text
stringlengths 159
9.91k
| nwords
int64 15
1.2k
| ntokens_llama32
int64 70
3.89k
|
---|---|---|
Itangazamakuru ry’amahanga rizakira rite isomwa ry’urubanza rwa Rusesabagina?. Iri ni isesengura ry’Umunyamakuru wa KT Press dukesha iyi nkuru, wakurikiranye ibyagiye bivugwa cyangwa byandikwa n’ibinyamakuru byo hanze ku rubanza rwa Paul Rusesabagina. Isomwa ry’uru rubanza riteganyijwe kuri uyu wa mbere tariki 20 Nzeri 2021, nyuma y’umwaka urenga Rusesabagina amaze aburana, haba ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, haba no mu gihe urubanza rwamaze ruburanishwa mu mizi. Vincent Gasana ukorera KT Press yagize ati "Intero ni imwe ku bijyanye n’isura Itangazamakuru ryo hanze (i Burayi na Amerika ya ruguru) riha Paul Rusesabagina, rigira riti ’Intwari yakijije abantu muri ‘Hotel Rwanda’, rikaba rihaye umusomyi umurongo ngenderwaho". Ati "Wagira ngo inkiko zabaye ebyiri kuko iz’u Rwanda zigaragarizwa ibimenyetso bya Paul Rusesabagina wayoboye Umutwe w’Iterabwoba wishe abantu icyenda, izo hanze na zo zikagaragarizwa Rusebagina nk’umugiraneza waguye mu maboko ya Leta mbi". Akomeza avuga ko yumvise ubuhamya bw’abanyamakuru n’abandi bantu bari muri Hotel des Milles igihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, abo Rusesabagina ashimirwa kuba yaratabaye, bakamubwira ko batigeze bahabwa umwanya muri Holly Wood ngo basobanure ko nta bugiraneza Rusesabagina yagize muri Milles Collines. Rusesabagina ngo yari Intumwa yo kunekera Leta y’abicanyi (muri icyo gihe), uburyo abakozi b’Umuryango w’Abibumbye, Abanyamakuru n’abandi bantu bari bahahungiye barimo kwitwara ndetse n’aho bari, akayiha amakuru. Uwari Umuyobozi w’Ingabo za MINUAR icyo gihe, Lt Gen Romeo Dallaire, ngo yaraje abana n’abari bahungiye muri Milles Collines, arabimura abakura mu byumba barimo, anahindura nimero zabyo kuko ngo Rusesabagina yari yamaze kuvuga aho baherereye. Gasana ati "Ni icyo cyakijije abari bahungiye muri Milles Collines nta kindi, Leta y’abicanyi yabuze uko yinjira ngo ijye kubatsemba kuko amahanga yari abahanze amaso". Lt Gen Romeo Dallaire ni umwe mu banenga Film Hotel Rwanda bitewe n’uko ngo ntacyo ifasha mu kuvuga ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akayigereranya n’umwanda. Ikinyamakuru KT Press kigakomeza kigaragaza ko Itangazamakuru ryo hanze niba nta gihindutse rizakomeza kwirengagiza ukuri kw’ibimenyetso inkiko z’u Rwanda zagaragarijwe, rigakomeza kugwa mu mutego w’ibinyoma bitangazwa n’abo mu muryango wa Rusesabagina ndetse n’uburyo bamwe mu banyapolitiki bo hanze bamaze kumwishyiramo. Umunyamakuru @SimonKamuzinzi | 332 | 918 |
RDC:Abasirikare bashinjwa guhunga M23 mu mirwano bagejejwe Imbere Y’Urukiko. Imbere y’urukiko rwa gisirikare, abasikare 11 bo mu ngabo za DRC bitabye ngo bumve ibirego by’ubushinjacyaha by’uko bahunze urugamba bari bahanganyemo n’abarwanyi ba M23.Barashinjwa ubugwari ku rugamba, gukoresha inyandiko mpimbano no gushishikariza abandi gukora ibitandukanye n’ibyo barahiriye.Ingabo za DRC guhera mu mwaka wa 2022 ziri mu ntambara n’abarwanyi ba M23 badasiba gufata ibice bitandukanye bya DRC.Baherutse no gufata umujyi wa Rwindi muri Teritwari ya Rutshuru, uyu mujyi ukaba urimo n’ikibuga cy’indege.Ifatwa ryawo ryatumye uwari uherutse koherezwa kuyobora ingabo muri Kivu ya Ruguru witwa Gen Chicko ahamagarwa i Kinshasa ngo agire ibisobanuro abitangaho.Hagati aho Inama y’Abaminisitiri iherutse kwemeza ko igihano cy’urupfu gitangira gushyirwa mu bikorwa.Cyari gisanzweho mu mategeko ariko kidashyirwa mu bikorwa. | 120 | 370 |
Mudasobwa zakorewe mu Rwanda zigiye kujya ku isoko. Francois Karenzi, ukuriye kampani yitwa ASI-D, izakwirakwiza izi mudasobwa mu Rwanda ndetse n’ahandi muri Africa, yatangarije KT Press ko guhera ku wa mbere tariki ya 09 Ugushyingo 2015, izo mudasobwa zizaba ziri ku isoko mu maduka acuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga mu Mujyi wa Kigali. ASI-D ikaba ari uruhurirane rw’izindi kompani 15 zo mu Rwanda z’ikoranabuhanga, zagiranye amasezerano na Leta y’u Rwanda ngo zizakwirakwize izo mudasobwa. Izi mudasobwa, zitwa Positivo-BGH, zakozwe n’uruganda rwo muri Argentine na rwo rwitwa Positivo-BGH, rusanzwe rukora n’ibindi bikoresho by’ikorabuhanga. Positivo-BGH ikaba na yo ari ihuriro rya sosiyete yitwa Positivo yo muri Brazil ndetse na BGH yo muri Argentine. Karenzi avuga ko saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zo ku wa gatanu tariki ya 06 Ugushyingo 2015 ari bwo ASI-D iri butangire gukora, ubwo baba bamurika ububiko bw’izo mudasobwa, buherereye mu gice cyahariwe inganda kiri mu Mujyi wa Kigali kizwi nka “Special Economic Zone”. Akomeza avuga ko abacuruza ibijyanye n’ikoranabuhanga bo mu Rwanda, muri Kongo ndetse no mu Burundi baba bahari. Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, na we uba uri muri uwo muhango, yatangarije KT Press ko izo mudasobwa ari igikorwa gikomeye mu ikoranabuhanga kuko ngo nk’uko umurongo wa Internet yihuta wa 4G LTE biteganyijwe ko uzagera mu Rwanda hose, hakenewe n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bidahenze kugira ngo intego u Rwanda rwihaye igerweho. Igiciro cy’izo mudasobwa kiramenyekana ubwo ziba zimurikwa. Ariko hari amwe mu makuru ahamya ko zizaba zihendutse ugerereranyije n’izindi mudasobwa ziri ku isoko. Uzayigura azajya ahabwa garanti y’amezi atandatu. Karenzi avuga ko mudasobwa ibihumbi 150 ziri mu bubiko zitegereje kujya ku isoko. Ikindi ngo ni uko urwo ruganda ruzikora rufite ubushobozi bwo gukora mudasobwa ibihumbi 60 ku kwezi. Juan Ponelli, Perezida wa Positivo-BGH/Afurika, ahamya ko izo mudasobwa bakora zikomeye kandi ko zihendutse ngo kuko “zikorwa n’Abanyafurika bazikorera Abanyafurika.” Mu Gushyingo 2014, ubwo Juan Ponelli yitabiraga inama yaberaga i Kigali ya “Innovation for Africa”, yatangarije KT Press ko urwo ruganda ruzatangira rukora mudasobwa, nyuma rukazakora terefone zigendanwa ndetse na twa mudasobwa duto twitwa ‘Tablets’. Ibindi bikoresho nka tereviziyo ngo bazabikora nyuma. Uwo ruganda ngo rwari kubakwa mu bindi bihugu byo muri Afurika ariko ngo bahisemo kurwubaka mu Rwanda kubera ko u Rwanda rworohereza abashoramari ndetse no kuba ruherereye hagati muri Afrika. Bisobanura ko niba uruganda rumaze gukora izo mudasobwa byoroshye kuba rwahita ruzigurisha kubera ko u Rwanda ari ruto. Ikindi kandi ngo kuzijyana mu bindi bihugu nka Uganda, Kenya, Tanzania na Kongo ndetse n’ahandi muri Afurika biroroshye kuko u Rwanda ruherereye hagati y’ibyo bihugu. Ikindi ngo ni uko igice kinini cy’izo mudasobwa kizagurwa na Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda kugira ngo zitangwe mu bigo by’amashuri bitandukanye. KT Press ihamya ko iyo Minisiteri izagura mudasobwa imwe ku Madorali y’Amerika 300, abarirwa mu mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 219. Nkubito Bakuramutsa, Umujyamana mu bijyanye n’Ikoranamuhanga muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, avuga ko Minisiteri y’Uburezi izagura izo mudasobwa mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi binyuze mu gukoresha ikoranamuhanga. Nkubito akomeza avuga ko kuba guverinoma izakorana n’urwo ruganda biri muri gahunda yayo yo gukorana n’andi masosiyete y’ikoranabuhanga nka INTEL and Microsoft. Norbert NIYIZURUGERO | 504 | 1,365 |
Winnie wafotowe ari konsa umwana mu kiruhuko cy’igice cya mbere cy’umukino agiye guhindurirwa amateka. Umukinnyi w’umukobwa witwa Winnie Kamau wagaragaye ari konsa umwana we igice cya mbere kirangiye mu mukino wahuzaga amakipe y’abagore 2 arimo Njambini Women na Karangatha Women agiye gufashwa n’abagiraneza.Winnie Kamau yafotowe ari muri uyu mukino wa gicuti wabaye ku wa 8 Werurwe 2021 birangira ifoto ye ikwirakwiriye hose aho bamwe bifuje kumufasha.Uyu mukinnyi Winnie yafotowe ari konsa umwana we w’umwaka n’amezi 5 ubwo igice cya mbere cyari kirangiye arangije akomeza umukino.Mu kiganiro yagiranye na NTV,Winnie w’imyaka 23 yagize ati “Ntabwo namenye ko nafotowe ubwo nari ndi konsa. Umufotozi w’uwo munsi ni we watumye ifoto yanjye ikwirakwira hose, sinari mbizi kugeza ubwo natangiye kubona abantu benshi bampamagara.”Iyi foto igiye guhindura ubuzima bwa Winnie na bagenzi be kuko hari abaterankunga bashaka kumufasha no gufasha ikipe ye.Umunyamakuru w’imikino, Carol Radull, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze asaba abantu ko bamufasha kugera kuri uwo mugore,Winnie Kamau yavuze ko nyuma yo kubyara yishyiriyeho gahunda imufasha kugera ku nzozi ze zo gukina umupira w’amaguru.Ati“Ngerageza kwita kuri buri kintu kubera ko mu gitondo njya ku kazi, nkahava saa sita njya kureba umwana wanjye kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba ngiye mu myitozo.”Iyo atari gukina,Winnie aba acuruza amakarita yo guhamagara cyane ko ari umukobwa wabyariye mu rugo ubana na nyirakuru.Umutoza w’ikipe ikinamo uyu mugore, Wanjiri, yavuze ko ubu bamaze gufungura konti muri banki n’iya Winnie ubwe, kugira ngo hacishweho amafaranga y’abifuza kubatera inkunga.Ikipe ya Wanjiri ikinamo Winnie yanditswe muri Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Kenya (FKF) mu mwaka wa 2017 ariko ngo ntabwo byoroshye kuyitunga kubera ikibazo cy’amikoro.Winnie yavuze ko kubyara bitamuciye intege ndetse ngo bigabanye n’urukundo akunda ruhago kuko ngo ashaka gukora cyane akazakinira ikipe y’igihugu. | 280 | 784 |
Hateguwe imikino yo kwibuka Shampiyona na Nizeyimana bateje imbere Basketball. Iryo rushanwa ryateguwe mu rwego rwo kwibuka abagabo babiri bagize uruhare mu kuzahura umukino wa Basketball nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Abo ni Shampiyona Aimable wari umuyobozi wa Lycée de Kigali witabye Imana muri 2004 na Nizeyimana Jean de Dieu witabye Imana muri 2007. Mu kiganiro yagiranye na KT Radio muri KT Sports kuri uyu wa gatatu, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda Mugwiza Desire yagize ati “Icyo nabwira Abanyarwanda ni ugutumira Abanyarwanda bose kuza gushyigikira UGB ndetse na FERWABA bakitabira iyi mikino itangira kuri uyu wa gatatu muri Petit Stade na NPC tukibuka aba bagabo bagize uruhare muri Basketball mu Rwanda.” Legacy Tournament igiye kuba ku nshuro yayo ya kabiri iratangira kuri uyu wa gatatu ikazasozwa ku wa gatandatu tariki 09 Ugushyingo 2019 muri Kigali Arena. Uko amatsinda ateye Mu bagabo Itsinda rya mbere : APR BBC, PATRIOTS BBC, RP IPRC KIGALI, RP IPRC HUYE Itsinda rya Kabiri : REG BBC ,ESPOIR BBC ,UGB Mu bagore : Ubumwe,The Hoops, IPR C HUYE Gahunda y’imikino Ku wa gatatu tariki 6 Ugushyingo 2019: A: RP-IPRC Kigali vs APR BBC (NPC,18h00’) B: REG vs UGB (Petit Stade, 18h00’) A: RP-IPR C South BBC vs Patriots BBC (NPC, 20h00’) UGB Veterans vs CSK Veterans (Petit Stade, 20h00’) Ikipe izatwara irushanwa izegukana igikombe n’amafaranga ibihumbi magana atanu (500.000 rwf). Umwaka ushize amakipe ya PATRIOTS BBC yatwaye igikombe mu bagabo mu gihe RP IPRC Huye yatwaye igikombe mu bagore. Inkuru bijyanye: Basketball: Hateguwe Irushanwa ryiswe Umurage ryo kwibuka abagabo bagize uruhare mu iterambere ry’uyu mukino Umunyamakuru wa Kigali Today/KT Radio @ KuradusengIsaac | 272 | 659 |
Paul Kagame yavuze ko ntawe ukwiye guhitiramo Abanyarwanda. Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, ubwo yatangiraga igikorwa cyo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, kuri site ya Busogo mu Karere ka Musanze yavuze ko Abanyarwanda bafite kwihitiramo, ntawe ufite uburenganzira bwo kubahitiramo.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena ubwo yiyamamarizaga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024, avuga ko demokarasi ari ukwihitiramo.
Yagize ati: “Demokarasi ni uguhitamo, ni uguhitamo ikibabereye nk’Abanyarwanda. Kandi kwa guhitamo, uko guhitamo kuva kuri bwa budasa bw’abantu, bw’Igihugu ndetse turavuga bw’u Rwanda.
Abandi na bo bafite ibisa ukundi, ibyo bakora simbifitemo ijambo, simbifiteho uruhare nta nubwo mbishaka, guhitamo kwabo birabareba [….] Ariko hano muri uru Rwanda, birakureba, birandeba.”
Kagame yagarutse ku budasa bw’Umuryango FPR anasobanura ko igikenewe ari politikli ihindura ubuzima bw’Abanyarwanda.
Ati: “Ayo mateka, ubwo bushake bwo kuyahindura, iyo ni yo politiki ya FPR. FPR ni ubudasa mu buryo bw’amateka navuze, ni ubudasa mu buryo bw’ibigomba guhinduka ariko, ikibazo gihari ni ukuvuga ngo ariko bihindurwa na nde? Bihinduka bite, bihindurwa na mwe. Muri politiki nziza ni ko bihinduka, hari ubumwe, hari demokarasi hari n’iterambere.”
Demokarasi tujya tugira kutayumva kimwe cyangwa kutayisobanukirwa
Mu gutangira kwiyamamaza yibukije ko ibyagezweho ari Abanyarwanda babigizemo uruhare abashimira, ndetse mu gusoza ijambo yavuze ko Abanyarwanda bagomba kwihitiramo neza, bakazatora neza. | 210 | 640 |
Abasore: Dore ibintu bito umusore usobanutse akorera umukobwa akunda kugirango amushimishe birenze. Biroroshye kuba umusore yatuma umukobwa badakundana amukunda kuruta uko yatuma uwo bari mu rukundo cyangwa uwo babana abona impamvu yihariye yo kumukunda. Iyo wamaze kumwigarurira umukoro uba usigaye kandi ukomeye ni ugutuma ahora agukunze.Kuko usanga abasore benshi bahangayikishijwe n’icyatuma abakobwa bakundana bahora bari mu rukundo nabo, niyo mpamvu umunyamakuru wa Inyarwanda.com yifuje kubasangiza bimwe mu byabafasha gusigasira urukundo rwanyu rugahora ruhari.Musore, hari utuntu duto cyane twagufasha guhora uri uw’ibanze mu mutima w’umukobwa mukundana kuko burya utuntu dukurura abakobwa erega ni na duto. Ntabwo abakobwa bagoye, ariko iyo ushatse kubijyana kure nibwo bagorana kandi ubusanzwe muri kamere yabo bwite baroroshye na cyane;1. Shaka uburyo bwo gutuma aseka anamwenyura.Gutuma umukobwa aseka biguturutseho bituma ahora agutekerezaho.2. Muhe impano mu gihe atabitekerezaga;ntugahore utegereza ko isabukuru ye igera. Wanamutungura mu minsi isanzwe ukamuha impano, kandi impano yose ntibivuze ko igomba kuguhenda.3. Wowe ubwawe garagaza urukundo (Be Romantic).Muhamagare utuzina twiza kandi turyoshye. Iga kumugaragariza urukundo no mu marenga, umubwire amagambo meza. Abakobwa barabikunda ariko ntibakunda cyane ibikabyo.4. Niba yakoresheje umusatsi, inzara, yambaye imyenda myiza, yisize MakeUp n’ibindi, bimenye umubwire uko ubibona kuko akenshi ni wowe aba abikoreye. Ushobora kwibaza ngo gute? Iyo mufitanye gahunda agerageza kwikoraho cyane kugira ngo aho mujya ntagusebye cyangwa yabikora mutari kumwe akakwereka uko bimeze. Kwiyitaho kwe, aba yumva atari kubyikorera ahubwo aba ari wowe akoreye mu bundi buryo.5. Mwumve!Iki nicyo gikunda gutsinda abasore benshi. Kumva ko ari umugabo umukobwa atagomba kuvuga ni byo bisenya urukundo akenshi. Kandi abakobwa bakunda abahungu babatega amatwi iyo bavuga kuko hari ubwo usanga ari wowe wenyine yisanzuraho abwira byose. Iyo utamwumvise rero bimuca intege akumva ntaho muri kugana. Umusore umwumva ntiyamureka bibaho.6. Kumubwira uko aseka, uko asa, ubwiza bwe, uko yambaye n’ibindi byose. Niba ari byiza kuki wifata ntubimubwire? Ese abandi nibabibona bakabimubwira utekereza ko uzaba udataye amanota kuri we agatsindirwa n’abandi? Ubona iyo ubimubwiye atanezerwa? Ni uko akunda kubyumva biguturutseho cyane kurusha uko yabibwirwa n’abatabigenewe.7. Ntukareke kugaragaza urukundo, n’ubwo mwaba mumaranye imyaka ingahe. Aba yumva ahora yifuza urukundo rushya muri wowe, ba umunyadusha mu rukundo nawe azakubera umunyadushya. Mwige ibintu bishya mwembi muri kumwe.8. Gerageza kumwiga, umenye utuntu tumunezeza utumukorere, bizatuma umuhora mu ntekerezo iteka.9. Tuma yumva ko ari uw’agaciro kandi burya abakobwa bakunda guteteshwa. Bizatuma akubaha kandi yumve agufitiye umwenda wo kukwishyura iteka ryose.10. Ba umugabo uzi icyo gukorango umukunzi we asubirane inseko n’ubwo yaba ari mu bihe by’akababaro.11. Mushimire no ku bintu bito agukorerakuko kutamwereka icyo ubitekerezaho bituma ahora arwana n’umutima yibaza ikikunezeza.Kumushimisha ntibyaba bigoye kurenza ibi byose. Kuba uri mu rukundo n’umukobwa ukwitaho, ibi byose bizamushimisha. Kandi basore ntimutekereze ko muzaba muvunikiye ubusa, ibi bizatuma akomeza kugukunda kurushaho, ariko ubwo uzaba ukora ibyo nawe bizamutera imbaraga ndetse n’ubushake bwo kugukorera ibindi kandi byiza. Ibyo byose bizatuma muhuriza hamwe mu kubaka urukundo rwanyu mwembi. | 463 | 1,385 |
MONUSCO yemeje ko igiye kwinjira mu rugamba rwo kurasa abarwanya Leta ya Kongo. Umuvugizi wa LONI Martin Nesirky yavuze ko MONUSCO yiteguye kandi ngo iri gucungira hafi ko imirwano hagati y’ingabo za Leta n’iza M23 yakwegereza agace gatuwe n’abaturage, icyo gihe ngo igatangira kurwana ifasha ingabo za Kongo gukumirira kure abazirwanya. Kuva imirwano yakubura hagati y’ingabo za Kongo n’iza M23 tariki 14/07/2013 ingabo za LONI ntizigeze zinjira mu mirwano, ndetse abaturage b’i Goma bigaragambije bamagana izo ngabo ngo “kuko zidatera ingabo mu bitugu ingabo za Leta” mu mirwano yazihuzaga n’iza M23. Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) aremeza ko ngo ingabo za LONI nizinjira mu mirwano hazakoreshwa n’ingabo ibihumbi bibiri ziri mu mutwe udasanzwe woherejwe gufasha ingabo za Leta kurwanya imitwe yitwaza intwaro muri Kongo. Izi ngabo zizakomoka mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzaniya zigomba kuzaba ibihumbi bitatu ariko ubu izamaze kugera muri Kongo ni ibihumbi bibiri. Izi zije zisanga izindi ibihumbi 19 zimaze imyaka isaga itanu muri Kongo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu mutwe wiswe MONUSCO washyizweho mu 2010 usimbuye undi witwaga MONUC. Ahishakiye Jean d’Amour | 180 | 480 |
Amazi muri Rwamagana. AKarere ka Rwamagana abaturage by’umwihariko abatuye mu Mujyi no mu nkengero z'arwamagana zawo bafite ikibazo bitandukanye cyane icy’amazi akomeje kubura kugeza aho ijerekani imwe bayigura amafaranga menshi .
Rwamagana.
Ubusanzwe AKarere ka Rwamagana hakwirakwizwa metero kibe 2600 z’amazi ahari, aya mazi ni 11% ugereranyije n’amazi akenewe muri aka Karere kose akaba ariyo ntandaro y’ibura ry’amazi, hiyongeraho kandi amatiyo ashaje atuma habura amazi. Ibyo biri kubagiraho ingaruka kuko basohora amafaranga menshi bagura amazi. izuba amazi agabanuka cyane bitewe nuko abatuye uyu Mujyi biyongereye banongera ibikorwa by’ubwubatsi mu mpeshyi kandi imiyoboro y’amazi yo ikaba itarongerewe . | 95 | 276 |
Kayitesi Alodie. Kayitesi Alodie Umukinnyi wumupira wamaguru mubagore ukina Hagati Mukibuga
Kayitse Alodie watangiye gukina umupira wa Maguru 2014 Mu Bana bato ba As Kigali WFC afite inywaka 14 yamavuko.
Kayitesi Alodie ni muntu ki?
kayitse Alodie wavukiye mukarere ka Nyarugenge.
Alodie uvuka Mu muryango wabana Bane akaba ariwe muhererezi iwabo.
Ubuzima Bwihariye.
Kayitesi Alodie nkabandi bana yakinaga nkabandi Ariko uko agenda akura yagiye akunda Umukino wumupira wamaguru
Abikundisha nincutiye biganaga wakiniraga As Kigali WFC yabatoya (AS KIGALI WFC ACADEMY).
Alodie yage kugira ibibazo byumuryango byanatumye Ahagarika ishuri aho yaje gusubukura muri 2023 akora ikizami gisoza Amashuri yisumbuye nkumukandida wigenga.
Alodie yahamagawe Mwikipe yigihugu Amavubi Women Football National Team Bwambere muri 2016
Amashuri yize..
Kayitesi Alodie yize Amashuri abanza ku Kagasunsu muri Nyarugenge District.
Amashuri yisumbuye yayize APACE Secondary school
Amakipe yanyuzemo.
1.As Kigali WFC ACADEMY
2.As Kigali WFC
3.Rayon sports WFC akinamo ubu.
Ibikombe yatwaye.
Shampiyona umunani(8) zikurikirana hamwe na As Kigali WFC
Shampiyona Imwe na Rayon sports WFC 2023/2024
Peace cup enye(4) na As Kigali WFC.
Ishakiro.
https://www-newtimes-co-rw.cdn.ampproject.org/v/s/www.newtimes.co.rw/article/7436/sports/football/meet-kayitesi-as-kigali-women-midfield-maestro/amp?amp_js_v=a9&amp_gsa=1&usqp=mq331AQIUAKwASCAAgM=#amp_tf=From%20%251%24s&aoh=17111828342796&referrer=https%3A%2F%2Fwww.google.com&ampshare=https%3A%2F%2Fwww.newtimes.co.rw%2Farticle%2F7436%2Fsports%2Ffootball%2Fmeet-kayitesi-as-kigali-women-midfield-maestro
https://www-newtimes-co-rw.cdn.ampproject.org/v/s/www.newtimes.co.rw/article/13645/sports/football/kayitesi-opens-up-on-dream-rayon-wfc-move/amp?amp_js_v=a9&amp_gsa=1&usqp=mq331AQIUAKwASCAAgM=#amp_tf=From%20%251%24s&aoh=17111828342796&referrer=https%3A%2F%2Fwww.google.com&ampshare=https%3A%2F%2Fwww.newtimes.co.rw%2Farticle%2F13645%2Fsports%2Ffootball%2Fkayitesi-opens-up-on-dream-rayon-wfc-move
https://umuseke-rw.cdn.ampproject.org/v/s/umuseke.rw/2023/12/immaculee-na-alodie-batangiye-akazi-mu-kipe-nshya-amafoto/amp/?amp_gsa=1&amp_js_v=a9&usqp=mq331AQIUAKwASCAAgM%3D#amp_tf=From%20%251%24s&aoh=17111828342796&referrer=https%3A%2F%2Fwww.google.com&ampshare=https%3A%2F%2Fumuseke.rw%2F2023%2F12%2Fimmaculee-na-alodie-batangiye-akazi-mu-kipe-nshya-amafoto%2F
https://mobile.igihe.com/imikino/football/article/rayon-sports-y-abagore-yongeye-kugura-abakinnyi-bakomeye-muri-as-kigali-wfc | 155 | 1,022 |
Kapiteni agomba guhanwa birenze iby’abandi: Umuyobozi wa APR FC avuga kuri Jacques Tuyisenge. Mu minsi ishize nibwo hamenyekanye amakuru y’uko rutahizamu w’ikipe ya APR FC, akanayibera kapiteni Tuyisenge Jacques, yavuye mu mwiherero w’ikipe akagenda ntawe asabye uruhushya. Kuri ubu ubuyobizi bw’iyo kipe buvuga ko kuba ari umuyobozi w’abandi bakinnyi agomba guhanwa birenze uko abandi bahanwa, bityo ko ari mu bihano bunahishura ko ashobora gutandukana n’iyo kipe. Aganira n’itangazamakuru ku Cyumweru tariki 17 Mata 2022, Lt Gen Mubarakh Muganga yavuze ko ibyo Tuyisenge yakoze atari ibintu byoroshye, cyane ko ari umuyobozi w’abandi bakinnyi. Yagize ati "Jacques Tuyisenge yavuye mu mwiherero adasabye uburenganzira kandi ni kapiteni ashobora kuvugana n’uwo ari we wese, icyo gikorwa rero ntabwo twagifashe nk’ikintu cyoroshye kuko ni kapiteni. Kapiteni agomba guhanwa birenze iby’abandi, ari mu bihano rero igihe tuzumva ko bihagize tuzabamenyesha muzaba mubibona mu kibuga." Umuyobozi wa APR FC yongeyeho ko JacquesTuyisenge akiri umukinnyi wabo, ariko ko igihe yazasezererwa bazabitangaza Ati "Twe rero (APR FC) nta mukinnyi kamara cyangwa abakinnyi kamara, utagaragaje imyitwarire isabwa tumushyira mu bihano byaba ngombwa tukamusezerera. Uyu munsi rero Jacques Tuyisenge ni umukinnyi wacu ntabwo twari twamusezerera, umunsi twamusezereye tuzabibabwira." Tuyisenge umaze igihe atagaragara muri APR FC ari kugana ku musozo w’amasezerano ye, azarangirana n’uyu mwaka w’imikino wa 2021-2022, dore ko yayigezemo muri Nzeri 2020 ariko akaba mu myaka ibiri ayimazemo ataratanze umusaruro yari yitezweho, yewe bikaba biri no mu byatumye abura umwanya wo gukina bivugwa ko biri mu byo yapfuye n’umutoza Adil Mohamed wa APR FC. Umunyamakuru @UwimanaJeanJul1 | 246 | 690 |
Muhanga: Barasabwa kwirinda irari ry’ibintu kuko rituma baterwa inda z’imburagihe. Abanyeshuri biga mu bigo by’Amashuri bibacumbikira n’iby’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 bavuga ko irari ry’ibintu abangavu bafite rituma baterwa inda z’imburagihe. Uru rubyiruko rukebura rugenzi rwarwo, rubasaba kwanga ibyo babashukisha no kudahishira abashaka kubashora mu busambanyi. Uru rubyiruko, ibi rwabitangarije intyoza.com mu mpera z’icyumweru gishize ubwo hatangizwaga imikino igomba guhuza amashuri mu Ntara y’Amajyepfo hagamijwe kwamagana ihohoterwa rikorerwa abangavu. Sharangabo Xavier wiga mu ishuri rya ETEKA, yibukije aba bangavu bigana ko bakunze gushukwa n’abakuze, bakabaha ibyo batabonerwa n’imiryango yabo bityo bigatuma ababibaha nabo bagira ibyo babakoresha. Abibutsa ko bakwiye kugendera kure no kwamagana ababashuka bagamije kwangiza ubuzima bwabo bw’ejo hazaza. Yagize ati” Turigana ndetse turanagendana, ariko bashukwa n’abantu bakuze bakabashukisha ibyo badahabwa n’imiryango yabo, bityo ababaha ibi bintu bakagira ijambo cyane mu kubona uko babashuka byoroshye, ariko tugerageza kubigisha tukanabibutsa ko bidakwiye, ko byabicira ubuzima bw’ejo hazaza kuko uwatewe inda ahita ava mu ishuri”. Umurerwa Hycentha wiga mu rwunge rw’Amashuri rwa Gitarama, avuga ko abakobwa bakunze guhura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse bigatuma bangirizwa ubuzima bitewe n’ibyo bizezwa birimo akazi, amafaranga na telefoni. Yongera ho ko hari abashukwa n’abagabo bakabaha ibyo bashaka maze nabo bakabakorera ibyo babifuzaho. Umukozi wa Rwamrec, Niyibizi Ange Silas avuga ko iki gikorwa kigamije gukangurira abakiri bato kwirinda kurarikira ibintu. Ahamya ko akenshi iri hohoterwa ridakomoka ku bucyene bw’imiryango bakomokamo. Ashimangira ko bashaka kubereka ko ububasha bifitemo bwabafasha kwiteza imbere, ko kandi abagabo nabo bakwiye kureka gushukisha abana utuntu duto, ndetse bakibuka ko amategeko abareba bityo bakwiye kureka gushuka abana. Asaba abana n’abandi bose kudaceceka no kwamagana abantu nkabo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, Kanyangira Ignace avuga ko iki gikorwa kigamije kwibutsa ko inda ziterwa abangavu ari icyorezo gituma abatewe izi nda bahita bava mu ishuri ndetse n’ubuzima n’ubwuwo yabyaye bukaba bubi. Abibutsa ko bakwiye kwanga ibyababuza kugera ku nzozi zabo no kwirinda ababashuka hagamijwe kubaka ejo heza h’umuryango nyarwanda. Yongeraho ko impanuro bahabwa bakwiye kujya bazikurikiza ndetse bakazijyana mu rugo aho batuye bagakomeza no kwirinda COVID-19 kuko igihari kandi igenda yihinduranya. Mu itangizwa ryiyi mikino, ikigo cya ETEKA cyatsinzwe na Gs Gitarama ibitego 2-0. Ni amarushanwa azakinwa mu bice byose bisanzwe bikina mu mikino isanzwe ihuza ibigo by’amashuri (Interscolaire) hagamijwe gukangurira uru rubyiruko kwirinda ihohoterwa rituma baterwa inda z’imburagihe. Akimana Jean de Dieu | 379 | 1,127 |
U Rwanda rwashyizeho Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga. Urwo rukiko rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga ni rwo ruzaburanisha ku rwego rwa mbere imanza zizoherezwa mu Rwanda zivuye mu Rukiko mpanabyaha rwashyireweho u Rwanda rukorera Arusha (ICTR), ndetse n’imanza zizoherezwa n’ibindi bihugu. Muri iyo nama kandi hemejwe ishyirwaho ry’abacamanza bagengwa n’amasezerano 14 n’abanditsi b’inkiko bagengwa n’amasezerano 19. Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda, Kaliwabo Charles, avuga ko ibyo byemezo byafashwe mu rwego rwo kuboneza imikorere y’urwego rw’ubucamanza hagamijwe gutanga ubutabera bunoze kandi bwihuse. Sylidio sebuharara | 82 | 254 |
