text
stringlengths 159
9.91k
| nwords
int64 15
1.2k
| ntokens_llama32
int64 70
3.89k
|
---|---|---|
Rwatubyaye Abdul asinye muri Rayon Sports imyaka ibiri. Nyuma y’iminsi yari amaze akorera imyitozo mu ikipe ya AS Kigali, myugariro Rwatubyaye Abdul amaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rayon Sports. Rwatubyaye Abdul yari amaze iminsi adakina nyuma y’imvune yakuye mu ikipe ye ya Fc Shkupi yo muri Macedonia yakiniraga, iyi akaba yarayigiyemo nyuma yo kuva mu makipe yo muri shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Rwatubyaye Abdul si ubwa mbere akiniye Rayon Sports kuko iyi kipe yamusinyishije avuye muri APR FC, aba n’umwe mu bakinnyi bayikiraga ubwo yageraga muri 1/4 cya CAF Confederation Cup, nyuma yo kurenga amatsinda muri aya mrushanwa. Umunyamakuru @ Samishimwe | 107 | 250 |
Perezida Kagame yizeje inkunga Abacamanza nibaramuka bagabanije kwakira ruswa. Umwaka w’Ubucamanza watangirijwe mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa 11 Nzeri 2017. Mu Ijambo rya Perezida Kagame atangiza uwo mwaka w’ubucamanza yagize ati" Uko muzajya mugabanya gufata inkunga idakwiye, ni ko nzajya mbongerera inkunga ikwiye". Perezida Kagame yashingiye ku ijambo, Umuyobozi w’Urukiko rw’Ikirenga Prof Rugege Sam yavuze, asaba ko Perezida Kagame yatera inkunga abacamanza, mu bikorwa batangiye byo kunoza imibereho y’abakora mu nzego z’ubutabera. Perezida Kagame yababwiye ko uko amikoro y’igihugu azamuka, nta cyabuza gutera inkunga abakora mu nzego z’ubutabera kugira ngo imibereho yabo izamuke, ariko abasaba kubanza kongera imbaraga mu kurwanya ruswa, kugira ngo abaturage bakorera barusheho kubizera. Abanyamakuru ba Kigali Today @ kigalitoday | 117 | 334 |
Umuhanda Kitabi-Nyungwe-Nyamasheke wafunzwe n’inkangu. Polisi yatangaje ko kubera inkangu yafunze umuhanda Kitabi- Nyungwe- Nyamasheke, utakiri nyabagendwa.
Iyo nkangu yaturutse ku mvura nyinshi, abantu bakoraga ingendo banyuze muri uwo muhanda bagiriwe inama yo gukoresha umuhanda Kigali- Muhanga- Karongi-Nyamasheke.
Uwo muhanda ntushobora gukoreshwa na gato, kuko inkangu yafunze ibyerekezo by’umuhanda byombi.
Abapolisi bari ku muhanda mu rwego rwo gukomeza kuyobora abantu. | 56 | 187 |
se w'uyu mwana wanjye; -noneho mbyerure nabuze uko nabyihanganira- aramfataantwika inda y'uyu mwana; amaze kuyintwika ahera ko arapfa. Mucuza imyambaro yariyambaye, na n'ubu ndacyayifite!"Amaze kubivuga ahubuza ka gaseke agashyira hagati yabo bagabo bateranye aragakanurura, zampu azikubita imbere yabo araturika ararira. Arongera arihanagura, aravuga, ati: "Uyu mwana niuw'uyu musaza; ni we sekuru. Umuhungu we niwe wantwitse inda y'uyu umuririra!" Abari aho barumirwa. Noneho Nzabilinda, ati: "Icyakora amagambo adatinywe nk'amacumu, izi mpu ni iz'umwanawanjye Mulindahabi koko; twamubuze kera, ntitwari tuzi urupfu rwe!" Abatekererezaimizimirire ye. Arangije, abari aho, bati: "Mbega ubumwe ngo buranuka!" Wa mwana bamwegurira Nzabilinda aramujyana. Nyir'urugo arabyemera na sekuru n'abandi bari aho bose; bati: "Namujyane ni iby'ukuri, ubumwe bwanutse." Nuko Nzabilinda atanga inka y'inguramuja, ajyana umwuzukuru we witaruye atyo. Ubumwe buranuka bihera ubwo, bihinduka umugani. Niko kandi uwo mugani uretse abawushingira kuriuwo mwana wa Mulindahabi na Ngutegure bo mu Rukalyi witaruriye sekuru (ubyara se) kungoma ya Cyilima Rujugira, hari n'abandi bawuterurira ku mugenzi utazwi ikirali wagundiriyeumukobwa ku rugendo akamugwamo urwuba agapfa, ariko amutwitse inda. Bene ubwo buryo bwo guhimba inkuru itagira gihamya, nk'iyagize kibara na bwo bubaho; abatekerezi kabuhariwe barabukoresha; inkuru itaranguruye bakayihagarika bakayikagiramo ihame nk'aho bayihagereho.Mbese dore ni nk'ibi: Bati: "Rimwe umusore yoherejwe na se i Bwami kumuhakirwa. Amukorera impamba, amuhainjyishywa n'abagaragu bo kubana na we. Aragenda, ageze mu nzira ahahurira n'abakobwa bavagukura ibibohesho mu rufunzo. Abwira abo bari kumwe, ati: "Nimumpagarikire bariya bakobwa". Barabahagarika. Abakobwa baremera barahagarara; abasaba kumubyinira barabimugirira; barimo umukobwa umwe ubarusha ubwiza bose. Uwo muhungu aramubengukacyane! Yumva akwiye kumurongora. Bimaze kumwuzuramo neza, atuma umugaragu weumwishywa rwihishwa. Umugaragu aragenda, arawushaka arawubona, arawuca awuhisha hafiyaho abakobwa babyinira. Barangije kubyina, abwira uwo yatumye umwishywa, ati: "Wumpe!"Arawumuha. Abakobwa bawubonye bose biruka bahunga; kuko batari bazi uri burongorwe uwoariwe. Wa musore yirukana uwo yabengutswe arawumutera; ati: "Ndakurongoye." Abandi bakobwa barabyumva, Abagaragu be bamuha impundu. Nuko uwo musore akomeza umugeni we abandi bakomeza kwiyirukira bibwira ko bakiri bose.Bageze hirya cyane, barahagarara, bararindana. Bamaze guterana, biburamo umwe, biyemeza koari we warongowe. Batangira kwibaza icyo bakwiye gukora; ari ugusubira inyuma aho mugenziwabo asigaye, ari no guhatiriza bagataha. Bamwe bati: "Burije nimuze dutahe tujye kuvuga uko byagenze, tubarangire n'aho dusize undi". Igihe bakiri muri izo nama, babona umwe mu bagaragu ba wa musore aje yihuta abahamagara ngo bamurinde abahe ikintu cyabo bataye.Barahagarara baramurinda. Abagezeho abaha wa mwishywa, ababaza n'iwabo barahamwereka.Bakomeza inzira barataha, na we asanga ababo. Batema igihuru baca ingando basasa uburiri; bashinga ibiti mu mpande zose z'uburiri bakinga ibirago. Umugeni ajya ku buriri. Abandi basenya inkwi; baranywa; barabyina, bararirimba, ubukwe burakomera. Birangiye uwarongoye,asanga umugeni we. Umukobwa arongorwa atyo. Icyakora bwenda gucya, bizamo amarira; uwomusore arapfa ku buryo butazwi (ahari aho umuntu yakeka ko yamuguyemo urwuba). Urworupfu rw'amarabira, umugeni niwe wabanje kurubona ubwa mbere, kuko ari we bari baryamanye. Abonye asamba aboroga cyane arahamagara, ati: "Nimuntabare umuntuaramfanye." Baje basanga umuntu amaze kunogoka. Baramucuza, barapfunya, barahamba. Wamukobwa abasaba urwibutso rwo mu micuzo y'umugabo we. Bamuhitishamo ngo yende icyoashaka. Ahitamo gutwara intwaro ze.Baremera abasaba ko babangura umuheto kugira ngo abone uko awuhambirana n'ibindi mu bibohesho yari yakuye. Barawubangura ahambira mu mutwaro we, arikorera arataha.Baramuherekeza bamurengeje ishyamba bamubaza iwabo. Ati: "Muracyahashakira iki kandi?"Baramwinginga abereka umusozi w'iwabo. Bamusezeraho barataha bajya kubika; na we arataha.Ageze iwabo bamubaza ibye; bati: "Ko twaraye tubonye umwishywa bakatubwira kowarongowe, none ukaba uje; wabenze cyangwa se uje guteguriza abakwe ?" Undi aho gusubizaicyo kibazo agaturika akarira. Aho bageze baramwihorera. Abandi bakobwa baje kumusura, bamubaza ibye na bo ananirwa kubibasobanurira kubera amarira; na bo bayoberwa ibye. Nuko yigumira | 563 | 1,791 |
Cuba: Juanita Castro mushiki wa Fidel na Raul Castro yapfuye. Juanita Castro, umuvandimwe wa Fidel na Raul Castro utarigeze avuga rumwe n’ubutegetsi bwabo, yavuye muri Cuba ajya kuba ahitwa i Miami mu 1964, nyuma yo kutumvikana na basaza be ku buryo igihugu cyari kiyobowe guhera mu 1959. Juanita Castro mu nyandiko yiyandikiye, yavuze ko yakoranye n’urwego rw’ubutasi rwa Amerika ( CIA) guhera mu 1961-1964, mbere y’uko ahungira muri Leta zunze Ubumwe za Amerika akagendera ku izina ry’irihimbano rya ‘Donna’. Ikinyamakuru Le Monde cyatangaje ko ageze aho i Miami, Juanita Castro yatangiye kwamagana ku buryo bweruya kandi ku mugaragaro politiki ya basaza be bari bayoboye Cuba muri icyo gihe. Aho muri Miami kandi yahafunguye Farumasi yakozemo imyaka myinshi kugeza atangiye ikiruhuko cy’izabukuru mu 2006. Ikindi Juanita Castro yatangaje, ni uko atigeze yakira ikintu cyo kuba avukana n’abategetsi b’Abakomunisiti (les dirigeants communists), no kuba abarizwa mu muryango w’Abanya-Cuba bahunze igihugu cyabo, bakaba batuye muri Leta ya Florida muri Leta zunze ubumwe za Amerika. N’ubwo icyahitanye Juanita Castro kitamenyekanye, haracyekwa iza Bukuru. Umunyamakuru Maria Antonieta Collins wari inshuti ye ya hafi, yavuze ko nta makuru menshi azatangwa ndetse nta n’uzasubiza ibibazo byibazwa kuko Juanita atifuzaga ko hari ibyatangazwa ku buzima bwe, yongeyeho ko kumuherekeza n’ibijyana nabyo byose bizakorwa bidafunguriwe buri wese, kandi asaba abantu kubyakira kuko ari ko yabishatse. Umunyamakuru @ umureremedia | 219 | 559 |
“Police FC izakenera abakinnyi 5 ngo itware shampiyona 2013” -Golan Kuponivic. Ati “nzakenera abakinnyi bane cyangwa batanu kugira ngo ntware igikombe kandi ndizera ko abo dufatanya gutoza na komite turi gutegura umwaka utaha mwiza ku ikipe ya police FC.” Imyiteguro y’umwaka wa 2013 wamaze gutegurwa mu iri iyi kipe yarangije shampiyona iri ku mwanya wa kabiri. Ati “naganiriye n’ubuyobozi bw’ikipe mbereka ibyo tuzakenera niba dushaka intsinzi n’igikombe”. Golan Kuponovic afite icyizere mu mwaka utaha kuko umwaka we wa mbere mu Rwanda yabonye umwanya wa gatatu muri shampiyona ndetse agera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro. Umwaka wa kabiri yatwaye umwanya wa kabiri muri shampiyona. Ati “ni umwaka wanjye wa gatatu kandi ndizera gukomeza imbere nkaha Police FC igikombe cya mbere.” Igikombe cy’Amahoro kizakomeza tariki 20/06/2012 Police FC izahura na Marine FC yababujije gutwara igikombe cya shampiyona. Golan avuga ko bari gukora imyitozo ikomeye. Ati “ubu dufite ubunararibonye mu gikombe cy’amahoro kandi ndizera ko mu kazi keza kandi gakomeye nkora nzagera ku mukino wa nyuma.” Igikombe cy’amahoro cya 2011, Police FC yatsindiwe ku mukino wa nyuma na APR FC. Ngo ubu bunararibonye bizeye ko buzabayobora kugera ku mukino wa nyuma. Police FC itwaye igikombe cy’amahoro cyangwa se APR FC ikaba ariyo igitwara nizo zasohokera u Rwanda mu mikino yo ku mugabane w’Afrika. Dore uko amakipe azahura muri ¼: Police FC vs Marines FC APR FC vs SEC Academy Mukura VS vs AS Kigali Kiyovu Sports vs Rayon Sports Kayishema Tity Thierry | 240 | 586 |
utari umunyamuryango wa COODUGI ahita asohoka muri icyo cyicaro. Batangiye gukora urutonde rw’abitabiriye iryo genzura, abo bagenzuzi bashatse guhera kuri ba bagore birukanywe, ariko ntibabyumvikanaho n’abanyamuryango ba COODUGI kuko bavugaga ko bo batemera ko abo bagore bajya ku rutonde rw’abanyamuryango ba COODUGI kandi barayihemukiye bakirukanwa ku buryo bwemewe n’amategeko. Abanyamuryango ba COODUGI bakomeza batangaza ko ibyo byatumye iryo genzurwa ritaba kuri uwo munsi kuko bwari bumaze kwira, abo bagenzuzi bahitamo kugura ingufuri bafunga ibiro bya COODUGI, ndetse banategeka ko Konti ya COODUGI yabaga muri Sacco ya Gisozi ifungwa by’agateganyo mu gihe ubugenzuzi butarakorwa. Ubugenzuzi bwaje gukorwa amwe mu ma fagitire arirengangizwa Ubwo bugenzuzi bwaje gukorwa guhera ku itariki 26/06/2014 kugeza kuya 14/07/2014 bukorwa n’abagenzuzi baturutse muri RCA bitwa Hitayezu Innocent na Nyirandagirwa Francine. Abayobozi ba COODUGI batangaza ko nyuma y’igihe iryo genzura ribaye, batunguwe no kubona imyanzuro RCA yatanze itari ifite aho ihuriye n’ibyangombwa byose baberetse mu gihe cy’igenzura kuko basanze hari amafagitire yirengagijwe mu gihe cy’igenzura, kuko ayo bagenzuye bashyiragaho ikimenyetso andi bakayihorera. Nyuma yo kubona ko imyanzuro yavuye mu igenzura bashyikirijwe igaragaza ko hari ibyangombwa bititaweho mu gihe cy’igenzura, ubuyobozi bwa COODUGI bwasabye ubuyobozi bwa RCA ko bwabarenganura kubera ubwo buryo iryo genzura ryari ryakozwemo budahwitse, bugasaba ubugenzuzi gusubiramo iri genzura buha agaciro ibyangombwa byose beretswe n’ubuyobozi bwa COODUGI. Icyo cyifuzo ubuyobozi bwa RCA bwakimye amatwi ahubwo butegeka umuyobozi wa COODUGI gutumira inteko rusange ngo RCA izaze gusomera abanyamuryango bose ba COODUGI ibyavuye mu igenzura ryakozwe. Ubuyobozi bwa COODUGI butangaza ko bwakomeje kugaragariza RCA mu nyandiko ko hari ibyirengangijwe mu gihe cy’igenzura busaba ko baza gukosora ayo makosa yakozwe mu igenzura bagakora imyanzuro itabogamye, ikabona gusomerwa inteko rusange ya COODUGI. Ubuyobozi bwa RCA bwakomeje kwanga icyo cyifuzo cy’abayobozi ba COODUGI, ahubwo bafata umwanzuro uhagarika Umuyobozi wa COODUGI, Murorunkwere, bamusimbuza uwahoze ari umunyamabanga wa COODUGI wasezeye ku mpamvu ze bwite muri COODUGI ndetse kuri ubu akaba atakinatuye aho COODUGI ikorera. Ubuyobozi bwa RCA kandi bwahise butumiza inteko rusange ya COODUGI ku itariki ya 31/10/2014, kugira ngo bazayisomere iyo myanzuro yavuye muri rya genzura batemeranyijeho n’ubuyobozi bwa COODUGI, kuko ryirengagije amwe mu mafagitire beretswe n’ubuyobozi bwa COODUGI. RCA ivuguruza ibyo abanyamuryango ba COODUGI bavuga Mu kiganiro na Kigali Today, umuyobozi wa RCA, Mugabo Damien, yatangaje ko ibyo abanyamuryango ba COODUGI bavuga ari amafuti bashobora kuba barumvikanyeho n’umuyobozi wabo, ahubwo umuyobozi wabo ibyo avuga ari amatakirangoyi. Aragira ati “Umuyobozi wa COODUGI koperative yayigize akarima ke, abo ashatse arabirukana ntawe agishije inama, kandi yagiriwe inama kenshi na RCA, asabwa gukorerwa ubugenzuzi agaragaza agasuzuguro, akaba ariyo mpamvu yafatiwe ibi byemezo n’ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative kugira ngo amategeko akurikizwe’’. Umuyobozi wa RCA kandi Kigali today yagerageje kumubaza byinshi ku bijyanye n’ibyo abanyamuryango ba COODUGI bavuga ko ikigo ayobora kibarenganya, asubiza ko nta kindi afite cyo kubivugaho. COODUGI ni Koperative igizwe n’abahoze mu buraya, abagore b’abapfakazi ndetse n’abagore babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bibumbuye muri koperative kugira ngo barusheho kwiteza imbere, aho ubu batsindiye isoko ryo gukora isuku mu Murenge wa Gisozi. Kugeza ubu COODUGI Imaze gutwara ibikombe ku rwego rw’Umujyi wa Kigali ishimirwa ko ibikora neza ndetse ko imaze no guhindura imibereho ya bamwe mu bagore bayirimo. Roger | 515 | 1,504 |
