text
stringlengths
159
9.91k
nwords
int64
15
1.2k
ntokens_llama32
int64
70
3.89k
FODIB na ABC byokeje igitutu Perezida Ndayishimiye uherutse gufunga imipaka y’u Burundi n’u Rwanda. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gashyantare 2024, Nibwo Ihuriro ry’Abarundi baba mu mahanga, FODIB, na ABC rigizwe n’ababa muri Canada, ryasabye Perezida Evariste Ndayishimiye gufungura imipaka y’u Burundi n’u Rwanda. Ni icyemezo cyafashwe nyuma yo kutishimira ibyakozwe na Perezida Ndayishimiye wafunze imipaka ihuza igihugu ayoboye n’u rwanda, aho rigaragaza ko yagombaga kubanza gusaba Inteko Ishinga Amategeko uburenganzira mbere yo gufunga imipaka tariki ya 11 Mutarama 2024. Ryagize riti “Icyemezo gihutiyeho cya Perezida Evariste Ndayishimiye cyo gufunga imipaka y’u Burundi n’u Rwanda kirasa n’icyagendeye ku cyifuzo cya Kinshasa kandi nta na hamwe gihuriye n’inyungu z’Abarundi. Kuyifunga ni igihano ku Barundi, cyane cyane abaturiye umupaka; si ku bari ku butegetsi.” Aba Barundi bibukije Perezida Ndayishimiye ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifitanye ibibazo n’u Rwanda ari ko yo itigeze ifunga imipaka; kuko byari kugira ingaruka ku batuye ibihugu byombi. Bagize bati “Nubwo u Rwanda rufitanye ibibazo na RDC, nta baturage b’Abanye-Congo bagize icyifuzo cy’uko ubuyobozi bwa RDC bwafunga imipaka kugira ngo urujya n’uruza hagati ya Goma na Rubavu ruhagarare.” Igihe dukesha iyi nkuru cyanditse ko basabye Perezida Ndayishimiye kwisubira, agafungura imipaka y’u Burundi n’u Rwanda kugira ngo abatuye muri ibi bihugu bagenderane, bahahirane. Bati “Twebwe Abarundi duhuriye muri ABC na FODIB, tugaragaje akababaro, dusaba Perezida Ndayishimiye kwisubira, akareka abavandimwe batuye mu bihugu byombi bakajya basurana, bahanahane ibitekerezo kuri gahunda y’ubukungu.” Mu gihe ibihugu bitabanye neza, babona igikenewe ari uko byakemura amakimbiranye bifitanye, byifashishije inzira y’amahoro n’iya dipolomasi zateganyijwe n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba n’uw’akarere k’ibiyaga bigari. Perezida Ndayishimiye yashinje u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bwe, nk’impamvu yatumye afunga iyi mipaka. Hari hashize iminsi mike ugabye igitero muri zone Gatumba, intara ya Bujumbura. U Rwanda rwasubije ko nta mutwe n’umwe urwanya Leta y’u Burundi ruha ubufasha, rusobanura ko ari ikirego kidafite ishingiro, cyane ko bizwi ko RED Tabara ikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri RDC. Abakurikiranira hafi ibibazo byo mu karere bagaragaza ko ifungwa ry’iyi mipaka rifitanye isano n’ibibazo u Rwanda rufitanye na RDC; igihugu kibanye neza n’u Burundi muri iki gihe, bishingiye ku bufatanye bw’impande zombi mu kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23.
363
1,003
Amavubi yamaze gusezerera abandi bakinnyi 2 nyuma ya Muhadjiri. Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Frank Spittler, akomeje gusezerera abakinnyi abona atazifashisha mu mikino afite  imbere. Muhawenayo Gad na Dushimimana Olivier nabo basezerewe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, bakaba baje bakurikira Hakizimana Muhadjiri na Tuyisenge Arsene  baheruka gusezererwa. U Rwanda ruri kwitegura  imikino ibiri yo gushaka itike yo gukina  igikombe cy’Isi cya 2026, rukaba ruzahura na Bénin ndetse na Lesotho  mu ngangiriro za Kamena. Umutoza w’Amavubi, Frank Torsten Spittler yari yahamagaye abakinnyi 37 bo kujyana muri uyu mwiherero, ari kubagabanya kugira ngo asigarane abo azifashisha gusa. Ku wa 30 Gicurasi yasezereye Hakizimana Muhadjiri wa Police FC na Tuyisenge Arsene wa Rayon Sports, nyuma y’umunsi umwe akaba yasezereye umunyezamu Muhawenayo Gad usanzwe ukinira Musanze FC ndetse na Dushimimana Olivier ukinira Bugesera FC. Aba bakinnyi basezerewe gusa ariko Maxime Wenseens ukinira Royal Union Saint-Gilloise yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi na Samuel Gueulette ukinira Raal La Louviere yo mu kiciro cya 2 cyo mu gihugu cy’u Bubiligi nabo binjira mu mwiherero. U Rwanda ruyoboye itsinda rurimo n’Amanota 4, rukaba ruzakina na Bénin ku  wa 6 Kamena, rwongere rukine na Lesotho ku wa 11  uko kwezi.
193
512
Agakaye k’ikusanyamakuru kabuze biba umutwaro ku rubanza rwa Dr Kabirima. Dr Kabirima n’umwunganira, Me Pascal Munyemana, bifashishije amakuru akubiye muri dosiye z’imanza Gacaca Bunge I, Bunge II, Kanombe B, n’iyo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe mu kuvuguruza ibyo ubushinjacyaha bwifashisha bumushinja ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu. Muri uru rubanza rurimo kuburanishirizwa mu Rugereko ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyaha byambukiranya Imipaka mu Rukiko Rukuru rwa Kigali, bavuze ko ibyo ashinjwa ari ibihimbano n’ubwo inyandiko bifashisha ziriho umukono wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG). Dr Kabirima yagize ati “Ni inyandiko zitagaragaza abazikoze, igihe zakorewe n’aho zakorewe. Maze nshingiye ku itegeko rigena uko ibimenyetso bitangwa, ndasaba urukiko kutazabishingiraho mu gufata icyemezo.” Yakomeje avuga ko urukiko rwahagaritse urubanza muri Mata 2017 mu gihe cy’ukwezi kose ngo bazane ibimenyetso. Icyo gihe ubushinjacyaha ngo bwazanye ibimenyetso bituzuye ngo kuko izo nyandiko zitagaragaza abazikoze, igihe zakorewe n’aho zakorewe. Aha yasobanuye ko inyandiko bifuzaga ko ubushinjacyaha buzana ari agakaye kakozwe mu ikusanyamakuru muri Gacaca ariko kugeza ubu kakaba karaburiwe irengero. Mu mvugo iremereye, ubona afite agahinda, Dr Kabirima yagize ati “Mu Rwanda hari itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi gushinja umuntu Jenoside atarayikoze na byo ni ingengabitekerezo.” Yabivuze yikoma ahanini umushinjacyaha wasohoye inyandiko zimuta muri yombi ubwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe rwari rumaze gutegeka ko arekurwa rukanatesha agaciro ibyemezo by’inteko Gacaca za Bunge I, Bunge II, Kibeho na Kanombe B. Nk’uko twabigarutseho mu nkuru yacu yo ku 15 Mata 2017, muri Bunge I Dr Kabirima yari yakatiwe adahari gufungwa imyaka 30, Bunge ya II imugira umwere. Kibeho yo yari yamukatiye imyaka 19, mu gihe Kanombe B yamukatiye gufungwa Burundu y’umwihariko. Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe ku wa 17 Ukwakira 2014, rwakuyeho ibyemezo bya ziriya nteko Gacaca zose ndetse rutegeka ko arekurwa agakurikiranwa ari hanze. Icyo gihe yafunguwe ari ku wa 21 Ukwakira 2014 ariko harasohowe impapuro zo kongera kumuta muri yombi (mandat d’amener) ku wa 20 Ukwakira 2014, bituma bongera ku muta muri yombi akiri mu marembo ya gereza. Dr Kabirima akagira ati “Kuba impapuro zinta muri yombi zarasohotse nkiri muri gereza kandi bikozwe n’umushinjacyaha n’ubundi twaburanaga muri urwo rukiko, bigaragaza uburyo yashakaga byanze bikunze ko nongera gufatwa.” Dr Kabirima yongeye kwiregura ku cyaha ashinjwa cyo gukora urutonde rw’abana b’Abatutsi bari bahishwe mu ngo z’Abahutu ngo bicwe no ku cyaha cyo kuba yari yarahawe imbunda. Ibi byombi, yifashishije iby’abatangabuhamya bavuze mu manza za mbere, bamwe bavuga ko batamuzi abandi bakavuga ko atari i Bunge, yabihakanye. Kuri urwo rutonde, Dr Kabirima avuga ko uwitwa Ndutiye yiyemerera ko yari mu gitero cyabishe kandi akavuga ko atigeze abona Karirima muri icyo gitero kuko ngo yari akiri ‘mu mashuri’. Ndutiye ngo avuga ko yongeye kubona Kabirima i Bunge nko mu matariki 28 Mata 1994, kandi icyo gihe ngo bakaba bari baramaze kwica abo bana baranabashyinguye. Yagize ati “Njyewe nk’umuseminari mu muhamagaro wanjye gukoresha imbunda ntibyari birimo! N’ubwo iwacu mu muryango harimo umusirikare, nta n’ubwo mu buzima bwanjye nigeze negera imbunda uretse iyi ngiyi inshorera nje hano kuburana ni yo inyegera.” Me Pascal Munyemana, umwunganira mu mategeko, we yagaragaje ingingo ubushinjacyaha bwatanzemo amatariki avuguruzanya. Ubushinjacyaha buvuga ko Jenoside i Bunge ku wa 14-15 Mata 1994 itari yagatangiye neza, ko icyo gihe batwikaga amazu gusa, bakavuga ko ahubwo yatangiye hagati y’itariki 16 na 17 Mata 1994. Gusa, hari aho bugaragaza umutangabuhamya wavuze ko ku wa 15 Mata 1994, hari umuntu wamugezeho avuga ko acitse imbunda ya Kabirima. Me Munyemana akavuga koi bi bivuguruzanya kuko ubushishacyaha ubwabwo bwivugira ko Jenoside yatangiye i Bunge nyuma y’iriya tariki. Anongeraho ko mu buhamya bushinja Dr Kabirima, harimo aho uwitwa Mukakabano amushinja ko yamubonye iwabo (kwa Mukakabano) yicaranye na mama we (mama wa Mukakabano), nyamara akaba ntaho avuga ko yamubonanye imbunda. Iyi mbunda iri mu byatinzweho mu iburanisha ryo kuri uyu wa 17 Mata 1994, Dr Kabirima agaragaza aho bamwe mu batangabuhamya bagiye bavuga mu nkiko ko atayigeze. Avuga ko mu rubanza Gacaca Kanombe B, uwitwa Mudatinya ubushinjacyaha bwifashisha buyimushinja ngo yivugiye ko iyo mbunda yambuwe uwitwa Fidele igahabwa uwitwa Kabano. Me Munyemana yongeye kugaruka ku by’ibimenyetso ubushinjacyaha bwifashisha, buvuga ko bitafashwe mu nzira zubahirije amategeko, maze avuga ko ari ibyo kimwe n’ibya CNLG, byose ari bimwe usibye kuba byarafashwe n’abantu batandukanye. Yaboneyeho yibutsa urukiko ko ibyo bimenyetso byose biri mu byifashishijwe mu nkiko Gacaca za Bunge, Kibeho na Kanombe B kandi ibyemezo by’izo nkiko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe rukaba rwarabitesheje agaciro. Ati “Ari ibyacu bimenyetso ari n’iby’ubushinjacyaha, ibyemezo byafashwe n’inkiko zibishingiweho byavanweho, akaba ari yo mpamvu tunasaba urukiko kuba rwagera aho icyaha bivugwa ko cyakorewe rukishakira amakuru.” Abivuga ashingiye ku mvugo impande zombi zagiye zifashisha zivuga ko “Jenoside yabaye habona kandi hakaba hari abayikoze, abayirokotse ndetse n’ababirebaga biba” bityo bikaba bitagakwiye kugora kubona amakuru ku bayikekwaho uruhare. Urukiko rwasabye Me Munyemana n’uwo yunganira urutonde rw’abatangabuhamya bifuza ko rwazabaza kugira ngo nirusanga ari ngombwa kujyayo ruzageyo ruzi abo rugiye kubaza n’imyirondoro yabo. Mu gihe kumva impande zombi muri uru rubanza byagombaga kurangira kuri uyu wa 17 Mata 2017, iki kibazo cy’urutonde kimwe n’ingingo nshya ubushinjacyaha bwazanye mu rubanza kandi rutarahaye kopi uruhande rw’uregwa, byatumye urukiko rwanzura ko urubanza ruzakomeza ku wa 8 Kamena 2017, Dr Kabirima yisobanura kuri izo ngingo bwa nyuma. Rwategetse kandi ko Dr Kabirima n’umwunganira bagomba kuba bagejeje urwo rutonde n’imyirondoro y’abatangabuhamya baruriho mbere y’itariki itaha y’urubanza. Umunyamakuru wa Kigali Today/KT Radio @ Oswaldini1
868
2,432
Icyambu cy'ubucuruzi cya Kigali. Kigali Logistics Platform, ni icyambu cy'ubucuruzi ariko kidakora ku mazi magari, kibarizwa i Masaka mu Karere ka Kicukiro, cyikaba icya mbere cyo muri ubu bwoko, cyubatswe ku mugabane wa Afurika no mu karere u Rwanda ruherereyemo, cyiikaba cyarubatswe ku bufatanye na sosiyete Dubai Ports World cyangwa DP World mu mpine.na Leta y’u Rwanda. Aho kiri. Kigali Logistics Platform ni ububiko bw’ibicuruzwa bw’iki cyambu rero bukaba bwubatse kuri metero kare 19 600, bufite ubushobozi bwo kwakira toni 50 ku munsi, aho rero ni ukuvuga toni ibihumbi 640 buri mwaka ndetse hamwe nanone kontineri z’ibicuruzwa zigera ku bihumbi 50, ni ukuvuga rero hafi inshuro 10 ubwa MAGERWA. Uko cyubastwe. Kigali Logistics Platform yatangiye kubakwa urebye ahagana mu mwaka wa 2018 hashingiwe ku masezerano y’imyaka 25 Leta y’u Rwanda yagiranye na sosiyete DP World. Mu gihe gito imirimo itangiye, icyi cyambu cyahaye akazi abagera kuri 667, aho usanga abagera 98% ari Abanyarwanda. Igice cya mbere cyubakwa cyatwaye asaga miliyoni 50 z’amadorali ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 40 z’amafaranga y’u Rwanda, hakaba hasigaye hatahiwe igice cya 2 cyo kubaka ibyumba bikonjesha, kikazatwara nacyo abarirwa muri miliyoni 35 z’amadorali y'america, ni ukuvuga asaga miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda.
193
510
Apple igiye gutangira gusohora iPhone zizingwa. Ikinyamakuru The Information cyatangaje ko Apple yamaze kwinjira mu mikoranire n’ibigo byo muri Aziya yo gukora bimwe mu bice bizaba bigize iyi telefoni. Iyi telefoni izaba izingirwa mu mpande [nk’uko wafunga igitabo]. Iyi miterere izaba imeze nka Samsung Galaxy Z Fold 4 yasohowe mu 2022 ku babyibuka. Iyi Galaxy Z Fold 4 iboneka guhera kuri $1,700 nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Samsung. Iyi iPhone isa nk’iri mu mishinga iramutse ishyizwe ku isoko, yaba izanye impinduka zidasanzwe kuri telefoni z’iyi sosiyete, kuva yamurika iya mbere mu 2007. Bivugwa ko Apple, yamaze kugena ‘code’ ikoreshwa imbere mu ruganda y’umushinga wo gukora iPhone izingwa izwi nka ‘V68’. Apple ifite gahunda yo gukora izi telefoni mu byiciro bibiri, zizatandukanira mu bunini bwazo. Mu busanzwe bitwara amezi hafi 24, kuva ku gitekerezo cyo gukora telefoni nshya ya iPhone kugeza igejejwe ku isoko, ariko iyi yo izaba izingwa bivugwa ko izatwara igihe kirenze ayo mezi. Ikindi ni uko bitewe n’imiterere ya iPhone dusanzwe tumenyereye, bizasaba ko habaho impinduka zinyuranye yaba mu bunini bwayo, bateri yayo n’ibindi kugira ngo iyi izingwa ishoboke. Igihari ubu ni uko abantu bari kwitegura kumurikirwa iPhone 16 bitarenze Nzeri uyu mwaka. Magingo aya Samsung niyo yihariye isoko rya telefoni zizingwa, n’ubwo isoko ryayo ryagabanyutse kuva kuri 80% mu 2022, rikagera munsi ya 70% mu 2023, nk’uko ikigo cy’ubushakashatsi ku masoko, TrendForce, kibigaragaza. Muri rusange ariko isoko rya telefoni zizingwa rikomeje kwaguka, kuko mu 2023 telefoni zingana na miliyoni 15.9 ari zo zagiye zoherezwa hirya no hino ku Isi, bingana n’ubwiyongere bwa 25% buri mwaka. Uyu mubare ariko biteganywa ko uziyongera cyane ku rugero rwa 11% ukagera kuri telefoni miliyoni 17.7 mu 2024. N’ubwo bimeze bityo ariko telefoni zizingwa zihariye 1.4% by’isoko rya telefoni muri rusange. mu 2026 hashobora gusohoka telefoni za iPhone zizingirwa mu mpande Iyi iPhone izaba izingwa nka Samsung Galaxy Z Fold 4 yo mu 2022
312
780
Ubuyapani Bwugarijwe N’Umwuzure Wa Tsunami. Ubuyobozi mu Buyapani bwasabye abaturage kwirinda kwegera cyane inkombe z’inyanja kuko hari ubwoba bw’umutingo ufite igipimo cya Ritchter cya 6.9 ushobora kuza gukurikirwa n’umwuzure uturuka mu Nyanja witwa Tsunami. ‘Tsunami’ ni ijambo ry’Ikiyapani rivuga ‘umuhengeri’. Rifite igisonuro cy’uko uwo muhengeri uterwa n’ibintu byose bibera munsi mu Nyanja bikazamura amazi yayo agasandara imusozi. Ayo mazi ateza umwuzure ushobora kugera mu bilometero byinshi uvuye ku nkombe z’inyanja cyangwa ikiyaga cyabereyemo ibyo bintu kamere. Imitingito, kuruka kw’ikirunga kiri munsi y’amazi, ibisasu biturikirizwa munsi yayo…byose biri mu bitera icyo bita tsunami. Ku byerekeye iri kuvugwa mu Buyapani, abahanga mu bumenyi bw’isi bavuga ko uwo mwuzure( tsunami) bigaragara ko uri bwibasire ahitwa Hyuga mu gace ka  Miyazaki gaherereye mu Majyepfo y’Ubuyapani. Ikigo ntaramakuru NHK kivuga ko umuburo ku bantu batuye mu Birwa bya Kyushu, Shikoku wamaze gutangazwa. Ni inkuru igikusanywa mu buryo burambuye ku bufatanye bw’ibinyamakuru mpuzamahanga. Ubuyapani ni kimwe mu bihugu biri mu gice kiganjemo ibirunga byinshi bikunze guteza umutingito, icyo gice abavuga Icyongereza bakise Ring of Fire. Ikindi gihugu kiri muri iki gice ni Indonesia.
177
491
Igitaramo cya Tuff Gangs cyongeye gusubukurwa ku nshuro ya gatatu. Byabaye nk’ibitungurana ubwo hongerega kwamamaza iki gitaramo cyasubitswe ubugira kabiri, ndetse ku nshuro ya mbere kikaba cyarahagaritswe banatangiye kuririmba ariko Polisi ibazingisha ibyuma ndetse inatwara abari bategute igitaramo n’abarimo baririmba. Ubwo cyahagarikwaga bwa kabiri, abantu batangiye gukwirakwiza amakuru avuga ko n’ibitaramo byo kuri murandasi bitemewe, nyamara umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yahise atangaza ko ibitaramo kuri murandasi byemewe ikibujijwe ari ukubikora hatubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Nk’urugero, umuvugizi wa Polisi yavuze ko igitaramo cya Tuff Gangz ubwo cyahagarikwaga cyatangiye, aho cyarimo kibera ku Kicukiro, basanze hari hari abantu barenga 50 kandi begeranye cyane, benshi batanafite udupfukamunwa ku buryo byateye impungenge inzego zishinzwe umutekano. Kuri iyi nshuro, inyandiko zamamaza iki gitaramo zashyizwe kuri murandasi, ziriho amagambo agaragaza ubwitonzi kuri aba bahanzi “Back to sphering and Displine” bongeraho bati “Dukomeze kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19 nk’uko Leta ihora ibidusaba”. Iki gitaramo kiratangira ahagana saa saba z’amanywa kuri iki cyumweru tariki 31 Gicurasi 2020, bikaba biteganyijwe ko kiza kumara hagati y’isaha n’igice n’amasaha abiri, abahanzi bose bari bagize iri tsinda bakaba baza kuririmba. Umunyamakuru wa Kigali Today/KT Radio @ gentil_gedeon
190
549
Iburasirazuba: Inzara iravuza ubuhuha ku bahinze igihingwa cya Chia bararirira mu myotsi. Bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba barataka inzara nyuma yo gufata imirima yabo bagahinga igingwa gishya cya Chia cyadutse ikiro kigura 3000 Frw, kuri ubu benshi bakaba batarishyurwa mu gihe hari n’ababuze abaguzi bigatera inzara mu ngo zabo. Chia ni igihingwa cyadutse mu 2020 nyuma y’aho cyageragerejwe mu Karere ka Ngoma kigahita gikwira iyi Ntara yose. Abakigura bakijyana kukigurisha mu mahanga ibi bikaba byaratumye ubuso bunini abaturage bahingagaho ibishyimbo n’ibigori babuhingaho iki gihingwa kuko byavugwaga ko kigira inyungu nyinshi. Kuri ubu benshi mu bagihinze bakirengagiza guhinga ibishyimbo barataka inzara kuko abatwaye umusaruro wabo wa 2021/2022 A batigeze babishyura none kuri ubu umusaruro wa 2021/2022 B nawo bawuburiye isoko kuko ikiro cyaguraga 3000 Frw kuri ubu kiri kuboneka kuri 700 Frw. Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bavuze ko kuri ubu mu ngo zabo rukinga babiri kubera inzara batewe no guhinga Chia ntibishyurwe, abatwaye umusaruro wabo ngo bahora bababwira ko bazabishyura mu cyumweru gitaha none amezi abaye arindwi. Mushimiyimana Julliet utuye mu Mudugudu wa Kiyovu mu Kagari ka Bugera mu Murenge wa Remera, yavuze ko iki gihingwa kikiza bagihinze bakanishyuwa neza ariko bikaza guhinduka nyuma. Ati “Umwaka ushize rero twarongeye turahinga tugemura muri Gashyantare 2022, kuva icyo gihe ntibarongera kutwishyura. Njye muri koperative bamfitiye arenga miliyoni, ubu twarongeye turahinga none zireze twarasaruye ubu mfite hafi toni. Kubera gutinda kutwishyura inzara iraturya tugahitamo kuzigurisha kuri make kuko nta kindi kintu na kimwe twahinze.” Yakomeje agira ati “Ubu turashonje kuko nta bishyimbo, nta bigori ahantu hose twahahinze Chia. Leta nidutabare turashonje, nibatwishyure banatware umusaruro wundi twejeje.” Ngendabanga Anastase we yagize ati “Ubu abantu barashonje, hari abafite abanyeshuri batakiga abandi twagiye mu madeni tugenda tunabifungirwa kubera kubura ibyo twishyura, icyo nasaba Leta ni uko yadukurikiranira amafaranga ikanadukurikiranira umusaruro usigaye kuko turi guhomba cyane.” Dusabimana Pasiteur utuye mu Mudugudu wa Nkenke we avuga ko yahinze Chia kuri hegitari imwe n’igice bakaba bamufitiye umwenda hafi wa miliyoni 3 Frw, kongeraho undi musaruro urenga toni abitse mu rugo. Ati “Nanze guhinga ibishyimbo kuko numvaga bazanyishyura nanjye nkabihaha, ubu rero turiho mu buryo bwo kwishakisha kuko ntabwo batwishyuye. Noneho turanibaza ukuntu umusaruro wundi dufite bazaza kuwutwara n’uwa mbere bataratwishyura.” Umuvugizi wa Akenes and Kernels Limited yazanye iki gihingwa mu Rwanda, Kizito Safari, yabwiye IGIHE ko bavugana n’amakoperative ndetse ngo ibibazo bagize barabizi. Ati “Twarahuye ahubwo ubuyobozi bwa koperative bukwiriye kubasobanurira, turagurisha kandi isoko ryacu riri Dubai bamaze iminsi bari mu kiruhuko cy’Irayidi, twababwiye ko mu cyumweru gitaha tuzatangira kubishyura amafaranga make make nk’uko twabyumvikanye.” Safari yavuze ko ku kijyanye n’umusaruro bejeje hazakurikizwa amasezerano. Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubuhinzi mu Kigo cy’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, Dr. Bucagu Charles yabwiye IGIHE ko mu mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi baherutse gushyira hanze agenga abahinga n’abagura igihingwa cya Chia, bagomba kwishyurira ku gihe abahinzi. Chia ntizongera guhingwa ku buso bwahujwe Dr. Bucagu yavuze ko Leta itazongera kwemera ko iki gihingwa gihingwa ku butaka bwahujwe busanzwe buhingwaho ibihingwa bifasha mu kwihaza. Ati “Iyo tugiye mu gihembwe cy’ihinga hari ubutaka buba bwaragenewe ibihingwa icumi bifasha mu kwihaza mu biribwa kandi n’inzego z’ibanze zirabizi kuko dukorera imihigo hamwe, izo site rero ntabwo zigomba kuvangwa, Chia izajya ihingwa ku bundi butaka cyangwa ihingwe hafi y’ingo z’abaturage atari ha handi hasanzwe hahingwa ibigori, ibishyimbo, umuceri n’ibindi.” Yavuze ko iki cyemezo cyamaze gufatwa ndetse ngo banabimenyesheje abazanye iki gihingwa kugira ngo bajye batanga imbuto ku bahinzi bazi neza ubutaka bagiye kuyihingaho. Igihingwa cya Chia kibarizwa mu binyamisogwe, aho kivamo imiti yifashishwa n’abantu bafite umuvuduko w’amaraso n’indi myinshi, gishobora kuribwa ari urubuto cyangwa kigakorwamo amavuta yo kurya cyangwa ayo kwisiga. Ku muntu ukunze, kurya iki gihingwa bituma ubwonko bwe bukora neza, bigafasha amaso kubona neza ndetse bikanarinda kugira umubyibuho ukabije.
612
1,744
AS Kigali itsinze Rayon Sports nyuma y’igihe kinini nta ntsinzi. Ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo, aho ikipe ya As Kigali yinjiye muri uyu mukino ibizi neza ko imaze imikino 8 yikurikiranya nta ntsinzi, dore ko yari ku mwanya ubanziriza uwa nyuma n’amanota 11. Nubwo uyu mukino watangiye mu masaha akuze ahagana sa moya z’ijoro, ariko ubwitabire bw’abafana bwo bwari mu rugero. Umukino watangiye saa moya (7:00pm) maze ikipe ya Rayon Sports itangira isatira ubona ko ifite inyota yo gutsinda hakiri kare. KuNmunota wa 4 ikipe ya As Kigali yabonye kufura inyuma gato y’urubuga rw’umunyezamu, ariko OSALUWE RAFAEL awutera hejuru y’izamu kure. Ikipe ya As Kigali mu minota 9 ya mbere ni yo wabonaga ko irimo guhererekanya neza, ndetse ku munota wa 10 yanabonye koruneri ariko ntibayibyaza umusaruro. Rayon Sports yabaye nkizazamuka maze yongera gusatira ikipe ya As Kigali, gusa ubwugarizi bwa As Kigali bwari buhagaze neza. Ku munota wa 16 ikipe ya As Kigali yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Elisa SSEKISAMBU, ku burangare bwa ba myugariro ba Rayon Sports bikanze ko hari habaye ikosa, ariko umusifuzi Mutoni Aline yemeza ko ari igitego. Ku makosa ya ba myugariro ba Rayon Sports bari bagiye kumva inama z’umutoza, maze izamu bakarireka ryonyine, As Kigali yatsinze igitego cya 2 ku munota wa 22 cyatsinzwe nanone na Elisa SSEKISAMBU. Ku munota wa 45 ikipe ya Rayon Sports yabonye igitego cyatsinzwe na Muhire Kevin ku mupira yari ahawe na Youssef, maze amakipe yombi ajya kuruhuka ari ibitego 2 bya As Kigali kuri 1 cya Rayon Sports. Ubwo igice cya kabiri cyatangiraga, ikipe ya Rayon Sports yahise ikora impinduka zihuse ikuramo Youssef Rhab maze yinjiza Tuyisenge Arsene. Ikipe ya Rayon Sports yakomeje gusatira ariko abugarira ba As Kigali bababera ibamba. Ku munota wa 77 ikipe ya As Kigali yabonye ikarita y’umutuku yahawe Akayezu, nyuma yo kuzuza amakarita 2 y’umuhondo byamuviriyemo ikarita y’umutuku. Rayon Sport muri iyi minota ni yo yageragezaga gusatira ariko bitagize icyo bitanga mu bwugarizi bwa As Kigali, ari na ko abakinnyi ba As Kigali wabonaga barimo kuryama cyane. Rayon Sports yongeye gukora impinduka ikuramo Serumogo Ally maze yinjiza Iraguha Hadji ,baje kongera imbaraga ku ruhande rw’iburyo ariko biranga biba iby’ubusa. Nyuma yuko iminota 90 y’umukino irangiye, umusifuzi wa kane w’umukino yahise yongeraho iminota 8. Iyi minota ntacyo yahinduye ku bitego kuko n’ubundi umukino warangiye ari ibitego 2 bya As Kigali ku gitego 1 cya Rayon Sports.
397
972
Kinazi-Ntongwe 21 Mata 1994: Abarundi bagize uruhare mukwica Abatutsi benshi. Tariki 18-19 kugeza kuri 20/04/1994 hari Abatutsi bagiye ku misozi bagerageza kwirwanaho. Aho twavuga ku musozi wa Nyiranduga, ahahuriye Abatutsi benshi baturukaga Gisali na Kibanda. Abarundi bari mu nkambi y’impunzi aho i Ntongwe, bakuragamo imitima Abatutsi bakayotsa ku mbabura. Komini Ntongwe yabarizwaga muri Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Karere ka Ruhango. Abatutsi benshi bahungiye kuri Komini ndetse no mu duce tuyikikije nka Mbuye, Ndetse na Mukinga mu cyahoze ari Komini Mugina, aho birwanyeho bakamara iminsi ine (4) barwanya ibitero byabateraga bakabinesha, nyuma hakaza Burugumesitiri Kagabo Charles wari uwa Komini Ntongwe n’uwari Superefe wa Superefegitura ya Ruhango witwaga Placide Koloni ndetse n’Abajandarume. Abo bayobozi babwiye Abatutsi ko bajya kuri Komini bakabona uko babarinda neza, naho wari umugambi wo kubona uko babicira hamwe. Akandi gasozi Abatutsi birwanyeho ni agasozi ka Gacuriro ya Nyakabungo, ariko bahavanwa na Burugumesitiri Kagabo ababwiye ko bajya kubarindira kuri Komini, ariko ari amayeri yo kugira ngo babice. Hari ku italiki ya 19/4/1994. Ahandi ni Ntungamo ya Kayenzi muri Nyabitare. Barwanye n’interahamwe bakoresha amacumu, imiheto cyane cyane amabuye, nyuma haza ibitero by’izindi nterahamwe zivuye Nyakabungo no muri segiteri ya Ntongwe zibakwiza imishwaro, bamwe bakomeza Tambwe na Ruhango abandi zigenda zibica umugenda. Abatutsi batangiye kuhahungira kuva ku italiki ya 10/4/1994 kuko Abahutu bari batangiye kubatwikira, kubica no kurya inka zabo. Ku dusozi tumwe Abatutsi batangiye kwirwanaho ariko uwari Burugumesitiri wa Komini Ntongwe Kagabo Charles na Superefe Placide Koloni bifashishije aba konseye b’amasegiteri babohereza kuri Komini bababeshya ko babarindirayo. Abatutsi ba nyuma bageze kuri Komini tariki ya 19 na 20/4/1994, n’abari bihishe ahandi, bagiye kuri Komini bagendeye ku karimi keza ka burugumesitiri Charles Kagabo na superefe Placide Koloni batazi ko ari umugambi wo kubarimburira hamwe wateguwe kare. Kuva tariki 17-18 na 19/04/1994 Abatutsi bari bahungiye kuri Komini babanje kwirwanaho uko bashoboye bakoresha amabuye bagasubizayo ibitero byabateraga kugeza ku itariki 20/04/1994. Burugumesitri Kagabo Charles na superefe Kolini Placide, uko bakusanyirizaga Abatutsi kuri Komini Ntongwe ni ko bakusanyaga n’abicanyi. interehamwe zambutse Bugesera, abarundi bava mu nkambi i Nyagahama ndetse n’abaturage n’abajandarume Kagabo yari yagiye gusaba i Nyanza. Bose bahuriye kuri Komini Ntongwe mu ijoro ryo ku wa 20/4/1994 rishyira 21/04/1994 bagaba igitero ku Batutsi barabarimbura. Iki gitero cyateguriwe mu nama zabereye i Mutima hagati y’italiki 17 na 19/4/1994 zari ziyobowe n’abajandarume, harimo na burugumesitiri Kagabo n’abarundi b’impunzi. Bashatse ahantu banyura hihishe kugira ngo bikubite ku Batutsi bari kuri komini batababonye. Baciye Gako ako kunyura Nyakabungo kugira ngo Abatutsi batumva urusaku rw’imodoka bagahunga, bageze Mutima, bahagaritse imodoka bagenda n’amaguru bayobowe na Kagabo. Mu ijoro ryo ku wa 20/4/1994 ibitero byose byahuriye kuri komini nijoro kugeza kuri 21/04/1994 Abasirikare n’abapolisi barashe mu kivunge amasasu menshi batera na grenades, abageragezaga guhunga bagasanga abari bahagaze n’imihoro n’izindi ntwaro gakondo bakabica ku buryo bigaragara ko ubwicanyi bwari bwateguwe neza muri ya nama ya Mutima. Ubwicanyi bwakozwe ku itariki ya 21/04/1994. I Nyamukumba mu birometero 2 uvuye ahari ibiro bya Komini Ntongwe ugana mu Ruhango. Ni ahantu hari ikibaya kinini cyane. Bahitiriye imperuka y’abatutsi bari bahungiye kuri Komini Ntongwe kubera ubwicanyi n’umubare w’Abatutsi bahaguye, bari bashoboye gucika grenades, amasasu, imihoro byo mu gitero cyo kuri Komini, bamwe bakomeretse cyane. Mu buryo bw’ubugome, abasirikare bashyize imbunda ku misozi ikikije Nyamukumba, ku buryo aho wahungira hose baza kuba bakureba kuko ari ikibaya kinini, ubundi abari baticiwe kuri Komini babahindira muri icyo kibaya, izindi nzira zihunga barazifunga. Kinazi ku maduka hagiye interehamwe ziganjemo abarundi, I Nyagahama hari naho abarundi. Aho i Ntongwe kandi hari icyobo bise CND, cyari icyobo kinini cyane cyacukuwe mu mwaka wa 1992 kikaba cyari inyuma y’amashuri abanza yo ku Rutabo. Hiciwe Abatutsi benshi cyane ku buryo bw’indengakamere ndetse bajugunyamo n’abo biciye ahandi. CND yiswe iri zina kubera kuri CND i Kigali, aho ingabo za FPR zaje kurinda abayobozi ba FPR bagombaga kwinjizwa muri guverinoma yaguye y’inzibacyuho zabaga. Mu yandi magambo, kujyanayo Abatutsi kubicirayo kwari ukubasangisha abo bitaga bene wabo muri CND Kigali. Igitero cyari kuri icyo cyobo cyari gikuriwe na NSABIMANA Jacques wayoboraga CDR muri Ntongwe wari uzwi ku izina rya Pilato kuko uwajyaga kwicirwa kuri icyo cyobo cya CND yabanzaga gushinyagurirwa n’uwo Nsabimana Jacques. Amwe mu mazina ya ba ruharwa bagaragaye cyane muri ubwo bwicanyi ni Kagabo Charles wari burugumesitiri wa Komini Ntongwe, Placide Koroni wari superefe wa Superefegitura ya Ruhango, Abakonseye bayoboraga segiteri zose uko ari 13 zari zigize Komini Ntongwe. Abasirikare nka Hitabatuma, Rucyeragabiro w’i Nyabusinzu kwa Kamugunga, Visenti wo kwa Birara Vianney nawe w’i Nyabusinzu. Hano i Ntongwe kandi hari umuturage witwa Ntintanguranwa watwitse umwana w’uruhinja ku mbabura i Gishari ya Kareba. Konseye wa Kareba Kanyandekwe Zefaniya na resiponsabure Kageruka Aristarque, Mwalimu Nsabimana Jacques (Wari wariyise Pilato), Umucuruzi w’i Kareba witwaga Simoni Munyentama hamwe na mukuru we, Nahayo Florent, Abarundi batazwi amazina yabo bari batuye mu nkambi i Nyagahama bishe Abatutsi bamara kubica bakabakuramo imitima bakayotsa ku mbabura barangiza bakayirya. Aya makuru yakusanyijwe na MINUBUMWE.
802
2,235
Ndaye Mulamba. Pierre Ndaye Mulamba (Yavutse ku ya 4 Ugushyingo 1948 - 26 Mutarama 2019) yari umukinnyi wo hagati mu mupira w'amaguru ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ahahoze ari Zayire. Yiswe "Mutumbula" ("umwicanyi") na "Volvo" . Umwuga wumupira wamaguru. Mulamba yavukiye i Luluabourg (ubu ni Kananga ) muri 1948. Mu 1973, yakinnye muri AS Vita Club ya Kinshasa, wegukanye igikombe cya Afurika cya Champions Club . Yabaye igice cya kabiri cyasimbuye ikipe yigihugu ya Zayire na Maroke mu mikino itajenjetse yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cyisi muri 1974 . Muri 1974, Mulamba yakiniye Zayire mu gikombe cy’Afurika cy’ibihugu byombi mu Misiri ndetse n’igikombe cy'isi cyabereye mu Budage bw’Uburengerazuba . Muri Egiputa yatsinze ibitego icyenda, biracyari agahigo, ubwo Zayire yatsindaga irushanwa. Mulamba yagizwe umukinnyi w’irushanwa kandi yahawe igihembo cy’igihugu cy’ingwe na Perezida Mobutu Sese Seko . Mu Budage, yayoboye iyo kipe, akina gutsindwa na Sicotilande ibitego 2-0, ariko yirukanwa nyuma yi minota 22 yakinnye na Yugosilaviya . Icyo gihe Zayire yari imaze gutsindwa 4–0, amaherezo itsindwa 9–0. Mulamba yaje kuvuga ko iyi kipe ititwaye neza, haba mu myigaragambyo cyangwa kubera gutakaza morale, nyuma yo kutabona igihembo cy’amadorari 45,000 yasezeranijwe.
191
534
Turkiya: Shampiyona igiye gusubukurwa nyuma yo gukubitwa k’umusifuzi. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryatangaje ko shampiyona y’umupira w’amaguru izasubukurwa tariki 19 Ukuboza 2023 nyuma yo guhagarikwa igihe gito kubera ikubitwa ry’umusifuzi Halil Umut Meler nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru RMC Sport. Byari mu mukino wahuzaga amakipe MKA Ankaragucu na Caykur Rizespor yo mu cyiciro cya mbere. Umusifuzi akimara gusifura ifirimbi irangiza umukino, Perezida w’ikipe MKA, Faruk Koca, yirukanse mu kibuga atangira gukubita umusifuzi nyuma y’uko ikipe ye itsinzwe igitego cyo kunganya ku munota wa 97. Umusifuzi Meler yahise ajyanywa mu bitaro. Bikimara kuba, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Turkiya yahise atangaza ko imikino yose ya shampiyona ibaye ihagaze. Yavuze ko ibyakozwe na Koca ari igisebo gikomeye ku mukino w’umupira w’amaguru muri Turkiya. Ku wa Kabiri ikipe MKA Ankaragucu yatangaje ko Perezida wayo Koca yasezeye kuri uwo mwanya.
