text
stringlengths
159
9.91k
nwords
int64
15
1.2k
ntokens_llama32
int64
70
3.89k
Perezida Kagame yazamuye muntera Lt Col Simon usanzwe ari umukozi w’Imana ukomeye. Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yagize Lt Col Simon Kabera, Umuvugizi wungirije wa RDF, aho yungirije Brig Gen Ronald Rwivanga.Izi mpinduka zatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Kamena 2023.Lt Col Kabera w’imyaka 50 amaze igihe kinini mu Ngabo z’u Rwanda. Mu buzima busanzwe, ni umubyeyi wubatse unafite abana. Imfura ye ifite imyaka 12.Ni umuntu usanzwe azwi mu bijyanye n’iyobokamana n’ubuhanzi, ndetse inshuro nyinshi agaragara mu bikorwa byo kuvuga ubutumwa (...)Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yagize Lt Col Simon Kabera, Umuvugizi wungirije wa RDF, aho yungirije Brig Gen Ronald Rwivanga.Izi mpinduka zatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Kamena 2023.Lt Col Kabera w’imyaka 50 amaze igihe kinini mu Ngabo z’u Rwanda. Mu buzima busanzwe, ni umubyeyi wubatse unafite abana. Imfura ye ifite imyaka 12.Ni umuntu usanzwe azwi mu bijyanye n’iyobokamana n’ubuhanzi, ndetse inshuro nyinshi agaragara mu bikorwa byo kuvuga ubutumwa bwiza bw’Imana.Yigeze kuvuga ati “Niba hari ikintu mfite kiruta ibindi, icya mbere ni ukuba Umunyarwanda nkaba ndi mu Rwanda, nkaba mfite uburenganzira ko abana banjye bazarukuriramo, abuzukuru, abuzukuruza n’ubuvivi.”“Ikindi kirenze kuri ubu buzima buri hano, ni uko nakiriye Yesu, nziko na nyuma y’ubu buzima hari ikindi gihugu Yesu yagiye kudutegurira tuzabamo. Uko nkunda kuzaba mu ijuru, ni ko mfite urukundo nkunze igihugu cy’u Rwanda nk’umunyarwanda mu gihe nkituyemo.”Se yahungiye muri Uganda mu 1962, mbere y’uko Kabera avuka mu 1973. Yavukiye ahitwa Lugazi muri Uganda aho umubyeyi we yari umushumba w’inka, ariko mbere yo guhunga yari umuyobozi mu bice byo mu Mayaga ndetse yari mu bubashywe.Ati “Ariko hamwe n’ubutegetsi bubi bwariho n’akarengane kari gahari, data ahunga mu 1962 njye mvuka ku mubyeyi w’umushumba w’Abanya-Uganda.”Yavuze ko ubwo yinjiraga mu gisirikare cya RPA, se atari akiri umushumba, ahubwo yari asigaye afite inka ze ku buryo abana be babashaga kubona amata.Mu buto bwe, aho yize mu ishuri yabaga ari wenyine, kandi ngo yari muto, ku buryo bamwitaga “Akanyarwanda”.Muri icyo gihe cyose ngo yashakaga kwisanisha n’Abanya-Uganda kuko ngo yabonaga ko bubashywe. Ngo bajyaga baserereza Abanyarwanda, bavuga ko iyo imvura ibanyagiye bapfa.Ati “Iyo udafite igihugu nta jambo uba ufite, bashobora kugucumbikira akanya gato ariko akanya ako ariko kose kuko atari igihugu cyawe, umuntu arakubwira ngo subira aho wavuye. Kuko agaciro k’umuntu gashingira ku kuba afite igihugu akomokamo.”Mu 1991 ngo ntiyigeze abwira ababyeyi be [bari bakiriho] ndetse n’abo bavukana ko agiye ku rugamba, ahubwo yafashe urugendo we na mugenzi we witwa Claude [witabye Imana] bajya ku rugamba rwo kubohora igihugu.Ati “Ni urukundo rw’igihugu, icya kabiri ni akarengane kari gahari ku banyarwanda bari hanze n’abari mu gihugu. Nahuriyeyo n’abandi bavuye mu ishuri nkanjye [...] twafataga icyemezo cyo kuvuga ngo reka tugende twitangire igihugu, ukaza mu Rwanda utazi urwo arirwo, njye nari ntararubona no muri filimi ariko data yaravugaga ngo u Rwanda ni igihugu cy’amata n’ubuki [...] Nari nzi ko hari ukuntu nk’umusozi nka Mount Kigali hamanuka amata n’ubuki.”Yavuze ko kujya mu gisirikare, byashingiye ku buzima abantu babagamo mu buhungiro.Ati “Naravuze nti nubwo nta bunararibonye mfite, ariko ndagiye kandi kugeza uyu munsi, ndacyafite ishyaka n’urukundo cyane. Ni yo mpamvu nkikora akazi ko kwitangira iki gihugu, kuko nta kindi wagisimbuza.”Kuva yajya mu gisirikare, ngo yigishijwe kugira ikinyabupfura no kugaragaza itandukaniro aho ari hose. Ikindi ngo yigishijwe akijya mu gisirikare, harimo kwitanga kuva ku munota wa mbere kugera ku wa nyuma.Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa, nibwo yasubiye mu mashuri. Ubu afite Masters muri politiki n’indi mu mategeko mpuzamahanga. Afite kandi impamyabumenyi mu bijyanye no gutanga amasoko.Afite imidali irimo uwo kubohora igihugu ndetse ni umwe mu imushimisha. Yigeze kuvuga ati “nzawereka abahungu banjye.” Afite n’uwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.Yigeze kuvuga ati “Niba ukunda ijuru, kunda n’iki gihugu kuko mbere y’uko ujya mu ijuru, uzaba muri iki gihugu. Mutanyumva nabi ko nagereranyije ijuru n’iki gihugu ariko Pawulo yaravuze ngo musengere igihugu kugira ngo kigire amahoro kuko nikiyagira namwe muzayagira. Ubu isengesho ryanjye ni ukuvuga ngo hazabeho abandi badusimbura bafite umutima wo gukunda igihugu.”
649
1,746
Kiyovu Sports yaguze rutahizamu, itandukana na Ngando Omar uhembwa menshi adakina. Ibi byabaye ku wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022, ubwo Kiyovu Sports yatangaje ko yaguze umukinnyi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi ukina asatira witwa Benjamin Kasongo Lokando w’imyaka 24 wakiniraga ikipe ya As Maniema muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, akaba ari n’umuvandimwe wa Bigirima Abedi usanzwe ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Kiyovu Sports, uyu musore yasinyiye amasezerano y’igihe kirekire nk’uko Kiyovu Sports yabitangaje. Kiyovu Sports kandi yatangaje ko yatandukanye ku bwumvikane na myugariro ukina mu mutima wa ba myugariro, Ngando Omar wari umaze umwaka umwe n’igice akinira iyi kipe, nk’uko yabitangarije Kigali Today umunyamabanga wa Kiyovu Sports, Munyengabe Omar, yavuze ko basheshe amasezerano n’uyu myugariro kubera kudakina nyamara ahembwa amafaranga menshi. Yagize ati “Ni ubwumvikane bwacu twembi, yari amazi igihe tutamubona mu kibuga turumvikana kuko Ngando yari mu bakinnyi bahembwa amafaranga menshi, guhembwa amafaranga nk’ayo utarimo gukina nabyo n’ikibazo ikipe iba ihahombera twumvaga bitworohereza duhita dutandukana.” Ku wa Gatatu tariki 25 Mutarama 2022, nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryamenyesheje amakipe ko kubera Covid 19 ubu yemerewe kongera abakinnyi batatu ku rutonde rw’abakinnyi 30 asanzwe yemerewe, kandi ko isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rizasozwa ku wa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022, mu gihe kubandikisha bizarangira tariki ya 4 Gashyantare 2022, Kiyovu Sports ikaba ivuga ko mu myanya itandatu bafite kugeza ubu nk’ikipe ishaka igikombe igikeneye kongeramo imbaraga. Umunyamakuru @UwimanaJeanJul1
233
642
dusuzumye uko byagenze igihe Yesu yasuraga Mariya na Marita. Icyo gihe Marita yari ashimishijwe cyane no kwakira Yesu, maze ategura ibyokurya byinshi. Icyakora Mariya we, yahise agenda yicara iruhande rwa Yesu, atega amatwi inyigisho ze. Nubwo ibyo Marita yakoraga bitari bibi, Yesu yavuze ko Mariya yahisemo “umugabane mwiza” (Luka 10:38-42). Birashoboka ko nyuma y’igihe Mariya atibukaga ibyo bariye icyo gihe, ariko ntiyigize yibagirwa ibyo Yesu yabigishije. Nk’uko Mariya yishimiye igihe yamaranye na Yesu, natwe twishimira igihe tumarana na Yehova. None se twakoresha neza dute icyo gihe? JYA UKORESHA NEZA IGIHE UMARANA NA YEHOVA 7. Kuki dukwiriye gushaka igihe cyo gusenga, kwiyigisha no gutekereza ku byo dusoma? 7 Jya uzirikana ko gusenga, kwiyigisha no gutekereza ku byo usoma, ni bimwe mu bigize gahunda yacu yo gusenga Imana. Iyo dusenga, tuba tuganira na Data wo mu ijuru udukunda cyane (Zab 5:7). Naho iyo twiyigisha Bibiliya ‘tumenya Imana,’ kandi ni yo izi ubwenge kurusha undi muntu uwo ari we wese (Imig 2:1-5). Nanone iyo dutekereje ku byo dusoma, twibonera imico myiza ya Yehova kandi tukiyibutsa ibintu byiza cyane azadukorera. Nguko uko twakoresha neza igihe cyacu! None se, twakora iki ngo dukoreshe neza igihe gito dufite? Ese ushobora kubona ahantu hatuje wakwiyigishiriza? (Reba paragarafu ya 8 n’iya 9) 8. Uko Yesu yakoresheje igihe ari mu butayu bitwigisha iki? 8 Niba bishoboka jya ushaka ahantu hatuje. Reka turebe uko Yesu yabigenje. Mbere y’uko atangira umurimo we hano ku isi, yamaze iminsi 40 mu butayu (Luka 4:1, 2). Kubera ko hari hatuje, yashoboraga gusenga Yehova kandi agatekereza ku byo Yehova yifuzaga ko akora. Ibyo byatumye yitegura guhangana n’ibigeragezo yari hafi guhura na byo. None se twamwigana dute? Niba uba mu muryango urimo abantu benshi, kubona ahantu hatuje mu rugo bishobora kukugora. Icyo gihe ushobora gushaka ahandi hantu hatuje wajya. Uko ni ko Julie abigenza iyo ashaka gusenga. We n’umugabo we baba mu kazu gato mu Bufaransa, bigatuma atabona ahantu hatuje yasengera. Julie yaravuze ati: “Ubwo rero, buri munsi njya ahantu hari ubusitani, kugira ngo abe ari ho nsengera. Kubera ko haba hatuje kandi ndi ngenyine, mbona uko mbwira Yehova ibindi ku mutima.” 9. Nubwo Yesu yahoraga ahuze, yagaragaje ate ko yahaga agaciro ubucuti yari afitanye na Se? 9 Yesu yahoraga ahuze. Iyo yabaga ari mu murimo wo kubwiriza, abantu benshi baramukurikiraga kandi bose bashaka ko abitaho. Urugero, hari igihe abantu bo ‘mu mugi bose bateraniye imbere y’umuryango’ w’aho yari ari kugira ngo bamurebe. Nubwo byari bimeze bityo, yashatse umwanya wo gusenga Yehova. Mu gitondo cya kare, yagiye “ahantu hadatuwe” kugira ngo asenge.Mar 1:32-35. 10-11. Dukurikije ibivugwa muri Matayo 26:40, 41, ni iyihe nama Yesu yagiriye abigishwa be igihe bari mu busitani bwa Getsemani, kandi se byagenze bite? 10 Mu ijoro rya nyuma Yesu yamaze ku isi n’umurimo we ukaba wari ugeze ku iherezo, yongeye gushaka ahantu hatuje kugira ngo asenge kandi atekereze. Icyo gihe yagiye mu busitani bwa Getsemani (Mat 26:36). Nanone icyo gihe yibukije abigishwa be ko bagombaga gusenga
493
1,278
Abanyarwanda bane bazitabira amarushanwa ya Ironman muri New Zealand. Ababonye amatike barimo Hertier Ishimwe wari ufite nimero RWA #37, agakina mu gikundi cy’abagabo bafite imyaka 18-24, hari Hanani Uwineza wari ufite nimero RWA #9, akina mu cyiciro cy’abagore bafite imyaka 25-29, Samuel Tuyisenge ufite nimero RWA #40, wo mu cyiciro cy’abagabo bafite imyaka 25-29 na Faziri Rukara ufite nimero RWA #88 wo mu cyiciro cy’abagabo bafite imyaka 30-34. Abanyarwanda bitwaye neza bazitabira Vinfast Ironman 70.3 iteganyijwe kubera muri New Zealand, hagati ya tariki 14-15 Ukuboza 2024. Biteganyijwe ko irushanwa ngarukamwaka rya Ironman 70.3 ribera mu Rwanda, rizaba tariki 4 Kanama 2024 mu Karere ka Rubavu. Irushanwa rya Ironman 70.3 ryabereye mu Karere ka Rubavu ryitabiriwe n’abakinnyi b’abanyarwanda 58, n’abanyamahanga 232 bavuye mu bihugu 29. Bakoze irushanwa ryo koga uburebure bwa metero 1900, kunyonga igare ku bilometero 90 hamwe no kwiruka ibilometero 21.1km. Irushanwa ryatwawe na Ishimwe Heritier watsinze akoresheje amasaha 4, iminota 48 n’amasegonda 56 (4:48:56). Umugore wabaye uwa mbere ni Umuholandi Kramer, wakoresheje 4:55:21 naho Jean de Dieu Bigirimana ukorera mu ikipe yitwa Bigirimana, ni we watsinze akoresheje igihe kingana n 4:15:32. Umunyamakuru @ sebuharara
186
526
U Rwanda rwashimiwe intambwe rwateye mu kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Impuguke mu kubungabunga amateka ya Jenoside zo mu Bufaransa, zirashima intambwe u Rwanda rwateye mu kubungabunga amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi no kwirinda ko jenoside yazongera kubaho ukundi. Izi mpuguke zabigaragaje ubwo hatangizwaga amahugurwa agenewe abafite aho bahuriye bose no kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi urujya n’uruza rw’abahasura biganjemo abanyamahanga bagaragaza agahinda ku maso igihe barimo gusura ibice bigize uru rwibutso. Vianney Jacob ukomoka muri Tanzania, Pravanya Pillay wo muri Afurika y’Epfo na Jethro Goko wo muri Zimbabwe bavuga ko gusura urwibutso bituma barushaho kumenya amateka mabi u Rwanda rwaciyemo. Stephane Audoin-Rouzeau impuguke mu kubungabunga amateka ya Jenoside waturutse mu gihugu cy’u Bufaransa ku urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi ruzwi nka Memorial DE La Shoah, ashimira u Rwanda uburyo rwabungabunze amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. “U Rwanda rwakoze byinshi kandi kuva kera mu rwego rwo kubungabunga amateka ya Jenoside kumenya abahitanywe nayo, kurinda igihugu n’abagituye no kwirinda ko Jenoside yakongera kubaho. Ibyo u Rwanda rwakoze mu bijyanye no kwibuka, nibyo gushimwa cyane dore ko byanatangiye ako kanya Jenoside igihagarikwa.” Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene avuga ko mu rwego rwo kurushaho gusigasira amateka kuri ubu ubuhamya bwatanzwe n’abarokotse jenoside, abarinzi b’igihango n’abandi bugiye kubikwa mu buryo bugezweho. “Ni ikimenyetso kinini tugomba gukomeza gukoresha no kugira ngo n’abashakashatsi babukoreshe, bwabwifashishe ahubwo akazi kagomba gukomeza gukorwa ni ugukoresha ubwo buhamya kuko ubwinshi bwagiye bufatwa mu majwi n’amashusho, ariko akenshi usanga ari burebure ku buryo turimo guteganya igikorwa gukora ku buryo buvamo ibitabo bugakoreshwa no muri za filme mu buryo bugufi bukajya bushyirwa kuri youtube no mu bundi buryo bw’ikoranabuhanga.” Mu gihe cy’imyaka 3, iri tsinda ryaturutse mu Bufaransa rizafasha u Rwanda kubungabunga ubuhamya bw’amajwi n’amashusho busaga 1000 bwafashwe, hari inyandiko zisaga miliyoni 40 nazo zibitswe  ndetse n’ibindi bimenyetso nk’imyenda, ibikoresho byakoreshejwe muri Jenoside n’ibindi byinshi.
320
897
Uturere twahawe komite y’urwego rw’ubutabera izajya ikemura ibibazo by’abaturage. Mu mpamvu zatumye komite nk’izi zitekerezwa ngo ni uko abaturage bakunze kugaragaza ibibazo byabo mu gihe basuwe n’abayobozi bakuru b’igihugu, cyane cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, nyamara iruhande rwabo hari inzego zakagombye kuba zarabikemuye hakiri kare bitarinze bigera kuri urwo rwego. Komite y’urwego rw’ubutabera ubusanzwe yakoreraga ku rwego rw’igihugu yegerejwe uturere kugira ngo ifashe mu gushakira umuti ibibazo nk’ibi nk’uko Gasana Pierre Claver, Umukozi wa Minisiteri y’Ubutabera ukorera mu ishami ryo kwegereza ubutabera abaturage yabisobanuriye itangazamakuru, nyuma yo gushyiraho uru rwego mu turere twa Rusizi na Nyamasheke tariki 27/06/2014. Bwana Gasana yavuze ko iyi komite izajya yunganira Akarere mu gucukumbura no kumenya ibyo bibazo byose byajyaga biba byarabaye agatereranzamba mu baturage, kugira ngo bikemurwe byihuse kandi mu buryo burambye. Kugira ngo bigende neza, basanze hagomba kubaho komite y’urwego rw’ubutabera ishinzwe guhuza abantu bose bakora ibijyanye n’ubutabera mu karere kugira ngo rufashe muri uko kugira inama Akarere mu byerekeranye n’iterambere ry’ubutabera. Byitezweho ko izi komite zizagabanya ku buryo bugaragara imanza zijyanwa mu nkiko n’umuco w’abaturage bamwe na bamwe wo guhora basiragiza bagenzi babo muri izo nkiko, kugira ngo abaturage bareke utwo tuntu duto tubabuza gukora ahubwo bakore barusheho kwiteza imbere n’ibibazo byabo bikemuka ku buryo busobanutse. Iyi Komite igizwe n’abantu icumi bitoramo biro y’abantu 3 ikayoborwa n’uyobora ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye. Abagize iyi komite basobanuriwe ko bazajya baganwa n’abaturage aho bazajya baba bakorera ariko na bo ngo bakaba bakwibwiriza badategereje ko abafite ibibazo babagana, bakamanuka bagasanga abaturage aho batuye bakajya kubakemurira ibyo bibazo. Me Buriro François, umwunganizi mu mategeko (Avocat) ukorera mu turere twa Rusizi na Nyamasheke asanga ngo ishyirwaho ry’iyi komite rizagabanya umubare w’ibibazo byazamukaga mu nzego zo hejuru kandi nyamara bitananiranye mu zo hasi, akenshi ngo bikaba byaterwaga n’abaturage bumvaga bashaka gusa gukomeza ibibazo ubundi byoroshye. Abo baturage ngo bazajya bagirwa inama kandi ngo hari icyizere ko bazajya bazumva, iyi nzira ikaba itegerejweho kuzatanga umusaruro ufatika mu rwego rwo gukemura ibibazo by’abaturage. Ibyo ariko ngo bizagerwaho neza ari uko abagize iyi komite bakoze mu bunyangamugayo kuko ngo byaba bibabaje umuturage azanye ikibazo cye aho yizeye ko kigiye kubonerwa umuti agasanga kudasubizwa biterwa n’umwe mu bagize iyi Komite. Musabwa Euphrem
361
1,015
Musanze:Korali Ijwi ry’impanda irashimira Imana ko yateye imbere. Itorero rya ADEPR Muko, Paruwasi ya Bukane, ribarizwa mu Rurembo rwa Muhoza, Korali yaho yitwa Ijwi ry’Impanda irashimira Imana ko yateye  imbere k’uburyo bugaragara. Ibi byatangajwe n’iyi Korali mu gitaramo yakoze cyo gushimira imana no gushyira indirimbo nshya hanze, maze igaragaza ko aho yavuye n’aho igeze ubu  hari intera ndende. Aba baririmbyi bafatanyije n’Abakristo bo muri iryo torero, bakomeje  bashimira Imana ngo  kuko  aho yabakuye ari kure bashingiye ku kuba baravuzaga ingoma (symbale) zikozwe mu madebe baziritseho amashashi, bagacurangira gitari (guitare) kuri radiyo icometse kuri batiri (batterie), kuri ubu ikaba ibagejeje ku ntera nabo ubwabo bishimira kuko ngo amateka yahindutse mu buryo bugaragara. Ibi babigarutseho  kandi ubwo bashyiraga ahagaragara indirimbo zabo esheshatu zikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho, ku Cyumweru tariki 24 Ukuboza 2023, bemeza ko kuba Imana yemeye ko izi ndirimbo zijya hanze ari igihamya cy’ibyo ikomeje kubakorera, bavuga ko ari yo mpamvu nabo barebye ku mirimo yayo maze bahitamo indirimbo yitwa “Turashima Imana” ngo ihagararire izindi zose kuko ngo aho bageze ari ukubera Imana, btyo ngo nta kindi bakora atari ukuyishima. Mukamurigo Anne Marie ni umwe mu baririmbyi batangiranye na Korari Ijwi ry’impanda akaba akiyiririmbamo. Ati: “Uyu munsi turashima Imana kuko yadushoboje, twacurangaga ingoma zikozwe mu bikombe bya Nido twaziritseho amashashi, tugacurangira kuri batiri na radiyo mbese nta kigenda, none ubu tugeze ku byuma tudashobora kwikorera ku mutwe ahubwo dupakira imodoka (Daihatsu), abaririmbyi bakajya mu zindi tukajya mu ivugabutumwa nk’abandi bose. Turi mu masezerano, ibyo yatubwiye biri gusohora kandi dukomeje kubibona turushaho kwezwa kuko ibi byose bijyana n’agakiza”. Nubwo bari mu mashimwe ariko, Mukamurigo ashimangira ko mu myaka yose bamaze bakora umurimo w’Imana bahuye na byinshi byagiye bibasubiza inyuma; nko guhindagura abayobozi bya hato na hato muri ADEPR ku buryo hari imishinga myinshyi yagiye idindira. Kubera ko ngo yari Korali ya Paruwasi aho abari bayigize bavaga ku midugudu itandukanye, bagiye bahura n’ikibazo cyo gutakaza abaririmbyi bamwe bakajya mu zindi ndembo ndetse abandi bakigira ahateye imbere nko mu makorali yo mu mujyi. Ev. Tuyisenge Jean Baptiste bakunze kwita Kazungu, ni umwe mu baterankunga ba Korari Ijwi ry’impanda. Avuga ko nk’abantu bahisemo gutera inkunga, icya mbere bibandaho ari amasengesho kuko ari yo afasha Korari kubaho mu buzima nyabuzima ariko ngo bakongeraho n’inkunga yo mu buryo bufatika kuko ngo ibikorwa by’amakorari usanga bisaba amafaranga menshi kandi rimwe na rimwe abazirimo nta bushobozi buhagije bafite. Yongeraho ko uretse ibyo, banifatanya nabo mu ngendo z’ivugabutumwa bakabafasha mu ijambo ry’Imana n’indi mirimo ishamikiye ku mwuga w’uburirimbyi. Umushumba wa Paruwasi ya Bukane iyi Korari ibarizwamo, Rev. Past. Bizimana Kazungu Charles yasabye aba baririmbyi ndetse n’abandi muri rusange gukomeza guharanira kuba itabaza bakirinda icyarizimya ahubwo rigaahora ryaka rimurikira rubanda kuko ngo ubutumwa bwiza batambutsa bunyuze mu ndirimbo bugera kuri benshi cyane kurusha abumva ijambo ry’Imana ryigishwa n’abashumba, asaba ko icya mbere Atari ukwamamara ahubwo ari ukwera imbuto zikwiriye abihannye maze ngo ubutumwa bwiza bukamamara mu batuye Isi bose binyuze mu bihangano by’indirimbo nziza zivuga kugira neza kwa Yesu Kristo wemeye kutwitangira. Korari Ijwi ry’impanda yo kuri ADEPR Muko yatangiye mu kwezi kwa kabiri (Gashyantare) 2001, itangirana abaririmbyi 40 kuri ubu ikaba igeze ku baririmbyi 70. Mu bikorwa bamaze kugeraho, harimo indirimbo esheshatu zitiriwe iyitwa “Turashima Imana” ikubiyemo amateka y’aho Imana yabakuye hakomeye ikabageza aho bageze ubu. Bateganya gukomeza ivugabutumwa, harimo ingendo mu ntara y’Iburasirazuba ndetse no mu ntara y’Iburengerazuba, bakaba banateganya gukora izindi ndirimbo esheshatu muri uyu mwaka wa 2024 ku buryo bagira umuzingo uriho indirimbo 12.
568
1,553
byo? (b) Muri Zaburi ya 37:18, 19 hatwizeza iki? 15 Iyo tuzirikana ko Yehova asohoza amasezerano ye, dukomeza kwiringira ko azatwitaho no mu gihe dufite ibibazo by’amafaranga. Reka dufate urugero rw’ibyabaye ku Bakristo bo mu kinyejana  cya mbere. Igihe itorero ry’i Yerusalemu ryahuraga n’ibitotezo bikaze, ‘abigishwa bose, uretse intumwa, baratatanye’ (Ibyak 8:1). Bashobora kuba barahuye n’ibibazo bitandukanye, urugero nk’ubukene. Uko bigaragara basize amazu yabo kandi ntibakomeza gukora imirimo bakoraga. Icyakora Yehova ntiyabatereranye kandi bakomeje kugira ibyishimo (Ibyak 8:4; Heb 13:5, 6; Yak 1:2, 3). Yehova yafashije abo Bakristo b’indahemuka kandi natwe azadufasha.Soma muri Zaburi ya 37:18, 19. MU GIHE DUHANGANYE N’IBIBAZO BY’IZA BUKURU Nitwibanda ku byo dushoboye gukora no mu gihe tugeze mu za bukuru, bizadufasha kubona ko Yehova aduha agaciro, kandi ko yishimira umurimo tumukorera mu budahemuka (Reba paragarafu ya 16-18) 16. Ni iki gishobora gutuma twibaza niba Yehova aha agaciro umurimo tumukorera? 16 Iyo tugeze mu za bukuru, dushobora kumva tutagikorera Yehova nk’uko tubyifuza. Umwami Dawidi na we ashobora kuba yariyumvaga atyo, igihe yari ageze mu za bukuru (Zab 71:9). None se mu gihe duhanganye n’ibibazo by’iza bukuru, Yehova adufasha ate? 17. Ibyabaye kuri mushiki wacu witwa Joanna bitwigisha iki? 17 Reka turebe ibyabaye kuri mushiki wacu witwa Joanna.  Yatumiwe mu mahugurwa yo kwita ku nyubako z’umuryango wacu yari kubera ku Nzu y’Ubwami, ariko ntiyashakaga kujyayo. Yaravuze ati: “Dore ndashaje, ndi umupfakazi kandi nta n’ubuhanga mfite bwatuma nkora iyo mirimo. Nta cyo namara rwose.” Mu ijoro ryabanjirije amahugurwa, yasenze Yehova amubwira ibyari bimuri ku mutima. Bukeye bwaho, yagiye ku Nzu y’Ubwami arinda agerayo akibaza icyo agiye kumara. Igihe bari muri ayo mahugurwa, umwe  mu babahuguraga yavuze ko nta bundi buhanga bukenewe uretse kwemera kwigishwa na Yehova. Joanna yaravuze ati: “Mu mutima nahise mvuga nti: ‘Ibyo nange ndabishoboye!’ Nahise ntangira kurira kuko nari mbonye ko Yehova ashubije isengesho ryange. Yarimo anyizeza ko mfite ikintu cy’agaciro nshobora gutanga kandi ko yari yiteguye kunyigisha.” Yakomeje agira ati: “Nagiye muri ayo mahugurwa numva mfite ubwoba, nacitse intege kandi numva nta cyo namara. Ariko nayavuyemo ikizere ari cyose, mfite imbaraga kandi numva ko mfite agaciro.” 18. Bibiliya igaragaza ite ko Yehova akomeza guha agaciro umurimo tumukorera, nubwo twaba tugeze mu za bukuru? 18 Twiringira tudashidikanya ko Yehova akomeza kudukoresha nubwo twaba tugeze mu za bukuru (Zab 92:12-15). Yesu yavuze ko ibyo dukora byose mu murimo Yehova abiha agaciro, nubwo twaba tubona ko ari bike cyane (Luka 21:2-4). Bityo rero, jya wibanda ku byo ushoboye. Urugero, ushobora kubwira abandi ibyerekeye Yehova, ugasenga usabira abavandimwe bawe kandi ukabatera inkunga kugira ngo bakomeze kumubera indahemuka. Yehova yemera ko mukorana. Ibyo ntabiterwa n’ibyo ugeraho, ahubwo abiterwa n’uko uhora witeguye kumwumvira.1 Kor 3:5-9. 19. Mu Baroma 8:38, 39 hatwizeza iki? 19 Twishimira cyane ko dukorera Yehova, Imana iha agaciro kenshi abayikorera. Yaturemeye gukora ibyo ashaka kandi kumusenga by’ukuri ni byo bituma tugira ibyishimo (Ibyah 4:11). Nubwo abantu bashobora kubona ko nta gaciro dufite, Yehova we si uko abibona (Heb 11:16, 38). Bityo rero, mu gihe twumva twihebye bitewe n’uburwayi, ibibazo by’amafaranga cyangwa iza bukuru, tuge tuzirikana ko nta cyabuza Data wo mu ijuru gukomeza kudukunda.Soma mu Baroma 8:38,
516
1,474
Ubutaka bwa Leta y'u Rwanda. Ubutaka. Mu gusuzuma ubusabe bwo gutiza cyangwa gukodesha ubutaka bwa Leta bitanyuze mu ipiganwa, harebwa, 1° niba umushinga wubahirije igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka; 2° niba ubwo butaka nta bindi bikorwa byateganyijwe kubukorerwaho; 3° hanarebwa niba imiterere y’ubutaka iberanye n’umushinga watanzwe hibandwa ku ihame ryo gukoresha ubutaka buto bushoboka ku mushinga. Ibindi. Iyo ubusabe bwo gutiza cyangwa gukodesha ubutaka bwa Leta bitanyuze mu ipiganwa bufite ishingiro, Minisitiri ufite ubutaka mu nshingano yandikira urwego rufite guteza imbere ishoramari mu nshingano 1° arumenyesha by’agateganyo ubuso bw’ubutaka bwa Leta bushobora gutizwa cyangwa gukodeshwa bitanyuze mu ipiganwa, aho buherereye n’imbago zabwo; 2° anarusaba gusuzuma inyigo y’isuzumangaruka ku bidukikije y’uwo mushinga hakurikijwe amategeko abigenga, mbere y’uko ubwo butaka bwa Leta butizwa cyangwa bukodeshwa.
119
376
Ikibazo cy’ubwikorezi rusange i Kigali cyongeye gushimangirwa na Raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya leta. Umugenzuzi mukuru w’imari ya leta yongeye gushimangira ikibazo cy’imodoka zidahagije zitwara abagenzi mu buryo rusange gikomeje kwigaragaza hirya no hino mu gihugu, cyane cyane mu mujyi wa Kigali.Ubwo yari mu nteko ishingamategeko atangaza raporo nshya, bwana Kamuhire Alexis, umugenzuzi mukuru w’imari ya leta yavuze ko mu bugenzuzi bakoze basanze urwego rw’ubwikorezi rusange buteje impungenge.Bwana Kamuhire avuga ko kugeza ubu ubushobozi bw’imodoka zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali bungana n’imyanya ibihumbi 19, mu gihe yagabanutse ivuye ku myanya ibihumbi 22 by’abagenzi batega imodoka.Ibi bivuze ko hagabanutseho imyanya ibihumbi 3 y’abagenzi batega imodoka buri munsi mu gihe bakeneye kujya ku mirimo no mu zindi gahunda zabo.Ni ikibazo kimaze iminsi kivugwa ndetse n’inzego zibishinzwe yaba RURA, umujyi wa Kigali na minisiteri y’ibikorwaremezo, zikaba zikomeje kugerageza gukemura iki kibazo ariko ntabwo kirabonerwa umuti urabye.Mu bihe bishize, umwe mu bahagarariye guverinoma aherutse kwizeza abanyarwanda ko batumije bus nshyanshya zirenga 300 zizifashishwa gukemura iki kibazo cy’ubushobozi budahagije bw’imodoka zitwara abagenzi.Kugeza ubu usibye ayo makuru aheruka y’imodoka zizunganira izisanzwe zitwara abagenzi mu mugi wa Kigali,nta nimwe iragaragara ko yahageze cyangwa impinduka zidasanzwe mu gushakira umuti ikibazo.Icyakora abatega izo modoka mu mugi wa Kigali no mu nkengero zawo basa nabamaze kwakira ubuzima bwo gutegereza bihagije nta kurambirwa, kuko bivugira ko igihe bagaragarije ikibazo nta mpinduka zidasanzwe babonye mu kugikemura.
225
671
Ruhango: Abanyeshuri 18 bo muri Collège birukanywe bazira gukoresha ibiyobyabwenge. Ubuyobozi bw’ishuri ryisumbuye rya Collège de Gitwe bwatangaje ko bwirukanye abanyeshuri 18 bo muri iki kigo bubashinja kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge. Umuyobozi wa Collège ya Gitwe, Nshimiyimana Gilbert yabwiye Umuseke ko muri  aba banyeshuri  harimo bamwe  muri bo babanje kwihanangirizwa bagirwa inama ariko ntibikosora. Nshimiyimana kandi yavuze ko usibye kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge, aba banyeshuri 18 bashinjwa gukoresha telefoni, kandi bazi ko bibujijwe binahanwa n’amabwiriza agenga imyitwarire y’abanyeshuri. Uyu muyobozi yavuze ko aba uko ari 18, bagombaga kwirukanwa mu minsi ishize, bibuzwa na gahunda ya Guma mu Karere. Yagize ati: ”Ishuri ntabwo ryakwihanganira imyitwarire nk’iyi, twafashe icyemezo cyo kubirukana tutitaye ku gihe bari bamaze n’imyaka bigamo.” Nshimiyimana yanenze bamwe mu banyujije ubutumwa bugufi ku mbuga nkoranyambaga (Twitter) bashaka kugaragaza ko abanyeshuri birukanywe ari Abarundi gusa. Avuga ko mu  gufata iki  cyemezo  batashingiye ku bwenegihugu n’inkomoko ya buri Munyeshuri, akavuga ko hirukanywe  abanyamakosa. Mu banyeshuri 18 birukanywe, harimo abigaga mu mwaka wa 3, uwa 5 no mu mwaka wa 6, barimo kandi abanyeshuri b’Abanyarwanda n’Abarundi. MUHIZI ELISÉE UMUSEKE.RW/Ruhango.
168
522
mugoroba, babagabanyijemo amakipe atatu, bamwe babajyana i Murambi ya Gitarama, abandi mu Byimana, abandi kuri Nyabarongo barahabicira. Muri aba bose uko ari 27 harokotse umwe. Bamwe mu bashoboye kumenyekana batwawe uwo munsi ni RWICANINYONI Emmanuel wakoraga muri MINEDUC muri bureau pédagogique ishami ry’amateka, GATSINZI Gervais wigishaga muri ACEJ Karama, NIYOYITA André, NTIBYIRAGWA Jean Marie Vianney bitaga Maso, HODARI na NYAKARASHI Ignace. Bose bari abarimu muri Collège Saint-Joseph ya Kabgayi, n’abandi batamenyekanye. Tariki 24/5/1994, Abatutsi bakuwe mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi bajya kwicirwa mu Byimana. Abayobozi ba kiriziya gaturika i Kabgayi bari baragennye ko abihayimana bagomba guhungira mu Iseminari Nkuru, ariko hakaba hari n’Abatutsi basanzwe bahari; habaga n’izindi mpunzi z’abahutu zari zaraturutse i Kigali n’ahandi. Bamwe mu bari bagize Guverinoma y’Abatabazi bari bahafite ibyumba, akenshi bakahajya nijoro barimo KAMBANDA na SINDIKUBWABO. Buri gice cyahererezwaga mu ruhande rwacyo uretse abihayimana bo babanaga batarobanuye. Kuri iyo tariki ya 24/05/1994, Seminari Nkuru ya Kabgayi yazengurutswe n’abicanyi b’abasivili n’abasirikare baje mu masaha ya saa yine, basohora impunzi, bazicaza mu kibuga. Hari umufaratiri w’umuhutu witwaga Adalbert wajyaga kuzana urutonde ruriho amazina y’Abatutsi bakabahamagara bakabatwara, bakajya kubica. Mu bihayimana batwaye, harimo abafurere b’abayozefiti MUREKEZI Fidèle, MUGABO Emmanuel, MUNYANSHONGORE Martin na RUSEZERANGABO Théophile. Harimo kandi Abafurere b’abamarisiti barimo GATARI Gaspard, NYIRINKINDI Canisius na BISENGIMANA Fabien. Batwaye kandi Umwenebikira witwaga Bénigne NAKANA, Abapadiri NIWENSHUTI Célestin, MUSONERA Callixte na NYIRIBAKWE Vedaste wigishaga mu Iseminari Nkuru. Batwaye kandi Karinda Viateur wari umunyamakuru wa Radio-Rwanda. Aba bose bahamagawe hari na Musenyeri Thadeyo NSENGIYUMVA, wari waje gukoresha inama impunzi, abonye abicanyi bagose yurira imodoka asubira mu icumbi rye. Ku itariki ya 29/5/1994, nanone ku ishuri rya Saint Joseph hagiyeyo ikindi gitero. Abicanyi bari bafite bus bapakiramo Abatutsi bajya kwicirwa kuri Nyabarongo. Mu batwawe harimo RURANGWA Alexis wari umucamanza, RWAGAKIGA Prudence wacuruzaga mu Ngororero, umudamu witwa MUKOBWAJANA Eugenie, GASASIRA Vital, MUKANGAMIJE Beline yari umukozi mu ishuri rya Saint Joseph, UTAZIRUBANDA Leonard, MUCYURABUHORO mwene GATABAZI, MUNYESHURI Jean Marie Vianney wari agronome, HABIMANA Deogratias wari umwarimu n’abandi. Mu kwezi kwa Gicurasi 1994, ku itariki itibukwa neza, ahahoze TRAFIPRO (bitaga CND) haje abasirikare batwara Abatutsi barimo Isidore mwene Ruyenzi, KAJANGWE Célestin, NIZEYIMANA Jean Bosco n’abandi bajya kubica. Muri uko kwezi nanone, igitero cyagabwe mu ishuri ribanza rya Kabgayi A n’abicanyi b’i Mushubati bari bariyise “Abazulu”. Bazaga inshuro nyinshi bateye i Kabgayi mu nkambi zaho. Mu bitero bitandukanye bagiye bagaba i Kabgayi harimo icyo bishemo abantu batandatu babiciye mu ishyamba riri munsi y’ikigo cy’abana babana n’ubumuga. Mu Iseminari ntoya Saint-Léon ya Kabgayi, hagabwe ibitero bibiri bikomeye hagati ya Gicurasi na Kamena 1994. Kimwe cyagabwe mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 1994, icyo gitero cyatwaye Abatutsi benshi bajonjowe mu isaka ryakozwe muri icyo kigo. Biciwe mu ishyamba rya Byimana n’ahandi. Igitero cya kabiri cyari icy’Interahamwe zitwaga Abazulu b’i Mushubati, nacyo cyatwaye Abatutsi b’i Mushubati bari bahungiye i Kabgayi bajyanwa kwicwa. Igitero cyo ku wa 30/05/1994 cyanyuze aho Abatutsi bari bihishe hose muri Kabgayi kigenda gitoranya abajya kwicwa, batwawe muri za bus bajya kwicirwa kuri mu Ngororero. Iki gitero cyari kiyobowe n’abicanyi bavuye mu Ngororero bavugaga ko babaruye imirambo y’Abatutsi bahiciwe
500
1,496
EMERY GATSINZI. Emery Gatsinzi uyu ni umwe mu ba raperi bafatwa nk'abakomeye mu Rwanda uzwi kw'izina rya Riderman. Uyumuhanzi yavutse tariki ya 10 werurwe1987. AHO YAVUKIYE. Riderman yavukiye I Bujumbura mu Burundi niwe pfura mubavandimwe be batanu afite bavukana,abahungu batatu na bakobwa babiri. AMASHURI YIZE. Emery Gatsinzi amashuri abanza yayize kuri ecole primaire kabusunzu maze ayisumbuye ayiga Muri groupe scolaire St Adre, kaminuza yayikomereje muri university Libre de Kigali mubijyanye n'ubukungu n'icunga mutungo kugeza muri 2008,aho yerekeje muri Rwanda Tourism University College mu ishami ry'ubukerarugendo n'icunga mutungo ariko ntiyaharangiriza.