gahunda y’igihembwe kidasanzwe; (e) kwemeza gahunda y’Inteko Rusange; (f) guhuza ibikorwa by’ubufatanye bw’Umutwe w’Abadepite n’izindi nzego; (g) gusuzuma imbanzirizamushinga y’imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo y’Umutwe w’Abadepite no kuyishyikiriza Inama y’Abaperezida; (h) guhuza imirimo ya Komisiyo zihoraho; (i) guhuza imirimo y’amahuriro n’iy’amashami y’amahuriro mpuzamahanga akorera mu Mutwe w’Abadepite; (j) guhuza ibikorwa byerekeye imibanire y’Inteko Ishinga Amategeko n’izindi Nteko Zishinga Amategeko; (k) gutegura ibijya ku murongo w’ibyigwa mu Nama y’Abaperezida; (l) kwemeza Abadepite bagize Komisiyo zihoraho hakurikijwe ibiteganywa n’iri tegeko ngenga; (m) guhuza inshingano z’Umutwe w’Abadepite n’ibikorwa by’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umutwe w’Abadepite; (n) kugena Abadepite bajya mu butumwa mu mahanga; (o) gukora indi mirimo y’Umutwe w’Abadepite idashinzwe urundi rwego rw’imirimo. Ingingo ya 52: Inshingano za Perezida w’Umutwe w’Abadepite Perezida w’Umutwe w’Abadepite – (a) akurikirana akanahuza imirimo y’inzego z’Umutwe w’Abadepite; (b) atumira akanayobora inama y’Inteko Rusange, iy’Inama y’Abaperezida n’iya Biro y’Umutwe w’Abadepite akanahuriza hamwe imirimo yazo; (c) akurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo bya Biro y’Umutwe w’Abadepite, imyanzuro y’Inama y’Abaperezida n’ibyemezo by’Inteko Rusange; (d) ahagararira Umutwe w’Abadepite imbere y’amategeko; (e) atsura umubano w’Umutwe w’Abadepite n’izindi Nteko Zishinga Amategeko; (f) ayobora imirimo y’inama y’Inteko Rusange igihe Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko yateraniye hamwe; (g) ashyikiriza Abadepite ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yashyikirijwe mu nyandiko n’urwego rubifitiye ububasha; (h) amenyesha Perezida wa Repubulika na Minisitiri w’Intebe gahunda y’imirimo y’Inteko Rusange n’iya Komisiyo z’Umutwe w’Abadepite, akagenera kopi Abadepite; (i) ashyikiriza Abadepite raporo y’Inama y’Abaperezida na raporo ya Komisiyo; (j) ashyikiriza inzego bireba imyanzuro y’Inteko Rusange; (k) atumira Abadepite mu gihembwe gisanzwe n’ikidasanzwe; (l) atangiza akanasoza ibihembwe bisanzwe n’ibidasanzwe; (m) atangaza ibyavuye mu matora ku ngingo zigibwaho impaka mu Nteko Rusange; (n) akurikirana imenyekanisha ku baturage ry’ibikorwa by’Umutwe w’Abadepite; (o) ashyira umukono ku rwandiko rwemerera Umudepite kujya mu butumwa imbere mu Gihugu no mu mahanga; (p) amenyesha Abadepite ko umushinga w’itegeko wagejejwe ku Mutwe w’Abadepite; (q) yoherereza Perezida wa Repubulika itegeko ryatowe n’Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo rishyirweho umukono mbere y’uko ritangazwa. Ingingo ya 53: Inshingano za Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma – (a) asimbura Perezida w’Umutwe w’Abadepite igihe adahari; (b) yunganira Perezida w’Umutwe w’Abadepite; (c) asimbura Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite ushinzwe ubuyobozi n’imari igihe adahari; (d) akurikirana imirimo ijyanye no gusuzuma amategeko; (e) ahagararira Umutwe w’Abadepite muri Sena mu gihe isuzuma umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga watangijwe n’Umutwe w’Abadepite cyangwa na Sena ukemezwa n’Umutwe w’Abadepite; (f) ayobora ababarura impapuro z’itora n’amajwi mu matora ayobowe na Biro y’Umutwe w’Abadepite yerekeye Umudepite ku giti cye; (g) akurikirana imirimo ya Komisiyo, iy’amahuriro, iy’amashami y’amahuriro mpuzamahanga n’amatsinda y’ubucuti; (h) akurikirana imirimo ijyanye no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma no gusura abaturage; (i) akurikirana ibibazo n’ibyifuzo by’abaturage by’inyungu rusange bigezwa ku Mutwe w’Abadepite; (j) akurikirana imirimo ijyanye n’umubano w’Umutwe w’Abadepite n’izindi Nteko Zishinga Amategeko; (k) ahagararira mu Nteko Rusange imishinga y’amategeko yasuzumwe n’Inama y’Abaperezida; (l) akora indi mirimo y’Umutwe w’Abadepite ijyanye n’inshingano ze yasabwa na Biro y’Umutwe w’Abadepite, Inama y’Abaperezida cyangwa Inteko Rusange. Ingingo ya 54: Inshingano za Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite ushinzwe ubuyobozi n’imari Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite ushinzwe ubuyobozi n’imari – (a) asimbura Perezida w’Umutwe w’Abadepite igihe we na Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma badahari; (b) asimbura Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma mu mirimo ye igihe adahari no mu nshingano ze mu migendekere y’Inteko Rusange mu gihe ari we wayiyoboye; (c) yunganira Perezida w’Umutwe w’Abadepite; (d) akurikirana uko Ubunyamabanga Bukuru bw’Umutwe w’Abadepite bushyira mu bikorwa inshingano zabwo; (e) yakira akanakurikirana ibibazo by’Abadepite bijyanye n’ibyangombwa bibafasha kuzuza inshingano zabo; (f) akurikirana imikorere | 678 | 2,083 |
bakuru” (Rom 13:1)? Icya kabiri: Muri iki gihe twakora iki kugira ngo twumvire “ubutegetsi n’abatware” nk’uko Pawulo yabivuze, kandi dukomeze kubera Imana indahemuka yo mutegetsi uruta abandi bose?Tito 3:1. “ABATEGETSI BAKURU” 6. (a) “Abategetsi bakuru” bavugwa mu Baroma 13:1, ni ba nde, kandi se ni iki dusabwa kubakorera? (b) Ububasha bafite bungana iki? 6 Soma mu Baroma 13:1. “Abategetsi bakuru” bavugwa muri uyu murongo, ni abayobozi bafite ububasha ku bandi bantu. Abakristo basabwa kumvira abo bategetsi. Kubera iki? Kubera ko batuma ibintu bikorwa kuri gahunda, amategeko akubahirizwa kandi rimwe na rimwe bakarenganura abagaragu ba Yehova (Ibyah 12:16). Ni yo mpamvu dutanga imisoro kandi tukabubaha (Rom 13:7). Icyakora ububasha abo bategetsi bafite, ni Yehova wemeye ko babuhabwa. Yesu yabigaragaje neza igihe Ponsiyo Pilato wari guverineri w’Umuroma, yamubazaga ibibazo. Igihe Pilato yabwiraga Yesu ko afite ububasha bwo kumwica cyangwa kumukiza, Yesu yaramubwiye ati: “Nta bubasha na buke wari kugira bwo kugira icyo untwara iyo utabuhabwa buturutse mu ijuru” (Yoh 19:11). Ubwo rero kimwe na Pilato, ububasha abategetsi bose n’abanyaporitike bafite, bufite aho bugarukira. 7. Ni ryari tutumvira abategetsi, kandi se ni iki bakwiriye kuzirikana? 7 Abakristo bumvira abategetsi, igihe cyose amategeko yabo adatuma basuzugura amategeko y’Imana. Ubwo rero iyo badusabye gukora ibintu Yehova yanga, cyangwa bakatubuza gukora ibyo ashaka, ntitubumvira. Urugero, hari igihe basaba abasore gufata intwaro bakajya kurwanirira igihugu. c Icyo gihe Abakristo ntibajyayo. Hari n’igihe bavuga ko Bibiliya yacu n’ibitabo byacu by’imfashanyigisho bitemewe, bakatubuza kubwiriza no guteranira hamwe. Ubwo rero, abategetsi bakoresha nabi ububasha bafite bagatoteza abigishwa ba Kristo, bagomba kuzirikana ko Imana iba ibareba kandi ko izababaza ibyo bakoze.Umubw 5:8. 8. “Abategetsi bakuru” n’“Isumbabyose” batandukaniye he, kandi se kuki bikwiriye kudushishikaza? 8 Amagambo avuga ngo: “Abategetsi bakuru” yumvikanisha ko “bakomeye, ari abo hejuru kandi ko bafite ububasha.” Ariko ibyo ntibishaka kuvuga ko nta wubarusha ububasha, kuko hariho ubarusha ubushobozi bose. Nubwo Bibiliya ibita “abategetsi bakuru,” hari undi uri hejuru yabo ubarusha ububasha. Uwo ni Yehova Imana. Bibiliya ivuga ko yitwa “Isumbabyose,” kandi iryo zina ribonekamo incuro nyinshi.Dan 7:18, 22, 25, 27. “ISUMBABYOSE” 9. Ni iki umuhanuzi Daniyeli yabonye mu iyerekwa? 9 Umuhanuzi Daniyeli yabonye mu iyerekwa ibintu bigaragaza ukuntu Yehova ari hejuru y’abategetsi bose. Yabonye inyamaswa enye nini zigereranya ubutegetsi bw’ibihangange bwagiye butegeka isi, haba kera no muri iki gihe. Ubwo butegetsi ni Babuloni, u Bumedi n’u Buperesi, u Bugiriki, Roma n’ubutegetsi bwayikomotseho, ari na bwo butegeka muri iki gihe, bw’Abongereza n’Abanyamerika (Dan 7:1-3, 17). Nyuma yaho Daniyeli yabonye Yehova yicaye ku ntebe ye y’ubwami, mu rukiko rwo mu ijuru (Dan 7:9, 10). Abategetsi bo muri iki gihe, bagombye kwitondera ibindi bintu uwo muhanuzi w’indahemuka yabonye nyuma yaho. 10. Dukurikije ibivugwa muri Daniyeli 7:13, 14, 27, ni nde Yehova yahaye ububasha bwo gutegeka isi, kandi se ibyo bigaragaza iki? 10 Soma muri Daniyeli 7:13, 14, 27. Iyo mirongo ivuga ko | 470 | 1,384 |
Ikuzwe wandika ibitabo afite ubumuga bwo kutabona yagaragaje imbogamizi bagihura nazo. Ikuzwe Calixte ufite ubumuga bwo kutabona, yize muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) akaba amaze imyaka irindwi yandika ibitabo akanashyira ibyanditswe mu rurimi abafite ubumuga bumva. Amaze kwandika ibitabo bye 12 ndetse no gushyira iby’abandi banditse mu rurimi rwumvwa n’abafite ubumuga birenga igihumbi. Tariki 5 Nzeri 2024 hatangijwe Ukwezi kwahariwe gusoma. Muri iki gikorwa, Ikuzwe yagaragaje ko abanditsi b’ibitabo batazirikana abafite ubumuga ngo bashyire mu nyandiko nabo babasha gusoma. Yagize ati “Turacyafite urugendo rwo kumvisha abantu ko niba ugiye kwandika igitabo ukwiriye no kugikora ku buryo umwana ufite ubumuga bwo kutabona azabasha kugisoma. Abandika ibitabo bakwiye kwibuka y’uko bigomba kuba birimo inyandiko y’abafite ubumuga bwo kutabona.” Ikuzwe uterwa inkunga n’Ikigega cy’abanya-Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) avuga ko uretse kuba ibitabo by’abafite ubumuga bikiri bike n’ababyeyi bamwe batarasobanukirwa ngo bafashe abana babagurire ibitabo babatoze gusoma. Ati “Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga ntabwo barasobanukirwa kubagurira ibitabo. Niba umwana akeneye gusoma umwandiko runaka ngo bamukoreshereze icyo gitabo cyawo.” Ukwezi kwa Nzeri kwahariwe gusoma ibitabo, kuri iyo mpamvu byanatumye abanditsi babyo kubufatanye na USAID bategura ibikorwa bizenguruka igihugu bikangurira abantu guteza imbere umuco wo gusoma ariko bibanda ku bana n’urubyiruko. Ibi bikorwa bizazenguruka mu turere tumwe na twumwe tw’igihugu nka Rulindo, Rubavu, Huye, Nyagatare bisorezwe mu karere ka Rusizi bafasha abana gusoma ibitabo. Ikuzwe Calixte yandika ibitabo by'abafite ubumuga bwo kutabona n'abakoresha amarenga Ababyeyi bashishikarizwa gutoza abana gusoma ibitabo bitandukanye muri uku kwezi kwahariwe gusoma Abana batangiye basoma ibitabo bitandukanye Kimwe mu bitabo bitandukanye byanditswe na Ikuzwe Calixte | 254 | 756 |
Musanze: Agahinda k’abana batagira aho baba. Mu ntangiriro z’iki cyumweru, umunyamakuru wa Kigali Today wari mu kazi, yahuye n’abana banyagiriwe mu muhanda n’imvura ivanze n’urubura yari yiriwe igwa mu Karere ka Musanze. Abo bana bageraga ku 10 batangaje ko batagira aho baba ahubwo iyo bwije barara munsi y’amateme y’imihanda. Bavuga ko kujya mu muhanda babiterwa ahanini n’amakimbirane hagati y’ababyeyi babo cyangwa se ubukene mu miryango. Umwe muri bo yavuze ko kujya mu muhanda yabitewe no kuba ababyeyi be baramutereranye, hakabura uwemera kumufata ngo amurere. Agira ati “Papa yatandukanye na Mama, ngiye kwa Mama arambwira ati sanga so. Najya kwa Papa umugore we akambwira ati ‘mvira aha vuba singiye kurera icyana ntabyaye’. Nta kundi nahise niyizira mu muhanda”. Undi mwana ati “Papa na Mama bakimara gutandukana barantaye njya kwa nyogokuru. Nyogokuru akimara gupfa nahise nza mu muhanda, kuko ntagiraga undengera, kugeza ubu Papa na Mama sinzi aho baba”. Abo bana bavuga ko hari bamwe bakijya ku ishuri, bavayo bagataha bajya mu muhanda, ariko ngo usanga bibagora ntibige neza uko bikwiye. Umwe muri abo bana wari wambaye imyenda yishuri yanduye cyane, ati “Papa yagiye Uganda, njye na Mama inzu idusenyukiraho mpungira mu muhanda. Na Mama ni inzererezi yirirwa asabiriza akarara ku mabaraza. Ubu njye ndiga n’ubwo bitanyorohera kujya ku ishuri naraye mu kiraro n’inzara yanyishe, njya ku ishuri kabiri mu cyumweru ariko ndaza kurivamo”. Abo bana bavuga ko bigeze gushyirwa mu kigo cyabafashaga, ariko ngo cyakiraga n’abagabo b’amabandi bararaga ijoro bajya kwiba. Ngo iyo batahaga basinze banyweye n’urumogi, babafataga ku ngufu, bituma batoroka basubira mu muhanda. Bavuga ko icyo kigo cyamaze gufungwa, bagasaba ko bashakirwa ikigo barererwamo kuko ubuzima bwabo bumeze nabi kubera kutagira ababitaho. Bavuga ko batinya kwegera ubuyobozi ngo babagezeho icyo kibazo, ngo kuko ababigerageje bahise bajya kubafungira mu kindi kigo giherereye mu Kinigi nacyo kijyanwamo inzererezi. Gusa ngo ubuzima bwaho ni bubi ku buryo nta wifuza kuhasubira. Guverineri Gatabazi yabwiye Kigali today ko yatunguwe n’icyo kibazo, kuko kitagakwiye kuba kigaragara mu ntara ayobora. Ati “Amakuru nari mfite ni uko hari abagiye bafatwa bakabajyana mu bigo ngororamuco basanga bakiri abana bakabashyikiriza imiryango. Abatayifite bagashakirwa abagiraneza babarera, ahubwo undangire aho ubabonye njye kubirebera”. Avuga ko we n’abo bayoborana muri iyo ntara bari bihaye gahunda y’uko ikibazo cy’abana b’inzererezi cyagombaga kuba cyarangiye muri Nyakanga 2018. Abo bana bari mu muhanda, abenshi bafite hagati y’imyaka 10 na 15. Umunyamakuru @ mutuyiserv | 388 | 1,024 |
Igikombe cy’Intwari muri Handball kizakinirwa mu karere ka Gicumbi. Guhera tariki 02 kugera tariki 03/02/2019, ni bwo amakipe asanzwe akina Shampiona y’u Rwanda, aya makipe akaziyongeraho ikipe y’abakanyujijeho muri Handball (Rwanda Masters Handball League). Kugeza ubu amaipe azitabira ntaramenyekana yose, ariko amakipe yose asanzwe akina shampiona yamaze gutumirwa ari yo APR Hc, GS ADEGI, Nyakabanda HC, Gicumbi HC, Es Kabarondo, UR -Rukara, Police HC, Es Kigoma, Inyemeramihigo na UR Huye. Iri rushanwa rizaza rikurikira Shampiona izatangira mu mpera z’iki cyumweru, ikazaba ikinirwa mu ma zones, bitandukanye n’uko izindi Shampiona zajyaga zikinwa mu myaka yashize, ubu amakipe akaajya ahurizwa ku kibuga kimwe akahakinira imikino irenze umwe. Umunyamakuru @ Samishimwe | 108 | 308 |
Bugesera: Batashye ikibuga cy’umukino w’amagare kizakurikirwa n’ishuri ry’uwo mukino. Ni ikibuga cyubatswe mu rwego rw’ubufatanye busanzwe hagati y’ikipe y’umukino w’amagare ya “Israel Premier Tech” na Bugesera Women Cycling Team, aho iyi kipe yo muri Israël yabubakiye ikibuga gikinirwamo umukino w’amagare kizwi nka Pump Track. "Turateganya kubaka ishuri ry’umukino w’amagare rikomeye hano mu karere ka Bugesera, iri shuri rizahuriza hamwe abana bafite impano baturutse mu gihugu hose" Umuyobozi wa Israel Premier Tech Sylvan Adams yatangaje ko uyu mushinga bawukoreye mu Rwanda kubera umuco wabo ndetse n’ubuvandimwe hagati y’ibihumbi byombi. Yagize ati "Twatekereje gukorera uyu mushinga mu Rwanda kubera umuco w’igihugu cyacu cya Israel, mu muco wacu tuba tugomba kuzamura isi. Turi abavandimwe, tugomba gukorera hamwe kugira ngo abana tubazamure mu mukino w’amagare" Kabuhariwe mu mukino w’amagare Chris Froome wegukanye Tour de France inshuro enye ubu uri mu Rwanda hamwe n’ikipe ye Israël Premier Tech, yatangaje ko yishimiye kubona umushinga bagizemo uruhare hamwe n’ikipe ye ushyirwa mu bikorwa. Nyuma yo gusoza icyiciro cya mbere (Phase ya mbere) yo kubaka iki kibuga, hazakurikiraho gutangiza ishuri ry’umukino w’amagare (Academy) hafi y’iki kibuga kiri mu karere ka Bugesera, nk’uko Sylvan Adams uyobora Israel Premier Tech yabitangaje. Reba ibindi muri iyi Video: Umunyamakuru @ Samishimwe | 199 | 524 |
Uko wakoresha ahanditse ngo: “Agashya”. Uko wakoresha ahanditse ngo: “Agashya”
Iyo ukanze ahanditse ngo: “Agashya” kuri JW Library® no ku rubuga rwa jw.org, uhabona ibintu biherutse gusohoka. None se wakoresha ute aho hantu kugira ngo ubone ibintu bishya?