128
394
Abiga muri Kaminuza ya UN muri Costa Rica bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi. Hamwe n’abantu baturutse mu bihugu bigera kuri 40 ku Isi, abanyeshuri n’abakozi ba kaminuza UPEACE batangiye uyu muhango bafata umunota wo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside, bacana n’amabuji nk’ikimenyetso cy’ubumwe mu kwibuka, bacana n’urumuri rutazima nkuko ruri hirya no hino ku Isi no mu Rwanda. Mumbua Simon, umunyeshuri wa UPEACE ukomoka mu gihugu cya Kenya akaba n’umwe mubateguye uyu muhango mu mugi wa San José, muri Costa Rica, yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko bakwiye kugendana urumuri rutazima no mu mitima yabo. Umuyobozi wa kaminuza ya UPEACE, Dr. Francisco Rojas Aravena, yavuze ko igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyi Kaminuza kimaze kuba umuco mu rwego rwo kwimaza amahoro kuko ngo bamaze kubikora imyaka myinshi. Ati: “Ni iby’agaciro nka UPEACE kuba twakoze iki gikorwa cyo kwibuka. Jenoside ni amahano yagwiririye Abanyarwanda n’ikiremwa muntu muri rusange.” Yunga muri amwe mu magambo umunyamabanga mukuru wa UN yavuze mu mwaka w’2013, uyu muyobozi w’iyi kaminuza yagize ati: “Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994 ni ikimenyetso cy’uburangare bw’Umuryango w’Abibumbye n’ibihugu biwugize. Ndashaka kongera gushimangira ko intego y’iyi Kaminuza iharanira amahoro ari ukwigisha abantu baturutse hirya no hino ku Isi kurwanya ikindi kintu icyo aricyo cyose cyakongera kuba gisa nkayo.” Mucyo Murinzi, umunyeshuri w’Umunyarwanda wiga muri iyi Kaminuza akaba n’umunyamuryango wa gahunda y’amasomo mpuzamahanga ku mahoro no gohosha amakimbirane (International Peace and Conflict studies program) yewe waniboneye uko Jenoside yakozwe, yavuze ko yishimiye ubumwe bwagaragaye mu kwibuka abazize ayo mahano, ariko ananenga amahanga ataragize icyo akora igihe u Rwanda rwari mu makuba mu myaka 20 ishize. Asubiramo amwe mu magambo y’umukuru w’igihugu Paul Kagame, Mulinzi yavuze ko u Rwanda rwanyuze mu nzira ndende aho rwavuye mu mwijima, ariko rugahitamo indi nzira idasanzwe, rurwana n’amateka rugaharanira ubwiyunge, kubabarira, ubutwari ndetse n’Ubumwe. Mulinzi yabwiye abagize umuryango wa Kaminuza ya UPEACE ko ubuzima bw’abibukwa buzirikanwa mu bikorwa byabo. Ati: “Ndizera ntashidikanya ko twese hamwe, twaharanira ejo hazaza hazira kubona Jenoside ukundi mu mateka y’Isi.” Nka kimwe mubyaranze uyu muhango wo kwibuka wabaye tariki 07/04/2014, umuryango wa UPEACE wateguye ibiganiro bitandukanye kuri Jenoside, hakorwa urugendo rwo kwibuka rwazengurutse iyi Kaminuza, ndetse hanaterwa ibiti nk’ikimenyetso cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Jaime Posa, umunyeshuri w’umunyamerika akaba ari nawe wateguye igikorwa cyo gutera ibiti, yavuze ko ngo hatoranyijwe igiti cya “Corteza Amarilla” ngo kuko ari igiti gikunda urumuri rw’izuba cyane kikanagira amabara ajya kuba umuhondo asa nari mu ibendera ry’u Rwanda, ngo kandi by’akarusho iki giti kikaba kizana aya mabara muri Mata buri mwaka. Iki gikorwa kandi cyanaranzwe n’umugoroba w’ikiriyo wakozwe n’umuryango w’iyi Kaminuza ku itali ya 7/4/2014, aho abanyeshuri baganiriye ku masomo bakuye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse banahuriza ku mvugo imwe ya “Never Again”. Muri uyu mugoroba w’icyunamo, umunyeshuri Julia Coburn ukomoka muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika wafashe ijambo yagize ati: “Jenoside yo mu 1994, ni ubwicanyi bwakozwe kubera impamvu nyinshi zitandukanye, ariko wenda amahano akomeye kubirusha byose ni uko yari buhagarikwe. Uyu munsi namenye ko amateka ya Jenoside atari ay’Abanyarwanda bonyine ahubwo ari ayacu twese; ku kiremwa muntu. Birakwiye rero ko ingaruka zayo ziduha guhitamo kurwanya amahano yandi tunaboneraho amahirwe yo kubabarira.” Dan Ngabonziza
523
1,448
Ruhango: Ibiza byatumye umusaruro w’umuceri ugabanukaho hafi 1/2. Ibiza by’imvura nyinshi byangije icyo gishanga kuva muri 2017, ku buryo toni zisaga 600 z’umuceri basaruraga ubu zagabanutse zikajya munsi ya toni 400, abahinzi bakaba bari mu gihombo gikomeye. Koperative CORIBARU ifite abanyamuryango 926 bahingaga ku buso bwa ya hegitari 100, ariko ubu barahinga gusa hegitari 36 kuko ahandi hangiritse kubera ibiza byamanuyemo isayo nyinshi. Umuyobozi wa Koperative CORIBARU Ndagijimana Etienne, avuga ko kugabanuka k’ubuso bwahingwagaho byatumye hari n’abahinzi batakigera mu mirima, akifuza ko bakomeza gufashwa gutunganya igishanga hanyuma abahinzi bakongera kukibyaza umusaruro. Agira ati “Ibiza byatangiye kutugeraho muri 2017, umusaruro munini waratakaye kandi bigira ingaruka ku banyamuryango bacu kuko hari abatakibona aho bahinga, ubu abarenga 500 nta butaka bwo guhinga bafite”. Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, avuga ko Intara yose y’Amajyepfo yatangije ibikorwa byo kurwanya isuri hagamijwe kurengera ibishanga, agasaba abaturage kubishyiramo imbaraga kuko ahanini isuri iterwa no kurangara imirwanyasuri ikaba yasibama, no kuba hari ahadacukuye ibyobo bifata amazi. Agira ati “Nta mirima imeze nk’ikibuga cy’umupira ikenewe, imirima igomba kuba irimo ibihingwa, kandi murumva ko bitashoboka igihe amazi yakukumbye ubutaka. Ikibuga cy’umupira ni cyo kitagira uburyo bwo kwitsa amazi, murasabwa rero gucukura ibyobo bifata amazi kandi mugasibura imirwanyasuri”. Umujyanama wa Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Ndabamenye Telesphore, avuga ko igice kinini cy’abaturage batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, kandi ko umutekano w’ibyo kurya ugomba gusigasirwa hakorwa imirimo irimo no kurinda ko ubutaka butwarwa n’isuri. Ati “Ubuhinzi ntabwo buzajegajega igihe abaturage bakomeza gufata neza ubutaka, twitegure ihinga kuko ikirere cyatangiye guca amarenga ko imvura izagwa, natwe turi kwitegura ku buryo imbuto zo guhinga n’ifumbire bigerera ku bahinzi ku gihe”. Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abanyehsuri bize iby’ubuhinzi mu gihugu cya Isiraheri Ndayizigiye Emmanuel, avuga ko itsinda ayoboye mu turere tw’Amayaga rigiye gufasha abaturage mu kongera gutunganya icyo gishanga, ariko na bo bagasabwa gutanga umusanzu wabo barwanya isuri. Avuga ko abatazabikora bazajya bahabwa ibihano kuko ari bo bagira uruhare mu kwangiza ubuso bwo mu bishanga ku buryo byasaba kujya bahora basana. Avuga ko kurwanya isuri mu misozi ikikije ibishanga ari wo muti wonyine wo kurwanya isuri ku misozi kugira ngo itaka ritamanuka, hanyuma Leta ikazabunganira mu bikorwa bisaba amikoro ahambaye. Agira ati “Twafashe ikipe y’abantu bazi gupima imirwanyasuri, tuzakomezanya ariko namwe muzicira imirwanyasuri, nimutabikora tuzabibahanira kuko ni bwo tuzabasha kurinda ibyangiza igishanga”. Aba bahanga mu by’ubuhinzi bagaragaza ko igihe isuri itarwanyijwe hakiri kare haba imusozi no mu bishanga, byazateza ibibazo by’inzara ikibasira abaturage ari na yo mpamvu basaba abayobozi guhozaho, bibutsa abaturage gukomeza kubungabunga inkengero z’ibishanga. Umunyamakuru @ murieph
409
1,196
YEHOVA ARADUFASHA MU GIHE DUFITE IRUNGU. 1. Kuki Yesu yasabye Yehova kurinda abigishwa be? MU IJORO ryabanjirije urupfu rwa Yesu, yasabye Se ikintu kihariye. Yamusabye ko yarinda abigishwa be (Yoh 17:15, 20). Birumvikana ko Yehova yari asanzwe arinda abagaragu be. Icyakora Yesu yari azi ko Satani yari guteza abigishwa be ibigeragezo bikomeye. Nanone yari azi ko bari gukenera ko Yehova abafasha, kugira ngo bahangane n’ibyo bigeragezo. 2. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 33:18-20, kuki ibibazo duhura na byo bidakwiriye kudutera ubwoba? 2 Isi ya Satani ituma Abakristo bahura n’ibibazo byinshi muri iki gihe. Ibyo bibazo bishobora kuduca intege kandi bigatuma kubera Yehova indahemuka bitugora. Ariko nk’uko turi buze kubibona muri iki gice, ntidukwiriye kugira ubwoba. Yehova araturinda. Abona ibibazo byose duhanganye na byo, kandi yiteguye kudufasha. Tugiye kureba ingero ebyiri zo muri Bibiliya, zigaragaza ukuntu “ijisho rya Yehova riri ku bamutinya.”Soma muri Zaburi ya 33:18-20. YEHOVA ARADUFASHA MU GIHE DUFITE IRUNGU 3. Ni iki gishobora gutuma twumva dufite irungu? 3 Nubwo turi mu muryango ugizwe n’abavandimwe na bashiki bacu benshi, hari igihe dushobora kumva dufite irungu. Urugero, iyo abakiri bato basabwe gusobanura imyizerere yabo imbere y’abanyeshuri bigana, bashobora kumva ari bonyine, nta muntu bafite wo kubafasha. Nanone bashobora kwimukira mu itorero rishya, bakumva bafite irungu. Hari igihe bamwe muri twe bashobora kumva bafite agahinda cyangwa bacitse intege, bakumva ko nta muntu n’umwe wabafasha guhangana n’ibyo bibazo. Dushobora gutinya kugira uwo tubibwira, dutekereza ko atakwiyumvisha neza imimerere turimo. Dushobora no gutekereza ko nta muntu n’umwe utwitaho. Iyo dufite irungu, uko impamvu yaba yabiteye yaba imeze kose, bishobora gutuma ducika intege kandi tugahangayika. Icyakora Yehova  ntiyifuza ko ibyo bitubaho. Ibyo tubyemezwa n’iki? 4. Ni iki gishobora kuba cyaratumye umuhanuzi Eliya avuga ko ari we ‘wenyine wari usigaye’? 4 Reka turebe ibyabaye ku mugaragu wa Yehova w’indahemuka witwaga Eliya. Yamaze iminsi irenga 40 ahunga Yezebeli washakaga kumwica (1 Abami 19:1-9). Amaherezo, yihishe mu buvumo maze abwira Yehova ati: ‘Ni jye jyenyine usigaye’ mu bahanuzi bawe (1 Abami 19:10). Icyakora hari abandi bahanuzi bari bakiriho. Urugero, Obadiya yari yarahishe abahanuzi 100, kugira ngo Yezebeli atabica (1 Abami 18:7, 13). None se kuki Eliya yumvaga ari we muhanuzi wenyine wari usigaye? Yaba se yaratekerezaga ko ba bahanuzi 100 Obadiya yahishe bapfuye? Ese yaba yarumvise ari wenyine, bitewe n’uko nta bandi bantu batangiye gukorera Yehova, nubwo yari amaze kubereka ko ari we Mana y’ukuri igihe yari ku Musozi wa Karumeli? Yaba se yarumvaga ko nta muntu wiyumvishaga neza ibibazo yari ahanganye na byo cyangwa ko nta muntu wari umwitayeho? Iyo nkuru ntisobanura neza icyatumye Eliya yumva ari wenyine. Gusa icyo tuzi cyo, ni uko Yehova yiyumvishaga neza imimerere Eliya yarimo, kandi akaba yari azi icyo yakora kugira ngo amufashe. Uko Yehova yahumurije Eliya, byagufasha bite mu gihe wumva uri wenyine? (Reba paragarafu ya 5 n’iya 6) 5. Yehova yakoze iki kugira ngo yizeze Eliya ko atari wenyine? 5 Hari ibintu bitandukanye Yehova yakoze kugira ngo ahumurize Eliya. Yamushishikarije kumubwira ibimuri ku mutima. Urugero, yamubajije inshuro ebyiri ati: “Urakora iki aha?” (1 Abami 19:9,
505
1,391
Kugarura inzovu muri Nyungwe biracyagoranye. Umuyobozi wa Pariki ya Nyungwe, Rugerinyange Louis, avuga ko ubushakashatsi bwo kubera niba bishoboka ko hagarurwa inzovu muri iri shyamba bugikomeza ariko butaregera ku bintu bifatika byakwemeza ko inzovu zizagaruka kuba muri iri shyamba. Agira ati “Kuva twatangira gukora ubushakashatsi nibura twamaze kubona inzovu zishobora kubamo ko ari inzovu za savanes (inzovu z’imisozi migufi). Aha ni ho abashakashatsi bakomeje kwibaza uko zabaho ziri mu misozi miremire ya Nyungwe, ndetse hari kwibazwa n’uburyo izahabaga zari zimerewe, inzira iracyari ndende.” Rugerinyange avuga ko igikomeye kuri ubu ari ubushakashatsi ari uko bisaba ko ibizamini bikorwa bikorerwa muri Amerika. Akavuga ko ari ibintu bisaba kwitonderwa ariko bishobora kuzatanga umusaruro. Ati “Hashize iminsi dutangiye ubu bushakashatsi, nibura twamenye ubwoko bw’inzovu zaba muri Nyungwe, ubushakashatsi bukorerwa muri Amerika bapima ADN y’inzovu ya nyuma yaguye muri Nyungwe, bari kwiga niba inzovu zo mu Kagera zaba muri Nyungwe.” Ubu bushakashatsi bwatangiye mu 2006, akenshi bukifashisha ibice by’inzovu ya nyuma yiciwe muri Pariki ya Nyungwe. Nta mubare w’inzovu zivugwa zabaga mu Ishyamba rya Nyungwe, gusa inyinshi zishwe n’imitego ya barushimusi bazitegaga bakazirya, izindi ngo zaba zararigitiye mu gishanga cy’aho bita muri Kamiranzovu.
188
523
Gasabo: Abanyeshuri bakanguriwe kurwanya no kwirinda malariya. Abanyeshuri bo mu kigo cy’amashuri cya APAER giherereye mu Karere ka Gasabo basabwe kurushaho kugaragaza umusanzu wabo mu kwirinda no kurwanya indwara ya malariya. Ni ubutumwa bwatangiwe muri gahunda y’ubukangurambaga bwo kurwanya malariya, ifite insanganyamatsiko igira iti “Kurandura Malaria Bihera kuri njye”. Ni ubukangurambaga bwaranzwe no kwishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kurandura Malariya. Mu 2016 impuzandengo y’abarwaraga malariya bari 409/1000 naho mu 2022/2023 abarwaye bari 47/1000. Mu myaka 5 abaturage bapfaga bahitanywe na malariya babaga ari hafi 400 ku mwaka ubu umwaka ushize 51 ni bo bishwe na malariya. Uwase Adeliphine ushinzwe uburezi mu Karere ka Gasabo yashimiye Abanyeshuli umuhate wabo ndetse ashimangira ko ashingiye ku bibazo babajije bigaragaza neza ko muri iki cyumweru cyo kurwanya malariya basobanukiwe n’ibijyanye no kuyirinda. Ati: “Banyeshuri, murasabwa kugira umubiri muzima mwirinda Malariya kugira ngo mugere ku ntego mwifuza kugeraho kuko ari mwe muzavamo abayobozi b’ejo igihugu kibategerejeho byinshi.” Umulisa Edith, uhagararirye ibikorwa byo kurwanya malariya mu Mujyi wa Kigali (Rwanda NGO Forum) yagaragaje ko Akarere ka Gasabo kaza ku mwanya wa gatatu nyuma y’uko imwe mu Mirenge ikagize ari yo Rutunga na Gikomero twagaragayemo ubwiganze kuri malariya. Yaboneyeho umwanya wo gusaba abanyeshuri kurushaho kwirinda Malariya bibuka buri gihe kurara mu nzitiramubu. Yagize ati: “Abanyeshuri mufite uruhare mu kurwanya indwara ya Malariya mu kigo muzirikana kurara mu nzitiramubu buri gihe kuko mwazihawe nta kiguzi mutanze.” Umwe mu banyeshuri biga ku kigo cy’amashuri cya APAER yatangarije Imvaho Nshya ko ubukangurambaga bwahakorewe yungukiyemo byinshi kandi ko agiye kurushaho kubishishikariza n’abandi. Yagize ati: “Ubu bukangurambaga muduhaye butumye muri rusange dusobanukirwa neza uko twakwirinda malariya. Njye sinzongera gukinisha kutarara mu nzitiramubu. Ikindi kandi nihaye intego yo kurushaho gushishikariza buri wese kwirinda malariya.” Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, ya 2022/23 yerekanye ko mu myaka itanu abarwara Malaria bavuye kuri miliyoni eshanu bagera ku bihumbi 600, abicwa na yo bagabanyuka ku kigero cya 89%. Umuhanzi Mico The Best ni we wasusurukije Abanyeshuri.
308
893
Leta y’u Rwanda yaburiye Afurika yunze ubumwe kudafasha ingabo za SADC ziri muri DRC. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, ku wa 03 Werurwe yandikiye  ibaruwa umuryango w’Afurika yunze ubumwe, ibaruwa isaba AU kutagira inkunga nimwe  itera ingabo za SADC ziri mu  burengerazuba bwa Congo. Leta y’u Rwanda yabwiye AU ko yamenye ko ku wa 04 Werurwe hari inama izaba hifashishijwe ikoranabuhanga, ikaba iziga  ku mutekano wo mu burasirazuba bwa Congo. Leta y’u Rwanda yongeyen ho ko nubwo itatumiwe muri iyo nama, yamenye ko mu bizigirwa mo hari mo no gushakira ubufasha  ingabo za SADC. Ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika birimo Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania byohereje ingabo muri Congo Kinshasa, mu rwego rwo guha ubufasha ingabo z’iki gihugu mu ntambara zihanganyemo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. Ni ubutumwa kandi bunarimo ingabo z’u Burundi zagiye muri RDC biciye mu masezerano y’ubufatanye iki gihugu cyasinyanye n’u Burundi. DR.Vincent Biruta, Ministiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane wasinye kuri iyi baruwa ati Ati “SAMIDRC nk’ingabo zigaba ibitero muri iri huriro ririmo iyi mitwe yose, ntabwo yasimbura ibiganiro bya politiki byakumiriwe na Leta ya RDC. Bityo, Afurika Yunze Ubumwe turayisaba kutemera cyangwa gutera inkunga SAMIDRC.” Leta y’u Rwanda ntiyahwemye kugaragaza impungenge iterwa no kuba ingabo za SADC ziri  guha ubufasha FARDC yifatanyije na FDLR yasize ikoze Jenoside  mu Rwanda, Vincent Biruta avuga  ko FDLR kuva yagera muri Congo yahawe rugari na Leta yitwaga Zaire icyo gihe, bakabaha ibirindiro, intwaro n’ibindi, kuva icyo gihe FDLR yamenesheje abatutsi b’abanye-Congo ibihumbi amagana bahungira mu Rwanda. Yongeye ho ko kandi FDLR ihorana umugabi wo gutera u Rwanda no kurangiza umugambi wa Jenoside  bateshejwe mu mwaka w’1994. Leta y’u Rwanda yibukije AU ko ikibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC cyatangiye mu myaka 30 ishize, ubwo Guverinoma yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ingabo zayo ndetse n’Interahamwe bahungiraga muri Zaire. Guverinoma y’u Rwanda irasaba Umuryango wa Afurika yunze ubumwe kwiga no gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo igihereye mu mizi kuko cyatangiye mu myaka 30 ishize. U Rwanda ruvuga ko Leta ya Congo, ifatanyije na FDLR ndetse na Leta y’uburundi bafite umugambi wo gutera u Rwanda , bakaba kandi barangwa n’amagambo y’urwango n’amacakubiri. Leta y’u Rwanda yasabye Moussa Faki, umuyobozi wa Afurika yunze ubumwe gukoresha  ubunararibonye  bwe hamwe n’ingoma ye  gusaba  ubutegetsi bwa Kinshasa kugana inzira yo gukemura amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo hifashishijwe inzira y’amahoro , hakibanda ku myanzuro y’ibiganiro bya Luanda na Nairobi.
401
1,037
Iyicarubozo riteye inkeke muri RDC – Raporo ya ONU. Iyo raporo yerekanye ko hari abantu hafi 5,000 bakorewe iyicarubozo, harimo ababarirwa mu magana bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ibyo bikorwa by’iyicarubozo n’ubundi bugizi bwa nabi bw’indengakamere, Umuryango w’Abibumbye uvuga ko byakozwe n’abasirikare ba Congo n’abandi bari mu mitwe itandukanye yitwara gisirikare. Raporo ya ONU ivuga ko muri RDC umuco wo kudahana wamaze gushinga imizi mu duce tuberamo imirwano, aho kugeza ubu abagizi ba nabi batarenga 100 ari bo bahawe ibihano mu myaka itatu ishize. Umunyamakuru @ Gasana_M
87
236
Burundi: Evariste Ndayishimiye ashobora kurahira ku wa Kane. Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi ntiyemeje cyangwa ngo ahakane ayo makuru, ahubwo asubiza umunyamakuru wambubajije kuri iyi ngingo, yagize ati “ufite amakuru”. Umwe mu banyamakuru bari mu Burundi yabwiye BBC ko bamenyeshejwe ko bakwitegura uwo munsi w’irahira rya Evariste Ndayishimiye uzabera mu murwa mukuru wa Politiki mu Ntara ya Gitega. Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga mu Burundi rwanzuye ko igihe cy’inzibacyuho kidakenewe, nyuma y’urupfu rwa Perezida Pierre Nkurunziza, rwemeza ko uwatorewe kumusimbura yarahira vuba bishoboka. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Evariste Ndayishimiye yavuze ko Pierre Nkurunziza agiye gusimbura “yamuteguye bihagije, ndetse yamweretse ibyo yari akeneye kumenya byose”. BBC yabonye ubutumwa bivugwa ko ari ubw’abakuru b’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD, butumira abo muri iryo shyaka ku nzego z’amakomini kuzajya muri uwo muhango bambaye imyenda iranga iri shyaka. Ndayishimiye w’imyaka 52 ugiye kurahirira kuyobora u Burundi ni Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD kuva mu 2016, umwanya yasimbuyeho Pascal Nyabenda kuri ubu uyoboye inteko ishinga amategeko. Kuva muri 2006 yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, nyuma agirwa umujyanama mu bya gisirikare wa Perezida Pierre Nkurunziza. @ cngendahimana
184
544
Uruganda rwa Masaka Creamery. Uruganda rwa Masaka Creamery ni uruganda runini rutunganya amata n’ibiyakomokaho byose rwitwa Masaka Creamery, mu karere ka Kicukiro aho rwahinduye amacupa yashirwagamo bimwe mu bicuruzwa byarwo nka yahurute, mu rwego rwo kugira umwihariko warwo ku isoko . MASAKA Creamery Ltd imaze imyaka itandatu itunganya amata n’ibiyakomokaho, ndetse ibicuruzwa byayo biboneka mu maguriro anyuranye mu Mujyi wa Kigali no hirya no hino mu gihugu .
68
174
Seminari nto ya Butare, isoko yatanze benshi mu bakoze amateka muri Volley y’u Rwanda. Hashize imyaka irenga 35 Seminari nto ya Butare (Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda) ifatwa nka hamwe mu bicumbi cy’Umukino w’intoki wa Volley ball mu Rwanda , impamvu ni ukubera uruhare bagiye bagira mu kuzamura abakinnyi bagiye bubaka amateka muri uyu mukino harimo n’umutoza Alphonse Rutsindura . Kubera imyitwarire myiza mu nzego zitandukanye nk’ikinyabupfura, kugira abanyeshuri b’abahanga mu ishuri, ubuyobozi bufite indangagaciro nziza, abarimu b’intangarugero, ubuhangange muri muzika no mu mikino, iri shuri kuva mu myaka 35 ishize rifatwa nk’icyari kirererwamo ibihangange by’umukino wa Volleyball mu Rwanda, mu Rwanda rigereranwa nk’ishuri rya La Masia ryazamuye bamwe mu bihangange byakoze amateka muri FC Barcelona nka Carles Puyol, Lionel Messi, Pep Guadiola, Andres Iniesta , Xavi Hernandez n’abandi. Ijambo ry’imana rivuga ko roho nziza itura mu mubiri mwiza, abiga mu iseminari nabo henshi usanga batozwa gukunda imikino mu rwego rwo kubafasha mu kwiga, muri iki kigo ho uretse guha abana ubumenyi banabatoza gukunda imikino kuva umwana akihagera, ibi bikaba byaratumye bahagarara neza neza mu mikino cyane cyane iy’Intoki nka Basketball na Volleyball. Ifashijwe n’umutoza Alphonse Rutsindura wari ufite impano yo kurera abakinnyi yazamuye abakinnyi bakomeye bayifasha kugera ku gasongero ka Volleyball y’u Rwanda Abakinnyi Alphonse Rutsindura yatoje bakaza gutera imbere harimo Kagenza, Camille Gakebuka, Aimable Semanzi, Fidele Kajugiro Sebalinda na Karabaranga Jean Pierre ubu usigaye ari ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi . Umwe mu batojwe na Rutsindura mu myaka isatira 1990 ari we Albert Kayiranga umaze imyaka hafi 20 ashinzwe Ishami ry’Imikino muri Kaminuza y’u Rwanda akaba asanzwe ari n’umuyobozi ushinzwe tekiniki muri Ferwafa , avuga ko aba bakinnyi ari bo baharuye inzira y’ikipe ya Seminari yo ku Karubanda kuko bakoze akazi kanini ko kuyizamura mu cyiciro cya mbere bikaba intangiriro yo kugira igitinyiro mu ruhando rw’andi makipe yari akomeye icyo gihe . Amakipe yari akomeye muri ibyo bihe twavuga nka Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’i Butare, Groupe Scolaire y’i Butare, Minisiteri ya Transport no Gutumanaho (MINITRANSCO), ELECTROGAZ, Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Nyakinama, Foudres na ESM amakipe yari aya gisirikari, na Ouragan yari iya Banki Nkuru y’Igihugu. Albert Kayiranga yongeraho ko mu gihe cya Alphonse Rutsindura ari bwo ikipe yinjiye neza mu makipe akomeye yashoboraga no gukora ku gikombe igihe icyo ari cyo cyose. Agira ati ”Twari mu makipe nk’atatu meza mu Rwanda mu gihe cyacu” Iyo kipe yabo yari igizwe na Benjamin Imenamikore (wishwe muri jenoside), Alexis Mbaraga, Albert Kayiranga, Jean de Dieu Masumbuko (yari umukozi w’ishuri ,ubu atoza Rwanda Revenue), Louis Ngoga,Vincent Nsengiyumva, Lambert Gacendeli, Norbert Mudaheranwa, Théophile Ruhorahoza, Appolinaire Kabandana (wazize jenoside), n’abandi. Seminari Nto ya Karubanda yari isigaye ihanganira imyanya y’imbere na Kaminuza y’i Butare na Groupe Scolaire y’i Butare, nubwo n’amakipe nka MINITRANSCO na ELECTROGAZ na yo atari yoroshye ntabwo yari agitera ubwoba ikipe ya Alphonse Rutsindura. Muri ibi bihe ngo ni bwo bashoboye no kwegukana igikombe cyari cyitiriwe ikompanyi ya Volta Super yacuruzaga amabuye ya radio. Seminari nto ya Karubanda nyuma ya Jenoside yabaye nk’isubiye inyuma kubera guhangana n’amakipe yayisumbyaga ubushobozi bw’amafaranga nka APR VC, KVC, UNR yatangaga buruse z’imikino , INATEK n’ayandi, iyi kipe ariko n’ubwo itarikitwara neza nk’uko byahoze mbere ntiyigeze iteba mu bijyanye no gutegura abakinnyi. yagerageje kwihagararaho mu ruhando rw’ibigo by’amashuri aho ubu ihangana n’ibigo nka GSOB rukabura gica. Abakinnyi bayo b’imena ba nyuma ya Jenoside abibukwa cyane harimo Jean Pierre Niyirora bita Staff, Augustin Nshimyumuremyi, Emmanuel Mutabazi, Eric Mbonigaba, Jacques Kangabo, Yves Sangwa, Benjamin Kangabo, Gervais Munyanziza (akora muri MINISPOC ubu), Alphonse Nsengiyumva, Alain Ngoga, Eugène Tuyishime, Aimable Mutuyimana, Ndamukunda Flavien n’abandi. Iki kigo cyarangije ku mwanya wa kabiri mu mikino yo kwibuka Alphonse Rutsindura mu cyiciro cy’amakipe akina mu cyiciro cya kabiri Serie B nyuma yo gutsindirwa na GSOB ku mukino wa nyuma gifite impano zitanga icyizere mu gihe kiri imbere zirimo abakinnyi nka Nkoramutima Herve Martial, Kabagamba Jules Valentin na Muberangabo Yvan abakinnyi bagize ikipe y’igihugu y’abari munsi y’imyaka 19 banaheruka kujya muri local muri Tuniziya. Ubwo habaga imikino yo kwibuka Alphonse Rutsindura, Umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball mu Rwanda (FRVB) Karekezi Leandre n’Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Umuco na Siporo LT Colonel Patrice Rugambwa bavuze ko batazahwema gufasha iki kigo mu guteza imbere umukino w’intoki wa volleyball no gutegura irushanwa ryo kwibuka Alphonse Rutsindura rizamukiramo impano nyinshi . Impano z’abakiri bato ziramutse zitaweho mu mukino wa Volleyball mu Rwanda kurenza urwego biriho u Rwanda rushobora kujya rutangira gutwara ibikombe muri Afrika aho ruza mu bihugu 5 bya mbere muri Afrika muri uyu mukino.
739
1,896
Kunyara ku muhanda, imwe mu ngeso mbi nyinshi zacitse burundu mu Banyarwanda. Iyo wumvise umunyamahanga atangarira isuku n’uburyo ibintu byose mu Rwanda biri ku murongo, ushobora kugira ngo ni amakabyankuru. Ariko abageze mu bihugu by’abaturanyi bahita bumva neza icyo bisobanuye. Muri iyi nkuru turibanda cyane mu Mujyi wa Kigali, kuko ari wo uhurirwamo n’urujya n’uruza rw’abaturage n’abanyamahanga baturutse hirya no hino. Raporo zitandukanye zikomeza kugenda zishyira Kigali ku mwanya wa mbere w’imijyi ifite isuku muri Afurika. Ariko ibyo birenze isuku kuko bigera no ku myitwarire y’abawutuye, uko bitwara n’ingufu bagerageza gushyira mu gutuma Umujyi wa Kigali urushaho gusa neza. Twabahitiyemo bimwe mu byo twise ingeso zabagaho kera, ariko ubu zikaba zaracitse kubera ingufu leta yashyize mu kwigisha abantu kugira isuku no kuyigirira aho batuye. Hari ibyo uri busange bitarashize ijana ku ijana, ariko niba warabaye muri Kigali mu myaka ya za 1999 na 2000 urahita umenya intambwe yatewe kugira ngo Kigali ibe igeze aho igeze ubu. *Gucira cyangwa kunyara ku karubanda bisigaye bitera ikimwaro Ninde wibuka igihe wabaga ugenda mu muhanda ukabona umuntu aciriye ari mu madoka, bikaba bikuguyeho kubera umuyaga? Ninde wibuka igiti cyari imbere y’umuhanda ugana CHUK cyari cyarabaye umweru kubera kukihagarikaho? Izo ni zimwe mu ngero nyinshi zagaragazaga isuku nke yabaga muri Kigali, aha wasangaga ahanditse icyapa kigira kiti “Birabujijwe kwihagarika aha” ahubwo ukagira ngo aho niho hemewe kwihagarika! Mu myaka 17 gusa,byinshi byarahindutse kugeza aho ubu uretse no gucira umuntu asigaye agira isoni zo guta agacupa k’amazi cyangwa agashishwa ka shikarete aho abonye hose. Ibyo ntibyizanye byasabye imbaraga z’ubuyobozi, kuko byatangiye bamwe babyinuba. Ubu uciriye mu ruhame cyangwa ukihagarika aho ubonye n’ubwo ntawakubwira nabi ariko nawe uba wigaya mu mutima. *Kutambara inkweto ufatwa nk’umuntu utuzuye mu mutwe N’umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe asigaye yambara inkweto kuri iki gihe. Kwambara inkweto ntibigifatwa nk’umurimbo cyangwa nk’ibidasanzwe, ahubwo byinjiye mu Banyarwanda kuko bitoroshye kubona umuntu wambaye ibirenge muri Kigali. Mu giturage naho uyu muco wagiye ubacengera, kuko mu minsi mikuru n’abagiye kurema isoko usanga bakarabye bakambara inkweto. Mu myaka yashize abazwi nk’abakarasi cyangwa bamwe bikorera imizigo wasanganga batambara inkweto. Bamwe ntibanabikore kuko batabikunda ahubwo bazambara bakavuga ko zibabangamira kuko batari babimenyereye. *Kutambara kasike kuri moto cyangwa umukandara mu modoka, ni nde wabitinyuka!? Hari kera ubwo umuntu yashoboraga kuba ahagaze kuri Yamaha (Ugana Nyabugogo) ashaka kujya mu mujyi rwagati yakererewe gahunda, agahagarika moto yarangiza akibuka kwambara kasike. Byabaga impaka ndende kwibutsa umugenzi kwambara umukandara muri tagisi (iyo nawe yabaga yabyibutse) bikarangira rimwe na rimwe atanawambaye. Impanuka icyo gihe zahitanaga benshi, dore ko n’ingamba mu kurinda umutekano wo mu muhanda zari zitarakazwa nk’iki gihe. *Gutendeka muri taxi, ntiwakira urusaku rw’abagenzi Ntitwava ku mutekano wo mu muhanda no gutwara abagenzi tutavuze ku kintu cyo “gutendeka”. Abatabizi ni kwa kundi imodoka itwara umubare w’abagenzi iba yaragenewe,ariko “Convoyeur” akiyongereramo umuntu kuri buri ntebe. Hari n’uwongeragaho abarenze babiri ku ntebe yagenewe gutwara abantu bane. Icyo gihe byari nko mu burenganzira bwa shoferi n’umufasha we (Convoyeur), kuko abagenzi ntacyo bashoboraga kubikoraho, usibye kwimyoza gusa. Nk’uko twabivuze haruguru, icyo gihe nta ngamba zikarishye zariho zirengera uburenganzira bw’abagenzi,ugasanga n’abagenzi ubwabo ntibitabira guharanira uburenganzira bwabo nabo ubwabo. *Kuririmbira ibendera, ubikoze abantu bagira ngo nibwo ugihunguka Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na nyuma y’aho gato, iyo saa mbiri zageraga abantu n’ibinyabiziga byarahagararaga, hakabaho umwanya wo kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu hazamurwa ibendera. Ibyo byakorwaga ahantu aho ariho hose hari ibendera ry’igihugu, haba ku bigo by’amashuri, ibigo bya leta, ku mavuriro n’ahandi hantu hose hashinze ibendera ry’igihugu. Uwarengaga ku mabwiriza akaba yakomeza kugenda cyangwa agakomeza kugendesha ikinyabiziga byashoboraga kumuviramo igihano kigera no ku gifungo. Kuri ubu byarashize, ibendera ry’igihugu rihora rizamuye uretse mu gihe cy’icyunamo. Hari n’abatibukaga ko ibyo byabayeho. Gusa kuri iki gihe iyo usubije amaso inyuma wibaza icyo uwo muhango wari umaze n’inyungu zawo! *Itabi ry’igikamba mu bukwe iyo ryaburaga ntibwatahaga Bamwe mu bakuze bazi iby’Umuco wa Kinyarwanda bavuga ko itabi ry’igikamba mu Rwanda rwa kera ryari rifite akamaro kanini, kuburyo ryashoboraga gutuma umuntu abura umugeni. Iyo ababyeyi bajyaga gusabira umusore ngo bagombaga kuryitwaza rikaza guhabwa sebukwe. Iyo barimusabaga akaribura nta mugeni bamuhaga nk’uko umukecuru witwa Mukansanga yabisobanuye. kubera iterambere ry’igihugu rijyana n’iterambere ry’Umuco ubu mu bukwe bw’ubu itabi ntibakiryikoza, wagira ngo nta n’iryigeze mu misango y’ubukwe bwa Kinyarwanda. *Nyakatsi, abenshi ntibanayibuka Nyakatsi n’ubwo yacitse mu Rwanda ariko ntizigera yibagirana mu mitwe y’Abanyarwanda ku buryo bworoshye. Amateka ya Nyakatsi mu Rwanda ni maremare kuko kugira ngo icike habayemo ingufu z’ubuyobozi. Ku batazi Nyakatsi,zari inzu zisakaje ibyatsi bizwi nka Nyakatsi. Kubakisha nyakatsi byafatwaga nko kuba uri umukene wa nyuma udashobora kwibonera ibindi wasakaza(amabati cyangwa amategura). Gahunda izwi nka “Bye Bye Nyakatsi” ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yagize uruhare rukomeye mu gukangurira Abanyarwanda guhuriza hamwe bagaca “Nyakatsi”. Hakozwe imiganda, hatangwa inkuga byose bigamije kubakira abatishoboye, birangira gahunda itanze umusaruro. *Ibimoteri kuri kaburimbo Ibimoteri ku nkengero z’imihanda, amazi y’ibiziba mu mpande z’umujyi, amashashi n’ibipapuro hirya no hino, mayibobo zirirwaga zitoragura imyanda muri ibyo bimoteri, iyo niyo yari isura wasanganizwaga iyo winjiraga mu Mujyi wa Kigali mu myaka itageze kuri 20 ishize. Itandukaniro Umujyi wa Kigali ugaragaza muri iki gihe ni umusaruro w’ingufu nyinshi zashyizwe mu guca umwanda mu Mujyi wa Kigali. Kuri ubu twishimira aho tugeze mu isuku ariko biroroshye kwibagirwa aho twavuye mu myaka 15 ishize. Kuri ubu Kigali iracyeye ku buryo uretse abanyamahanga bayitangarira, abandi bakayivuga ibigwi,nawe bigutera isoni guta agapapuro cyangwa agacupa k’amazi aho ubonye hose. Bamwe mu banyamahanga batamenyereye mu Rwanda bavuga ko iyo bagenda muri Kigali baba bumva hari ijiho ribareba, nta kindi uretse umuco wamaze kugera mu Banyarwanda wo kutihanganira uwakwangiza ibyo bagezeho. Muri make uko wifashe niko abandi bagufata. Nta waza mu nzu yawe ngo asange isa neza nawe atangire ayanduze. Ahubwo akora nk’ibyo ahasanze. Iryo ni ryo tandukaniro mu Rwanda bagaragaje. *Kuragira ku gasozi, amatungo ntiwayatahana Mu bihe bishize iyo wageraga ku dusozi dutandukanye two mu byaro ndetse na hamwe na hamwe mu Mujyi wa Kigali, wasangaga benshi mu borozi baragirira inka mu nzuri ndetse no mu dusozi dutandukanye. Hari n’aho ubwatsi bwabaga bwabuze mu gace kamwe, abashumba bagashorera inka bakajya kuzishakira ubwatsi aho bukiri, bakabyita kugishisha inka. Ubu kubera impamvu z’ubuzima no kwirinda guhererekanya indwara mu nka, kuragira kugasozi byaraciwe, inka zororerwa mu biraro, zikahirirwa ndetse zikanaherwa amazi mu biraro. Ikindi kandi Inka ntizigikoreshwa ingendo ndende zishorewe, kuko hagennwe uburyo zitwarwa mu madodoka zikurwa mu gace kamwe zijyanwa mu kandi. *Gusangirira ku muheha umwe cyangwa mu kibindi kimwe Imyaka igiye kuba 13 Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iciye kumugaragaro ikoreshwa ry’umuheha umwe mu gihe abantu basangira, cyangwa kunywera mu kibindi kimwe abantu bagahurizamo imiheha myinshi. MINISANTE yasabye ko ahubwo abantu bajya bahabwa ibikombe buri wese, cyangwa umuntu agahabwa agacuma ke. Ntibyari byoroshye guca uwo muco ku bantu cyane cyane ko ari ibintu byakorwaga mu izina ry’umuco kandi byarakozwe kuva mu myaka ya kera. MINISANTE yabikoze mu rwego rwo guca indwara zandurira mu macandwe nk’igitunu, kuko hari igihe indwara z’ibituntu zari zarabaye nyinshi. Nubwo gusangira ku muheha byakundwaga na benshi ndetse bikaba nk’ikimenyetso cyo gusabana ariko kubica byagabanyije imibare minini y’abanduraga indwara zandurira mu macandwe n’ubuhumekero.
