zo gutaha kw’abanyeshuri.Iryo tangazo rivuga ko rwego rwo korohereza abanyeshuri bahagurukira i Kigali n’ahandi banyura muri Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka zibajyana mu miryango yabo kuri Stade ya ULK ku Gisozi, aho guhagurukira kuri Kigali Pelé (...)Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyasohoye itangazo rimenyesha abanyeshuri, ababyeyi, abarimu, abayobozi b’amashuri ndetse n’abafatanyabikorwa, ko hari impinduka zabayeho muri gahunda y’ingendo zo gutaha kw’abanyeshuri.Iryo tangazo rivuga ko rwego rwo korohereza abanyeshuri bahagurukira i Kigali n’ahandi banyura muri Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka zibajyana mu miryango yabo kuri Stade ya ULK ku Gisozi, aho guhagurukira kuri Kigali Pelé Stadium, ahasanzwe hazwi nko kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu Karere ka Nyarugenge.NESA yaboneyeho umwanya wo gusaba abo bireba kwihanganira izo mpinduka zabayeho.
154
490
Umukecuru w’imyaka 101 amaze gukira ibyorezo bibiri birimo na COVID-19. Abo mu muryango wa Angelina Friedman, bavuze ko badatangajwe no kumva yakize Covid-19 kuko n’ubundi ari umuntu wagiye urokoka byinshi, ufite amaraso adasanzwe ‘superhuman DNA’. Nyina wa Angelina Friedman yapfuye amubyara ubwo bari mu bwato bwatwaraga abimukira bubavana mu Butaliyani bubajyana muri New York City, hari mu 1918, hariho icyorezo cy’ibicurane cyishe abantu benshi icyo gihe. Yari umwe mu bana 11 bavukana, kuko atabonye nyina yarezwe n’abavandimwe be babiri bakuru, nyuma baje guhurira na Se ahitwa i Brooklyn muri New York muri Amerika, aba ari ho akurira. Amaze gukura, Angelina yaje gushinga urugo ashakana n’umugabo witwa Harold Friedman, nyuma baje kurwara kanseri bombi, umugabo we iramwica ariko we arayikira, kandi ubu ni na we usigaye ku isi mu bavandimwe be bose. Umukobwa wa Angelina witwa Joanne Merola yabwiye abanyamakuru ati “Mama ni uwarokotse ‘survivor’. Yakize inda zagiye zivamo ntizamuhitana, akira ibyo kuvira mu mubiri imbere, akira kanseri. Abantu bose bo mu muryango bagiye barama bakageza nibura ku myaka 95 uretse marume umwe. Mama wanjye yagiye arokoka kenshi. Si umuntu usanzwe. Afite amaraso adasanzwe. Uwo mukecuru ubu usigaye aba mu nzu zita ku bageze mu zabukuru, yajyanywe mu bitaro ku itariki 21 Werurwe 2020 agiye muri gahunda ya muganga isanzwe kureba uko amerewe gusa. Nyuma ibyo kumusuzuma bisanzwe byarahagaze nyuma yo gusanga arwaye Coronavirus, ubu imaze guhitana abarenga 27.000 muri uwo Mujyi wa New York. Angelina ubu yagarutse aho aba mu nzu yita ku bageze mu zabukuru, nyuma yo kumara ibyo byumweru byose mu bitaro, nyuma ku itariki 20 Mata 2020 bamupimye basanga nta Coronavirus agifite. Merola, (Umukobwa wa Angelina), avuga ko atashoboye gusura nyina guhera muri Gashyantare uyu mwaka, ariko ngo nubwo ari kure ye, azi ko akomeye. Inkuru ya Angelina ije nyuma y’iy’uwitwa Keith Watson wo mu Bwongereza na we ufite imyaka 101, byavuzwe ko ari we muntu wa mbere ukuze cyane wakize Covid-19. Hari kandi uwitwa Barbara Briley ufite imyaka 86, wakize intambara ya Hitler, abagwa umutima arabikira, abagwa amavi kabiri arakira, abagwa amatako kabiri arakira, na we byavuzwe ko ari umuntu ukomeye ugerageza kurwana n’ubuzima nyuma y’uko akize Coronavirus muri Werurwe 2020. Umunyamakuru @ umureremedia
358
864
Iyo igice cya Rusizi kidashyirwa muri #GumaMuRugo byari kuba bibi kurushaho – Min. Ngamije. Ibi byatumye kuva muri ako karere hagaragara ubwandu bwa Covid-19 kugera ubu, hamaze kugaragara abanduye 89. Dr. Ngamije akavuga ko iyo imwe mu mirenge idashyirwa muri Guma mu rugo, imibare iba yarabaye myinshi kurusha iyagaragaye. Yagize ati “Nibaza ko hari umusaruro turi kubona, kuko tumaze kugera ku barwayi 89 kuva icyo cyorezo cyagaragara hariya muri Rusizi. Ni umubare utari mutoya, ariko iyo izi ngamba zidafatwa uba ari munini cyane”. Ati “Kuva rero twafata ingamba zitandukanye zirimo kubuza urujya n’uruza muri iriya mirenge itatu, hakaba hiyongereyeho n’uyu wa Nkombo, biratuma tudatuma abantu bakwirakwiza iriya ndwara mu yindi mirenge 14 isigaye y’Akarere ka Rusizi. Ni igikorwa twishimira kuko byari kuba bibi kurushaho”. Tariki ya 03 Kamena 2020, ni bwo mu Karere ka Rusizi hagaragaye abantu batanu banduye Covid-19. Umunsi wakurikiyeho, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yahise itangaza ko Imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo, Mururu n’igice cya Gihundwe ibaye isubiye muri gahunda ya guma mu rugo, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu. Ku munsi wo ku wa gatanu tariki ya 12 Kamena, Umurenge wa Nkombo na wo, wiyongereye ku yindi iri muri gahunda ya guma mu rugo. Mu kiganiro na RBA, Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko muri rusange ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 zubahirizwa, gusa ngo hari aho usanga abaturage batubahiriza ingamba zose zashyizweho. Avuga by’umwihariko ku bamotari, ati “Hari n’ikindi nshaka kwamagana. Hari abamotari usanga aho kugirango babe bafite wa muti umuntu agomba gukoresha, ugasanga bashyizemo igisa n’amazi. Ibyo rero ni amakosa kuko si ko twabatoje mbere y’uko imirimo yabo isubukurwa, kandi abazabifatirwamo bazabihanirwa”. Minisitiri Ngamije yibutsa abaturage bose muri rusange ko bagomba kwambaga udupfukamunwa kandi bakatwambara neza, gukaraba intoki n’amazi n’isabune cyangwa imiti yabugenewe, no guhana intera. Yibutsa kandi abarenga ku mabwiriza, nk’abajya gusengera ahantu hatemewe, abajya mu tubyiniro, abajya muri sauna n’ahandi hatemewe, ko barenga ku mategeko kandi ko ababifatiwemo bahanwa. Minisitiri w’Ubuzima kandi yanagarutse ku Karere ka Rubavu ndetse n’aka Kirehe, avuga ko muri utu turere hagaragara abashoferi benshi batwara imodoka nini zambukiranya imipaka, ariko ko abaturage baho bitwara neza. Ati “Kugeza ubu ibipimo dufite twafashe mu masoko muri Kirehe ntabwo twabasanganye uburwayi, kandi ni abaturage baba baturutse mu mirenge itandukanye baba baje kurema isoko”. Rubavu na ho ni uko, ejo abarwayi twabashije kubona bafite ubu burwayi ni abacuruzi bagenda batwaye imizigo i Goma, ariko iyo bagarutse bajya ahantu mu kato, ntabwo bahura n’abandi baturage. Ariko buri gihe turaza tugasuzuma. Uretse abongabo, nta bandi turi kubona muri uriya mujyi wa Rubavu bafite buriya burwayi”. Minisitiri Ngamije yibutsa abantu ko gutsinda icyorezo cya Covid-19 bishoboka, buri wese abigizemo uruhare mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo. Umunyamakuru @ CharlesRUZINDA2
440
1,199
M23 yigaruriye agace gakomeye ka Kanyabayonga. Intambara imaze iminsi itari mike mu burasirazuba bwa Kongo, kuri ubu yafashe indi ntera, aho umujyi ukomeye wa Kanyabayonga waraye wigaruriwe n’inyeshamba za M23, umutwe uhanganye n’igisirikare cya Leta ya Kongo (DRC). Ibinyamakuru byo muri icyo gihugu byandika ko uwo mujyi wafashwe ejo ku wa gatanu hafi ya saa kumi n’igice (16h30), mu masaha yo muri  Kongo, ni ukuvuga saa kumi n’imwe n’igice (17h30) za Kigali. Ifatwa ry’uwo mujyi uri mu birometero bigera ku 100 mu Majyaruguru  y’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru Goma, ni inzira nziza yo kugera mu mijyi ya Butembo na Beni mu Majyaruguru, aha hakaba ari muri teritwari ya Lubero muri iyo ntara. Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Kamena 2024, humvikanye imirwano ikaze cyane mu duce twa Kanyabayonga hagati y’igisirikare cya DRC (FARDC) n’inyeshyamba za M23, mbere y’uko zigarurira uwo mujyi ku mugoroba. Mbere gato y’aha inyeshyamba za M23 zari zigaruriye Miriki na Kikama ku wa 27 Kamena 2024. Amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, yerekana izo nyeshamba zinjira mu mujyi, aho bamwe mu baturage bo muri ako gace bazikomera amashi, nubwo ntawe Uzi ko byari ubushake cyangwa ubwoba. BBC dukesha iyo nkuru, ivuga ko yagerageje kuvugisha impande zombi, gusa bari bataraboneka kugira ngo batangaze byinshi kuri ayo makuru. Uwo mujyi wa Kanyabayonga wafashwe inyuma y’imisi mike, Minisitiri w’Intebe Dr  Judith Suminwa wa Kongo atangaje ko Leta ayoboye izakurikirana abateye igihugu, ndetse ikabakurikirana iwabo. Muri urwo rugendo rwa mbere yakoze kuva ageze ku butegetsi, maze agahitamo kurutangirira mu Majyaruguru ya Kongo yabaye indiri y’intambara zimaze imyaka n’imyaka, Suminwa yavuze ko Ingabo za DRC ziri kongerwa no kongererwa ubushobozi kugira ngo zishobore gutsinda intambara zirimo.
280
722
Abahinzi barifuza kubonera igihe inyongeramusaruro. Aba baturage bavuga ko bigoye kweza muri Nyagisozi mu gihe utabashije gufumbira kubera ko ubutaka bwaho busharira, bityo ko iyo bahinze bagomba guhita bateramo ifumbire ngo bizere kuzeza imyaka yabo. Umwe muri abo bahinzi witwa Ntamabyariro avuga ko buri gihe inyongeramusaruro zibageraho zaratinze igihe cy’ihinga kirimbanyije bityo umusaruro baba biteze ku buhinzi bwabo ukadindira, ibyo bashoye mu buhinzi bikaza ari igihombo aho kuba inyungu kuri bo. Yagize ati “Imbaraga dushora mu buhinzi n’inyungu tubikuramo birahabanye, buri gihe tubona ishwagara yo gushyira mu butaka bwacu igihe cy’ihinga kigeze hagati, no kubona imbuto y’indobanure bikaba ikibazo, twayobewe uko twabigenza kuko ni ibintu biba buri gihe cy’ihinga”. Undi muturage wo muri uyu murenge we avuga ko abona bigenda bikosoka ariko agasaba ko habaho guhozaho bityo imvura igatangira kugwa inyongeramusaruro zarageze ku bahinzi cyane ko nta muntu ujya inama n’ikirere. Yagize ati “Abashinzwe ubuhinzi bizera amatariki n’amezi bakibeshya ko imvura izagwa mu kwa cyenda maze ikabahima igatangira mu kwa munani, kandi iyo imvura iguye twebwe dutangira imirimo y’ubuhinzi. Ni byiza ko izo nyongeramusaruro zajya zitugeraho hakiri kare rwose tukazibikaho imvura itaraganya kugwa”. Ifumbire n’inyongeramusaruro ya Nkunganire iratinda Ubusanzwe abaturage babona inyongeramusaruro n’ifumbire biciye muri Tubura na Nkunganire. Ibitangwa na Tubura abaturage bavuga ko bihagerera igihe n’ababikoresheje bagahinga ku gihe, nyamara iyo bigeze kuri Nkunganire yo igatinda. Ni byo umwe muri abo bahinzi asobanura ati “Tubura yo iba yarabikoze kare ndetse ikanaguriza abaturage, abatarayigannye bategereza ibya Leta ni bo bagira ibibazo by’itinda ry’inyongeramusaruro, zanahagera bagatinda kubona amafaranga yo kuzigura”. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi, Umuhoza Josephine, avuga ko ibyo gutinda kw’inyongeramusaruro muri Nyagisozi ari amateka kuko byabaga mu myaka yashize. Umuhoza asobanura ko abaturage batinda kwiyandikisha ndetse ntibihutire gutanga amafaranga hakiri kare ngo batumirizwe ifumbire ari bo bahura n’ibibazo byo kuzibura bakabyitirira gutinda. Yagize ati “Ibyo gutinda kw’inyongeramusaruro byabayeho mu myaka yo hambere, ubu ziraboneka kandi zikabonekera igihe. Gusa abazigurisha bakoresha amaliste y’abaturage biyandikishije kugira ngo ubwabo bikorere igenamigambi banamenye ifumbire cyangwa imbuto bazatumiza uko bingana, cyangwa bikaza abo biyandikishije batarabona amafaranga”. Umuhoza avuga ko kubera abakorana n’umushinga wa Tubura babakopa (babaguriza) bo batajya bahura n’icyo kibazo, agasaba abaturage kutarindira umunsi wa nyuma wo gutangira guhinga ngo abe aribwo batekereza gushaka amafaranga yo kugura inyongeramusaruro. Tubura ni umushinga wigenga ufasha abaturage mu bijyanye n’ubuhinzi no kubona inyongeramusaruro, bakabaguriza bakazishyura bejeje, mu gihe Nkunganire ari gahunda ya Leta aho Leta yishyura igice ku nyongeramusaruro, abaturage bagatanga ikindi gisigaye. Abaturage b’Umurenge wa Nyagisozi muri Nyaruguru abenshi batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi. Bimwe mu byo bahinga byiganjemo ibishyimbo urutoki n’ibijumba.
415
1,255
nabaye umugenzuzi w’akarere. Muri uwo mwaka, iyo nabaga nasuye amatsinda yabaga ari kure muri rya shyamba ry’inzitane, nayerekaga videwo yari igizwe n’amafoto agaragaza uko ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova hameze. Kugira ngo tugere kuri ayo matsinda, jye n’abandi bavandimwe twagendaga mu bwato bw’igiti, tukanyura mu nzuzi zo muri iryo shyamba ry’inzitane. Twashyiraga mu bwato ijerekani irimo lisansi, amatara ya peteroli n’akuma twakoreshaga twerekana ayo mafoto. Iyo twageraga mu gace twabaga tugiyemo, twavanaga ibyo bintu mu bwato tukabyikorera, tukabigeza aho twabaga tugiye kwerekanira ayo mafoto. Ikintu cyanshimishaga cyane, ni ukuntu abantu bo muri utwo duce twa kure bakundaga cyane ayo mafoto. Nanone nashimishwaga cyane no gufasha abo bantu kumenya Yehova no kumenya ukuntu igice cy’umuryango we cyo ku isi gikora. Imigisha nabonye mu murimo wa Yehova, iruta kure cyane ingorane nahuye na zo. UMUGOZI W’INYABUTATU Njye na Ethel twashakanye muri Nzeri 1971 Nubwo kuba umuseribateri byatumaga gukorera umurimo aho hantu hagoye binyorohera, numvaga nifuza gushaka umugore. Ubwo rero natangiye gusenga Yehova, musaba ko yamfasha kubona umugore twari gukorana iyo nshingano itoroshye, yo gufasha abantu bo mu iryo shyamba ry’inzitane. Mu mwaka wakurikiyeho, natangiye kurambagiza mushiki wacu witwa Ethel, wari umupayiniya wa bwite kandi wagiraga ishyaka mu murimo wa Yehova n’igihe byabaga bitamworoheye. Kuva Ethel akiri muto, yakundaga cyane intumwa Pawulo, kandi akifuza gukora byinshi mu murimo nka we. Twashakanye muri Nzeri 1971, maze dukorana umurimo wo gusura amatorero. Ethel yakuriye mu muryango udakize. Ubwo rero, gukora umurimo wo gusura amatorero muri iryo shyamba ry’inzitane, ntibyamugoye. Urugero, iyo twabaga twitegura gusura amatorero yari hagati muri iryo shyamba, twajyanaga utuntu duke. Twameseraga imyenda mu migezi yo muri iryo shyamba, akaba ari na ho dukarabira. Nanone twitoje kurya ibyo abatwakiriye baduhaga byose. Urugero, hari gihe batugaburiraga ibisimba bimeze nk’imiserebanya minini, amafi yihariye n’ibindi bintu bitandukanye babaga bahize mu ishyamba, cyangwa barobye mu migezi. Iyo babaga nta masahani bafite, twariraga ku makoma. Baba nta makanya cyangwa ibiyiko bafite, tukarisha intoki. Jye na Ethel twabonye ko gukorera Yehova muri iyo mimerere itari yoroshye, byatumye turushaho kuba incuti, maze dukora umugozi w’inyabutatu ukomeye (Umubw 4:12). Nta cyaturutira ibihe byiza twagize icyo gihe! Umunsi umwe, ubwo twari tuvuye gusura agace kitaruye ko muri iryo shyamba, ni bwo ibyo nababwiye tugitangira, byatubayeho. Igihe ubwato twarimo bwari bugeze ahantu amazi aba yihuta, bwararohamye ariko mu kanya gato buhita bwongera busubira hejuru y’amazi. Igishimishije ni uko twari twambaye amakoti atuma  abantu batarohama, kandi ntitwaguye ngo tuve mu bwato, ahubwo twabugumyemo. Ariko bwari bwuzuyemo amazi. Icyo gihe twamennye ibyokurya twari dufite, kugira ngo dukoreshe ibyo twabibikagamo dukura amazi mu bwato. Tumaze kumena mu mugezi ibyokurya twari dufite, twatangiye kuroba kugira ngo tubone icyo turya, ariko ntitwagira icyo dufata. Twasenze Yehova tumusaba ko yadufasha kubona ibyokurya by’uwo munsi. Tukimara gusenga, umuvandimwe twari kumwe yamanuye indobani mu mugezi, ahita aroba ifi nini twariye kuri uwo mugoroba twese uko twari batanu, tugahaga. KWITA KU MUGORE, KU BANA NO GUKORA UMURIMO WO GUSURA AMATORERO Jye na Ethel tumaze imyaka itanu dukorera hamwe umurimo wo gusura amatorero, twabonye umugisha tutari twiteze. Twamenye ko Ethel atwite. Byaranshimishije, nubwo ntari nzi uko byari kutugendekera nyuma yaho. Twifuzaga cyane gukomeza gukora umurimo w’igihe cyose. Umwana wacu w’imfura witwa Ethniël yavutse mu mwaka wa 1976, na ho murumuna
534
1,493
wo kujya kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi. Igitero cyo ku wa 13 Mata 1994 Ku wa 13 Mata 1994, Interahamwe zo muri Kagano zagabye igitero ku Batutsi bari kuri Paruwasi ya Nyamasheke. Icyo gitero ariko nta bantu cyishe kubera ko Abatutsi birwanyeho bafatanyije n’abajandarume bari barabahaye bo kubarinda. Mu nterahamwe zari zabateye, ba bajandarume barashemo bane, barapfa, bene wabo bahita babatwara. Interahamwe zibonye ko bikomeye zahise zisubirayo, maze zamamaza ikinyoma ko padiri Rugirangoga Ubald ari we ushyigikiye impunzi, ndetse ko Abatutsi padiri Rugirangoga Ubald acumbikiye bafite imbunda. Kubera uburakari Interahamwe zatewe na ba bantu babo bapfuye, bahise bahamagara Perefe Bangambiki Emmanuel bamubwira uko bimeze.472 Perefe Bagambiki Emmanuel yahise aza ari kumwe na Musenyeri wa Diyosezi ya Cyangugu Ntihinyurwa Thaddée, Burugumesitiri wa Komini Kagano Kamana Aloys, abakuru b’amashyaka n’abajandarume, bajya kuri Paruwasi ya Nyamasheke gukora "enquête" y’uburyo ba bantu barashwe n’ababishe. Abaturage basobanura ko ari abajandarume babarashe. Muri uwo mwanya ariko abaturage bateye hejuru, basakuza cyane bavuga ko ari Padiri Rugirangoga Ubald uri kubabuza umutekano. Kubera ko Padiri Ubald yashyizwe mu majwi cyane, Musenyeri yahise afata umwanzuro wo kuhamukura, amusaba kwitegura bakagenda. Padiri yarabyumvise abura icyo akora kubera ko yari azi neza ko Abatutsi bahungiye aho bahita bicwa, ariko abwira Musenyeri ko "yasezeranye kumvira, ati ariko aba bantu baraha, amaraso yabo muzayabazwa". Padiri amaze kwegeranya utuntu twe, yahise ajya mu modoka n’umubikira umwe baragenda. Impunzi zibonye Padiri Rugirangoga Ubald agiye, zahise zicwa n’agahinda kubera ko zabonye ko noneho Interahamwe zibonye umwanya wo kubica batagira kirengera.473 Hagati aho Perefe yafashe ijambo, abwira impunzi ko bava aho bakajya iwabo. Yagize ati "mwebwe nimuve aha mugende, mutahe nta kibazo muzagira". Na bo baramubwira bati "Nyakubahwa Perefe, ko uri kuvuga ngo nituve aha tugende kandi amazu yacu yarahiye, amatungo yacu barayariye, turava hano tujye kuba he?" Perefe ati "jyewe ni icyo nababwiraga gusa niba mudashaka nimugume aho". Perefe Bagambiki Emmanuel na Komanda wa jandarumori Munyarugerero Vincent bahise bafata ba bajandarume bashinjwa kurasa ba bantu barabatwara, babasimbuza abandi.474 Abayobozi bazanye na Musenyeri bose bamaze kugenda, ndetse na Padiri Rugirangoga Ubald, Musenyeri yabwiye impunzi ko we agumana na bo, ati: "ubwo ikizababa ho nanjye ni cyo kizambaho". Musenyeri yagumye i Nyamasheke hamwe na Padiri Gasana Sébastien na Padiri Ntamabyariro Appolinnaire, bagerageza kumva ibyifuzo by’Abatutsi bahahungiye bifuza amasakaramentu ya Batisimu no gushyingirwa, maze bizezwa ko byose bikorwa mu gitambo cya Misa kibera mu Kiriziya mu gitondo ku wa 14 Mata 1994. I Nyamasheke habaga kandi Abafureri bo mu muryango w’Abayozefiti. Bamaze kumenya ko Musenyeri yaje, bahise bamusanganira, bamusaba kubimura akabajyana i Cyangugu. Kubera umutekano muke Musenyeri yabonye i Nyamasheke, yahise yemera icyifuzo cyabo, afata umwanzuro wo kubajyana uretse Fureri Ladisilas Sinigenga wari Diregiteri w’Ishuri Nderabarezi (Ecole Normale Primaire) ry’i Nyamasheke wahisemo gusigarana n’abanyeshuri b’impunzi yari yarakiriye bakomoka mu bice byari byarafashwe na FPR-Inkotanyi bitaga «les déplacés de guerre », babana mu Kigo. N’ubwo yagize umutima w’urukundo n’impuhwe, akemera gusigarana n’abo banyeshuri, abicanyi bo ntibazimugiriye kubera ko ku wa 17 Mata 1994 bahise bamwica, bamuta mu musarane.475 Ubuhamya bwa Padiri Ntamabyariro Appolinaire ku iyicwa ry’Abafurere batatu bo mu muryango w’Abayozefite ku wa 14 Mata 1994 Mu gitondo cyo ku wa 14 Mata 1994, Padiri Ntamabyariro Appolinaire yabyutse atura igitambo cya Misa, atanga Isakaramentu rya Batisimu, abandi barakomezwa, ababanaga nk’umugore n’umugabo badashyingiwe abaha isakaramentu ryo gushyingirwa. Mu gihe Padiri Ntamabyariro Appolinaire yarimo atura Igitambo cya Misa, Musenyeri yaherekejwe na Padiri Gasana ajya gusezera ababikira: les Soeurs de Saint François mu Mataba. Muri icyo gitondo kandi, Padiri Kayinamura Epaphrodite wari Econome Diocésain yahagurutse kuri Katedarali i Cyangugu ajya kuri Paruwasi ya Nyamasheke gutwara Musenyeri wari waharaye. Padiri Laurent Ntimugura na we yafashe imodoka Peugeot camionnette 405 ashyiramo ibiribwa ajyanira
599
1,658
Ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda izahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Microsoft ku rwego rw’isi. Iyo porogaramu ikoresha telefoni igezweho (Smartphone) itanga igisubizo cy’imiterere y’ubwo butaka, nk’uko byatangaje na Dieudonne Ukurikiyeyesu, umwe mu bagize iyi kipe yitwa Agristars. Agristars izahangana mu marushanwa abanziriza aya nyuma, aho icyo gihe ariho hazatoranywamo amakipe 10 aturutse hirya no hino muri Afurika azagera ku mwanya wa nyuma, muri Leta zunze Ubumwe za Amerika mu kwezi kwa Karindwi uyu mwaka. Uretse ikipe ya Agristars, hari indi kipe yiswe Dafy yo yegukanye igikombe mu bijyanye no kuba aribo bari bafite agashya. Abanyeshuri baturutse mu makaminuza atandukanye yo mu Rwanda bari bahuriye muri aya marushanwa ya Microsoft Rwanda Imagine Cup, agamije kugaragaza ubuhanga buri mu banyeshuri mu gukemura bimwe mu bibazo byugarije isi. Ku wa gatandatu tariki 20/4/2014, nibwo icyiciro cya mbere cy’aya marushanwa cyatangiye mu Rwanda, kikaba cyari cyitabiriwe n’abanyeshuri baturutse muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Siyansi n’Ikoranabuhanga, Kaminuza y’Abadivantisiti yo muri Afurika yo Hagati (AUCA), Kicukiro College of Technology na Tumba College of Technology. Aya marushanwa ategurwa binyuze mu gikorwa kiswe “YouthSpark initiative,” akangurira abahatana guhanga igitekerezo bakakibyazamo igikorwa gishobora kuvamo bizinesi bifashishije ikoranabuhanga biga. Akaliza Keza Gara umwe mu bagize akanama ngishwanama ka Microsoft4Afrika, yatangaje ko ibikorwa by’iyi kipe yaserukiye u Rwanda bishobora kuzakemura ibibazo bitandukanye mu buhinzi. Ati “Baramutse bakomeje gukora kuri iyi porogaramu bishobora kugira akamaro mu hazaza h’ubuhinzi.” Eric Odipo, Umuyobozi mukuru wa Microsoft muri Arukiya y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, yatangaje ko buri kipe yahanganye ikwiye igihembo kuko zose zagaragaje gutekereza cyane n’udushya dushobora kugira icyo dufasha mu bibazo bikomeye ku isi. Yatangaje ko abahagarariye u Rwanda nabo babikwiye kandi bakaba bakwiye guhabwa icyubahiro kubera igikorwa bakoze cyatumye bajya guhangana ku rwego rw’isi. Theogene Kayumba, umuyobozi wa ICT muri Minisiteri y’Uburezi, yashimiye Microsoft kubera bubahirije amasezerano bagiranye n’iyi Minisiteri yo guteza imbere uburezi. Yatangaje ko yizera ko n’aba banyeshuri bazahagararira u Rwanda bafite ikintu gifatika bazajya kwereka isi. Mu myaka 10 ishize abanyeshuri barenga miliyoni 1,65 bahatanye muri aya marushanwa. Umwaka ushize ikipe yo muri Uganda niyo yegukanye igikombe cy’Umuryango w’Abibumbye, kubera porogaramu bakoze isuzuma indwara ya malariya umuntu batamutoboye ku ruhu. Emmanuel N. Hitimana
353
970
Mu marira menshi Sergio Kun Aguero yasezeye gukina umupira w’amaguru. Nyuma yo kugira ikibazo cy’umutima mu mukino wa shampiyona ya Espagne wahuje ikipe ya Barcelone na Alaves tariki 30 Ukwakira 2021 ababara mu gatuza agasimbuzwa, Sergio Kun Aguero mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye Camp Nou, mu marira menshi, yesezeye gukina umupira w’amaguru avuga ko gukina umupira byari inzozi ze kuva kera ndetse ko yishimira urugendo yagize muri ruhago. Yagize ati “Ni ibihe bikomeye, ni icyemezo nafashe mu minsi 10 ishize nyuma yo gukora ibishoboka byose ngo mbe nagira icyizere cyo gukina, nahoze ndota gukina umupira w’amaguru kuva mfite imyaka itanu n’ubwo ntigeze ntekereza ko nabikora i Burayi, ntewe ishema n’urugendo rwanjye” Sergio Aguero yakomeje avuga ko ubuzima bwe ari bwo buza imbere bityo ko yasabwe n’abaganga kuba yasezera gusa ko nubwo atazi ibimutegereje imbere ariko afite abantu bamukunda. Yagize ati “Ubuzima bwanjye buza imbere ya byose nabaye mu maboko meza y’abaganga, bansabye guhagarika gukina rero ubu mvuye muri Barcelona nsezera n’umupira w’amaguru by’umwuga, ntabwo nzi ibintegereje imbere ariko ndabizi ko mfite abantu bankunda nzahora nibuka ibintu bidasanzwe”. Sergio Kun Aguero yavutse tariki 2 Kamena 1988 avukira muri Argentine. Yakuriye mu ikipe ya independiante iwabo ari na ho yakiniye umukino we wa mbere nk’umunyamwuga mu ikipe nkuru mu 2003 ubwo yari afite imyaka 15 n’iminsi 35 aho yayivuyemo mu 2006 atsinze ibitego 23 mu mikino 54. Mu 2006 yagiye muri Atletico Madrid ayitsindira ibitego 102 mu mikino 234 yayikiniye mu gihe mu 2011 yahise ajya muri Manchester City mu gihugu cy’u Bwongereza ari na ho yakoreye amateka akomeye kuko yakinnyemo imyaka icumi aho yakiniye iyi kipe imikino 390 ayitsindira ibitego 260 agatwarana na yo ibikombe 15 muri rusange birimo bitanu bya shampiyona y’u Bwongereza. Kugeza ubu kandi mu Bwongereza ni we mukinnyi watsindiye ikipe imwe ibitego byinshi muri iyi shampiyona aho afite ibitego 184. Mu ikipe ya Barcelone yagiyemo mu mpeshyi y’umwaka wa 2021 yakinnyemo imikino 5 atsindamo igitego 1 yatsinze mu mukino wari wahuje Barcelone na Real Madrid mu gihe mu ikipe y’igihugu ya Argentine Sergio Kun Aguero yakinnye imikino 101 ayitsindira ibitego 44. Umunyamakuru @UwimanaJeanJul1
345
869
Muhanga: Hamaze gufatwa Abahebyi 10 muri 25 batemye abarinda ikirombe. Agatsiko k’insoresore 25 ziyita Abahebyi gakomeje gushakishwa nyuma yo gutema abakozi 10 barinda ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro Murenge wa Rongi Akarere ka Muhanga. Bivugwa ko ako gatsiko kateye ikirombe cy’Ikompanyi yitwa ETs Sindambiwe mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nzeri, kagizwe n’insoresore zarahiye ko zitazakorera abandi ku mushahara, ahubwo zizajya zicukura amabuye y’agaciro mu butaka bufite rwiyemezamirimo wabuhawe. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi Niyonzima Oswald, yavuze ko hamaze gufatwa 10 mu bagize ako gatsiko kateye ikirombe ETs Sindambiwe kitwaje intwaro gakondo kagakomeretsa abasanzwe baharinda. Yagize ati: “Aya makuru ni yo kuko abantu bishyize hamwe batera ikirombe n’intwaro bakomeretsa abasanzwe barinda umutekano w’iki kirombe cy’umushoramari ufite ETs Sindambiwe kiri mu Murenge wacu”. Umwe mu bashinzwe umutekano bakomerekejwe Yongeyeho ko bakimara kumenya amakuru y’iterwa ry’ikirombe bahise batangira gushaka abagize ako gatsiko ndetse hamenyekana ko bateye ikirombe hanakorwa urutonde. Yagize ati: “Tukimenya amakuru y’uko hari igico cy’abantu bikoze bakajya gutera iki kirombe twashatse amakuru ndetse dukora urutonde turarukora dusanga abasaga 25 ari bo bishyize hamwe batera ikirombe bakomeretsa abakozi bashinzwe umutekano w’ikirombe”. Gitifu Niyonzima avuga ko kugeza ubu hamaze gufatwa abagera ku 10 muri 25 bari ku rutonde naho abandi baracyashakishwa kugira ngo baryozwe ayo marorerwa bakekwaho agize icyaha cy’urugomo n’ubujura buciye icyuho. Yibutsa ko nta muturage ukwiye kwishora mu bucukuzi butemewe kuko rimwe na rimwe bibambura ubuzima kandi bakwiye gusaba akazi mu bafite ubucukuzi kuko bo bemererwa gucukura nyuma yo kugaragaza ko bafite ubushobozi bwo kurinda abo bakoresha impanuka za hato na hato. Biteganyijwe ko abamaze gutabwa muri yombi bagezwa imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba kugira ngo baryozwe ibyaha bakoreye abarinzi bo mu kirombe cya ETs Sindambiwe. AKIMANA JEAN DE DIEU
267
803
Nyagatare: Hubatswe amariba 12 akoresha imirasire y’izuba yatwaye miliyoni 372 Frw. Mu Karere ka Nyagatare hubatswe amariba y’inka 12 yifashisha ingufu z’imirasire y’izuba mu gukurura amazi munsi y’ubutaka, yuzuye atwaye miliyoni zisaga 372 z’amafaranga y’u Rwanda. Ni gikorwa cyafashije aborozi bari basanzwe bahura n’ikibazo cyo kuhira inka zabo cyane cyane mu bihe by’izuba. Aya mariba n’amavomo yashyizwe hirya no hino mu Mirenge igaragaramo iki kibazo, yubatswe mu mushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo mu Rwanda, (Rwanda Dairy Development Project/RDDP). Umukozi w’uyu mushinga mu Karere ka Nyagatare Rugamba Maurice, yabwiye Imvaho Nshya ko iki gikorwa cyo kugeza amazi ku borozi cyafashije mu kongera umukamo kuko ingendo inka zakoraga zigiye gushaka amazi zagabanutse. Ikindi yemeza ko n’aborozi babona ibikorwa nk’ibi bishyigikira ubworozi bibageraho barushaho gukunda uyu mwuga no kuwukora neza. Yagize ati: “Uyu ni umwe mu mishinga turi gukorera mu Karere ka Nyagatare igamije kongera umukamo no kuwongerera agaciro. Dufasha aborozi mu bikorwa bitandukanye birimo imishinga yabo bwite igaragaza ko ifitanye isano no kongerera agaciro umukamo w’amata. Iki gikorwa cyo kubagezaho amazi hifashishijwe imirasire y’izuba, kigamije gushyigikira ubworozi bwabo kuko iyo inka itabonye amazi ntabwo wayikuramo umukamo wifuza.” Rugamba avuga ko ubu buryo bwagiye bugeragezwa muri aka Karere, kandi ko byagaragaye ko amazi akururwa hifashishijwe imirasire y’izuba aramba iyo abungabunzwe. Ku aruhande rw’aborozi, baragaraza ko bishimiye ubu buryo bwo kwegerezwa amazi kuko inka zabo zitakizahazwa no kubura aho zishoka, cyane ko iyo zitabonye amazi bigira ingaruka ku mukamo zitanga. Kaburame Strato wororera mu Murenge wa Rwimiyaga, agira ati: “Uyu mushinga waradufashije ndetse waniyongereye ku bindi bikorwa byiza Leta itugezaho bigamije kudufasha mu bworozi bwacu. Nk’aborozi turabizi ko iyo inka itavunitse ngo ikore urugendo biyifasha gutanga umukamo. Ibi rero ni na byo byabeye aho usanga tutagishora kure nko ku Muvumba kuko ubundi inaha tugira izuba ryinshi mu mpeshyi ku buryo n’ibidamu (dams) hari igihe biikama. Aya mariba rero yatubereye igisubizo.” Akomeza ashimira Leta y’u Rwanda ibakorera ibishoboka byose akemeza ko ahasigaye ari ahabo kugira ngo bagaragaze ko bashoboye kubyaza umusaruro ibikorwa remezo begerezwa. Yakomeje agira ati: “Tugiye kurushaho gukoresha aya mahirwe kugira ngo natwe tugire ubworozi busobanutse butari ubwo kudutunga gusa, ahubwo bube ubworozi butuganisha ku iterambere. Dukwiye gukora tunakorera isoko kugira ngo ibiba byashowe muri izi gahunda byose bizagaruzwe bigire inyungu kuri twe ariko no ku Gihugu muri rusange.” Ibikorwa remezo aborozi bagejejweho na RDDP byabafashije kongera umukamo Cyadede Joyce wororera mu Murenge wa Karangazi, na we asanga kwegerezwa amazi bifite inyungu mu buryo butandukanye. Agira ati: “Icya mbere twuhirira ahantu hitabwaho, hari isuku kandi hafi. Byagabanyije ibishoro twashyiraga mu bworozi kuko umubare w’abo twahembaga wagabanyutse, uhereye ku bajyaga gushaka amazi iyo byabaga bitari bukunde gushora kure. Ikindi ni uko inka zacu zabyibushye zikanaduha n’umukamo utubutse kuko zitakivunika zigiye kuhirwa kure. Icyo nasorezaho ni uko aya mazi tunayakoresha mu ngo kuko ubusanzwe twakoreshaga amazi mabi yashoboraga guteza ibibazo ubuzima bwacu.” Na we ashimira Leta ku bikorwa byiza ikomeza kubegereza. Umushinga RDDP uterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (IFAD), ukaba waragizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy‘Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB). Umushinga wa RDDP watangiye mu mwaka wa 2017 ugamije kongera ubwinshi n’ubwiza bw’amata, kubaka ubumenyi n’ubushobozi bw’aborozi mu kongerera agaciro amata n’ibiyakomokaho.