86
255
Kwimana amakuru ku mibiri y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bifitanye isano n’ingengabitekerezo. Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene asanga kutagaragaza ahaherereye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bifitanye isano n’ingengabitekerezo yayo itarasibangana mu mitekerereze ya bamwe mu Banyarwanda. Ibi yabigaragarije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Ntarama mu Karere ka Bugesera. Ntarama, kimwe n’ibindi bice bigize Akarere ka Bugesera, hafite amateka y’itotezwa, ivangura, ubwicanyi n’urwango ahera mu mwaka w’1959. Abaharokokeye bemeza ko ibyabaye mu 1994 byaje ari umusozo w’ibyo banyuzemo mu myaka irenga 30 yabanje. Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene avuga ko kuba hakiri imyitwarire nk’iyi bifitanye isano n’umuzi w’icengezamatwara y’urwago n’ubugome byigishijwe igihe kirekire ari nabyo byavuyemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uwavuze mu izina rya IBUKA yavuze ko iyi myitwarire idakwiye ku bantu bahawe imbabazi ndetse bakitabwaho na Guverinoma iyobowe n’Umuryango RPF Inkotanyi. Muri iki gikorwa hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 120 yabonetse mu bice bitandukanye bya Bugesera, cyane cyane mu Mirenge ya Ntarama, Mwogo, Nyamata na Musenyi. Iki gikorwa cyaraye kibanjirijwe n’ijoro ryo kwibuka cyitabiriwe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa wunamiye inzirakarengane ziciwe muri iki gice cya Bugesera.
190
589
AfroBasket: Umuraperi La Fouine arataramira abitabira umukino w’u Rwanda na Angola. Uyu mukino utegerejwe kuri iki Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023, mu mikino y’Igikombe cy’Afurika cy’Abagore muri Basketball kirimo kubera mu Rwanda. Uyu muraperi yaherukaga gutaramira Abanyarwanda muri Nyakanga 2022, mu Iserukiramuco rya ’Africa in Colors’. La Fouine mbere y’uko ataramira Abanya-Kigali yabanje gususurutsa abatuye mu mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu. Igikombe cya Afurika cy’Abagore, FIBA Women’s AfroBasket 2023, cyatangiye ku wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2023, aho imikino irimo kubera muri BK Arena. Uyu mugabo w’imyaka 41 yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka ‘Tous les mêmes’, ‘Quand je partirai’ na Ma Meilleure yakoze afatanyije na Zaho. Umunyamakuru @RuzindanaJunior
119
324
Bahombejwe no kutamenya guhinga muri green house. Abagore bibumbiye muri koperative icyerecyezo bavuga ko madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yabahaye green house kugira ngo babashe guhinga inyanya biteze imbere banahabwa ubundi bufasha bwo kubaherekeza mu kuyikoresha ariko ku ikubitiro ntibabona umusaruro. Bavuga ko ubuyobozi butabafashije neza ngo bubahugure uko bayikoresha kuko ngo bahuguwe iminsi ine gusa ku buryo batamenye icyabateye igihombo. Uwambajimana koreta umwe muri aba bagore agira ati, “Rwose urabona amahugurwa y’iminsi ine gusa yaba aguhaye ubumenyi bwo guhinga muri green, ntabwo twamenya niba twararahumbitse nabi, niba ari umuti niba ari ikindi kibazo”. Uwambajimana na bagenzi be bifuza ko uwabaha ubufasha bwo gukurikirana imihingire muri green byarushaho kuba byiza. Bavuga ko ku gishoro gisaga miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, batazasarura arenze ibihumbi 100, kandi bakaba bagiye kongera guhinga. Mujawamaliya Souzan uyobora Koperative icyerekezo avuga ko igihombo cyo kurumbya gishobora kuba cyaratewe n’imihindagurikire y’ibihe ariko ko bagiye kongera gutera izindi nyanya kandi bizeye kuzabona umusaruro uhagije. Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe iterambere ry’umuryango Uwimana Beatha avuga ko koperative icyerecyezo yabanje guhabwa inzu ya green ku nkunga y’umuryango women for women bakabona umusaruro ariko ko iya kabiri bahawe n’imbuto foundation ari yo itaratanze umusaruro mwiza. Cyakora avuga ko agiye kurushaho gukorana n’izindi nzego bakareba ikibazo gihari, agira ati, “Tugiye kubakorera ubuvugizi abashinzwe ubuhinzi mu karere n’umurenge wa Shyogwe babiteho nibibananira bitabaze izindi nzego ariko ikibazo gikemuke”. Abagore bagera kuri 20 ni bo bibumbiye muri Koperative icyerecyezo bakaba bakora imirimo itandukanye irimo no guhinga inyanya muri green house bakazikoramo isosi zishyirwa ku byo kurya, ndetse n’imitobe itandukanye. Bakifuza ko ubuyobozi n’abandi babishoboye bababa hafi kugira ngo babashe kubyaza umusaruro inkunga bahawe aho kubateza ibihombo. Umunyamakuru @ murieph
276
764
Nyagatare: Inkera y’abahizi ni ukwishimira ibyagezweho no guhigira ibizakorwa ubutaha. Igitaramo cy’inkera y’abahizi ni umunsi wabanzirizaga umunsi w’umuganura warabaga igihe abaturage bejeje amasaka bakishimira uwo musaruro bakiha n’ingamba z’ihinga ritaha. Muzehe Straton Nsanzabaganwa avuga ko n’ubwo kera hahoze ibitaramo by’ubwoko butanu ariko icy’umuganura cyo cyabaga kigamije kwishimira umusaruro. Avuga ko uyu munsi ubundi ugamije kwishimira ibyagezweho no kwiha intego z’ibigomba gukorwa igihe kiri imbere. Mu guhitamo akarere kazaberamo umunsi w’umuganura ku rwego rw’igihugu, hashingiwe mbere na mbere ku musaruro wabonetse mu buhinzi n’ubworozi ndetse n’ibindi bikorwa bizamura umuturage. Akarere ka Nyagatare kakaba ariko kahize utundi turere mu buhinzi ndetse n’ubworozi ari nayo mpamvu uyu munsi ariho ugomba kubera kuri uyu wa 07 Kanama 2015. Uwamariya Odette Guverineri w’intara y’iburasirazuba avuga ko bazakomeza uyu muhigo wo guhora ku isonga mu bukungu bw’igihugu ndetse no gusigasira umuco w’igihugu. Avuga ko izo ziba ari imbuto zikomoka ku buhinzi n’ubworozi bya kijyambere kandi bizakomeza gushyirwamo imbaraga. Igitaramo cy’inkera y’abahizi cyagaragayemo amatorero abyina imbyino za Kinyarwanda atandukanye n’abavuga amahamba n’amazina y’inka. Iki gitaramo kikaba cyari cyitabiriwe n’abaminisitiri uwa siporo n’umuco ndetse n’uw’ibikorwa remezo. Akarere ka Nyagatare n’ubwo gakunze kurangwamo izuba ryinshi, gakunze kweramo igihingwa cy’ibigori n’ibishyimbo ndetse kakaba kanihariye 40% by’inka zo mu gihugu cyose. SEBASAZA Gasana Emmanuel
203
640
Amazi n'amashyamba bidufatiye runini. Amashyamba akurura imvura akayungurura umwuka duhumeka, avamo ibikoresho bitandukanye, hari ibiti bivamo imiti ituvura. Ikindi ni uko amashyamba acumbikiye inyamaswa n'utundi dukoko dutandukanye. Amazi atanga ingufu, acumbikira inyamaswa ziba mu mazi, turayoga, aratekeshwa, aranyobwa, muri make amazi ni ubuzima.
43
137
Diamond Platnumz yajyanywe mu bitaro igitaraganya. Naseeb Abdul Juma Issack uzwi nka Diamond Platnumz, yatangaje ko yafashwe n’uburwayi ku wa Gatandatu ubwo yiteguraga gutaramira abakunzi b’umuziki we mu mujyi wa Arusha. Uyu muhanzi yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko yatangiye umunsi nabi, afatwa n’uburwayi bwamuteye umuriro bituma ajyanwa mu bitaro igitaraganya kwitabwaho. Ati “Umunsi wanjye watangiye nabi cyane muri Arusha, ngira umuriro ukabije watumye njya mu bitaro by’agateganyo. Ndashimira Imana Ishobora byose ko ubu numva meze neza. Nkomeje kugira imbaraga.” Yakomeje asaba abakunzi be gukomeza kumusengera, kugira ngo abashe kongera kumera neza no kugira imbaraga. Uyu muhanzi yanasangije abarenga Miliyoni 16 bamukurikira kuri Instagram, videwo ye aryamye ku buriri mu bitaro ari kwitabwaho n’abaganga. Diamond Platnumz, aherutse gutangazwa ko ari mu bazataramira abazitabira itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards, bigiye gutangwa ku nshuro ya mbere ku wa 21 Ukwakira muri BK Arena. Diamond Platnumz na mugenzi we ndetse banakundana, Zuchu bahataniye igihembo kimwe na Bruce Melodie, aho bahuriye mu cyiciro cy’umuhanzi witwaye neza muri Afurika y’Iburasirazuba. Ni ibihembo bizaba biherekejwe n’ibindi bikorwa bizabera muri Camp Kigali kuva tariki 20 kugeza 22 Ukwakira, mu gihe ibirori byo gusoza bizaba ku wa 23 Ukwakira 2023 muri BK Arena. Umunyamakuru @RuzindanaJunior
196
532
Menya impamvu yatumye amata abura ku isoko. Amezi atatu arashize amata y’Inyange na Mukamira ataboneka ku isoko, ndetse n’aho abonetse ibiciro byarazamutse; aho amata yaguraga amafaranga y’u Rwanda 500 ubu ageze kuri 700 Frw na 900Frw. Igabanuka ry’amata ryagaragaye mu Turere dutandukanye cyane cyane mu Ntara y’Iburasirazuba ahakunze kuboneka ubworozi bw’inka buteye imbere ndetse hakaba n’izuba ryinshi. Umuyobozi mukuru w’Uruganda rw’Inyange, James Biseruka, yavuze ko batahinduye ibiciro kuko bigengwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda. Aganira na The New Times yagize ati: "Twagumanye igiciro kimwe twajyaga tugurisha amata ku bandi bayagura na bo bakayagurisha." Biseruka avuga ko ikarito y’amata irimo udushashi icumi igurwa amafaranga y’u Rwanda 4,500 ku ruganda, kandi uranguza agomba kuyigurisha 4,800 Frw ku bacuruzi, mu gihe umuguzi wa nyuma agomba kuyagura 5,000 Frw. Amakuru y’ubuyobozi bwa Inyange atandukanye n’ibikorwa n’abacuruzi kuko amata yagombye kugura 5,000Frw amwe mu maduka mu mujyi wa Kigali agurishwa ku mafaranga 7,500, abandi ku 9,000. Biseruka yemera ko amata Inyange itunganya yagabanutseho kimwe cya kabiri bitewe no kugabanuka k’umusaruro w’amata bitewe n’ibura ry’ubwatsi mu gihe cy’izuba. Akarere ka Nyagatare kamwe mu turere dutanga amata menshi mu gihugu ahasanzwe hakusanywa litiro 100,000 mu bigo by’amakusanyirizo y’amata, ubu yagabanutse kugera hejuru ya 80% kugeza kuri litiro 13,000. Umuyobozi w’ubucuruzi bw’imbere mu gihugu muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Cassien Karangwa we yabwiye The New Times ko igihe cy’izuba kirekire cyateje ikibazo cy’ibura ry’amazi n’ubwatsi ku nka bigatuma umukamo w’amata ugabanuka, ndetse n’abacuruzi bamwe na bamwe bagendeye kuri iki kibazo buriza ibiciro. Karangwa yagize ati: "Tuzongera ingufu mu igenzura" ariko ashimangira ko ibihano bishobora gutangwa kugira ngo hubahirizwe amategeko arengera umuguzi. Uruganda rw’Inyange rukorera i Masaka mu mujyi wa Kigali ubu rwakira litiro ziri hagati ya 40,000 na 50,000 ugereranyije na litiro 100,000 na 120,000 rwakiraga ku munsi mu gihe cy’imvura. Amata ya Savannah mu Karere ka Nyagatare, ishami ry’Inyange arimo kubona litiro ziri hagati ya 10,000 na 11,000 ugereranyije na litiro 70,000 kugeza ku 80,000 mu gihe cy’imvura, naho uruganda rwa Mukamira Dairy mu Karere ka Nyabihu rwakira litiro ziri hagati ya 10,000 na 13, 000 mu gihe cy’imvura barakiraga litiro ziri hagati ya 18,000 na litiro 20.000. Mu Karere ka Nyanza hari uruganda rwakira amata ari hagati ya litiro 5,000 na 6,000 ku munsi ugereranije na litiro 16,000 na 18,000 mu gihe cy’imvura. Iki kibazo kandi kiboneka no kuri Giheke Dairy mu Karere ka Rusizi irimo gukusanya litiro ziri hagati ya 3,000 na 4,000 mu gihe cy’imvura bakiraga litiro ziri hagati ya 6,000 na 7,000. Nubwo benshi bari bamenyereye kubona amata y’Inyange bayakuye mu mazu ayacuruza, ubu n’amata atanyuze mu ruganda yarazamutse. Kamagaju umubyeyi wo mu Karere ka Rubavu avuga ko yarasanzwe ahabwa amata y’ishyunshyu kane mu cyumweru hari igihe icyumweru gishira ntayo abonye. "Hariho ikibazo tudasobanukiwe kuko batubwira ko amata yabuze, kugera naho icyumweru tutayabonye, yewe n’amata y’inyange ntiwayabona mu maduka." Kamagaju avuga ko ikibazo cy’amata gihangayikishije ababyeyi bafite abana. Ati "Biragoye ku mubyeyi ufite abana bakenera amata, ntaho uyakura, uretse ko n’aho uyabonye ahenda. Ubu litiro y’inshyushyu twayiguraga 200Frw, turimo kuyigura 350frw." Bamwe mu bayobozi b’amakusanyirizo mu Karere ka Rubavu bavuga ko Inyange bayiha amata kandi bishyurwa Amafaranga 200 kuri litiro, cyakora bavuga ko kubera amata yabuze abamamyi b’amata babaye benshi kandi batanga amafaranga menshi. Bagize bati "Amata tuyohereza ku ruganda, gusa ikibazo ni abamamyi bayajyana kandi bishyura menshi kuko aho ikusanyirizo rihabwa amafaranga 200 kuri litiro, umworozi arahabwa amafaranga 300, urumva umuturage ajyana aho bamuha menshi." Kalisa Robert umukozi w’Akarere ka Rubavu, avuga ko nubwo batagize ikibazo cy’izuba ryinshi, umukamo w’amata waragabanutse uva kuri litiro 35,000 ku munsi ugera kuri litiro 33,000. Umunyamakuru @ sebuharara
590
1,646
Bitunguranye Putin yasubitse urugendo yarafite Afurika y’Epfo. Nyuma y’ubutumwa Perezida wa w’Afurika y’Epfo yatanze ,Putin yahise asubika urugendo yarafite muri iki gihugu.biro bya Perezida w’Afurika y’Epfo bivuga ko Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin atazitabira inama izabera muri Afurika y’Epfo mu kwezi gutaha.Ibyo bitangajwe nyuma yuko Perezida w’Afurika y’Epfo avuze ko kugerageza uko ari ko kose kwo guta muri yombi Putin muri icyo gihugu kwaba ari ugushoza intambara ku Burusiya.Iyo Putin aramuka avuye ku butaka bw’Uburusiya, yari kuba arebwa (...)Nyuma y’ubutumwa Perezida wa w’Afurika y’Epfo yatanze ,Putin yahise asubika urugendo yarafite muri iki gihugu.biro bya Perezida w’Afurika y’Epfo bivuga ko Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin atazitabira inama izabera muri Afurika y’Epfo mu kwezi gutaha.Ibyo bitangajwe nyuma yuko Perezida w’Afurika y’Epfo avuze ko kugerageza uko ari ko kose kwo guta muri yombi Putin muri icyo gihugu kwaba ari ugushoza intambara ku Burusiya.Iyo Putin aramuka avuye ku butaka bw’Uburusiya, yari kuba arebwa n’inyandiko yo kumuta muri yombi y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI).Afurika y’Epfo ni umunyamuryango wa ICC, bivuze ko yari yitezwe gufasha mu guta muri yombi Putin.Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov ni we ahubwo uzahagararira igihugu cye muri iyo nama y’iminsi ibiri.Ariko ibitangazamakuru byo mu Burusiya byatangaje ko Dmitry Peskov, umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’Uburusiya, Kremlin, yavuze ko Putin azakurikirana iyo nama y’itsinda rya BRICS – impine ya Brazil, Uburusiya, Ubuhinde, Ubushinwa n’Afurika y’Epfo – mu buryo bw’iyakure bwa videwo.Iryo tsinda ry’ibihugu bifite ubukungu burimo gutera imbere mu buryo bwihuse, ribonwa na bamwe nka mucyeba w’itsinda ry’ibihugu birindwi bikize cyane ku isi rya G7.Mu itangazo, ibiro bya Perezida w’Afurika y’Epfo byavuze ko ayo masezerano yuko Putin atazitabira iyo nama yagezweho "ku bwumvikane bw’impande zombi" ndetse byavuze ko yabayeho nyuma y’"ibiganiro byinshi" kuri iyo nama.Abashyigikiye Uburusiya banenze icyo cyemezo, bavuga ko Afurika y’Epfo yagakwiye kuba yatsimbaraye ndetse igakoresha ubusugire bwayo mu kurinda no gushyigikira inshuti yayo.Ubutumire bw’Afurika y’Epfo kuri Putin, yamuhaye mbere yuko ICC imushinja ibyaha byo mu ntambara yo muri Ukraine, bwateje impaka haba mu gihugu no mu mahanga.Ubwo butumire bwaje kubonwa nka gahunda ya leta yo gutandukira ku kwigaragaza nk’igihugu gishaka kuba hagati na hagati (kivuga ko nta ho kibogamiye) mu ntambara hagati y’Uburusiya na Ukraine, ari na wo murongo ibindi bihugu bimwe byo muri Afurika bivuga ko birimo kuri iyo ntambara.Ariko guverinoma ya Perezida Cyril Ramaphosa yabuze uko ibyifatamo ubwo igitutu cyari gikomeje kwiyongera cy’abasaba ko ita muri yombi Putin.Ishyaka rikomeye cyane mu yatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Afurika y’Epfo, Democratic Alliance, ryagiye mu rukiko kugerageza guhatira abategetsi guta muri yombi Putin mu gihe yaba akandagije ikirenge muri icyo gihugu.Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, na wo wari uri muri icyo kirego.Inyandiko zo mu rukiko zihishura ko Perezida Ramaphosa atemeraga na gato gahunda nk’iyo, avuga ko umutekano w’igihugu ari wo uri ahakomeye.Mu nyandiko yagejeje mu rukiko, yagize ati: "Afurika y’Epfo ifite ibibazo byumvikana ku gushyira mu bikorwa ubusabe bwo guta muri yombi no gushyikiriza [urukiko] Perezida Putin."Uburusiya bwarabisobanuye neza ko guta muri yombi perezida wabwo uri ku butegetsi byaba ari ugushoza intambara. Byaba binyuranyije n’itegekonshinga ryacu kuba mu byago byo kujya mu ntambara n’Uburusiya".Peskov yahakanye ko Uburusiya bwabwiye Afurika y’Epfo ko guta muri yombi Perezida wabwo byaba ari ukubushozaho intambara, ariko yavuze ko "bigaragara neza kuri buri wese icyo kurenga ku mategeko [nk’uko] bikorewe umukuru wa leta y’Uburusiya byaba bivuze".Uburusiya bwakomeje kuvuga ko inyandiko ya ICC yo guta muri yombi Putin iteye isoni kandi ko nta gaciro ifite mu rwego rw’amategeko, kuko icyo gihugu atari umunyamuryango wa ICC.Umugabane w’Afurika uracyacitsemo ibice ku ntambara hagati y’Uburusiya na Ukraine, ibihugu bimwe bikaba bitseta ibirenge mu gushyigikira imyanzuro y’umuryango w’abibumbye yamagana Uburusiya ku bikorwa byabwo muri Ukraine.Impamvu z’uku gucikamo ibice ziratandukanye bitewe n’igihugu icyo ari cyo, ariko zimwe mu nzobere zivuga ko kimwe mu by’ingenzi kibitera ari umubano ushingiye ku bukungu Uburusiya bufitanye na bimwe mu bihugu by’Afurika, birimo n’Afurika y’Epfo.Umuherwe w’Umurusiya ufite ijambo muri politiki wafatiwe ibihano, Viktor Vekselberg, bivugwa ko ari umwe mu batera inkunga nyinshi ishyaka riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo - African National Congress (ANC).Inkuru ya BBC
656
1,840
Uturere turakangurirwa gushyira imbaraga muri Siporo zidahenda. Kuva tariki 17 kugeza 19 Mutarama 2018, mu Kigo cya OLYMPAFRICA giherereye mu karere ka Nyanza, habereye amahugurwa yahuje Komite Olempike y’u Rwanda, abahagarariye za Federations n’Abakozi b’Uturere bafite Siporo mu nshingano. Aya mahugurwa yamaze iminsi itau, abayitabiriye bagiye bungurana ibitekerezo ku iterambere rya Siporo y’u Rwanda, by’umwihariko bagafatanya n’impuguke muri Siporo y’u Rwanda. Ubwo aya mahugurwa yasozwaga, Amb. Munyabagisha Valens uyobora Komite Olempike y’u Rwanda ari nayo yateguye aya mahugurwa, yasabye abashinzwe Siporo mu turere kudatinda cyane muri Siporo zihenda, ahubwo bakanibuka ko hari n’izindi Siporo zihendutse kandi ziteza imbere abazitabira “Iyo abantu kenshi bavuga kuri Siporo usanga bagaragaza inzitizi, bari nta bikorwa remezo, nta mafaranga, kandi hari za Siporo binagaragara zidakenera budget nyinshi, zidakenera ibikorwa remezo byinshi, abantu bagomba kumenya ko ibihugu byateye imbere muri Siporo runaka Atari uko bahereye ku bikorwa remezo bihenze” “Iyo unarebye Siporo zimaze kuduteza imbere cyane ntabwo ari Siporo zinahenze, mu gusiganwa dufite imidari, Beach Volley twegukanye igikombe cy’Afurika kandi ni umukino udahenda, za Taekwondo ni uko” Ibi kandi abihuza n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya SIporo y’Umuco, wanasabye ko byibuze buri karere kakagombye kugira nibura imikino itatu harimo idahenze Yagize ati “Uturere twinshi usanga dutekereza cyane ku mupira w’amaguru, ariko buriya byaba byiza buri karere kongeyeho n’indi mikino kandi idahenda, nka Kirehe ubu abantu bayiziho ko ifite ikipe ya Volleyball ikomeye kandi ni umukino udahenze cyane, n’abandi babishyizemo imbaraga byashoboka kandi byabagirira akamaro” Umuyobozi Komite Olempike yanabibukije ko Siporo ari imwe mu nkingi zubaka igihugu “Siporo ni imwe mu nkingi z’igihugu zikomeye, twari tugamije kubumvisha ko siporo igomba kuba iya bose, turashaka kubaka igihugu cya SIporo, na gahunda ya Perezida wa Republika harimo ko Siporo igomba kuba mu nkingi z’iterambere ry’igihugu” Umunyamakuru @ Samishimwe
288
816
Igitabo cya kera ariko kigifite agaciro cyerekanywe mu imurika mpuzamahanga ry’ibitabo muri Ekwateri. Kuva ku itariki ya 20 kugeza ku ya 24 Nzeri 2023, i Guayaquil muri Ekwateri, habereye imurika mpuzamahanga rya cyenda ry’ibitabo. Iryo murika ryabereye mu mujyi wa Guayaquil ahitwa Expoplaza, ryitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 30.000. Abavandimwe bakoze akazu ko kwerekaniramo ibitabo kari kanditseho amagambo ashishikaje agira ati: “Igitabo cya kera ariko kigifite agaciro.” Ayo magambo yagaragazaga ukuntu ubutumwa bwo muri Bibiliya bufitiye akamaro abantu bose, yaba abakuru cyangwa abato. Hari nyandiko ziri mu ndimi zitandukanye, urugero nk’Igishinwa cy’Ikimandare, Icyongereza, Igiporutugali, Igikicuwa (Chimborazo), Igikicuwa (Imbabura) n’Icyesipanyoli. Abavandimwe na bashiki bacu bagera ku 150 ni bo bifatanyije muri iyo gahunda. Hatanzwe inyandiko zirenga 700 ku bantu bashimishijwe basuye ako kazu, kandi abantu benshi babasuye baberetse uko babona izindi ngingo zishobora kubashishikaza ku rubuga rwa jw.org. Mushiki wacu ari kwereka umuntu uko yakuraho igitabo ku rubuga rwa jw.org Hari umugabo ufite abana b’ingimbi waje kuri ako kazu, abwira abavandimwe ko ahangayikishijwe n’ibibazo abana be bahanganye na byo. Abavandimwe bamubwiye ko Bibiliya ari igitabo kitajya gita agaciro kandi ko gishobora gufasha abakiri bato guhangana n’ibibazo bahura na byo. Uwo mugabo bamuhaye ibitaboIbibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, umubumbe wa 1n’uwa2, maze aravuga ati: “Ntabwo nari nzi ko muri iri murika ndi bubonemo ibitabo bifite agaciro nk’ibi.” Hari umugore waje gusaba Bibiliya. Yavuze ko yahuye n’Abahamya ba Yehova gake cyane, bitewe n’uko aba ahantu harindwa cyane. Hari mushiki wacu wamuhaye Bibiliya, anamusobanurira gahunda tugira yo kwigisha abantu Bibiliya. Nyuma yaho, uwo mugore yaje gusaba ko Abahamya bamusura akoresheje urubuga rwa jw.org. Abahamya babiri bari kubwiriza umugabo wabasuye Umuvandimwe witwa Diego, wifatanyije muri iyo gahunda yaravuze ati: “Nubwo hari benshi babonye ikirango cya jw.org gusa, hari ubutumwa basigaranye. Nta gushidikanya ko iri murika ryabafashije kwibonera ko Bibiliya igifite agaciro kenshi muri iki gihe.” Twishimiye ko abavandimwe na bashiki bacu bo muri Ekwateri bafashije abantu kumenya inama zirangwa n’ubwenge zo muri Bibiliya, ari cyo gitabo cya kera kuruta ibindi byose ariko kigifite agaciro.—Imigani 3:21.
329
950
Umwunganizi mu mategeko wa Karasira Aimable yikuye mu rubanza. Urubanza rwa Karasira Aimable rwari ruteganyijwe kuri uyu wa 8 Gicurasi 2024 rwasubitswe. Ni nyuma y’aho umwunganizi we mu mategeko, Gatera Gashabana yikuye mu rubanza habura umwanya muto ngo rutangire kuburanishwa. Ni urubanza ruburanishwa n’Urugereko rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga rukorera i Nyanza mu Majyepfo. Ni urubanza rwatangiye kuburanishwa muri Mata ya 2023, Karasira akaba ashinjwa ibyaha  birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, guteza imvururu muri rubanda no kuterekana  aho yakomoye imitungo ye. Karasira Aimable yari asanzwe afite abamwunganira mu mategeko babiri muri uru rubanza, Me. Gashabana na Me. Evode Kayitana. Ku ikubitiro, Me. Kayitana yaje kwivana muri uru rubanza, rusigara ruburanwa na Me.Gatera Gashabana. Kuri uyu wa 8 Gicurasi, hari hitezwe kumva ukwiregura ku ruhande rwa Karasira ndetse na Gatera Gashabana wari usigaye mu bamwunganira mu  mategeko. Si uko byagenze kuko mbere y’uko urubanza rutangira, Gatera Gashabana, wari uri mu rukiko yandikiye urukiko ibaruwa ivuga ko yivanye muri uru rubanza, nyuma yo kuyitanga ahita agenda. Nyuma yuko umucamanza atangaje ko Gatera Gashabana yikuye mu Rubanza, Karasira yabajijwe niba yemera kwiburanira nta mwunganizi, Karasira  asaba  Urukiko ko rwamufasha gushaka umwunganizi kuko “muri gereza nta bwinyagamburiro mfite”. Yagie ati: “Umutungo wanjye wose warafatiriwe ku buryo njyewe byahita bingora. Mumfashe kugira ngo urutonde rw’abavoka nabona nakoroherezwa kugira ngo nshobore kuvugana nabo.” Urukiko rwafashe umwanzuro wo gusubika urubanza, rukazasubukurwa ku wa 3 Nzeri 2024 Karasira yabonye umwunganizi.
232
645
Francois L. Woukoache. Francois L. Woukoache (yavutse ku ya 16 Gashyantare 1966), ni umukinnyi wa firime wa Kameruni uba mu bubiligi akaba n'umwanditsi . Yakoze firime zigera kuri makumyabiri hamwe nuruhererekane rwinkuru zabana ndetse na gahunda za tereviziyo. Ubuzima bwite. Yavutse ku ya 16 Gashyantare 1966 i Yaoundé mu muryango ufite barumuna icyenda. Nyuma y’amasomo yisumbuye, yakurikiranye amasomo yo mu rwego rwo hejuru. Yize mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuhanzi i Buruseli (INSAS). Umwuga. Mu 1991, yakoze filime ye ya mbere yitwa "Melina" . Mu 1995, yakoze documentaire "Asientos" ivuga ku bucuruzi bwabacakara. Filime yerekanwe mu birori byinshi bya firime kandi irashimwa cyane. Hanyuma yakoze indi filimi ngufi "The smoke in the eyes" 1997 i Buruseli. Mu 1998, Woukoache yayoboye "Fragments de vie" . Iyi filime itavugwaho rumwe yasobanuye ibyiciro bya Afurika yo mu mijyi no mu rusaku, iy'utubari na clubs z'umujyi muri Afurika ya Ekwatoriya. Muri uwo mwaka, yayoboye filime "We no longer died" yari ishingiye ku buzima nyuma ya jenoside yabaye mu Rwanda. Kuva mu 1998, yagiye mu bikorwa byo guhugura no gutunganya amajwi n'amashusho mu Rwanda. Nyuma yaje kuba umwarimu mu Ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho muri kaminuza nkuru y’u Rwanda. Muri kiriya gihe, yagenzuye ikorwa rya firime ebyiri za mbere zu Rw0anda mu 1999: "Kiberinka" na "Entre deux mondes" . Muri 2000, yakoze documentaire "Nous ne Sommes Plus Morts" . Filime yatsindiye Jury Mention mu iserukiramuco mpuzamahanga rya Zanzibar. Hagati ya 2003 na 2005, yari umuhuzabikorwa wumushinga "Iguku n'Urumuri watangijwe nkintangiriro" ya sinema mumashuri yu Rwanda. Muri 2009, Woukoache yayoboye film ngufi "The lady of the 4 th floor." Hagati ya 2013 na 2016, yahujije umushinga "Faces of Life" . Binyuze muri uwo mushinga, yahuguye abagore bo mu Rwanda gukoresha ubuhanzi bugaragara nk'uburyo bwo kuvuga no guhindura imibereho. Nyuma yaje kuyobora film, "Ntarabana" .
293
757
Iriba Limited. Uruganda Iriba Limited ni uruganda rukora amazi yitwa Iriba, aho yatangiye ibikorwa byayo biri mu Rwanda  biyingurura mazi meza afutse, aho yibanda mu gutunganya amazi ikoresheje ikoranabuhanga ryo kuyayungurura, ruherereye mu murenge wa remera mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali . Amazi Iriba. Uruganda rwa Iriba Limited rukora azami ya Iriba ubusanzwe isanzwe ifite icyangombwa cy’ubuziranenge yahawe n’Ikigo cyibishinzwe cya RSB, ndetse n’Ikigo cy’Igihugu kigenzura ibiribwa n’imiti Rwanda cyi twa FDA, Iriba Isanzwe ikorera mu bihugu birimo Kenya, Tanzania, Uganda, Kenya, Burundi, Zambia, na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo .
93
239
Umuhungu wa Museveni Gen Muhoozi yagaragaje ko Yesu ariwe wakiza Congo. Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yatunguye benshi agaragaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikeneye amasengesho menshi no gucungurwa kugira ngo ibibi byose biyirimo bishire.Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi w’imyaka 47 y’amavuko, akaba N’umwe mu bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga cyane bitewe n’ibitekerezo bitandukanye agaragaza yaba ibya Politike, ubuzima bwe bwite ndetse n’ibindi bijyanye nuko abona ibintu Muri rusange. asanga Congo ikwiye Gucungurwa na Yesu Kristo.Ibi yabigarutseho, nyuma yaho kuwa Gatandatu ushize taliki ya 5 Gashyantare uyu mwaka, i Kinshasa havuzwe amakuru y’ibikorwa by’umutekano muke byanatumye Perezida Tshisekedi ahaguruka igitaraganya i Addis-Abeba aho yari yitabiriye inama ya 35 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Nyuma yo kwikanga ko hari abashakaga kumuhirika k’ubutegetsi nubwo bitemejwe neza N’ibiro by’umukuru w’igihugu.Ibi byatumye François Beya wari umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi mu by’umutekano atabwa Muri Yombi. kugeza kuri ubu akaba yaramaze no Gusimburwa N’uwari umwungirije Nubundi ariwe Jean Claude Bukasa, akaba ariwe wahise uhabwa izo Nshingano by’agateganyo.Mu butumwa umuhungu wa Museveni Gen Kainerugaba Muhoozi yanyujije ku rubuga rwe rwa twitter, Yagaragaje ko yizerera mu mwami Yesu krisito Nk’umwe mu bacunguye abatuye isi , ndetse anagaragaza ko ariwe ufite ububasha ndetse no gukiza Congo ibibi biyibarizwamo.ati "Mw’izina ry’Umwana w’ikinege w’Imana, Izuka Ryonyine N’Ubuzima, Yesu Kristo, Umukiza w’isi, yaje gukiza Congo y’Iburasirazuba kuri satani! Nyogokuru yaramwemeraga kandi yaraducunguye twese. Ibintu byose birwanya Kristo birimbuke."Ubutumwa bwa Gen Muhoozi Yacishije kuri Twitter
239
698
Nukora ibi uzaca ukubiri n’impumuro mbi mu kanwa. Muri make, kugikemura ni ukuvura impamvu yagiteye, bikunganirwa na bimwe mu biribwa bifasha kugira impumuro nziza mu kanwa. Bimwe muri byo biribwa ni ibi bikurikira: 1. Imbuto zimwe na zimwe: Imbuto zikungahaye kuri vitamin C, zirimo nk’amaronji (amacunga), indimu, pomme n’inkeri n’izindi. 2. Umudarasini (Romarin): Ni icyatsi gikunze gukoreshwa nk’ikirungo mu cyayi no mu guteka inyama, nacyo kizwiho kuzana impumuro nziza mu kanwa ku muntu ukunda kugikoresha. 3. Yawurute: Ni ikinyobwa gikomoka ku mata kigira akamaro kenshi ku buzima bw’umuntu. Gifasha kandi igifu gukora neza, kikanasukura urwungano ngogozi bityo ntihagire umwuka mubi ushobora guturuka mu muntu. 4. Amazi arimo indimu: Nkuko twatangiye tuvuga ko hari imbuto zifasha mu kurwanya impumuro mbi, no kunywa amazi arimo indimu ni kimwe mu bifasha umuntu kuzana umwuka mwiza uturuka mu kanwa ke. 5. Cocombre: Iri mu biribwa bituma umuntu azana impumuro nziza mu kanwa, cyane cyane ku bantu bakunda kuyikoramo salade, kuko yica udukoko dushobora gutera mu kanwa guhumura nabi ndetse ikanakomeza ishinya ikayirinda kuba yakwangizwa n’ibibonetse byose kandi burya iyo ishinya ifite ikibazo bituma no mu kanwa hazana umwuka utameze neza. 6. Persil: Ni icyatsi cyo mu bwoko bwa sereri nacyo kikaba ingenzi cyane mu gufasha umuntu kuzana impumuro nziza mu kanwa, cyane cyane ku bantu bagikoresha nk’ikirungo ariko biba byiza kurushaho iyo uyihekenye. Hari n’ibindi byinshi byafasha umuntu kugira impumuro nziza mu kanwa ku bantu bagira icyo kibazo, ariko ibyo ni bimwe mubyo twabahitiyemo. Zirikana ko gufata aya mafunguro rimwe gusa bitazakemura ikibazo cyo kugira impumuro mbi mu kanwa, bisaba guhozaho. Umunyamakuru @ naduw12
260
678
Liverpool inganyije na Man City, Arsenal ibyungukiramo (Amafoto). Ni umukino wari witezwe cyane kuko aya makipe yombi ari muri atatu arimo guhatanira igikombe cya shampiyona uyu mwaka, wari witezwe kandi kuko wari uwa nyuma ku batoza Jurgen Klopp wa Liverpool uzayivamo mu mpeshyi y’uyu mwaka, nk’uko yabitangaje ndetse na Pep Guardiola wa Man City bahanganye cyane kuva mu 2017, dore ko ibikombe bitanu biheruka biri hagati yabo. Nk’uko ari umukino uba witezweho kuryoha, watangiranye imbaraga ku ruhande rw’ikipe ya Man City muri rusange, mu gice cya mbere yageragejemo amashoti arindwi yarimo ane agana mu izamu mu gihe Liverpool na yo yagerageje amashoti arindwi ariko arimo rimwe ryaganaga mu izamu. Byahiriye Man City ku munota wa 23 ubwo Kevin De Bruyne yateraga koruneri, maze ku burangare bwa ba myugariro ba Liverpool, John Stones abatsindana igitego cyarangije igice cya mbere ari 1-0. Liverpool yatangiye igice cya kabiri neza isatira cyane, maze ku munota wa 48 ibona penaliti nyuma y’ikosa umunyezamu wa Man City Ederson yakoreye Darwin Nunez, amugusha mu rubuga rw’amahina. Iyi penaliti yafashwe n’Umunya-Argentine Alexis Mac Allister, wanakinnye neza hagati mu kibuga muri rusange maze ayitsinda neza ku munota wa 50, dore uyu munyezamu yari yabanje kuvurwa. Uyu munyezamu wari wagiriye imvune mu ikosa yakoze ryavuyemo penaliti, ku munota wa 56 yavuye mu kibuga asimburwa na Stefan Ortega. Ku munota wa 61, Liverpool yakoze impinduka zahinduye imikinire aho yakuyemo Dominik Szoboszlai wakinaga hagati, ishyiramo Mohamed Salah wahise ajya gukina imbere iburyo hakinaga Harvey Elliott, wahise asubira inyuma gukina hagati. Kuri uyu munota kandi hinjiyemo Andy Robertson usanzwe akina inyuma ibumoso, ahakinaga Joe Gomez byari byagoye wahise ajya gukina iburyo inyuma hari havuye Conor Bradley wari usimbuwe. Ku munota wa 69 Man City na yo yasimbuje ikuramo Julian Alvarez na Kevin De Bruyne, basimbuwe na Mateo Kovacic na Jeremy Doku mbere y’uko ku munota wa 76, Liverpool yongera gukuramo Darwin Nunez igashyiramo Cody Gakpo. Igice cya kabiri cyaranzwe n’umukino mwiza amakipe yombi yagaragazaga, ariko noneho bitandukanye n’igice cya mbere, Liverpool inabona uburyo bwiza imbere y’izamu ariko bugahushwa, burimo ubwo Luiz Diaz yahushije ku mupira yahawe na Mohamed Salah, akananirwa kuwushyira mu izamu. Man City na yo ntabwo yaburaga kugera imbere y’izamu ngo ibone uburyo bukomeye ariko butabaye bwinshi, gusa burimo ubwa Jeremy Doku yateye igiti cy’izamu ndetse n’umutambiko w’izamu watewe na Phil Foden, nyuma y’akazi gakomeye umunyezamu wa Liverpool Caiomhin Kelleher yari amaze gukora akuramo umupira, ariko akawumutera. Igice cya kabiri muri rusange nubwo amakipe yagendaga ayingayingana mu mibare, ariko Liverpool yasoje iki gice iteyemo amashoti 12 arimo atanu agana mu izamu, imibare myiza ugereranyije n’igice cya mbere mu gihe Man City yateyemo amashoti atatu arimo abiri agana mu izamu, mu gihe mu kugumana umupira Liverpool yagisoje ifite ijanisha rya 53% kuri 47 yari ifitwe na Man City, ari na yo mibare y’umukino muri rusange. Arsenal yabaye iya mbere Kunganya uyu mukino byatumye Arsenal ifata umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo, aho ifite amanota 64 inazigamye ibitego 45, mu gihe Liverpool banganya amanota ari iya kabiri ikaba izigamye ibitego 39, Man City izikurikira n’amanota 63. Umunyamakuru @UwimanaJeanJul1
505
1,212
Dr. Agnes Kalibata Yongerewe Inshingano. Umunyarwandakazi Dr. Agnes Matilda Kalibata usanzwe uyobora Ikigo nyafurika gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi, AGRA, yatorewe kujya muri Komite ngishwanama y’Abagize Akanama mpuzamahanga gaharanira ko ikirere kidakomeza gushyuha. Iyi Komite bayita COP 28 Advisory Committee. Kalibata yashimye abamugiriye icyizere bamushyira muri iriya Komite. Yavuze ko azakora uko ashoboye agatanga umusanzu we mu gutuma intego z’iriya Komite zigerwaho. Yahawe izindi nshingano Yemeza ko kugira ngo isi igere ku iterambere rirambye, ari ngombwa ko ibiyikorerwaho byose bigomba kuzirikana akamaro ko kurengera ibidukikije, bigakorwa binyuze mu kugabanya ibyuka isi yohereza mu kirere.
92
266
“Babohereje ngo bandimbure”-Olive Lembe, umugore wa Joseph Kabila. Mu gihe ku wa 31 Nyakanga 2024 urugo rw’uwahoze ari Perezida wa DRC rwatewe rukumvikanamo urusaku rw’amasasu, Olive Lembe umugore wa Kabila Joseph yashinje Leta ya Tshisekede kumugabaho ibitero bashaka kumurimbura. Iki gitero cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, kiza kwemezwa na Adam Shemisi, umuvugizi wa  Olive Lembe, umugore wa Perezida Joseph Kabila Kabange. Nyuma gato, umugore wa Joseph kabila yaje kumvikana abwira itangazamakuru ko aka gatsiko kazwi nka “Les Forces du Progres gakorera mu kwaha kwa UDPS, ishyaka riri ku butegetsi muri Congo, koherejwe kugira ngo kamurimbure. Yagize ati “Bari babohereje kundimbura sinamenya ngo bari bangahe ariko bari benshi, bashakaga kubanza gutwika imodoka ziri hano hanze y’inzu, amashusho yafashwe yagaragazaga ko bari benshi barwana nurugi ngo binjirire mu nyubako.” Madamu w’uwahoze ari Perezida wa Congo, Joseph Kabila, yabwiye itangazamakuru ko impamvu y’ibi byose ari ugushaka guhungabanya umutekano wa Kabila n’umuryango we. Yagize ati “Muri make navuga ko ibi byose ari ugushaka guhungabanya umutekano wa Perezida Kabila. Gusa uko biri kose azagumya abe sekuru wa Demokarasi ya DRC. Tuzagerageza dutwaze kuko turi abenegihugu ba congo”. Yakomeje agira ati “Twavukiye aha, twakuriye aha, twigiye aha, duhahira aha, sinibaza ukuntu aya mabandi yatuma duhunga igihugu cyacu” Lembe Olive kandi yahaye ubutumwa Perezida Félix Tshisekedi n’uwahoze ari Minisitiri w’umutekano wa Congo, Jean Pierre Bemba. Yagize ati “Oya, ndamenyesha perezida uri ho, ndahamagara Misitiri w’umutekano ucyuye igihe Jean Pierre Bemba, kuba bihishe inyuma y’ibi bikorwa. Bahungabanya umutekano wacu bashaka inzira z’amakamyo ajya kunyubako zabo ziri muri metero nkeya uvuye aha”. Umugore wa Joseph Kabila kandi yasabye Imana gukoresha ubutabera bwayo ikarengera umuryango wa Joseph Kabila. Ati “Mboneyeho gusaba Imana ishobora byose mu butabera bwayo kurinda Kabila, umuryango we ndetse n’abaturage bamukunda”. Yabaye kandi nk’uwitsa ku kuba hari amakuru avugwa ko Joseph Kabila ari we wahaye intebe y’ubuperezida Tshisekedi, yibaza iba ari ikosa yakoze guhesha icyubahiro abatagikwiye, no kwambika amakote abatari bayagenewe. Ati “Ubanza Kabila yarakosheje aha agaciro abantu, ahari se yakoze ikosa kwambika amakote abo atari agenewe, bakagira ibyubahiro batarotaga nk’ibyo bafite kugeza ubu. Yasoje avuga ko ari ubwa kabiri babateye, avuga  ko ntacyo bazageraho kuko kuri iyi isi nta muntu uzatura nk’ibisi bya Huye. Yagize ati “Byambabaje kuko ubu ni inshuro ya kabiri batera urugo rwa kabila mpari, kandi niyo tudahari barabikora kuko dufite uburenganzira bwo kujya aho dushatse. Bashakaga ku nkuraho ariko nta muntu uzatura nk’imisozi kuri ino si twese turi abacumbitsi. Gusa aya mabandi bohereza kundangiza ntacyo bazageraho bo nabasebuja kuko jye nifitiye icyizere”. Ibi bije nyuma yuko  mu mezi atatu ashize hari amakuru yavuzwe ko bamwe mu barwanashyaka bo mu ishyaka rya Joseph Kabila bihuje n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Congo, ni mu gihe andi amakuru yavugaga ko Uwari Perezida wa Congo Joseph Kabila Kabange yaba yarahunze igihugu kuko umutekano we waba wari uri mu mazi abira.
460
1,214
Umuriro watse iwabo wa Chameleone na Pallaso, habonetse undi mubyeyi wabo. Mu muryango wa Mayanja umuriro watse nyuma y’uko buri ruhande rushinjanya gucana inyuma. Umugabo witwa Jimmy yatangaje ko ariwe se wemewe n’amategeko w’abahanzi Chameleone ndetse na Pallaso bakorera muzika mu gihugu cya Uganda.Byose byatangiye hari amajwi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga zirimo WhatsApp aho ababyeyi ba Chameleone na Pallaso bumvikanye bashinjanya gucana inyuma ndetse no kutizerana mu rugo rwabo kandi buzukuruje.Aya majwi yageze ku bantu bitangira guhihiswa ko Chameleone na (...)Mu muryango wa Mayanja umuriro watse nyuma y’uko buri ruhande rushinjanya gucana inyuma. Umugabo witwa Jimmy yatangaje ko ariwe se wemewe n’amategeko w’abahanzi Chameleone ndetse na Pallaso bakorera muzika mu gihugu cya Uganda.Byose byatangiye hari amajwi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga zirimo WhatsApp aho ababyeyi ba Chameleone na Pallaso bumvikanye bashinjanya gucana inyuma ndetse no kutizerana mu rugo rwabo kandi buzukuruje.Habonetse umugabo uvuga ko ariwe se wa ChameleoneAya majwi yageze ku bantu bitangira guhihiswa ko Chameleone na Pallaso baba bafite undi se utari Mayanja bamaranye igihe ari nawe wabakujije. Muri ayo majwi humvikanamo Prossy nyina wa Chameleone ashinja umugabo Mzee Mayanja kuba asigaye aryamana n’abana b’abakobwa bakiri bato akirengagiza ishingano ze mu rugo.Ku rundi ruhande kandi humvikana Mzee Mayanja ise wa Chameleone ashinja umugore we Prossy kuryamana n’Abakozi bo mu rugo ndetse ko yananiwe ishingano zo mu rugo.Yaba Prossy ndetse n’umugabo we Mayanja bavuga ko ibi byose byakemurwa n’uko bakoresha ibizamini by’amaraso bizwi nka DNA kugirango hagaragare ukuri ku bana bafitanye.Hejuru y’ibi hiyongeraho umugabo witwa Jimmy uvuga ko ariwe se wa Chameleone. Uyu mugabo atuye mu ntara ya Kalungu ashingira ku kuba yaragiranye ibihe byiza na Prossy nyina wa Chameleone mbere y’uko ashakana na Mayanja.Yavuze ko Prossy ari urukundo rwe rw’ahashize kandi ko bagiranye ibihe byiza buri wese adashobora kwibagirwa. Jimmy akomeza avuga ko yagiye gutura muri Tanzania agarutse akabwirwa ko Prossy bakundanaga yishakiye umugabo witwa Mayanja ndetse ko batuye mu gace ka Kawempe.Jimmy ngo ashaka ko Chameleone na Palllaso we yita abana be baza akabajyana mu muryango we akabereka bashiki babo hamwe n’abavandimwe be. Anavuga ko abantu badakwiye gutekereza ko ashaka amafaranga ya Chameleone ahubwo ashaka kugaragaza ukuri.Prossy nyina wa Chameleone yashimangiye ko atigeze agirana ibihe byiza na Jimmy ndetse ko atanamuzi . Uyu mugore yavuze ko uyu mugabo ashaka ko haza agatotsi hagati ye n’umugabo we Mayanja.
377
960
Ikiyaga Tanganyika kirageramiwe ku bijanye n'ibidukikije. Mu Burundi, ikiyaga Tanganyika kiri mu vya mbere binini kw'isi kandi gitunze abantu benshi, kirageramiwe mu buryo butandukanye. Ikigega mpuzamakungu c'ibidukikije, Global Nature Fund, cagenye Tanganyika nk'ikiyaga ca mbere kigeramiwe muri uyu mwaka w'2017. Mu bihugu bine bisangiye ikiyaga Tanganyika harimwo Uburundi, umurwa mukuru waco Bujumbura uri ku nkengera zaco. Imicafu yo mu ngo n'amahinguriro vyisuka mu kiyaga biri mu bikigeramiye cane. Ikigo kijejwe isuku mu gisagara ca Bujumbura SETEMU kivuga ko kimaze igihe kidafise uburyo bwo kubanza gusobanura iyo micafu no kuyungurura amazi mabi imbere y'uko yisuka mu kiyaga Tanganyinka. Ku gituro ca Buterere co kuyungurura amazi y'imicafu, niho amazi yose mabi ava mu ngo no mu mahinguriro yategerezwa guca imbere yuko yisuka mu kiyaga Tanganyika. Ariko amapompo yo kuduza bene ayo mazi yo mu mahinguriro ari ku nkengera z'ikiyaga Tanganyika kugira ashike ku Buterere, amaze igihe yarapfuye. Umukuru wa SETEMU, Sadiki CIZA, avuga ko ubu amafaranga yo kuyagura yabonetse. Amashirahamwe aharanira kurwanira ibidukije avuga ko ikiyaga Tanganyika gitunze abantu barenga umuliyoni na cane cane abarovyi, abacuruza n'abafungura amafi arobwa murico. Tharcisse Ndayizeye wo mu runani rw'amashirahamwe aharanira ibidukikije OBEA, avuga ko umwimbu w'amafi wagabanutse gushika ku 25% hagati ya 1995 na 2011. "Harya ku ngengera niho ifi zategerezwa kurondokera. Zidashoboye kuza, amafi aca agabanuka cane mu gihe igitigiri c'abarovyi cagwiriye cane" N'amazi anyobwa mu gisagara menshi ava mu kiyaga Tanganyika. Mu bushikiranganji bujejwe ibidukikije, baremera ko ikiyaga Tanganyika kigeramiwe. Bamaze iminsi bakoresha amanama abajejwe intwaro n'abafise uruhara mu kurungika imicafu mu kiyaga Tanganyika. Jeanne Francine Nkuznimana ajejwe igisata c'isuku n'ukugenzura ubwiza bw'amazi, avuga ko bashaka ko umwe umwe wese mu bimuraba, yokora ibikingira ikiyaga Tanganyika. amashakiro. https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-40354222
268
777
akamuvugiramo atarasoza ijambo rye aba amuciye mu ijambo. Uwavugaga mbere ibye ntibyumvikana kuko umuvugiyemo adatuma asobanura ibyo yari atangiye kuvuga. Guca umutaru cyangwa kurenga umutaru. Ahantu hareshya naho umuntu yataruka rimwe haba ari hagufi cyane. guca umutaru ni ugukora akagendo gato cyane. iyi uuze uti nari ntaraca umutaru cyangwa nari ntararenga umutaru uba uvuze ko wari ukiri hafi cyane Guca urwa mbeehe. Imbehe niyo yahoze ari isahani y'umunyarwanda Guca urubanza ugamije kubona ibyo ushyira kwisahani ni uguca urwa mbeehe, muri iki gihe bavuga ko umucamanza yariye ruswa. Gucana igishyito. Nta kindi umunyarwanda yagiraga yashoboraga gukoresha kugirango abashe kubona ni joromunzu keretse umuriro wo muziko. Bityo rero iyo habaga impamvu ituma abantu barara bicaye byari ngombwa ko umuriro urara waka; bene uwo muriro niwo bita igishyito. Gucana igishyito ni ugucana umuriro w'inkwi zikomeye maze ukagumaho igihe kirekire. Iyo umubyeyi yabyaraga ari ku kiriri bamucaniraga igishyito. Niho umuhango wo kujya guhemba bakajyana inkwi wavuye. Gucika amakendero. Gukendera ni ukubura uko ubigenza, kubura uwo utabaza cyangwa kubura wirwanishaho. iyo bavuze ngo yumvise uko byagenze acika amakendero baba bavuze ko yihebye agacika intege akamera nk'ugushije ishyano. Gucika kw'icumu. Iyo abantu bari hamwe bagapfa uvuyemo agakira ku bwa mahirwe aba acitse kw'icumu. Gucika ururondogoro. Kurondogora ni ukuvuga amagambo menshi kuburyo bihinduka ikinegu. Iyo umuntu yahuye n'amakuba amaganya aba menshi iyo uwo muntu aganyira umuhisi n'umugenzi baravuga ngo yacitse ururondogoro. Umuntu ashobora no gucika ururondogoro kubera inkuru nziza atari yiteze. Gucura inkumbi. Iyo ingabo ziri ku rugamba zirwana uwishe undi bavuga ko yamucuze inkumbi. Gucura inkumbi ni ukwica umuntu. imodoka yai imucuze inkumbi; imodoka yari imwishe. Gucyura ubuhoro. Ni umushumba baba bavuga ucyuye amatungo ye ubuhoro. Uwo bita mucyurabuhoro ni umunyamugisha; ucyura ubuhoro aba azanye umugisha mu rugo. Gufatanwa igihanga. Icyemeza ko umuntu yibye itungo akaribaga akarirya nuko bamusangana igihanga cyaryo, kukocyo udashobora kukirya. Bityo rero iyo batanye umuntu ikimenyetso ko yibye bavuga ko bamufatanye igihanga. Gufatirwa mu cyuho. Iyo umujura apfumuye urugo cyangwa inzu ashaka aho anyura ngo ajye kwiba aho hantu bahita icyuho. kumufatira aho hantu rero bimeze nko kumufatana igihanga ntashobora guhakana ubujura. Gufatirwa mu cyuho ni ugufatwa urimo kwiba. Guhabwa urwaho. Umnuntu ashobora gushaka kukugirira nabi akabura aho ahera, kumuha urwaho ni ukumuha urwitwazo akabona icyo yuririraho Guhabwa rugari. Ni urubuga baba bavuga. Guhabwa urubuga rugari ni ukwemererwa kwisanzura Guhambanwa ikara. Kera abanyarwanda batinyaga abazimu cyane. Iyo umuntu yapfaga nta mwana w'umuhungu asize batinyaga kumuhamba nk'abandi bantu. Baribwiraga bati umuzimu we ninde uzawuterekera? Bagakeka ko azamerera nabi abantu bo mu muryango bityo bakamuhambana ikara ry'umuriro ngo babe bamuterekereye mbere y'igihe. Guhambanwa ikara ni kimwe no kuvuga gupfa bucike Guheka amaboko. Kubere ko umugongo ugenewe guheka umwana guheka amaboko bishushanya kubura umwana uheka. Ni bibi rero guheka amaboko; uwabituka undi ngo aragaheka amabokoaba amututse gupfusha umwana. Guheta icumu. Kera iyo ingabo zatabarukaga zivuye ku rugamba, zikaza kwiyereka umwami zagendaga kuri gahundazibanguye amacumuburi wese azamuye icumu rye. Ubwo rero uwabaga yarishe umubisha ku rugamba byagaragazwaga n'uko yahese ikigembe cyi cumu rye. Guheta icumu ni ukwerekana ubutwari ku rugamba. Guhinga ubudehe. Abahinzi benshi mu murima baba
501
1,419
Shampiona nyafurika y’amagare ibera mu Rwanda yatangijwe ku mugaragaro-Amafoto. Kuri uyu wa Gatatu mu Rwanda hagiye gutangira Shampiona y’Afurka y’umukino w’amagare , ikaba igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri. Ni Shampiona igizwe n’ibyiciro bitandukanye birimo gusiganwa umuntu ku giti cye, gusiganwa umuntu ku giti cye mu makipe, no gusiganwa mu muhanda bisanzwe ku makipe, byose bikaba mu byiciro by’ingimbi, abatarengeje imyaka 23, abakuru ndetse byose bikaba ku bagore n’abagabo. Mu ijambo ry’ikaze muri uyu muhango rya Aimable Bayingana, yijeje abaziryatabira bose ko rizagenda neza Ati "Ni ubwa kabiri tugiye kwakira iri rushanwa, turabizeza ko rizagenda neza, by’umwihariko kandi tugashima Leta y’u Rwanda iba yadufashije kuritegura neza binyuze muri Ministeri y’umuco na Siporo" Dr. Mohamed Wagih Azzam, Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare muri Afurika, yashimye Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame ku ruhare rwe mu guteza imbere umukino w’amagare mu Rwanda, ndetse anashima uruhare rwe mu iterambere ry’Afurika muri rusange. Yagize ati "Ndashima cyane Paul Kagame Perezida w’u Rwanda ku ruhare rwe mu guteza imbere umukino w’amagare mu Rwanda, si mu Rwanda gusa kuko ni muri Afurika muri rusange, nkamushimira cyane n’uruhare agira mu iterambere ry’Afurika" Amafoto y’uko uyu muhango wagenze Amafoto:Muzogeye Plaisir Gahunda irambuye ya shampiyona ya Africa izabera mu Rwanda Ku wa kabiri tariki 13 Gashyantare 2018: Ibirori byo gutangiza isiganwa ku mugaragaro Ku wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2018:: Gusiganwa n’igihe mu makipe (Abakobwa b’abangavu) – 18,6 km Gusiganwa n’igihe mu makipe (Ingimbi) – 18,6 km Gusiganwa n’igihe mu makipe (Abakobwa bakuru) – 40,0 km Gusiganwa n’igihe mu makipe (Abagabo bakuru) – 40,0 km Ku wa Kane tariki 15 Gashyantare 2018: Gusiganwa umuntu ku giti cye (Abakobwa b’abangavu)– 18,6 km Hommes Gusiganwa umuntu ku giti cye (Ingimbi) – 18,6 km Gusiganwa umuntu ku giti cye (Abakobwa bakuru) – 40,0 km Gusiganwa umuntu ku giti cye (Abagabo) – 40,0 km Ku wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2018: Gusiganwa mu muhanda (Ingimbi) – 72 km Gusiganwa mu muhanda (Abakobwa b’abangavu)– 60 km Gusiganwa mu muhanda (Abakobwa bakuru) - 84 km Ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2018: Gusiganwa mu muhanda -168 km
330
900
ICYO IJAMBO RY’IMANA RIVUGA. Abantu benshi baba bakeneye ibyokurya n’amazu yo kubamo. Abandi bo baba bakeneye uwabafasha kugira ibyiringiro by’igihe kizaza. Iyo dufashije abantu nk’abo, Imana iduha imigisha. ICYO IJAMBO RY’IMANA RIVUGA “Ugiriye neza uworoheje aba agurije Yehova, kandi azamwitura iyo neza.”​IMIGANI 19:17. UKO WAFASHA ABANDI Yesu yaciye umugani w’umugabo wahuye n’abajura baramukubita maze bamusiga aho ari hafi gupfa (Luka 10:29-37). Nyuma yaho haje umuntu amubonye amwitaho kuko yari yakomeretse cyane. Yaramufashije nubwo batari bahuje ubwoko. Uwo mugiraneza yaramuvuye, amuha ibyo yari akeneye kandi amubwira amagambo meza amuhumuriza. Uwo mugani utwigisha iki? Yesu yatweretse ko tugomba gukora uko dushoboye tukita ku bantu bafite ibibazo (Imigani 14:31). Ibyanditswe Byera bitubwira ko Imana igiye kuvanaho ubukene n’ibindi bibazo dufite. Icyakora dushobora kwibaza tuti: “None se Imana izabikuraho ryari?” Mu gice gikurikira tugiye kureba imigisha Umuremyi wacu yaduteganyirije.
128
422
Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yatanze amabwiriza arinda uburenganzira bw’abanyeshuri ku birebana n’idini. Ku itariki ya 15 Werurwe 2023, Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda yategetse ibigo byose gusubiza mu ishuri abana ba b’Abahamya ba Yehova bari barirukanwe, bitewe n’uko banze kwifatanya mu migenzo y’amadini kubera ko umutimanama wabo utabibemerera. Abanyeshuri bagera kuri 80 ni bo bari barirukanwe. Minisitiri w’Uburezi yoherereje ibaruwa abayobozi b’uturere n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bo mu gihugu hose. Muri iyo baruwa, yavuzemo ko bitemewe kwirukana umunyeshuri umuhoye imyizerere ye. Ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, yaranditse ati: ‘Buri Munyarwanda wese afite uburenganzira ku burezi. Ubwisanzure mu bitekerezo, umutimanama, guhitamo idini, gusenga no kubigaragaza mu ruhame birengerwa na Leta.’ Nanone yakomeje avuga ko umuntu wese ubuza umwana kwiga, “aba akoze ikosa kandi abihanirwa n’amategeko.” Yibukije abayobozi b’ibigo by’amashuri ko “nta munyeshuri ugomba kwirukanwa ku ishuri kubera imitekerereze ye, umutimanama we, idini rye no gusenga kwe . . . Ubwo rero, ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri bugomba kureka ibyo bikorwa bidakwiriye bugasubiza abana birukanwe mu mashuri.” Mu birukanwe harimo mushuki wacu ukiri muto witwa Jeanette Niyonkuru. Yaravuze ati: “Bamaze kunyirukana namaze umwaka wose ntiga. Nyuma yaho nabonye ikindi kigo ariko cyari kiri kure y’iwacu ku buryo buri munsi nagendaga amasaha abiri n’amaguru kugira ngo ngereyo.” Abatarashoboraga kugenda urugendo rurerure bahagaritse kwiga. Umuryango wa Hakizimana, ufite abana batatu kandi bose babirukanye babaziza kutajya mu migenzo y’idini yaberaga ku kigo bigagaho. Umuvandimwe Hakizimana yaravuze ati: “ Twoherereje ibaruwa umuyobozi w’ikigo ariko ntiyadusubiza. Twageze aho tumusaba ko twahura. Yarabyemeye maze abana bamusobanurira ibyo bizera bakoresheje Bibiliya ariko biba iby’ubusa. Twarishimye cyane igihe twabonaga ibaruwa ya Minisitiri. Twahise tujya ku biro by’akarere, tuganira n’abayobozi maze abana bacu bemererwa gusubira ku ishuri.” Turashimira cyane Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, kubera ko aya mabwiriza azatuma abana b’Abahamya ba Yehova bo mu Rwanda, babona uburenganzira bwabo. Abo bana bakomeje kugira “umutimanama utabacira urubanza,” kandi bahesha ikuzo izina rya Yehova.—1 Petero 3:16.
307
907
Minisitiri w’Intebe wa DR Congo yeguye ariko asabwa kugira bimwe aba akora mu gihe hategerejwe undi. Minisitiri w’intebe wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Jean-Michel Sama Lukonde yaraye yeguye kuri uwo mwanya. Yavuze ko yeguye kugira ngo abone uko ajya mu mwanya yatorewe mu Kuboza (12) kwa 2023 nka depite wo ku rwego rw’Igihugu uhagarariye teritwari ya Kasenga yo mu ntara ya Haut-Katanga. Lukonde, yavuze ko ukwegura kwe guteganywa n’itegekonshinga rya DR Congo, nko mu ngingo yaryo ya 108, no mu ngingo z’itegeko rigenga amatora hamwe n’amategeko agenga imikorere y’inteko ishingamategeko. Mu butumwa bwa videwo bwe bwo kuru uyu wa kabiri nijoro bwatangajwe ku mbuga nkoranyambaga z’ibiro bya Perezida wa DR Congo, yavuze ko guhura kwe na Perezida Félix Tshisekedi ubwo yamushyikirizaga ubwegure bwe, kwari kurimo”urugwiro“. Lukonde yongeyeho ati:” Kari n’akanya kuri twe ko kumushimira, kumushimira mbere na mbere ku kuba yari yaraduhisemo, ariko nanone ibirenze kuri uko kuduhitamo, kubera ubufatanye bwaranzwe n’ubudahemuka, nibura nivugiye ku ruhande rwanjye kuri we”. Yavuze ko ibyo byatumye guverinoma yari ayoboye ishobora gufasha Perezida ku bibazo by’umutekano, uburezi, ubuvuzi n’amavugurura mu bukungu n’imari, no ku mibereho y’abaturage. Nyuma yo kwegura kwe, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga ibiro bya Perezida byasohoye irindi tangazo bivuga ko Perezida yasabye Lukonde gukomeza inshingano zihutirwa, mu gihe hagitegerejwe ko Perezida ashyiraho minisitiri w’intebe mushya. Biteganyijwe ko abagize guverinoma bakomeza inshingano zabo kugeza hagiyeho guverinoma nshya. Muri DR Congo, guverinoma iyoborwa na minisitiri w’intebe. Radio Okapi yatangaje ko igihe ntarengwa cy’iminsi umunani cyari cyahawe abari basanzwe bari muri guverinoma batowe nk’abadepite ngo babe bamaze guhitamo, cyarangiye saa sita z’ijoro kuri uyu wa kabiri. Mbere yo kuri uyu wa kabiri, bamwe mu bategetsi barimo nka Vital Kamerhe, wari Minisitiri w’intebe wungirije ushinzwe ubukungu, na bo batanze ubwegure bwabo, kugira ngo bajye mu myanya yabo mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite. Lukonde, w’imyaka 46, yari Minisitiri w’intebe kuva muri Gashyantare (2) mu 2021. Yari yagiye kuri uwo mwanya asimbuye Sylvestre Ilunga, wari weguye nyuma yuko abadepite batoye bamutakariza icyizere na guverinoma ye. intyoza
330
908
‘Add Me’, uburyo bwa Google Pixel 9 buzemerera uyifite kwiyongera mu ifoto yafashwe adahari. Amakuru kuri izo telefoni aracyari make, ariko hagenda hamenyekana make make biturutse ku mashusho Google ishyira hanze izamamaza. Mu mashusho OnLeaks yashyize kuri You Tube igahita iyasiba, yerekanye umuntu ufite Pixel 9 afotora inshuti ze ebyiri zihagaze imbere y’imodoka, nyuma aza kwiyongeramo, bikagaragara nk’aho na we yari kumwe nabo ifoto ifatwa. Inyuma y’uwongerewe mu ifoto (background) haba hameze neza nk’ah’abandi ntacyahindutse, ku buryo bigoye kumenya ko hari umuntu washyizwe mu ifoto nyuma y’uko ifatwa. Ibindi Pixel 9 izaba ifite harimo kuba ishobora kwifashisha Ubwenge bw’Ubukorano (Artificial Intelligence, AI) igashaka ikintu ikoresheje ‘screenshot’, ikanahindura ‘background’ y’ifoto bitewe n’impamvu runaka. Mu mwaka ushize Google yamuritse porogaramu yiswe Magic Eraser, ikoresha AI igahanagura umuntu mu ifoto kandi ntibigaragare. Google iherutse gushyira hanze andi mashusho yerekana ko muri “series” za Pixel 9 hazaba harimo Pixel 9 Pro Fold, izaba ifite ikoranabuhanga rya Pixel 9 Pro, ikagira n’irya Pixel Fold icyarimwe. Ni telefoni abasesenguzi bise ko izaba ari igitangaza kuko imiterere ya Pixel Fold, telefoni ya mbere izingwa Google yashyize ku isoko mu 2023, yanyuze benshi bakavuga ko $1,800 igurishwa iyakwiriye.
190
488
Gorillas HC ifatanyije na Ambasade y’u Budage batangiye guha ibiribwa abakinnyi 500 ba Handball(AMAFOTO). Ku wa Gatanu tariki 30/04/2021 ku ishuri rya GS Kimisagara hatangirijwe ku mugaragaro igikorwa cyo gufasha abakinnyi bakiri bato bakina umukino wa Handball, by’umwihariko abatishoboye mu rwego rwo kubagoboka kubera ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus. Ni igikorwa cyakozwe ku bufatanye bw’ikipe ya Gorillas Handball Club, ndetse na Ambasade y’u Budage mu Rwanda, aho bateganya kuzageza iyi nkunga ku bakinnyi byibura 500 barimo abahungu n’abakobwa babarizwa mu bigo bitandatu bisanzwe bikorana na Gorillas Handball Club. Muri iki gikorwa, Umuyobozi wungirije muri Ambasade y’u Budage ushinzwe imikoranire Inga Klünder-Preuβ, yatangaje ko bishimiye gufatanya na Gorlillas Handball Club mu gufasha abana batishoboye, aho nka Ambasade y’u Budage nabo basanzwe bakora imishinga yo gufasha abatishoboye. Yagize ati "Kubera icyorezo cya Coronavirus turi guhangana nacyo, ni inshingano zacu nka nk’u Budage mu gufasha ibindi bihugu aho bikenewe inkunga, ni yo mpamvu nk’u Budage dutanga inkunga yihariye yo kurwanya COVID-19 mu mishinga mito nk’iyi yo gutanga ibiribwa ndetse n’ibindi bikoresho." Inga Klünder-Preuβ yavuze kandi ko bishimiye gukorana na Gorillas Handball Club kuko babonye bafite ubushake bwo gukora kandi bafite gahunda yo gufasha abatishoboye, anavuga ko mu mwaka ushize babashije gutanga amafaranga asaga Miliyoni 200 Frws mu mishinga nk’iyi bakoranye na Gorillas Handball Club. Umuyobozi mukuru wa Gorillas Handball Club Twahirwa Alfred, yavuze ko ari igikorwa bateguye mu rwego rwo kwifatanya n’imiryango y’abana basanzwe batoza umukino wa Handball, kuko abenshi baturuka mu miryango itishoboye. Yagize ati “Iki ni igikorwa Gorillas Handball Family mu rwego rwo kongera kureba abana bacu nyuma y’igihe tudakora imyitozo ngo turebe uko bameze tubasuhuze ariko tunabafashe kugira ngo bongere bafashe imiryango yabo bajye gusangira n’ababyeyi, kuko abana benshi dukorana ni abana bava mu miryango ikeneye ubufasha.” “Ibi twabiteguye kugira ngo twongere tuganire uburyo bagomba kwitwara muri ibi bihe byo kurwanya Coronavirus, tubibutse ingamba bagomba gukomeza gufata mu kubahiriza ingamba z’inzego z’ubuzima ariko tunabibutse ko bagomba kwiga, tubibutse indangagaciro z’umunyeshuri, ndetse n’indagagaciro zigomba kuranga umukinnyi wa Handball” Usibye iki gikorwa cyatangiriye kuri GS Kimisagara ahari hanahuriye abana batozwa Handball barimo aba GS Kimisagara, GS Gitega na GS Kabusunzu, ku wa Gatandatu tariki 01/05/2020 bakomereza muri ES Kigoma mu karere ka Ruhango, ku Cyumweru igikorwa kibera muri GS Kagugu Catholic. Iki gikorwa cyo gutanga ibiribwa ndetse n’ibikoresho by’ishuri, bizanakomereza mu bindi bigo birimo GS Mwendo yo mu karere ka Bugesera, GS Nyinawimana yo mu karere ka Gicumbi, ndetse na ES/EP Karuganda yo mu karere ka Gakenke. Ibi bikoresho biri gutangwa harimo umuceri, Kawunga, ibishyimbibo, amavuta yo guteka, ibikoresho by’ishuri birimo amakayi, amakaramu , Boite mathematical ndetse n’udupfukamunwa, bikazahabwa abana 500 muri rusange. Andi mafoto yaranze uyu muhango wo gutangiza iki gikorwa muri GS Kimisagara Umunyamakuru @ Samishimwe
445
1,197
Basabwe gushyiraho igishushanyo mbonera cy’ubukerarugendo. Babitangaje ubwo basuraga akarere ka Nyamasheke mu kurebera hamwe uko ubukerarugendo buhagaze, kuri uyu wa gatatu tariki 20 Mata 2016. Visi perezida wa Komisiyo y’iterambere ry’ubukungu muri Sena, Senateri Sebuhoro Celestin yavuze ko bigoye ko ubukerarugendo bwakorwa neza nta gishushanyombera cyabwo ngo umuntu wese wifuza khaugera amenye aho yasura anabashe kumenya ibyiza bihari. Yagize ati “Hari imyumvire Abanyarwanda bagomba guhindura bagasura ibyiza nyaburanga mu ba mbere. Ahari ibiranga amateka bakahabona ariko kandi bikandikwa uje kuhasura akabasha kubisoma,ibyo byose bizaherekezwa n’uko hari igishushanyo mbonera cy’aho ushobora kubisanga.” Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwavuze ko umwaka utaha icyo gishyushanyo mbonera kizaba cyabonetse, mu gihe abashoramari mu bukerarugendo bakigaragaza ko hakirimo ibibazo kugira ngo bitabire gushora imari yabo mu bijyanye n’ubukerarugendo. Nsenguyumva Barakabuye ushora imari mu bukerarugendo yavuze ko nk’abashora imari bibagora gushora imari mu turere nka Nyamasheke kuko badahita babona inyungu. Ati “Hakagombye kuba amategeko yihariye atugenga akurura abashoramari, hari amabanki atita ku mitere y’ahashowe imari, ibikorwaremezo nk’imihanda n’amashanyarazi bikagezwa aho ibyiza nyaburanga biherereye n’ibindi bigikeneye ubuvugizi ngo aka gace kabyare umusaruro w’ubukerarugendo.” Akarere ka Nyamasheke ni kamwe mu turere gafite ibyiza nyaburanga byinshi, birimo ishyama rya Nyungwe, ikiyaga cya kivu n’ahantu henshi h’amateka. Kuri ubu, umuhanda wa kaburimbo witiriwe umukandara wa Kivu (Kivu Belt) ukaba uri mu nzira zo kuzura.