2022-2023: U Rwanda rwaje mu Bihugu byagaragayemo umwihariko ku itumbagira ry’ibiciro. Banki y’Isi igaragaza ko u Rwanda ruri mu Bihugu bimaze umwaka bifite izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko, kuko kugeza mu kwezi gushize, izamuka ry’ibiciro ryari hejuru ya 30%. Imibare ya Banki y’Isi igaragaza ko kuva mu kwezi kwa Nyakanga (07) 2022 kugeza muri Kamena (6) 2023; ibiciro by’ibiribwa ku isoko ry’u Rwanda byatumbagiye. Muri ayo mezi angana n’umwaka, iyi Banki igaragaza ko nta kwezi na kumwe ibiciro byazamutse munsi ku rugero ruri munsi ya 30%. Hari n’aho imibare igaragaza ko byazamutse ku rugero rurenga 60%. Iyo mibare ishyira u Rwanda inyuma y’Ibihugu nka Zimbabwe, Turukiya, Venezuala, Lebanon, Argentine na Srilanka. Muri ibi Bihugu harimo ibyagize izamuka ry’ibiciro rirenze urugero rwa 300%. Imibare igaragaza ko 61.1% y’Ibihugu bikennye byagize izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa riri hejuru ya 5%, naho 79.1% y’Ibihugu biri mu nzira y’amajyambere na 70% y’ibihugu bikize; byagize itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa riri ku rugero rusaga 10%. Icyakora iyi mibare igaragaza ko ibiciro by’ibiribwa bikomoka ku buhinzi byagabanutseho 4%. Ibinyampeke byo byagabanutse kuri 12%. Iryo gabanuka ryatewe n’uko ibiciro by’ibigori byagabanutse ku rugero rwa 21%. Ibiciro by’ingano byagabanutse kuri 3%; naho iby’umuceri byo byazamutseho 3%. Nubwo ibiciro by’ibyo binyampeke byagabanutse ku isoko mpuzamahanga; Minsitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana aherutse kuvuga impamvu igabanuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga bidahisa bimanuka no ku isoko ry’u Rwanda. Yagize ati “Ririya ni igabanuka ku masoko ari aho ibintu bituruka. Natwe biragabanuka,ariko ntibigabanuka kimwe kubera ko hari ibindi twishyura kugira ngo bitugereho hano ku isoko ryacu.” Icyakora Minisitiri w’Imari avuga ko Guverinoma yafashe ingamba zo kongera umusaruro w’ubuhinzi bw’imbere mu Gihugu. Yagize ati “Mu gihe gito haracyari ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere, nubwo waba wakoze ibishoboka byose kugira ngo uzamure umusaruro, ariko mu gihe kirekire hari ishoramari rirambye ryo gutuma ubuhinzi bugenda burushaho kwihanganira ibihe by’ihinga bitari byiza.” Banki y’Isi ivuga ko ibiciro by’ibiribwa bishobora kongera gutumbagira, bishingiye ku kuba u Burusiya bwaranze kongera igihe cy’amasezerano yo kohereza ibinyampeke biva mu Ukraine. | 323 | 946 |
Nuko Uhoraho ategeka umuhanuzi kuva mu gihugu cy'u Buyuda no kujya i Beteli, ahagera Yerobowamu ari ku rutambiro atamba ibitambo. Uwo muhanuzi avuma urutambiro akurikije ijambo ry'Uhoraho ati: “Wa rutambiro we, wa rutambiro we, Uhoraho aravuze ngo: ‘Mu nzu ya Dawidi hagiye kuvuka umwana w'umuhungu, azitwa Yosiya. Kuri wowe azahatwikira abatambyi b'ahasengerwa, ahosereze imibavu, kandi ahatwikire amagufwa y'abantu.’ ” Arongera aravuga ati: “Urutambiro rugiye gusaduka ndetse n'ivu ry'ibinure rigwe hasi. Bityo kiraba ari ikimenyetso ko byavuzwe n'Uhoraho.” Nuko Umwami Yerobowamu amaze kumva uwo muhanuzi avuma urutambiro rw'i Beteli, arambura ukuboko hejuru y'urutambiro aravuga ati: “Nimumufate!” Ariko ukuboko kwe gukomeza kurambuka kunyunyutse, ntiyashobora kongera kuguhina. Uwo mwanya urutambiro rurasaduka, n'ivu ry'ibinure ryari hejuru yarwo rigwa hasi, nk'uko umuhanuzi yari yabitumwe n'Uhoraho. Umwami abwira umuhanuzi ati: “Inginga Uhoraho Imana yawe akize ukuboko kwanjye.” Nuko umuhanuzi asaba Uhoraho, maze ukuboko k'umwami kurakira gusubira uko kwari kuri. Umwami abwira umuhanuzi ati: “Ngwino tujyane imuhira tugire icyo turya kandi nkugororera.” Umuhanuzi asubiza Umwami Yerobowamu ati: “Nubwo wampa umugabane wa kabiri w'ubutunzi bwawe, ntabwo tujyana iwawe kubera ko nta cyo nshobora kuharira cyangwa kuhanywera. Uhoraho yanyihanangirije ngo ‘Ntuzagire icyo urya, ntuzanywe n'amazi, kandi nutaha iwawe ntuzasubize inzira yakuzanye i Beteli.’ ” Umuhanuzi aca indi nzira ntiyasubiza iyamuzanye. I Beteli hari hatuye umuhanuzi w'umusaza, abana be bamutekerereza ibyo umuhanuzi wavuye i Buyuda yakoreye i Beteli uwo munsi, n'amagambo yabwiye Umwami Yerobowamu. Nuko se arababaza ati: “Aciye mu yihe nzira?” Abana be bajya kubaza aho umuhanuzi w'i Buyuda yanyuze. Nuko se arababwira ati: “Nimuntegurire indogobe yanjye.” Abana bashyira icyicaro ku ndogobe, arayurira aragenda. Uwo musaza akurikira umuhanuzi, amusanga aho yari yicaye mu gicucu cy'igiti kinini maze aramubaza ati: “Mbese ni wowe muhanuzi wavuye i Buyuda?” Aramusubiza ati: “Ni jyewe.” Nuko uwo muhanuzi w'umusaza aramubwira ati: “Ngwino dusubirane imuhira dufungure.” Umuhanuzi w'i Buyuda aramusubiza ati: “Sinshobora gusubiranayo nawe, kubera ko aha hantu nta cyo nshobora kuharira cyangwa kuhanywera. Uhoraho yanyihanangirije ngo ‘Ntuzagire icyo urira aho hantu, ntuzahanywere, kandi nujya iwawe ntuzasubize inzira yakuzanye.’ ” Uwo muhanuzi w'umusaza aramubwira ati: “Nanjye ndi umuhanuzi nkawe, kandi Uhoraho yatumye umumarayika ngo nkugarure iwanjye, maze urye kandi unywe.” Nyamara uwo musaza yaramubeshyaga. Umuhanuzi w'i Buyuda aramuherekeza basubirana imuhira, bageze iwe ararya kandi aranywa. Nuko bombi bagifungura, ijambo ry'Uhoraho riza kuri uwo muhanuzi w'umusaza wari wamugaruye, atera hejuru abwira uwo muhanuzi waturutse i Buyuda ati: “Uhoraho Imana yawe aravuze ati: ‘Wasuzuguye ijambo ryanjye, ntiwubahiriza itegeko nagutegetse. None wagarutse kurira no kunywera aha hantu kandi narabikubujije. Kubera ibyo ugiye gupfa, kandi ntuzashyingurwa mu irimbi rya ba sokuruza.’ ” Nuko bamaze kurya no kunywa, wa muhanuzi w'umusaza ategurira umuhanuzi w'i Buyuda icyicaro ku ndogobe, arataha. Akiri mu nzira ahura n'intare iramwica, umurambo we urambarara mu nzira, indogobe iwuhagarara iruhande rumwe, intare na yo ku rundi. Abagenzi babonye uwo murambo mu nzira, n'intare ihagaze iruhande rwawo, baza kubibwira abo mu mujyi wari utuwemo na wa muhanuzi w'umusaza. Uwo muhanuzi w'umusaza wamugaruriye mu nzira abyumvise aravuga ati: “Ni wa muhanuzi w'i Buyuda, utumviye ijambo ry'Uhoraho none Uhoraho yamugabije intare iramwica nk'uko yabimubwiye.” Uwo muhanuzi w'umusaza abwira abana be ati: “Nimuntegurire icyicaro ku ndogobe.” Bamaze kugitegura, uwo muhanuzi aragenda asanga umurambo mu nzira, indogobe n'intare bihagaze iruhande rwawo, intare itariye uwo murambo kandi itishe n'indogobe. Nuko uwo muhanuzi w'umusaza aterura uwo murambo wa wa muhanuzi awushyira ku ndogobe, awujyana iwe mu mujyi, baramuririra hanyuma baramushyingura. Bamushyingura mu mva uwo muhanuzi w'umusaza yari yaricukuriye, baramuririra bavuga bati: “Ni ishyano, umuvandimwe wacu yapfuye.” Bamaze kumushyingura uwo muhanuzi w'umusaza abwira abana be ati: “Nimpfa muzanshyingure muri iyi mva uyu muhanuzi ashyinguwemo. Koko rero ijambo ry'Uhoraho wa muhanuzi w'i Buyuda yavuze ryerekeye urutambiro rw'i Beteli, n'ingoro zose zo mu mijyi ya Samariya rizasohora.” Yerobowamu ntiyahinduye imigenzereze ye mibi nubwo yari yaraburiwe, yakomeje gutoranya abo abonye bose muri rubanda akabagira abatambyi b'ahasengerwaga. Uwabishakaga wese yamugiraga umutambyi w'ahasengerwaga. Iyo migenzereze ye mibi yaroshye umuryango we bituma urimbuka uvanwa ku isi. | 635 | 1,937 |
WASAC yavuze ku muti w’ibura ry’amazi mu mpeshyi. Ni mu gihe abaturage bataka ibura ry’amazi cyane cyane muri iki gihe cy’impeshyi, nubwo kandi hari abadakunze kuyabura. Icyakora imibare yerekana ko 45% by’amazi yatunganijwe yangirika ataragera ku baturage. Muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yo mu 2022 yerekanye inganda zigera kuri 25 zitunganya amazi mu Rwanda, izigeze kuri 11 zitunganya atageze kuri 75% by’ubushobozi bwazo, hakiyongeraho ko nayamaze gutunganywa, 45% yangirika ataragera ku baturage. Abaturage bavuga ko kubona amazi mu mpeshyi bibagora cyane ugasanga bagana ibishanga kugira ngo babone amazi nubwo aba atujuje ubuziranenge. Ku rundi ruhande iki kibazo hari abagihimbyemo ubucuruzi aho bavoma amazi ku giciro gisanzwe, bakayagurisha bayakubye inshuro zirenga 20. Umuyobozi wa WASAC, Prof. Omar Munyaneza yavuze ko impeshyi ikunze kugira umwihariko w’ibura ry’amazi. Yagize ati “Mu gihe cy’impeshyi abaturage bakenera amazi menshi ugasanga natwe ntidushoboye kuyabaha uko bikwiye, kubera ko bayakenera mu bikorwa byabo bya buri munsi kandi nta mvura ihari." Yakomeje avuga ko nubwo iki kibazo cyabaye nk’icyamenyerewe mu mpeshyi, basanze uburyo burambye bwo kugikemura buzaturuka ku kwagura imiyoboro y’amazi no gusoza iyubakwa ry’inganda zayo mu gihugu hose. Munyaneza yavuze ko hagiye gukorwa ibishoboka byose kugira ngo hihutishwe imishinga ihari yo gutunganya amazi hirya no hino mu gihugu. Hateganywa kandi gushyiraho n’ibigega by’amazi azajya abafasha mu gihe cy’impeshyi ku buryo kuyageza ku baturage bizajya byoroha. Umuyobozi wa WASAC, Prof. Omar Munyaneza yavuze ko hagiye gukorwa ibishoboka byose kugira ngo hihutishwe imishinga ihari yo gutunganya amazi hirya no hino mu gihugu | 245 | 663 |
Ugereyo nta gukerererwa kubaye. Nta we mbona Nta cyo ndwaye 7. Ibinyazina ngenga ndangahantu "ho","yo","mo (mwo)" n'akajambo "ko" bifatana n'inshinga bikurikiye, keretse iyo iyo nshinga ari "ni" cyangwa "si". Ingero: Wa mugabo nimusangayo turagenderako ntitugaruka. Ya nama yayivuyemo hakiri hare. Kuki yamwihomyeho? Ni ho mvuye. Si ho ngiye. 8. Akajambo "ko" kunga inyangingo ebyiri kandikwa gatandukanye n'amagambo agakikije. Ingero: Umwarimu avuze ko dukora imyitozo. Ndatekereza ko baduhembye. 9. Urujyano rurimo ijambo "ngo" kimwe n'ibinyazina:"wa wundi", "bya bindi","aho ngaho","uwo nguwo", n'ibindi biremetse nka byo byandikwa mu magambo abiri. Ingero: Kugira ngo wa wundi adasanga wagiye, ukwiye kuba ugumye aho ngaho. Bwira uwo nguwo yinjire. Fata aka ngaka, ibyo ngibyo bireke. Ijambo "ni" rikurikiwe n'inshinga ifite inshoza yo "gutegeka" cyangwa iyo "guteganya" ryandikwa rifatanye na yo. Ingero: Nimugende mudasanga imodoka yabasize. Nimugerayo muzamundamukirize. • 11. Amagambo yerekana ibihe yandikwa mu ijambo rimwe: "nimunsi", "nijoro (ninjoro)", "nimugoroba", "ejobundi". Ingero: -Aragera ino nijoro. Araza nimugoroba. Yatashye ejobundi. 12. Ijambo "munsi"ryerekana ahantu na ryo ryandikwa mu ijambo rimwe. Urugero: Imbeba yihishe munsi y'akabati. 13. Amagambo "ku" na "mu" yandikwa atandukanye n'ikinyazina ngenera ndetse no mu magambo "ku wa" na "mu wa" abanziriza itariki cyangwa umubare mu izina ry'umunsi. Ingero: Sindiho ku bwabo. Navutse ku wa 12 Ugushyingo. -Azaza ku wa Mbere. - Yiga mu wa kane. Ijambo "(i) saa", rikurikiwe n'umubare byerekana isaha byandikwa mu magambo atandukanye. Ingero: Abashyitsi barahagera saa tatu. Isaa kenda nizigera ntaraza wigendere 15. Imigereka ndangahantu iremewe ku ndangahantu "i" (imuhira, iheru, iburyo, ibumoso, ivure, ikambere, imbere, ibwami, inyuma ... ) n'amagambo akomoka kuri "i" y'indangahantu ikurikiwe n'ikinyazina ngenera "wa", n'ikinyazina ngenga yandikwa mu ijambo rimwe. Ingero: Nujya iburyo ndajya ibumoso. Mbwirira abari ikambere bazimanire abashyitsi. Nuza iwacu nzishima. 16. Indangahantu "i" ikurikiwe n'izina bwite ry'ahantuyandikwa itandukanye n'iryo zina. Ingero: - 1 Kirinda haratuwe cyane. - 1 Muyunzwe ni mu majyepfo. 17. Inshinga mburabuzi "-ri"iyo ikoreshejwe mu nyangingo ngaragira yandikwa itandukanye n'ikinyazina kiyibanziriza n'ikiyikurikira. Ingero: Itegeko rihana umuntu uwo ari we wese wangiza umutungo wa Leta. Ibyo ari byo byose sindara ntaje kukureba. Sinzi uwo uri we. Nimumbwire abo muri bo. Amagambo afatiwe hamwe akarema inyumane y'umugereka, inyumane y'icyungo, cyangwa iy'irangamutima akomoka ku binyazina bitakibukirwa amazina bisimbura, yandikwa afatanye. Nyamara iyo ahuje ishusho n'izo nyumane kandi ibinyazina bikerekeza ku kintu kizwi cyangwa kibukwa mu buryo bugaragara, byandikwa bitandukanye. Ingero: Niko? Uraza? Uko arya ni ko angana. Urahinga nuko uteza. Uku kwezi ni uko guhinga. Amutumaho nuko araza. Ukuboko ashaka ni uko. 19. Amagambo ashingiye ku isubiramo yandikwa afatanye. Ingero: Perezida yavuze ijambo arangije abari aho amashyi ngo: "Kacikaci"! Babwire bage binjira umwumwe. Mugende babiribabiri. • Imyitozo Kora imiyitozo ikurikira: Amagambo aranga igihe yandikwa ate? Tanga ingero eshatu. INdimi zose zandikwa zigira amabwiriza agenga imyandikire yazo. Ni izihe ngingo z'ingenzi amabwiriza y'imyandikire y'Ikinyarwanda yibandaho? 3. Kosora interuro zikurikira aho ari ngombwa: Umwarimu yahageze saamunani. Tugiye kumva twumva amashyi ngo kaci kaci! Urarya ni uko utabyibuha. Tuzasoza umwaka w'aashuri kuwa 25 nyakanga. Iga ibyongibyo kugirango uzatsinde neza. 111.5. Inyunguramagambo Igikorwa 3.5 Shingira ku bumenyi ufite, ukore ubushakashatsi maze usobanure: impuzanyito, imbusane, imvugwakimwe, ingwizanyito n'impuzashusho kandi utange n'ingero. L 111.5.1. Inshoza y'inyunguramagambo Mu Kinyarwanda inyunguramagambo ni urwunge rw'amagambo umuntu akenera kugira ngo abashe gusobanukirwa no gusabana n'abandi mu mvugo cyangwa | 528 | 1,690 |
Abategetsi bakomeye ku isi bamaganye Uburusiya n’ibikorwa byabwo kuri Ukraine. Nyuma yaho Uburusiya butangije ku mugaragaro ibitero kuri Ukraine, abategetsi batandukanye bakomeye ku isi bakomeje kugaragaza ko Uburusiya bukwiye guhagarika ibikorwa byabwo bya Gisirikare kuri Ukraine, ndetse no guharigarika ibitero byabwo igitaraganya.Abategetsi bakomeye ku isi bamaganye igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine nyuma y’uko Perezida Vladimir Putin, atangarije ibikorwa bya gisirikare mu burasirazuba bw’igihugu.Umunyamabanga mukuru w’muryango w’abibumbye Antonio Guterres yagize ati: "Perezida Putin, hagarika ingabo zawe gutera Ukraine. Tanga amahoro. Abantu benshi cyane bamaze gupfa. Perezida Putin, Mu izina ry’ubumuntu, subiza ingabo zawe mu Burusiya. Aya makimbirane agomba guhagarara ubu”.”Antonia Gueterres yasabye Uburusiya guhagarika ibitero byabwo kuri UkraineMu ijambo rye, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yamaganye ibikorwa by’Uburusiya agira ati: “Perezida Putin yahisemo intambara yabigambiriye izazanira ubuzima bw’abantu imibabaro. Uburusiya bwonyine ni bwo nyirabayazana w’urupfu no kurimbuka iki gitero kizazana."Perezida Biden ku rubuga rwa twitter, yavuze ko yakiriye umubabaro wa Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky amusaba guhuriza hamwe abategetsi b’isi kugira ngo bamaganire kure ibitero bya Perezida Putin, kandi ahagarare hamwe n’abaturage ba Ukraine.Perezida Biden wa Amerika avuga ibyakozwe n’uburusiya ari ubugome bidakwiye gukomezaMu butumwa yacishije ku rubuga rwe rwa twitter, Boris Johnson, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, yagize ati "Ndumiwe! n’ibintu biteye ubwoba byabereye muri Ukraine kandi naganiriye na Perezida Zelenskyy, kugirango tuganire ku ntambwe ikurikira. Perezida Putin yahisemo inzira yo kumena amaraso no kurimbura atangiza iki gitero kidafite ishingiro kuri Ukraine."Boris Johnson ni umwe mu bamaganye igitero cy’Uburusiya kuri UkraineKuri uyu wa kane, akanama k’ibihugu by’i Burayi kahamagaye inama yihutirwa, aho abayobozi b’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi bagiye kuganira kuri iki kibazo ndetse n’ibihano bashobora gufatira Uburusiya.Perezida w’akanama k’ibihugu by’i Burayi, Charles Michel na mugenzi we wa komisiyo y’Uburayi, Ursula von der Leyen, bashyize ahagaragara itangazo rihuriweho n’abanyamakuru ryamagana ibikorwa by’Uburusiya bavuga ko nta mwanya bifite mu kinyejana cya 21.Itangazo rigira riti: "Turahamagarira Uburusiya guhita buhagarika imirwano, gukura ingabo zabwo muri Ukraine no kubahiriza byimazeyo ubusugire bw’igihugu cya Ukraine, n’ubwigenge bwacyo."Hashize iminsi ibiri, Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi utangaje ibihano kuma banki atera inkunga ingabo z’Uburusiya n’abagize uruhare mu cyemezo cy’Uburusiya cyo kwemerera uturere tubiri muri Ukraine ko twigenga.Perezida von der Leyen yatangaje ko Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi uzatanga ibihano bishya ku Burusiya nyuma y’uko amakimbirane akomeje kwiyongera.Perezida Putin w’Uburusiya yihanangirije uri bwitambike ibikorwa bye | 374 | 1,104 |
Muri mwe hagize ugira icyo apfa na mugenzi we wemera Kristo, yahangara ate kumurega ku bacamanza basanzwe baca urwa kibera, aho gusanga intore z'Imana ngo zibunge? Mbese ntimuzi yuko intore z'Imana zizacira ab'isi urubanza? Ese niba ari mwe muzacira ab'isi urubanza, mwananirwa mute guca imanza zoroheje? Ntimuzi se ko n'abamarayika tuzabacira imanza, nkanswe kuzicira abantu b'iki gihe bafite ibyo bapfa? Igihe mufite imanza nk'izo, kuki muzegurira abantu b'imburamumaro bari mu muryango wa Kristo? Mbivugiye kubakoza isoni. Ese ni ukuvuga yuko nta munyabwenge n'umwe uri muri mwe wabasha kunga abavandimwe? Ese atanabaho birakwiriye koko ko umuntu aburanya umuvandimwe we, kandi bagacirwa urubanza n'abatemera Kristo? Erega izo manza mufitanye zirerekana ko ibyaha byabatsinze rwose! Kuki ahubwo mutakwemera kurenganywa? Kuki mutakwemera guhuguzwa ibyanyu? Ibiri amambu ni mwe murenganya, mugahuguza abandi kandi ari abavandimwe banyu! Mbese ntimuzi yuko abarenganya abandi batazabona umunani mu bwami bw'Imana? Ntimukibeshye. Inkozi z'ibibi n'abasenga ibigirwamana, abasambanyi b'ingaragu cyangwa abubatse n'abasambana bahuje igitsina, abajura n'abanyamururumba n'abasinzi n'abatukana n'ibisambo, abo bose nta munani bazagira mu bwami bw'Imana. Bamwe muri mwe ni ko mwari mumeze ariko ubu mwamaze kuhagirwa, mugirwa intore z'Imana, muba n'intungane, mubikesheje Nyagasani Yezu Kristo na Mwuka w'Imana yacu. “Byose mbifitiye uburenganzira” (ni ko bamwe bavuga). Ni koko nyamara si ko byose bimfitiye akamaro. Yee, byose mbifitiye uburenganzira ariko nta na kimwe kizantegeka. “Ibyokurya bigenewe inda, n'inda igenewe ibyokurya” (ni ko bavuga). Yee, nyamara Imana izabitsemba byombi. Umubiri ntiwagenewe ubusambanyi, ahubwo wagenewe guhesha Nyagasani ikuzo kandi Nyagasani akaba ari we uwugenga. Imana yazuye Nyagasani Yezu, natwe izatuzura ikoresheje ububasha bwayo. Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari ingingo z'umubiri wa Kristo? None se nafata ingingo z'umubiri wa Kristo nkazigira iz'indaya? Ntibikabeho! Cyangwa se ntimuzi yuko umuntu wifatanya n'indaya, we na yo baba babaye umubiri umwe? Koko kandi Ibyanditswe bivuga ngo: “Bombi bazaba babaye umuntu umwe.” Nyamara uwifatanya na Nyagasani aba abaye umwe na we mu by'ubugingo. Mugendere kure ubusambanyi. Ibindi byaha byose umuntu akora biba bidakorewe mu mubiri, ariko usambana aba acumuye ku mubiri we. Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari ingoro za Mwuka Muziranenge utuye muri mwe, mwahawe n'Imana? Ntimuri abanyu bwite ngo mwigenge, kuko mwacunguwe mutanzweho ikiguzi. Kubera iyo mpamvu rero, mukoreshe imibiri yanyu ibyo guhesha Imana ikuzo. | 360 | 1,062 |
Ubwivumbure buterwa n’ibyokurya buteye bute?. IYO abantu bari ku meza usanga bizihiwe! Icyakora, hari abo ibyokurya bimwe na bimwe bigwa nabi. Iyo babiriye umubiri urivumbura, hakaba n’abo bigiraho ingaruka zikomeye cyane, mbese nk’uko byagendekeye Emily wavuzwe haruguru. Igishimishije ariko, ibyinshi mu bibazo abantu baterwa n’ibyokurya biba bidakomeye cyane.
Mu myaka ya vuba aha, umubare w’abantu barya ibyokurya umubiri wabo ukivumbura cyangwa bikabagwa nabi wariyongereye. Icyakora, abaganga bagaragaje ko nubwo abantu benshi batekereza ko hari ibyokurya bibatera ubwivumbure, mu by’ukuri abafite icyo kibazo baba ari bake.
Ubwivumbure buterwa n’ibyokurya buteye bute?
Hari raporo yasohotse mu gitabo kivuga iby’ubuvuzi, yavuze ko itsinda ry’abahanga mu bya siyansi ryari riyobowe na Dogiteri Jennifer J. Schneider Chafen ryavuze ko “icyo bita ubwivumbure buterwa n’ibyokurya abantu bose batakivugaho rumwe.” Icyakora, abahanga mu by’imirire bemeza ko ubushobozi umubiri ufite bwo kurwanya indwara ari bwo ahanini butuma habaho ubwo bwivumbure.The Journal of the American Medical Association.
Ubwivumbure buterwa n’ibyokurya, ubusanzwe buturuka kuri poroteyine ziba ziri muri ibyo biryo. Ubushobozi umubiri ufite bwo kurwanya indwara bufata iyo poroteyine nk’umwanzi winjiye mu mubiri. Iyo hari poroteyine runaka yinjiye mu mubiri, ubushobozi umubiri ufite bwo kurwanya indwara buhita bushyiraho abasirikare bo kurwanya icyo kintu kidasanzwe kiba cyinjiye mu mubiri. Iyo umuntu yongeye kurya ibyokurya bimutera ubwivumbure, ba basirikare bavubura ibintu byo mu rwego rwa shimi byo kurwanya uwo mwanzi.
Ubusanzwe ibyo bintu byo mu rwego rwa shimi bigira uruhare runini mu gufasha umubiri kurwanya indwara. Ariko ku mpamvu zitarasobanuka neza, abo basirikare umubiri ukora hamwe na bya bintu byo mu rwego rwa shimi bifasha umubiri kurwanya indwara, na byo bishobora gutuma umuntu agira ubwivumbure, bitewe n’uko umubiri we utishimira poroteyine iri mu byokurya runaka.
Ni yo mpamvu umuntu ashobora kurya ibyokurya bwa mbere ntibigire icyo bimutwara, ariko yakongera kubirya umubiri we ukivumbura.
Ni ryari umuntu avuga ko ibyokurya byamuguye nabi?
Kugubwa nabi n’ibyokurya, kimwe n’ubwivumbure buterwa n’ibyokurya, ni igihe umuntu ariye ibyokurya bikamugiraho ingaruka. Aho bitandukaniye, ni uko ubwivumbure bufitanye isano n’ubushobozi umubiri ufite bwo kurwanya indwara, na ho kugubwa nabi n’ibyokurya byo bikaba bijyana n’urwungano ngogozi. Ubusanzwe umubiri w’umuntu ushobora kunanirwa kugogora ibyo yariye bitewe n’uko imisemburo ibigiramo uruhare idahagije cyangwa bigaterwa n’uko hari ibintu biri muri ibyo biryo umubiri wananiwe gutunganya. Hari ubwo amata agwa umuntu nabi bitewe n’uko urwungano ngogozi rwe rwananiwe kugogora ubwoko bw’isukari iba mu mata.
Kubera ko ibyokurya bitagwa umuntu nabi bitewe n’abasirikare b’umubiri, hari n’ubwo umuntu arya ikintu ku ncuro ya mbere kigahita kimugwa nabi. Icyakora nanone uko ibyo umuntu yariye bingana bibigiramo uruhare. Ushobora kurya ibyokurya bike ntibikugwe nabi, nyamara warya byinshi bikakugwa nabi. Ibyo si ko bigenda mu gihe habaye ubwivumbure buterwa n’ibyokurya, kuko bwo niyo watamira akantu kangana urwara uhura n’ibibazo.
Ni iki kigaragaza ko umuntu afite ibyo bibazo?
Umuntu ugira ubwivumbure ashobora kwishimagura, gusesa uduheri, gufuruta mu ijosi cyangwa mu maso, ururimi rukabyimba, kugira iseseme, kuruka no gucibwamo. Mu gihe bikomeye ashobora kugira umuvuduko ukabije w’amaraso, isereri, agata ubwenge cyangwa akagira ibibazo by’umutima. Bishobora no gufata indi ntera umuntu agakurizamo gupfa.
Hari ibyokurya byinshi bishobora gutuma umubiri wivumbura. Icyakora bimwe mu bitera ubwivumbure bukomeye harimo amata, amagi, amafi, ubunyobwa, soya, ingano n’ibindi. Umuntu ashobora kurya ikintu umubiri ukivumbura, yaba muto cyangwa mukuru. Ubushakashatsi bugaragaza ko umuntu ashobora kubikura ku babyeyi be. Icyakora, uko umwana agenda akura ageraho ntakomeze kugira ubwivumbure.
Muri rusange, ibimenyetso biranga kugubwa nabi n’ibyokurya, ntibiteye ubwoba nk’ibiranga ubwivumbure bukomeye. Mu bigaragaza ko umuntu yaguwe nabi n’ibyokurya, harimo kuribwa mu gifu, kugugara mu nda, gusuragura, kubabara imitsi, umutwe, kwishimagura, umunaniro cyangwa kumva utameze neza muri rusange. Mu bikunze kugwa umuntu nabi harimo amata, ingano, inzoga n’umusemburo.
Uko wahangana n’icyo kibazo
Niba ujya wumva ufite ikibazo cy’ubwivumbure cyangwa hari ibyo urya bikakugwa nabi, byaba byiza wisuzumishije kwa muganga. Uramutse wisuzumye maze ugafata umwanzuro wo kutazongera kurya ikintu runaka bishobora kukugiraho ingaruka, kuko ushobora gusanga wiyima intungamubiri kandi umubiri wawe wari uzikeneye.
Ibibazo bikomeye by’ubwivumbure nta muti uzwi bigira uretse kwirinda ibyokurya runaka bibitera. Niba rero hari ibyokurya bikugwa nabi, ikintu cy’ibanze wakora ni ukubigabanya ukabirya incuro nke kandi ukarya bike. Icyakora hari n’igihe biba ngombwa ko umuntu ufite icyo kibazo yirinda burundu ibyokurya bikimutera, cyangwa se akabirya rimwe na rimwe, akurikije ingaruka bimugiraho.
Niba rero hari ibyokurya bikugwa nabi, si wowe wenyine. Hari n’abandi benshi bagerageza kwihanganira iyo mimerere barimo, ariko ntibibabuze kurya ibyo kurya bitandukanye kandi biryoshye. | 692 | 2,093 |
Abanyaruhango bagiye kurahura ubwenge bwo guhinga ibishanga muri Kirehe. Uru rugendo rwarimo abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi muri Ruhango, abashinzwe amajyambere mu tugari n’abaperezida b’amakoperative bashakaga ngo kwigira kuri Kirehe uko yashyize mu bikorwa gahunda yo guhuza ubutaka no kubyaza umusaruro mwinshi ibishanga, igikorwa batewemo inkunga y’amafaranga n’umuryango Welt Hunger Hilfe wahoze witwa Agro-Action Allemande. Mu kureba uko ibishanga bikoreshwa neza, ngo Abanyakirehe beretse abashyitsi babo bo mu Ruhango ibikorwa by’ubuhinzi bw’umuceri banabereka uko muri aka karere babungabunga ibidukikije babifashijwemo n’umushinga ushinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi muri Kirehe KWAP. Umuhuzabikorwa wa JADF mu karere ka Ruhango Burezi Eugene yavuze ko bigiye ibintu byinshi mu karere ka Kirehe bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, aho avuga ko ngo babonye uko ibyitwa digues zifasha abaturage kuhira imyaka itandukanye irimo umuceri. Yavuze kandi ko akarere ka Ruhango kaje gusura aka Kirehe mu rwego rwo gutsura umubano no kureba uko bakwiga uburyo bwo guhuza ubutaka. Uko babonye Kirehe, ngo bagiye kugirana amasezerano y’ubufatanye ashingiye ku buhinzi akaba avuga ko bashaka gushyiraho ubufatanye ku bikorera mu karere ka Ruhango n’aba Kirehe. Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu Tihabyona Jean de Dieu yavuze ko ngo abahinzi bo muri Kirehe bazajya gusura abahinzi b’imyumbati muri Ruhango. Nshunguyinka Emmanuel ushinzwe guhuza ibikorwa by’umushinga Welt Hunger Hilfe n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze yavuze ko bateguye uru rugendo mu rwego rwo kwigira ku bunararibonye mu buhinzi bw’ibishanga, no mu gukorana n’amakoperative y’abahinzi b’umuceri. Ngo bashakaga kumenya uko muri aka karere bakora, akomeza avuga ko basanze hari umwihariko w’uko ubuyobozi bukorana n’amakoperative neza. Grégoire Kagenzi | 248 | 711 |
Musanze: Muri GS Gatovu bumva icyumba cy’umukobwa nk’amateka. Abana b’abakobwa biga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gatovu ruherereye mu Murenge wa Gataraga, Akarere ka Musanze, bavuga ko kubera kutagira icyumba cy’umukobwa bituma bahitamo gusiba amasomo mu gihe bageze mu kwezi k‘umugore, bakaba bifuza ko bakubakirwa iki cyumba.
Umwe mu bana b’abakobwa uri mu kigero cy’imyaka 19, Uwera Marie Helene, yagize ati: “Hano kuri GS Gatovu twumva icyumba cy’umukobwa nk’amateka kuko twumva ngo icyo cyumba kiba kirimo ibitanda, ibitambaro by’amazi, mbese ibikoresho by’isuku, ariko ubu twe nta cyo tugira ibi rero bituma mpitamo kwisibira mu gihe natangiye imihango kuko hano umwana w’umukobwa ntaba yizeye ngo arabona ubufasha mu mihango.”
Undi na we avuga ko nubwo hari icyumba cy’ishuri bagabanyijemo ibyumba bifashije za tiripulegisi, no kwinjiramo bitera ipfunwe kuko ngo abahungu bo kuri iki kigo barabashungera iyo bari kwinjira muri icyo cyumba.
Yagize ati: “Hari akantu k’akakumba na ko k’imfunganwa. Kugira ngo wijiremo rero hano abahungu baba badukanuriye bakadukwena ku buryo twiganyira kwinjiramo tugahitamo kwisibira tukaza tumaze koroherwa. Tekereza rero nk’abakobwa 10 turamutse tugiriye rimwe mu mihango ubwo byagenda gute? Turisibira, ibi rero bitugiraho ingaruka kuko nyine uba wasibye ushobora kuza ugasanga barakoze isuzuma ukavanizamo gutsindwa nibadufashe tubone icyumba cy’umukobwa.”
Umuyobozi wa GS Gatovu Rwamuhizi Theophile, na we ashimangira ko kutagira icyumba cy’umukobwa ari ikibazo cy’ingorabahizi kuri bo.
Yagize ati: “Nk’ikigo gishya ntabwo ibyo byose byari byateganijwe, nta kundi twari kubigenza twahisemo gufata ishuri rimwe turagabanyamo ibice, mbese twakoze ibindi byumba ku kindi kugira ngo tube twafasha umukobwa wagiye mu mihango iyo bibaye ku mukobwa tumujyanamo.”
Yongeraho ati: “Rwose dufite ikibazo cy’icyumba cy’umukobwa kandi birumvikana hashobora kuba hari n’abasiba ishuri kubera ko aho kiri rwose ntikibaha umutekano, kandi na cyo gifite igitanda kimwe, turifuza icyumba cy’umukobwa gitekanye kuko aho kiri rwose ni ku ka Rubanda.”
Kugeza ubu GS Gatovu ifite ibyumba 20, abarezi 28 n’abanyeshuri 1011, aho abakobwa basaga 500, ikaba yarafunguye imiryango ku wa 01 Gshyantare 2021 itangiranye abanyeshuri 600.