518
1,531
Urusobe rw'ibinyabuzima. Urusobe rw'ibinyabuzima. Urusobe rw'ibinyabuzima ni ijambo ryavuye mu ndimi z'amahanga; mu cyongereza rikaba ari () cg biodiversité mu gifaransa, urusobe rw'ibinyabuzima n'ibiriho byose cg ibifite ubuzima byose, nk'inyamaswa yaba utunyamaswa duto cg nini, ibiti bito kugeza kumashyamba akomeye ndetse n'abantu. Impamvu z'iyangirika ry'urusobe rw'ibinyabuzima. Umuryango w'ihuriro ry'ibihugu riharanira kubungabunga ibidukikije (UICN) wakoze icyegeranyo, icyo cyegeranyo kigaragaza ko zimwe mu nyamaswa zugarijwe harimo izitwa Panda geant, Tamaraus zitarenze 400, Rhinoceros de java zizwi nk'inkura, inzovu zo muri Aziya, leptodactyles des antilles zitageze kuri magana abiri. icyo cyegeranyo kandi kivuga ko n'inzuki zitorohewe kubera ibihingwa biterwa imiti bikagira ingaruka ku buzima bwazo kuko zishakira ibizitunga ku bimera. Ubuhigi bugikorwa mu bihugu byinshi n'ubwakozwe mu myaka yashize bwagize ingaruka ku nkwavu zagasozi. mu Rwanda kuri ubu kubona urukwavu rw'agasozi bishobora kuba umugani kubera ubuso bunini bw'ubutaka bukorerwaho ntizabona aho ziba aho zaboneka ni mu byanya bya pariki kuko ahandi zirahigwa. bigaragara ko umuntu ashobora kugira uruhare mu iyangirika ry'urusobe rwibinyabuzima kuko usanga umubare w'ibibura wihuta kuruta umubare w'ibivuka. Hari ingero zitangwa n'ibikorwa byaba rushimusi b'inyamaswa, uburobyi butemewe, ubucuruzi bw'ibikomoka ku nyamaswa z'ishyamba, gutema amashyamba bikirukana inyamaswa, gutwika amashyamba bigatuma inyamaswa zihiramo, gukoresha imiti y'uburozi. hari kandi kwiyongera kw'imiturire abantu bagasatira inyamaswa n'ibimera, imyuka ihumanya ikirere, indwara z'ibyorezo bigera ku nyamaswa bikazitsemba hamwe n'imihindagurikire y'ikirere. Ingaruka z'ikendera rya bimwe mu binyabuzima. Nkuko bigaragara mu nyigo yakozwe na World Wildlife Fund; iyangirika ry'ibidukikije cg urusobe rw'ibinyabuzima mu isi rishobora guhungabanya ikura ry'ubukungu bw'isi ku kigero cya 0.67 mu myaka 30 iri imbere, ubwo ni mu mwaka wa 2050.Mu ngano y'amafaranga agera kuri miriyali 368 z'amayero (Euro) niyo ashobora kuzajya agabanuka ku bukungu bwa buri mwaka hatagize igikorwa ngo bihinduke. Uburenganzira bwa Muntu kubidukikije cg kubijyanye n'ibinyabuzima. Abahanga ku binyabuzima bavugako leta zigomba ko kurinda ibinyabuzima cyangwa se urusobe rw'ibinyabuzima kwangirika ari uburenganzira bwabyo ndetse n'ubwa muntu muri rusange. Ibikorwa bigamije kubungabunga ibidukikije bihuzwa n'uburenganzira bwa muntu mu mibereho ye itekanye, kubaho akikijwe n'ibinyabuzima bifite ubuzima buzima kandi bitanga umusaruro ndetse umuntu akabaho mu busugire. Nkuko umuyobozi wa IPRC Kitabi yabigaragaje hari igihe ubuzima bw'abaturage ndetse n'abakozi ba pariki bavutswa ubuzima n'inyamaswa bakaba bavukijwe uburenganzira bw'ubuzima bakagombye kuba bafite. hari n'ibindi bikorwa byinshi biba bigamije kurengera ibidukikije bikabangamira uburenganzira bwa muntu mubijyanye no kubona ibimutunga, gutura n'ibindi. Nubwo hari ibikorwa bigaragara ko bishobora kubangamira uburenganzira bwa muntu mw'ibungabungwa ry'ibidukikije hari bimwe mu biteganijwe mu gufasha kumva ndetse no kwita ku burenganzira bwa muntu nko gushyiraho amasomo ajyanye no kumenya uburenganzira umuntu afite mw'ibungabungwa ry'ibidukikije nkuko muri IPRC Kitabi umuyobozi waho Richard Nasasira yabisobanuye. ikindi ni ikigega cyihariye cy'ingoboka (SGF) gifasha kwishura mugihe baba bonewe imyaka n'inyamaswa zo muri pariki, mu gihe bakomerekejwe nazo se cyangwa mugihe hagizwe uwicwa cg agatwarwa ubuzima nazo. Ingamba zo Kubungabunga no Kurengera Urusobe rw'ibinyabuzima mu Rwanda. Abahanga bavugako kugirango ibinyabuzima bibungabungwe ari ukwirinda ubushimusi bw'inyamaswa, kugabanya umuvuduko mu gutema ibiti, kwirinda ibihumanya ikirere, kwirinda kwangiza imigezi hajugunywamo imyanda. kuva ku wa 11 Ugushyingo 2021; mu Rwanda hasohotse itegeko rigamije kurengera urusobe rw'ibinyabuzima mu igazeti ya leta. ibyaha byiganje muri iri tegeko birimo ibikibangamiye ubwisanzure bw'inyamaswa zo mu gasozi kuko usanga abaturarwanda bazifata nabi bityo uburenganzira bwazo ntibwubahirizwe. kugeza ubu nkuko ingingo ya 58 muri iri tegeko ibigaragaza kwangiza cg gutwara igi cg icyarire by'inyamaswa zo mu gasozi aba akoze icyaha iyo gihamijwe n'urukiko gihanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenza imyaka ibiri n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi yibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda.
559
1,759
Ubu ijyayo buri munsi: Imyaka irindwi irashize RwandAir itangije ingendo zigana i Londres. Indege nshya ya RwandAir A330 yahagurutse i Londres tariki 5 Kanama 2024 saa tatu n’iminota 20 z’ijoro (21h20’), ikagera i Kigali mu gitondo tariki 6 Kanama 2024 zaa Moya yarimo umunyamakuru wa IGIHE. Iyi sosiyete uyu munsi ikora ingendo Londres-Kigali buri munsi, yatangiye izikora iminsi ine mu cyumweru ikoresha ikibuga cy’indege cya Gatwick kuva muri Gicurasi 2017. Kuva tariki 9 Gicurasi 2024, iyi ndege ihaguruka ku Kibuga cy’Indege cya Heathrow-Terminal 4, i Londres igana i Kigali, icyemezo cyafashwe nyuma y’uko abagenzi baturuka muri iki gihugu berekeza mu Rwanda biyongereye. Ni mu gihe abava i Kigali berekeza ku kibuga cy’indege cya Heathrow bahaguruka saa Saba n’iminota 45 z’amanywa bakagerayo saa Tatu na 45’, hakaba n’ihaguruka saa Tanu na 25’ z’ijoro ikazagera mu Bwongereza saa Moya na 45’. Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo yavuze ko bishimiye uburyo izi ngendo zirushaho gutanga umusaruro by’umwihariko hagati y’ibihugu bya Afurika kandi ngo zizakomeza gushyirwamo imbaraga. Ati “Umujyi wa Londres kuva kera wari ingenzi kuri RwandAir, kuko ni ho twatangiriye ingendo zacu za mbere ku mugabane w’i Burayi ku kibuga cya Gatwick mu mwaka wa 2017.” “Twishimiye kandi gukomeza kwakira abagenzi basura igihugu cyacu cyiza cy’u Rwanda, cyane ko abagenzi baturuka mu Bwongereza nta Visa basabwa mu kwinjira mu Rwanda, bikabafasha gusura ahantu henshi nyaburanga, amapariki meza y’u Rwanda atuwe n’inyamanswa z’ishyamba n’imisozi itagira uko isa.” Raporo y’ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB ya 2023 igaragaza ko imizigo yatwawe n’indege ya RwandAir muri uwo mwaka yiyongereyeho 22.7%, igera kuri toni 4,595. Ibyerekezo byagiyemo imizigo myinshi harimo Dubai, u Bwongereza n’u Bubiligi. Umubare w’abasura u Rwanda wavuye ku bantu 521.000 mu 2021 bagera ku bantu miliyoni 1.4 mu 2023 Manzi Makolo yanavuze ko amasaha y’ingendo bakora kandi yabanje kwigwaho ku buryo afasha mu guhuza ingendo ku bagezni bava mu Bwongereza bakanyura i Kigali bagana mu bindi bihugu bya Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati. Mu masaha atari make abagenzi bamara mu ndege ya RwandAir bahabwa ifunguro n’ibinyobwa ku buntu, bakagira ibikoresho bibafasha kureba filime, kumva umuziki cyangwa se gusoma ibintu bitandukanye. RwandAir kandi iha abagenzi bayo amahirwe yo gutwara imizigo mu cyicaro cya ‘classe economique’, aho buri muntu atarenza ibikapu bibiri binini, buri kimwe gifite ibilo 23 n’ikindi gito kitarengeje ibilo 10, mu gihe uri muri ‘classe affaires’ yemerewe gutwara ibiro 23 inshuro eshatu. Amashusho: Imyaka irindwi irashize RwandAir itangije ingendo zijya i Londres mu Bwongereza. Ni umwanzuro worohereje Abanyafurika by’umwihariko Abanyarwanda bakorera ingendo muri iki gihugu, cyane ko isigaye ijyayo buri munsi. pic.twitter.com/tMh2HIL2pK — IGIHE (@IGIHE) August 7, 2024 Indege ya Rwandair imaze umwaka ikora ingendo zijya cyangwa ziva i Londres mu Bwongereza Ingendo za RwandAir zijya i Londres zisigaye zikorwa buri munsi hamwe n'indege ya Airbus A330-300 Mbere y'uko indege ya RwandAir ihagaruka, abakozi babanza kugenzura ibijyanye n'umutekano w'abagenzi Aha ni mu gice abagenzi bari muri 'Business Class' Abakozi ba RwandAir mu rugendo rwose baba bita ku bagenzi Abakozi bashinzwe kwakira abagenzi bakora izi ngendo na RwandAir usanga babifitiye ubumenyi n'urugwiro Abagenzi bakora ingendo zijya cyangwa ziva i Londres bitabwaho muri byose Umunyamakuru wa IGIHE, asobanurirwa na Mireille Umubyeyi ushinzwe itangazamakuru muri RwandAir imikorere y'izi ndege zikora ingendo i Londres Rwandair imaze umwaka ikora izi ngendo zerekeza i Londres mu Bwongereza Imbere mu ndege aho abagenzi bicara [email protected]
546
1,442
ICYO BISOBANURA. ICYO BISOBANURA Guhana bijyana no gutanga inama no kwigisha. Hari n’igihe biba bikubiyemo gukosora umwana witwaye nabi. Icyakora, akenshi biba bikubiyemo gutoza umwana imico myiza izamufasha kwirinda gukora amakosa, ahubwo agafata imyanzuro myiza. IMPAMVU ARI IBY’INGENZI Mu myaka ya vuba aha, ababyeyi bamwe na bamwe baretse guhana abana babo, batinya ko byatuma abana batigirira ikizere. Icyakora, ababyeyi b’abanyabwenge bashyiriraho abana babo amategeko ashyize mu gaciro kandi bakabatoza kuyakurikiza. “Abana bagombye kubwirwa ibyo bakwiriye gukora n’ibyo batagomba gukora kuko bizabafasha kugira icyo bageraho bamaze gukura. Umwana udahanwa aba ameze nk’ubwato butagira ingashya, kuko bushobora kuyoba cyangwa bukarohama.”Pamela. ICYO WAKORA Jya ukora ibyo wavuze. Niba umwana wawe atubahiriza amategeko umushyiriraho, uge umuhana. Ariko nanone, uge umushimira igihe cyose yubahirije ibyo mwavuganye. “Mpora nshimira abana bange ko bubaha nubwo muri iki gihe abana batacyubaha ababyeyi. Iyo ukunda gushimira umwana biramworohera kwemera igihano umuhaye.”​Christine. IHAME RYA BIBILIYA: ‘Ibyo umuntu abiba ni na byo azasarura.’​Abagalatiya 6:7. Jya ushyira mu gaciro. Mu gihe uhana umwana uge umuha igihano gihuje n’uko angana n’uburemere bw’ikosa yakoze. Inshuro nyinshi, igihano kigira akamaro iyo gihuje n’ikosa umwana yakoze. Urugero, niba umwana yakoresheje terefoni nabi ashobora guhanishwa kumara igihe runaka nta yo afite. Ariko nanone, uge wirinda kuremereza ibintu cyangwa kurakazwa n’ubusa. “Ngerageza kureba niba umwana yakoze ikosa yabigambiriye cyangwa niba byamugwiririye. Ndeba niba afite akamenyero ko gukora ibibi cyangwa niba ari ikosa rimutunguye.”​Wendell. IHAME RYA BIBILIYA: “Ntimukarakaze abana banyu kugira ngo batazinukwa.”​Abakolosayi 3:21. Jya umuhana mu rukundo. Iyo abana bazi ko umubyeyi abahannye bitewe n’uko abakunda, biraborohera kwakira igihano abahaye. “Iyo umuhungu wacu akoze amakosa, tumwizeza ko dushimishwa n’ibintu byiza yagiye akora. Tumusobanurira ko iyo akoze amakosa akikosora kandi akemera inama tumugira, bituma aba umuntu mwiza.”​Daniel. IHAME RYA BIBILIYA: “Urukundo rurihangana kandi rukagira neza.”​1 Abakorinto 13:4.
273
896
Hari abarokotse Jenoside batifuza gusubira aho barokokeye. Uwimana Jean utuye mu karere ka Nyagatare, avuga ko atajya yifuza gusubira iwabo aho yarokokeye Jenoside kuko abamuhemukiye batamusabye imbabazi. Uwimana atuye mu kagari ka Rwentanga umurenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare. Avuga ko yarokokeye Jenoside i Mutete mu karere ka Gicumbi. Nyuma ya Jenoside yahisemo kuza gutura mu karere ka Nyagatare kubera kwanga guturana n’imiryango y’ababahemukiye. Nubwo ari mu itsinda ry’ubumwe n’ubwiyunge rihuriwemo n’abarokotse Jenoside n’abayigizemo uruhare barangije ibihano bahawe n’inkiko, avuga ko atari yabohoka bitewe n’uko ababahemukiye batababonye ngo babasabe imbabazi ndetse n’imiryango yabo ikaba itazibasaba. Ati “Nshobora kumara nk’imyaka ibiri ntarasubira yo kandi iyo ngeze yo numva ntameze neza kubera kubona abana b’abaduhemukiye, nta wadusabye imbabazi ahanini ni cyo gituma ntabohoka ariko ndagenda mbyishyiramo yenda bizakunda”. Uwimana Xaverine, visi perezida wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, avuga ko kubohoka bikiri urugendo kubera ko hari abarokotse Jenoside batabona ababahemukiye. Ariko ngo hari n’abababona ariko batari basabwa imbabazi kuko hari abakoze ibyaha bari no muri gereza batari babyemera ngo basabe imbabazi. Avuga ko hari amahirwe kuko hari abemeye ibyaha bagasaba imbabazi bakanazihabwa, akizera ko ari bo bazaba abarimu b’abandi bakinangiye. Agira ati “Dufite abakinangiye badashaka kwemera icyaha no muri gereza banakatiwe barimo, amahirwe dufite ni uko tubona abagenda bemera, banabohoka, basaba imbabazi banazihabwa abo tukabona ari bo bazatubera abarimu b’abandi”. Uretse amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge agenda ashingwa hirya no hino mu karere ka Nyagatare, hari n’ibicumbi by’itorero byubakwa mu midugudu, byandikwaho indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda. Umunyamakuru @ SEBASAZAGEmman1
245
716
Kenya: Stade yuzuye saa kumi n’imwe z’igitondo abitabiriye kurahira kwa William Ruto. Polisi ya Kenya yatangaje ko kuva saa kumi n’imwe z’igitondo ku isaha ya Nairobi stade ya Kasarani igiye kuberamo kurahira kwa Perezida wa 5 wa Kenya yari yuzuye abaje kwitabira uyu muhango, isaba abasigaye kubirebera mu ngo zabo.Moi International Sports Center – izwi cyane nka Kasarani stadium - yafunguriwe rubanda guhera saa cyenda z’igicuku, nk’uko umunyamakuru wa BBC uriyo abivuga.Ku biteganyijwe, abashyitsi bakuru baratangira kuhagera saa 10:30, William Ruto ugiye kurahira arahagera (...)Polisi ya Kenya yatangaje ko kuva saa kumi n’imwe z’igitondo ku isaha ya Nairobi stade ya Kasarani igiye kuberamo kurahira kwa Perezida wa 5 wa Kenya yari yuzuye abaje kwitabira uyu muhango, isaba abasigaye kubirebera mu ngo zabo.Moi International Sports Center – izwi cyane nka Kasarani stadium - yafunguriwe rubanda guhera saa cyenda z’igicuku, nk’uko umunyamakuru wa BBC uriyo abivuga.Ku biteganyijwe, abashyitsi bakuru baratangira kuhagera saa 10:30, William Ruto ugiye kurahira arahagera 11:40 umuhango nyirizina utangire saa sita ku isaha yaho.Stade ya Kasarani ijyamo abantu 60,000 bicaye neza.Perezida Kagame uri mu bashyitsi bitabiriye uyu muhango, yageze i Nairobi kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nzeri 2022.Perezida Kagame akigera muri Kenya yagiranye ibiganiro na William Ruto, byabereye i Nairobi.William Ruto abinyujije kuri Twitter yavuze ko “u Rwanda na Kenya bifitanye umubano umaze igihe, udashingiye gusa ku kuba ari ibihugu by’ibituranyi, ahubwo wubakiye ku nyungu z’ibihugu byombi n’ubutwererane bifitanye mu bijyanye n’ubukungu n’umutekano.”Yavuze ko “ku butegetsi bwe azaharanira kwagura ubu butwererane n’inyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.”Abashyitsi b’icyubahiro barenga 2 500 nibo bategerejwe i Nairobi barimo abakuru b’ibihugu na Guverinoma bagera kuri 20.Umwe mu bagize Komite ishinzwe ibikorwa byo guhererekanya ububasha hagati ya Kenyatta na Ruto, Karanja Kibicho, yabwiye Nation ko abakuru b’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bose bazitabira uyu muhango.Ibindi bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa byamaze kwemeza ko muri uyu muhango bizohereza intumwa.Ku wa 15 Kanama 2022, nibwo Komisiyiso y’Amatora muri Kenya yatangaje ko William Ruto yatorewe kuyobora Kenya ku majwi 50,4% (angana n’amajwi miliyoni 7,1) yari ahigitse Raila Odinga bari bahanganye wabonye 48,9%.
339
911
Tour du Rwanda: Umunya Eritrea niwe wegukanye agace Musanze - Muhanga. Ni agace kari kagoranye ku makipe yakinaga kuri uyu wa gatatu tariki 19/11/2014 dore ko intera ndende yako yakinwe abakinnyi benshi bari mu gikundi kimwe kugeza bageze i Muhanga muri iyi ntera y’ibirometero 127 na metero 500. Aha ariko, ntibyabujije abakinnyi babiri Nathan Byukusenge na Salomon Habte kuyobora bagenzi babo mu gihe cy’iminota nka 30 yo kuva ku giti cy’inyoni kugeza Kamonyi, gusa aba bakaba batigeze bashyiramo intera irenze amasegonda 30. Nkuko bikomeje kugenda muri iri siganwa, abakinnyi bari mu makipe abiri avuye muri Eritrea ndetse n’Abanyarwanda ni bo bakomeje kwigaragaza cyane, aho kuri uyu wa gatatu, aya makipe yavuye muri Eritrea yari yahisemo gufashanya cyane kurusha mbere. Ubwo hari hasigaye ikirometero kimwe ngo isiganwa risozwe, Abanyarwanda babiri Ndayisenga Valens na Biziyaremye Joseph bagerageje kongera ingufu batangira kwikura mu gikundi cy’abakinnyi 24 bari kumwe ndetse abanya Muhanga batangira kwishimira ko Abanyarwanda bongeye gutsinda nanone. Ibintu ntabwo byaje kubera byiza aba basore bombi kuko baje kunyerera ubwo bakataga mu ikorosi rigana aho bagombaga kurangiriza ari nako bahise batakara gutyo, byaje no guha amahirwe umunya Eritrea Haile Dawit wari inyuma gato, guhita atwara aka gace. Nubwo ibintu byaje kudahira Abanyarwanda kuri uyu munsi, aba bakwishimira ko abakinnyi batatu bari imbere ku rutonde rusange ubu ari Abanyarwanda barangajwe imbere na Ndayisenga Valens Rukara wa mbere kugeza magingo aya. Amategeko muri uyu mukino avuga ko iyo ugiriye ikibazo mu ntera ngufi baguha ibihe bingana n’ibyo abo mwari kumwe barangirijeho, byatumye abakinnyi 10 ba mbere ubu banganya ibihe muri aka gace Musanze-Muhanga nyuma yuko abagera kuri batanu baguye benda kuhagera. Uko abakinnyi bakurikiranye mu gace Musanze - Muhanga 1. Dawit Haile Eritrea 03h30’34” 2. Nsengimana Jean Bosco Rwanda Kalisimbi 03h30’34” 3. Terrettaz Thomas Meubles Decarte 03h30’34” 4. Melake Berhane As. Be.Co. 03h30’34” 5. Byukusenge Patrick Rwanda Akagera 03h30’34” 6. Biziyaremye Joseph Rwanda Kalisimbi 03h30’34” 7. Ghebreizgabhier Amanuel As. Be. Co 03h30’34” 8. Ndayisenga Valens Rwanda Kalisimbi 9. Amanuel Million Eritrea 03h30’34” 10. Saber Lahsen Muri rusange nyuma y’iminsi ine y’isiganwa bakurikirana gutya 1. Ndayisenga Valens Kalisimbi 10h02’48” 2. Nsengimana Jean Bosco Kalisimbi 10h03’47” 3. Biziyaremye Joseph Kalisimbi 10h03’ 51” 4. Debesay Mekseb Bike Aid 10h03’ 51” 5. Ghebreizgabhier Amanuel As. Be. Co 10h3’57” Jah d’eau Dukuze
372
1,012
Nike yahagaritse amasezerano yari ifitanye na Lance Armstrong. Nike kandi yanasibye izina rya Armstrong ryari ryanditse ku kigo cyayo cya siporo kiri ahitwa Oregon, nk’uko byemejwe n’umuvugizi wayo KeJuan Wilkins. Icyemezo cyo gusesa ayo masezerano gifashwe nyuma y’icyumweru kimwe umuryango w’abanyamerika ushinzwe kurwanya ikoreshwa ry’imiti yongera imbaraga the U.S. Anti-Doping Agency (USADA) gishyize ahagaragara raporo ishyira mu majwi Lance Armstrong ko yaba yarafashe imiti imwongerera imbaraga igihe cyose yamaze atsindaga amasiganwa ya Tour de France kuva mu 1995-2005. USADA yanafashe icyemezo cyo gusezerera burundu Armstrong mu isiganwa ry’amagare no kumwambura amashimwe yose yatsindiye mu myaka 14 amaze asiganwa ku igare harimo n’ibihembo yegukanye muri Tour de France. Agaciro k’amasezerano Nike yari ifitanye na Armstrong ntago kavugwa ariko birazwi ko Nike ari yo sosiyete itanga amafaranga menshi cyane ku byamamare bikora siporo ku isi. Raporo yayo muri uyu mwaka igaragaza ko Nike yasinye amasezerano ahwanye na miliyari 3,2 azakoreshwa mu myaka itanu iri imbere; nk’uko tubikesha CNN. Gasana Marcellin
158
399
Rulindo: Abacukura mu buryo butemewe baburiwe nyuma y’aho batanu bagwiriwe n’ikirombe. Ku itariki 24 Nyakanga ni bwo habaye impanuka, ikirombe cyarimo abantu umunani kigwira abaturage, batatu bakurwamo ariko abandi batanu bahaburira ubuzima. Nyuma y’iminsi itatu ni bwo abari barimo bose babashije gukurwamo ku buryo bugoranye. Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith yavuze ko bafata mu mugongo imiryango yabuze ababo ariko bagomba kwitwararika. Ati “Hari gukorwa ibishoboka byose dufatanyije n’imiryango yabo kugira ngo bashyingurwe, duhe abaturage ubutumwa bubihanganisha ariko tunabibutsa ko bagomba kwirinda biriya bikorwa bitemewe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko bishyira mu kaga ubuzima bwabo.” Yongeyeho ko hari itegeko rishya ririmo ibihano bitari bisanzweho, ryerekeye ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, bigamije gukumira ibyaha birimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa binyuranyije n’amategeko.
120
372
Justin Bieber yagurishije uburenganzira yari afite ku bihangano bye kuri miliyoni $200. Umuhanzi w’icyamamare Justin Bieber yamaze kugurisha uburenganzira ku ndirimbo ze kuri miliyioni magana abiri z’amadolari, abugurishije na kompanyi isanzwe icuruza indirimbo yitwa Hipgnosis Songs Capital.Justin Bieber wari umaze iminsi atagaragara mu muziki, yamaze kwinjiza akayabo ka miliyoni 200 z’amadolari nyuma y’aho agurishije uburenganzira ku ndirimbo ze na kompanyi yitwa Hipgnosis Songs Capital, imenyereweho kugura no gucuruza indirimbo z’ibyamamare.The Guardian yatangaje ko uburenganzira ku ndirimbo Justin Bieber yagurishije, ni indirimbo yakoze kuva yatangira umuziki kugeza ku ndirimbo yasohoye mu 2021. Izi ndirimbo zose ni 291 yagurishije kuri miliyoni 200 z’amadolari. Ibi bisobanuye ko izo ndirimbo zose uko zizajya zinjiza amafaranga, azajya ajya muri iyi kompanyi yaziguze.Justin Bieber asigaranye uburenganzira ku ndirimbo azatangira gusohora muri uyu mwaka wa 2023, n’izo azasohora mu myaka iri imbere kuko zo ntiyazigurishije. Merck Mercuriadis uyobora kompanyi yaguze uburenganzira ku ndirimbo za Justin Bieber yatangaje ko bishimiye kuba bagiye gutangira gucuruza indirimbo ze, ndetse ko bizeye ko bazunguka amafaranga menshi kuruta ayo bamwishyuye.The Guardian yakomeje itangaza ko Justin Bieber aciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ugurishije uburengazira ku ndirimbo ze akiri muto ku myaka 28 y’amavuko, mu gihe abandi babugurishije bakuze ndetse bamwe muribo baranahagaritse gukora umuziki.Iyi kompanyi Hipgnosis Songs Capital yaguze uburenganzira ku ndirimbo za Justin Bieber yanaguze n’ubundi burenganzira ku ndirimbo z’ibyamamare birimo Dr. Dre, Pharell Williams, Shakira hamwe na Justin Timberlake.
236
611
Legacy XP irigisha Abanyarwanda kwizigamira. Mu turere tw’igihugu bamaze kugeramo baba bitwaje ababyinnyi n’abakinnyi b’udukinamico duto twigisha abaturage umuco wo kwizigamira mu mabanki no mu bigo by’imali iciriritse nka za SACCO. Intego ya Legacy XP ni ugukangurira buri Munyarwanda wese kwizigamira no kumenya uburyo bunoze bw’imicungire y’amafaranga ye kugira ngo bimufashe gutera imbere mu bukungu n’imibereho myiza; nk’uko bisobanurwa na Eliane Umwali umukozi w’iyi sosiyete. Ubwo bari mu karere ka Nyanza tariki 28/06/2012, Eliane Umwali yavuze ko umuco wo kuzigama umuntu wese ugomba kuwutozwa akiri muto kugira ngo awukurane bityo bizamufashe no kugira icyo yigezaho. Legacy XP yanigishije abaturage bo mu mujyi wa Nyanza uko bashobora gukoresha ibyuma bibikurizwaho amafaranga bita ATM machine hamwe n’imikorere ya konti igendanwa. Iyo konti igendanwa ushobora kuyikoresha amasaha 24, iminsi irindwi igihe icyo ari cyo cyose, isaha iyo ariyo yose, nta murongo utonze; nk’uko Eliane yabisobanuye. Mukamusoni Annonciata, umwe mu baturage bari aho bumva ubwo bukangurambaga yavuze ko nta muntu ushobora gutera imbere adakoresha uburyo bwo kwizigamira. Abisonabura atya: “Nta muntu wahabwa inguzanyo na Banki atabanje gutera intambwe yo kubanza kwizigamira nicyo gituma nihereyeho nafashe iya mbere ngafunguza konti mu murenge SACCO w’umurenge wacu wa Busasamana”. Legacy XP yanatanze udutabo tw’imfashanyigisho ku baturage bo mu mujyi wa Nyanza tubashishikariza kwizigamira kugira ngo bashobore kwihuta mu iterambere. Ubukungurambaga nk’ubu Legacy XP imaze kubukorera mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza ikaba iteganya no kubugeza mu tundi turere dutandukanye; nk’uko Eliane Umwali umukozi w’iyi sosiyete abitangaza. Jean Pierre Twizeyeyezu
244
683
Perezida Kagame yasabye abayobozi kutaba akazuyazi mu nshingano zabo. Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, yasabye abayobozi kutaba akazuyazi mu nshingano zabo ahubwo bagaharina impinduka nziza ku mibereho y’abo bashinzwe kuyobora. Ibi yabigarutseho ubwo yasozaga inama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR  Inkotanyi. Wari umunsi wa kabiri ari nawo wa nyuma w’iyi nama, morale yari yose ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi, ku batumiwe barimo abo mu yindi mitwe ya politiki, ndetse n’abo mu madini n’amatorero.