JW Library
Iyo hari ingingo nshya yasohotse ishyirwa ahanditse ngo: “Ingingo zitandukanye” hakurikijwe icyiciro ibarizwamo. Ubwo rero buri igihe iyo hari ingingo yasohotse iri ahanditse ngo: “Agashya,” uvanaho icyiciro cyose kugira ngo uyibone. Iyo ngingo uhita uyibona, kuko ari yo iba ibanziriza izindi ziba ziri muri icyo cyiciro, ziba zitondetswe hakurikijwe igihe zasohokeye.
Hari ibitabo utahita usomera rimwe, urugero nk’amagazeti. Ubwo rero kugira ngo ubone aho wagejeje usoma, ujye ugishyira ahanditse ngo: “Ibyo ukoresha kenshi” kugeza urangije kugisoma.
JW.ORG
Hari ingingo zimwe na zimwe, urugero nk’amakuru n’amatangazo, ziboneka ku rubuga rwa jw.org gusa. Jya wibuka kureba buri gihe ahanditse ngo: “Agashya” kugira ngo urebe ingingo nshya zashyizweho. | 139 | 431 |
Fergie Crashes LIVE Gala Stage to Put In ‘A Little Work’ for Her New Single. Intro text we refine our methods of responsive web design, we’ve increasingly focused on measure and its relationship to how people read. A wonderful serenity has taken possession of my entire soul, like these sweet mornings of spring which I enjoy with my whole heart. Even the all-powerful Pointing has no control about the blind texts it is an almost unorthographic life One day however a small line of blind text by the name of Lorem Ipsum decided to leave for the far World of Grammar. The Big Oxmox advised her not to do so, because there were thousands of bad Commas, wild Question Marks and devious Semikoli, but the Little Blind Text didn’t listen. On the topic of alignment, it should be noted that users can choose from the options of None, Left, Right, and Center. In addition, they also get the options of Thumbnail, Medium, Large & Fullsize. And if she hasn’t been rewritten, then they are still using her. Far far away, behind the word mountains, far from the countries Vokalia and Consonantia, there live the blind texts. Separated they live in Bookmarksgrove right at the coast of the Semantics, a large language ocean. A small river named Duden flows by their place and supplies it with the necessary regelialia. A wonderful serenity has taken possession of my entire soul On her way she met a copy. The copy warned the Little Blind Text, that where it came from it would have been rewritten a thousand times and everything that was left from its origin would be the word “and” and the Little Blind Text should turn around and return to its own, safe country.A wonderful serenity has taken possession of my entire soul, like these sweet mornings of spring which I enjoy with my whole heart. I am alone, and feel the charm of existence in this spot, which was created for the bliss of souls like mine. I am so happy, my dear friend, so absorbed in the exquisite sense of mere tranquil existence, that I neglect my talents. But nothing the copy said could convince her and so it didn’t take long until a few insidious Copy Writers ambushed her, made her drunk with Longe and Parole and dragged her into their agency, where they abused her for their projects again and again. Far far away, behind the word mountains, far from the countries Vokalia and Consonantia, there live the blind texts. Separated they live in Bookmarksgrove right at the coast of the Semantics, a large language ocean. A small river named Duden flows by their place and supplies it with the necessary regelialia. It is a paradisematic country, in which roasted parts of sentences fly into your mouth. A collection of textile samples lay spread out on the table – Samsa was a travelling salesman – and above it there hung a picture that he had recently cut out of an illustrated magazine and housed in a nice, gilded frame. It showed a lady fitted out with a fur hat and fur boa who sat upright, raising a heavy fur muff that covered the whole of her lower arm towards the viewer. Gregor then turned to look out the window at the dull weather. Drops of rain could be heard hitting the pane, which made him feel quite sad. “How about if I sleep a little bit longer and forget all this nonsense”, he thought, but that was something he was unable to do because he was used to sleeping on his right, and in his present state couldn’t get into that position. However hard he threw himself onto his right, he always rolled back to where he was. One morning, when Gregor Samsa woke from troubled dreams, he found himself transformed in his bed into a horrible vermin. He lay on his armour-like back, and if he lifted his head a little he could see his brown belly, slightly domed and divided by arches into stiff sections. The bedding was hardly able to cover it and seemed ready to slide off any moment. His many legs, pitifully thin compared with the size of the rest of him, waved about helplessly as he looked. “What’s happened to me? ” he thought. It wasn’t a dream. His room, a proper human room although a little too small, lay peacefully between its four familiar walls. A collection of textile samples lay spread out on the table – Samsa was a travelling salesman – and above it there hung a picture that he had recently cut out of an illustrated magazine and housed in a nice, gilded frame. Before you get started, please be sure to always search this Documentation, and also watch our Video Tutorials. If you have further questions beyond the scope of this Documentation, please don’t hesitate to contact us. We’ll do our very best to reply as promptly as possible. It is a paradisematic country, in which roasted parts of sentences fly into your mouth. One morning, when Gregor Samsa woke from troubled dreams, he found himself transformed in his bed into a horrible vermin. He lay on his armour-like back, and if he lifted his head a little he could see his brown belly, slightly domed and divided by arches into stiff sections. The bedding was hardly able to cover it and seemed ready to slide off any moment. It showed a lady fitted out with a fur hat and fur boa who sat upright, raising a heavy fur muff that covered the whole of her lower arm towards the viewer. Gregor then turned to look out the window at the dull weather. Drops of rain could be heard hitting the pane, which made him feel quite sad. | 971 | 1,169 |
Platini yavuze akarengane yahuye nako mu Mavubi y’abato bigatuma azinukwa umupira w’amaguru. Umuhanzi Nemeye Platini yavuze ko yakuze akina umupira w’amaguru ndetse agera ku rwego rwo gutoranywa mu bakiri bato b’Amavubi gusa birangira umwanya we utwawe n’abantu atamenye aho baturutse.Mu kiganiro yahaye IGIHE dukesha iyi nkuru, Platini yavuze ko acyiga mu mashuri yisumbuye yahuye n’akarengane ubwo yahamagarwaga mu ikipe y’Igihugu amavubi y’Abatarengeje imyaka 15, bikarangira asimbujwe abatarakoze igeragezwa.Ibi ngo byabaye kuri uyu musore igihe hatorwanywaga ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 15 yagombaga kujyanwa mu myitozo muri Suède n’uwari umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Bwana Roger Palmgren hagati ya 2004 na 2006Yagize ati“Twari abasore nka 70, bagenda bakuramo hasigara 25 nari ndimo, ngiye kubona mbona bazanye abandi ntazi aho baturutse, ni uko twasezerewe. Mu by’ukuri si uko umupira wari wananiye ahubwo hajemo ibindi bintu ntazi.”Iyi kipe Platini yakuwemo,yarimo Migi,Haruna n’abandi benshi baje kuba ibyamamare muri ruhago mu Rwanda ariyo mpamvu tutabura kwemeza ko uyu muhanzi yari afite impano ihebuje.Platini wakinaga ku ruhande rw’iburyo asatira,yakiniye abato bo mu Intare FC, yakinaga mu cyiciro cya kabiri cya Shampiyona y’u Rwanda ariko ubu yabaye academy ya APR FC.Platini yavuze ko yahise azinukwa ibyo gukina, atangira kuririmba ari nabyo byaje kumuviramo kuba icyamamare ndetse ubu abikora nk’akazi ke ka buri munsi mu itsinda rya Dream Boys.Platini ngo yaje kureka burundu inzozi ze zo gukina umupira ubwo yari mu wa Gatandatu w’Amashuri yisumbuye nyuma yo kurwara imitsi y’akaguru k’iburyo. Ubu akora imyitozo yo gukina bisanzwe. | 237 | 666 |
Bamporiki; Carole Karemera washinze Ishyo Art Center; Lt Col Lausanne Ingabire Nsengimana uhagarariye Ingabo z’u Rwanda (RDF) na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Shyaka Anastase. – MC Uwurukundo Sonia Isabelle yatanze umwanya w’ibibazon’inyunganizi ku bitabiriye Rwanda Day. – Itsinda rya Kabiri ryatanze ikiganiro ku guhanga udushya n’imibanire n’amahanga. Ryari rigizwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya; Umuyobozi Mukuru wa Westerwelle Startup Haus mu Rwanda, Rwabuhihi Sangwa; Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen muri Afurika y’Epfo, Thomas Schaeffer; Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Urujeni Bakuramutsa; Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Itumanaho muri AIMS akaba anayobora Ihuriro Next Einstein Forum (NEF), Munyampenda Nathalie na Alain Mukurarinda wahoze ari Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda. – Uwurukundo Sonia Isabelle yakiriye ibindi bibazo, anashimira abatanze ikiganiro. – Abahanzi bashyizeho umuziki ucuranze mu buryo bwa Live bitegura kwakira UMUKURU W’IGIHUGU, PAUL KAGAME. – Uwurukundo yatanze ijambo riha ikaze Perezida Kagame ananyuramo mu ncamake ibyibanzweho mu biganiro byatanzwe. – Ijambo ry’uhagarariye Abanyarwanda baba mu Budage. Ryakurikiwe n’umuvugo n’imbyino by’Itorero ry’abana. – Ijambo rya Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar. Ni we wahaye ikaze Perezida Kagame watanze impanuro ku bitabiriye Rwanda Day. – Nyuma y’ijambo ry’Umukuru w’Igihugu habaye ibiganiro, umwanya wo kuririmba, kuganira binyuze mu kungurana ibitekerezo no kubaza no gusangira. – IGITARAMO Nyuma y’ibiganiro hashyizeho umuziki wakinwe na DJ Flor uba mu Bubiligi. Iyi gahunda yasojwe n’igitaramo cy’imbaturamugabo cyasusurukijwe n’abahanzi barimo King James, Teta Barbara Babou, Igor Mabano, Jules Sentore, Charly na Nina, Kitoko na Bruce Melodie. – Urubyiruko ruba mu mahanga rweretswe amahirwe y’akazi arutegereje mu Rwanda 14:05: Ku rundi ruhande, abikorera bo mu Rwanda bamurikiye abitabiriye Rwanda Day ibikorerwa mu Rwanda. Ibigo bitandukanye birimo nka Mara Phones ikorera mu Rwanda telefoni, Banki ya Kigali, Equity Bank, Ecobanque, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro n’abandi barimo abakora imyenda, ni bamwe mu bamuritse ibyo bakora. Umuyobozi wa Entreprise Urwibutso, Sina Gérard, yamuritse ibicuruzwa bye bimaze kwamamara ku Isi yose Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Imari n'Imigabane mu Rwanda (RSE), Rwabukumba Pierre Célestin, asobanurira abitabiriye Rwanda Day amahirwe yo kugura imigabane mu rwababyaye Moses Turahirwa ufite inzu yambika ibyamamare bitandukanye yitwa 'Moshions' yamuritse imwe mu myambaro ikorerwa mu Rwanda 14:05: Abantu bari mu cyumba batangiye gushyiraho morale. Abahanzi nibo bari imbere y’imbaga babasusurutsa aho babimburiwe na Bibarwa Kitoko. 13:50: Mu cyumba cyabereyemo Rwanda Day, abantu ba mbere bamaze kwinjira, ku buryo haburaga gato ngo cyuzure cyose. Akanyamuneza ni kose ku bitabiriye Rwanda Day mu Mujyi wa Bonn mu Budage Lt Col Lausanne Ingabire Nsengimana watanze ikiganiro ku ruhare rw’Ingabo z’u Rwanda – Abanyarwanda benshi bari hanze y’inyubako ya World Conference Center, ahabereye Rwanda Day ku nshuro ya 10. Nkuko bimaze kuba ihame benshi bari bafite amatsiko yo kubona amaso ku yandi Umukuru w’Igihugu no gutega amatwi impanuro ze. Rwanda Day ni igikorwa gihuriza hamwe Abanyarwanda b'ingeri zose baba mu mahanga n'inshuti zabo Abasaga ibihumbi bine ni bo bateraniye mu Mujyi wa Bonn aho bategereje kumva impanuro za Perezida Paul Kagame Rwanda Day imaze imyaka icyenda itangijwe ndetse imaze kwitabirwa n'abarenga ibihumbi 35 Abanyarwanda bari babukereye biteguye kwinjira mu nyubako ya World Conference Center imaze imyaka irenga 20 yakira inama zikomeye Ni umwanya udasanzwe wo kongera guhura ku badaherukana Baserutse bajyanishije mu buryo bubereye ijisho. Umukenyero wahawe agaciro mu kwishimira umuco Nyarwanda Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar aganira n'Umunyamabanga wa Leta Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Urujeni Bakuramutsa – Uko byari byifashe i Bonn mbere yo gutangirwa Rwanda Day Amafoto: Philbert Girinema na Karirima A. Ngarambe - Bonn; | 561 | 1,525 |
Jean-Claude Hérault wayoboye Tour du Rwanda imyaka umunani yitabye Imana. Ni amakuru yamenyekanye muri iki gitondo ko Jean-Claude Hérault w’imyaka 78 yitabye Imana, bikaba byatangajwe ko yapfuye azize icyorezo cya Coronavirus. Jean-Claude Hérault mu bagize uruhare mu itangizwa rya Tour du Rwanda ubwo yabaga mpuzamahanga mu mwaka wa 2009, akaba yarabaye umuyobozi wayo (Tour Director) kuva mu mwaka wa 2010 kugera 2018. Usibye mu Rwanda kandi azwi no mu masiganwa akomeye ku isi arimo Tour de France aho yigeze no kuba Umuyobozi wayo wungirije (Directeur général adjoint du Tour de France). Ku mugabane wa Afurika kandi ari mu batangije isiganwa rya la Tropicale Amissa Bongo. | 105 | 240 |
Mu muco wa RPF ntabwo twirara-Perezida Kagame. Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bitabiriye ibirori byo gusangira mu rwego rwo gushimira abaterankunga bagize uruhare runini mu kwiyamamaza kandida Perezida wa FPR, harimo abahanzi bitabiriye ubukangurambaga bwo kwamamaza, imiryango y’ubucuruzi, nabacuruzi bato, n’abandi. Muri ibi ibirori byo kwakira no gushimira abagize uruhare runini mu kwamamaza umukandida Perezida wa FPR Inkotanyi, ari na we wegukanye Intsinzi y’Umukuru w’Igihugu. Mu ijambo rye Perezida Kagame yabwiye abagize uruhare mu migendekere myiza y’ibikorwa byo kwiyamamaza ko RPF Inkotanyi batajya birara. “Duhereye ku mbaraga zacu dufatanyije n’inshuti, ibyo tugeraho ntibigira uko bingana. Ariko mu muco wa RPF ntabwo twirara, dukorana neza n’abashaka ko dukorana, rwose tukababera inshuti, bakabimenya ko iyo batwizeye, ntawe dutenguha.” | 117 | 337 |