Umuyobozi wa GS Gatovu Rwamuhizi Theophile | 316 | 900 |
Hamenyekanye impamvu Koreya y’Epfo yatumiye abaperezida 48 ba Afurika. Abategetsi b’i Seoul batangaje ko ibihugu 48 bya Africa byitabiriye ubutumire mu nama ya mbere ya Korea-Africa Summit.Ugomba kuba warumvise US–Africa Leaders summit, Russia-Africa summit, China-Africa summit, New Africa-France summit cyangwa TICAD summit y’Ubuyapani na Africa, Korea yabonye ko yari yarasigaye.Iyi nama iratangira ku mugaragaro kuwa kabiri tariki 04 Kamena(6) i Seoul, yitabiriwe n’abayobozi benshi b’ibihugu bya Africa barimo Paul Kagame w’u Rwanda, Samia Suluhu wa Tanzania, William Ruto wa Kenya, Isaias Afwerki wa Eritrea, Abiy Ahmed wa Ethiopia, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe cyangwa Muswati III wa Eswatini n’abandi.Korea y’Epfo, igihugu mu myaka 40 ishize cyari gifite ubukungu nk’ubwa Ghana, ubu cyatumiye aba bategetsi ba Africa bemera kwitabira kuko kimaze kugira ijambo mu bukungu n’ikoranabuhanga ku isi.Intego ya Korea y’Epfo muri iyi nama na Africa ni ukubona amabuye y’agaciro hamwe no kuzamura ubucuruzi bwayo muri Africa, nk’uko ibiro ntaramakuru AFP bibivuga.Amabuye y’agaciro ya Africa ni ingenzi cyane ku isi mu nzego zitandukanye kuva ku gukora imodoka zikoresha amashanyarazi kugera ku nganda zikora intwaro.Korea y’Epfo ni kimwe mu bihugu bya mbere ku isi bitunganya ibikoresho by’ikoranabuhanga riteye imbere, uruganda rwa leta yaho Samsung ni urwa mbere ku isi mu gukora ‘Semiconductors’ zizwi cyane nka ‘computer chips’ – izi zifatwa nk’umutima w’ibikoresho byinshi by’ikoranabuhanga.Iki gihugu nubwo ari rutura mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga, 95% by’ibikoresho by’ibanze nkenerwa gikoresha biva hanze nk’uko byatangajwe na Perezida w’iki gihugu Yoon Suk Yeol.Kuva kuri cobalt na tin/étain kugera ku mabuye y’agaciro nka platinum, Africa ni yo ifite ibirombe byinshi kandi birimo amabuye menshi nkenerwa – Korea y’Epfo ifite inyungu ikomeye mu kwiyegereza Africa kurushaho.Gusa ariko nanone nubwo bwose Africa ari ingenzi, ubucuruzi hagati ya Korea y’Epfo na Africa ni 1.9% gusa by’ubucuruzi Korea y’Epfo ikora hanze, nk’uko ibiro bya perezida wa Korea byabitangarije AFP.Korea irashaka kuzamura n’ubucuruzi bwayo kuri iri soko rya Africa ahari abaturage miliyari 1.2, nk’uko abategetsi b’iki gihugu babivuga.Nyuma y’inama rusange yo ku wa kabiri yo gutangiza Korea-Africa summit ya mbere, ku wa gatatu hazaba inama y’abakuru b’inganda muri Korea y’Epfo n’abakuru b’inganda zo muri Africa. Aho biteganyijwe ko bazaganira ku buryo bwo guteza imbere ubucuruzi n’imikoranire.Mu mpera z’icyumweru gishize kandi habanje inama y’abashinzwe ububanyi n’amahanga muri Africa hamwe n’aba Korea, kuko iki gihugu kizi neza ko byose mbere na mbere bisaba kumvikana mu bya politike n’ibihugu 54 bya Africa.Africa irashaka iki kuri Korea?Mu gihe iki gihugu mu myaka 40 ishize cyari ku rwego rwa bimwe mu bihugu bya Africa mu bukungu, impinduka zabaye muri Korea y’Epfo ni urugero rwiza ku bihugu bya Africa.Korea y’Epfo yarivuguruye byihuse, iva mu butegetsi bw’igitugu ihinduka demokarasi, iva mu kuba igihugu cyashegeshwe n’intambara ihinduka igihugu cya kane gikize muri Aziya.Africa ikeneye gukorana no kwigira ku gihugu nk’iki ubu gifite ijambo rikomeye mu bukungu n’ikoranabuhanga, ariko kandi ibihugu bya Africa buri kimwe gifite intego zacyo zihariye kuri Korea, ahanini inyungu z’ubukungu zava cyane cyane mu gucuruzanya.Nko mu Rwanda, no mu bindi bihugu byo mu karere, imodoka zikorerwa muri Korea y’Epfo nka Hyundai na Kia, mu myaka ya vuba zatangiye kuboneka ku isoko ku bwinshi.Korea y’Epfo yo irashaka Africa nk’isoko itarageramo cyane nk’Ubushinwa, kandi mbere yo kubigeraho igomba kubanza kubaka umubano no kugaragaza ko ibikwiye mu gufatanya mu gukemura ibibazo byugarije Afurika.Umwe mu mishinga minini Korea y’Epfo imaze gukora muri Africa ni aho kompanyi yabo Daewoo E&C yubatse ikiraro kizwi cyane cya Kazungula Bridge ku ruzi Zambezi ubu gihuza Zambia na Botswana.Perezida Yoon yatangaje ko ubu hari imishinga myinshi ikomeye aho Korea y’Epfo na Africa bizafatanya cyane cyane mu bikorwa remezo.BBC | 580 | 1,478 |
n'ingaruka zabyo FPR-InkotanyiimazekujyahomurikongereyaRanuyomuKuboza 1987, imyiteguro y'intambara yarushijeho kwihuta: inzego z'Umuryango zirakomera, gahunda y'igihe gito, iy'igiciriritse n'igihe kirekire zirafutuka, ikerekezo na porogaramu poritiki birushaho kunoga (bihuza Abanyarwanda bose, ab'imbere n'inyuma y'igihugu, Abahutu, Abatutsi n'Abatwa) byose bishingiye ku isesengura ry'imiterere y'ubutegetsi bw'i Kigali no muri aka Karere by'umwihariko ahari imiryango y'abavuga Ikinyarwanda n'Abanyarwanda. FPR yanasesenguye neza ukuntu indi miryango yo kwibohoza yarwanye hirya no hino ku isi kandi kumenya imikorere ya NRM ya Museveni bituma idakora amakosa nk'ayari yarabonetse muri uwo muryango. Kuba muri FPR harimo abakada babaye mu ishyamba muri NRM byarayifashije cyane: byatumye idahora mu magambo gusa, ikajya iteka yerekana neza intego zayo, n'ibyangombwa bikenewe ari abantu cyangwa ibintu mbere yo gushoza urugamba. Hifashishijwe inzego zari zaragiyeho hagati ya 1987 na 1990, FPR yari izi ko ishobora kwifashisha imbaga y'abantu benshi mu mpunzi mbere na mbere no mu Banyarwanda b'imbere buhorobuhoro ngo ishobore kubona abajya ku rugamba n'abatera inkunga urwo rugamba. Yari yarashoboye kumenya ahari inshuti, abatayitayeho n'abanzi. Nta n'umwe ariko washyigikiye FPR ku mugaragaro. Yagiye ibona inkunga y'abantu ku giti cyabo n'inshuti. Igikuru ku Muryago cyari ko Umuryango Mpuzamahanga wumva ko FPR irwanira ukuri kandi ko yahisemo gufata intwaro kubera ubutegetsi bw'i Kigali n'inshuti zabwo. Impamvu zatumye FPR ishoza intambara zikubiye mu magambo avunaguye muri porogaramu poritiki ya FPR: ni ikibazo cyanecyane k'irondabwoko (ryibasiye Abatutsi), amacakubiri y'ubutegetsi bw'i Kigali, konona umutungo w'igihugu n'ikibazo k'impunzi guverinoma y'u Rwanda itashakaga kubonera igisubizo. Kuba abasirikare bakuru b'Abanyarwanda baragize uruhare mu rugamba rw'intambara ya kinyeshyamba ya NRM no kuba nyuma y'insinzi yarwo barabaye mu nzego za gisirikare za U ganda byatumye bashobora kwinjiza mu gisirikare Abanyarwanda benshi. Intambara itangira mu wa 1990, FPR yari yizeye kuba ifite hafi abasirikare bageze ku 3000 bo mu nzego zitandukanye zabitojwe. Ni ku itariki ya 1 Ukwakira 1990 mu gitondo, perotoni ebyiri za APR zateye ku mupaka wa Kagitumba ziwufata bitaruhanije nyuma y'imirwano mito. Uwo munsi saa kumi, Generari Majoro Fred Rwigema yavuze ijambo imbere y'abasirikare bagera kuri 500 bari bahuriye hamwe ku butaka bw'u Rwanda. Abandi basirikare bari bavuye mu nkambi za gisirikare zinyuranye bari bakigenda bahurira ahantu hanyuranye ku mupaka w'u Rwanda. Intambara yo mu kigobe cya Golf yari imaze amezi 2 itangiye, iyo nshya itari yiteguwe nayo yahise imenyekana mu miryango mpuzamahanga. c. Uko Guverinoma y'u Rwanda yabyifashemo. Guverinoma y'u Rwanda yifashe nk'itunguwe n'icyo gitero kandi buri wese n'umuturage usanzwe yari azi ko impunzi zitegura gutera. Ingengabitekerezo y'irondabwoko rirwanya Abatutsi yahise yongera kubura muri disikuru no mu itangazamakuru ry'u Rwanda; imvugo yashyizwe imbere nuko ngo Inkotanyi ari inyenzi zo muri za 1960 ziyuburuye, zikaba zigizwe n'Abatutsi ba gashakabuhake batigeze bemera revorisiyo y'Abahutu yo mu wa 1959. Igitero k'Inkotanyi cyatumye ubutegetsi bw'i Kigali buhita bwishora mu gikorwa cyo kumara abatavuga rumwe na yo, bumaze kurasa amasasu mu mugi wa Kigali mu ijoro ry'uwa 4 na 5 Ukwakira 1990. Ubutegetsi bwavuze ko ari ibitero by'abanzi kandi mu by'ukuri ryari ikinamico ry'ibitero ryahaga abari ku ruhande rwa Perezida uburyo bwo gufata Abatutsi n'abandi batavuga rumwe n'ubutegetsi. Abantu bari hagati ya 7000 na 10000 barahagaritswe, barafungwa barengana. Ubwo buryo bwo gufata abantu bwarakoreshejwe n'ahandi mu gihugu (Kibirira, Mutara, Mukingo, Murambi, Bugesera ... ) aho Abatutsi bakubiswe, bagafungwa abandi bakicwa, kimwe n'abari baratinyutse kunenga ubutegetsi; biswe "abagambanyi" cyangwa "ibyitso". Nyuma, ubutegetsi bw'i Kigali bwatangiye urugamba rwa diporomasi ikomeye, by'umwihariko mu nshuti n'abanyaburayi no mu bamisiyoneri bigamije kwamagana ibyo bitero bya "ba gashakabuhake bashyigikiwe na U ganda", yafatwaga nkaho ari yo yateye. I Kigali bavugaga ko umwanzi ashyigikiwe n'ibihugu bivuga icyongereza n'Abongereza barwanya igihugu kivuga igifaransa. Ubutegetsi bw'i Kigali bwirinze kuvuga impamvu nkuru z'intambara zavugwaga na FPR. c. Uko Umuryango mpuzamahanga | 591 | 1,751 |
Amakoperative y’Imboni z’Impinduka amaze guhabwa inkunga y’asaga Miliyoni 300Frw. Munyankuyu Ramadhazan uhagarariye Koperative y’ababaji mu Mujyi wa Kigali, avuga ko ikunga bahawe na Polisi yabafashije kwiteza imbere hamwe na bagenzi be bavanye Iwawa. Ati “Twitwaga Abajura, abanywarumogi none turi Imboni z’Impinduka, twateye imbere kandi ntituzasubira inyuma”. Ubu iyi koperative ikora ibikoresho bitandukanye byo mu bubaji, ndetse ikanahugura abashaka kwimeyereza umwuga baba baturutse mu bigo ngororamuco. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, avuga ko urubyiruko rwagororewe mu bigo Ngororamuco, baruteye inkunga mu rwego rwo kurufasha kudasubira mu bikorwa bibi. ACP Rutikanga avuga ko abenshi baca muri ibyo bigo, harimo abagororoka bagahinduka ku buryo bugaragara, ndetse akaba ari na ho havuye izina Imboni z’impinduka, kuko baba barahindutse koko. Ati “Nyuma yo kubona ko bava muri biriya bigo bigishijwe imyuga, kandi bashobora kuyikora bakabasha kwirwanaho mu buzima bwa buri munsi, twabateye inkunga dufatanyije na Minisiteri y’Umutekano ubu bamaze kugera ku bikorwa byinshi byiza”. ACP Rutikanga avuga ko Polisi ifatanyije na Minisiteri y’Umutekano, bahaye iyo nkunga amakoperative 27, kandi yose akaba akora neza. Ati “Uretse Kubatera inkunga, izo Koperative turanazisura tukamenya imikorere yazo, tukanabagira inama mu bikorwa byabo bya buri munsi”. Kuva batangira kwishyira hamwe, iyi koperative imaze guhabwa inkunga ya 3,650,000Frw. Kugeza ubu abavuye mu bigo ngororamuco baterwa inkunga, ni 194 bibumbiye muri Koperative 27. Umunyamakuru @ musanatines | 217 | 601 |
Rusizi: Brigade ya 201 yoroje abatuye Nkombo na Nkanka. Abahawe ingurube ni imiryango 20 yo mu murenge wa Nkanka na 20 yo muri Nkombo, bose bakavuga ko zigiye kubafasha kwikura mu bukene kuko zije bazikeneye. Nabunzinya Venantie wo ku kirwa cya Nkombo yagize ati: “iri tungo ndarishyimye rwose Imana izabahe umugisha nzajya nkuraho mituweri, nta kibazo rwose izangeza kuri byinshi.” Mugenzi we witwa Joseph Habiyambere wo ku kirwa cya Nkanka yungamo ati” narinkeneye itungo ndaribonye kuva nabaho sinigeze norora itungo none ndaribonye ndashimira ingabo z’u Rwanda zarimpaye.” Mukamana Esperance, umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza mu karere ka Rusizi yasabye aba baturage kuzifata neza zikazabateza imbere, aboneraho no gushimira brigade ya 201 iyobowe na Colonel Gakuba James gu gikorwa cyiza bakoze. yagize ati: “Bashyikirijwe amatungo meza ya kijyambere icyo tubashishikariza ni ukuyafata neza ku girango azororoke abashe kubabyarira umusaruro abakure mu bukene nkuko byitezwe ntibumve ko ari ubunani na noheri tubahaye.” Bakimara kuzishyikira, bamwe muri aba baturage bahize ko batazazihererana bonyine, ahubwo ko nabo bazoroza bagenzi babo bakennye. Izi ngurube zose uko ari 40 zifite agaciro ka 1,200,000 Rfw aba baturage bakaba bazihawe nyuma y’aho umwaka ushize brigade ya 408 na yo igejeje amazi meza mu murenge wa Nkanka. Umunyamakuru wa Kigali Today/KT Radio @ EuphremMusabwa | 204 | 533 |
Kardinali Kambanda w’u Rwanda Ababajwe n’Uko i Betlehemu Batahimbaje Noheri. Umukuru wa Kliziya Gatolika y’u Rwanda, Antoine Kardinali Kambanda arasaba abakristu gushyira imbere agaciro k’umuryango. Mu butumwa Arkiepiskopi wa Kigali yifuje kugeza ku bakristu batuye karere k’ibiyaga bigali, Arkiepiskopi wa Kigali arifuza ko urumuli rwa Kristu rurangaza imbere y’abahatuye. Kardinali Kambanda kandi yavuze ko ababajwe no kuba I Betlehemu aho yezu yavukiye batabashije kwizihiza Noheli. Agasaba abavuga rikijyana kujya baha buri we agaciro. Kanda hasi wumbe ubutumwa Antoine kardinali Kambanda yatanze avugana na Venuste Nshimiyimana. | 85 | 244 |
Cyari cyo gihe - Perezida w’Umuryango wa Kiyovu Sports ku mpinduka zakozwe. Ibi Ndorimana Francois Regis”General” yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyaje gikurikira impinduka zakozwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe bugakurwa muri Kompanyi iyobowe na Mvukiyehe Juvénal bukagarurwa mu muryango wa Kiyovu Sports aho yavuze ko cyari igihe gikwiriye. Yagize ati”Cyari cyo gihe, nicyo gihe cyari kigeze ubwo haba harageragejwe inzira zose zishoboka ariko igihe cyari iki. Icyemezo cyafashwe na Komite Nyobozi kuko hari ibyo yizeho ibona ko ari ngombwa ko kigombwa gufatwa bidatinze.” Ndorimana Francois Regis”General” yakomeje avuga ko izi mpinduka nta ngaruka zizagira ku ikipe kuko na Kompanyi ubwayo yashinzwe n’umuryango. Ati”Kompanyi ni iy’Umuryango ,ni ibintu bibiri byuzuzanya hahindutse imicungire ariko ntacyo bitwaye kuko bishingiye ku kintu kimwe,kompanyi yashinzwe n’Umuryango kandi n’ikipe ni iyawo numva ntacyo byakwangiriza.” Ibindi bibazo byo kwibazwa kuri izi mpinduka: Kubera iki hatahinduwe ubuyobozi bwa kompanyi ngo ikipe abe ariho iguma?
Kuri iki kibazo Perezida w’Umuryango wa Kiyovu Sports Ndorimana Francois Regis yavuze ko imicungire y’ikipe babonaga idashimishije. Ati”Twabonye imicungire kompanyi iri gukora ku ikipe idashimishije tuyizana mu muryango.” Ndorimana Francois Regis abajijwe ku mubano we na Mvukiyehe Juvénal (wari ushinzwe ubuzima bw’ikipe umunsi ku munsi ari wabyambuwe) bavuzwe kenshi ko batumvikana yavuze ko nta kibazo bafitanye nkuko byari banagaragariye mu mashusho yabanjirije izi mpinduka bari hamwe. Yagize ati”Nta kintu mfa na Mvukiyehe Juvénal,kuba mwarabonye amashusho twagaragazaga ko nta kibazo dufitanye kandi koko ntacyo,nta nicyo twagirana ngo nuko ikipe yavuye muri Kompanyi aracyari umuyobozi wayo(Kompanyi) ariko Inteko rusange niyo izabifataho umwanzuro gusa nta kibazo dufitanye.” Bite by’ideni rya miliyoni 153,694,006 ryagaragajwe ko Kiyovu Sports irimo hoteli imwe bagiye bakorana? Ndorimana Francois Regis yavuze ko bafite umunyamategeko uri kubikurikirana kuko bari basanzwe bakizi. Ati”Kiyovu Sports ifite umunyamategeko uri kubikurikirana neza umunsi ku wundi,ibyo biri mu nziza kuko ikibazo twari tukizi. Bizakurikiranwa bijye ahagaragara.” Amwe makosa yashinjwe Kiyovu Sports Company Ltd iyobowe na Mvukiyehe Juvénal harimo kuba harasheshwe amasezerano ya bamwe mu bakinnyi binyuranyije n’amategeko bigatuma umuryango ariwo wishyura amafaranga angana na milyoni 80,900,000 ikipe yaciwe. Ibindi byarebweho muri iyi nama harimo kandi kuba kugeza ubu iyi kompanyi nta bushobozi igifite bwo gucunga ubuzima bwa buri munsi bw’abakozi b’ikipe nkuko nayo yabigaragaje binatuma kugeza ubu abakozi baberewemo ibirarane byanatumye kuwa Mbere w’iki cyumweru hadakorwa imyitozo. Imyanzuro yose yafashwe na Komite Nyobozi izemerezwa mu Nteko Rusange iri gutegurwa vuba kuko arirwo rwego rukukuru rw’ikipe. Umunyamakuru @UwimanaJeanJul1 | 388 | 1,129 |
#Kwibuka30: Perezida Kagame yashimiye u Burundi na DRC. Atangiza icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yashimiye ibihugu by’ibituranyi harimo u Burundi na DRC. Yavuze ko ibihugu by’ibituranyi byagize uruhare mu gucumbikira impunzi z’Abanyarwanda. Nubwo umubano w’u Rwanda n’ibihugu by’u Burundi na Kongo utifashe neza, ntibyabujije Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame gushimira ibyo bihugu mu ruhare byagize mu gucumbikira impunzi z’Abanyarwanda. Mu gihe u Rwanda ndetse n’isi muri rusange twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, umubano w’u Rwanda na Kongo ntiwifashe neza. Abakoze Jenoside mu Rwanda bacumbikiwe n’iki gihugu, kuva nyuma ya 1994 ntibahwemye gutera u Rwanda no gukomeza umugambi wa Jenoside no kurimbura Abatutsi. Ingabo zasize zikoze Jenoside mu Rwanda zakomeje kwica Abatutsi muri Kongo, kugeza ubu FDLR ikaba ifatanyije na Leta ya Kongo kurwanya umutwe wa M23, uvuga ko urwanirira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda. Leta Kongo iyobowe na Felix Tshisekedi, ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23. Leta y’u Rwanda ivuga ko ntaho ihuriye na M23, ari aba-Nyekongo barwanira muri Kongo, bityo DRC ikwiye kumenya ibibazo byayo ikabikemura ihereye mu mizi. Ku ruhande rw’u Burundi, umubano w’ibihugu byombi wongeye kuzamo agatotsi mu mpera za 2023. U Burundi bushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa Red-Tabara, Gusa u Rwanda rurabihakana. Ni mu gihe Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye na we ashinja u Rwanda kuba ari rwo rucumbikiye rukanatera inkunga umutwe wa ‘Red- Tabara’ wo urwanya ubutegetsi bw’u Burundi. Atitaye kuri uwo mwuka mubi uri hagati y’u Rwanda n’ibyo bihugu, umukuru w’Igihugu yashimiye uruhare byagize mu gucumbikira impunzi z’Abanyarwanda. Ati “Kenya n’Uburundi, DRC bakiriye umubare munini w’impunzi z’Abanyarwanda baziha aho kuba.” Perezida Kagame yashimiye kandi ibihugu nka Uganda, Tanzaniya na Kenya na byo ku ruhare byagize mu gufasha u Rwanda mu rugendo rwo kongera kwiyubaka ati “Uganda yahisemo kwishyiraho ibibazo by’imbere mu Rwanda imyaka myinshi kugeza n’aho babyamaganiwe, Tanzaniya yagize uruhare rw’umwihariko wo kwakira no gufasha mu masezerano y’Arusha.” Ibindi bihugu u Rwanda rushimira uruhare mu kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi birimo Kenya, Ethiopia, Erithrea n’ibindi birimo n’ibyohereje Ingabo zabyo mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda akanemeza ko ubwo butumwa butatsinzwe ko ahubwo hatsinzwe umuryango mpuzamahanga ati “Byinshi mu bihugu bihagarariwe hano uyu munsi, na byo byohereje abahungu n’abakobwa babyo mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda, Abo basirikare ntibatengushye u Rwanda ni umuryango mpuzamahanga wadutengushye twese.” Umukuru w’u Rwanda agakomeza agira ati “Uyu munsi imitima yacu yuzuyemo akababaro n’amashimwe ku kigero kingana, turibuka abacu bapfuye ariko tunashimishijwe n’uko u Rwanda rwahindutse.” Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi witabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guvernoma basaga 10, cyokoze u Burundi na DRC ntibyahagararariwe. Imyaka 30 irashize u Rwanda rubohowe, Abanyarwanda bakaba bariyubatse binyuze mu bumwe n’ubwiyunge. Mu ijambo rya Perezida Paul Kagame, yavuze ko abarokotse Jenoside bikorejwe umutwaro uremereye. Ati “Ku barokotse bari muri twe, tubabereyemo umwenda. Twabasabye gukora ibidashoboka, mukikorera umutwaro w’ubumwe n’ubwiyunge ku bitugu byanyu, kandi mwakomeje kubikora gutyo mukora ibigoranye ku nyungu z’igihugu cyacu buri munsi kandi turabashimira.” | 497 | 1,377 |
Impumeko y’Abanyarwanda bari i Dubai, umujyi umaze iminsi wibasiwe n’umwuzure. Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko iyi mvura y’amahindu irimo inkuba ziremereye n’umuyaga mwinshi, yaguye kugeza ku wa Gatatu mu masaha ya mu gitondo. Kubera iyi mvura kugeza ku munsi wo ku wa Gatatu, hari hamaze guhagarikwa ingendo 300 zijya cyangwa ziva ku Kibuga cy’Indege cya Dubai, ndetse izindi amagana zimuriwe amasaha, ari nako abantu bagumishijwe mu nzu zabo no mu mamodoka mu kwirinda ko hari abo yahitana. IGIHE yifuje kumenya amakuru y’uko Abanyarwanda batuye Dubai bamerewe, dore ko ari umujyi uganwa cyane n’abacuruzi benshi ndetse n’abandi bashakisha imibereho. Mu kiganiro kigufi twagiranye n’Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Kassim Kaganda , yavuze ko imvura yacururutse ndetse ubuyobozi buri gukora umunota ku wundi kugira ngo ibintu bisubire mu buryo. Yagize ati “Ubuzima bwari bwahagaze ariko ibintu biri gutungana, uretse ko hari Abanyarwanda baba mu Mijyi ya Sharjah na Ajman yo ikiri gukamurwamo amazi mu mihanda ariko nabo bameze neza turi kuvugana buri kanya.” “Ejo bundi kuri 21 dufite gahunda yo kwibuka nk’Abanyarwanda batuye muri Dubai, rero turi guhanahana amakuru buri kanya tunategura uko ingendo zazakorwa kandi kugeza ubu nta n’umwe wagize ikibazo.” Kassim, yakomeje avuga ko “Ingendo zakomeje nk’uko bisanzwe uretse imihanda mike igifunze nk’uwinjira mu cyanya cy’inganda. Ubuyobozi buri kugenda butanga ubufasha bw’ubuvuzi ku bantu baba bagizweho ingaruka bakajyanwa kwa muganga.” Kassim yavuze ko ikibuga Mpuzamahanga cya Dubai cyari cyafunze n’icya Al Maktoum International, ingendo zasubukuwe. Ati “Uretse RwandAir yaraye itaje ariko ubu abagenzi bayo bababwiye ko ishobora kuza uyu munsi ariko izindi ziri gukora.” Ku ya 16 Mata 2024, umunsi wa kabiri imvura itangiye kugwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE, haguye imvura itarigeze ihagwa mu myaka 75 ishize. Mu gace ka Khatm al-Shakla ko mu Murwa Mukuru wa UAE, Abu Dhabi, haguye imvura ingana na milimetero 254.8 imara hafi amasaha 24. BBC yanditse ko imvura yaguye muri iki gihugu ibarirwa muri milimetero 140 kugeza kuri 200, mu gihe mu mujyi wa Dubai hagwa imvura itarengaga milimetero 97. Muri Mata hagwaga imvura ya milimetero 8 gusa. Ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru avuga ko iyi mvura yasembuwe n’uburyo bwo kugusha imvura hakoreshejwe ikoranabuhanga [Cloud Seeding], busanzwe bukoresha muri Dubai, ariko inzego z’ubuyobozi n’abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere muri uyu mujyi batangaje ko atari byo ahubwo ari ingaruka zisanzwe z’ihindagurika ry’ikirere. Ku mugoroba wo ku wa Mbere ku ya 15 Mata 2024, nibwo imvura nyinshi cyane yaguye muri muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE, ariko yibasira Umujyi wa Dubai cyane, ibikorwa byinshi birahagarikwa ndetse n’ingendo z’indege zirasubikwa kubera ko Ikibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Dubai, cyari cyarengewe Andi mafoto | 430 | 1,146 |
Ubuhinde: Polisi yishe umugabo washimuse abana, umugore we arakubitwa kugeza apfuye. Umugabo wo mu Buhinde wabeshye ko umwana we w’umukobwa w’umwaka umwe yizihije isabukuru y’amavuko, hanyuma agashimuta abana barenga 20 bari bitabiriye ibyo birori mpimbano, yishwe arashwe na polisi.Ibitangazamakuru byo mu Buhinde byatangaje ko uwo mugabo yitwa Subhash Batham yari asanzwe akurikiranyweho ubwicanyi nubwo yari yarabaye afunguwe by’agateganyo.Abaturage bo mu karere ka Farrukhabad muri leta ya Uttar Pradesh iri mu zigize Ubuhinde baje kwica nyuma umugore we bamukubise kugeza abaye intere.Polisi yagerageje kwinginga uwo mugabo mu bushyamirane bwamaze amasaha 10, mbere yuko yinjira ku ngufu mu nzu ye.Uwo mugabo wari washimuse abo bana, yaje kwicwa mu kurasana kwakurikiyeho. Abo bana yari yashimuse, bafite hagati y’imyaka itandatu na 15, bakuwe muri iyo nzu amahoro.Umugore utatangajwe izina w’uwo mugabo Batham yahise yibasirwa ubwo yageragezaga guhunga. Polisi ivuga ko yatewe amatafari n’amabuye.Igitangazamakuru NDTV cyo mu Buhinde gisubiramo amagambo y’umupolisi mukuru Mohit Agarwal avuga ko uwo mugore yari afite ibikomere ku mutwe kandi ko yavaga amaraso ubwo yajyanwaga ku bitaro.Uwo mugore yaje gupfa kubera ibyo bikomere. Ntabwo bizwi niba yaragize uruhare mu gushimuta abo bana cyangwa ntarwo yabigizemo.Nkuko bitangazwa n’igitangazamakuru India Today, Batham yari yaroherereje ibaruwa umucamanza mukuru wo muri ako karere yinubira ko nta bwiherero buri mu nzu ye, anavuga ko leta yamwimye icumbi.Yavuze ko yari umuntu ukora akazi ko kwikorera imizigo kandi ko nyina afite intege nke kubera izabukuru bityo akaba yituma mu gasozi.Muri ayo masaha yose rwari rwabuze gica hagati ye na polisi, televiziyo nyinshi zasabye Batham kuzigana niba yifuza kugeza ibyo byifuzo bye kuri leta cyangwa ku bategetsi.Inkuru ya BBC | 260 | 712 |
Dore ibyibanze ukwiye kwibaza mbere yo gufata umwanzuro wo gutandukana n’umukunzi wawe. Mu rukundo haberamo ibintu byinshi kuko uyu munsi bishobora kuba bimeze neza ejo bikanga ni byiza ko mu gihe byanze mbere yo gufata umwanzuro wo gutandukana n’umukunzi wawe ugira ibibazo wowe ubwawe ukwiye kubanza kwibaza kuko ibyo bibazo bishobora kuguha gufata umwanzuro udashobora kugutera kwicuza.Bimwe mu bibazo ukwiye kwibaza mbere yo gufata umwanzuro wo gutandukana n’umukunzi wawe:1.Ese nidutandukana nibwo nzagira ibihe n’ubuzima bwiza kuruta turi kumwe ?Reba niba uko mubanye byibuze ari sawa ahubwo yenda akaba ari wowe udashobotse. Ushobora kurebera ku bandi bagenzi bawe nubwo mu rukundo buri wese akunda ukwe. Ariko gereranya urebe niba nimurekana ari bwo bizakugendekera neza kurushaho.2. Ese mu by’ukuri kuba ngiye gutandukana na we ndi mu kuri cyangwa ni jye munyamafuti ?Zirikana yuko niba ari wowe munyamafuti, n’undi muzahura uzongera ugongane na we. Ese kuba tugiye gutandukana aho nticyaba ari ikibazo gishingiye ku bijyanye no gutera akabariro gusa? Aho uzaba uyobye cyane. Gerageza gushaka ubundi buryo mwakemura ikibazo ubundi ibintu bigaruke mu buryo.3.Ese nagerageje ibishoboka byose ngo twe gutandukana?Mwagiranye ibihe byiza kenshi kandi igihe kirekire, none ubu, ntakinyikoza. Ahora ambwira ko akazi kabaye kenshi, hakaba nubwo muhamagara ntanyitabe. Ntabwo tukigirana ibihe byiza nka mbere. Mfashe umwanzuro, ngiye gutandukana na we nta nteguza. Oya ! banza ugerageze uko ushoboye, umenye impamvu aguha niba ari ukuri, ndetse unegere inkoramutima zawe zikugire inama. Mbere yo gufata icyemezo cyo gutandunana na we, banza ugerageze ibishoboka byose nibinanirana ube ari bwo ufata umwanzuro wo gutandukana.4.Ese si jye nyirabayazana ?Ni ngombwa rwose kwisuzuma ukongera ukisuzuma ukareba neza niba atari wowe uteza amahane. Mbese ko atari wowe nyiri amafuti no kutabana neza. Ubundi rero nuvumbura ko ari wowe nyirabayazana, wikosore, nusanga atari wowe…5- Ese ubundi nubwo nshaka gutandukana na we ubundi ndacyamukunda cyangwa ntakimbamo ?Niba wumva ukimukunda, ukifuza kumubona mu maso mubyutse, ukifuza kumupfumbata, nyamuneka itonde kurekana na we !! niba wumva ntacyo akikubwiye, wabona nawe utakimukunda, mbese utakimwibonamo, aho urumva iyo bijya.6. Ese simfashe icyemezo mpubutse cyangwa imburagihe ?Reba neza niba icyemezo ufashe utagihubukiye. Reba niba waragerageje bihagije. Reba niba mu nama inkoramutima zawe zakugiriye waragerageje kuzikurikiza bikanga. Fata umwanya uhagije n’igihe gihagije cyo kubitekerezaho.7. Ese ubundi nzabasha kumureka neza neza ?Abenshi bafata bene uyu mwanzuro, ariko ejo bagatangira kwirirwa barira cyangwa bagata umutwe bumva bashaka gusubirana na bo batandukanye. Mbese bakumva batabaho batabana na bo batandukanye. Ni ngombwa rero kureba niba ufite imbaraga zo gufata icyemezo ukanagishyira mu bikorwa. | 402 | 1,132 |
Papa Francis yaraye mu bitaro, gahunda ze zasubitswe. Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis umaze kugeza ku myaka 86 y’amavuko, yaraye mu bitaro kubera ibibazo yasanganywe mu myanya y’ubuhumekero nk’uko byemejwe na Vatican.
Ibiro Ntaramakuru by’u Bufaransa (AFP) byatangaje ko Papa Francis akomeza guhabwa ubuvuzi kuri uyu wa Kane, bityo abo yagombaga kwakira n’ibyo yari gukora bikaba byasubitswe.
Umuvugizi wa Vatican Matteo Bruni, yavuze ko ku wa Gatatu ari bwo Papa Francis yakiriwe mu Bitaro bya Gemelli biherereye i Roma kugira ngo asuzumwe ariko akaba yatanze itangazo rishimangira ko amaze iminsi ataka ibibazo mu myanya y’ubuhumekero.
Nyuma yo gufatirwa ibizamini, byagaragaye ko afite ‘infection’ mu myanya y’ubuhumekero itari COVID-19, bikaba bisaba ko amara iminsi mike mu bitaro kugira ngo ahabwe ubuvuzi bukwiriye.
Hari amakuru avuga ko gahunda za Papa z’uyu munsi zose zahagaritswe, bikaba byatumye n’abanyamakuru benshi bajya kurara hanze y’ibitaro arwariyemo.
Ubwo burwayi buje nyuma y’ibyumweru bike Papa Francis yizihije isabukuru y’imyaka 10 ahawe iyo nshingano yo kuba Umushumba wa Kikiziya Gatolika ku Isi, aho yasimbuye Papa Benedigito wa VXI weguye na we abitewe n’ibibazo by’uburwayi.
Ni ibibazo bivutse kandi mu gihe abakirisitu Gatolika ku Isi yose binjiye mu cyumweru cy’Igisibo kibanziriza Umunsi Mukuru wa Pasika.
Guhera mu mwaka ushize, byavugwaga ko Papa Francis afite ububabare bwo mu mavi buhoraho bwamusabaga kugendera mu kagare.
Isubikwa ry’urugendo rwe rw’Afurika mu mwaka ushize hamwe n’izindi gahunda yagombaga gukorera i Vatican biri mu byatumye hibazwa byinshi ku buzima bwe.