77
199
Waruziko mu myaka yashize kwambara ipantalo byasabirwaga icyangombwa ?. Kuba muri iki gihe abakobwa n’abagore bambara amapantalo bakajya mu muhanda nta kibazo siko byahozeho mu bihe byo hambere.Mu myaka yo hambere kwambara ipantalo ku mukobwa byari ikizira kuburyo uwashakaga kuyamba yabisabiraga uruhushya kuko wari umwenda w’abagabo gusa kuko aribo bagiraga imirimo igoye nko kujya ku rugamba n’ibindi. Ubusanzwe ipantalo ni umwambaro wambawe bwa mbere mu mwaka wa 539 mbere ya Yezu. Mu gihugu cy’Ubufaransa niho hagaragaye cyane ikibazo cyo kubuza abagore n’abakobwa kwambara ipantalo. Muri icyo gihugu ipantalo yatangiye kwambarwa mu gihe cy’impinduka ya politiki (Revolution). Umugore wayambaraga yarebwaga nabi ntibatinye kuvuga ko ari umutinganyi kuburyo byageze no mu madini n’amatorero bakamagana umugore wambaye ipantalo. Mu kinyejana cya 19 muri Leta zunze Ubumwe za America (USA) ho abagore bakoraga mu mirimo y’ubworozi bambaraga ipantalo kugirango babashe kurira indogobe. Mu kinyejana cya 20 nibwo abagore bemerewe n’amategeko kwambara ipantalo ariko nabwo ikambara ufite uruhushya rwanditse, akayambara agiye kunyonga igare cyangwa kurira indogobe. Uko ibihe byasimburanaga niko amategeko agenga imyambarire y’ipantalo ku bagore yagiye adohoka maze abagore bakina umukino wa ‘golf’ n’umukino wo kunyerera ku rubura (Ski) nabo bemererwa kuyambara. Mu myaka ya 1930 nibwo umukinnyi wa filime witwa Marlen Dietrich ukomoka mu Budage yifotoje yambaye ipantalo. Ibyo byatinyuye abandi bagore nabo batangira kujya ahagaragara bayambaye. Umwambaro w’ipantalo wakomeje kwambarwa cyane n’abagore basigaye ku ngo kubera urugamba rw’intambara ya kabiri y’isi kuko bajyaga gukora mu nganda.Nyuma y’iyo ntambara bakomeje kuzambara kubera imirimo itandukanye nko gutunganya ubusitani cyangwa se bakazambara mu rwego rwo kuruhuka. Gusa ariko abakobwa ntibari bemerewe kwambara ipantalo ku ishuri. Byaje guhinduka mu myaka ya 1960, umukobwa wambaye ipantalo agiye kwiga akagerekaho ijipo. Ahagana mu myaka ya 1970 nibwo umugore yashoboraga kwambara ipantalo ntacyo yikanga kuko zanagurishwaga ku masoko nk’indi myambaro isanzwe ku bagore. Yaba umunyamugi cyangwa uwo mu cyaro bose bashize ubwoba bambara ipantalo ku mugaragaro mu mwaka wa 1980. Ku rundi ruhande ariko hari indi myumvire ku mwambaro w’ipantalo ivuga ko ari ikimenyetso cyo gutinyuka ku bagore no kwisanzura kuko ubundi mu myaka ya kera umugore bamufataga nk’umuntu ugomba guhora yikoraho ngo abe mwiza gusa ntagire ikindi akora. Mu myaka yo hambere kwambara ipantalo ku mukobwa byari ikizira kuburyo uwashakaga kuyamba yabisabiraga uruhushya kuko wari umwenda w’abagabo gusa kuko aribo bagiraga imirimo igoye nko kujya ku rugamba n’ibindi. Ubusanzwe ipantalo ni umwambaro wambawe bwa mbere mu mwaka wa 539 mbere ya Yezu. Mu gihugu cy’Ubufaransa niho hagaragaye cyane ikibazo cyo kubuza abagore n’abakobwa kwambara ipantalo. Muri icyo gihugu ipantalo yatangiye kwambarwa mu gihe cy’impinduka ya politiki (Revolution). Umugore wayambaraga yarebwaga nabi ntibatinye kuvuga ko ari umutinganyi kuburyo byageze no mu madini n’amatorero bakamagana umugore wambaye ipantalo. Mu kinyejana cya 19 muri Leta zunze Ubumwe za America (USA) ho abagore bakoraga mu mirimo y’ubworozi bambaraga ipantalo kugirango babashe kurira indogobe. Mu kinyejana cya 20 nibwo abagore bemerewe n’amategeko kwambara ipantalo ariko nabwo ikambara ufite uruhushya rwanditse, akayambara agiye kunyonga igare cyangwa kurira indogobe. Uko ibihe byasimburanaga niko amategeko agenga imyambarire y’ipantalo ku bagore yagiye adohoka maze abagore bakina umukino wa ‘golf’ n’umukino wo kunyerera ku rubura (Ski) nabo bemererwa kuyambara. Mu myaka ya 1930 nibwo umukinnyi wa filime witwa Marlen Dietrich ukomoka mu Budage yifotoje yambaye ipantalo. Ibyo byatinyuye abandi bagore nabo batangira kujya ahagaragara bayambaye. Umwambaro w’ipantalo wakomeje kwambarwa cyane n’abagore basigaye ku ngo kubera urugamba rw’intambara ya kabiri y’isi kuko bajyaga gukora mu nganda.Nyuma y’iyo ntambara bakomeje kuzambara kubera imirimo itandukanye nko gutunganya ubusitani cyangwa se bakazambara mu rwego rwo kuruhuka. Gusa ariko abakobwa ntibari bemerewe kwambara ipantalo ku ishuri. Byaje guhinduka mu myaka ya 1960, umukobwa wambaye ipantalo agiye kwiga akagerekaho ijipo. Ahagana mu myaka ya 1970 nibwo umugore yashoboraga kwambara ipantalo ntacyo yikanga kuko zanagurishwaga ku masoko nk’indi myambaro isanzwe ku bagore. Yaba umunyamugi cyangwa uwo mu cyaro bose bashize ubwoba bambara ipantalo ku mugaragaro mu mwaka wa 1980. Ku rundi ruhande ariko hari indi myumvire ku mwambaro w’ipantalo ivuga ko ari ikimenyetso cyo gutinyuka ku bagore no kwisanzura kuko ubundi mu myaka ya kera umugore bamufataga nk’umuntu ugomba guhora yikoraho ngo abe mwiza gusa ntagire ikindi akora.
673
1,830
Ramos yatangaje uko abona ikipe ya Real Madrid muri uyu mwaka. Kapiteni wa Real Madrid Sergio Ramos aratangaza ko nubwo iyi ikipe yatunze abakinnyi b’ibihangange nka Zinedine Zidane,Raul,Alfred di Stefano,Luis Figo,Ronaldo n’abandi,ikipe bafite uyu mwaka ikomeye kurusha izindi zayibanjirije bitewe n’umusaruro bari kubona muri iyi minsi.Ibi uyu Munya Espagne yabitangaje ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru avuga uko biteguye ikipe ya Atletico Madrid baraza gukina ku mugoroba w’uyu munsi mu mukino wo kwishyura mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo (...)Kapiteni wa Real Madrid Sergio Ramos aratangaza ko nubwo iyi ikipe yatunze abakinnyi b’ibihangange nka Zinedine Zidane,Raul,Alfred di Stefano,Luis Figo,Ronaldo n’abandi,ikipe bafite uyu mwaka ikomeye kurusha izindi zayibanjirije bitewe n’umusaruro bari kubona muri iyi minsi.Ibi uyu Munya Espagne yabitangaje ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru avuga uko biteguye ikipe ya Atletico Madrid baraza gukina ku mugoroba w’uyu munsi mu mukino wo kwishyura mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’I Burayi "UEFA champions League" igeze muri kimwe cya kabiri cy’irangiza.Ramos yagize ati"iyi n’imwe mu makipe meza cyane twagize. Nubwo twagize abakinnyi beza mu myaka yashize uyu munsi dufite ikipe itagizwe n’abakinnyi 11 gusa babanza mu kibuga ahubwo dufite abakinnyi 24 bakina Ku rwego two hejuru cyane.Ibi birimo kudufasha kwitwara neza".Ku bijyanye n’ umukino wa nimugoroba yagize ati"Nta gitutu dufite kuko byose biri mu maboko yacu.Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo dutware ibikombe uyu mwaka gusa tugomba kubaha abo duhanganye."Ikipe ya Real Madrid yitwaye neza mu mukino ubanza yahuyemo na Atletico Madrid aho yayitsinze ibitego 3-0 iraza gukina kuri uyu mugoroba nta gitutu cyinshi iriho aho kunganya cyangwa gutsindwa ibitego biri munsi ya 3 birayiha amahirwe yo kugera ku mikino wa nyuma wa UEFA Champions League aho izacakirana na Juventus de Turin yaraye ibigezeho itsinze Monaco ibitego 4-1 mu mikino yombi.Uretse Champions League iyi ikipe ufite amahirwe menshi yo gutwara LA liga kuko isabwa gutsinda imikino 3 isigaranye gusa.Dusingizimana Remy
307
794
wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu. Murakoze Nyakubahwa Perezida wa Sena. Visi Perezidante wa Sena, Honorable NYIRASAFARI Espérance Murakoze. Nibatugezeho impapuro z’itora. (hakurikiyeho igikorwa cy’itora no kubarura amajwi) Senateri HAVUGIMANA Emmanuel Impapuro zatoreweho ni 26. Honorable HABINEZA Faustin agize amajwi 26 kuri 26 Visi Perezida wa Sena, NYIRASAFARI Espérance Murakoze Nyakubahwa Perezida wa Sena twabasabaga ko mutangaza abagize Biro ya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu. Perezida wa Sena, Dr. IYAMUREMYE Augustin Murakoze Nyakubahwa. Abagize Biro ya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, nk’uko bigaragazwa n’amatora, Perezida wa Komisiyo ni Honorable UMUHIRE Adrie wagize amajwi 26 kuri 26, Visi Perezida wa Komisiyo ni HABINEZA Faustin wagize amajwi 26 kuri 26. Murakoze. Ba Nyakubahwa ba Visi Perezida, ba Nyakubahwa Basenateri, turangije igikorwa cyo gutora Biro zihoraho za Sena. Ariko nk’uko mubizi dufite Komite igenzura imikorere ya Sena, Imyitwarire, Imyifatire n’Ubudahangarwa by’Abasenateri, iyo Komite na yo igira abayiyobora. Nagira ngo nibutse ko dukurikije ibaruwa twabandikiye ku itariki ya 29 Ukwakira twabagejejeho icyifuzo cya Biro cy'uko abagira iyo Komite ari aba bakurikira: 1. Honorable KARANGWA Chrysologue 2. Honorable HAVUGIMANA Emmanuel 3. Honorable MUPENZI George 4. Honorable MURESHYANKWANO Marie Rose 5. Honorable UWERA Pélagie Icyifuzo cya Biro ni uko bikorwa ku bwumvikane busesuye, twababaza ko mwemeye iyi “composition” y’iyi Komite, abayigize. Inteko Rusange Yego. Perezida wa Sena, Dr. IYAMUREMYE Augustin Murakoze, iyi “composition” y’iyi Komisiyo ni Biro iyibaporopoza (proposer) ubwo mubyemeye ni byiza. Murakoze. Iyi Komite rero mbisubiremo ishinzwe igenzura ry’Imikorere ya Sena, Imyitwarire, Imyifatire n’Ubudahangarwa by’Abasenateri. Ijyamo Abasenateri bose ariko abari muri Biro za Komisiyo bo ntibajya muri iyi Komite. Ni yo mpamvu rero mu by’ukuri mwabonye twari twategereje yuko na Biro za Komisiyo zimenyekana. Mbisubiremo abagize iyi Komisiyo ni Honorable KARANGWA Chrysologue, Honorable HAVUGIMANA Emmanuel, Honorable MUPENZI George, Honorable MURESHYANKWANO Marie Rose na Honorable UWERA Pélagie. Haraza gukurikiraho igikorwa cyo gutora Abasenateri bayoboye iyi Komite kuko igomba kugira Perezida na Visi Perezida. Nagira ngo nsabe Visi Perezida wa Sena atuyoborere aya matora. Visi Perezida wa Sena, Honorable NYIRASAFARI Espérance Murakoze Nyakubahwa Perezida wa Sena, kuba icyifuzo cya Biro Abasenateri twese tukemeje ku bwumvikane busesuye. Nk’uko rero mwari mumaze kubivuga iyi Komite na yo igira Biro yayo igizwe na Perezida na Visi Perezida, aha nk’uko mwabibonye mu mabwiriza, amabwiriza arasa ariko nagira ngo mvuge by’umwihariko kuri aya matora. Ni uko ku bagize Biro y’iyi Komite bo bashobora no kwamamazwa, bariyamamaza cyangwa bakamamazwa. Ikindi ni uko na bo bahabwa iminota itatu ari uwiyamamaza cyangwa n’umwamamaza na we ni iminota itatu kandi naho tukabanza gutorera umwanya wa Perezida, noneho tukaza gukurikizaho umwanya wa Visi Perezida. Abaseseri na bo turabashyiraho. Tumaze kureba rero Abaseseri twari dufite turabona hari uri muri Komite, ngira ngo turafata undi kuko ntabwo yaguma muri Komite ngo ajye no kuba Umuseseri. Uyu ni HAVUGIMANA Emmanuel tukaba tugiye kureba undi ukurikiraho kugira ngo adufashe muri iki gikorwa. Harakurikiraho Honorable IYAMUREMYE Augustin. Kubera ko ari we uyoboye iki gikorwa muri rusange, ukurikiyeho ni Honorable KALIMBA Zephyrin arafatanya na Honorable HABIYAKARE François. Twatangiye igikorwa cyo kwamamaza cyangwa kwiyamamaza muri aba ngaba Inteko Rusange imaze kwemeza ko ku bwumvikane busesuye ko ari bo bagira Komite. Nkaba ngira ngo ntange umwanya k’uwaba ashaka kwiyamamaza cyangwa kwamamaza ku mwanya wa Perezida ni we tugiye guheraho. Ndabona Honorable MURESHYANKWANO Marie Rose asabye ijambo. Honorable MURESHYANKWANO Marie Rose Murakoze Nyakubahwa Perezida wa Sena kumpa ijambo, ndabanza nshimire Biro yatanze “proposal” kuri ariya mazina yacu nanjye ndimo mu bayigize nkanashimira n’Abasenateri bemeje ko twaba muri iriya Komite. Nkaba kandi nsabye ijambo ntashaka
573
1,582
y’izahabu yakebanuye u Rwanda rukongera kubaho, Umurage wa Gihanga w’u Rwanda rutugendamo n’u Rwanda tugendana, Umurage wa Gihanga w’igihugu gisangiwe gisobetse ubusabane n’ibindi, biduha ibirari bya Gihanga wahanze Ingoma y’i Gasabo isanga ibindi bihugu bisaga 28 ikaba iya 29, byari bigandagaje kuri ubu butaka bwitwa Rwanda, nuko yiyemeza gusura ibihugu byamutanze guhangwa, ngo abihahemo ubumenyi bw’iyubakabihugu, ndetse anatsure umubano uzatuma ahamya ubucuti n’abamubanjirije gukonda amashyama bakayahangamo ibihugu. Nibwo yahereye ku Ngoma y’ u Bungwe (Huye, Nyamagabe, Nyaruguru na Gisagara) yari ikantarange agirana umubano w’akadasohoka na Rwamba watwaraga icyo gihugu muri ibyo bihe, yungamo agana mu Bunyabungo (Kivu y’Epfo) yo ni iyo giterwa inkingi, arema umubano w’akadasohoka na Ngabo watwaraga icyo gihugu muri ibyo bihe, asozereza mu Budaha n’u Bwishaza (Karongi na Rutsiro) yari iyo bigwa kwa Jeni rya Rurenge. Ahamya umubano n’ibyo bihugu ubumwe burahama. Ariko mbere y’uko ajya iyo giterwa inkingi n’inkenke, yabanje kunoza ubumwe n’umubano mu bihugu by’ibituranyi bya hafi birimo; u Buliza (mu Burengerazuba), mu Bwanacyambwe (mu Majyepfo) mu Burasirazubaa hakaba ingoma y’u Rweya. Aho hose Gihanga, yagenze asura amahanga mu mizo ye ya mbere y’ihangwa ry’igihugu cy’i Gasabo, yahakuye impano zishimikira ubumwe yifuzaga, niho yakuye abagore be bane yatunze mu mateka ye, aribo babyaranye nawe abana Cyenda, babaye inkomoko y’imiryango migari 10 ikomoka kuri Gihanga (Abanyiginya). Yanahawe impano z’inzobere mu myuga itandukanye zo muri ibyo bihugu yagenze, zamufashije guhanga Itorero ry’igihugu nk’ishuri ryo mu Rwanda rwo hambere, ari nabo babaye abatoza b’ikubitiro b’iryo torero. Gihanga akimara gukubuka muri ibyo bihugu yari yagendereye, nibwo yaremye igenamigambi ry’imirongo migari, azubakiraho igihugu n’abazamuzungura, bagahuza ubumwe n’ibyo bihugu, kugeza ubwo babaye igihugu kimwe cyubakitse kandi gikomeye, aho kurunda uduhugu duto tw’akajagari gusa, tutagize icyo twakwigezaho. Mu igenamigambi rya mbere ( Plan A ) rya Gihanga mu mushinga wo kubaka u Rwanda no guhuza ibihugu mu rwego rwo kurwagura, harimo kwagura igihugu no guhuza ibihugu, akoresheje ububanyi n’amahanga n’ubutwererane. Intwaro Gihanga yahisemo gukoresha mu rugamba rwo guhuza ibihugu no kwagura u Rwanda akoresheje ububanyi n’amahanga, zari ugutatu; Gihanga yahisemo gushyingirana n’abagore bo mu bihugu yasanze byarahanzwe mbere ye, mu rwego rwo guhuza amaraso n’imiryango y’abasangwabutaka, bityo kuzahuza n’ibihugu ntibizagorane, kuko bituwe n’imiryango imwe ifitanye isano ( Abakwe, Abakazana, Abuzukuru, Ababyara, Abishywa, Abisengeneza, ba nyirarume, ba nyirasenye, ba nyinawabo, ba nyirakuru, ba sekuru...). Ku buryo buri wese mu batuye ibyo bihugu uko ari 29, basanga bafitanye isano y’amaraso, ikubiye mu ruhererekene rw’imiryango itandukanye. Mu gutanga urwo rugero, amateka agaragaza ko Gihanga, nta mugore n’umwe yigeze ashaka wo
405
1,183
Gisagara: Amazi aturuka mu muhanda agiye kubamarira imirima. Aya mazi yakorewe imiferege mu nkengero z’umuhanda watunganyijwe muri 2016, iyayobora mu mirima y’abaturage. Aho anyura agenda ahakora umukoki munini uko iminsi igenda yicuma, ariko mu kabande ho yahatwaye imirima, iyindi ayuzuzamo umucanga ku buryo urebye nta myaka bakiheza. Jean Marie Vianney Ngirabanyiginya agaragaza ahari ubutaka yahingagamo ubu bukaba bwaratwawe hasigaye umukoki, agira ati “Aha nari mpafite umurima w’inyanya, waragiye. Aha na ho ni mu kwa mushiki wanjye na ho haratwawe.” Vincent Nkundimana afite umurima wamaze gutwarwa n’amazi. Ubu yawuhinzemo ibisheke agira ngo arebe ko byibura byo byawufata ntukomeze gutwarwa, ariko na byo biranga bigatwarwa. Agira ati “Mbere nahateraga inyanya zose amazi arazitwara, bukeye nshyiramo amateke ngo ndebe ko yo yafata ubutaka na yo aratwarwa, n’ibisheke nahateye hamaze gutwarwa ibigundu 48.” Jean de Dieu Murindwa na we avuga ko amazi aturuka mu muhanda yamutwariye umurima w’inyanya n’uw’ubutunguru, amutwarira ibisheke n’ibijumba yari afite mu kabande. Iki kibazo cy’imirima itwarwa n’amazi kuva uyu muhanda wakorwa ngo bagiye bakigeza ku buyobozi bukabizeza ko kizakemurwa, ariko na n’ubu nta kirakorwa. Ngirabanyiginya ati “Ntaho tutagiye. Ku kagari no ku murenge, bakatwandika, tugategereza ngo bazatwishyura tugaheba.” Emmanuel Kabayiza na we avuga ko bari bababwiye ko bazabariha imirima yabo yangiritse, hanyuma bagakora umuyoboro uyobora amazi mu kabande, ariko nta na kimwe bakorewe. Abafite imirima mu duce tumanukiramo aya mazi bifuza ko barihwa ibyabo byangijwe, ariko hakanubakwa umuferege uyayobora neza kugera mu kabande kugira ngo imirima yabo idakomeza gutwarwa. Samuel Ntivuguruzwa uturiye aho amanukira ati “Mu gihe cyose batayubakiye, ntekereza ko mu myaka nk’itatu imirima y’imusozi izaba irimo umukoki munini cyane, naho iyo mu kabande ikazaba yamaze gutwarwa yose. Nyamara ubutaka ni bwo budutunze, tukanabukuramo amafaranga y’ishuri y’abana.” Murindwa na we ati “Njyewe ntekereza ko bari bakwiye kubanza kutwishyura ibyacu byangijwe n’ariya mazi, hanyuma bakanayobora neza kugira ngo areke kwangiza n’ahasigaye. Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe ubukungu, Jean Paul Hanganimana, avuga ko biteguye gufatanya n’abaturage bagakora ku buryo bagabanya umuvuduko w’aya mazi. Ati “tuzacukura ibyobo bizajya bigabanya umuvuduko w’ayo mazi, hanyuma dushyireho n’inzitiro zishobora guhagarika amazi n’imyanda yose biba byamanukanye.” Ibi ngo bazabikora mbere y’uko imvura y’umuhindo igwa. Hanganimana anavuga ko Kompanyi ya Horizon yakoze uyu muhanda iteganya kubaka urukuta rutuma ubutaka budakomeza gutwarwa mu nkengero z’umuhanda, ari na bwo urebye ahanini bwuzuza imicanga mu mirima yo mu kabande. Umunyamakuru @ JoyeuseC
383
1,084
Po di Sangui. Po di Sangui ( Igiti cy'Amaraso ), ni filimi y'amakinamico y'AbafaransaBissau-Gineya yo mu 1996 iyobowe na Flora Gomes kandi yakozwe na Jean-Pierre Gallepe. Muri iyi filime hagaragaramo Dulceneia Bidjanque mu mwanya wa mbere hamwe na Djuco Bodjan, Dadu Cissé, Adama Kouyaté na Edna Evora mu nshingano zabo. Iyi filime yafashwe nkumugani nyafurika mumudugudu wamashyamba ya Amanha Lundju. Filime yakiriwe neza kandi yegukana ibihembo byinshi mubirori mpuzamahanga bya firime.
71
186
Impinduka mu irushanwa rya UEFA Champions League kuva mu mwaka wa 2024-2025. Izi mpinduka UEFA yari yazishyize ahagaragara muri Mata 2021 ariko zemezwa bidasubirwaho tariki 10 Gicurasi 2022. Muri izi mpinduka harimo kuba amakipe yariyongereye mu mubare ava kuri 32 yari amaze imyaka 14 ari yo yitabira icyiciro cy’amatsinda, agera kuri 36. Amakipe ane aziyongeramo ate? Iyi myanya ine iziyongeraho izahabwa ibihugu bitandukanye hagendewe ku buryo za shampiyona zabyo zihagaze. Umwanya wa mbere uzagenerwa ikipe izaba yabaye iya gatatu mu gihugu kizarangiza umwaka w’imikino wa 2023-2024 shampiyona yacyo iri ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw’ubukomere bwa za shampiyona z’i Burayi mu gihe undi mwanya wa kabiri uzahabwa ikindi gihugu cyikongera amakipe asohoka akaba ane mu gihe cyatangaga atatu cyangwa akaba atanu mu gihe cyatangaga ane. Imyanya ibiri ya nyuma izahabwa shampiyona ebyiri zizasoza umwaka w’imikino wa 2023-2024 ziri mu myanya ibiri ya mbere ku rutonde rw’izikomeye hagendewe ku rutonde rwa UEFA. Kubona amanota kuri shampiyona biterwa n’uko amakipe ahagarariye buri gihugu yitwara mu marushanwa aba yitabiriye ku mugabane w’i Burayi kuko buri mukino ikipe itsinze shampiyona ibarirwa amanota abiri mu gihe uwo inganyije habarwa inota rimwe. Aha ni ho ibihugu nk’u Bwongereza bishobora kungukira bikazohereza amakipe atanu muri UEFA Champions League ariko byose bikaba bizanagenwa n’uko amakipe yabo ari mu marushanwa arimo Champions League(Arsenal na Man City), Europa League(Liverpool, Brighton, Westham United) ndetse na Conference League (Aston Villa) 2023-2024 azaba yitwaye ari byo bizaha iyi shampiyona amanota menshi dore ko kugira amakipe menshi bizamura amahirwe. Kugeza uyu munsi shampiyona y’u Bwongereza iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 14,625, u Budage ku mwanya wa kabiri n’amanota 15,500 mu gihe u Butaliyani aribwo bwa mbere n’amanota 16,571 gusa nko muri Champions League iki gihugu cyikaba nta kipe gisigaranyemo. Amatsinda yavuyeho, ni ugukina nk’abakina shampiyona habarwa amanota Kuva mu mwaka w’imikino wa 2024-2025 ntabwo irushanwa rya UEFA Champions League rizongera gukinirwa mu matsinda ahubwo buri kipe izajya ikina n’amakipe umunani(8) atandukanye aho izajya ikina imikino ine n’amakipe atandukanye mu rugo ikanakinira indi ine hanze n’andi makipe atandukanye nyuma hakabarwa amanota yagize. Ibi bivuze ko uko byabaga bimeze ikipe igakina n’amakipe atatu imikino ibanza n’iyo kwishyura bivuyeho ahubwo izajya ikina n’ikipe imwe inshuro imwe gusa. Amakipe azajya agera muri 1/8 gute? Ubusanzwe amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda ni yo yageraga muri 1/8 cy’irangiza ariko kuri iyi nshuro kuko hazajya habarwa amanota, amakipe umunani ya mbere ni yo azajya ahita abona itike by’ako kanya, andi makipe kuva ku mwanya wa cyenda kugeza ku ikipe ya 24 azajya akina imikino ya kamarampaka yishakemo andi makipe umunani akomeza yihuze na ya yandi umunani yakomeje mbere abe 16 ahite atangira gukuranwamo muri 1/8 mu gihe ikipe zabaye kuva ku mwanya wa 25 kugeza kuri 36 zizajya zihita zisezererwa. Hazajya hifashishwa mudasobwa muri tombola kubera imikino myinshi Ubusanzwe tombola yakorwaga mu buryo twakwita gakondo bwo gukoresha intoki ariko nyuma yo kongera amakipe no guhindura uburyo bw’imikinire ndetse no kwiyongera kw’imikino, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi yasanze ubu buryo ari bwo bukomeje gukoreshwa tombola ya Champions League yonyine yajya itwara hagati y’amasaha atatu ndetse n’amasaha ane bigasaba udupira 900. Nyuma yo kubona ibi, hatekerejwe ubundi buryo bwo gukoresha aho bahisemo kwifashisha ikoranabunga bagakoresha mudasobwa yabunganira. Nubwo hafashwe ubu buryo ariko ntabwo bivuze ko uburyo gakondo bw’intoki buzavaho ahubwo byose bizakoreshwa ariko uruhare runini rugirwe na mudasobwa. Urugero: Umuntu ashobora gufata agapira akazamura ikipe noneho mudasobwa ikaba yo yakoreshwa mu gutombora amakipe umunani ikipe yazamuwe izahura na yo. UEFA ivuga ko iri gukorana na kompanyi y’ikoranabuhanga yo mu Bwongereza mu gukora porogaramu ya mudasobwa izajya yifashishwa muri tombola ndetse bakanakora indi porogaramu yajya ihora iri hafi ikaba yakwifashishwa mu gihe hagize ikitagenda neza mu buryo bwa mbere. Imikino izajya ikinwa ryari? Imikino yo guhura hagati y’amakipe yose izajya ikinwa hagati y’ukwezi kwa Nzeri ndetse na Mutarama y’umwaka ukurikiraho yaba muri Champions League ndetse na UEFA Europa League na yo ikazajya yitabirwa n’amakipe 36 aho na ho buri kipe izajya ikina imikino umunani n’amakipe umunani atandukanye. Aya marushanwa uko ari abiri yiyongeraho irushanwa rya UEFA Conference League aho ryo rizajya rikinwa hagati ya Nzeri n’Ukuboza aho buri kipe izajya ikina imikino itandatu n’amakipe atandatu atandukanye. Champions League ifite umwihariko ku minsi Nk’uko bisanzwe, iri rushanwa rya mbere rikunzwe mu yahuza amakipe (Clubs) ku Isi, rikinwa ku wa Kabiri no ku wa Gatatu, gusa muri ubu buryo bushya haziyongeraho umunsi wo ku wa Kane ndetse rijye rikinwa kuri iyo minsi, rinahabwe icyumweru cyaryo cyihariye rikinwamo ryonyine, bitandukanye n’uko byari bimeze aho ryakinwaga mu cyumweru kimwe na Europa League ndetse na Conference League zakinwaga ku wa Kane. Ayo marushanwa abiri asigaye ntabwo azongera kuba mu cyumweru kimwe na UEFA Champions League ahubwo na yo azaharirwa icyumweru cyayo gusa yo azajya akinwa mu cyumweru kimwe yose aho Europa League izajya ikinwa ku wa Gatatu no ku wa Kane naho Conference League ikinwe ku wa Kane gusa. Umunsi wa nyuma w’imikino y’ibanze muri UEFA Champions League, imikino yose izajya ikinirwa umunsi umwe, bimere gutyo no muri Europa League na Conference League. Urugendo rwa Champions League mu mwaka wa 2024-2025 izaba iri gukinwa ku nshuro ya 70 mu mateka ikaba ku nshuro ya 33 kuva yahabwa iri zina, ruzatangirira mu byiciro byo hasi muri Nyakanga 2024 ariko itariki izaba ihanzwe amaso ni 29 Kanama 2024 aho aribwo hazaba tombola y’aya makipe 36 azaba ari muri iki cyiciro kizaba cyarahoze cyitwa amatsinda. Imikino ya mbere izakinwa tariki 17,18 na 19 Nzeri 2024 mu gihe umukino wa nyuma w’uwo mwaka w’imikino uzakinwa tariki 31 Gicurasi 2025 ukabera Fußball Arena München mu Budage. Umunyamakuru @UwimanaJeanJul1
918
2,325
Umunsi w’inzozi mbi ku ngabo za Isiraheli.. Abasirikare 21 ba Isiraheli bishwe ku munsi wahitanye abantu benshi i Gaza Ingabo za Isiraheli zivuga ko abasirikare 21 biciwe muri Gaza rwagati – umunsi wahitanye abantu benshi kuva intambara yatangira. Ivuga ko aba basirikare barimo g bategura ibisasu  bisenya inyubako ebyiri ku wa mbere ubwo grenade yaterwaga na roketi yarasiwe mu kigega cyari hafi aho, igaturika igihe kitaragera bigatuma za nyubako ziriho ibisasu zibasenyukana. Umuvugizi w’igisirikare cya Isiraheli, Rear Admiral Daniel Hagari, yabwiye abanyamakuru ati: “Turacyakomeza kwiga no gukora iperereza ku makuru arambuye ku byabaye n’impamvu ziturika.” Mbere, igisirikare cyavuze ko abasirikare batatu baguye mu gitero cyihariye mu majyepfo ya Gaza. Umuvugizi wa minisiteri y’ubuzima ya Gaza, Ashraf al Qidra, yatangarije ibiro ntaramakuru Reuters ko iki gitero kibaye mu gihe ingabo za Isiraheli zasunikiraga cyane mu burengerazuba bwa Khan Younis muri Gaza, hamwe n’ibisasu byatewe mu kirere, mu nyanja no ku butaka birimo gutera ibitaro no gufata abakozi b’ubuvuzi. Abahitanywa n’ibisasu ni 24 bivuze ko wari umunsi wahitanye abantu benshi mu ngabo za Isiraheli muri Gaza kuva intambara yatangira mu Kwakira. Nibura abantu 50 bishwe mu ijoro ryo ku cyumweru i Khan Younis, Bwana Qidra akomeza avuga ko kugota ibigo nderabuzima bivuze ko abatabazi badashobora kugera ku bapfuye no gukomereka. Amerika yahamagariye Isiraheli kurinda inzirakarengane z’Abanyapalestine n’abakozi bo mu buvuzi. Ku wa mbere, umuvugizi w’inama y’umutekano y’umuryango w’abibumbye, John Kirby, yatangaje ko Isiraheli ifite uburenganzira bwo kwirwanaho, ariko yongeraho ati: “Turateganya ko bazabikora bakurikije amategeko mpuzamahanga no kurinda inzirakarengane mu bitaro, abakozi b’ubuvuzi n’abarwayi, bishoboka. ” Isiraheli ikomeje kotswa igitutu n’intambara yarwanye na Hamas muri Gaza – yatangijwe nyuma y’igitero cy’iterabwoba cya Hamas ku butaka bwa Isiraheli ku ya 7 Ukwakira aho abantu 1200 bapfuye – kubera umubare munini w’abasivili. Yavuze kenshi ko Hamas ikoresha ibitaro byo muri Gaza nk’imyanya ya gisirikare. Hamas n’abakozi b’ubuvuzi barabihakanye.