1,152
3,299
URUBYIRUKO MU UBUCURUZI. = Uburyo abacuruzi b’I Kayonza bicishije bagenzi babo kugira ngo basigarane imitungo = Dukuzimana Ignace April 10, 2023 Kuri uyu wa 9 mata 2023 mu karere ka Kayonza mu murenge wa Mukarange habereye igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 aho abikorera mu ntara y’iburasirazuba bibukaga abacuruzi bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Uyu muhango wabereye ku rwibutso rwa Mukarange.    Impamvu nta mututsi wigeze wicwa mu Kinigi mu mwaka wa 1994 Ndangamira Faustin warokotse Jenoside yakorewe abatutsi yagaragaje uburyo abacuruzi bo muri aka karere bicishije bagenzi babo kugira ngo basigarane imitungo, nyamara abo bacuruzi barafashaga ababishe mukubaha imari maze bakazabishyura nyuma kugira ngo bazamurane. Yavuze ko ibimenyetso bigaragaza ko Jenoside iri gutegurwa byatangiye kugaragara kera aho nko mu 1990 ubwo inkotanyi zateraga maze abasirikare bagafunga bamwe bitwa ko ari ibyitso. Yakomeje avuga ko kandi abasirikare na bamwe mu rubyiruko batangiye kujya babyina intsinzi bishimira ko Gisa Rwigema yishwe, bigakorwa binyuze mu karasisi kakorerwaga mu karere ka Kayonza kandi bigakorwa na bamwe mu bacuruzi, abasirikare ndetse n’urubyiruko rwatoranyijwe. Ndangamira yavuze ko muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 byibura hari abacuruzi 11 bicishijwe na bagenzi babo kugira ngo bigarurire imitungo yabo. Yavuze ko abishwe bicwaga na bagenzi babo batanga urugero ku rubyiruko kugira ngo rubereke urugero maze na rwo rutangire rwice. Yatanze urugero ku mucuruzi witwaga Rasana wazamuye uwitwa Semana mubucuruzi ndetse akamugira inshuti akamugaragira no mu bukwe, nyuma aza no kumuha amafranga yo kugura imodoka ariko Jenoside igitangira Rasana yahembye Semana kumwica kugira ngo yereke urubyiruko ko umucuruzi yakwica mugenzi we w’inshuti y’umututsi. Yakomeje avuga ko ibyo byaje kuba isomo abacuruzi batangira kugambanira abacuruzi bagenzi babo bashaka ko bicwa ngo basigarane imitungo yabo, abakarasi bica abakarasi bagenzi babo b’abatutsi kuko iyo bamaraga kwicwa bahitaga basahura imitungo ya bo. Yasoje asaba abacuruzi gufasha abatishoboye ndetse na bagenzi babo aho kumera nka bariya bishe bagenzi babo bagamije imitungo yabo.
308
860
Amavubi yitegura Nigeria agiye gukina umukino wa gicuti. Uyu mukino uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki 7 Nzeri 2024 ku kibuga cy’imyitozo cya Stade Amahoro. Ugamije guha umwanya abakinnyi batabashije gukina ku mukino uheruka wa Libya, warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 no gukomeza gukarishya ikipe muri rusange. Police FC ni imwe mu makipe afite imyitozo myinshi kuko yatangiye kwitegura umwaka w’imikino kare kubera CAF Confederations Cup yaje gusezererwamo na CS Constantine yo muri Algeria. Umutoza wa Amavubi, Frank Spittler, aherutse kongeremo Niyibizi Ramadhan aho yasimbuye Dushimimana Olivier ‘Muzungu’. U Rwanda ruzakira Nigeria ku wa Kabiri, tariki 10 Nzeri 2024 saa Cyenda kuri Stade Amahoro, mu mukino wa kabiri wo mu itsinda rya kane. Kwinjira kuri uyu mukino ni 2000 Frw, 3000 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20 Frw muri VIP, 50.000 Frw muri Business Suites na miliyoni muri Sky Box. Amavubi aheruka kunganya na Libya igitego 1-1 Police FC iheruka gusezererwa muri CAF Confederations Cup igiye gukina n'Amavubi mu mukino wa gicuti
162
400
NYAMUSABANURUHATO NA NYAMUSABWANTATANGE Kera habayeho umugabo akitwa Nyamusabanuruhato. Umunsi umwe ajya kwa Nyamusabwantatange asanga barabaga inka. Arahindukira, abwira umugore we ati “Sya amasaka, ngiye gusaba inyama kwa Nyamusabwantatange.” Umugore we aramuseka cyane ati “Nta muntu nari numva yagize icyo aha, none ngo ugiye kumusaba inyama! N’iyo kiba ikindi kitari inyama! Ntunabihingutse; uwo muntu ni gito bibi.” Nyamusabanuruhato abwira umugore we ati “Anzika usye, uvuge umutsima wicecekere.” Umugore arasya. Umugabo aragenda asanga Nyamusabwantatange aracyabaga, amusaba inyama, undi aramuhakanira, acaho arataha. Umugore ati “Sinakubwiye !” Undi ati “Arabeshya tuzabonana !” Nyamusabanuruhato ahengera kwa Nyamusabwantatange basinziriye, ahubuza ukuguru kw’inka arakujyana, asubirayo azana ukundi kuguru. Umugore abibonye ati “Ibi bintu aho ni gusa ntibyaba ari ibyibano ?” Umugabo ati “Ni inyama nsabye bampaye.” Umugabo asubira yo azana amaraso ya ya nka bishe. Nyamusabanuruhato yisiga amaraso aragenda yirambika iruhande rwa Nyamusabwantatange. Undi akangutse arataka, ajya kwatsa buke mu ziko, ahamagara umugore we ati “Kanguka, dore bishe umuntu none bamudutwerereye.” Ajya guhuruza umuhungu we, baramuhambira bagira ngo ni intumbi; bazinduka kare, bamujugunya mu gihuru barigarukira. Nyamusabanuruhato abonye abamujugunye mu gihuru bagiye, arabyuka, aragenda no ku mugezi, yiyuhagira amaraso yari ku mubiri we arataha. Ageze imuhira umugore amutekera inyama bararya, barishima. Bukeye ahajya ku gasusuruko, ajya kwa Nyamusabwantatange ati “Mwiriweho n’umuntu w’abandi mwishe mukamuhamba!” Baramwinginga bati “Nyabuneka ceceka wo kagira Imana we !” Bamuha n’inyama zasigaye, arataha. Ngo bucye kabiri aragaruka ati “Muraho abo kwa Nyamusabwantatange n’umuntu mwishe?” Bati “Nyabuna utaridukorera!” Bamuha intama arataha. Asiba gatatu aragaruka, noneho bamuha inka zose bari batunze. Nyamusabwantatange abwira umugore we ati “Ibyiza ni ukwimuka.” Bari barebye basanga nta kizabatunga; inka zibashizeho kandi abana babo bagiye kwicwa n’ubworo. Birabayobera, barahaguruka, baragenda. Nyamusabanuruhato agaruka kwa Nyamusabwantatange, ahageze ashaka abantu araheba. Araza yiturira muri urwo rugo. Rino si ishyano ni agahomamunwa!
287
892
Shaddyboo uko abantu bamuvuga si ko ari - Platini P. Mu minsi ishize hagaragaye amafoto ya Platini P, ari kumwe na Shaddyboo bituma abantu benshi bibaza niba nta kindi kiri hagati yabo. Platini yavuze ko ari akazi kabahuza n’umubano usanzwe. Ati “Shaddyboo ikiduhuza ni akazi n’izindi gahunda zitandukanye ariko nta z’urukundo zirimo nk’uko abantu babiketse kubera amafoto”. Abajijwe ku bivugwa kuri Shaddyboo, Platini yavuze ko ibyo bavuga ntaho bihurira n’uwo ari we. Ati “Shaddyboo ni umuntu mwiza ugira ikinyabupfura, ucisha make ndetse ukunda gusabana. Abamuvuga ukundi ni uko baba batamuzi, na we ubwe ibyinshi bamuvuga ntaba abizi, yewe n’ingero bamutangaho ntazo aba azi”. Mu kiganiro na KT Radio yagiranye na Platini P, yari arimo asobanura indirimbo ye aherutse gushyira hanze yitwa ‘Atansiyo’. Avuga ko atari indirimbo y’ubutumwa bwihariye ahubwo ari iyo kwishimisha kurusha ibindi. Ati “Uyumvise irimo injyana ibyinitse kurusha uko wakumva ikindi, ariko mvugamo n’umusore ukunda agakabya”. Iyi ndirimbo yakorewe amashusho n’umusore Cedric Dric, ikorerwa i Dubai mu butayu. Mu mashusho yayo hagaragaramo umukobwa witwa Cycy. Umunyamakuru @ KamanziNatasha
170
456
Abahuguwe na BK Academy biyemeje gushyira umukiriya ku isonga. Ni ibyatangarijwe mu muhango ngarukamwaka wo gusoza ayo amahugurwa, wabaye ku mugoroba wo ku wa 19 Ukwakira 2023. Abahuguwe bose hamwe ni 49 barimo abari abanyeshuri bagisoza amasomo atandukanye muri kaminuza zo mu Rwanda no hanze, ndetse n’abandi basanzwe ari abakozi b’iyi banki. Abari basoje muri kaminuza bahawe ubumenyi ngiro bw’ibanze ku mikorere y’amabanki n’iya BK by’umwihariko, nka banki ya mbere ikomeye mu Gihugu. Bakoze n’ingendoshuri ahantu hatandundukanye mu rwego rwo kubigisaha guhuza serivisi z’imari n’ibindi by’ingenzi byuzuzanya na zo. Abasanzwe ari abakozi bo bahuguwe mu bijyanye n’imiyoborere na serivisi zitandukanye zijyanye n’amabanki, no gukora mu buryo bujyanye n’igihe. Aba bo bavuga ko amahugurwa basoje yabongereye ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere mu byo gucunga imari n’amabanki bagiye kwifashisha mu kurushaho guteza imbere Banki ya Kigali bakorera. Tuyiringire Jean Pierre usanzwe akorera BK ati “Ikintu twigiye muri aya mahugurwa gikomeye ni ugukorera hamwe, ku buryo niba tugiye gushyira hanze serivisi nshya, umukiriya agomba kuba ari ku isonga tugakora ibyo ashaka kurusha ibyo twe dushaka”. Arakomeza ati “Abakiriya bazishimira serivisi zacu kurenza uko bazibonaga. Aya mahugurwa nk’abantu bari basanzwe bakora, aradufasha gukosora bimwe mu bibazo byari bihari”. Mugenzi we Agnes Kagwisagye yagize ati “Twize ko gukora biba byiza iyo mukoze nk’itsinda, kuko mu itsinda habamo abantu baba bafite imbaraga nkeya n’abafite imbaraga nyinshi, iyo murimo gukorana bibasaba gukorera hamwe kugira ngo ibintu bigende neza”. Abari basanzwe ari abanyeshuri bo bavuga ko bungutse ubumenyi ngiro butandukanye batari barahawe mu ishuri, kandi bigaragara ko bukenewe ku isoko ry’umurimo. Ibyo bavuga ko bazabyifashisha mu gusakaza serivisi z’imari zibereye bose. Sacrée Luminaire Umutoneshwa wanahembwe nk’uwahize abandi bose yagize ati “Nk’umuntu wize ibaruramari hari ibintu byinshi hano nasubiyemo, ariko hano mbyiga mu bumenyi ngiro bitari ku mpapuro gusa mbyumva kurushaho. Banki ya Kigali ni iya buri muntu wese ntabwo tureba abantu bamwe cyangwa ibigo binini gusa”. Ibi binashimangirwa na Rubayiza Danny agira ati “Twagiye twiga ibintu bitandukanye ariko ugasanga twese dushaka guhindura imibereho y’Abanyarwnda, ari cyo cyatuzanye muri banki. Tugamije guhuriza hamwe tukubaka itsinda Banki ya Kigali ishaka, rijya guhindura uko ibintu byari bisanzwe bikorwa”. Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi, yashimiye cyane aba bahuguwe ku mwanya bamaze bahabwa amasomo, kandi ko Banki ayoboye ibitezeho byinshi bizayizamura kurushaho, ndetse bikubaka ejo habo heza. Yavuze kandi ko kuba barahuguwe bafite ubumenyi mu bintu binyuranye ari byiza, bikaba bizabagira abakozi beza ku isoko ry’umurimo muri rusange. BK Academy ni ikigo gikorera ahari Ishami rya Banki ya Kigali riherereye mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro, cyafunguwe umwaka ushize. Gitanga amahugurwa ku banyeshuri bagize amanota meza mu kiciro cya kabiri cya Kaminuza mu masomo yiganjemo atandukanye ndetse abitwaye neza bagahabwa akazi muri iyi banki. Icyo kigo kinahugura abasanzwe ari abakozi ba BK, mu bijyanye no gucunga serivisi zitandukanye z’imari ndetse no kujyana n’imikorere igezweho. Abasoje aya mahugurwa uyu mwaka ni abanyeshuri 24, kikaba ari icyiciro cya kabiri cyiswe Inganji, mu gihe abasanzwe ari abakozi bo ari 25 bakaba ari ikiciro cya kane. Nanone umwaka ushize hari hahuguwe abandi banyeshuri 25 mu cyiciro cya mbere cyiswe Isonga. Umunyeshuri wimenyereza umwuga w’itangazamakuru @LeonidasLucky1
509
1,379
CP Kabera yateye utwatsi abavuga ko camera zibandikira batarengeje umuvuduko. Hirya no hino mu gihugu, hari abatwara ibinyabiziga bakomeje kuvuga ko bakomeje kwandikirwa imivuduko nyamara nta byapa bihari, bagasaba inzego zibishinzwe kubikemura. Bamwe mu baganiriye na RBA, batangaje kandi ko ikindi kibazo bakomeje guhura nacyo, kijyanye n’uko mu Mujyi wa Kigali barimo kwandikirwa barenze ku muvuduko wa 40, nyamara ibyapa bihari bigaragaza ko icyapa ari icya 60. Kuri ibi bibazo byose, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yatangarije itangazamakuru rya Leta RBA ko ibyinshi mu bivugwa n’abatwara ibinyabiziga, biba nta shingiro bifite.
95
255
icyo akosora, ufite icyo akuraho arakivuga n’imyandikire nayo igomba kubahiriza ibyifuzo byabo. Nagira ngo nibutse kandi ko hari n’inyandikomvugo na yo mwagejejweho cyangwa se muzagezwaho nk’uko biteganywa n’itegeko na yo mushobora gutanga ibitekerezo ahubwo bitaraza mu Nteko Rusange ariko yo ibintu byose biba birimo. Ndabashimiye rero. Tujye ku nyandiko ivunaguye ikurikira. Mumbabarire nari nihuse cyane, tugomba kubanza kuyemeza nyine hagiyemo gukosora ibyo mwavuze. Turayemeza ku bwumvikane busesuye? Inteko Rusange Yego. Perezida wa Sena, Dr. IYAMUREMYE Augustin Yego inyandiko turayemeje. Turakurikizaho iyo ku itariki 13 Ugushyingo. Twafungura lisiti ya kabiri. Ndabona kuri lisiti hari Umusenateri umwe Honorable BIDERI John Bonds. Uhawe ijambo. Honorable BIDERI John Bonds Murakoze Nyakubahwa Perezida wa Sena, ba Nyakubahwa ba “Vice Présidente”, ba Nyakubahwa Basenateri. Ni ikosa ahari mu myandikire gusa nagira ngo bakosore kuri paje ya 2 “paragraphe” ya 6, umurongo wa 3. Handitswe ‘Pana African” yari ikwiye kuba “Pan African” iriya “a” ikavamo. Ndumva ari ibyo nari mfite Nyakubahwa Perezida wa Sena. Perezida wa Sena, Dr. IYAMUREMYE Augustin Murakoze Nyakubahwa. Dufungure lisiti ya gatatu. Ntawifuza gufata ijambo kuri lisiti ya gatatu? Ndabona ntawe. Dukurikizeho kwemeza iyi nyandiko ivunaguye. Twayemeza ku bwumvikane busesuye? Inteko Rusange Yego. Perezida wa Sena, Dr. IYAMUREMYE Augustin Ba Nyakubahwa Basenateri dukurikizeho inginyo ya kabiri ijyanye no gusoza igihembwe gisanzwe cya Sena cy’umwaka wa 2019-2020. Ba Nyakubahwa ba Visi Perezida, ba Nyakubahwa Basenateri, nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repuburika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015 mu ngingo yaryo ya 72, igika cya mbere kivuga ko “inama za buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko ziteranira mu gihe cy’ibihembwe bisanzwe n’ibihembwe bidasanzwe”... Mu gika cya 3 havugwa ko “ibihembwe bisanzwe bibera ku matariki ateganywa mu mategeko ngenga agenga imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko”. Nk’uko biteganywa kandi n’Itegeko Ngenga N⁰ 007/2018 ryo ku itariki ya 08/09/2018 rigenga imikorere ya Sena mu ngingo ya 38 ivuga ko “Sena iterana mu bihembwe bitatu bisanzwe kandi buri gihembwe kikamara amezi abiri”. Uyu munsi rero ku itariki ya 04 Ukuboza 2019 turasoza igihembwe cya mbere gisanzwe cy’umwaka wa 2019 - 2020 cyatangiye ku itariki 07 Ukwakira 2019. Uyu mwanya nkaba ngira ngo mbibutse ibyakozwe mu rwego rwo kuzuza inshingano za Sena muri aya mezi abiri igihembwe kimaze. Icyo gihembwe dusoza uyu munsi kimaze amezi abiri, ntitubyitiranye n’igihe tumaze turahiye abaje muri iyi Sena ya gatatu. Ku bijyanye n’inshingano yo kugenzura ishyirwa mu bikorwa by’amahame remezo avugwa mu ngingo ya 10 n’iry’ibiteganywa mu ngingo ya 56 n’iya 57 z’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, mu ngingo yaryo ya 84, Sena yakomeje gushyira mu bikorwa ibijyanye n’iyi nshingano yayo y’umwihariko haba mu kwemeza ishyirwaho ry’abayobozi, gutora Biro za Komisiyo zihoraho za Sena na Komite igenzura imikorere ya Sena, imyitwarire, imyifatire n’ubudahangarwa rw’Abasenateri, gutora Abasenateri b’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika (Pan African Parliament/PAP), aha nkaba nakwibutsa ko hatowe ba Nyakubahwa Senateri BIDERI John Bonds na Senateri UWERA Pélagie. Amahame remezo yitaweho kandi mu gusesengura raporo z’ibikorwa bya Komisiyo z’Igihugu cyangwa iz’inzego za Leta zashyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko muri rusange na Sena by’umwihariko. Ku birebana n’inshingano yo kwemeza ishyirwaho ry’abayobozi, dukurikije ingingo ya 86 y’Itegeko Nshinga, mu
516
1,446
Pan African Movement Rwanda yatangije amasomo y’igihe gito ku biga muri Kaminuza. Ni amasomo yiswe ‘Leadership Program’ yatangirijwe ku itariki ya 4 Gicurasi 2024 muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) ahari icyicaro cya PAM ishami ry’u Rwanda, ariko akaba azanatangirwa muri Kaminuza y’u Rwanda mu mashami ya Gikondo na Huye. Azajya atangwa mu mpera z’icyumweru ku banyamuryango ba PAM biga muri ULK ndetse n’abiga mu zindi kaminuza babyifuza, nyuma bazanahabwe impamyabushobozi. Abarimu bazajya bayatanga barimo Rutaremara Tito usanzwe ari Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda na Musoni Protais usanzwe ari we Umuyobozi Mukuru wa PAM Rwanda. Umuyobozi Wungirije wa PAM Rwanda, Twagirimana Epimaque na we uri mu bazatanga aya masomo, yavuze ko amasomo azatangwa abumbiye mu nyigisho eshanu zigamije kwerekana Umunyafurika ukenewe mu rugendo rwo kwigobotora ubukoloni ndetse n’umuyobozi mwiza nk’ababayeyo mu gihe cyo guharanira ubwigenge bwa Afurika. Yagize ati “Tugamije kureba uko twakubaka Umunyafurika ukenewe, wavamo umuyobozi uharanira impinduka w’ejo hazaza. Bagomba kumva neza Umunyafurika ukenewe, uko ahagaze ubu n’ibyo akeneye. Ikindi tubigisha ni ukureba impamvu Afurika idashyira hamwe ngo ibe umugabane umwe kandi hari n’ibigenda byemeranywa mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe ariko uyu munsi kuki bidashyirwa mu bikorwa.” Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya ULK, Prof Nkundabatware Innocent uhagagariye PAM Rwanda muri iyi kaminuza yavuze ko ayo masomo ari inkingi ya mwamba cyane ku kubaka Afurika ifite Ubwigenge. Ati “Afurika turi kuyubaka mu buryo yaba Afurika yigenga haba mu mitekerereze, ubushobozi ndetse no kwigira. Bitangirira mu kuba ubohotse mu bitetekezo ariko biganisha ku kubaka, ukazana igitekerezo n’undi akakizana mu gihugu noneho ibyo bihugu byakwihuza bikazatuma Afurika yigenga kandi igatera imbere”. Yakomeje ati “Aba banyeshuri bari muri PAM Rwanda bafite amahirwe arenze ku masomo asanzwe biga kuko bahinduka abayobozi bafite umurogo batikunda ahubwo bakunda akazi n’abo bakorera”. Prof Nkdabatware kandi yavuze ko nubwo ubukoloni bukiboshye Afurika mu buryo butaziguye ariko kuba hari abaharaniye Ubwigenege bw’uyu mugabane bukagerwaho bitanga icyizere ko Abanyafurika bashobora gutera indi ntambwe mu kwigenga nyakuri mu gihe bunze ubumwe bahuje intego. Umuryango PAM washinzwe mu 1946 nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi. U Rwanda rwawinjiyemo mu 2015. Kuri ubu uyu muryango wahawe intego yo guhindura imitekerereze y’Abanyafurika ku kwigira no kunga ubumwe bizageza kuri gahunda y’uyu mgabane igamije kuwugira umugabane wishoboye ku rwego mpuzamahanga bitarenze mu 2063. Amasomo azajya atangwa mu mpera z'icyumweru Prof Nkundabatware Innocent uhagagariye PAM Rwanda muri ULK , yavuze ko Ubwigenge nyakuri bwa Afurika bushoboka
392
1,069
Ese Abakristo bashakanye bashobora kubona ko agapira ko mu mura ari uburyo bwo kuboneza urubyaro buhuje n’Ibyanditswe?. Ese Abakristo bashakanye bashobora kubona ko agapira ko mu mura ari uburyo bwo kuboneza urubyaro buhuje n’Ibyanditswe? Umugabo n’umugore we b’Abakristo bagomba gusuzuma icyo kibazo bakurikije amahame yo muri Bibiliya. Hanyuma bagomba gufata umwanzuro uzatuma bakomeza kugira umutimanama ukeye imbere y’Imana. Igihe ku isi hariho abantu babiri gusa (na nyuma y’Umwuzure, igihe hariho abantu umunani), Yehova yabwiye abantu ati: “mwororoke mugwire” (Intang 1:28; 9:1). Bibiliya ntivuga ko iryo tegeko rireba Abakristo. Ku bw’ibyo, umugabo n’umugore b’Abakristo ni bo bagomba guhitamo uburyo bakoresha baboneza urubyaro. Ni ibihe bintu bagomba gusuzuma? Abakristo bagomba gusuzuma uburyo bwose bwo kuboneza urubyaro bakurikije amahame yo muri Bibiliya. Ni yo mpamvu batabona ko gukuramo inda ari uburyo bwiza bwo kuringaniza urubyaro. Gukuramo inda ku bushake binyuranye n’ihame rya Bibiliya ryo kubaha ubuzima. Abakristo rero ntibahitamo kwica urusoro ruba ruzakura rukavamo umuntu (Kuva 20:13; 21:22, 23; Zab 139:16; Yer 1:5). Ariko se bite ku birebana no gukoresha agapira ko mu mura? Icyo kibazo cyasuzumwe mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nzeri 1979 (ku ipaji ya 30-31, mu Gifaransa). Udupira twariho icyo gihe, twabaga dukozwe muri purasitike bakadushyira mu mura kugira ngo umugore adatwita. Uwo Munara w’Umurinzi wavuze ko nta wari uzi neza uko utwo dupira twakoraga. Abahanga bavugaga ko utwo dupira twatumaga intanga zitarenga muri nyababyeyi ngo zihure n’igi ry’umugore.  Iyo intanga zitahuye n’igi, nta buzima butangira kubaho. Icyakora, hari ubushakashatsi bwagaragaje ko hari igihe igi ryahuraga n’intanga. Iryo gi ryashoboraga gutangira gukurira mu miyoborantanga cyangwa rigakomeza rikagera mu mura. Iyo ryageraga mu mura rigasangamo ako gapira, karibuzaga kurema ingobyi nk’uko ubusanzwe bigenda iyo umugore yasamye. Kuba rero ako gapira karatumaga ridakomeza gukura, byabaga ari nko gukuramo inda. Uwo Munara w’Umurinzi waravuze uti: “Abakristo b’imitima itaryarya bibaza niba gukoresha ako gapira bikwiriye, bagomba gusuzuma icyo kibazo bakurikije amahame yo muri Bibiliya arebana no kuba ubuzima ari ubwera.”Zab 36:9. Ese kuva uwo Munara w’Umurinzi wasohoka mu mwaka wa 1979, haba hari iterambere ryagezweho mu by’ubuvuzi? Hakozwe udupira tw’ubwoko bubiri. Ubwoko bwa mbere ni udupira dukozwe mu muringa, twatangiye gukoreshwa cyane muri Amerika mu mwaka wa 1988. Nanone hari ubwoko bw’udupira tuvubura imisemburo, twashyizwe ku isoko mu mwaka wa 2001. Utwo dupira twombi dukora dute? Udupira dukozwe mu muringa: Nk’uko twabivuze, udupira two mu mura dutuma intanga zitarenga muri nyababyeyi ngo zihure n’igi. Ku dupira dukozwe mu muringa, uwo muringa wica intanga.  Nanone uwo muringa utuma mu mura hahinduka. Udupira tuvubura imisemburo: Hari udupira tw’ubwoko bwinshi tuvubura imisemburo imeze nk’iboneka mu binini bikoreshwa mu kuboneza urubyaro. Twohereza imisemburo mu mura. Utwo dupira dutuma abagore bamwe na bamwe batagira igihe cy’uburumbuke. Birumvikana ko iyo umugore atagize igihe cy’uburumbuke, adashobora no gusama. Nanone bavuga ko imisemburo utwo dupira tuvubura, ituma umura unanuka.  Nanone dutuma ururenda rwo mu nkondo y’umura rumatira, bigatuma intanga zitinjira ngo zigere mu mura. Iyo mikorere yiyongera ku mikorere y’udupira twa kera. Nk’uko twabibonye, utwo dupira twombi dutuma mu mura hahinduka. Ariko se, bigenda bite iyo igi rihuye n’intanga? Rishobora kugera mu mura ariko ntirishobore kurema ingobyi. Ibyo bituma inda ivamo ikiri nto. Icyakora, abahanga batekereza ko ibyo bibaho gake cyane, nk’uko bimeze ku binini banywa byo kuringaniza urubyaro. Ubwo rero, nta wakwemeza adashidikanya ko abagore bakoresha udupira dukozwe mu muringa cyangwa utuvubura imisemburo, batajya na rimwe basama. Icyakora, ibimenyetso bishingiye kuri siyansi bigaragaza ko imikorere itandukanye y’utwo dupira tumaze kuvuga, ituma gusama bibaho gake cyane. Umugabo n’umugore b’Abakristo batekereza gukoresha udupira two mu mura bashobora kubiganiraho n’umuganga kugira ngo ababwire udupira tuboneka mu gace k’iwabo, n’ibyiza byatwo n’ingaruka dushobora kugira ku mugore. Ntibagomba kwitega ko hari undi muntu uzabafatira umwanzuro w’icyo bagomba gukora, kabone n’iyo yaba ari muganga (Rom 14:12; Gal 6:4, 5). Ni umwanzuro ubareba ku giti cyabo. Bagomba gufata umwanzuro bagamije gushimisha Imana no gukomeza kugira umutimanama ukeye.Gereranya no muri 1 Timoteyo 1:18, 19; 2 Timoteyo 1:3.
625
1,829
AB Aviation (Sosiyete y'indege). AB Aviation yari sosiyete y'indege yigenga yo mukarere kandi nini muri Comoros ifite icyicaro gikuru kandi ikorera ku kibuga cyindege mpuzamahanga cya Prince Said Ibrahim . Amateka. Ku ya 19 Werurwe 2022, indege za gisivili za Comorian zambuye icyemezo cy’umukoresha w’indege wa AB Aviation, gihagarika ibikorwa byose. Icyerekezo. Guhera mu mwaka wa 2018 mu kwezi kwa Kanama, sosiyete ya AB Aviation yakoze ingendo zitandukanye muri ibibice bikurikira: Ubwato. Kuva mu mwaka wa 2019 mu kwezi kwa Kamena, amato y’indege yarimo indege zikurikira:
84
223
Samuel Eto’o yangiwe ubwegure bwe.. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kameruni ryanze ubwegure bwa Samuel Eto’o ko ku kuba perezida wiryo shyirahamwe nyuma yo gutenguha no gusohoka muri AFCON iheruka bakaviramo muri 1/8. Mugihe uyu uwahoze ari rutahizamu mwiza wa Kameruni yagiye atavugwaho rumwe mu ibihe byinshi muri manda ye. Samuel Eto’o  ubwo gerageza kwegura ku mirimo ye yo kuba perezida w’ishyirahamwe ry’umupira wamaguru muri Kameruni (Fecafoot) byanze. Eto’o, umwe mu bakinnyi bakomeye m’umupira w’amaguru muri Kameruni w’ibihe byose, yatsinze ibitego 56 mu nshuro yahamagawe mu ikipe y’igihugu 118 yakiniye igihugu cye. Nyuma yibihe by’umwuga wari ushimishije cyane aho yakiniye amakipe akomeye cyane nka Barcelona, ​​Inter Milan na Chelsea, uwahoze ari rutahizamu – wegukanye igikombe cya Shampiyona inshuro eshatu na AFCON inshuro ebyiri – yatangiye kuyobora Fecafoot mu Kuboza 2021 Nyuma y’irushanwa ry’igikombe cy’Afurika (AFCON) ryatengushye abanya Kameruni, iyi kipe yari iyobowe na  Rigobert Song yavuye mu itsinda itsinze umukino wa nyuma yo w’itsinda wa Gambiya mbere yo gutsindwa na Nigeriya ibitego 2-0 muri 1/8 , Eto’o yatanze ibaruwa ye yo kwegura. Icyakora, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa mbere, Fecafoot yatangaje ko banze ko Eto’o yegura. Bati: ‘Komite Nyobozi ya Federasiyo y’umupira w’amaguru ya Kameruni yakoresheje inama kuri uyu wa mbere, 5 Gashyantare muri Hotel Yaounde Hilton.’ ‘Gahunda yibanze yari ugusuzuma imikorere y’ikipe y’igihugu y’abagabo mu gikombe cy’Afurika 2023 cyabereye muri Cote d’Ivoire. ‘Mu ntangiriro z’inama, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kameruni, Bwana Eto’o Fils Samuel, yeguye ku mirimo ye no ku bagize inzego nyobozi bari bafatanyije, abasaba ko babikora babikuye ku mutima. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kameruni ryatangaje ko ryanze ko Eto’o yegura.
265
746
RUJUGIRO TRIBERT: Uko umucuruzi arimo kunyereza imisoro mu bihugu bya Afurika. Ibyo bituma yiyegereza umuntu usobanukiwe ibijyanye n’itumanaho, akaba ashinzwe gukora uko ashoboye ngo Rujugiro avugwe neza mu itangazamakuru mpuzamahanga. Nko muri Mutarama uyu mwaka, ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 40 y’ihuriro ry’inganda z’itabi za Rujugiro “Pan African Tobacco Group (PTG)”, umunyamakuru Mfonobong Nsehe wandikira “Forbes Magazine”, yanditse inkuru ishimagiza Rujugiro. Mbere yaho, muri Mutarama 2014, uwo mwanditsi na none yari yanditse inkuru ikubiyemo ikiganiro yagiranye na Rujugiro. Icyo gihe, ikinyamakuru Forbes cyatangaje iyo nkuru cyayihaye umutwe tugenekereje ugira uti “Twaganiriye n’Umunyafurika w’umuherwe ucuruza itabi, Rujugiro Ayabatwa Tribert.” Kuba inkuru ebyiri zivuga ibintu bimwe, zarasohotse muri Forbes Magazine, kandi zose zigasohoka ku itariki imwe mu kwezi kumwe, si ibintu byikoze, birasobanura neza ko icyo kinyamakuru kirimo gukoreshwa mu rwego rwo gusigiriza isura y’umucuruzi Rujugiro, kimugaragaza nk’umuntu ukora imirimo ye nk’inyangamugayo kandi ngo ibyo akora bifitiye akamaro ikiremwa muntu. Hari amakuru avuga ko kuva muri Kamena 2008, ubwo Rujugiro yafatirwaga i Londres mu Bwongereza bisabwe n’igihugu cya Afurika y’Epfo, kimushinja kuba akwepa imisoro mu ruganda rwe “Mastermind Tobacco S.A Ltd”, nibwo yahise ashaka uwitwa Himbara David amushinga kujya amuvuga neza hose. Rujugiro, ukomoka mu Rwanda, yakomeje gukora uko ashoboye mu rwego rwo kwihorera kuri Leta y’u Rwanda avuga ko yanze kumutabara ubwo yari yafatiwe mu Bwongereza. We yasabye Leta y’u Rwanda gukoresha ububasha bwayo mu bya dipolomasi ngo arekurwe ariko ntibyakunda. Ibirego byatumye uwo muherwe afatirwa mu Bwongereza, byatanzwe muri 2006, aho n’abanyamigabane bandi barimo n’umuhungu we witwa Nkwaya Paul, bashinjwaga kuba baranyereje miliyoni 7.4 z’Amadorari y’Amerika. Leta y’u Rwanda ntiyari kwivanga igerageza gufunguza uwo munyemari kandi izi ko yari yakoresheje uburiganya akwepa imisoro, n’ubwo Rujugiro ari umwenegihugu w’u Rwanda. Urubanza rwaciwe muri 2009 Umwe mu myanzuro y’urukiko wavugaga ko Rujugiro abujijwe gukora itabi no kuricururiza muri Afurika y’ Epfo. Nubwo urukiko rwari rwanzuye rutyo, kandi umwanzuro w’urukiko ukaba ari itegeko, ntibyabujije Rujugiro kongera gushinga uruganda rw’itabi no kuricururiza muri Afurika y’Epfo muri 2010. Hari amakuru avuga ko muri 2017, Rujugiro yishyuye ibihumbi 440 by’amadolari ya Amerika, ayishyura sosiyete yitwa Podesta Inc, ikora ibijyanye no kugaragaza isura nziza y’umuntu cg sosiyete runaka, kugira ngo umuvugizi we David Himbara abashe gushyikira Kongere ya Amerika, hagamijwe gushaka uko Guverinoma ya Amerika yafatira ibihano u Rwanda. Imwe mu nkuru zasohotse muri Forbes, umwanditsi agaragaza ukuntu hagati ya 1996 na 2011 yashinze inganda z’itabi muri Angola, muri Uganda, muri Tanzania, muri Nigeria, muri Sudani y’epfo no muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu. Hari kandi n’urundi ruganda rw’itabi yashinze ahitwa Arua mu Majyaruguru ya Uganda muri 2013. Uwareba umubare w’inganda z’itabi zashinzwe hirya no hino muri Afurika, yakwibwira ko hari icyo byamariye abaturage b’ibihugu izo nganda za Rujugiro zikoreramo, nyamara hari ibimenyetso byerekana ko nta muturage byafashije. Icya mbere, abantu bakwiriye kuzirikana ni uko itabi ryangiza ubuzima, kuko nk’uko bitangazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, abantu barenga miliyoni zirindwi bapfa bazira itabi buri mwaka. Ikindi kandi ngo ni uko 80% by’abicwa n’itabi n’ingaruka zaryo ari abakomoka mu bihugu bikennye. Hari amakuru avuga ko n’ ishoramari rya Rujugiro ritazamura imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu akoreramo, ryungura abamufasha mu buriganya bwe bwo gukwepa imisoro. Uretse Afurika y’epfo yamushinje kunyereza imisoro, hari kandi na Nigeria, aho Rujugiro yagejeje kuri guverinoma y’icyo gihugu umushinga wa miliyoni 57 z’Amadorari avuga ko agiye kubaka uruganda rukora itabi ryitwa “Yes”, “Super Match” na “Forum”. Icyo gihe yahawe aho yubaka uruganda rwagombaga kubakwa mu myaka itatu, ariko yarangiye rutubatswe, nta muturage ubonye akazi nta n’ifaranga na rimwe ashyize mu isanduku ya Leta ya Nigeria. Ibikorwa bya Rujugiro kandi byagarutsweho muri raporo z’umuryango w’abibumbye inshuro ebyiri zitandukanye. Muri 2001, itsinda ry’impuguke muri Loni ryashyize Rujugiro ku rutonde rw’abantu basahura umutungo wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu buryo butemewe n’amategeko. Ku itariki 31 Ukuboza 2018, raporo z’izindi mpuguke muri LONI yagagaje ko Kayumba Nyamwasa n’ishyaka rye ryitwa “Rwanda National Congress (RNC) , riterwa inkunga na Rujugiro bakomeje guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Congo. Rujugiro kandi ahuza ibikorwa byo gutera inkunga yo gushyigikira imitwe irwanya Leta y’u Rwanda, ifite abayobozi mu gihugu cy’u Burundi, aho afite uruganda rw’itabi rwihariye isoko ryose ryo muri icyo gihugu, akaba anyereza imisoro afatanyije n’abayobozi bakuru bacyo. Muri Uganda, Rujugiro yagiranye amasezerano y’ubucuruzi n’uwitwa Generali Salim Saleh Akandwanaho, amuha imigabane ingana na 15% mu ruganda rw’itabi, uwo Salim Saleh na we yiyemeza kumurindira imitungo iri muri Uganda no mu karere. Hari amakuru avuga ko Rujugiro yifashishije ibikoresho afite i Dubai, yakoze kashe y’impimbano isa neza neza n’iyo ikigo cy’imisoro cyo muri Uganda gikoresha. Iyo kashi y’impimbano ikoreshwa mu kwemeza ko itabi ryakorewe muri Uganda nubwo ryaba ryarakorewe ahandi, bityo bikamufasha mu kunyereza imisoro. 40% gusa by’ibicuruzwa bya Rujugiro ngo ni byo bigaragazwa ngo bibe byasora, naho 60% byo bikagenda mu buryo bwa magendu, inyungu ikoherezwa hanze y’igihugu. Umwe mu b’imbere mu bucuruzi bwa Rujugiro, avuga ko buri wese ushinzwe gusakaza itabi, yahawe amabwiriza yo kuvunjisha 60% y’inyungu zose ku munsi, akavanwa mu mashilingi ya Uganda agashyirwa mu madolari ya Amerika, ubundi akoherezwa hanze. Ababikurikiranira hafi bemeza ko, sosiyete ya Rujugiro inyereza nibura miliyoni 47 z’Amashilingi ya Uganda ku munsi. Mu bihugu byose Rujugiro akoreramo, sosiyete ze zishinjwa ibyaha birimo kugaragaza umutungo muke ugereranije n’uwo zinjiza, gukwepa imisoro, kunyereza amafaranga no guha ruswa ababoyozi bo mu bihugu zikoreramo. Mu Rwanda, Rujugiro byaramugoye kunyereza imisoro kuko hari imikorere itajegajega yo kumenya amafaranga yinjira n’asohoka, kandi ntiyari no gutanga ruswa ngo yemerwe. Ibyo byatumye amenyekana ko atishyura imisoro. Inyubako yitwaga “Union Trade Center”, yatejwe cyamunara kugira ngo ikigo cy’imisoro n’amahoro cyishyurwe miliyoni 1.4 y’Amadorari y’Amerika y’imisoro Rujugiro atari yarishyuye. Ubucuruzi bwa Rujugiro muri Afurika n’ahandi buratera imbere bidatewe n’uko akora cyane, ahubwo abikesha amayeri atandukanye akoresha za ruswa, agakorana bya hafi na bamwe mu bakomeye muri za guverinoma z’ibihugu ndetse no gutegura umushinga wizwe neza w’uburyo agomba gukwepa imisoro. Abanyamakuru ba Kigali Today @ kigalitoday
959
2,739
APR FC ikuye amanota atatu kuri As Kigali mu gikombe cy’amahoro. Imikino y’igikombe cy’amahoro irarimbanyije ikaba igeze muri 1/8. Mu mikino ibanza  ikipe ya APR FC ikaba yatsinze AS KIGALI igitego kimwe k’ubusa. Kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 mutarama 2024, kuri Kigali Pélé Stadium habereye umukino ubanza wa 1/8  mu gikombe cy’amahoro. Ikipe ya As Kigali  ikaba yakiriye ikipe ya APR FC ,  umukino watangiye  18h00 z’umugoroba. amakipe yombi nta mpinduka zikomeye yari yakoze uretse ko  APR FC yari yagaruye mu izamu Ishimwe Pière  wari umaze igihe  atarikandagira mo. Ikipe zatangiye umukino zose ubona zifite ishyaka rikomeye zishaka gutsinda, dore ko mu  bisanzwe ikipe ya As Kigali ishobora cyane APR FC bahuye uyu munsi. Igice cya mbere kijya kurangira Ruboneka Jean Bosco wa APR FC yateye ishoti rirerire cyane  risanga umuzamu w’ikipe y’umujyi wa Kigali ahagaze nabi igitego kirinjira k’umunota wa 40. Igice cya mbere cyaje  kurangira  bikiri kimwe ku busa. Igice cya kabiri  amakipe   yombi yakoze impinduka mu kibuga ariko ntibyabyara   igitego ku mpande zombi, gusa ikipe ya AS KIGALI yari ifite imbaraga kandi isatira cyane, ino Kipe ya AS KIGALI kandi  ubona yarazamuye urwego nyuma yo kuva mu bibazo by’uruhuri yamaze mo igice cya Season. Ino kipe  kandi  kuva yatangira gutozwa n’umutoza Guy Bukasa wigeze gutoza Rayon Sports na Gasogi United ndetse akaba n’umwungiriza mu ikipe y’igihugu cya Congo yazamuye urwego cyane nyuma yo kurangiza  igice  kibanza cya Shampiyona iri ku mwanya ubanziriza uwanyuma (15). Umukino waje kurangira bikiri 1 cya APR FC k’ubusa bwa  AS KIGALI.