Inkubi y’umuyaga yiswe Noru yangije ibintu byinshi muri Filipine. Ku itariki ya 25 Nzeri 2022, inkubi y’umuyaga yiswe Noru nanone muri ako gace ikaba izwi nka Karding, yateje inkangu ku birwa bya Polillo mu ntara ya Quezon muri Filipine. Iyo nkubi y’umugaya yaje no kugera mu ntara ya Aurora naho ihateza inkangu. Uwo muyaga wari ku muvuduko w’ibirometero 240 ku isaha kandi mu isaha wahuhaga ibintu ukabigeza ku birometero 195. Noru yashenye amazu ahantu henshi yangiza n’ibikorwa remezo byinshi kandi iteza imyuzure. Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wapfuye Imiryango 180 yavanywe mu byayo Amazu 209 yarangiritse bidakabije Amazu 20 yarangiritse bikabije Amazu 22 yarasenyutse Amazu y’Ubwami 7 yarangiritse bidakabije Inzu y’Ubwami 1 yarangiritse bikabije Ibikorwa by’ubutabazi Hashyizweho komite 2 zishinzwe ibikorwa by’ubutabazi Abasaza bo mu gace kagezweho n’iy’inkubi y’umuyaga basura abagezweho n’ingaruka zayo bakabahumuriza kandi bakabafasha kubona ibyo bakeneye Ibikorwa by’ubutabazi bikorwa ari na ko hakurikizwa ingamba zo kwirinda COVID-19 Dukomeje gusenga dusabira abavandimwe bagezweho n’iyi nkubi y’umuyaga mu gihe bashakira ubuhungiro kuri Yehova.—Zaburi 57:1. | 172 | 487 |
Ubuhinde: Umudepite wahunze ukekwaho gufata ku ngufu agiye kugaruka. Umudepite wo mu gihugu cy’Ubuhinde, Prajwal Revanna yatangaje ko agiye kugaruka mu gihugu. Ni nyuma yaho yari amaze ukwezi yarahungiye ahantu hatazwi, kuko yashinjwaga gukorera umugore ihohotera rishingiye ku gitsina. Prajwal Revanna, ni umudepite ukomoka mu Karere ka Hassan, mu gace kazwi nka Karnafaka, akaba anashaka kongera kwiyamamariza ubudepite mu Inteko Ishinga Amategeko y’Ubuhinde. Iyo ntumwa ya rubanda, yahunze igihugu ku wa 27 Mata 2024 akoresheje Pasiporo ye y’akazi, ni nyuma y’amashusho y’urukozasoni yari yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, bigaragara ko ari gukora imibonano mpuzabitsina mu biro bye. Mu ntangiriro z’iki cyumweru hagiye hanze amashusho ye, avuga ko bitarenze ku wa 31 Gicurasi azaba yagarutse mu gihugu, agaca imbere y’inzego z’iperereza kugira ngo yisobanure ku byo ashinjwa. Uyu Mudepite yahakanye ibyo aregwa byose harimo gufata ku ngufu ndetse n’ihohotera rishingiye ku gitsina. Depite Revanna akomoka mu muryango ukomeye w’abanyepolitiki, akaba ari n’umwuzukuru w’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe HD Deve Gowda, uyu musaza akaba ari umukuru w’umuryango ukomeye muri Politiki ‘Vokkaliga’. Depite Ravanna ushinjwa gusambanya no guhohotera abagore, abana mu Inteko na Sewabo ndetse na sé, bakaba bose bahagarariye District ya Karnataka. Uwo mudepite yaherukaga gufungwa iminsi 6 ashinjwa gufata ku ngufu, gusebya no gutera ubwoba umwe mu bakozi ukorera umuryango wabo. Ibyo byose Depite yarabihakanye, akavuga ko ari ibinyoma bya Politiki by’abamurwanya. Kuva iki kibazo cyatangira, mu karere uyu mudepite akomokamo hatangiye umwuka mubi, bitewe ni uko umuryango avukamo ari umuryango uvuga rikijyana. | 241 | 666 |
Musanze: Urubyiruko ruributswa gukoresha agakingirizo mu kwirinda Sida. Byagiye bigaragara ko hari abavuga ko bifata cyangwa ko badaca inyuma abo bashakanye hari igihe bibabaho bagacikwa. Akaba ariyo mpamvu igihe bigenze gutyo bakwiye kwifashisha agakingirizo, nk’uko Celestin Gasana, usinzwe ubuzima mu karere ka Musanze. Mu mahugurw yagenerwaga uru rubyiruko rugera kuri 20, yagaragaje ko agakingirizo ari uburyo bwakwiye kwifashishwa na buri wese. Ati: “Ntabwo umuntu akwiye gukoresha agakingirizo kuko ubundi buryo bwamunaniye, ahubwo akwiye kugakoresha kuko aribwo buryo yahisemo”. Uru rubyiruko rwishimiye amasomo bahawe, ruvuga ko yabafashije haba mu kurushaho kugira ubumenyi mu kurwanya no kwirinda icyorezo cya Sida n’izindi ndwarano ku buzima bw’imyorokere, nk’uko byatangajwe n’umwe muri bo witwa Solange Muhawenimana. Sylvain Ndaruhutse, uhagarariye umuryango SFH Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru, yateguye inashyira mu bikorwa aya mahugurwa, yavuze ko biteze kuri uru rubyiruko kuzabafasha gushyira mu gahunda yo kurwanya Sida no kuboneza urubyaro. Umushinga SFH Rwanda (Society for Family Health), ni umuryango Nyarwanda mushya, ufite inshingano zo gukomeza ibikorwa byakorwaga n’umuryango mpuzamahanga PSI Rwanda. Jean Noel Mugabo | 166 | 468 |
Leta yatangiye gusimbuza ibyumba by’amashuri byubatswe n’Abakoloni. Ibyo bikorwa byatangiye mu cyumweru kitiriwe “Kubaka amashuri”, cyatangiye kuva Tariki 16 kikazasozwa ku tariki ya 30 Ukuboza 2017. Minisiteri y’Uburezi ni yo yatangije iyo gahunda izamara amezi atatu. Biteganijwe ko hazubakwa amashuri 922 n’ubwiherero 1.344 binyuze mu bikorwa by’Umuganda rusange. Bamwe bagize amahirwe yo gukandagira mu ishuri mu gihe cy’Abakoloni, baboneyeho bavuga ko imiterere y’amashuri y’icyo gihe yatumaga biga bibagoye. Languida Nikuze ufite imyaka 61, yatangiye amashuri abanza mu 1930 ku Rwunge rw’Amashuri rwa Buhimba mu Karere ka Huye. Kuva yiga mu mwaka wa mbere, avuga ko ishusho imugarukamo cyane ari uburyo bigaga bicaye ku misambi. Avuga ko yibuka kandi uko icyo kigo cyari cyubakishije amatafari ya rukarakara, gisakaje amabati. Agira ati “Nta gatebe na kamwe kahabaga. Buri munyeshuri yasabwaga kwibohera umusambi akajya awurambura hasi akicaraho. Wabaga ugomba gufatira ikaye ku bibero ukandika!” Nyuma nibwo baje gutangira kwicara ku matafari ya rukarakara,bisabwe na bamwe mu barimu bifuje ko bidakwiye ko umwana yiga yicaye hasi. Uwo mukecuru avuga ko mu myaka ya 1960 ari bwo icyo kigo cyashoboye kwaguka. Icyo gihe hubatswe ibindi byumba by’amashuri birenga 10 bagatangira no kubishyiramo intebe. Kuri ubu, icyo kigo cyabeye inzira y’abanyabwenge benshi barimo n’Abaminisitiri. Ariko kimwe na bimwe mu bindi bigo by’amashuri mu Rwanda, ntikikiri ku rwego rw’amashuri u Rwanda rwifuza. Ubukangurambaga bugamije gusimbuza ibyumba by’amashuri bishaje hirya no hino mu gihugu, bwatangiriye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Buhimba. MINEDUC yabitangije ifatanije n’abafatanyabikorwa bayo, nk’uko byatangajwe na Janvier Gasana, Umuyobozi mukuru w’urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere Uburezi (REB). Yagize ati “Turifuza ko abana bacu bazatangirira umwaka mushya mu mashuri meza, kandi ntitwategereza ko Guverinoma itanga byose. Abaturage bacu bashoboye kubyikorera.” Gasana yemeza ko bishoboka ashingiye ku rugero rw’uko Leta yatangije gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 muri 2009. Icyo gihe Leta yirinze gutanga amafaranga yo kubaka ibyumba by’amashuri, ahubwo ikangurira Abanyarwanda kugira uruhare mu burezi bw’abana babo. Byatanze umusaruro kuko REB ihamya ko kugeza uyu munsi, ibyumba bibarirwa mu bihumbi 12 byubatswe mu gihugu binyuze mu muganda w’abaturage. Bizaca mu zihe nzira kugira ngo ibyumba 922 byubakwe mu mezi atatu gusa? Gasana avuga ko hari amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 7Frw Minisiteri y’Uburezi yateganije muri ikcyo gikorwa, ariko azifashishwa mu kugura ibikoresho nka sima, amabati, imisumari, ibyuma aho bikenewe no gukora imirimo ya nyuma (amasuku) ku byumba bizaba bimaze kubakwa. Kuri ubu,ibikoresho birimo kugenda bigezwa mu bubiko bw’uturere aho inzego zitandukanye zirimo Ingabo (RDF), Polisi n’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa ziyemeje kubirinda no kubigeza aharimo kubakwa ibyumba by’amashuri. RDF, Polisi n’amashuri y’imyuga biyemeje kandi kuzatanga abahanga mu bwubatsi bazafasha mu bikorwa byo kubaka ibyo byumba by’amashuri. Uretse izo nzego, buri muturage biteganijwe ko azagena igihe kingana n’umunsi azaharira ibyo bikorwa, bitewe n’igihe azahitamo akurikije umwanya we, agatanga umuganda mu kubaka amashuri. Inzego z’ibanze zisabwa kuzakurikirana ibijyanye n’ingengabihe abaturage bazatanga bifuza gutangiraho umuganda wabo. Ahanini abaturage bazaba bakora ibikorwa byo gushyikiriza abafundi ibikoresho mu gihe barimo kubaka (ibyo bakunze kwita ubuyede). Abakozi ba Leta n’abandi bafite imirimo ishobora gutuma bataboneka, bo bazatanga umusanzu wabo mu mafaranga. Icyakora, nta ngano runaka y’amafaranga yavuzwe bagomba gutanga, ahubwo buri wese azatanga uko yishoboye. Iyo gahunda yose izamara imyaka itatu, aho buri mwaka hazajya hagenwa amezi atatu agenewe icyo gikorwa. Biteganijwe ko ibyumba by’amashuri ibihumbi 3.972 bishaje bizasimbuzwa. Umunyamakuru wa Kigali Today/KT Radio @ Oswaldini1 | 541 | 1,556 |
Lous and the Yakuza. Marie-Pierra Kakoma (yavutse 27 Gicurasi 1996), uzwi cyane nka Lous and the Yakuza, ni umuraperi, umwanditsi w'indirimbo n'umunyamideli ukomoka mu Rwanda na Kongo ariko utuye mu Bubiligi. Yamenyekanye cyane nyuma yo gushyira ahagaragara indirimbo ye ya mbere "Dilemme" muri Nzeri 2019, ikurikirwa na "Tout est gore" mu Kuboza 2019 na "Solo" muri Werurwe 2020. Album ye ya mbere, "Gore", yakozwe na El Guincho, yasohotse ku ya 16 Ukwakira 2020.
Ubuzima bwo hambere.
Lous amazina bwite ni Marie-Pierra Kakoma yavukiye i Lubumbashi, muri Zayire ( Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo y'ubu) ku ya 27 Gicurasi 1996. Ababyeyi be bari abaganga bakomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo igihe yavukaga. Se w'umunyacongo yari umuganga w'abagore, naho nyina w'umunyarwanda yari umuganga w'abana . Nyina wa Kakoma yafungiwe muri Kongo amezi abiri mu ntambara ya kabiri ya congo mu 1998 azira ubwoko bwe. Se amaze kubona ko nyina arekuwe, bahungiye mu Bubiligi ari kumwe na bashiki ba Kakoma. Kakoma na barumuna be basigaye baje gusanga nyina mu Bubiligi nyuma yimyaka ibiri mu 2000, mugihe se yagumye muri congo. Uyu muryango wimukiye mu Rwanda mu 2005 mbere yo gusubira burundu i Buruseli muri 2011.
Ishyaka rya Kakoma ryo kuririmba ryatangiye akiri muto mu gihe yari akikijwe n'umuziki kubera ko se yakundaga indirimbo za kera za Mozart, Chopin, Vivaldi, na Beethoven bose babanyaburayi.
Yatangiye kwandika umuziki we afite imyaka irindwi. Umuryango we wimukiye mu Bubiligi afite imyaka 15, yatangiye kwandikira Columbia Records yizeye ko azasinyishwa muri label. Ku myaka cumi n'umunani, Kakoma yaciwe intege n'ababyeyi be bamubuza kuba umuririmbyi, ngo abe umuganga, maze afite imyaka cumi n'icyenda, yirukanwa mu rugo iwabo. Mu gihe cyo kubura aho kuba, yabaye mu mihanda amezi menshi mbere yo gutura muri sitidiyo y’umuziki, aho yararaga akandika umuziki, mu gihe yagendaga akora indirimbo zimwe na zimwe. Mu myaka itatu, Kakoma yakoze indirimbo 52, harimo EP zirindwi. Muri 2016, yagaragaye mumashusho y'indirimbo "BruxellesVie" yumuhanzi w'umubiligi Damso .
Umwuga.
Kakoma yakiriye izina "Lous and the Yakuza arikuye" ku "bugingo(soul)", isoko y'ishyaka rye rya muzika, na "Yakuza", umutwe w'abagizi ba nabi wateguwe n'Ubuyapani, izina akoresha mu gusobanura "crew" y'abafatanyabikorwa yishingikirizaho mu guhanga umuziki we . Lous yavumbuwe bwa mbere n’ushinzwe kumureberera inyungu, Miguel Fernandez, amaze kubona ko yasohotse kuri interineti. Guhera mu 2017, yamenye ko ashishikajwe no gukora alubumu, asaba inshuti ze magara gushinga itsinda riyishyigikira, yatangiye kuririmbira ahera mu tubari no mu tubyiniro twa nijoro i Buruseli . Mu mpera za 2017, Lous yatumiriwe gukora acoustic ya "La ChillZone", nyuma asinya muri Columbia Records ibinyujije muri Sony Music yo mu Bufaransa, afite imyaka 22. Ku ya 15 Kamena 2018, hasohotse "Le Ridicule Ne Tue Pas", ku bufatanye bwa Lous na Yakuza n'itsinda rya elegitoroniki rya BSSMNT.
Nyuma y’amezi atandatu ashakisha producer uhuza ibyifuzo bye, Kakoma yahisemo producer El Guincho wo muri Espagne, nyuma yakazi ke ku ndirimbo ya " Malamente " ya Rosalía . Lous yasohoye indirimbo yabo ya mbere "Dilemme" ku ya 19 Nzeri 2019, yakozwe na El Guincho na Ponko. Iyi ndirimbo yatumye Kakoma amenyekana cyane, ikusanya miliyoni zirenga 20 kuri Spotify, miliyoni 8.9 zerekanwe kuri YouTube, ikaza ku mwanya wa mbere kuri Spotify Italia ya Viral 50. Amashusho y'indirimbo, yayobowe na Wendy Morgan, yerekana indangamuntu zitandukanye Lous afite ahantu hatandukanye, hagamijwe kwerekana ubuzima bwe kuva muri Congo yerekeza mu Bubiligi. Ku ya 1 Mata 2020, remix irimo umuraperi w’umutaliyani Tha Supreme n’umutaliyani Mara yashyizwe ahagaragara.
Muri Red Bull Elektropedia Awards 2019, Lous and The Yakuza yegukanye umudari wa feza mu cyiciro cya "Fresh on the Scene". Indirimbo ya kabiri ya Lous, "Tout est gore", nayo yakozwe na El Guincho, yasohotse ku ya 6 Ukuboza 2019. Iyi ndirimbo imaze kumenyekana nyuma yuko umukinnyi wa filime Issa Rae asakaje amashusho kuri videwo ku mbuga nkoranyambaga. Ku ya 20 Werurwe 2020, Lous yasohoye indirimbo ye ya gatatu yise "Solo", hamwe n'amashusho y'indirimbo yakozwe na Wendy Morgan na Kevin Bago. Filime ngufi bifitanye isano, yiswe "Solo (Itangiriro)" yasohotse ku ya 14 Mata 2020. Indirimbo zose uko ari eshatu zashyizwe kuri alubumu ye ya mbere, "Gore", yakozwe na El Guincho. Ubusanzwe byari biteganijwe ko izasohoka ku ya 5 Kamena 2020, alubumu yaje gutinda kugeza mu mwaka wa 2021.
Ku ya 27 Gashyantare 2020, Kakoma yasinyiye kujya yerekana inzu yimyambariro y'umufaransa Chloé. Muri Werurwe 2020, Lous and the Yakuza yashyizwe muri gahunda ya Spotify ya RADAR, igamije kwagura abahanzi ku isi hose binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Ku ya 26 Gashyantare 2021, yasohoye indirimbo ye "Je ne sais pas", irimo umuraperi wo mu Butaliyani Sfera Ebbasta . Ku ya 4 Werurwe, yaririmbye mu iserukiramuco rya muzika rya Sanremo 2021 muri duet hamwe na Gaia, hamwe n'indirimbo "Mi sono innamorato di te" ya Luigi Tenco . Ku ya 8 Kanama, yifatanyije na Woodkid mu birori byo gutanga ihererekanyabubasha kuva mu mikino Olempike ya Tokiyo 2020 yerekeza i Paris 2024. Umuziki wa Kakoma wasobanuwe nk "" silky "ihuza TRAP, R&B, na pop .
Ishusho rusange.
Kakoma azwiho isura rusange, ni ukuvuga ikimenyetso gishushanyijeho ku gahanga, cyasobanuwe nk'inyuguti 'Y' n'akadomo hagati kandi kikagereranya n'ikimenyetso cy'urukundo rwa Prince # 2 . Kakoma ubwe yahimbye ikimenyetso, cyiswe "les mains levées vers le ciel (amaboko yazamuye yerekeza mu kirere)", nk'ikimenyetso kigamije kugereranya amaboko abiri ahuza isi n'ijuru. Ukwizera kwe kw'idini no kwizera Imana byamubereye intandaro yo kurema ikimenyetso. Lous yamenyekanye kandi kumyambarire ye nuburyo bwe, yakuye ku bahanzi nka FKA Twigs na Erykah Badu .
Ubuzima bwite.