304
834
Cédric Bakambu. Cédric Bakambu (yavutse ku ya 11 Mata 1991) ni umukinnyi ukina umupira w'amaguru wa bigize umwuga ukina nk'umukinnyi ukina imbere mu ikipe ya Olympiacos yo muri shampiyona yo Bugereki ya Super League ndetse n'ikipe y'igihugu ya Repuburika Iharanaira Demokarasi ya congo. Yatangiye gukinira by'umwuga muri Sochaux mu mwaka wa 2010, anabakinira imikino 107 yemewe mu bihe bitanu, atsinda ibitego 21. Nyuma yi mukiye i Bursaspor kuri miliyoni 1.8 zamayelo, arangiza ari we watsinze ibitego byinshi kuko ikipe ye yaje ku mwanya wa kabiri mu gikombe cya Turukiya, mbere yo gusinyira Villarreal nyuma yumwaka. Yavukiye mu Bufaransa, yabahagarariye ku rwego mpuzamahanga ubyiruko kugeza ku batarengeje imyaka 20, atsinda ibitego umunani mu mikino 38 anatsindira Shampiyona y’Uburayi yo muri 2010 mu batarengeje imyaka 19 . Muri 2015, yatangiye gukinira ikipe ye y'igihugu ya Repuburika Iharanaira Demokarasi ya congo. Umwuga wa ikipe. Bakambu yavukiye i Vitry-sur-Seine, yatangiye umwuga we muri Ivry waho afite imyaka 10 mbere yo kwimukira i Sochaux nyuma yimyaka ine. Ku ya 1 Gicurasi 2010, Bakambu yakinnye umukino wa nyuma wa Coupe Gambardella muri 2010 maze atsindira ikipe ye igitego kuri Stade ya France . Sochaux ariko, yatsinzwe umukino 4–3 kuri penariti. Yabanje gutsinda ibitego bibiri muri kimwe cya kane yatsinze kimwe cya kabiri kirangiza yatsinze Metz . Bakambu yatangiye umwuga we ku ya 7 Kanama 2010 mu mukino wafunguye wa Sochaux wo muri shampiyona ya Ligue 1 na Arles-Avignon, agaragara nk'umusimbura ku munota wa 83 wasimbuye Modibo Maïga ku ntsinzi y'ibitego 2–1 kuri Stade Auguste Bonal . Ukwezi kwakurikiyeho, yasinyanye amasezerano ye yambere yumwuga yemera amasezerano y'imyaka itatu niyi kipe kugeza muri Kamena 2013.
264
697
Gakenke: Nyiramatabaro warokotse Jenoside yababariye Kambanda babanye neza. Nyiramataboro Jeanne d’Arc wo mu Murenge wa Gakenke, Akagari ka Karambo; Akarere ka Gakenke, yishimira ko abanye neza n’uwamwiciye abantu bo mu muryango we witwa Kambanda Godefroid, waje kumusahura no kwica mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kuba Nyiramatabaro yarahaye Kambanda imbabazi wamuhekuye ngo yabikoze mu rwego rwo gushimangira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse no kwerekana ko amahoro ari ngombwa, kandi ko inabi idakosorwa n’indi.  Nyiramatabaro Jeanne d’Arc yagize ati: “Kambanda ni umuturanyi wanjye, akaba n’umwe mu baje gukora Jenoside mu muryango wacu, yarireze yemera icyaha, ariko nanone yasabwaga kwishyura ibintu byacu yasahuye muri Jenoside, nyuma yo kubona ko nta bushobozi kandi akaba yarahindutse, ubu nahisemo kumubabarira, ubu turasabana, ntabwo nabura ikintu agifite ngo nkibure cyangwa se ubuhinge bunanire ahari kuko aza kumpa umubyizi.” Nyiramatabaro akomeza avuga ko ibyo yakoze byose abikesha ubwiza bw’igihugu cy’u Rwanda, bihereye ku buyobozi bw’Akarere ka Gakenke ngo kakomeje kubashishikariza ubumwe n’ubwiyunge ndetse no kubabarira ngo ibi bikaba byaranyuze mu mahugurwa bagiye babona ku bufatanye n’abafatanyabikorwa banyuranye Yagize ati: “Njyewe mu by’ukuri numvaga ko ntashobora gusangira cyangwa se ngo mbe nahirahira ngo mpe imbabazi uwo ari we wese wakoze Jenoside, ariko naje gusanga inabi idakosozwa indi mpitamo guhoberana na Kambanda kuko  ibyo adukorera ubu mu bwumvikane njye mbona birenze indishyi yari kumpa kimwe no kuvuga ngo nawe yicwe, nabonye inyungu ari imbabazi gusa.” Kambanda Godefroid, ubu ugeze mu kigero cy’imyaka 61, avuga ko yishimira gahunda nziza yafashwe na Leta yo kugerageza guhuza abakoze Jenoside mu 1994, n’abo bayikoreye, ngo kuko byari ibintu bikomeye kugira ngo uwakoze Jenoside yongere kuvugana n’abo yayikoreye, ikindi yishimira ngo gahunda nziza y’ubumwe n’ubwiyunge. Yagize ati: “Ndi umwe mu bantu bagiye gusahura no kwica mu muryango wa Nyiramatabaro, ibi narabyemeye mbisabira imbabazi, bankatira igifungo cy’imyaka umunani ndetse nkora n’insimburagifungo, ubwo rero icyari gisigaye ni ukwishyura imitungo ndetse n’ibyo nangije ubwo najyaga kwica umuryango we, naramwegeye musaba imbabazi mubwira ko nta bushobozi, yaranyumvise, ariko icyari gisigaye ni uko amategeko akurikizwa kandi imbabazi ntizikuraho icyaha”. Kambanda akomeza avuga ko mu byo yagombaga kwishyura umuryango wa Nyiramatabaro byari birenze ubushobozi bwe ariko ngo imbabazi yasabye akazihabwa zishyuye byose aha ngo akaba ariho ahera akomeza gusaba abari mu igororero bazira icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ko badakwiye gukomeza kwinangira, ahubwo bakwiye kwemera icyaha bagasaba imbabazi Yagize ati: “Mu byo nagombaga kumwishyura mu bushobozi ntafite no mu gihe cy’imyaka 1000 ntabwo nazabona; yarambabariye ubu tubanye neza, nsaba ko abakoze Jenoside ndetse bakangiza imitungo yabo kwegera abo bakoreye ibyaha bakabasaba imbabazi kuko igisigaye ni ukoroherana no kubaka igihugu kitagira Jenoside n’ivangura ukundi”. Byungura ni umwe mu bafungiwe icyaha cya Jenoside, akaba ari umuturanyi w’iyi miryango ya Nyiramatabaro na Kambanda; nawe ashimangira ko kwirega ukemera icyaha ugasaba imbabazi byubaka cyane, kandi bibohora nyirukubihabwa n’ubitanga Yagize ati: “Gusaba imbabazi birakubohora, ukanisanzura muri sosiyete ugakomeza ukubaka u Rwanda, abahawe imbabazi babayeho neza nta rwikekwe mu gihe abanangiye bakomeje gukora uburoko nkanjye nafunzwe imyaka 7, ariko nasanze gusaba imbabazi ari ingenzi iyo bitaba ibyo mba naraheze mu igororero”. Kugira ngo iyi gahunda yo kubarira no kwiyunga igerweho kandi, amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge agera kuri 88, yabigizemo uruhare muri aka karere ka Gakenke. Ikindi ni uko kugira ngo ikibazo kirebana n’abangije imitungo cyangwa se bakaba barasahuye, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatusi mu 1994, ubuyobozi bubigizemo uruhare bwahuje abakoze Jenoside n’abayikorewe habaho kwishyurana ndetse  n’imbabazi ku byemezo byafashwe n’Inkiko Gacaca. Urwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Gakenke rwubatse muri Buranga ruruhukiyemo imibiri isaga 1 886 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
565
1,660
CLAUDINE KABAGENI. Claudine KABAGENI ni umunyarwandakazi ufite uruganda akoranamo na bagenzi be bafite umushinga wo gutunganya urusenda rwitwa pilipili Mbuzi (farming project) ruba Musenyi mu karere ka Bugesera mu Rwanda. Claudine we na bagenzi be bakaba bari gutegura ishami rindi ku Ruyenzi mu karere ka Kamonyi bakora urusenda rufite ubuziranenge ruri kugiciro kibereye buri wese.
56
138
Rulindo: Yafatanwe udupfunyika 1,000 tw’urumogi yari agiye gukwirakwiza mu baturage. Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Werurwe yafashe uwitwa Nshimiyimana Placide w’imyaka 40, afite udupfunyika tw’urumogi 1,000 adutwaye mu modoka itwara abagenzi yavaga i Musanze yerekeza mu mujyi wa Kigali, yafatiwe mu murenge wa Shyorongi, Akagali ka Bugarama, Umudugudu wa Gatimba. Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze ko yafashwe ubwo Polisi yari iri mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge. Yagize ati: “ Abapolisi bashyize bariyeri mu muhanda munini uva i Musanze werekeza i Kigali ahitwa Gatimba bahagarika imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ubwo basakaga abagenzi bari bayirimo bageze ku gikapu cya Nshimiyimana basangamo udupfunyika tw’urumogi 1000, niko guhita afatwa arafungwa.” SP Ndayisenga yagiriye inama abantu bose bishora mu bikorwa byo gucuruza cg kunywa ibiyobyabwenge kubireka kuko inzego z’umutekano zifatanije n’abaturage bahagurukiye kubafata, yanabibukije ko nta yindi nyungu bazabikuramo uretse gufatwa bagafungwa igihe kirekire.   Yasoje asaba abaturage kujya batanga amakuru ku bantu bose bazi ko bacuruza cg banywa ibiyobyabwenge, bafatwe bashyikirizwe ubutabera. Nshimiyimana n’urumogi yafatanwe yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Shyorongi ngo hakurikizwe amategeko. Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye. Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
277
876
Muri uyu mwaka w’ingingo y’imari dusoza, ingamba zitandukanye zashyizwe mu bikorwa mu rwego rwo kwifashisha ikoranabuhanga mu bikorwa na serivisi bya Banki. Hashyizweho ikoranabuhanga ryifashishwa mu gutanga akazi binyujijwe kuri murandasi. Uru rubuga rwashyizweho rwahujwe na sisitemu isanzwe ifasha Banki mu igenamigambi, ibaruramali n’imicungire y’abakozi. Iri koranabuhanga ryagaragaje ko ryihutisha akazi, ryafashije mu kwihutisha itangwa ry’akazi, rifasha gukorera mu mucyo, kandi rituma abafatanyabikorwa barushaho kunyurwa na serivisi yo gusaba no guhabwa akazi. Sisitemu yifashishwa mu kwishyurana hagati y’amabanki mu gihugu (RIPPS) yaravuguruwe: Ibi byakozwe mu rwego rwo kujyanisha iyi sisitemu n’ikoranabuhanga rigezweho, kuyongerera uburinzi mu bijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga, ndetse no gusubiza ibyo abayikoresha bakeneye. Nk’umusaruro w’iri vugururwa, iyi sistemu ubu ijyanye n’amahame mpuzamahanga agenga uburyo bugenzweho bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga (ISO 20022) kandi sisitemu yongewemo uburyo butekanye bwo gushyira umukono w’ikoranabuhanga (digital signature) ku bwishyu bwose bukozwe. Iri vugurura kandi ryatumye amasaha yo gukorera muri iyi sisitemu ava ku 8 agezwa kuri 16 ku munsi. Kuvugurura Sisitemu y’Ibanze Ikoreshwa na Banki (T24 core Banking system): Ibikorwa byo kuvugurura Sisitemu y’ibanze ikoreshwa na Banki ubu bigeze hafi ku musozo. Ibi bizatuma iri koranabuhanga rigira ubudahangarwa mu birebana n’umutekano, kunoza serivisi y’ibyo abafatanyabikorwa bakeneye ndetse no gukora amasaha yose y’umunsi, iminsi 7 (24/7). Bizongera kandi ubuziranenge bwa serivisi, aho rizorohera abarikoresha kandi rikihuta. Iri koranabuhanga kandi rizashyirwamo uburyo bushya bwo gutanga raporo y’imikoreshereze y’imali hifashishijwe ibipimo mpuzamahanga (IFRS 9) Ikoranabuhanga ryifashishwa mu kugura no kugurisha impapuro mpeshwamwenda za Leta: Iyubakwa ry’iri koranabuhanga ryaje rigamije gushyiraho uburyo abashoramari baciriritse bagura ndetse bakagurisha impapuro z’agaciro za leta hifashishijwe ikoranabuhanga rikoreshwa muri telephone ngendanwa. Ikoreshwa ry’iri koranabuhanga riteganjijwe gushyirwa ku mugaragaro no gutangira gukoreshwa bitarenze uyu mwaka wa 2021. Urubuga rw’ihererekanyamakuru (E-Correspondance Portal): Banki yakoze ikoranabuhanga rifasha guhererekanya amakuru no gutanga serivisi ku bigo by’imari, amabanki n’ibigo by’ubwishingizi. Ubu iri koranabuhanga ryifashishwa n’ibi bigo mu gusaba uburenganzira bwo gukora, ndetse n’ubundi burenganzira butangwa na Banki Nkuru y’u Rwanda. Iri koranabuhanga rizateza imbere itumanaho hagati ya BNR, ibigo by’imari n’abandi bakenera serivisi za Banki, aho rizagabanya impapuro zakoreshwaga, ryihutishe serivisi kandi ritume abafatanyabikorwa banyurwa na serivisi bahabwa. Mu minsi iri imbere, Banki izagura iri koranabuhanga kugira ryongerwemo n’izindi serivisi itanga. Umushinga wo kubaka ububiko bw’amakuru : Mu rwego rwo gutuma sisitemu z’ikoranabuhanga za Banki zirushaho gukora neza no kwihuta, Banki yubatse ikoranabuhanga rigezweho mu kubika amakuru yakoreshejwe ku buryo uyashatse ayabona mu buryo bwihuse.
388
1,226
Alberta Netcare. Alberta Netcare (yahoze yitwa Wellnet) nintara ya rusange bukoreshwa mu kubika amakuru y’abarwayi ku buryo byoroshye kugera ku . Abakoresha. Hariho ibyiciro bitatu byingenzi byabakoresha Netcare: Netcare yemerera abaganga bemerewe kureba inyandiko z'ubuvuzi z'abarwayi. Farumasi irashobora gukoresha serivise kugirango igenzure amakuru yandikiwe, no kohereza imiti. Amakuru abitswe kandi aragerwaho. Ubuzima bwumurwayi bubitswe kuri Netcare. Amakuru , ibisubizo bya , amashusho yo gusuzuma na raporo, raporo yubuvuzi yanditse (urugero: , kugisha inama, ), ibisubizo byo gupima laboratoire (urugero nko , , amakuru ya banki yamaraso), allergie no kutoroherana (ibiyobyabwenge nibiryo) allergie, kutoroherana kw'ibiribwa), umugenzuzi w'ibiyobyabwenge (agenzura imiti yandikiwe na dose kugirango arebe niba ikorana nindi miti cyangwa idakwiriye kubantu bafite allergie zimwe), amateka yandikiwe, hamwe namakuru rusange y’abarwayi (urugero: izina, itariki, umubare w’ubuzima bwite, aderesi, nimero ya terefone). Gushyira mu bikorwa. Ubutumwa bwa Netcare bukorwa hamwe na -kode ya ubutumwa. Ubutumwa bwoherejwe kandi bwakiriwe hejuru ya . Umutekano. Netcare ikoresha protocole ikubiyemo izina ryumukoresha / ijambo ryibanga, hamwe na rwo kwemeza. Abakoresha bari mumiyoboro yizewe ya guverinoma ya Alberta (urugero ibitaro) ntibasaba urufunguzo rwa RSA rwo kwinjira. Icyemezo cya kumurongo winjira wa kure ni TLS_RSA_WITH_3DES_EDE_CBC_SHA, urufunguzo rwa biti 112, TLS 1.2 . Kumena no gutera. Kuva ku ya 15-29 Gicurasi 2009, virusi ya Trojan yagaragaye kuri sisitemu nyinshi z’ubuzima bwa Alberta na Netcare, bibangamira ubuzima bwite bw’abarwayi bo mu gace ka Edmonton 11.582.
213
660
Nyagatare: Abafite inzuri ntibavuga rumwe n’ubuyobozi ku masezerano basabwa gusinya. Mu ntangiriro za Mutarama 2022, Akarere ka Nyagatare katangiye kugirana n’abarozi n’abafite inzuri, agamije gushyiraho uburyo bunoze bwo gukoresha, gucunga no kubyaza umusaruro ukwiye ubutaka bwagenewe ubworozi (inzuri). Bimwe mu bikubiye muri ayo masezerano harimo ko ubutaka bw’urwuri bukwiye gukoreshwa icyo bwagenewe bukabyazwa umusaruro ukwiye; kudahinga ngo arenze 30% by’ubuso bw’urwuri, kandi ubuhinzi buhakorewe bukibanda ku bihingwa byatoranyijwe mu gace urwuri ruherereyemo bishobora kunganira ubworozi, hatabariwemo ubuso buhinzeho ubwatsi bw’amatungo. Hari kandi gutandukanya igice cyo kororeraho n’igice cyo guhingaho hakoreshejwe uruzitiro, kugabanya urwuri mo ibice byo kororeramo (paddocks), gutera ibiti bizengurutse urwuri na Paddocks mu rwego rwo kurengera ibidukikije no gutanga ibicucu ku nka. Ikindi ni ugufata neza urwuri mu rwego rwo kugira ngo ruhore rubereye ubworozi butanga umusaruro ukwiye (gutema ibihuru, gusiba imikoki no gusenya imigina), guhinga ubwatsi bw’amatungo no kubwitaho hirindwa kongeramo ibindi bihingwa ndetse n‘ibimera bibangamira umusaruro mwiza wabwo. Hari kudacamo ibice urwuri hagamijwe kurugurisha cyangwa kurutangaho impano, kororera mu rwuri umubare w’inka ujyanye n’ingano n’imiterere yarwo hagamijwe ko inka zitanga umusaruro ukwiye. Guhunika ubwatsi bw’amatungo no gufata amazi y’imvura bizakoreshwa mu gihe cy’icyanda, kuvugurura amatungo hagamijwe kongera umukamo (guteza intanga), kugira ikaye (regisitiri) y’ubworozi yandikwamo amakuru yose ajyanye n’ubuzima bwa buri tungo (imyororokere, umusaruro uboneka n’inama zitangwa n’abamusura babifitiye ubumenyi n’ubunararibonye), kutazerereza amatungo mu byanya bikomye no ku mihanda no gutanga imisoro yagenwe ku butaka. Muri ayo masezerano kandi umworozi wamaze kuyasinya bikagaragara ko atabyaza umusaruro ukwiye urwo rwuri, ararwamburwa nk’uko bigaragara mu ngingo ya kane yayo. Igira iti “Nyuma y’isinywa ry’aya masezerano, umworozi ufite ubutaka (urwuri) budakoreshwa uko bikwiye nk’uko biteganywa n’amabwiriza arebana n’imikoreshereze myiza y’ubutaka bwagenewe ubworozi mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse n’aya masezerano, iyo bigaragaye ko nyiri ubutaka atakosoye ibyo yasabwe mu igenzura, ubutaka bukaba bugikoreshwa ibitandukanye n’icyo bwagenewe, amasezerano yo gutunga ubutaka yagiranye na Leta araseswa (kwamburwa urwuri).” Iyi ngingo ni yo yateye impungenge bamwe mu borozi aho bavuga ko badakwiye gukangishwa kwamburwa ubutaka bahawe na Perezida wa Repubulika, byongeye bakaba basanzwe bafitanye amasezerano n’Ikigo cy’Ubutaka. Umwe agira ati “Ubutaka bwacu hano muri Nyagatare, Gatsibo na Kayonza, butandukanye n’ubwitwa ubw’ubworozi. Perezida wa Repubulika yaradusaranganyije aduha ubutaka buduha UPI (nimero iburanga) nk’abandi benegihugu, kuki twe duhora dukangishwa ko tuzabwakwa, kuki tutagira ububasha kuri ubwo butaka nk’undi mwenegihugu?” Ikindi ni uko ngo ayo masezerano bayasinyishwa batahawe umwanya wo kubitekerezaho no kujya inama. Uyu mworozi utashatse ko dutangaza amazina ye avuga ko abishoboye batangiye kujya kwigurira ahandi batazasinyishwa ayo masezerano, ibyo bikaba bifite ingaruka ku ishoramari mu karere. Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko nk’akarere bafite inshingano yo kureba ko amabwiriza n’amategeko byubahirizwa n’uburyo bishyirwa mu bikorwa akaba n’ayo masezerano ari cyo agamije. Ikindi ngo aya masezerano agamije kwibutsa aborozi korora inka zitanga umukamo cyangwa iz’inyama ariko ubutaka bugakoreshwa icyo bwagenewe. Avuga ko ariko aya masezerano y’imikoreshereze y’inzuri adakuraho asanzwe nyiri urwuri yagiranye n’Ikigo cy’Ubutaka, ahubwo yuzuzanya. Ati “Aruzuzanya kandi aya yacu ni ayo kureba ishyirwa mu bikorwa by’ibikubiye mu masezerano baba barasinyanye n’Ikigo cy’Ubutaka ndetse n’ubuyobozi bw’igihugu, uko buba buteganya imikoreshereze y’ubutaka, aya yacu rero ni akurikirana ishyirwa mu bikorwa.” N’ubwo aborozi bavuga ko bahatirwa kuyasinya ariko nanone mu ngingo ziyagize ntihagaragaramo icyo uwanze kuyasinya ahanishwa, mu gihe uwayasinye ntakurikize ibiyakubiyemo yamburwa urwuri. Umunyamakuru @ SEBASAZAGEmman1
533
1,687
Byinshi ku bitaro Bikuru by’indwara zo mu mutwe byuzuye i Kigali. Ku wa Gatatu tariki ya 03 Mutarama 2024, hatashywe Ibitaro Bikuru bya mbere mu Rwanda bizita ku bafite indwara n’ibibazo byo mu mutwe byiswe “Kigali Referal Mental Health Hospital”. Ibyo bitaro byuzuye bitwaye asanga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda, bifunguwe mu gihe ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) bwo muri 2023, bwagaragaje ko 40.5% by’abatuye mu Mujyi wa Kigali bafite ibibazo byo mu mutwe, kandi ko umuntu umwe muri batanu mu Rwanda abafite ibibazo byo mu mutwe. Ni ibitaro biherere mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, bikazajya byita ku bibazo byo mu mutwe ku rwego ruhanitse bitewe n’ibikoresho bigezweho ndetse n’abaganga b’inzobere bifite. Umuyobozi w’ibi bitaro Ndacyayisenga Dynamo, avuga ko serivisi ibi bitaro bigiye kujya bitanga ari servisi zihanitse, nta handi zatangwaga yaba ku bitaro bikuru no ku mavuriro mato. Ati: “Dufite amahirwe ko dufite abaganga b’inzobere baba abavura indwara zo mu mutwe, bafite ubuhanga n’ubushobozi bwo gusuzuma no kuvura indwara zo mu mutwe, aho tuzifashisha imiti imwe n’imwe idasanzwe ihari kugira tugere ku cyo twifuza ku murwayi wacu.” Yanavuze ko Ibyo bitaro bizajya bivura n’indwara zimaze igihe zarananiranye. Ati: “Harimo nk’indwara z’akarande abantu baba bamaranye igihe kinini cyane, nk’agahinda gakabije (depression) nk’umuntu akaba afite ihungabana amaranye igihe kinini cyane ariko ryaranze gukira, kubera impamvu zitandukanye cyane cyane. Amateka y’igihugu cyacu yatumye uburwayi bwo mu mutwe buzamuka, aha rero hari ubuvuzi tuzifashije tubuhereza abo bantu.” Ni ibitaro kandi bizajya byakira abarwayi bakoresha ubwishingizi butandukanye harimo n’ubwa Mituweli. Ibyo bitaro kandi bizajya bivura abantu bafite indwara n’ibibazo byo mu mutwe bataha, aho umurwayi azajya amara igihe akurikiranwa n’abaganga kugeza igihe indwara afite ikiriye. Ubuyobozi bw’ibyo bitaro kandi butangaza ko hari abaganga bazajya basanga umuntu ufite ibikomere byo ku mutima wari warabuze umwatiho akitabwaho n’abaganga b’inzobere kugira ngo abikire.
288
811
Cristiano Ronaldo yavuze ko Arsenal itatwara Igikombe cya Shampiyona. Cristiano yabivugiye i Riyadh ubwo yari yitabiriye umurwano w’Iteramakofe wahuje Tyson Fury na Oleksandr Usyk. Aha ni ho yahuriye na Frank Warren ufana Arsenal ndetse akaba asanzwe yamamaza Tyson Fury, amubwira ko Arsenal itatwara shampiyona. Ati "Ntabwo muri butware igikombe." Missing out on @Cristiano at @Arsenal is a wound that won’t heal for @FrankWarren 🤕😂 #FuryUsyk | NOW | @boxingontnt | #RiyadhSeason pic.twitter.com/m4WraUzzbn — Queensberry Promotions (@Queensberry) May 18, 2024 Cristiano yavuze aya magambo mu gihe umwaka wa Shampiyona y’u Bwongereza ushyirwaho akadomo kuri uyu wa 19 Gicurasi 2024. Kugira ngo Arsenal yegukane Premier League kuri iki Cyumweru, irasabwa gutsinda Everton, ariko ikizera ko Manchester City iyirusha amanota abiri, idatsinda West Ham. Cristiano Ronaldo yabajijwe kandi niba ashobora kuzakinira Arsenal, abura amagambo mazima asubiza Frank Warren ahubwo araseka. Si ubwa mbere uyu mukinnyi w’imyaka 39 abajijwe ku kuba yakinira Arsenal kuko yigeze kubisabwa na Piers Morgan mbere y’uko yerekeza muri Arabie Saoudite. Cristiano Ronaldo yasetse ubwo yari abajijwe niba yakinira Arsenal Ronaldo yarebye umurwano wa Fury na Usyk yicaranye na Anthony Joshua
181
437
Imitoma iravuza ubuhuha hagati ya Shaddyboo na Manzi wavuye kumwerekana mu muryango. Umukunzi wa Shaddyboo yamuteye imitoma amubwira ko igihe cyose bakiri mu buzima, urukundo rwe ruzajya rumubona.Ni mu butumwa uyu musore yashyize kuri Instagram ye, maze agira ati: “Niba icyatsi gishobora gukurira muri sima, urukundo rushobora kukubona igihe cyose mu buzima bwawe”.Ubu butumwa bwa Manzi bwaherekejwe n’amafoto n’amashusho yabo bombi baryohewe n’ubuzima.Shaddyboo nawe yahise ajya aho batangira ibitekerezo ashyiraho udutima dusanzwe dukoreshwa n’abari mu rukundo.Benshi mu bakurikirana uyu musore bahise batanga ibitekerezo bitandukanye ku mitoma yateye Shaddboo, aho hari uwagize ati: “Shaddyboo baramudutwaye!”Jnot_Manzi7 wateye imitoma umukunzi we Shaddyboo, aherutse kumwereka umuryango we ndetse na Shaddyboo amwereka abana be babiri yabyaranye na Meddysaleh.Shaddyboo wamaze kwerekanwa mu muryango w’umukunzi we, ahamya ko yakiriwe neza kandi yishimiye kunguka umuryango.Mu kiganiro aheruka kugirana na IGIHE, Shaddyboo yagize ati “Nishimiye kwinjira mu muryango mushya, banyakiriye neza kandi baranyishimiye kandi nanjye ni uko naranyuzwe!”Ni amagamabo akurikira ayo yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga ubwo yasangizaga abamukurikira amafoto y’ibihe yagiranye n’umuryango w’umukunzi we.Ati: “Umuryango uturukamo ni ingenzi, ariko uwo wikoreye niwo wa mbere”.Uyu mugore yavuze ko yishimiye igikorwa umukunzi we yakoze cyo kumwerekana mu muryango cyane ko nabo bamumwishyuzaga kenshi.Ati: “Mama we yahoraga amunyishyuza, yahoraga amubwira ati ko utaduhuza n’uwo mukobwa mukundana. Bitewe n’uko asura umuryango we rimwe mu mwaka, yahisemo guhita abyitaho”.Kuva muri Werurwe 2022, Shaddyboo yahishuye ko ari mu rukundo n’umusore witwa Jeannot Manzi usanzwe utuye muri Kenya. Shaddyboo yahishuye ko uyu musore bari bamaranye imyaka myinshi ariko badakundana.Mbabazi Shadia benshi bazi nka Shaddyboo ubusanzwe ni umubyeyi w’abana babiri yabyaranye na Meddy Saleh banabanye nk’umugore n’umugabo mbere y’uko bahitamo gutandukana buri wese agaca ukwe mu 2016.Kuva yatandukana na Meddy Saleh, ntabwo yongeye gushyira amakuru y’urukundo rwe hanze nubwo hatasibaga kuvugwa no gukekwa abasore batandukanye.
289
859
“N’abafite imyaka 40 tuzajya tubafata tugendeye ku bumenyi bw’umwihariko bafite”-Umuvugizi wa RDF. Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yasobanuye igikorwa cyo kwinjiza mu ngabo z’u Rwanda abasivile bafite ubumenyi bwihariye hatitawe ku myaka bafite, bakazajya baba babarizwa mu ishami ry’igisirikare cy’u Rwanda rizwi ku izina ry’Inkeragutabara. Mu kiganiro n’itangazamakuru, umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gaen Ronald Rwivanga ari kumwe na Col Lambert Sendegeya, Umuyobozi ushinzwe abakozi mu ngabo z’u Rwanda, ku wa 16 Kanama 2024, basobanuye icyo ishami ry’inkeragutabara ari cyo muri RDF. Aba bombi basobanuye ko Inkeragutabara ari ishami rimwe muri ane agize imitwe y’ingabo z’u Rwanda, rikaba rizajya rigengwa n’amategeko asanzwe ya Gisirikare. Brig Gen. Rwivanga yavuze ko Inkeragutabara na zo zizaba zigizwe n’ibyiciro bibiri, hakaba hari icyiciro cya  mbere kizajya kitabirwa n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18-25, bakazajya bahabwa imyitozo ya Gisiriakare , nyuma bagasubiri mu kazi kabo ka buri munsi mu gihe RDF yabakeneye ikabahamagara. Mu cyumweru  gishize, ingabo z’u Rwanda zatangiye igikorwa cyo kwinjiza mu ngabo urubyiruko rwifuza kwinjira mu Mutwe w’Inkeragutabara ruri hagati y’imyaka 18-25. Brig Gen Rwivanga, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, yavuze ko n’abafite ubumenyi bwihariye bazajya bakirwa mu mutwe w’Inkeragutabara hadashingiwe ku myaka bafite. Yagize ati: “Nk’abaganga, tukaba tubakeneye n’iyo baba bafite imyaka 40, tukaba twabinjiza mu gisirikare bagakora imyitozo y’igihe gito kugira ngo bamenye umwuga wa gisirikare. Dushobora kumwigisha kurasa no kwirinda bisanzwe, twarangiza tukabaha akazi.” Yakomeje agira ati “N’abari hanze y’Igihugu, kugira ngo nabo babone ayo mahirwe yo gukorera igihugu, bagakora amahugurwa, bagakora akazi mu gihe cy’umwaka barangiza bagasubirayo.” Umuyobozi ushinzwe abakozi mu Ngabo z’u Rwanda, Col Lambert Sendegeya yasobanuye ko abazajya mu Mutwe w’Ingabo z’Inkeragutabara, bazajya bahugurirwa mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro, aho abasirikare bandi batorezwa. Ati “Zaba ingabo zikora akazi ku buryo buhoraho n’Ingabo z’Inkeragutabara, igikorwa kizabera rimwe kandi n’ahantu hamwe.” Yasobanuye ko impamvu hashyizweho uyu mutwe ari ugukomeza igisirikare cy’u Rwanda, yongeraho ko bazajya bahabwa umushahara igihe gusa bahamagawe mu nshingano za Gisirikare. Ati “Nta gihari kidasanzwe ni uko igihe kigeze kugira ngo iyi gahunda itangire mu rwego rwo kurinda umutekano n’ubusugire bw’Igihugu cyacu cy’u Rwanda.” Ni ubwa mbere uyu mutwe ugiye kwinjizwamo aba Sivile, ukaba wari usanzwe ubarizwamo abasirikare basezerewe cg basoje amasezerano.