213
647
Musanze: Bizejwe gushyirwa ku rutonde rw’abahabwa amafaranga yunganira imirire y’abana. Ayo mafaranga angana n’ibihumbi icumi, ahabwa buri mubyeyi uri mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri utwite cyangwa wonsa umwana uri munsi y’imyaka ibiri, nk’inyunganizi mu kubona indyo yuzuye mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi. Mu Mirenge imwe n’imwe igize Akarere ka Musanze, kugeza ubu hari abagore bamaze igihe bategereje guhabwa ayo mafaranga, ariko icyizere kikaba gitangiye kuyoyoka. Mutuyimana Alice wo mu Murenge wa Shingiro agira ati “Banditse imyirondoro yanjye yose n’iy’umwana wanjye w’uruhinja, banyizeza ko bagiye kunshyira ku rutonde hamwe n’abandi tukazajya duhabwa ayo mafaranga buri kwezi. Nyuma naje gutungurwa n’uko urwo rutonde rwasohotse ku Murenge, ngiye kwirebayo nsanga ntaruriho, ngerageje gukurikirana ngo menye impamvu batarunshyizeho, bakajya bahora bambwira ko bakibikoraho ko ngomba gutegereza”. Ati “Ayo mafaranga natekerezaga ko mu gihe najya nyabona, yajya anyunganira mu kubonera umwana imfashabere cyangwa inyunganiramirire bitangoye, nkajya nanazigamaho ducye ducye, twamara kugwira nkaguraho n’itungo rigufi, ryazororoka nkagurishaho, asigaye akajya ampa ifumbire, bikanyunganira mu kubonera umuryango indyo yuzuye”. Abagore bagiye bahabwa aya mafaranga, bahamya ko hari impinduka nini igaragarira mu mikurure myiza y’abana babo, babikesha inkoko zitera amagi ya buri munsi, bagaburira abana. Imanishimwe Oliva ati “Amafaranga bampaye naguzemo inkoko eshatu zitera amagi buri munsi ku buryo ifunguro bafata rya buri gihe riba riherekejwe n’igi. Ubu imikurire yabo ihagaze neza, bahorana akanyamuneza ko kurya igi rya buri munsi. Muri macye iyi gahunda idufatiye runini mu muryango, aho tutakigira impungenge z’uko abana bagira imirire mibi cyangwa igwingira. Nkaba nshimira Umukuru w’Igihugu cyacu, Paul Kagame, watekereje kuzahura imirire y’abana bacu uhereye igihe bagisamwa kugeza ku minsi 1000 y’imikurire yabo”. Mu Karere ka Musanze, ayo mafaranga ababyeyi bayahabwa ingunga imwe mu gihe cy’amezi atatu. Bivuze ko umubyeyi, bamuhera icyarimwe amafaranga ibihumbi 30. Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, agaragaza muri uku gutanga amafaranga, hari abahawe ay’ibihembwe bibiri ahwanye n’ibihumbi 60, hakaba n’abamaze kubona igihembwe kimwe ahwanye n’ibihumbi 30, mu gihe hari n’abatarabona ifaranga na rimwe nyamara barabaruwe. Yagize ati “Ni ikibazo cya system byagaragaye ko itahuje amakuru neza, agomba gushingirwaho hatangwa ayo mafaranga ku bo agenewe. Gusa nabizeza ko turimo kubikurikirana, kugira ngo ayo makuru yose ahuzwe uko bikwiye, ku buryo mu gihe kidatinze abagize ibyo bibazo bazaba bakuwe mu gihirahiro”. Mu kurushaho gukangurira imiryango no kuyifasha gukoresha neza ayo mafaranga, Akarere ka Musanze kashyizeho ingamba binyuze muri gahunda yiswe ‘Inkoko ebyiri muri buri muryango’, aho nibura buri muryango mu yigenerwa ayo mafaranga, ugirwa inama yo kugira ayo ukuramo ukayaguramo nibura inkoko ebyiri zitera amagi. Ibyo bijyanye n’uko ubushakashatsi abahanga mu by’imirire bagenda bashyira ahagaragara, bugaragaza ko kurya igi ku mubyeyi utwite, wonsa cyangwa rikagaburirwa umwana uri munsi y’imyaka ibiri, bigira uruhare ku kigero kinini mu kumurinda imirire mibi n’igwingira. Mu gihembwe gishize, abagenerwabikorwa bagezweho n’iyi gahunda bagera ku 6648. Umunyamakuru
455
1,332
Gatsibo: Bahawe imashini zikata ubwatsi bw’amatungo. Mu ntagiriro za Kamena 2023, ni bwo Koperative y’aborozi ya Rwimbogo, yashyikirijwe iyi mashini ndetse itangira no kwifashishwa. Aborozi bavuga ko izabafasha mu kubona ubwatsi kuko uretse kuba bageragezaga bakabuhinga n’amaboko ariko babusaruraga rimwe na rimwe bukangirika kubera kutagira imashini ibuzinga. Ikindi ni uko gutema ubwatsi bifashishaga imihoro kandi bikagorana kuba bwahunikwa. Umwe ati “Ubundi twakoresha imipanga mu kubutemera amatungo ariko ubu iyi mashini izajya ibusya tubuhunike, ikindi imashini izajya ibuzinga tubone uko tubuhunika muri hangari, igihe cy’izuba tubukureyo dutangire kubugaburira amatungo yacu.” Aborozi bizeza ko izi mashini zizafasha cyane mu gutuma ubuzima bw’amatungo yabo burushaho kuba bwiza ariko akanarushaho gutanga umukamo. Umukozi w’Akarere ka Gatsibo uyobora ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi, Ibidukikije n’Umutungo kamere, Dr Nsigayehe Ernest, avuga ko imashini zihinga, zigasya, zikanazinga ubwatsi bw’amatungo (Baler Machines), bari bakeneye uko ari eshatu zamaze kubageraho kandi bizeye ko zizakemura ikibazo cy’ibura ry’ubwatsi ku kigero cya 75%. Agira ati “Iya Rwimbogo yatangiye gukora, iya Rwangingo na MUDACOS (Koperative y’aborozi I Kiramuruzi), nazo turimo turashyiraho imashini ziburaho mu minshi micye ziratangira gufasha aborozi. Twizera ko nizitangira ikibazo cy’ibura ry’ubwatsi kizagabanuka hagati ya 75% na 80%.” Ikindi ni uko uretse Akarere ka Gatsibo, Nyagatare na Kayonza naho buri Karere kamaze kubona imashini eshatu cyakora Akarere ka Nyagatare kakaba kakibura izindi ebyiri. Izi mashini zikora imirimo itandukanye irimo ubuhinzi, gusya ubwatsi no kubuzinga zikaba zaraguzwe n’amakusanyirizo y’amata y’aborozi ku bufatanye n’Uruganda Inyange. Imashini imwe ikaba ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 76,500,000, aborozi bakazishyura 50% by’uruhare rwabo andi atangwe na Leta muri gahunda ya Nkunganire ariko Inyange ikazishyurira aborozi nabo bakayishyura mu gihe cy’imyaka ibiri. Umunyamakuru @ SEBASAZAGEmman1
267
810
Nyagatare: Bamaze imyaka 10 biruka inyuma y’ibyangombwa by’ubutaka. Abatujwe mu Mudugudu wa Ruyonza, Akagari ka Gahurura ni imiryango umunani. Munyarupangu François, umwe muri bo, avuga ko bakihagera bubakiwe inzu zo guturamo ndetse banahabwa ubutaka bwo guhingaho, ku hantu hahoze ari ibisigara bya Leta ariko ntibahabwa ibyangombwa by’ubwo butaka. Ati “Turifuza guhabwa ibyangombwa tukagana za SACCO kuko tumaze kugira abana biga, ariko uretse kuba barya gusa ntidushobora kugira irindi terambere, kuko nta nguzanyo y’Ikigo cy’imari twabona.” Avuga ko bagerageje gukurikirana ngo barebe ko bahabwa ibyangombwa, ariko ngo kugeza uyu munsi ntibarabihabwa. Ikindi kibazo cyihariye bafite ngo n’icy’umuriro w’amashanyarazi, kuko abaturanyi babo bawubahaye ariko bo ntibawubona kubera impamvu batazi. Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko ikibazo cyo kutagira ibyangombwa kidafitwe n’abo baturage gusa, kuko ngo hari n’abandi bagifite mu Karere. Uretse abagiye bahabwa ubutaka na Leta ngo hari n’abagiye bituza, bikagorana guhita babona ibyangombwa ariko ngo kubera inama akarere kagiye kagirwa, batangiye kubarura abo bantu kugira ngo bafashwe kubona ibyangombwa by’ubutaka batunze. Agira ati “Ubu turi mu kwezi k’ubutaka aho tugenda dukemura ibibazo byinshi, dufite itsinda rigenda ribikurikirana ndetse n’Intara yatwongeye abakozi bo kudufasha, ku buryo tugenda buri Mududugudu dukemura ibyo bibazo bijyanye n’ubutaka.” Naho ku kibazo cy’umuriro w’amashanyarazi avuga ko hari gahunda yo kugeza amashanyarazi kuri buri wese bitarenze 2024, yizeza ko aho umuriro utaragera uzahagera mu gihe cya vuba. Mu Karere ka Nyagatare hakunze kugaragara ibibazo byinshi bijyanye n’ubutaka, ku buryo buri mwaka hakorwa ukwezi kwahariwe ubutaka, hagamijwe gukemura ibibazo bigaragaramo. Umunyamakuru @ SEBASAZAGEmman1
251
746
Paul Rusesabagina: Urubanza rwe rwasubitswe kuko yaje atunganiwe. Urubanza mu mizi rwa Paul Rusesabagina n’abantu 20 bareganwa nawe rwasubitswe kuko uyu uvugwa cyane muri uru rubanza yaje mu rukiko atunganiwe. Ejo kuwa gatatu urukiko rwatesheje agaciro inzitizi Rusesabagina yatanze ko adakwiye kuburanishwa kuko yagejejwe mu Rwanda ashimuswe, rutegeka ko urubanza rukomeza. Mu gitondo kuwa kane avuga ku mpamvu abunganizi be bataje, Rusesabagina yabwiye urukiko ko nyuma yo gusomerwa urubanza ku nzitizi yatanze, umwanzuro w’urukiko yawujuririye. Yagize ati: “Twumvise ko urubanza mu mizi ruzaba ari uko iyo mbogamizi igiye ku ruhande. Kuko namwe [uyoboye iburanisha] mwivugiye ko urubanza mu mizi ruzatangira ari uko turangije imbogamizi”. Ubushinjacyaha bwanenze uruhande rw’uregwa gushaka gutinza urubanza kuko ngo uwo ari umwanzuro Rusesabagina n’umwunganizi we bifatiye ubwabo. Umushinjacyaha yagize ati: “Harimo no kutubaha urukiko. Umwunganizi we Felix Rudakemwa afite uburambe mu kazi ku buryo adashobora kwibeshya ku mpamvu zatuma urubanza ruhagarara cyangwa rukomeza, kuko icyo cyemezo gifatwa n’inteko iburanisha urubanza.” Yongeraho ati: “Ni uburyo bakoresheje bwo gushaka gutinza iburanisha nkana.” Urukiko rwanzuye ko umuburanyi afite uburenganzira bwo kuburana yunganiwe, rusubika uru rubanza, rutegeka ko ruzakomeza ejo kuwa gatanu. Rusesabagina aregwa ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bitero by’inyeshyamba za FLN byiciwemo abaturage, FLN ishamikiye ku mpuzamashyaka MRCD Rusesabagina yari abereye umukuru wungirije.
204
590
Goalball: Ikipe y’u Rwanda yageze muri ½ mu gikombe cya Afurika. Ikipe y’u Rwanda yagiye muri Kenya abakinnyi bayo bavuga ko batiteguye neza kubera ubushobozi budahagije, bitwaye neza ku makipe bahuye nayo. Mu mukino wa mbere u Rwanda rwatsinze Kenya amanota 14-4, gusa rutsindwa na Misiri ibarusha cyane mu mukino wa kabiri batsinzwe amanota 10-0. Kuri uyu wa gatatu tariki ya 4/12/2013 nibwo ikipe y’u Rwanda yabonye bidasubirwaho itike yo kuzakina ½ cy’irangiza nyuma ruza gutsinda Maroc bigoranye ku manota 15-14, ikanatsinda Ghana ku manota14-4. U Rwanda rusigaje gukina umukino wa nyuma mu isinda na Algeria kuri uyu wa kane tariki ya 5/12/2013, nyuma hakaza kumenyekana amakipe ane ya mbere azakina ½ cy’irangiza. U Rwanda rurasabwa gutsinda uwo mukino kugirango rubone umwanya wa mbere cyangwa se uwa kabiri, bityo muri ½ ruzakine n’ikipe yoroshye. Muri iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe atandatu Kenya, u Rrwanda, Ghana, Maroc, Algerie, Maroc na Misiri, amakipe yose agomba gukina hagati yayo yose, maze ane yitwaye neza kurusha ayandi agakina ½ cy’irangiza. Mu mikino ya ½ cy’irangiza izakinwa ku wa gatanu tariki ya 6/12/2013, ikipe ya mbere izakina n’iya kane, naho iya kabiri ikine n’iya gatatu. Theoneste Nisingizwe
191
486
Amateka ya Rubayiza Julien warusimbutse afite imyaka ine agakurizamo ubumuga bwo kutabona. Yatangiye gucuranga akiri mu mashuri abanza abyigiye mu kigo cya Gatagara cyigishaga abana bafite ubumuga butandukanye, ahahoze ari muri Komine Kigoma (Gitarama). We yavutse abona ariko nyuma aza kurwara iseru imutera ubwo bumuga afite imyaka ine gusa. Rubayiza Julien avuga ko kubaho kwe ari ku bwa Nyagasani kuko igihe yafatwaga n’iseru ahagana mu 1979, yaguye muri koma (coma), ariko agira amahirwe bimubaho ari nijoro. Ngo iyo biza kumubaho ari mu gitondo, byari kuba bimurangiriyeho. Rubayiza aragira ati: “Iwacu twari abana umunani, njye na bashiki banjye babiri banduta turwara iseru, ariko njye ngira ibyago insigira ubumuga bwo kutabona, gusa nagize amahirwe akomeye kuko mukecuru wanjye yambwiye ko iyo bimbaho ari mu gitondo bari guhita banshyingura.” Rubayiza akomeza agira ati: “Icyo gihe iyo umwana yarwaraga akagera kure ku buryo ata ubwenge, ababyeyi bumvaga ko yapfuye bagahita batangira kumubika ko yapfuye, kandi icyo gihe n’ubuvuzi bwari butaratera imbere. Ku bw’amahirwe rero bwarakeye mama aza kundeba asanga ndimo kunyeganyega, ni ko kunjyana kwa muganga, basanga iseru yageze ku rwego rwo kuntera kutabona.” Amaze kurusimbuka, ababyeyi ba Rubayiza baje kumenya ko ikigo cya Gatagara gihari, bamujyanayo agize imyaka itandatu ariko nta cyizere bafite ko hari icyo bizatanga nyamara batazi ko umwana wabo afite impano izamubeshaho. Yatangiye kwiga aba ku ishuri kuva afite imyaka 6 kugeza arangije amashuri abanza, agataha mu biruhuko bikuru gusa (amezi abiri). Agize imyaka icyenda, yatangiye kugaragaza impano yo gucuranga kuko abarimu babigishaga gusoma bakanyuzamo bakanabigisha gucuranga no kuvuza umwirongi bageze mu mwaka wa gatatu. Akimara gukoza intoki ku mwirongi, Rubayiza yarawukunze cyane atangira kuwitoza bimugoye kubera ubumuga, ariko ntiyacika intege kugeza igihe awumenyeye, hanyuma abayobozi b’ishuri babazanira n’umwarimu w’Umurundi witwa Muringa wabigishije gucuranga gitari. Rubayiza avuga ko aheruka amakuru ye mu mwaka wa 2000, ubu akaba atazi irengero rye. Amaze kwigira hejuru, nibwo yahuye n’abandi bacuranzi b’abahanga barimo Byumvuhore Jean Baptiste na Twagirayezu Cassien bari barageze i Gatagara mbere ye. Aba ndetse ngo bari mu bamushyigikiye abasha kumenya gitari cyane agera ku rwego rw’ababigize umwuga ku buryo nta ndirimbo y’Inyarwanda ya kera wamusaba ngo imunanire kuyicuranga. Rubayiza afite na shene (channel) ya YouTube yigishirizaho gucuranga gitari, yitwa ‘Julien Menya gitari’. Mukurikire akwihere amateka ye bwite mu kiganiro Nyiringanzo, wumve n’uburyo akirigita gitari kurusha n’abadafite ubumuga: Umunyamakuru @ Gasana_M
379
1,027
Rafael Nadal mu nzira yo gutwara Roland Garros ya 10. Umunya Espagne w’imyaka 31 uzwi cyane mu mukino wa Tennis cyane cyane ku bibuga by’igitaka “clay court” akomeje gukora amateka muri uyu mukino aho ari mu nzira yo gutwara igikombe cya Roland Garros ku nshuro ya 10Nabigeraho azaba akoze amateka atarakorwa n’undimukinnyi wa Tennis mu bagabo utwaye irushanwa rimwe inshuro 10.Uyu kabuhariwe mu mukino wa Tennis yaraye ageze ku mukino wa nyuma wa Roland Garros ubwo yatsindaga umunya-Autriche w’imyaka 23 Dominic Thiem amaseti 3 ku busa (...)Umunya Espagne w’imyaka 31 uzwi cyane mu mukino wa Tennis cyane cyane ku bibuga by’igitaka “clay court” akomeje gukora amateka muri uyu mukino aho ari mu nzira yo gutwara igikombe cya Roland Garros ku nshuro ya 10Nabigeraho azaba akoze amateka atarakorwa n’undimukinnyi wa Tennis mu bagabo utwaye irushanwa rimwe inshuro 10.Uyu kabuhariwe mu mukino wa Tennis yaraye ageze ku mukino wa nyuma wa Roland Garros ubwo yatsindaga umunya-Autriche w’imyaka 23 Dominic Thiem amaseti 3 ku busa (6-3,6-4,6-0).Thiem niwe mukinnyi rukumbi washoboye gutsinda Nadal ku marushanwa yari maze iminsi akinirwa ku bibuga by’ibitaka (clay) ubwo yamutsindiraga i Roma mu Butaliyani.Iyi ni inshuro ya 10 Nadal ageze ku mukino wa nyuma wa Roland Garros aho ataratsindirwa ku mukino wa nyuma kuko inshuro 9 ziheruka yashoboye gutwara ibikombe aho aheruka gutwara igikombe 2014.Uyunimeroya 4 ku isi Nadal afite akazi katoroshye kogutwara ikingikombe kuko ku mukino wa nyuma uzaba kuri iki cyumweru azahura n’Umusuwisi nimeroya 3 ku isi Stanislas Wawrinka we washoboye kugera ku mukino wa nyuma atsinze umwongereza nimero ya mbere ku isi Andy Murray amutsinze amaseti 3 kuri 2 (7-6,6-3,7-5,7-6,6-1).Rafael Nadal utarinjizwa iseti mu irushanwa ry’uyu mwaka ategerejweho na benshi niba arazaguca aka gahigo cyane ko ariwe mukinnyi wa mbere mu mateka ya Tennis umaze gutsindira imikino myinshi ku bibuga by’igitaka.Kugeza ubu Rafael Nadal amaze gukina imikino 74 muri Roland Garros atsinda 72 atsindwa 2 gusa. Umukino uteganyijwe kuri iki Cyumweru saa cyenda mu gihe mu cyiciro cy’abagore umukino wa nyuma urahuza kuri uyu munsi Jelena Ostapenko (Latvia) na Simona Halepumuny (Romania).
335
848
Abasora barasaba ko ibibazo bituma babarwaho amakosa kubera EBM byakosorwa. Nubwo ubugenzuzi bw’Ikoranabuhanga bugenda bugaragaza umusaruro ushimishije mu kwiyongera kw’imisoro, cyane cyane uwo ku nyongeragaciro n’uwo ku nyungu, bamwe mu basora bagaragaza ko hari ibikwiye kunozwa muri sisiteme za EBM, kuko hari igihe amakuru abari muri murandasi y’umucuruzi, aba atandukanye n’ari mu bubiko bwa EBM, ku buryo hari abakurizamo guhabwa ibihano byo kuba bagiye kudekarara ibidahuye n’ibiri muri sisiteme. Shema Hakizimana, umucuruzi ukura telefone mu Bushinwa akazicuruza mu Rwanda, avuga ko kuba gahunda nyinshi by’umwihariko mu bucuruzi zarashyijwe mu ikoranabuhanga, byarushijeho kuborohereza nk’abacuruzi, ariko kandi ngo hari ibigikenewe kunozwa nko muri EBM kugira ngo birusheho kugenda neza. Ati “EBM iracyafite ikibazo cyo gutanga amakuru, hari igihe usanga amakuru ari mu bubiko bwa EBM atari yo umucuruzi afite mu mashini ye, kandi nyamara yose ari EBM, ugasanga hagombye guhuzwa amakuru igihe wagize ubwenge bwo kujya gusaba amakuru, ibyo bita gupushinga (Pushing), bakabona guhuza amakuru yawe n’aya EBM. Abantu bizera EBM bakadekarara batabanje kujya kubaza amakuru, icyo gihe usanga bahuye n’ibihano cyangwa se bakadekarara ibintu bituzuye, ariko nyamara bari bizeye ikoranabuhanga.” Ernest Nkurunziza, umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, avuga ko mu rwego rwo korohereza Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro ‘Amahoro,n ndetse no gufasha mu Iterambere ry’Igihugu, ari ngombwa ko bakoresha neza EBM, ariko kandi birakenewe ko hari ibikosorwa kugira ngo bibarinde ibihano bya hato na hato. Ati “Nibicare barebe kuri EBM, kugira ngo biturinde ibibazo bimwe na bimwe bya hato na hato, harimo ikibazo cya network. Hari ubwo usanga network yabuze, habaho ikosa rito, abahana bakaza bahana, batabanje kureba kure kugira ngo barebe impamvu yabiteye, cyangwa se n’izo sisiteme zakuvanze, ariko wafatwa mu ikosa rito ugasanga ibihano bikugezeho. Numva hajya habaho kureba niba umuntu abikoze ku bushake, aho kugira ngo tujye twihutira guhana.” Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro (RRA) Pascal Ruganintwali, avuga ko mu mwaka ushize babashije gukemura bimwe mu bibazo by’ingutu abasora bahura nabyo. Ati “Twabashije gukemura bimwe mu bibazo by’ingutu, birimo ibigendanye na fagitire za EBM z’impimbano, n’abarangura kuri TIN z’abandi. Twari tumaze kwakira ubujurire bw’abasora barenga 100 batemeraga ububiko bw’ibicuruzwa twababaragaho mu ikoranabuhanga rya EBM, ikibazo cyarakemutse ndetse n’abasora bari bahuye n’icyo kibazo twashoboye kugikemura, ku buryo uyu munsi abari baciwe ibihano nabyo twabivanyeho.” Imibare ya RRA igaragaza ko umusaruro ku nyongeragaciro wiyongereyeho inshuro hafi eshatu, ugereranyije n’uko wakirwaga mu myaka itanu ishize, kuko wavuye kuri Miliyari 259.1Frw ukagera kuri Miliyari 699.8Frw, aho abawutanga biyongereyeho inshuro enye, ku buryo byanagize ingaruka nziza ku musoro ku nyungu, kuko wikubye inshuro zigera kuri eshanu, uvuye kuri Miliyari 45.7Frw ugera kuri Miliyari 259.2Frw. Muri uyu mwaka wa 2023/2024 w’ingengo y’imari, RRA yahawe intego yo kugera kuri Miliyari 2.637 Frw, zihwanye na 52,4% by’Ingengo y’Imari yose ingana na miliyari 5.030,1 Frw. Umunyamakuru @ lvRaheema
450
1,317
Dore uburyo bwiza ushobora gusabamo imbabazi umukunzi wawe akakubabarira byoroshye. Nkuko bisanzwe kutumvikana mu rukundo n’ibintu bisanzwe cyangwa kuba umuntu yakosereza mugenzi we ariko hari uburyo bwiza uwakosheje ashobora gusabamo imbabazi bikorohera umukunzi we kumubabarira afite umutima ucyeye.Dore bumwe mu buryo ushobora gusabamo imbabazi umukuni wawe akakubabarira mu buryo bworoshye.1.Kwemera ikosaNiba umukunzi wawe wamubwiye nabi cyangwa wakoze irindi kosa, wakwisuzuma uganga atariko byari bikwiye kugenda. Igihe usanze ugomba kumusaba imbabazi ni ngombwa ko mu magambo ukoresha isaba imbabazi humvikanamo ko uzi ikosa wakoze. Urugero ukamubwira uti ‘rwose narengere ntabwo nagombaga kuba nakoze iki n’iki muri buriya buryo’, cyangwa uti ‘ntabwo nagombaga kuba nakubwiye kuriya’.2.Guca bugufiNubwo ushobora kumva ko ikosa wakoze riremereye ku buryo wabuze aho uhera umusaba imbabazi, ni ngombwa ko utifata ahubwo ukwiye kumwereka uwo wiyumva ku buryo nakureba amenya icyo ushaka kumubwira niyo utavuga urareka ururimi rw’amarenga y’umubiri rukamubwira.3.Kumuha icyizere ko bitazongeraMu gihe usaba imbabazi umukunzi wawe, ukeneye ko umubano wanyu ukomeza uri nta makemwa, ni byiza kwemera ko wakosheje kandi ukanamubwira ko ugiye gukosora iryo kosa wirinda ko ryazasubira. Kumwizeza ijana ku ijana naryo ni amakosa kuko ushobora kuzongera ukarigwamo bigutunguye, ikiza ni ukumubwira ko ugiye kugerageza kwitwararika, kugira umunsi wongeye gucikwa azakumve.4.Ba inyangamugayo kandi uvuge bikuvuye ku mutimaNiba koko wisuzumye ugasanga wahemukiye umukunzi wawe, reka amarangamutima yawe avuge, ku buryo nakureba akubonamo guca bugufi.
218
655
bamaze imyaka myinshi bansura, bakagerageza kumfasha gutekereza, ariko nangaga ubufasha bampaga.” 5 Ibyabaye kuri Jim bigaragaza ukuntu ubwibone bushobora gutuma twumva ko dufite ukuri, bigatuma tutaba ibumba ryoroshye (Yer 17:9). Jim yaravuze ati “nakomezaga kumva ko abandi ari bo badafite ukuri.” Ese wigeze ubabazwa n’ibyo Umukristo mugenzi wawe yagukoreye cyangwa ubabazwa n’uko watakaje inshingano? Niba byarakubayeho se, wabyitwayemo ute? Ese ubwibone bwaba bwarakuganje? Cyangwa ikintu cya mbere cyari kiguhangayikishije ni ukubana amahoro n’umuvandimwe wawe no gukomeza kubera Yehova indahemuka?Soma muri Zaburi ya 119:165; Abakolosayi 3:13. 6. Ni iki gishobora kutubaho niba dufite akamenyero ko gukora ibyaha? 6 Iyo umuntu afite akamenyero ko gukora ibyaha, wenda akaba abikora mu ibanga, na byo bishobora gutuma atitabira inama ahabwa n’Imana. Bishobora gutuma yumva ko gukora ibyaha ari ibintu bisanzwe. Hari umuvandimwe wavuze ko yageze ubwo yumva imyitwarire ye mibi nta cyo itwaye (Umubw 8:11). Undi muvandimwe wari ufite akamenyero ko kureba porunogarafiya yaje kuvuga ati “natangiye kugira ingeso yo kunenga abasaza.” Ibyo byatumye adakomeza kugirana n’Imana imishyikirano myiza. Amaherezo imyitwarire ye mibi  yaje kumenyekana, maze ahabwa ubufasha yari akeneye. Birumvikana ko twese tudatunganye. Ariko iyo dutangiye kunenga abandi cyangwa kumva ko amakosa yacu adakabije aho gusaba Imana imbabazi n’ubufasha, umutima wacu uba waratangiye kwinangira. 7, 8. (a) Ibyabaye ku Bisirayeli ba kera bigaragaza bite ko kubura ukwizera bishobora gutuma umuntu yinangira umutima? (b) Ibyo bitwigisha iki? 7 Ibyabaye ku Bisirayeli Yehova yarokoye akabakura muri Egiputa, bigaragaza ukuntu kubura ukwizera bishobora gutuma imitima yacu yinangira. Abo Bisirayeli babonye ibitangaza byinshi Imana yabakoreye, bimwe bikaba byari bihambaye cyane. Ariko igihe bendaga kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano, babuze ukwizera. Aho kugira ngo biringire Yehova bahiye ubwoba, bitotombera Mose. Bashatse no gusubira muri Egiputa, aho bahoze ari abacakara. Ibyo byababaje Yehova cyane. Yaravuze ati “aba bantu bazansuzugura kugeza ryari” (Kub 14:1-4, 11; Zab 78:40, 41)? Abisirayeli b’icyo gihe bose baguye mu butayu bitewe n’uko binangiye umutima kandi bakabura ukwizera. 8 Muri iki gihe ubwo twegereje isi nshya, duhura n’ibintu bigerageza ukwizera kwacu. Byaba byiza twisuzumye tukareba niba dufite ukwizera gukomeye. Urugero, dushobora gusuzuma uko tubona amagambo ya Yesu ari muri Matayo 6:33. Ibaze uti “ese ibyo nshyira mu mwanya wa mbere n’imyanzuro mfata bigaragaza ko nizera rwose ayo magambo? Ese nshobora gusiba amateraniro cyangwa umurimo wo kubwiriza kugira ngo nshake amafaranga? Nzakora iki ibibazo byo muri iyi si nibikomeza kwiyongera? Ese nzemera ko iyi si impindura wenda ikamvana mu kuri?” 9. Kuki twagombye ‘gukomeza kwisuzuma’ tukareba niba tukiri mu byo kwizera, kandi se twabikora dute? 9 Reka dufate urundi rugero. Tekereza umugaragu wa Yehova ukerensa amahame ya Bibiliya, wenda nk’arebana n’abo yifatanya na bo, guca umuntu mu itorero cyangwa arebana n’imyidagaduro. Ibaze uti “ese nanjye ni uko bimeze?” Niba tubonye ko umutima wacu utangiye kwinangira, tugomba guhita dusuzuma ukwizera kwacu. Bibiliya itugira inama igira iti “mukomeze kwisuzuma murebe niba mukiri mu byo kwizera,
470
1,365
N’ubwo iterambere ry’ubukungu kuri bose rigenda rigaragazwa n’impinduka ku Banyarwanda b’ingeri nyinshi, abagize REAF basanze hari ahakiri intege nkeya hakenewe gushyirwamo ingufu:  Ubusumbane hagati y’abakire n’abakene;  Ikinyuranyo hagati y’uturere mu kugira umubare munini w’abakene n’abakene bakabije;  Ishyirwa mu bikorwa rya za porogaramu zo gukura abaturage mu bukene rigifite intege nke (VUP, gahunda y’ubudehe, gahunda ya "GIRINKA munyarwanda", gahunda z’imicungire y’ubutaka no kuzamura umusaruro w’ubuhinzi ndetse na gahunda yo gutuza mu midugudu);  Ikwirakwiza ry’amashanyarazi n’imihanda nk’inkingi y’iterambere kuri bose bikiri ku muvuduko uri hasi. Abagize REAF batanze inama cyane cyane zigaragaza ahakwiye gushyirwa ingufu bashingiye ku byabagaragariye n’ibyo bagejejweho n’abayobozi n’abaturage basuwe. Basanze iyi politiki y’ubukungu buri wese afiteho uruhare ari nziza kandi ariyo yonyine ishobora kugeza Igihugu kw’iterambere rirambye. Porogaramu zihariye zo kongera umutungo abaturage binjiza (income generation) no gufasha abafite intege nkeya (VUP, UBUDEHE,..) zigomba kwitabwaho nta kujenjeka mu turere tugaragara ko tukiri inyuma kandi inzego za Leta zikarushaho gufatanya na civil society n’abikorera, cyane cyane mu gushora imari mu cyaro no gushyiraho ibikorwa bitanga imirimo itari uy’ubuhinzi. Hateguwe inyandiko ikubiyemo ubusesenguzi ku mbogamizi kw’iterambere rigera kuri bose ndetse n’inama zafasha gukuraho izo mbogamizi yashyikirijwe Ibiro bya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.
198
610
Isiganwa Ryo Gukunda Igihugu. Irushanwa Ryo Gukunda Igihugu ni irushanwa ritegurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare FERWACY ryiswe iryo Gukunda igihugu niryo siganwa rya mbere ribaye nyuma yaho icyorezo cya Koronavirusi kigeze mu Rwanda aho ibihembo bya twawe mu bagabo na Areruya Joseph ukinira Les Amis Sportif y’i Rwamagana ndetse mu kiciro cy’abagore ibihembo byatwawe na Ingabire Diane ikipe ukinira Benediction excel energy Club.
65
168
Yabiguyemo urwuba Uyu mugani, bawucira ku muntu babonye yihwabana agakabyo k'urukumbuzi ngo yimare nyirarigi (ipfa); niho bavuga ngo: "Yabiguyemo urwuba!" Wakomotse kuri Ruhashyampunzi rwa Lyaba mu Kabagali (Gitarama); ahasaga umwaka w'i 1400. Icyo gihe hari ku ngoma ya Cyilima Rugwe, hakabaho itegeko rivuga ngo: "Ntihazagire umuntu uva mu rugerero adakuwe n'uwe; nka mukuru we, cyangwa murumuna we, cyangwa undi bafitanye isano. Ubwo hariho umugabo Lyaba w'umuturagara, atuye i Murama mu Kabagali ho i Gitarama, akagira umwana umwe w'umuhungu witwa Ruhashyampunzi. Lyaba amaze kuba umusaza utakibasha kujya mu rugerero bene wabo bamurega ku mutware wabo w'ingabo. Uwo mutware atumiza Lyaba amubaza igituma yanga kujya mu rugerero kubera ubusaza. Bene wabo bamushinja ko afite umuhungu w'umusore witwa Ruhashyampunzi, bati "Ni umusore ukwiye kujya mu rugerero!" Lyaba aratsindwa, agenda ihutihuti ajya gusabira umuhungu we amushyingira ikitaraganya, kugira ngo ajye mu rugerero. Ruhashyampunzi amaze kurongora ajya mu rugerero i Gaharanyonga; ariko ubwo yasize umugore amaze gusama inda. Nuko Ruhashyampunzi aragenda, hashize amezi make umugore we abyara umuhungu. Ruhashyampunzi amaze kubyumva ajya gusezera ku mutware w'urugerero kugira ngo ajye kwita umwana izina. Umutware w'urugerero aramwangira. Amaze kumwangira, Ruhashyampunzi arumirwa; ahera ko atuma kuri se ngo agerageze uko ashoboye kose amubonere umukura muri bene wabo. Intumwa igeze kuri Lyaba agerageza bene wabo baramuhakanira. Atuma ku muhungu we ko yagerageje uko ashoboye kose bikananirana akabura umukura. Intumwa igeze kuri Ruhashyampunzi ivuga ubutumwa. Ruhashyampunzi arumirwa n'umubabaro mwinshi. Aragenda abwira umutware w'urugerero ko yabuze umukura; abimubwirana umubabaro. Umutware abyumvise na we biramubabaza, ariko ubutware bumubuza kubyumva, kugira ngo abari mu rugerero batazajya baboneraho inkunga yo gusezera. Ruhashyampunzi yitegereza umutware w'urugerero araturika ararira. Umutware nawe amukubise amaso arira, aragenda ahamagara abagabo bakuru abajyana ukwabo; abatekerereza ibya Ruhashyampunzi. Abagabo bakuru babyumvise, bagirira uwo mwana impuhwe, bamusabira iminsi mike yo kugera imuhira. Baramuhamagaza bamutegeka ko ataha akamara iwabo amezi abiri masa akagaruka mu rugerero. Ubwo Ruhashyampunzi aranezerwa cyane; arara ataraye, bukeye azinduka yiruka amasigamana amanywa n'ijoro; agera iwabo i Murama mu kindi gitondo cya kare. Umugore we amukubitse amaso aranezerwa; bombi ubwuzu burabasaba baramukanya, bataramukanyije; bamaze kuramukanya, umugore arikubura yicara ku rwuririro, dore ko byari umuhango w'abagore bo hambere, umugabo aramukurikira. Umugore amuhereza agacuma k'inzoga, Ruhashyampunzi arasoma, baganira ho gato, Ruhashyampunzi abwira umugore, ati "Jya kunsasira ndananiwe." Umugore, ati "Harashashe!" Ruhashyampunzi yinagurira ku buriri. Umugore aramwegera bararyama. Bamaze kuryamana ibyishimo bya Ruhashyampunzi biramuzabiranya, bituma umwuka uhera arahwera. Umugore induru ayiha umunwa. Rubanda barahurura, basanga amaze kunogoka. Umugore, abatekerereje uko byagenze barumirwa, bati "Yamuguyemo urwuba!" Nuko inkuru y'uko Rahashyampunzi yapfuye irakorerana igera ibwami. Bumvise icyamwishe barumirwa; ibyo byishimo byamwishe amarabira babihindura urwuba. Kuva ubwo, ibwami bategeka ko ibinege biri mu rugerero bizajya bimara amezi atandatu gusa, yarangira bigasezererwa bigataha. Itegeko rirafata bitewe n'ubwoba ibwami bagize buturutse ku rupfu rw'amarabira Ruhashyampunzi yapfuye. Urwuba rero, ni ibyishimo bitewe no kwihwabana urukumbuzi rw'agakabyo; ni cyo gituma iyo umuntu azikamye mu gahararo k'ibimushamaje cyane, wumva bavuga ngo: "Yabiguyemo urwuba!" cyangwa inshuti ebyiri zahura igize ngo irasezera mbere iyindi ikayishwishuriza, iti: "Ba uretse mbanze nkugwemo urwuba, tumarane ibicuro." Kugwamo urwuba = Kwihwabana ibyishimo by'agakabyo.