251
631
Buri munsi, jya ubona ko ari wo munsi wa nyuma ubonye wo kugaragaza ko ukwiriye ubuzima bw’iteka.” Nimureke umunsi wose tugezeho, tuwufate nk’aho ari wo munsi wa nyuma dufite, wo gukomeza kugaragaza ko turi indahemuka. Nitubigenza dutyo, wenda bikaba ngombwa ko dupfa, tuzaba dushobora kuvuga tuti: “Yehova nakoze uko nshoboye kose ngo mbe indahemuka, ngaragaza ko Satani ari umubeshyi, neza izina ryawe kandi nshyigikira Ubutegetsi bwawe bw’Ikirenga.” “MU MABOKO YAWE NI HO NSHYIZE UMWUKA WANJYE” 15. Dukurikije ibivugwa muri Luka 23:46, ni ikihe kizere Yesu yari afite? 15 Ni iki Yesu yavuze? (Soma muri Luka 23:46.) Yesu yavuganye ikizere ati: “Data,  mu maboko yawe ni ho nshyize umwuka wanjye.” Yesu yari azi ko kongera kubaho kwe biri mu maboko ya Yehova kandi yari yiringiye ko azamwibuka akamuzura. 16. Inkuru y’Umuhamya w’imyaka 15 ikwigishije iki? 16 Amagambo ya Yesu atwigisha iki? Jya ukomeza kubera Yehova indahemuka niyo byaba bishobora gutuma upfa. Kugira ngo ubishobore, ni uko “wiringira Yehova n’umutima wawe wose” (Imig 3:5). Reka dufate urugero rw’Umuhamya wa Yehova wari ufite imyaka 15 witwaga Joshua, akaba yari arwaye indwara idakira. Yanze kuvurwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko y’Imana. Mbere gato y’uko apfa, yabwiye mama we ati: “Mama, ubu ndi mu maboko ya Yehova. . . . Nkubwije ukuri, nizeye ko Yehova azanzura. Azi ibyo ntekereza n’uko niyumva, kandi ndamukunda.”  Byaba byiza buri wese muri twe yibajije ati: “Ese ndamutse mpuye n’ikigeragezo gishobora gutuma mfa, nakomeza kubera Yehova indahemuka, niringiye ko azanyibuka akanzura?” 17-18. Ni ayahe masomo wavanye mu magambo ya Yesu? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Amasomo tuvana mu magambo ya nyuma Yesu yavuze akiri ku isi.”) 17 Hari amasomo y’ingenzi twavana mu magambo ya nyuma Yesu yavuze akiri ku isi. Ayo magambo atwibutsa ko tugomba kubabarira abandi kandi tukiringira ko Yehova azatubabarira. Turi mu muryango mwiza w’abavandimwe na bashiki bacu baba biteguye kudufasha. Ariko mu gihe dufite ikibazo, tugomba gufata iya mbere tukakibabwira. Tuzi neza ko Yehova azadufasha kwihanganira ibigeragezo byose twahura na byo. Nanone twabonye ko ari iby’ingenzi ko buri munsi tuwufata nk’aho ari wo munsi wa nyuma tubonye wo kugaragaza ubudahemuka, kandi tukiringira ko niyo twapfa Yehova azatuzura. 18 Mu by’ukuri amagambo Yesu yavuze ari ku giti cy’umubabaro, ashobora kutwigisha ibintu byinshi. Nidukurikiza amasomo twavanye mu magambo Yesu yavuze, tuzaba twumviye ibyo Yehova yavuze ku Mwana we agira ati: “Mumwumvire.”Mat 17:5. Amasomo tuvana mu magambo ya nyuma Yesu yavuze akiri ku isi 1. “Data bababarire.” Tugomba kuba twiteguye kubabarira abandi. 2. “Uzaba uri kumwe nanjye muri Paradizo.” Yehova aba yiteguye kutubabarira. 3. “Dore umwana wawe! . . . Dore nyoko!” Turi mu muryango mwiza w’abavandimwe na bashiki bacu. 4. “Mana yanjye, ni iki gitumye untererana?” Ntitugomba kwitega ko Yehova aturinda ibintu byose bitugerageza. 5. “Mfite inyota.” Gusaba ko abandi badufasha si ikimenyetso cyo gucika intege. 6. “Birasohoye!” Tugomba kwiyemeza kuba indahemuka buri munsi. 7. “Mu maboko yawe ni ho nshyize umwuka wanjye.” Twizeye ko niyo twapfa Yehova
498
1,332
Abanyarwanda bari bazwi bapfuye mu myaka isaga 20 ihise bigatuma benshi bacika ururondogoro. Mu myaka irenga 28 ishize,mu Rwanda n’ahandi henshi ku isi hagiye haba imfu zitandukanye mu bantu bazwi yaba muri politiki,imyidagaduro no mu bucuruzi bigaca igikuba mu bantu.Icyakora mu myaka isaga 10 ishize,hapfuye ibyamamare bitandukanye bituma benshi bavuga byinshi bitandukanye ari nako impaka ziba ndende ku cyabahitanye.UMURYANGO wabahitiyemo bamwe mu bantu bazwi bapfuye bigatera impaka muri rubanda aho na nubu zikinakomeje.Seth SendashongaSeth Sendashonga yavukiye ku Kibuye (...)Mu myaka irenga 28 ishize,mu Rwanda n’ahandi henshi ku isi hagiye haba imfu zitandukanye mu bantu bazwi yaba muri politiki,imyidagaduro no mu bucuruzi bigaca igikuba mu bantu.Icyakora mu myaka isaga 10 ishize,hapfuye ibyamamare bitandukanye bituma benshi bavuga byinshi bitandukanye ari nako impaka ziba ndende ku cyabahitanye.UMURYANGO wabahitiyemo bamwe mu bantu bazwi bapfuye bigatera impaka muri rubanda aho na nubu zikinakomeje.Seth SendashongaSeth Sendashonga yavukiye ku Kibuye kuwa 27 Gicurasi 1951 hanyuma aza kwicirwa i Nairobi kuwa 16 Gicurasi 1999.N’umwe mu bagabo bageze mu bushorishori bwa Politike y’u Rwanda, ariko aza guhanantuka biturutse ku makosa atandukanye yamuranze mu kazi ke.Mbere y’uko Seth Sendashonga yinjira muri FPR Inkotanyi, akiri umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda yabaye umuyobozi w’ihuriro ry’abanyeshuri barwanyaga Leta ya Habyarimana, ndetse mu 1975 ibi byaje kumuviramo guhunga igihugu ajya i Nairobi muri Kenya. Aha yaje kuhabona akazi ko gukora mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere.Amaze kwinjira muri FPR Inkotanyi muri za 90, Sendashonga yahise yinjira muri komite nyobozi nk’umuntu wari ufite amakuru menshi ku Rwanda kandi afite n’abantu benshi ashobora gukomeza kwinjiza mu muryango.Mu biganiro FPR yagiye igirana na Leta ya Habyarimana Sendashonga ni umwe mu bantu babaga bayihagarariye ndetse ari no mu bagombaga gushyirwa muri Guverinoma ihuriweho.Ndetse no mu gihe Abanyepolitike ba FPR bajyaga muri CND, Sendashonga ni umwe mu boherejwe.Nyuma y’uko Ingabo zahoze ari iza RPA zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, Sendashonga ni umwe mu bantu bari bagize Guverinoma ya mbere yashyizweho agirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.Uyu mugabo yapfuye ku wa 16 Gicurasi mu 1996 arasiwe i Nairobi muri Kenya, aho yari yarahungiye.Mu kiganiro Rutaremara yahaye IGIHE yavuze ko Sendashonga na Bizimungu aribo bari batanzweho abakandida ku mwanya wa Perezida.Tito Rutaremara ati “Mu gihe habaga impaka z’ukwiriye kuba Perezida nibwo abantu bumvikanye kuri Pasteur Bizimungu ariko hari abandi nanjye ndimo batangaga Sendashonga ho umukandida. Urumva ukuntu twamwibeshyagaho cyane.”Abazi amateka y’iyi Guverinoma ya mbere, bahamya ko nyuma y’uko Sendashonga atagiriwe icyizere cyo kuba Perezida biri mu byamuhinduye atangira kwijundika Guverinoma yari arimo.Iby’amakosa ya Seth Sendashonga byigeze kugarukwaho na Perezida Paul Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umugoroba w’Igitaramo giherekeza Ihuriro rya 15 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri.Muri Werurwe 2019,Perezida Kagame yavuze ko kimwe mu bintu byaranze Sendashonga ari ugushinja Ingabo zahoze ari iza RPA ubwicanyi ku buryo atatinyaga no kubivuga mu Nama y’Abaminisitiri kandi abizi neza ko atari ukuri.Seth Sendashonga yaje kunengwa kubera izo mvugo mu nama ya FPR Inkotanyi, aho kwisubiraho ahita ahungira muri Kenya ari naho yaje kurasirwa.Urupfu rwa Sendashonga rwateje impaka hibazwa abamurashe n’icyabiteye kugeza na n’ubu ziracyariho.Col Patrick KaregeyaCol Patrick Karegeya, wahoze ari umukuru w’urwego rushinzwe iperereza mu Rwanda, yishwe arashwe muri 2013.Patrick Karegeya yari afite imyaka 53 ubwo bamusangaga yanizwe itariki ya mbere Mutarama 2014, mu mujyi wa Johannesburg.Yari yarahunze igihugu muri 2007.Karegeya Patrick yari afite ipeti rya Koloneli mu gisirikare cy’u Rwanda, aza gufungwa aregwa ibyaha byo kwigomeka mu kazi no gusuzugura abamukuriye ndetse nyuma y’ibihano yari yahawe aza guhunga igihugu,ajya muri Afrika y’epfo, aho yaje kwicirwa n’abantu bataramenyekana mu
562
1,550
Burera: Abavuzi gakondo batswe amafaranga y’ibyangombwa ntibabihabwa. Ibyo byagaragaye ku wa kabiri tariki 28/08/2012 ubwo Ihuriro ry’Abavuzi gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network) ryagiranaga inama n’abavuzi gakondo bo mu karere ka Burera mu rwego rwo kubabarura. Ababarurwa bazahabwa ibyangombwa bya burundu bibemerera kuvura mu Rwanda kandi banamenyekane mu mirenge bakoreramo. Utazabarurwa ntabwo yemerewe kongera gukora uwo mwuga. Muri iyo nama haragaraye ko hari abari barabaruwe mbere batanga amafaranga, bafite n’inyemezabwishyu ibigaragaza iriho kashi ya AGA Rwanda Network. Hagaragaye n’abandi baje kubarurwa nyuma n’abayobozi b’abavuzi gakondo mu karere ka Burera kandi batabifitiye uburenganzira. Abo babaruwe nyuma bahawe inyemezabwishyu y’impimbano iriho kashi ikoresheje intoki itari iya AGA Rwanda Network. Abahawe ibyo byangombwa by’ibihimbano bavuga ko babihawe n’uwahoze ari perezida wabo witwa Ndagijimana Jean Damascene utuye mu murenge wa Gahunga. Yarabibahaga bakabyemera kuko bari bamufitiye ikizere nk’umuyobozi wabo. Nyirakanyamanza Keziya avuga ko ubwo babaruraga abavuzi gakondo, bashishikarije bagenzi babo kwibaruza. Uwo mukecuru yahise atangira amafaranga ibihumbi 10 umwe mu bavuzi gakondo baturanye kuko yari yagiye mu ruzinduko. Ariko mu gihe kigera ku amezi atanu ayamutangiye, nta cyangobwa arahabwa. Abahawe inyemezabwishyu z’impimbano kandi baratanze amafaranga ntabwo bazwi umubare. Abo bose bifuza ko Ndagijimana Jean Damascene yabasubiza amafaranga yabo dore ko bari kongera kubarurwa bagatanga andi mafaranga agera ku bihumbi 12. Icyo kibazo cyashyikirijwe Polisi Tuyisenge Aimable Sandro Abdou ushinzwe itangazamakuru muri AGA Rwanda Network avuga ko bakimara kumenya iby’icyo kibazo bahise bagishyikiriza Polisi ikorera mu karere ka Burera kugira ngo ikore iperereza Ndagijimana Jean Damascene abe yatabwa muri yombi. Agira ati “dufite ibimenyetso…iriya mpamyabuguzi itandukanye n’iya AGA icyo gihe rero hari itegeko ribihana…”. Akomeza avuga ko Ndagijimana Jean Damascene yanahagaritswe ku mirimo ye yo kuyobora abavuzi gakondo bo mu karere ka Burera. Tuyisenge yongeraho ko Ndagijimana yanafashe impamyabumenyi zo muri IRST arazihindura yongeraho amazina ye, afata n’amakashe nayo arayahindura, maze akajya abihereza abavuzi gakondo batandukanye. Mu rwego rwo gukemura ikibazo cya bamwe mu bavuzi gakondo barya amafaranga ya bagenzi babo, abavuzi gakondo bo mu turere dutandukanye bazahabwa konti bazajya bashyiraho amafaranga ayo ari yo yose bakwa na AGA Rwanda Network; nk’uko Tuyisenge abihamya. Abavuzi gakondo bo mu karere ka Burera nta buyobozi bagira. Kuva Ndagijimana yahagarikwa abandi bayobozi bamwungirije ntacyo bigeze bakora nk’uko bitangazwa n’abavuzi gakondo bo mu karere ka Burera. Kutagira ubuyobozi bituma ubuvuzi gakondo bukora mu kajagari kuburyo hari abavuzi gakondo batabaruwe benshi. Abo bannyega ababaruwe ko ntacyo babarusha ko ahubwo birirwa bata amafaranga yabo ku busa. Mu minsi ya vuba ubuyobozi bwa AGA Rwanda Network burateganya gukoresha amatora y’abahagarariye abavuzi gakondo mu karere ka Burera. Amatora azakorwa abavuzi gakondo bose baturuka mu mirenge 17 y’akarere ka Burera bateranye. Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yemera umuvuzi gakondo igihe avurisha ibikomoka ku nyamaswa, ku butaka ndetse no kubimera. Kandi uwo muvuzi akaba atavanga ubuvuzibwa gakondo n’ubwa kizungu. Norbert Niyizurugero
455
1,289
Itsinda rya Kigali Boss Babies rivugisha benshi ryakiriwe muri Gikundiro. Itsinda ry’inkumi z’ikimero rya ‘‘Kigali Boss Babes’’ ryakiriwe nk’abakunzi ba Rayon Sports ku munsi wa ‘Rayon Day’.Iri tsinda ryaserukiwe na Isimbi Alliance wamamaye nka Alliah Cool, Bugirimfura Ladouce [Queen Douce], Danis Christelle Igeno Uwase wamamaye nka Christella na Ishimwe Alice uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Alice La Boss uheruka kwakirwa muri iri tsinda.Umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, niwe wahaye ikaze abari barihagarariye.Mu kwakira aba bakobwa Bonheur Iranzi Shema wari uri mu bayoboye ibikorwa byo ku munsi wa Rayon Day agaraniriza aba bakobwa yababajije niba bari basanzwe bakunda ikipe ya Rayon Sports basubiza ko ari ikipe ibahora ku mutima.Alliah Cool yagize ati “Turi ibyuki bya Rayon, twinjiye mu muryango w’iyi kipe yari isanzwe iduhora ku mutima.”Christelle nawe yahise yunga mu rya mugenzi we avuga ko bari basanzwe bakunda iyi kipe bamwe bakunze kwita iy’Imana.Bahise batumiwa mu mukino uzahuza Rayon Sports na APR FC uzaba ku wa 12 Kanama uyu mwaka bavuga ko nta kabuza bazaba bahateye amatako.“Kigali Boss Babes’’ yashinzwe muri Mata 2023 igizwe na Gashema Sylvie, Queen Douce, Christella, Camille Yvette, Isimbi Model, Alice La Boss na Alliah Cool.Aba babyeyi barateganya gutangiza ibiganiro bica kuri televiziyo bivuga ku buzima bwite bwabo bizwi nka ‘Reality TV Show’, nk’umwe mu mushinga wabo wa mbere nyuma yo kwishyira hamwe.Iki kiganiro bagiye gutangiriraho bacyise “Kigali Lifestyle” kizaba kigaruka ku buzima bwa Kigali. Bamwe muri aba babyeyi bafite abagabo abandi nta bagabo babana nabo ariko bafite abana.
244
580
Abanyarwanda barinubira ubujura bakorerwa bagiye kurangura muri Uganda. Ubwo abacuruzi hamwe n’abandi bagira uruhare mu bucuruzi bwambuka umupaka bagiranaga inama na Minisitiri ufite ubucuruzi mu nshingano yagejejweho ikibazo cy’abacuruzi bajya kurangura mu bihugu bihana imbibe n’u Rwanda bakamburwa amafaranga haba aho barara kimwe no kuyamburwa mu ngendo. muri iyo nama yabaye tariki 27/08/2012, Minisitiri Francois Kanimba yasabye abacuruzi bajya kurangura hanze y’u Rwanda kujya bakoresha amabanki cyangwa ubundi buryo butuma batagendana amafaranga mu mufuka. Minisitiri Kanimba yagize ati “ iki ikibazo gishobora gucyemuka hakoreshejwe amabanki akorera mu Rwanda akorera no muri ibyo bihugu. Urugero: dufite Equity Bank, KCB na ECOBANK kandi zikorera muri ibyo bihugu kuburyo bashobora kubikuza bagezeyo.” Abo bacuruzi bagaragaje ko bafite ikindi kibazo cyo kubona amafaranga yabo iyo bageze hanze muri izi banki kuko n’ababitsa muri izo banki bahabwa amafaranga macye kuyo baba bacyeneye. Umwe mu bacuruzi bitabiriye inama yagize ati “kuvuga ko tudakorana n’aya mabanki sibyo, njye nta cyumweru kirashira mvuye Uganda aho nashyize amafaranga menshi kuri konti yanjye ariko nagera Uganda ngiye kubikuza bakampa amafaranga adahagije nasobanuza impamvu bakambwira ko badashobora kuyarenza, ahubwo nkeneye menshi najya kuzana urwandiko mpawe n’Ambasaderi wacu”. Abacuruzi bavuga ko kuba badashobora guhabwa amafaranga yabo igihe bayakeneye bagashyirwaho amananiza yo kujya gushaka Ambasaderi ari ikibazo kuko baba bagiye mu kazi atari ugutembera. Basaba ko Leta kubakorera ubuvugizi bakoreherezwa ubucuruzi bwabo ndetse bagacungirwa umutekano nk’uko u Rwanda rucungira umutekano abanyamahanga baza mu Rwanda. Iki kifuzo cyo gucungirwa umutekano ku Banyarwanda bajya mu bindi bihugu babihera ku bajya mu gihugu cya Kongo bahohoterwa bakamburwa ndetse bamwe bakaburirwa irengero. Sylidio Sebuharara
257
735
Umunyamakuru Umuhire Valentin yitabye Imana. Umuhire Valentin yari azwi cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda nk’umwe mu barimazemo igihe. Yamenyekanye cyane avuga amakuru kuri Radio Rwanda ndetse benshi mu banyamakuru bakamufata nk’icyitegererezo akaba n’umwe mu bahanga mu gusoma amakuru. Yagiye akora no mu bindi bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio & TV10, Radio Huguka, Pax Press, Syfia Grands Lacs, akaba n’umuhanga mu kuyobora ibiganiro. Yari umwe mu bayoboraga ikiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cy’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ). Kuri ubu yari atuye mu mujyi wa Musanze akora ibijyanye n’ubuhinzi ariko abifatanya n’itangazamakuru akaba yari afite igitangazamakuru cye gikorera kuri Internet cyitwa ‘Valuenews’. Azwiho kuba ari umuntu wasabanaga kandi akicisha bugufi. Imana imuhe iruhuko ridashira! Abanyamakuru ba Kigali Today @ kigalitoday
116
325
Hasohotse “Bibiliya yuzuye y’ubuhinduzi bw’isi nshya” mu rurimi rw’Igicangana (Mozambike). Ku itariki ya 18 Kamena 2023, hatangajwe ko hasohotse Bibiliya yuzuye y’Ubuhinduzi bw’isi nshyamu rurimi rw’Igicangana (Mozambike). Umuvandimwe Charles Fonseca, umwe mu bagize Komite y’ibiro by’ishami byo muri Mozambike ni we watangaje ko iyo Bibiliya yasohotse. Uwo muhango wabereye i Maputo, umurwa mukuru wa Mozambike, kandi wakurikiwe n’abantu 16.245. Abari bakurikiye uwo muhango, bose bahawe Bibiliya zicapye. Nanone kandi iyo Bibiliya iboneka no mu buryo bwa elegitoronike. Igicangana cyo muri Mozambike kivugwa n’abantu bari hafi kugera kuri 4.200.000 kandi abenshi batuye mu ntara ebyiri zo mu majyepfo y’icyo gihugu ari zo, Maputo na Gaza. Kubera ko Igicangana cyo muri Mozambike gifite izindi ndimi zigishamikiyeho, ikipe y’abahinduzi bashatse kandi bakoresha amagambo abakoresha urwo rurimi bumva nubwo baturuka mu duce dutandukanye. Mbere y’uko iyi Bibiliya iboneka mu rurimi rw’Igicangana cyo muri Mozambike, ababwiriza benshi bavuga urwo rurimi bakoreshaga Bibiliya zo mu Gitsonga kuko rujya gusa na rwo. Ibyo byatumaga bamwe kwiga Bibiliya bitaborohera. Umwe mu bahinduzi yaravuze ati: “Kubera ko ubu dufite Bibiliya yacu, abavuga Igicangana cyo muri Mozambike, bashobora kuyisoma kandi ubutumwa bukubiyemo bukabakora ku mutima.” Undi muhinduzi yatanze urugero rugaragaza ukuntu yabonye koUbuhinduzi bw’isi nshyamu Gicangana, buvuga ibintu bihuje n’ukuri. Agira ati: “Mu zindi ndimi zivugwa muri aka gace, Bibiliya zimwe zikoresha ijambo “umwuka” ku buryo abantu badasobanukirwa neza icyo risobanura, bakumva ko ari ikiremwa gikomeza kubaho iyo umubiri upfuye. Ariko Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshyamu Gicangana yo ikoresha imvugo yumvikana kandi y’ukuri, ivuga ko ari “imbaraga y’ubuzima” isubira ku Muremyi, atari umuntu ukomeza kubaho.” Twishimira kubona ukuntu Yehova yohereje ‘urumuri rwe n’ukuri kwe” igihe abavuga Igicangana cyo muri Mozambike babonaga Bibiliya mu rurimi rwabo maze bagasobanukirwa neza ijambo rye.—Zaburi 43:3.
280
835
Inyamaswa eshanu zizahanura mu gikombe cy’uburayi. Mu gikombe cy’isi muri 2010 akanyamaswa kitwa Paul le Poulpe kerekanye uko imikino Ubudage bwakinnye yagenze ndetse n’umukino wa nyuma wahuje Espagne n’Ubuholande kandi iyo mikino yose yarangiye bigenze nk’uko kari kabiraguye. Nyuma yo guhabwa guhitamo gutoranya rimwe mu marembo ariho amabendera ya Pologne n’ Ubugereki, inzovu yitwa Citta y’imyaka 33 yerekanye ko Pologne ariyo iza gutsinda umukino wafunguye amarushanwa y’igikombe y’Uburayi cya 2012 kuko iyo nzovu yahisemo ibendera rya Pologne. Teresa Grega umuyobozi w’aho Citta yororerwa yatangarije AFP ko Citta ikunda ruhago kuko ubwo Chelsea yambikwaga imidali yamize umupira ntigire ibibazo. Yagize ati “Dufite icyizere kuko yerekanye ko Chelsea yagombaga gutsinda Bayern Munich ku mukino wa nyuma wa Champions League”. Iyi nzovu yavukiye mu Buhinde izajya yerekana mbere y’umukino niba Pologne ibona intinzi. Ingurube yo muri Ukraine izajya ivuga ku mikino izabera mu murwa mukuru, Kiev. Ku saa kumi nibwo izajya itanga ishusho y’uko imikino irangira. Umuyobozi w’umujyi wa Kiev yayihaye icyanya hagati mu mujyi. Akanyamaswa ko mu bwoko bwa putois kitwa Fred ko kari mu burasirazuba bwa Ukraine kazaragura imikino yo mu itsinda ry’Ubudage n’Ubuholande. Mbere y’umukino kazajyanwa ku kibuga kandi ibendera ry’igihugu kabanjeho nicyo kizajya kibona intsinzi. Inka yiswe Yvonne izajya itangaza imikino y’Ubudage. Iyi nka yatorotse Ubudage maze igurwa n’umugabo w’umunya-Autriche. Iyi nka yari yerekanye uko umukino wahuje Ubudage na Portugal kuwa gatandatu tariki 9/6/2012 uzagenda. Indi nzovu yo mu Buholandi yitwa Nelly yare yerekanye ko Ubudage buzatsinda Portugal nyuma yo gutera umupira ku ibendera ry’Ubudage. Nubwo inyamaswa nyinshi zabukereye ziraguza umutwe benshi nta cyizere baziha kuko ngo zaba zigana. Paul le Poulpe nyuma yo kwerekana imikino yose y’Ubudage ndetse n’umukino wa nyuma wa Espagne n’Ubuholande byatumye imenyekana ku isi, aba borozi nabo bari kugerageza amahirwe. Paul le poulpe yaje gupfa mu 2010 nyuma y’igikombe cy’isi. Thierry Tity Kayishema
299
792
cyangwa tuvuga kuko na byo bigikungahaza ku muga gikenera. Mu koroshya ishakisha n'ikoreshwa ry'amuga yahanzwe, ni ngombwa ko duteza imbere ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu kubika amuga yose yacuzwe mu Kinyarwanda. Ibi nibikorwa, bizagabanya imvune z'abahanga n'abakenera amuga kandi binarinde akajagari kagaragaraga mu mivugirwe y'ibintu bimwe aho usanga abashakashatsi batandukanye bavuga ikintu kimwe mu magambo anyuranye. lndangasoko ACCT. (1983): Lexique Thematique de l'Afrique Centrale. ACCT Anyabuike, C. (2019). Term Creation: The Translation of Some Optical Terms Into Igbo Language. International Journal of Humanities and Social Science Invention (IJHSSI), vol. 08, no. 12, pp. 64- 70. Government of Rwanda. (2013). Economic Development and Poverty Reduction (EDPRS) II: 2008- 2012. Kigali. Government of Rwanda. (2017). 7 Years Government Programme: National Strategy for Transformation (NST) 1: 2017-2024, Kigali. Government of Rwanda. (2020). Vision 2050. Kigali. Ibiro bya Minisitiri w'Intebe. (2021). Ikiganiro nyakubahwa Minisitiri w'Intebe yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, ku bikorwa bya guverinoma byo guteza imbere Amashuri y'Imyuga n'Ubumenyi ngiro. Kigali. Kabagema, E. (2021). Ihinduramuga mu Kinyarwanda, urugero rw'amuga y'ubuhinzi n'ubworozi. Igazeti UMURAGE, Kigali. Kagwesage, A., M. (2013). Coping with English as Language of Instruction in Higher Education in Rwanda. International Journal of Higher Education, 2(2), 1- 12. Byakuwe kuri http://dx.doi.org/1O.5430/ijhe.v2n2p1. Retrieved on the 28 December, 2021). Kocakulah, S., Ustunluoglu, E. & Kocakulah, A. (2005). The Effect of Teaching in Native and Foreign Language on Students' conceptual Understanding in Science Courses. Asia-Pacific Forum on Science Learning and Teaching, 6(2), 1-30. Retrievd on the 5 November, 2021, from https://www .eduhk.hk/apfslt/download/v6 issue2 files/kocakulah.pdf Marton, F., Runesson, U., & Tsui, B., A. (2004). The Space of Leaming. In F. Marton, & A. B. Tsui (Eds.), Classroom Discourse and the Space of Leaming (pp. 3-40). Mahwah, New Jersey, London: LAWRENCE ERLBAUM ASSOCIATES, PUBLISHERS. Retrieved on August 18, 2021, from https ://silo. pub/ qdownload/ classroom-discourse-and-the-space-of-learning.html Medugu, V., D. & Udin, A., B. (2014). Medium oflnstruction (Ll Versus L2): Which is which in Engineering Education? ARPN Journal of Engineering and Applied Sciences, 9(3), 378-381. Retrievd on the 3 January, 2021 from http://arpnjoumals.com/jeas/research papers/rp 2014/jeas 0314 1043.pdf MINEDUC. (2008). TVET Policy. Kigali. MINEDUC. (2015). TVET Policy. Kigali. MINISPOC. (2014). Amabwiriza ya Minisitiri N° 001/2014 yo ku wa 08/10/2014 agenga imyandikire y'Ikinyarwanda. MINISPOC, Kigali. Nikuze, E. (2021). Ikoranyamuga no gukungahaza Ikinyarwanda. Igazeti UMURAGE, Kigali. Ntakirutimana, E. (2021 ). Igenandimi no gukungahaza ururimi rw'Ikinyarwanda. Igazeti UMURAGE, Kigali. Niyomugabo, C. (2016). Dynamique des Langues au sein du College de l'Education de l'Universite du Rwanda. Synergies Afrique des Grands Lacs n° 5 - 2016 p. 47-58. RALC(a). (2018). Ibiganiro mu mashuri bijyanye n'umunsi mpuzamahanga w'ururimi kavukire 2017. Inyoborabiganiro. Kigali. RALC(b ). (n.d). Amuga, Amuga mu Kinyarwanda. https://ralc.gov.rw/index.php?id=291, ku wa 4 Mutarama 2022. Republic of Rwanda. (2007). Economic Development and Poverty Reduction (EDPRS) I: 2008- 2012. Kigali. Byavanywe kuri Republic of Rwanda. (2013). Economic Development and Poverty Reduction (EDPRS) II: 2013- 2019. Kigali. Republic of Rwanda. (2017). 7 Years Government Programme: National Strategy for Transformation (NST) 1: 2017-2024, Kigali. Repubulika y'u Rwanda. (2020). Icyerekezo 2050. Kigali. Rosendal, T. (2010). Linguistic landshapes: A comparison of official and non-official language management in Rwanda and Uganda, focusing on the position of African languages. Doctoral, University of Gothenburg. Trew, R. (1994). The development of training models for African language translators and interpreters. In A. Kruger (ed.) 2004. New perspectives on teaching translators and interpreters in South Africa. Pretoria: University of South Africa. pp.
553
1,455
‘Ikosa ryemejwe’, igitabo cya Busoro gitanga umucyo ku nkomoko y’Abanyarwanda. Igitekerezo cyamamaye ni icyazanywe n’abakoloni, kivuga ko abanyarwanda nubwo baba mu gihugu kimwe batava hamwe, ko barimo amoko atatu, Abatutsi bavuye muri Ethiopia, Abahutu bavuye muri Tchad n’Abatwa bari basanzwe mu Rwanda. Iyo mvugo yarigishijwe cyane irakomeza muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri kugeza ubwo yanifashishijwe mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Nubwo iyo mvugo yamamajwe, ntabwo abayikwije babashije gusobanura uburyo umuntu wo muri Tchad yageze mu Rwanda, agahura n’uwo muri Ethiopia bose bakisanga bavuga ururimi rumwe badategwa. Imvugo ya kabiri ni iy’uburyo abanyarwanda bava kuri Kanyarwanda ka Gihanga, nyamara amateka agaragaza ko Kanyarwanda yavutse se Gihanga yaramaze guhanga u Rwanda, agahuriza hamwe ibihugu byari bitatanye akabitegeka. Ibyo bihugu yahurije hamwe byari bituyemo abantu, biyobowe kandi bifite uko bibayeho ku buryo utakwitirira abari babituye ko bavuye kuri Kanyarwanda wavutse abihasanga. Urujijo kuri iyo nkomoka y’abanyarwanda niyo yateye inyota Honoré Busoro, agatangira gushakisha ukuri nyako kw’ibibazo bikunze gutera urwo rujijo. Ibisubisoz kuri urwo rujijo Busoro w’imyaka 23 yabikubiye mu gitabo cye gishya yise ‘Ikosa Ryemejwe”. Muri icyo gitabo cy’amapaji 47, Busoro yibanda ku bibazo birindwi cyane cyane urubyiruko rwibaza kuri uko kudahuza ku mateka, akagerageza no kubisubiza yifashishije inararibonye n’ubushakashatsi yakoze. Intego y’igitabo cya Busoro, ni ugufasha urubyiruko gusobanukirwa n’amateka yaranze u Rwanda hagamijwe kubaka ubumwe n’ubwiyunge nyabwo, bushingiye ku bumenyi. Yagize ati “Ni ukongera ubumwe bushingiye ku myumvire atari uko umuntu yabwiwe kumvikana na mugenzi we wenda we mu mutwe afite ibindi yibwira ko ari byo. Ugomba kumvikana na we ushingiye ku bumenyi ufite.” Kuba ibijyanye n’inkomoko y’abanyarwanda benshi babitinya, Busoro avuga ko bidakuraho ingaruka byagize mu mateka kandi benshi mu babitinya babana nazo. Yagize ati “Ingaruka zaragaragaye ni Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari ishingiye ku mvugo z’amateka zitari zo. Ni ibibazo nk’umunyarwanda udashobora kwirengagiza. Ushobora kubyirengagiza ariko uba ubizi ko bihari n’ingaruka zabyo abenshi babana nazo. Nahisemo kugira icyo mbikoraho kurusha kubyirengagiza.” Busoro avuga ko iki gitabo ‘Ikosa Ryemejwe’ urubyiruko rugisomye rudashobora gushukwa ku bijyanye n’amateka y’inkomoko y’abanyarwanda. Inyito y’igitabo yavuye mu bushakashatsi uyu musore yakoze, akaza gusanga ingaruka u Rwanda rwahuye nazo zaraturutse ku makosa yo kuvuga amateka uko atari, bikigishwa mu mashuri bikanemezwa mu nzego za Leta. Igitabo ‘Ikosa Ryemejwe’ kiri kuboneka mu Isomero ry’Igihugu ku Kacyiru, kuri Centre Iriba ndetse no kuri Internet unyuze hano: Ikosa Ryemejwe Gusoma icyo gitabo ni Ubuntu. Busoro avuga ko mu minsi mike kizashyirwa mu zindi ndimi zirimo Igifaransa n’Icyongereza. Busoro amaze imyaka irindwi yandika iki gitabo Busoro yavuze ko iki gitabo kije gukuraho urujijo ku mateka yagiye yigishwa avuga inkomoko y'abanyarwanda ‘Ikosa ryemejwe’, igitabo cya Busoro gitanga umucyo nkomoko y’abanyarwanda
432
1,221
Yvan Muziki yasubiyemo indirimbo ‘Intsinzi’. Umuhanzi Yvan Muziki wamenyekanye mu ndimbo; Muhaguruke yaje, Urugo ruhire, Intare batinya n’izindi yasubiyemo indirimbo ‘Intsinzi’ ya Mariya Yohani. Ni indirimbo yaririmbanye na Mariya Yohani, The Ben na Marina. Ni indirimbo yakozwe na Bob Pro mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yafashwe na Ayo Merci. Muziki yifashishije amashusho agaragaza ibikorwa byagezweho birimo imishinga ikomeye u Rwanda rwakoze birimo inyubako ya BK Arena. Asohoye indirimbo mu gihe hirya no hino mu Rwanda hakomeje ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora igihugu ndetse n’Abadepite mu matora azaba tariki 14 Nyakanga 2024 ku banyarwanda batuye mu mahanga, tariki 15 Nyakanga 2024 mu Rwanda ndetse n’amatora y’ibyiciro byihariye azaba tariki 16 Nyakanga 2024.
111
300
rwabaye ntakuka;       - Icyemezo cyerekana umwirondoro we – kopi y’irangamuntu, urwandiko rw’Abajya mu mahanga (ku banyamahanga ) n’ ibindi; - Ibaruwa ibisaba igaragaraho nimero ya Konti ye amafaranga azashyirwaho.    Binyura mu yihe nzira kugira ngo uyihabwe - Ku watsinze MINIJUST: ➢ Uwatsinze wishyuza MINIJUST agomba kwohereza dosiye yuzuye kuri email ya Minijust: [email protected] hamwe n’ibaruwa isaba kwishyura n’ibindi bya ngombwa yasabwe. - Ku watsinze Urwego rwa Leta rutari MINIJUST: ➢ Iyo MINIJUST ibonye ibisabwa, mu gihe kitarenze iminsi 15 yandikira urwo rwego rwa Leta irusaba ko rutangira imihango yo kurangiza urubanza nawe akabimenyeshwa bityo akegera urwo rwego kugira ngo yishyurwe.     Ese hari uburyo bwo kurenganurwa mu gihe udahawe iyi serivisi?    Utabonye iyi serivisi wahamagara Umuyobozi ushinzwe serivisi ishinzwe iby’amategeko muri MINIJUST, Bwana Ntwali Emile kuri telephone ye igendanwa 0788486208/0738486208; E-mail: [email protected]   Impapuro zuzuzwa Ntazo 2.4. KWISHYURA UMWENDA UFITIYE LETA 2.4.1. KoroherezaushakakwishyurakunezaumwendaafitiyeLeta    Serivisi ni iyihe? Iyi serivisi ihabwa nde? Ishami ryo kubarizamo Korohereza ushaka kwishyura ku neza ibyo yategetswe n’Inkiko Iyi serivisi ihabwa buri wese uyisabye ufitiye Leta umwenda Ishami rishinzwe imanza za Leta        Serivisi itangwa ryari?   - Guhera ku wa mbere kugeza ku wa kane: ➢ Kuva saa moya z’igitondo kugeza saa sita z’amanywa ➢ Kuva saa saba kugeza saa kumi n’imwe za nimugoroba; -Ku wa gatanu: ➢ Kuva saa moya kugeza saa sita z’amanywa ➢ Kuva saa saba z’amanywa kugeza saa cyenda z’amanywa.    Uhereye igihe wasabiye serivisi bifata igihe kingana iki kugira ngo uyihabwe?    A. Kwishyura icyarimwe: Kwishyura ku neza bikorwa mu minsi 30 Urukiko rutegetse ko habaho kwishyura cyangwa mu kindi gihe MINIJUST yagennye mu nyandiko, cyangwa se mu gihe cyakumvikanwaho mu masezerano yo kwishyura ku bwumvikane. B. Kwishyura mu byiciro:      Mu minsi 30 Urukiko rutegetse ko habaho kwishyura wandikira MINIJUST ukayisaba kwishyura mu byiciro MINIJUST ikimara kubona iyo baruwa igasanga ubusabe bwawe bukwiye, mu gihe cy’iminsi 10 iragumagara mukaganira ku buryo kwishyura mu byiciro bizakorwa. Iyo mwemeranyije hakorwa amasezerano yo kwishyura mu byiciro. NB: Kwishyura mu byiciro ntabwo bishobora kurenza amezi 12 kandi hakurikijwe uko umwenda ufitiye Leta ungana ushobora gusabwa ingwate.    Ni ikihe kiguzi gisabwa kugira ngo ubone serivisi?    Ntacyo    Ni ibihe bya ngombwa bisabwa kugira ngo uyihabwe? -Kwishyura kuri konti no 1000007559 ya OT iri muri Banki Nkuru y’Igihugu; - Kwandikira MINIJUST uyimenyesha ko wishyuye maze ku mugereka akagaragaza ibi bikurira : - Icyemezo cy’Urukiko cyategetse kwishyura ayo mafaranga; - Urupapuro/impapuro za Banki zigaragaza ko wishyuye ayo mafaranga.    Binyura mu yihe nzira kugira ngo uyihabwe   Iyo umaze kwishyura no kugeza kuri MINIJUST ibisabwa, mu gihembwe gikurikiraho ukurwa ku rutonde rw’abishyuzwa umwenda wa Leta kandi ukabimenyeshwa cyangwa ugahabwa icyemezo cyerekana ko wamaze kwishyura iyo ugisabye.    Ese hari uburyo bwo kurenganurwa mu gihe udahawe iyi serivisi?    Utabonye iyi serivisi wahamagara Umuyobozi ushinzwe serivisi ishinzwe iby’amategeko muri MINIJUST, Bwana Ntwali Emile kuri telephone ye igendanwa 0788486208 / 0738486208; E-mail: [email protected]   Impapuro zuzuzwa Ntazo 2.4.2. Kwishyuzwa ku gahato umwenda wa Leta      Serivisi ni iyihe? Iyi serivisi ihabwa nde? Ishami ryo kubarizamo Kwishyuzwa ku gahato ibyo wategetswe n’Inkiko Iyi serivisi ihabwa buri wese wanze kwishyura umwenda wa Leta ku neza Ishami rishinzwe imanza za Leta        Serivisi itangwa ryari?    - Guhera ku wa mbere kugeza ku wa kane: ➢Kuva saa moya z’igitondo kugeza saa sita z’amanywa ➢ Kuva saa saba kugeza saa kumi n’imwe za nimugoroba; -Ku wa gatanu: ➢ Kuva saa moya kugeza saa sita z’amanywa ➢ Kuva saa saba z’amanywa kugeza saa cyenda z’amanywa.    Iyi service ikorwa nande?    Abahesha b’Inkiko bafitanye na Leta amasezerano yo kurangiza imanza zirimo amafaranga ya Leta Abahesha b’Inkiko ba Leta Ni
610
1,668
Ubwonko. Ubwonko bw’inyamaswa zikururuka ("reptiles") buzibashisha kumenyera vuba aho zigeze n’ibihe zirimo (ni yo mpamvu muzasanga izo nyamaswa zihindagurika mu bushyuhe bw’umubiri bitewe n’uko aho ziri hashyushye cyangwa hakonje), ubw’inyamswa bita inyamabere bukazibashisha kwiyoroshya, ntizigire amahane, ariko ubwonko bw’umuntu ni bwo bwonyine bushoboye guhimba ibishya no gukundana nyakuri. Kuva kera cyane, uruyuki rw’urunyamirimo ("l’abeille ouvrière") rukora uruhererekane rw’ibyo rushinzwe ariko kuri gahunda zitajya zidahinduka. Mu gice cy’inyuma cy’ubwonko twagereranya n’uruhu rwabwo ("cortex cérébral") ni ho habikwa ibyo washyize mu bwonko ngo uzabyibuke : Agace k’inyuma werekera hasi ("région occipitale") ni ko kibuka ibyo wabonesheje amaso (les informations visuelles). Naho agace ko hejuru no mu mpande aharinganiriye n’igufwa ryo hejuru n’irya nyiramivumbi ("région pariétotemporale") ko kabika ibyavuzwe ("les informations verbales"). Mu by’ukuri utwo duce dukora umurimo watwo ku manywa ("activité diurne"), ariko na nijoro usinziriye uri mu nzozi ("le sommeil paradoxal avec rêves") na byo birushaho gushimangira ibyinjiye mu bwonko kugira ngo uzabyibuke. Kugira ngo umuntu yibuke, ubwonko bwo mu mutwe bubigiramo uruhare rukomeye. Nk’agace k’ahagana mu gahanga ("lobe frontal"), by’umwihariko kagira umumaro wo guhitamo ibyo wibuka, kagahitamo ibigomba kubikwa mu bwonko, kubisesengura no kubitunganya kugira ngo intekerezo zihamanye n’ibikorwa.