Muri Nyakanga 2022 ni bwo yamenyesheje itangazamakuru ko akeneye kugenza gake kugira ngo ubuzima bwe burusheho kumera neza. | 248 | 665 |
Igitutu cy’abigaragambya i Nairobi cyaburijemo umugambi wo gutema igiti kimaze imyaka 100. Impirimbanyi zo kurengera ibidukikije muri Kenya zishimiye itegeko rya perezida ribuza gutema igiti bivugwa ko kimaze imyaka 100 cyari kigiye gutemwa kubera umuhanda uri hejuru y’uwundi uri kubakwa. Izi mpirimbanyi zimaze ibyumweru zigaragambya zamagana itemwa ry’ibiti biri mu murwa mukuru ahari kubakwa umuhanda wa 27Km uzaba uri hejuru y’uwundi ugamije kugabanya umubyigano w’imodoka i Nairobi. Iki giti cy’imbuto bita ‘fig’ cyangwa ‘figuier’ kiri hagati mu muhanda wa Waiyaki Way mu burengerazuba bwa Nairobi, abashinzwe ibikorwa remezo bari bagishyize mu bigomba gutemwa. Gusa iki si igiti nk’ibindi, kirazwi cyane aho kiri kuko bivugwa ko kimaze imyaka igera ku 100. Imyigaragambyo y’impirimbanyi yatumye abategetsi ba Nairobi bavuga ko kizarandurwa bakagitera ahandi ho kukibungabunga. Nabyo ntibyari bihagije ku baharanira ubusugire bwacyo. Ejo ku wa gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020, Maj Gen Mohammed Badi, ukuriye urwego rwa Nairobi Metropolitan Services ishinzwe ibikorwa remezo by’umujyi, yasohoye itegeko ryatanzwe na Perezida Uhuru Kenyatta rivuga ko; “Ibikorwa by’iterambere byose bizakorwa hano bitagomba gukora kuri iki giti”. Yavuze kandi ko icyo giti ari “ikirango n’umurage w’umuco n’ibidukikije bya Kenya.” Bamwe mu mpirimbanyi bahise batangaza ibyishimo byabo ko icyo baharaniye bakigezeho. Kompanyi y’Abashinwa yatangiye kubaka umuhanda uzaba uteretse hejuru y’inkingi zishinze, uri hejuru y’umuhanda mugari uva ku kibuga cy’indege ugana mu burengerazuba. Nkuko BBC ibitangaza, Bwana Badi yabwiye abanyamakuru ko bazavugana n’abari kubaka uwo muhanda ngo ntibazakore kuri icyo giti. Yavuze kandi ko kizubakirwa uruzitiro kugira ngo bakirinde kandi abantu bakomeze kwishimira ubwiza bwacyo no kukibona. Munyaneza Theogene / intyoza.com | 252 | 718 |
Umurimo: Harifuzwa ko ikiruhuko gihabwa umubyeyi w’umugore n’umugabo babyaye kiyongera. Hari abaturage n’abadepite bahuriza ku cyifuzo cy’uko ikiruhuko gihabwa umukozi w’umugore wabyaye cyakongerwa kikava ku byumweru 12, ndetse n’igihabwa umugabo kikava ku minsi 4 kikaba cyagera ku kwezi. Ibi ngo ni mu rwego rwo kongera umwanya ababyeyi bamarana n’umwana hagamijwe kwita ku muryango uburere n’ uburezi bw’ umwana. Ubusanzwe itegeko ry’ umurimo riteganya ikiruhuko cy’ ibyumweru 12 gusa ku mukozi w’ umugore wabyaye mu gihe umugabo rimuteganyiriza iminsi 4 gusa. Abaturage bagaragaza aho babona hakwiye impinduka kuri ibi biruhuko. “Hari ibintu biba bikenewe mu rugo, umugabo akagushakira agasombe, agakoma, byaba ngombwa ukanamutekera kuko uwo mugore nta mbaraga aba yagatoye rero bamuhaye icyumweru wenda yaba abikoze akazasubira ku kazi umugore yarabonye imbaraga zo kuba utwo turimo tworoheje yatwikorera.” – Byukusenge Esperance, Umuturtage wo mu Karere ka Gasabo. “Umugabo, iminsi 4 ni mike, yakabaye icyumweru kimwe cyangwa bibiri akazagaruka stress zarangiye ku buryo anagarutse yaza afite imbaraga umutima uri hamwe akazi akagakora akitayeho.” – Pacifique Dukuzimana, Umuturage wo mu Karere ka Nyarugenge. Ibi kandi babihuriraho na bamwe mu badepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage, bahamya ko ibi byahabwa agaciro kanini mu gusuzuma umushinga w’ itegeko rihindura itegeko rigenga umurimo mu Rwanda. DepiteManirarora Annoncee yagize ati: “Niba bishoboka mu iteka rizashyirwaho, icyo gihe cyakongerwa, ku mugabo nawe iminsi 4 ni mike, irangira mukiri kwa muganga hanyuma ukamusigayo ugahita ugenda ku buryo usanga iriya minsi ine ntacyo ikumariye.” Depite Frank Habineza nawe yagize ati: “Iriya minsi ine ni mike cyane, nk’umudamu wagize ingorane akabyara umwana udashyitse, ya minsi 4 umugabo niwe umwitaho ariko kwa muganga iyo bafashe icyemezo cyo gusaba umubyeyi kuguma aho kubera nyine uko babona ubuzima bwe, uwo umugabo ntabona uko akurikirana bwa buzima bw’ umubyeyi n’ umwana.” Hon. Uwamariya Odette, Perezida wa Komisiyo y’Imibereho myiza mu mutwe w’abadepite, ashimangira ko izi ngingo zisaba ibiganiro byimbitse ariko ko byaba ibitekerezo by’ abaturage, abadepite n’abandi bizahabwa agaciro ariko hashyizwe imbere inyungu umuturage abifitemo muri rusange. “Ibyo byose mu gusuzuma ingingo ku yindi muri uyu mushinga w’itegeko, tuzagenda byose tubisuzuma, twita ku bitekerezo haba mu nteko rusange cyangwa hano muri komisiyo aiko nyine ibyo byose birumvikana tuba dushyize imbere inyungu z’ umuturage muri rusange.” Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan avuga ko ibi bitekerezo bizakomeza kuganirwaho n’ izindi nzego bireba zirimo izifite mu nshingano ubwiteganyirize n’ izindi hagamijwe ko ababyeyi bombi babona ikiruhuko cyo kubyara gihagije. “Natwe twifuza ko ibi byahinduka ariko uyu munsi sibyo byatugenzaga gusa twumva ko uko tuzagenda turushaho gushyira imbaraga mu kwizigamira no kwiteganyiriza tuzahindura rwose iriya minsi tuyongere haba ku bagabo no kubagore.” By’umwihariko ku bijyanye n’ikiruhuko ku mubyeyi w’umugabo wabyaye, Minisiteri y’abakozi ba leta itanga inama ko cyakongerwa vuba cyangwa bitinze byanajyanishwa n’ubukangurambaga bugamije koko gutuma umubyeyi w’ umugabo akoresha ibikwiye iki kiruhuko, aho kugikoresha nk’ikiruhuko cyo kwishimira ko yabyaye gusa ahubwo akagikoresha yita ku ruhinja na nyina. | 469 | 1,333 |
Uburusiya: Putin yatsinze amatora ku bwiganze bw’amajwi. Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yongeye gutorerwa kuyobora kuba umukuru w’ibihugu ku bwiganze bw’amajwi, atsinda abandi bakandida bari bemejwe n’ibiro bya Perezidanse ye ya Klemlin. Abakuriye komisiyo y’amatora ubwo batangazaga ko ibyayavuyemo bigaragaza ko Putin yayatsinze ku majwi arenga 87%, Putin yavuze ko demokarasi y’Uburusiya ikorera mu mucyo kurusha ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bw’isi. Umwe mu ba nyapolitike bakomeye bari bafite kuba bahangana na Perezida Putin yari Alexie Navalny, wapfuye mbere gato ko Amatora aba byatumye abari bashyigikiye uwo utavuga rumwe na Putin bigabije imihanda, nyuma yuko Putin yegukanye intsinzi ku bwiganze. Abigaragambya bavuga ko abakandida bahatanye na Putin bari baringa. Mu cyo bise igikorwa “cya saa sita z’amanywa cyo kwamagana Putin” cyatumye imirongo miremire y’abatora ijya mu mijyi y’Uburusiya irimo no mu murwa mukuru Moscow n’i St Petersburg, hamwe no hanze ya za ambasade nyinshi z’amahanga, ntacyo byahungabanyije na kimwe ku biva mu matora. Nkuko bisanzwe ibihugu by’uburayi byabaye ibya mbere mu kwamagana ibyavuye mu matora y’uburusiya byemeza ko atakozwe mu mucyo. Ubudage bwayise “ingirwamatora” yo ku butegetsi bw’umunyagitugu ucungira ku kuniga (ubwisanzure), ikandamiza n’urugomo. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza Lord Cameron yamaganye “ikorwa ry’amatora anyuranyije n’amategeko ku butaka bwa Ukraine”. Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko “umunyagitugu w’Umurusiya arimo gukora, guhimba amatora”. Umwe mu bababanye na Navalny, witwa Leonid Volkov, mu cyumweru gishize yakorewe iyicarubozo n’icyuma kimeze nk’inyundo bakoresha mu guhonda inyama ngo zorohere, aho iri mu buhungiro muri Lithuania, yagize ati “Ijanisha ryahawe Putin, birumvikana, ntirihuye na gato n’ukuri.” Ayo matora yabaye mu gihe cy’iminsi itatu yo gutora, ndetse abantu bo mu turere twa Ukraine twigaruriwe n’Uburusiya bo bari bafite igihe kirekire kurushaho, mu kugerageza kwemeza abahatuye ngo bajye gutora. Umwe mu bakuriye Komisiyo y’amatora ngo yarishwe ku cyumweru, ubwo amatora yari arimbanyije. Yaguye mu mujyi wa Berdyansk wigaruriwe n’Uburusiya, ndetse abahatuye bavuze ko abakorana n’Uburusiya bagiye inzu ku yindi bafite udusanduku tw’itora, baherekejwe n’abasirikare bafite imbunda. Indorerezi zigenga zo mu muryango wa Golos zangiwe kugenzura ayo matora, ariko hari amakuru yuko habayeho inenge muri ayo matora, hamwe no kotsa igitutu abakozi batari aba Leta ngo batorere ku biro by’itora cyangwa mu buryo bwa internet. Perezida Putin yashimye impirimbanyi z’amatora zashishikarije abatora kuyitabira ku bwinshi, nubwo yamaganye abangije amatora, avuga ko bazabihanirwa. | 372 | 1,032 |
Uganda: Kaminuza yahagaritse amasomo izira ko icyo gihugu gishaka guhana ababana bahuje ibitsina. Ngo ubufasha kaminuza ya Buckingham University yo mu bwongereza babaye bahagaritse ubufatanye na Victoria University yo muri Uganda kubera ko inteko ishinga amategeko ya Uganda ishobora gutora itegeko rihana abantu babana bahuje ibitsina. Ibi byatumye abanyeshuri biga muri iryo shuri bahangayikishwa n’ejo hazaza habo dore ko abenshi ari abatishoboye. Kuri ubu amasomo yabaye ahagaze muri iyo kaminuza; nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Daily Monitor cyandikirwa muri Uganda. Umushinga w’itegeko rihana ababana bahuje ibitsina muri Uganda ntirivugwaho rumwe mu gihugu cya Uganda kuko hari abemeza ko ribangamira uburenganzira bwa muntu. Mu gihe abarishyigikiye bo bemeza ko kubana n’uwo muhuje igitsina ari ikizira mu muco w’abanya Uganda ndetse n’abanyafurika muri rusange. Egide Kayiranga | 123 | 328 |
Imitego yica nkongwa yabafashije kongera umusaruro. Iyi mitego bayigereranya na Radio itanga impuruza y’ahari nkongwa n’ibindi byonnyi, bigatuma bafata ingamba zo kubirwanya hakiri kare. Nyiraharerimana Rusiya umujyanama mu by’ubuhinzi wo mu murenge wa Muko mu Akarere ka Musanze, avuga ko nkongwa igitangira kugaragara mu mwaka 2017 yangije ibigori byari bihinze ku buso bunini. Yagize ati: "Icyo gihe twezaga toni zirenga eshanu z’ibigori kuri hegitari imwe, nkongwa aho iziye yangije ibyo yasanze mu mirima irabikongora, ku buryo icyo gihe twejeje toni eshatu gusa kuri hegitari imwe, urumva ko twahombye bikomeye cyane". Undi muhinzi wo mu Karere ka Nyanza witwa Nyirimbibi Athanase yagize ati: "Nkongwa ikiza muri 2017 umusaruro twezaga waragabunutse dusarura nka kimwe cya kabiri cyawo; ahajyaga hera toni esheshatu twahakuye enye gusa. Tukimara kubona nkongwa yononnye ibigori byari mu mirima yacu twigiriye inama yo kubirandura tubigaburira inka zirarwara kuko tutari tuziko ahubwo ari uburozi twarimo tuziha. Urumva icyo gihombo cyose twagize, abana bacu babuze uko bajya ku mashuri, mituweri tubura uko tuzishyura, mbese twagize ikibazo. Aba bahinzi kimwe n’abandi bo mu turere dutandukanye two mu gihugu bavuga ko bongeye kugira agahenge nyuma y’aho batangiriye gukoresha imitego yabugenewe ikoreshwa mu kwica ibinyugunyugu bivamo nkongwa mu mirima yabo. Nyiraharerimana ati: "Agahenge kongeye kugaruka ubwo twari tumaze kubona imitego yica ibinyugunyugu bivamo nkongwa, ibigori twahinze nyuma yaho bizanzamuka ubwo". Uyu mutego umeze nk’akadobo gato gapfundikiye, gakozwe mu bikoresho bifite ibara ry’icyatsi, umuhondo n’umweru. Hari ahashyirwa umuti ufite impumuro ireshya ibinyugunyugu bivamo nkongwa biba biri ku buso bw’umurambararo wa Ha 2 z’ahahinze ibigori, byakageraho bigahita byitura mu kindi gice nacyo kibamo umuti ukoreshwa mu kwica ibyo binyugunyugu. Uyu muhinzi yagize ati: "Mu gihe cyo gusura uyu mutego aho tuba twawushyize mu murima, iyo dusanzemo ibinyugunyugu byinshi, kiba ari ikimenyetso cy’uko aho hantu hari nkongwa nyinshi bigatuma dufata ingamba zikomeye. Iyo ibyo binyugunyugu ari bicye, biba biduha icyizere ko izo nkongwa zagabanutse; uyu mutego tuwugereranya na radio isakaza amakuru kuko nawo uduha amakuru kuri nkongwa". Abahinzi bavuga ko kurwanya nkongwa bakoresheje iyi mitego babifatanyije n’ubundi buryo bukomatanyije harimo guhinga ku gihe, guhinduranya ibihingwa mu mirima bita ku gukoresha imbuto z’indobanure, ifumbire y’imborera n’imvaruganda babishyiramo imbaraga kugira ngo bikomeze guca intege nkongwa. Hakizamungu Leon Umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’ubworozi RAB mu ishami rishinzwe kurwanya indwara z’ibyonnyi, avuga ko uretse kuba iyi mitego igenda ifasha mu kurwanya nkongwa, hakomeje gushyirwaho uburyo bushingiye ku ikoranabuhanga rizatuma iki kibazo kiba amateka bidatinze. Yagize ati: "leta ikomeje gushyiraho ingamba no kongera ikoranabuhanga rihanitse, rizorohereza abahinzi kubona amakuru n’amabwiriza birebana no kurwanya nkongwa, ku buryo mu gihe kiri imbere iki kibazo kizaba cyabaye amateka. Iri koranabuhanga rya telefoni rizajya ryifashishwa n’abamamazabuhinzi kugira ngo bafashe bagenzi babo kumenya amakuru kuri nkongwa no kuyashyikiriza inzego bireba, kugira ngo zihutire kugira icyo zikora; twizeye neza ko ibi bizadufasha mu gihe kiri imbere, aho tuzaba tuvuga tuti nkongwa yabaye amateka". Akomeza avuga ko ikinyugunyugu kivamo nkongwa kigereranywa n’umwanzi w’ibihingwa cyane cyane ibigori, kikanororoka vuba dore ko gifite ubushobozi bwo gutera amagi ibihumbi 2 mu isaha imwe. Iki mu gihe ari ikigabo cyihuza n’ikigore bikoroka hakavamo nkongwa yonona imyaka. Uretse imitego igenda ikwirakwizwa mu bahinzi ariko bagaragaza ko nayo ikiri micye bagereranyije n’ubuso buhinzeho imyaka, Ikigo RAB kivuga ko ikoranabuhanga rivuguruwe hakoreshejwe telephone ryatangiye gukoreshwa n’abamamazabuhinzi kugira ngo barusheho gukurikirana no kurwanya nkongwa, ariko kandi banihutishe amakuru yunganira inzego bireba mu gukaza ingamba zo kuyikumira. Umunyamakuru | 551 | 1,600 |
Goma: Abarenga 300 bakomerekejwe n’amasasu n’ibibombe mu kwezi kumwe. Mu kwezi kwa Gashyantare honyine, abantu barenga magana atatu bakomerekejwe n’amasasu n’ibice bya bombe muri Goma no mu nkengero zayo, nkuko byatangajwe,tariki ya 6 Werurwe na Robert Martini, umuyobozi mukuru wa komite mpuzamahanga ya Croix-Rouge (ICRC),asura ibitaro bya CBCA Ndosho muri Goma.Iki kigo cyakira binyuze ku nkunga ya CICR, inkomere z’intambara.Robert Martini yavuze ko kutarengera abasivili no kubibasira mu gihe cy’imirwano yabereye mu majyaruguru ya Kivu bidakwiriye.Muri aba bakomeretse, 40% ni abasivili, yagaragaje ko ari ngombwa kugabanya imibabaro y’abasivili:Ati: "Ibyo nabonye muri uru ruzinduko rwose ni incamake ngufi yerekana urugero rw’ibyago byibasiye inyokomuntu biteye impungenge cyane. Kandi rwose turimo kwibonera ikibazo kinini mu kurinda abaturage b’abasivili. Turi muri gahunda yo gukuba kabiri ubushobozi bwacu bwo gufasha; mu bikorwa bimwe dukuba gatatu."Uyu yavuze ko ikintu cy’ingenzi hano ari ugushaka inzira nziza yo kugabanya akaga kugarije abasivili mu bihe by’intambara zihuje abitwaje intwaro hakubahirizwa amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu n’impande zihanganye.Byongeye kandi, Robert Mardin yavuze ko yaje i Goma “kwibutsa amategeko mpuzamahanga asobanutse neza arengera ikiremwamuntu, agizwe n’abarwanyi bafata ingamba zose zo kurinda abasivili,yaba ku basirikare n’abandi.Yatanze urugero,ko hakwiriye kwirindwa "ikoreshwa ry’intwaro ziremereye mu turere dutuwe cyane ... "Yasuye kandi inkambi y’impunzi i Lushaga, aho abantu 40.000 bahageze mu byumweru bishize, nyuma y’imirwano iherutse kubera Sake. Yavuze ko yiboneye “imibabaro idashobora kwihanganirwa” asezeranya kuzamura ijwi ry’abantu babarirwa muri za miriyoni bahunze bava muri Kivu y’Amajyaruguru ku bafata ibyemezo.CICR yorohereza kubona amazi yo kunywa ku mpunzi ibihumbi n’ibihumbi bahungiye hafi ya Goma. Ikora kandi ku isuku n’ubuvuzi mu nkambi kugira ngo igabanye ibyago byo gukwirakwiza indwara ziterwa n’umwanda harimo na kolera. | 266 | 806 |
Ubwoba ni bwinshi ku buzima bw’abagabo 5 baburiye mu bwato bw’ubushakashatsi. Ibyitezwe kuri ba bagabo batanu bari mu bwato bujya hasi mu nyanja biteye ubwoba – uko amasaha yicuma niko umwuka bafite wo guhumeka ushira, abarimo kubashakisha nabo ntibaruhuka.Kugeza ubu nta nkuru yabo izwi kuko batakaje itumanaho. Biracyekwa ko ubu basigaranye umwuka wa oxygen umara igihe kiri munsi y’amasaha 10, ibishyira igitutu ku barimo kubashakisha ngo bababone bitaraba bibi.Dr Ken Ledez inzobere mu buvuzi yo muri Memorial University i St John’s mu ntara ya Newfoundland ya Canada, yavuze ko kubura umwuka atari cyo kibazo cyonyine kibugarije.Ahubwo ubu bwato bushobora kuba bwarabuze n’amashanyarazi, kandi agira uruhare mu kugenzura imyuka ya oxygen na carbon dioxide/ gaz carbonique imbere muri ubu bwato.Uko oxygen igabanuka, umwuka wa gaz carbonique abari muri ubu bwato basohora uriyongera, ibi biba bishobora guteza ibyago bikomeye.Dr Ken ati: “Uko ibipimo bya gaz carbonique bizamuka, bihinduka nk’umwuka usinziriza, abantu bagasinzira.”Uyu mwuka iyo ubaye mwinshi mu maraso y’umuntu, agirwa uburwayi bwitwa hypercapnia, kandi ashobora gupfa iyo atavuwe.Captain Ryan Ramsey wahoze mu gisirikare kirwanirwa mu mazi, avuga ko yarebye kuri internet amashusho y’imbere muri buriya bwato akabona nta ‘system’ irimo yitwa ‘scrubbers’ yo kuvanamo umwuka wa carbon dioxide.Ati: “Kuri njye nicyo kibazo gikomeye kurusha ibindi byose”.Ubwo kandi niko abari muri ubwo bwato bari mu kaga ko kugira hypothermia, aho umubiri ukonja bikabije.Kubwa Capt Ramsey, niba buriya bwato buri ku ndiba y’inyanja, igipimo cy’ubukonje kiri kuri 0°C. Niba kandi butagifite amashanyarazi, nta ngufu zitanga ubushyuhe bwaba bugitanga. | 244 | 635 |
ukagera ku bana 3 mu 2035 no ku bana 2 mu 2050. Byongeye kandi, amakuru ajyanye n'ubuzima bw'imyororokere na serivisi zitangwa muri urwo rwego zizanozwa hagamijwe gukumira inda zitateganyijwe no kurwanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyane cyane mu rubyiruko. Kugira ngo ibi bigerweho, hazashyirwaho uburyo bwo gutanga serivisi z'u buzima zuzuye harimo ubuvuzi bugezweho bw'i ndwara zitandura no gushyiraho uburyo bwo gupima ubwoko bunyuranye bwa kanseri, harimo na kanseri y'inkondo y'umura. Mu rwego rwo kunoza gahunda y'Ubwisungane mu Kwivuza (Mutuelle de Sante), imbaraga nyinshi zizashyirwa mu kuzamura ireme rya serivisi zitangwa muri urwo rwego. Hashingiwe ku mubare munini w'ababwitabira, hashingiwe kandi no ku buryo burambye bwo gukusanya amafaranga akenewe, ubwo bwisungane buzafasha ibyiciro byose by'abaturage kandi butume abantu bakomeza kwitabira serivisi z'ubuzima ari nako bigabanya amafaranga basohora mu rwego rwo kwivuza. Uburyo bwo gutanga serivisi z'ubuzima buzatezwa imbere kugeza ku nzego zegereye abaturage; abarwayi barusheho kubona ubuvuzi bw'ibanze hafi yabo ndetse barusheho kubona ubuvuzi bwihariye mu mavuriro abegereye. Serivisi z'ubuzima zizakwirakwizwa harimo serivisi zo gusuzuma, kuvura, ubuvuzi bwita ku buzima bwo mu mutwe, kimwe na serivisi z'ubuvuzi zihabwa abarwayi mu rwego rwo ku bag abanyi riza ubu babare. U b uvuzi bw'iyakure b uzatezwa imbere ki mwe n'i han gwa n'i koreshwa ry'ikoranabuhanga rihanitse ryifashishwa mu buvuzi hagamijwe kunoza ireme rya serivisi z'ubuzima zitangwa. Ibi bizagira kandi uruhare mu koroshya imihugurire yihariye y'abakozi bo mu rwego rw'ubuvuzi bwihariye, binoze ubushakashatsi bukorwa mu rwego rw'ubuvuzi, bigabanye ikiguzi n'umwanya mu bikorwa by'ubuvuzi muri rusange, bizamure umutekano w'abarwayi kandi ari nako binabungabunga amakuru y'u buzima mu gihugu hose. U Rwanda rwiyemeje kurandura imirire mibi mu bana Barwo (kugwingira, kugira ibiro b itajyanye n'i myaka, kugira ibiro bitajyanye n'ubu re b ure) mu 2035. Umubare w'abana bari munsi y'imyaka 5 bagwingira uzava kuri 33% mu 2020 ugere kuri 5% mu 2035 na 3% mu 2050. Abanyarwanda kandi baza ko meza kwita ku kugira I m I r1 re myiza i bu ngabu n ga ubuzima hagamijwe kugabanya indwara ziterwa n'ubu ryo abantu babaho nk'umubyibuho ukabije n'indwara ya diyabete. U Rwanda kandi ruzaba igicumbi cy'ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi, ubushakashatsi mu rwego rw'ubuzima n'inganda zikora imiti. Hazashyirwaho amavuriro akomeye yo ku rwego rw'isi atanga serivisi zihariye z'u buzima ziri mu za mbere ku rwego rw'umugabane w'Afurika, n'amavuriro atanga serivisi zihanitse ku ndwara zihariye n'atangira icyarimwe serivisi nyinshi zitangwa n'inzobere mu ndwara zitandukanye. 1 b i b izajyana no kuzamura u bush o bozi bw'abakora mu rwego rw'ubuzima kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza zitangwa ku nzego zose. U Rwanda ruzashishikariza abashoramari kuyishora mu nganda zikora imiti no mu bikorwa byo kuyikwi rakwiza, bizaba ki mwe mu bizatuma iki g uzi cy'i m iti kigabanuka mu gihugu ndetse ikoherezwa no mu mahanga. Hazashyigikirwa ibikorwa by'ubushakashatsi mu rwego rw'ubuvuzi hatezwa imbere amasomo ajyanye n'ubumenyi (Siyansi), ikoranabuhanga, imibare, no kwigisha abenjeniyeri; kandi abanyeshuri bakab iteg u rwamo bakiri mu byiciro b i banza by'amashuri. Uburezi bufite ireme kuri bose Urwego rw'uburezi ruvuguruye ruzaba umusingi utuma u Rwanda rwinjira mu u h a n d o r w'i b i h u g u byateye i m b ere m u 2 0 5 0 bifite u b ure z i b ujya na n'i soko ry'umurimo. Ibi bisaba ko u Rwanda rwongera ishoramari mu bikorwa by'uburezi bitanga umusaruro mwinshi mu gihe kirekire ari na wo musingi w'izamuka ry'ubukungu ri ram bye, cyane cyane i nteganyanyi g ish o zihamye zi gam ij e gutanga uburezi bufite ireme bugenewe abana b'incuke n'abo mu burezi bw'ibanze | 576 | 1,530 |
Umwaro wa Victoria. Kuva umubano w’u Rwanda na Uganda wajya mu buryo, urujya n’uruza hagati y’abaturage b’ibihugu byombi rwongeye kuba rwose, nubwo hari benshi mu Banyarwanda batarongera gukandagiza ikirenge muri iki gihugu kuva ubwo umubano w’ibihugu byombi wazambaga, ku buryo ubu urukumbuzi rubamereye nabi.
Kamwe mu duce dukundwa n’Abanyarwanda bagenderera Uganda by’umwihariko abasura umurwa mukuru, Kampala ni Gabba.
Imiterere.
Gabba ni agace gakora ku nkombe z’Ikiyaga cya Victoria ahagana mu majyaruguru, gaherereye mu majyepfo ya Kampala. Mu majyaruguru ashyira uburasirazuba gahana imbibi n’ahazwi nka Kawuku, gahana imbibi kandi na Bbunga mu majyaruguru, Munyonyo mu majyepfo ndetse na Buziga mu majyaruguru ashyira uburengerazuba.
Kuhagera uvuye i Munyonyo bigufata nk’iminota 15, bakaguca 2000 by’Amashilingi igihe wakoresheje moto. Iyo uvuye i Kampala mu Mujyi ho baguca atari hejuru y’ibihumbi 10 by’Amashilingi bitewe n’uko waciririkanyije.
Mu myaka yashize iyo wagendereraga Gabba wasangaga yuzuyemo Abanyarwanda benshi, biganjemo abigaga muri Kampala University ndetse n’abandi batuye muri iki gihugu ku mpamvu zitandukanye babaga bavuye mu duce nka Kabalagala, Kansanga n’ahandi.
Icyo abanyarwanda bahakundira.
Ushobora kwibaza uti kuki Abanyarwanda bakundaga Gabba? Mu by’ukuri aka si agace wavuga ko ari keza cyane gusa gafite imiterere yako yihariye ituma benshi bagakunda.
Nuganira neza n’abazi Gabba bazakubwira ko bayikundira kuba ifite isoko ribamo ibintu bihendutse, kuba ikora ku mazi kandi ikagira n’umucanga uzwi nka Gabba beach.
Iyo ugeze muri aka gace uhita ubona ko gafite imiterere yihariye, benshi mu bahatuye bakora uburobyi, imirimo yo kwambutsa abantu mu mato ndetse n’ubucuruzi butandukanye.
Imibereho.
Kuva ku wa Mbere kugeza ku Cyumweru ntihajya habura urujya n’uruza rw’abantu bamwe baje kwihahira abandi bari mu butembere.
Umugani wo kurya ihene imwe indi iziritse wabona ukuri kwawo ugeze muri Gabba kuko mu gihe bari kukocyereza ho inkoko, hafi aho haba hari imodoka cyangwa ibibuti birimo izindi zitegereje kubagwa.
Aka ni agace uzasangamo abana, abasaza, abakecuru, inkumi n’abasore bose bahujwe n’ikintu kimwe, umurimo kuko uba ubona buri wese akora cyane ngo nibura aze kugira icyo acyura.
Kubera kumara igihe kinini abaturage baha babana n’Abanyarwanda, usanga abenshi baramaze kumenya Ikinyarwanda ku buryo gusabana nabo bitagusaba kuba uzi Urugande cyangwa Icyongereza.
Ubucuruzi.
Iyo ugeze Gabba, mbere yo kumanuka ngo ugere ku nkengero za Victoria, ubanza kunyura mu isoko ryaho rizwi nka ‘Gabba market’. Iri uzarisangamo ibintu byose, kuva ku gikwasi kugera ku mashuka, inkweto n’ibindi.
Kimwe mu bintu bitangaje ni uko usanga hari n’abarambuye ibicuruzwa byabo mu muhanda ku buryo kugira ngo imodoka itambuke ibanza kwigengesera.
Iyo umanutse hepfo ugana ku kiyaga usanganirwa n’amato menshi yiganjemo akoze mu mbaho, aba ari mu mirimo yo gutembereza abantu n’uburobyi. Abaturage baha ni abanyarugwiro, ugihinguka barakwakira bakakubaza niba ugenzwa no gutembera cyangwa hari imari ushaka ngo bagufashe kuyibona.
Iyo ubabwiye ko ugenzwa no kwica isari, ikintu cya mbere bakubwira ko bashobora kukwakiriza ni ifi, kandi bakabanza kukuzanira iyo ushaka ko bakokereza ukihitiramo.
Kuko abarobyi benshi n’abacuruza inyama muri aka gace nta nzu bagira zo gucururizamo, bakwicaza kuri bagenzi babo baba bacuruza ibyo kunywa aho hafi kugira ngo nabo ubahe icyashara. | 467 | 1,331 |
Basketball: Amakipe y’u Rwanda na Uganda yegukanye igikombe cy’Akarere ka Gatanu. Ni amarushanwa yaberaga i Kampala muri Uganda kuva tariki 12 kugeza 18 Kamena 2022. Ni irushanwa kandi ryari ryitabiriwe n’ibihugu 3, ari byo Uganda, u Rwanda na Tanzania mu byiciro byombi. Ni irushanwa ryakinwe mu buryo bw’uko amakipe ahura hagati yayo (round robin) ndetse bagakina imikino ibanza n’iyo kwishyura, bisobanuye ko buri gihugu cyagiye gihura n’ikindi inshuro ebyiri. Ikipe y’u Rwanda mu bahungu yegukanye igikombe cy’iri rushanwa, mbere y’uko hakinwa umukino usoza na wo ikaba yawitwayemo neza itsinda Tanzania mu mukino wa nyuma amanota 84 kuri 43. Muri uwo mukino wabaye ku wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022, ikipe y’u Rwanda yihariye uduce twose, aho yatangiye itsinda agace ka mbere ku manota 19-4, aka kabiri kuri 18-16, aka gatatu ku manota 29-15 ndetse n’agace ka nyuma (4), ku manota 18-14. Ikipe y’u Rwanda yashyizeho agahigo ko gutsinda imikino yose yakinnye uko ari 4, ikaba yahise isoza iyi mikino iri ku mwanya wa mbere n’amanota 8, ikurikirwa na Uganda na Tanzania aho zombi zinganya amanota 5. Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Sano Rutatika Dick, ni we wahembwe nk’umukinnyi witwaye neza w’irushanwa mu bahungu. Uko ikipe y’u Rwanda yitwaye Ikipe y’u Rwanda yatangiye itsinda Uganda amanota 59-38, mu mukino wabaye tariki 13 Kamena 2022. Yaje gutsinda Tanzania mu mukino wakurikiyeho tariki 15 Kamena 2022, ku manota 73 kuri 57. Mu mikino yo kwishyura, yongeye gutsinda Uganda amanota 72 kuri 59, tariki 16 Kamena 2022, ni mu gihe yatsinze kandi Tanzania mu gusoza ku manota 84 kuri 43. Ku rundi ruhande, ikipe y’Igihugu ya Uganda na yo yatwaye igikombe mu bakobwa, nyuma yo kwitwara neza itsinda Tanzania ku manota 63 kuri 43. Uyu mukino wari kamarampaka, kuko wagiye kuba amakipe yombi anganya amanota 5. Uganda yasoje iri rushanwa iri ku mwanya wa mbere n’amanota 7, ikurikirwa na Tanzania n’amanota 6 naho u Rwanda ni urwa 3 n’amanota 5. Nyuma yo gutwara igikombe cy’Akarere ka 5, ikipe y’u Rwanda mu bahungu na Uganda mu bakobwa, zahise zikatisha itike yo kuzahagararira aka Karere mu mikino y’igikombe cya Afurika (U-18 Afrobasket), izabera i Antananarivo muri Madagascar kuva tariki 04 kugeza 14 Kanama 2022. Umunyamakuru @amonb_official | 359 | 872 |
Abasiganwa ku magare barahatana berekeza i Nyagatare ejo ku wa Gatandatu. Ni muri urwo rwego FERWACY yateguye irushanwa ryo mu Ntara y’Uburasirazuba (Eastern Circuit) rizava mu mujyi wa Kigali ryerekeza mu Karere ka Nyagatare ku wa gatandatu tariki ya 07/03/2015. Abakinnyi baturutse mu makipe atandatu yose ya hano mu Rwanda; Benediction Club y’I Rubavu, Cycling Club for All y’i Huye, Cine Elmay y’i Nyamirambo, Les Amis Sportif y’i Rwamagana, Kiramuruzi Cycling Team ibarizwa i Kiramuruzi, ndetse na Fly Cycling Team y’i Gasabo, barasiganwa berekeza Nyagatare ku ntera y’ibirometero 151. Mu bakinnyi bazitabira iri rushanwa kandi harimo n’abagize ikipe y’igihugu igomba kwitabira amarushanwa ya Tour du Cameroun barimo Ruhumuriza Abraham, Byukusenge Nathan, Byukusenge Patrick, Bintunimana Emile, Uwizeyimana Jean Claude na Hakuzimana, isiganwa rizatangira tariki ya 13 rikazasozwa tariki ya 22/03/2015. Eastern Circuit izatangirira i Remera mu Mujyi wa Kigali i saa tatu za mu gitondo (09:00) isorezwe mu Mujyi wa Nyagatare. Iri siganwa rigiye kuba mu gihe abandi bakinnyi bagize ikipe y’igihugu barimo Hadi Janvier, Ndayisenga Valens, Uwizeyimana Bonaventure, Biziyaremye Joseph, Nsengimana Jean Bosco na Karegeya Jérémie bamaze kwerekeza muri Algerie mu marushanwa azwi nka Grand Tour d’Algerie agomba gutangira ku wa gatanu tariki 06/03/2015 kugeza 30/3/2015. Sammy IMANISHIMWE | 198 | 519 |
Tariki 29 Mata: Umunsi mpuzamahanga wahariwe kubyina. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO) rifatanyije n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ryita ku mbyino (CDI) nibo bashyizeho uwo munsi mu mwaka wa 1982. Mu Rwanda nubwo hari imbyino zitandukanye zituruka hanze yarwo, hari n’ubundi bwoko bw’imbyino gakondo butandukanye: burimo ikinimba, umushayayo, intore, igishakamba, n’izindi. Gusa ariko hari zimwe mu mbyino zigenda zicika nk’imbyino yitwa “Urusengo” kuko ubu isigaye igaragara mu karere ka Burera gusa. Abanyaburera batuye hafi y’ikirunga cya Muhabura, mu mirenge ya Gahunga, Cyanika, Rugarama, Kagogo, na Kinoni, nibo babyina iyo mbyino cyane. Ababyina iyo mbyino bagendera ku njyana itangwa n’abavuza “Urusengo” bita “Abasengo”. Urusengo ni igikoresho cya muzika gakondo yo mu Rwanda. Injyana y’imbyino itangwa n’abavuza icyo gikoresho nayo yitwa “Urusengo”. Mu bijyanye na Muzika, imbyino y’Urusengo igenda ku gipimo cya gatanu k’umunani (5/8), aho Abanyaburera bayibyina bitera hejuru bavuza amashyi n’ingoma ariko nta ndirimbo baririmba. Abacuranzi b’Urusengo, mu karere ka Burera, bavuga ko mu Rwanda rwa kera barucurangiraga abami mu bitaramo bitandukanye. Bakemeza ko Urusengo ari umwihariko w’Abanyaburera gusa. Urusengo ariko rutandukanye n’ikondera risanzwe. Ikondera rikorwa mu mugano rikanavuzwa intambike mu gihe Urusengo rubazwa mu giti cy’umumero cyangwa umusave kandi rukavuzwa impagarike nk’uvuza umwirongi. Ngo kuvuza Urusengo ni ibintu byigwa, si ugupfa kuruvuza. Abahanga mu mateka y’u Rwanda barimo Padiri Alexis Kagame yanditse mu gitabo yise “Inganji Karinga” ko Urusengo rwaba rwarazanywe mu Rwanda bwa mbere n’umwami wa mbere w’u Rwanda Gihanga mu kinyejana cya 18. Uyu mwami yari afite urusengo rwarangaga ingoma ye rwitwa Nyamiringa. Norbert Niyizurugero | 249 | 719 |