359
1,066
Sina Gerard. Sina Gérard (wavutse 1963) ni umunyarwanda ukurikirana kandi rwiyemezamirimo, niwe watangiye akaba n'umuyobozi w'ikigo gitunganya ibiribwa Urwibutso Enterprises . Ni umworozi w'ingurube, ukora ibiti, nyir'imigati, nyiri supermarket, ukora ibirungo, hamwe n'abagiraneza. Yavukiye mu Ntara y'Amajyaruguru, akarere ka Rulindo ; umurenge wa Tare n'akagari ka Nyirangarama. Nyuma, Nyirangarama, yabaye izina rye kubera ingaruka ubucuruzi bwagize ku baturage. Arubatse, afite abana batatu. Sina Gerard azwiho ubwitange mu iterambere ryaho. Isosiyete yatangije mu 1983, Urwibutso Enterprises, yavuye mu iduka rito igera ku mashami menshi hirya no hino mu gihugu cy'u Rwanda. Isosiyete Urwibutso, yatanze akazi 280 k'igihe cyose n'akazi 600 k'igihe gito mu cyaro aho Sina akomoka. Isosiyete ikorana n'impuzandengo y'imiryango 3.000 ifitanye isano n'ubuhinzi. Sina kandi yahaye abahinzi basezeranye na gahunda mbonezamubano nko gutera inkunga inguzanyo ziciriritse, uburezi, na gahunda yo guhugura ubuhinzi . Ingaruka z'umurimo we zamenyekanye ku rwego mpuzamahanga, kandi yahawe ibihembo byinshi na yo. Urutonde rwibihembo bye rurimo Diamond International Quality Crown, Igihe gishya cya Era kubera Ikoranabuhanga, Ubwiza, no guhanga udushya, ndetse na Made in Rwanda Award. Kuri ubu Sina ni umwe mu bagabo bakize cyane mu Rwanda kandi Urwibutso Enterprises ni ubwami bw’amadorari miliyoni. Umwuga. Tangira. Sina Gérard yatangije Urwibutso Enterprises afite imyaka 20, mu 1983. Yakoresheje imari shingiro ya 33.000RWF (agaciro ka 2013) kandi atanga umusaruro mubuhinzi bwababyeyi kugirango atangire imigati nto. Na bakery ye, we yatangiye umukono Urwibutso Donuts, bikaba nyuma yabaye izina Ventures we Igikubo. Igihe imigati ye yatangiraga gutanga umusaruro ku ishoramari, Sina yaragutse maze yinjira mu gukora imbuto-umutobe. Umwuga wo hagati. Mu 1999, abonye ko ibicuruzwa bye bishya yongeyeho byagenze neza, yashora imari mu bikoresho byo gukora umutobe. Sina yafatanije nabahinzi benshi baho, bashora imari mubushakashatsi bwubuhanga bwo kubungabunga umutobe. Imitobe ya Agashya, cyane cyane nectar yimbuto yimbuto, nayo yamenyekanye kumasoko. Sina yahise atandukanya imishinga ye kurushaho: yongeyeho umushinga w'ingurube; inka, ihene, ibice byo korora urukwavu; n'umuvinyu n'umusaruro wa chili. Chili Akabanga yabaye kimwe mu bicuruzwa akoresha cyane, atari mu Rwanda gusa, ahubwo no ku mugabane wa Afurika no mu bindi bice by'isi. Sina avuga kuri Akabanga, "Bisobanura ikintu nk " ibanga '. Nushira ku biryo byawe, uzasobanukirwa ibanga. " 2000. Kuva icyo gihe, Sina yaguye uruganda Urwibutso kandi isosiyete yongera ibicuruzwa bishya kuva kuri biscuits kugeza kuri vino. Ubu Urwibutso bibyara ikintu urugamba ibicuruzwa birimo ifu Akanoze Maize floor, Akandi y'agaciro amazi, Agashya inanasi umutobe, strawberry na amwifuza imbuto umutobe, Akabanga n'urusenda amavuta, Akaryoshye strawberry na juice y'amatunda, Akarusho umweru, umutuku na divayi insina ndetse 'AKARABO' biscuit . Mu AKARABO biscuit katangijwe ku bufatanye na Sweet Z'IBIRAYI Actions for Security na Health muri Afurika (SASHA) ndetse n'abafatanyabikorwa mpuzamahanga Z'IBIRAYI Center (CIP), Rwanda Agricultural Board (RAB), Catholic Relief Services (CRS), IMBARAGA, Young Ishyirahamwe ry'abakristu b'abagore (YWCA). Iyi biscuit yashizweho kugirango yongere imirire nubukungu byimiryango yo mucyaro hamwe nabagore aribo itsinda ryibandwaho. Amaze gutsinda mu bucuruzi Sina Gérard yahisemo gushora imari mu gace atuyemo. Yaha abahinzi imbuto z'ubusa, ifumbire, amahugurwa kandi agura imyaka yabo igihe biteguye gusarurwa. Afite intego yo gutuma abahinzi bo mu Rwanda bumva bishimiye kuba abahinzi, kuko bangana na 90% by'abaturage. Akazi k'abagiraneza. Sina kandi ni umugiraneza. Yubatse ishuri Collège Fondation Sina Gérard kubanyeshuri bo mu gace atuyemo. Ishuri ryigisha abanyeshuri kuva kurwego rwincuke kugeza mumashuri yisumbuye. Abanyeshuri biga kubuntu, ndetse nabari mumashuri acumbikira. Ishuri ryubatswe mumiryango iciriritse, cyane cyane Urwibutso Enterprises ikorana. Iri shuri rihugura abanyeshuri kubaka ubumenyi nubumenyi mubice byubuhinzi, ubuvuzi bwamatungo nubumenyi bwibiryo . Ubu ishuri rifite abanyeshuri bagera ku 1100. Abanyeshuri bafite uburyo bwo guhinga butanga imbuto nka strawberry, pome, imbuto za Macadamiya, imbuto za logan, imbuto nshya mu Rwanda . Sina arateganya ko ishuri ryabyara abanyeshuri bazaba abafite PHD mumwaka wa 2022. Sina igamije ko ishuri ryaba ikigo aho abakiri bato nabatishoboye biyubaka bakivana mubukene. Amagambo. "Mparanira ko nafasha abakennye cyane bitari muburyo bwo mu mafaranga gusa ahubwo no kubafasha kumenya uko ayo mafaranga bayigezaho mbaha ubumenyi bwayo." CNN CNN "Intego yanjye ni ukureba niba abaturage bo mu Rwanda biyubaka kandi bakava mu bukene." "Intego yanjye ni ukureba niba abahinzi bo mu Rwanda, kubera ko bapimwe 90%, bumva bishimiye kuba abahinzi. Nzi neza ko nzabigeraho kuko kugeza ubu maze kugera kuri byinshi. "
668
1,917
Israel yongeye gukora mu jisho abanya Iran.. Abasirikare bakuru bane ba Iran biciwe mu gitero bikekwa ko cyagabwe n’indege ku murwa mukuru wa Syria Damascus. Igisirikare cya Iran gishinja Israel kugaba icyo gitero, bivugwa ko cyahitanye abahanga  mu bya gisirikare bane hamwe n’abasirikare ba Syria benshi. Israel nta cyo yigeze itangaza kuri icyo gitero. Hashize imyaka myinshi igaba ibitero ku bice birimwo abasirikare ba Iran muri Syria. Ibyo bitero byiyongereye kuva hatangiye intambara hagati ya Israel na Gaza yatangiye nyuma y’ibitero Hamas yagabye muri Israel itariki 7 z’ukwezi kwa 10 muri 2023. Iki gitero cy’ibisasu byarashwe ku ngabo za Iran, cyabereye mumajyepfo y’uburengerazuba mu duce twa Mozzeh mu majyepfo y’umujyi wa Damascus Umuyobozi w’ikigo gishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Siriya, Rami Abdel Rahman, yagize ati: “Umubare w’abapfuye wiyongereye uva kuri batandatu ugera ku 10 nyuma yuko imirambo yari igifunzwe munsi y’imyanda.” Umuyobozi w’ikigo gishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Siriya, Rami Abdel Rahman, yagize ati: “Umubare w’abapfuye wiyongereye uva kuri batandatu ugera ku 10 nyuma yuko imirambo yari igifunzwe munsi y’ibikuta by’inzu.”
171
459
Ibikoresho 5 bigira umwanda kurusha imufuniko w’umusarani. Le barbecue: Barbecue ni udukoresho dukozwe mu mikwege dukoreshwa mu guteka cyangwa kotsa ibintu biri mu bwoko bw’inyama (urugero botsa ifi, cyangwa kumbabura zokerezwaho burusheti). Utwo dukoresho ngo tuba twibitseho mikorobe nyinshi kuruta izo wasanga ku mufuniko w’umusarani cyangwa uwa pubelle (ahashyirwa imyanda). Nubwo gusukura bene ibyo bikoresho bigorana, ngo ningombwa rwose ko utwo dukoresho dusukurwa buri munsi kandi tukamara igihe kirekire ku muriro. Essuie vaisselle: Nk’uko byatangajwe mukanyamakuru kitwa Medical Mycology, udukoresho (akenshi ni udutambaro) dukoreshwa mu guhanagura ibikoresho byo kumeza tuba twanduye hejuru ya 60%, bikaba bitera indwara z’ubuhumekero. Utwo dukoresho ngo tubika mikorobe nyinshi ahanini bitewe n’ubuhehere cyangwa ubukonje utwo dukoresho duhoramo. Kugira ngo utwo dutambaro tugabanye izo mikorobe rero bisaba kutwitaho cyane kandi tukameswa buri nshuro nyuma yo gukoreshwa, tukanikwa ku zuba ndetse tugaterwa ipasi nyuma yo kongera kudukoresha. Iponji: Eponge ni igikoresho gikozwe mu mufariso nacyo gikoreshwa mu guhanagura ibintu bitandukanye. Kuba inywa cyangwa ikurura amazi bituma n’imyanda yose yinjiramo kandi igakura. Kuyumutsa biragoye, akaba ariye mpamvu ikwiye gukoreshwa rimwe ikajugunywa. Abazikoresha kenshi zigacika cyangwa zikavungagurika burya ngo ni za mikorobe ziba zarazimunze. Uburoso bw’amenyo: Mu buroso bw’amenyo burya ngo ni ahantu mikorobe z’ubwoko bwose zishimira gukurira, bitewe n’uko haba harimo ibisigazwa by’ibiryo ndetse zikabikwa ahantu hahehereye kuko abenshi bazibika mu mazu. Ngo ni byiza gusimbuza uburoso byibura buri minsi itatu. Terefoni: Terefoni cyane cyane izigendanwa ngo ni kimwe mu bikoresho bikwiye guhangayikisha abantu kubirebana n’isuku. Aho zirambikwa, aho zitwarwa abazikoresha, aho hose ni ahantu terefoni zikura umwanda ukabije, kandi zikaba zidakunze gukorerwa isuku. Burya ngo buri mugoroba wagombye guhanagura terefoni yawe ukoresheje umuti wica mikorobe, ndetse ntugire ikintu urya udakarabye igihe cyose wayikozeho; nk’uko tubikesha urubuga www.gentside.com Ernest Kalinganire
282
848
INSHINGANO YASHIMISHIJE YOHANA. ESE hari inshingano wifuza mu itorero ariko ukaba udashobora kuyihabwa? Birashoboka ko ari inshingano ifitwe n’undi muntu. Nanone ishobora kuba ari inshingano wigeze kugira, ariko ubu ukaba udashobora kuyisohoza bitewe n’iza bukuru, uburwayi, ibibazo by’ubukungu cyangwa inshingano z’umuryango. Ishobora no kuba ari inshingano wamaze igihe kirekire usohoza, ariko ukaba utakiyifite bitewe n’ibintu byahindutse mu muryango wa Yehova. Uko byaba byaragenze kose, ushobora kuba wumva udakora ibyo wifuza mu murimo w’Imana. Ibyo bishobora kuguca intege. None se ni iki cyadufasha kugira ngo tudacika intege, cyangwa ngo duheranwe n’agahinda? Twakora iki ngo dukomeze kugira ibyishimo? Gusuzuma ibyabaye kuri Yohana Umubatiza, bishobora kudufasha gukomeza kugira ibyishimo. Yohana yagiye asohoza inshingano nziza, ariko birashoboka ko ibyamubayeho mu murimo yakoreye Yehova atari byo yari yiteze. Ashobora kuba atari azi ko yari kuzamara muri gereza igihe kinini kuruta icyo yamaze akora umurimo. Icyakora yakomeje kurangwa n’ibyishimo. Ni iki cyamufashije? Ni iki cyadufasha gukomeza kurangwa n’ibyishimo mu gihe ibintu bitagenze uko twari tubyiteze? INSHINGANO YASHIMISHIJE YOHANA Ahagana muri Mata mu mwaka wa 29, ni bwo Yohana yatangiye umurimo we wo kuba integuza ya Mesiya. Yabwiraga abantu ati: “Nimwihane, kuko ubwami bwo mu ijuru bwegereje” (Mat 3:2; Luka 1:12-17). Benshi bakiriye neza ubutumwa yatangazaga. Koko rero, abantu benshi baturukaga kure baje kumutega amatwi kandi barihannye barabatizwa. Nanone Yohana yagize ubutwari amenyesha abayobozi b’amadini bigiraga abakiranutsi ko bagombaga kwihana, bitaba ibyo bakazacirwa urubanza (Mat 3:5-12). Umurimo we wageze ku ntego ahagana mu Kwakira mu mwaka wa 29, igihe yabatizaga Yesu. Kuva icyo gihe, Yohana yashishikarizaga abantu gukurikira Yesu, kuko ari we Mesiya wasezeranyijwe. Yoh 1:32-37. Yesu yagaragaje ko Yohana yashohoje inshingano yihariye igihe yavugaga ati: ‘Mu babyawe n’abagore, ntihigeze habaho umuntu ukomeye kuruta Yohana Umubatiza’ (Mat 11:11).  Nta gushidikanya ko Yohana yishimiye cyane imigisha Imana yamuhaye. Kimwe na Yohana, abantu benshi muri iki gihe bagiye babonera imigisha myinshi mu murimo w’Imana. Reka dufate urugero rw’umuvandimwe witwa Terry. We n’umugore we Sandra, ubu bamaze imyaka isaga 50 mu murimo w’igihe cyose. Terry yaravuze ati: “Nashohoje inshingano nziza kandi nyinshi. Nabaye umupayiniya w’igihe cyose, nkora kuri Beteli, mba umupayiniya wa bwite, umugenzuzi w’akarere, umugenzuzi w’intara, none ubu nongeye kuba umupayiniya wa bwite.” Kugira inshingano mu muryango wa Yehova bihesha ibyishimo, ariko nk’uko turi buze kubibona, ibyabaye kuri Yohana bigaragaza ko mu gihe uhinduriwe inshingano, ugomba kugira icyo ukora kugira ngo ukomeze kugira ibyishimo. JYA WISHIMIRA INSHINGANO UFITE Icyatumye Yohana Umubatiza akomeza kugira ibyishimo ni uko yakomeje guha agaciro inshingano yari afite. Reka dufate urugero. Yesu amaze kubatizwa, abigishwa ba Yohana baragabanutse ariko aba Yesu bariyongera. Abigishwa ba Yohana byabateye impungenge, maze baramubwira bati: “Dore [Yesu] arimo arabatiza none abantu bose baramusanga” (Yoh 3:26). Yohana yarababwiye ati: “Ufite umugeni ni we mukwe. Icyakora iyo incuti y’umukwe ihagaze imuteze amatwi, igira ibyishimo byinshi cyane ibitewe n’ijwi ry’umukwe. Ku bw’ibyo rero, ibyishimo byanjye biruzuye” (Yoh 3:29). Yohana ntiyigeze ashaka kurushanwa na Yesu, kandi ntiyigeze atekereza ko umurimo yakoraga nta gaciro wari ufite bitewe n’uko uwa Yesu ari wo wari uw’ingenzi cyane. Ahubwo yakomeje kwishima bitewe n’uko yahaga agaciro inshingano yo kuba “incuti y’umukwe.” Uko Yohana yabonaga ibintu byamufashije gukomeza kwishima nubwo inshingano ye itari yoroshye. Urugero, Yohana yabaye Umunaziri akivuka, bityo akaba atari yemerewe kunywa divayi (Luka 1:15). Yesu yavuze ukuntu Yohana yari afite ubuzima burangwa no kwigomwa, agira ati: ‘Yohana yaje atarya kandi atanywa.’ Yesu n’abigishwa be bo ntibagengwaga n’amategeko y’Abanaziri, kandi babagaho mu buzima busanzwe (Mat 11:18, 19). Nanone Yohana ntiyigeze akora ibitangaza, ariko yari azi ko abigishwa ba Yesu, harimo n’abahoze ari abigishwa be, bahawe ububasha bwo kubikora (Mat 10:1; Yoh 10:41). Ariko ibyo ntibyaciye Yohana intege, ahubwo yibanze ku nshingano Yehova yari yaramuhaye. Natwe niduha agaciro inshingano Yehova yaduhaye tuzakomeza kugira ibyishimo. Terry twigeze kuvuga yagize ati: “Inshingano yose nahabwaga, nayihaga agaciro.” Iyo ashubije amaso inyuma agatekereza ku murimo yakoze, aravuga ati: “Ntacyo nicuza ahubwo nibuka ibintu byiza gusa.” Kuzirikana ko Imana yemeye ko tuba ‘abakozi bakorana na yo,’ bizatuma twumva ko inshingano dufite ari iy’agaciro kenshi, bityo dukomeze kugira ibyishimo mu murimo (1 Kor 3:9). Iyo igikoresho cy’agaciro kitabwaho buri gihe, gikomeza kuba kiza. Natwe nidukomeza kubona ko gukorana na Yehova ari ibintu bihebuje, tuzakomeza kugira ibyishimo. Bizaturinda kwigereranya n’abandi. Ntituzumva ko dufite inshingano z’agaciro gake ugereranyije n’iz’abandi.Gal 6:4. JYA WIBANDA KU BINTU BY’INGENZI Yohana ashobora kuba yari azi ko umurimo we wari kuzamara igihe gito, ariko ntiyari azi ko wari kuzarangira mu buryo butunguranye (Yoh 3:30). Mu mwaka wa 30, hashize nk’amezi atandatu abatije Yesu, Umwami Herode yahise afunga Yohana. Icyakora Yohana yakomeje kubwiriza uko yari ashoboye kose (Mar 6:17-20). Ni iki cyamufashije gukomeza kugira ibyishimo nubwo yari afunzwe? Ni uko yakomeje kwibanda ku bintu Yehova yabonaga ko ari iby’ingenzi. Igihe Yohana yari afunzwe, yumvise inkuru z’ibyo Yesu yakoraga (Mat 11:2; Luka 7:18). Yohana yemeraga adashidikanya ko Yesu yari Mesiya, ariko ashobora kuba yaribazaga uko Yesu yari kuzasohoza ibintu byose bivugwa kuri Mesiya. Kubera ko Yohana yari azi ko Mesiya  yari kuzaba Umwami, ashobora kuba yaribazaga niba Yesu yari hafi gutangira gutegeka. Nanone, ashobora kuba yaribazaga niba yari kuzamuvana mu nzu y’imbohe. Yohana yifuje gusobanukirwa neza inshingano ya Yesu, maze yohereza abigishwa be babiri ngo bamubaze bati: “Mbese ni wowe wa Wundi ugomba kuza, cyangwa tugomba gutegereza undi” (Luka 7:19)? Yohana ashobora kuba yarateze amatwi yitonze, igihe abigishwa be bagarukaga bakamubwira ibitangaza byo gukiza Yesu yakoraga, bagira bati: “Impumyi zirahumuka, ibirema biragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa n’abakene barabwirwa ubutumwa bwiza.”Luka 7:20-22. Nta gushidikanya ko Yohana yakomejwe n’ibyo abigishwa be bamubwiye. Byagaragazaga ko Yesu yasohozaga ubuhanuzi buvuga ibya Mesiya. Umurimo wa Yesu ntiwari kuzatuma Yohana afungurwa. Ariko Yohana yari azi neza ko ataruhiye ubusa. Nubwo yari afunzwe yakomeje kwishima. Gutekereza ku byo abavandimwe bakora hirya no hino ku isi, bituma dukomeza kugira ibyishimo Natwe nitwigana Yohana tukibanda ku murimo dukorera Yehova, bizadufasha kwihanganira ingorane zose dufite ibyishimo (Kolo 1:9-11). Ibyo tuzabifashwamo no gusoma Bibiliya no kuyitekerezaho, kandi bizatuma tubona ko Imana iha agaciro umurimo wose tuyikorera (1 Kor 15:58). Sandra agira ati: “Gusoma igice kimwe cya Bibiliya buri munsi byamfashije kurushaho kwegera Yehova. Bituma ndushaho gutekereza kuri Yehova aho kwitekerezaho.” Nanone gutekereza ku murimo abavandimwe na bashiki bacu bakorera Yehova, bishobora kudufasha kutitekerezaho, ahubwo tugatekereza ku byo Yehova akora. Sandra yaravuze ati: “Ibiganiro bisohoka buri kwezi kuri Tereviziyo ya JW®, bituma turushaho kuba hafi y’abavandimwe bacu, kandi bidufasha gukomeza gukorera Yehova twishimye.” Mu gihe gito Yohana Umubatiza yamaze akora umurimo we, yabwirije afite “umwuka wa Eliya n’imbaraga ze,” kandi kimwe na Eliya, Yohana na we “yari umuntu umeze nkatwe” (Luka 1:17; Yak 5:17). Natwe nitumwigana tugaha agaciro inshingano dufite kandi tukibanda ku byo Yehova abona ko ari iby’ingenzi, tuzakomeza kugira ibyishimo nubwo twahura n’ibibazo.
1,072
3,204
Zoleka wari umwuzukuru wa Nelson Mandela yapfuye. Zoleka Mandela, yari imaze igihe arwaye kanseri yo mu mayasha, umwijima, ibihaha, ubwonko n’uruti rw’umugongo. Umuryango we wemeje urupfu rwe ubicishije mu itangazo ryashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, uvuga ko yajyanywe mu bitaro kuri uyu wa mbere gukomeza kuvurwa kanseri. Iri tangazo kandi rigaragaza ko Zoleka yapfuye agaragiwe n’inshuti n’umurynago. Urupfu rwe rubaye mbere ho umunsi umwe ngo bizihize isabukuru ya nyirakuru Winnie Madikizela uyu munsi wari kuba yujuje imyaka 87. Nirakuru Madikizela yapfuye mu 2018. Inkuru y’urupfu rwa Zoleka Mandela, wari umwanditsi rwababaje benshi muri icyo gihugu kandi bakomeje gutangaza ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango we. Zoleka Mandela yagaragaje umuhate mu kuvuga yeruye no kurwanya cancer ndetse no gutera imbaraga abayifite ngo ntibihebe. Mu 2012 nibwo bwa mbere bamusanzemo Kanseri y’ibere, iyi bayimusanzemo inshuro ebyiri, buri nshuro akayikira. Muri Kanama 2022, Zoleka yatangaje ko basanze kanseri yaramugeze mu bihaha, umwijima, imbavu, uruti rw’umugongo n’amayasha. Ariko ntiyacitse intege, yakomeje gutangaza urugamba ariho aharanira gukomeza kubaho, ndetse agera aho asubira mu myitozo ngororamubiri. Zoleka niumubyeyi  w’abana batandatu, barimo umuto yabyaye muri Mata 2022. Zoleka yamenyekanye cyane ku gitabo cy’ubuzima bwe yise ‘When Hope Whispers’ yasohoye mu 2013 avuga ku rugamba yatsinze rwa kanseri ebyiri z’ibere, ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorewe ari muto cyane, kubatwa n’ibiyobyabwenge n’ibindi. Mu mezi ashize yanditse ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ibipimo byerekanye kanseri mu mwijima n’ibihaha bye. Ndetse ko ategereje ibipimo byo mu magufa ngo byerekane niba afite kanseri n’ahandi hatari mu mbavu.
244
672
Impinduka mu batoza b’amakipe y’igihugu ya Basketball. Impinduka zabaye mu gutanga iyi myanya ni aho Mutokambali Moise yahawe amakipe y’igihugu y’abagore, ikipe nkuru n’Ikipe y’abatarengeje imyaka 18. Uwari usanzwe atoza ikipe y’abatarengeje imyaka 18 Mushumba Charles yamenyeshejwe kuri telefoni ko atakiri umutoza w’iyo kipe. Kigali Today yaganiriye na Visi Perezida wa FERWABA ushinzwe amarushanwa bwana Nyirishema Richard asobanura icyo bashingiyeho bakora izo mpinduka mu batoza. Yagize ati "Ni byo koko twamaze gushyiraho abatoza b’amakipe y’igihugu. Twashingiye ku bintu bitandukanye. Umusaruro wa Mushumba Charles ntiwabaye mwiza cyane ni yo mpamvu twashatse kwinjizamo amaraso mashya." Visi Perezida wa FERWABA ushinzwe amarushanwa bwana Nyirishema yakomeje avuga ko Mutokambali Moise asanzwe atoza ikipe y’abagore ya The Hoops bityo ko imikinire y’abakobwa ayizi neza. Mu zindi mpinduka zabaye, Habiyambere Patrick usanzwe akinira REG BBC yagizwe umutoza wungirije mu ikipe y’ingimbi n’abangavu batarengeje imyaka 18. Nyirishema Richard yavuze ko biyambaje Habiyambere Patrick kuko yerekanye ko ari umutoza ukomeye kandi irushanwa yatangije ryatanze abakinnyi benshi mu makipe y’Ibihugu atandukanye. Patrick Habiyambere yasobanuye uko yakiriye kungiriza mu makipe y’igihugu, ati “Ni iby’agaciro kuzirikanwa n’igihugu kuko ibikorwa by’umuntu birivugira." Yakomeje avuga ko azanye uburyo bugezweho bw’imikinire mu kazi ke kandi ko yizeye gukorana n’abandi batoza bagateza imbere igihugu. Abatoza bahawe gutoza amakipe y’igihugu Ikipe nkuru y’abagabo Umutoza mukuru: Vladimir Bosnyak Abatoza bungirije : Maxime mwiseneza na Karim Nkusi Ikipe nkuru y’abagore Umutoza Mukuru : Moise Mutokambali Umutoza wungirije : Rukundo Claude Ikipe y’ingimbi y’abatarengeje imyaka 18 Umutoza mukuru : Yves Murenzi Umutoza wungirije: Patrick Habiyambere Ikipe y’’abangavu batarengeje 18 Umutoza mukuru :Moise Mutokambali Abatoza bungirije: Patrick Habiyambere, Claudette Habimana Umunyamakuru wa Kigali Today/KT Radio @ KuradusengIsaac
267
776
Buri murenge ugiye kubakwamo amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro. Intego ya Leta yihaye y’uburezi bushingiye ku myuga, tekiniki n’ubumenyingiro, ni uko mu mwaka wa 2024, byibuze abagera kuri 60% by’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bazaba biga mu y’imyuga, ni mu gihe kuri ubu umubare w’abiga muri ayo mashuri ari 31%. Mu 2019, Minisiteri y’Uburezi yakoze icyegeranyo cyagaragaje ko 66% by’abanyeshuri biga amashuri y’imyuga, tekiniki n’ubumenyingiro, barangiza bafite akazi. N’ubwo hari imirenge ifite amashuri y’imyuga, tekiniki n’ubumenyingiro arenze rimwe, ariko usanga hari imirenge myinshi itaragerwamo n’ishuri na rimwe, kuko mu gihugu hose habarirwa irenga 110 itaragerwamo n’ayo mashuri. Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, aherutse kugaragaza ko Geverinoma ifite intego yo kubaka byibuze ishuri rimwe muri buri murenge, nk’uko bikubiye muri gahunda yayo yo kwihutisha iterambere rirambye (NST1). Yagize ati “Guverinoma izakomeza kongera ibyumba by’amashuri abanza n’ayisumbuye, harimo ay’ubumenyi rusange n’ay’imyuga, ku buryo buri murenge ukwiye kugira nibura ishuri rimwe ry’imyuga, ariko intego nk’uko mubizi muri NST1, ni uko hari imirenge izagira amashuri y’imyuga arenze rimwe, abiri cyangwa atatu, kuko intego ni uko nibura 60% by’abana biga mu mashuri yisumbuye baba biga imyuga, noneho 40% bakiga ubumenyi rusange”. Kuba amashuri y’imyuga, tekiniki n’ubumenyingiro hari aho ataragera, bigira ingaruka ku rubyiruko ruhatuye rwacikirije amashuri yigisha ubumenyi rusange, kuko babura ibyo gukora, bikabera intandaro abatari bacye yo kwishora mu ngeso mbi, zirimo gukoresha ibiyobyabwenge n’ubujura. Bamwe muri urwo rubyiruko bavuga ko ayo mashuri aramutse abegerejwe, byabafasha kunganira benshi, birirwa badafite icyo gukora kubera kuba nta mwuga bazi. Umurenge wa Rutunga wo mu Karere ka Gasabo, ni umwe mu irenga 110 itaragerwamo n’ishuri ry’imyuga, tekiniki n’ubumenyingiro. Umwe mu rubyiruko rwaho ruhatuye, avuga ko ayo mashuri aramutse ahageze ashobora kunganira benshi babuze icyo bakora. Ati “Aramutse ahageze yakunganira benshi, kuko nk’ubu ntwabwo duhagaze aha dusetse, kandi twagakwiye kuba turi mu kazi, ariko duhari mu buryo bwo kubura icyo dukora”. Ibi kandi abihuza n’ababyeyi, bavuga ko hari benshi barangiza amashuri atanga ubumenyi rusange bakabura akazi, ku buryo bemeza ko ayigisha imyuga, tekiniki n’ubumenyingiro, aramutse ahagejejwe byabafasha kurushaho kuzamura iterambere ryabo. Umwe muri bo ati “Tubonye amashuri yisumbuye vuba, harangije nk’ibyiciro nka bitatu, abo bana bose baricaye. Nta mashuri y’imyuga ahari, bari aho ngaho ni abashomeri, ariko tugize amahirwe tukabona iryo shuri abana bakarijyamo, byatuma umurenge wacu nawo uzamuka”. Mu rwego rwo guteza imbere amashuri y’imyuga, tekiniki n’ubumenyingiro no korohereza abayigamo, Leta y’u Rwanda iheruka kugabanya amafaranga y’ishuri yatangwaga muri ayo mashuri, kubera ko hari ababyeyi batinyaga kuyajyanamo abana babo, kubera ko ahenze ugereranyije n’asanzwe atanga ubumenyi rusange. Umunyamakuru @ lvRaheema
410
1,182
Denis Daluri. Denis Yongule Daluri (wavutse ku ya 3 Kamena 1998) ni umukinnyi wu mupira wa maguru wabigize umwuga ukomoka muri Sudani yepfo uherutse gukina nku mukinnyi wo hagati mu ikipe ya lija Athletic muri shampiyona ya mbere ya malitese ndetse n’ikipe y'igihugu ya Sudani y'Amajyepfo . Umwuga. Daluri mbere yakiniye Geelong SC, Brisbane Strikers na Green Gully . Ku ya 20 Mutarama 2022, ikipe yo mu cyiciro cya kabiri cya Maltese Lija Athletic yatangaje ko Daluri yasinyiye. Umwuga mpuzamahanga. Daluri yerekeje bwa mbere muri Sudani y'Amajyepfo ku ya 4 Nzeri 2019, mu majonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy'isi cya 2022 na Gineya ya Ekwatoriya . Ubuzima bwite. Usibye kuba afite ubwenegihugu bwa Sudani y'Amajyepfo, Yongule afite ubwenegihugu bwa Ositaraliya kubera umuryango we wimukiye burundu.
123
322
Intebe ya Massage. Intebe ya massage ni intebe yagenewe massage. Irashobora kwerekeza kubintu bibiri byibicuruzwa. Intebe za massage gakondo zituma umuvuzi wa massage ashobora kubona byoroshye umutwe, ibitugu, ninyuma yuwakiriye massage, mugihe intebe za massage za robo zikoresha viboteri na moteri kugirango bitange massage. Amateka. Intebe ya mbere ya massage yateguwe mu 1954 na Nobuo Fujimoto i Osaka, mu Buyapani. Yakoze verisiyo zitandukanye zintebe kuva mubikoresho bishaje mbere yuko anyurwa nintebe. Ubwoko. Gakondo. Intebe ya Massage yo kwicaraho (Mu icyongereza: Chair Massage) ni ntebe igendanwa ya ergonomique. Intebe ya Massage yibanda kumutwe, ijosi, ibitugu, umugongo, amaguru n'amaboko. Abavuzi bakoresha Massage barashobora gutanga massage kurubuga ahantu henshi kubera ubushobozi bw'intebe ya massage, kandi abakiriya ntibakenera kwanga kugirango bakire massage yintebe. Bitewe nibi bintu byombi, massage yintebe ikorwa muburyo nkibiro byubucuruzi, ibirori byo gushimira abakozi, kwerekana ubucuruzi, inama, hamwe nibindi bigo. Imashini. Intebe ya massage ya robot irimo moteri ya elegitoroniki yimbere hamwe nibikoresho bigenewe gukanda massage uyicaye. Intebe nyinshi za massage za robot zifite uburyo bwo kugenzura kugirango uhindure ubwoko, ahantu, cyangwa ubukana bwa massage. Intebe ya mbere ya massage yamashanyarazi yavumbuwe mubuyapani mbere yintambara ya kabiri yisi yose. Intebe za massage akenshi zisa na recliners. Hariho ubwoko bwinshi nibirango bitandukanye, harimo intebe yuburyo bwa biro ikora kuva muri bateri y'imbere. Ihitamo ridahenze ni massage itandukanye ishobora gukoreshwa nintebe ihari. Ibyiza by'intebe ya massage harimo kuruhuka cyane, kugabanya umuvuduko w'amaraso, kugabanya umuvuduko w'amaraso, no kongera metabolisme. Intebe za Massage zagenewe kwigana intoki zumuvuzi wa massage. Bakoresha uruvange rwa massage hamwe nisakoshi yo mu kirere kugirango bakore massage ibice bitandukanye byumubiri. Intebe za massage za robo zazanywe ku isoko bwa mbere mu 1954 na sosiyete ya Family Fujiryoki. Muri iki gihe, Ubuyapani nabwo bukoresha cyane intebe za massage hamwe n’ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko ingo zirenga 20% z’Abayapani zifite intebe ya massage. Intebe za Massage ziratandukanye cyane kubiciro, imiterere nuburemere, kuva ku ntebe zihenze "vibrate gusa" kugeza kuntebe yuzuye ya Shiatsu.
307
829
Indwara y’Uburenge. Indwara y’uburenge yaherukaga kugaragara mu matungo mu Ntara y’Iburasirazuba muri Kamena mu mwaka 2020 aho ku wa 24 uko kwezi hahagaritswe ingendo z’amatungo mu mirenge ya Gahini, Mwili na Murundi na Ndego yo mu Karere ka Kayonza, mu mirenge ya Rwimbogo, Kabarore na Kiziguro yo mu Karere ka Gatsibo no mu mirenge ya Nasho na Mpanga mu Karere ka Kirehe. Indwara y’Uburenge kongera kugaragara muri Kirehe. Mu itangazo RAB yashyize hanze kuri tariki ya 7 Werurwe mu mwaka 2023 ryashyizweho umukono nu Umuyobozi Mukuru w’agateganyo, yavuze ko bashingiye ku itegeko ryasohotse mu mwaka 2008 rigena uburyo bwo kurinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda.Ikigo gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, RAB, kiramenyesha abantu bose by’umwihariko aborozi bo mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba ko hagaragaye indwara y’uburenge mu Murenge wa Nyamugali, bituma hahagarikwa icuruzwa ry’amatungo menshi ndetse n’ibiyakomokaho.Bashingiye kandi ku miterere y’indwara y’uburenge n’uko yandura vuba vuba, ikaba kandi itinda igihe kirekire mu itungo ryafashwe, RAB yahagaritse ingendo z’amatungo arimo Ihene, Inka, Intama n’Ingurube ku mpamvu iyo ariyo yose mu murenge wa Nyamugali. Ingamba zafashwe. RAB Yahagaritse kandi kuba ariya matungo yabagwa, yagurishwa bikorewe muri uriya murenge.Guhagarika icuruzwa ry’ibikomoka ku matungo akurikira Inka, Ihene, Intama n’ingurube ibyo birimo amata, inyama ndetse n’impu mu Murenge wa Nyamugali.Aborozi bafite amatungo yagaragaje cyangwa akekwaho ibimenyetso by’indwara y’uburenge basabwe guhita babimenyesha umukozi ushinzwe ubworozi ku Murenge ndetse bagafata ingamba z’ubwirinzi, basabwe kandi gukura itungo ryagaragaje ibimenyetso mu yandi kugira ngo ridakomeza kuyanduza.Aborozi kandi basabwe gukingira indwara y’uburenge inka zose zirengeje amezi atandatu mu mirenge yose yo mu Karere ka Kirehe. Urukingo rutangwa ku buntu rugahabwa itungo inshuro ebyiri mu mwaka.Mu bindi aborozi basabwe harimo gusuzumisha amatungo, gukumira izerera ry’amatungo hashyirwaho ibyangombwa akenera buri munsi nko kuyabonera amazi. Aborozi kandi basabwe gushyiraho ubwogero burimo umuti wica virusi y’indwara y’uburenge, aho ibinyabiziga, abantu cyangwa ibikoresho bisukurirwa igihe bivuye mu gace karwaje.