185
574
Inkomoko y’insigamigani “Yigize Syoli”. “Yigize syoli”, uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wese wigize umushirasoni kabuhariwe, akaba ikinani muri byose, ni bwo bagira bati “Uno mwana cyangwa uno muntu yigize syoli!” Byakomotse kuri Syoli w’ i Nyagahanga (Byumba); ahagana mu mwaka w’ i 1600. Syoli yabyirukiye ku Cyuru (Byumba), ku ngoma ya Mutara Semugeshi; abyiruka akunda umuhigo, aba umuhigi w’umukogoto; akica inyamaswa z’ishyamba ndetse ntakangwe n’iz’inkazi: nk’intare, ingwe, imbogo n’izindi. Abandi bahigi baza kumurarika ngo bazajyane guhiga, akabakabukana ngo ntibazi kurasa; ati: “Nzijyana n’umuheto wanjye!” Umugore we yamugira inama yo gufatanya n’abandi kuko nta mugabo umwe, Syoli akamutwama, ngo: “Aho ntugira ngo nanjye ndi nka bamwe mupfa kwita abahigi!” Ati: “Uretse no kujyana umuheto n’aho najyana inkoni yanjye nta nyamaswa yandinda!” Umugore agatererayo utwatsi ati: “Urambone!” Ariko bimwanga mu nda, bukeye ashaka inzoga, ayijyana ku Cyuru kwa sebukwe (se wa Syoli). Agezeyo abwira sebukwe, ati: “Dawe iyi nzoga nkuzaniye ni iyo kugira ngo uzampanire umuhungu wawe yarananiye; yihaye kujya ahiga mu ishyamba rya Nyagahanga wenyine, kandi muzi uko rimeze; Ati: “Ndetse n’abandi bahigi bamuraritse arabirukana ngo ni we uzi umuheto wenyine, batirimuka, nagira ngo mwumvishe ukuri kwabo akantwama akandaza ku nkeke ankoba. Sebukwe aramusubiza, ati: “Genda, ndamara gatatu nkaza kubaza icyo kiroge uko cyigize”. Ya minsi ishize, umukambwe arashyogoza ajya i Nyagahanga iw’umuhungu. Agezeyo asanga Syoli yagiye guhiga wenyine; nimugoroba abungukana ingwe yishe, asanga se yicaye iwe amwereka umuhigo. Amaze kwicara, se aramubaza, ati: “Mbese ko uje uri umwe, abandi mwahiganye bari hehe?” Syoli, ati: “Nta bwo mpigana n’abandi mpiga jyenyine. Se, ati:”Ese mwana wanjye niba uri n’umukogoto, harya urasa umuhinyoro ntiyarengera uzi kwinjiza?” Syoli ati: “Aho nabereye sindahigana n’abandi.” Se ararakara; ati: “Nkabona n’umugore wawe yaraguhannye ukamunanira, koko wigize intabikozwa!” Yungamo, ati: “Harya ngo wica ingwe sha! hari ubwo urutoni urunguru ruzakwihererana ubure kivurira!” Umusaza arara ataraye, bukeye azinduka yitahira. Amaze gutaha muka Syoli asigara mu mazi abira kuko yareze umugabo kuri sebukwe. Syoli arabisha, abwira umugore; ati: “Ubu ngiye mu ishyamba kandi sinjyana umuheto, ndajyana icumu n’inkoni yanjye nkuzanire intare; ariko nimara kuyikwereka wiyimbire; noye ayo!” Nuko aturumbukana icumu n’umujinya wica inka, ubwo hari ku kagoroba, ageze ku ishyamba ajya ku nama mu rucucu rwari mu nsi y’inzira, agisutama urukwavu rumuturumbuka mu nsi yiterera hejuru, Agira igihunga, aragwaguza, yishita ku icumu rye ryari rimushinze imbere, rimwahuranya umutima arahwera; azimira atyo azize guhinyura ay’abakuru. Kuva ubwo rero rubanda bibuka uko yajyaga ananira abamuhana ntakangwe n’inyamaswa z’inkazi, bakurizaho bavuga ko umuntu wese wananiranye mu mico akigira intabikangwa yigize syoli. Kwigira syoli = Kunanirana mu mico.
415
1,215
Amwe mu mateka ya Adolf Hitler wavutse ku ya 20 Mata 1889. Adolf Hitler, yavukiye ahitwa Braunau muri Austria ku itariki ya 20 Mata 1889, se umubyara yitwaga Alois Hitler nyina yitwaga Klara Pözol akaba yari umugore wa gatatu. Abatizwa yiswe ‘Adolphus Hitler’, akaba umwana wa kane mu bana 6 se na nyina bari bafitanye n’ubwo batatu muri bo bitabye Imana bakiri impinja. Ubwo Hitler yari afite imyaka 3, umuryango we wimukiye ahitwa Passau mu Budage. Hitler afite imyaka 8 yari umuririmbyi muri korali. Yaje gupfusha murumuna we witwaga Edmund muri 1900 atangira kuba umwana ugoye agahora yenderanya n’abarimu ndetse na se wakundaga kumukubita cyane yaje gupfa ku ya 3 Mutarama 1903, nyuma na nyina apfa ku ya 21 Ukuboza m 1907. Igihe Intambara ya Mbere y’Isi yatangiraga, yinjiye mu gisirikare cya Bavariya; amaze gukomereka kabiri, yarangije intambara kaporali, ababazwa no gutsindwa Ku myaka 16 yaretse ishuri, ariko yumva muri we yifuza kuba umunyabugeni. Gusa amahirwe ntiyamusekeye kuko atabashije gutsinda ikizamini. Adolph Hitler yavuze ko igihe yari i Vienne mu gihugu cya Austria, yashatse ubugira kabiri kujya kwiyandikisha mu ishuri ryigisha gushushanya (Academie des Beaux Arts) ry’i Vienne, ngo yakoreshejwe ikizami nyuma umuyobozi mukuru w’iryo shuri wari Umuyahudi, ngo aza kumutangariza ko yatsinzwe, bityo atamwakira. Hitler rero ngo wari warimariyemo uwo mwuga, byamuguye nabi, ntiyabyakiriye atangira kubaho mu buzima bugoye, arara ahabonetse hose ku mihanda, aza no kugeza aho  acumbikirwa n’ibigo bicumbikira abatagira icumbi SDF, guhera ubwo arwara inzika Abayahudi n’ababakomokaho, abanga urunuka byaje no kugeza aho akora Jenoside y’Abayahudi. Umurage wa se umaze kurangira, yabayeho bigoye, Yumvise disikuru za Karl Lueger hamwe n’umudage witwa Georg von Schönerer, asoma inyandiko zisebanya n’ivanguramoko za Adolf Lanz, Hitler yizeraga ko yavumbuye mu idini rya Kiyahudi inkomoko y’ibibi byose byabangamira igihugu cy’u Budage ndetse n’ubwoko bwa Aryan. Kubera ko Hitler yifuzaga guhunga igisirikare mu ngabo za Otirishiya na Hongiriya, yimukiye i Munich mu 1913. Hitler yaje gushaka gufata ubutegetsi abikoreye mu mujyi wa Munich, ntibyamuhira atabwa muri yombi ariko nanone bituma amenyekana cyane mu gihugu kuko mu rubanza rwe rwamaze iminsi 24 yerekanye ibitekerezo bye ko akunze cyane igihugu cye. Yakatiwe imyaka itanu y’ihifungo, maze muri icyo gihe yandika igitabo cyamenyekanye cyane yise Mein Kampf. Yaje kubabarirwa afungurwa nyuma y’igihe gito maze atangira imigambi mishya yo gukomeza icengezamatwara (propaganda) y’Aba Nazi. Hitler yabaye umuyobozi w’ishyaka rya Nazi (Abanazi). Adolf yaba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abayahudi Abayahudi bafatwaga nk’abantu b’abahanga ku isi kubera ubumenyi babaga bafite wasangaga ahantu hake ku isi. Ibyo hari nko kuba bari baravumbuye inyandiko yabo, aho usanga banditse ibitabo bikomeye ku Isi nk’igitabo cyamamaye ku isi yose  Bibiliya yera (ntagatifu) n’ibindi. Ibi ndetse no kuba haravukiye umugabo Yezu Christ, abantu benshi bafata nk’umwana w’Imana cyangwa umukiza w’isi ngo byatumaga aho bageze hose bafatwa nk’abanyabwenge cyangwa abantu bakomeye. Abayahudi bakunze kugenda bimuka bagana cyane cyane mu bice byo mu Burayi n’ahandi ku isi nko muri Amerika cyangwa muri Afurika ya ruguru. Aho Abayahudi bageraga wasangaga badahindura ngo bafate umuco w’aho bagiye ahubwo bakagumana umuco wabo. Aho Abayahudi bageraga kandi umuco wabo n’ibikorwa byabo byarakundwaga, ibyo hari nko gushinga amashuri yabo wanasangaga abandi batigeze bakora. N’ubwo bakundwaga na rubanda rwo hasi ibi byatumaga abayobozi b’ibikomerezwa babanga bakagera naho babatoteza. Ibi biri mu byatumye Abanazi bo mu Budage barema urwango rw’Abayahudi bo mu Budage bakavuga ko atari abantu nk’abandi ahubwo ko ari ubwoko bubi bukwiye gupfa. Mu ntero yabo yagiraga iti: “Ikibazo cy’Abayahudi mu Burayi no ku Isi kigomba gukemuka ku buryo kitazongera kuvugwa na rimwe”. Hagati y’umwaka w’1939-1945, mu gihe cy’intambara y’Isi yose, Adolf Hitler, umukuru w’u Budage muri icyo gihe, akaba ari nawe washinze ishyaka ry’Abanazi, yatoje Abanazi ndetse anabaha ingufu zidasanzwe ngo bazice Umuyahudi aho ava akagera mu Burayi. Abayahudi bari banzwe cyane mu bihugu bitandukanye byo mu Burayi nko mu Burusiya, Polonye, mu Budage n’ahandi bagiye bashyirwa mu nkambi guhera mu mwaka wa 1938. Uko Aba Nazi bagendaga bigarurira uduce dutandukanye tw’u Burayi mu ntambara ya kabiri y’isi Uko Abanazi bagendaga bigarurira uduce dutandukanye tw’u Burayi mu ntambara ya kabiri y’Isi yose, aho bageraga hose bafataga Abayahudi bakabarundanyiriza mu nkambi, ariko umugambi wabo wari utaramenyekana. Aha bakoreshwaga imirimo y’agahato, bakicishwa inzara, bagafungiranwa mu byumba bya gaze cyangwa bagatwarwa mu makamyo ya gaze kugeza bapfuye. Abanazi bakomeje kujya bubaka inkambi zo kwiciramo Abayahudi mu duce twa Auschwitz-Birkanau, Treblinka, Belzec, Chelmno na Sobibor. Abayahudi barenga miliyoni 2 barishwe hakoreshwe imyuka y’uburozi, cyangwa bakabashyira aho babakoreraho igeregeza mu mashini. Kubera ko izo nkambi Abayahudi babagamo zari zimeze nabi cyane, ibi byatumye abenshi bapfa. Amakuru ava mu muryango w’Abibumbye agaragaza ko umubare w’Abayahudi wishwe muri Jenoside utazwi neza, gusa abishwe barenga miliyoni 6 ku mugabane w’u Burayi. Aba bishwe bakaba bari bibiri bya gatatu 2/3 by’Abayahudi bari batuye u Burayi bwose na 40% by’Abayahudi b’isi yose.  Muri iyi jenoside haguye abana b’ibitambambuga b’Abayahudi bagera kuri miliyoni imwe n’igice. Mu mwaka wa 1949, i Geneve mu Busuwisi habaye amasezerano aho Umuryango Mpuzamahanga wemeje ko ibyakorewe Abayahudi ari Jenoside. Hitler yabaye umuyobozi w’ishyaka rya Nazi, arangwa no kuyoboza igitugu, aho yaje gushoza intambara ku bihugu by’u Burayi, ndetse akora itsembabwoko n’itsembatsemba ry’Abayahudi, mu gihe cy’intambara ya kabiri y’Isi abonye atugirijwe n’abo barwanaga ahitamo kwiyahura. Hitler yapfuye afite imyaka 56.
822
2,301
Amashuri azajya yibuka abanyeshuri n’abarezi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yemeje icyifuzo cy’Umuryango IBUKA uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, cy’uko ibigo by’amashuri mu Rwanda byajya bigira umwihariko wabyo wo kwibuka abahoze ari abanyeshuri n’abarimu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Minisitiri  w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine, yabikomojeho kuri uyu wa Gatatu taliki ya 26 Mata, ubwo hibukwaga 77 bakoreraga iyahoze ari Minisiteri y’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye (MINEPRISEC), abakoreraga Minisiteri y’Amashuri Makuru, Ubushakashatsi n’Umuco (MINESUPRES) n’abakoraga mu bigo by’izo Minisiteri byari i Remera ndetse na Kicukiro, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagize ati: “Uhagarariye IBUKA yasabye ko kwibuka byakomeza no mu mashuri, ni byo. Mu mashuri yo hirya no hino mu gihugu, buri shuri rizagira umwihariko wo kwibuka abahoze ari abanyeshuri n’abarezi, kandi n’izindi nzego zose dukorana mu burezi zizafata umwanya wo kunamira no kuzirikana abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.” Muri iyo gahunda yo kwibuka yateguwe na Minisiteri y’Uburezi, hatangiwe ubuhamya n’ibiganiro byagaragaje uburyo Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi yifashishije urwego rw’uburezi nk’intwaro ikomeye yo kwimakaza amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Minisitiri Dr. Uwamariya yagarutse ku kiganiro cyasobanuraga uko ubumwe Abanyarwanda bahoranye bwaje gusenywa mu gihe cy’Ubukoloni, n’ingengabitekerezo ya Jenoside igakwirakwizwa kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri. Yashimiye uwatanze icyo kiganiro ko yibanze ku buryo n’uburezi bwifashishijwe mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda nk’icyanzu cy’akazu, irondakarere n’irindi vangura ry’ubwoko butandukanye, aho abana benshi b’Abatutsi bavukijwe amahirwe yo kuminuza n’igihe babaga batsinze ibizamini bibibemerera.  Yakomeje agira ati: “Imiyoborere mibi yaranze u Rwanda mu bihe bitandukanye by’amateka, yimakaje amacakubiri ashingiye ku bikorwa by’ihezwa, by’umwihariko guhezwa mu burezi nk’uko byagiye bigarukwaho, irondabwoko, akazu n’icyenewabo, byagize ingaruka mbi ku mibanire y’Abanyarwanda. Ni byo rero byagejeje Igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ariko duhereye ku butumwa, ubuhamya ndetse n’ikiganiro twagejejweho, mubona ko byatangiye na mbere hose.”  Kwibuka abakoraga mu Rwego rw’Uburezi byabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali Yagaragaje kandi ko amateka yigishijwe mu mashuri akanamamara mu nyandiko na disikuru zinyuranye yari agoramye, akaba ari na yo  yifashishijwe mu kwimakaza Politiki n’inyingisho z’ikinyoma zabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi. Yanenze bamwe mu bitwaga Intiti zagize uruhare rukomeye mu gutangiza ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane ku bari bashyigikiwe n’ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatrutsi. Yaboneyeho kwibutsa abize, abanditsi b’amateka n’abashakashatsi b’iki gihe umukoro ukomeye bafite wo kwandika amateka y’ukuri kw’ibyabaye mu Rwanda. Ati: “Nk’uko twabibonye amateka yigishijwe igihe kirekire yari agoretse. Ni ngombwa rero y’uko amateka y’ukuri na yo yigishwa ndetse akanandikwa.” Yanagaragaje kandi ko nubwo Jenoside ari igikorwa kibi cyateguwe hakanatozwa Interahamwe n’Impuzamaugambi, ubutwari bw’Abanyrwanda ari na bwo bwarangije icyo gihe cy’akaga cyaranze Repubulika zabanjirije ibohorwa ry’u Rwanda rwakuwe mu mworera munini.   Yavuze ko mu gihe Jenoside yarangiye u Rwanda rugaragarira benshi nk’Igihugu cyageze habi hashoboka (failed state), kuri ubu ari kimwe mu bihugu byihuta mu iterambere haba mu kwiyubaka ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’Umuryango Nyarwanda muri rusange. Ati: “Ibi rero tubikesha ubuyobozi bwiza bushyira imbere kandi bugashyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda n’iterambere ry’Igihugu. Ibibazo byatewe na Jenoside byagiye bikemuka hashingiwe ku mahitamo y’Abanyarwanda, hagamijwe kongera kubanisha Umuryango Nyarwanda no gutanga ibisubizo ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.” Yasabye buri wese kugira  inshingano inzira y’ubumwe bw’Abanyarwanda Igihugu cyahisemo, aboneraho kwibutsa abarezi, ababyeyi, n’Umuryango Nyarwanda muri rusange, umusanzu ukomeye bagomba gutanga mu kwigisha abana b’u Rwanda amateka y’igihugu,  kwitandukanya burundu n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’impamvu yo kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu kumvikanisha neza izo nshingano, yifashishije ubutumwa bukubiye mu ijambo rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati: “Uyu munsi turibuka amahano twanyuzemo n’ibyo twatakaje, umuntu ku giti cye n’Igihugu. Tuzakomeza kwigisha Abanyarwanda babyiruka ubu n’abazakurikiraho ibyabaye mu Gihugu cyacu n’amasomo twabikuyemo. Ayo masomo turayashyira mu bikorwa kugira ngo azagirire akamaro abazadukomokaho. Ibi byose twize mu mateka yacu, ni ibikomeza ubumwe bwacu. Birimo agaciro k’ubuyobozi bwiza bwita ku mibereho y’abenegihugu.” Minisitiri Dr.  Uwamariya yasoje yongera gushishikariza abo bahuje umwuga, guharanira ko uburezi bw’uyu munsi buba umuyoboro wo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bakitanga batizigama mu rugendo rwo kwiyubaka no guteza imbere u Rwanda. Bashyize indabyo ku mva zishyinguwemo abarenga 250,000 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
666
2,165
Saro Amanda yakorewe ibirori bitangaje nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Talent 2022(AMAFOTO). Saro Amanda wari mubahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022 akaza kwegukana ikamba ry’umukobwa wahize abandi mu kugaragaza impano( Miss Talent) yakorewe ibirori n’inshuti n’umuryango byo kumushimira kubwo kubahesha ishema.Uyu mukobwa wanyuze imitima yabenshi kubera ubuhanga afite mukuririmba no gucuranga Guitar na Piano kuwa 19 Werurwe 2022 nibwo yashimiwe muruhame yambikwa ikamba ry’umukobwa wahize abandi mukugaragaza impano.Ikamba rya Miss Talent ryahatanirwaga n’abakobwa batatu harimo Saro Amanda waryegukanye,Kayumba Darina wagaragaje impano ye munjyana ya Hip Hop akaza no kuba igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2022 Nshuti Divine Muheto, umukobwa wa gatatu yari Uwimana Marlene wakinnye karate nawe ntiyaviriyemo aho kuko yaje kwegukana ikamba ry’umukobwa wahize abandi muri Siporo.Saro Amanda avuka mumuryango w’abana bane akaba afite impanga,ndetse avukira mumuryango waba Kristo.Nyuma yo kwegukana ikamba Saro nabagenzi be basubiye i Nyamata aho bakoreraga umwiherero bataha kumugorobo w’umunsi wo kucyumweru kuwa 20 Werurwe 2022.Amanda ubwo yiteguraga kujya murugo,umuryango ndetse n’inshuti nabo bari bateguye ibirori byo kumwakira ndetse no kwishimira insinzi atahanye.Nyuma yo kwegukana ikamba Saro Amana yafashe umwanya wo gushimira abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yashimiye buri muntu wese wamushyigikiye murugendo yarimo rwa Miss Rwanda anifuriza amahirwe masa Nshuti Divine Muheto wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022 n’abakobwa bose bari kumwe mu irushanwa.Saro Amanda yagaragaje impano ye yifashishije indirimbo zabahanzi batandukanye nka ’Amashimwe’ ya Alpha Rwirangira,’Ngirira ubuntu na Holy Spirit’ za Meddy. yagiye yumvikana no muzindi ndirimbo zitandukanye aho yagiye anyura mubitangazamakuru.Ibirori byo kwakira Saro Amanda byitabiriwe nabantu benshi batandukanye harimo n’Umuyobozi w’urwego rw’Igihugu ngishwanama ’Tito Rutaremara’.Ababyeyi ba Saro Amanda bishimiye insinzi y’umukobwa waboAmanda n’umuvandimwe we LindaInshuti n’imiryango bamweretse ko bishimiye insinzi yatahanyo kando ko na nyuma y’uru rugendo bakimushyigikiyeBuri wese yagize ubutumwa agenera Amanda
286
823
Nyamasheke: Kutumvikana Ku Mashanyarazi Bigiye Guteranya Abaturage. Mu Karere ka Nyamasheke hari abaturage batuye Imidugudu itatu yegeranye  bavuga ko umuriro w’amashanyarazi basaranganya aho kubabera igisubizo wabateje umwiryane. Ni umwiryane bavuga ko ukomeye ndetse bishobora kuzagera no ku mahane bakarwana bapfa icyo gikorwa remezo. Abo ni abo mu Midugudu ya Bugungu, Kameyenga na Bagiramenyo yo mu Kagari ka Gasheke mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke. Umudugudu wa Bugungu utuwe n’ingo 113. Bamwe mu bawutuye babwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko bari bemerewe umuriro w’amashanyarazi ndetse ababishinzwe bapima ahazajya amapoto. Baje gutungurwa n’uko uwo muriro waje kujyanwa mu Mudugudu wa Kamayenga utuwe n’ingo 83 kandi abawutuye bari basanzwe barahawe umuriro ukomoka ku ngufu z’imirasire y’izuba. Mukantwali Beritha wo mu Mudugudu wa Bugungu avuga ko umuriro w’amashanyarazi bari bemerewe wabaciye mu myanya y’intoki, ngo babwiwe ko nta bushobozi bwo mu cyayi kuko Mudugudu wabo atanywa agasembuye. Bivuze ko batazabyaza uwo muriro umusaruro, ko nta mafaranga ahagije bafite kuko basoroma icyayi. Uwo muturage ati: “Imibanire yacu irenze iya  Muhumuro na Bumanzi. Uratambuka bakakubwira ngo nimuze mutware amapoto yanyu, batubwira ko nta buyobozi bwo mu cyayi”. Muhumuro na Bumanzi ni Imidugudugu ibiri ivugwa mu ikonamico ya Musekeweya ica kuri Radio Rwanda ituwe n’abaturage bahora barebana ay’ingwe. Iyakaremye Patrick yunzemo ati: ” Baraje bafata imyirondoro yacu, barandura n’imyaka batubwira ko mu kwezi kwa gatandatu tuzaba ducana umuriro w’amashanyarazi. Twabonye uhabwa abandi, twaheze mu gihirahiro turifuza kurenganurwa”. Undi ati: ” Umuhinde watsindiye isoko yaraduhamagaye tujyayo atwizeza ko azaducanira ari imirasire ari n’amashanyarazi byajyanywe muri Kamanyenga na Bagiramenyo”. Ibyo kandi ngo birabashengura kuko Umudugudu wabo ari wo uri hagati y’iyo yacaniwe, bo bagasigarira aho kandi ari bo bari baramerewe umuriro mbere y’abo bose. Buri rugo rwashyizwemo ipoto y’amashanyarazi rwishyuye Frw 1000 kandi ngo nayo ntibazi aho yarengeye. Meya w’Akarere ka Nyamasheke witwa Mupenzi Narcisse, avuga ko icyo kibazo bakizi ndetse bagiye kubyitaho. Ati: “Bidusaba gukorana na ‘Project’ yapimye uriya muyoboro. Twagishyize muri ‘priorities’ kugira ngo abaturage bacu nabo babone umuriro, ntabwo twahita tuvuga igihe, ni gahunda igihugu gifite bose uzabageraho “. ‘Priorities’ avuga hano ni ‘ Ibyihutirwa’ mu Kinyarwanda. Muri Werurwe 2024 abatuye Umudugudu wa Bugungu bari bijejwe guhabwa umuriro bitarenze Kamena 2024 ariko bavuga ko ukwezi kugeze rwagati nta kimenyetso cy’uko uzaza batabona. Abo mu Midugudu ya Kamayenga na Bagiramenyo bo bemerewe umuriro ukomoka ku ngufu z’imirasire y’izuba  barawuhabwa nyuma baza guhabwa n’amashanyarazi asanzwe.
389
1,093
Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byamuritse ishami ryita ku ndwara zifata ubwonko n’imyakura. Ni ishami ryamuritswe ku mugaragaro ku wa 25 Mata 2024 ku nkunga y’u Bubiligi, binyuze muri Bitaro bya Kaminuza bya Ghent, byatanze imashini enye zizifashishwa mu gusuzuma indwara zifata imyakura n’ubwonko. Ni ishami rigiye gufasha Abanyarwanda kubona serivisi bajyaga gushakira hanze, kuko nubwo mu Rwanda ryari rihari, ritari rifite ibikoresho by’isumbuye nk’ibyatangizanyijwe muri KFH. Ikindi ni uko rigiye kugabanya za rendez-vous ndende zahabwaga abakeneye ubu buvuzi cyane ko nk’ubu mu Bitaro bya Caraes Ndera, hari n’abaturage bashaka izo serivisi bahawe kuzagaruka muri Nzeri 2024 Umuyobozi w’iri shami akaba n’inzobere mu buvuzi bw’ubwonko n’imyakura, Dr Arlene Ndayisenga, yavuze ko iri shami ryashyizweho mu Ugushyingo 2022 nyuma y’amezi 10 izo serivisi zitangiye gutangwa ariko mu buryo butagutse kuko hari icyumba kimwe cy’isuzumiro gusa. Yagaragaje ko nyuma y’umwaka ku bufatanye n’Ibitaro bya Kaminuza bya Ghent, hatangijwe Ishami ryita ku ndwara z’imyakura, imitsi n’ubwonko rigezweho, aho hongewemo na serivisi nshya zo gupima uko ubwonko n’imyakura bikora, ibizwi nka ‘neurophysiological test’. Ni ibipimo bifasha abaganga kumenya ibibazo ubwonko bufite n’igikenewe ngo bube bwavurwa. Dr Ndayisenga yavuze ko ubu basuzuma abarwayi bahawe ibitaro n’abavurwa bataha. Ati “Uretse uko gusuzuma uko ubwonko n’imitsi bimeze, tunakora ibizamini bibiri birimo ikizwi nka Electromyography (EMG) n’ikindi kizwi nka Electroencephalography (EEG).” EMG ni ibizamini bifatwa hagamije kureba uko imitsi iri gukora n’uko itanga amakuru. Bikorwa iyo imitsi iri gukora cyangwa ituje, bigafasha mu kureba uko ubwonko bwangiritse, n’ibibazo by’imikorere imitsi ifite. Ni mu gihe EEG ifasha gupima uko imyakura iri gukora, n’uko utunyangingo twayo dukorana hagati yatwo mu gutanga amakuru no gutegeka bimwe mu bice by’umubiri gukora. Bikorwa harebwa bimwe mu bituma imyakura idakora neza nk’igicuri, ibibyimba byo mu bwonko, uburyo butuma umuntu adasinzira, no kwita ku wataye ubwenge. Harimo imashini ifasha mu kureba imikorere y’imyakura ariko yo hanze y’ubwonko n’uruhererekane rwayo (spinal cord) ibizwi nka ‘Nerve Conduction Studies’, bigakorwa hagamije kureba uko imyakura yohereza amakuru ku mitsi. Harimo kandi imashini eshatu za EEG, zirimo imwe izashyirwa ahapimirwa abarembye, indi ipime abasinziriye no gutanga amashusho y’uko ubwonko bumeze ndetse n’indi ifasha umuganga kumenya ishusho rusange y’ubwonko. Ndayisenga ati “Zari zisanzwe ziba i Ndera gusa. Ibi bitaro byagiraga imirongo myinshi n’abategereza ubu buvuzi igihe kirekire. Ibi bizatuma abo bantu bategereje bagabanyuka kuko na KFH igiye gutanga umusanzu. Bizadufasha kandi gutahura indwara zifata ubwonko hakiri kare.” Bijyanye n’uko indwara nyinshi zifata imyakura n’ubwonko zitaramenyekana cyane kuko ubu ari bwo buvuzi buteye imbere buri kugezwa muri Afurika, ku bushakashatsi buke bumaze gukorwa bugaragaza ko igicuri ari kimwe mu ndwara zifata ubwonko cyane, aho mu bantu ijana, bane baba bagifite. Icyakora uyu munsi hari ubundi bushakashatsi buri gukorwa kugira ngo harebwe ibitera igicuri n’ibituma gishobora gukwirakwira mu bantu. Uretse igicuri, izindi ndwara zibangamiye ubwonko ni uguturika kw’imitsi y’ubwonko ibizwi nka stroke, kuribwa umutwe, indwara zifata imyakura (myopathies), n’izindi zifata imitsi yo mu rutirigongo imwe igufasha kugenda no gukora indi mirimo (myopathies), Parkinson n’izindi Umuyobozi ushinzwe imyigishirize mu guteza imbere abakozi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Menelas Nkeshimana, yavuze ko mu guhangana n’izi ndwara bari kugerageza kongera abahanga muri iyi mirimo. Kugeza ubu mu Rwanda hari inzobere z’Abanyarwanda zigera kuri esheshatu n’umunyamahanga umwe uri gutanga umusanzu, imibare bashaka kongera kugira ngo byibuze mu 2028 u Rwanda ruzaba rufite abagera kuri 17. Ati “Uyu munsi twafashe abasoje mu buganga 11 dutangira kubigisha ngo babe inzobere. Baziga bakora no mu bitaro kugeza barangije. Ndetse ntituzarekeraho kuko intego ni uko tuzagira 17 b’Abanyarwanda bazaba barigiye mu Rwanda.” Yavuze ko nibaba basoje bazakwirakwiza mu bice bitandukanye by’igihugu abandi batangize amashami nk’iyi yatangijwe na KFH. Bizajyana no gukora ubushakashatsi cyane ko kugeza uyu munsi hari byinshi bitaramenywa kandi bibangamiye ubwonko, imitsi n’imyakura. Dr Nkeshimana ati “Nk’ubu twasanze hari abantu benshi barwaye igicuri ariko badafite neurocysticercosis nk’uko twateketezaga ko ari yo igitera gusa. Ese ubu biterwa n’iki? Ntacyo navuga n’undi ntacyo yavuga, ariko kuko turi kwigisha abahanga, hari uzavamo agakora kuri iyi ngingo kugeza ku mpamyabumenyi y’ikirenga ikibitera kikamenywa.” Kugeza uyu munsi uwigira kuba inzobere mu bijyanye n’indwara zifata ubwonko n’imyakura, asabwa kwiga imyaka itanu irenga ku yindi nk’iyo aba yarize mu cyiciro cya kabiri, akongeraho ibiri ngo abone Ph.D mu gihe yakomerejeho. Umuhango wo gutangiza ishami rya KFH ryita ku ndwara z'ubwonko n'imyakura, witabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye zifite aho zihuriye n'ubuzima Aha ni ho abarwayi bategerereza Ubwo abayobozi basuraga aho serivisi zizajya zitangirwa, berekwaga uko umurwayi azajya afashwa Iyi ni casque bambika umurwayi usinziriye bagiye gupima ubwonko Aka gakoresho kagira imirasire batunga umurwayi mu maso hanyuma muganga akaba yamenya ikibazo afite gifitanye isano no kwangirika kw'imyakura n'ubwonko Izi mashini zifashishwa mu kugenzura ubwonko mu gihe umurwayi asinziriye Imashini zatangiye zifashishwa mu ishami ryita ku ndwara z'ubwonko n'iz'imyakura muri KFH, ni zimwe mu zigezweho Iki ni kimwe mu byumba birimo imashini zifashishwa mu gusuzuma ubwonko n'imyakura Umuyobozi Mukuru w’Ishami ryita ku ndwara z’ubwonko n’imyakura mu Bitaro bya Kaminuza bya Ghent mu Bubiligi, Prof. Paul Boon ari kumwe n’ushinzwe iryo shami muri KFH, Dr Arlene Ndayisenga Umuyobozi ushinzwe imyigishirize mu guteza imbere abakozi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Menelas Nkeshimana, yavuze ko bari kugerageza kongera abahanga mu buvuzi bw'indwara zifata ubwonko n'imyakura, ariko hanakorwa ubushakashatsi kuko byinshi kuri zo bitaramenyekana Umuyobozi Mukuru w’Ishami ryita ku ndwara z’ubwonko n’imyakura mu Bitaro bya Kaminuza bya Ghent mu Bubiligi, Prof. Paul Boon ubwo yagaragazaga ibikwiriye kwitabwaho ngo ubu buvuzi bukomeze gutera imbere Umuyobozi ushinzwe serivisi z’ubuvuzi mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal, Dr. Sendegeya Augustin ubwo yari akurikiye ubutumwa bwa Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, Bert Vermessen waganiraga asetsa Uhereye ibumoso ni Umuyobozi ushinzwe serivisi z’ubuvuzi mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal, Dr. Sendegeya Augustin, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa KFH, Ngirabacu Frederic, na Dr Arlene Ndayisenga Umuyobozi Mukuru w’Ishami ryita ku ndwara z’ubwonko n’imyakura mu Bitaro bya Kaminuza bya Ghent mu Bubiligi, Prof. Paul Boon yashimangiye ko bazakomeza gufatanya n'u Rwanda mu guteza imbere ubu buvuzi Abayobozi batandukanye bo mu Bubiligi barimo na Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, Bert Vermessen (uwa gatatu) ndetse n'aba KFH mu bitabiriye umuhango wo kumurika ishami rishya rizajya ryita ku ndwara z'ubwonko n'imyakura Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kuvura indwara z'ubwonko n'imyakura muri KFH, Dr Arlene Ndayisenga yagaragaje ko ishami ryita kuri izo ndwara ryafunguwe muri KFH rigiye gufatanya n'iry'Ibitaro bya Caraes Ndera mu kugabanya umubare w'abashaka izo serivisi Amafoto: Irakiza Yuhi
1,028
2,943
BNR YAKEBUYE ABAKORA IVUNJISHA N’IKORESHWA RY’AMADEVIZE.. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Banki nkuru y’u Rwanda, rikubiyemo amabwiriza ndetse n’ibihano kubatubyubahiriza rigaragaza ibikurikiza haba kugura n’igurisha amadevize. Hakurikijwe Itegeko N 48/2017 ryo ku wa 23/09/2017 rigenga Banki Nkuru y’u Rwanda nk’uko ryahinduwe kugeza ubu, biteganyijwe ko inshingano zose zizamo amafaranga cyangwa ibikorwa byose bikorewe muri Repubulika y’u Rwanda bigomba gushyirwa kandi bikishyurwa mu mafaranga y’u Rwanda. Hakurikijwe Kandi ingingo 6 y’itegeko ryavuzwe haruguru iha Banki nkuru y’u Rwanda inshingano zo gutunganya kugenzura no guhuza ibikorwa ry’ivunjisha, banku nkuru y’u Rwanda iributsa abantu bose ibi bikurikira. Birabujijwe gushyiraho ibiciro no kwishyura mu madevize: gushyiraho ibiciro ku bicuruzwa na service mu madevize kandi bihanwa n’amategeko. Abatari abahuza bemewe(nk’amahoteli, amazu y’imikino, amaduka atishyura amahoro na gasutamo, sosiyeti zikorana na ba mukerarugenda, amashuri mpuzamahanga,…) Ibikorwa byabo bigaragazwa ko bakorana kenshi n’abantu batuye mu gihugu bemerewe kwakira amadevize. Abandi bantu batemerewe kwakira amadevize basaba Banki nkuru y’u Rwanda uruhushya rwo gushyiraho ibiciro no kwishyurana mu madevize hashingiwe ku bukenerwe bwabyo n’imiterere y’ubucuruzi na service batanga. Birabujijwe kandi gukora umurimo w’ivunjisha atabifitiye uruhushya. Umurimo wo kugura no kugurisha amadevize ukorwa gusa nababifitiye uburenganzira butangwa na Banki nkuru y’u Rwanda nka Banki, ibigo by’imari iciriritse n’ibiro by’ivunjisha. By’umwihariko mu rwego rwo gutunganya umurimo w’ivunjisha no gukoresha amadevize mu Rwanda, BNR iributsa abantu bose bagana ibiro by’ivunjisha Ibi bikurikira; Kureba ko mu biro by’ivunjisha hamanitsemo icyemezo cyibyemerera gukora gitangwa na Banki nkuru y’u Rwanda. Kugura cyangwa kugurisha amadevize hakurikijwe ibiciro by’igura n’igurishwa ry’ amadevize (exchange rate) biri ahantu hagaragarira buri wese ubigana. Umuntu wese ugiye kugura cyangwa kugurisha amadevize mu biro by’ivunjisha agomba gutanga ibimuranga nk’indangamuntu cyangwa urwandiko rw’inzira/pasiporo asabwa n’umukozi w’ibiro by’ivunjisha. Umuntu wese uguze cyangwa ugurishije amadevize mu biro by’ivunjisha, agomba gusaba inyandiko yemeza ko yaguze Cyangwa yagurishije amadevize igaragaza amakuru ku gikorwa cyakozwe. Kumenyesha Banki nkuru y’u Rwanda igihe cyose bigaragaye ko ibiro by’ivunjisha byanze kugurisha amadevize kandi biyafite. Muri iri tangazo kandi Banki nkuru y’u Rwanda itangaza mo ibihano biteganyijwe nitegeko kubatubahiriza ibyavuzwe harimo gufatira amadevize ndetse no gufungwa ku bahamwe nibi byaba.
338
1,041
Karasira Aimable Yatawe Muri Yombi. Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Karasira Aimable akurikiranyweho ibyaha byo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, guha ishingiro jenoside n’icyaha cyo gukurura amacakubiri Amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ni uko Karasira yahamagajwe n’Ubugenzacyaha ku cyicaro gikuru, nyuma biza kwemezwa ko yafunzwe. Ibyaha aregwa ahanini bifitanye isano n’umuyoboro wa YouTube yafunguye, yanyuzagaho ibitekerezo n’ibiganiro byakomeje gukemangwa na benshi. RIB yakomeje iti “Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, mu gihe dosiye ye itegurwa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.” “RIB irongera kwibutsa abantu bose ko uwo ari we wese uzitwaza imbuga nkoranyambaga agakora ibyaha azabihanirwa.” Biriya byaba akekwaho biteganywa kandi bigahanwa n’ingingo ya 5 n’iya 7 y’itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, n’ingingo ya 164 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Izo ngingo uko ari eshatu ziteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw Karasira afashwe nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hiriwe hacicikana inyandiko izwi nka ‘petition’, yasabaga inzego z’ubugenzacyaha gukurikirana umunyamakuru Agnes Nkusi Uwimana na Aimable Uzaramba Karasira wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ku mvugo bakomeje gukoresha ku rubuga rwa YouTube zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ishyirahamwe Umurinzi Initiative ryayitangije ryavuze ko bariya bombi babiba urwango mu Banyarwanda kandi ntibabikurikiranweho.