Nk'umwana, Kakoma yakundaga umukino bita 'manga' kandi yabonaga ashishikajwe ninsanganyamatsiko zijyanye namateka ya muntu, cyane cyane ubutwari n'ibikorwa by'intwari, nkibisobanuwe mu byanditswe na Cicero . Mu kubyiruka kwe, yari umukinnyi wa siporo kandi yanakinnye umupira w'amaguru w'abanyamerika imyaka irindwi kubera ko yari ashishikajwe na "Eyeshield 21" . Kakoma yakoze ubushakashatsi bwo kwandika nk'uburyo bwo kwerekana kuva mu bwana, igihe ashishikajwe no kuba umwanditsi w'ibitabo byamuteye kwandika impapuro zirenga 300 z'uburebure. Usibye umuziki n'imyambarire, Lous n'umuhanga cyane, gushushanya bisanzwe,gushushanya imyenda no gukora 'manga' nibishushanyo mbonera . | 967 | 2,541 |
Nyarugenge: Umugore Waburabujwe N’umugabo We Bikamuviramo Gushya Yahawe Ubufasha Ku Munsi W’abagore. Mu Rwanda kimwe no ku isi hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore, hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda Covid 19. Mu murenge wa Rwezamenyo, akarere ka Nyarugenge, bizihije uwo munzi bafasha umugore wahuye n’insanganya nyuma y’uko agiranye ibibazo n’umugabo we akamuta, bikaza kumuviramo ibibazo by’umunaniro w’imitekerereze (stress) akisanga yakubise umutwe mu mazi yatuye bitewe no kuzengera. Uwo mugore wafashijwe, atuye mudugudu wa Murambi, mu kagari ka Kabuguru 1, mu murenge wa Rwezamenyo ,akarere ka Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali, avuga ko ibibazo byamubanye uruhuri kwihagararaho bikanga akazungera ahagaze hejuru y’amazi ashyushye agatura umutwe mw’isafuriya isura igashya. Nyuma yo guhabwa ubufasha yashimiye ubuyobozi n’abajyanama bamubaye hafi kugeza naho ku munsi w’abagore bishyize hamwe bakamugenera ubufasha. Ati: “Ubuyobozi bw’umurenge wa Rwamenyo bwambaye hafi , abajyanama bansuraga buri kanya nkabona hari unzaniye agasukari cyangwa ifu y’igikoma n’ibindi, mbese bambaye hafi ndabashimira.” Umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Rwezamenyo, Nirere Marie Rose, nawe mw’ijambo rye ryo kuri uwo munsi w’abagore yagize ati: “Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’abagore, rero icyambere kuba twahisemo uyu mugore, n’uko ari umugore nyine! Ikindi yari afite ibibazo kurusha abandi bari kurutonde, yarakeneye kwegerwa akaganirizwa akumva ko atari wenyine.” Nirere yakomeje avuga ko bashimira nyakubahwa perezidaPaul Kagame wemeye ko uwo munsi mpuzamahanga w’abagore wizihizwa no mu Rwanda, ndetse agaha n’ijambo umugore. Usibye uwo mugore wahiye isura igakongoka bafashije, muri uuwo murenge kandi banatekeye indyo yuzuye abana bafite ikibazo cy’imirire mibi babitaho uko bikwiye nkaba mutima w’urugo. Umunsi w’umugore mu Rwanda wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Munyarwandakazi, ba ku ruhembe mu isi yugarijwe na Covid -19”. | 260 | 763 |
Nyabihu: Abadasso bakubise umwana baramuvuna azira kuvuga ko botsa ibijumba. Abaturage bo mu murenge wa Mulinga mu karere ka Nyabihu baravuga ko muri iyi minsi hari kwigaragaza urugomo rukabije rukorwa n’abagize urwego rusanzwe rufasha inzego z’ibanze mu gucunga umutekano (DASSO).Zimwe mu ngero bagarutseho ni aho ngo hari abagore batatu baherutse gukubitwa n’aba bashinzwe umutekano babahora ko bagendaga bacanye amatoroshi.Bavuze kandi ko hari umwana w’umuhungu ufite imyaka 15 wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuli yisumbuye wakubiswe n’abadasso bahagarikiwe n’uyobora (...)Abaturage bo mu murenge wa Mulinga mu karere ka Nyabihu baravuga ko muri iyi minsi hari kwigaragaza urugomo rukabije rukorwa n’abagize urwego rusanzwe rufasha inzego z’ibanze mu gucunga umutekano (DASSO).Zimwe mu ngero bagarutseho ni aho ngo hari abagore batatu baherutse gukubitwa n’aba bashinzwe umutekano babahora ko bagendaga bacanye amatoroshi.Bavuze kandi ko hari umwana w’umuhungu ufite imyaka 15 wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuli yisumbuye wakubiswe n’abadasso bahagarikiwe n’uyobora DASSO muri uyu murenge.Ngo uyu mwana yazize yabumvise bavuga ko bagiye kotsa ibijumba nawe akabibwira mugenzi we bari kumwe.MUKWENDE Theodore uyobora DASSO mu murenge wa Mulinga, akaba n’umwe mu bashyirwa mu majwi kuba ku isonga mu guhohotera abaturage aganira na TV 1 ducyesha iyi nkuru yahakanye ibyo abaturage babavugaho.Nyamara ubuyobozi bw’uyu murenge bwo buvuga ko hari ibyo bwamenye bikanoherezwa mu nzego z’ubugenzacyaha ngo bikorweho iperereza ryimbitse nk’uko BYUKUSENGE Emmanuel uyobora uyu murenge yabitangarije TV1 na Radio 1.Abatuye uyu murenge wa Mulinga bifuza ko inzego zo hejuru zabikoraho iperereza ryimbitse kugirango abagaragaraho imyitwarire idahwitse babe bakurikiranwa aho kugirango bakomeze kwambika isura mbi inzego z’umutekano. | 248 | 691 |
Mali: Abasirikare bahiritse ubutegetsi bahawe icyumweru bakaba bashyizeho Guverinoma iyobowe n’abasivile. Inteko ya gisirikare yakuye ku butegetsi Perezida Ibrahim Boubacar Keita yahawe kugeza ku ya 15 Nzeri kugira ngo ishyireho umuyobozi w’umusivili uyobora inzibacyuho. Abayobozi bo mu muryango wa ECOWAS bategetse kandi ko Perezida ndetse na Minisitiri w’Intebe b’abasivili bazayobora igihugu mu matora mashya. Iyi nteko y’igisirikare kugeza ubu ntirasubiza kuri ibi byemezo byemejwe ku wa mbere mu nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu umunani yabereye i Niamey mu murwa mukuru wa Niger. ECOWAS yifuza ko inzibacyuho yakorwa mu gihe cy’umwaka umwe, ariko agatsiko k’igisirikare kahiritse ubutegetsi mu minsi ishize kavuze ko ari ngombwa ko gahabwa “igihe gikwiye ndetse gihagije cyo kubisuzuma cyingana nibura n’imyaka ibiri”. Perezida wahiritswe ku butegetsei, Ibrahim Boubacar Keïta yerekeje muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu kwivuza mu mpera z’icyumweru, nyuma yo kumara ikindi cyumweru kimwe arwariye i Bamako mu murwa mukuru, aho byemejwe ko yagize ikibazo cyo mu bwonko cyizwi nka ‘mini-stroke’. Ibrahim Boubacar Keïta yaje kwemererwa n’igisirikare gushaka ubuvuzi yifuza mu mahanga ahabwa n’igisirikare igihe cyingana n’amezi atatu. Yafunzwe iminsi 10 nyuma yo guhirikwa ku butegetsi ahita yegura ku ya 18 Kanama, nyuma y’amezi abiri y’imyigaragambyo n’igitutu cy’abaturage banengaga ko ubukungu bwikubise hasi n’ikibazo cy’umutekano muke. Umunyamakuru wa Kigali Today/KT Radio @ RavyNDIZEYE | 206 | 608 |
Umutoza w’Amavubi ntiyanyuzwe n’itsinda u Rwanda rwashyizwemo ryo gushaka tike ya AFCON. Umutoza w’Umudage utoza Amavubi Frank Spittler, ntiyanyuzwe n’itsinda D Amavubi yisanzemo ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, nyuma yuko u Rwanda rurihuriyemo na Nigeria ndetse na Bénin. Ku wa 04 Nyakanga 2024, impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu Rwanda yasohoye yo guhatanira itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika. U Rwanda rwisanze mu itsinda D, ruri hamwe na Nigeria, Bénin na Libya. Ibi byatunguye bakunzi b’umupira w’Amaguru mu Rwanda, kuko Benin na Nigeria ziri kumwe n’u Rwanda mu Itsinda C ryo guhatanira itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Amerika na Canada mu mwaka wa 2026. Umutoza utoza w’Amavubi, Frank Spittler yavuse ko bisa nabi kuba bagaruye Nigeria na Benin mu itsinda rimwe n’u Rwanda. Yagize ati “mu byukuri birasa nabi ukuntu kudushyira mu itsinda rimwe na Benin ndetse na Nigeria, kandi turi kumwe no mu itsinda rimwe ryo gushaka tike y’igikombe cy’isi. Gusa nta kundi byagenda.” U Rwanda rutarakina na Nigeria umukino numwe mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, ruyoboye itsinda C n’Amanota arindwi mu mikino 4, Rwanganyije na mozambique,rutsinda Afurika y’Epfo na Lesotho, rutsindwa na Benin. | 185 | 477 |
Priscilla Agera. Priscilla Agera ni umukinnyi ukina umukino wa volleyball ukomoka muri Nijeriya wakinnye mu ikipe y’abagore ya gasutamo ya Nigeriya ndetse n’ikipe y’igihugu ya volley ball ya bagore .
Ibyagezweho.
Priscilla yakinnye mu ikipe ya yo kumucanga ya volleyball b mu ikipe y'igihugu ya bagore ya volleyball .
Yabaye kandi umutoza akaba na kapiteni w'ikipe y'abagore ya gasutamo ya Nijeriya.
Yari mu ikipe yatsinze Afurika y'Epfo gutwara umudari wa zahabu mu mikino ya 11 ya Afurika Yose ya 2015 yabereye muri Kongo. Yari mu ikipe yegukanye umwanya wa gatatu mu majonjora yo gushaka itike yo kuzitabira imikino Olempike muri Afurika y'Abagore Beach Beach Volleyball 2016 i Jabi Lakeside, Abuja .
Yabaye mu ikipe y’abagore ya gasutamo ya Nigeriya yagaragaye muri Shampiyona y’abakobwa ya Volleyball muri Afurika 2019 yabereye i Cairo, mu Misiri .
Ubu ni umuyobozi wa tekinike muri federasiyo ya Paravolley ya Nigeria. | 144 | 346 |
Kenya : Umuminisitiri yasabwe n’urukiko kwimura ubwiherero bwo mu nzu ye. Urukiko rwo mugihugu cya Kenya rwategetse Minisitiri Alfred Mutua, ushinzwe ububanyi n’amahanga, kwimura ubwiherero bwo mu nzu ye, nyuma y’uko arezwe n’umuturanyi we witwa Felicita Conte, ko yabushyize ahegeranye n’aho arira, none bikaba bimubangamiye.Uwo muturanyi wa Minisitiri Mutua, yagannye urukiko mu 2018, avuga ko ubwo bwiherero ari ikibazo gikomeye kuri we, kuko bwubatswe hafi y’icyumba ariramo mu nzu.Felecita Conte, yasobanuriye umucamanza wo mu rukiko rukurikirana imanza (...)Urukiko rwo mugihugu cya Kenya rwategetse Minisitiri Alfred Mutua, ushinzwe ububanyi n’amahanga, kwimura ubwiherero bwo mu nzu ye, nyuma y’uko arezwe n’umuturanyi we witwa Felicita Conte, ko yabushyize ahegeranye n’aho arira, none bikaba bimubangamiye.Uwo muturanyi wa Minisitiri Mutua, yagannye urukiko mu 2018, avuga ko ubwo bwiherero ari ikibazo gikomeye kuri we, kuko bwubatswe hafi y’icyumba ariramo mu nzu.Felecita Conte, yasobanuriye umucamanza wo mu rukiko rukurikirana imanza z’ibidukikije n’ubutaka, Millicent Odeny, ko ubwo bwiherero busohora umunuko udashobora kwihanganirwa.Yagize ati, "Mu gihe nagezaga ikibazo cyanjye ku buyobozi bw’umudugudu, ibihakorerwa byabaye bihagaritswe, ariko bihagarikwa mu gihe gito gusa, kuko byahise byongera biratangira”.Mu mwanzuro yafashe, umucamanza Odeny yemeranyije na Conte, ko koko ubwo bwiherero bwashyizwe hafi y’aho afatira amafunguro ari ikibazo gikomeye koko. Kubera iyo mpamvu, uwo mucamanza yahise ategeka Minisitiri Mutua, guhita yimura ubwo bwiherero mu minsi 45 uhereye umunsi urukiko rwafashe uwo mwanzuro, watangajwe ku itariki 8 Kamena 2023.Inzu ya Minisitiri Alfred Mutua, irimo ubwiherero bwateje ikibazo umuturanyi we, kugeza ubwo urukiko rwanzuye ko abwimura, yubatswe ku buryo bugezweho, igenewe kuruhukiramo, ngo ikaba iherereye mu Mujyi wa Kilifi muri Kenya. | 254 | 750 |
Amavubi irashaka abandi bakinnyi bayifasha guhangana na Lesotho. Umutoza w’Ikipe y’Igihugu “Amavubi”, Frank Spittler Torsten, yasohoye urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi 37 bazakina imikino ibiri [Lesotho na Bénnin] muri Kamena. Ni imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026. Frank Spottler yahamagaye ikipe y’igihugu amavubi ku gicamamunsi cyo ku wa 10 Gicurasi 2024. Uru rutonde rugaragaraho izina rishya, [Maes Dylan Geogres] akaba akinira Jelgava FS yo muri Latvia. Hahamagawe kandi amazina ataherukaga guhamagarwa nka Samuel Guelette ukinira RAAL Louviere yazamutse mu kicyiro cya kabiri mu Bubiligi ndetse na Rafael York ukinira Gefle IF yo mu kicyiro cya kabiri muri Sweden. Urutonde rw’Abakinnyi 37 bahamagawe mu mavubi Abazamu: Ntwali Fiarce, Wenseens Maxime, Muhawenayo Gad, Hakizimana Adolphe na Niyongira Patience. Ba myugariro: Ombolenga Fitina, Byiringiro Gilbert, Nsengiyumva Samuel, Niyomugabo Claude, Ishimwe Christian, Imanishimwe Emmauel, Ange Mutsinzi, Manzi Thierry, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu na Rwatubyaye Abdul. Abo Hagati: Maes Dylan Georges Francis, Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, Iradukunda Simeon, Mugisha Bonheur, Ndikumana Fabien, Rubanguka Steve, Sibomana Patrick, Tuyisenge Arsene, Dushimimana Olivier, Mugisha Gilbert, Iraguha Hadji, Rafael York na Hakim Sahabo. Ba Rutahizamu: Muhire Kevin, Geulette Samuel Leopold, Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Innocent, Gitego Arthur na Mugisha Didier. Biteganyijwe ko umukino wa mbere u Rwanda ruzasura Benin tariki 6 Kamena 2024, umukino uzakinwa kuri Felix Houphouet Stadium Abidjan muri Cote d’Ivoire, ni nyuma yaho CAF itangaje ko ikibuga Bénnin yari isanzwe ikiniraho kitujuje ibisabwa. U Rwanda runayobo itsinda C n’amanota ane ruzakina umukino wa kabiri na Lesotho uzakina tariki 11 Kamena 2024 muri Afurika y’Epfo aho isazwe yakirira imikino yayo. | 253 | 694 |
Essomba Willy Onana na Bigirimana Abedi barifuzwa na JS Kabylie. Aya makuru yatangajwe bwa mbere n’umunyamakuru w’inzobere mu makuru ya ruhago muri Afurika cyane cyane isoko ry’abakinnyi imbere kuri uyu mugabane ukomoka muri Ghana uzwi nka Micky Jr. Uyu munyamakuru yavuze ko amakuru afite ari uko iyi kipe yifuza aba bakinnyi bombi. Yagize ati "Nakwemeza ko JS Kabyile yifuza cyane gusinyisha Essomba Willy Onana wa Simba SC, ubusabe bwa mbere buzahagera mu cyumweru gitaha." Ikipe ya JS Kabylie irifuza Leandre Essomba Willy Onana wakiniye Rayon Sports akayivamo mu mpeshyi ya 2023 yerekeza muri Simba SC, kugira ajye gusimbura Umunya-Tanzania Simon Msuva uheruka gutandukana na JS Kabylie. Uyu munyamakuru yakomeje avuga ko iyi kipe ikina icyiciro cya mbere muri Algeria inifuza Umurundi ukinira Police FC Bigirimana Abedi aho yavuze ko nawe ari ku rutonde rwabo ishaka. Yagize ati" Ku rutonde kandi hariho Bigirimana Abedi ukinira Police FC yo mu Rwanda." JS Kabylie kugeza ubu muri shampiyona ya Algeria iri ku mwanya wa 12 n’amanota 14 mu mikino icumi imaze gukina. Umunyamakuru @UwimanaJeanJul1 | 171 | 398 |
By’umwihariko amahugurwa yari agamije, ibi bikurikira: • Kuganira ku mahame ngenderwaho akoreshwa mu micungire y’umutungo; • Kuganira ku ngingo z’amategeko agenga Imitwe ya Politiki mu Rwanda, zigena imicungire iboneye y’umutungo w’Umutwe wa Politiki; • Kugira ubumenyi ku mikorere n’inshingano z’Urwego rushinzwe igenzura ry’umutungo mu Mutwe wa Politiki: ububasha, igenzura, gutanga raporo, imikoranire n’izindi nzego mu Mutwe wa Politiki n’ingorane zihura nazo; • Gufata ingamba zifasha gukomeza kunoza imicungire iboneye y’umutungo w’Umutwe wa Politiki. Muri aya mahugurwa kandi hafashwe umwanzuro wo gutegura inyandiko ngenderwaho izajya yifashishwa n’abagize urwego rushinzwe igenzura ry’umutungo mu Mutwe wa Politiki mu kugenzura imicungire n’imikoreshereze y’umutungo n’imari by’Umutwe wa Politiki. Iyi nyandiko ikaba yarateguwe igashyikirizwa Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki kugira ngo izemezwe n’inzego bireba. 6.2. GUSESENGURA AMADOSIYE Y’IMENYEKANISHAMUTUNGO NO KUYAKORERA IGENZURA Mu mwaka wa 2019- 2020, Urwego rw’Umuvunyi rwasesenguye kandi rugenzura imitungo yamenyekanishijwe n’abantu 1,245 bari mu Nzego za Leta zinyuranye cyane cyane abari mu nzego zagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta n’izindi zatanzweho amakuru ya ruswa no kunyereza umutungo wa Leta. Iki gikorwa cyari kigamijwe kureba niba inkomoko y’iyo mitungo itanyuranyije n’amategeko kandi ihwanye n’ubushobozi bwa ba nyirayo. Imbonerahamwe ikurikira iragaragaza abagenzuwe n’ibyavuye mu igenzura
| 194 | 621 |
U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 9 cy’impunzi 132 zivuye muri Libya. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 31 Gicurasi 2022, icyiciro cya cyenda cy’impunzi n’abasaba ubuhungiro 132 bavanywe muri Libya cyageze mu Rwanda amahoro, nk’uko bitangazwa na Minisiteri ishinzwe Ubutabazi (MINEMA).
Iryo tsinda risanze abandi bagera kuri 325 bagicumbikiwe mu Nkambi y’agateganyo ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera.
Kuva muri Nzeri 2019 ubwo itsinda rya mbere ry’impunzi n’abasaba ubuhungiro 66 ryageraga i Kigali kugeza ubu, u Rwanda rumaze kwakira bose hamwe 1,075, barimo 943 bakiriwe mu byiciro umunani byabanje.
Mu bakiriwe mbere harimo abakabakaba 600 bamaze kwimurirwa mu bindi bihugu byemeye kubakira ari byo Canada, Suwede (Sweden), Noruveje (Norway), u Bufaransa, u Bubiligi na Finland.