495
1,539
Babonye ibikoresho bizabafasha guhangana n’imirire mibi. Ibyo bikoresho babihawe n’Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa AEE. Birimo ibyifashishwa mu gikoni, iby’isuku n’isukura ndetse n’ibyo kwifashisha mu buhinzi bwa kijyambere, bikaba bizafasha abaturage kugira isuku no kunoza imirire mu bana bari munsi y’imyaka itanu. Akarere ka Rwamagana kamaze iminsi gatangije ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi, gahunda y’igikoni cy’umudugudu ikaba ari imwe mu zari zishyizwe imbere mu guhashya iki kibazo. Kuyishyira mu bikorwa ngo hari aho byagiye bigorana bitewe no kubura bimwe mu bikoresho by’ibanze byifashishwa muri iyo gahunda. Cyakora, icyo kibazo ngo kigiye gukemuka nyuma y’uko imidugudu yose igize akarere ka Rwamagana ihawe ibyo bikoresho. Kagwera Jeannine w’i Gishari ati “Twajyaga guteka mu gikoni cy’umudugudu tukabura amasafuriya tukagomba gutira abaturanyi. Twakoreshaga umunzani umwe mu gupima ibiro by’abana mbese ukabona biratugora.” Umuhuzabikorwa wa AEE mu Burasirazuba, Kabagambe Wilson, avuga ko guha abaturage ibikoresho bakeneye bidahagije kugira ngo ikibazo cy’imirire mibi kirangire, ahubwo ngo bakeneye n’ubundi bukangurambaga bwisumbuyeho. Ati “Haracyakenewe ubukangurambaga ku babyeyi, umuntu akareba impamvu y’ikibazo [ cy’imirire mibi] niba dusanze umwana afite imirire mibi kubera ko ababyeyi batazi guteka bakabyigishwa. Ni gahunda y’igihe kirekire tuzakomeza.” Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Muhongayire Yvonne, avuga ko ibikoresho bahawe bikoreshejwe neza byagira uruhare mu kugabanya ikibazo cy’imirire mibi mu bana. Avuga ko ubuyobozi bugiye kurushaho gukurikiranira hafi kugira ngo ibyo bikoresho bitange umusaruro ufatika. Imibare iva mu nzego z’ubuyobozi igaragaza ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Karere ka Rwamagana bafite ibibazo by’imirire mibi. Ni ikibazo bamwe bemeza ko kitari gikwiye kurangwa muri ako karere kuko ari kamwe mu turere dukungahaye ku musaruro w’ubuhinzi, ari na yo mpamvu katangije ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi. @ cngendahimana
274
821
Afunzwe akekwaho kwiba moto akazihimbira ibyangombwa, akazigurisha. Uyu mugabo yatawe muri yombi ubwo yari ari mu kagari ka Kabere aho asanzwe akorera imirimo y’ubucuruzi buciriritse, tariki ya 08 Ugushyingo 2016. Polisi y’igihugu ivuga ko intantaro y’ifatwa ry’uwo mugabo ari moto yibwe mu karere ka Rulindo mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka wa 2016. Iperereza ryakozwe ryasanze yaragurishirijwe muri Nyaruguru. CIP Andre Hakizimana, umuvugizi wa Polisi y’igihugu akaba anakuriye ubugenzacyaha mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko umuntu basanze yaraguze iyo moto ariwe wabarangije uwayimugurishije maze bigwa kuri wa mugabo, bahita bamuta muri yombi. Akomeza avuga ko ubu iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba koko iyo moto ariwe wayibye ndetse hanamenyekane niba ariwe koko wagiye yiba n’izindi moto bivugwa ko zagiye zibwa zikagurishirizwa muri Nyaruguru. CIP Hakizimana avuga ko kandi iperereza riri no gukorwa ngo hamenyekane niba koko ariwe wajyaga ahimba ibyangombwa bya moto mbere yo kuzigurisha. Agira ati “Ibyo byose biracyari mu iperereza nta byinshi nabikubwiraho.” Akomeza avuga ko izi moto zibwe bigaragara ko zagiye zigurwa amafaranga makeya cyane. Akaboneraho gusaba abaturage ko igihe babonye ibintu bigurishwa amafaranga make bakwiye kujya bitonda kuko bishobora kuba ari ibyibano. Moto eshatu nizo zimaze gufatwa zikekwa kuba zaribwe zigahimbirwa ibyangombwa, zikanagurishwa n’uwo mugabo ufunze. Habumugisha Jules, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruheru avuga ko hari n’izindi moto ebyiri bikekwa ko nazo zaba zaribwe ariko ngo abazitunze basabwe gutanga ibyangombwa byazo barabyanga. Ikindi ngo ni uko abaturage bajyaga bakemanga aho uwo mugabo ufunze, akura amafaranga kuko ngo yagaragazaga ubukire mu bihe byihuse. Habumugisha asaba abaturage ko igihe cyose babonye impinduka zidasanzwe ku muturanyi bakagira icyo bamukekaho, bakwiye kujya bihutira kubimenyesha ubuyobozi kugira ngo nabwo bubikurikirane. Umunyamakuru @ CharlesRUZINDA2
271
776
Umuhanzi Niyomwungere uherutse kwicwa na Coronavirus yashyinguwe n’abantu 5 gusa. Nyakwigendera Willy Leonard Niyomwungere wari umuhanzi mu njyana ya Reggae,uherutse kwicwa na Coronavirus ubwo yari mu gihugu cya Malawi,yashyinguwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Mata 2020 n’abantu batanu muri iki gihugu yaguyemo.Uyu Willy Leonard Niyomwungere wishwe n’icyorezo cya Coronavirus yari Umuririmbyi w’umurundi ufite n’ubwenegihugu bwa Canada ndetse n’umuryango we akaba ariho wari utuye.Uyu muhanzi Willy Leonard Niyomwungere wakunzwe mu ndirimbo “Abantu” yaguye mu gihugu cya Malawi mu cyumweru gishize,ariko Kubera icyorezo cya Coronavirus, ntibyakunze ko umuryango we cyangwa igihugu cye bamushyingura mu cyubahiro.Uyu muhanzi wapfuye ku myaka 44,yaguye mu gihugu cya Malawi kuwa Gatandatu nkuko Ikinyamakuru Malawi24 cyabitangaje.Niyomwungere wageze muri Malawi kuwa 28 Werurwe 2020 avuye mu gihugu cya Canada aho yari atuye,yasuzumwe kuwa Gatanu w’icyumweru gishize bamusangana Coronavirus yahise imuhitana.Uyu muhanzi yari kumwe n’umugore we n’undi muntu wo mu bagize umuryango we bapimwe nabo basanganwa Coronavirus.Uyu muhanzi yitabye Imana afite abana babiri b’abakobwa yasize muri Canada, mu gihe umugore we arwariye Covid-19 muri Malawi aho yari kumwe n’umugabo we.Amakuru aravuga ko Minisiteri y’Ubuzima mu gihugu cya Malawi ikomeje gushaka abo Willy Léonard Niyomwungere yahuye nabo gusa ni benshi cyane kuko ngo nyuma yo kurwara yagiye yerekeza ku bitaro bitandukanye yivuza ndetse ngo yagendaga muri Bisi rusange ariyo mpamvu bikekwa ko ashobora kuba yaranduje abantu benshi.
218
598
U20: Abakinnyi 25 bagiye gutegurira umukino wa Mali i Rubavu. Umukino w’u Rwanda na Mali ugomba kuzaba hagati ya tariki 28 na 29/07/2012. FERWAFA n’umutoza w’ikipe, Richard Tardy, bifuje ko imyiteguro yatangira kare kugira ngo ikipe yitegure neza, ndetse inamenyere gukinira kuri Stade Umuganda, dore ko hari amahirwe menshi y’uko uwo mukino ariho uzabera mu rwego rwo kwegereza ikipe y’igihugu abanya Rubavu. Ikipe izahaguruka i Kigali ku wa mbere tariki 02/7/2012 saa tatu za mu gitondo yerekeza i Rubavu mu mwiherero ugomba kuzamara ibyumweru bibiri; kk’uko bitangazwa n’ushinzwe ubuzima bwa muri munsi bw’iyo kipe (Team Manager) Emery Kamanzi. Abakinnyi baturuka mu makipe azakina imikino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uzaba tariki 04/7/2012, bazasanga abandi i Rubavu ku wa kane tariki 05/07/2012 saa yine za mu gitondo. Abakinnyi bakina ku mugabane w’Uburayi: Kabanda Bofils na Jean Marie Rusingizandekwe bazagera i Rubavu ku cyumweru tariki 08/07/2012. Dore urutonde rw’abakinnyi 25 bahamagawe n’umutoza Richard Tardy: Abanyezamu: Kwizera Olivier, Ntalibi Steven, Nzarora Marcel (Isonga FC), Abakina inyuma: Umwungeri Patrick (Kiyovu Sport), Turatsinze Heritier (Isonga FC), Bariyanga Hamdan (Etincelles), Rusheshangoga Michel (Isonga FC), Rusingizandekwe Jean Marie (FC Malines/Ububiligi), Bayisenge Emery (Isonga FC), Usengimana Faustin (Isonga FC), Hakizimana Francois (Isonga FC). Abakina hagati: Nsabimana Eric (Isonga FC), Uwimana Jean d’Amour (Police FC), Ndatimana Robert (Isonga FC), Ntamuhanga Tumaine (Rayon Sport), Kabanda Bonfils (AS Nancy/ Ubufaransa), Mbonye Bayingana Bonny (Express/ Uganda), Nshimiyimana Imran, Tibingana Charles Mwesigye (Proline/ Uganda) Abakina imbere: Ruhinda Farouk Saifi (Isonga FC), Atuheire Kipson (APR FC), Sebanani Emmanuel (Mukura VS), Sibomana Patrick (Isonga FC), Ndayisaba Hamidu (Isonga FC), Mico Justin (Isonga FC) Theoneste Nisingizwe
259
713
Singiza Music igiye gutangariza amahanga imbaraga z’Imana mu gitaramo yise “Rise up and praise concert”. Patrick Kanyamibwa wavuganye na Singiza Music ku myiteguro y’iki gitaramo yabwiye Kigali Today ko iki gitaramo cya Singiza Music kigamije kugaragaza imbaraga z’Imana, abantu bakayigarukira kandi bakayiragiza. Ngo amakuru Kanyamibwa akesha Buntu Luc uvugira Singiza Music yagize ati: “Intego y’iki gitaramo ni uguhishurira amahanga ubugari no gukomera kw’Imana kugira ngo abantu bayimenye, bayigandukire, banagendere mu nzira zayo, nk’uko Bibiliya ivuga ko kumenya Imana aribwo bugingo buhoraho.” Iki gitaramo kiri muri gahunda ndende Singiza Music Ministries yise “Tukumeye Tour” izagera ahantu hatandukanye ubwo itsinda Singiza Music rizaba ritanga ubutumwa bwo kwiringira imbaraga z’Imana. Itsinda Singiza Music ngo ryagendeye ku butumwa bwa Bibiliya buri mu ivanjiri ya Yohana 17:3 bugira buti: “Ubu nibwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye ariwe Yezu Kristo”. Ngo muri iki gitaramo bazahimbaza Imana mu ndirimbo, imbyino gakondo ndetse n’imbyino ngiro (Drama Dance), kandi hazanagaragaramo itsinda ry’abahanzi ryo mu Burundi ryitwa “Redemption Voice” rizwi cyane kuri album yabo bise “Yuguruye ntawugara”. Muri iki gitaramo kandi ngo abandi babaye muri Singiza Music bakaba bararangije kwiga barimo Buntu Luc, Isimbi Vanessa, Ishimwe Kajeneri Nadine, Nkubana Erneste n’abandi bazaba baje kwifatanya na bagenzi babo babanye muri Singiza Music. singiza Music Ministries ni umuryango w’ivugabutumwa washinzwe mu 1997 muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, ufite umuhamagaro wo kubaka igicaniro cy’amashimwe ku Mana no gusakaza umubavu wejejwe wo kuramya unyuze Imana ibinyujije mu ndirimbo n’imbyino. Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
247
644
URWEGO RW’IGIHUGU RW’IMIYOBORERE Ishusho ya 9: Zimwe mu nzitizi abaturage bagaragaje bahura nazo mu buhinzi n’ubworozi Ishusho ya 11: Zimwe mu nzitizi abaturage bagaragaje bahura nazo mu buhinzi n’ubworozi Imihindagurikire y’ikirere 87.2% Indwara z’ibihingwa 86.9% Inganda zitunganya umusaruro zidahagije 71.9% 77.5% Uburyo budahagije bwo gutunganya no guhunika ibiryo by’amatungo 65.9% Ubumenyi budahagije bw’abaturage mu kwita ku matungo yabo 0.0% 20.0% 40.0% 60.0% 80.0% 100.0% Aho byavuye: CRC 2021 Inzitizi abaturage bagaragaje cyane zibangamira ubuhinzi n’ubworozi ni imihindagurikire y’ikirere, indwara z’ibihingwa n’uburyo budahagije bwo gutunganya no guhunika ibiryo by’amatungo. Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’inzego ziyishamikiyeho bakwiye gushyiraho ingamba zo gukemura ibibazo bigaragara mu mitangire ya serivisi mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi. Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ikwiye gukomeza gukorana na Minisiteri y’Ubuhinzi ndetse n’Uturere mu kunoza isoko ry’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ndetse no kongerera agaciro ibibukomokaho. Aho byavuye: CRC 2021 Inzitizi abaturage bagaragaje cyane zibangamira ubuhinzi n’ubworozi ni imihindagurikire y’ikirere, indwara z’ibihingwa n’uburyo budahagije bwo gutunganya no guhunika ibiryo by’amatungo. Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’inzego ziyishamikiyeho bakwiye gushyiraho ingamba zo gukemura ibibazo bigaragara mu mitangire ya serivisi mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi. Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ikwiye gukomeza gukorana na Minisiteri y’Ubuhinzi ndetse n’Uturere mu kunoza isoko ry’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ndetse no kongerera agaciro ibibukomokaho. 2. 1.2. Icyiciro cy’uburezi 2.1.2. Icyiciro cy’uburezi Igenzura RGB yakoze mu mashuli afashwa na Leta ku bw’amasezerano, ryagaragaje ibibazo bikurikira: Igenzura RGB yakoze mu mashuli afashwa na Leta ku bw’amasezerano, ryagaragaje ibibazo bikurikira: ‣ Amasezerano y’ubufatanye hagati ya Leta na ba nyir’amashuri ntazwi n’impande zishinzwe kuyashyira mu bikorwa. Mu igenzura, amashuri 31,6% gusa niyo yagaragaje inyandiko z’amasezerano kandi nayo yasinywe mu 1987. Ku rundi ruhande, nta karere na kamwe cyangwa umurenge mu byakorewemo igenzura bifite ayo masezerano. ‣ Urwego rwihariye (special administrative organ) rw’aya mashuri ntirukora haba ku rwego rw’igihugu, urw’akarere n’ urw’umurenge nk’uko biteganywa n’amategeko. - Amasezerano y’ubufatanye hagati ya Leta na ba nyir’amashuri ntazwi n’impande zishinzwe kuyashyira mu bikorwa. Mu igenzura, amashuri 31,6% gusa niyo yagaragaje inyandiko z’amasezerano kandi nayo yasinywe mu 1987. Ku rundi ruhande, nta karere na kamwe cyangwa umurenge mu byakorewemo igenzura bifite ayo masezerano. - Urwego rwihariye (special administrative organ) rw’aya mashuri ntirukora haba ku rwego rw’igihugu, urw’akarere n’ urw’umurenge nk’uko biteganywa n’amategeko. Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’aba nyir’amashuri afashwa na Leta ku bw’amasezerano bakwiye gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano no kuyavugurura ngo ajyane n’igihe ndetse n’imikorere y’urwego rwihariye rw’aya mashuli (special administrative organ). 2.1.3. Imitangire ya serivisi z’ubutaka Igenzura RGB yakoze ku mitangire ya serivisi z’ubutaka ryagaragaje ibibazo bikurikira bikwiriye kwitabwaho: Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’aba nyir’amashuri afashwa na Leta ku bw’amasezerano bakwiye gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano no kuyavugurura ngo ajyane n’igihe ndetse n’imikorere y’urwego rwihariye rw’aya mashuli (special administrative organ).
441
1,482
na 5% buri mwaka. Ariko uko imyaka yagiye ishira, ayo mafaranga yarongerewe, agera ku 10%. Byanyuze mu kubegereza ibikorwa remezo nk’ashuli, amavuriro, amashanyarazi, amazi, amazu meza, ndetse no gutera inkunga imishinga y’amakoperative akora ubuhinzi, ubworozi, n’ubukorikori. Miliyari zisaga ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda kugeza mu mwaka wa 2019 uhereye igihe iyo gahunda yatangiriye, niyo yari amaze gukoreshwa muri ibyo bikorwa. Ibikorwa remezo byihariye 67%, imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi yo ikiharira 25%, igice gisigaye cyakoreshejwe mu gutunganya urukuta n’Umusingi bikumira inyamaswa zonera abaturage no gushyigikira Ikigega gishinzwe indishyi ku byangizwa n’inyamaswa za Pariki. Uwingeri Prosper ati: “Iyi gahunda ubwayo, ndetse n’ibindi bikorwa by’ishoramari byashyizweho ngo biyishyigikire, byazanye impinduka zikomeye mu baturage binyuze mu kubaha akazi ko kwishyiriraho ibyo bikorwa ubwabo, baboneraho kwikura mu bukene. Byatumye bafunguka amaso barushaho kumva akamaro ka Pariki n’uruhare rukomeye ifite ku bukungu bwabo”. Ati “Nk’urugero rw’ahubatswe igikorwa remezo runaka nk’amashuri cyangwa umuhanda, abaturage bongerewe ubushobozi mu buryo bw’amafaranga, bagira uruhare mu kubyiyubakira, ndetse na nyuma yaho ubwo byari byuzuye, batangira kubivomamo igisubizo cy’ibyo bari bakeneye. Nk’iyo mihanda barayikoresha mu buhahirane, ayo mashuri abana babo bayigiramo, n’ibindi n’ibindi”. Buri uko umwaka utashye, niko umutungo uva muri Pariki ugenda wiyongera bishingiye ku bwiyongere bw’abayisura. Nk’ubu mu mwaka wa 2019 iyo Pariki yinjije miliyoni zisaga 26 z’Amadorari ya Amerika. Uko umutungo ukomoka muri iyi Pariki ugenda wiyongera ni nako bikurura ishoramari ritari iry’Abanyarwanda gusa, ahubwo n’Abanyamahanga. Urugero rutangwa n’Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ni urw’Amahoteli yubatswe, yo ku rwego mpuzamahanga. Muri yo hari iyitwa Singita, One&Only Gorilla Nest, Bisate Lodge, Sabyinyo Silvaback Lodge n’izindi. Yagize ati: “Ayo mahoteli yose arinjiza kuko benshi mu basura Pariki niho bacumbika. Urebye umubare w’abayakoramo bahembwa amafaranga atunga imiryango yabo, abakora mu byo gutwara ba mukerarugendo, amashyirahamwe y’abaturage bacuruza ibintu bitandukanye ba mukerarugendo bakenera. Muri make, twavuga ko iyi Pariki ari isoko ry’uruhurirane rw’ibintu byinshi bizanira abantu benshi inyungu, atari abayituriye gusa ahubwo n’Igihugu cyose”. Abari ba rushimusi bayobotse imishinga ifite aho ihuriye no kubungabunga Pariki Abahoze mu bikorwa y’ubushimusi bw’inyamaswa no kwangiza Pariki mu bundi buryo, uko bagiye bigishwa bagiye bareka ibyo bikorwa, bayoboka indi mishinga ifite aho ihuriye no kubungabunga Pariki. Ubu mu mashyirahamwe 70 ahuriyemo abakabakaba ibihumbi 4 barimo n’abahoze mu bushimusi, bashishikajwe n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi mu makoperative. Ibyo binabafasha gukora ishoramari ku giti cyabo, bikunganira umusaruro ukomoka ku madevise ava mu bukerarugendo babona buri mwaka. Abizihirwa n’ibirori byo ‘Kwita izina’ abana b’ingangi babikesha iyi Pariki Buri mwaka mu Rwanda haba umunsi wo Kwita izina abana b’ingagi. Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ifatwa nk’isoko y’ibyo birori bibera mu murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze kuko ibaye itariho n’urwo rusobe rw’ibinyabuzima rugizwe n’ibimera n’inyamaswa zirimo n’ingagi bihuruza ba mukerarugendo ntirwashoboka. Ibyo birori byitabirwa n’abantu ibihumbi baturuka impande zose z’isi, bo mu byiciro bitandukanye. Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwakunze kugaragaza kenshi ko ari n’umwanya u Rwanda ruba rubonye wo kugaragaza ibikorwa byagezweho n’ibigikenewe gushyirwamo imbaraga, kugira ngo hubakwe amateka mashya yo kubungabunga iyo Pariki no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima biyibarizwamo by’umwihariko ingagi. Muri rusange muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ku ruhande rw’u Rwanda, habarizwa Ingagi zirenga 360 ziri mu moko atandukanye y’inyamaswa zonsa ziba muri iyo
508
1,548
None se kuba Umuyahudi birushije iki kutaba we? Mbese gukebwa byo bifite kamaro ki? Ku buryo bwose ni kanini! Icya mbere Abayahudi ni bo bashinzwe amabwiriza y'Imana. None se naho bamwe muri bo baba barabaye abahemu, ubuhemu bwabo bwatuma Imana ireka kuba indahemuka? Ibyo ntibikanavugwe! Ni ngombwa kumenya ko Imana ari inyakuri, naho umuntu wese yaba umubeshyi. Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Ibyo uvuga bifite ishingiro, washyirwa mu rubanza watsinda.” None rero niba ubugome bwacu bushyira ku mugaragaro ubutungane bw'Imana, ibyo se ni ukuvuga iki? Bibaye bityo igihe Imana irakaye ikaduhana, mbese iba iturenganyije? (Ibyo mbivuze nk'uko abantu babivuga.) Ntibikanavugwe! None se Imana iramutse irenganya, yazashobora ite gucira abantu bose urubanza? Icyakora niba ikinyoma cyanjye gituma ukuri kw'Imana kurushaho kugaragara bikayihesha ikuzo, kuki jyewe nkigomba guhōrwa icyaha cyanjye? Niba ari uko bimeze, ni kuki tutakora ikibi kugira ngo kivemo icyiza, nk'uko bamwe batubeshyera ngo ni ko tuvuga? Abo ngabo bazacirwa urubanza rubakwiriye. Bite rero? Twebwe Abayahudi se hari icyo turusha abandi? Nta na gito. Nk'uko tumaze kubigaragaza, Abayahudi kimwe n'abatari Abayahudi, ibyaha ni byo bibagenga bose. Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Nta muntu n'umwe w'intungane ubaho, nta n'umwe usobanukiwe, nta n'umwe wambaza Imana. Bose bayiteshutseho, bose uko bangana ni imburamumaro, ntawe ukora ibikwiye, habe n'umwe!” “Bafite akarimi gashyanuka, ariko bikingirije ubwicanyi.” “Ibyo bavuga bimera nk'ubumara bw'incira.” “Amagambo yabo yuzuyemo imivumo no gukariha.” “Bihutira kumena amaraso, aho banyuze hasigara ari amatongo n'umubabaro, ntibamenya imigenzereze y'amahoro.” “Ntibigera batinya Imana.” Tuzi ko ibyo Amategeko y'Imana avuga byose abibwira abagengwa na yo, kugira ngo hatagira ubona icyo yireguza, kandi ngo abari ku isi bose bashyirwe mu rubanza imbere y'Imana. Ngiyo impamvu nta muntu n'umwe uba intungane imbere y'Imana , yitwaje ko akurikiza amategeko yayo. Icyo Amategeko abereyeho ni ukumenyesha umuntu ko yacumuye. Ubu ariko Imana yagaragaje uburyo igira abantu intungane imbere yayo, Amategeko atabigizemo uruhare. Ubwo buryo bwemejwe n'Amategeko n'ibyanditswe n'abahanuzi. Ibagira intungane babikesha kwemera Yezu Kristo. Ibigirira abamwizera bose nta kurobanura. Koko bose bakoze ibyaha, ntibagera ku kigero cy'ikuzo ry'Imana. Ariko none Imana yabahereye ubuntu kuba intungane imbere yayo, babikesha gucungurwa na Kristo Yezu. Ni we Imana yagennye ngo abere abantu icyiru ku bw'amaraso yabameneye babikesha kumwizera. Kwari ukwerekana ubutabera bwayo igihe yihanganiraga abantu, ntibahanire ibyaha bari barakoze mbere. No muri iki gihe yerekanye ubutabera bwayo, kugira ngo itaretse kuba intabera, igire intungane umuntu wese wizera Yezu. None se haracyari impamvu yatuma abantu birata? Nta n'imwe. Kubera iki? Barata se ko bakora ibyategetswe n'Amategeko? Oya, ahubwo barata ko bizera Yezu. Koko rero dusanga umuntu agirwa intungane imbere y'Imana kuko yizera Kristo, bidaturutse ku gukora ibitegekwa n'Amategeko. Cyangwa se Imana yaba ari iy'Abayahudi bonyine? Ese ntabwo ari n'iy'abatari Abayahudi? Koko ni iyabo na bo, kuko Imana ari imwe rukumbi. Abayahudi bakebwe izabagira intungane imbere yayo kuko bemeye Kristo, n'abatigeze bakebwa na bo ni uko ibonye ko bamwemeye. Ibyo se bivuga ko ukwemera Kristo gutuma dutesha Amategeko agaciro? Ibyo ntibikanavugwe! Ahubwo kudutera kuyashyigikira rwose.
481
1,377
Volleyball: Ikipe y’u Rwanda U18 yatangiye itsindwa na Algeria. Nk’uko bitangazwa n’umutoza Paul Ibrahim Bitok, ikipe y’u Rwanda yatangiranye umukino ubwoba bwatumye itsindwa amaseti abiri akurikiranye. Iseti ya mbere Algeria yayitsinze ku manota 25-18, iya kabiri Algeria iyitsinda ku manota 25 kuri 15. Umutoza Bitok avuga ko nyuma yo gutsindwa amaseti abiri ku busa, yegerageje kumara ubwoba abakinnyi be, anakora impiduka mu gusimbuza abakinnyi, bituma bakina batuje ari nabyo byaje gutuma batsinda iseti ya gatatu ku manota 25-15 ya Algeria. Kutamenya kugarura imipira yaterwaga n’abakinnyi ba Algeria ndetse n’igihunga, ngo biri mu byatumye Algeria igaruka mu mukino maze itsinda u Rwanda iseti ya kane ku manota 25 kuri 19. Mu wundi mukino wabaye, Misiri ikinira mu rugo yatsinze Tuniziya biyorohere amaseti atatu ku busa. Misiri ihabwa amahirwe yo kwegukana icyo gikombe yatsinze iseti ya mbere ku manota 25-13, iya kabiri ku manota 25-16, naho iya gatatu iyitsinda ku manota 25-13. Biteganyijwe ko ayo makipe yose uko ari ane azakina hagati yayo, maze ikipe igize amanota menshi ikazahabwa igikombe. Amakipe azaba atatu ya mbere azahita abona itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Thailand mu mpera z’uyu mwaka. Theoneste Nisingizwe
189
466
Igice cy’u Bugesera ngo gishobora kongera kwibasirwa n’amapfa. Ukubura kw’imvura mu bindi bice by’igihugu mu buryo busanzwe iyo bigeze ku karere ka Bugesera kugira ubukana burenze, nk’uko Rose Mukankomeje, umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), yabisobanuye kuri uyu wa Kabiri tariki 3/6/2014. Yagize ati “U Rwanda warushyiramo mu bijyanye n’ubumenyi bw’igihugu ibice bitatu. Hari igihande cy’imisozi miremire, aho ni igihande cy’Isunzu rya Zaire Nil, Birunga ukamanuka ukagusha hafi yo mu Bugarama. Hagati hari igice cyo hagati cy’ahantu harambaraye (Plateau). “Hanyuma tukajya mu gice cy’Iburasirazuba ariho hagufi. Imvura yacu rero igenda igabanuka. Ni nyinshi ku misozi miremire, ikaba nkeya hagati, wageya bugufi ikaba nkeya kurushaho. Ni ukuvuga ngo u Bugesera ubundi mu by’ukuri buri mu gice kigira imvura nke.” Ibi yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguraga kwizihiza icyumweru cyahariwe ibidukikije. Yatangaje ko ingufu Leta yashyize mu gutera amashyamba muri aka karere nazo zijya zicibwa intege n’utundi turere nka Kayonza bituranye tudafite amashyamba ahagije, nabyo bigatera ingaruka igice cyose muri rusange. Mukankomeje yavuze ko n’ubwo umuntu atakwemeza ko hari igikuba cyacitse ariko yatangaje ko azi neza ko imvura muri rusange yagabanutse mu gice cy’Amajyaruguru y’igihugu nka Nyabihu, ibyo bigasobanura ko u Burasirazuba ho byari birenze. Inama yatanze ni uko abantu bakwitabira gufata amazi y’imigezi nka Nyabarongo n’Akanyaru, abaturage bagakangurirwa gukoresha iyo migezi kugira ngo buhire imyaka yabo. Ikindi ni uko igihe imvura yaguye bajya bafata amazi yayo kugira ngo bazayakoresha no mu bindi. Icyumweru cyahariwe ibidukikije mu Rwanda kizihijwe kuva tariki 31/5/2014 kikazasozwa tariki 5/6/2014 mu Ntara y’Amajyaruguru. Hazahembwa abantu n’ibigo byitwaye neza mu kugaragaza ibikorwa cyangwa imigambi irengera ibidukikije. Emmanuel N. Hitimana
261
768
Ibigarasha bya RNC ntibyifuza ko hari Umunyarwanda wakora ngo yiteze imbere!. Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, aherutse gutangaza ko ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda igihugu cye cyifuza kohereza Abanyarwanda bagera ku 1000 muri Israel bagiye mu kazi kajyanye n’ubuhinzi bitari ukwiga nk’uko byari bisanzwe bikorwa. Ni inkuru yabujije amahwemo ibigarasha bya RNC birimo uwitwa Dalilla Twizerimana na Ntwali Cedrick aho bihutiye kugaragariza kuri YouTube ko nta neza bifuriza Abanyarwanda – mu isoni nke izi nyangabirama zisanganywe zarihandagaje zivuga ko ariya masezerano ari « uburyo bwa Leta y’u Rwanda bwo gucuruza abantu ». Ni mu gihe RNC idahwema ko ititaye ku buzima bw’Abanyarwanda, aho ifatanya n’indi mitwe y’iterabwoba mu guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda binyuze mu bitero shuma byica Abanyarwanda. Soma kandi: Aho bukera ishyari, ipfunwe n’agahinda biratuma Kayumba Nyamwasa wa RNC yimanika – Ibimenyetso Ku rundi ruhande, RNC yigisha icengezamatwara rigamije gucamo abanyarwanda ibice no kubangisha ubuyobozi bitoreye igamije kurema za byacitse kugira ngo u Rwanda rubemo akavuyo, ibintu ariko bitazigera biyihira cyane ko uwayitsinze ntaho yagiye. Abambari mbarwa RNC isigaranye bakwiye gushyira umupira hasi bakamenya ko ibyo kwifuriza inabi Abanyarwanda nta cyo biteze kubagezaho cyane ko u Rwanda ruzakomeza kwiyubaka mu gihe bo bangara mu mahanga. src: my250tv.com/
196
537
Ghana yakuyeho kwambara agapfukamunwa. Leta ya Ghana yakuyeho amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa ku baturage bajya ahahurira abantu benshi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.  Perezida w’icyo Gihugu Nana Akufo-Addo yatangaje uwo mwanzuro ku Cyumweru, ashimangira ko iki cyorezo kimaze gucika intege ku buryo bugaragara muri Ghana no mu bihugu by’abaturanyi.  Perezida Nana Akufo-Addo yanakuyeho amabwiriza asaba abinjira mu Gihugu kwipimisha mu gihe bikingije mu buryo bwuzuye.  BBC itangaza ko ayo mambwiriza mashya areba abagenzi baturuka mu bindi bihugu bakagera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kotoka guhera kuri uyu wa Mbere taliki ya 28 Werurwe 2022.  Gusa yashishikarije abaturage ba Ghana gukomeza kibahiriza amabwiriza yo gukaraba no gusukura intoki no kwirinda ahantu hari uruvunganzoka rw’abantu.  Ikigero cy’ubwandu muri Ghana cyagiye kijya hasi uko bukeye n’uko bwije guhera mu kwezi k’Ukuboza 2021. Iki gihugu kiri mu Burengerazuba bw’Afurika cyabonetsemo abarwayi 160,925, kikaba kiri mu bihugu by’Afurika bisaga 10 bimaze kugabanya ingamba nyinshi zo kurwanya iki cyorezo mubwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) riburira ko bishobora kuba intandaro yo kongera gutiza umurindi iki cyorezo.  OMS ivuga ko gukuraho ingamba zo kwirinda byaba bikozwe vuba ku buryo ntaho byaba bitaniye no guhubuka.
185
535
Agathon Rwasa yatewe Coup d’etat mu ishyaka yishingiye. Agathon Rwasa washinze akabera n’umuyobozi ishyaka CNL yatewe Coup d’Etat, nyuma ya Kongere yabaye rwihishwa hagashyirwaho Perezida mushya witwa Nestor Girukwishaka ku wa 10 Werurwe 2024. Inama idasanzwe yatumijwe n’uruhande rutavuga rumwe na Agathon Rwasa yatumijwe igitaraganya, ibera mu mujyi w’Intara ya Ngozi. Bivugwa ko habayeho uguhangana gukomeye hagati y’igice gishyigikiye Agathon Rwasa, ndetse n’igice cyamwiyomoyeho. Iyo nama yari iyobowe na Marie Immaculeé Ntacobakimvura, akaba ari mu badepite batavuga rumwe na CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi. Muri iyo Kongere kandi hari higanjemo bamwe mu ba Depite bigeze kwirukanwa na Agathon Rwasa. Kongere yabaye Agathon Rwasa ari hanze y’igihugu, kuko yari yagiye mu gihugu cya Kenya mu ruzinduko rw’akazi. Amakuru avuga ko yari yarandikiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, amusaba ko yakoresha Kongere yo gukemura ibibazo biri hagati mu ishyaka. Amakuru dukesha RPA avuga ko abarwanashyaka ba CNL bari ku ruhande rurwanya Rwasa batwawe n’imodoka zo mu kigo cya Leta, gishinzwe gutwara abantu n’ibintu [OTRACO], Leta kandi ikaba yaratanze n’izindi modoka zitandukanye mu gutwara abantu zibageza i Ngozi Ibyo byose bikagaragaza ko Kongere yashigikiwemo na Leta, kuko no mu Mujyi wa Gitega hagaragaye imodoka ziherekeje abarwanashyaka ba CNL, bari bagiye i Ngozi. Abayoboye ba CNL bakiryamye kuri Agathon Rwasa bakumiriwe n’igisirikare ndetse n’igipolisi, kuko bashakaga kuburizamo umugambi w’amatora bo bafashe nka Poropaganda ya Leta, yo gucamo ibice ishyaka ryabo. Ngo bicajwe kuzuba barinzwe cyane nta n’umwe wemerewe kunyeganyega. Amakuru avuga ko abashatse kuburizamo iyo gahunda bahise bakusanyirizwa mu mirima hafi aho, bicwazwa ku izuba ry’igikatu, kandi ko nta muntu n’umwe wari wemerewe kuhakura ikirenge.
258
724
KENYA: UWAHOZE ARI MINISTIRI AFUNZWE AZIRA RUSWA.. Najib Balala wahoze ari minisitiri w’ubukerarugendo muri Kenya yatawe muri yombi ashinjwa ruswa. Uwahoze ari minisitiri w’ubukerarugendo muri Kenya yatawe muri yombi ajyanwa mu rukiko kubera ibirego bya ruswa. Najib Balala, n’abandi bahoze ari abayobozi, barashinjwa kuzamura amafaranga yo kubaka ishuri rikuru ry’ubukerarugendo mu ntara ya Kilifi iri ku nkombe. Ntabwo bagize icyo bavuga ku birego bafashe kwishyura binyuranyije n’amategeko agera kuri $ 119m (£94m). Niwe wahoze ari minisitiri wa mbere watawe muri yombi kuva William Ruto yatorwa umwaka ushize, yiyemeza guhangana na ruswa. Abashinzwe iperereza bavuga ko barimo gushakisha abandi bakekwa muri uru rubanza
102
290
Perezida Kagame yaburiye abagabo bagikubita abagore. Perezida Kagame yavuze ko nta muntu n’umwe ukwiriye kwihanganira ihohotera ndetse ko abagabo bagakwiriye kujya guhangana na bagenzi babo.Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bantu barenga ibihumbi 7,000 bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore byabereye muri BK Arena,ku nsanganyamatsiko igira iti “Imyaka 30: Umugore mu iterambere.”Perezida Kagame yavuze ko mu kubohora igihugu,umugore yagize uruhare kuko no ku rugamba bari bahari ndetse avuga ko mu kwiyubaka bahereye ku kubaka umuryango,bigirwamo uruhare runini n’umugabo.Perezida Kagame yavuze ko umugore, uretse kuba ari umubyeyi urera abana, n’abagabo badashobora kugira icyo bishoboza batari kumwe n’abagore.Ati “Udafite umugore umufasha akamwubaka, biba ingorane. Niyo mpamvu umugore yitwa ko ari inkingi y’urugo. Umugore nk’inkingi,utagenda cyane,abazwa ibyo mu rugo akabazwa n’ibyo hanze, urumva ko ari inshingano ikomeye cyane.”Perezida Kagame yavuze ko ihohoterwa rikorerwa abagore ridakwiriye ndetse ko ntawe ukwiriye kubyihanganira.Ati "Ahubwo impamvu nicyo dukwiriye kuba tuvana mu nzira kugira ngo ibintu bigende neza,n’ukutitambika imbere y’umugore ngo umubuze amahoro cyangwa ngo umubuze ibimugenewe aribyo uburenganzira nk’ubwa buri muntu wese.Umugore afite uburenganzira,afite aho bushingira ku bikorwa ku myumvire ku kubaka umuryango,ntabwo yanahezwa mu kubaka igihugu.Hanyuma ikindi ntabwo ibintu by’ihohoterwa byo n’ugukabya,ntabwo bikwiriye kuba na gato,ntabwo bikwiriye na rimwe.Nta nubwo abantu bakwiriye kubyihanganira.Reka mpere ku mugore ubwe,ntabwo akwiriye kubyihanganira."Yavuze ko nubwo hari abagore bacyihanganira ihohoterwa kubera amateka hari abumva ko ikije cyose acyakira kandi bidakwiriye aho yemeje ko ibyo atari umuco w’u Rwanda,atari iterambere,si ikinyarwanda.Ageze ku bagabo bakubita abagore,ati :"Umugabo gukubita umugore,wagiye ugahimbira ku bandi bagabo se bakagukubita.Aho se harimo bugabo ki?.Ibyo ntibikwiriye kuba na busa.Ntabwo bikwiriye kuba mu bantu batabifite mu muco nkatwe Abanyarwanda."Yavuze ko hagiyeho amategeko abihana ariko hari aho bitamenyekana ngo ababikoze bahanwe.Yemeje ko n’umuco ukwiriye kubibuza kuko bitanga amahoro kuri buri wese.Perezida Kagame yasabye abagore guhaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo kubera ko hari aho bazagera bagahura n’abashaka kububavutsa.Ati “Iyo umuntu ataguhaye uburenganzira se bigenda bite ?? uricara ugasenga gusa, ugategereza […] iyo bigeze ku burenganzira no kubuharanira, ndabanza kwibutsa abagore guharanira uburenganzira bwabo by’umwihariko ariko ndanibutsa na buri Munyarwanda ko uburenganzira ntawe ugomba gutegereza ko abuguha.’’Perezida Kagame yahamagariye abagore guharanira kujya mu myanya ifata ibyemezo.Ati ’Kandi ntimukayijyemo nk’abagore; ahubwo nk’ababifitiye uburenganzira.’Ati ’Abagore ntibakwiriye guhezwa.’Mu gusoza,Perezida Kagame yavuze ko uburenganzira n’umutekano by’Abanyarwanda.Ati: ’Mugomba kumenya ko ko tutagomba kugira uwo tubisaba. Urabiduha ku neza cyangwa ku buryo ntavuze."