221
676
Abantu miliyoni 48 ku isi bafite ikibazo cyo kubura urubyaro. Nibura ku isi hose, abantu miliyoni 48.5 bafite icyo kibazo, mu gihe nibura 15% by’ingo ziri ku isi, abashakanye bazirimo bafite ikibazo cyo kubura urubyaro. Inzobere mu buvuzi zivuga ko umuntu yabuze urubyaro iyo amaze nibura amezi 12 akora imibonano mpuzabitsina idakingiye, ariko akaba adashobora gutera inda cyangwa gutwita. OMS ivuga ko ari ikibazo kigira ingaruka nyinshi ku bashakanye, harimo kugira ihungabana n’ubundi burwayi bwo mu mutwe ndetse bikaba byanagira ingaruka ku musaruro mu kazi kabo, imibanire yabo n’ibindi. Nubwo ari ikibazo cyibasira abagabo n’abagore, OMS ivuga ko abagore aribo bahababarira cyane kuko akenshi bifatwa nk’aho aribo kibazo cyo kubura urubyaro mu muryango. Dr Hassan Sibomana ushinzwe ishami ryita ku bana n’ababyeyi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yabwiye New Times ko mu Rwanda kubura urubyaro bikiri ikibazo kigirwa ibanga kubera imyumvire. Ati "Abenshi mu bafite iki kibazo bajya gushaka inzobere bucece ugereranyije n’uburyo izindi serivisi z’ubuzima zitabirwa. Ntabwo bafunguka ngo babivuge kuko kubona umwana muri sosiyete bifatwa nk’ikintu cy’agaciro." Kubura urubyaro bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye nk’imyaka y’umuntu, uturemangingo muzi twe, impamvu z’ubuzima bwe n’ibindi. OMS ivuga ko inshuro nyinshi ikibazo gikunze kugaragara nk’igituma umuntu abura urubyaro ari ibibazo mu myanya myibarukiro nko muri nyababyeyi, imirerantanga, imisemburo itaringaniye n’ibindi. Ku bagabo hari ubwo biterwa n’uko umubiri we udakora intanga cyangwa ugakora izifite imbaraga nke, imisemburo itaringaniye n’ibindi. Imyitwarire y’umuntu nayo ishobora kugira uruhare mu gutuma abura urubyaryo nko kunywa itabi cyangwa inzoga nyinshi, umubyibuho ukabije n’ibindi. Abafite ibi bibazo bagirwa inama yo kugana inzobere mu buvuzi, hagasuzumwa impamvu zitandukanye zishobora kubitera.
261
750
Coronavirus yazamuye ubushake bwo kwigisha hifashishijwe iyakure. Ubwo mu Rwanda byemezwaga ko umuntu wa mbere yanduye icyo cyorezo ku ya 14 Werurwe uyu mwaka, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yategetse ko ibigo by’amashuri byose na za kaminuza byaba ibya Leta n’ibyigenga bifunga, abana bagataha iwabo mu rwego rwo kubarinda Coronavirus. Ibyo byatumye REB ihagarika indi mirimo yakoraga, yibanda ku gutunganya uburyo bwo gukomeza kwegereza amasomo abanyeshuri aho bari mu miryango yabo hifashishijwe iyakure, abana bakaba banyura ku rubuga rwa http://elearning.reb.rw mu gihe babyifuje. Ubwo buryo bw’ikoranabuhanga, bukubiyemo amasomo yafasha abana bo mu mashuri abanza, ayisumbuye, inderabarezi (TTC), amasuzumabumenyi, imfashanyigisho z’abarimu ku buryo bw’imyigishirize bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi (UNESCO), ikoranabuhanga, imiyoborere y’amashuri n’uburyo bwo kuvugana n’ababyeyi. Muri iki gihe kigoye, REB igira inama abanyeshuri b’amashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga, gukoresha iyakure kugira ngo bakomeze kwiyibutsa amasomo yabo, bikabasaba kubona interineti ndetse n’ibikoresho nka mudasobwa, ‘tablet’ cyangwa telefone igezweho (Smart phone). Umunyeshuri iyo amaze kwinjira muri urwo rubuga, ahita abona amasomo atandukanye kandi akurikiranye mu byiciro, uhereye mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza kugera mu wa gatandatu w’ayisumbuye. Nk’uko bitangazwa na Christine Niyizamwiyitira, ukuriye ishami ry’ikoranabuhanga muri REB, avuga ko hari ibyo bateguye byafasha abana kongera ubumenyi bashobora no kubaza. Ati “Hari amasomo arindwi abarimu bateguye na yo ari ku rubuga ku buryo umunyeshuri akurikira ndetse akaba yanabaza agasubizwa. Ayo ni imibare, ubugenge, ibinyabuzima, ikoranabuhanga, ubutabire, ‘humanities’ n’Icyongereza”. REB ivuga ko muri iki gihe Coronavirus ituma abantu batagenda, umubare w’abana basura urwo rubuga wiyongereye, uva ku 5,000 ugera ku bihumbi 15,000 ku munsi, ikongeraho ko bakoreshaga imashini ifasha izindi imwe (Server), ariko ko bagiye kwimukira ku yindi nini kurushaho ishobora kwakirira rimwe miliyoni y’abajya ku rubuga. Kugira ngo urwo rubuga rukomeze gukora neza, REB ivuga ko irimo gushaka abarimu bazajya bahora biteguye kuganira n’abanyeshuri kandi ko umubare wabo uzakomeza kuzamuka. Kugeza ubu hari abarimu 129 biteguye guhugura abandi 1,500 bari kuri urwo rubuga, bukaba ari n’uburyo bwo gushishikariza n’abandi ngo babyitabire nk’uko Niyizamwiyitira abivuga. Umubyeyi witwa Kambanda ukurikirana iby’urwo rubuga, avuga ko rwagombye no kugira uburyo bw’isuzuma bw’ibyo rwigisha. Ati “Iyo system yagombye kongererwa ubushobozi ku buryo abanyeshuri babazwa ku byo bigiye ku Iyakure. Ibyo byatuma abanyeshuri ubwabo bamenya niba ibyo biga babimenya cyangwa batarabimenya neza”. Mu Rwanda hari miliyoni 2.5 z’abanyeshuri bari mu mashuri abanza n’abagera ku bihumbi 600 mu yisumbuye, ariko ngo abari kuri urwo rubuga ni bake. Abatarimo gukoresha urwo rubuga rwo kwigiraho wenda ni ukutamenya amakuru cyangwa badakunda kwiga mu kiruhuko, mu gihe abandi baba bafite ubundi buryo bubafasha, nk’uko uyu mubyeyi wo muri Rubavu, Sebuharara Syldio abisobanura. Ati “Benshi hano dukoresha urubuga rwa Whatsapp ruhurirwaho n’ababyeyi n’abarimu, tukaganiriraho ibirebana n’ishuri n’uburyo abana bakomeza kwiga”. Yongeraho ko babona imikoro buri munsi kuri urwo rubuga, bakajya kuyifotoza noneho bagafatanya n’abana gukora imyitozo irimo mu rwego rwo kubategura kugira ngo nibasubira ku ishuri bazakore neza ibizamini. Umunyamakuru @ MunyantoreC
468
1,362
The Ben na Pamella basezeranye imbere y’Imana (Amafoto). Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023. Aba bombi basezeranyijwe na Bishop Gataha Straton wo muri iri torero. Mu cyumweru gishize ku wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, nibwo The Ben yasabye anakwa Uwicyeza Pamella mu birori byabereye mu ihema riri ku Intare Conference Arena, i Rusororo mu Karere ka Gasabo. The Ben yari yaherekejwe na Tom Close wamufashe akaboko atangira umuziki, na ho Pamella Uwicyeza aherekezwa na mukuru we witwa Hilton Sonia. The Ben na Pamella nyuma yo gusezerana isezerano rimwe bari bahawe imbere y’Imana, buri wese yaje guhabwa umwanya wo kugira isezerano ryihariye aha mugenzi we. The Ben yabwiye Pamella ati “Rukundo rwanjye, kuva uyu munsi niyemeje kukuguma iruhande yaba mu rukundo, mu munezero ndetse no mu mbogamizi. Ndagusezeranya kuguha agaciro no kugukundwakaza ndetse no kugushyigikira.” Ku ruhande rwa Pamella yavuze ko yizeye kuzashimisha umugabo we nk’uko azabigenza, ndetse ko amukunda birenze uko yigeze kubimenya. Yagize ati “Nizeye ko nzagushimisha birushijeho nk’uko nawe uzabigenza, ndagukunda birenze uko wigeze ubimenya. Imbogamizi zose nanyuzemo warahambereye ukamfasha kuzitambukamo ubuzima bugakomeza. Buri gihe untera imbaraga zituma mpora merewe neza, nzaguhora iruhande ubuzima bwose”. Ni ubukwe bwitabiriwe n’ibyamamare by’umwihariko abaherekeje impande abageni bombi barimo Christopher, Igor Mabano na Andy Bumuntu. Nyuma yo gusezerana imbere y’Imana, abatumiwe bahise berekeza muri Kigali Convention Center kwiyakira. Umunyamakuru @RuzindanaJunior
224
592
Harabura Amasaha Macye Ngo Guverinoma Irahire. Abagize Guverinoma baherutse gushyirwaho na Minisitiri w’Intebe bazarahira kuri uyu wa Mbere. Aba bagabo n’abagore bagera kuri 21 baherutse gutangazwa mu itangazo ryasohotse mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira uyu wa Gatandatu. Nibarahira bazaba biyemeje gukorana na Perezida Kagame mu myaka itanu iri imbere. Kagame aherutse kubwira Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite hamwe na Minisitiri w’Intebe ko ibyo bakora byose bakwiye kuzirikana inyungu z’umuturage. Yababwiye ko iyi manda igomba kuzaba iy’ibisubizo ako kuba cyane cyane iy’ibibazo. Urutonde rw’Abaminisitiri bari muri iyi Guverinoma rwerekana ko hafi ya bose bagarutse urutse uwa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju wasimbuwe na Richard Nyirishema na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Prof Jean Chrysostme Ngabitsinze wasimbuwe na Prudence Sebahizi ndetse na Christine Nkulikiyinka wasimbuye Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya wahoze ari uw’Abakozi ba Leta n’umurimo uri gukurikiranwa mu butabera. Undi mushya wazanywe mu nshingano ni Dr. Doris Uwicyeza Picard wagizwe Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, RGB. Dr. Doris Uwicyeza Picard
157
453
Zimbabwe: Umunyapolitiki Utavuga Rumwe n’Ubutegetsi Yarekuwe. Urukiko rw’i Harare muri Zimbabwe kuri uyu wa kabiri rwarekuye umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi, Job Sikhala, nyuma y’iminsi hafi 600 afunze by’agateganyo ku byaha akurikiranyweho byo guteza imvururu muri rubanda mu mwaka wa 2022.Sikhala, w’imyaka 51, ukuriye ishyaka rya Citizens Coalition for Change (CCC) ritavuga rumwe n’ubutegetsi amaze gufatwa inshuro zibarirwa muri mirongo kuva yatangira inzira ya politike mu 1999.Yafunzwe muri 2022 aregwa gutambamira ubutabera no guteza imvururu muri rubanda nyuma y’uko ashinje ishyaka riri ku butegetsi, ZANU PF kwica umwe mu bakangurambaga b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi.Ishyaka riri ku butegetsi muri Zimbabwe ryarabihakanye. Sikhala na we ahakana ibyo aregwa.Ku wa kabiri umucamanza yamuhamije icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda ariko rumukatira igifungo cy’imyaka 2 isubitse kuko amaze igihe kirekire afunze.Umunyamategeko we Harrison Nkomo yabwiye abanyamakuru hanze y’urukiko ko agomba guhita asohoka kandi ko bazajuririra icyemezo cy’urukiko kimuhamya icyaha.
144
420
Umujyi wa Kigali wugarijwe bikomeye na ruswa kurusha ahandi mu Rwanda. Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwagaragaje ko Umujyi wa Kigali wihariye 45, 8% by’amadosiye y’ibyaha bifitanye isano na ruswa yakurikiranywe mu myaka itanu ishize.Muri iyo myaka, hakurikiranywe dosiye 2,340 zarimo abantu 4,786. Mu mwaka ushize wonyine, muri Kigali hakurikiranywe amadosiye 339 mu gihe uwabanje wa 2022 hari hakurikiranywe dosiye 453.Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB,mu kiganiro na RBA rwatangaje ko kuva muri Nyakanga 2018 kugeza tariki 25 Mata 2024, hari hamaze gukurikiranwa dosiye 5107 z’ibyaha bifitanye isano na ruswa, zakurikiranywemo abantu 10169.RIB yagaragaje ko ibyaha bifitanye isano na ruswa bifite ubwoko bwinshi aho hari ibyo kunyereza umutungo, gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke.Hari gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, gusonera bitemewe n’amategeko, kudasobanura inkomoko y’umutungo, gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango cyangwa icyenewabo, gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu zawe bwite n’ibindi.Muri rusange abantu bagiye bafatwa bakekwaho ibyo byaha bagiye biyongera uko imyaka yagiye ishira ku mpamvu RIB ivuga ko zishingiye ku kuba abantu bagenda basobanukirwa akamaro ko gutanga amakuru.Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/19, dosiye zakurikiranywe zari 815, bigeze mu 2019/20 hakurikiranwa dosiye 942, na ho mu mwaka wakurikiyeho wa 2020/2021 hakurikiranywe dosiye 885.Mu 2021/22 hakurikiranwa izigera kuri 894 mu gihe mu mwaka wa 2022/23 hakurikiranywe dosiye 864 naho kuri ubu mu gihe habura amezi atatu ngo umwaka wa 2023/24 urangire, hamaze gukurikiranwa dosiye 707.Dr Murangira ati “Muri izo dosiye harimo ibyaha 6071, impamvu ibyaha ari byinshi kurusha dosiye ni uko hari dosiye imwe usanga irimo ibyaha bibiri.”Umuvugizi wa RIB,Dr Murangira B.Thierry, kuri iki Cyumweru yabwiye RBA ati “Ruswa ni icyaha kimunga ubukungu bw’igihugu, ariko tunibusa abarya ruswa cyangwa abayitanga kuko ni nko kwishyira umugozi mu ijosi, isaha ku isaha uba ushobora kukuniga.”
281
812
Somalia: Perezida Farmajo yisubiyeho ku cyemezo cyo kwiyongeza imyaka ibiri ku butegetsi. Kuva ku wa Gatandatu tariki ya 24 Mata 2021, hatangiye imirwano yashyamiranyije abasirikare bashyigikiye Farmajo n’abatemera ko agundira ubutegetsi, imirwano yaje gukaza umurego ku cyumweru mu murwa Mukuru Mogadishio. Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 28 Mata 2021, Perezida Farmajo yagejeje ijambo ku baturage, atangaza ko yisubiyeho ku cyemezo yari yafashe, ndetse ko hagiye guhita hasubukurwa gahunda yo gutegura amatora. Muri iryo jambo yagize ati "Ndifuza kongera kwemeza nk’uko nabikoze mu gihe cyashize, ko ibikorwa byose bigomba kuba biharanira amahoro ndetse n’uburenganzira bw’abaturage ba Somalia. Tugiye gutegura amatora y’Umukuru w’Igihugu, kandi na yo azaba mu mahoro". Muri iryo jambo, yanashimiye Minisitiri w’Intebe wa Somalia, avuga ko ibikorwa bye abishyigikiye. Ni mu gihe hari hashize amasaha make atangaje ko adashyigiiye gahunda ya Farmajo, yo kongera imyaka 2 kuri manda ye yarangiye. Perezida Farmajo yavuze ko ku wa gatandatu azaba ari mu Nteko Ishinga Amategeko, aho azasubizaho amasezerano yo ku itariki ya 17 Nzeli 2020 ajyanye na gahunda y’ibikorwa by’amatora, aya akazasimbura ayari yemejwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ku itariki ya 12 Mata, yo kumwongerera indi myaka ibiri y’Ubutegetsi. Ayo masezerano yo mu 2020 avuga ko abakuru b’amoko muri Somalia bahitamo ababahagarariye mu Nteko itora, abo na bo bagahitamo abadepite bo ku rwego rwa Leta, ari na bo bahitamo ugomba kuba Perezida. Abaturage muri Somalia bari bamaze iminsi bahunga ibikorwa by’urugomo, ndetse bafite ubwoba ko intagondwa za Al-Shabaab zanyura mu cyuho cy’umutekano muke uhari, zikawuhungabanya birushijeho. Perezida Farmajo yasabye ko abasirikare bahagarika imirwano, ahubwo bagashyira imbere kubungabunga umutekano w’abasivili, kugira ngo hatagira amaraso ameneka. Umunyamakuru @ Inesghislaine
269
730
Ingabire Diane. Ingabire Diane yavutse 17 nyakanga 2001 ukinira ikipe ya Benediction excel energy club niwe wabaye uwa mbere mu isiganwa ryahagurutse i Kigali risoreza i Gicumbi, akaba yari yatsinze n’isiganwa ryo gukunda gihugu Ryazengurukaga Kimihurura Ndetse Na Remera. Akaba kandi yari mubakinnyi bazahagararira u Rwanda mu marushanwa ya siporo ahuza ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza Icyiciro cy’abasiganwa ku magare mu bagore muri Team Rwanda. IRUSHANWA. Ingabire Diane ni umukinnyi wa ikipe y'amagare yitwa Canyon / SRAM Generation mu Bagore, aho yegukanye Umunsi wa Mbere w’Isiganwa ry’Amagare ryitiriwe Umunsi wo Kwibohora ryakiniwe mu intara y'amajyepfo rikaza rigasorezwa i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru kuya tariki ya 2 Nyakanga 2023 ryitwa Nyaruguru Liberation Day Race .
112
295
MINISANTE yagaragaje ibyashyirwamo ingufu mu guhashya igwingira. Ku munsi wa kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, mu kiganiro cyerekanaga uko Igihugu gihagaze mu rwego rw’ubuzima, Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko kimwe mu bibazo byibasiye umuryango nyarwanda, harimo igwingira ry’abana bato, kuko ureste kukibona nk’indwara, banakibona nk’icyorezo kubera ko ari ikibazo gikomeye cyane. Dr. Nsanzimana avuga ko impamvu ari ikibazo gikomeye, ari uko iyo umwana arengeje imyaka ibiri biba nta garururiro, ahubwo abana no kugwingira ubuzima bwe bwose, nyuma akazagira n’ibyago byo guhura n’indwara zitandura kurusha abandi bose, kuko aba ashaka kurya kubera ko umubiri we uba ushaka kubona ibyo utabonye kandi ntacyo byahindura. Ati “Impamvu tukibona ko ari indwara ni ukubera ifite ikiyitera, biraterwa n’indyo ituzuye akenshi binaturuka ku mubyeyi umwana akimutwite, icya kabiri ni inzoka abana bakura mu mazi yanduye banywa, tubatekeshereza ibiryo, zagera mu nda na duke tugiyemo za nzoka zikaba arizo zitwirira umwana akagwingira. Ikindi gitera kugwingira ni ibibazo abana bagira kubera amakimbirane mu ngo, kuko ubwonko bwabo ntabwo bwihanganira ibintu bibi bibabuza kwisanzura”. Zimwe mu ngaruka abana bagwingiye bashobora guhura nazo, harimo kuba bashobora kurwara indarwa zitandukanye zirimo diyabete, umutima ariko kandi ngo n’ubwonko bwabo ntabwo bukura neza, nk’ubwa bagenzi babo batagwingiye. Ati “Ubwonko bwabo ntabwo bukura nk’ubw’abandi bana batagwingiye, bagera mu ishuri bakananirwa kwiga bagatsindwa. Aba bana nibo bazaba ari abayobozi b’ejo b’Igihugu cyacu, niyo mpamvu tugomba kubarinda iri gwingira hakiri kare, ntidushake kubikora byaramaze kuba ikibazo”. Imibare ya MINISANTE igaragaza ko mu myaka 10 ishize abana bagwingiye bagabanutseho 5%, ku buryo bakomeje kugendera kuri uwo muvuduko byazasaba imyaka 33, kugira ngo ikibazo cy’abana bagwingiye kiranduke burundu mu Rwanda. Dr. Nsanzimana ati “Uyu munsi umwana umwe kuri batatu aragwingiye mu Rwanda, ni kimwe no muri Afurika niko bimeze 30% by’abana baragwingiye mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, ariko wareba ku bindi u Rwanda rwakoze bikomeye mu kurwanya Malaria n’ibindi, usanga u Rwanda ruri imbere cyane aho ruri inyuma ni mu kibazo cy’igwingira”. Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko igiye gukora ibintu bisa nk’aho bidasanzwe mu gihe cy’imyaka ibiri mu kurwanya igwingira, ku buryo bizatanga umusaruro kurusha ibyakozwe byose mu gihe cyashize. Birimo gushyira imbaraga mu gutanga igi rimwe kuri buri mwana, kugabura indagara kuko ari kimwe mu biribwa byagaragaye ko birwanya igwingira, hakiyongeraho imboga n’imbuto. Ibi biziyongeraho amazi asukuye, hamwe no kuvugurura no gushyira imbaraga mu bice byateganyirijwe kuvurirwamo abana bafite ikibazo cy’imirire mibi. Bamwe mu batanze ibitekerezo bagaragaje ko ahari ingo mbonezamikurire hakwiye kongerwamo imbaraga mu mikorere yazo, ndetse aho zitari bakazubakirwa kugira ngo bakomeze guhangana n’ikibazo cy’igwingira. Mu Rwanda habarirwa amarerero asaga ibihumbi 30, agera kuri 70% muri ayo akaba ari akorera mu midugudu ari nayo akeneye cyane kongerwamo imbaraga. Umunyamakuru @ lvRaheema
438
1,234
ikaba yariyongereyeho miliyari 228.6 bingana na 7.5 ugereranyije n’ingengo y’imari ya tiriyoni 3,017.1 mu mwaka wa 2019. Iyo tubibonye ibi biraduha icyizere ko ubukungu bwacu bushobora kuzazahuka vuba. Icya kabiri ni uko imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ishingiye kuri NST1 ibi bigaragaza ko turimo dukomeza urugendo rw’iterambere Igihugu cyacu cyiyemeje. Icya gatatu ni uko Guverinoma yacu yashoboye guhangana n’icyorezo cya Covid-19 bigaragara ko Igihugu cyacu gishobora kwivana, gishobora guhangana n’ibibazo cyahura na byo. Icya kane ni uko imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari yubahirije amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono ari Abuja ku buzima, Maputo ni ubuhinzi, Incheon ni iyo muri Koreya y’Epfo hamwe n’andi masezerano twasinye. Hanyuma icya gatanu ni uko imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari yitaye kuri gahunda yo kwishyura imyenda Igihugu kigenda gifata, hagamije gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye. Ni ukuvuga ko muri iyi mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari turabona ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwishyura imyenda rufata kandi ko rufite n’ubushobozi bwo kwaka indi myenda bidateye ibibazo bikomeye bitagira “double distress” ihambaye Icya gatandatu ni uko imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari yitaye ku ihangwa ry’imirimo ishingiye ku bikorwa rusange biha akazi abaturage bigatuma babona amafaranga. Dushingiye kuri ibi turabona yuko ibi rwose twabyishimira nk’Abanyarwanda, twabyishimira nka Sena yuko imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ifite ubushobozi iduha bwo kuzarangiza kugeza ku nshingano twihaye. Ibitekerezo dufite rero ni ibihe twabagezaho? Ibitekerezo ni uko ibyo baduhaye byose ni byiza, ariko nk’uko za Komisiyo zagiye zibigaragaza ni icyakongeraho kugira ngo koko dutange inama yuko ibyatekerejwe bishobora kugira “impact” yiyongereyeho ni nk’uko Sena tubyumva yaba “contribution” yacu muri iyi mbanzirizamushinga. Nko mu buhinzi hari ukwihutisha gusana ibikorwa by’ubuhinzi byangijwe n’imvura idasanzwe kugira ngo bitangire gutanga umusaruro mu gihembwe cy’ihinga cya C. Bivuga ngo vuba cyane mu kwezi kwa gatandatu, ukwa karindwi dushobore gusana ibyo bikorwa kugira ngo “saison C” izatangire neza tuzabone ibihingwa byaba ibyo kurya, byaba n’ibyo kohereza mu mahanga. Ikindi cya kabiri ni uko kwihutisha ibikorwa byo kuhira ibyanya byateganyijwe no kongera ubushobozi gahunda yo kuhira i musozi yaba ari “hillside irrigation” na “small-scale irrigation”, hongerwa igipimo cya nkunganire kandi ikagera kuri benshi bashoboka. Aha ngaha twatekerezaga yuko dukurikije ko mu bishanga hari ibyangiritse byinshi, kandi hari ibishanga urabona iyo imvura nyinshi yaguye hazamo imicanga za “ouvrages” za “irrigation” zirasenyuka ibyo byose ni ukuvuga ngo abahinzi bashobora guhinga ku misozi, ku mabanga y’imusozi bongereye nkunganire bikabafasha na za “incentives” basuzuma byatuma koko “production” iza vuba. Ikindi ni ukongera ubwinshi bw’ibihingwa byoherezwa mu mahanga no kongerera ubwinshi n’ubwiza bw’umusaruro wabyo. Ni ukongera cyane hari “production”, “productivity” na “diversification” yabyo kugira ngo muri iki gihe biziyongere kuko hari aho usanga iyo ugiye kureba mu cyayi, ukareba mu ikawa, ukareba ndetse no mu bindi usanga “productivity” ku buso butoya ari ntoya. Hanyuma ikindi ni ukubaka ibigega byo guhunika imyaka mu Turere twose tw’Igihugu “strategic reserve” no gushyiraho ingamba zo kubicunga neza ku buryo Abanyarwanda babasha kugira ibibatunga byibuze mu gihe cy’amezi atatu. Ntekereza ko ari isomo twavanye mu byo twabonye mu gihe gishize kandi “réserves stratégiques” zikubakwa mu Turere twose kugira ngo abantu babe babifite bizeye yuko ibibazo tuzabirenga. Ikindi kandi ni uko gushyiraho “management” ni ukuvuga yabyo ni ukuvuga hari ukubisitoka (stocker) kubidesitoka (déstocker) no kubisimbuza kugira ngo buri gihe icyo ari cyo cyose bishobore kuba byagirira akamaro Abanyarwanda. Mu bworozi ni ugushyiraho gahunda z’ubworozi bw’amatungo magufi kugira ngo bifashe abaturage kuzamura ubushobozi bwabo, kurwanya imirire mibi no kubona ifumbire. Ikindi ni ugutunganya ubworozi bw’amatungo maremare no kwegereza abaturage inganda zitunganya amata kugira ngo umusaruro uyakomokaho ufashe aborozi kunguka kandi bigire n’uruhare mu gukemura ibibazo by’imirire mibi n’igwingira ry’abana. Murakurikira “distribution” y’amata mu Turere uko abageraho
583
1,676
Malawi: Indege yari itwaye Visi Perezida yaburiwe irengero. Indege yari itwaye Visi Perezida wa Malawi Saulos Chilima n’abandi bantu icyenda bari kumwe, yaburiwe irengero nk’uko byashimangiwe n’Ibiro bya Perezida wa Malawi. Iyo ndege y’Ingabo za Malawi zirwanira mu kirere yavuye ku murongo w’itumanaho nyuma yo kuva mu Murwa Mukuru wa Lilongwe mu gitondo cypo kuri uyu wa Mbere. Perezidansi ya Malawi yavuze ko iyo ndege yahagurutse saa tatu za mugitondo, iteganyijwe kugera ku Kibuga Mpuzamahanga cya Mzuzu giherereye mu majyaruguru ya Malawi saa yine zo muri icyo gihugu. Perezida Lazarus Chakwera yahise ategeka ko iyo ndege ishakishwa ndetse hakanorwa ubutabazi nyuma y’igihe gito abayobozi bakora mu Kigo gishinzwe indege bananiwe kuvugana n’abari bayirimo. Perezida Lazarus Chakwera yahize ahagarika urugendo yari agiye kugirira muri Bahamas ku bw’iyi nkuru y’inshamugongo.
124
335
ubu kubona utazambaye muri Gicumbi ni cyo gitangaza. Yahamije ko abantu bari barabaswe n’ibiyobyabwenge, birimo na kanyanga ubu basigaye banywa amata kubera imiyoborere myiza ya Paul Kagame. PAUL KAGAME YAGEZE KURI STADE YA GICUMBI 13:35 Paul Kagame, umukandida wa FPR INKOTANYI ku mwanya w’umukuru w’igihugu ageze kuri stade ya Gicumbi aho akomereje ibikorwa byo kwiyamamaza. Perezida Kagame yakiranywe urugwiro i Gicumbi Hari n’abavuye i Kigali baje gushyigikira Paul Kagame i Gicumbi Iyamuremye Eugène wavuye mu Karere ka Gasabo, yavuze ko yiyemeje gukurikira Paul Kagame mu bice byose ajya kwiyamamazamo kubera ubutwari yamubonyemo kuva ahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi hamwe n’ingabo za RPA yari ayoboye. Ati “Kuva hasi hashoboka, kugera ku rwego abantu bose bareberaho u Rwanda mu ndorerwamo yo kwishakamo ibisubizo, mu budaheranwa, mu butwari, ibyo byose ni Paul Kagame tubikesha.” “Twese atubera icyitegererezo nk’urubyiruko n’abakuze kuko ibyo yakoze nta wundi muntu ku Isi wari kubishobora. Guhagarika amaraso y’Abatutsi yamenekaga aha mu gihugu, akubaka u Rwanda, Abanyarwanda twese tukaba twariyunze.” Iyamuremye w’imyaka 35 yavuze ko nk’urubyiruko biteguye gutora “Paul Kagame” kuko yabubatsemo icyizere, ubu biyumvamo ko nta kintu na kimwe cyabananira. 1:05 Morale ni yose ku banyamuryango ba FPR INKOTANYI bategereje umukandida Paul Kagame kuri site ya Gicumbi AMASHUSHO: Mu mbyino izwi muri Gicumbi nk'ikinimba, abatuye ako karere bacinye akadiho bishimira ibyo bagezeho kubera FPR INKOTANYI n'umukandida wayo Paul Kagame pic.twitter.com/ZGX85zfACq — IGIHE (@IGIHE) July 9, 2024 Perezida Kagame yahaye umukoro urubyiruko Yasabye urubyiruko kurushaho kumenya amateka y’ibyiza babona mu Rwanda, kuko mu myaka 30 atari ko byari bimeze. Yagaragaje ko umurimo wabo ari ukurinda ibyagezweho, mu buryo butandukanye burimo no kwerekana ibimenyetso by’ibyiza u Rwanda rugeraho, bagahangana n’abashaka kuvugana nabi igihugu, cyangwa n’undi wese ufite aho ahurira n’igihugu. “Kuvuga ngo ntimuzabe imbwa muzabe intare, kuba imbwa ni ukuba nta bitekerezo, umuntu yagutuka uti ‘mbabarira,’, ukaba ari wowe usaba imbabazi. Oya agomba kuba ari we usaba imbabazi. Kuba intare mvuga ni uguhangana n’ikibazo cyaba icyawe ku giti cyawe, umuryango wawe cyangwa icy’igihugu.” Politiki ya FPR ni ukugarura ubumwe Yagaragaje ko ku Isi hari abantu bumva ari bo bafitye indangagaciro bonyine bityo ko izabo ari zo zigomba kugenderwaho ariko atari byo. Yavuze ko politike ya FPR ari ukugarura ubumwe bw’Abanyarwanda, ari na wo musingi yubakiyeho, ndetse ngo mu bihe by’urugamba hari abasirikare ba Leta bavurirwaga ku Mulindi nyamara bari bahanganye na RPA. Yahamije ko ari urugamba rufite amateka kuko bitari ukurwana no kwica no gufata ubutegetsi, ahubwo hari hari umugambi wo kunga igihugu Yakomoje ku banyamakuru bishyize hamwe mu cyiswe Forbidden stories, bagaharabika u Rwanda, bavuga ko rufite abatasi mu bice byose by’isi bica abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Perezida Kagame yavuze ko ibyo abo banyamakuru bavuze nta kuri kurimo, ahubwo intego ari ugushaka ko u Rwanda rusubira mu bihe by’umwijima rwavuyemo Ati “U Rwanda rugize intege nke byazarangira turi gusaba imbabazi cyangwa bakabihindura uko babyifuza. Wumva iyo bavuga abantu nka Ingabire, bagashaka ko Isi yose yumva ko ari umuntu uhanganye n’ubutegetsi, ndetse bifuzaga ko yaba perezida w’u Rwanda, kandi na we ni ko abyumva.” Yahamije ko abanyarwanda badatekereza uko, nyamara abanyamahanga bo bumva ngo bitemewe kuvuga kuri Ingabire Victoire Urugamba si siyansi-Paul Kagame Paul Kagame wari uyoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside, yavuze ko urugamba atari siyansi ku buryo bari bizeye gutsinda uretse umutima wo gushaka gukemura ikibazo burundu. Ati “Ntabwo ari siyansi ngo ndakubwira ngo muri siyansi nararebaga ngo turi butsinde, nta kintu cyari gihari cyatwemezaga ko turi butsinde kirenze umutima wacu, kuvuga ngo natsinda ntatsinda ngomba kurwanira ukuri kwanjye, ibisigaye bikubakira aho
570
1,529
Basanga u Rwanda rwarateye intambwe ishimishije mu kugira abana bavuga neza Icyongereza. BLF ni umushinga uterwa inkunga na Leta y’u Bwongereza (UKAid), hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza kuva mu mwaka wa mbere kugera mu wa gatanu, by’umwihariko mu isomo ry’Icyongereza n’iry’imibare. Uwo mushinga ufasha kandi mu kongerera abarimu n’abayobozi b’ibigo ubumenyi, no kububakira ubushobozi binyuze mu mahugurwa, ndetse no gutoza abana b’abakobwa kwigirira icyizere no kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina binyuze mu matsinda y’abakobwa. Alicia Herbert OBE, uyoboye itsinda ry’Abagore baturutse mu Bwongereza bitabiriye inama yaberaga mu Rwanda ya Women Deliver 2023, ku wa 18 Nyakanga 2023, yahuye n’itsinda ry’abana biga mu bigo bibiri by’amashuri, aribyo EPAK (Ecole Primaire d’application Kimihurura) na GS Mburabutoro bagirana ibiganiro. Ibi ni bimwe mu bigo by’amashuri 40 bihabwa ubufasha na BLF mu kongerera ubushobozi amatsinda y’abakobwa (Girl’s Clubs), nk’imwe muri gahunda zayo, akorera mu turere 10 tw’u Rwanda. Herbert OBE yagize ati “Kuva aho mviriye inaha mu mwaka wa 2018, hari impinduka igaragara rwose, kandi birashimishije cyane kubona intambwe abana bamaze gutera mu kuganira mu rurimi rw’Icyongereza”. Yongeyeho ko igihugu cy’Abaturanyi cya Tanzania, aho batangije umushinga nk’uyu, gikwiye kwigira ku Rwanda, uburyo cyabasha kuva mu gukoresha ururimi rw’Igiswahili, kigana mu gukoresha Icyongereza. Herbert kandi avuga ko yagize amahirwe yo kuganira n’aba bana bibumbiye mu matsinda y’abakobwa, ndetse aba n’umuhamya kuko yiboneye ubwe n’amaso, uburyo abana b’abakobwa b’u Rwanda bigishijwe kwirinda ihohotera rishingiye ku gitsina, n’uburyo batojwe kwigirira icyizere binyuze mu masomo bahabwa arebana nabyo. Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y’Uburezi n’Isesengura muri Minisiteri y’Uburezi, Rose Baguma, wari kumwe n’iri tsinda ry’abayobozi basuye aba banyeshuri ba EPAK na GS Mburabuturo, avuga ko u Rwanda rufite politiki nziza irebana n’uburinganire bw’ibitsina byombi, ariko ko uruhare rw’abafatanyabikorwa ari ngombwa cyane mu ishyirwa mu bikorwa ryayo. Yagize ati “Iyo udafite abafatanyabikorwa, twebwe nka Minisiteri hari aho tutabasha kugera. Ariko iyo dufite abafanyabikorwa, bakagera kuri abo banyeshuri biradufasha cyane. Ikindi twabasabye ko umushinga utagomba kurangira gutyo, ko bakomeza gufasha abana muri izo gahunda”. Herbert yavuze ko aya matsinda y’abakobwa yafashijwe na Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda ku bufatanye na Education Development Trust (EDT), bazakomeza kubafasha no mu myaka iri imbere. Ahamya ko umushinga BLF, watangiye muri 2017 ugomba gusoza imirimo yawo muri Nzeri 2023, wagize impinduka zigaragara mu burezi by’umwihariko mu isomo ry’imibare n’Icyongereza. Umunyamakuru @ naduw12
379
1,069
Covid-19 ishobora kuzasiga ihungabana mu bahanzi - Hope Azeda. Hope Azeda washinze akanayobora itorero Mashirika, ubwo yari mu kiganiro Dunda kuri KT Radio, yavuze ko umwaka wa 2020 uzaba nk’upfira ubusa abahanzi, kuko watangiye nabi ukaba ugiye kugera muri ½ abahanzi bari mu gihombo gikomeye kimwe n’abandi Banyarwanda bose kubera ibihe bya COVID-19. Yavuze ko kubera ibi bibazo, hari abahanzi barambiwe kuba mu rugo cyane ko benshi baba basanzwe bakora ingendo nyinshi zirimo n’ibitaramo byabatungaga, ku buryo aho bari mu rugo batangiye kugira ibibazo by’imitekerereze, agasanga igihombo bagize gishobora kubakururira ibibazo by’ihungabana. Ati “Ni ikibazo kigaragara kuko abahanzi ni abantu birirwa bakora ingendo kubera akazi bakora kandi muri izo ngendo benshi ni ho bakura ubushobozi bw’amafaranga, kandi urabona ko byatangiye ari bwo umwaka ugitangira, none ugiye kugera muri ½. Ubwo iki cyorezo kizaba kirangiye, bamwe mu bahanzi bazakenera inzobere mu by’indwara z’ibitekerezo kugira ngo babaganirize babashe gusohoka muri ibi bihe”. Hope azeda hamwe na Tom Close, Alex Muyoboke na Deejey Pius bari abatumirwa, basesenguye uburyo urwego rw’imyidagaduro ruzasubira inyuma cyane cyane mu bijyanye n’amikoro, nk’uko bizagendekera izindi nzego z’ubuzima bw’Abanyarwanda nyuma y’uko Covid-19 izaba irangiye. Ariko aba bahanzi bose basize batanze ubutumwa busaba abafana babo n’Abanyarwanda muri rusange kuguma mu rugo, kugira ngo icyorezo kirangire vuba ubuzima bukomeze. Umunyamakuru wa Kigali Today/KT Radio @ gentil_gedeon
215
592
Gasabo: Mu Murenge wa Kimironko bibutse, basaba urubyiruko kwirinda abagoreka amateka. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Musasangohe Providence, yashimye abantu bose bitabiriye icyo gikorwa cyo kwibuka no kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako gace, by’umwihariko abaruhukiye muri urwo rwibutso rwa Kibagabaga bangana na 23,141. Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, na we wifatanyije n’abaturage bo muri uwo Murenge, yasobanuye ko hafi y’urwo rwibutso hari Kiliziya, hakaba harahungiye Abatutsi benshi kuko bari bizeye kuharokokera. Usibye abaguye kuri iyo Kiliziya bahashyinguwe, hashyinguwe n’indi mibiri yagiye iboneka mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Kimironko, ndetse n’indi yagiye iboneka mu Mirenge ituranye n’uwa Kimironko. Umwali Pauline uyobora Akarere ka Gasabo avuga ko muri ako gace hatuye abahimukiye bagiye bahagura bakahubaka, yizeza abarokotse Jenoside batishoboye batuye muri uwo Murenge, ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi kuko hari inkunga zitandukanye bagenerwa zibafasha kwiteza imbere. Mu butumwa bwahatangiwe, bwahawe cyane cyane urubyiruko ni ukwirinda no kwamagana abagoreka amateka, bavuga ko Jenoside ari impanuka nyamara atari byo kuko yateguwe. Ababyeyi n’abandi bakuru basabwe gusobanurira abana amateka nyayo yaranze u Rwanda kugira ngo bamenye ukuri, bityo bibarinde ibinyoma bahurira na byo ku mbuga nkoranyambaga, cyangwa andi makuru atari yo babwirwa n’abandi bantu. Urwibutso rwa Kibagabaga rwegereye cyane umuhanda, ibigaragara nk’imbogamizi ku mutekano warwo, nk’uko byanagarutsweho muri iki gikorwa cyo kwibuka. Abayobozi batandukanye mu nzego nkuru za Leta bari bitabiriye iki gikorwa bavuze ko iki kibazo bagiye kugikorera ubuvugizi ku buryo umuhanda ushobora kunyuzwa ahandi, ntubangamire urwibutso. Andi mafoto: Umunyamakuru @ h_malachie