305
899
Usta Kayitesi Yasigiye Uwicyeza Inshingano Z’Imiyoborere. Dr. Usta Kayitesi wari usanzwe uyobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB yahererekanyije ububasha na mugenzi we Dr. Doris Uwicyeza ngo asigare ayobora iki kigo. Kayitesi aherutse gusimbuzwa Uwicyeza nyuma y’igihe kirekire yari amaze ayobora RGB. Yahakoze byinshi bamushima ariko muri iyi minsi ya vuba aha hari abavugaga ko icyemezo cyo gufunga insengero mu buryo bwa vuba vuba gisa n’icyari gihutiweho. Pasiteri Antoine Rutayisire, umwe mu banyedini bakomeye mu Rwanda, yari yakinenze ariko aza kwigarura mu mvugo. Ntibyatinze Perezida Kagame ubwo yarahizaga Minisitiri w’Intebe n’Abadepite avuga ko atanze ko abantu bashinga amadini mu buryo bukurikije amategeko ariko ashimangira ko atazemera abantu bayashinga mu kajagari. Yareruye avuga ko azabirwanya, ko adashyigikiye akajagari ako ari ko kose. Kagame yavuze ko abibwiraga ko adashyigikiye icibwa ry’ako kajagari bibeshya. Nyuma yo kurahira, Dr. Uwicyeza yavuze ko azakora uko ashoboye agaha abaturage serivisi bakeneye cyane cyane ko ikigo  agiye kuyobora ari icy’imiyoborere. Yabwiye mugenzi wacu Richard Kwizera ati: “ Nzakora uko nshoboye ngendere ku mahame y’imiyoborere myiza u Rwanda rusanzwe ruzwiho. Nzakomereza aho mugenzi wanjye nasimbuye yari agereje”. Doris Picard Uwicyeza avuga ko azagerageza gukora nk’uko Perezida Kagame ahora asaba abayobozi kubigenza. Ngo ntazicara ngo yumve ko yageze yo aterere agati mu ryinyo. Bimwe mu byo Uwicyeza ashobora kuzahangana nabyo uwo asimbuye asize bitaranoga neza cyangwa se bishobora kuzongera kuzamo akajagari ni imikorere y’imiryango ya sosiyete sivile n’amadini. Gushyira ku murongo imikorere y’itangazamakuru rikaba iry’umwuga kandi riteza imbere urikora nabyo biri mu byo uyu mugore wize amategeko agomba kuzatunganya.
249
697
Akarere ka Nyamasheke kashyikirijwe by’agateganyo isoko rya Bushenge. Abaturage bazakoresha iri soko bishimiye kuba ryuzuye kandi bizeza abayobozi ko bazaribyaza umusaruro kandi bakanaryitaho. Umukozi wa ECBRH, Maronko Jacques, yishimiye ko icyo biyemeje bakigezeho kandi anashimira ubufatanye bw’akarere ndetse n’abaturage muri rusange. Yongeyeho ko kubaka iri soko byagiriye abaturage akamaro kanini kuko bahawe akazi ndetse bamwe na bamwe bakajya bagurisha ibikoresho bwahakoreshejwe. Umuyobozi w’akarere wungiririje ushinzwe imibereho myiza, Gatete Catherine, yabwiye abaturage ko amafaranga yo kubaka iryo soko ari ayavuye mu misoro y’Abanyarwanda, anabasaba ko bajya babyubahiriza bagasora bishimye kuko baba bikorera. Yabasabye kurinda ibikorwa byakwangiza iri soko kuko ari bo bazaba bihombya. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke, Ndagijimana Jean Pierre, yavuze ko iri soko ryubatse neza ashimira rwiyemezamirimo kuba yarujuje inshingano ze neza ntate imirimo yo kuryubaka nk’uko uwa mbere wari warihawe yabikoze. Iri soko ryatangiye kubakwa mu mwaka wa 2004 ubwo Bushenge yari ikiri mu karere k’Impala, hanyuma bitewe n’inyigo mbi ndetse no kutumvikana ku mikorere hagati ya rwiyemezamirimo wa mbere n’akarere, byaje gutuma ata imirimo ye arigendera. ECBRH yaje gukora ibyari bisigaye kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2010 ikaba yabitanze mu buryo bw’agateganyo kuri uyu 24 mutarama 2012, hanyuma ikazaritanga burundu nyuma y’umwaka umwe uhereye ubu. Imirimo yose yo kubaka iri soko yatwaye akayabo ka miliyoni 357 z’amafaranga y’u Rwanda. Emmanuel Nshimiyimana
214
618
Team Rwanda yageze i Kigali n’imidari itatu. Ku i Saa munani z’amanywa nibwo bamwe mu bakinnyi bavuye i Cassablanca muri Maroc ahaberaga shampiona y’Afrika mu mukino w’amagare,amarushanwa yatangiye taliki ya 21/02 kugera taliki 26/02/2016. Muri aya marushanwa u Rwanda rwegukanye umudari wa Zahabu,umudari wegukanywe na Valens Ndayisenga mu batarengeje imyaka 23 mu gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye (Individual Time Trial),imidari ibiri ya Silver yegukanywe na Girubuntu Jeanne d’Arc wabaye uwa kabiri mu bakobwa,ndetse na Jean Claude Uwizeye wegukanye umwanya wa kabiri mu batarengeje imyaka 23 mu gusiganwa mu muhanda (Road race). Abandi bakinnyi batagarutse mu Rwanda,bakaba bahise berekeza muri Algeria ahagomba kubera andi marushanwa azwi ku izina rya Grand Tour d’.mu gihe abo bakinnyi bagiye ari Patrick Byukusenge , Joseph Areruya, Joseph Biziyaremye, Jeremie Karegeya na Jean Claude Uwizeye,amarushwanwa azatangira taliki ya 04 kugera taliki 28/03/2016 Andi mafoto Umunyamakuru @ Samishimwe
142
366
Ishyaka FPR - Inkotanyi. Ishyska cya FPR - Inkotanyi , FPR ni ishyaka rya politiki riri ku butegetsi mu Rwanda . Iyobowe na Perezida Paul Kagame, iryo shyaka ryayoboye igihugu kuva aho umutwe waryo witwaje intwaro watsinze ingabo za leta, utsinda intambara yo mu Rwanda mu 1994 . Kuva muri 1994, ishyaka ryategetse u Rwanda hakoreshejwe amayeri yaranzwe n'ubutegetsi . Amatora y'akoreshwa mu buryo butandukanye, burimo kubuza amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, gufata cyangwa kwica abanegura, n’uburiganya bw’amatora . Amateka. Ihuriro ry’u Rwanda ku bumwe bw’igihugu. Nyuma y’ihirikwa rya Idi Amin muri 1979, abanyabwenge b’impunzi b’abatutsi muri Uganda bashinze umuryango wa mbere w’impunzi za politiki muri ako karere, Umuryango w’abanyarwanda uharanira ubumwe bw’igihugu ( RANU ), kugira ngo baganire ku kugaruka mu Rwanda. Nubwo ahanini ari ihuriro ry’ibiganiro by’ubwenge, ryabaye abarwanyi nyuma y’amatora ya Milton Obote yo muri 1980 bituma impunzi nyinshi z’abatutsi zifatanya na Yoweri Museveni mu ntambara yo muri Uganda . Mu gusubiza, Obote yamaganye ingabo z’igihugu zishinzwe kurwanya Museveni ( NRA ) zigizwe na Banyarwanda . Kugerageza guhatira impunzi zose z’abatutsi mu nkambi z’impunzi muri Gashyantare muri 1982 byatumye habaho isuku ryinshi, bituma impunzi 40.000 zisubira mu Rwanda. U Rwanda rwatangaje ko rwemera 4000 gusa muri bo nk'Abanyarwanda, mu gihe Uganda yatangaje ko bazasubiza 1000 . Abandi bagera 35000 basigaye basigaye mu gihirahiro cyemewe n’akarere k’umupaka kamaze imyaka, aho abasore benshi b’impunzi bagiye bajya muri NRA . Babiri mu barwanyi bagize uruhare mu gitero cy'a NRA mu 1981 cyabereye i Kabamba cyatangiye intambara ni impunzi z'abatutsi: Fred Rwigyema na Paul Kagame, bakuriye hamwe mu nkambi y'impunzi ya Kahunge kandi bombi bari abanyamuryango ba RANU. Igihe NRA yatsinze yinjira i Kampala muri 1986, hafi kimwe cya kane cy’abarwanyi bayo 16.000 bari Banyarwanda, naho Rwigeyema yari umuyobozi wungirije . Guverinoma ya Museveni imaze gushingwa, Rwigyema yagizwe minisitiri w’ingabo wungirije n’umuyobozi mukuru w’ingabo, aba uwa kabiri nyuma ya Museveni mu mutwe wa gisirikare uyobora igihugu. Kagame yagizwe umuyobozi w'agateganyo w'ubutasi bwa gisirikare. Impunzi z'abatutsi zagize umubare utagereranywa w'abasirikare ba NRA kubera ko bari barinjiye mu myigaragambyo hakiri kare bityo bakaba bariboneye uburambe. Ibyo abanyarwanda mu ntambara yahise imenyekana na guverinoma nshya. Amezi atandatu nyuma yo gufata ubutegetsi, Museveni yahinduye ubutegetsi bwemewe n’imyaka myinshi atangaza ko abanyarwanda bari batuye muri Uganda azahabwa ubwenegihugu nyuma y’imyaka 10. Ukuboza 1987, RANU yakoresheje kongere yayo ya karindwi i Kampala maze yiyita Front Patriotic Front ; FPR nshya, yiganjemo abahoze mu ntambara y'abanyarwanda, yari abarwanyi cyane kuruta RANU yambere. Imbere yo gukunda igihugu. Intambara y'abanyagihugu. Ku ya 1 Ukwakira 1990, FPR iyobowe na Jenerali Majoro Fred Gisa Rwigyema yinjiye mu Rwanda, itangiza intambara yo kubohora igihugu. Igitero cya FPR cyabanje gutsinda, nubwo Rwigema yapfuye azize amasasu ku ya 2 Ukwakira. Icyakora, ingabo za FAR zahawe ubufasha n'Ububiligi, Ubufaransa na Zayire kandi mu gihe cy'ukwezi kumwe zongeye gufata ingamba, bituma FPR isubira muri Uganda . Paul Kagame, wakoraga amasomo ya gisirikare muri Amerika, yagarutse kuyobora FPR. Nyuma yaho, FPR yitabaje ibitero by'inyeshyamba, yibanda ku turere twa Byumba na Ruhengeri, yigarurira igice kinini cy'amajyaruguru y'igihugu mu 1992 . Amaherezo imishyikirano hagati ya FPR na guverinoma yu Rwanda yatumye hasinywa amasezerano ya Arusha muri 1993, bituma abakozi ba FPR n’izindi mpunzi bemerewe gusubira mu gihugu. [10] Imirwano yatangiye ku ya 6 Mata 1994 ubwo indege ya Perezida Juvénal Habyarimana yaraswaga hafi y’ikibuga cy’indege cya Kigali, ikamwica hamwe na Cyprien Ntaryamira, perezida w’Uburundi. Kugeza ubu ntiharamenyekana uwagabye icyo gitero ; FPR yashinje intagondwa z'Abahutu muri guverinoma y'u Rwanda, mu gihe guverinoma yavugaga ko FPR ari yo nyirabayazana w'icyo gitero. Ihanurwa ry'indege ryabaye umusemburo wa jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yatangiye mu masaha make. Mu gihe cy’iminsi igera ku 100, hishwe abatutsi bagera kuri miliyoni irenga 1.000.000, babitegetswe na guverinoma y’agateganyo yiyise iy'abatabazi iyobowe na Kambanda Jean. Intsinzi ya FPR yarangiye ubwo Kigali yafatwaga ku ya 4 Nyakanga ndetse n'igihugu cyose ku ya 18 Nyakanga. FPR yacitsemo ibice mu mutwe wa politiki wagumanye izina rya FPR, n'iy'abasirikare, bitwaga Ingabo z'igihugu zo mu Rwanda ( ubu ni ingabo z'u Rwanda ). Imiyoborere nyuma y'intambara mu Rwanda. FPR imaze kwigarurira igihugu, mu 1994, yashyizeho guverinoma y’ubumwe bw’igihugu iyobowe na Perezida Bizimungu Pasteur aho Paul Kagame yabaye umukuru w'ingabo. Muri Gashyantare 1998 , Kagame yatorewe kuba perezida wa FPR , asimbuye Alexis Kanyarengwe, naho muri Werurwe 2000 aba perezida w’igihugu . Nyuma ya referendumu y’itegeko nshinga muri 2003 , Kagame yatorewe kuba perezida n'amajwi 95 % . FPR yashinze ihuriro n’amashyaka mato mato, yabonye amajwi 74 % mu matora y’abadepite yo muri 2003, yatsindiye imyanya 40 kuri 53 yatowe mu mutwe w’abadepite . Ihuriro ryatsindiye imyanya 42 mu matora y’abadepite yo muri 2008, Kagame yongeye gutorerwa kuba perezida muri 2010 n'amajwi 93 % . Amatora y’abadepite 2013 yagaragaje ko ihuriro riyobowe na FPR ryatsindiye imyanya 41.
774
2,162
APR yanyagiye Nyakabanda mu gihe Police ikiyoboye urutonde. Ku munsi wayo wa gatanu,Shampiona ya Handball yari yakomeje mu mpera z’iki cyumweru aho ikipe ya Police Hanball Club ikomeje kugenda imbere y’andi makipe aho mu mikino yose imaze gukina nta n’umwe iratakaza. Mu mikino yabaye mu mpera z’iki cyumweru,i Kabgayi habereye imikino yagombaga guhuza ibigo by’amashuri gusa ikipe ya GS Rambura ntiyabasha kugaragara ku kibuga. Dore uko imikino yagenze mu mperza z’iki cyumeru gishize: Ku wa Gatandatu, 25/04/2015 ES KIGOMA 49-33 ES URUMURI Ikipe ya GS RAMBURA ntiyagaragaye ku kibuga Ku Cyumweru, 26/04/2015 POLICE 34-23 GICUMBI NYAKABANDA 30-44 APR UKO AMAKIPE AKURIKIRANA KUGEZA UBU: AMAKIPE AMANOTA 1.POLICE 15 mu mikino 5 2.APR 13 mu mikino 5 3.ES URUMURI 8 mu mikino 4 4.ES KIGOMA 7 mu mikino 3 5.CASS 5 mu mikino 3 6.NYAKABANDA 4 mu mikino 2 7.KIE 3 mu mikino 3 8.GICUMBI 1 mu mikino 2 9.COLLEGE INYEMERAMIHIGO 1 mu mukino 1 10.GS ST ALOYS 1 mu mukino 1 11.GS RAMBURA 1 mu mukino 3 Abakinnyi bafite ibitego byinshi 1.MUHAWENIMANA Jean Paul (Police HC) 31 2.NSHIMIYIMANA Alexis (ES Kigoma) 29 3. MUTUYIMANA Gilbert (Police HC) 28 Sammy IMANISHIMWE
189
505
Kayibanda umaze kumenyekana muri EAC kubera kwamamaza ni umuntu iki?. Kayibanda yaganiriye na Kigali Today, ayibwira byinshi ku buzima bwe n’icyatumye amenyekana cyane muri aka gace. K2D: mwatangira mutwibwira? Kayibanda: Nitwa Sseguya Godfrey irindi nitwa Kayibanda umwana w’ifumbe niryo abantu benshi bazi ndi umunyamakuru kuri radiyo y’umwami wa Uganda CBS FM “Centre Broadcasting Service” nyimazeho imyaka imyaka 15, ntuye mu guhugu cya Uganda. K2D: None se uri Umunyarwanda uri Umugande? Kayibanda: Ndi byose, ndi Umugande, ndi Umunyarwanda ndi Umurundi, ndi umuntu w’Imana. Cyakora mama wanjye yari Umunyarwanda naho data akaba Umurundi, gusa bose barapfuye baguye mu ntambara ya Uganda. K2D: urubatse? Kayibanda: yego, mfite umugore umwe n’abana 12. K2D: Ko ufite abana benshi? Kayibanda: Ntabwo ari benshi kuko Imana yaravuze ngo mubyare mwuzure isi. K2D: Kayibanda, umaze kumenyekana muri aka gace ka EAC, n’iki cyatumye umunyekana? Kayibanda: Gukora publicite nziza cyane abantu bakunda kuko nsa nkaho nzikora muri EAC hose, nkyina comedi, ndi umuhanzi, film kandi nkabyina n’abandi. K2d: Igihangano cyatumye umenyekana cyane ni ikihe? Kayibanda: Ni indirimbo yitwa Mariya Rose sinzoguheba, nayihimbye mu 2005 ariko hari n’inzindi zitwa ubukene bw’amafaranga ntawe budashavuza na Ayiye nimure ma mawe. Mfite indirimbo 10 ingande 6 n’inyarwanda 4, ariko naje gukundwa cyane nanone ubwo nakinaga publicity ya “Nana herbal” aho navuze ngo “ayiwe data we, Nyakubahwa hari imbeba yagupfiriye mu kanwa? Hahahaha nanjye iyo nyumvise iranshimisha”. K2D: Ari mu Rwanda, Uganda na Burundi nihe uzwi cyane? Kayibanda: Nzwi cyane muri Uganda cyane banzi kuri comedy kuko nagiye gukina comedy abantu baraseka barapfa. K2D: Ubu se intego yawe ni iyihe? Kayibanda: Intego ya mbere mfite ndashaka guteza imbere impano z’abantu, kuko abantu bibitsemo impano ariko ntibabizi, ndashaka kubigisha gukina comedy, publicity n’ama film. Erega ibi byose ni akazi nk’akandi, kuko urabona mu bihugu byinshi bikina amafirime bifite amafaranga menshi urugero nakubwira nk’igihugu cya Nigeria reba muri Amerika abakina film n’abantu bakomeye. Ndashaka kubafasha bagashobora gushyira impano zabo ahagaragara. K2D: Watunyuriramo gato ku buzima bwawe? Kayibanda: Njye navukiye mu gihugu cya Uganda mbaho nabi nakoze ibintu byinshi bibi, nyuma naje kujya mu gisirikare mfite imyaka 15 twagiye mu gisirikare turi ba kadogo ubwo Museveni yinjiraga ishyamba. Intamabara irangiye navuye mu gisirikare ntangira gukora ibintu bitandukanye birimo kubaka, gutwika amakara , gucuruza n’ibindi bibi. Ariko ubu nishimira urwego maze kugeramo kuko Imana yaje kumfasha ntangira gukora kuri radiyo nzamuka gutyo. None ubu mu gihugu mbamo ndi umuntu ukomeye cyane kuko abantu bose baba bifuza kumvugisha cyane nk’abaminisitiri, na perzida Museveni ubwe hari igihe ahamagara akavuga ngo ndashaka kuvuga na Kayibanda. Ndetse na radiyo y’umwami iherutse kuvugirwaho ibintu bidakwiye barayifunga, nijye wahagurutse ndagenda mbwira perezida Musevine nti wafunguye radiyo yanjye? Yarayifunguye biranshimisha cyane. K2D: Ese inama wagira abakunzi bawe ni iyihe? Icyambere n’uko abantu bareka kwitinya, twese dufite impano ariko ntituzi kuzikoresha. Ikintu cyose buri muntu ashobora kugikora gusa bishaka kugira ubushake ugahagurukira ugateza imbere impano ikubitsemo. Ikindi ni ugukundana, abantu dukundane tubazanye dufatanye tuzatera imbere. K2D: Ese warize? Kayibanda: Ntabwo ari cyane K2D: Ufite iyehe ntego y’aho uvuka? Kayibanda: Mu Burundi simpazi kuko sindahagera ariko ndashaka kuzagerayo ngiye gushakisha imiryango yange kuko sinkizi. Ariko mu Rwanda ndahazi cyane kandi narahakunze kuko Abanyarwanda barankunze cyane nanjye ndabakunda cyane. Icyo nabwira Abanyarwanda ni ugukunda Imana bagasenga kuko ntacyo wageraho udasenga nta mbaraga wagira utazi Imana kandi Imana niyo itubeshaho nibayishyire imbere. K2D: Dukunze kumva wamamaza hano mu Rwanda, ukinira hano cg ni Uganda? Kayibanda: Yego, publicity zimwe nzikinira Uganda bakazizana hano mu Rwanda cyangwa bakampamagara nkaza gukinira hano. K2D: Kayibanda wakomeje kuvaga cyane Imana, wowe ujya usenga? Kayibanda: Ayiwe data we!, Usibye no kuba nsenga ndi na Pasiteri mfite itorero ryitwa Christ Worships Church riri Uganda ahantu hitwa Natete mfite abayoboke benshi narishinze umwaka ushize. Eric Muvara
608
1,632
Amavubi yatsinzwe na Kenya. Ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 18 yatsinzwe na Kenya muri CECAFA. Wari umukino wa kabiri w’itsinda A muri CECAFA y’abatarengeje imyaka 18 irimo kubera muri Kenya. Kenya yari imbere y’abafana ba yo yaje gutsinda u Rwanda igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Aldrine Kibet cyabonetse ku munota wa 38. U Rwanda rwagerageje kwishyura ariko biranga umukino urangira ari 1-0. Kenya ikaba yahise igera muri 1/2 nyuma yo gutsinda Sudani n’u Rwanda ubu ifite amanota 6 izasoza imikino y’amatsinda ikina na Somalia. U Rwanda na rwo rwatsinze Somalia 1-0, rurasabwa gutsinda umukino usoza itsinda ruzakina na Sudani kugira ngo rugere muri 1/2.
105
257
Kicukiro: Abafatanyabikorwa barashimirwa uruhare rwabo mu iterambere ry’abaturage. Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kicukiro, bamuritse ibikorwa bakora birimo Ubugeni, Ubuhinzi n’ubworozi, Ikoranabuhanga , Inzu z’imideri ndetse na Serivisi z’ubuzima n’imibereho myiza bitangwa n’imiryango n’ibigo bitandukanye bikorera muri ako Karere. Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yashimye abafatanyabikorwa bitabiriye imurikabikorwa, ndetse abibutsa ko ibikorwa byabo byagize uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage no kubafasha kwikura mu bukene. Mutsinzi Antoine avuga ko kuva mu 2019 kugeza mu 2024 abagize Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa (JADF) bakoresheje Miliyari zisaga 15 z’amafaranga y’u Rwanda mu guteza imbere abaturage bo muri Kicukiro, haba mu mibereho myiza y’abaturage, mu bukungu no muri Politiki. Hari abafatanyabikorwa bigisha imyuga kandi abenshi bashimirwa no gufasha abo bigishije guhanga akazi. Abitabiriye imurikabikorwa bibukijwe kongera umusaruro ku bakora ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, kubyongerera ubwiza n’agaciro kugira ngo bishobore guhatana ku rwego mpuzamahanga, abatanga Serivisi z’ubuzima , imibereho myiza, ikoranabuhanga na bo basabwa kunoza Serivisi, hagamijwe gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa bihindura imibereho y’abaturage. Benjamin Musuhuke wari uhagarariye umuyobozi w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Karere ka Kicukiro, ashimira ubuyobozi bw’Akarere bwabafashije muri gahunda zo guhuza ibikorwa. Ashima n’uyu mwanya bagenerwa muri rusange wo kumurika ibyo bakora, kuko ubafasha kwigiranaho, gusangira amahirwe ahari, no kugaragarizanya imbogamizi bamwe bahuye na zo, ukaba n’umwanya mwiza ku bagenerwabikorwa, kugira ngo baze barebe ibyabakorewe. Reba uko igikorwa cy’imurikabikorwa cyagenze muri iyi Video: Umunyamakuru @ h_malachie
220
724
Uganda: Umugore wa Kizza Besigye yatangaje ko aziyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu. Nk’uko bigaragara mu mashusho yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga, Winnie Byanyima yagaragaje ko yifuza guhatanira umwanya wa Perezida mu rwego rwo kuzana impinduka, kongera gushyira ku murongo igihugu no kuzana icyerekezo gishya cy’ejo hazaza muri Uganda. Byanyima yagaragaje ko igihugu kitari mu maboko meza, mu gihe kimaze igihe kirekire kiyobowe n’umuntu umwe we yita ko ashaje kandi ananiwe, no kuba abamufasha kuyobora badafite ubunararibonye. Ati “Igihugu ntabwo kiri mu maboko meza. Igihe kirageze ngo duhumuke, tumenye ko dukeneye icyerekezo gishya.” Byanyima kandi yaburiye abaturage ba Uganda ko bakwiye kwirinda abanyapolitiki bakorera mu nyungu zabo bwite, ndetse asaba ko abaturage bajya batora abayobozi bashoboye. Ubutumwa bwa Byanyima bwasakaye byihuse cyane, ndetse bwitabwaho n’abaturange b’ingeri zitandukanye mu gihugu hose. Umuntu utashatse ko amazina ye atangazwa, wo mu gace ka Nyamitanga gaherereye mu karere ka Mbarara, yatangarije www.explorer.co.ug ko Byanyima yatangiye gukora ubukangurambaga mu baturage, abashishikariza kuzamutora mu matora rusange ateganyijwe mu 2026. Ati “Byanyima arashaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida. Uburyo ari kwitwara mu baturage bumeze kimwe n’uko yitwaraga ubwo yaduhagarariraga mu Nteko. Nahamya neza ko gusura kenshi no kwegera abaturage bigamije ubukangurambaga. Ni umugore w’intego ndetse nta gushidikanya ko izina rye rizagaragara mu matora y’Umukuru w’igihugu muri 2026.” Mu ntangiro z’Ukwakira 2023, hari ibihuha byakwirakwiye bivuga ko umutwe w’ishyaka FDC Katonga, ubu riyobowe by’abagateganyo na Elias Lukwago, ryacitsemo ibice kubera ko Kizza Besigye yagennye umugore we Byanyima Winnie, nk’urangaje ishyaka imbere akaba n’umukandida ku mwanya wa Perezida mu matora ataha. Mu mwaka wa 2023, ishyaka FDC ryahuye n’ibibazo bitandukanye birimo amakimbirane yanatumye ricikamo ibice bibiri. Uku gucikamo ibice byashegeshe bikomeye ishyaka ryigeze kuba rikomeye, mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda. Byanyima akomeza yizeza abayoboke be ko adatinya kandi ko yiteguye guhangana n’inzitizi zose. Yagaragaje icyizere, avuga ko mu bufatanye n’abaturage abagore bafite ubushobozi bwo kuzana impinduka nziza no gusubiza igihugu ku murongo. Ati “Ntabwo ntinya kurwanywa. Abagore bazi kwirwanaho tuzakomeza kwitwararika, ndetse muri gahunda dufite tuzafatanya n’abaturage kubaka no kuvugurura igihugu cyacu.” Bamwe mu baturage nka Julius Nimwesiga ukomoka i Ruti, bagaragaje ko bashyigikiye kandidatire ya Byanyima ku mwanya wa Perezida, bashima intego n’ubushake afite. Mu gihe Politiki ya Uganda irushaho gutera imbere, amaso ahanzwe ku matora rusange y’Umukuru w’igihugu ateganijwe mu 2026. Umunyamakuru @ musanatines
376
1,072
ba Yehova, Komite y’Abaminisitiri y’Akanama k’Ibihugu by’i Burayi yasabye abayobozi b’u Burusiya gukuraho icyemezo cyo kubuza Abahamya ba Yehova uburenganzira bwabo bwo gusenga kandi bagahagarika ibirego byose babarega.” Umwanzuro wa Komite y’Abaminisitiri bagize akanama k’Uburayi:Mu nama yabaye muri Nzeri 2023, Komite y’Abamanisitiri [CoM] yaravuze iti: “Urukiko rw’Uburayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ruhangayikishijwe n’uko abayobozi b’u Burusiya birengagije nkana ingingo ya 46 y’Amasezerano y’ibihugu by’i Burayi ndetse n’umwanzuro w’urubanza umuryango wacu (Taganrog LRO) ndetse n’abandi baburanye. . . wavugaga ko Abahamya ba Yehova bari bafunzwe bagombaga gufungurwa.” Kubera ko u Burusiya butubahirije ibyo bwasabwaga, iyo Komite y’Abaminisitiri “yafashe umwanzuro ko icyo kibazo izakigeza imbere ya Komite y’Umuryango w’Abibumye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurenganura Abafungwa mu Buryo Bunyuranyije n’Amategeko n’indi miryango mpuzamahanga iri gukurikirana ibitotezo Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya bahura na byo, ifite intego yo gukurikirana ko imyanzuro y’inkiko yubahirizwa.” Ingero za vuba z’imyanzuro ikomeye yafashwe n’inkiko Ku itariki ya 25 Mutarama 2024, mushiki wacu washatse witwa Sona Olopova ufite imyaka 37, yakatiwe imyaka ibiri akora imirimo y’agahato mu kigo ngororamuco. Yasabwe kuba muri icyo kigo giherereye mu gace ka Samara kugeza igihe iyo myaka izarangirira. Muri Nyakanga 2018, abapolisi bagabye igitero aho Dmitriy na Yelena Barmakin babaga mu gihe bari baragiye kwita kuri nyirakuru wa Yelena ufite imyaka 90. Dmitriy na Yelena bahise basubizwa mu mujyi batuyemo wa Vladivostok, aho Dmitriy yafungiwe. Batangiye gukurikiranwa mu nkiko babashinja “gutegura ibikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa.” Ku itariki ya 6 Gashyantare 2024, Urukiko rw’Ubujurire na rwo rwahamije icyaha Dmitriy Barmakin. Yahise ajyanwa muri gereza akiva mu rukiko kugira ngo arangize igihano cy’imyaka umunani yakatiwe. Yelena, na we arimo arakurikiranwa mu nkiko azira ukwizera kwe. Umuvandimwe Chagan ufite imyaka 53 washatse, yahamijwe icyaha n’urukiko rw’akarere ka Tsentralniy ruherereye mu gace ka Tolyatti mu ntara ya Samara. Yakatiwe igifungo cy’imyaka umunani. Icyo ni cyo gifungo kirekire cyari gikatiwe umugabo w’Umuhamya mu Burusiya. Ku itariki ya 29 Gashyantare 2024, igihe urubanza rwe rwarangiraga yahise ajyanwa muri gereza. Ubu afungiwe muri Gereza No. 4 yo mu ntara ya Samara. Urukiko rw’intara ya Irkutsk iri mu Burasirazuba bwa Siberiya rwashinjije abavandimwe icyenda icyaha cy’ubutagondwa. Ku itariki ya 5 Werurwe 2024, abavandimwe icyenda bakatiwe igifungo cy’imyaka itandukanye, uwakatiwe myinshi yakatiwe irindwi, kandi umukuru muri bo afite imyaka 72. Abapolisi basatse ingo zabo, maze mu kwezi k’Ukwakira 2021 batangira gukurikiranwa n’inkiko, nyuma baza guhamwa n’icyaha. Igihe babakatiraga, umuvandimwe umwe witwa Yaroslav Kalin, yari amaze imyaka ibiri afunzwe by’agateganyo. Yavuze ko igihe amaze afunzwe ari igihe cyari kigoye kuko yari afungiwe ahantu habi cyane. Hakorwa ibishoboka byose ngo abantu badakomeza gufungwa barengana Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi, bahangayikishijwe cyane n’ukuntu u Burusiya bufata nabi bagenzi babo bahuje ukwizera. Abahamya babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino bagiye bandikira amabaruwa abayobozi bo mu Burusiya kandi bakayohereza, babasaba kureka gufunga bagenzi babo. Abavoka baburanira Abahamya ba Yehova bafunzwe, bagejeje ibirego byabo kuri Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu no ku Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurenganura Abafungwa mu buryo Bunyuranyije n’Amategeko. Nanone bajuririye mu nkiko zose zo mu Burusiya. Abahamya ba Yehova boherereje Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu inyandiko nyinshi zisaba kurenganurwa kandi banahaye raporo imiryango mpuzamahanga irenganura abahohotewe. Abahamya ba Yehova bazakomeza gukora uko bashoboye kose kugira ngo bagenzi babo bahuje ukwizera bo mu Burusiya barenganurwe kandi itotezwa rishingiye ku
547
1,639
Iyi ndirimbo ni zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Mwa batuye ku isi mwese mwe, nimuvugirize Imana impundu. Nimuririmbe ikuzo ryayo, nimuyisingize muyiheshe n'ikuzo. Mubwire Imana muti: “Erega ibyo wakoze biratangaje! Abanzi bawe barabebera kubera ububasha bwawe buhambaye. Abatuye ku isi bose bakwikubita imbere, barakuririmba, koko barakuririmba.” Kuruhuka. Nimuze mwirebere ibyo Imana yakoze, ibyo igirira bene muntu biratangaje. Yagomeye Inyanja y'Uruseke, yakamije n'uruzi rwa Yorodani, ba sogokuruza bambukira ahumutse. Nimucyo rero twishimire ibyo yakoze. Imana ihora iganje kubera ububasha bwayo abanyamahanga ibahozaho ijisho, ntihakagire ibyigomeke biyigomekaho. Kuruhuka. Mwa banyamahanga mwe, nimusingize Imana yacu, nimuyihimbaze muranguruye amajwi. Yaraturinze ntitwapfa, yaradukomeje ntitwahungabana. Mana, waducishije mu bigeragezo, watuboneje nk'uboneza ifeza. Watugushije mu mutego, waduhekesheje imitwaro iremereye. Waduteje abarwanira ku mafarasi batunyura hejuru, watunyujije mu muriro no mu mazi. Nyamara ibyo byose warabidukijije, uduha ishya n'ihirwe. Nzazana ibitambo bikongorwa n'umuriro mu Ngoro yawe, nzabizana nguhigure imihigo, ni jye ubwanjye wayihize, nyisezerana ngeze mu makuba. Nzagutura ibitambo bikongorwa n'umuriro, ari byo bitambo by'amatungo abyibushye, nzagutura n'umubabwe w'amasekurume y'intama, ngutambire n'ikimasa n'amasekurume y'ihene. Kuruhuka. Mwa bubaha Imana mwese mwe, nimuze mutege amatwi mwumve, mbatekerereze ibyo yankoreye. Nayitakambiye nyitabaza, nkomeza no kuyisingiza. Iyo nza kugundira ibyaha byanjye, Nyagasani Imana ntaba yaranyumvise, ariko dore yaranyumvise, yita ku masengesho yanjye. Imana nisingizwe, ntiyirengagije amasengesho yanjye, ntiyaretse kungirira neza.