U Rwanda rwakira izi mpunzi rugendeye ku masezerano yasinywe guhera taliki ya 10 Nzeri 2019 hagati ya Leta, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Ayo masezerano u Rwanda rwasinye mbere yo kwakira izi mpunzi n’abimukira, agena ko ruzakomeza kwakira ababyifuje no kubacungira umutekano, Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe ugashaka ubushobozi bukenewe n’ubundi bufasha bwa politiki, amahugurwa no guhuza ibikorwa.
Ni mu gihe UNHCR yo izatanga serivisi zo kurengera izo mpunzi n’abasaba ubuhungiro n’ubutabazi bw’ibanze nk’ibiribwa, amazi, aho kuba, uburezi n’ubuvuzi.
Icyo gihe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yabwiye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN) ko kwakira abaheze muri Libya ari “ikimenyetso ko muri Afurika na ho hava ibisubizo”.
Ku wa 14 Ukwakira 2021 ni bwo aya masezerano yavuguruwe, aho u Rwanda ruzakomeza gukoresha Inkambi ya Gashora iri mu Karere ka Bugesera mu kwakira impunzi kugeza ku wa 31 Ukuboza 2023 ndetse ubushobozi bwayo buzongerwa buve ku kwakira abantu 500 icya rimwe bugere kuri 700.
Muri aya masezerano, u Rwanda ruzakomeza kwakira no kurinda impunzi n’abimukira ndetse n’abandi bari mu kaga bafungiye mu bigo byo muri Libya.
Muri bo ababishaka ni bo bazoherezwa mu Rwanda, bagakomeza gufashwa na UNHCR no gushakirwa ibisubizo birambye birimo no gufashwa kujya mu bindi bihugu, abandi bagasubizwa aho bavuye.
Mu bacumbikiwe muri iyi nkambi harimo abaturutse muri Eritrea, Sudani, Sudani y’Epfo, Somalia, Ethiopia, Nigeria, Tchad na Cameroun. Abaje mu cyiciro cya munani harimo 36 bakomoka muri Sudani, 78 bo muri Eritrea, bane bo muri Ethiopia n’umwe wo muri Sudani y’Epfo. | 358 | 979 |
Gushyingirwa ku myaka 18: Abanyarwanda bo hambere babigenzaga bate? (Video). Byateje impaka, bamwe bavuga ko ntacyo bitwaye mu gihe abandi bavuga ko umuntu aba akiri muto ku buryo bigoye guhangana n’ibibazo b’urugo. Nubwo bimeze gutyo, mu Rwanda rwo hambere abantu bashakaga bakiri bato ku buryo nk’umukobwa yashoboraga gushinga urugo afite imyaka 14 mu gihe ku basore babaga bari hagati y’imyaka 18 na 20. Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu muco n’amateka y’u Rwanda yabivuye imuzi, asobanura icyatumaga abantu ba kera bashaka bakiri bato n’uko bihagaze iki gihe. Kurikira ikiganiro | 89 | 228 |
Gutoterezwa muri Uganda bitumye yiyemeza gushakira imirimo mu Rwanda. Uwo musore w’imyaka 22, yagiye muri Uganda muri Kanama 2018 yambukiye ku ndangamuntu, abona akazi mu rugo rw’umuntu ariko nyuma aza kwikorera aho yacuruzaga amagi mu mujyi wa Kabale, afatwa muri Kanama 2019 ashinjwa kuba muri icyo gihugu nta byangombwa afite, ni ko gufungwa. Bukuru avuga ko amaze gufatwa yahise afungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabale amarayo ibyumweru bibiri hanyuma agezwa imbere y’urukiko, ahamwa n’icyaha cyo kuba mu gihugu kitari icye nta byangombwa, akatirwa igifungo cy’amezi atandatu, afungirwa muri gereza ya Ndorwa. Uwo musore wafunguwe ku ya 26 Gashyantare 2020, avuga ko ubuzima bwo muri iyo gereza bwari bugoye kuko batotezwaga ndetse bagakoreshwa imirimo ivunanye. Ati “Ubuzima bwo muri iyo gereza bwari bubi kuko buri kanya baradukubitaga, tukanakoreshwa imirimo y’agahato kandi ivunanye. Twarahingaga, tugacukura amabuye yo kubaka, tugatema ibiti, kubumba amatafari, tugacukura ibishyitsi ari na ko tubyikorera ndetse tukanabipakira imodoka”. Ati “Ibyo twabikoranaga inzara kuko twajyaga mu mirimo saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, bakatugaburira saa cyenda, hanyuma saa kumi tugasubira muri gereza. Uko ni ko byari bimeze buri munsi, wavuga ko unaniwe bati ni akazi waje gushaka kandi wakabonye gakore”. Avuga kandi ko muri iyo gereza yari afunganywe n’abandi Banyarwanda 32, akaba yarabasizeyo kuko ngo bakatiwe igifungo kirekire. Bukuru ashima Imana kuba arekuwe atamugaye, akavuga ko agiye kwegera umuryango kugira ngo umufashe kubona imirimo mu gihugu cye gifite amahoro. Ati “Ugira utya ukava ahantu hari amahoro wirukankiye aho utekereza ko wabonera byinshi ariko hatagira amahoro bikarangira ugarutse kandi warataye igihe. Ubu ngiye kwegera umuryango wanjye umfashe mbone icyo gukora kandi nta kabuza nzakibona nkore niteze imbere, cyane ko Leta yacu ibidufashamo”. Yongeraho ko yasohotse muri gereza ntiyanemererwa gusubira aho yari atuye ngo afate ibintu bye ndetse ngo yari anejeje ibigori n’ibishyimbo akaba atabisaruye, ngo ni igihombo gikomeye. Bukuru wacikirije amashuri mu wa gatanu w’abanza, agira inama Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko kuko ngo ari rwo rukunze kujya muri Uganda gushaka akazi, yo kubyihorera kuko bagerayo bagakoreshwa uburetwa ntihagire icyo bacyura. Abanyarwanda bakomeje gutotezwa aho bafungiye muri icyo gihugu, mu gihe u Rwanda na Uganda bikomeje ibiganiro byo kugarura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi umaze igihe warajemo igitotsi. Umunyamakuru @ MunyantoreC | 360 | 993 |
Polisi yiteguye gukora ibishoboka kugira ngo ingamba zafashwe zubahirizwe. Byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, kuri uyu wa 15 Nyakanga 2021, ubwo abanyamakuru baganirizwaga n’inzego zitandukanye za Leta kuri izo ngamba nshya zizatangira gukurikizwa ku wa 17 Nyaganka 2021. Ari gahunda ya Guma mu Rugo ndetse na Guma mu Karere ngo si bishya kuri Polisi, ndetse no ku Banyarwanda muri rusange, ikiri ngombwa kandi gisabwa ngo ni uko bakubahiriza amabwiriza kuko kutayubahiriza bigira ingaruka. Kubaho kwa Guma mu Rugo cyangwa Guma mu Karere biba bifite impamvu yabiteye kandi ituruka ku kutubahiriza amabwiriza. CP Kabera avuga ko Polisi yiteguye mu buryo bwose bushoboka, yaba ubw’abantu n’ubw’ibikoresho. Ati “Polisi yiteguye mu buryo bwose bushoboka bwaba ubw’abantu, ibikoresho ndetse n’ikoranabuhanga kugira ngo izi ngamba zafashwe zubahirizwe, cyane ko atari bwo bwa mbere kuko tumaze umwaka n’amezi ane duhanganye n’iki cyorezo. Gahunda ya Guma mu Rugo ntabwo ari nshya kuri Polisi, n’Abanyarwanda ntabwo ari nshya kuri bo, ahubwo icyo basabwa n’ukubahiriza amabwiriza mu rwego rwo kwirinda kino cyorezo”. Akomeza avuga ko Police yiteguye kandi gukomeza gutanga serivisi aho ari ngombwa, ari na ho ahera asaba abaturarwanda gusaba impushya yaba izo kugenda cyangwa gukora ibindi bintu bitandukanye bafite impamvu zifatika, ndetse no gukora ibintu bigaragara. Ati “Byaje kugaragara ko abantu benshi basaba impushya bashaka kugenda gusa. Ndagira ngo mvuge ko iyo habaye gahunda ya Guma mu Karere, akarere kaba gato cyane ku muntu, ubwo mu rumva iyo byabaye Guma mu rugo sinzi uko umuntu yabigereranya. Ni yo mpamvu mujya mubona iyo hafashwe ibyemezo nk’ibi abantu babivugaho ibintu byinshi cyane bitandukanye”. Mu byumweru bibiri bishize ubwo hashyirwagaho gahunda ya Guma mu Karere hasabwe impushya ibihumbi 77, bivuze ko ku munsi byibuze hasabwaga impushya 5500, aho abenshi muri bo bavugaga ko ari abahinzi-borozi, ariko Polisi ije kugenzura isanga atariko bimeze, ngo kuri iyi nshuro byose barabyiteguye ku buryo ntawe uzabanyura mu rihumye. Reba muri iyi Video ingamba za Polisi muri iyi Guma mu Rugo Umunyamakuru @ lvRaheema | 324 | 844 |
Abanyarwanda 92% biyumvamo isano y’Ubunyarwanda. Inyigo nshya yagaragaje ko Abanyarwanda bongeye kwiyubaka ku rwego rwo hejuru mu nzego zitandukanye nko mu kwiyobora no gufata inshingano, kumenya gusesengura, gukira ibikomere by’ihungabana, kwiyubakamo icyizere ndetse n’ubufatanye.
Ni inyigo igaragaza ko 92 by’Abanyarwanda biyumvamo Ubunyarwanda, isano ikomeye basangiye kandi basigasiye mu myaka 30 ishize hahagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyo nyigo yakozwe ku bihumbi by’Abanyarwanda na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) ifatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga wubaka amahoro (Interpeace).
Intego nyamukuru yo gukora iyo nyigo yari iyo gukusanya amakuru ajyanye n’iterambere ryo kongera kwiyubaka k’Abanyarwanda ashobora kwifashishwa mu bushakashatsi bw’ahazaza, mu gutegura Politiki na gahunda bigamije kwimakaza no kwiyubaka kw’Abanyarwada guhuriweho.
Ni inyigo yiswe “Urwego rushingiye ku baturage mu gusuzuma ukwiyubaka mu Rwanda”, ikaba yarakozwe mu Turere twose tw’Igihugu uko ari 30.
Ikindi iyo nyigo yari igamije ni uguhanga uburyo bufungurira imiryango buri wese yo gusesengura ibipimo byo kwiyubaka byashyizweho, gushingira ku zisanzwe no kuzihuza n’amateka y’u Rwanda.
Uretse n’ibyo iyo nyigo yashyiriweho kwiga ku bipimo by’ingenzi bishingirwaho mu kwemeza ukwiyubaka mu Turere twose tw’Igihugu.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean-Damascène, yashimangiye akamaro ko kwiyubaka nk’imwe mu ndangagaciro nyarwanda.
Yagize ati: “Turashaka gushyiraho gahunda n’ibikorwa biyobowe n’indangagaciro zacu zishingiye ku muco, ari na byo bikemura ibibazo byacu byihariye.”
Yakomeje agira ati: “Ubwo bushakashatsi butanga igisubizo kiri iyo ngingo. Buzadufasha kurushaho kubaka imbaraga z’ukwiyubaka kw’Abanyarwanda, kubaka igihugu cyuje amahoro n’uburumbuke bishingiye ku bipimo bifatika.”
Umuyobozi wa Interpeace mu Rwanda Frank Kayitare, yashimangiye agaciro k’iyo nyigo mu gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda zubaka amahoro zikemura ibibazo runaka by’abarurage.
Yagize ati: “Uburyo Interpeace ikoresha mu Rwanda n’ahandi hose ni ukorohereza gahunda zo kubaka amahoro zikorerwa mu bihugu kandi akaba ari byo biziyobora, uhereye mu nzego z’ibanze ukageza mu nzego zo hejuru zifata ibyemezo.”
Yakomeje ashimangira ko ubwo bushakashatsi nk’ubu bugaragaza imiterere y’imibanire n’imikorere ya sosiyete nyarwanda ari ingenzi cyane.
Ati: “Bizafasha Guverinoma n’abandi bafatanyabikorwa kumenya aho bashora imbaraga zabo mu kuvura sosiyete no kubaka ukwiyubaka kwa sosiyete.”
Ubu bushakashatsi bwakozwe ku nkunga ya Leta ya Suwede bukaba bwarakozwe ku bantu 7,481 haba ku rwego rw’umuntu ku giti cye, mu muryango ndetse no mu bigo, hifashishijwe ibipimo 38.
Ibyavuye muri iyo nyigo byagaragaje urwego rushimishije bwo kongera kwiyubaka kwa sosiyete nyarwanda bikaba binashimangira intambwe ikomeye yagezweho mu myaka ishize hahagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku rwego rw’umuntu ku giti cye, Abanyarwanda bagaragaje ukwiyubaka ku kigero kiri hagati ya 75 na 87.5%, mu gihe ku bijyanye igipimo cyo kwiyobora no gufata inshingano abantu bagize amanota 75%, gukira ihungabana bagira no kubaka ubushobozi bwo gufata ibyemezo bagira 77.5%.
Ku bindi bipimo byose bijyanye no kumenya amarangamutima no kuyagaragaza abantu ku giti cyabo bagize amanota 80%, kwicisha bugufi no kugira ubushake bwo kwiga bagira 82.5kimwe no kubaka icyizere ndetse no gusenga.
Kumenya gutega abandi amatwi, kubabarira no kwihangana, abantu ku giti cyabo bageze ku kigero cya 85%, gukorana no kumvikana bagera ku kigero cya 87.5.
Ku bijyanye no kwiyubaka kw’ingo, Abanyarwanda bagaragaje impinduka ku kigero kiri hagati ya 74 na 84%
Mu birebana n’imyumvire yo kwihangira imirimo, ubufatanye bw’abasumbana mu myaka mu ngo ndetse no kugera ku nkomoko y’imibereho, n’uburinganire mu miryango, Abanyarwanda bagize amanota 74%.
Ku birebana no kurera bya kibyeyi n’ingamba zijyanye no gukemura amakimbirane mu miryango, ingo zo mu Rwanda zagaragaje imikorere ku kigero cya 78%.
Ku bijyanye n’igipimo kirebana n’ibiganiro bishingiye ku ndangagaciro, ingo zo mu Rwanda zagize amanota 80% mu gihe zagize 84% ku birebana n’ibikorwa bizihuza n’abaturanyi.
Ku rwego rw’umuryango mugari, abanyarwa bagize amanota ari hagati ya 80 na 92 mu bijyanye no kwiyubaka, aho igipimo cyo kwiyumvamo ubunyarwanda ari cyo kiri hejuru n’amanota 92%.
Ubufatanye mu bagize umuryango mugari no gusangira icyerekezo cy’ahazaza, Abanyarwanda bagize amanota 88% bishimangira uburyo bagishikamye ku gushyigikirana no guharanita intego zihuriweho mu muryango.