376
1,206
Maggy Corrêa. Maggy Corrêa ni umwanditsi w'ibitabo ukomoka mu Rwanda ariko utuye mu Busuwisi. Yanditse ibitabo nka"Tutsie, etc." (1998) yanditse igitabo avuga uburyo yakijije nyina muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Nyakanga 1994. Ubuzima. Corrêa yavukiye mu Rwanda, kuri se ukomoka muri Porutugali na nyina w’umunyarwanda. yize mu Rwanda, Kongo no mu Burundi . corrêa yabaye muri Valais mubusuwisi imyaka irenga makumyabiri. Yashinze kandi ayobora ishuri ry'imbyino imyaka icumi mbere yo kuba umunyamakuru wigenga, yandikira "Le Nouveau Quotidien", "Le Temps" na "Le Nouvelliste" . Yakoze kandi nk;umunyamakuru wa radiyo kuri Radio Rhône Valais akaba nuwa televiziyo ya Radio Télévision Suisse . Yerekanye "Vanille Fraise", yakoraga gahunda y'iminota 25 mu cyumweru irimo umukino w'ubumenyi rusange kubijyanye nigitsina, kuva yatangizwa mu Gushyingo 1993 kugeza Gashyantare 1994. Muri Gicurasi 1994, Corrêa yagerageje gukurura ibitekerezo kuri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda hamwe n'ikinyamakuru cyo mu Busuwisi "Le Nouveau Quotidien" . Yabaye indorerezi y’umuryango w’abibumbye mu ngoro y’igihugu i Geneve . Muri Nyakanga 1994, "yahisemo guhangana n'ibibazo byose byo kujya mu Rwanda mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi kugira ngo agerageze gukiza nyina; igitabo cye "Tutsie, etc." (1998) ni inkuru y'uru rugendo rudasanzwe". Igitabo cye cyo mu mwaka wa 2018 "À la lueur de la lampe-tempête" (1998) kivuga amateka y'impamo ya Mario Augusto de Jesus du Valle Correia (Mario Corrêa), mu mpera z'ikinyejana cya 19 yarekuye rwihishwa abacakara ijana mu bukoloni bwa Porutugali muri Angola .
232
630
Suède ishobora kujya yishyura abaturage bayo barambiwe kuba muri icyo gihugu. Ubusanzwe muri Suède abafite ibyangombwa byo kuhaba bitari ibya burundu, nibo babaga bemerewe gusaba kwimukira mu bindi bihugu bagahabwa imperekeza n’itike y’urugendo. Umuntu ushaka kwimuka yahabwaga amafaranga akoreshwa muri icyo gihugu azwi nka Krona 10,000 (amadolari 960) naho umwana agahabwa ama-Krona 5000. Komisiyo yihariye yashyizweho, yagaragaje ko iyi gahunda ikwiriye kwagurwa n’abanya- Suède bafite ubwenegihugu, bakemererwa kugenda no guhabwa imperekeza mu gihe barambiwe kuhaba. Muri iyo raporo kandi, Leta yasabwe gushyiraho uburyo bwo kwishyuza abahawe amafaranga ntibayagarure. Kugeza ubu Minisiteri y’Ubutabera niyo igomba kuzasuzuma iyi raporo igatanga umwanzuro Guverinoma yafata. Suède ishobora kujya yishyura abaturage bayo barambiwe kuba muri icyo gihugu
112
350
Abasirikare 23 bo mu mutwe uhora witeguye gutabara bari guhugurirwa mu Rwanda. Ni amahugurwa yitabiriwe n’abo mu bihugu nk’u Rwanda, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Somalia, n’abo ku cyicaro cy’Umutwe w’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye muri Afurika y’Iburasirazuba (EASF). Aya mahugurwa azamara ibyumweru bibiri ari kubera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze. Yatewe inkunga n’Ikigo cya Afurika gishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano cya ‘African Peace and Security Architecture (APSA)’ ategurwa na Rwanda Peace Academy, RPA ku bugatanye na EASF. Yafunguwe ku mugaragaro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, ari kumwe n’Umuyobozi wa EASF, Brig Gen Getachew Ali Mohamed n’Umuyobozi Mukuru wa RPA Col (Rtd) Jill Rutaremara n’abandi bayobozi. Yateguwe hagamijwe gutoza abasirikare bazatoza izindi ngabo zibarizwa muri EASF mu bihugu bitandukanye, kugira ngo abo bazatozwa bategurwe mu buryo bwisumbuye. Hagamijwe kandi kubategura kugira ngo bazitware neza mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe cyangwa ubwa EASF bashobora koherezwamo igihe bibaye ngombwa. Umuyobozi Mukuru wa RPA, Col (Rtd) Jill Rutaremara yavuze ko abo basirikare bazatozwa n’abarimu barindwi baturuka mu bihugu bya Kenya, u Rwanda, Denmark n’abaturutse muri AU. Yatangaje ko nyuma y’amahugurwa bazanasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi n’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Gen Muganga yahaye ikaze abaturutse mu bindi bihugu bitabiriye ayo mahugurwa, agaragaza ko abayobozi mu ngabo bakwiriye kuzirikana akamaro kabo n’inshingano ziba zibategereje umunsi ku munsi. Yavuze ko iyo bigeze ku bayobozi baba bashobora koherezwa mu butumwa bwa AU cyangwa ubwa EASF bwo gufasha mu kugarura amahoro ku rwego rw’icyicaro gikuru, baba bagomba kumenya byimazeyo umwimerere w’amakimbirane yo muri Afurika. Gen Muganga yavuze ko abo bayobozi bagomba kuba basobanukiwe neza uburyo AU na EASF bifata ibyemezo n’uburyo bitegura ubutumwa bw’amahoro mu bice bitandukanye bukenewemo. Ati “Aya mahugurwa ni ingenzi cyane kuko azabafasha kuzuza inshingano zanyu. Azabafasha gukora neza imirimo itandukanye mushinzwe, muyikore kinyamwuga mufatanyije. Ikirenze ibyo abereke uburyo mwakwitwara mu gihe mwoherejwe mu butumwa bwa AU, ibizatanga umusanzu munini mu kuzuza inshingano za AU mu bijyanye n’igisirikare.” Yibukije ko nibafata ayo mahugurwa neza, bizanabafasha gutoza abandi bashobora kuzajya mu butumwa butandukanye bwa AU, ashimangira ko ayo mahugurwa ari bwo buryo bwizewe bwo kubakira ubushobozi ibihugu bigize EASF binyuze mu kugira abarimu benshi ndetse bashoboye. Ati “Ni amahugurwa anadufasha kugabanya kwishingikiriza ku bandi bo hanze na cyane ko adahenze, akaba ari na bwo buryo burambye bwo kubaka ubushobozi bw’ababuhabwa ndetse n’ubwa EASF n’Ingabo za Afurika zihora ziteguye gutabara aho rukomeye.” Gen Muganga yashimiye AU, EASF na RPA, ku kuba barakoze buri kimwe kugira ngo ayo mahugurwa atangwe, ashimira abarimu bazayatanga ndetse n’ibihugu byohereje abayahabwa. Ati “Kuba mwitabiriye bigaragaza uburyo za guverinoma ndetse n’imiryango mwaturutsemo birajwe ishinga no kubungabunga amahoro n’umutekano mu Karere na Afurika muri rusange.” Bijyanye n’uko abahabwa amasomo bafite ubumenyi butandukanye bahawe mu bihe byabanje, Gen Muganga yabasabye gufashanya buri wese agasangiza mugenzi we ubumenyi afite, no kubyaza umusaruro abazabahugura hagamije kubakuraho ubumenyi buhagije. Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga yasabye abagiye guhugurwa gufashanya no kubyaza umusaruro abazabahugura bakabakuraho ubumenyi bwose bukenewe Abasirikare 23 bo mu ngabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye muri Afurika y’Iburasirazuba (EASF) bagiye guhererwa amahugurwa y'ibyumweru bibiri mu Rwanda Abo basirikare bagiye guhabwa amahugurwa azabafasha guhugura na bagenzi babo bakorana
531
1,513
Umulevi witwa Kōra mwene Yisehari wo mu nzu ya Kehati, yifatanyije n'Abarubeni batatu, ari bo Datani na Abiramu bene Eliyabu na Oni mwene Peleti. Bagomera Musa bashyigikiwe n'abatware magana abiri na mirongo itanu. Abo batware bari ibirangirire bakaba n'intumwa z'amakoraniro y'Abisiraheli. Bishyize hamwe basanga Musa na Aroni, barababwira bati: “Mukabije kwishyira hejuru y'abandi Bisiraheli! Twese turi abaziranenge kandi Uhoraho ari kumwe natwe twese.” Musa yumvise ayo magambo, yikubita hasi, hanyuma abwira Kōra n'abo bafatanyije ati: “Ejo mu gitondo Uhoraho azatumenyesha abo yahisemo kwiyegereza, n'abaziranenge abo ari bo. Wowe Kōra n'abo mufatanyije mutegure ibyotezo. Ejo muzashyiremo amakara yaka kugira ngo mwosereze umubavu imbere y'Ihema ry'Uhoraho. Ubwo rero Uhoraho azatwereka abaziranenge abo ari bo.” Musa abwira Kōra n'Abalevi bamushyigikiye ati: “Mwa Balevi mwe, nimwumve. Ni mwe mukabije kwishyira hejuru! Dore Uhoraho Imana y'Abisiraheli yarabarobanuye arabiyegereza, kugira ngo mukore imirimo yerekeye Ihema rye, kandi muhagararire Abisiraheli munabakorere. Mbese ibyo ntibibahagije? Uhoraho yabahaye icyo cyubahiro cyose, none murarikiye no kuba abatambyi! Iyo mwitotombeye Aroni, muba mwigometse ku Uhoraho!” Musa atumiza Datani na Abiramu bene Eliyabu, ariko banga kwitaba bati: “Ibyo wadukoreye birahagije! Wadukuye mu gihugu cya Misiri gitemba amata n'ubuki kugira ngo dushirire mu butayu, none urashaka no kudutegekesha igitugu! Ntabwo watujyanye muri cya gihugu gitemba amata n'ubuki, nta n'isambu n'imwe waduhaye ho umunani. Ese wibwira ko tutabibona? Ntabwo tukwitaba.” Musa ararakara cyane maze abwira Uhoraho ati: “Ntuzemere imibavu bazakosereza. Nta kintu nigeze mbaka habe n'indogobe, kandi nta n'umwe muri bo nahemukiye.” Nuko Musa akomeza kubwira Kōra ati: “Wowe n'abo mufatanyije, ejo muzaze ku Ihema ry'Uhoraho. Aroni na we azabe ahari. Wowe na Aroni muzazane ibyotezo byo kosereza Uhoraho umubavu, na ba bandi magana abiri na mirongo itanu bazane ibyabo.” Bukeye buri muntu afata icyotezo ashyiramo amakara yaka n'umubavu, bahagarara imbere y'Ihema ry'ibonaniro hamwe na Musa na Aroni. Kōra yari yakoranyije Abisiraheli bose, maze babona ikuzo ry'Uhoraho. Uhoraho abwira Musa na Aroni ati: “Nimwigireyo ndimbure iri koraniro nonaha!” Musa na Aroni bikubita hasi maze barasenga bati: “Mana, ni wowe ubeshaho abo waremye! Mbese wabarimbura bose kandi bose bataracumuye?” Uhoraho abwira Musa ati: “Tegeka Abisiraheli bave hafi y'amahema ya Kōra na Datani na Abiramu.” Musa arahaguruka ajya ku mahema ya Datani na Abiramu, abakuru b'Abisiraheli baramukurikira. Abwira Abisiraheli ati: “Nimuve hafi y'amahema y'aba bagome. Ntimugire ikintu cyabo mukoraho, kugira ngo namwe mudapfa muzize ibyaha byabo.” Nuko bava hafi y'amahema ya Kōra na Datani na Abiramu. Datani na Abiramu basohoka mu mahema yabo, bahagarara imbere yayo hamwe n'abagore babo n'abana babo. Musa abwira abari aho ati: “Si jye wiyemeje gukora ibyo nkora, ahubwo ni Uhoraho wabinshinze. Dore ikigiye kubibemeza: bariya bantu nibapfa urupfu rusanzwe, ntabwo ari Uhoraho uba yarantumye. Ariko Uhoraho nakora igitangaza, ubutaka bukasama bukabamira, bo n'ibyabo byose bakajya ikuzimu bakiri bazima, mumenye ko batutse Uhoraho.” Musa akimara kuvuga atyo, ubutaka busadukira munsi ya Datani na Abiramu, maze bubamirana n'ababo, kimwe n'abo kwa Kōra n'ibyabo byose. Nuko barigita ikuzimu bakiri bazima bajyana n'ibyabo byose, ubutaka bubarengaho barimbukira mu ruhame. Abisiraheli bose bāri aho, bumvise bataka barahunga bavuga bati: “Duhunge, natwe ubutaka butatumira!” Naho ba bagabo magana abiri na mirongo itanu bosaga imibavu, Uhoraho yohereje umuriro urabakongora.
511
1,489
Sainte Famille Hotel yamuritse amafunguro yihariye ya Kinyarwanda. Ni gahunda izajya iba buri cyumweru kuva saa sita z’amanywa kugera saa kumi z’umugoroba. Bazajya bagabura amafunguro ya Kinyafurika ariko yiganjemo aya Kinyarwanda mu rwego rwo gusigasira umuco wo kurya ibiryo bifite inkomoko imbere mu Gihugu. Aya mafunguro arimo nk’imyumbati, ibihaza, amashaza igitoki, ibigori, amateke, ibisusa, inyotse n’ibindi. Rusagara Josué usanzwe ari umukiliya muri iyi hotei, ni umwe mu baganuye kuri Sunday African Cuisine’. Yabwiye IGIHE ko kuri we yabonye ahantu heza ho gufatira amafunguro ateguye mu buryo bw’umwimerere. Yagize ati “Akenshi usanga dusanzwe turya ibiryo bisa n’ibyigana imitekere yo hanze [y’Igihugu]. Ariko inteko y’uyu munsi yabaye nziza cyane kuko babiteguye neza cyane nabikunze kurya Kinyarwanda kandi iby’ingenzi birahari. Abataje bahombye; baduhaye serivise nziza kuko n’abakozi babo hari akantu bongereyemo kurusha ibisanzwe. Babikoze neza”. Rusagara yongeyeho ko uretse n’umuco w’Igihugu ibiryo bitetse Kinyarwanda ari byiza ku buzima kuko biba bitarimo ibirungo byinshi. Ati “Ibiryo bya Kinyarwanda biba bifite ukuntu bitetse nta mavuta bashyizemo, harimo umunyu uringaniye. Wumva bikuguye neza mu mubiri kurusha ibisanzwe kuko bajya bashyiramo ibirungo byinshi umuntu aba atamenyereye, hakaba ubwo usanga byakuguye nabi. Amafunguro y’uyu munsi yatuguye neza mu mubiri”. Umuyobozi wa Sainte Famille Hotel, Bukumura Egide, yavuze ko itangizwa ry’iyi ndyo nshya ya Kinyarwanda ryishimiwe n’abakiliya ku rwego rwo hejuru kuko bari bamaze igihe babyifuza. Ati “Ibyari inzozi byabaye impamo gahunda twayitangiye. Ku munsi wa mbere haje abantu benshi; bivuze ko icyumweru cya kabiri cyangwa indi minsi izakurikiraho abantu baziyongera. Ni bwo tugitangira ariko amakuru twakuye mu bakiliya ni uko bavugaga bati ‘ibi bintu biziye igihe’.” Uyu muyobozi yongeyeho ko nka hoteli bafite ibyo kurya baba barateguye bigenewe abakiliya ariko ko bakiriye ubusabe bwinshi bw’abakiriya bashakaga aho babona ibiryo by’umwimerere wa Kinyarwanda bitarimo ibirungo bya kizungu bahitamo kubibazanira. Iyi gahunda izajya iba buri Cyumweru ndetse iherekejwe n’umuziki wa Kinyarwanda wa Orchestre Impala hagati ya saa sita na saa kumi z’umugoroba ariko ubuyobozi bwa hoteli buvuga ko bushobora kongera amasaha bizajya birangirira bitewe n’ibyifuzo by’abakiriya. Ubuyobozi bw’iyi hoteli kandi buvuga ko iyi orchestre ari yo izajya ihora icuranga mu rwego rwo guhuza umuco Nyarwanda ugaragara ku mitegurire y’ayo mafunguro ndetse n’umuziki Nyarwanda wakunzwe kandi ukinakunzwe na benshi. Umufa utetse Kinyarwanda, ni amwe mu mafunguro anyura abasura Sainte Famille Hotel Umutsima wa rukacarara Abakiliya banyuzwe n'aya mafunguro Imbuto z'ubwoko bwose ziba zateguwe Ibirayi bya nyirakarayi bitetse impirike ni bimwe mu byishimiwe Igitoki kirimo amashazi, biri mu biryohera benshi Abatetsi b'abahanga ba Sainte Famille Hotel nibo bategura aya mafunguro Ibigori bitogosheje biri mu bikundwa muri aya mafunguro Imyumbati n'ibishyimbo bitetse kinyarwanda Amateke ni kimwe mu mu biba byateguwe Orchestre Impala irimo Munyanshoza Dieudonne izajya isusurutsa abakiliya Orchestre Impala iba yabukereye Abakunzi b'ibiryo bya Kinyarwanda buri cyumweru baba babukereye Ibi biryo bitegurwa kinyarwanda, bikagaburwa kinyarwanda Haba hari n'imikino nyarwanda nk'igisoro Abitabiriya bahasanga imikino gakondo irimo kubuguza Sainte Famille Hotel yiyemeje kujya itegura amafunguro ya Kinyarwanda buri cyumweru
475
1,373
Ibiteye amatsiko kuri Pastor P uri mu batunganya indirimbo bubashywe mu Rwanda (Video). Niba wumva indirimbo zirimo “Adi Top” ya Meddy, “Habibi” ya The Ben, “Indoro” ya Charly na Nina n’izindi zo mu bihe byashize nka “Mu Gihirahiro” ya Jay Polly, “Sintuza” ya Urban Boys, icyo wamenya ni uko ubuhanga buzirimo ni ubwa Pastor P. Uyu musore yanditse izina mu gukorana n’abahanzi b’igikundiro barimo na King James, Priscilla n’abandi benshi. Ari mu batunganya indirimbo bubashywe mu Rwanda bitewe n’ibihangano bitandukanye yagiye akorera abahanzi bikabubakira amazina. Pastor P abayeho mu buzima butangaje, akunda umurimo we umuhesha umugati; mu myizerere ni umwemeramana udafite idini ryamubase ashingiyeho, urukundo yihebeye umubyeyi we rwatumye yishyiraho igishushanyo (tatouage) ishushe mu isura ye ku mubiri we. IGIHE yagiranye na we ikiganiro kirambuye aduhishurira byinshi abantu bashobora kuba batamuziho. IGIHE: Uhugiye mu biki muri iyi minsi? Pastor P: Mpugiye ku muryango wanjye. Nagize igihe kinini cyo kubanza kwita ku muryango, nk’imfura murabizi ko hari inshingano rimwe na rimwe ufata, nibyo byambayeho rero ariko n’ubundi ndakora wenda n’uko nagiye hanze gato imishinga nakoze ikaba iy’abantu baguma hanze batagera hano cyane. IGIHE: Ni he ukunze gutemberera hanze y’u Rwanda? Pastor P: Mu myaka yashize nagize amahirwe yo kujya gukorera i Burayi cyane, mu Bufaransa no mu Bubiligi ahanini no muri Ecosse narahakoreye igihe gito. Mu myaka nk’ibiri ishize nibwo natangiye kujya nkorera muri Amerika kugira ngo ndebe uko ibyaho bimeze. Ubundi njyewe nkunda mu cyaro, iyo mbonye umwanya wose ntarabukira mu cyaro ariko cyo mu Rwanda. IGIHE: Ni he utandukanira n’abandi batunganya umuziki (producers) iyo uri mu kazi? Pastor P: Icya mbere ndasenga. Si ukuvuga ngo ni amasengesho y’andi y’igitangaza, ni uko impano yanjye yakuriye mu rusengero, noneho ngira umurongo wo kumva ko ibintu nkora ari Imana ibimfasha, ngira ngo niba ujya ureba ahantu hose mba nanditse ngo “Imana imbere ya byose”. Iyo ngiye gukora ikintu mba nibuka ngo Imana niyo ikiri imbere. Ikinshimisha ni uko nyine amarangamutima nshyira mu muziki ahura n’ay’abantu benshi bumva umuziki. Niyo mpamvu nkora indirimbo ugasanga abantu barayikunze kubera amarangamutima nayikoranye. Ntabwo nshyiramo ubuhanga kurusha ibyiyumvo. Iyo ndi gucuranga indirimbo ntekereza uko ndi bwiyumve kurusha uko ndi kumva amanota arimo. Niyo mpamvu ngira ngo mpuza n’abantu benshi. IGIHE: Usengera mu rihe dini? Pastor P: Nasengeraga muri Assemblée de Dieu bihoraho mbere ariko nyuma ntangiye kugira ingendo nyinshi birahinduka. Ngira n’akandi kantu gatandukanye navuga, hari ukuntu numvikana n’Imana ku giti cyanjye sinite ku buryo sosiyete ifite inzira runaka ikurikiza, ibyo byagiye bituma mfungukira n’andi matorero. Nsengera akenshi kuri Mavuno Church cyangwa nkajya n’ahandi mbonye bapfa kuba bavuga Imana, mba nshaka no kwiga iby’aho mba ntazi. Njywe nta dini ntajyamo kereka iritemera Imana. IGIHE: Muri iyi minsi wahinduye imiterere y’umusatsi wawe, waba warayobotse inzira y’abarasta? Pastor P: [Aseka] ntabwo ndi umurasta, kuko bafite amahame bagenderaho, amenshi sinyazi. Dread sinazishyizeho kubera uburasta nashatse guhindura uko ngaragara kuko nari maze iminsi mfite umusatsi narateretse, nkasuka ndavuga nti ikintu ntarakora ni dreads reka nzishyireho. IGIHE: Ku mubiri wawe ufite tatouages nyinshi, zifite ikihe gisobanuro? Pastor P: Njyewe nkunda umuryango wanjye nkanakunda umuco, hirya y’ibyo nkanakunda ubugeni. [ ku kaboko k’ibumoso] Urebye nk’uyu ni mama ni isura ye nakoze, ariko ntabwo agira umusatsi mwinshi cyane ahubwo ninjye wamuhaye aka gace k’umusatsi n’urugori kubera ko akunda gutega urugori. [Ku kaboko k’iburyo] uyu ni papa we namuhaye umugara w’intore, iri ni izina rye yitwaga Ndangamiyumukiza. Ku gikonjo cy’ibumoso hariho ukwezi nk’uko nemera Imana n’intumwa nemera cyane zakurikiraga ukwezi. Ku kizigira cy’iburyo hariho inota ry’umuziki rya Sol mu gihe ku cy’ibumoso hariho intore ifite icumu. Urabona ko ari ku kuboko kumwe n’ugushushanyijeho umubyeyi wanjye, ni intore cyane. Ubutore bwe ntibushingiye ku gutarama by’inkera ahubwo muri kumwe ntiwagira irungu kuko araganira cyane, afite ubunararibonye. IGIHE: Ni abahe bahanzi bagushimishije mu kazi kawe ko gutunganya indirimbo? Pastor P: Mu bahanzi twakoranye banshimishije harimo Miss Jojo njya nkumbura gukorana na we. Hari ukuntu twakoraga akandika amajwi uko ndi kuyamubwira akajya ayandika agashyiraho akambi, akaza kumenya ngo aha araririmba azamuka kandi yaririmba ukumva ni kumwe wabimubwiraga, icyo kintu cyanyerekaga ko afite impano ye. Nkunda gukorana n’abantu baririmba gakondo nakoranye n’umubyeyi waririmbye “Nshongore” nakunze ukuntu nakoranye na we. Undi muntu nakunze gukorana na we ni Ben Kayiranga kuko afite ukuntu adashobora gukora ibintu bisa n’iby’abandi. Undi navuga ni King James na we twakoranye ibintu byinshi, haba hageze n’imirimbire tuvuga tuti ‘reka dukore iyi’ bigakunda ku buryo nishimira iterambere rye. Priscilla we ntabwo twakoranye ibintu byinshi ariko ibyo twahuriyemo byamuhaye intangiriro nziza inshimisha, kugeza n’ubu ni umuhanzi mwiza. IGIHE: Ni abahe bantu uri kwishimira iterambere ryabo muri muzika muri iyi minsi? Pastor P: Nishimira iterambere ry’umuziki cyane nk’umuntu wanagize amahirwe yo kubona ukuntu ryazamutse ariko njyewe ntsimbarara cyane ku baririmbyi b’umuco gakondo bakiri bato. Abo dufite barasa nk’aho bari kugenda begera hejuru ejo bazatambuka kandi n’abato hari igihe usanga bahari ariko ibintu byabo ntitubyumve cyangwa ntibabone ukuntu babishyira hanze. Iterambere ryose twagira tutarabona abantu baririmba injyana gakondo bakiri bato ntiryaramba, ni cyo kintu gikomeye tubura. IGIHE: Indirimbo imwe uyikorera amafaranga angahe? Pastor P: Iyo umuhanzi ampamagaye birangora kumuca amafaranga ntaramwumva. Ngomba kubanza kumva uririmba ute. Kuko nshobora kumbwira uti ‘nubwo indirimbo ari ibihumbi 300 Frw ariko ikeneye umuntu ucuranga gitari uzamwishyura ibihumbi 100 Frw. Ahanini indirimbo nyikorera ibihumbi 300 Frw. IGIHE: Nk’umuntu wabanye na King James ni iki umuziho abantu benshi batazi? Pastor P: King James araburana cyane, ahantu ari haba hari impaka nyinshi. Muraganira ariko mugasoza mujya impaka, ntajya yemera gutsindwa. Ni cyo kintu nzi. IGIHE: Iyo uri wenyine ukunda kumva indirimbo zirihe mu yihe njyana? Pastor P: Nkunda kumva Reggae, Afro Beat ariko nkazijyana n’izi zigezweho z’abo muri Ghana na Nigeria. Ubundi nkunda n’izaririmbiwe Imana. IGIHE: Iyo utari mu kazi ni iki kikuruhura? Pastor P: Muri iyi minsi nkunda kuba ndi muri gym. Iyo mbonye umwanya wose mba numva nakwikorera siporo. Urabona ko nanagabanutse, si uku nanganaga mbere. Pastor P ari mu batunganya indirimbo bubashywe mu Rwanda Pastor P akunda kuba hafi y'umuryango we. Akunda nyina byahebuje kugeza ubwo yanishushanyijeho tatouage ishushe mu isura ye ku mubiri we Iyo abonye umwanya anyarukira mu cyaro agasabana n'abantu baho Pastor P iyo afite umwanya akunda gukora siporo muri gym Pastor P afite studio iri mu zikomeye mu Rwanda Pastor P yahinduye imiterere y'umusatsi we ashyiraho dread Afite igishushanyo kigaragaza isura y'umubyeyi we kiri ku kuboko kwe kw'iburyo Ndanga Bugingo Patrick akoresha amazina ya Pastor P mu muziki Yiyanditseho izina rya se witwaga Ndangamiyumukiza mu kumuzirikana Camera: Mutoni Gisèle Interviewer&Editor: Muhumuza Simeon
1,061
2,797
Tour du Rwanda 2020 irangiye u Rwanda rudatwayemo agace. Agace ko kuri iki cyumweru kari aka munani ari na ko ka nyuma ka Tour du Rwanda 2020, kakiniwe mu Mujyi wa Kigali kareshya na Kilometero 89 na Metero 300 kegukanwa n’Umunya-Esipanye Juan Manuel Diaz Gallego ukinira ikipe ya Nippo Delko ONE Provence yo mu Bufaransa, mu gihe isiganwa ryose muri rusange ryegukanywe n’umunya-Eritrea Tesfazion Natnael. Umunyarwanda Mugisha Moise yaje ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange, akaba yavuze ko yababajwe no kutegukana iri siganwa kuko yari aryizeye ariko akaba atarorohewe na bagenzi be bari bahanganye, hakiyongeraho n’imvune afite mu kuboko. Kuri iki cyumweru nabwo yagerageje gusiga abandi mu minota ya nyuma, ariko habura amasegonda make gusa atungurwa n’Umunya-Esipanye Juan Manuel Diaz, amutwara agace k’uyu munsi mu gihe bamwe bari batangiye kwizera ko Mugisha Moise ari we ugiye kukegukana. Mu bindi Mugisha Moise yavuze byamugoye harimo kuba igare rye amenyereye ryagize ikibazo mu nzira, biba ngombwa ko bamushakira irindi, yavuze ko kuri we ritari ryiza nk’iryo yari afite mbere. Kuri iki Cyumweru abasiganwa bahagurukiye i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha (Expo Ground), berekeza ku musozi wa Rebero, banyura Norvege no kwa Mutwe. Inzira y’agace ka nyuma Kigali Expo Ground-Rwandex-Rond Point Kanogo-Cercle Sportif-Mburabuturo-Gikondo-Montée Pavée-Rebero (Finish Line)-Nyamirambo-SP Nyamirambo-Tapis Rouge-Kimisagara- Nyabugogo-Giticyinyoni-Nouvelle route direction Mont Kigali -Norvege-Mont Kigali-Stade Regionale de Nyamirambo-Tapis Rouge -Kimisagara-Mur de Kigali (Chez Mutwe)-Prison 1930-Apacope-Carrefour Yamaha-Kinamba-Route des poida Lourds-Rondpoint Kanogo-Cercle Sportif-Mburabuturo-Gikondo-Montée Pavée-Rebero. Uko bakurikiranye mu gace ka nyuma 1 DÍAZ José Manuel NIPPO DELKO One Provence 2:33:24 2 MUGISHA Moise SKOL Adrien Niyonshuti Academy 0:03 3 MAIN Kent ProTouch 0:07 4 RAVANELLI Simone Androni Giocattoli - Sidermec 0:11 5 SCHELLING Patrick Israel Start-Up Nation 0:22 6 GEBREMEDHIN Awet Israel Start-Up Nation 0:24 7 OURSELIN Paul Team Total Direct Energie 0:31 8 HAILEMICHAEL Mulu Kinfe NIPPO DELKO One Provence ,, 9 TESFATSION Natnael Eritrea 0:39 10 MULUBRHAN Henok Eritrea ,, Icumi ba mbere nyuma y’isiganwa ryose n’ibihe bakoresheje (Ibihe barushwa n’uwa mbere 1 TESFATSION Natnael, Eritrea 23:13:01 2 MUGISHA Moise, SKOL Adrien Niyonshuti Academy 0:05 3 SCHELLING Patrick, Israel Start-Up Nation 1:32 4 MAIN Kent, ProTouch 1:34 5 RAVANELLI Simone, Androni Giocattoli - Sidermec 2:03 6 RESTREPO Jhonatan, Androni Giocattoli - Sidermec 2:25 7 GEBREMEDHIN Awet, Israel Start-Up Nation 3:55 8 HAILEMICHAEL Mulu Kinfe, NIPPO DELKO One Provence 4:27 9 MULUBRHAN Henok, Eritrea 4:42 10 DÍAZ José Manuel, NIPPO DELKO One Provence 10:3 Uko ibihembo byatanzwe ku munsi wa nyuma 1. Uwegukanye agace: Diaz Gallego (Nippo Delko Marseille) 2. Ikipe nziza mu irushanwa: Androni Giocattoli (Italy) 3. Umunyarwanda wa mbere: Mugisha Moise (SACA Team) 4. Umunyafurika mwiza: Tesfazion Nathaniel (Erythrea) 5. Uwitwaye neza mu guhatana: Munyaneza Didier (Benediction Ignite) 6. Umukinnyi muto witwaye neza: Tesfazion Nathaniel (Erythrea) 7. Best Sprinter: Yemane Dawit (Erythrea) 8. Uwitwaye neza mu kuzamuka: Rein Taramae (TOTAL Directe Energie) 9. Uwegukanye isiganwa: Tesfazion Nathaniel (Team Erythrea) Amafoto: Plaisir Muzogeye Umunyamakuru @ Samishimwe
454
1,293
Ntibigira shinge na rugero! Uyu mugani bawuca iyo bashobewe, babuze ifatizo kuri iki na kiriya, ni ho bagira bati «Ntibigira shinge na rugero!» Wakomotse kuri Muka-Ntwaza ku Kigina cya Ndiza; ahasaga umwaka w'i 1400. Ku ngoma yaMibambwe Sekarongoro hariho umugabo Ntwaza akaba umugaragu wa Mashira. Iwabo kavukire ari ku Ndiza. Ni ho yari atuye, ahitwa ku Kigina cya Ndiza; ariko agatura no mu Kivumu cya Nyanza (Butare). Ntwaza akajya ajya gufata igihe; akahamara iminsi, kuko umurimo we kwa Mashira wari uwo gufatanya na we kubaga inkoko no kubikira intama n'inka, byamara gutungana akabona gusezera agasubira iwabo. Nuko Ntwaza avuye i Nyanza kwa Mashira, amaze iwe iminsi atabona inyama, amerwe aramuturubika. Abwira umugore we, ati "Wowe uba ino ntiwamenyera uwagira ikimasa tukagwatiriza" Umugore aramuhakanira ati «Nta ho ngitekereza». Mu gitondo ngo hari umugabo wari utuye hakurya yo kwa Ntwaza, abaga inka y'ingumba kugira ngo ayigure imyaka n'imitsama. Amaze kuyigusha abaguzi basesekara ari benshi, bagabagabana inyama zirakamuka, hasigara ibirapfarapfa. Ntwaza ntakamenye ko ingumba yaguye! Ku gasusuruko umugore we agana mu mihana begeranye. Ahageze asanga muturanyi wabo yabaze; aza yiruka abwira umugabo we ati «Mbese wamenye ko muturanyi wacu yabaze ingumba?» Ntwaza ati «Oya!» «Umugore ati «Mbonye abaguzi bavayo» Ntwaza agenda yiruka amasigamana; ariko asiga abwiye umugore we ati «Ndazana uruhande nindubura nzane igikenya!» Aragenda ageze kwa muturanyi we asanga inyama zirashize, hasigaye umukenyure. Apfa kuwugura ariko yivovota, atanogewe. Azihereza umwana we ati «Shyira nyoko!» Umwana arazijyana. Azigejeje imuhira; azereka nyina. Na we amuhereza umuhoro ngo ajye guca amakoma. Umwana aragenda aca amakoma arayamuzanira. Umugore azishyiraho arazigaragura aburamo umwijima n'impyiko (yari yaramenyereye kuzibona mu nyama zose bagiye guteka, akabanza kuzotsa). Azibuzemo arumirwa, ati «Mwana wanjye se tubigenje dute, ko izi nyama zidafite shinge na rugero!» Shinge yavugaga ni umwijima, naho rugero ni impyiko. Umugabo akarya impyiko, umugore akarya umwijima bakabona guteka izindi; byari umuhango w'abakera; nta watekaga inyama atabanje kwotsa. Nuko muka Ntwaza inyama azirekera aho ntiyaziteka, atuma umwana ku mugabo we ati «Banguka nkubwire uwakuntumyeho». Umwana aragenda asohoza ubutumwa. Ntwaza aza yihuta. Umugore ati «Ibi wamfinze ni ibiki? Umuntu wa zanye inyama zitagira shinge na rugero? Turaziteka se tutabanje kotsa?" Umugabo ati «None se tugire dute? Pfa kotsa izo ubonye nasanze izindi bazikamuje!» Nuko umugore apfa kotsa izo abonye kuko abuze shinge na Rugero (umwijima n' impyiko). "Kubura Shinge na Rugero=Kubura ifatizo kuri aka na kariya; Kubura epfo na ruguru."
387
1,086
Yozefu yubama kuri se, amuririraho aramusoma. Nuko ategeka abavuzi be kosa umurambo wa se Yakobo, barawosa iminsi mirongo ine kuko ari cyo gihe kosa byamaraga. Abanyamisiri bamuririra iminsi mirongo irindwi. Igihe cyo kurira kirangiye, Yozefu abwira ibyegera by'umwami ati: “Nimungirire neza mumbwirire umwami ko data atarapfa, yandahije kuzamushyingura mu mva yiteganyirije muri Kanāni. None mumunsabire areke njye gushyingura data nzagaruke.” Umwami asubiza Yozefu ati: “Genda ushyingure so nk'uko yabikurahije.” Yozefu ajya gushyingura se aherekejwe n'abatware bose b'umwami n'ibyegera by'ibwami, n'abanyacyubahiro bose bo mu Misiri. Ajyana n'abantu bose bo mu rugo rwe na bene se, n'abandi bo mu muryango wa se uretse abana. Ibindi basize mu ntara ya Gosheni ni imikumbi n'amashyo. Bajyana n'amagare n'amafarasi, bagenda ari abantu benshi. Bageze ku mbuga ya Atadi hafi y'uruzi rwa Yorodani, Yozefu amara iminsi irindwi aririra se, bahacurira imiborogo myinshi kandi ikomeye. Abanyakanāni batuye aho babonye uko baririra kuri iyo mbuga ya Atadi, baravuga bati: “Mbega ukuntu Abanyamisiri baririra uwapfuye!” Ni yo mpamvu aho hantu bahahimbye Abeli Misiri . Ni hafi ya Yorodani. Abahungu ba Yakobo bamugenzereza uko yari yabategetse. Bajyanye umurambo we muri Kanāni, bawushyingura mu buvumo buri mu murima w'i Makipela aherekeye i Mamure. Ni ryo rimbi Aburahamu yaguze na Efuroni w'Umuheti. Bamaze gushyingura Yakobo, Yozefu na bene se n'abari babaherekeje basubira mu Misiri. Yakobo amaze gupfa, bene se wa Yozefu baravugana bati: “Bizagenda bite Yozefu naduhinduka, akatwitura inabi twamugiriye?” Ni ko gutuma kuri Yozefu bati: “So atarapfa yadutegetse ibyo tuzakubwira agira ati: ‘Ndakwinginze babarira bene so igicumuro n'icyaha bakugiriye. Nubwo bakugiriye nabi, ndagusabye ugirire imbabazi abagaragu b'Imana ya so!’ ” Yozefu yumvise ubwo butumwa ararira. Maze bene se baramusanga bamwikubita imbere, baramubwira bati: “Turi hano abagaragu bawe!” Yozefu arabasubiza ati: “Mwitinya nta cyo nzabatwara, sinakwishyira mu cyimbo cy'Imana. Mwari mwagize imigambi yo kungirira nabi, ariko Imana iyihinduramo ibyiza kugira ngo ikize abantu benshi nk'uko namwe mubyirebera. None rero mwitinya, nzabatungana n'abana banyu.” Uko ni ko yabahumurije bamugirira icyizere. Yozefu n'umuryango wa se bakomeza gutura mu Misiri. Yozefu yaramye imyaka ijana na cumi, abona ubuvivi bukomoka kuri Efurayimu, kandi arera nk'abe abana ba Makiri mwene Manase. Yozefu abwira bene se ati: “Ndi hafi gupfa, ariko Imana ntizabura kubagoboka. Izabavana muri iki gihugu, ibajyane mu gihugu yarahiye kuzaha Aburahamu na Izaki na Yakobo.” Nuko Yozefu arahiza bene se ati: “Igihe Imana izabagoboka, amagufwa yanjye ntimuzayasige ino.” Yozefu yaguye mu Misiri amaze imyaka ijana na cumi avutse, umurambo we barawosa bawushyira mu isanduku.