Leta yizeje gukemura ikibazo cy’ubusumbane hagati y’abakozi ba leta. Byatangajwe ubwo iyo komisiyo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru ku bikubiye muri raporo y’ibikorwa byayo by’umwaka wa 2016-2017 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2017-2018, kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2017. Perezida w’inama y’abakomiseri muri komisiyo y’abakozi ba leta Habiyakare Francois, yavuze ko nubwo kino kibazo atari bo kireba ariko Minisiteri y’Umurimo n’abakozi (MIFOTRA) )irimo kukivugutira umuti. Yabivuze ubwo yabazwaga ikibazo kijyanye n’ubusumbane bw’imishahara y’abakozi kandi rimwe na rimwe banganya amashuri ahubwo bagatandukanywa n’ibigo bakorera. Yagize ati “Minisiteri y’abakozi iherutse kudusobanurira ko iby’umushahara fatizo inyigo yabyo yarangiye hakaba hasigaye kubishyira mu itegeko.” Yakomeje agira ati “Ariko ngo iryo teka ritegereje y’uko itegeko rigomba gushingiraho rivugurura itegeko ry’umurimo, ubwaryo risohoka kuko rigomba kubanza gusohoka kugirango iryo teka rijyanye n’umushahara fatizo ribone gusohoka, cyakora ntabwo yasobanuye aho iryo tegeko rigenga umurimo rigeze.” Bamwe mu bakozi ba leta basanga kuba habaho ubusumbane bw’imishahara mu bigo bya leta bishobora gutuma hatabaho kuzuza inshingano neza kubera kwanga kuvunika cyane bigaharirwa uhembwa menshi. Sibomana Innocent, asanga byaba byiza abakozi ba leta bagiye bahemberwa urwego rw’amashuri bafite byabafasha kurushaho kunoza akazi kabo. Ati “bibaye byiza bajya bahembera urwego rw’amashuri kuko ahantu hose akazi kahita kangana nta kuvuga ngo uriya arakora cyane kubera ko ahembwa menshi.” Yatanze urugero; uwigisha mu mashuri abanza afite impamyabumenyi ya kaminuza bakamuhembera ay’uwa gatandatu yisumbuye. Yavuze ko bigira ingaruka kuko akora uko yishakiye. Buri mwaka komisiyo y’abakozi ba leta ikora raporo y’ibikorwa ikayishikiriza inteko ishingamategeko, kuri ubu bikaba ari ku nshuro ya cyenda iyi raporo ikozwe. Umunyamakuru @ lvRaheema | 254 | 762 |
Kugeza magingo aya, imibare iteye ubwoba y’abishwe igaragazwa na Mukwege ishidikanywaho. Nk’umuntu wahawe igihembo cyitiriwe Nobel, twatekerezaga ko akwiye kuba yizewe mu byo avuga, ariko imibare avuga y’abantu 220 biciwe muri Kipupu batangajwe mu nkuru y’umunyamakuru w’umubiligi, Collette Braeckman. Paji y’ubwicanyi bwa Kipupu kuri Wikipedia yanashyizweho hagendewe kuri uwo mubare, inashinja abaturage b’Abanyamulenge: Igira iti ’Ubwicanyi bwa Kipupu’ bwabereye mu mudugudu wa Kipupu muri teritwari ya Mwenga mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa 16 Nyakanga 2020. Abitwaje imbunda bari mu mitwe yitwara gisirikare ya Gumino na Twirwaneho y’Abanyamulenge, yateye uwo mudugudu, bivugwa ko bishe abantu barenga 200 ’. Ikibazo kiri hano: Nta bwicanyi bwa Kipupu bwigeze bubaho ndetse nta n’abantu 220 bishwe. Hapfuye abantu nibura 10! None ni iki cyabaye Umutwe witwaje intwaro wa ‘Mai-mai’ wagabye igitero ku Banyamulenge basanzwe ari aborozi, biba inka zabo. Imitwe irwanya Abanyamulenge ikunze kwishyira hamwe, rimwe na rimwe ikifatanya na bamwe mu ngabo za Leta, igasahura, igafata abagore ku ngufu ndete igasahura inka z’Abanyamulenge, kugeza ubu zibarirwa mu bihumbi bisaga cumi uhereye igihe amakimbirane yatangiriye. Mu rwego rwo kwirwanaho, Abanyamulenge bashinze imitwe ibiri ifite amazina ya ‘Gumino’ na ‘Twirwaneho’. Nyuma y’ibyo bitero, Abanyamulenge bakoze ku mitwe yabo bakurikirana ababigabye, mu mirwano yaguyemo abantu hagati ya batanu n’icumi: Abantu hagati ya batanu n’icumi, mu mirwano. Nibwo Mukwege yavugaga ko ubwicanyi bwahitanye abantu 220 bwakozwe n’Abanyamulenge ku baturanyi babo ba Kipupu. Muri make, ku wa 26 Nyakanga, abadepite bahagarariye intara basohoye itangazo bamagana MONUSCO na FARDC kuba ntacyo bakoze ngo bahagarike ubwicanyi. Nyuma yo gutungwa agatoki, MONUSCO yaje gushyira ahagaragara ibyavuye mu iperereza: Abantu bagera mu icumi baguye mu mirwano yashyamiranyije ibiturage bibiri! Mukwege yakabirije imibare y’abishwe maze abeshya abantu bose. Ikigaragara ni uko ibyavuye mu iperereza ngo bidakoza isoni umuganga mwiza n’abandi bakomeje kugaragaza imvano y’ibibazo byugarije Congo, barimo utavuga rumwe n’ubutegetsi, Martin Fayulu, wamaze iminsi na we agaruka kuri ubwo bwicanyi, ashaka kurushaho guhembera ibitekerezo bya kwanga abatutsi. Ubwe ntabwo yigeze anyomoza amakuru yatangaje, ariko kuva umuryango mpuzamahanga wabitahura, bakomeje kugenda babyitaza. Ndizera ko bazanagera kumwanzuro ku cyizere afitiwe. Uko kuyobya abantu binanyibutsa ubwicanyi bwa Timisoara muri Romania, ubwo ibitangazamakuru byose byatangazaga ubwicanyi butigeze bubaho. Ku wa 22 Ukuboza 1989, amashusho y’imirambo 19 byavugwaga ko yishwe n’abapolisi muri Timisoara, yanyujijwe kuri Televiziyo hirya no hino ku Isi. Ibigo by’itangazamakuru byo muri Yugoslavie na Hungrie byavugaga ko abapfuye ari 4.630, umubare wanashingiweho n’ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP. Nyuma y’ukwezi kumwe, byaje kugaragara ko iyo mibiri ari iy’abantu banapfuye mbere y’uko imyigaragambyo itangira.” Muri icyo gihe, Colette Braeckman yari umwe mu banyamakuru bake babashije kugaragaza ko ari ibinyoma maze batangaza ukuri. Kuri iyi nshuro, Braeckman yaryumyeho. Muri iki gihe ikibazo ni uko mu gutangaza amakuru kuri RDC, bisa n’aho nta wumva neza ibintu birimo kuba. Kuri benshi, Abanyarwanda n’Abatutsi bo muri Congo nibo ntandaro y’ibibazo bya RDC, ntabwo babasha kubona ko nabo ahubwo bakomeje | 474 | 1,387 |
Ifoto y’Umunsi: Perezida Kagame muri bisi. Ni ifoto yafashwe ku wa Mbere tariki 18 Ukuboza mu 2023, ubwo habaga umuhango wo kureba aho umushinga wo kubaka mu Rwanda, Ishami ry’Uruganda rwa BioNtech ruzobereye gukora inkingo ugeze, ndetse no gutaha igice cyarwo cya mbere cyamaze kuzura. Kimwe mu byagaragariye amaso ya buri wese, ni uko Abayobozi bose bitabiriye uyu muhango bakoresheje imodoka rusange, aho bamwe bazanaga imodoka zabo bwite cyangwa iz’akazi zikabageza kuri Kigali Convention Centre ubundi bakinjira muri bisi zabaga zateganyijwe. Iyi gahunda kandi yanubahirijwe n’abayobozi bakuru bari muri uyu muhango barimo Perezida Paul Kagame, Perezida wa Sénégal, Macky Sall, uwa Ghana, Nana Akufo-Addo, Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Mottley, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen n’Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Akinwumi Adesina. Aba bayobozi bakuru bageze i Masoro mu Karere ka Gasabo ahabereye uyu muhango bari mu modoka rusange imwe. Ibintu byatumye benshi batangara kuko bitamenyerewe cyane mu Rwanda ko Abayobozi b’Ibihugu bashobora kugenda mu modoka rusange. Perezida Paul Kagame na Akinwumi Adesina, uyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, bari mu modoka rusange Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Budage, Annalena Baerbock, na we yagenze muri iyi bisi Perezida Kagame na bagenzi be ba Ghana na Sénégal, ubwo bari bageze ahabereye uyu muhango Amafoto: Plaisir Muzogeye & Igirubuntu Darcy | 213 | 546 |
Gicumbi: Umusore yasanzwe ku muhanda yapfuye, bikekwa ko yishwe n’inzoga z’inkorano. Nyuma yuko umusorew’imyaka 25 y’amavuko witwa Nemeyimana Phocas anyoye amacupa 11 y’inzoga, yasanzwe ku muhanda hafi y’urusengero mu murenge wa Cyumba yamaze kwitaba Imana. Amakuru avuga ko Nyakwigendera Phocas yari ari ku ntego yo kunywa amacupa cumi n’atatu (13), akaba yari yateze n’umusore bari mu kigero kimwe aho bari mu karere ka Gicumbi, umurenge wa Cyumba, akagari ka Muhambo, mudugudu wa Rugerero. Iyi nzoga abo bahungu bakiniragaho izwi ku izina rya Basha, kandi ngo irakaze cyane ku buryo ibasha abayisomye. Nyuma yuko Nemeyimana Phocas agejeje ku macupa 11, ngo yatangiye gucika intege ahitamo kwitahira, nyuma aza gusangwa yaguye ku muhanda bikaba bikekwa ko yaba yahitanywe n’izo nzoga. Uru rupfu kandi rwemejwe na SP Mwiseneza Jean Bosco, umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru, akaba yavuze ko abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Phocas batawe muri yombi, kandi iperereza rikaba rigikomeje. Yagize ati “Harimo gukorwa iperereza ngo hamenyekanye icyamwishe, hafashwe abantu babiri bacyekwaho kuba nyirabayazana w’urupfu rwa nyakwigendera bashyikirijwe RIB sitasiyo ya Byumba”. Umurambo wa nyakwigendera Phocas wajyanywe mu bitaro bya Byumba, umuvugizi wa Police mu ntara y’amajyaruguru akaba yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe, kugira ngo hakumirwe ibyaha bitaraba kandi harindwe n’ubuzima bw’abaturage bushobora kujya mu kaga. | 209 | 574 |
M23 yigambye kurasa indi drone ya FARDC. Umutwe wa M23 watangaje ko warashe indi drone ya CH-4 uvuga ko yicaga abenegihugu b’abasivili mu bice bituwe mu burasirazuba bwa RDC.Amakuru avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu saa 10:00,aribwo M23 yarashe drone ya Congo CH-4.Uyu mutwe wavuze ko MONUSCO ikomeje guha ibikoresho ingabo za Kongo nabo bafatanyije mu kwica abasivili.Umwe mu bavugizi ba M23 witwa Lawrence Kanyuka abinyujije ku rubuga rwa X yagize ati "Tuributsa Umuryango mpuzamahanga ko abagize uruhare mu bwicanyi bukomeje kwibasira abasivili n’ubwicanyi bushingiye ku bwoko ari Bwana Tshisekedi Tshilombo n’ingabo za FARDC n’abo bafatanyije nka FDLR,Abacancuro,inyeshyamba, Ingabo z’u Burundi n’Ingabo za SADC,bashyigikiwe na MONUSCO.Bwana Tshisekedi Tshilombo agomba kuburanishwa ku byaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu."Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 9 Gashyantare, Jean Pierre Bemba, Ministre w’ingabo wa Congo, yageze i Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uruzinduko rwe ruje mu rwego rwo kuzahura umutekano ugenda uba muke mu karere.Amajyaruguru ya Kivu, ni akarere gaherereye mu burasirazuba bwa Congo, gahura n’imidugararo ihoraho, iterwa n’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’amacakubiri ashingiye ku moko. Ihohoterwa rimwe na rimwe no kwimura abaturage ni ibintu bisanzwe bihabarizwa, bibangamira umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.Ingabo za Congo n’abo bafatanyije bakaba bamaze igihe kitari gito mu ntambara ibahanganishije n’umutwe wa M23 uvuga ko uharanira uburenganzira bw’abaturage barengana biganjemo abavuga ikinyarwanda, icyakora ingabo za Congo gutsinda uyu mutwe bikaba byarakomeje kuzinanira. M23 yo isaba ko Leta ya Congo yareka imirwano ikubahiriza inzira y’ibiganiro. | 244 | 695 |
Clare Akamanzi, Dr Karusisi, Sina Gerard babaye aba DJs mu isabukuru ya Inkomoko. Abandi bayobozi babaye aba DJ ni Kampeta Pichette Sayinzoga wa Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere (BRD) hamwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, Arthur Asiimwe. Ikigo Inkomoko gihugura kikanatanga inguzanyo kuri ba rwiyemezamirimo bato barimo n’impunzi muri Afurika y’Iburasirazuba, kirizihiza isabukuru y’imyaka 10 mu byishimo byo kuba kimaze gufasha abagera ku bihumbi 40. Ibi birori byahawe insanganyamatsiko igira iti "Ibyishimo by’Abaturage", byitabiriwe n’abayobozi bakuru barimo Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame, ndetse na bamwe mu bafite ubucuruzi bwateye imbere babikesha Inkomoko. Ikigo Inkomoko kivuga ko kimaze guha abikorera bato amahugurwa n’inguzanyo y’amadolari ya Amerika miliyoni 7.7 (ararenga amafaranga y’u Rwanda miliyari zirindwi na miliyoni magana arindwi), bikaba byarahesheje imirimo abarenga 35,000 mu bihugu Inkomoko ikoreramo by’u Rwanda, Kenya na Ethiopia. Uwitwa Emmanuel Tuyisenge uyobora ikigo gikora ubwubatsi cyitwa TEMACO avuga ko ubufasha bwa Inkomoko, ubujyanama ndetse n’inguzanyo yishyurwa hongeweho inyungu nto cyane byamuhaye icyerekezo nyacyo cy’ubuzima. Tuyisenge agira ati "Twashoboye kwagura ubucuruzi kandi twiyemeza kwishyura inguzanyo ku gihe kugira ngo n’abandi bagihangayitse nk’uko twari tumeze babashe kubona igishoro." Umuyobozi w’Ikigo Mastercard Foundation gitera inkunga imishinga ya Inkomoko, Rica Rwigamba avuga ko bishimiye gukomeza gufasha ba rwiyemezamirimo bagaragaza ko hari icyo bamariye abaturage. Rwigamba uyobora Mastercard Foundation mu Rwanda akomeza agira ati "Dutegereje kubona muri Afurika y’Iburasirazuba ibigo byinshi birimo kwaguka muri iyi myaka izaza." Inkomoko yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2012, kugeza ubu ifite icyicaro i Kigali n’amashami umunani hirya no hino mu Ntara, ndetse ikaba imaze kwagukira mu bihugu bya Kenya na Ethiopia ahari ibindi byicaro icyenda byayo. Ibirori byo kwishimira Iterambere Inkomoko yagejeje ku baturage byitabiriwe n’abakozi bayo basaga 200 barimo kwiga uburyo bazarushaho gutanga serivisi mu yindi myaka 10 iri imbere. Iki kigo cyiyemeje gufasha abikorera bato barenga ibihumbi 500 mu bihugu umunani byo muri Afurika y’Iburasirazuba mu gihe cy’imyaka 10 iri imbere. Inkomoko ivuga ko izafasha aba ba rwiyemezamirimo bato gushora imari itubutse, kubahugura mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga ndetse n’ingamba zibahuza n’amasoko y’ibyo bakora ari mu bihugu bitandukanye. Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 Inkomoko imaze ishinzwe, Umuyobozi Mukuru wayo Julienne Oyler yavuze ko bishimiye kuba ibigo byinshi byaremeye guherekezwa na Inkomoko mu rugendo rw’iterambere. Oyler ati "Ibyagezweho n’abakozi bacu mu kuzamura imibereho, guteza imbere ubucuruzi buto no guhanga imirimo bintera imbaraga zo kurushaho gukora byinshi biteza imbere abaturage." Kureba andi mafoto, kanda HANO Amafoto: Moise Niyonzima/Kigali Today Inkuru bijyanye: Madamu Jeannette Kagame yashimye ibikorwa bya Inkomoko kuko ari impano kuri bose Umunyamakuru @SimonKamuzinzi | 414 | 1,168 |
Rubavu: Abafatanyabikorwa barashimirwa umusanzu wabo mu iterambere ry’abaturage. Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique, avuga ko bashima abafatanyabikorwa babaye hafi abahuye n’ibiza, no mu bindi bikorwa bifasha abaturage kugira imibereho myiza. Agira ati "Nubwo Leta yashyize imbaraga nyinshi mu gufasha abahuye n’ibiza, uruhare rw’abafatanyabikorwa ruragaragara kandi turarushima." Bimwe mu bibazo ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu busaba abafatanyabikorwa kugafashamo, birimo gufasha abana bavuye mu miryango bakajya kuba inzererezi kubivamo, hamwe no gufasha akarere kugabanya ibikorwa byo gusabiriza mu mujyi wa Gisneyi. Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rubavu bagaragaza ko hari ibikorwa byinshi bakoze mu gufasha akarere mu mihigo, harimo imihigo 12 irebana n’ubukungu, 44 irebana n’imibereho myiza y’abaturage na 11 irebana n’imiyoborere myiza. Mu Karere ka Rubavu habarirwa ibigo 82 by’abafatanyabikorwa, hamwe n’inzengero 52. Bimwe mu bikorwa Akarere gashimira abafatanyabikorwa bagizemo uruhare, birimo kubaka imihanda, guha amatungo imiryango ikennye, guteza imbere isuku hubakwa ubwiherero, gufata amazi avuye ku nzu, kwigisha abagore n’abakobwa gucunga imishinga, gufasha abafite ubumuga, kubaka ibigo nderabuzima n’amarero, hamwe no gufasha abana bafite ababyeyi bafunzwe. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bugaragaza ko abafatanyabikorwa, bafashije akarere gusubiza abana mu ishuri bari baritaye, hamwe no kubakira imiryango itishoboye idafite aho kuba. Umunyamakuru @ sebuharara | 195 | 624 |
Abapolisi barimo CG Emmanuel K. Gasana bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Perezida Kagame kandi yanashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abandi bapolisi bo ku rwego rwa Ofisiye Bakuru batanu, abo ku rwego rwa Ofisiye bato 28 n’Abapolisi bato 60. Hanasezerewe kandi Abapolisi barindwi ku mpamvu z’uburwayi ndetse n’abandi batandatu ku mpamvu zitandukanye. Aba bapolisi bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bakoze imirimo igiye itandukanye mu gipolisi no mu zindi nshingano bamwe bakirimo. Harimo CG Emmanuel K. Gasana wigeze kuyobora Polisi y’u Rwanda kuva muri 2009 kugeza muri 2018, kuri ubu akaba ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba kuva muri Werurwe 2021. Hari kandi CP Emmanuel Butera wari Komiseri ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda no kugarura ituze ndetse akaba yaranabaye umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Polisi mu butumwa bw’amahoro bwa ONU muri Sudani y’Epfo (UNMISS). Yanabaye kandi umuyobozi w’ Ikigo cya Polisi y’u Rwanda gitangirwamo Amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) cya Mayange muri Bugesera tutibagiwe ko yabaye umuyobozi w’ikipe ya Polisi FC kuva mu 2005 ndetse yanagize izindi nshingano zinyuranye muri iyi kipe. CP Vianney Nshimiyimana asanzwe ari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Intwaro Ziciriritse n’Ubutwererane Mpuzamahanga muri Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu kuva muri Mutarama uyu mwaka. Mu 2016 yabaye kandi Umuyobozi w’ibikorwa bya polisi zo mu bihugu binyuranye byari mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Côte d’Ivoire (UNOCI) ndetse anayobora Ishuri Rikuru rya Polisi (NPC) riri i Musanze n’izindi nshingano zinyuranye yagize. CP Bruce Munyambo we yabaye Umuyobozi w’ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda mu Butumwa bwa Loni bwo Kugarura Amahoro muri Sudani Y’epfo (UNAMISS) ndetse aba na Komiseri muri Polisi y’Igihugu ushinzwe ibikorwa no kugarura ituze tutibagiwe no kuba Umuyobozi mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari. Umunyeshuri wimenyereza umwuga w’itangazamakuru @LeonidasLucky1 | 277 | 770 |
Uburusiya bugiye gukora igikorwa cy’indashyikirwa ku kwezi kizacecekesha Abanyamerika. Abahanga mu bumenyi bw’ikirere b’Abarusiya bashyize hanze umushinga wabo ukomeye wo gutangira kubaka icyicaro gikomeye ku kwezi mu mwaka wa 2019.Aba bahanga bakora mu kigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere mu Burusiya “ Roscosmos”bavuze ko uyu mushinga w’igihe kirekire wo kubaka no gutura ku kwezi bamaze igihe bawunonosora none kuri ubu bakaba bagiye kuwushyira mu bikorwa.Umuyobozi wa Roscosmos, Dmitry Rogozin yavuze ko aya ari amateka bagiye gukora ndetse ari igikorwa cy’indashyikirwa bagezeho cyane ko n’igihugu cya USA cyamaze igihe kinini muri ubu bushakashatsi.Dmitry Rogozin yavuze ko iki kigo cyabo cyabanje kugira ikibazo cy’amikoro ariko ubu cyamaze kubonerwa umuti ndetse bafite umupangu w’imyaka 5 uzabafasha kuvumbura ubuhanga budasanzwe mu ikoranabuhanga.Anatoly Petrukovich uturuka mu kigo cy’Uburusiya gishinzwe sciences,yavuze ko nubwo kwerekeza kuri Mars bias n’ibikigoye,bagiye kwibanda ku cyatuma abantu bava ku isi bakajya gutura ku kwezi,ibintu na USA yizeho igihe kinini.Aba bahanga mu bumenyi bw’ikirere b’Abarusiya barifuza ko mu myaka 20 iri imbere abantu bazajya bajya ku kwezi nk’uva I Kigali ajya I Rubavu,ndetse bakigarurira uyu mubumbi ufitiye akamaro isi yacu.Abarusiya bakaniye kubaka no gutura ku kwezi | 182 | 518 |
Inguzanyo Uwamahoro yahawe muri gahunda ya Hanga umurimo yatumye abasha kwagura ibikorwa bye. Uwamahoro Remy utuye mu karere ka Nyamagabe, yari asanzwe agemura imbaho i Kigali. Aho yumviye ibya gahunda ya Hanga Umurimo, yifuje kwagura ibikorwa bye igitekerezo cye kirashimwa na banki imwemerera inguzanyo ya miliyoni 25 yifuzaga mu mezi atatu ashize. agira ati: “Fina Banki yakiriye umushinga wanjye yabanje kumpa miriyoni 10, ngura imashini eshatu zifashishwa muri ateriye ibaza harimo isatura imbaho n’izoza. Ubu natangiye kwishyura banki, ku buryo mu minsi iri imbere bazampa 15 zisigaye nkabasha gukora uko mbyifuza.” Uwamahoro kandi ngo yatanze n’akazi ku bantu benshi, aho akoresha abarenga batanu muri ateriye ye akagira n’abasatura imbaho umunani, bose hamwe bakaba 13. Uwamahoro yemeza ko zimwe mu mpamvu zituma hari abimwa amafaranga, ari abantu bagiye baka amafaranga y’ikirenga kandi ari abatangizi, abandi ntibabashe kubona ingwate basabwaga no kutagira bumenyi buhagije cyangwa ubuzobere mu byo bifuzaga gukora. Ati: “Njye natse amafaranga adakabije kuba menshi, kandi nayasabiraga kwagura umushinga nari nsanzwe mfite”. MarieClaire joyeuse | 164 | 452 |
Kamonyi-Ngamba/Kwibuka30: Iyo hataba Inkotanyi Kwibuka nti biba bishoboka n’Abarokotse ntabwo baba bakiriho-Visi Meya Uzziel. Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Uzziel Niyongira mu ijambo ryo kwihanganisha no gukomeza Abaturage, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngamba n’inshuti baje kubafata mu mugongo mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, yababwiye ati“ Inkotanyi ni Ubuzima ntabwo ari ugushidikanya”. Yabibukije kandi ko Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ari n’umwanya mwiza wo guhamya neza imyaka 30 Inkotanyi zibohoye u Rwanda, zihagaritse Jenoside. Visi Meya Uzziel, avuga ko kuba Abanyarwanda bafite uyu mwanya wo Kwibuka bakwiye kumenya no kuzirikana ko imvano yawo ari Imbaraga n’ubwitange by’ingabo zari iza FPR-INKOTANYI zabohoye u Rwanda zigahagarika Jenoside, Amahanga arebera bityo Abanyarwanda uyu munsi wa none bakaba bafite umwanya wo Kwibuka. Ni ho yahereye agira ati“ Iyo hataba Inkotanyi no Kwibuka nti biba bishoboka, ndetse n’Abarokotse ntabwo baba bakiriho, ndetse twanavuga ko n’Abayikoze uyu munsi wa none Igihugu kiba cyarabaye Umuyonga. Bityo, dushimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aho yakuye uru Rwanda n’Abanyarwanda, uyu munsi wa none tukaba Twibuka Abahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi kandi na none dukomeza kwimakaza Ubumwe bw’Abanyarwanda“. Akomeza avuga ko Kwigira ku mateka, kumenya aho u Rwanda rugeze rwiyubaka, gufata ingamba zo gukomeza kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda no gukumira icyo aricyo cyose cyabuhungabanya, niwo musingi w’ibikorwa byagezweho n’iterambere rirambye. Visi Meya Niyongira, asaba Urubyiruko by’umwihariko gushyira imbaraga mu guharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda birinda uwo ariwe wese wabaganiriza agamije kubabibamo amacakubiri, agamije icyo aricyo cyose cyatuma buri umwe atabona mugenzi we nk’uko yibona. Yabashishikarije kwima amatwi abagifite Ingengabitekerezo ya Jenoside. Yagize kandi ati“ Twibuke Twiyubaka kuko niko kuri ndetse niwo murage tugomba gukomeza gusigasira. Kwibuka ni igikorwa cyiza cyo gusubiza Abishwe Agaciro bambuwe, guhumuriza Abarokotse kandi bikaduha imbaraga zo kwiyubaka no kubaka Igihugu twifuza, duhangana n’ingaruka za Jenoside zikibangamiye umuryango Nyarwanda, ari kubarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ubuzima bw’Igihugu muri rusange“. Yasabye Abaturage b’Umurenge wa Ngamba ndetse n’inshuti zabo zaje kubafata mu mugongo muri iki gikorwa cyo kwibuka, ko bakwiye kuzirikana umwanya nk’uyu, bagatekereza cyane ku mibanire yabo nk’Abanyarwanda, birinda ko hagira uwo ariwe wese ugaragarwaho n’amacakubiri. Ati“ Turwanye Ingengabitekerezo ya Jenoside, dukumire icyaha kitaraba kandi duharanire kubana mu mahoro, Ubumwe n’Ubwuzuzanye”. Visi Meya Uzziel, yasabye buri wese guharanira kumva neza akamaro ko kwibuka no kugira uruhare mu kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside kuko nta cyiza cyayo. Yashishikarije Abakuze, Urubyiruko, Abarezi ndetse n’Abanyamadini kugira uruhare mu kubaka Igihugu kitarangwamo Ingengabitekerezo ya Jenoside. Yagize kandi ati “ Mwigishe Abana Urukundo n’Ubumwe bw’Abanyarwanda. Niwo murage dukwiye kubakiraho Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda duharanira gukomeza kwicungira umutekano, twita ku biduhuza no ku Iterambere kugira ngo buri wese yumve atekanye kandi afite icyizere cyo kubaho no guteza imbere Igihugu cye”. Amwe mu mafoto yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, i Ngamba; | 453 | 1,357 |
Uganda:Brig. Gen. Leopold wari umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka yirukanywe. Brig. Gen. Leopold Kyanda wari umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka mu gisirikare cya Uganda (UPDF) yakuwe kuri uyu mwanya kuwa 20 Ukuboza 2016 nk’uko byatangajwe na Radio ndetse na bimwe mu binyamakuru bitandukanye.Ikinyamakuru Dailymonitor cyandikirwa muri Uganda cyavuze ko Brig.Gen Lepold yakuwe kuri uyu mwanya ndetse agasimbuzwa kugira ngo ajye gukomeza amasomo ya gisirikare mu gihugu cy’u Buhinde.Chimpreports yo yanditse ko uyu musirikare yirukanywe ndetse ko hataratangazwa (...)Brig. Gen. Leopold Kyanda wari umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka mu gisirikare cya Uganda (UPDF) yakuwe kuri uyu mwanya kuwa 20 Ukuboza 2016 nk’uko byatangajwe na Radio ndetse na bimwe mu binyamakuru bitandukanye. | 112 | 317 |
RIB yafashe abayobozi banyereza ibiribwa bigenewe abatishoboye. Amakuru ari ku rubuga rwa Twitter rwa RIB, avuga ko aba bayobozi bafungiye kuri post ya RIB ya Ndera, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha. RIB irakangurira abaturage gutanga amakuru ku banyereza ibyo kurya Leta yageneye abagizweho ingaruka na gahunda ya #GumaMuRugo igamije kwirinda Coronavirus, kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera. Umunyamakuru @ CharlesRUZINDA2 | 64 | 189 |
Guinea Bissau: Bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Iyo gahunda yitabiriwe n’abantu bagera kuri 30 barimo na Jean Pierre Karabaranga, Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal unashinzwe Ibihugu bya Guinea Bissau, Mali, Cabo Verde na Gambia. Iyo gahunda yaranzwe no gucana urumuri rw’icyizere, umunota wo kunamira inzirakarengane zisaga miliyoni zishwe muriJenoside yakorewe Abatutsi n’ubuhamya n’ubutumwa bwa bamwe mu bitabiriye iyo gahunda. Abana biga mu ishuri “Ecole Française” muri Guinea Bissau batanze ubutumwa bwihanganisha abacitse ku icumu rya Jenoside. Umuyobozi w’iryo shuri, mu ijambo rye yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari icyaha ndengakamere kandi ko yemejwe n’Umuryango Mpuzamahanga. Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Guinea Bissau, Moise SANDE, yahamagariye abantu bose kwamagana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside aho baba bari hose. Umwe mu Banyarwanda baba muri Guinea Bissau Ndorimana Mubiligi, mu buhamya bwe yagarutse ku mateka mabi y’ivangura yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko n’ubwo Jenoside yabaye afite imyaka 12, nk’utarahigwaga muri icyo gihe yabonye uko Abatutsi bishwe bazira uko baremwe. Yagaragaje ko ingengabitekerezo y’urwango yabibwe mu Banyarwanda harimo n’abana bato bo mu mashuri abanza. Yashimye ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi zari ziyobowe na Paul Kagame, anashishikariza Abanyarwanda gukomeza inzira y’ubumwe n’ubwiyunge no guharanira guteza imbere igihugu. Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga, mu butumwa bwe, yashimiye Abanyarwanda baba muri Guinea Bissau uko bateguye gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagarutse ku mateka mabi y’ivanguramoko yaranze u Rwanda kuva mu 1959 kugeza mu 1994. Yasobanuye ukuntu Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagaragaje ko n’ubwo amahanga yatereranye Abanyarwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ingabo za FPR Inkotanyi zaranzwe n’ubutwari zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame, zayihagaritse. Yahamagariye Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda kurwanya mu buryo bwose bushoboka, imvugo n’ibikorwa byose bijyanye n’ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera. Yahamagariye by’umwihariko urubyiruko gukomeza gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda no guharanira ejo heza h’u Rwanda. Umunyamakuru @ h_malachie | 322 | 965 |
Ibihwagari. IBIHWAGARI.
Ibihwagari ni kimwe mu bihingwa bivamo amavuta kandi bikungahaye cyane ku ntungamubiri zinyuranye zifatiye umubiri
akamaro no mubuzima bwacu. bamwe babyita ruswa abandi bakabwita abirinesoro,
igihwagari kandi gikungahaye kuri vitamine nka B9,B6,B1, manganeziyamu , fosifore ndetse na
seleniyum na vitamine E na K
AKAMARO.
Ibihwagari birinda uturemangingo fatizo mu kwangirika
ifite vitamini E igira uruhare mu mikorere y'amaso
ifasha kandi mw'igogora
ibihwagari kandi fifasha ubwonko gukora neza
nibyiza kandi ku mugore utwite kuko bikungahaye kuri vitamini ya B9 ikaba izwiho gufasha
mu mikurire y'umwana uri munda, bituma uturema ngingo dukura neza.
ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza yitwa colombia university bwagaragaje ko kurya ibihwagari
byibuze inshuro eshanu mu cyumweru bifasha cyane bikana gabanya indwara ya ( inflammation)
ndetse bikanagabanya cyane kurwara indwara zirimo nk'umutima umuvuduko w amaraso
nizindi zidakira.
Ibyo utari uzi ku bihwagari.
Igihwagari ni igihingwa cyera rimwe mu mwaka, kibarirwa mu muryango w’ibyo bita Astéracées Indabyo zacyo usanga ari ngari, gikize cyane ku mavuta aribwa, hafi 40% y’ibikigize ni amavuta kandi ni ingirakamaro mu mubiri w’umuntu.
Ubushakashatsi bwakozwe ku bihwagari (Tournesol) bwagaragaje ko amavuta akamurwa mu nzuzi zabyo hakurikijwe ubwoko bw’indobanure butandukanye agera kuri 50% by’amavuta abigize, bikungahaye kubyo bita “Acides Gras” kuko habonekamo 12% byayo.
Mu mavuta y’ibihwagari.
mu mavuta yibihwagari gari kandi ngo habonekamo Palmique ariko akarusho habonekamo acide linoleique ari nayo yingirakamaro cyane
abahanga bavuga ko ifite akamaro mugukumira indwara ya Diabeti mumubiri w'umuntu.ikindi kandi kihariye kuri iki gihingwa
nuko amavuta yacyo akungahaye kuri Vitamine E kandi imbuto zacyo zikoreshwa kenshi bazivanga nabimwe mu biribwa mu Rwanda
ndese nahandi muri Afurika bamenye akamaro kacyo
Indi mikoreshereze.