Ku rwego rw’ibigo ni ho hagargaaye amanota menshi aho inzego z’umutekano ziri ku kigero cya 94%, gahunda zo kubungabunga imibereho y’abaturage ziri ku manota 90% n’ibindi bipimo bikaba biri hejuru y’amanota 85% muri iki cyiciro. | 627 | 1,928 |
Burera: Mine ya Gifurwe yateje imbere abayituriye. Mine ya Gifurwe icukurwamo amabuye y’agaciro ya Wolfram, ikoresha abakozi 1074, benshi muri bo baturuka mu gace iherereyemo. Buri kwezi iyo mine ihemba aho bakozi bose hamwe miliyoni 37 z’amafaranga y’u Rwanda. Naho umukozi uhembwa make muri bo ahembwa amafaranga ibihumbi 50. Abacukuzi b’amabuye y’agaciro muri iyo mine bavuga ko yabagejeje kuri byinshi kuko amafaranga bahembwa bayakoresha bakikura mu bukene; nk’uko Mpamije Anastase umwe muri bo bakozi abitangaza. Agira ati “ubu dufite amashanyarazi, abantu bose bazengurutse iyi mine…imiryango irenga 19 ifite amashanyarazi ibikesha ko bacukura hano muri mine ya Gifurwe”. Akomeza avuga ko abacukuzi bo muri ako gace batarabona umuriro w’amashanyarazi bishyize hamwe babikesha umushahara bahembwa, ku buryo bamaze kugeza miliyoni ebyiri n’ibihumbi 700 z’amafaranga y’u Rwanda muri banki, umwaka utaha nabo baziyegereza amashanyarazi. Mpungirehe Erizafani nawe acukura amabuye y’agaciro muri Mine ya Gifurwe avuga ko amafaranga bakura muri iyo mine atuma biteza imbere bakabasha no kurihira imiryango yabo mitiweri. Kubera ko bahemberwa mu bigo by’imari nka SACCO bituma babasha kubona inguzanyo bakabasha gukora imishinga yunguka nk’uko Mpungirehe abihamya. Abacukuzi b’amabuye y’agaciro muri mine ya Gifurwe bongeraho ko iyo mine yafashije ubuyobozi bw’umurenge wa Rugengabari irimo maze buzuza amashuri y’imyaka 12 abana babo bigiramo. Iyo mine iherereye mu gace k’icyaro, mu karere ka Burera, ku buryo umuhanda ugana yo utameze neza. Abahaturiye bifuza ko uwo muhanda wakorwa neza ukaba nyabagendwa. Amabuye y’agaciro ya Wolfram muri mine ya Gifurwe acukurwa na kampani yitwa Wolfram Mining and Processing Ltd. Iyo mine icukura toni ziri hagati ya 10 na 12 za Wolfram ku kwezi. Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Pierre Damien Habumuremyi, ubwo yasuraga iyo mine tariki ya 21/09/2012 yasabye ubuyobozi bw’iyo mine kongera umusaruro w’amabuye y’agaciro bacukura kugira ngo binjize amafaranga menshi yaba mu ngo zabo ndetse no mu gihugu muri rusange. Norbert Niyizurugero | 298 | 797 |
Ibirori bya Mercedes Benz Fashion Week byongeye gusubukurwa. Mercedes Benz Fashion Week yasubukuye ibirori byo kumurika imideri nyuma y’uko umwaka wari ushize bisubitswe kubera icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije isi.Ibi birori byagombaga kuba guhera ku wa 10 Nyakanga 2021 bikamara igihe cy’icyumweru. Byaje gusubikwa kandi abanyamideli bose ndetse n’abayihanga bagombaga kwitabira bari bamaze kumenyekana.Mu nkuru dukesha ikinyamakuru Igihe Ndayishimiye Daniel uri mubategura iki gikorwa yavuze ko uyu munsi barangije kwakira ubusabe bw’abazitabira ibirori bya Mercedes-Benz Fashion bahanga imideli, bo mu Rwanda mu gihe ubw’abanyamideli nabwo baratangira kubwakira vuba.Yavuze ko abantu bakwiriye kuzitega byinshi muri ibi birori by’uyu mwaka bizaba guhera ku wa 16 kugeza ku wa 21 Gicurasi 2022.Ati “Ibyo kwitega ni byinshi, hari abahanga imideli bakomeye twiteze nk’uko umwaka ushize byari bimeze.”Yavuze ko mu bahanga imideli bakomeye bari bategerejwe umwaka ushize haziyongeraho n’abandi bashya.Buri mugabane kugeza ubu bamaze kuvugana n’abahanga imideli bazavayo uretse uwa Australie niho batarabona uzawuhagararira.Hari kandi Lord Gilles wo muri Canada, Elomelo na Mary Martin London bo mu Bwongereza ndetse na Likhoele Jermina na Georges Malelu bo muri Afurika y’Epfo.By’umwihariko, Georges Malelu yanditse amateka yo kwambika umuhanzikazi Beyoncé Giselle Knowles-Carter ubwo yaririmbaga mu birori bya Global Citizen Festival mu 2018.Imyenda ye kandi yambawe n’ibindi byamamare birimo Terri Vaughn na Katie Logan bamenyekanye muri filime y’uruhererekane ya “The Bold and the Beautiful”, abahataniye ikamba rya Miss wa Afurika y’Epfo n’abandi benshi.Mu bandi bari bategerejwe umwaka ushize bo mu Rwanda barimo Delphinez na Sissi Ngamije washinze Boldy Bonza.Abandi barimo bari bateregerejwe bo hanze y’u Rwanda bafite umwihariko ni Elomelo wagiye wambika ibyamamare bitandukanye ubwo yakoranaga na Vogue na Mary Martin London uyobora igice cy’ubugeni n’imideli mu Biro by’u Bwongereza bishinzwe Iterambere mu muryango wa Commonwealth [UK Foreign Commonwealth and Development Office].Mary Martin London wasimbuye Victoria Beckham, umugore wa David Beckham kuri uyu mwanya, yakoze amateka yo kuba umwirabura wa mbere wahawe uyu mwanya ndetse ni ku nshuro ya mbere yari kuzaba ageze mu Rwanda mu mwaka ushize.Muri Mercedes-Benz Fashion Week Kigali 2021 hari kwifashishwa abanyamideli b’inzu ya We Best Models Management (WBM) ifasha abanyamideli, aba bari kuba ari 25 bari muri 30 bari kwifashishwa muri iki gikorwa. Abanyamideli bagombaga guturuka hanze bari barimo abo muri Ghana, Ethiopia na Amerika.Guhera ku wa 31 Gicurasi 2019 kugeza ku wa 1 Kamena 2019 nibwo ibirori bya Mercedes-Benz Fashion Week byabereye mu Rwanda ku nshuro yabyo ya mbere ari nayo biba gusa kuko mu 2020 na 2021 byagiye bisubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.Muhire Patrick watangije Inkanda House ari mubahanga imideri mu Rwanda | 410 | 1,012 |
Karongi: Abantu 112, bahawe ubumenyi ku kwirinda inkongi z’imiriro. Abagize ibyiciro bitandukanye bagera ku 112 mu karere ka Karongi bahuguriwe ku kwirinda no kuzimya inkongi y’umuriro. Mu mpera z’icyumweru gishize, Polisi y’u Rwanda yahuguye abantu 112 bagize ibyiciro bitandukanye ku gitera inkongi z’imiriro, uko bazirinda, n’uko bazizimya hagize aho ziba. Abahuguwe, bagizwe n’abayobozi b’amadini, ba nyiri utubare n’abakozi babo, ba nyiri amahoteri n’abo bakoresha, abahagarariye Ibitaro bya Kibuye, na bamwe mu bakozi b’amabanki yo mu mujyi w’aka karere. Barimo kandi abayobozi, abarezi n’abanyeshuri bo mu mashuri atandukanye arimo ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro ryo mu ntara y’Amajyepfo (Integrated Polytechnic Regional Center South -IPRC- South), Sainte Marie-Kibuye, n’urwunge rw’amashuri rwa Kibuye, n’abacuruzi bo mu mujyi w’aka karere barimo abagurisha ibikomoka kuri Peterori. Ubu bumenyi ku kwirinda inkongi z’imiriro no kuzizimya igihe zibaye, babuherewe mu kagari ka Kibuye, ho mu murenge wa Bwishyura. Abahuguwe, bahuguwe n’umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega. ACP Seminega, yasobanuriye abagize ibi byiciro ko inkongi z’imiriro ziterwa ahanini no gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, no gukoresha abantu badafite ubumenyi buhagije mu gushyira amashanyarazi mu nyubako. Yongeyeho ko zishoboka guterwa kandi no kwinjiza ibikoresho byinshi bikoresha amashanyarazi mu kindi na cyo kiyakoresha ariko kidafite ubushobozi bwo kubyakira; ku buryo kigera aho gisumbywa ubushobozi n’ibyakinjijwemo; ku buryo biteza Sirikwi(circuit) ari na yo rimwe na rimwe ivamo inkongi z’imiriro. ACP Seminega agira ati:”Inyubako zanyu zikorerwamo, zituwe kandi zigendwamo n’abantu benshi. Murasabwa rero gushyiraho ingamba zo gukumira inkongi z’imiriro, kandi igihe zibaye mukaba mushobora kuzizimya zitarangiza ibintu byinshi”. Amaze kubasobanurira ibishobora gutera inkongi z’imiriro, ACP Seminega yasabye abagize ibi byiciro kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kuzirwanya, ibyo bakabikora bakangurira abandi kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kuzitera. Yabagiriye inama yo kugura no gushyira ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi z’imiriro (Fire extinguishers) mu nyubako bakoreramo ndetse no mu ngo zabo; kandi ababwira kujya bita ku buzima bwabyo babisuzumisha ku babihugukiwe kugira ngo babarebere ko bikiri bizima. ACP Seminega, yababwiye kujya na none bazimya ibikoresho byose bikoresha amashanyarazi nka tereviziyo, radiyo na mudasobwa igihe cyose batari kubikoresha. Yabamenyesheje ko umuntu utarabona ubushobozi bwo kugura ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi z’imiriro ashobora gukoresha umucanga, amazi, n’ibitaka byumutse mu gihe habaye inkongi y’umuriro, ariko ko agomba gukupa amashanyarazi mbere ya byose; kandi agahungisha ibintu bitarafatwa n’inkongi. Abahuguwe kandi babwiwe nomero za terefone za Polisi y’u Rwanda zitabazwa iyo habaye inkongi y’umuriro, izo akaba ari: 111, 0788311120, na 0788311224. Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe ubukungu, Bagwire Esperance yashimye Polisi y’u Rwanda kuri ubwo bumenyi yahaye abo bagize ibyo byiciro, kandi abasaba gukurikiza ibyo bigishijwe. Umwe mu bahuguwe witwa Kabengera Innocent akaba ari umurezi mu rwunge rw’amashuri rwa Kibuye yashimye Polisi y’u Rwanda ku bw’ubwo bumenyi, aho yagize ati:”Aya mahugurwa ni ingirakamaro kuko yatumye ndushaho gusobanukirwa uko nakwirinda inkongi y’umuriro ndetse n’uko nayizimya iramutse ibaye.” Intyoza.com | 474 | 1,409 |
nk’intagarasoryo n’umuravumba kuko birura bakumva ko biyivura ariko ntabwo ari byo. Iyo umuntu yumvishe neza diabète akumva aho ituruka ntabwo yakagombye kujya muri ibyo bintu kuko ntibimuha insuline, ntibimuvubura diabète. Ese koko hari amwe mu mafunguro n’ibinyobwa byagenewe abarwaye diabète by’umwihariko? Usanga bavuga ngo hari inzoga, umunyu n’ibindi ngo bigenewe abarwaye diabète ariko na byo si byo. Abarwaye diabète n’abafite umuvuduko ukabije w’amaraso nta bintu by’umwihariko bagenewe gufata ni nk’iby’abandi bose ariko ku rugero rwiza kandi ibyo tubishishikariza n’abandi batarwaye. Icyakora ibintu byongewemo amasukari cyangwa ibinyamasukari byinshi bivanze byo abarwaye diabète ntibabyemerewe. Kujya kwihagarika buri kanya ni cyo kimenyetso cy’uburwayi bwa diabète? Iyo umuntu ajya kwihagarika kenshi akanagira inyota cyane kongeraho igipimo cy’isukari tumufata, ni bwo twemeza ko arwaye diabète. Ariko iyo aje kwisuzumisha bisanzwe atagaragaza ibimenyetso, icyo gihe tumufata ibipimo bibiri tukaba ari bwo twemeza cyangwa duhakana ko arwaye diabète. Ibyo bipimo dufata ni ugupima ingano ya kimwe mu biba mu maraso kizwi nka hemoglobine kigendana cyane n’isukari. Mu gitondo umuntu akibyuka turapima iyo dusanze hemoglobine afite mu maraso irenze 6.5% iba ari diabète. Ariko binajyana n’isukari iri mu maraso mu gitondo umuntu akibyuka kuko iyo dusanze iri hejuru ya miligarama 126 muri desilitiro y’amaraso biba ari diabète, na ho nyuma y’amasaha arenze abiri ariye, iyo afite isukari irenze miligarama 200 muri desilitiro y’amaraso na bwo aba ri diabète. Iyo ibyo bipimo bibiri by’isukari iri hejuru tubisanganye umuntu utagaragazaga ibindi bimenyetso twemeza ko arwaye diabète, ariko iyo aje afite ibimenyetso dufata igipimo kimwe gusa kiba gihagije. Ni ibihe bimenyetso by’indwara ya diabète? Nko ku bwoko bwa kabiri [bwa diabète] nta bimenyetso bikunze kugaragara ahubwo abenshi baza kwivuza batangiye kubona izindi ngaruka nko kurwara impyiko, kubyimba ibirenge cyangwa ku bagabo bakaza baje kwivuza, ibyo by’uburemba noneho tukavumbura ko ari diabète ibitera. Hari n’abaza bafite ibinya mu birenge imyakura yangiritse. Ubwoko bwa mbere [bwa diabète] bwo ibimyetso biza byihuse nko mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri; bigizwe no kwihagarika kenshi no kunyoterwa cyane, kubera ko uyirwaye aba yihagarika kenshi atakaza isukari akagira inyota noneho agata n’ibiro mu buryo budasobanutse kubera ko umubiri uba utwika ibinure akananuka. Iyo bitinze ntaze kwa muganga umuntu ashobora no kujya muri koma. Ubushakashatsi bwa kabiri bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) mu 2021, bugaragaza ko mu gihugu hose abantu barwaye diabète ari 2,9% by’Abanyarwanda bose, bavuye kuri 3% bariho mu 2013. Mu bayirwaye higanjemo abarengeje imyaka 60 ndetse ni abatuye mu mijyi kurusha mu bice by’icyaro. RBC itangaza ko uyu mubare utazamutse bitewe n’ingamba Leta yagiye ifata kandi ko impamvu izi ndwara abenshi bakeka ko ziyongera ari uko abazisuzumisha biyongereye ugereranyije na mbere uko byari bimeze. RBC ivuga ko ku bigo nderabuzima byose bafite ubushobozi bwo gusuzuma indwara zitandura harimo na diabète, abo bazisanganye bakoherezwa mu mavuriro yisumbuye. Abajyanama b’ubuzima kandi barahuguwe kugira ngo bashobore gukurikirana abafata imiti. Dr. Bavuma Munganyinka Charlotte yavuze ko hari ibyo abantu bafata uko bitari kuri diabetes kuko hari abayibana bakabaho neza itari yo abantu bafite kuri diabetes | 485 | 1,346 |
U Rwanda rutsindiwe muri 1/4 mu gikombe cya Afurika cya Volleyball. Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ntibashije gukabya inzozi zo kugera muri 1/2 cy’irangiza mu gikombe cya Afurika cya Volleyball, nyuma yo gutsindwa amaseti 3-0 na Maroc. Ni umukino ikipe ya Maroc yayoboye kuva utangiye, aho yatsinze iseti ya mbere ku manota 25-17, itsinda iya kabiri ku manota 25-23, itsinda n’iya gatatu ku manota 25 kuri 17 y’u Rwanda. Ikipe ya Maroc yahise ibona itike ya 1/2 hamwe na Cameroun, Misiri ndetse na Tunisia, mu gihe u Rwanda rwo ruzakina imikino yo guhatanira imyanya kuva ku wa gatanu kugera ku wa munani. Kureba andi mafoto menshi y’uyu mukino, kanda HANO Amafoto: Plaisir Muzogeye/Kigali Today Umunyamakuru @ Samishimwe | 116 | 285 |
Kwitegereza inyoni. Kwitegereza inyoni
Kuba U Rwanda ruherereye mu kibaya kigari cya Albertine, rukagira amashyamba menshi hamwe n’imisozi miremire bituma haba ibidukikije bikurura ubukerarugendo. Nubwo ari ruto (hafi 250 kms kuva iburasirazuba – iburengerazuba, kuri 150km kuva amajyaruguru-amajyepfo) rubarirwamo amoko arenga 670 y’inyoni, ukanahasanga kandi nanone inyoni nyinshi ziboneka gusa mu bibaya bya Albertine kurusha ibindi bihugu byose byo hanze uretse Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Ibishanga n’ibiyaga byo muri pariki y’Akagera icumbikiye imisambi y’agahebuzo, kandi ni hamwe mu hantu ishobora kuboneka ku buryo bworoshye. Byongeye kandi, mu kagera uhasanga urwunge rw’amoko menshi y’minyinya n’urufunzo, hamwe n’inyoni zifite mu maso hatukura, iminwa miremire, izifite iminwa y’umweru cyangwa y’umukara zibera mu kiganiro cy’ubucuti; izifite imirizo y’umweru cyangwa igaye, n’izindi nyinshi. Amacumbi ry’Akagera ririmo kuvugururwa, uretse hari n’ayandi yacumbikirwamo mu gihe cyo gusura iyo Pariki. Ni urugendo rw’ingirakamaro gusura inyoni ntoya zifite amashyo yo kuzishyigikira y’inyamabere nini zirimo imvubu, inzovu na twiga.
Mu majyepfo y’iburengerazuba, mu masaha make uvuye mu Kagera, Pariki y’Ishyamba rya Nyungwe ni icyanya kigari cy’Ishyamba ry’isugi, rimwe mu mashyamba magari ya kimeza muri Afurika ryiberamo amoko arenga 300 y’inyoni harimo amoko 27 y’umwihariko w’ako gace. | 185 | 574 |
Umutekano w’amafaranga y’ubwitange ucungwa na nde?. Nko mu mpera z’Umwaka wa 2021, abaturage bo mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, bishatsemo ubushobozi bagura imodoka y’umutekano ifite agaciro ka Miliyoni 14 z’Amafaranga y’u Rwanda. Nyuma y’iki gikorwa, abayobozi bashyizeho umuhigo wo kugeza iyi gahunda mu mirenge yose igize akarere ka Musanze, bahereye muri Kinigi na Busogo, nabo bari batangiye kwegeranya ubushobozi. Ibi bikorwa si ibyo mu cyaro gusa, ahubwo no mu mijyi birazwi cyane. Nko mu karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali, ubu buri murenge ufite imodoka y’irondo n’isuku nayo yaguzwe n’abaturage. Umwaka ushize, abaturage bo mu murenge wa Remera, Akagari ka Nyabisindu, Umudugudu wa Gihogere, Akarere ka Gasabo nabo batashye umuhanda biyubakiye ureshya na 1,8 km ukaba waruzuye ubatwaye Miliyoni 98Frw. Muri ibi bikorwa, abaturage baba bafite ikibazo kigaragara bashaka gukemura, ku buryo badashyira amafaranga yabo mu mpfabusa. Nko mu mwaka wa 2019, abaturage b’Akagari ka Mamfu mu Murenge wa Muhura, Akarere ka Gatsibo bakusanyije Miliyoni 40 biyubakira Ibiro by’Akagari kugira ngo baherwe serivisi ahantu hisanzuye kuko bari bamaze imyaka 25 bakorera mu bukode bw’icyumba kimwe rukumbi. Bizumuremyi Thacien, umwe mu batuye aka kagari avuga ko bimwe mu bibazo byaterwaga no kubura aho bakorera yagize ati “Iyo twajyaga gusaba serivisi turi benshi wasangaga duhagaze ku zuba, imvura yagwa ikatunyagira kuko kari akumba gato cyane. Hari n’igihe nigeze gutaha ntahawe serivisi kubera ko nasanzeyo umuvundo.” Icyuho mu micungire y’ibyavuye mu bwitange N’ubwo baba bakoze igikorwa cy’indashyikirwa, abaturage baba bishyize hamwe, amafaranga ashobora kubaca mu myanya y’intoki. Nko muri Nzeri uyu mwaka, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, Mwenedata Olivier, yafashwe n’Urwego rw’igihugu cy’ubugenzacyaha - RIB akekwaho icyaha cyo kurigisa Amafaranga y’u Rwanda 5,000,000 yari agenewe kugura imodoka y’Umurenge. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko tariki ya 12 Nyakanga 2013, aribwo Gitifu Mwenedata yafatiwe mu cyuho amaze kubikuza kuri ‘MoMo Code’ 5,000,000Frw. Iki kibazo cyatumye n’abaturanyi b’umurenge wa Gahara bacika intege. Mu murenge wa Gatore basabye gusubizwa amafaranga yabo batanze kugira ngo hagurwe imodoka y’umutekano. Umwe mu baturage yabwiye Kigali Today ko yifuza gusubizwa amafaranga ye kuko nyuma baje kumenya ko kwakira imisanzu yabo byahagaze ndetse n’icyari kigambiriwe kitagikozwe. Agira ati “Amafaranga twayatangaga binyuze mu muryango w’ingobyi kandi nta muturage utawubamo. Tumaze kumva ko Gahara gitifu yafunzwe ariyo azira tubajije batubwira ko natwe kuyakira byahagaze. None rero nkumva twayasubizwa kuko icyo yagombaga gukora cyavuyeho.” Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, aherutse kubwira itangazamakuru ko amafaranga y’aba baturage ahari kandi abitswe neza. Avuga ko hari hamaze gukusanywa 5,000,000 Frw, bityo basanga atagura imodoka ariko bayungikanya n’ayo umuterankunga yabahaye kugira ngo havemo igikorwa gifatika.