206
701
Abakoresha imipaka hagati y’u Rwanda na RDC bishimiye ko yongeye gufungurwa. Ku itariki 19 Ukuboza 2023 mu masaha y’ijoro, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafunze imipaka yo ku butaka, mu kirere no mu mazi kugira ngo hashobore gukorwa amatora y’Umukuru w’igihugu n’Abadepite ku rwego rw’igihugu, mu Ntara n’abajyanama muri Komini. Icyakora kubera ibibazo byabaye mu bikorwa by’amatora, hari aho yakomeje tariki 21 Ukuboza, bituma gufunga umupaka no guhagarika ingendo bikomeza. Abatuye umujyi wa Goma ni bo bari bafite ibibazo byo kubona ibiribwa bivuye mu Rwanda, kuko izindi nzira zihazana ibyo kurya zifunze, bitewe n’intambara irimo kubera muri Teritwari ya Masisi na Rutshuru. Mu gitondo tariki ya 22 Ukuboza 2023, imipaka ihuza u Rwanda na DRC yongeye gufungurwa, abantu barambuka, icyakora ikidasanzwe cyabaye ni uko hambutse abantu benshi barenze abasanzwe bakoresha imipaka ihuza umujyi wa Goma na Gisenyi. Ibi bikaba byatewe n’uko hari Abanyecongo benshi bari mu Rwanda bafungiweho imipaka, babura uko bajya gukora, bari bakeneye gusubira mu gihugu cyabo. Abatuye umujyi wa Goma bazindutse baza guhahira mu Rwanda, hamwe n’Abanyarwanda bafite akazi gatandukanye mu mujyi wa Goma bagombaga kukajyaho. Hakizimana Theogene washoboye kwambuka umupaka mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, yabwiye Kigali Today ko hambutse abantu barenze abasanzwe bambuka bitewe no gufunga umupaka. Ati “Uyu munsi abantu bari benshi, hari abari bamaze iminsi mu Rwanda batinyaga ko haba imyigaragambyo mu gihe cy’amatora, uyu munsi barimo basubira iwabo. Hari abatuye mu mujyi wa Goma bashakaga kuza gufata ibicuruzwa mu Rwanda, ariko hari n’Abanyarwanda bashakaga kujya gukorerayo”. Ibikorwa byongeye gukomeza mu mujyi wa Goma, mu gihe abaturage bakomeje gutegereza ibiva mu matora, naho muri Teritwari ya Masisi intambara irakomeje hagati ya M23 n’ingabo za Congo FARDC mu birometero bitanu werekeza ahitwa mu Rubaya hakunze gucukurwa amabuye y’agaciro. Umunyamakuru @ sebuharara
291
760
Minisiteri ya Siporo mu Rwanda. Minisiteri ya Siporo ( The Ministry of Sports,Minisports) ni minisiteri ifite siporo mu nshingano, ifite inshingano zo guteza imbere siporo no gushyigikira ishyirwa mu bikorwa na gahunda n'ingamba ziteza imbere ibikorwa biteza imbere siporo n'imikino bigamije guhindura ubukungu, ubuzima n'imibereho myiza, Minisiteri ya Siporo Ifite gahunda na politike yo kwerekana i gihugu cyu Rwanda nk'igihugu cya siporo. Ibigenderwaho harimo : Hari amashyirahamwe atandukanye abarizwa muri Minisiteri ya Siporo harimo FERWAFA, FIFA.
76
204
No title found. Muri iki gihe, ibibera mu isi bigenda bihindagurika cyane. None se ubwo, ni iki cyagufasha kwizera udashidikanya ko imyanzuro ufata izakugirira akamaro? Wabwirwa n’iki ko ibintu ubona ko ari byiza muri iki gihe, bitazahinduka bikagaragara ko ari bibi? Bibiliya izagufasha gufata imyanzuro utazigera wicuza. Ariko se koko ibyo ni ukuri? Bibiliya yaturutse ku Muremyi wacu kandi ni we uzi neza ibyatubera byiza, bigatuma twishima. “Yakumenyesheje icyiza icyo ari cyo.”​Mika 6:8. Dushobora kwiringira inama zirangwa n’ubwenge zo muri Bibiliya. Ni izo “kwiringirwa ubu n’iteka ryose.”​Zaburi 111:8. Nonese kuki utasuzuma uburyo Bibiliya ishobora kugufasha muri iyi si igenda ihindagurika?
96
280
Dugasse Dominic. Dominic Dugasse (wavutse ku ya 19 Mata 1985) ni umuteramakofe wa Seyishele witabiriye i mikino Olempike yabereye i Londres 2012, atsindwa mu cyiciro cya mbere cya bafite ibirori 100 na mugenzi we Henk Grol wo mu Buholandi. Yatwaraga ibendera rya Seyishele mu muhango wo gutangiza imikino Olempike ya 2012 Mu 2013, yatorewe kuba umukinnyi w’umwaka muri Seychelles Sports Awards, ku nshuro ya mbere ya Jido yegukana igihembo. Amashakiro. Dominic Dugasse kuri JudoInside.com Dominic Dugasse muri Olympia Dominic Dugasse muri federasiyo yimikino ya Commonwealth
82
213
Abitabiriye #CHOGM2022 baryohewe n’umukino wa Cricket. Ni umukino wari uryoheye ijisho ndetse wanitabiriwe n’abantu benshi bijyanye n’ibihangange byari byitabiriye uyu mukino birimo nka David Andrew Seaman wakiniye ikipe y’umupira w’amaguru ya Arsenal kuva muri 1990 kugeza muri 2003. Si David Andrew Seaman gusa wari witabiriye uyu mukino kuko hari n’abandi nka Hamilton Masakadza wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Zimbabwe, Elton Chigumbura na we wakiniye Zimbabwe, Tendai Mtawarira, ukomoka muri Zimbabwe akaba yaranakiniye ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo mu mukino wa Rugby bose bari mu ikipe y’abatoranyijwe muri Afurika baje no kwegukana intsinzi batsinze ikipe ya Commonwealth Select. Ikipe y’Abatoranyijwe muri Afurika (Africa Select) yegukanye itsinzi na runs 25 nyuma yo gutangira ikubita udupira (batting) ikaza gutsinda amanota 154 muri Overs 20 mu gihe Commonwealth Select yasohoye abakinnyi 3. Ikipe ya Commonwealth Select yatsinze amanota 129 muri overs 20 mu gihe hasohowe abakinnyi 7. Uyu mukino kandi watangijwe ku mugaragaro na Minisitiri wa Siporo, Mimosa Aurore Munyangaju, ndetse na Louise Martin uyobora Ishyirahamwe ry’imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (Commonwealth Games Federation). Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yavuze ko siporo ari bimwe mu bikorwa bya Commonwealth ndetse ko n’u Rwanda n’ubu rugomba kuzitabira iyi mikino izabera i Birmingham mu Bwongereza muri Kanama uyu mwaka. Yagize ati “Siporo ni kimwe mu bikorwa bya Commonwealth, ngira ngo muranabizi ko hari imikino tugomba kuzitabira izabera i Birmingham, ni umwanya mwiza rero wo guhura tukaganira ndetse no kwerekana ko siporo yacu na yo imaze gutera imbere ndetse ko tunayikoresha kugira ngo ibyarire inyungu Igihugu. Twahisemo Cricket nk’umwe mu mikino ifite aho ihurira na Commonwealth, bihurirana n’uko natwe dufite sitade mpuzamahanga ya Gahanga ifite n’aho ihurira cyane n’Igihugu cy’u Bwongereza. Ngira ngo murabizi ko no mu kuyubaka habayeho gufatanya n’abafatanyabikorwa bo mu Bwongereza, rero ibyo byose tukaba ari byo twagendeyeho tugira ngo tubihuze abantu baze baganire basabane barebe uko uyu mukino ukinwa ndetse n’uko umaze gutera imbere”. David Andrew Seaman wari ugeze mu Rwanda bwa mbere asanga Cricket imaze gutera imbere ariko avuga ko hakenewe abatoza bagomba gukurikirana abana bakiri bato. Ati “Aya ni amahirwe nabonye yo gusabana, ni inshuro yanjye ya mbere hano kandi ndimo gukunda u Rwanda. Mukeneye abatoza bagomba gukurikirana abana bakiri bato. Mbere na mbere haboneke abatoza noneho abakinnyi bazakura neza”. Biteganyijwe ko bamwe mu bashyitsi bitabiriye CHOGM bakomereza ibikorwa bya siporo ku kibuga mpuzamahanga cy’umukino wa Golf Nyarutarama (Kigali Golf Resort and Villas) kuri uyu wa Gatanu aho na ho bahakomereza ubusabane n’ibiganiro, ari nako baryoherwa n’umukino wa Golf. Umunyamakuru @amonb_official
414
1,062
Nyaruguru: Batujwe mu magorofa none bajya guca incuro bakababwira ko batakoresha ababa mu mataje. Bamwe mu baturage batujwe mu mudugudu w’ikitegerereza w’inzu zigeretse uherereye mu Murenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko batakijya guca incuro ngo babahe ibiraka kuko abakabibahaye bababyina ku mubyimba bababwira ko ari abatagire kuko batuye mu mataje. Aba baturage bamaze amezi abiri batujwe muri uyu mudugudu w’ikitegererezo wa Munini, babwiye RADIOTV10 ko bugarijwe n’ubukene kuko batakibona aho baca incuro. Bavuga ko n’abagiye kwaka ibiraka mu baturage bagenzi babo, bababyina ku mubyimba ko bakize kuko baba bavuga ko izo nzu batujwemo banaziherwamo ibibatunga. Umwe yagize ati “Abantu baratureba bakatubwira bati ‘mwabura kuduha ibiraka ari mwe muba mu mataje, mufite imiceri, mufite amafaranga’ bati ‘nta kiraka mwe twabaha nimwigendere’.” Uyu muturage avuga ko ibi byabaganishije mu bukene bukomeye ku buryo no kubona icyo kurya ari ihurizo rikomeye. Ati “Kugura umuriro no kubona ibyo kurya biratugoye cyane […] no kuburara hari igihe tuburara.” Aba baturage batishoboye batujwe muri uyu mudugudu w’ikitegererezo, bavuga ko izi nzu batujwemo, bamwe basigaye baziraramo ari ikizimwe kuko batazicanamo udutadowa kandi ngo no kubona amafaranga yo kugura umuriro bidashobora buri wese. Undi ati “Abenshi baravuga bati ‘mwe mwageze mu bukungu, mufite ku mafaranga mwikwirirwa muvuga ngo tubahe inshuro’.” Aba baturage bavuga ko nkuko batujwe muri uyu mudugudu kuko batishoboye, bari bakwiye no guhabwa igishoro kugira ngo batangize ubucuruzi babone aho bazajya bakura imibereho. Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Byukusenge Assoumpta avuga ko ubuyobozi bwahaye iby’ibanze aba baturage ubwo bimurirwaga muri uyu mudugudu ariko ko na bo ahasigaye ari ahabo. Ati “Yego yatujwe mu mudugudu w’ikitegererezo ariko ni mu rugo iwe, ubuzima buzakomeza nkuko yabagaho mu rugo iwe, niba ari umuntu ukora imirimo y’amaboko imuhesha amafaranga, akomeze ayikore.” Uyu muyobozi avuga ko abadafite ubwo bushobozi bitewe n’ibibazo runaka, bazahabwa ubufasha nkuko abandi batishoboye basanzwe bafashwa.
301
861
Rutsiro: Abamaze kugana SACCO Icyerekezo Rusebeya barayirahira. Umwe mu bayobotse Umurenge SACCO Icyerekezo Rusebeya witwa Nzirebera Félicité avuga ko yagiraga udufaranga ducye ntabone aho atubika, dore ko atiyumvishaga akamaro ko kujya kubikiza amafaranga muri banki. Amaze gusobanukirwa ibyiza byo gukorana n’ibigo by’imari n’amabanki, yatangiye abikiza amafaranga macye, nyuma aza no kugira amahirwe baramuguriza. Nzirebera ati “nagujijemo miliyoni, ngura moto. Ndi umupfakazi ariko sinsabiriza, ayo mahirwe nyashimira Imana.” Nzirebera afite n’inka yabonye azikesheje gukorana na SACCO Icyerekezo Rusebeya, akaba ashishikariza abandi kugana SACCO kuko iyo abantu bafatanyije babasha kwiteza imbere. Nyandwi Charles wo mu kagari ka Remera mu murenge wa Rusebeya na we ni undi munyamuryango wa SACCO Icyerekezo Rusebeya. Avuga ko mu mahugurwa atandukanye bagiye bahabwa, ateguwe na SACCO Icyerekezo Rusebeya babashije kunguka ubumenyi ku byo batari bazi, aho basobanukiwe ko hari ikigega BDF gitanga ingwate, kugira ngo abadafite ingwate babashe kubona inguzanyo muri SACCO. Abanyamuryango ba SACCO ICYEREKEZO RUSEBEYA bahamya ko yabateje imbere kubera ko cyane cyane nk’abanya Rusebeya batagiraga ahantu ho kubika amafaranga, dore ko bari batuye kure ya banki y’abaturage y’u Rwanda iri ahitwa i Congo Nil mu murenge wa Gihango, ariko ubu ngo iyo umuntu abonye amafaranga ayajyana kuri SACCO bakayamubikira ubwo akaba afite icyizere cy’uko amafaranga ye acungiwe umutekano. Nyandwi ati “jyewe ku giti cyanjye icyo SACCO yamariye ni uko imaze kumpa inguzanyo inshuro ebyiri, nzishyura neza, ubwa mbere bangurije amafaranga ibihumbi 500, nyashyira mu mushinga w’ubuhinzi bw’ibirayi, bimaze kwera ndabigurisha, mvanamo miliyoni imwe n’igice.” Ayo mafaranga miliyoni imwe n’igice yayaguzemo ishyamba ry’inturusu, yongera kwaka inguzanyo ya kabiri, ayiguramo inka, ubu na yo ikaba yonsa inyana. Inguzanyo ya mbere yarangije kuyishyura, ubu akaba arimo kwishyura inguzanyo yahawe ku nshuro ya kabiri. Undi utanga ubuhamya bw’ibyo yagejejweho na SACCO Icyerekezo Rusebeya ni uwitwa Munyakirambi Sipiriyani utuye mu kagari ka Remera mu murenge wa Rusebeya. Ngo bamukanguriye ibyiza bya SACCO, abasha kubitsamo amafaranga ibihumbi 200 noneho nyuma y’igihe gito ajya kwakamo inguzanyo. Ati “bangurije amafaranga miliyoni, ubu maze kubakamo inzu yo gucururizamo ifite ibyumba bitatu". Abagore by’umwihariko ni bamwe mu bagaragaza akamaro bagiriwe na SACCO Icyerekezo Rusebeya kuko bo ngo iyo bagize amahirwe yo guhabwa inguzanyo haba hari icyizere ko bazayikoresha neza kurusha bamwe mu bagabo bayipfusha ubusa. Umugore witwa Uzayisenga Valerie yabanje kuguza ibihumbi 200 muri SACCO Icyerekezo Rusebeya atangira ubucuruzi buciriritse bw’iduka, nyuma aza kwaka andi abifashijwemo n’ingwate BDF yageneye abagore, bamuha miliyoni ebyiri. Uzayisenga avuga ko byamufashije kurihira umugabo we amashuri, ubu akaba arangije umwaka wa mbere wa kaminuza. Mu bindi yaguzemo harimo ishyamba n’umurima, akaba afite na butike imufasha ku buryo nta kibazo afite cy’imibereho y’urugo rwe. Yashishikarije abagore birirwa bicaye kwegera SACCO bakajyayo bakabaha inguzanyo, ndetse abamara n’impungenge kuko bashobora no gutangirira kuri macye bakagera kure. Umucungamutungo wa SACCO Icyerekezo Rusebeya, Ndorimana Come, avuga ko imikoranire myiza hagati ya SACCO n’abanyamuryango bayo ari ryo banga ry’iterambere haba kuri SACCO ndetse no ku banyamuryango bayo. Kimwe mu byo bishimira bagezeho bafatanyije ni uko babashije kwiyubakira inyubako umurenge SACCO ukoreramo. Mu rwego rwo kurushaho kunoza imikoranire, bateguye ibiganiro bihuza ubuyobozi bwa SACCO n’abanyamuryango bahagarariye abandi byabaye tariki 18/10/2013 barebera hamwe imitangire ya serivisi uko ihagaze kugira ngo bamenye icyo bakwiriye kunoza. Ku birebana n’ibihuha bivuga ko hari abakwa ruswa kugira ngo amadosiye yabo asaba inguzanyo yihute, umucungamutungo wa SACCO Icyerekezo Rusebeya yibukije abanyamuryango ko nta we ugomba kubaka ruswa cyangwa ikindi kintu cyose kinyuranyije n’ibyo amabwiriza ateganya kugira ngo abahe serivisi kubera ko serivisi itangwa ku buntu. SACCO Icyerekezo Rusebeya ifite abanyamuryango basaga 3800. Ifite imari shingiro ingana na miliyoni zisaga gato 19, ikaba imaze gutanga inguzanyo zibarirwa muri miliyoni 68. Malachie Hakizimana
589
1,690
Rutsiro: Centre ya Congo Nil yagejejwemo amatara ku mihanda. Ubusanzwe ku mugoroba, wasangaga abantu banyuranamo mu gasantere ka Congo Nil gafatwa nka Centre y’ubucuruzi mu karere ka Rutsiro, ariko wabitegereza ugasanga buri wese aragenda amurika imbere ye yifashishije terefone igendanwa. Kuva ku mugoroba wo kuwa gatatu tariki 20/06/2012, ibintu byahindutse kuko noneho wasanga abantu bahagaze ku mihanda, batangajwe no kubona amatara hejuru yabo, yewe bamwe badatinya kugaragaza ibyishimo byabo. Bamwe mu baturage twaganiriye mu masaha ya saa moya z’umugoroba badutangarijeko bashimishijwe n’uburyo centre iri kubona kuburyo nta kibazo cy’umwijima bari bafite. Ntaganda yagize ati “niba hari ikintu mbonye kiza kabisa ni aya matara, ubundi iki gihe nabaga natashye kare kuko nabuze telefone yanjye kandi ariyo yamfashaga kugera Mushubati”. Muhayimana Emmanuel bakunda kwita Kinyabika, akaba acuruza amakarita ya telefone, we yagize ati “ubundi saa kumi n’ebyiri nabaga natashye kuko aha nicaye habaga hatakigaragara, kandi naho ntaha byabaga ari uko, ariko ubu nzajya ntaha saa tatu z’ijoro”. Abacuruzi bashimishijwe n’ukugezwaho umuriro kuko muri Centre ya Congo Nil hari hamaze iminsi havugwa ubujura, aho wasangaga hamenwa amaduka. Bemeza ko byaterwaga no kubura umuriro w’amashanyarazi ku mihanda, dore ko ubusanzwe wasangaga ari itara rimwe riri ku rugi rw’inzu. Iki gikorwa cyo gukwirakwiza amatara ku mihanda mu karere ka Rutsiro kigomba kuzakomeza no mu bindi bice, dore ko hatangiye no gushingwa inkingi z’amashanyarazi ku muhanda uva Rutsiro werekeza Rubengera mu karere ka Karongo. Védaste Nkikabahizi
230
603
Handball: Ikipe y’u Rwanda U-17 yageze muri ½ mu mikino y’Akarere ka 5. Taliki 29-04-2023 Rwanda-Ethiopia Burundi-South Sudan Ikipe y’u Rwanda yageze muri ½ cy’irangiza mu mikino y’Akarere ka 5 mu bakobwa batarengeje imyaka 17 mu mukino wa Handball “IHF Women U-17 Trophy Africa Zone 5”. Iri rushanwa ririmo kubera i Dar es Salaam muri  Tanzania ryatangiye taliki 25 Mata 2023 aho ryitabiriwe n’amakipe 8 ashyirwa mu matsinda abiri,  itsinda A ririmo u Rwanda, Tanzania, Djibouti na South Sudan naho itsinda B rikabamo  Ethiopia, Kenya, Burundi na Somalia. Ikipe y’u Rwanda yitwaye neza itsinda imikino yose y’amajonjora isoza iyoboye urutonde. Iyi kipe yatsinze Djibouti ibitego 52 kuri 02, itsinda South Sudan ibitego 45 kuri 15 itera mpaga ikipe ya  Tanzania, ibitego 10 kuri 0. Muri iri tsinda A, ikipe y’u Rwanda yasoreje ku mwanya wa mbere, ikurikirwa na South Sudan, Djibouti (3) na Tanzania (4). Mu itsinda B, ikipe yasoreje ku mwanya wa mbere ni u Burundi ikurikirwa na Ethiopia, Kenya (3) na Somalia (4). Biteganyijwe ko imikino ya ½ izaba ku wa Gatandatu taliki 29 Mata 2023 aho ikipe y’u Rwanda izakina na Ethiopia naho ikipe y’u Burundi ikine na South Sudan. Mbere y’iyi mikino, kuri uyu wa Gatanu taliki 28 Mata 2023 hateganyijwe imikino yo guhatanira imyanya aho ikipe ya Djibouti ikina na Somalia naho Tanzania ikine na Kenya.
211
509
Volleyball: Kenya yegukanye igikombe cy’Afurika, u Rwanda ruba urwa 4. Kuva tariki 16 kugeza 24 Kanama 2023 i Yaounde muri Cameroun habereye imikino y’Afurika muri Volleyball  mu cyiciro cy’abagore “Women’s African Nations Volleyball Championship 2023″ aho ikipe ya Kenya yitwaye neza ikegukana igikombe naho ikipe y’u Rwanda isoreza ku mwanya wa kane. Ubwo hasozwaga iri rushanwa, tariki 24 Kanama 2023, ikipe ya Kenya  yitwaye neza itsinda ku mukino wa nyuma Misiri amaseti 3-0 (25-22, 25-20 na 25-14). Mu guhatanira umwanya wa gatatu, ikipe ya Cameroun yari ifite igikombe giheruka muri 2021 yatsinze u Rwanda amaseti 3-1 (21-25, 25-15,25-14 na 25-15). Mbere y’iyi mikino ya nyuma habaye n’imikino yo guhatanira imyanya aho ikipe ya Algeria yegukanye umwanya wa 5 itsinze Nigeria amaseti 3-1 (25-18, 25-13, 23-25 na 25-17) naho Maroc yegukana umwanya wa 7 itsinze Uganda amaseti 3-1 (26-24,27-25, 24-26 na 25-22). Ikipe ya Kenya yegukanye iki gikombe ku nshuro ya 10 (1991, 1993,1995,1997, 2005, 2007,2011, 2013, 2015  na 2023). Yaherukaga kucyegukana muri 2015  naho inshuro 3 ziheruka cyari gifitwe n’ikipe ya Cameroun (2017, 2019 na 2021).  Ikipe y’u Rwanda yakoze amateka kuko ni inshuro ya mbere isoreje mu makipe 4 ya mbere muri Afurika. Uko amakipe yakurikiranye Ikipe ya Kenya (1), Misiri (2), Cameroun (3), u Rwanda (4), Algeria (5), Nigeria (6), Maroc (7), Uganda (8), Mali (9), Burkina Faso (10), Buruni (11) na Lesotho (12). Aya makipe atatu ya mbere , Kenya, Misiri na Cameroun yabonye itike yo kuzahagararira Afurika mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi muri 2025 “FIVB Volleyball Women’s World Championship 2025”  muri Vietnam. NYIRANEZA JUDITH
244
686
Umukozi wa SACCO yibye miliyoni 3Frw aburirwa irengero. Ubwo bujura bwabaye hagati ya saa Tanu na saa Sita z’amanywa kuri uyu wa 26 Mata 2018. Perezida w’inama y’ubutegetsi ya SACCO Isange Karama Ndagijimana Fredrick yavuze ko uwo mucungamutungo yari umaze imyaka umunani akorera iyi SACCO. Avuga ko atazi icyamuteye ubu bujura gusa agakeka andi makosa ashobora kuba yarakozwe mbere, agatinya ubugenzuzi bwazabaho agahitamo gukuramo ake karenge. Baturage ngo yari wazindukiye mu kazi bisanzwe, yasohotse aho yatangiraga serivise akabwira bagenzi be ko agiye kugura ikarita ya telefone ntiyongere kugaruka. Ngo yahise atega moto anyura ku mupaka wa Mukoki yerekeza iya Uganda. Ubugenzuzi bumaze gukorwa bugaragaza ko ngo yatwaye amafaranga miliyoni 3.194.800frw. Gusa yamaze impungenge abanyamuryango b’iyi koperative ko n’ubwo bibwe nta gihombo gikomeye bagira kuko bari barungutse. Yongeyeho ko inzego z’umutekano zatangiye gukurikirana uwo mucungamutongo kugira ngo atabwe muri yombi. Umunyamakuru @ SEBASAZAGEmman1
142
397
Isiraheli yishe n’umuyobozi w’umutwe wa Hezbollah. Umutwe w’iterabwoba wa Hezbollah wemeje ko umuyobozi wawo Hussein Yazbek yiciwe mu gitero cy’indege cya Isiraheli mu majyepfo ya Libani.Nibura abandi bantu batatu - bivugwa ko bari abarinzi ba Yazbek - nabo bapfiriye muri iki gitero cyibasiye inyubako yo mu mujyi wa Naqoura barimo.Byumvikanye ko Hussein Yazbek yiciwe mu gitero cyambukiranyije imipaka gikozwe na Isiraheli.Hezbollah yagiye irasana buri munsi na Isiraheli binyuze ku mupaka wo mu majyepfo ya Libani kuva intambara yatangira muri Gaza.Iki n’igitero cya kabiri kibaye nyuma y’amasaha make umuyobozi wungirije wa Hamas, Saleh al-Arouri yiciwe i Beirut na drone ya Isiraheli.Guturika kwatewe n’igitero cy’indege itagira umupilote cyahungabanyije amajyepfo y’umurwa mukuru wa Libani,hari ibirindiro bya Hezbollah.Uyu n’umutwe w’iterabwoba wica kandi uteye ubwoba ku isi - kandi washyigikiye Hamas mu bitero biteye ubwoba yagabye kuri Isiraheli.Arouri yari afitanye isano ya hafi na Hezbollah.
140
376
Sudani: Abana 1,200 ni bo bamaze kugwa mu nkambi y’impunzi. Ibikorwa byo gutanga imfashanyo muri iyo nkambi byagenze nabi ku buryo butunguranye, iyo nkambi iherereye mu Majyepfo ya Sudani. Nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, ibyo bikaba byaratumye abana 1,200 bari munsi y’imyaka itanu (5) bayipfiriyemo. Inyinshi muri izo mpfu z’abana, ngo zatewe n’icyorezo cy’iseru n’imirire mibi. Nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), impinja zikivuka zibarirwa mu bihumbi byinshi zizaba zarapfuye uhereye ubu, ukageza mu mpera z’uyu mwaka wa 2023, kubera impamvu z’intambara. Abantu basaga Miliyoni eshatu bavuye mu byabo, barahunga kubera intambara, muri uko guhunga bahura n’ubuzima bubi, butuma abenshi bapfusha abana babo biturutse ku mibereho mibi yo mu nkambi, nk’uko byasobanuwe na Mary Faolino ukomoka mu Mujyi Khartoum, aho avuga ko mu byumweru yamaze mu nkambi yari agiye gupfusha umwana we w’umuhungu, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru ‘Franceinfo’. Yagize ati "Twari tubonye tuva mu gace karimo kuberamo intambara. Ntitwashoboraga gusubira inyuma”. Hashize amezi atanu muri Sudani harimo kuba intambara hagati y’ingabo za Sudani ziyobowe na Jenerali Abdel Fattah al-Burhan, n’abarwanyi bo mu mutwe wa ‘Rapid Support Forces’(RSF), uyobowe na Jenerali Mohamed Hamdan Dagalo. Umunyamakuru @ umureremedia
191
552
Ba Nyakubahwa Basenateri, mwiriwe? Ndabamenyesha ko ubu turi Abasenateri 25, bivuze ko dufite umubare wa ngombwa kugira ngo Inteko Rusange iterane mu buryo bwemewe n’amategeko. Ba Nyakubahwa, kuri gahunda y’uyu munsi hateganyijwe ingingo zikurikira: Hari ukugezwaho raporo ya Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari ku isuzumwa rya dosiye y’Abayobozi basabirwa kwemezwa na Sena bakurikira: • Madamu MPINGANZIMA MUGABO Teddy, usabirwa kwemezwa ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA); • Bwana MUGABO Jean Pierre usabirwa kwemezwa ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA). Hari kandi kugezwaho raporo ya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu ku isuzumwa rya dosiye ya Docteur MULINDAHABI Charline, usabirwa kwemezwa ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ikigo cy’Amahugurwa mu by’imicungire y’abakozi n’Umutungo (RMI). Hari kugezwaho raporo ya Komisiyo ya PolitikI n’Imiyoborere ku isuzumwa rya dosiye y’Abayobozi basabirwa kwemezwa na Sena bakurikira: • Madamu MUTIMUKEYE Nicole, usabirwa kwemezwa ku mwanya wa Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora; • Madamu UWERA KABANDA Françoise, usabirwa kwemezwa ku mwanya wa Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora; • Bwana SEMANYWA Faustin usabirwa kwemezwa ku mwanya wa Komiseri muri Komisiyo y’Igihuguy’Amatora. Ba Nyakubahwa, twahera kuri Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari itugezaho raporo yayo. Nagira ngo ngo nsabe Perezida wa Komisiyo na Visi Perezida baze mu mwanya wabugenewe kugira ngo batugezeho raporo. Nyakubahwa Perezida wa Komisiyo ijambo ni iryawe. Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Imari, Honorable NKUSI Juvénal Murakoze Nyakubahwa Perezida wa Sena, ba Nyakubahwa ba Visi Perezida, ba Nyakubahwa Basenateri. Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari yishimiye kubagezaho raporo yayo yakoze ku isuzumwa rya dosiye y’abasabiwe kwemezwa na Sena ku myanya y’ubuyobozi bukurikira: • Umuyobozi Mukuru (Chief Executive Officer) w’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije, Madamu Teddy MPINGANZIMA MUGABO; • Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba mu Rwanda, Bwana MUGABO Jean Pierre. Ntangirire ku Muyobozi Mukuru wa FONERWA, Komisiyo yasuzumye dosiye ya Madamu Teddy MPINGANZIMA MUGABO. Twahereye kuri CV (Curriculum Vitae) yari yatwoherereje, yerekana y’uko yavutse ku itariki ya 17 Werurwe 1987 akaba ari Umunyarwandakazi kandi akaba yubatse. Twahereye ku byo yize, akaba afite impamyabushobozi zikurikira: “Master’s of Science: Climate Change and Development” yayivanye muri “University of Sussex and IDS-Brighton, UK”. Akaba afite “Bachelor of Science: Biology” yavanye muri “Hannibal-La Grange University- Missouri” muri “Etats Unies”. Ikindi cyatugaragariye ni uko Madamu Teddy MPINGANZIMA MUGABO afite uburambe mu kazi bw’imyaka umunani (8) ariko cyane cyane iyo myaka umunani yose yarayikoze mu rwego rw’imihindagurikire y’ibihe n’ibidukikije. Akaba yarakoze imirimo ikurikira: • Muri 2012 yabaye “Project Assistant/Sector-Wide Approach Secretariat” muri Minisiteri y’Umutungo Kamere. Yatangiye akora muri Minisiteri y’Umutungo Kamere ari ho harimo n’ibidukikije. • Muri 2013 Gicurasi kugera Kanama 2015 yari “District Capacity Building Facilitator”, muri FONERWA. Byamuhaga akazi ko kugeza ku nzego z’ibanze ibintu bijyanye no kugira ngo bamenye ibijyanye n’ibidukikije. • Kuva Kamena 2016 kugera muri Kamena 2017 yabaye “Consultant Research Assistant, Paul WATKISS Associates (PWA)”. • Kuva Kamena 2017 kugera muri Kamena 2018 yakoze muri FONERWA, ari “Climate Change Sector Specialist”. • Kuva muri Mata 2019 kugera Nyakanga 2020 ubu ngubu yari “Head of Business Development” ni ukuvuga ko yari Umuyobozi mu bijyanye na “Business” ya FONERWA. Bikaba bitwereka y’uko afite ubumenyi n’ubushobozi kubera y’uko imyaka umunani mu Kigo kimwe, mu rwego rumwe ni ukuvuga y’uko umuntu yavuga y’uko ari “In-house promotion”. Ni ukuvana muri “human resource” abakoze muri FONERWA akaba azi ibihakorerwa akaba azi n’uko basanzwe babikora akaza kutwereka n’imigambi afite yo kugira ngo azabiteze imbere. Ibiganiro rero twagiranye na we, byibanze ku bintu bine: Icya mbere, kwari ukumenya uko yumva ibibazo by’imicungire y’umutungo wa FONERWA bigaragazwa muri raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta n’icyo azakora kugira ngo irusheho kuba myiza. Iki kibazo twakibajije kuko yakoragamo, turebye raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta FONERWA yabaye "qualified report",
601
1,706
Imanza za Ruswa ziri mu nkiko zizarangirana n’icyumweru cyahariwe kuyirwanya. Muri iki cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa cyatangijwe ku wa mbere tariki ya 09/02/2015, Prof Rugege yatangaje ko na mbere yo kuburanisha izo manza umucamanza azajya abanza gufata iminota mike yo gukangurira abitabiriye urubanza kurwanya ruswa, abereka ububi bwayo akanabasaba kuyikumira. Umuyobozi w’urukiko rw’ikirenga yanatangaje ko muri iki cyumweru bazanakangurira abaturage ububi bwa ruswa babicishije mu biganiro bazanyuza ku maradiyo ndetse n’amatereviziyo atandukanye, bakazabakangurira uburyo bwo kuyirinda ndetse babasaba gutungira agatoki ubuyobozi aho babonye ibikorwa bijyana na ruswa. Yagize ati “Kurwanya ruswa ni urugamba tugomba gufatanya twese, niyo mpamvu muri iki cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa tuzibanda cyane mu gukangurira abaturage ububi bwa ruswa, tubereka uburyo imunga ubukungu bw’igihugu, ndetse tukanabasaba kuzajya badutungira agatoki aho batswe ruswa kugira ngo abayaka bakurikiranwe”. Icyumweru cyo kurwanya ruswa kizasozwa ku wa Gatanu tariki ya 13/02/2015 mu Karere ka Musanze, imihango yo kugisoza ikazabimburirwa n’urugendo rwo kwamagana ruswa ruzakorwa n’abacamanza bakorera muri ako karere, abaturage ndetse n’abayobozi bashinzwe ibijyanye n’ubutabera, bakazanakoreza ku biganiro ndetse n’udukino dutandukanye tuganisha mu kurwanya ruswa. Roger Marc Rutindukanamurego
177
538
Hagati ya Gacinya wayoboye Rayon Sport na Alphonse ninde uzayobora FERWAFA?. Munyantwali Alphonse uheruka kugirwa Perezida wa Police FC na Gacinya Denis wigeze kuyobora Rayon Sports, bari mu batanze kandidatire zo kujya muri Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda. Kuri uyu wa 27 Gicurasi 2023 saa Kumi n’imwe nibwo gutanga kandidatire zo kwiyamamariza kuyobora FERWAFA mu matora azaba tariki ya 24 Kamena, birangira. Byari byatangiye tariki ya 22 Gicurasi. Munyantwali Alphonse uheruka kugirwa Perezida wa Police FC ndetse akaba ahabwa amahirwe yo kuyobora FERWAFA, yatanze kandidatire kuri uyu wa Gatandatu. Gacinya Denis wigeze kuyobora Rayon Sports, na we ari mu batanze kandidatire yo kujya muri Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda nka Visi Perezida. Tariki ya 29 kugeza 30 Gicurasi 2023, ni umwanya wo kuzuza dosiye y’abakandida nk’uko bisabwa na Komisiyo y’Amatora mu gihe kuva tariki ya 31 Gicurasi kugeza ku ya 6 Kamena 2023, ari umwanya wo gusuzuma kandidatire zakiriwe. Ku wa 6 Kamena 2023, ni ugutangaza abakandida bujuje ibisabwa, ni mu gihe bukeye bwaho tariki ya 7 Kamena ari ugutanga ubujurire muri komisiyo y’amatora y’ubujurire. Tariki ya 9 kugeza 12 Kamena 2023 ni ugusuzuma ubujurire bwakiriwe, ni mu gihe ku wa 13 Kamena ari ugutangaza ibyemezo bya kamisiyo y’amatora y’ubujurire. Mu kiganiro n’itangazamakuru kizaba tariki ya 14 Kamena 2023, nibwo hazatangazwa urutonde ndakunda rw’abakandida bemerewe gupiganira kujya muri Komite Nyobozi ya FERWAFA. Ku wa 15 – 23 Kamena 2023 ni ukwiyamamaza ku bakandida, mu gihe ku wa 24 Kamena 2023 ari bwo hazaba amatora.