abantu benshi bumva igihingwa ki gihwagari bagatekereza amavuta acyo gusa ariko mubusanzwe igihwagari kiraribwa
nkuko mu Rwanda dukaranga ubunyobwa ugahekena imbuto zacyo nazo zirakarangwa zigahekenywa ikindi zirumishwa
zigakurwamo ifu ivangwa mumboga zimwe nazimwe kandi bavuga ko ari ingirakamaro kumugore utwite. | 284 | 888 |
Abarokotse Jenoside ku Mayaga barasaba kubakirwa inzu y’amateka yayo. Babisabye ubwo bibukaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, bunamira abasaga ibihumbi 63 baruhukiye mu Rwibutso rwa Ruhango mu Murenge wa Kinazi, aho banashyinguye imibiri 65 yabonetse mu murenge wa Kinazi na Ntongwe. Abarokotse Jenoside yakorewe Abatusti ku Mayaga bagaragaza ko hakorewe ubwicanyi ndengakamere, kuko ari hamwe mu hicirwaga Abatutsi bakababaga bakabakuramo imitima ikotswa ku mbabura abicanyi bakarya. Amayaga, ahahoze ari Komini Ntongwe n’inkengero zayo ubu ni mu Mirenge ya Kinazi na Ntongwe. hahoze ari Komini Ntongwe, yayoborwaga na Burugumesitiri Kagabo Charles ukomeje kwihishahisha mu bihugu by’amahanga. Kagabo n’interahamwe bishe Abatusti kuva mu ijoro ryo ku wa 20 Mata 1994, ku munsi ukurikiyeho ku ya 21 Mata, biba nk’imperuka ku Batutsi bari bahungiye kuri komini Ntongwe, kuko ari bwo biciwe mu kibaya cya Nyamukumba hakarokoka bake cyane. Abarokotse ku Mayaga bavuga ko hari ibimeyetso by’amateka ya Jenoside bihari, ariko bidashobora gusurwa cyangwa ngo bifashe kumenya amateka, kuko ntaho bifite bibikwa, ndetse hakaba hari n’ahantu hafite umwihariko wa Jenoside hatarashyirwa ibimenyetso byayo bikaba byatuma bisibangana. Umuyobozi wa AGSF, Evode Munyurangabo, avuga ko bimwe muri ibyo bimenyetso harimo ibikoresho byifashishwaga mu kwica, imyenda y’abishwe n’amakuru arimo n’ubuhamya bw’abarokotse Jenoside bidashobora gusurwa. Agira ati “Duhora dusaba ariko noneho mu izina ry’abarokotse Jenoside hano ku Mayaga, mwatwubakira inzu y’amateka kugira ngo tubone aho twigishiriza n’aho tuganiririza urubyiruko amateka yaranze Jenoside hano ku Mayaga”. Avuga kandi ko hari ibimenyetso byashyirwa ahakorewe Jenoside nko mu kibaya cya Nyamukumba hiciwe Abatutsi benshi, icyobo cya CND kiri ku Rutabo gifatwa nka kimwe mu bimenyetso bigaragaza itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside. Hari kandi imisozi nka Nyirandunga, Ntungamo ya Kayenzi, Gacuriro ya Nyakabungo n’ahandi habereye ubwicanyi ndengakamere no kwirwanoho ku Batutsi, naho bifuza ko hashyirwa ibimenyetso by’amateka kugira ngo ibyahabereye bitazasibangana. Ndemezo anagaragaza ko hari ahantu mu masangano y’imihanda hafi y’ikigo nderabuzima mu gasantere, Abarundi bokerezaga imitima y’Abatutsi bishe bakayirya, ariko nta kimenyetso gihari. Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, nawe agaragaza ko bifuza kubaka inzu y’amateka ikomeye ahahoze komini Ntongwe, akifuza ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yabakorera ubuvugizi ku ngengo y’imari y’akarere umwaka utaha ibikorwa bikaba byatangira. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi JMV, avuga ko kubaka ibimenyetso n’inzu by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga ari intambwe ikwiye guterwa, bikava mu magambo bigashyirwa mu bikorwa, kugira ngo ibyahabereye bibashe kwigisha abandi kandi ibimenyetso bibungabungwe neza. Asaba ko Akarere ka Ruhango kateganya ku ngengo y’imari yako ibyo kubaka inzu y’amateka n’ibyo bimenyetso bya Jenoside, kandi kagakorana na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda bikihutishwa. Agira ati “Ibyo kubaka ibimenyetso by’amateka n’inzu y’amateka ndasaba ko byava mu magambo bigashyirwa mu bikorwa, kuko ni yo nzira idufasha kubungabunga amateka ya Jenoside, kandi bikadufasha kubika ayo makuru abana bacu n’abazadukomokaho bigireho”. Minisitiri Gatabazi agaragaza ko kuzura kw’inzu y’amateka kandi ari kimwe mu byafasha ababyeyi gusobanurira abana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bagakura barushaho gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Umunyamakuru @ murieph | 475 | 1,397 |
Karongi: E.S. Ruhanda haravugwa abanyeshuri barenga 10 batwite. Abanyeshuri barenga 10 bo mu ishuri ryisumbuye rya Ruganda riherereye mu murenge wa Ruganda mu karere ka Karongi baravugwaho kuba batwite.Aya makuru yemezwa na bamwe mu banyeshuri biga kuri iki kigo ndetse n’ abaganga bo kigo nderabuzima cya Ruganda bavuga ko bamaze gupima abanyeshuri barenga 10 batwite.Aba banyeshuri bavuga ko uku gutwita gufitanye isano no kuba abayobozi bashinzwe imyitwarire y’ abanyeshuri animateur na animatrice mu mpera z’ icyumweru baba bagiye kwiga.Iki kigo (...)Abanyeshuri barenga 10 bo mu ishuri ryisumbuye rya Ruganda riherereye mu murenge wa Ruganda mu karere ka Karongi baravugwaho kuba batwite.Aya makuru yemezwa na bamwe mu banyeshuri biga kuri iki kigo ndetse n’ abaganga bo kigo nderabuzima cya Ruganda bavuga ko bamaze gupima abanyeshuri barenga 10 batwite.Aba banyeshuri bavuga ko uku gutwita gufitanye isano no kuba abayobozi bashinzwe imyitwarire y’ abanyeshuri animateur na animatrice mu mpera z’ icyumweru baba bagiye kwiga.Iki kigo giherereye mu cyaro, nta macumbi kigira, abanyeshuri bahiga bicumbikira mu tuzu duto turi hafi y’ ikigo. Abanyeshuri b’ abahungu bacumbika macumbi y’ abapadiri bakodesha ari kuri kilometer uvuye kuri iri shuri.Umunyamakuru w’ Umuseke dukesha iyi nkuru wasuye iki kigo asanga umunyeshuri umwe yaraye abyariye mu kigo nderabuzima cya Biguhu.Abanyeshuri baganiriye n’ uwo munyamakuru bamubwiye ko abakobwa batwite ari benshi. Bakamurondorera amazina yabo, imyaka bafite n’ iyo bigamo, hakaba abo abanyeshuri batandukanye bagiye bahurizaho.Umunyeshuri ati Ati“Abo bo ndabizi neza turabana abandi turegeranye.”Babiri ngo bigaga muri MPG (Mathematics -Physics – Geography) barirukanywe bataha batwite, abandi babiri ubu biga muwa kane, undi yiga muwa gatatu.Yongeraho ati “Abo ni abo nzi neza ko batwite kandi hari n’abandi benshi biba bivugwa.”Abandi bana babiri bigana, umuhungu n’umukobwa. Umukobwa atwite inda yatewe n’uyu musore bigana. Biga mu mwaka wa gatandatu.Mu batwite kandi hari uwo ikigo cyemera ko yatashye, dore ko abandi ubuyobozi bw’ikigo butabemera.Abarezi kuri iki kigo babonye Umunyamakuru ahageze bahise batangira kubwirana ko nta kindi kimuzanye uretse kubaza iby’abana benshi batwite muri iri shuri.Abanyeshuri bandi batandukanye baganiriye n’umunyamakuru wacu bagiye bamubwira abo bazi batwite, bamwe bagahuriza kuri bamwe, abandi bakavuga abandi banyuranye bakavuga n’abo bakeka ko batwite. Bose hamwe abo bavuga usanga ari abarenga 10 batwite aha mu kigo.Abanyeshuri bashinja ishuri kutita ku mibereho yabo, umwe yakoresheje ijambo ati “abayobozi bari inactive” kuko ngo abanyeshuri ari bo ubwabo bigenzura.Bemeza ko abayobozi bashinzwe imyitwarire yabo mu kigo “Animateur na Animatrice” babo ari abanyeshuri muri Kaminuza kandi ngo muri week end bajya kwiga. Bigatuma abanyeshuri usanga bahora bigenzura igihe cyose.Umwe mu banyeshuri ati “Ese niba tubayeho muri ubwo buzima, nta utugenzura no muri week end ubwo uzibaza ngo umuntu atwara inda ate?”Uwabyaye ntarageza ku myaka y’ ubukureKuri kigo nderabuzima cya Biguhu nacyo kiri hafi aha muri centre ya Gahunduguru, niho umubyeyi ukiri muto yabyariye. Yiga mu mwaka wa gatatu kuri ririya shuri, yavutse mu kwezi kwa kabiri 1999, yabyaye, kuwa kabiri w’iki cyumweru tariki 5 Nzeli.Avuga ko inda yayitewe n’umu-coiffeur (umwogoshi) w’aha muri centre ya Gahunduguru.Urebye igihe yabyariye (tariki 05 Nzeri 2017) n’igihe yavukiye, bigaragara ko yatewe inda ataruzuza imyaka 17, bivuze ko atarageza ku myaka 18 y’ ubukure.Nubwo bigize icyaha mu mategeko y’u Rwanda, ntibyigeze bivugwa ngo uwasambanyije uyu mwana akurikiranwe.Uyu mwana wabyaye ubu akaba agorewe ku kigo nderabuzima n’uruhinja, yataye ishuri n’ikizere cyo kurisubiramo ni gike.Bamwe mu bakozi kuri iki kigo nderabuzima batifuje gutangazwa amazina bavuze ko hari abana benshi baje kwisuzumisha bagasanga batwite, bemeza ko barenga 10.Ababatera inda ni abo hanze y’ikigo…Muri centre ya Gahunduguru abahatuye twaganiriye usanga mu kiganiro cyabo baratereye ikizere iki kigo ko nta burezi buhari kubera uko abanyeshuri bacunzwe. Nabo ikibazo cy’abana batwite nicyo kiganiro.Umugore witwa Christine ukorera muri iyi centre yatubwiye ko we ubwe azi abana barenga 10 batwite. Yemeza ko abazibatera ari abogoshi hamwe n’abacuruza utuntu tunyuranye. Ngo hari umwe mu bacuruza icyayi wateye inda abana batatu.Kuri telephone, kuwa gatatu w’iki cyumweru Higiro Joseph umuyobozi w’iki kigo Umuseke wamubajije ikibazo cy’abana batwite mu kigo ayobora, ntiyagihakana ariko avuga ko abatwite ari babiri gusa, barimo uriya wayitewe n’uwo bigana.Imbona nkubona kuri uyu wa kane, Higiro Joseph yahinduye imvugo abwira umunyamakuru wacu ko umwana umwe ari we gusa utwite. Uriya watewe inda n’uwo bigana.Ahakana ikibazo cy’imicungire mibi y’abana biga hano akavuga ko bihatira kubagenzura nubwo hari imbogamizi zirimo kutagira amacumbi.Ushinzwe uburezi mu karere ka Karongi yatubwiye ko iki kibazo atari akizi kandi byaba bibabaje niba ibintu nk’ibyo bibaho ntibabimenyeshe (reporting). Ngo agiye kubikurikirana mu buryo bwihuse.Jean Nepomuscène Mwumvaneza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruganda avuga ko ayo makuru nawe ayumva ariko nta gihamya ayafiteho.Gusa nawe avuga ko ikigo gifite abanyeshuri barenga 700, kidafite amacumbi, abanyeshuri bagacumbika mu nzu z’abaturage batabura guhura n’ibishuko. | 751 | 2,059 |
(umwanditsi w'amakinamico), Frank Zappa (umuhimbyi, injeniyeri, gufata amajwi, umuyobozi wa firime), na Leonardo da Vinci (injeniyeri, umuhanga, imibare). Bishingiye ku bimenyetso Ingingo nyamukuru: Uburezi bushingiye ku bimenyetso Uburezi bushingiye ku bimenyetso ni ugukoresha ubushakashatsi bwa siyansi bwateguwe neza kugirango umenye uburyo bwuburezi bukora neza. Igizwe ninyigisho zishingiye ku bimenyetso no kwiga bishingiye ku bimenyetso. Uburyo bwo kwiga bushingiye ku bimenyetso nko gusubiramo umwanya birashobora kongera umuvuduko wo kwiga. Ihuriro ry’uburezi rishingiye ku bimenyetso rifite inkomoko mu rugendo runini rugana ku bimenyetso bishingiye ku bimenyetso. Fungura imyigire nubuhanga bwa elegitoronike Ingingo z'ingenzi: Gufungura uburezi n'ikoranabuhanga ry'uburezi Abana kubara by David Shankbone Ibigo byinshi bya kaminuza ubu bitangiye gutanga amasomo yubusa cyangwa hafi yubusa, binyuze mumashuri afunguye, nka Harvard, MIT na Berkeley bafatanya gushinga edX. Izindi kaminuza zitanga inyigisho zifunguye ni kaminuza zizwi cyane nka Stanford, Princeton, Duke, Johns Hopkins, kaminuza ya Pennsylvania, na Caltech, ndetse na kaminuza zizwi cyane nka Tsinghua, Peking, Edinburgh, kaminuza ya Michigan, na kaminuza ya Virginia. Kwiga kumugaragaro byiswe impinduka nini muburyo abantu biga kuva icapiro. Nubwo ubushakashatsi bwiza bujyanye no gukora neza, abantu benshi barashobora kwifuza guhitamo imyigire gakondo yikigo kubera imibereho n’umuco. Kaminuza nyinshi zifunguye zirimo gukora kugira ubushobozi bwo guha abanyeshuri ibizamini bisanzwe hamwe nimpamyabumenyi gakondo hamwe nimpamyabumenyi. Impamyabumenyi isanzwe ya merit-sisitemu kuri ubu ntabwo isanzwe mu burezi bweruye nkuko biri muri kaminuza zo mu kigo, nubwo kaminuza zimwe zifunguye zimaze gutanga impamyabumenyi zisanzwe nka kaminuza ifunguye mu Bwongereza. Kugeza ubu, ibyinshi mubyingenzi byingenzi byuburezi bitanga uburyo bwabo bwimpamyabumenyi. Muri kaminuza 182 zabajijwe mu 2009 hafi kimwe cya kabiri cyavuze ko amashuri yo kuri interineti ari menshi ugereranije n'ay'ikigo. Isesengura ryakozwe mu mwaka wa 2010 ryerekanye ko uburyo bwo kwigisha bwo kuri interineti no kuvanga bwagize umusaruro ushimishije kuruta uburyo bwakoreshaga imikoranire imbona nkubone. Amashuri rusange Ingingo nyamukuru: Amashuri rusange Kaminuza isanzwe ya Beijing, iyobowe na minisiteri y’uburezi mu Bushinwa, ni urugero rw’ubufatanye hagati y’ibigo bitandukanye mu rwego rw’uburezi. Urwego rw'uburezi cyangwa gahunda y'uburezi ni itsinda ry'ibigo (minisiteri y'uburezi, abayobozi bashinzwe uburezi mu nzego z'ibanze, ibigo byigisha abarimu, amashuri, kaminuza, n'ibindi) intego yabo y'ibanze ni uguha uburezi abana n'urubyiruko mu burezi. Harimo abantu benshi (abategura integanyanyigisho, abagenzuzi, abayobozi b'ibigo, abarimu, abaforomo b'ishuri, abanyeshuri, nibindi). Izi nzego zirashobora gutandukana ukurikije imiterere itandukanye. Amashuri atanga uburezi, abifashijwemo na sisitemu yuburezi isigaye binyuze mu bintu bitandukanye nka politiki y’uburezi n’amabwiriza - politiki y’ishuri ishobora kwifashisha - integanyanyigisho n’ibikoresho byo kwiga, ndetse na gahunda yo guhugura abarimu mbere na serivisi. Ibidukikije by’ishuri - haba ku mubiri (ibikorwa remezo) no mu mutwe (ikirere cy’ishuri) - na byo bigengwa na politiki y’ishuri [87] igomba guharanira imibereho myiza y’abanyeshuri igihe bari ku ishuri. Umuryango w’ubukungu n’iterambere ry’ubukungu wasanze amashuri akunda kwitwara neza mugihe abayobozi bafite ububasha ninshingano byuzuye kugirango abanyeshuri bashobore kumenya amasomo yibanze barangije. Bagomba kandi gushaka ibitekerezo kubanyeshuri kugirango babe bafite ireme-ryiza. Guverinoma zigomba kugarukira gusa ku kugenzura ubumenyi bw’abanyeshuri. Urwego rw'uburezi rwinjiye muri sosiyete rwose, binyuze mu mikoranire n'abafatanyabikorwa benshi ndetse n'izindi nzego. Muri bo harimo ababyeyi, abaturage, abayobozi b'amadini, imiryango itegamiye kuri Leta, abafatanyabikorwa bagize uruhare mu buzima, kurengera abana, ubutabera no kubahiriza amategeko (abapolisi), itangazamakuru n'ubuyobozi bwa politiki. Imiterere, uburyo, ibikoresho byigishijwe - integanyanyigisho - yuburezi busanzwe byemejwe na abafata ibyemezo bya politiki hamwe ninzego za leta nkikigo | 532 | 1,622 |
Imperial Holdings. Imperial Holdings Limited ni isosiyete itandukanye itanga serivisi zinyuranye zinganda zikora ibikorwa bya Afrika yepfo, Uburayi, Ubwongereza na Ositaraliya. Isosiyete ikorera mu bice bitanu bikora: ibikoresho, gukodesha imodoka n'ubukerarugendo, kugabura, gucuruza imodoka n'ubwishingizi. Isosiyete yibanze ku bucuruzi butandukanye. Harimo gukwirakwiza ibinyabiziga, ibice, ibikoresho byinganda nindege, ibicuruzwa birenga 200 bishya kandi bikoreshwa mubucuruzi, ibikoresho, ubwikorezi, ububiko, imizigo yihariye, ibisubizo byatanzwe | 61 | 215 |
Muri Jenoside, abagore bakoreye bagenzi babo ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Fall yamaze amezi icyenda mu Rwanda akora ubushakashatsi bw’icyiciro cya Doctorat. Ubushakashatsi bwe akaba yarabwise “Ibikorwa by’ubutabera bikorwa ku byaha bya Jenoside no ku byaha byibasiye inyokomuntu mu Rwanda”. Fall avuga ko muri ubu bushakashatsi yasanze abagore benshi muri Jenoside barakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina na bagenzi babo, abandi bakicwa na bagenzi babo. Avuga ko yaganiriye n’abagore barenga icumi bacitse ku icumu, biganjemo abagore bafashwe ku ngufu. Yasanze umugore umwe wacitse ku icumu kuri babiri yarahohotewe kandi abenshi barandujwe SIDA. Agira ati: “Icyantangaje ni uko abenshi muri aba bagore bagiye bahohoterwa na bagenzi babo b’abagore. Nasanze abagore nabo barishe, abandi bahohotera bagenzi babo bakoresheje ibikoresho byica urubozo”. Fall yongeraho ko yasanze ibikorwa byakozwe n’abagore cyangwa n’abandi bose mu gihe cya Jenoside ari ibintu byateguwe igihe kirekire.
Ati: “Umugore wishe abantu muri Jenoside yambwiye ko kuva kera mu bwana bwe yigishijwe ndetse atozwa kenshi umuco w’urwango, we yivugira ko yakuranye urwango”. Fall avuga ko mu bushakashatsi yakoze yasanze abagore b’abanyarwandakazi ibihumbi bibiri barakoze Jenoside, naho 7% bakaba aribo bonyine babashije kubihanirwa n’amategeko. Gerard GITOLI Mbabazi | 183 | 513 |
URUZINDUKORWA ISH KEVN MURIKENYA MUKWIGA UMUZIKI. Umuhanzi Ishimwe Semana Kevin Uzwinka Ish kevin Uyu muraperi wahaye imiririmbire ye inyito ya ‘Trappish Music’ ari kubarizwa mu mujyi wa Nairobi muri Kenya aho agiye kumara igihe agira amasomo atandukanye akurikirana mu muziki we ndetse no kwamamaza ibikorwa bye akazagira imishinga imwe n’imwe azakorana n’abahanzi bo muri icyo gihugu.
Uyu muraperi w’imyaka 27 yaherukaga gusangiza abakunzi ba muzika EP (Extended Play) yise ’Long way Up’ ikubiyeho indirimbo eshanu yaje ndetse akaba ari gutegura album yise ‘Blood, Sweat &Tears’.
Ku wa gatatu, tariki ya 16 Kanama, uyu musore nibwo yageze mu murwa mukuru wa Kenya, aho afite imishinga myinshi ya muzika ateganya gukorana na bamwe mu bahanzi bakomeye bo muri iki gihugu.
Ish Kevin avuga ko kubera urwego umuziki wa Kenya uriho ugereranyije n’uw’u Rwanda hari amasomo menshi yiteze kwigira kuri uru rugendo rwe muri iki gihugu.
Ati:”Iki gihugu iyo bigeze ku muziki, hari ibihugu byinshi kiri imbere hano ku mugabane wa Afurika.”
Uyu musore avuga kandi ko hari amasomo y’umuziki y’igihe gito azakurikiranira muri Kenya.
Ish Kevin wakunzwe mu ndirimbo ‘Amakosi’ uretse amasomo ateganya kwigira muri Kenya, azakorana indirimbo na bamwe mu bahanzi baho bari kuzamuka neza mu muziki wa rap, nka Boutross na Buruklyn Boyz.
Hagati aho, ageze kure imyiteguro yo kumurika album ya mbere yise ‘Blood, Sweat &Tears’ ikubiyeho ingorane z’ubuzima yanyuzemo agitangira umuziki kugeza n’ubu.
Iyi album ikazagararagaraho indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi bo ku mugabane wa Afurika b’amazina akomeye nka AV na Singah.
Iyi alubumu izakurikira EP (Extended Play) zirimo iyo yaherukaga gushyira hanze yise ‘Long Way Up’ na ‘Trappish 1’, Mixtape yise ‘Trappish 2’ yagaragayemo abahanzi bakomeye nka Ycee wo muri Nigeria ndetse n’indi yise ‘Drill Movement I.
AMASHAKIRO | 270 | 704 |
Visibly. Ikigaragara ni uko cyahoze cyitwa Opternative, ni isosiyete ikorera ikorera mu mujyi wa Chicago itanga ibizamini byo ku murongo kandi ikabyara indorerwamo z'amaso hamwe n'ibisobanuro byandikirwa.
Ibisobanuro.
Biboneka ko itanga umurongo wibizamini byerekanwe kandi ikabyara indorerwamo z'amaso hamwe na lens lens ya progaramu kubasura urubuga, gutanga ibisubizo ukoresheje imeri mugihe cyumunsi umwe urangije ikizamini. Ibisubizo by'ikizamini bisubirwamo na optometriste, bifatwa nk'ibicuruzwa byemewe, kandi birashobora gukoreshwa mugutumiza ibirahuri cyangwa imibonano kuri interineti cyangwa imbonankubone ku mucuruzi w'amaso. Isosiyete ubwayo ntabwo igurisha imfashanyigisho iyo ari yo yose, kandi ikura amafaranga yinjira mu mafaranga yishyuza ibizamini.
Amateka.
Isosiyete yashinzwe nka Opternative mu 2012 n’ikizamini cyayo cyo kuri interineti yatangijwe mu 2015. Mu Gushyingo 2018, isosiyete yakusanyije miliyoni 9 z'amadolari ihindura izina iva Opternative ihinduka Biboneka mu kwezi gukurikira.
Kugeza muri 2019, leta 39 zo muri Amerika zemerera optometriste gutanga imiti kuri enterineti. Ibihugu bimwe na bimwe ariko byagerageje kubuza isosiyete gukora ubucuruzi. Urugero, mu mwaka wa 2016, leta ya Indiana yemeje itegeko ribuza gukoresha ibizamini by’amaso ku murongo kugira ngo hatangwe imiti y’amaso kugira ngo hakorwe "igikoresho cy’amaso". Ikigaragara ni uko yatanze ikirego kuri Leta muri Mata 2019, avuga ko kwinjiza ibikoresho by'amaso mu itegeko rya telehealth - ryarimo ibiyobyabwenge byo gukuramo inda na opioide - byatewe n'igitutu cy’abaganga ba optometriste n'inganda z'amaso aho kwita ku buzima rusange, kandi yakoreshwaga mu karengane, ashyira ahagaragara akanama gashinzwe gutanga impushya zo kwa muganga muri Indiana, umushinjacyaha mukuru wa , hamwe n’umuyobozi wa Leta mu ishami rishinzwe kurengera umuguzi, Betsy Dinardi, nk’abaregwa.
Muri Gicurasi 2019, nyuma y’igitutu kinini cy’ishyirahamwe (AOA), ikizamini cyo kureba ku murongo cyari cyaributswe n’uru ruganda, nkuko byatangajwe n’ishyirahamwe muri Amerika (FDA).
Muri Mata 2020, mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, FDA yatanze amabwiriza yo kwagura ubushobozi bwo gusuzuma indwara z’amaso ya kure, no korohereza ubuvuzi bw’abarwayi mu gihe cy’icyorezo. Ikigaragara ni uko kizatanga ku isi hose kizatanga optometriste, abaganga b’amaso, n’abatanga serivisi za optique kubona ubuntu ku buhanga bwa tekinoroji yo gupima iyerekwa, kugira ngo bafashe abarwayi guhaza ubuzima bwabo bw’amaso mu gihe .
Muri Kanama 2022, Biboneka ko yakiriye 510 (k) kugirango ikoreshwe ikizamini gishingiye kuri terefone igendanwa byaba byiza itanze imiti ivugurura abantu bari hagati ya 22 na 40. Biboneka ko yabaye ikizamini cya mbere cyerekanwe kuri FDA muri Amerika. | 369 | 1,078 |
Musasa Mwamba. Félix Mwamba Musasa uzwi nka Muamba Musasa (yavutse Ku ya 25 Ugushyingo 1982) ni umukinnyi wa congo ukina umupira w'amaguru uvuka i Lubumbashi muri congo (DRC) .
Ubuzima.
Guhitamo.
Yitabiriye igikombe cya Afurika muri 2002 ndetse n’igikombe cy’Afurika cyo muri 2004 hamwe n’ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo .
Umwuga.
Yabanje gukinira Orlando Pirates, TP Mazembe na Roan United yo muri Zambiya.
Musasa yabuze byinshi muri shampiyona ya mbere na Black Aces, agaruka muri Premier Soccer League nyuma yo guhagarikwa imikino umunani ashinjwa imyitwarire idahwitse ndetse no gukubita, nyuma yu mukino yavunitse ukuguru kwa mukeba we Oupa Ngulube mu gihe cy'umukino wo kwishyura wa Carara Kicks . Ku ya 24 Gicurasi 2009 .
Azwiho kwambara uturindantoki twera mugihe cy'imikino. | 115 | 313 |
Karongi: Zenith Club yegukanye imyanya itatu ya mbere muri Triathlon. Ayo marushanwa y’inyabutatu irimo gusiganwa mu mazi, ku magare no ku maguru yari yateguwe n’ishyirahamwe ry’abakora siporo mu karere ka Karongi mu rwego rwo kurwanya kunywa, gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu rubyiruko. Ni ku nshuro ya kabili mu Rwanda, by’umwihariko mu Ntara y’i Burengerazuba haba amarushanywa ya siporo y’inyabutatu bita Triathlon, ahuza uturere twa Karongi na Rubavu. Mu bantu 13 bitabiriye ayo marushanwa, batatu ba mbere ni abo mu karere ka Karongi, aho uwitwa Niyomugabo Jackson yeretse munsi y’ikirenge bagenzi be, haba mu gusiganywa mu mazi (koga), gusinwa ku magare ndetse no gusiganywa ku maguru. Mbaraga Alexis ukuriye urugaga rwa siporo y’inyabutatu (Tria Tro), yatangarije Kigali Today ko bafite gahunda yo guteza imbere ayo marushanwa mu Rwanda bahereye mu karere ka Karongi ku buryo bazagera no ku rwego rwo kujya bakoresha amarushanwa mpuzamahanga. Amarushanwa yabereye kuri plage ya Golf Eden Rock Hotel, abimburirwa no gusiganwa mu mazi, ahantu hareshya na metero 600, maze umunya Karongi witwa Niyomugabo Jackson usanzwe aserukira u Rwanda mu marushanwa Olypmique ahakoresha iminota umunani, akurikirwa na barumunabe babili, Hategekimana Timamu na Maniraguha Elois nabo bakoresheje iminota iri munsi ya 12. Nyuma yo gusiganwa mu mazi, abarushanwaga bahitaga bomoka bagafata amagare hafi aho, bagasiganwa ahantu hareshya na kilometero 12, maze Niyomugabo na barumuna be barongera baza muri batatu ba mbere baserukiwe na mukuru wabo, bityo Karongi yegukana umwanya wa mbere mu masiganywa yose, itsinda akarere ka Rubavu. Uwambere yahembwe igare rya siporo n’amafarana 20.000, uwa kabili ahembwa 30.000, uwa gatatu 15.000. Rubavu yari yaserukiwe n’abana babili, Kamali Alexis w’imyaka 14 na Irankunda Isiaka w’imyaka 16. Nubwo abo bana batabashije kuza muri batatu ba mbere, ariko babashije kwitwara neza basoza amarushanwa yose uko ari atatu (Koga, gusiganwa ku igare no ku maguru), kandi nta kibazo bagize. Kamali Alexis we yashimishije abantu cyane kuko yabashije kuba uwa karindwi, akarusha umunya Karongi witwa Dushimirimana Emmanuel w’imyaka 22 umurusha imbaraga n’ubunararibonye mu marushanwa dore ko anigisha koga mu kiyaga cya Kivu. Amagare 10 yakoreshejwe mu masiganywa yari yatanzwe n’ubuyobozi bwa Triathlon, nk’uko byemejwe na Bihira Innocent, ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo mu karere ka Karongi wari waje ahagarariye ubuyobozi bw’akarere. GASANA Marcellin | 361 | 951 |
Polisi yagaragaje ibicuruzwa bya miliyoni 14.5Rwf byambuwe abacuruzi. Ibyo bicuruzwa byafashwe muri gahunda Polisi y’igihugu ikorana buri mwaka n’iyo mu bihugu 13 byo mu gace k’Afurika y’uburasirazuba (EAPCO), aho bashakisha ibicuruzwa bya magendu, ibyiganano n’ibitujuje ubuziranenge. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, yavuze ko ibi bicuruzwa byiganjemo amavuta yo kwisiga, imbuto z’ibihingwa n’imiti yazo hamwe n’amafumbire, ibinyobwa byiganjemo inzoga, ndetse n’imiti; byafatanywe bamwe mu bacuruzi mu mujyi wa Kigali. Yagize ati "Turacyashakisha ngo tumenye aho babirangurira cyangwa stock babikuramo, gusa uwafatanywe igihanga niwe uri mu cyaha; hari akazi kenshi ariko dufite umutwe wihariye ushinzwe kugenzura bene ibyo bicuruzwa.” ACP Twahirwa yavuze ko nta bihano byahabwa abafatanywe ibi bicuruzwa uretse kubibambura, kuko kikiri igihe cy’ubukangurambaga, hakazanozwa amategeko ahana ibyaha bijyanye n’ubucuruzi bw’ibitemewe. Ministeri y’ubuzima mu ijwi rya Semana Edmond ukora mu by’imiti, iraburira abantu kudapfa kwisiga amavuta n’amasabune abonetse yose, bitewe n’uko biteza ku buryo bukabije indwara z’uruhu zirimo na kanseri. Ati “Nk’amavuta arengeje 0.03% bya hydrochnone muri yo, atera ingaruka mbi ku mubiri w’umuntu, none ndabona aya yitwa Caro Light afite ingana na 2%, murumva ukuntu turimo kurushaho kwishyira mu byago.” Semana akomeza kuburira abantu cyane cyane ab’igitsina gore bisiga amavuta yitwa umukorogo, ko bari mu kaga katoroshye. Polisi y’igihugu n’inzego bafatanije gushakisha ibicuruzwa bibujijwe mu gihugu, bavuga ko bitoroshye ku baturage gutahura ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge byabateza ingaruka mbi, ahubwo ngo bahagurukiye gukorana n’inganda zohereza ibintu mu Rwanda. Uruganda rufite ibicuruzwa mu gihugu ruha Leta ikirango gisomwa n’akamashini kabugenewe, ku buryo ngo iyo ari icyiganano ako kamashini katabasha kukibona. Umunyamakuru @SimonKamuzinzi | 253 | 771 |
BDF igeze kuri 96% itanga serivisi z’imari ku rubyiruko. Ibi ni bimwe mu byatangarijwe urubyiruko mu buryo bwo kurworohereza kubona igishoro cyo gutangira imishinga no kucyishyura mu buryo bworoshye, binyuze mu kiganiro rwagiranye n’ibigo by’imari iciriritse n’iby’ubwishingizi. Umuyobozi Mukuru w’’Ikigega gishinzwe guteza Imbere Imishinga Mito n’Iciriritse, BDF, Munyeshyaka Vincent yabwiye uru rubyiriko ko mu 2012 ubwo ikigo ayoboye cyari kimaze umwaka umwe cyagezaga serivisi z’imari mu Rwanda ku kigero cya kuri 72%, ariko ubu bigeze ku cya 96%. Munyeshyaka akomeza agira ati “Mu bari mu myaka hagati ya 16 na 30, abatagerwaho na serivise z’imari bari kuri 6%. Inzitizi bagihura na zo ni izijyanye no kitagira ingwate ndetse nta n’igishoro bafite cyo gutangira ishoramari. Ikindi, amabanki aba ashaka gukorana n’umuntu usanzwe abitsa anabikuza, iyo bitari ibyo ntago bakwizera”. Irumva Sylvain wiga mu ishami ry’Ibaruramari yagize ati “Amahirwe twasanze asanzwe ahari ahubwo ikibazo kwari ukutagira amakuru y’uburyo bwo kuyabona.” “Nk’ubu hari ibigo by’imari tutamenyaga serivise z’umwihariko biha urubyiruko. Namenye ko nk’urubyiruko, mu gihe mfite umushinga nabasha kubona inguzanyo kandi nkazishyura igice kimwe ikindi kikaba inkunga”. Ishimwe David we yavuze ko urubyiruko rujya rugira ikibazo cyo kutitinyuka ngo rutangire imishinga kandi nibura 30% y’ayo rwinjiza agomba kuba ubwizigame. Ibi kandi bigira akamaro kuko “iyo wizigamiye bituma banki mukorana ikugirira icyizere noneho ikabasha kuguha ya nguzanyo. Ibyo twahigiye tugomba kubishyira mu bikorwa”. BDF ifasha urubyiruko yagize rukeneye igikoresho cyo gutangira umushinga, aho ikigura byibuze miliyoni 10 Rwf, wishyura miliyoni 7.5 Rwf uri mu kazi ndetse andi miliyoni 2.5 Rwf akaba inkunga. Hari kandi gahunda yo gufasha urubyiruko mu mishinga yo gutanganya ibikomoka ku buhinzi aho tubaha inkunga ya 20% by’agaciro kose ndetse andi 80% tukayabaha nk’inguzanyo bazishyurura baramaze gutangira gukora Iki kigega kandi gifite gahunda ya ‘Refinancing’ izashorwamo miliyari 120 Frw zizashyirwa muri SACCO n’ibigo by’imari iciriritse kugira ngo zigire ubushobozi bwo guha inguzanyo abakozi n’abandi ba rwiyemezamirimo bakeneye amafaranga menshi kandi urubyiruko rworoherezwe. Kwikiriza Jackson uyobora Ihuriro ry’Ibigo by’Imari Iciriritse mu Rwanda (AMIR), yavuze ko ibyo bigo na byo bifite imishinga bifasha kuzamuka harimo iy’ubuhinzi, ubwikorezi, kwakira abantu n’indi inyuranye urubyiruko rwakisangwamo. Munyeshyaka Vincent yibukije urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe yo kwegerezwa serivise z’imari Kwikiriza Jackson yeretse urubyiruko ko ibigo by’imari bibasha gukorana n’abantu basanzwe bizigamira BDF igeze ku kigero cya 96% itanga serivisi ku rubyiruko Ibigo by'imari bisabwa gushyiraho uburyo bufasha urubyiruko Abayobozi b'ibigo by'imari ziciriritse ndetse n'imishinga ifasha urubyiruko byarweretse ko rugomba kubyaza umusaruro amahirwe rufite Abanyeshuri ba ULK basobanuriwe uko bakwihangira imirimo Urubyiruko rwigishijwe ko kwizigamira 30% y'ayo rubona byarufasha kubona inguzanyo Urubyiruko rwanyuzwe n'impanuro rwahawe ku by'imari | 418 | 1,219 |
Tity Brown yavuze amagambo akomeye nyuma yo kubona ubujurire bw’ubushinjacyaha. Nyuma y’aho Ubushinjacyaha bujuririye icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge cyo kugira umwere Ishimwe Thierry [Titi Brown],uyu mubyinnyi yasenze Imana ayisaba imbaraga.Kuwa tariki 10 Ugushyingo 2023,nibwo ruriya rukiko rwagize umwere Tity Brown ariko Ubushinjacyaha bwajuriye busaba ko uyu mubyinnyi asubizwa imbere y’Urukiko.Tity Brown yasabye Imana kumuha umutima ukomeye kubera ibi biri kumubaho.Ati "Mana yo mu Ijuru ndagusabye ukomeze kumpa kugira umutima ukomeye muri bino bihe bikomeye ndimo gucamo."Tariki ya 06 Ukuboza 2023 ni bwo Ubushinjacyaha bwatanze ubujurire ku cyaha Titi Brown yagizweho umwere cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure akamutera inda.Impamvu ubushinjacyaha bwashingiyeho bujurira ku cyemezo cy’urubanza rwa Titi Brown:1. Impamvu ya 1 y’ubujurire urukiko rwatesheje agaciro imvugo z’urega (nyina w’umwana wahohotewe) ko zitafatwa nkikimenyetso ngo kuko yavuze ibyo yabwiwe n’umwana.2. Impamvu ya 2 y’Ubujurire, urukiko rwasesenguye nabi ikimenyetso cyatanzwe n’ubushinjacyaha kijyanye n’amashusho (Video) agaragaza Uregwa ari kumwe n’uwahohotewe.3. Impamvu ya 3 y’ubujurire, Urukiko rwiregangije ibimenyetso byatanzwe bishyigikira imvugo z’umwana wahohotewe aho yagaragaje uwa musambanyije.ICYIFUZO CY’UBUSHINJACYAHA1. Kwakira no kwemeza ko ubujurire ubushinjacyaha bwatanze bufite ishingiro kuko bwatanzwe mu nzira zikurikije amategeko.2. Kwemeza ko imikirize y’urubanza RP 01659/2021/TGI/NYGE ihindutse muri byose;3. Kwemeza ko ISHIMWE Thierry ahamwa n’icyaha akurikiranyweho cyo gusambanya umwana no guhanishwa igihano cyasabwe. | 203 | 680 |
Kutita ku mwana kuva agisamwa ni uguhombya umuryango ndetse n’igihugu– MIGEPROF. Minisitiri Nyirasafari Esperance yabivuze muri gahunda y’ubukangurambaga bugamije kurwanya ikibazo cyo kugwingira n’imirire mibi mu bana bato, bwakorewe mu Karere ka Gakenke ku itariki 04 Ukwakira 2018. Akarere ka Gakenke ni kamwe mu turere dufite abana benshi bagwingiye, ugendeye ku mibare yavuye mu ibarura rya DHS rigaragaza ku mibereho n’ubuzima bw’Abanyarwanda. Iryo barura riheruka gukorwa mu mwaka wa 2015, ryagaragaje ko Akarere ka Gakenke kari ku mwanya wa gatandatu mu turere dufite abana benshi bagwingiye, Minisitiri Nyirasafari akavuga ko ababyeyi bakwiye gufata iya mbere mu guhangana n’icyo kibazo, bita ku mwana kuva agisamwa. Agira ati “Umwana iyo umureze kuva agisamwa ukita ku mugore umutwite ntiyagwingira. Nk’uko ushora mu mushinga ukakubyarira inyungu, umwana na we ugomba kumushyiraho ibishoboka byose kugira ngo azungukire umuryango n’igihugu muri rusange” Ibarura rya DHS ryari ryagaragaje ko 46% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Karere ka Gakenke bagwingiye. Umuyobozi w’ako karere Nzamwita Deogratias avuga ko bafashe ingamba z’uko mu biganiro byose ikibazo cy’imirire mibi kizajya kiganirwaho, ndetse bakanashyira ingufu mu ngo mbonezamikurire, ibikoni by’imidugudu n’izindi gahunda zatuma imirire mibi icika burundu muri Gakenke. Ati “Mu gihe cya vuba, sinavuga ngo ni mu kwezi cyangwa icyumweru, ariko icyo twiyemeje ni uko nta mwana uzasigara afite imirire mibi mu karere kacu” Akarere ka Gakenke, ni kamwe mu turere dufite ubutaka bwera cyane, ku buryo nta mpamvu ifatika yatuma abagatuye barwaza indwara ziterwa n’imirire mibi, nk’uko umuyobozi wako abivuga. Ababyeyi bavuganye na Kigali Today, na bo ntibanyuranya n’umuyobozi wa bo, n’ubwo ku rundi ruhande batabasha gusobanura impamvu hari abakirwaza bwaki n’izindi ndwara zituruka ku mirire mibi. Gusa ngo bagiye kwikubita agashyi, ababyeyi batwite bajye bafata amafunguro arimo intungamubiri, ndetse n’abana bategurirwe ifunguro ririmo intungamibiri zikenewe zose. Ubwo bukangurambaga bwarimo abandi bayobozi batandukanye, barimo umuhuzabikorwa wa gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato, Dr Anita Asiimwe, ndetse na Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba wasabye abaturage kwita ku bana, bakanitabira serivisi zo kuboneza urubyaro, kuko ari kimwe mu byabarinda izo ndwara z’imirire mibi. @ cngendahimana | 332 | 930 |
Denis Iguma. Denis Iguma ni umukinnyi ukina umupira w'amaguru ukomoka muriUganda usanzwe ukina nka myugariro wa KCCA FC hamwe n'ikipe y'umupira w'amaguru ya Uganda .
Umwuga mpuzamahanga.