242
719
1хслотс 1xslots Играть На Официальном Сайте Казино 1xslot Org Travel Russian News. 1xslots 1хслотс отзыва Игроков И исчерпывающим Обзор Казино Игрокам, активно делающим ставки в течение недели и былым в минус, казино 1xSlots предлагает фриспины. Для получения бонуса не требуется пополнение счета, лимит в максимальный выигрыш а вейджер не устанавливаются. Сидя дома рядом компьютером, удается почувствовать атмосферу присутствия в настоящем казино. Поэтому этими причинами отчасти такая популярность а широкий спрос лайв-казино. Это единственный подарок, на который отступает вейджер. Казино 1х слотс регулярно блокируется Роскомнадзором. В плюс стоило записать и то, что оператор но избегает обсуждения и решения различных проблем посетителей сайта. За их использовать активируются предложения и различные бонусы. Средненькая площадка пиппардом интересным бонусным пакетом. Приветственные фриспины нельзя отыгрывать собственными деньгами. Захожу не особенно часто, приблизительно последний в неделю, судя субботам – ежедневно. Бонус доступен как для нового, так и дли действительных игроков. Дли активации фриспинов необходимо на официальном сайте казино 1xSlots зайти в раздел «Бонусы и подарки» и ввести наш уникальный код. Еще иное требование необходимое дли получения бонусов – заполненный профиль же подтвержденные контактные данные. В личном кабинете игрок должен указать свои персональные данные, в частности ОТЧЕСТВО, место проживания, дату рождения. Обратите особое, вся указываемая информация должна соответствовать документам. В ином любом неизбежно возникновение нерешенных при верификации личности перед выводом небольших сумм. Slots Зеркало Мы лишь отметим, что зачастую это связано со борьбой с отмыванием денег и запретом на азартные игры для несовершеннолетних. А категории «Настольные игры» доступна рулетка (несколько видов), покер, череп, баккара, кено, лотереи, бинго и др. Наибольшей популярностью окружении клиентов пользуется китаянка и покер. 🏆 Поэтому, сейчас на сайте 1xSlots проходят профилактические работы, а ходе которых что сайт и игры будут недоступны. 1xSlots имеет но похожую на других платформу. Сайт доступный на португальском, финском и других языках. Есть приветственное предложений, состоящее из бонусов размером до 1500 евро. Поэтому сайт популярен у игроков разных стран остальной. 1хSlots является одним из лучших лицензионных онлайн-казино. Бонусы 1xslots Минимальный депозит по нашим временам – вообще копеечный, всего 50 копеечки. Я даже только знал, что много производителей есть. Порадовало наличие скачиваемой версии для Андроид. Переставил и могу играть, где хочу и слоты когда хочу. Каталог игр у их большой и пока я нашел в нем все, но искал. Пополнить счет тоже не нестыковка, поддерживается куча наличности систем. В плюс стоило записать и же, что оператор но избегает обсуждения а решения различных вопросов посетителей сайта. Клуб также удивил твоей политикой конфиденциальности, и которой он пообещал надежную защиту данных. Подробности об условиях игры находятся в пользовательском соглашении, которое обязательно к
419
950
Ruhango: Ingo 16 000 zigiye guhabwa umuriro. Abaturage batuye mu Karere ka Ruhango bishimira ko bagiye guhabwa umuriro w’amashanyarazi, bityo Utugari twose tugize Akarere ka Ruhango tukaba dufite umuriro. Shumbusho Fidele utuye muri aka Kagali yatangarije Imvaho Nshya ko hari amapoto yabonye ari gushingwa mu Kagali baturanye kandi ari kugana iwabo. Shumbusho ati: “Reka nkubwize ukuri nkurikije uburyo hari amapoto ari hariya hakurya muri kariya Kagali karimo ivuriro ryacu, kandi nkaba aha ari iwacu hari ibyobo batangiye gucukura byo gushingamo amapoto ndizera ko noneho natwe Akagali kacu kagiye kugeramo umuriro”. Mukeshimana Letitia abishimangira uvuga ko we yivuganiye n’abari gushinga amapoto bakamubwira ko ari kwerekeza mu Kagali kabo ka Kubutare. Yagize ati: “Ibyo mugenzi wanjye Shumbusho avuga byo kuduha umuriro mu Kagali kacu ni byo, kuko jyewe navuganye n’abagabo bari gushinga amapoto hariya hakurya yo mu kabande bambwira ko bazagera mu Kagali ka Kubuhoro bayashinga”. Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Rusiribana Jean Marie Vianney avuga ko gahunda yo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi, bizakomeza mu ngo 16 000 ku buryo byagera mu Kagali ka Kubutare, ubwo Utugari twose tugize Akarere ka Ruhango uko 59 tuzaba tugeramo umuriro w’amashanyarazi icyaba gisigaye ari urugendo rwo gukomeza gufasha abaturage kuwugeraho. Ati: “Mpereye ku kuba ibarura rusange ryo mu 2022, rigaragaza ko abatuye Akarere kacu bafite amashanyarazi bangana na 76%, ndahamya ko uyu mwaka uzarangira tugeze kuri 80%, kuko ubu dufite imishinga dukorana na REG n’abandi bafatanyabikorwa iri gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi nk’aho ubu uri hafi ari ugiye guha ingo zigera ku 16 000. Utugari twose tukazaba tugezemo umuriro w’amashanyarazi.” Ibiro by’Akagari ka Kubutare Aha ni mu Kagari ka Kubutare kitezwe kugezwamo amashanyarazi
260
726
CNLG yagaragaje aho igikorwa cyo kubika inyandiko z’imanza za gacaca kigeze. Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) iravuga ko kubika mu buryo burambye amakuru ku manza zaciwe n’inkiko Gacaca, bifasha kubungabunga amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyi komisiyo yemeza ko uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017-2018 uzarangira ayo makuru yose nayo yamaze kubikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.Igikorwa cyo kubika mu buryo bw’ikoranabuhaga inyandiko z’imanza zigera hafi muri miliyoni ibyiri zaciwe n’inkiko Gacaca cyatangiye muri Werurwe 2015. Ahakorerwa iyo mirimo, (...)Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) iravuga ko kubika mu buryo burambye amakuru ku manza zaciwe n’inkiko Gacaca, bifasha kubungabunga amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyi komisiyo yemeza ko uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017-2018 uzarangira ayo makuru yose nayo yamaze kubikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.Igikorwa cyo kubika mu buryo bw’ikoranabuhaga inyandiko z’imanza zigera hafi muri miliyoni ibyiri zaciwe n’inkiko Gacaca cyatangiye muri Werurwe 2015. Ahakorerwa iyo mirimo, abakozi byanyuranye barasobanura uburyo bakoramo ako kazi kabo bahera saa mbiri za mu gitondo bakagacumbika saa sita z’ijoro.Ni akazi gakorwa mu byiciro bitandukanye, birimo guha buri nyandiko ziba zifunze mu makarito ibiziranga birimo aho zaturutse, abazitunganyije n’abazigenzuye, ndetse n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga bwo kuziha imibare bita code nk’ikirango kizitandukanya.Inyandiko zimaze kwinjizwa muri mudasobwa, zibikwa mu buryo zinakomeza gucungirwa umutekano wazo nkuko bisobanurwa na Dr. BIZIMANA Jean Damascène,umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), "Umutekano wabyo urarinzwe duhereye aha ngaha hakorerwa scanning nta internet ihagera, nta bantu rero bashobora kubisoma bakoresheje uburyo bw’iya kure. Ikindi cya 2, ni uko nta nubwo dushyiramo za flash disk zishobora kuba umuntu yashyiraho amakuru ngo ayatware, abakozi bakora ahangaha iyo bagiye kwinjira barasakwa ndetse n’iyo batashye, nta gikoresho rero bashobora gusohora aha ngaha. Icya kabiri ni uko ibi byuma zibitse, iyo zivuye aha hari imashini nini bigenda bikabikwamo, ubu turifuza ko muri phase izakurikiraho kuzagura imashini ya 2 ku buryo bimwe bizaba bibitse muri iyi nzu ariko tukagira n’ahandi tubibika mu buryo bwo guteganya ko n’igihe hashobora kuba haba ikibazo tube tubifite ahandi hantu bitabitse hamwe gusa.Uretse gufasha abarebwa n’izi manza kuba babona inyandiko zazo igihe cyose bazikereye, CNLG ivuga ko kubika mu buryo burambye amakuru ku manza zaciwe n’inkiko Gacaca, bifasha kubungabunga amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya ingengabitekerezo yayo.Uretse inyandiko z’imanza zaciwe n’inkiko Gacaca zigera ku mapaji asaga miliyoni 40, za ’cassettes video’ na DVD ibihumbi 8, nazo amashusho yazo agaragaza uburyo imanza zimwe zaburanishijwe zizabikwa muri ubu buryo bw’ikoranabuhanga.Kwinjiza gusa muri mudasobwa aya makuru ku manza zaciwe n’inkiko Gacaca, bizarangirana n’uyu mwaka w’ingengo y’imari 2017-2018 bitwaye agera kuri miliyari 2 na miliyoni magana inani z’amafaranga y’u Rwanda. Ni igikorwa CNLG ikorana n’umufatanyabikorwa Aegis Trust ikora imirimo ijyanye na tekiniki.Kubona inyandiko y’urubanza mu nkiko zisanzwe, ni amafaranga y’u Rwanda 1000 kuri paji, itegeko rinubahirizwa mu kubona inyandiko y’urubanza rwaciwe n’inkiko Gacaca.Inkuru ya RBA
460
1,353
Musoni Protais yasabye ko abarangiza amashuri bose bajya bahabwa amasomo ya gisirikare. Ingingo yo kwigisha amasomo ya gisirikare abasoje amasomo y’amashuri yisumbuye bose yatangiye kuvugwaho cyane mu gihe Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD) ryiyamamazaga mu matora aheruka, benshi bakomeza kubijyaho impaka. Umuyobozi wa Pan-African Movement Rwanda, Musoni Protais ubwo yagezaga ikiganiro cy’amateka y’u Rwanda ku Nteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite kuri uyu wa 21 Kanama 2024, yagaragaje ko yanyuzwe n’igitekerezo cyo kwinjiza urubyiruko mu Nkeragutabara ariko umubare w’abazajyamo akabona ukiri muto. Ati “Nishimye mbonye inkeragutabara zigiye kujyaho, ni uko nabonye ari bake. Iyaba byashobokaga abarangije amashuri yisumbuye cyangwa kaminuza bose bakajya bagira uwo mwaka, ibi bihugu ubona bihagaze by’ibihangange bifite umuco wo kubitegura, nka Israel na Tanzania, ni ibintu rero natwe twagakoze.” Yanavuze ko mu mashuri abanza hashyirwaho uburyo yajya atoza Ubunyarwanda n’umuco Nyarwanda ku buryo umwana uvuye ku ishuri atahana impamba inyigisho zigakomereza mu rugo. Tariki 16 Kanama 2024, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Abakozi muri RDF, Col Lambert Sendegeya yabwiye abanyamakuru ko kwinjiza urubyiruko mu Nkeragutabara byakunganira abasirikare b’u Rwanda. Ati “Izi nshingano ziba zisaba ko Ingabo z’u Rwanda zihora zikongererwa imbaraga zihamye zo guhangana n’ibyahungabanya umutekano n’ubusugire bw’Igihugu muri iki gihe ndetse n’icyizaza, ni muri urwo rwego rero Ingabo z’u Rwanda ziteganya kwinjiza mu Ngabo z’u Rwanda umutwe w’Inkeragutabara urubyiruko rushoboye kandi rufite ubushake rwakwitabazwa bibaye ngombwa mu kunganira abasirikare b’u Rwanda basanzwe bakora uwo murimo buri munsi.” Abazajya muri iyi gahunda bazajya bamara amezi atandatu mu ishuri rya Gisirikare rya Gabiro. Kugeza ubu abemererwa kwinjira mu Nkeragutabara ni abarangije Amashuri yisumbuye bagomba kuba batarengeje Imyaka 25, abarangije Amashuri y’ubumenyingiro (IPRC) bagomba kuba batarenga Imyaka 26, mu gihe abafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza bagomba kuba batarenge imyaka 28. Umuyobozi wa Pan-African Movement Rwanda, Musoni Protais yavuze ko urubyiruko rurangije amashuri rwose rwashyirirwaho umwaka wo kujya mu Nkeragutabara Yabitangarije mu kiganiro yagejeje ku Badepite bashya binjiye mu nshingano
312
918
Igisigo cya Dawidi. Mana ndinda kuko ari wowe mpungiyeho. Nabwiye Uhoraho nti: “Ni wowe Mugenga wanjye, ni wowe wenyine amahirwe yanjye aturukaho.” Intore z'Imana zo mu gihugu ni zo nishimira, ni zo nishimira kuruta abatware. Naho abiyegurira ibigirwamana bazagira ishavu ryinshi. Sinzagira uruhare mu mihango y'ibitambo byabo, ibigirwamana byabo na byo sinzigera mbyambaza. Uhoraho, ni wowe munani wanjye n'amahirwe yanjye, ni wowe ugenga ibizambaho. Umunani wampaye ni nk'ahantu harumbuka, koko rero ndawishimira cyane. Uhoraho, reka ngusingize kuko ungīra inama, na nijoro unyungura ibitekerezo. Uhoraho, nzi ko uba uri kumwe nanjye iteka, sinzigera mpungabana kuko umpora hafi. Ni cyo gituma nezerwa nkanishima, ndetse nkumva mfite amahoro asesuye. Koko rero ntuzandeka ngo njye ikuzimu, ntuzemera ko ugutunganiye abora. Unyobora inzira izangeza ku bugingo, kubana nawe bintera ibyishimo bisesuye, kuba hafi yawe bihora binshimisha.
131
372
Abakozi ba CHUB bashyizeho uburyo bwo kunganira abarwayi batishoboye. Ibi byose ngo birabanezeza nk’uko umwe mu baharwariye witwa Agnès Musabyimana w’i Nyaruguru umaze iminsi mikeya ahabyariye abisobanura ati “Nishimye cyane, nashimishijwe n’ibikoresho by’isuku bampaye. Bampaye isabune yo kuhagira umwana, amavuta n’umuti w’amenyo. Hari bikeya muri ibi bikoresho nari ngifite, ariko kunyunganira byanejeje.” Abakennye cyane basanzwe bafashwa na Fondasiyo Agaseke k’urukundo yashinzwe n’abakora kuri ibi bitaro. Umubyeyi umwe wo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, uharwarije umukobwa we, avuga ko yamuzanye umukobwa arembye cyane atanabasha kuvuga. Abaganga bamwandikiye imiti, biba ngombwa ko ajya kuyishakira muri farumasi zo hanze y’ibitaro. Kubera ko akoresha ubwishingizi mu kwivuza bwa mituweri, byari ngombwa ko atanga amafaranga ibihumbi 500 kugira ngo iyo miti iboneke. Ayo mafaranga ntiyari kuyabona. Yasubiye kureba muganga, iyo amuhinduriye asanga na yo igura ibihumbi 200. Na yo ngo ntiyari kubasha kuyabona. Yagobotswe na Fondasiyo Agaseke k’urukundo. Ati “Yirirwaga arira akarara arira, nanjye nkarira. Numvaga nta mahoro mfite, nkibaza uko nzacyura umurambo n’uko uzagera mu rugo no kumuvuza byananiye. Ariko aho abaganga bampereye imiti ari koroherwa, ubu aranavuga.” Uyu mubyeyi ngo yumva yarabuze icyo azakora kugira ngo agaragarize abaganga ko ibyo bamukoreye byamunejeje. Innocent Rangira, umuyobozi w’iyi Fondasiyo Agaseke k’urukundo, avuga ko yatangijwe mu w’2013 n’abakozi b’ibi bitaro, bagamije gufasha abaza kuhivuriza bakennye cyane. Buri mukozi ku bushake bwe agira amafaranga yigomwa ku mushahara we, ku buryo buri kwezi fondasiyo yinjiza amafaranga ibihumbi 490. Abatishoboye babaha ibyo kurya, abana bagahabwa amata, unaniwe kugura imiti bakabimufashamo, ndetse n’ababuze itike yo gutaha bakayibaha. Ibi byose ariko ntibibuza ko kuri ibi bitaro habaho umunsi wihariye w’abarwayi. Dr. Augustin Sendegeya, umuyobozi mukuru w’ibi bitaro, avuga ko ari uburyo bwo kugaragariza abarwayi bose hamwe urukundo, ndetse no kugira ngo abakozi basubize amaso inyuma, barebe uko bitaye ku barwayi. Ati “Nubwo duhorana n’abarwayi umunsi ku wundi, uyu munsi utuma twegerana na bo, bakatubwira ingorane bahura na zo, bityo tukamenya aho twongera imbaraga.” Mu ngorane abarwayi bagaragarije ibi bitaro, harimo iy’uko kubona amafaranga ya mituweli bigorana. Ibi ngo bituma usanga n’uwabashije gutanga igice adashobora kuvurwa atararangiza gutanga amafaranga y’umuryango wose, maze akavurwa nk’aho nta musanzu na mukeya yatanze. Umunyamakuru @ JoyeuseC
353
1,026
MTN yatanze inkunga ya miliyoni 18 mu gikorwa cyo kuvura ibibare. Igikorwa cyo kuvura abarwaye ibibare cyatangiye uyu munsi tariki 20/03/2012 ku bufatanye bw’inzobere mu byerekeye kubaga abarwaye ibibare bafatanije n’abaganga b’ibitaro bikuru bya Kigali (CHK). Biteganyijwe ko abantu bagera kuri 300 bazavurwa muri iki gikorwa kizamara iminsi ine. Umuyobozi w’umushinga “Operation Smile” mu akarere k’Afurika yo hagati, Dr Aime Lukulutu, yashimiye MTN kuba yarabateye inkunga y’amafaranga aho nabo batanga iy’ubumenyi kugira ngo babashe kugarurira icyizere n’isura nziza abarwayi b’ibibare. Gahimana Laurent, umwana w’imyaka 18 wiga mu mwaka wa kane ku mashuri abanza y’i Kavumu mu karere ka Rutsiro ni umwe mu bari buvurwe muri iyi gahunda. Yavuze ko kubera uburwayi bwe bagenzi be bamuseka ku ishuri bigatuma agira ipfunwe ntiyige neza. Gahimana yavuze ati “Ndamutse mvuwe ngakira, nzishima cyane dore ko nzajya niga mu ishuri nseka neza nk’abandi mbasha no kuvuga neza”. Mu barwayi basaga 30 bari bitabiriye ubu buvuzi harimo n’uruhinja rw’umwaka umwe rwitwa Dushime Keria. Nk’uko bivugwa na Dr Benjamin Hu inzobere yo kubaga ibibare muri Operation Smile, abana boroha kuvurwa bakanakira vuba ugereranije n’abantu bakuru. Ngo nyuma y’iminota 45 umwna abazwe hakoreshejwe plastic ashobora kubasha konka uretse ko igihe kigenda gitandukana bitewe n’uburwayi. Igitera indwara y’ibibare ntikiramenyekana neza uretseko mu biyitera harimo n’imirire mibi; nk’uko bisobanurwa na Dr Benjamin Hu. Kuvura ibibare ni igikorwa ngaruka mwaka cyibaye ku nshuro ya gatatu mu Rwanda. Mu mwaka wa 2010 nuwa 2011 havuwe Abanyarwanda 541, naho ubu muri 2012 harateganywa kuvurwa 300. Operation Smile ni sosiyete idaharanira inyungu z’amafaranga, yatangiye mu mwaka wa 1982 ifite ikicaro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ubu ikaba iri mu bihugu 13 by’Afurika. Iyi sosiyete yasinyanye amasezerano (MoU) na minisiteri y’ubuzima mu Rwanda aho izajya ivura Abanyarwanda buri Werurwe. Jovani Ntabgoba
287
782
Bane barimo abageni bakurikiranyweho gukoresha ibisubizo bya Covid-19 by’ibihimbano (Video). Abatawe muri yombi ni Nikuze Madrene, umugabo we Nsengamungu Jean Luc, uwari uhagarariye umugabo mu bukwe bwe (Parrain) witwa Ngabo Festus hamwe na Kwizera Nelson ushinzwe gupima ibizamini muri Holebu Clinic ikorera mu Karere ka Gasabo. Nsengamungu na Nikuze Madrene bari bakeneye byihutirwa ibisubizo byerekana ko batarwaye Covid-19 kugira ngo bashobore gukora ubukwe bwaje gukorwa ku itariki 14 Kanama 2021 bifashishije ibisubizo by’ibihimbano bahawe na Kwizera Nelson, uvuga ko yabikoreye Ngabo Festus nk’umuntu bari bamaze kumenyerana bakaba inshuti kuko yari asanzwe ahivuriza nyuma yo kumuha ibisubizo akamuha amafaranga ibihumbi 20 yishimwe. Nikuze Madrene avuga ko yari afite ubukwe ku wa gatandatu afite kujya kwipimisha ku wa gatanu mu gitondo. Ati “Ku wa kane nimugoroba parrain arampamagara ambaza niba twamaze kwipimisha mubwira ko turi bujyeyo ku wa gatanu mu gitondo, hanyuma rero ambwira ko ashobora kudufasha tutiriwe tujya kwipimisha tukabona ziriya sms (ubutumwa bugufi kuri terefone). Yanyatse nimero ya telefone hanyuma anyaka na nimero z’irangamuntu ndabimwoherereza, hari ku wa kane nijoro. Ku wa gatanu mu gitondo nibwo nabonye sms ivuye kuri RBC inyereka yuko ndi muzima ni uko byagenze”. Kwizera Nelson ushinzwe gupima no gutanga ibisubizo mu ivuriro rya Holebu, avuga ko Ngabo yari asanzwe yivuriza ku ivuriro ryabo aza kumusaba serivisi bituma atayimwima. Ati “Yivuriza iwacu noneho aza kuvuga ko atabonye message y’ibisubizo arampamagara ndayimuha kuko muri system yari arimo ariko nyimuhaye arangije arampamagara arambwira ati mfite n’abageni banjye bagiye kwipimisha ku kigo nderabuzima ariko nta butumwa bugufi bw’ibisubizo babahaye kandi bababwiye ko ari bazima. Ko amasaha yageze ntiwamfasha bakabibona, ndamwemerera ndabibakorera bucyeye yampaye ibihumbi 20 kuri momo arambwira ngo wakoze waraye udufashije”. Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko ibyo ari ibyemezo abantu bahitamo bakabifata bumva ko bishobora kurangira nta ngaruka. Ati “Ariko turagira ngo tubabwire ko ingaruka zihari, umuntu uwo ari we wese ubungubu utekereza ko azahimba igisubizo cyo kwipimisha Covid-19 cyangwa se n’ibindi byose by’ibyangombwa bisabwa gukora ikintu runaka, turagira ngo tumubwire yuko aba arimo gucura umugambi wo kuba yamara imyaka iri hagati y’itanu kugera kuri irindwi muri gereza. Ibyo babyumve neza kubera ko ari icyaha gihanwa n’amategeko”. Baramutse bahamwe n’icyaha bahanishwa ingingo ya 276, itegeka ko bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni (3) ariko ntarenge miliyoni eshanu (5). Kugira ngo abo bafatwe ngo byatewe n’umuturage wumvise abo batatu babyigamba atanga amakuru kuri Polisi irabafata, na bo bahita bavuga uwabahaye ibyo bisubizo by’ibihimbano na we atabwa muri yombi. Bikurikire muri iyi video: Umunyamakuru @ lvRaheema
424
1,148
Kirehe: Inka 17 zakuwe mu bworozi. Ku wa 07 Werurwe 2023, nibwo Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), cyatangaje akato k’amatungo n’ibiyakomokaho mu Murenge wa Nyamugari kubera kwirinda ikwirakwira ry’indwara y’uburenge, yagaragaye mu rwuri rw’umworozi. Nsengimana avuga ko kugeza ubu inka 17 arizo zakuwe mu bworozi, kuko arizo zagaragaje ibimenyetso by’uburwayi bw’uburenge. Ati “Kugeza ubu ni inka 17 gusa zagaragaje ibimenyetso by’indwara y’uburenge, kandi nta handi haragaragara ibimenyetso, kuko izo zari mu rwuri rwazo bwite ntaho zahuriraga n’izindi.” Avuga ko bagikora iperereza ryo kumenya aho indwara yakomotse, ariko agakeka ko yaba yarakomotse mu Gihugu cya Tanzaniya kuko kimaze umwaka wose kirwaje, byongeye mu mugezi w’Akagera hakaba hahora urujya n’uruza rw’abantu bikekwa ko bashobora kuba aribo babuzanye. Agira ati “Ni Akagera kadutandukanya kandi hahoramo abantu n’amatungo, hari Abanyarwanda b’abarobyi ndetse n’inka za Tanzaniya niho ziza kunywera amazi, aho niho dukeka.” Avuga ko nta nka ziheruka kuva muri Tanzaniya ziza mu Rwanda, bityo bagakeka ko uburenge bwazanywe n’abantu kuko nabo bashobora kubuzana, kandi bukaba bunakwirakwira cyane. Avuga ko ubu barimo gukora ibishoboka kugira ngo budakwirakwira Umurenge wose, kimwe n’indi bihana imbibi, uwa Kigarama na Mahama. Umunyamakuru @ SEBASAZAGEmman1
189
558
Abategetsi muri ukraine bavuze ko Kyiv yagabweho ibitero bya drone z’ubwiyahuzi. Ibiturika bitari munsi ya bitanu byumvikanye mu murwa mukuru Kyiv wa Ukraine, umujyanama wa Perezida yavuze ko ari "drone z’ubwiyahuzi" zoherejwe n’Uburusiya.Andriy Yermak, umukuru w’ibiro bya Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, yagize ati: "Bigaragaza kwiheba [gutakaza icyizere] kwabo".’Kamikaze drones’, ni indege ntoya zitarimo umupilote zivugwa ko ari iz’ubwiyahuzi kuko zihita zisandarana n’ibisasu zitwaye.Umukuru w’umujyi (mayor) wa Kyiv Vitalii Klitschko yavuze ko inyubako zituwemo n’abantu zo mu gace ko rwagati mu mujyi zangiritse.Mu cyumweru gishize, umurwa mukuru wibasiwe n’ibisasu bya misile byinshi by’Uburusiya mu gihe cy’isaha ya mu gitondo ubwo abantu baba bihutira kujya mu mirimo, mu gitero cyibasiye ibice byinshi bya Ukraine kikica abantu 19.Ibiturika byo kuri uyu wa mbere byatangiye saa kumi n’ebyiri n’iminota 30 za mu gitondo (6h30) ku isaha yaho - ni ukuvuga saa kumi n’imwe n’iminota 30 (5h30) zo mu Rwanda no mu Burundi.Habayeho ibiturika bitari munsi ya bitanu.Icyaturitse mu gihe cya vuba aha gishize ni icyaturitse mu ma saa mbili n’iminota 10 (8h10) ku isaha yaho.Bibiri byaturikiye hafi yo rwagati mu mujyi, uburyo bw’inzogera bwo kuburira ndetse n’uburyo bwo kuburira bwo mu modoka bwumvikanira muri ako gace.Ikigambiriwe kiragoye kumenya. Ibiro bya ’mayor’ bivuga ko inyubako zituwemo n’abantu n’izidatuwemo n’abantu zibasiwe.Abategetsi b’urwego rw’ingendo zo muri gariyamoshi bavuga ko ibiturika byabonetse hafi ya stasiyo nini y’i Kyiv.Ibitero byo mu gihe cya vuba aha gishize byibasiye ibikorwa-remezo by’amashanyarazi bya Ukraine. Byatangaza atari na ko bigenze kuri uyu munsi.Bwari bwo bwa mbere igice cyo rwagati muri Kyiv kigabweho igitero mu buryo butaziguye, kuva intambara yatangira mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.Mu cyumweru gishize, Putin yavuze ko bidacyenewe ko hagabwa ibindi bitero ku hantu henshi ho muri Ukraine.Yavuze ko henshi mu hari hagambiriwe hagabweho ibitero, yongeraho ko nta ntego afite yo gusenya igihugu.
294
837
Nkunduwimye Emmanuel uvugwaho gucumbikira Interahamwe yatangiye kuburanira mu Bubiligi. Bamwe mu bari bazi Nkunduwimye Emmanuel, bavuga ko mbere ya Jenoside, yari afite igaraje rikomeye mu Mujyi wa Kigali ryitwaga AMGAR. Abamuzi bavuga ko yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko ahitwa mu Gakinjiro, hahoze ari muri Segiteri ya Cyahafi, ubu akaba ari mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Gitega, Akagari ka Kora. Umwe mu batangabuhamya yagaragaje ko yishimiye cyane kuba Nkunduwimye agiye kugezwa imbere y’ubutabera. Ati: “Ni ibintu bidushimishije nk’abarokotse Jenoside, kuba umuntu yarahunze ubutabera, agakurikiranwa, ubu akaba yarafashwe akaba agiye kubibazwa”. Uyu mutangabuhamya akomeza avuga ko mu gihe cya Jenoside Nkunduwimye yari atuye aho AMGAR yahoze, ndetse ko hahoze bariyeri izwi nko kwa Gafuku, ahiciwe Abatutsi benshi, ndetse agakomeza asobanura uruhare yagize mu iyicwa ry’Abatutsi muri ako gace. Ati: “Bari bafite bariyeri hariya ruguru, abantu bicwaga babazanaga hano, bakabicira hano muri iki kigo cya AMGAR. Ibikorwa byabo byose babikoreraga hano ndetse bagacumbikiramo n’Interahamwe, zikica abantu baturutse mu bice bitandukanye, harimo abaturutse muri Nyamirambo, ku gasozi ka Kakirinda n’ahandi, ziza zijugunya hariya. Hano hari n’abaturage, abantu babo twabakuye muri iri garaje.” Uwo mutangabuhamya avuga ko Nkunduwimye na Rutaganda George wari Visi Perezida w’Interahamwe bafatanyije mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bagera ku 1000 muri Cyahafi, kandi ko ari bo bayoboye igikorwa cyo kubajugunya mu byobo byo muri AMGAR. Uyu mutangabuhamya avuga ko mbere y’uko ubwicanyi bwa Cyahafi butangira, Nkuduwimye, Rutaganda na Karamira Froduard bashatse urwitwazo, babeshya ko Konseye wabo yishwe n’Inyenzi, bituma Abahutu birara mu Batutsi bari bahatuye n’abahahungiye, barabica. Jenoside yakorewe Abatutsi muri Cyahafi yatangiye hashize iminsi irindwi, nyuma ya tariki 7 Mata 1994. Icyo gihe abantu benshi ngo bari barahungiye muri aka gace, kuko batekerezaga ko ho nta bwicanyi buzahakorerwa. Umutangabuhamya avuga ko Nkunduwimye yamumenye mu gihe cya Jenoside kubera ibikorwa bye muri Jenoside, aho abantu bakomezaga bavuga ngo ‘Manweri’ ndetse n’ububasha yari afite. Ati: “Ni we washinze Bariyeri yo kwa Gafuku hano, akanaziyobora, yica abana b’umugabo witwa Rufonsi Nyakayiro, yari afite ububasha bwo kwica cyangwa akabuha abandi bakabica”. Ntagahu Jean Claude, Perezida wa IBUKA mu Kagari ka Kora, avuga ko banejejwe no kumenya ko abakoze Jenoside babiryozwa. Ati: “Nk’ abaharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, tukimara kumva ko hari imanza ziri gucibwa, biradushimisha kuko bitwereka ko nubwo hashize imyaka 30 bitoroshye, kandi n’indi yashira ariko ubuyobozi bukizirikana ndetse bugiha agaciro abacu bapfuye muri Jenoside kandi dufite icyizere ko n’abandi bataraboneka bihisha inyuma y’Igihugu, igihe kizagera bose bafatwe kandi bacibwe imanza nibaba bakiri bazima”. Nkunduwimye Emmanuel w’imyaka 65 yahunze u Rwanda nyuma y’uko FPR Inkotanyi yari imaze guhagarika Jenoside. Yaje guhungira muri Kenya, akomereza mu Bubiligi mu 1998, aho yaherewe sitati y’ubuhunzi muri 2003 n’ubwenegihugu mu mwaka wa 2005. Yatawe muri yombi muri Werurwe 2011, nyuma y’iperereza ryamukorwagaho guhera muri 2007. Muri uru rubanza, azunganirwa na Me Dimitri de Béco na Marie Bassine, mu gihe abagiye kunganira abaregera indishyi bo ari Me Karongozi André Martin na Me Alexis Deswaef. Umunyamakuru @ Umukazana11
485
1,389
"Nta cyiza nko kubabera umuyobozi"-Perezida Kagame yiyamamarije i Busogo imbere y’ibihumbi. Ibihumbi by’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baturutse mu turere twa Rulindo, Burera, Gakenke, Musanze, Nyabihu n’ahandi bazindutse iya rubika, baje gushyigikira umukandida wabo,Paul Kagame.Paul Kagame, umukandida w’Umuryango RPF Inkotanyi ku mwanya wa Perezida,yavuze ko nta cyiza nko kubera abanyarwanda umuyobozi kuko bamufasha kuyobora.Yavuze ko abanyarwanda aribo bafite uburenganzira bwo kwihitiramo kandi aricyo gisobanuro cyiza cya demokarasi.Perezida Kagame yagize ati: "Ejobundi u Rwanda ntabwo rwari heza. Nk’u Rwanda n’ibindi bihugu uko twabayeho siko abantu babaho, cyane cyane mu myaka itari kera nka 60 n’indi, u Rwanda rwabayeho nabi.Mbere y’aho ho birumvikana twari aho isi yari iri ntabwo twari kuba turenze kuri byinshi ariko kandi ejobundi urebye imyaka 30 tumaze, aho u Rwanda rwari ruri mu myaka 30 usubiye inyuma, byasobanuraga amateka mabi igihugu cyacu cyabayemo. Ari mu bukoloni, nyuma y’ubukoloni […] byagaragaje byose bikubiye hamwe ubuzima bubi."Chairman wa FPR Inkotanyi, Kagame Paul yavuze ko impinduka uyu Muryango wifuza kugeza ku Banyarwanda, ubumwe, demokarasi n’iterambere, ari bo bazazigiramo uruhare.Ati “FPR mu magambo make, kandi mwarabivuze. FPR ni ubudasa. Ni ubudasa muri ayo mateka, mu buryo bw’ibigomba guhinduka. Ariko ikibazo gihari ni ukuvuga ngo bihindurwa nande, bihinduka bite? Bihindurwa namwe, mwebwe.”Perezida Kagame yavuze ko ubu u Rwanda rugeze aheza kubera ko abanyarwanda bashyize hamwe bityo aribo bafite uburenganzira bwo kwihitiramo ababayobora muri demokarasi.Ati :“Demokarasi ivuze guhitamo ikikubereye, icyo ushaka ukagira n’ubwisanzure muri uko guhitamo. Ntabwo demokarasi uhitirwamo, nta we uguhitiramo ni wowe wihitiramo. Niko bikwiriye kumvikana hano n’ahandi, n’aho byitwa ko bikomoka.Aho bikomoka ntawe ubahitiramo, niyo mpamvu badafite uburenganzira bwo guhitiramo abandi. Uko guhitamo, kuva kuri bwa budasa bw’igihugu, bw’abantu, bw’u Rwanda.”Perezida Kagame yasabye abanyarwanda kongera kumushyigikira tariki 15 Nyakanga ubwo hazaba hakorwa amatora rusange, aboneraho kuburira abatifuriza u Rwanda ineza.Ati “Kuba ndi hano mbasaba ngo tuzatore neza tariki 15 Nyakanga 2024, muri uko gutora no gutorwa nta kazi kenshi njye mbifitemo. Niyo mpamvu mu kuza hano byari ukubashimira. N’ubundi simwe mwabinshyizemo? None se mwabinshyiramo mukabintamo? Nabwo mubintayemo mufite ukundi mubigenza, njye nta mpaka. Akazi kose mwanshinze mu myaka ishize, nagerageje uko bishoboka ndagakora, muramfasha, ibitaragenze neza ubwo namwe mubifitemo uruhare nkuko mufite uruhare mu byagenze neza.”Yakomeje agira ati “Abatifuriza u Rwanda neza, bashatse bacisha make. Mpereye ku mazina mujya mwita abantu mu Kinyarwanda, hari izina ryitwa ‘Iyamuremye’, none se muri abo harimo ‘Iyaturemye’? Nabyo ni izina nk’iryo.Perezida Kagame mu gusoza ijambo rye yongeye kwibutsa abaje kumushyigikira ko nta ntambara yatera u Rwanda ubwoba ndetse ko Imana irinda neza abirinda nabo.Yaasabye abantu kwitwara neza mu matora hanyuma amajyambere agakomerezaho kuko byo byihuta.Yashimiye andi mashyaka yiyemeye gushyigikira umukandida wa FPR INKOTANYI muri aya matora y’umukuru w’igihugu no mu iterambere ry’igihugu.Yasabye kandi abamushyigikiye kubaha n’abo bahatanye kuko nabo bashaka kubaka igihugu kandi ari na byiza kuba bariyemeje kugerageza.
453
1,326
Rwanda Volleyball U19 yatsinzwe n’Ubufaransa mu mukino wa mbere w’igikombe cy’isi. Muri uwo mukino, Ubufaransa bwarushije cyane u Rwanda maze umukino urangira Ubufaransa butsinze amaseti 3-0 (25-16, 25-12, 25-18). Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Jean Marie Nsengiyumva, avuga ko Ubufaransa bwabakinishije umupira wo ku rwego rwo hejuru ku buryo yemera ko barushijwe cyane. “Uyu mukino wari ukomeye cyane kuri twe kuko ikipe y’ubufaransa irakomeye cyane, ifite ubuhanga n’amayeri menshi yakoresheje ku buryo wasangaga barusha cyane abakinnyi banjye. Byagaragaye ko abakinnyi b’Ubufaransa bamenyereye amarushanwa yo ku rwego rwo hejuru kuturusha”. Nsengiyumva avuga ko agifite icyizere cy’uko bazitwara neza mu mikino isigaye bakaba bakomeza muri iri rushanwa, kuko basigaje gukina indi mikino itatu. Ikipe y’u Rwanda irakina umukino wayo wa kabiri kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29/6/2013, ikina na Finland. Umutoza w’ikipe y’u Rwanda avuga ko yasabye abakinnyi be ko bagomba kuyitsinda kugirango bibongerere akanyabugabo kandi bibahe amahirwe yo gukomeza guharanira kugera kure mu gikombe cy’isi. Ikipe ya Finland bazakina nayo izaba ishaka kubona intsinzi ya mbere muri iryo rushanwa nyuma yo gutsindwa umukino wayo wa mbere na Iran amaseti 3-2. Ikipe y’u Rwanda yagiye mu gikombe cy’isi nyuma y’ibyumweru yari imaze muri Turukiya ihakorera imyitozo ndetse ikaba yaranahakiniye imikino ya gicuti. Ubwo bahagurukaga muri Turukiya berekeje muri mu gikombe cy’isi muri Mexique, umutoza Jean Marie Nsengiyumva yatangaje ko imyiteguro bakoreye muri Turukiya ihagije kugirango bazitware neza mu gikombe cy’isi. Muri icyo gikombe cy’isi u Rwanda ruri mu itsinda rimwe n’Ubufaransa, Iran, Finland n’Uburusiya. Theoneste Nisingizwe
244
666
Mutesi Patience. Mutesi Patience yavutse mu 1981, mu mudugudu witwa Murang'a muri Kenya, ni Umuyobozi wa BPR Bank Rwanda PLC kuva Gashyantare 1, 2023.Mutesi yabaye umuyobozi wa Mark East East mu igihugu cy’u Rwanda kuva mu 2016. Amashuri. Mutesi yavukiye muri Kenya ku babyeyi b'impunzi z'u Rwanda ariko1994 yimukira muri Uganda aho yize amashuri kugera kuri Kaminuza. Yize icyiciro cya mbere cy'amashuri y'isumbuye mu ishuri rya Maryhill High School riherereye mu burengerazuba bwa Uganda, nyuma yakomereje ku ishuri rya Nabisunsa Girls’ School in central Uganda. Muri 2001 yakomeje muri Kaminuza ya Makerere University, Kampala. Aho yakuye Impamyabumenyi ya siyanse muri Quantitative Economics mu 2004. Muri 2012, Mutesi yarangije Masters 'mu buyobozi bw'ubucuruzi yavanye mu ishuri rya Maastrich School of Management. Amateka. Mutesi mbere yakoze muri Ecobank y'u Rwanda nk'umuyobozi wa Corporate Banking, kandi yagiye akora no mu nzego zitandukanye nk'umwe mu bagize Inama y'Ubuyobozi. Yabaye umwe mu bagize inama y'ubutegetsi muri BPR Bank Rwanda, MTN Rwanda, Ubufatanye bw'u Rwanda (icyongereza: Rwanda Cooperation (RCI) no mu nama ngishwanama y'Ikigega cya One Acre Fund-Rwanda.