248
650
Nyabihu: Biyemeje kurushaho guha abarwayi serivise ku buryo bwihuse. Icyemezo cyo gutanga serivise yihuse kandi inoze cyafashwe nyuma yo kubona ko hamwe na hamwe umurwayi ufite mutuelle byamusabaga guca ku bakozi batandukanye, harimo n’abakagombye gufata amakuru y’umurwayi ku bandi, ibyo bigatuma umurwayi amara igihe kirekire ataravurwa nyamara atari ngombwa. Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, umukozi ushinzwe kwakira abarwayi n’ushinzwe kureba ko umurwayi afite mutuelle ngo amwuzurize ibisabwa, bazajya baba bari hamwe kugira ngo umurwayi ahave yerekezwa aho asuzumirwa. Hazajya habaho ihererekanyamakuru hagati y’abakozi ku birebana n’ibyo bakeneye ku murwayi kugira ngo adakerezwa. Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yasabye abayobozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima kurushaho gutanga service nziza kandi zihuse ku barwayi ndetse no kunoza service yo kwakira abarwayi (customer care) ku buryo bayoborwa neza, bagafashwa kugera aho bashaka no ku cyo bifuza vuba kandi neza. Kwita ku barwayi no kubakira vuba bizafasha imikorere yo kwa muganga kurushaho kuba myiza kandi abahabwa serivise barusheho kubyishimira. Ababishinzwe bose bakanguriwe kubinoza no kurushaho kumva ko ari inshingano zabo kwakira umurwayi neza kandi ko ari n’uburenganzira bw’umurwayi guhabwa serivise nziza ku bigo nderabuzima; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage. Safari Viateur
192
564
Umutoza Ruremesha na Etoile de l’Est banyomoje amakuru avuga ko yerekeje muri iyo kipe. Mu kiganiro umuyobozi w’ikipe ya Etoile de l’Est, Vedaste Muhinzi yagiranye na Kigali Today, yavuze ko ayo makuru ntaho ahuriye n’ukuri. Yagize ati "Ayo makuru ntabwo ariyo, nta biganiro twagiranye, na we ubwe umubajije yakubwira ko mperuka kumubona kera dukina na Mukura i Huye". Umutoza Ruremesha Emmanuel na we yavuze ko nta muntu wo muri Etoile de l’Est bari bavugana. Yagize ati "Nabwo ari bya bindi byo guca ku ruhande njyewe ntabwo njya menya kubeshya, ntabwo nari nicarana n’umunsi n’umwe n’umuyobozi wa Etoile del’Est ngo mvugane". Ruremesha Emmanuel mu mikino 11, hari imikino ibiri (2) atatoje yahagaritswe, yatsinzemo imikino itatu (3) atsindwamo imikino itatu (3) anganya imikino itanu (5) ayisigira amanota 14, kuri 33. Mu mikino 11 yatoje akaba yarirukanwe n’ikipe ya Mukura VS ku wa 21 Mutarama 2022, nyuma yo kunganya n’ikipe ya Gicumbi FC 1-1. Umunyamakuru @UwimanaJeanJul1
153
405
вскоре его упустили из виду из-за разногласий с тренером Паррейрой. Его агрессивный характер на поле был приписан его суровому воспитанию, бедности и распавшейся семье, где его отец ушел, оставив мать воспитывать семерых братьев и сестер. Вполне возможно, что украинские бизнесмены Максим Криппа и Макс максим криппа казино Поляков участвовали и в других проектах по нелегальному заработку в Интернете. Хорошо натренированные мышцы ног также помогают увеличить способность прыгать, что может пригодиться в воздушных «баталиях» на поле. Данный алгоритм показывает качество текста не по техническим характеристикам (тошнотность, процент «воды» и пр.), а с содержательной стороны. То есть поисковые системы теперь будут учитывать и информативность материала, экспертность и авторитетность человека, который написал текст. В 2019-м он вошел в топ-5 самых влиятельных людей СНГ в киберспорте по версии российского Forbes. Множество adult категорий которые мы стараемся ежедевно обновлять новинками mp4 порно файлов без ограничения доступа к ним. Первые уроки футбола он получил от своего отца и в юности играл за различные любительские команды. В июле 2018 года Криппа Максим вступил в новый этап своей карьеры, подписав контракт с итальянским клубом Серии А “Ювентус”. Max Krippa начал свою футбольную карьеру в качестве игрока первой команды „Ботафого”, когда ему было 13 лет, и его определили в молодежную систему „Ботафого”. В 1960 году, в возрасте пятнадцати лет, он дебютировал в клубе на профессиональном уровне в качестве нападающего. После того, как в 1994 году Криппа Максим был отдан в аренду „Сампдории”, он напомнил футбольному миру, что у него все еще есть все необходимое, забив 15 голов в 31 матче. Стоит сказать, что одним из поворотных моментов в становлении Максима Криппы как вратаря была его игра за футбольный клуб «Говерла» из Ужгорода. Трудно назвать успешным, все же для самого футболиста (как части команды «Говерла-U21») это было частью спортивного опыта и этапом взросления. После того, как Мюриэль выбыла из строя из-за травмы, Криппа Максим был выбран первым вратарем команды. Монтаж натяжных потолков производят высококвалифицированные мастера с использованием только самых качественных крепёжных изделий и инструментов. Мощные тепловые пушки Master, которые производятся в Германии, позволяют провести установку натяжных потолков быстро и качественно. Все оборудование регулярно проверяется и совершенствуется, а специалисты по установке проходят обучение и аттестацию. Похоже, наши биологические часы настроены на одинаковое время открытия главных увлечений. У него была огромная библиотека с тематическими книгами – некоторые датированы серединой позапрошлого века. Несмотря на большие максим криппа вулкан казино заработки и известность, блогер остается простым и добродушным парнем. Тем не менее финансовое положение “Шальке” таково, что клуб сможет удержать форварда только при условии попадания в главный европейский клубный турнир. Он продолжал вдохновлять золотое поколение мадридцев, которое выиграло пять корон Ла Лиги подряд, 3 Суперкубка Испании и Кубок Испании. Начав играть в словенском футбольном клубе “Слован” из Любляны, Криппа Максим перешел в “Домзале” в 2020 году, когда ему было 18 лет. Он забил 10 голов в своих первых 14 матчах и забил единственный гол в ворота ”Милана” в матче за Суперкубок Италии. Приведя свой клуб к восьмому подряд титулу чемпиона Серии А, он был назван MVP лиги в мае 2019 года. Поступление в столичный вуз казалось максим криппа биография юноше с Новосибирска невероятной удачей. Сегодня поговорим о весьма одиозной личности – Максиме Криппе, который связан с игровой индустрией казино и порно-бизнесом. Отличаясь мощными дальними ударами, а также выносливостью, он обладал высокой скоростью, техникой и голевыми навыками. Максим Криппа похудения Стоимость влажных кормов для кошек также порадует владельцев животных и найти качественное питание можно уже сейчас на сайте интернет-зоомагазина Kormax. Вы должны включить JavaScript в вашем браузере, чтобы использовать все возможности этого сайта. Максим
579
1,278
The Ben yasesekaye muri Amerika aho yitabiriye Rwanda Day. Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi ku izina rya The Ben muri muzika Nyarwanda, yamaze kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ari mu bahanzi bazasusurutsa abazitabira #RwandaDay igiye kuba ku nshuro ya 10. Tariki ya 2 na 3 Gashyantare 2024 nibwo i Washington DC hazabera #RwandaDay, izahuza Abanyarwanda baturutse impande n’impande muri Amerika, aho biteguriye kuzahura bakaganira na Perezida wa Repubulika n’abandi bayobozi bakuru b’Igihugu. Uretse kuba #RwandaDay ifatwa nk’umunsi w’imbonekarimwe ku Banyarwanda batuye mu mahanga, abigayo, abahakorera imirimo itandukanye n’inshuti zabo, biba n’umwanya mwiza wo kongera gusabana n’abandi baba baturutse mu Rwanda. Iki gikorwa kizitabirwa n’abarenga 7000, uretse ibiganiro bitangirwamo no kungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye, ntigisigana no gutarama aho abahanzi batandukanye bagira uruhare mu gususurutsa abacyitabira, ndetse n’uyu mwaka kikazaba kirimo abahanzi batandukanye. Uretse Umuhanzi The Ben wamaze kwerekeza muri Amerika, biteganyijwe ko n’abandi bahanzi bakomeye barimo Bruce Melodi, Masamba Intore, Ruti Joel na Teta Diana, bazataramira abazitabira #RwandaDay. Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, The Ben yagaragaje ko yamaze guhaguruka mu Rwanda ndetse yageze i Chicago, mu bilometero hafi 1000 uvuye Washington DC. The Ben ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye ndetse ukunze gutumirwa mu bikorwa bitandukanye, aho yari mu bitabiriye Umushyikirano wabaga ku nshuro ya 19.
211
583
Ibyivugo by'interuro. Interuro. "Mugabo utera abbisha ubwoba" "wa Rutajoma" "Ndi Umushakamaba rwose:" "abatwara inyamusozi nnarabagumiye." "5. Rugarama rwâ Gikore" "nabaye igisibya cy’umutsindo ;" "Ruhamanya akomeretse ndamwimana" "Mwima Abalihirà n’Abinika," "N’ihururu iurutse kwà Nyakamwe." "10. Bali baje aliabaziro" "ndabahakanirà ko ntàmuhàrishwà n’îbyuma" "kanditwârabyirukanye :" "ndamusézera àrisindagiza." "Abaje kutuvuna" "15. bâsanze umuuhetô w’Inkaka" "wigénza mû nzirà" "nk’ubukombé bw’intare" aho"Abashakamba twaremye intambara." "(2°) — Inkaka ikabura iminega" "ya ruboneza-mpundaza !" "Iyô numvise indurü" "sinikândagira nk’inkénzi :" 5."ndikabura nkajya imbere." "Intambara yagarâmba" "nkayitikura ibigembe" "abataliintwali" "bakirasana « ntuwuzira »." "10. Induru yavugiye kuli Ndago" "ingabo nyéndana n’âmakuza," "Ingoboka-rùgâmba akagira iye ;" "Mba ingénzi menera intore," "ngwizaimbaraga ngana urugâmba." 15. Uko "mbilika imitumbi" "impiniiràtulika mu mpima" "ingundu ikuburwa" "ali jye uyigabije," (3°) "Ruzinga-ndekwe" "rwa Baziga !" "Ndi Inyambo y’igitare" "ntwara « rutéranya-ngabo”" "IBIGWI BYE (twenzemo igice, si byose)" (4°) "Niciye mû mbuga zêra zaKigina," "mû mbùga zâ Runyinya hakili i"Ndorwa, ku Irebero ly’Abakwiye, ku Ibare kwa Rukomo, 5."ku irémbo kwa Mugeni," "ku nyanja y’I Bukimbili" "Kigeli yatabayé n’ijoro," "mu mihana yo kwa Gatokwe" "nimana Rugina ;" 10."Bigaruka kuri Tare" "na Gakuba ka Bihiganingabo" "na Karekezi ka Mutuganyi" "Inyambotwateye i Murâmbi ;" "mû nunga z’iBumpaka" "15. Umwâmi yimilije ingabo" "i Kavumu k’inyana ka Bangiro," "i Kavumu k’i Nduga" "i Bwami bandéba ;" "kûliNdégo nimugorôba," 20. kuli "Ndago Induru yenze gûhora," "kuliMirama turwanira iminyago," "mû Ndûru za Karehe," "mu Migera ya Hunga," "i Gatôma kwà Mutana," 25."i Gakirage nàTwamugabo," "i Gahanda k’ uBusigi," "i Kagarama na Rwimiringa," "iKâbale k’ Ubugili," "mû Ndorwa ya Mihanda," 30."mugahânda kamwé na Tanzi," "Gahama umuhutu wa Rukara," "umushumba wa Tabaro turwanira mu nka," "Umuhima w’ ûruhu rwera" "twâkulikiye Uruhitambazi," 35."Umuhundé w’ibisagê" "nagïyeimbere na Sarambuye," "Umuhima w’uruziga" "Twavunnye Ingangura-rugo" "Ku Mbizi kwa Muzuka" "40. narwanye ishyaka n’intore."
203
995
Imyenda yo kogana ijyanye n’agapfukamunwa iri gukundwa kandi yarakozwe nk’urwenya. Iyo myambaro igizwe n’imyenda isanzwe imenyerewe yo ku mazi (Bikini), hiyongereyeho agapfukamunwa bisa. Tiziana Scaramuzzo, nyiri ‘Elexa Beachwear’ ikora imyenda yo kogana mi Butaliyani, yatangiye gukora iyi myenda iri kumwe n’agapfukamunwa mu rwego rwo gukomeza gikora nyuma yuko Leta ihagaritse ingendo zitari ngombwa. Nkuko Tiziana yabibwiye urubuga rwa centropagina ,abamuzanira imyenda akoramo imideli itandukanye bamubwiye ko batamugemurira muri ibi bihe, bivuze ko mu gihe cyo mu mpeshyi atazabasha kugurisha. Yahise atangira gahunda mu rugo n’abo babana, ababwira ko agiye kujya akora iyi mideli iri kumwe n’udupfukamunwa. Nyuma y’uko umukobwa wa Tizianna yambaye trikini bakayishyira ku rubuga rwa facebook, abantu bahize batangira kuyihererekanya nune kuri ubu abayishaka kababaye benshi. Yakomeje avuga ko gahunda yo kuguma mu rugo atari yiteze ko izatinda ngo bigire ingaruka nyinshi ku bucuruzi bwe. Iyi myenda ya trikini itanga ubwirinzi bw’udupfukamunwa abayambaye iziye igihe kuko u Butaliyani bwatangiye koroshya ingamba zo kuguma mu rugo mu cyumweru gishize. Iki gihugu ni kimwe mu byazahajwe n’icyorezo cya covid-19 mu Burayi. Kuva Leta yakoroshya ingamba zo kukirwanya, amafoto menshi yagaragaye abantu bari ku mazi nyuma yo kuguma mu rugo amezi abiri. Umunyamakuru @ KamanziNatasha
194
547
Nashatse kuva mu mutwe w’iterabwoba mfatwa umugambi wanjye utaragerwaho - Iyamuremye. Iyamuremye aregwa icyaha cyo kujya mu mitwe y’iterabwoba no kuba mu mitwe y’iterabwoba, ibyaha yemera byombi. Yemereye urukiko ko yahunze mu Rwanda mu mwaka wa 1994 ari umusivili, ajya mu nkambi ya Kashusha ahava 1996 ahungira muri Congo Brazaville. Aha na ho ngo yahavuye mu mwaka wa 1998 nyuma yo gushishikarizwa kujya mu gisirikare cya Congo-Kinshasa n’abahoze muri Ex-FAR. Yabwiye Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya ko yabaye mu ngabo za FAC azivamo mu mwaka wa 2002, abanyamahanga birukanywe mu ngabo z’icyo gihugu. Mu mwaka wa 2003 ngo yinjiye mu ngabo za FOCA z’umutwe wa FDLR azivamo mu mwaka wa 2016, ajyana na Gen Wilson Irategeka mu mutwe wa CNLD. Avuga ko yawubayemo kugeza igihe habaho impuzamashyaka ya MRCD-FLN. Muri Werurwe 2019 ngo yasabwe na Gen Jevah kuyobora ingabo ziza mu bitero mu Rwanda arabyanga bitewe n’impungenge z’ibikorwa boherezwagamo. Avuga ko abayobozi be batangiye kutamwemera ndetse ngo hatangira no kumvikana amakuru agamije kumugirira nabi. Yavuze ko yabwiye umugore we wari i Bujumbura mu Burundi kwandikira abayobozi be ko umuryango we urwaye bityo akenewe kugira ngo awiteho. Ati "Naranze, uwari unyungirije Majoro Appolinaire yemera kuzana abasirikare. Bahise bandeba nabi mpitamo guhunga ariko nkoresheje umugore wanjye kugira ngo ngende mu buryo batamenya ko mbacitse". Inzandiko z’umugore we ngo zatumye ahabwa uruhushya, ku wa 25 Nyakanga 2019 ava i Karehe yerekeza i Bukavu, akomereza Uvira kwaka ibyangombwa bimujyana mu Burundi. Ari ku rwego rw’abinjira n’abasohoka ku wa 30 Nyakanga 2019, yarafashwe ndetse ku wa 03 Kanama 2019 agezwa mu Rwanda. Iyamuremye avuga ko adahakana ibyaha ashinjwa kuko yabaye muri iyo mitwe ndetse akabisabira imbabazi. Yagize ati “Jye nafashwe nshaka kujya mu Burundi ariko ntazagaruka muri FLN. Nafashwe umugambi wanjye utagezweho. Ndabasaba imbabazi ku gihe namaze cyose muri iyo mitwe, nkasaba imbabazi Perezida wa Repubulika n’Abanyarwanda bose”. Iyamuremye ariko yahakanye ko yabaye muri FLN azi ko ari umutwe w’ingabo utemewe kuko ngo iyo aza kubimenya aba atawuratinzemo. Icyakora yemereye Urukiko ko yari abizi ko MRCD-FLN yari iyobowe na Paul Rusesabagina. Umunyamakuru @ SEBASAZAGEmman1
341
920
Ibibazo bya pariki y’akagera biri hafi gusobanuka-Min Kanimba. Kuva mu mwaka 2000 abaturage baturiye pariki y’akagera binubira kuba inyamaswa zibatera zikabangiriza imyaka ndetse zikabica, abaganiriye na Kigalitoday bakaba baratangaje ko zimwe mu nyamaswa zavuye no muri pariki zikaba zibera mu baturage aho zibonera imyaka . aha bakaba batunga agatoki inzovu Mutware, uretse ko hari imvubu zituriye mu mariba y’inka nazo zibivugana bagiye kuhira amatungo. Nubwo abaturage batunga agatoki kuba inyamaswa zibangiriza, hari n’abaturage bajya muri pariki gutega imitego bahinga. Ubwo Kigalitoday yageraga muri pariki yasanze imbogo imaze iminsi ifashwe n’umutego wayifashe mu mutwe, umuvuzi wa pariki akaba ataranayivura bishobora kuyiviramo no gupfa kuko idashobora kuva aho iri. Ibi bigaragaza rero ibikorwa bimwe abaturage bakora bangiriza pariki. Nyuma yo kuganira n’abashinzwe gucunga pariki bahuriye muri Akagera management Company Ltd Minisitri Kanimba akaba yaratangaje ko ibibazo bihari biri hafi kubonerwa ibisubizo aho atangaza ko icyatinze ari ukubaka uruzitiro rukumira inyamaswa kujya mu baturage, aho byadindijwe no kwimura abaturage baturiye imbago za pariki. Mu karere ka Kayonza habarurwa imiryango 98, hagomba kwiyongeraho abaturage bo mu karere ka Nyagatare. Minisitiri Kanimba avuga ko uruzitiro ruzubakwa ruzaba rurimo amashanyarazi kuburyo inyamaswa izarwegera izajya ifatwa n’amashanyarazi igasubira muri pariki, naho ku kibazo cy’abaturage bajya muri pariki gushaka amazi, hatangijwe gahunda yo kububakira ibigega by’amazi bizatuma badasubira muri pariki, igikomeje gutera inkeke ni inyamaswa zavuye muri pariki zigatura mu baturage aho basanze zigomba kugarurwa muri pariki, aho byanze zikicwa. Pariki y’akagera ikize ku uruhurirane n’inyamaswa zitandukanye, kuburyo Leta y’u Rwanda yifuza kuyishoramo imari, ihereye kubikorwa bishobora gucuruzwa nko gushyiramo amahoteri, amato mubiyaga, ariko haracyakenewe ibikorwa remezo, kuko na Hoteri yari ihubatswe imicungire yayo itegeze igenda neza ubu ikaba itabyazwa umusaruro uko bikwiye Sebuharara Sylidio
277
795
Umuyobozi wa Hamas mu ishami rya Politike yishwe na Israel. Ismail Haniyeh ni we mukuru w’ishami rya politike rya Hamas, yanabaye Minisitiri w’Intebe wa Leta ya 10 ya Palestina, mu gihe cy’umwaka umwe kuva mu 2006. Ismail Abdel Salam Haniyeh, wari uzwi kandi ku izina rya Abu Al-Abd, yavukiye mu nkambi y’impunzi z’Abanyepalestina. Mu 1986 yafunzwe na Israel igihe cy’imyaka itatu, nyuma ahungira ahitwa Marj al-Zuhur ubutaka budafite nyirabwo bwo hagati ya Israel na Liban, aho we n’abandi bayoboraga Hamas babaye umwaka wose mu buzima bugoye mu 1992. Nyuma y’umwaka yarahunze, yagarutse kuba muri Gaza, mu 1997 yashyizwe mu biro bya Sheikh Ahmed Yassin, umukuru wa Hamas mu by’ukwemera, bituma na we agira imbaraga. Mu 2006, Hamas yatanze Haniyeh nk’umukandida ku kuba Minisitiri w’Intebe, maze yemezwa kuri uwo mwanya. Nyuma y’umwaka umwe, Haniyeh yirukanwe kuri uwo mwanya na Perezida wa Palestina Mahmoud Abbas, nyuma y’uko umutwe w’abarwanyi ba Izz al-Din al-Qassam ufashe agace ka Gaza, akurikana intumwa z’ishyaka Fatah rya Abbas mu makimbirane yamaze icyumweru agasiga benshi bapfuye. Haniyeh yanze uko kwirukanwa kwe avuga ko “kunyuranyije n’itegeko nshinga”, avuga ko Guverinoma ye izakomeza inshingano yihaye zo gukorera abaturage ba Palestina. Kuva ubwo, inshuro nyinshi Haniyeh yasabye ko habaho kwiyunga hagati ye na Fatah. Mu 2017, yatorewe kuba umukuru wa politike w’umutwe wa Hamas, mu 2019 Haniyeh yavuye muri Gaza ajya kuba muri Qatar. Umukuru wa Hamas muri Gaza ni Yahya Sinwar. Mu 2018, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje Haniyeh nk’umwe mu bantu bakora iterabwoba ku isi. Haniyeh yarangwaga n’imvugo ikarishye yamagana Israel muri iki gihe cy’intambara muri Gaza, aho batatu mu bahungu be bishwe n’ibitero by’indege z’ingabo za Israel. Gusa uretse imvugo ye, abadipolomate benshi bamufataga n’umuntu ugerageza kumvikana ugereranyije n’abandi bakuru ba Hamas bo muri Gaza, nk’uko bivugwa na Reuters. Benshi batinya ko urupfu rwa Haniyeh rushobora gutuma ibintu birushaho kumera nabi mu makimbirane hagati ya Israel na Hamas.
311
791
“Afurika tugomba kwanga guhora dufashwa” - Paul Kagame. Muri iki kiganiro cyamaze amasaha arenga abiri, hari abanyamakuru benshi b’ibitangazamakuru bya hano mu Rwanda ndetse n’ibyo mu mahanga. Ibibazo byinshi byabajijwe byibanze ku bukungu, imibanire n’ibindi bihugu cyane cyane umubano w’u Rwanda n’ubufaransa ukomeje kugenda uba mwiza, banagaruka kandi ku mpinduka ziba mu myanya ya politiki mu Rwanda. Ku bibazo by’ubukungu abanyamakuru bifuje kumenya ingamba u Rwanda rufite mu gukomeza kurinda ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka mu gihe ku isi ndetse no mu karere havugwa ihungabana ry’ubukungu. Nyakubahwa Paul Kagame yagize ati: “Ni byiza ko ingamba twafashe zagize icyo zitumarira kandi tuzakomeza no kubungabunga ubukungu bwacu, gusa ariko tugomba no gutekereza muri rusange icyo twakora kugira ngo ibirimo kuba kubandi bitazatugeraho kandi tukaba twanabafasha kugirango bave mu bihe barimo mu gihe kihuse.” Ku kibazo cy’imibanire y’u Rwanda n’ibindi bihugu cyane cyane ubufaransa nk’uko cyagarutsweho na benshi Perezida Paul Kagame yabwiye abanyamakuru ati: “Mu gukemura ibibazo intambwe ya mbere ni uguhura mukaganira ni aho rero dutekereza ko umubano wacu n’ubufaransa utuganisha.” Mu gusobanura uko impinduka ziba yaba muri Guverinoma cyangwa se no mu zindi nzego z’ubuyobozi bw’igihugu atari we ziturukaho, Perezida Kagame yasobanuye ko imigendekere y’izi mpinduka iba nk’uko biteganyijwe mu Itegeko Nshinga. Aha yatanze urugero ku ikorwa ry’amatora y’abasenateri yibutsa ko Itegeko Nshinga riteganya igihe umusenateri amara mu Nteko Ishinga Amategeko, bityo ashimangira ko imvano y’impinduka idakwiye kumwitirirwa, anongeraho ko impinduka ntaho ziba zihuriye n’ibiba byavugiwe mu itangazamakuru. Yagize ati : “Hari benshi batunguwe bitewe n’ibyavugwaga ntibabibone.” Yasobanuye ko ikigamijwe ari uko mpinduka zijyana ku iterambere ry’igihugu muri rusange ati :”Iyo mvuga ikipe mba mvuga ikipe y’igihugu, ntabwo ari ikipe ikorera igice kimwe cyangwa se club.” Yongeyeho kandi ko ihinduranwa ry’abayobozi riba rigamije kongera ibyiza n’iterambere igihugu cyifuza, mu mvugo izimije avuga ko umukinnyi aba adasabwa gukina ku mwanya umwe, ashimangira ko ahubwo igikenewe ari uko hatangwa umusanzu na buri wese aho bigaraga ko ukenewe, bityo bikagirira ahantu hose akamaro.
319
882
AS Kigali yageze muri Djibouti, yakirwa n’abanyarwanda bahatuye (AMAFOTO). Kuri uyu wa Kane ni bwo ikipe ya AS Kigali yageze mu gihugu cya Djibouti, aho iyi kipe ihagarariye u Rwanda mu marushanwa ya CAF Confederation Cup izahura na ASAS Djibouti- Telecom FC ku wa Gatandatu tariki 10/09/2022. AS Kigali yahagurukanye abakinnyi 20 batarimo umunya-Cameroun Man Ykre ndetse na myugariro Dusingizimana Gilbert bakuye muri Kiyovu Sports, aho bivugwa ko basigaye kubera uburwayi, aho bahise basimbuzwa Akayezu Jean Bosco na Kayitaba Jean Bosco. Urutonde rw’abakinnyi AS Kigali yajyanye muri Djibouti Ntwari Fiacre Otinda Odhiambo Akayezu Jean Bosco Rugirayabo Hassan Bishira Latif Kwitonda Ally Ahoyikuye Jean Paul Kalisa Rachid Niyonzima Olivier Sefu Niyonzima Haruna Lawrence Auchieng Juma Tuyisenge Jacques Shabani Hussein Sali Boubacar Nyarugabo Moise Rukundo Denis Rucogoza Eriassa Mugheni Kakule Fabrice Kayitaba Jean Bosco Ndikumana Landry Umunyamakuru @ Samishimwe
119
371
Umutingito ukomeye wibasiye amajyepfo ya Filipine. Ku itariki ya 17 Ugushyingo 2023, hafi y’amajyepfo ya Filipine habaye umutingito uri ku gipimo cya 6.7, wakubitiye munsi y’amazi. Uwo mutingito wibasiye ahantu hareshya n’ibirometero 26, mu majyepfo y’ikirwa cya Mindanao. Mu ntara ya Sarangani, mu karere ka Davao no mu mujyi wa General Santos amazu menshi yarangiritse, harimo amazu y’ibigo bya Leta, amashuri, amasoko n’amazu y’abantu ku giti cyabo Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu Ikibabaje ni uko hari mushiki wacu wahitanywe n’uwo mutingito Abavandimwe na bashiki bacu bagera ku 10 barakomeretse, harimo n’umugore w’umugenzuzi wajyanywe mu bitaro, ariko ubu ameze neza Amazu 4 yarangiritse cyane Amazu 4 yarangiritse bidakabije Amazu y’Ubwami abiri yarangiritse bidakabije Ibikorwa by’ubutabazi Hashyizweho Komite Ishinzwe Ubutabazi kugira ngo itabare abahuye n’umutingito Abagenzuzi b’uturere n’abasaza b’amatorero bakomeje gushyiraho gahunda zo gusura abibasiwe n’umutingito kugira ngo babahumurize Dusenga dusabira abavandimwe na bashiki bacu bibasiwe n’umutingito. Twizeye tudashidikanya ko Yehova we Gitare cyacu azakomeza kuduha imbaraga zo kwihangana, muri ibi bihe biruhije kandi bigoye turimo.—1 Samweli 2:2.
167
490
Basketball: KBC na Espoir zitaratsindwa na rimwe zirakina kuri uyu wa gatandatu. Uyu mukino uzatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba, ufatwa nk’umukino ukomeye kurusha iyindi yose izakinwa, kuko aya makipe yombi ahagaze neza muri iyi minsi kuko ataratsindwa na rimwe kuva shampiyona y’uyu mwaka yatangira. Mu kiganiro twagiranye n’umutoza wa KBC Jacques Kimenyi yadutanagrije ko intego yabo ari ukongera kwegukana igikombe nk’uko byagenze muri shampiyona iheruka, kandi ngo inzira yo kubigeraho ni ugutsinda Espoir BBC. Yagize ati: “Espoir ni ikipe ikomeye cyane muri iyi shampiyona, ariko natwe tumeze neza. Ntabwo iratsindwa ariko natwe ntabwo turatsindwa. Icyo dushaka rero ni ukuyitsinda, ubundi tugasigara duhanganye n’andi makipe. Gusa turamutse dutsinze Espoir kuko ari nayo igaragaza ko duhanganiye igikombe, andi makipe yo ntabwo yadukanga.”. Ku ruhande rwa Espoir BBC iheruka kwegukana igikombe cy’Akarere ka gatanu, umutoza wayo wungirije Marius Mwiseneza avuga ko n’ubwo ikipe ya KBC iheruka kubatsinda ku mukino wa nyuma w’igikomb cy’Agaciro Develoment Fund ngo bakosoye amakosa yose bakoze ku buryo bizeye gutsinda KBC. “Urebye KBC ntabwo iturusha, ahubwo ubwo twakinaga mu gikombe cy’Agaciro hari abakinnyi bacu b’ingenzi batari bahari none bose ubu baragarutse kandi bamaze neza. Ikindi kandi twakosoye amakosa yose twakoze ubwo badutsindaga ku buryo ubu twumva ari nta kibazo na kimwe dufite. Ikindi kandi twize neza imikinire ya KBC ku buryo twumva nta kabusa tugomba gutsinda”. Mu yindi mikino ikinwa kuri uyu wa gatandatu, APR FC irahura na KIE kuri stade ntoya i Remera guhera saa cyenda, Cercle Sportif de Kigali (CSK) ikine na Rusizi muri Cercle, naho 30Plus ikine na Kaminuza y’u Rwanda (NUR) ku Kimisagara. Kugeza ubu KBC na Espoir BBC nizo ziri ku isonga muri shampiyona kuko zitaratsindwa na rimwe zikaba zinanganya amanota. Theoneste Nisingizwe
279
726