Yatangiye gukinira ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru ya Uganda ku ya 29 Werurwe 2012 ubwo bakinaga n'ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru ya Misiri . Muri Mutarama 2014, umutoza Milutin Sedrojevic, yamutumiriye kuba mu ikipe y’umupira wamaguru y’igihugu cya Uganda muri Shampiyona y’ibihugu bya Afurika muri 2014 . Iyi kipe yegukanye umwanya wa gatatu mu marushanwa nyuma yo gutsinda Burkina Faso, inganya na Zimbabwe itsindwa na Maroke . Muri 2017, yashyizwe mu bakinnyi 23 bari kujya mu gikombe cy’ibihugu cya Afurika muri 2017 . | 108 | 291 |
Uwahataniye kuyobora akarere ubugira gatatu atsindwa yatanze kandidatire ku mwanya wa Perezida. Yatanze kandidatire ye kuri uyu wa 28 Gicurasi 2024, yakirwa na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa. Hakizimana Innocent yatanze kandidatire ituzuye kuko hari ibyangombwa yabuze birimo icyemezo cy’ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko n’ikigaragaza ko umukandida nta bundi bwenegihugu afite cyangwa yaburetse. NEC yamusabye gushaka ibyangombwa bibura akabiyishyikiriza, na we yemeza ko agiye gukora ibishoboka byose akabishaka. Hakizimana yabaye umuntu wa kane ushaka kuba umukandida ku mwanya wa Perezida akaba uwa kabiri mu bigenga. Hakizimana yagaragaje ko yagize ubushake bwo kwiyamamariza kuyobora igihugu nyuma y’uko ahataniye umwanya wo kuyobora uturere ntibimuhire, akagaragaza ko yizeye kuzatsinda amatora mu gihe kandidatire ye yaba yemewe. Mu 2019 yiyamamarije kuyobora Akarere ka Rubavu, mu 2021 yiyamamariza kuyobora aka Nyabihu naho mu 2023 yongera kugerageza amahirwe muri Rubavu. Hakizimana yagaragaje ko mu byo ashyize imbere harimo no kuzamura urubyiruko mu myanya itandukanye, gushyiraho manda ku myanya y’ubuyobozi nka gitufu w’Umurenge no kuzamura umushahara ku barimu bijyanye n’umusaruro batanga. Hari kandi kuzagabanya imyaka ya pansiyo akayigira 55, gukuraho ibijyanye no gusaba uburambe mu kazi, kuzamura ireme ry’indimi zigishwa mu mashuri no gukuraho ubukoranabushake n’ibindi. Kugeza ubu NEC imaze kwakira kandidatire z’abantu bane ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu barimo Paul Kagame uhagarariye FPR Inkotanyi, Dr Frank Habineza wa DGPR (Green Party), umukandida wigenga, Manirareba Herman na Hakizimana wakiriwe uyu munsi. Hari abandi babiteganya barimo Mpayimana Philippe wahatanye mu matora yo mu 2017. Ubwo Hakizimana Innocent, yakirwaga muri Komisiyo y'Igihugu y'Amatora Hakizimana atanga kandidatire ye Hakizimana Innocent yasinye inyandiko igaragaza ibyangombwa yatanze Nyuma yo gutanga kandidatire ye, Hakizimana Innocent yateze moto | 263 | 744 |
Gakenke: Bamurikiwe ibikorwa byatwaye za Miliyari mu kwizihiza Umunsi w’Intwari. Ibi babitangaje bahereye ku muyoboro w’amazi wa Nyarubira, ureshya na Kilometero 53, wubatsweho amavomo 34, uheruka kuzura mu Murenge wa Ruli; imirimo yo kuwubaka ikaba yarashowemo Miliyari ebyiri na Miliyoni zisaga 300Frw, ukazageza amazi meza ku ngo zisaga 8000. Nyuma yo kuwumurikirwa ku wa Kane tariki 1 Gashyantare 2024, ubwo hizihizwaga Umunsi w’Intwari, abaturage batangaje ko uje kubaruhura imvune baterwaga n’urugendo bakoraga bajya gushaka amazi kure, ndetse ukaba n’igisubizo ku ndwara z’inzoka zaterwaga n’isuku nke. Uzabakiriho Yohani wo mu Mudugudu wa Gataba Akagari ka Ruli ati "Kugira ngo tubone amazi meza byadusabaga gukora urugendo rw’isaha irenga tujya ahari amasoko, abana n’abagore bakirirwa banigana n’amajerekani ku mitwe bikabavuna cyane, bamwe bagacyererwa amasomo yewe n’imirimo yo mu rugo ikadindira. Kuba aya mazi bayatwegereje hafi, byongeye akaba ari na meza, ni igisobanuro gifatika cy’ibyo Intwari zacu zaharaniye ko tugeraho byiza nk’ibi. Navuga ko ibi bitwongereye ishema n’icyizere cy’uko n’ibindi bifatika byiza, biri imbere na byo tuzabigeraho". Uretse amazi meza abaturage begerejwe, hari n’imiryango itishoboye yamurikiwe inzu 12 zirimo izubatswe bushyashya n’izasanwe, mu rwego rwo gukura ubuzima bw’abayigize mu kaga kuko babaga mu nzu banyagirirwamo, ndetse inyinshi zendaga guhirima. Bucyensenge Jean de Dieu wo mu Mudugudu wa Gahondo Akagari ka Ruli, ni Umugabo wubatse ufite n’abana babiri. Ubuzima bubi yari abayemo bwo kutagira icyo yinjiza, bwamubereye ingorabahizi ntiyabasha kubona amikoro yo gusana inzu bari batuyemo. None akaba ashima uburyo bamutuje aheza nyuma yo kuyisana. Ati "Inzu yendaga kumpirimaho, kuko ntari kubona ubushobozi bw’amafaranga. Nahoranaga umutima uhagaze, ntinya ko isaha ku isaha izatugwaho kuko yavaga, ishaje, iri hafi kugwa. Mu by’ukuri nari mbabaye mu buryo buteye inkeke dore ko nko mu gihe cy’imvura njye n’umugore n’abana twajyaga kugama mu baturanyi. Ariko nshima ubuyobozi bwiza bwangobotse, bukaza bukayishyira hasi bukongera kuyisana bundi bushya, ubu ikaba ari inzu nziza, yagutse kandi ijyanye n’igihe. Mu by’ukuri ibyishimo byandenze". Aborojwe inka n’amatungo magufi, na bo biyongera ku bindi bikorwa by’iterambere bikomeje gushyirwaho umunsi ku munsi muri Gakenke, harimo ibyumba by’amashuri 9, ibyumba by’umukobwa 3 n’ibifasha abanyeshuri kwimenyereza imyuga hamwe n’izindi nzu 64 ndetse n’ibigo nderabuzima byasanwe mu Mirenge igize aka Karere, muri uyu mwaka, aho abaturage bashimangira ko batari kubyigezeho iyo hatabaho ubwitange bw’Intwari ndetse n’Ingabo za RPF Inkotanyi zabohoye Igihugu. Dusabemariya Febronie ati "Ibi bikorwa tubikesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, udasiba kutwereka urugero rwiza rw’ubutwari ntabwo n’ibyo Intwari zaharaniye. Umuco adutoza wo gushyira hamwe, urukundo no gufashanya ni byo bitugejeje kuri ibi byiza. Natwe tugiye gushyiraho akacu, tubisigasire, twibungabungira umutekano dukumire ikibi aho cyava kikagera". Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimangiye ko urugendo rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, kugarurira Igihugu umutekano no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ababiharaniye aribo Ntwari z’u Rwanda, bikomeje guhesha u Rwanda ishema ku ruhando mpuzamahanga. Yahereye aha asaba abaturage gutoza abana umuco w’Ubutwari, kugira ngo bazakure bagera ikirenge mu cy’Intwari. Ati "Icyo dusabwa uyu munsi ni ukugera ikirenge mu cyazo, twimakaza indangagaciro zaziranze. Ibyo tuzabigeraho mu gihe twihaye intego yo kurushaho gukunda Igihugu, kongera umuhate wo kucyitangira, tuba indashyikirwa kandi twubakira ku bunyangamugayo n’ubupfura. Urugendo turimo rw’iterambere rudusaba kurushaho kugira ubushishozi mu byo dukora, tugatinyuka guhangana n’ikibi mu gihe kije cyangwa kibayeho, tukakirwanya twivuye inyuma". Ati "Turacyafite ibibazo by’amakimbirane akigaragara mu miryango ndetse n’ibibazo bishingiye ku mitungo n’amahugu, bigaragara hamwe na hamwe. Ibyo dukwiye gushishikazwa no kubikemura. Tukarwanya ubukene twimakaza isuku iwacu, tukarinda abana bacu igwingira, inda ziterwa abangavu ndetse n’ibiyobyabwenge byugarije Urubyiruko n’ibindi byose bikigaragara nk’inzitizi mu rugendo ruganisha ku butwari tukabirwanya dushize amanga". Kuri iyi nshuro ya 30 hizihizwa Umunsi w’Intwari, uyu mwaka hazirikanwe insanganyamatsiko igira iti "Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu". Amateka yagarutsweho na Depite Bitunguramye Diogène, mu kiganiro yagejeje ku baturage kigaruka ku mateka y’Ubutwari bw’Abanyarwanda mbere y’umwaduko w’abakoloni, bwagaragariraga cyane cyane mu rugamba rwo kurinda ubusugire bw’Igihugu no kucyagura. Yanagaragaje uburyo izi ndangagaciro zaje kuburizwamo n’Abakoloni, batangira bacamo Abanyarwanda ibice no kubabibamo urwango, abategetsi bagiye bajyaho yaba muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri, na bo bakomereza kuri iyo myumvire n’imikorere, ibyaje Kugeza u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu kwizihiza Umunsi w’Intwari, abaturage bishimiye ko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, yihutiye gukosora iyo mikorere ikocamye ya politiki y’ivangura, ikimakaza umuco w’Ubutwari, ubu Abanyarwanda bakaba babayeho bunze ubumwe kandi batekanye. Bavuga ko nta na rimwe bazigera batezuka muri uru rugendo, ahubwo bagiye gushyira imbaraga mu kurinda ibyagezweho no kubibungabunga. Umunyamakuru | 711 | 2,161 |
Musenyeri Kayinamura wa EMLR yahaye umukoro abapasiteri bafite insengero zafunzwe. Yabitangarije I Nyamasheke ku wa 9 Kanama 2024, ubwo yatangizaga umwiherero w’iminsi itatu wahuje abapasiteri bose b’iri torero mu Rwanda. Ni umwiherero umaze igihe utegurwa ariko ukaba wahuriranye n’uko Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imiyoborere RGB rufatanyije n’inzego z’ibanze bamaze igihe mu bugenzuzi bw’insengero, hakaba hamaze gufungwa izirenga 8600. Mu nsengero zafunzwe mu zitujuje ibisabwa harimo n’iza Eglise Methodiste Libre mu Rwanda (EMLR). Musenyeri Kayinamura yavuze ko mu ngamba bihaye mu 2017 harimo no kuvugurura insengero zikajyanishwa n’igihe kugira ngo abakirisito basengere ahantu heza. N’ubwo bimeze gutya ariko igenzura rya RGB n’inzego z’ibanze ryabaye mu gihe bari bagifite ibyo bagomba kunoza ari nabyo byatumye zimwe mu nsengero z’iri torero zifungwa. Ati “Mu cyerekezo twihaye harimo ko aho dukorera hose hagomba kuba hasa neza. Turakomeza kubikora kandi nta gushidikanya kuko inzego za Leta dukorana neza, aho bizajya bitungana tuzajya dukorana n’inzego za Leta tubabwire ngo twabitunganyije mudukingurire”. Itorero Eglise Methodiste Libre mu Rwanda ryatangiriye I Kibogora mu 1942. Aho ryatangiriye ubu ni mu karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba. Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse waganirije abitabiriye uyu mwiherero yavuze ko itorero n’ubuyobozi bwa Leta bahuriye ku gukorera abaturage, kandi ko bombi icyo bifuriza umuturage ari imibereho myiza, iterambere no kuyoborwa neza. Ati “Ibyo dukora buriya ntabwo bitandukanye. Hari byinshi twagezeho nk’ubuyobozi bw’akarere tubikoranye n’iri torero hari n’ibyo ryagezeho tutabikoranye ariko byose biri mu cyerekezo kimwe”. Meya Mupenzi yashimye uruhare rw’iri torero mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu bikorwa birimo kubishyurira ubwisungane mu kwivuza, ubuvuzi bahererwa ku bitaro bya Kibogora n’ibigo nderabuzima by’iri torero n’uburezi bufite ireme abana bakura mu mashuri y’iri torero. Mu bindi akarere ka Nyamasheke gashimira iri torero harimo kuba karabashije kugabanya igwingira ry’abana rikava kuri 33% rikagera kuri 17%. Meya Mupenzi avuga ko bitari gushoboka iyo hatabamo uruhare rwa EMLR. Itorero Eglise Methodiste Libre mu Rwanda rifite abakirisito barenga ibihumbi 520 babarizwa mu conference (diyoseze) 10 ziganje mu ntara y’Iburengerazuba. Musenyeri Kayinamura wa EMRL yagaragaje ko kuba hari insengero zafungiwe ko zitujuje ibisabwa atari byacitse Meya Mupenzi yashimye uruhare rwa EMLR mu iterambere ry'akarere ka Nyamasheke Abapasiteri ba EMRL bafite insengero zafunzwe mu zitujuje ibisabwa basabwe gukora cyane bakuzuza ibisabwa bagafungurirwa, butyo abakirisito bagasengera ahantu heza | 369 | 1,049 |
Miss Teta Sandra yabyariye Weasel umwana wa 21. Miss Teta Sandra umaze igihe akundana na Weasel Manizzo, yari amaze igihe agaragaza ko yishimiye kuba atwite inda y’uyu mukunzi we, akaba yari aherutse no gutangariza Kigali Today ko we na Weasel bategerezanyije amatsiko menshi umwana wabo. Umuhanzi Dr Jose Chameleone umuvandimwe wa Weasel Manizzo, ni we wahishuye ifoto y’umwana, ubwo yabasuraga aho babyariye mu bitaro bya Kisubi, amwifuriza kuzagira imigisha kuri iyi si, anifuriza ababyeyi umugisha. Weasel Manizzo na we yahise ashyira ifoto y’uruhinja rwe kuri Instagram avuga ati “Nguyu Star Maria Mayanja” Ubu butumwa bwa Weasel bwakurikiwe n’ibitekerezo byinshi by’abafana byamushimiraga kuri uru rwunguko, ariko harimo n’ubutumwa bwamubazaga impamvu abyara abana benshi ku bagore batandukanye. Nk’uwitwa Ninda Victoria, yagize ati “Buri kwezi urabyara, ubu no mu kwezi gutaha uritegura kwakira undi mwana. Komeza ubyare abana benshi kuko hari abantu turimo tubura kubera Coronavirus. Muri Uganda, Weasel Manizzo ari mu byamamare bizwiho kugira abana benshi, abamuzi bakavuga ko mbere yo gucudika na Teta yari afite abana 20 bityo Star Maria Mayanja yabyaranye na Teta akaba yujuje umubare wa 21. Mu gihe cyose uyu musore yabazwaga ku bijyanye n’urubyaro rwe, yirindaga kuvuga umubare gusa akavuga ko abana be ari benshi nta kindi arengejeho. Umunyamakuru wa Kigali Today/KT Radio @ gentil_gedeon | 208 | 526 |
#PeaceCup : Umukino wa Addax na Mukura VS wasubitswe. Uyu mukino ubanza ariko nubwo ikipe ya Mukura VS yari yakoze urugendo yerekeza I Rugende aho wagombaga kubera ntiwabaye kubera ikibuga cyitari kimeze neza kubera imvura kinuzuyemo icyondo cyinshi. Umuyobozi mukuru wa Mukura VS Musoni Protais mu kiganiro yagiranye na Kigali Today yavuze ko ku bwabo batazagaruka gukina uyu mukino ubanza kuko hari ibyo bari batanze no ukaba utabaye. Yagize ati”Twebwe twageze ku kibuga,twateze ndetse n’ibindi twatkoresheje dutegura uyu mukino. Ntabwo twagaruka gukina umukino ubanza, turategereza umwanzuro FERWAFA izafata tukicara tukareba niba ukwiriye.” Amakuru Kigali Today yamenye nuko ejo kuwa Kabiri tariki 16 Mutarama 2023 komiseri w’uyu mukino Munyangoga Appollinaire yabanje kujya kureba iki kibuga cyari kwakira uyu mukino maze akabwira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwada ko uko kimeze cyitakwakira umukino. FERWAFA nayo yahise imenyesha Perezida wa Addax SC ko yashaka ahandi hazabera umukino,icyakora uyu muyobozi yabasubije ko ngo umukino uzajya kubera cyumutse kimeze neza. Impamvu yari yatumye uyu mu komiseri ajya kubanza kureba iki kibuga uko kimeze nuko n’ubundi yari ku mukino ikipe ya Addax SC yasezereyemo ikipe ya Etoile de l’Est mu ijonjora ry’ibanze nabwo cyari cyuzuyemo icyondo cyinshi. Umunsi n’isaha by’umukino byageze amakipe yombi ari ku kibuga maze ariko komiseri w’umukino Munyangoga Appollinaire afata icyemezo ko umukino udashobora kuhabera.Perezida w’ikipe ya Addax SC Juvenal Mvukiyehe ntabwo yari kuri iki kibuga hasubikwa uyu mukino. Kugeza ubu h hategerejwe umwanzuro uzafatwa na FERWAFA. Ikipe ya Mukura VS kuri ubu yasubiye mu Karere ka Huye aho igiye gukomeza kwitegura umukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona bazasuramo Marine FC tariki 21 Mutarama 2024. Umunyamakuru @UwimanaJeanJul1 | 263 | 716 |
Umuryango w’Umusizi Innocent Bahati Uracyabaririza Irengero Rye. Hagati mu kwezi kwa Kabiri uyu mwaka ni bwo Ijwi ry’Amerika yabagejejeho inkuru y’ibura rya Bwana Bahati Innocent, umusizi w’Umunyarwanda. Icyo gihe umusizi mugenzi we Junior Rumaga wanafashe iya mbere mu gushakisha mugenzi we yadutangarije ko Bahati yaburiye i Nyanza mu majyepfo y’igihugu aho yari yagiye gutegurira igisigo cyagombaga kujya ahagaragara. Umusizi Rumaga yatubwiraga ko ku italiki 07/02 Bahati yahamagawe n’umuntu utaramenyekanye amusaba ko bahurira kuri imwe mu mahoteli ari mu mujyi wa Nyanza ariko kuva ubwo telefone ze zihita ziva ku murongo. Mu kiganiro kigufi Ijwi ry’Amerika yongeye kugirana n’umusizi Rumaga yadutangarije ko atigeze ahwema gushakisha umusizi mugenzi we ariko ko kugeza ubu nta kanunu k’aho aherereye. Ku itariki ya 12/02 uyu mwaka Ijwi ry’Amerika yari yagerageje kuvugana n’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB ntibyadukundira ariko mu butumwa bugufi Bwana Thierry Murangira uvugira urwo rwego yatwoherereje bwavugaga ko batangiye iperereza kuva ku itariki 07/02 nyuma yo kwakira ikirego gishakisha umusizi Bahati. Kuri uyu wa Gatatu Ijwi ry’Amerika ryongeye guhamagara umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda Bwana Murangira tugamije kumenya aho iperereza batangiye rigeze ndetse no kumenya niba hari icyo bamaze kugeraho ariko ntibyadukundiye. Umuvugizi wa RIB yadusabye kumwandikira ubutumwa bugufi ariko dutegura iyi nkuru ntacyo yari yakabusubijeho. Nagira icyo atubwira twakibatangariza mu makuru yacu ataha. Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru hari mu kwezi kwa 11 umwaka ushize wa 2020, Col Jeannot Ruhunga yabajijwe ku kibazo cy’ababurirwa irengero cyane ku mpamvu za politiki ku batavuga rumwe n’ubutegetsi maze avuga ko kuburirwa irengero mu muryango ari ibintu bisanzwe. Umukuru wa RIB yemeje ko hari n’abantu baba bifitiye ibibazo byabo n’abavandimwe nk’ibyamadeni n’ibindi bagasohoka mu gihugu batavuze. Icyakora kuri iyi ngingo, umusizi Rumaga ukomeje guhangayikishwa n’ubuzima bw’umuvandimwe kugeza ubu bitazwi irengero rye akavuga ko bitaribupfe gushoboka ko Bahati Innocent yasohoka igihugu atamubwiye. Umusizi Bahati Innocent azwi ku gisigo cyamamaye muri ibi bihe bya COVID-19 yise “Urwandiko rwa benegakara” muri icyo gisigo anenga imyitwarire y’ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara avuga ko bitagombye gushyiraho gahunda ya guma mu rugo kuko abaturage babyo bashobora kwicwa n’inzara kuruta kwicwa n’icyorezo. U Rwanda mu bihe bitandukanye rukunze gutungwa agatoki n’imiryango mpuzamahanga iharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ndetse n’ibihugu bya rutura ko ruhonyora uburenganzira bwa muntu. Mu mpera z’ukwa Mbere uyu mwaka U Rwanda rwasabwe guhagarika ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu birimo gufungira abantu ahatazwi , hari mu gikorwa cyo kumurika uko rwashyize mu bikorwa imyanzuro- nama ngarukagihe ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu i Geneva. Ni ibirego ruhora rwamaganira kure ruvuga ko nta shingiro bifite. Mu ibaruwa ndende ifunguye Bwana Christopher Kayumba, Umushakashatsi wahoze yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda aherutse kwandikira umukuru w’u Rwanda Paul Kagame ku itariki 10 z’ukwezi kwa Kabiri anenga imyitwarire y’inzego muri ibi bihe bya COVID-19 yavuze ko n’ubwo abategetsi bakomeza guhakana ko ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu biriho mu Rwanda, nk’iyicarubozo no gufungira abantu mu nzu z’imbohe z’ibanga zizwi nka “Safe Houses” biriho. Akavuga ko Ababihakana barimo minisitiri w’ubutabera byashoboka ko batazi ukuri mu nzego bashinzwe cyangwa se bakirengagiza ukuri kw’ibiriho birinda ingaruka byabagiraho. | 502 | 1,409 |
Ronnie Kiseka. Ronnie Kisekka (wavutse 5 Ukuboza 1991) ni umukinnyi ukina umupira w'amaguru ukomoka muri Uganda, ukina nka myugariro .
Umwuga mpuzamahanga.
Muri Mutarama 2014, umutoza Milutin Sedrojevic, yamutumiriye kujya mu ikipe y'umupira w'amaguru ya Uganda mu gikombe cya Afurika muri 2014 . Iyi kipe yegukanye umwanya wa gatatu mu matsinda y’irushanwa nyuma yo gutsinda Burkina Faso, inganya na Zimbabwe itsindwa na Maroc . | 64 | 169 |
COVID-19: Gusura Pariki y’Ibirunga, Mukura-Gishwati na Nyungwe byasubitswe. Uru rwego ruvuga ko mu gihe bikaba kandi bitaramenyekana niba inyamaswa zishobora kwandura COVID-19, bisanzwe bizwi ko Ingagi ndetse n’Inguge zishobora kwanduzwa n’umwuka w’abantu, ari yo mpamvu ibikorwa byo gusura izo Pariki zabarizwamo izo nyamaswa byabaye bihagaritswe. RDB ivuka ko indi Pariki y’Igihugu ari yo iy’Akagera yo ikomeza gusurwa nk’ibisanzwe, ariko hubahirizwa amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. RDB yatangaje ko abari barateguye gahunda zo gusura izo Pariki bifuza guhindura gahunda zabo, bashobora kwifashisha urubuga www.visitrwanda.com. Umunyamakuru @ CharlesRUZINDA2 | 94 | 288 |
RIB yatangije ubukangurambaga bwo gukemura ibibazo by’abaturage badasiragiye. Ni igikorwa cyatwaye amasaha agera muri atanu, aho abaturage bavuga ko bari babonye urwego bizeye rwo gutura ibibazo byabo, aho hari n’ibibazo byabajijwe bimaze imyaka isaga itanu bitarabonerwa ibisubizo. Icyo gikorwa cy’ibyumweru bitanu RIB yatangije, gifite insanganyamatsiko igira iti “Guhabwa serivise ni uburenganzira, turwanye akarengane na ruswa”, aho ku rwego rw’Igihugu cyatangirijwe mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, kikazasozwa ku itariki 13 Ukwakira 2022, mu bukangurambaga buzazenguruka mu gihugu hose. Icyibandwaho muri uyu mwaka muri ubwo bukangurambaga, ni ugukumira ubujura bukorwa hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, cyane cyane ku butekamutwe bukorerwa kuri telefoni hagamijwe kwambura abaturage. Ni muri urwo rwego RIB yifashishije abafatanyabikorwa barimo sosiyete y’itumanaho MTN n’ikigo (RSwitch) gifatanya n’ibigo bikora ishoramari mu kubihuza n’abaturage hagamijwe kubafasha kubona amafaranga yabo mu buryo buboroheye badakoze ingendo. Mbabazi Modeste, Umugenzuzi mu Rwego rw’Ubugenzacyaha wari uhagarariye icyo gikorwa, ubwo yahaga abaturage umwanya wo kubaza ibibazo, umubare munini wirukiye imbere, aho bagiye babaza ibibazo byiganjemo urugomo, ubwambuzi, amakimbirane mu miryango, ihohoterwa mu miryango, akarengane bakorerwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze butinda kubakemurira ibibazo. Hari n’uburyo bwashyizweho ku baturage bashaka kubaza ibibazo byabo mu ibanga, aho hari imodoka nini zifite ibiro (ibiro bigendanwa), ibiro bimwe bya (Isange One Stop Center), byakira abafite ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu muryango, mu gihe ibindi biro byakiriye ibibazo bitajyanye n’ihohoterwa. Ni gahunda byagaragaye ko yashimishije abaturage, aho bavuga ko bishimiye umwanya uhagije bahawe wo kubaza ibibazo byabo, bishimira n’uburyo byagiye bihabwa umurongo, nk’uko bamwe babitangarije Kigali Today. Umwe muri bo witwa Munyantore Nicodeme ati “RIB iradufashije rwose kandi tuzakomeza kuyigana kuko iri kuturenganura, nkanjye hari urubanza mburanye imyaka 25, abayobozi bararurangije ariko uwo tuburana akabisubiza inyuma bitewe n’imbaraga andusha, kugeza bigeze mu myaka 25, icyo kibazo nkibwiye RIB bambwira uburyo bagiye kugikurikirana ku buryo mbibonyemo icyizere cyo kurenganurwa”. Ngerero Jean Pierre ati “Ibi biganiro biradufashije cyane, RIB dusanzwe tuyizi, kuba yatwegereye kandi ikumva ibibazo byacu tugiye kurenganurwa nta kabuza, hari aho twajyaga turenganywa tukabura aho tubariza”. Hari n’abaturage bavuga ko iyo gahunda ya RIB yo kwegera abaturage iramutse ikomeje ko Perezida wa Repubulika mu gihe yasuye abaturage, atakongera kwakira ibibazo byakagombye kuba bikemurirwa mu nzego z’ibanze. Ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa, riri mu byaha bikomeje kugaragara mu Karere ka Nyabihu aho kuva mu kwezi kwa mbere muri uyu mwaka, abana b’abakobwa bahohotewe baterwa inda ari 107, nk’uko Simpenzwe Pascal, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabitangarije Kigali Today. Ngo abo ni abana bamenyekana, kuko ngo hakiri n’umuco mubi wo guhishira cyangwa kumvikana n’uwakoze icyaha ukomeje kugaragara mu miryango. Uwo muyobozi avuga ko agereranyije n’imyaka yashize imibare y’abahohoterwa igenda igabanuka biturutse ku mbaraga ubuyobozi bushyira mu bukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa. Visi Meya Simpenzwe yishimiye iyo gahunda RIB yatangirije mu Karere ka Nyabihu, yemeza ko hari icyo igiye gufasha abaturage mu kurushaho guhabwa ubutabera bunoze, ariko agira inama abaturage bakomeje kugana amabanki yiswe Lamberi asaba inyungu z’umurengera, aho zikomeje kuba nyirabayazana y’amakimbirane akomeje kugaragara hagati y’abashakanye. Yagize ati “Mwumvise ikibazo cy’amabanki ya Lamberi, bariya bantu baguriza abantu amafaranga kandi bitemewe n’amategeko, bafite amayeri menshi ku buryo bagusha abaturage mu mutego w’ubugure, ayo mabanki muyaveho dufite za SACCO zisaba inyungu nto, ni zo musabwa kugana. Uwo muyobozi yijeje abaturage ko ibibazo byabajijwe, haba ibyo mu rwego rw’imirenge ari no mu rwego rw’Akarere agiye kubikurikirana bigakemurwa bitarenze iminsi 15. Gahunda ya RIB igiye kumara ibyumweru bitanu igezwa mu turere twose tw’Igihugu, yatangijwe kuri uyu wa kabiri tariki 06 Nzeri 2022, ikazasozwa tariki 13 Ukwakira 2022, aho ibikorwa by’ubukangurambaga bizasozwa tariki 6 Ukwakira, tariki 13 Ukwakira 2022 hagakorwa inama y’abafatanyabikorwa bose. Umunyamakuru @ mutuyiserv | 591 | 1,766 |
Faustin Ntezilyayo. Faustin Nteziryayo (wavutse ku ya 20 Kanama 1962) ni Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga / Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga rw'u Rwanda akaba na Perezida w'Inama Nkuru y'Ubucamanza kuva ku ya 6 Ukuboza 2019, asimbuye Sam Rugege washoje manda ye mu Kuboza 2019.
Amavu n'amavuko.
Nteziryayo yavutse ku ya 20 Kanama 1962 mu Karere ka Kamonyi y'ubu. Afite impamyabumenyi y'ikirenga mu mategeko yakuye muri kaminuza ya Antwerp (mu Bubiligi), masters mu mamategeko (LLM) mu mategeko y’imari yakuye muri kaminuza yigenga ya Buruseli (Ububiligi), Master of Arts in international affairs (Politiki y’ubucuruzi mpuzamahanga), yakuye muri kaminuza ya Carleton (Kanada); n'impamyabumenyi y'ikirenga yakuye muri kaminuza y'u Rwanda .
Umwuga.
Ntezilyayo yatangiye umwuga we wo kuba umwarimu mu ishami ry’amategeko muri kaminuza nkuru y’u Rwanda mu 1986. Yabaye Intiti yigishaga mu Ishuri Rikuru ry’amategeko rya Duke (USA), 1999 (USA); Umwarimu muri kaminuza ya Ottawa (Kanada), (2007-2008); n'umujyanama muri Banki y'Isi ; Organisation Internationale de la Francophonie (OIF) n'Ikigo cy'Umuryango w'Abibumbye gishinzwe Amahugurwa n'Ubushakashatsi (UNITAR). Ntezilyayo yakoraga mu myanya itandukanye muri guverinoma y'u Rwanda. Yabaye Minisitiri w’ubutabera kuva Ukwakira 1996 kugeza Mutarama 1999; Visi Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda (2000-2003); Umuyobozi w'ikigo gishinzwe kugenzura ibikorwa mu Rwanda RURA (2003-2005); akaba ari n'Umujyanama Mukuru mu by'amategeko muri Minisiteri y'Ubucuruzi (1996). Azwi kandi n'abikorera, kuba yarabaye Umuyobozi wa Banki iciriritse (ni ukuvuga AGASEKE BANK), (2011-2013) n'umukemurampaka. Ntezilyayo yari umucamanza w'urukiko rw'ubutabera rwa Afurika y'Iburasirazuba kuva muri Mata 2013 kugeza muri Werurwe 2020. Yarahiriye kuba umucamanza mukuru w’u Rwanda ku ya 6 Ukuboza 2019. | 243 | 730 |
Hari benshi barimo gucikanwa na gahunda iriho yo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi. Bamwe mu batuye mu mujyi wa Kigali, bavuze ko batari bazi ko icyo gikorwa cyo kwita ku buzima bw’abana n’abyeyi gihari, bitewe n’uko abakangurambaga mu midugudu batabitangaje mu ndangururamajwi, nk’uko bigenda ku munsi w’umuganda. “Sinari mbizi, ese birabera he, bizarangira ryari, ni bande bajya gukingirwa,…?”, nibyo bibazo byabajijwe na benshi mu batuye cyangwa bagenda mu kagari k’Amahoro ko murenge wa Muhima muri Nyarugenge, ndetse n’abaje mu zindi gahunda zo kwivuza ku kigo nderabuzima kiri muri uwo murenge. Ku biro by’ako kagari bakiriye abana 98, ababyeyi batwite 19, n’abonsa 23 ku munsi wa mbere w’igikorwa cyo kwita ku babyeyi n’abana; nk’uko Olive Bamushime warimo gutanga inkingo n’imiti yatangaje. Yavuze ko abajyanama b’ubuzima basabwa gushyira imbaraga mu gukangurira buri rugo kwitabira iyo gahunda, bitarenze kuwa kane tariki 18/10/2012. Abana bafite munsi y’imyaka itanu n’ababyeyi bonsa barahabwa Vitamin A irinda abana ubuhumyi, umuti usukura amazi, ndetse n’imiti yongera amaraso hamwe n’ivura inzoka ku babyeyi batwite. Ababahungu bageze mu bugimbi cyangwa b’abasore barahabwa udukingirizo tubafasha kwirinda SIDA, mu gihe ku bigo by’amashuri abanza abana b’abakobwa biga mu mwaka wa gatandatu, bo batewe urukingo rwa nyuma muri uyu mwaka, rubabuza kurwara kanseri ifata inkondo y’umura. Ku bantu bazacikanwa na gahunda yo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, nta buryo bwa rusange muri uyu mwaka bwabateganirijwe; nk’uko Flora Nkundunkunda wungirije umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Muhima yasobanuye. Simon Kamuzinzi | 234 | 646 |
Akamaro ka vitamini B4. Mu kwita amazina za vitamin hagiye hakoreshwa inyuguti arizo A, B, C, D E na K. Hagati ya E na K harimo izindi nyuguti nka F, G, H n’izindi. Izi ntizibagiranye ahubwo bagendaga babona ko hari bimwe zihuriyeho nuko bazikubira mu itisinda rya B uhereye kuri B1 kugeza kuri B12. Gusa nyuma naho habonetse ko muri iri tsinda harimo ibidakwiye kwitwa vitamin nuko bigenda bikurwamo niyo mpamvu utabona vitamin B4, B10… muri ibi byahoze rero ari vitamin B niho dusanga choline. Iyi choline mbere ikaba yaritwaga vitamin B4, nyamara yaje gukurwa mu itsinda rya za vitamin gusa ikaba ifite umwihariko wayo mu kugirira akamaro umubiri nkuko tugiye kubibona muri iyi nkuru.
Akamaro.
Nubwo bamwe bajya bayitiranya n’umunyungugu ariko siko biri ahubwo yo nkuko hejuru tubibonye ni intungamubiri yahoze mu itsinda rya vitamin B gusa yaje gukurwamo kuko umubiri ubasha kuyikorera niyo utayikura mu byo urya. Mu mubiri w’umuntu ikaba ikorerwa mu mwijima.
Iyi choline ikaba ifitiye umubiri akamaro kanyuranye.
Gusa nubwo umubiri ubasha kuyikora ariko ntuyikora ku gipimo gihagije kandi hari abayikenera kurenza abandi bityo hari ababa bafite ibyago byo kugaragaza ibimenyetso byuko mu mubiri wabo harimo choline nkeya.
Abagira ibyago byo kuyibura.
Ugira ibyago byo kubura choline iyo udafungura ibyokurya ibonekamo cyangwa umubiri wawe ukaba ukeneye irenze iyo winjiza.
Abagira ikibazo cyo kuba bayibura kurenza abandi harimo:
Ibimenyetso byo kuyibura.
Kubura cyangwa kugabanyuka kwa choline mu mubiri birangwa n’ibimenyetso bikurikira:
Amafunguro abonekamo choline.
Choline abagabo bakenera nyinshi kurenza abagore kuko abagabo bakenera 550mg zayo ku munsi naho abagore bagakenera 425mg.
Amafunguro ibonekamo cyane harimo: | 247 | 665 |
Joe Biden yahagaritse guhatanira kuyobora Amerika. Joe Biden yatangaje iby’iki cyemezo kuri iki Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024, ashimangira ko “ari ku bw’inyungu z’ishyaka rye n’igihugu”. Uyu mwanzuro uje habura amezi ane ngo Abanyamerika binjire mu matora y’Umukuru w’Igihugu, kandi ntiharamenyekana undi ugomba guhagarira ishyaka ry’Aba-Démocrates ngo azahangane na Donald Trump wamaze kwemezwa n’ishyaka ry’aba-Républicains. Gusa Biden we yavuze ko ashyigikiye Kamala Harris usanzwe ari Visi Perezida we. Joe Biden afashe iki cyemezo nyuma y’ibyumweru byari bishize ashyirwa ku gitutu n’abo mu ishyaka rye bamusabaga guhagarika kwiyamamaza. Ni nyuma y’uko yari yagaragaje imbaraga nke mu kiganiro mpaka cyamuhuje na Trump muri Kamena mu 2024. Mu ibaruwa yashyize hanze, Biden yavuze ko “byari ibya agaciro gakomeye kuba Perezida wa Amerika, nubwo njye nashakaga kongera kwiyamamaza, nemera biri mu nyungu z’ishyaka ryanjye n’igihugu cyanjye kuva muri uru rugendo nkita cyane ku kuzuza inshingano zanjye mu gihe gisigaye kuri manda yanjye.” Yavuze ko byinshi kuri iki cyemezo azabitangaza mu cyumweru gitaha. Joe Biden akimara gutangaza iby’iki cyemezo, Donald Trump byari byitezwe ko bazahatana, yavuze ko uyu mugabo azibukwa nka Perezida mubi Amerika yagize mu mateka. Yakomeje avuga ko gutsinda Kamala Harris mu gihe Aba-Démocrates bamwemeza nk’umukandida wabo, byazamworohera kurenza uko yari kuzatsinda Joe Biden. Joe Biden yahagaritse guhatanira kuyobora Amerika | 207 | 546 |
Christian Luyindama. Christian Luyindama Nekadio, Yavutse Ku ya 8 Mutarama 1994 i Kinshasa) ni umukinnyi mpuzamahanga ukina umupira w'amaguru ukomoka muri congo (DRC). Akina nka myugariro wo hagati muri Antalyaspor, ku ntizanyo ya Galatasaray SK .
Ubuzima.
Muri ikipe.
Hamwe n'ikipe ya Sanga Balende, yitabiriye Shampiyona ny'afurika muri 2015 . Muri iryo rushanwa, yatsinze igitego cyatsinze ikipe ya Libolo yo muri Angola .
Muri 2015, yinjiye muri Tout Puissant Mazembe maze umutoza we amushyimira nka rutahizamu. Yatsinze ibitego kandi azamura imiterere y'umubiri.
Ku ya 31 Mutarama 2017, yasinyiye muri Standard de Liège ku ntizanyo ahitamo kugura. Yatsinze igitego cya mbere ku ya 28 Mata 2017 na Royale Union Saint-Gilloise ku gikoni ku munota wa 29 w'umukino. Yatorewe kuba umukinnyi w'umukino kubera ibikorwa byinshi byo kwirwanaho.
Yasinyanye by'imazeyo na Standard de Liège ku ya 18 Gicurasi 2017 amafaranga agera ku 500 000 by'amayero . Ku ya 28 Mutarama 2018, yatsinze ibitego bibiri muri shampiyona yakinnye na Royal Sporting Club Anderlecht ashimirwa by'imazeyo kugaruka kwa acrobatike nziza m'ugihe cy'ambere. Yatwaye igikombe cy'umukinnyi mwiza wa congo muri 2018.
Ku ya 31 Mutarama 2019, yinjiye mu ikipe ya Galatasaray ku nguzanyo ahitamo kugura . Ku ya 29 Nyakanga 2019, Galatasaray yatangaje ko uburyo bwo kugura myugariro bwakoreshejwe .
Mu ikipe y'igihugu.
Hamwe no gutoranya Abanyekongo, yitabiriye Igikombe cy’ibihugu by’Afurika muri 2013 cyateguwe muri Alijeriya .
Yakinnye umukino wa mbere n’igihugu cye ku ya 5 Mutarama 2017 mu mukino wa gicuti na Kameruni birangira batsinzwe ibitego 2-0.
Yatoranijwe bwa mbere muri A mu mukino wahuzaga na Gineya ku ya 13 Ugushyingo 2016 kandi yari mu bahatanira Can muri 2017 ariko ntiyatorwa.
Ibihembo.