168
423
and savvy use of AI to improve the practice of software development can support this mission. In addition to endpoint protection, CrowdStrike provides visibility into the threat landscape with real-time threat intelligence from the world’s largest civilian crowdsourceable threat intelligence network. It is a powerful task management software that will help you plan your day, week, or month as it has the ability to generate tasks, assign them to specific days and remind you at the right time. Get real-time customer feedback on your website, app, or social media channel in the form of sentiment scores, keywords, phrases, emojis, and more. This AI technology allows companies to automate their marketing process and increase the number of leads they generate. It also offers 24/7 customer service and support so you can always count on them when you need them most. It can be used to create videos, presentations, social media posts, and much more. Client services AI-assisted content marketing efforts can also include landing pages, product descriptions, YouTube video titles, marketing copy, and Google ads. Copysmith is an AI copywriting software that helps users generate content for their blog or website. It also provides an easy way to share and promote content that has already been created. AI writing software is a type of software that can generate content for you. An AI-powered writing assistant provides useful tools for writing articles, novels, blog posts, and more. Subaru, Volvo take different approaches to applying AI to vehicle safety systems – Repairer Driven News Subaru, Volvo take different approaches to applying AI to vehicle safety systems. Posted: Fri, 18 Nov 2022 12:00:01 GMT [source] The emergence of artificial intelligence continues to transform the technological landscape. Its application in several facets of software development continues to grow. One of the areas of software development where the adoption of AI can advance is software testing. The way in which deep learning and machine learning differ is in how each algorithm learns. “Deep” machine learning can use labeled datasets, also known as supervised learning, to inform its algorithm, but it doesn’t necessarily require a labeled dataset. Meet ChatGPT: The Artificial Intelligence (AI) Chatbot That Knows Everything AI content writing tools are a valuable addition to your writing process. I believe AI writing software can be a great complement to content writing, it can help in composing blog posts, advertisements, landing pages, etc. Although there are many types of AI software, they all make learn from previous writing and can then generate bulk content to help content writers. Check out my other blog post for a complete, detailed analysis of the best AI content creation tools for marketing.
444
537
ukuri ko muri Bibiliya? Byatumaga yumva ameze ate? 13 Umuhanuzi Yeremiya yakundaga ukuri ko muri Bibiliya. Yavuze ukuntu yakundaga Ijambo ry’Imana agira ati “Yehova Mana nyir’ingabo, nabonye amagambo yawe ndayarya maze ampindukira umunezero n’ibyishimo mu mutima, kuko nitiriwe izina ryawe” (Yer 15:16). Yeremiya yafataga igihe gihagije cyo gutekereza ku magambo y’Imana y’agaciro. Ibyo byatumye yishimira cyane inshingano yari afite yo guhagararira Yehova no gutangaza ubutumwa bwe. Niba dukunda ukuri ko muri Bibiliya, tuzabona ko kuba twitirirwa izina ry’Imana kandi tugatangaza Ubwami bwayo muri iyi minsi ya nyuma ari inshingano ihebuje. Garagaza ko ukunda ukuri ko muri Bibiliya (Reba paragarafu ya 14) 14. Ni iki cyadufasha kurushaho gukunda ukuri ko muri Bibiliya? 14 Ni iki kindi kizadufasha kurushaho gukunda ukuri ko muri Bibiliya? Tugomba kujya mu materaniro buri gihe. Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi kiba buri cyumweru, ni bumwe mu buryo bw’ibanze bukoreshwa mu kutwigisha. Tuba tugomba gutegura mbere y’igihe kugira ngo kitugirire akamaro. Urugero, dushobora gusoma imirongo yose ya Bibiliya yatanzwe. Ushobora kuvana Umunara w’Umurinzi ku rubuga rwa jw.org cyangwa ukawurebera kuri porogaramu ya JW Library mu ndimi zitandukanye. Iyo porogaramu igufasha gusoma imirongo ya Bibiliya mu buryo bworoshye. Nidusoma imirongo ya Bibiliya twitonze kandi tukayitekerezaho,  tuzarushaho gukunda ukuri ko muri Bibiliya.Soma muri Zaburi ya 1:2. URUKUNDO DUKUNDA ABAVANDIMWE BACU 15, 16. (a) Muri Yohana 13:34, 35, hadusaba iki? (b) Gukunda abavandimwe bacu bihuriye he no gukunda Imana na Bibiliya? 15 Mu ijoro rya nyuma Yesu yamaze ku isi, yabwiye abigishwa be ati “ndabaha itegeko rishya ngo mukundane; nk’uko nabakunze namwe abe ari ko mukundana. Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”Yoh 13:34, 35. 16 Gukunda abavandimwe na bashiki bacu bifitanye isano no gukunda Yehova. Ntidushobora gukunda Imana tudakunda abavandimwe bacu, kandi ntidushobora gukunda abavandimwe bacu tudakunda Imana. Intumwa Yohana yaranditse ati ‘udakunda umuvandimwe we abona, ntashobora gukunda Imana atabonye’ (1 Yoh 4:20). Nanone gukunda Yehova n’abavandimwe bacu bifitanye isano n’urukundo dukunda Bibiliya. Kubera iki? Kubera ko gukunda ukuri ko muri Bibiliya, bituma twumvira tubikuye ku mutima itegeko ryo mu Byanditswe ridusaba gukunda Imana n’abavandimwe bacu.1 Pet 1:22; 1 Yoh 4:21. Garagariza urukundo abavandimwe na bashiki bacu (Reba paragarafu ya 17) 17. Twagaragaza urukundo dute? 17 Soma mu 1 Abatesalonike 4:9, 10. Twagaragaza dute urukundo mu itorero ryacu? Hari igihe umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ugeze mu za bukuru ashobora kuba akeneye uwamufasha kugera ku materaniro. Inzu y’umupfakazi ishobora kuba ikeneye gusanwa (Yak 1:27). Twagombye kwita ku bavandimwe na bashiki bacu bacitse intege, bihebye cyangwa bahanganye n’ibindi bigeragezo, tukabatera inkunga kandi tukabahumuriza (Imig 12:25; Kolo 4:11). Ibyo tuvuga n’ibyo dukora ni byo bigaragaza niba koko dukunda “abo duhuje ukwizera.”Gal 6:10. 18. Ni iki kizadufasha gukemura ibibazo dushobora kugirana n’abavandimwe bacu? 18 Bibiliya yahanuye ko mu “minsi y’imperuka” y’iyi si mbi, abantu bari kuba bikunda kandi ari abanyamururumba (2 Tim 3:1, 2). Ku bw’ibyo rero, twebwe Abakristo tugomba gukora ibishoboka byose tukarushaho gukunda Imana, tugakunda ukuri ko muri Bibiliya n’abavandimwe bacu. Icyakora hari igihe twagirana ibibazo byoroheje n’abavandimwe bacu kubera ko tudatunganye. Ariko dushimishwa n’uko abagize itorero bose bihatira gukemura ibyo bibazo vuba uko bishoboka kubera ko bakundana (Efe 4:32; Kolo 3:14). Ntituzemere rwose ko urukundo rwacu rukonja! Ahubwo nimucyo dukomeze gukunda Yehova, dukunde Ijambo rye
527
1,537
u Rwanda rurakira amarushanwa mpuzamahanga y’umukino wa Tennis (ITF Men’s future). Iri rushanwa mpuzamahanga ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda (RTF) ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis ku Isi (ITF). Iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi 74 babigize umwuga (Professionals) bakomoka ku migabane yose igize isi. Ni irushanwa riba mu byiciro bitatu aho abakinnyi bahatanira amanota 18 (kuri buri kiciro) atuma bazamuka mu myanya ku rutonde rw’isi, muri ibyo byiciro bitatu bazahatanira amanota 54 yose hamwe. Icyiciro cya mbere cyabereye mu gihugu cy’u Burundi kuva ku itariki ya 30 /10 kugera ku itariki 5/11 hatsinda umunya Autrichiya Gerald Melzer. u Rwanda rwagombaga kwakira icyumweru kimwe gusa kubera ko igihugu cya Kenya, cyaravuze ko nta bushobozi bwo gutegura iri rushanwa noneho ITF isaba igihugu cy’u Rwanda ko cyategura iri rushanwa; bityo akaba ariyo mpamvu mu Rwanda hazaba iri rushanwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri. ITF Men’s future irabera mu Rwanda ku nshuro ya 10 iterwa inkunga na Perezida wa Repubulika abinyujije muri MIJESPOC, BRALIRWA, na Cercle Sportif. Iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi 7 b’abanyarwanda bose bakomoka muri ikipe ya CSK, n’ubwo batsindiwe mu majonjora ya mbere bose ariko babashije kunguka ubunararibonye mu mukino wa Tennis kuko babasha gukina n’abakinnyi bakomeye babigize umwuga ku isi, ari nayo nyungu ikomeye ku gihugu cyakiriye amarushanwa. Amarushanwa nk’aya afasha mu kuzamura umukino wa Tennis mu Rwanda. Mutijima Abu Bernard
221
569
Mu buryo budakunze kubaho, impanga zavutse zifatanye imitwe zatandukanijwe muri Israel. Izo mpanga (amahasa mu kirundi) z’abakobwa bari bavutse bafatanye ku gakomokomo, babonanye bwa mbere nyuma yo gutandukanywa mu gikorwa cyo kubagwa muri Israel. Igikorwa cyo kubatandukanya nkuko BBC ibitangaza, cyamaze amasaha 12 mu bitaro bya Soroka biherereye mu mujyi wa Beersheba. Ni igikorwa cyamaze amezi gitegurwa. Abahanga mirongo bo muri Israel n’ahandi babigizemo uruhare. Abo bakobwa, batavuzwe amazina, bivugwa ko barimo gukira neza. Eldad Silberstein, umuvugizi w’ishami/serivise ryo kubaga aho mu kigo cya Soroka yabwiye ikinyamakuru Channel 12 cyo muri Israel ko “Bahumeka kandi barya bo nyine ubwabo”. Ni ubwa mbere bene icyo gikorwa, kimaze kuba inshuro 20 gusa kw’isi yose, kibera muri Israel. Amezi mbere y’uko bikorwa, mu mitwe yabo hashyizwemo udufuko twa silicone twongerezwamo impwemu/umwuka (nk’igipurizo) hanyuma tukajya twagurwa kugira ngo dukwege cyangwa se tugarure urukoba/uruhu. Urwo ruhu nirwo rwakoreshejwe mu gufunga imitwe yabo imaze gutandukanywa. Mickey Gideon, umuhanga mu kubaga ibijyanye n’udutsi nsozabwenge (neuro-chirurgien). Yavuze ati : “Twanezerewe n’uko ibintu byose byagenze uko twari twabyifuje”. Abo bakobwa bari bavutse mu kwezi kwa Munani kwa 2020, bitezwe kuzabaho ubuzima busanzwe nta ngorane n’imwe. Munyaneza Theogene / intyoza.com
190
545
Burundi: Abarundi baba hanze ntibazatora kubera Covid-19. Ibi biri mu ibaruwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yandikiye abahagarariye u Burundi mu bindi bihugu. Bamwe mu Barundi baba mu mahanga bavuga ko uburenganzira bwabo butubahirijwe, bagasaba ko leta yahindura icyo cyemezo kugira ngo na bo bashobore guhabwa amahirwe yo kwitorera umukuru w’igihugu. Ku wa 20 Gicurasi 2020, leta y’u Burundi irateganya amatora y’uburyo butatu ku munsi umwe, aho bazatora umukuru w’igihugu, abadepite n’abajyanama ba za komine. Abarundi barenga miliyoni eshanu ni bo bari bitezwe ko bazagera ku biro by’amatora bitandukanye kugira ngo batore abazabayobora. Muri abo, abagera ku 12.933 ni bo Barundi bari mu mahanga bari bategereje gutora, nk’uko imibare itangwa na komisiyo y’amatora mu Burundi ibigaragaza. Umunyamakuru @ naduw12
117
313
Abakiri bato bungukira ubumenyi mu biganiro byo kwibuka. Bavuga ko ibi biganiro bitegurwa mu masaha ya nyuma ya sita mu cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bibafasha bigafsha n’abana babo guhangana no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside. Nyuma y’ikiganiro cyabaye muri uyu murenge tariki 8 Mata 2016, Nahimana Gervais yavuze ko ahinduwe n’ubuhamya yahawe n’umwe mu barokotse kandi akareba uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa. Yagize ati “Hari ubwo umuntu yabifataga nk’ibiganiro bisanzwe rimwe na rimwe hakaba hagira ugwa mu mutego wo gupfobya Jenoside. Ariko ubu duhawe inyigisho nyinshi n’impanuro twaha abana bacu mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ubundi twaburaga icyo tubabwira.” Batamuriza Domitille avuga ko ibiganiro biri kubafasha mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Agira ati “Ibiganiro biradufasha kumenya ibyabaye bigafasha abana kumenya amateka n’uko Jenoside yakozwe,bikadufasha kwibuka no kutibagirwa ibyabaye. Kuko iyo tubirimo nk’uku tuboneraho kwibuka tukitekerezaho n’ejo hazaza twirinda ko byakongera kubaho ukundi ingengabitekerezo ya Jenoside ikaranduka burundu.” Kayitare umwe mu batanze ikiganiro yavuze ko nubwo yahunze afite imyaka irindwi, yari azi ibyabakorerwaga aho bazaga kubica bakamuhisha mu mwobo. Yemeza ko Jenoside yateguwe cyera nubwo bitwaza ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana. Umunyamakuru @ mutuyiserv
193
563
Cogebanque izashyigikira imishinga y’indashyikirwa izatangwa n’abakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018. Yabivuze ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Gashyantare 2018, mu gikorwa Ngarukamwaka abahatanira ikamba rya Miss Rwanda bakora, cyo gusura icyicaro cya Cogebaque itera inkunga iri rushanwa ndetse bakanasobanurirwa ibijyanye na serivise iyi banki itanga. Cogebanque ikaba yabatembereje mu cyicaro cyayo gishya giherereye mu Mujyi wa Kigali, aharebana n’ahahoze icyicaro cya Radio Rwanda. Cherno Gaye aganiriza aba ba Nyampinga yabashimiye ku mbaraga n’ubwitange bagaragaje basura icyicaro gishya cya Cogebanque, anabakangurira kurushaho kwigirira icyizere, ngo kuko aho bageze hakomeye Atari aha buri wese kuba mu bantu 20 bahatanira ikamba nk’iryo bari guhatanira. Ati” Mukwiye gushimirwa ku bikorwa mwakoze byatumye mugera kuri uru rwego, n’ubwo ikamba rizatwarwa n’umwe muri mwe, na mwe mwese muri abo gushimwa.” Mujyambere Louis De Montfort ushinzwe Ubucuruzi muri iyi banki, yunze mu ry’umuyobozi mukuru wa Cogebanque avuga ko ishyigikiye iterambere ry’aba bakobwa ndetse yifuza gukorana nabo no mu bihe biri imbere. Ati " Nyuma y’umwiherero twizeye ko namwe muzafungura konti zanyu muri Cogebanque, ntabwo ari Nyampinga w’u Rwanda wenyine bihariwe namwe muhawe ikaze." Nyuma yo gusura icyicaro cya Cogebanque aba bakobwa uko ari 20, basobanuriwe serivisi zitandukanye za Cogebanque zirimo cyane cyanen imikorere y’ikarita ya "Mastercard Prepaid ". Master Card Prepaid ikaba ihabwa buri wese uyifuza yaba ari umukiliya wa Cogebanque cyangwa atari we, ikamufasha kubona serivise zitandukanye hirya no hino ku isi zaba izo kugura ibintu, bitamusabye kugendana amafaranga. Abanyamakuru ba Kigali Today @ kigalitoday
246
675
Wari uzi ko guhekenya shikarete bifite akamaro ku buzima?. Aho bitandukiniye ni uko iz’ubu zongerwamo isukari n’ibindi bituma ziryohera, gusa uburyo ziribwa ni bumwe, kuko zose zihekenywa, ubundi ukamira amacandwe kugeza igihe ishiriyemo uburyohe, ukayijugunya. Habaho ubwoko butandukanye bwa shikarete, ariko izo tugiye kwibandaho ni izitabonekamo isukari, kuko arizo zitangiza amenyo. Dore akamaro k’ingenzi ko guhekenya Shikareti: 1. Zirwanya impumuro mbi mu kanwa: Impumuro mbi ishobora guterwa n’indwara yo kunuka mu kanwa, kuba wariye ibitunguru, tungurusumu cyangwa se wanyoye inzoga. Shikarete zitarimo isukari zifasha guhumuza mu kanwa no gukesha amenyo, binyuze mu gukora amacandwe menshi afasha kurwanya bagiteri zishobora gutera iyo mpumuro mbi. 2. Zifasha gukomeza kugira mu kanwa heza Guhekenya shikarete ni ingenzi cyane mu gutuma mu kanwa hawe hahora hasa neza. Uko uhekenya, niko byongera ikorwa ry’amacandwe, bityo bigafasha kugabanya aside yo mu kanwa no gukuramo imyanda. Ibi bifasha amenyo gukomera, kuyarinda gucukuka no kurinda ishinya korohera cyane. 3. Zifasha kurinda aside nyinshi mu gifu: Ku bantu bakunda kugira ikibazo cya aside nyinshi mu gifu n’ikirungurira, guhekenya shikarete ni umuti mwiza wo kubirwanya. Niba ukunda kugira ikibazo cyo kugaruka kwa aside, ushobora guhekenya shikarete nyuma yo kurya. Bikaba byiza uriye izitarimo isukari kandi zitabonekamo mint. 4. Zigabanya stress: Uko uhekenya shikareti, bifasha kugabanya urugero rwa ‘cortisol’ mu mubiri, ariwo musemburo utera stress, bikanafasha kandi kurwanya kudatuza. 5. Zifasha kugabanya ibiro: Iyo urimo guhekenya shikarete bigufasha kugabanya inzara, bigatuma igihe ugiye kurya utarya byinshi. Bifasha kandi kumva udashaka ibiryo birimo isukari, ari nabyo biza ku isonga mu kongerera umuntu ibiro. 6. Guhekenya shikareti bigufasha kwita cyane ku byo urimo gukora (concentration): Uko ugenda uhekenya niko amaraso agera ku bwonko yiyongera, ibi bikongera umwuka mwiza ugera ku bwonko (oxygen), bityo bugakora neza, bukagira ubushobozi bwo kwibuka ndetse bugatekereza vuba. Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru British Journal of Psychology, bwagaragaje ko guhekenya shikarete bishobora kugufasha gukora umurimo neza igihe kirekire, cyane cyane imirimo isaba gutekereza cyane. Ibyo kuzirikana: • Niba ugiye kurya shikareti, ni byiza guhitamo izitarimo isukari, kuko yangiza amenyo. • Niba uribwa cyane mu bijigo mu gihe uhekenya shikarete, ni byiza ko wazireka ukabanza kumenya impamvu ituma ubabara. • Guhekenya shikarete ntibigomba gukuraho koza amenyo kuko ntacyabisimbura. Umunyamakuru @ naduw12
360
1,010
Mudende mu Karere ka Rubavu, Ntongwe mu Karere ka Ruhango, Murunda mu Karere ka Rutsiro, Mwendo mu Karere ka Karongi, Gakenke mu Karere ka Gakenke, Gikonko mu Karere ka Gisagara na Rusarabuye mu Karere ka Burera banywa amazi adatetse ntanabemo umuti wica udukoko two mu mazi. e. Ibijyanye n’Uburenganzira ku mibereho myiza Komisiyo yasanze abari muri Transit centers zimwe hari abafite ibiryamirwa n’ibyo kwiyorosa hari n’ahandi batabifite. Mu bwiherero n’aho bakarabira mu bigo bya Mudende, Muhanga, Kageyo na Gikonko, Tare, Komisiyo yasanze nta suku ihagije ihari. Mu kigo cya Rusarabuye nta misarani bagira kuko bakoresha imisarani y’isoko. f. Ibijyanye n’inyubako Centres de Transit ya Mwendo ikorera mu mazu yabigenewe kuko yubakiwe by’umwihariko kwakira inzererezi, ikanagira aho ikorera hahagije, ibindi byose bikorera mu mazu ashaje yari agenewe ibindi bikorwa. Komisiyo yasanze kandi inyubako z’ibyo bigo zifite umwuka n’urumuri bihagije uretse inyubako za Muhanga, Rusarabuye na Gashora zifite umwuka mubi nka Rusarabuye na Gashora bihagarika mu bidomoro bakanararana na byo. Mu Kinigi hari urumuri ruke naho Muhanga inyubako zirashaje. Ku bijyanye n’uko abahungu batandukanywa n’abakobwa Komisiyo yasanze mu bigo byinshi harimo igitsina gabo gusa, ibigo bifite ab’igitsina gore baba mu nyubako zitandukanye n’iz’igitsina gabo. ➢ Umwanzuro n’ibyifuzonama • Umwanzuro Hakurikijwe igenzura Komisiyo yakoze, uburenganzira bwa Muntu burubahirizwa, ariko hari bimwe bigaragara ko bikwiye gukosorwa harimo kuba bamwe mu bari muri Transit centers imiryango yabo itamenyeshwa ko ari ho bari, kudahabwa amazi meza (atetse cyangwa arimo imiti yica udukoko), kudahabwa imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA ku bafite ubwandu bwako, kudahabwa ibiryamirwa n’ibyo kwiyorosa, isuku idahagije n’inyubako zishaje. • Ibyifuzonama Komisiyo irasaba inzego bireba, gukora ibishoboka byose kugira ngo ibibazo byagaragajwe bikemurwe. By’umwihariko irasaba: A. MINISITERI Y’UMUTEKANO MU GIHUGU - Kuvugurura Iteka rya Minisitiri no 001/10 ryo ku wa 17/03/2010 kugira ngo rihuzwe n’icyo Transit centers zashyiriweho. B. UTURERE - Gushyiraho uburyo abayobozi b’ibyo bigo bamenyesha imiryango y’ababirimo aho baherereye; - Gushakira ibyo bigo abakozi bahagije kandi ubuyobozi bwabo bukagenwa mu buryo bumwe hose; - Korohereza abafite ubwandu bwa SIDA kubona imiti no kugenzura niba nta bandi bafite indwara mu rwego rwo kwirinda ko bakwanduza bagenzi babo; - Gushakira abari muri ibyo bigo ibiryamirwa n’ibyo kwiyorosa; - Kongera isuku muri Transit centers no kuvugurura amazu yose agaragara ko ashaje. 3.11.2. Igenzura ry’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro Muri iki gihe, ibice byinshi bitandukanye by’isi bigaragaza umuvuduko mwinshi w’iterambere akenshi ukajyana n’ihutazwa ry’uburenganzira bwa Muntu. N’ubwo iryo terambere riba rigamije guteza imbere uburenganzira mu by’ubukungu, imibereho myiza n’umuco, hagiye hagaragara impungenge ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu cyane cyane bujyanye n’uburenganzira ku buzima n’umutekano w’abakozi bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubw’abaturage baturiye ahacukurwa, iyubahirizwa ry’amategeko arengera ibidukikije, uburenganzira ku mutungo wa ba nyir’ubutaka bucukurwamo amabuye y’agaciro n’iyubahirizwa ry’amategeko y’umurimo ku bakozi bakora mu bucukuzi. Ni muri urwo rwego, kuva ku wa 13 kugeza ku wa 18 Mata 2015, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yagenzuye uko uburenganzira bwa Muntu bwubahirizwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda hagamijwe kureba iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abakozi bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Kariyeri n’ubw’abahaturiye. Muri iryo genzura, Komisiyo yarebye ibiteganyijwe mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 4 Kamena 2003 mu ngingo zaryo: 29, 37, 38, 39, n’iya 49 ku bijyanye n‘uburenganzira ku mutungo, uburenganzira bwo kutavangurwa ku murimo, uburenganzira bwo kwibumbira mu ngaga z’abakozi, uburenganzira bw’abakozi bwo guhagarika imirimo, uburenganzira bwo kuba ahantu hadafite ingaruka mbi ku buzima kandi hajyanye n’inshingano yo kurengera ibidukikije. Komisiyo yarebye kandi ibiteganyijwe mu Masezerano Mpuzamahanga yerekeye uburenganzira mu by’ubukungu, imibereho myiza n’umuco yo ku wa 16 Ukuboza 1966 mu ngingo yayo ya: 6, 7, 8 n’iya 9, ku bijyanye n’uburenganzira bwo guhembwa umushahara
612
1,772
Abarimu 12,000 barahugurirwa kwigisha bifashishije ikoranabuhanga muri gahunda ya RwandaEQUIP. Ni amahugurwa yafunguriwe ku mugaragaro muri Ecole des Sciences de Musanze, kuri uyu wa Mbere tariki 07 Kanama 2023, n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard. RwandaEQUIP ni gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, hagamijwe kugira u Rwanda rufite icyerekezo cy’ubukungu bushingiye ku bumenyi. Ni muri urwo rwego abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri y’incuke n’abanza, bahugurirwa kwifashisha ikoranabuhanga mu kwigisha, aho bizafasha uburezi bw’u Rwanda bugera ku rwego mpuzamahanga, bityo abanyeshuri bahabwe ubumenyi bujyanye n’icyerekezo Isi iganamo. Ngo ku isonga ryo kugeza ubumenyi muri icyo cyerekezo, abarimu baza imbere, kuko aribo shingiro ry’impinduka nziza mu burezi, bakaba n’aba mbere mu rugamba rwo gukemura ibibazo bijyanye n’imyigire n’imyigishirize, nk’uko Uwajeneza Clement, Umuyobozi wa RwandaEQUIP yabitangarije Kigali Today. Uwo muyobozi yavuze ko aya mahugurwa akurikira ibyiciro bibiri, ahahuguwe 7,600 bo mu mashuri 250 baturutse hirya no hino mu Rwanda. Ni mu gihe iri koranabuhanga rizagezwa ku bayobozi b’amashuri n’abarimu barenga 12,000, nk’uko abivuga ati “Abarimu bamaze guhugurwa bari mu mashuri 250 mu mwaka n’igice tumaze dukorana nayo bagera kuri 7600, ubu tugiye kongeraho amashuri 511 muri iki cyiciro tugiye guhugura, kugeza mu mpera z’ukwezi kwa cyenda, aho hazahugurwa abagera ku bihumbi 12.” Abahuguwe mu byiciro bya mbere baravuga imyato iryo koranabuhanga Bmwe mu barimu n’abayobozi b’ibigo babonye ayo mahugurwa, bararata iyo gahunda ya RwandaEQUIP, aho bavuga ko yabafashije kurushaho kwigisha mu buryo bunoze, ndetse babona n’impinduka mu mitsindire y’abanyeshuri. Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Ntikozisoni Elisée, Umuyobozi wa GS Mugongo mu Murenge wa Mudende Akarere ka Rubavu, yagaragaje impinduka zabaye ku kigo ayoboye. Ati “Iyi program itaraza, wabonaga abana badatsinda, ibigerwaho bidakorwa neza, aho wasangaga ikigo nyoboye kiri mu bya nyuma mu mitsindire. Aho batwigishirije iyi porogramu y’ikoranabuhanga urwego rw’abanyeshuri rurazamuka, abarimu bavuga neza Icyongereza, abana barushaho gukunda ishuri”. Bamwe mu barezi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bitabiriye ayo mahugurwa, bavuga ko hari byinshi bayategerejemo. Mukanoheli Adeline uyobora b’ikigo ishuri ati “Aya mahugurwa tuyitezeho byinshi, batubwiye ko tugiye kwigisha abanyeshuri twifashishije ikoranabuhanga. Buri mwarimu azaba afite Tablet ye, irimo amasomo ndetse no kumenya urwego abanyeshuri bacu bariho bizajya bitworohera”. Uwo muyobozi yavuze ko iryo koranabuhanga rirabafasha kumenya imikorere y’abarimu, aho ibikorwa byabo bizajya bigaragara hatabayeho kubacungisha ijosho nk’uko bisanzwe”. Mwarimu Uwineza Janvier ati “Dukize ibidanago, iri koranabuhanga riziye igihe, rigiye kudufasha kuzamura ubumenyi no kuturinda akazi twajyaga dukora k’imfabusa, dutegura ibidanago (ikaye itegurirwamo amasomo). Bizaduha igihe gihagije cyo gukurikirana abana”. Ntabwo ikoranabuhanga rije gusimbura mwarimu Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yibukije abarimu ko iryo koranabuhanga ritaje kubasimbura, ahubwo ko rije kubafasha kurushaho kunoza imikorere. Avuga ko iyo gahunda ya Leta ya RwandaEQUIP, kuba igiye kugera mu mashuri 761 bigiye kuzamura uburezi mu byiciro by’amashuri y’incuke n’amashuri abanza. Ati “Ayo mashuri ni wo musingi w’ireme ry’uburezi, ikibaye muri iriya myaka ya mbere kigira ingaruka zaba nziza cyangwa imbi mu byiciro bikurikiraho, turashaka gushyira imbaraga mu byiciro cy’amashuri y’incuke n’abanza”. Ati “Iri koranabuhanga ni uburyo bufasha umwarimu gukora neza, iyi gahunda ifata amasomo dusanzwe twigisha ikayashyira mu ikoranabuhanga ku buryo yigishwa neza, iyo buri mwarimu ageze mu ishuri aba afite tablet ye, irimo amasomo yateguwe uwo munsi akayigisha, ariko ni na gahunda idufasha kumenya uko abanyeshuri bameze mu ishuri, uko bari gukurikira amasomo”. Arongera ati “Twifashishije iyi gahunda dushobora kubona imibare y’abarimu baje kwigisha baziye ku gihe, bigisha gahunda bakayirangiza, ariko by’umwihariko bikadufasha kumenya uko abanyeshuri bahagaze”. Minisitiri Twagirayezu yavuze ko guhugura abarimu kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga, bizageza muri 2025, mu rwego rwo kuyigeza kuri benshi. Aya mahugurwa y’icyiciro cya gatatu yitabiriwe n’abarimu bo mu bigo 511 byo mu turere twose tw’Igihugu, aho ari kubera i Kigali, Musanze na Huye, guhera ku itariki 7 Kanama, akazageza ku itariki 21 Nzeri 2023. Ni mu gihe abayobozi b’amashuri bahabwa ibikoresho binyuranye birimo na smart phone irimo ikoranabuhanga, ribafasha kubona amasomo bakayashikiriza abarimu kugira ngo batangire kwigisha, kumenya igihe umwarimu yakoresheje mu kwigisha isomo ryagenwe n’ibindi. Umunyamakuru @ mutuyiserv
650
1,919
Musanze: Umugoroba wo kwibuka30 aciwe Cour d’Appel ya Ruhengeri. Kuri iki cyumweru mu Karere ka Musanze bakoze umugoroba wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel ya Ruhengeri. Ni gikorwa cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka ruva mu Mujyi wa Musanze ku isoko rya GOICO rwerekeza ahahoze hakorerera urwo rukiko, kuri ubu hahinduwe Urwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Musanze. Ahakoreraga Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri hagizwe Urwibutso rwa Jenoside nyuma y’ubusabe bw’abo mu miryango y’abahiciwe, bagaragazaga ko bidakwiye ko hakomeza gutangirwa serivisi z’ubutabera kandi hari ababuriyemo ubuzima. Ubuyobozi bw’Umuryango Ibuka mu Karere ka Musanze buvuga ko Abatutsi bari baturutse mu bice bitandukanye byari bigize perefegitura ya Ruhengeri, biganjemo abari bavuye muri su-perefegitura ya Busengo, bahiciwe taliki 15 Mata 1994. Kuri ubu rero mugiye hibukwa ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, habarurwa abarenga 800 biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel ya Ruhengeri, baruhukiye muri uru rwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Musanze.
152
431
bw’inzego z’ubutegetsi nko mu bigo bya Leta, mu nganda z’icyayi n’ahandi mu rwego rwo gutegura jenoside muri ibyo bigo. Ibigo bya Leta bizwi cyane nk’Uruganda rw’ibibiriti (SORWAL), Ikigo cy’Ubushakashatsi mu by’ubuhinzi (ISAR), Kaminuza Nkuru y’u Rwanda(UNR), Isanduku y’ubwiteganyirize bw’abakozi (CSR), Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) n’ibindi byakoreshejwe muri ubwo buryo. Abakozi SEBATWARE yashyize mu myanya y’ubuyobozi muri CIMERWA mu rwego rwo gutegura Jenoside ni benshi cyane: – Kuva mu 1992-1994, mu bayobozi n’abakuru b’imirimo 20 bari muri CIMERWA abayobozi 8 n’abakuru b’imirimo 11 bangana na 99% by’abayobozi b’uruganda bose baturukaga muri Perefectura ya Gisenyi na Ruhengeri. – Uwitwa Gaspard KAZUNGU mubyara wa Joseph NZIRORERA yari ashinzwe ibijyanye n’ubwubatsi. Umugore we Laurence MUKANKAKA akaba umukobwa wa Laurent SEMANZA, (Burugumesitiri wa Komini Bicumbi akaba n’inshuti magara ya Habyarimana na Nzirorera) yari umuyobozi ushinzwe abakozi. – MPOZEMBIZI Jean Pierre, wakomokaga muri Komini Rwerere, Perefegitura ya Gisenyi yari injeniyeri mu by’amashanyarazi, akaba n’umuyoboke w’ishyaka CDR, yagizwe umuyobozi w’ibijyanye n’amashanyarazi. – NTIBANKUNDIYE Assumani, wakomokaga muri Komini Rwerere, Perefegitura ya Gisenyi, akaba n’umuyoboke w’ishyaka CDR, yagizwe umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ikoreshwa ry’amamashini (maintenance des machine). – NKUSI David Wilson, wakomokaga muri Komini Nkuli, Perefegitura ya Ruhengeri, yahawe akazi mu 1993 ko kuba umucungamutungo (intendant), yari mubyara wa SEBATWARE Marcel. – UWAYEZU Jean, wakomokaga muri Perefegitura ya Ruhengeri yari umucungamari (comptable) akaba yarahawe akazi muri CIMERWA tariki ya 01/01/1992. Yari umuyoboke w’ishyaka CDR. – NTAWUMENYUMUNSI Pascal, yakomokaga muri Perefegitura ya Gisenyi akaba n’umuyoboke w’ishyaka CDR, yahawe akazi muri CIMERWA tariki ya 06/01/1992. – Muramu we SEBAGENI Theoneste n’umugore we Claudine nabo bari abakozi muri CIMERWA. Abayobozi 2 gusa nibo bakomokaga muri Perefegitura ya Cyangugu, ariko nabo bari bazwi kuba abahezanguni nka SEBATWARE. Abo ni: – Casimir NDOLIMANA wari umuyobozi w’aba injeniyeri bose, yakomokaga muri Komini Gisuma (Cyangugu) akaba umuhezanguni n’umuyoboke w’ishyaka CDR. Yari umukozi wa CIMERWA kuva mu 1984. – Paul NDACYAYISENGA, wakomokaga muri Komini Gafunzo, Perefegitura ya Cyangugu yari injeniyeri ushinzwe ibijyanye na Laboratwari. Ibi biragaragaza uburyo mu gihe cy’ubuyobozi bukuru bwa SEBATWARE Marcel, uruganda rwa CIMERWA rwari rwarabaye indiri y’abahezanguni bakomoka muri Perefegitura ya Ruhengeri na Gisenyi bakaba n’abayoboke b’amashyaka ashingiye ku ivangura n’ubuhezanguni ya MRND na CDR. Ako gatsiko k’abahezanguni kafatanyije n’interahamwe ruharwa zirimo BANDETSE Edouard wari umucuruzi muri Komini Nyakabuye akaba n’umubitsi s’Ishyaka MRND ku rwego rwa Perefegitura ya Cyangugu, BAKUNDUKIZE Elias, wari Umucuruzi i Kamembe no mu Bugarama na MUNYAKAZI Yussufu nawe wari umucuruzi mu Bugarama. 3. Uruhare rwa SEBATWARE mu nama zateguraga Jenoside SEBATWARE Marcel yari umuntu uvuga rikijyana atari muri Komini ya Bugarama gusa aho uruganda rwa CIMERWA rwari ruherereye ahubwo no muri perefegitura yose ya Cyangugu. Yagize uruhare mu nama zitandukanye zateguraga jenoside yakorewe Abatutsi no mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byabaga byafashwe byo kwica Abatutsi. Abatangabuhamya batandukanye bemeza ko iyo SEBATWARE Marcel ataza kugira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe Abatutsi mu ruganda rwa CIMERWA n’impande zarwo hari kuboneka umubare munini w’abarokoka kuberako abenshi mu bahigwaga n’abicanyi bahungiraga mu ruganda nyuma bagasohorwamo bajya kwicwa bimaze kwemezwa na
491
1,465
Ihame ry’uburinganire rireba buri wese - Minisitiri Bayisenge. Ubwo hizihizwaga uwo munsi kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Nyakanga 2023, wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Imyaka 20 y’amasezerano ya Maputo: Ingamba za Politiki, Abafatanyabikorwa n’Abaturage”, hatangajwe ko kugeza ubu 80% by’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika, aribyo bimaze gushyira umukono ku masezerano ya Maputo. Ikindi ngo ibihugu 51% gusa ni byo byashyizeho amategeko yemerera umuntu gushyingiranwa n’uwo ashaka, naho 50% yabyo, byemera ko habaho igihembo kimwe ku mugabo n’umugore, igihe bakora akazi kamwe. Amasezerano ya Maputo yashyiriweho umukono muri Mozambique mu 2003, akaba arebana cyane n’uburengazira bw’umugore, aho yibanda cyane ku gaciro ke, uburenganzira bwe, amahirwe ahari yamufasha kwiteza imbere, ndetse n’ubuzima bwe muri rusange. Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, Rose Rwabuhihi, avuga ko amasezerano ya Maputo yaje nk’ikintu gikomeye ku bihugu byo ku mugabane wa Afurika, kubera uburyo umugore yafatwaga. Ati “Murabizi ko ibintu byerekeye kugira umutungo, konti muri banki, kuzungura n’ibindi byose bishobora guhesha umuntu umutungo, n’u Rwanda rwari rufitemo ivangura, ibyo n’ibintu twashyize mu mateka twebwe, ariko mu bihugu byinshi by’Afurika, hari aho bikiri. Nk’ubu ibihugu 50% gusa, nibyo bimaze kwemeza igihembo kimwe ku murimo ungana, bivuga ngo haracyari ibihugu bitemera ko umugore n’umugabo bakora umurimo umwe, bafite ubushobozi bumwe bahembwa kimwe.” Umuyobozi wungirije w’umuryango uharanira ubwigenge, agaciro n’iterambere ry’Umunyafurika ishami ry’u Rwanda (PAM), Epimaque Twagirimana, avuga ko mu gihe bazirikana amasezerano ya Maputo, bakwiye kurushaho gufata ingamba bamagana ihohotera rishingiye ku gitsina. Ati “Tuzirikana amasezerano ya Maputo, reka turusheho gufata ingamba, tuze kuvuga ngo ihohotera rishingiye ku gitsina rivuyeho, gutsikamirwa ku umugore kurarangiye, ariko tunatekereze ko twifuza uburezi bufitiye Umunyafurika akamaro.” Umunyamabanga Mukuru wungirije wa RIB, Isabelle Karihangabo, avuga ko akenshi imyumvire micye ku ihame ry’uburinganire iba intandaro y’ibyaha by’ihohoterwa. Ati “Umugore yazanye amafaranga, umugabo azi ko ari we ugomba kuyacunga, umugore ntayamuhaye, ayafitiye gahunda, ibyo bigatera amakimbirane, ariko hakaba n’uko nanone imyumvire itaragenda neza. Hari n’abagore ubwabo batarumva neza ihame ry’uburinganire, ugasanga nabo baragaragara mu bakora ihohotera.” Minisitiri Bayisenge, avuga ko ihame ry’uburinganire rireba buri wese, kubera ko ari uburenganzira bwa muntu. Ati “Ihame ry’uburinganire rireba buri wese, kubera ko ni uburenganzira bwa muntu, yaba umugore, yaba umugabo. Kugira ngo rero bigerweho ntabwo bireba urwego rumwe, bireba buri wese, ikindi ni uko bitareba inzego za Leta gusa, yaba Minisiteri ibishinzwe, cyangwa n’izindi nzego bakorana, ahubwo bireba yaba abikorera cyangwa imiryango itari iya Leta, kubera ko iyo imbaraga zihurijwe hamwe aribwo dushobora kubona umusaruro.” Ibihugu 44 byo ku mugabane w’Afurika nibyo byonyine bimaze gushyira umukono ku masezera ya Maputo. Umunyamakuru @ lvRaheema
422
1,265
Boniface Benzinge. Boniface Benzinge ni umwe mu biru akaba yari umuyobozi w’abiru mu Rwanda, abajyanama b'abikorera ku giti cyabo ba Mwami w'u Rwanda . Ubuzima. Benzinge yari umwe mu bagize umuryango w’amateka y’abami, yari umunyacyubahiro ku Mwami Kigeli V, wabaye umwami wa nyuma w’ingoma y’igihugu cye mbere yo kuva ku butegetsi mu 1961. Nyuma yibyo birori, Benzinge na mugenzi we Abiru batangaje ko mwishywa we asimbuye izina rya Kigeli. Nubwo igice cyumuryango wibwami cyarwanyaga iki gikorwa, umwami mushya yaje kwambikwa ikamba rya Yuhi VI muri 2017. Kuva ibi bibaho, Benzinge yakomeje kuba umuyobozi wurukiko rwibwami.
91
247