399
1,135
Hakozwe Inteko rusange y’urubyiruko rw’Akarere ka Rwamagana, hanasozwa imurikabikorwa rigaragaza ibyo urubyiruko rukora mu rwego rwo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu. INTEKO RUSANGE Y'URUBYIRUKO RWAKARERE KA RWAMAGANA Kuri iki cyumweru tariki ya 12/05/2019, mu cyumba cy’inama cyo mu kigo cy’urubyiruko kizwi ku izina rya “Yego Center Rwamagana”, habereye inteko rusange y’urubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana ihuzwa no gusoza imurikabikorwa ry’urubyiruko, aho rwagaragazaga bimwe mu bikorwa rukora mu rwego rwo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange. Muri iyi nteko rusange, Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Rwamagana Bwana Kabagambe Godfrey yagaragaje ibyo urubyiruko rwagezeho muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019 ndetse n’aho rugeze rushyira mu bikorwa imihigo rwahize muri uyu mwaka
115
336
U Rwanda rugiye gutaha Umushinga one stop border Post. U Rwanda rugiye gutaha Umushinga one stop border Post La Corniche uherereye ahazwi nka Grande Barrière ho mu karere ka Rubavu ruhuriyeho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imirimo yo kuwubaka yatangiye muri Nzeri 2015.Ni umushinga watewe inkunga n’umuryango Nyamerika Howard G.Buffet, ufite intego yo guhindura imibereho y’abatuye isi aho watanze agera kuri miliyoni 7.2 z’amadolari ya Amerika. Leta y’u Rwanda yatanze agera kuri miliyoni 1.7 $ arimo ay’Umusoro ku nyongeragaciro(VAT), (...)U Rwanda rugiye gutaha Umushinga one stop border Post La Corniche uherereye ahazwi nka Grande Barrière ho mu karere ka Rubavu ruhuriyeho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imirimo yo kuwubaka yatangiye muri Nzeri 2015.Ni umushinga watewe inkunga n’umuryango Nyamerika Howard G.Buffet, ufite intego yo guhindura imibereho y’abatuye isi aho watanze agera kuri miliyoni 7.2 z’amadolari ya Amerika. Leta y’u Rwanda yatanze agera kuri miliyoni 1.7 $ arimo ay’Umusoro ku nyongeragaciro(VAT), no kwimura abaturage.Umushinga wari ukubiyemo kubaka inyubako zitangirwamo serivisi ku mupaka uhuriweho harimo ibiro, parking, ububiko ndetse n’inzira inyuramo amadoka manini. Umupaka uhuriweho witezweho kurushaho kwihutisha urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ndetse na serivisi zitangirwa ku mupaka.Abantu bari hagati ya 4000-5000 nibo bambukiranya uyu mupaka, benshi muri abo akaba ari abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse , barimo abahaturiye bagera kuri 75%Ku ruhande rw’u Rwanda uyu mupaka uba ufunguye amasaha 24. Mu gihe ku ruhande rwa Congo uba ufunguye kugeza saa yine z’ijoro.Ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi nibyo bihanyuzwa cyane, uretse mafaranga Howard G.Buffet yahaye u Rwanda hari n’andi miliyoni 9$ bahaye Congo.Kugeza ubu imirimo yo kubaka inyubako izakorerwamo ku ruhande rw’u Rwanda yararangiye mu gihe ku ruhande rwa Congo itararangira gusa naho irarimbanyije.Inkuru ya RBA
273
732
Ntibagihohoterwa bazira kujya mu matsinda. Babitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 15 Werurwe 2016, ubwo abakangurambaga b’aya matsinda bahabwaga ishimwe n’umushinga Care International, bavuga ko aya matsinda agitangira, iyo babaga bayavuyemo, bageze mu ngo abagabo babo bararaga babakubita, bababwira ko baba bagiye guta umwanya. Kampogo Immaculee wo mu Murenge wa Muganza, avuga ko ibi byaterwaga n’uko abagabo bari batarasobanukirwa neza akamaro k’aya matsinda, bigatuma umugore uyagiyemo afatwa nk’ugiye kurumba. Agira ati “Mbere umugore yajyaga mu itsinda kubera imyumvire mikeya y’abagabo, bakavuga ngo agiye kurumba, ngo nta kintu amariye urugo, bigatuma ataha agahohoterwa.” Rukundo Jean Bosco nawe ubarizwa mu itsinda mu murenge wa Ngoma avuga ko abenshi mu bagore basabaga inguzanyo mu matsinda bagamije kwiteza imbere ariko abagabo bakazibambura bakazipfusha ubusa, ugasanga kuzishyura bibaye ikibazo. Abagize aya matsinda bavuga kandi ko abagabo bagiye babona akamaro k’amatsinda mu iterambere ry’ingo zabo, bityo bakagabanya ihohoterwa bakoreraga abagore babo. Nduwamariya Karorina Jeannette umukozi wa Care International wari uhagarariye umuyobozi wayo mu Rwanda, avuga ko ikibazo cy’ihohoterwa cyagabanutse kubera inyigisho, gusa akavuga ko n’aho rikigaragara hagiye gushyirwamo ingufu rigacika burundu. Ati “Turabizi ko hakiri abantu bahohoterwa mu miryango, ariko tugiye gushyiramo imbaraga dufatanije n’imiryango yaretse ihohoterwa ikadufasha guhindura abandi.” Muri aka karere habarurwa amatsinda 756 agizwe n’abanyamuryango 22.680, muri bo 80% ni abagore. Aya matsinda amaze kwizigama miliyoni zirenga 553Frw, muri yo miliyoni 466Frw ari mu banyamuryango nk’inguzanyo. Umunyamakuru @ CharlesRUZINDA2
226
651
Akaliza Keza Gara. Akaliza Keza Gara ni umunyarwakazi w'umuhanga mu ikoranabuhanaga n'itumanaho akaba n'umucuruzikazi . Afite uruhare runini mu guteza imbere abakobwa kandi yamenyekanye kubera ibikorwa bye n'ibihembo byatanzwe na guverinoma y'u Rwanda ndetse n’umuryango mpuzamahanga w’itumanaho . Gara yashinze ubujyanama bwikoranabuhanga hamwe nisosiyete ikora urubuga hamwe na studio ya animasiyo. Yavuzweho kuba "umwe mu bagore bake bo mu Rwanda bateye intambwe igaragara mu guhindura isura y’ikoranabuhanga mu gihugu" kandi akaba umunyamuryango w’umuryango World Economic Forum’s Global Shapers Community . Umwuga. Akaliza Keza Gara yavukiye muri Uganda kandi yabayeho mu bihe bitandukanye muri Afurika y'Epfo, Kenya, Amerika, Ubufaransa, Ubusuwisi, n'Ubutaliyani. Afite impamyabumenyi ihanitse mu buhanga bwa multimediya no gushushanya yakuye muri kaminuza ya Kent, Canterbury (UK). Yatuye i Kigali, mu Rwanda nyuma yo kurangiza icyiciro cye maze atsindira akazi ke ka mbere mu 2009 akoresheje isoko ryo guhatanira urubuga rw’ubunyamabanga bwa Leta bwongerera ubushobozi abakozi ba Leta. Yari afite imyaka 23 y'amavuko kandi yagombaga kuguza mudasobwa igendanwa kugirango arangize akazi. Gara yashinze ubucuruzi bwa Multimedia Shaking Sun kugirango amwemere gutsindira imirimo myinshi mubijyanye no gushushanya, gukora imbuga na animasiyo no gutoza abana b'abanyarwanda. Isosiyete yakoze imbuga za Minisiteri y’imari n’igenamigambi mu Rwanda na Minisiteri y’umutungo kamere. Kuva muri Nzeri 2012, Gara yakoraga nk'umujyanama muri kLab, umuryango utanga ubufasha bw'ikoranabuhanga no gutanga inama ku bantu bo muri Kigali ndetse anakorana n'Abakobwa bo muri ICT Rwanda, umuryango uhuza abagore bakora mu bumenyi bw'ikoranabuhanga mu itumanaho kugira ngo bateze imbere ikoranabuhanaga nk'umwuga kubakobwa. Ni umunyamuryango wa Kigali hub umuryango wa World Economic Forum’s Global Shapers Community. Muri 2012 Gara yahawe igihembo cya Rwiyemezamirimo w’umugore witwaye neza muri ICT na Minisiteri y’Urubyiruko na ICT. Muri uwo mwaka, yari umwe mu bagore bane bo mu Rwanda ba rwiyemezamirimo ba ICT bamenyekanye nk'indashyikirwa mu nzego zabo n’umuryango mpuzamahanga w’itumanaho . Yatangiye gukoresha "Abanyarwanda kuri Twitter" (#RwOT) hashtag. Muri 2013, Microsoft yashyizeho Gara nk'uhagarariye urubyiruko muri Afurika y'Iburasirazuba, ku nshuro ya mbere Umunyarwanda ashyirwaho kuri uwo mwanya, kandi yari umwe mu bane bagize akanama ngishwanama k'urubyiruko muri gahunda ya 4Afrika. Gara yashinze kandi Studiyo Yambi Animation. Arimo guteza imbere "animasiyo ya African Tales", izaba ikinamico ya mbere ya bana yakorewe mu Rwanda. Gara yakoze umushinga wa mbere wa cartoon mumwaka wa 2014, urukurikirane rwigisha abana, kandi yizera ko azateza imbere uwo mwuga hamwe nabana babanyaRwanda. Muri 2018, Gara yashyizweho n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye António Guterres kuba mu kanama gashinzwe ubufatanye bwa Digital. Muri ako kanama, Umunyamabanga mukuru yagize ati: “Ikoranabuhanga rya Digital rigira uruhare runini mu ishyirwa mu bikorwa ry’iterambere rirambye kandi bagabanya umwihariko ku mipaka mpuzamahanga. Ni yo mpamvu, ubufatanye mu bihugu byose ndetse no ku mipaka ari ingenzi kugira ngo hamenyekane ubushobozi bw’imibereho n’ubukungu by’ikoranabuhanga hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse no kugabanya ingaruka ziterwa no kugabanya ingaruka zose zitateganijwe. ” Gara yasobanuwe nk "umwe mu bagore bake bo mu Rwanda bateye intambwe igaragara mu guhindura isura y’ikoranabuhanga mu gihugu". Yitabiriye Amahoro Binyuze mu Bucuruzi ndetse n'Ishuri Rikuru ry'Ubuyobozi mu masomo yo guhangana no gutera imbere ndetse muri 2017 yarangije icyiciro cya kabiri cya siyansi mu bumenyi bw'ikoranabuhanga yakuye muri Kobe Institute of Computing . Icyubahiro. Icyubahiro cyakiriwe na Akaliza Keza Gara kirimo:
512
1,436
Nyagatare:Umuturage yishwe atewe icyuma mu muhogo. Mukandayisenga Pascasie w’imyaka 48 y’amavuko wo mu Kagari ka Cyabayaga, mu murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare yishwe atewe icyuma mu muhogo n’umukwe we.Byabaye mu ijoro ryo kuwa 22 rishyira ku wa 23 Kanama aho mutuyubutatu Adolphe w’imyaka 28 y’amavuko ariwe ukekwaho kwica nyirabukwe amuteye icyuma mu muhogo.ni nyuma yo kujya gucyura umugore we wari umaze ibyumweru bibiri yarahukanye agasabwa kuza habona aho kwitwikira igicuku.Amakuru avuga ko Mutuyubutatu atakiriye neza igisubizo cya nyirabukwe ahita amumenyesha ko “mu gihe batamuha umugore we ngo amucyure abatwikira mu nzu.”Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabayaga, Hategekimana Eulade yabwiye UMUSEKE ko Mutuyubutatu n’umujinya w’umuranduranzuzi yahise atera icyuma nyirabukwe mu muhogo ahita apfa.Ati “Saa munani nibwo nari mpari dushakisha ahantu hose mu nkengero z’aho batuye nimba hari umuntu waba wamucumbikiye turamubura, kubera ko abaturage batabaye yabarushije imbaraga ariruka.”Gitifu Hategekimana avuga ko inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage bakomeje igikorwa cyo guhiga uyu mugabo kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.Yasabye kugaragaza ibibazo biri hagati y’imiryango no kwirinda kwihanira ndetse no kuba ku isonga mu kwicungira umutekano.Ati “Abenshi barihanira ugasanga baguye mu makosa atari yitezwe cyangwa atari aya ngombwa ni ukwibutsa kandi abaturage gutangira amakuru ku gihe”Umurambo wa Mukandayisenga Pascasie wajyanywe kwa muganga gukorerwa isuzuma.
199
588
France Football yakoze impinduka mu itangwa ry’ibihembo bya Ballon d’Or. Ubusanzwe ibihembo bya Ballon d’Or byari bisanzwe bitangwa hakurikijwe cyane ibyabaye mu mwaka usanzwe ariko ubu mu mpinduka zakozwe ni uko hazajya hakurikizwa ibyabaye mu mwaka w’imikino, ubundi usanzwe utangirira mu mwaka umwe mu kwezi kwa Kanama ukarangirira mu mwaka ukurikira mu kwezi kwa Nyakanga ubwo henshi shampiyona i Burayi ziba zirangiye (urugero:2021-2022) aho kuba umwaka usanzwe uhera muri Mutarama kugeza mu kwezi k’Ukuboza (urugero:2022) nk’uko byari bisanzwe. Ibi bivuze ko mu bihembo bya 2022 nk’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera mu gihugu cya Qatar hagati y’ukwezi k’Ugushyingo n’Ukuboza kitazabarwa ahubwo uko abakinnyi bazitwara muri iki gikombe cy’isi bizabarirwa mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 mu itangwa ry’ibihembo by’uwo mwaka. Mu zindi mpinduka zakoze ni uko France Football na L’Equipe ari bo batoranyaga abakinnyi 30 bahatanira Ballon d’Or, Yashin Trophy igihembo gihabwa umunyezamu witwaye neza na Kopa Trophy ihabwa umukinnyi witwaye neza uri munsi y’imyaka 21, ariko kuri ubu hongerewe inararibonye zizajya zigira uruhare mu gutoranya abahatanira ibi bihembo barimo na Ambasaderi wa Ballon d’Or, Didier Drogba. Ubusanzwe nyuma yo gushyira hanze abahatanira ibihembo muri rusange, habaga amatora yakorwaga buri gihugu mu bihugu 170 kigahagararirwa mu matora nk’uko byagenze n’umwaka ushize wa 2021. Icyakora kuri ubu mu matora hazajya hahagararirwa gusa ibihugu 100 bizajya biba ari ibya mbere ku isi ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA rugaragaza uko amakipe y’ibihugu aba ahagaze mu bagabo ndetse n’ibihugu 50 bya mbere ku isi ku rutonde rwa FIFA mu bari n’abategarugori. Impinduka ya nyuma yakozwe ni uko kuri ubu ikintu cya mbere abatora bazajya bagenderaho ari ukureba uburyo umukinnyi ku giti cye yitwaye mbere yo kureba umusaruro muri rusange yagezeho n’ikipe ye, ariko na byo ngo bizajya bikurikizwa. Ibihembo bya Ballon d’Or byatangiye gutangwa mu 1956 n’ikinyamakuru France Football. Lionel Messi ukinira ikipe ya Paris Saint-Germain ni we uheruka kwegukana Ballon d’Or ya 2021 akaba ari na we ufite ibyo bihembo byinshi aho amaze gutwara birindwi. Umunyamakuru @UwimanaJeanJul1
322
878
Ukraine iherutse gutabaza ngo ihabwe amaboko ikomeje kujya mu kaga. Ibintu bikomeje guhindura isura ku ruhande rwa Ukraine, nyuma y’uko Ingabo z’icyo gihugu zikomeje gutakaza ibice bikomeye mu ntambara zihanganyemo n’u Burusiya.Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko Ingabo z’icyo gihugu zamaze kwigarurira agace ka Bohdanivka kari mu bilometero bitanu gusa uvuye mu Mujyi wa Chasiv Yar, nawo uri mu Burengerazuba bwa Bakhumut.Chasiv Yar ni Umujyi ufite igisobanuro gikomeye cyane kuko ari umwe mu ikoreshwa na Ukraine mu kurasa ibisasu biremereye ku Ngabo z’u Burusiya. Uyu Mujyi kandi uri ku musozi, ibituma ukoreshwa mu kurinda indi mijyi ikomeye irimo Kramatorsk and Slaviansk.Mu gihe u Burusiya bwaramuka bufashe Chasiv Yar, bwakoroherwa no kwinjira mu yindi mijyi myinshi irimo Kramatorsk and Slavyansk, bityo bukarushaho gushegesha Ingabo za Ukraine n’ubundi zisanganywe imbaraga nke cyane ahanini kubera kubura intwaro zihagije.Ku rundi ruhande, Perezida Zelenskiy akomeje gusaba ko ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwihutira gutanga inkunga byemereye Ukraine kugira ngo ikomeze urugamba, kuko bitabaye ibyo, amahirwe yo gutsinda kuri icyo gihugu yarushaho kugabanuka cyane.Amakuru avuga ko u Burusiya bufite gahunda yo kuba bwigaruriye Umujyi wa Chasiv Yar nibura mbere y’uko bwizihiza Umunsi bwatsinzeho Aba-Nazi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, umunsi wizihizwa ku itariki ya 9 Gicurasi.Hagati aho, Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yemeye gutanga miliyari 60$ yo gufasha Ukraine, gusa aya mafaranga ntaroherezwa muri Ukraine.
221
576
Volleyball: Petit Stade Ivuguruye igiye kwakira imikino yo kwibohora. Stade Amahoro na Petit Stade zavugururiwe rimwe, ndetse n’iyo urebeye inyuma ubona utazitandukanya, uretse ubunini. Hagati ya 26 na 28 Nyakanga 2024, iyi  nzu izakira umupira w’amaboko (Volleyball) mu mikino yo kwibohora ku nshuro ya 30. Petit stade yavuguruwe ku rwego rugezweho, ikaba nayo ishobora kwakira imikino y’intoki mpuzamahanga. Iyo nyubako ubu ishobora kwakira abantu bicaye basaga 1000. Irushanwa ryo kwibohora mu mukino wa Volleyball rizitabirwa n’amakipe 4 ya mbere mu mwaka ushize wa Shampiyona mu bagore n’abagabo. Mu bagore azitabirwa n’amakipe arimo APR WVC, Ruhango WVC, Rwanda Revenue Authority na Police WVC. Mu gihe mu bagabo rizitabirwa na APR VC, Kepler VC, REG VC na Police FC Si ubwa mbere iri rushanwa ribaye, ku nshuro ya mbere mu 2023 iryo rushanwa mu bagabo ryegukanywe na APR VC itsinze Gisagara VC amaseti 3-2, mu gihe mu bagore ryegukanywe na Police WVC itsinze APR WVC amaseti 3-1. Ku rwego rw’Igihugu, ibyo bikorwa remezo byatashywe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika ku wa 1 Nyakanga 2024, ari kumwe na Perezida w’impuzamahyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika [CAF], Dr. Patrice Motsepe.
186
466
APR BBC vs REG BBC : Iby’ingenzi wamenya kuri aya makipe agiye guhura. Uyu mukino uri muri imwe mu mikino itegerejwe cyane mu mwaka w’imikino bitewe n’uko aya makipe yombi afitanye amateka akomeye by’umwihariko nk’umwaka ushize ubwo APR BBC yatwaraga igikombe itsinze REG BBC mu mikino ya kamparampaka ndetse kandi mu bikomeza uyu mukino, usibye kuba REG BBC yashaka no kwihorera, ni amakipe yombi yiyubatse cyane mu kibuga ndetse no mu batoza. Aya makipe yombi ni meza cyane muri iyi shampiyona, dore ko APR BBC ari yo kipe ya mbere ifite ibikombe byinshi bya shampiyona (14) ndetse ikaba ifite igikombe cy’umwaka ushize wa 2023 ikaba ari na yo kipe izakina imikino ya BAL. Ni mu gihe REG BBC ari yo kipe ya mbere mu Rwanda imaze kwitabira imikino ya BAL myinshi, inshuro ebyiri. Kuri ubu hari byinshi byo kwitega kuri uyu mukino uhereye ku batoza bakomeye Mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, nibwo ikipe ya Sosiyete Ishinzwe Ingufu (REG BBC) yasinyishije umutoza Mushumba Charles yaje asimbura Dean Murray wari umaranye iyi kipe iminsi itari mike gusa afite imibare mibi. Mushumba Charles ni umwe mu batoza basanzwe bamenyereye iyi shampiyona y’u Rwanda kuko yayitojemo by’umwihariko mu ikipe ya IPRC South ndetse anayifasha gutwara igikombe mu mwaka wa 2016 batsinze Patriots BBC. Usibye kandi kuvuga ko yatoje no muri shampiyona, Mushumba yatoje amakipe y’ibihugu arimo ay’abato ndetse n’ikipe nkuru. Abakinnyi nibura nka 90% b’Abanyarwanda barimo gukina muri iyi shampiyona bose bamuciye mu biganza haba mu ikipe ya IPRC, mu marerero ndetse no mu ikipe y’igihugu, byerekana ko azi iyi shampiyona cyane. Umunyamerika Mazen Trakh utoza APR BBC ufite inkomoko muri Jordan, nubwo ataramara iminsi myinshi muri shampiyona kuko yagezemo muri Gicurasi 2023, afite imitoreze myiza kuko yaciye mu makipe akomeye hanze y’u Rwanda arimo na Detroit Pistons. Yabaye kandi umwungiriza muri Oklahoma City ndetse na Washington Wizards. Muri Gicurasi, Trakh azaba yujuje umwaka ari muri shampiyona ndetse byerekana ko hari ibyo amaze kumenya muri iyi shampiyona cyane ko yaje agahesha APR BBC igikombe baherukaga muri 2012 ndetse akayifasha kujya muri BAL 2024 byerekana ko aba batoza bazahana akazi gakomeye muri izi ntangiriro za shampiyona. Ikindi wamenya kuri aba bombi cyo kwitega, ku mutoza Mushumba Charles wa REG BBC ndetse na Mazen Trakh wa APR BBC bafite imikinire itandukanye, cyane ko Mushumba akina uburyo bwa (1-2-2 ) aho byibuze aba afite umukinnyi umwe uzamukana umupira (Point Guard) afite abandi babiri baringaniye baheza inguni (Shooting Guard ndetse na Small Forward) ndetse n’abandi babiri bakinira munsi y’inkangara (Power
413
973
Huye: Intambara y’abashumba n’abakarani yasize inkomere. Umwe mu batuye mu Irango wahageze impande zombi zasakiranye, yabwiye Kigali Today ko iyo mirwano yashojwe n’abashumba bari baje kwihimura ku bakarani ngo bigeze kubakubita na bo. Yagize ati “Bari bagize amakimbirane mu bihe byashize, none abashumba bari bagarutse kugira ngo bihorere. Baje bitwaje najoro bifashisha bahira bakajya bakebagura abakarani, abandi na bo bafata imihini n’imyase hanyuma rurambikana.” Yunzemo ati “Harimo abatarimo bumva basa n’abagiye muri koma, hari abakomeretse ku matwi, mu ijosi, ku maboko...barimo baravirirana, ufite umutima mukeya ntabwo yabireba.” Ubundi mu Irango hari abakarani babarirwa muri 20, kandi ngo hakunze no kunyura abashumba babarirwa muri 25 biganjemo abaturuka i Ngoma, ariko abashumba baje biyemeje kurwana ni batanu. Abakomeretse cyane bajyanywe kwa muganga bari barindwi, harimo abashumba batatu n’abakarani bane, ariko babiri mu bakarani ni bo bagarutse nyuma yo kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Rango, abandi bose ubu bari mu maboko ya RIB. Babiri mu bashumba batafashwe ngo batashye bakubita agatoki ku kandi bavuga ko n’ubundi bazagarukana na bagenzi babo batari baje. Uwahaye amakuru Kigali Today yanavuze ko urebye bose bari basinze, kandi ngo n’ubwo inzoga banywa akenshi ari inzagwa zipfundikiye, iyitwa Zeru Gatatu ari yo ibabasha cyane. Ikindi, ngo uretse kuba bararwanye n’abakarani, bariya bashumba bakunze kurwana ahantu henshi, basinze, bakajya no mu mirima y’abaturage bakahira imigozi y’ibijumba, ushatse kuvuga agakubitwa. Ku bijyanye n’uko bashobora kuzagaruka bakongera bagateza amahane mu isantere ya Rango, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Fidèle Ngabo, avuga ko babifatiye ingamba, cyane ko baba abashumba ndetse n’abakarani bo muri kariya gace babazi bose. Yagize ati “Tuba tubazi. Turabakurikirana tuganire na bo, tubagire inama, abatarabigizemo uruhare babyirinde, banibutswe ko iyo umuntu akoze ikintu kitemewe n’amategeko hari uburyo bamukurikirana.” Uretse amakimbirane hagati y’abashumba n’abakarani, mu Murenge wa Mukura hajya havugwa n’abatega abagenzi ku kiraro cya Mukura bakabambura amaterefone cyangwa bakabahohotera. Icyakora Gitifu Ngabo avuga ko kugeza ubu bo batarabona umuntu ubabwira ko yahahohoterewe, uretse ko bitanababujije gufata ingamba ku mutekano waho, ku buryo abatambuka batagomba kugira impungenge. Umunyamakuru @ JoyeuseC
329
925
Fertility Center". lbitaro bya Kaminuza (CHUK na CHUB), Ibitaro Bikuru bya Kibuye n'ibya Ruhengeri, Ibitaro by'Intara bya Bushenge, lbitaro by'Akarere bya Nyanza n'ibya Rwinkwavu nabyo bifite icyuma cya (Electro-Encephalo-Gramme). Komisiyo yasanze kandi mu Bitaro bya CARAES Ndera, CARAES Huye no mu Kigo cya Centre Icyizere hari ubundi buryo bwa "Ergotherapy" bukoreshwa mu kuvura abafite uburwayi bwo mu mutwe hakoreshejwe imirimo. Yasanze mu Bitaro bya Nyamata, Kabgayi, Rutongo, Nemba, Byumba, Butaro, Shyira, Muhororo, Mugonero, Gihundwe, Kibogora, Gihundwe, Kirehe, Kigeme, Gisenyi, Murunda, Kibirizi, Munini, Rwamagana, Kiziguro, Ruhango na Nyagatare hakoreshwa gusa uburyo bwo kuganiriza umurwayi kuko nta bikoresho bafite. Ibitaro kandi bifite umukozi w'inzobere mu kwita ku bafite ibibazo by'imitekerereze ubishinzwe. • Imiti yifashishwa mu kuvura abafite uburwayi bwo mu mutwe Ihame rya 10 mu Mahame mpuzamahanga yerekeye kurinda abafite indwara zo mu mutwe yemejwe n'u mwanzuro w'Umuryango w'Abibumbye No46/119 yo ku wa 17/12/1991, riteganya ko imiti yifashishwa mu kuvura ufite uburwayi bwo mu mutwe igomba kuba ijyanye n'uburwayi bwe. Mu igenzura Komisiyo yakoze, yasanze ibitaro bifite imiti ya ngombwa byifashisha mu kuvura abarwayi. Iyo miti itangwa hashingiwe ku bwishingizi mu kwivuza umurwayi afite, abatabufite nabo baravurwa ubuyobozi bw'ibitaro bukishyuza Uturere baturukamo. Mu Bitaro by'Akarere bya Gihundwe, Kibogora, Gisenyi ,Murunda, Kiziguro, Kigeme , Ibitaro bya Kaminuza CHUK n'i bitaro by'lntara bya Rwamagana niho hagaragaye ikibazo cy'imiti idahagije. Mu kigo cya Centre Icyizere ho hagaragaye ikibazo cyo kuba ibigo by'ubwishingizi bw'indwara mu Rwanda bitishingira serivisi zihabwa ababaswe n'ibiyobyabwenge harimo n'ibizami umurwayi akorerwa kandi ibitaro byakira abarwayi benshi babaswe nabyo cyane cyane urubyiruko. Mu kiganiro Komisiyo yagiranye na Minisiteri y'Ubuzima, Minisitiri yavuze ko batangiye ibiganiro n'lbigo by'Ubwishingizi ku buryo serivisi zose zihabwa ababaswe n'ibiyobyabwenge zajya zishingirwa. 2.5.1.3.2. Uburenganzira ku mibereho myiza Komisiyo yagenzuye niba abarwayi bahabwa amafunguro, niba basurwa n'imiryango yabo, isuku mu bitaro, inagenzura uburenganzira bw'icyiciro cyihariye cy'abagore n'abakobwa n'ubw'abana bato bari kumwe na ba nyina mu bitaro. Uko abarwayi bitabwaho: Komisiyo yasanze mu barwayi 531 bavurirwa mu bitaro bacumbikiwe, abari bafite imiryango muri bo ni 299, abitabwaho n'ibitaro bari 203, abitabwaho n'Akarere bari 18, naho abarwayi bitabwaho n'abagiraneza bahoraho bari 11. Komisiyo yasanze kandi abarwayi bitabwaho n'ibitaro, abitabwaho n'Akarere n'abitabwaho n'abagiraneza bahabwa ifunguro rikwiye mu gitondo, saa sita na nimugoroba, abandi bagemurirwa n'imiryango yabo inshuro imwe ku munsi. Abarwariye muri Centre Icyizere bafata ifunguro ryihariye biyishyurira bitewe n'uko abaharwarira baba bafite amikoro ahagije. Gusurwa n'imiryango yabo: Komisiyo yasanze abarwayi basurwa n'imiryango yabo uretse abarwariye mu Bitaro bya CARAES Ndera na CARAES Butare kubera kubahiriza amabwiriza yerekeye kurwanya icyorezo cya COVID-19. Mu gihe hategurwaga iyi raporo, Komisiyo yamenye ko abarwayi barwariye mu Bitaro bya CARAES Ndera na CARAES Butare basurwa hubahirizwa amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19. lsuku: Komisiyo yasanze mu bitaro byose hari ba rwiyemezamirimo batsindiye isoko ryo gukora isuku kandi bikorwa neza uretse mu Bitaro Bikuru bya Kibuye, ibya Ruhengeri, Ibitaro by'Akarere bya Gicumbi no mu Bitaro by'lntara bya Bushenge hagaragaye umwanda mu byumba abarwayi bararamo, mu bwogero no mu bwiherero. 2.5.1.3.3. Uburenganzira bw'icyiciro cyihariye cy'abagore, abakobwa n'abana bato bari kumwe na ba nyina Mu igenzura Komisiyo yakoze, yasanze mu bitaro byose harwariyemo abagore 222 barimo umugore umwe utwite n'abagore 2 bonsa, bose bafashwa n'imiryango yabo mu bijyanye n'imibereho myiza, abatayifite n'abatishoboye bitabwaho n'ibitaro. 2.5.2. Umwanzuro Mu igenzura Komisiyo yakoze mu bitaro 31 no mu Kigo cya Centre Icyizere yasanze uburenganzira bw'abafite uburwayi bwo mu mutwe babivurirwamo bwubahirizwa, abarwayi bavurwa uko bikwiye, basurwa n'imiryango yabo, nta bikorwa by'iyicarubozo n'ibindi bihano cyangwa ibikorwa by'ubugome, ibidakwiriye umuntu cyangwa ibimutesha agaciro bakore rwa. Nubwo hari byinshi byakozwe kugira ngo abarwayi bitabweho uko bikwiye, Komisiyo isanga hagikenewe kongera ubufatanye bw'inzego kugira ngo ibibazo bimwe mu bitaro bifite birimo isuku nke bikemuke; ubuvuzi
615
1,825
Musanze : Hatashywe ikigo mpuzamahanga cy’abaganga bavura ingagi. Ikigo Mpuzamahanga kigezweho kizwi nka Gorilla Doctors kiri mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze. Kizifashishwa n’abaganga bo mu Bihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda na Uganda bikora kuri Pariki y’Ibirunga ibonekamo ingagi zo mu misozi miremire. Gifite inyubako igezweho izashyirwamo laboratwari ifite ibikoresho bisabwa byose bizifashishwa mu gufata ibizamini ingagi bagamije kureba ibyorezo bishobora kuzibasira, kumenya udukoko tuzitera indwara n’ibindi bijyanye n’ubuzima bw’ingagi ndetse n’abazisura hagamijwe kureba ko batahanahana zimwe mu ndwara. Bamwe muri abo baganga basanzwe bavura ingagi, bavuga ko guhabwa ikigo nk’iki gifite ibisabwa bihagije mu kwita ku buzima bw’ingagi ari ishema kuri bo. Dr.Noheri Jean Bosco yagize ati “Kugira inyubako nk’iyi yubatse ku buryo dushobora gufata ibizamini ingagi, ibisubizo bikaboneka mu buryo bwihuse biduteye ishema kandi bizatuma twihutisha ubuvuzi tuziha, kuko mbere tutarabona ubushobozi nk’ubu ibizamini byoherezwaga hanze bikamara igihe kirekire, ariko ubu tuzajya tubyipimira nyuma y’umunsi umwe ibisubizo biboneke.” Dr. Nziza Julius na we yavuze ko icyicaro bahawe kirimo Laboratwari, bizabafasha kumenya ibyorezo bishobora kwibasira ingagi n’udukoko tuzitera indwara. Yagize ati “Kugira icyicaro cy’abaganga b’ingagi gihoraho mu Rwanda ni ingenzi cyane kuri twe. Kugira laboratwari irimo ibisabwa byose mu gusuzuma ingagi bizatuma tumenya ibyorezo bishobora kuzibasira, udukoko tuzitera n’izindi ndwara bitume dukomeza gutanga umusanzu wacu mu kuzitaho ngo ziyongere.” Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB Claire Akamanzi yashimye cyane uruhare rw’abaganga b’ingagi mu kuzitaho no kuzibungabunga cyane mu bihe bya Covid-19 aho ibikorwa by’ubukerarugendo byakomorewe kandi ntizigire icyo ziba, abasaba gukomeza imikoranire myiza na bagenzi babo bo muri Uganda na Congo. Yagize ati “Abaganga b’ingagi bafite uruhare runini mu kubungabunga ubuzima bwazo biri no mu binatuma buri mwaka ziyongeraho 4% mu gihe mu myaka yashize abashakashatsi baragaragazaga ko zishobora gucika.” Yavuze ko bizeye imikoranire myiza n’abaganga b’ingagi mu gukomeza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Yakomeje agira ati “Ni umwanya mwiza wo gushishikariza abanyamahanga n’abandi bose bifuza gushora imari, ndetse ni n’icyizere natwe nk’u Rwanda dutanga cyo kuborohereza bagakora, bagatanga serivisi nziza bagatera imbere." Ikigo Gorilla Doctors cyatangiye gukorera mu Rwanda mu 1986, aho bakoreraga mu nyubako bakodeshaga, ndetse hatarafatwa umwanzuro w’ahashobora gushyirwa icyicaro gihoraho hagati y’u Rwanda, Uganda na Congo. Kuri ubu iki cyicaro cyamaze gushyirwa mu Rwanda mu Karere ka Musanze no kongererwa ubushobozi kugira ngo hakorerwe ubuvuzi bugezweho bugamije kwita ku ngagi. Ingagi zo mu misozi miremire ni zimwe mu nyamaswa zisigaye gusa muri Pariki y’Ibirunga ihuriweho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda na Uganda zikaba inkingi wa mwamba mu bukerarugendo bw’u Rwanda burwingiriza agatubutse. Iki kigo cyitezweho guteza imbere ubuvuzi bw'ingagi Ubuvuzi bw'ingagi ni bumwe mu busaba ubuhanga buhanitse. Kuri iyi nshuro mu Rwanda, Uganda na Congo bwitezweho gukomeza gutezwa imbere
440
1,243
Ahunze yari agikurikiranwaho ibyaha biremereye - Dr. Murangira yavuze kuri Yago. Yago wari umaze iminsi ahanganye na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, aherutse gutangaza ko ahunze u Rwanda, asobanura ko yabitewe n’abashatse kumwica. Yagize ati “Rwanda nkunda, nguhunze ntakwanga ahubwo mpunze agatsiko k’abashatse kunyica mu myaka ine ishize, nkataka ariko ntawanyumvise n’umwe.” Tariki ya 31 Kanama 2024, Yago yashyize ku muyoboro we wa YouTube videwo ndende itaravuzweho rumwe, yumvikanamo urutonde rw’abantu bafitanye amakimbirane, barimo abanyamakuru, abahanzi n’ibindi byamamare. Mu kiganiro cyatambutse ku muyoboro wa Primo Media Rwanda, kuri uyu wa 3 Nzeri 2024, Dr. Murangira yatangaje ko ubwo Yago yahungaga, RIB yari yaratangiye kumukurikiranaho ibyaha biremereye birimo kubiba amacakubiri n’ivanguramoko. Yagize ati “Yago yarahamagawe, arabazwa, yongera gushyira videwo hanze, videwo yarimo amagambo wumva arimo amacakubiri aganisha ku ivangura, arabazwa, arakurikiranwa, ariko yakurikiranwe ari hanze. Muri cya gihe rero ibimenyetso byegeranywaga, ni bwo twagiye kumva, twumva na we aravuze ngo yarahunze.” Dr. Murangira yakomeje ati “Ahunze yari agikurikiranwa. Kuko abonye ko atangiye kubazwa ku byaha biremereye nka biriya by’ivangura, yahise agenda. Gusa ikigaragara ni uko aho ari ubona ko yagumye gukora ibindi biganiro na byo ubona biganisha ku byaha.” Yago yavuze kenshi ko arwanywa n’agatsiko k’abantu barimo bagenzi be bahuje umwuga. Dr. Murangira yasobanuye ko uyu munyamakuru na we afite akandi gatsiko yise ‘Big Energy’. Umuvugizi wa RIB yibukije abantu "nka Yago" bakorera ibyaha hanze ko ukuboko k’ubutabera ntaho kutagera, abagira inama yo gukorera mu nzira nziza aho guhindura imbuga nkoranyambaga umuyoboro wo kubika urwango n’amacakubiri. Yago Pon Dat aherutse gutangaza ko yahungiye muri Uganda
254
713