Standard de Liège:
Tout Puissant Mazembe:
Galatasaray SK: | 258 | 724 |
MONUSCO iri kuva muri DRC urusorongo, ahatahiwe ni Bukavu. Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari zaraje kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, zananiwe kubigeraho ziri kuva muri iki gihugu uyu munsi ku wa 25 Kamena 2024, ko zirafunga icyicaro cyazo mu mujyi wa Bukavu, muri gahunda zikomeje yo kuva muri iki gihugu mu byiciro. Bintou Keita ubwo aheruka mu ruzindiko i Goma mu mpera z’icyumweru gishize, uyu muyobozi ukuriye MONUSCO yagize ati “Ubu ntitugikorera mu Ntara ya Kivu y’Epfo, ariko turacyafite inshingano zo gusohoza ubutumwa muri Kivu ya Ruguru na Ituri”. Ingabo za MONUSCO zimaze imyaka 20 zivuga ko zakoze ibishoboka mu nshingano zahawe zo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Kongo. Izo ngabo zishinguye ikirenge muri Kivu y’Epfo mu gihe hakivugwa ibikorwa by’imitwe y’itwaje intwaro nka Twitwaneho, Red-Tabara, Biroze Bishambuke, n’indi myinshi ya Mai Mai. Ubwo butumwa bw’Ingabo za ONU muri Kongo Kinshasa ni bumwe mu buhenze cyane kandi bumaze igihe kirekire mu mateka, ubu bugizwe n’abasirikare 12,835 kongeraho abakozi b’abasivili n’inzobere, bose hamwe barenga 17,000. Ingengo y’imari yayo mu 2022 yageraga kuri miliyari 1.1$. Gufunga ibiro bya MONUSCO i Bukavu ni muri gahunda ikomeje yo kurangiza ibikorwa byayo mu Ntara ya Kivu y’Epfo, ndetse no kuva muri DRC mu byiciro nk’uko byemejwe na ONU. Uko gusoza ibikorwa bya MONUSCO kwemejwe mu Kuboza umwaka ushize n’Akanama gashinzwe umutekano ku isi ka ONU, nyuma y’igitutu cya Leta ya DRC. Byari bikurikiye imyigaragambyo ikomeye y’abaturage ba Kongo basaba ko ingabo za MONUSCO ziva mu gihugu cyabo, kuko babona nta musaruro zitanga. Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka MONUSCO yafunze ibiro byayo muri Kamanyola, Bunyakiri, Amsar, Baraka, Kavumu mu Ntara ya Kivu y’Epfo inshingano zo kurinda abasivile zisubizwa Ingabo na Polisi bya Kongo. | 279 | 748 |
Ngoma: Abanyeshuri 5 mu kigo cya 12 YBE baratwite. Muri aba batanu batwite babiri muri bo biga mu mashuri abanza (primaire) kuri iki kigo cya G.S Kirwa kandi bari munsi y’imyaka 18 y’ubukure. Abandi biga mu mashuri yisumbuye. Nubwo ubuyobozi bw’ikigo bwari bwabemereye gukomeza kwiga bo bahisemo guhagarika kwiga bakazagaruka gusubukura bamaze kubyara. Igiteye impungenge ni uko abarimu n’abagabo bubatse usanga akenshi aribo batera inda aba banyeshuri; nk’uko ubuyobozi bw’iki kigo n’ubwa akarere ka Ngoma byabivugiye mu nama y’inteko rusange y’akarere yabaye tariki 12/06/2012. Umuyobozi wa Groupe Scolaire Kirwa, Uwimana Dathive, avuga ko we ibyo yabonye byamuyobeye ariko ngo iki kibazo cyahagurukiwe n’ubuyobozi bw’ishuri ndetse n’ubw’umurenge wa Rurenge. Ubwo yabazwaga n’abanyamakuru impamvu itera iki kibazo, Uwimana yabisobanuye atya: “Njye rwose ubu byaranyobeye. Gusa ababyeyi nabo nibakurikirane uburere bw’abana babo kuko muri izi nda zose twarakurikiranye dusanga barazitewe bageze iwabo mu ngo”. Uyu muyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Kirwa avuga ko ikibazo cy’inda z’indaro muri iki kigo kigenda gifata indi ntera kuko mu mwaka ushize abanyeshuri babiri bonyine aribo bari bahabonetse batwaye inda z’indaro. Bigaragara ko ababyeyi b’aba bana nabo batinya kubahana kubera kwitiranya uburenganzira bw’abana maze bagatinya kubahana ngo badafungwa ko bishe itegeko rirengera umwana; nk’uko umubyeyi umwe yabitangaje. Yagize ati “Ibintu byateye ngo ni uburengenzira nibyo birikoze, umwana arambara ubusa wamubwira ati ni uburenganzira bwanjye nawe ukicecekera ngo hato utica uburenganzira bwe .Ejo ukabona aratwite nuko nyine ukabura icyo ukora.” Nubwo ubuyobozi bwa GS Kirwa bwatanze raporo ku buyobozi bw’umurenge ngo abateye inda abo bana bakurikiranwe, umuyobozi w’umurenge wa Rurenge Muragijemungu Archade atangaza ko bigoye guhamya umuntu icyaha utamufatiye mu cyuho bityo ko abo bantu nta bimenyetso simusiga byari bwaboneke ngo bajyanwe mu nkiko. Mu gushakira umuti iki kibazo gihangayikishije ababyeyi ndetse n’abarezi, hakozwe inama n’ababyeyi ngo harebwe uburyo bakwita ku bana babo bamenya uko bitwara kandi abana b’abakobwa bagahabwa inyigisho ku buzima bw’imyororokere. Uretse aba bana batwite, abanyeshuri bo muri iki kigo cya GS Kirwa no mu bindi bigo by’amashuri banegwa imyitwarire yabo aho bivugwa ko benshi mu bana b’abakobwa biyandarika bashutswe n’abagabo cyangwa abarimu babo. Jean Claude Gakwaya | 340 | 959 |
Ubusuwisi burashima ibikorwa by’umutekano mu Rwanda. Bageze muri MINALOC, iryo stinda ryaturutse mu Busuwisi ryakiriwe n’umunyamabanga uhoraho muri iyi minisiteri bwana Cyrille TURATSINZE afatanyije na Bwana Fred MUFULUKYE umuyobozi mukuru ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu muri MINALOC. Iryo tsinda ry’abasuwisi ryagize riti: “muri geneve twagerageje gushyiraho no guha imbaraga polisi yacu ariko dusanga ari ngombwa ko tuza mu Rwanda ngo turebe aho mugeze ndetse munadufashe kumenya byimazeyo imikorere y’iyo gahunda kuko mwe hashize igihe mubitangiye bityo natwe duhereho twiyubaka ndetse tunubaka igipolisi cyacu.” Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC we yavuze ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu mutekano warwo, kandi umaze kugera ku ntera ishimishije kuko ubu ufite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu. Yakomeje avuga ko ubu u Rwanda rutekanye kandi ko haba ingabo na polisi bashishikariye kuzamura ubukungu bw’igihugu binyuze mu cyumweru cy’abasirikari cyangwa abapolisi aho bitabira imirimo itandukanye iganisha ku iterambere ry’umuturage ndetse n’iry’ubukungu muri rusange. Kigalitoday Team | 146 | 423 |
Abayobozi b’amashuri abanza bemerewe gupiganira kuyobora amashuri yisumbuye. Itangazo rya REB ryongera iminsi yo gupiganira iyo myanya kandi ryemerera buri wese ubishaka kandi ubifitiye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu burezi gupiganira iyo myanya, igihe afite uburambe mu kazi bw’imyaka itanu kuzamura yigisha cyangwa yarigishije mu mashuri yisumbuye. Itangazo kandi ryemerera buri muntu ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami iryo ari ryo ryose kuba yapigana, igihe yongeyeho amahugurwa mu burezi akabiherwa impamyabushobozi ya (Diploma). Iryo tangazo rirakuraho urujijo ku bayobozi b’ibigo by’amashuri abanza bavugaga ko batemerewe gupiganira kuyobora ibigo by’amashuri yisumbuye, kandi rimwe na rimwe ibyo bigo barahoze babiyobora bitarazamurwa mu ntera ngo bigirwe amashuri yisumbuye. Mu kiganiro Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Irenée Ndayambaje yagiranye na Kigali Today kuri uyu wa 16 nzeri 2020, yavuze ko umuntu umaze imyaka itanu yigisha mu mashuri yisumbuye aba amaze kugira ubunararibonye ku buryo yayobora ikigo. Yavuze kandi ko umuntu umaze igihe ayobora amashuri abanza yazamuwe akaba ayisumbuye wakoze neza akazi kandi akazamura ikigo cye, ashobora gupiganira kuyobora ishuri ryisumbuye kandi dosiye ye igahabwa agaciro ku bw’ibyo bikorwa byiza yakoze. Yagize ati “Dosiye zizasuzumwa hakurikijwe uko uwo muntu yakoze, niba yararanzwe no guteza imbere ikigo, agakora neza kandi bigaragarira mu byo yakoze bizarebwa uwo muntu yakwemererwa kuyobora ishuri ryisumbuye”. Icngo igihe cyose waba ufite uburambe mu kazi kandi ukora neza ariko udafite imyamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza, ntabwo wemerewe gupiganira umwanya ku buyobozi bw’ikigo cy’ishuri ryisumbuye kuko bitemewe mu burezi kuyobora abakurusha amashuri. Ku bindi bisabwa ngo umuntu yemererwe gupiganira kuyobora mu mashuri yisumbuye harakomeza gukurikizwa ibiri mu itangazo ryo ku wa 25 Kanama 2020. Umunyamakuru @ murieph | 270 | 755 |
cyariho hagati y'Amajyaruguru n'Amagepfo, by'umwihariko mu ngabo. Ni cyo kibazo cyari inyuma y'ihirikabutegetsi. Igihe k'iryo hirikabutegetsi rishingiye ku irondakarere, abagize Komite basobanuraga igikorwa cyabo bagira bati : «Abayobozi bakuru b'ingabo babonye amahoro imbere mu gihugu yahungabanye n'ubumwe bw'igihugu bujegajega baratabara». Ni yo mpamvu y'iryo hirikabutegetsi ryaje kwitwa «revorisiyo y'indangamyitwarire». Mu by'ukuri ubumwe bavugaga muri disikuru nyinshi z'icyo gihe bwari bujyanye n'ibibazo by'uturere, naho ubumwe bw'Abahutu n'Abatutsi bwo ntibwari bwitaweho. Ku Batutsi benshi b'icyo gihe, ubutegetsi bwa Kayibanda bwari bumereye nabi, disikuru ya Habyarimana yabahaga ikizere. Ntibatekerezaga ko Habyarimana yari agumanye umurage w'ingengabitekerezo bya poritiki ya Kayibanda na Parmehutu yaje nyuma kurushaho kunogereza. 5.2.1. Ishyirwaho rya M.R.N.D. n'iyimikwa byayo. Mu rwego rwo gukingira icyuho cyasizwe n'ivanwaho rya Parmehutu igihe habaga ihirikabutegetsi, perezida Yuvenali Habyarimana yashizeho, nyuma y'imyaka ibiri ni ukuvuga tariki ya 5 Nyakanga 1975, Muvoma Iharanira Ubumwe n'Amajyambere (M.R.N.D.). Iryo shyaka ryari riteye nka Muvoma ya Rubanda iharanira Revorisiyo (M.P.R.) ya Perezida J.-D. Mobutu wa Zayire. Perezida J. Habyalimana yatangaga impamvu yashyizeho M.R.N.D. muri aya magambo : «Twiyemeje kurema Muvoma ya rubanda ishingiye bidashidikanywa kuri revorisiyo na demokarasi, ihuriza hamwe ingufu zose z'igihugu, ntawuhejwe, ni ukuvuga nta vangura iryo ari yo ryose ryaba irishingiye ku gitsina, ku idini, ku bwoko, ku ivuka, ku mwuga cyangwa imibereho» Dukurikije Sitati za MRND zo ku itariki ya 29 Kamena 1973 zashyizweho na Kongere yayo, ingingo ya mbere ivuga ko : «Hagiyeho ishyaka rimwe rukumbi rya poritiki ryitwa Muvoma Revorisiyoneri Nasiyonari iharanira Amajyambere». Ingingo ya 2 ivuga imigambi Muvoma igamije: «guhuriza hamwe Abanyarwanda ngo barusheho kunoza imikore yabo muri poritiki; guhuza, kuvumbura no kongera imbaraga mu Banyarwanda kugira ngo biteze imbere mu mahoro n'ubumwe bakurikije gahunda yashyizweho na Manifesiti za Muvoma»51. Ingingo ya 9 itegeka Umunyarwanda wese kuba umuyoboke wa M.R.N.D: «Buri Munyarwanda wese abaye ku burenganzira busesuye, umuyoboke wa Muvoma Revorisiyoneri Nasiyonari Iharanira Amajyambere. Yiswe mirita kandi agomba gukurikiza Sitati n'Amabwiriza ya Muvoma». Ingingo ya 7 y'Itegeko nshinga ryo mu wa 1978 isobanura neza ko: "Ishyaka rya M.R.N.D ari ryo rwego rukumbi rwemerewe gukorerwamo poritiki, nta handi imirimo ya poritiki ishobora gukorerwa»53. Ibi birerekana ko hashingiwe kuri sitati za MRND no ku Itegeko nshinga ryashyizweho na Leta ya Yuvenari Habyarimana u Rwanda rwayoborwaga n'ubutegetsi bw'ishyaka rimwe kandi ry'igitugu. Ishyaka rya MRND ryari ryarahindutse Leta, Habyarimana yari abereye perezida, akaba fondateri wa MRND, akayibera Minisitiri w'Intebe, Umuyobozi Mukuru w'ingabo, Minisitiri w'Umutekano w'Igihugu na Perezida w'Inama Nkuru y'Ubucamanza. Byatumaga Perezida wa Repubulika akomatanya imirimo yose akanafatanya Ubutegetsi nyubahirizabikorwa n'ubutegetsi ngengamategeko. Iyo mikorere yari ibangamiye kugaragara neza k'ubwo butegetsi bushya. Habyarimana agifata ubutegetsi yari yavuze ko igihugu kizongera kugendera ku Itegeko nshinga mu myaka itanu. Amaze kujyaho ategekesha amategeko teka, yagombaga gushyiraho Itegeko nshinga. Itegeko nshinga ryo ku wa 20 Ukuboza 1978 ryakozwe n'abahanga batatu, ari bo umujyanama mu by'amategeko wari mu bushinjacyaha, umujyanama mu by'amategeko muri MRND n'uwari umuyobozi wungirije mu Ishami ry'Amategeko muri Kaminuza y'u Rwanda. Ibikubiyemo bishingira cyane ku byari mu Itegeko nshinga ryo mu wa 1962 kuko iryo Tegeko nshinga rishya ryagumijeho byinshi mu byari mu rya mbere rimaze kubihuza n'ibihe bishya bya poritiki. Abakoze iryo Tegeko nshinga bashingiye cyane ku mahame ngenderwaho yatanzwe na Perezida wa Repubulika na Komite Nkuru ya MRND na Komisiyo ishinzwe ibya poritiki, ubutegetsi, inzego n'ubucamanza. Birashaka kuvuga ko uko ari bitatu icyo byakoze kwari ugushyira mu nyandiko ibyifuzo bya Perezida wa Repubulika}• Itegeko nshinga ryemewe na Kamarampaka yo mu Kubaza 1978. Iryo Tegeko nshinga ryateganyaga manda y'imyaka itanu ya Perezida: ashobora kongera gutorwa, ariko ntarenze manda ebyiri zikurikirana. Iryo tegeko nshinga ryateganyaga ko mu gihe perezida ataba agishoboye kurangiza inshingano ze byaba mu gihe gito cyangwa burundu | 591 | 1,791 |
Hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshyaivuguruye mu Kirundi. Ku itariki ya 25 Kanama 2023, umuvandimwe Kenneth Cook Jr. wo mu Nteko Nyobozi yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshyaivuguruye mu rurimi rw’Ikirundi. Iyo Bibiliya yasohotse mu ikoraniro ry’iminsi itatu rifite umutwe uvuga ngo: “Mukomeze kwihangana,” ryabereye mu mujyi wa Bujumbura, mu Burundi. Iyo porogaramu yakurikiranywe n’abantu 15.084 bari mu duce 11 muri icyo gihugu. Bayikurikiye hakoreshejwe ikoranabuhanga. Abari aho ikoraniro ryabereye bahawe Bibiliya zicapye. Nanone kandi umwandiko wo mu bwoko bwa elegitoronike wahise usohoka. Ugereranyije mu Burundi hari abantu bagera kuri miliyoni 13 bavuga Ikirundi. Itorero rya mbere rikoresha ururimi rw’Ikirundi ryashinzwe mu mwaka wa 1969. Abahamya ba Yehova batangiye guhindura ibitabo mu Kirundi mu mwaka wa 1985. Muri iki gihe, mu gihugu cy’u Burundi hari abavandimwe na bashiki bacu barenga 16.900 bari mu matorero 350 akoresha ururimi rw’Ikirundi. Mu mwaka wa 2007, abavandimwe na bashiki bacu bavuga Ikirundi bishimiye kubona Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristomu rurimi rwabo. Ubu bashimishijwe cyane nuko babonye Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshyayuzuye kandi ivuguruye. Mu Kirundi, ijambo rivuga ngo ubuntu butagereranywa bwa Yehova, ryahinduwemo ngo “ineza ihebuje,” rikaba ryibanda cyane cyane ku neza utanga agaragaza. Twishimanye n’abavandimwe na bashiki bacu bavuga Ikirundi, hamwe n’abandi bose bakomeje kwishimira “ineza ihebuje” Yehova yabagaragarije abaha iyi Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshyaivuguruye mu Kirundi.—Tito 2:11. | 217 | 645 |
Amateka ya interineti naho u Rwanda rugeze. Murandasi (Internet) yatangiye hagati mu myaka ya 1960-1970, ubwo ibyogajuru (satellites) byari bitangiye koherezwa mu kirere(mu isanzure), hagamijwe gufasha abasirikare kuvugana bakoresheje itumanaho rigendanwa(mobile telecommunication). Amateka. Inkomoko ya murandasi muri rusange. Murandasi (internet) ni kimwe mu bintu bifite uruhare runini mu iterambere rya tekinologi kwisi. Bimwe mu bibazo wakibaza ni inkomoko yayo, uko yavumbuwe, uwayivumbuye, n’ibindi bibazo byinshi umuntu yakwibaza. uyu munsi twakusanyirije hamwe bimwe mu bibazo mwibaza ku nkomoko ya murandasi(internet) n’ibisubizo byabyo. Murandasi(Internet) ni urusobe runini rw’imiyoboro, n’ibikorwa remezo. Ihuza amamiriyoni ya mudasobwa hamwe kwisi yose, ikora umuyoboro ku buryo mudasobwa iyo ari yo yose ishobora kuvugana n’izindi mudasobwa byose kandi byifashishije murandasi(internet).Murandasi(Internet) yatangiye nk’umuyoboro w’ishami ry’ingabo z’Amerika kugira ngo uhuze abahanga n’abarimu ba kaminuza ku isi. Nkuko tubizi ikoranabuhanga ryaragutse kandi rihora rihinduka, ntibishoboka gushimira igihangano cya murandasi(internet) ku muntu umwe. Murandasi(Internet) yari umurimo w’ubumenyi bw’abapayiniya benshi, abategura porogaramu naba injeniyeri buri wese yateje imbere ibintu bishya n’ikoranabuhanga byaje guhuzwa no kuba “amakuru super highway” tuzi uyumunsi. Kera cyane mbere yuko tekinoroji ibaho kugirango yubake murandasi(internet), abahanga benshi bari bamaze kumenya ko hariho imiyoboro y’amakuru ku isi. Nikola Tesla yagerageje igitekerezo cya “sisitemu idafite isi” mu ntangiriro ya za 1900, afatanya n’umuhanga Paul Otlet na Vannevar Bush batekereje uburyo bwo kubika imashini zikoreshwa mu bubiko bw’ibitabo n’itangazamakuru mu myaka ya za 1930 na 1940. Mu ntangiriro ya za 1960, ubwo MIT ya J.C.R. Licklider yakwirakwije igitekerezo cya “Intergalactic Network” ya mudasobwa. Nyuma yaho gato, abahanga mu bya mudasobwa bateje imbere igitekerezo cyo “guhinduranya paki,” uburyo bwo kohereza neza amakuru ya elegitoroniki nyuma bikaza kuba imwe mu nyubako zikomeye za murandasi(internet). Porotipi ya mbere ikora ya murandasi(internet) yaje mu mpera za 1960 hashyizweho ARPANET, cyangwa Urwego Rushinzwe Ubushakashatsi. Ubusanzwe yatewe inkunga na Minisiteri y’ingabo z’Amerika, ARPANET yakoresheje guhinduranya paki kugirango yemere mudasobwa nyinshi kuvugana ku murongo umwe. Ku ya 29 Ukwakira 1969, ARPAnet yatanze ubutumwa bwayo bwa mbere: itumanaho rya “node-to-node” riva kuri mudasobwa imwe ijya mu rindi. (Mudasobwa ya mbere yari muri laboratoire y’ubushakashatsi muri UCLA naho iya kabiri yari i Stanford; buri imwe yari ingana n’inzu nto). Ubutumwa – “LOGIN” – bwari bugufi kandi bworoshye, ariko bwasenyutse umuyoboro wa ARPA wari umaze igihe gito.: Mudasobwa ya Stanford yakiriye gusa inyuguti ebyiri za mbere. Ikoranabuhanga ryakomeje kwiyongera mu myaka ya za 70 nyuma y’uko abahanga Robert Kahn na Vinton Cerf bakoze porotokore yo kugenzura imiyoboro ya murandasi(internet) na Porotokole ya interineti, cyangwa TCP / IP, uburyo bw’itumanaho bwashyizeho ibipimo byerekana uburyo amakuru ashobora koherezwa hagati y’imiyoboro myinshi. ARPANET yemeye TCP / IP ku ya 1 Mutarama 1983, maze kuva aho abashakashatsi batangira guteranya “urusobe rw’imiyoboro” rwahindutse murandasi(internet) igezweho. Isi yo kuri murandasi(internet) yahise ifata imiterere yamenyekanye cyane mu 1990, ubwo umuhanga mu bya mudasobwa Tim Berners-Lee yahimbaga Urubuga mpuzamahanga. Nubwo bikunze kwitiranywa na murandasi(internet) ubwayo, urubuga mu byukuri n’uburyo busanzwe bwo kubona amakuru ku murongo mu buryo bw’urubuga na hyperlinks. Urubuga rwafashaga kumenyekanisha murandasi(internet) mu baturage, kandi rwabaye intambwe yingenzi mu guteza imbere amakuru menshi benshi muritwe tubona buri munsi. Sinasoza ntabibukije ko murandasi(internet) ari kimwe mu bintu byavumbuwe n’umuntu. kandi ifite byinshi imaze kutujyezaho bitangaje cyane. N’igikoresho gikomeye rwose cyo kwiga ibintu byinshi bitandukanye ndetse no mu buryo bw’itumanaho ikaba ingenzi cyane. Inkomoko ya 1G kugeza kuri 5G. Umuyobozi w’ishami ry’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rishinzwe Ikoranabuhanga, Charles Gahungu, avuga ko uko kuvugana kwatangiriye mu gisirikare cy’Abanyamerika, ariko nyuma y’imyaka mike kwaje gusakara no mu baturage basanzwe b’abasivili. Icyo gihe hakoreshwaga telefone | 572 | 1,669 |
Amagare: Ikipe y’igihugu yerekeje muri Ethiopia muri shampiyona nyafurika. Iyi kipe yahagurutse i Kanombe saa saba n’igice z’ijoro ryakeye ijya Addis Ababa muri Ethiopia mbere yo kwerekeza Baher Dar ari na ho hazabera amasiganwa. Muri iyi kipe izatozwa na Sterling Magnel na Nathan Byukusenge harimo abakinnyi basiganwe muri Tour du Rwanda imaze ibyumweru bibiri irangiye ari bo Valens Ndayisenga, Jean Bosco Nsengimana, Jean Claude Uwizeye, Moise Mugisha ndetse na Manizabayo Eric. Kuri aba bakinnyi hiyongeraho abazakina mu cyiciro cy’ingimbi ari bo Jean Eric Habimana, Barnabe Gahemba, Eric Muhoza na Renus Uhiriwe Byiza. Mu cyiciro cy’abakowa harimo Jacqueline Tuyishimire, Geneviève Mukundente, Beata Ingabire, Diane Ingabire na Olive Izerimana. Amarushanwa nk’aya aheruka yabereye mu Rwanda muri Gashyantare umwaka ushize arangira abanyarwanda bari ku mwanya wa gatatu mu kwegukana imidali myinshi aho begukanye imidali 10 irimo itatu ya zahabu. Abanyamakuru ba Kigali Today @ kigalitoday | 142 | 359 |
Séraphin Twahirwa na Pierre Basabose bahamijwe ibyaha bya Jenoside. Twahirwa urukiko rwamuhamije ibyaha bya Jenoside, ibyaha by’intambara, kwica yabigambiriye no kurongora abagore ku ngufu. Pierre Basabose we yahamijwe ibyaha bya Jenoside. Aya makuru yatangajwe n’urukiko rwa rubanda rwo mu Bubiligi nyuma y’uko rumaze iminsi inyangamugayo zisoma ibibazo bitandukanye bishingirwaho mu gucira urubanza ukekwaho ibyaha runaka, ndetse ku wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2023, akaba aribwo rwatangaje umwanzuro warwo kuri aba bombi. Twahirwa na Basabose bamaze hafi amezi atatu baburana ku byaha bashinjwaga birimo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibindi byaha by’intambara, gufata abagore ku ngufu n’ibindi. Kuri Twahirwa hiyongeraho kandi icyaha cyo gufata abagore ku ngufu ndetse no gushishikariza Interahamwe gufata abagore ku ngufu. Umushinjacyaha yasobanuye uburyo aba bombi bagize uruhare mu gutoranya abagombaga kujya mu Nterahamwe, gukwirakwiza intwaro mu Nterahamwe, gufatanya na zo mu bikorwa byo kwica Abatutsi, gutera inkunga Interahamwe haba mu buryo bw’amafaranga ndetse n’ibindi bikoresho ndetse no gushyiraho za bariyeri. Amazina y’Abatutsi benshi Twahirwa yagiye yica ku giti cye, akabica abarashe na yo yagiye agarukwaho mu rukiko, ndetse bamwe mu batanze ubuhamya babigarutseho. Umushinjacyaha yavuze ko Pierre Basabose aza ku mwanya wa kabiri mu bantu bari bafashe imigabane myinshi muri Radio RTLM, yagize uruhare rukomeye mu kubiba urwango ndetse no gushishikariza abahutu kwica Abatutsi, aho yatanzemo ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda utabariyemo imigabane yafatiye abana be. Ibyaha byakozwe n’abaregwa ngo byagize ingaruka zikomeye ku babikorewe zirimo imiryango yazimye burundu, abasigaye ari impfubyi, abandujwe indwara zikomeye, ndetse n’abafite ubumuga bukomeye bakomora ku byo bakorewe. Umwe mu bunganira abaregeye indishyi muri uru rubanza, Me André Karongozi, yatangaje ko Urukiko rwa Rubanda rw’i Bruxelles ari ubwa mbere ruhamije ibyaha abakekwaho Jenoside. Avuga ko mu manza z’abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi zaburanishirijwe mbere mu Bubiligi, babaga baregwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu gusa, uretse urwabaye muri 2019 rwa Neretse Fabien wahamijwe ibyaha bya Jenoside. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IGIHE, Me Karongozi yavuze ko uru rubanza rusize andi mateka kuko mu zindi manza nta hantu urukiko rwo mu Bubiligi rwahamije abaregwa ibyaha bakoze mbere y’itariki 7 Mata 1994. Ati “Ikintu kitari gisanzwe mu zindi manza ni uko aba bombi, bahaniwe ibyaha bakoze kuva muri Mutarama kugeza Jenoside itangiye tariki 7 Mata 1994. Ibyo byaha bigiye bireba igihe Bucyana, perezida wa CDR yishwe, noneho mu gihugu hose, cyane cyane i Gikondo abantu bakazira akarengane kandi we yaguye mu nzira z’i Butare. Rero ni ubwa mbere bibaye mu manza za hano ko abantu baregwa ibyaha bikanabahama, byabayeho mbere y’uko Jenoside itangira.” Me Karongozi akomeza avuga ko ikindi cyagaragaye cyane, ari ukwemeza ibyaha byabaye byinshi bireba abari n’abategarugori muri Jenoside babakorera ibya mfura mbi, babica urubozo. Icyo na cyo ni ikintu kigaragara cyane mu byemezo kuri Twahirwa na Basabose. Me Karongozi yavuze ko kugira ngo abo yunganira batsinde uru rubanza ahanini byashingiye ku batangabuhamya barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kimwe n’abandi bayigizemo uruhare bemeye kuvugisha ukuri ku byabaye. Perezida w’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, Dr Gakwenzire Philbert yavuze ko kuba urukiko rwabahamije ibyaha, bigaragaza ko ukuri kwatsinze ndetse ko bikwiye no guha isomo Ababiligi bagakurikirana n’abandi bihisheyo. Ati “Ni ukuri gutsinze, kuko ibibazo byacu bigenda bisa wenda hakagira ikigenda cyihariye kuri buri gihugu ariko kugira ngo abantu bamaze imyaka ingana kuriya baba mu muryango w’Ababiligi bahamwe n’ibyaha bingana kuriya, umubare w’abantu bishwe, umubare w’abo bashatse kwica Imana igakinga ukuboko, umubare w’abagore bafashwe ku ngufu, hanyuma abantu bakumva babana na bo ku buryo busanzwe! Ni ukuri rero kwatsinze, ahubwo igihe cyari gishize abakagombye kuba barabigizemo uruhare kugira ngo bacirwe imanza barebaga hehe?” Yagaragaje ko iyo umuntu umuketseho icyaha ukabona utamuburanishije, uba ukwiye kumwohereza mu gihugu cye, ndetse ko no ku bandi byakabaye byarakozwe, aho kugira ngo hashire imyaka igera kuri 30 bataraburanishwa. Dr Gakwenzire yatangaje ko yakundaga kunyura imbere ya Butike ya Basabose mu Bubiligi abantu bose bamubona ari umuntu nk’abandi nyamara ari inyamaswa. Ati “Bamenye ko bamaze imyaka igera muri 29 babana n’umuntu wigeze kuba inyamaswa. Abo bantu rero bigeze kuba inyamaswa mu Rwanda nibabakurikirane kuko baracyahari, bareke gukomeza kubana n’ibikoko noneho umuryango mugari umenye ko hari isomo rikwiye kuvamo rigaragara.” IBUKA isaba ko ibihugu byose bigicumbikiye abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiye kwikubita agashyi bikababuranisha kuko kutabikora ari uguhemukira abazize Jenoside bishwe bazira uko bavutse n’abacitse ku icumu muri rusange kuko uko imanza zitinda bituma abakurikiranwe bagenda basaza hakaza inzitizi y’uko iyo bafashwe baba batagishoboye kuburana. Umunyamakuru @ Umukazana11 | 722 | 2,012 |
MINICOM yasubitse gutanga uruhushya ku bikorwa by’imikino y’amahirwe. Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, washyize umukono kuri aya mabwiriza, avuga ko aya makuru agenewe abantu bose, ko gutanga uruhushya ku bikorwa by’imikino y’amahirwe bihagaritswe by’agateganyo guhera tariki ya 11 Ukwakira 2022 kugeza hatanzwe andi mabwiriza mashya. Iryo tangazo rivuga ko iki cyemezo kireba sosiyete zose zari zitegereje kubona uruhushya ku bikorwa by’imikino y’amahirwe, zasabye MINICOM, abateganya gusaba uru ruhushya hamwe n’abantu bose muri rusange. Mu Rwanda imikino y’amahirwe iri mu bwoko butanu burimo imikino ikorerwa ku mashini, iyo gutega, tombola, Casino, n’imikino yo kuri Internet. Kuva imikino y’amahirwe yatangira mu Rwanda mu 2012, Leta imaze guha uburenganzira bwo gukora ibigo 25 harimo Tombola imwe ya Minisiteri ya Siporo, n’ibindi bigo 24 by’abikorera. Umunyamakuru @ musanatines | 126 | 354 |
Rulindo: Imvura nyinshi yasenye inzu yarimo umuturage ahita ahasiga ubuzima. Imvura nyinshi yaguye mu mudugudu wa Gitaba,akagari ka Giko mu murenge wa Bushoki ho mu karere ka Rulindo yasenye inzu ya Iyakaremye Jean de Dieu w’imyaka 52,birangira ahasize ubuzimaAmakuru avuga ko iyi nkangu yaturutse muri metero nka 300 iraza isenya inzu y’uyu mugabo ayirimo birangira ahasize ubuzima.Abana be 4 bari ku ishuri ndetse umugore we yari arwaje umuntu ku kigo nderabuzima cya Tare.Polisi yatangaje ko kubera imvura nyinshi yaguye, inkangu yafunze umuhanda Kigali- Rulindo- (...)Imvura nyinshi yaguye mu mudugudu wa Gitaba,akagari ka Giko mu murenge wa Bushoki ho mu karere ka Rulindo yasenye inzu ya Iyakaremye Jean de Dieu w’imyaka 52,birangira ahasize ubuzimaAmakuru avuga ko iyi nkangu yaturutse muri metero nka 300 iraza isenya inzu y’uyu mugabo ayirimo birangira ahasize ubuzima.Abana be 4 bari ku ishuri ndetse umugore we yari arwaje umuntu ku kigo nderabuzima cya Tare.Polisi yatangaje ko kubera imvura nyinshi yaguye, inkangu yafunze umuhanda Kigali- Rulindo- Musanze, ubu ukaba utari nyabagendwa.Yatangaje ko ubu hakoreshwa umuhanda Kigali- Gicumbi- Base- Musanze cyangwa Muhanga-Ngororero-Mukamira.Iyi mvura ikomeje kugwa cyane muri iyi minsi,ikomeje gutwara ubuzima bw’abantu hirya no hino mu Rwanda.Ikigo gishinzwe Iteganyagihe mu Rwanda Meteo Rwanda, cyaburiye abahinzi n’aborozi bo mu bice bitandukanye by’igihugu ko hashobora kugwa imvura nyinshi mu minsi 15 ya nyuma ya Gashyantare.Ubutumwa bwatanzwe na Meteo Rwanda bugaragaza ko mu bice bitandukanye by’igihugu muri iki cyiciro cya kabiri cya Gashyantare 2022, ni ukuvuga guhera ku wa 10 kugera ku wa 20 Gashyantare 2022 hateganyijwe imvura nyinshi iruta iyari isanzwe igwa.Meteo Rwanda yagaragaje ko hateganyijwe ko imvura izakomeza kuba nyinshi kandi ikazaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Gashyantare mu Rwanda.Ubutumwa bwayo bukomeza bugira buti “Imvura iteganyijwe izaba iri hagati ya milimetero 50 na 200 mu gihe cy’iminsi icumi y’iri teganyagihe, mu gihe impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iyo minsi iri hagati ya milimetero 10 na 70.”Nko mu bice byinshi by’Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo no mu by’Umujyi wa Kigali, n’uturere twa Rulindo, Ngoma na Rwamagana hateganyijwe imvura nyinshi iruta izagwa ahandi hose mu gihugu.Mu bice by’uturere twa Gatsibo, Kayonza na Nyagatare ho hateganyijwe imvura nke ugereranyije n’ahandi.Meteo Rwanda yagaragaje ko bitewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa, ubutaka bwamaze kubika amazi menshi bityo ko ibiza byiganjemo imyuzure n’inkangu biteganyijwe cyane cyane ahagaragajwe imvura nyinshi.Meteo Rwanda yagiriye inama inzego zifite mu nshingano zazo gukumira ibiza n’abatuye aho biteganyijwe ndetse n’abaturarwanda muri rusange gufata ingamba zo gukumira no guhangana n’ibiza. | 402 | 1,126 |
Dream Taekwondo Club yazamuye mu ntera abana 40 (Amafoto). Nyuma y’ibizamini byakozwe, abavuye ku mukandara w’umweru bakajya ku mukandara w’umuhondo uvanze n’umweru ni barindwi. Hari ikindi kiciro cyabavuye ku mukandara w’umweru bakajya ku mukandara w’umuhondo 20. Abavuye ku mukandara w’umuhondo bakajya ku cyatsi ni batandatu, abavuye ku mukandara w’icyatsi bakajya ku mukandara w’ubururu ni bane mu gihe abavuye ku mukandara w’ubururu bakajya ku mukandara w’umutuku ari batatu. Master Ntawangundi Eugène uhagarariye iri shuri, yashimiye ababyeyi babagiriye icyizere bakabaha abana, anasangiza abitabiriye iki gikorwa ibigwi n’amateka by’iyi kipe. Muri byo harimo kuba yaregukanye irushanwa mpuzamahanga rya “East Africa Youth Championship”, Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi inshuro eshatu zikurikiranya, Shampiyona y’Igihugu y’Abato inshuro eshatu, Shampiyona y’abakuru inshuro enye na Korean Ambassadors Cup Championship inshuro esheshatu. Muri rusange bamaze kwegukana ibikombe 30. Yashimiye kandi abana ku muhate n’ikinyabupfura bagaragaje, ashimangira ko imikandara atari cyo bakwiye gushyira imbere ahubwo ko icy’ingenzi cyane ari indangagaciro n’imyitwarire myiza biherekeza iyo mikandara. Mu gusoza, Master Ntawangundi yabwiye ababyeyi ndetse n’abana bari bitabiriye iki gikorwa ko ikindi kizamini nki’ki kizaba mu Kuboza uyu mwaka, asaba abana gushyira umuhate ku byo baba bize kugira ngo bazashe gutsinda. Yasoje abifuriza amasomo meza, ababwira ntego ya mbere bajyanye ku shuri ari ugutsinda. Master Ntawangundi Eugène (wa gatatu hagati) ni we uhagarariye iri shuri rya Dream Taekwondo Club | 217 | 629 |