Abanyarwanda 4% babika amafaranga mu ihembe. Iyi raporo ikorwa buri myaka ine yatangajwe ku nshuro ya gatanu kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2024, ikaba yarakozwe na MINECOFIN ifatanyije n’inzego zirimo Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR), hamwe na Access to Finance Rwanda (AFR). Iyi raporo ivuga ko mu Banyarwanda bagejeje nibura ku myaka 16 y’amavuko, hasigaye abagera kuri 4% bahabwa amafaranga mu ntoki bakayabika mu rugo (ibyo bita kubika mu ihembe). FinScope y’uyu mwaka ivuga ko ubwitabire bwa serivisi z’imari bwazamuwe no gukoresha Mobile Money/Airtel Money, aho abantu baba babitsa, babikuza cyangwa bishyura ibyo baguze hakoreshejwe telefone. MTN Mobile Money na Airtel Money ubwabyo byihariye 86% by’Abanyarwanda bakoresha serivisi z’imari, n’ubwo harimo n’ababikoresha kugira ngo bagere kuri konti zabo muri banki. Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, avuga ko abenshi mu bataritabira gukoresha serivisi z’imari ari abagore n’urubyiruko batarabona amafaranga yo kubika muri banki, bitewe n’uko nta mirimo bafite, bakaba na bo bagomba gufashwa kubona igishoro. Guverineri Rwangombwa agira ati "Aba bantu batagerwaho na serivisi z’imari bafite icyuho mu byabafasha guteza imbere ubuzima bwabo, abafite hagati y’imyaka 16-17 ni bo benshi, baracyari abanyeshuri." Ati "Banki Nkuru y’u Rwanda twashatse gufasha abagore kugerwaho na serivisi z’imari kuko hari icyuho hagati yabo n’abagabo, dukoresheje iyo miyoboro twashoboye kubona abagore barenze ibihumbi 8, ariko tukabaha n’amafaranga make batangiriraho, ni izo ngamba twashyizeho kugira ngo abo 4% babashe kugerwaho na serivisi z’imari." Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Access to Finance Rwanda, Jean Bosco Iyacu, na we yizeza ubuvugizi ku bantu basaba inguzanyo kuri Mobile Money/Airtel Money, kugira ngo bazajye bafata menshi ashobora kubafasha kugura inzu cyangwa ibindi bintu bihenze, cyane ko iki kigo ngo cyishingira abadafite ingwate. Mu mbogamizi bamwe bagaragaje zituma hari abatitabira kunyuza amafaranga yabo kuri Mobile Money cyangwa kuri konti muri Banki, hari ikiguzi gihanitse cyo kubikuza no kohererezanya amafaranga cyane cyane hagati ya telefone n’indi. Umuyobozi wa gahunda z’Ishyirahamwe rishinzwe kurengera inyungu z’Umuguzi (ADECOR), Paul Mbonyi, arabaza impamvu kubikuza amafaranga ku cyuma cya ATM cyangwa kuyahabwa muri banki, uko yaba angana kose, baca umuntu amafaranga atarenze 300Frw, ariko byaba kubikuza cyangwa kohereza akoresheje Mobile Money bakamuca akayabo. Mbonyi ati "Nibaza impamvu nohereza amafaranga ibihumbi 180, ngiye kwishyura cyangwa nyahaye mugenzi wanjye, nkishyura ikiguzi cya 1,500Frw, guhererekanya amafaranga ibiciro biri hejuru, njyewe najya kohereza miliyoni eshanu gute muri bunyishyuze ari zo mushingiyeho, nzemera nkodeshe taxi voiture nyashyire uwo nendaga kuyoherereza." Mbonyi avuga ko kohereza cyangwa kubikuza amafaranga kuri Mobile Money, byagakwiye gushingira ku gikorwa cyakozwe aho gushingira ku ngano y’amafaranga. Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, mu kwemeza Raporo ya FinScope y’uyu mwaka, yavuze ko Abanyarwanda bose bagomba guhabwa serivisi z’imari ku kiguzi kiboroheye kandi zikaba zigomba gusubiza ibibazo bafite. Umunyamakuru @SimonKamuzinzi
444
1,253
BIBILIYA ITWIGISHA GUTEGEKA IBYIYUMVO BYACU. 1-3. Ibibazo byabaye hagati ya Ewodiya na Sintike, bishobora kuba byaratangiye bite? Twakwirinda dute ibibazo nk’ibyo? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) ABAGARAGU ba Yehova bubaha cyane igitabo cyaturutse ku Mana, ari cyo Bibiliya. Twese hari igihe Ibyanditswe bitugira inama kubera ko tudatunganye. Ariko se tuzitabira dute? Reka dusuzume ibyabaye ku Bakristokazi bo mu kinyejana cya mbere, ari bo Ewodiya na Sintike. Abo bagore bari barasutsweho umwuka bagiranye ibibazo bikomeye. Ibyo bibazo ni ibihe? Bibiliya ntivuga ibyo ari byo. Ariko tugiye kugerageza kwiyumvisha uko byaba byaragenze. 2 Reka tuvuge ko Ewodiya yatumiye abavandimwe na bashiki bacu bagasangira kandi bagasabana bishimye. Ntiyatumiye Sintike. Ariko Sintike yaje kumenya ukuntu bishimye cyane. Ashobora kuba yaribwiye ati “ubonye ngo Ewodiya yange kuntumira kandi nari nzi ko turi incuti!” Yumvise ko Ewodiya yamuryaryaga atangira kumwishisha no kumukeka amababa. Hanyuma na we yateguye ikirori atumira ba bavandimwe na bashiki bacu, ariko ntiyatumira Ewodiya. Icyo kibazo abo bashiki  bacu bombi bagiranye cyashoboraga guhungabanya amahoro y’itorero. Bibiliya ntitubwira uko byagenze, ariko birashoboka ko abo bashiki bacu bakiriye neza inama Pawulo yabagiriye abigiranye urukundo.Fili 4:2, 3. 3 Ibibazo nk’ibyo bishobora kuvuka mu matorero y’abagaragu ba Yehova muri iki gihe. Icyakora iyo dushyize mu bikorwa inama zo mu Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya, ibibazo nk’ibyo birakemuka cyangwa se ntibinabeho. Niba twubaha cyane Igitabo cyaturutse kuri Yehova, tuzayoborwa n’amabwiriza gitanga. Zab 27:11. BIBILIYA ITWIGISHA GUTEGEKA IBYIYUMVO BYACU 4, 5. Ni iyihe nama Ijambo ry’Imana ritugira ku birebana no gutegeka ibyiyumvo? 4 Iyo twumva ko twaharabitswe cyangwa twarenganyijwe, gutegeka ibyiyumvo byacu biratugora. Iyo turenganyijwe tuzira ubwoko dukomokamo, ibara ry’uruhu, cyangwa uko dusa, biratubabaza cyane. Ariko birushaho kuba bibi iyo tubikorewe n’Umukristo mugenzi wacu. Ese Ijambo ry’Imana ritanga inama zishobora kudufasha? 5 Yehova azi uko bigenda iyo abantu badategetse ibyiyumvo byabo. Iyo tubabaye cyangwa turakaye, dushobora kuvuga cyangwa gukora ikintu maze nyuma yaho tukacyicuza. Ni iby’ubwenge gukurikiza inama yo muri Bibiliya yo kwifata kandi ntitwihutire kurakara. (Soma mu Migani 16:32; Umubwiriza 7:9.) Twese tugomba kwirinda kurakazwa n’ubusa kandi tukagira akamenyero ko kubabarira. Yehova na Yesu babona ko kubabarira ari iby’ingenzi cyane (Mat 6:14, 15). Ese ubona ukeneye kwitoza kurushaho kubabarira cyangwa gutegeka ibyiyumvo? 6. Kuki twagombye kwirinda kuba abarakare? 6 Iyo abantu badategetse ibyiyumvo byabo bahinduka abarakare. Ibyo bishobora gutuma abantu babihunza. Umuntu w’umurakare ashobora guteza umwuka mubi mu itorero. Ashobora kugerageza guhisha ubwo burakari cyangwa urwango, ariko amaherezo ubugome bwihishe mu mutima we “buzahishurirwa mu iteraniro” (Imig 26:24- 26). Abasaza bashobora gufasha abantu nk’abo kubona ko uburakari, inzangano no kubika inzika, nta mwanya bifite mu muryango w’Imana. Igitabo cy’agaciro kenshi cyaturutse kuri Yehova, kibisobanura neza (Lewi 19:17, 18; Rom 3:11-18). Ese wemera ubuyobozi icyo gitabo gitanga? YEHOVA NI WE UTUYOBORA 7, 8. (a) Yehova ayobora ate abagize umuryango we bo ku isi? (b) Ni izihe nama tubona mu Ijambo ry’Imana? Kuki twagombye kuzumvira? 7 Yehova akoresha ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ uyoborwa na Kristo “umutware w’itorero,” kugira ngo agaburire abagize umuryango we bo ku isi kandi abayobore (Mat 24:45-47; Efe 5:23). Uwo mugaragu yemera Ijambo ry’Imana ryahumetswe cyangwa ubutumwa bwayo, kandi araryubaha cyane nk’uko inteko nyobozi yo mu kinyejana cya mbere yabigenzaga. (Soma mu 1 Abatesalonike 2:13.) Ni izihe nama dusanga muri Bibiliya zatugirira akamaro? 8 Bibiliya idusaba kujya mu materaniro buri gihe (Heb 10:24, 25). Itugira inama yo kunga ubumwe (1 Kor 1:10). Ijambo ry’Imana ritugira inama yo gushaka mbere na mbere Ubwami (Mat 6:33). Nanone Ibyanditswe bigaragaza ko dufite inshingano yo kubwiriza ku nzu n’inzu, mu ruhame no mu buryo bufatiweho (Mat 28:19, 20; Ibyak 5:42; 17:17; 20:20). Igitabo cyaturutse ku Mana gishishikariza abasaza b’Abakristo guharanira ko umuryango wayo ukomeza kurangwa n’isuku (1 Kor
602
1,787
Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo byasohotse mu rurimi rw’Ikimbunda. Ku itariki ya 5 Ugushyingo 2022, umuvandimwe Cephas Kalinda, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Zambiya yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya Gikristomu rurimi rw’Ikimbunda. Iyo Bibiliya yasohotse muri porogaramu yari yafashwe amajwi n’amashusho mbere y’igihe maze ikurikiranwa n’abantu barenga 1.500. Bakimara gutangaza ko yasohotse yahise iboneka mu buryo bwa elegitoronike. Bibiliya zicapye zizatangira kuboneka muri Mutarama 2023. Ururimi rw’Ikimbunda ruvugwa cyane muri Angola no muri Zambiya. Ahagana mu mwaka 1930 ni bwo Abahamya ba Yehova batangiye kubwiriza mu rurimi rw’Ikimbunda muri Rodeziya y’Amajyaruguru (ubu ni muri Zambiya). Mu mwaka wa 2014 ni bwo bashyizeho ikipe y’abahinduzi bahindura uri urwo rurimi. Ibiro byitaruye by’ubuhinduzi biri mu mujyi wa Mongu, uri mu ntara y’Iburengerazuba bwa Zambiya. Ibiro by’ubuhinduzi byitaruye by’’Igisilozi n’Ikimbunda biri mu mujyi wa Mongu muri Zambiya Usibye Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya Gikristo,hari hasanzwe hari indi Bibiliya imwe. Icyakora ihenze kandi kuyisobanukirwa biragoye. Ibyo byatumaga mbere y’uko iyi Bibiliya isohoka, Abahamya ba Yehova bavuga ururimi rw’Ikimbunda, bakoresha Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshyayo mu zindi ndimi. Umwe mu bahinduzi bakoze kuri uyu mushinga, yagize icyo avuga kuri iyi Bibiliya iherutse gusohoka, agira ati: “Ikoresha imvugo yo mu biganiro bisanzwe, irumvikana kandi kuyisoma biroroshye. Icy’ingenzi kurushaho n’uko ihuje n’ukuri.” Undi muhinduzi yavuze inzitizi bahuraga na zo iyo babaga bari kubwiriza bakoresheje izindi Bibiliya, agira ati: “Izina rya Yehova ntiriboneka no mu murongo n’umwe wo muri iyo Bibiliya yari isanzwe iriho. Ahubwo ikoresha izina ry’icyubahiro ‘Imana Databuja’ iyo ishaka kwerekeza kuri Yehova. Ibyo bituma bitorohera abantu kumenya izina ry’Imana. Ariko iyi Bibiliya nshya y’ibyanditswe by’ikigiriki bya Gikristo yasohotse ikoresha izina Yehova incuro zigera kuri 237.” Twiringiye ko iyi Bibiliya nshya izafasha abavandimwe na bashiki bacu bavuga ururimi rw’Ikimbunda kurushaho kuba incuti za Yehova no kugira ukwizera gukomeye.—Yakobo 4:8.
297
919
Jose Mourinho yeruye ikihishe inyuma yo kudakinisha Memphis Depay. Jose Mourinho yamaze gutangaza impamvu atakinishaga semababa(winger) w’umuhaolandi uri muri iyi kipe, Memphis Depay. Uyu mutoza yavuze ko ubwo isoko ry’igura n’igurisha rizaba rifunguye muri uku kwezi kwa mbere 2017, uyu musore azasohoka muri iyi kipe.Kuva Mourinho yagera muri Manchester United yatangaje ko abona uyu musore nk’umwe mubazamufasha kwitwara neza muri shampiyona y’ Ubwongereza, gusa mu gihe ahamaze byibuze mu mikino amaze gukina uyu musore ntari ku rutonde rw’abakinnyi bari (...)Jose Mourinho yamaze gutangaza impamvu atakinishaga semababa(winger) w’umuhaolandi uri muri iyi kipe, Memphis Depay. Uyu mutoza yavuze ko ubwo isoko ry’igura n’igurisha rizaba rifunguye muri uku kwezi kwa mbere 2017, uyu musore azasohoka muri iyi kipe.Kuva Mourinho yagera muri Manchester United yatangaje ko abona uyu musore nk’umwe mubazamufasha kwitwara neza muri shampiyona y’ Ubwongereza, gusa mu gihe ahamaze byibuze mu mikino amaze gukina uyu musore ntari ku rutonde rw’abakinnyi bari bwifashishwe ku mukino mu gihe kirenze ukwezi.Mourinho yavuze ko kudakinisha Memphis ari uko mu kwezi kwa mbere azaba yagurishijweMourinho yatangarije itangazamakuru ko ikipe ye yo mezi nk’abiri ashize yari ishingiye ku bakinnyi bazaba bari kumwe mu kwa mbere, kandi Depay we akaba yaramaze gusaba ko yasohoka muri iyi kipe nabo bakamwemerera.Yagize ati"Umubano wanjye na Memphis muri iyi minsi navuga ko wihariye, impamvu ntamukinisha ni uko nzi ko muri uku kwa mbere nzaba nta mufite, kandi navuga ko ikipe yanjye muri aya mezi nk’abiri ashize yari ishingiye ku bantu nzaba ndi kumwe nabo muri uku kwa mbere, yaraje turaganira ansaba ko ibyiza mu kwa mbere namureka agasohoka muri Man U, naramwemereye turimo turamushakira ikipe nziza izanamufasha."Uyu muholandi w’imyaka 22 y’amavuko, kuva yagera muri Manchester United akaba atarahiriwe nayo kuko ntiyagiriyemo ibihe byiza, yaba ku bw’umutoza Van Gaal ndetse na Jose Mourinho.
288
733
Bwa mbere Davido yahishuye umukinnyi w’umuhanga hagati ya Messi na Cristiano. Uretse kuba Christiano Ronaldo arusha Lionel Messi iminsi 869 y’amavuko, hari abandi bagenda berakana itandukaniro ry’aba bami baruhago yo ku Isi umunsi ku wundi.Umuhanzi Davido umaze kubaka izina muri muzika yo muri Afurika yaciye impaka zari zimaze imyaka myinshi hagati ya Messi na Cristiano Ronaldo ku mukinnyi w’ibihe byose aho we abona Cristiano Ronaldo ariwe mukinnyi wa mbere.Cristiano ufite abafana benshi bagahamya ko ariwe wa mbere ku Isi ugereranyije na Messi, bigakubitanira no ku makipe bandikiyemo ibigwi (Real Madrid na FC Barcelona) bitumwa impaka z’umukinnyi wa mbere zihoraho.Messi urusha imibare myiza Cristiano Ronaldo, ntabwo abantu bose bari bemeza ko ariwe mukinnyi wa mbere ku Isi koko akaba ariyo mpamvu impaka zihoraho kandi zitazapfa gushira kuko buri wese hari icyo aba arusha undi.Mu myaka ikabakaba 20 bahangana, na n’ubu ihangana riracyari ryose nubwo umwe arusha undi ibikombe byinshi undi akamurusha abafana benshi ndetse n’igikundiro.Lionel Messi ukomoka muri Argentina afite Ballon d’Or 7 zihabwa umukinnyi wa mbere ku Isi mu mwaka, akaba afite igikombe cy’Isi kimwe, Champions league 4 ndetse n’ibindi bihembo byinshi akaba ari nawe mukinnyi mu mateka y’Isi yose ufite Ibikombe byinshi aho afite Ibikombe 43.Ku rundi ruhande, Cristiano Ronaldo amaze gutwara ibikombe 34 mu mateka ye harimo Ballon d’Or 5, Champions league 5 ariko akaba ari nta gikombe cy’Isi yari yatwara cyangwa igikombe cya Euro.Cristiano ufite abafana benshi bagahamya ko ariwe wa mbere ku Isi ugereranyije na Messi, bigakubitanira no ku makipe bandikiyemo ibigwi (Real Madrid na FC Barcelona) bitumwa impaka z’umukinnyi wa mbere zihoraho.Messi urusha imibare myiza Cristiano Ronaldo, ntabwo abantu bose bari bemeza ko ariwe mukinnyi wa mbere ku Isi koko akaba ariyo mpamvu impaka zihoraho kandi zitazapfa gushira kuko buri wese hari icyo aba arusha undi.Muri uwo mujyo w’impaka zihoraho, Davido yabajijwe niba ajya areba umupira ndetse asabwa no kuvuga umukinnyi abona wa mbere ku Isi hagati ya Messi na Cristiano Ronaldo.Davido yavuze ko umukinnyi wa mbere muri ruhago ari Cristiano Ronaldo avuga ko ari umukinnyi ugira ikinyabupfura kimufasha gukomeza guca uduhigo ku Isi hose kandi ko afite byinshi amwigiraho cyane.Ibi abitangaje nyuma y’uko mu mwaka wa 2017 Davido yaririmbye mu ndirimbo ye Cristiano Ronaldo bigatuma uyu muhanzi ahita atangira gukurikirana Davido kugeza ubu.Davido yatangaje ko Cristiano Ronaldo ariwe mukinnyi w’icyitegererezo.Messi urusha imibare Cristiano Ronaldo ariko akamurusha abafana, ari guhabwa amahirwe yo kwegukana Ballon d’Or ya 8 kubera igikombe cy’Isi yatwaye.Mu gihe Messi yatwaraga igikombe cy’Isi, Ronaldo yatashye mu marira menshi nyuma yo gukurwamo n’ikipe ya Morocco mu mikino ya ¼.
416
1,027
U Buhinde: Abagabo 9 bishwe no kunywa umuti usukura intoki ‘Hand Sanitizer’. Abo bagabo mbere yo gupfa babanje guta ubwenge kuko izo handsaniters bari bazivanzemo umutobe n’amazi. Bahise bihutishwa kwa muganga ariko biba iby’ubusa kuko bahise bashiramo umwuka. Amaduka acuruza inzoga akaba yari yafunzwe kubera ko uwo mujyi batuyemo wari umaze kugaragaramo abantu benshi banduye covid-19, bituma ubuyobozi bufata izo ngamba. Polisi y’Umujyi wa Delhi ikaba yatangiye iperereza ryimbitse ku rupfu rw’abo bantu. Ubugenzuzi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), buvuga ko mu Buhinde ababarirwa mu magana bapfa bazize inzoga z’inkorano buri mwaka. Bensi muri abo baturage usanga bicwa n’inzoga bikoreye zidafite ubuziranenge. Hari n’abanywa lisansi, abandi bakanywa icyo bita ‘methanol’ gisangwa muri arukoro ikoreshwa kwa muganga. Ibi kandi biratangazwa mu gihe mu Buhinde abantu ibihumbi 35,000 ari bo bamaze guhitanwa na coronavirus, aho buri gusatira u Butaliyani mu gupfusha abantu benshi kurusha ibindi bihugu. Umunyamakuru wa Kigali Today/KT Radio @ Nakurecaissy
154
421
Sobanukirwa n’indwara y’ibinyoro itera kwangirika k’uruhu. Ubusanzwe indwara y’ibinyoro itera kwangirika k’uruhu iyo itavuwe kare kandi ngo ivurwe neza. Indwara y’ibinyoro ikaba iterwa n’agakoko ka peretonema–peretenuwa. Indwara y’ ibinyoro ikunda kuboneka mu gihugu cyangwa mu bice aho isuku ari nke, nanone bikunda kuboneka mu bice by’amashyamba, ikaba iterwa n’isuku nkeya. Ishami ry’umuryango w’abibumbye rivuga ko indwara y’ibinyoro ari indwara ihangayikishije kandi isuzugurwa n’abantu batandukanye ku buryo bayivuza yaramaze kwangiza isura n’uruhu rw’uyirwaye. Indwara y’ibinyoro yabayeho kuva kera, ibihugu bigera kuri 15 bizwiho kuba indiri y’uburwayi bw’ibinyoro. Indwara y’ibinyoro ikunda kuboneka mu bice cyangwa mu bihugu bikennye aho isuku iba ari nkeya, nanone uburwayi bw’ibinyoro bushobora kuboneka kenshi mu bice bishyuha no mu bice bigizwe n’amashyamba, no mu bice bya Equateur. Isuku nkeya ,ubuvuzi budateye imbere ,ubukene byose ni intandaro yikwirakwira ry’uburwayi bw’ibinyoro ,abantu barenga hagati 75-80% barwara uburwayi bw’ibinyoro ni abana bari munsi y’imyaka 15 ,aho muri iki kigero abana bari mu kigero cy’imyaka 5-10 ari bo bibasirwa cyane. Umuntu wafashwe n’udukoko dutera ibinyoro ashobora kugaragaza ibimenyetso hagati y’iminsi 9 kugeza ku minsi 90, iyo iyi minsi irenze, ubu burwayi bushobora gutera kwangirika ku ruhu,aho ubu burwayi bwafashe. Hari ibimenyesto biranga iyi ndwara y’ibinyoro. Uburwayi bw’ibinyoro butangira bumeze nk’ibifaranga cyangwa ibihushi, uko iminsi ikura kikagenda gihindura isura ijya gusa n’umuhondo, ibi bimenyetso bikaba bigaragara ku ruhu, cyane cyane ku maboko cyangwa ku maguru ,ariko bishobora gufata no mu bice byo mu maso. Iyo basuzuma uburwayi bw’ibinyoro, basuzuma amaraso y’umuntu ubukekwaho, hanyuma bakareba niba ikizamini bita RPR kigaragaza ko udukoko dutera ibinyoro turi mu maraso. Uburwayi bw’ibinyoro ni uburwayi bushobora kuvugwa kandi bugakira neza, ubu burwayi bukaba bushobora kuvugwa n’imiti yo mu bwoko bwa Antibiotic Aha twavuga umuti wa Azithromyicin aho umurwayi w’ibinyoro ahabwa miligarama 30, ariko bikaba bitarenza garama ebyiri. Nanone umurwayi w’ibinyoro ashobora guterwa umuti wa Benzathine penicillin, akawuterwa rimwe gusa, nyuma y’ibyumweru bine umurwayi arongera agapimwa hakarebwa niba bwa burwayi bwarakize. Kwirinda uburwayi bw’ibinyoro, ni ukwibanda ku isuku muri rusange no kwivuza kare ku muntu wagaragaweho ubu burwayi.
329
977
Menya abagore 10 bakize kurusha abandi muri Afurika. Mu bushakashatsi twakoze dusuye imbuga nyinshi na raporo nyinshi ku bukungu, aba ni bo bagore bahiga abandi kuri ubu mu gutunga agatubutse kandi batanga urugero, bakigirira akamaro ari na ko bakagirira ibihugu byabo n’umugabane muri rusange. Ni abagore banatanga inama bifashishije ingero zabo bwite zatumye bageze ku butunzi bafite. 1. Isabel dos Santos Ni we mugore ukize kurusha abandi muri Afurika yose. Umutungo we ubarirwa kuri miliyari 3,7 z’Amadorali ya Amerika. Ku myaka ye 45 gusa, uyu mukobwa mukuru wa perezida Jose Eduardo dos Santos wayoboye Angola, ni umwe mu bagize inama z’ubutegetsi za sosiyete zitandukanye muri Angola no muri Portugal. Uyu mugore akuriye kandi banki zikomeye zitandukanye akaba kandi yarashoye imari ye muri diyama (Diamond) ndetse na peteroli. 2. Folorunsho Alakija Uyu mugore bamwe bavuga ko ari we uhiga abandi mu gutunga agatubutse muri Afurika (iyo bavuga ko amafaranga ya Isabel ari aya se), akomoka muri Nigeria. Yavutse tariki 15 Nyakanga 1951, akaba umushoramari washoye imari ye mu bijyanye na Peterori, akaba kandi ari umuyobozi wungirije wa sosiyete ikora mu bya peterori yitwa “Famfa Oil”. Umutungo we usaga Miliyari n’icice z ’amadolari (1,500,000,000$) y’Amadorari y’Amerika. Mu 2014, yigeze kuvana Oprah Winifrey ku mwanya wa mbere w’abagore bakize kurusha abandi b’uruhu rwirabura. Avuga ko ibanga ryamufashije kugera aho ageze ari uko yizera ko ari “ngombwa kumenya umugambi w’Imana ku buzima bwawe, hanyuma ukawugenderaho.” Ikindi ngo ni ukugira intego no kudatezuka. 3. Ngina Kenyatta Ngina Kenyatta, Abanyakenya bakunze kwita Mama Ngina, ni umubyeyi wa Perezida Uhuru Kenyatta, akaba n’umupfakazi wa perezida Jomo Kenyatta, Perezida wa mbere wa Kenya. Uyu mubyeyi w’imyaka 85 kuko yavutse mu 1933, ntakunze gutangaza ibijyanye n’umutungo we. Mu 2013, Forbes magazine yatangaje ko atunze byibura Miliyari y’Amadolari, akaba ayashora mu myubakire, banki ndetse no mu gushakira abantu amacumbi. 4. Hajia Bola Shagaya Hajia akomoka muri Nigeria akaba yarashinze ikigo kitwa “Bolmus Group International”, akaba ari we muyobozi mukuru (CEO),aho yashoye imari mu bijyanye na peterori, kubaka inzu nyinshi ziri hamwe “real estate”. Yashoye kandi mu bijyanye na banki, kugeza ibicuruzwa ku babitumije no mu bijyanye n’itumanaho. Umutungo we ubarirwa muri miliyoni 850 z’Amadorari y’Amerika. Avuga ko ibanga ryamufashije mu kazi ke, ari ukwita ku kazi kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu, ku minsi y’impera z’icyumweru yahuraga n’incuti ze n’abagize umuryango. Yakomeje gahunda ze zijyanye no gusenga n’ukwemera, akaryama saa tatu z’ijoro, akabyuka saa kumi n’imwe za mu gitondo, akanafata umwanya wo kumenya abo bakorana buzinesi no kwagura ibikorwa bye. 5. Njeri Rionge Uyu mugore ukomoka muri Kenya, afite imyaka 36, akaba ari mu bagore ba mbere bashoye imari mu bijyanye n’ikoranabuhanga, akaba ari mu bashinze sosiyete zitandukanye nka Wananchi Online, Wananchi Group Holdings, Ignite Consulting, Insite Limited, Business Lounge na Njeri Rionge Business Consulting Inc. Umutungo we usaga miliyoni 500 z’Amadorari y’Amerika. Aganira n’ikinyamakuru Forbes, yavuze ko ibanga ryamufashije kugera aho ageze, ari ukugaragaza ibyo akora muri bizinesi (accountable in business). Yagize ati ”Iyo uri muri bizinesi, uba ugomba kubazwa byose, ibyiza n’ibibi, uba ugomba kwitonda igihe cyose, ukamenya ko ugomba kwirengera ibyo wowe cyangwa sosiyete uyoboye yakora”. “Kuba muri bizinesi ni nko kwiga gutwara igare cyangwa imodoka. Bigusaba ko wiyizera, ukizera umutimanama wawe, ubundi ugashyiraho gahunda n’umurongo ugomba gukoreraho. Ugatangira gushyira mu bikorwa ibyo wiyemeje kimwe ku kindi, ukagira umuhate, ubikunze kandi wizeye ko bizashoboka, hanyuma ugahora witeguye kuba wagira icyo uhindura mu gihe ubisabwe n’abakiriya bawe”. 6. Wendy Appelbaum Ku mwanya wa gatandatu w’abagore batunze agatubutse muri Afurika Kigali Today yahashyize Wendy Appelbaum umugore w’Umunyafurika y’Epfo, w’iimyaka 58 y’amavuko. Ni umukobwa w’umuherwe ukomoka muri icyo gihugu witwa “Donald Gordon” washinze sosiyete yitwa “Liberty Group”. Wendy Appelbaum yabanje kuba umuyobozi (Director), muri iyo sosiyete ya Se, akaba kandi yari n’umwe mu banyamigabane bakomeye muri iyo sosiyete, nyuma aza kugurisha imigabane ye, ajya gutangira buzinesi ye bwite yo guhinga imizabibu ikorwamo divayi afatanije n’umugabo we. Ni umuyobozi mukuru (chairperson), akaba n’umwe mu bafite imirima ihingwamo imizabibu ikorwamo divayi “De Morgenzon Wine Estate”,Ukaba ari umwe mu mirima yemerwa ku rwego rukomeye ugereranije n’indi y’aho muri Cape Town muri Afurika y’Epfo. Umutungo we ubarirwa muri Miliyari enye na miliyoni magana arindwi z’amarande (amafaranga yo muri Aurika y’epfo) ni ukuvuga arenga na Miliyoni 325 z’Amadorari y’Amerika. Ibanga ryamufashije kugera aho ageze, ni ukwita ku bikorwa byo gufasha abagore. Yagize ati “Ku bwanjye numva ari iby’agaciro gakomeye gutanga ku mutungo wanjye, nkagira icyo marira sosiyete nkomokamo” . “Uko ugenda ugira umutungo, ni nako, uba ufite inshingano zo kuwusangira n’abatagize icyo bafite.” 7. Wendy Ackerman Akomoka muri Afurika y’epfo, ni umwe mu bagore b’abakire muri Afurika, abikesha umugabo we, kuko mbere mu myaka ya za 1960, yari umwarimu usanzwe wigisha Abirabura Icyongereza, nyuma aza gusanga umugabo we bafatanya muri bizinesi ijyanye na “supermarche’ nini yitwa “Pick n Pay” Ni umwe muri ba nyiri sosiyete yitwa “Pick and Pay retail establishment na Ackerman Family Trust”. Umutungo we usaga Miliyari imwe na miliyoni 900 y’Amarande ni ukuga arenga Miliyoni 130 z’Amadorari y’Amerika. Avuga ko ibanga ryamufashije kugera ku byo agezeho ari ugukora cyane.Yagize ati:”Sindigera ngira ubunebwe, iteka mpora nihata gukora, sinzi aho mvana imbaraga”. “Kuva ndi umwana muto nabonaga amahirwe adasanzwe mfite.Nabonye abandi badafite amahirwe yo kwiga, numva umutima wanjye ubagiyeho cyane”. 8. Bridgette Radebe Bridgette Radebe, avuka muri Afurika y’Epfo, akaba afite imyaka 59 y’amavuko. Ni umuyobozi mukuru “Executive Chairperson” , akaba ari nawe washinze sosiyete y’amabuye y’agaciro yitwa “Mmakau Mining(Pty) Ltd”. Ni umugore ufatwa intwari kuko yashoboye kwihangira umurimo, agashinga sosiyete y’amabuye y’agaciro kandi igakora neza. Umutungo we ubarirwa muri miliyoni zirenga 103 z’Amadorari y’Amerika. 9. Irene Charnley Uyu mugore w’Umunyafurika y’Epfo, yavutse tariki 06 Gicurasi mu 1960, akaba mu buyobozi bukuru bwa MTN Group, ndetse akaba anayoboye izindi sosiyete zikomeye nka Johnnic Communications, na Fistrand Limited ariyo sosiyete iruta izindi mu bijyanye n’itumanaho rya telefone muri Afurika yose. Umutungo w’uyu mugore ubarirwa muri Miliyari n’igice z’Amarand, ni ukuvuga arenga gato Miliyoni 100 z’Amadolari y’Amerika. 10. Jane Wanjiru Michuki Ni umugore ukomoka mu gihugu cya Kenya, Umunyamategeko, akaba umushoramari, agakora ibijyanye na bizinesi, akaba no mu bayobozi ba sosiyete yitwa “ Kimani & Michuki Advocates” Umutungo we usaga miliyoni 60 z’Amadorari y’Amerika. Ibanga ryamufashije kugera aho ageze, ngo ni uko yizera ko abagore bashoboye kandi bafite imbaraga zo kuba bagera ku nzozi zabo no ku ntego bihaye. Umunyamakuru @ umureremedia
1,036
2,767
Musanze: Miss na Mister Bright INES-Ruhengeri bamenyekanye. Ni mu muhango wabereye muri INES-Ruhengeri, utangira mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 21 Mutarama 2022, ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice. Witabiriwe n’abantu banyuranye, biganjemo abiga muri iryo shuri, ubuyobozi bwaryo, abarimu n’abandi mu ngeri zinyuranye bari batumiwe. Abahataniraga ikamba ry’uhiga abandi mu bwenge, ku ruhande rw’abakobwa uko bari barindwi, ndetse n’abahungu uko bari batanu, babanje kwiyerekana imbere y’abari baje kwihera ijisho ibyo birori, hakurikiraho kugaragaza impano zabo, ndetse basobanura imishinga yabo, aho Akanama nkemurampaka, kari kagizwe n’abakemurampaka batandatu, kagiye kabaza buri wese ibibazo bigendanye n’umushinga yifuza kuzashyira mu bikorwa, akabisubiza mu rurimi yihitiyemo hagati y’Icyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda. Abakobwa bahataniraga kwambikwa ikamba rya Miss Bright INES-Ruhengeri 2022, barimo Ineza Uwase Nancy, Liliane Ugiriwabo, Mugabekazi Marie Reine, Umubyeyi Carine, Nshuti Vanessa, Ntagengwa Ikirezi Sonia na Tumukunde Ornella. Ni mu gihe abahungu bahatanaga uko ari batanu, ari bo Sangwa Briton Michel, Bakunzi Megan, Semuhungu Vital, Bagumako Vero Daniel na Nshizirungu Valois. Ibi byiciro byombi (abakobwa n’abahungu), nibyo byatowemo Nyampinga na Rudasumbwa bahiga abandi mu bwenge, Miss&Mister Bright INES-Ruhengeri 2022. Miss Bright INES-Ruhengeri 2022, Tumukunde Ornella, akimara kwambika ikamba, n’ibyishimo byinshi yatewe no guhagararira abandi bakobwa bagenzi be, yavuze ko ari amahirwe adasanzwe kandi azabyaza umusaruro. Yagize ati “Urugendo rwo guhatana ntirwari rworoshye, kuko njye na bagenzi banjye twahatanaga, mu by’ukuri buri wese afite umushinga mwiza. Kuba mbashije kubahiga rero, nkegukana iri kamba rya Miss Bright INES-Ruhengeri 2022, binteye imbaraga zikomeye, zizatuma mbasha guhagararira abandi muri iki gihe cy’umwaka ngiye kumarana iri kamba. Nkizeza ubuyobozi bw’iri shuri na bagenzi banjye, kuzitwara neza, kurwangwa n’ubunyangamugayo kandi nkazakoresha aya mahirwe nshyira mu bikorwa umushinga wanjye, kugira ngo bigirire abanyeshuri bagenzi banye akamaro”. Bagumako Vero Daniel wegukanye ikamba rya Mister Bright INES-Ruhengeri 2022, yagize ati: “Nishimiye kuba negukanye iyi ntsinzi, irandyoheye mu buryo utakwiyumvisha. Binyongereye icyizere cy’uko nta kidashoboka mu gihe umuntu yirinze gucika intege. Kwegukana ikamba rya rudasumbwa, ni amahirwe akomeye cyane, ngiye gukoresha neza, mparanira ko amfungurira amarembo azatuma umushinga wanjye ubera iri shuri n’abaryigamo igisubizo kirambye”. Mister Bright Bagumako Vero Daniel, umusore ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, afite umushinga wo kwifashisha uburyo bw’ikoranabuhanga ritunganya imyanda yo mu bwiherero, igakorwamo ifumbire y’imborera yifashishwa mu buhinzi. Akaba yiyerekanye mu mpano yo kumurika imideri. Naho Miss Bright Tumukunde Ornella, we afite umushinga wo guteza imbere ubuhinzi bw’ibihumbyo, mu ntego yo kurandura ikibazo cy’imirire mibi mu bana. Yiyerekanye mu mpano yo kumurika imideri. Asobanura impamvu bashyigikiye iki gikorwa, cyo gutora Miss&Mister Bright INES-Ruhengeri, Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya INES-Ruhengeri, Padiri Dr Fabien Hagenimana, yashimangiye ko bizwi neza ko urubyiruko rwiga muri za Kaminuza, ruba rufite ikirushishikaje, kandi ruhanzwe amaso na benshi. Uyu ukaba umwanya iri shuri riboneraho wo kurwibutsa ko bafite umukoro wo guharanira ibikorwa bituma baba umusemburo w’ibyiza. Yagize ati “Igikorwa nk’iki tugitegura kandi tukagishyigikira, tugira ngo tubonereho kwibutsa urubyiruko rwiga muri iri shuri, ko bataje mu butembere, ko ikibagenza ari ukwiga neza, batagamije kubona amanota yo ku mpapuro gusa, ahubwo bashyira imbere ubumenyi n’ubwenge bufasha gutegura ubuzima bw’ahazaza. Uyu mwanya kandi, ni no kubibutsa ko muri iki gihe bari ku ntebe y’ishuri, baba bakwiye kwitoza kwigana ubushishozi, no kumenya neza ko ubuzima bugira agaciro iyo bufite icyerekezo. Nkaba nshimira abagize umuhate wo kwitabira aya marushanwa, mboneraho no kwizeza abegukanye ubufatanye mu bizatuma iri shuri rirushaho gutera imbere”. Uwegukanye umwanya w’Igisonga cya mbere cya Miss Bright, ni Nshuti Vanessa, igisonga cya kabiri aba Ineza Uwase Nancy. Naho mu bahungu, Bakunzi Megan ni we wabaye igisonga cya mbere, mu gihe igisonga cya kabiri ari ari Semuhungu Vital. Ni ku nshuro ya mbere muri iri shuri hatorwa Mister Bright, ikaba inshuro ya kabiri hatorwa Miss Bright INES-Ruhengeri, aho ikamba nk’iri, ryaherukaga gutangwa mu cyiciro cy’abakobwa muri 2019, rikaba ryaregukanwe na Adeline Umutoni. Umunyamakuru
614
1,762