Rangira yagize ati “Kubera ibibazo twagiye tubona twahagaritse kwakira amafaranga y’abaturage. Ayari ahari twifuza ko yagurwamo imbangukiragutabara y’Ikigo Nderabuzima cya Rwantonde kuko twari dufite umufatanyabikorwa wemeye kongeraho ikaboneka.” Amabwiriza avuga iki ku ruhare rw’abaturage mu bibakorerwa? KUBANA Richard Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake n’ubukangurambaga, avuga ko nta mabwiriza yihariye agenga gahunda y’uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa uretse kuba bivomwa mu itegeko nshinga mu ngigo yaryo ya 48. Iyi ngingo iragira iti: “(1) Leta ifite inshingano yo gushyiraho uburyo bwo guteza imbere abenegihugu. (2) Abanyarwanda bose bafite inshingano zo kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu bitabira umurimo, babumbatira amahoro, demokarasi, ubutabera n’uburinganire mu mibereho y’abaturage no kugira uruhare mu kurengera Igihugu cyabo. (3) Itegeko rigena ibyerekeye gukorera Igihugu mu bwitange”. Kubana avuga ko ntako bisa kubona umuturage agira ishyaka n’inyota yo kunganira Leta mu bikorwa binyuranye imugezaho. Yagize ati “Ni inshingano za Leta kugeza ku muturage ibyo yifuza byamufasha gutera imbere. Ariko Leta ibazwa byinshi mu ngengo y’imari, bikaba ngombwa hakorwa imirimo ijyanye n’ubushobozi bubonetse.” Kubana avuga ko n’ubwo nta mabwiriza yihariye ajyanye n’ubwitange- “hari andi mategeko n’amabwiriza bihari kandi bigena uko uwakoze nabi ibyo ashinzwe cyangwa uwanyuranyije n’amategeko akurikiranwa.” Cyakora yunzemo avuga ko hari ibirimo gukorwa kugira ngo iyi gahunda nziza irusheho kunoga, n’ahaba hagaragara ibyuho birusheho kugenda neza. Icyakora ku bijyanye n’imicungire, Kubana avuga ko iyo abaturage bafite gahunda yo kwikorera igikorwaremezo bishyira hamwe bakabiganiraho noneho bakanitoramo komite izabafasha gukurikirana imirimo. Aha kandi ngo nta muyobozi mu nzego z’ibanze wemerewe kujya muri izo komite z’abaturage ziba zigomba guseswa igihe igikorwa kirangiye. Amategeko n’amabwiriza bazagenderaho nayo ngo ashyirwaho na bene igikorwa. Umunyamakuru @ SEBASAZAGEmman1 | 695 | 2,067 |
Amakipe 12 ni yo yemeje ko azitabira irushanwa "Gisagara Tournament 2021". Nyuma yo gusoza irushanwa ry’abasora neza ryabaye mu mpera z’icyumweru dusoje, Federasiyo y’umukino wa Volleyball kubufatanye n’akarere ka Gisagara bongeye gutegura GISAGARA TOURNAMENT 2021 ryari ryarakomwe mu nkokora na covid-19. Amakipe nka APR y’abagore na IPRC ya Kigali nayo y’abagore ntizigaragara kuri uru rutonde rw’amkipe agomba guhatanira igisagara mu mpera ziki cyumweru. Iri rushanwa ubusanzwe ryatangiye ryakira abagabo gusa, nyuma yo kubyumvikanaho na Federasiyo y’umukino wa volleyball bemeranywa ko bagiye kujya bategura ibyiciro byombi. Amakipe 12 niyo amaze kwemera ko azitabira iri rushanwa risigaje iminsi ibiri gusa ngo ritangire ABAGABO – GISAGARA – UVC – KIREHE VC – IPRC NGOMA – APR VC – REG VC – KVC ABAGORE – UVC – RRA – RUHANGO VC – IPRC HUYE – KVC Tubibutse ko Gisagara tournament iheruka yari yegukanywe na UTB VC ubu yahindutse UVC nyuma yo kuva mu maboko ya kaminuza ya UTB. Biteganyijwe ko inama itegura irushanwa (Technical meeting) izaba kuri uyu wa Gatanu i Gisagara. Umunyamakuru @amonb_official | 158 | 433 |
Uwahoze Ari Umufasha Wa Perezida Wa Namibia Yahawe Inshingano Mu Rwanda. Monica Geingos wahoze ari umufasha wa Perezida wa Namibia yahawe inshingano zo kuyobora Kaminuza ya Kepler ifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali. Ubuyobozi bw’iyi Kaminuza nibwo bwabitangaje kuri uyu wa Mbere taliki 19, Kanama, 2024. Madamu Geingos azafatanya na Prof. Baylie Damtie Yeshita usanzwe ari umuyobozi wungirije w’iyi Kaminuza na Ambasaderi Charles Murigande uyobora Inama y’ubutegetsi y’iyi Kaminuza. Monica Geingos ni umunyamategeko, akaba afite imyaka 47 y’amavuko akaba asanzwe azi guteza imbere inzego z’abikorera n’iza Leta yo mu gihugu cye Namibia. Amb Murigande yabwiye The New Times ko bishimiye ko Nyakubahwa Monica Geingos aba umuyobozi wa mbere w’iyi Kaminuza ikorera mu Mujyi wa Kigali . Monica Geingos yabaye umufasha wa Perezida wa Namibia kuva muri Werurwe, 2015 kugeza muri Gashyantare, 2024 ubwo umugabo we yatabarukaga. Mu minsi mike ishize, Madamu Geingos yayoboraga umuryango witwa Organisation of African First Ladies for Development (OAFLAD) uwubereye Perezida. Madamu Geingos ashima izo nshingano nshya yahawe, akavuga ko azakorana umwete kugira ngo iriya Kaminuza itere imbere. | 172 | 430 |
Inama y’Abaminisitiri yatanze umuti ku mpushya z’ibinyabiziga. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 25 Mata 2024, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yafatiwemo imyanzuro itandukanye. Hashingiwe ku myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 25 Mata 2024, abantu bazaba bemerewe gukorera uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ibinyabizaga bya “automatique”. Abantu bazaba bahawe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya “automatique” biri mu rwego batsindiye ni byo bazaba bemerewe gutwara. Abazatsindira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya “manuel”, bazaba bemerewe gutwara ibinyabiziga bya “automatique” na “manuel”. Iyi myanzuro nitangira gushyirwa mu bikorwa tuzabamenyesha. | 94 | 279 |
Mu Rwanda hasigaye Abanyekongo babarirwa mu 1000 bahunze Nyiragongo. Kuva tariki ya 22 Gicurasi 2021 ubwo ikirunga cya Nyiragongo cyatangiraga kuruka, umubare w’Abanyekongo bahungira mu Rwanda warushijeho kwiyongera bitewe n’amakuru y’ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwatangaje ko hari amahindure yanyuze munsi y’ubutaka ashobora kugera mu kiyaga cya Kivu bikaba byagira ingaruka ku batuye Umujyi wa Goma n’abawegereye. Mu Rwanda habaruwe impunzi zibarirwa mu bihumbi 14 byageze mu Rwanda ariko abageze mu nkambi babarirwa mu bihumbi 5, mu gihe abandi bakiriwe n’imiryango, abandi bishakira ibyumba mu mahoteli. Uko iminsi igenda ishira ni ko Abanyekongo bahungiye mu Rwanda bagenda basubira mu gihugu cyabo, nyuma yo kubona ko ingaruka z’iruka rya Nyiragongo zitakiriho. U Rwanda nyuma yo kwakira impunzi z’Abanyekongo rukaba na rwo rurimo kwita ku baturage barwo harimo abasenyewe n’imitingito. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko imitingito yabaye muri aka Karere yangije amazu abarirwa mu bihumbi bibiri kandi imibare ikomeje kwiyongera. Ubu abaturage basenywewe amazu barimo kurara mu mahema, abandi bakarara mu bibanza byasenyutse, ariko ubuyobozi burimo kugenda bubafasha mu mirenge kugira ngo ubuzima bugaruke. Nyiragongo yatumye abantu 415,700 bava mu byabo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bimukira (OIM) ritangaza ko Abantu babarirwa mu bihumbi 415 bavuye mu byabo bahunga iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo kuva tariki ya 22 Gicurasi 2021 berekeza mu bice bya Bukavu, Idjwi, Minova, Kabare, Sake, Rutshuru, Nyiragongo, Lubero, Goma na Butembo, mu gihe abandi bahungiye mu Rwanda. OIM igaragaza ko muri iyi mibare y’abahunze, ibihumbi 56 bahungiye i Sake-Bweremana bagana i Masisi. Umunyamakuru @ sebuharara | 247 | 666 |
Kwibuka 30: Abazitabira urugendo rwo Kwibuka ntibazarenga 3 000. Hashize imyaka 4, urugendo rwo kwibuka rwari rusubitswe kubera ko icyorezo cya COVID-19 cyadutse muri 2020 hagashyirwaho ingamba zo kucyirinda aho mu ngamba zariho harimo kugabanya kwegerana kw’abantu kugira ngo batanduzanya. Kuri ubu mu gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urwo rugendo rwongee gusubizwaho ariko abarwitaba ntibagomba kurenga 3 000.
Ni urugendo biteganyijwe ko ruzatangira tariki ya 7 Mata ku isaha ya saa munani z’amanywa rukazatangirira ku cyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, rukazasorezwa kuri BK Arena, ari na ho hazatangirizwa kuri uwo munsi, umugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Mupenzi Nuru Isreal, Perezida w’Umuryango Uharanira gusakaza Amahoro n’Urukundo (PLP), ari na wo utegura urwo rugendo, yatangaje ko mu gihe urwo rugendo rwo Kwibuka rwongeye gusubukurwa hari ibyahindutse birimo aho rwakorerwaga n’imibare y’abazarwitabira.
Yagize ati: “Ubushize byaberaga muri Sitade Amahoro yakiraga abantu 25,000 babaga bitabiriye, kuri ubu aho ruzasorezwa ni muri BK Arena, umubare na wo w’abazitabira uzagabanyuka ni 3000.
Mupenzi yashimangiye ko umubare wagabanyutse bitewe n’aho abantu bazahurira kandi kwandika abantu bazitabira byararangiye.
Yavuze ko abazitabira harimo abazaturuka mu nzego zitandukanye barimo Abadipolomate n’inshuti z’u Rwanda batumiwe kugira ngo baze kwifatanya n’Abanyarwanda muri uru rugendo rwo kwibuka.
Urugendo rwo Kwibuka rwatangiye mu mwaka wa 2009, rutangijwe n’urubyiruko rwibumbiye mu muryango PLP.
Ni urugendo rukorwa hagamijwe gutera imbaraga urubyiruko rw’u Rwanda na bagenzi babo hirya no hino ku Isi, bafatanya guhaguruka bakarwanya Jenoside.
Muri urwo rugendo kandi ruba ari imfashanyigisho ikoreshwa na PLP mu gusobanurira urubyiruko ibyabaye mu gihe cya Jenoside, kugira ngo bakoreshe ubumenyi bazi nk’intwaro yo gukumira Jenoside. | 267 | 791 |
Kamonyi-Ngamba: Ibendera ry’Igihugu rikomeje kuburirwa irengero. Ibyumweru birarenga bibiri ibendera ry’Igihugu ryari rizamuye ku biro by’Akagari ka Marembo, Umurenge wa Ngamba ho muri Kamonyi nta muntu uzi irengero ryaryo. Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage ni uko kugeza ubu, yaba abayobozi, yaba abaturage nta n’umwe uramenya irengero ry’Ibendera ry’Igihugu. Yemwe na bamwe mu bakekwa, baba abafashwe bakaza kurekurwa, baba n’abatararekurwa nta we uramenya cyangwa se ngo atange amakuru mpamo y’uko ryabuze. Gusa na none, bamwe mu baturage babwiye umunyamakuru ko kubera ibikorwa byari biriho byo kwamamaza abakandida bahataniraga umwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse n’Abakandida Depite hitegurwa amatora, gushyira imbaraga mu gushaka iri bendera ngo byagenjeje make. Munyakazi Epimaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba yabwiye intyoza.com ko iri bendera kugeza magingo aya ritaraboneka. Avuga ko abakekwa bashyikirijwe inzego bireba zikaba zirimo kubikurikirana. Bamwe mu baturage, bavuga kandi ko ibura ry’iri bendera rishobora kuba ryaterwa n’ibibazo abaturage bamwe bashobora kugirana n’umuyobozi, bityo uwabikoze cyangwa se ababikoze bakaryiba mu buryo bwo gushaka gushyirishamo uwo bafitanye ikibazo. intyoza | 163 | 506 |
Noneho ubwo tutagishoboye kwihanganira kutamenya amakuru yanyu, twasanze ibyiza ari uko twebwe twasigara mu mujyi wa Atene twenyine. Ni ko kuboherereza Timoteyo, umuvandimwe wacu dufatanyije umurimo w'Imana wo kwamamaza Ubutumwa bwiza bwa Kristo. Twamuboherereje kugira ngo abashyigikire kandi abatere inkunga, kugira ngo murusheho kwizera Kristo, hatagira n'umwe muri mwe uteshuka kubera amakuba turimo. Muzi kandi ko ibyo ari ibyo Imana yatugeneye. Ubwo twari kumwe twabamenyesheje mbere y'igihe ko tugiye gutotezwa, kandi muzi ko ari ko byagenze. Ni yo mpamvu ntashoboye kwihangana, noneho nkabatumaho Timoteyo kugira ngo amenyere aho mugeze mu kwizera Kristo. Natinyaga ko wa Mushukanyi yaba yarabayobeje maze tukaba twaravunikiye ubusa. Ubu Timoteyo amaze guhindukira aturuka iwanyu, yatuzaniye inkuru nziza y'ukuntu mwizera Kristo n'iy'urukundo rwanyu. Yatubwiye ko muhora mutwibuka, mudufitiye ubwuzu n'urukumbuzi kimwe n'uko natwe tubakumbura. Ni yo mpamvu bavandimwe, ukwizera Kristo kwanyu kwadukomeje mu ngorane zose no mu makuba twagize. Ubu ngubu rero turumva tuguwe neza kubera ko mugikomeye kuri Nyagasani. Twabashimira Imana dute? Twayitura dute umunezero mwinshi duterwa namwe imbere yayo? Ijoro n'amanywa dusaba Imana cyane rwose ngo iduhe kongera kubonana, kandi tubaheshe ibyo mugikeneye mu kwizera Kristo kwanyu. Imana Data ubwayo ifatanyije n'Umwami wacu Yezu, nidushakire akayira kagera iwanyu. Nyagasani nabagwirize ndetse abasesekarize urukundo mukundana n'urwo mufitiye abantu bose, nk'uko natwe tubakunda. Nabakomeze imitima maze muzabe mudafite inenge cyangwa umugayo imbere y'Imana Data, igihe Umwami wacu Yezu azaba aje, ashagawe n'intore ze zose. | 227 | 662 |
Amavubi yatsinze Madagascar mu mukino wa gicuti. Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsinze Madagascar ibitego 2-0, mu mukino wa Kabiri wa gicuti yakiniwe i Antananarivo muri Madagascar kuri uyu wa Mbere tariki 25 Werurwe 2024.
Amavubi yaherukaga mu kibuga ku wa Gatanu tariki 22 Werurwe 2024 anganya na Botswana ubusa ku busa mu mukino wa Mbere wa gicuti.
Uyu mukino watangiye wihuta ku mpande zombi buri ikipe igera imbere y’izamu.
Mu minota ya mbere y’umukino Madagascar yashoboraga kubona igitego ku ikosa ryari rikozwe na Ange Mutsinzi ariko umuzamu Maxime Wessenses yitwara neza umupira awukuramo.
Ku munota wa 28 Amavubi yafuguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mugisha Gilbert ku mupira muremure mwiza yahawe na Muhire Kevin ahita aroba umuzamu, umupira uruhukira mu rushundura.
Igice cya mbere cyarangiye Amavubi ayoboye umukino 1-0.
Mu gice cya Kabiri Amavubi yatangiranye impinduka Mugisha Gilbert asimburwa na Gitego Arthur, mu gihe Biramahire Abbedy yasimbuye Nshuti Innocent.
Izi mpinduka zafashije Amavubi mu kurushaho gusatira izamu rya Madagascar bakoresheje uruhande rwakinagaho Muhire wagize umukino mwiza cyane.
Ku munota wa 77 Amavubi yahushije amahirwe yo gutsinda igitego cya Kabiri ku mupira mwiza Muhire Kevin yahaye Gitego Arthur ariko ntiyabasha kuwushyira mu izamu.
Iminota 10 ya nyuma amakipe yombi yatangiye gusatirana bikomeye harimo uburyo bukomeye bwa bonywe na Madagascar ariko ba myugariro b’Amavubi bugarira neza.
Ku munota wa 89 Amavubi yatsinze igitego cya Kabiri yatsinzwe na Kapiteni Djihad Bizimana ku mupira mwiza yahawe na Abbedy Biramahire hanze y’uburuga rw’amahina ateye ishoti rikomeye umupira uruhukira mu izamu.
Umukino warangiye Amavubi atsinze Madagascar ibitego 2-0 mu mukino wa Kabiri wa gicuti.
Iyi mikino ibiri ya gicuti Amavubi akinnye muri uku kwezi ayifashije kwitegura neza amajonjora y’Igikombe cy’Isi cya 2026 azasubukurwa mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka.
Abakinnyi babanje mu kibuga, Maxime Wenssens Kali Nathan, Fitina Omborenga, Ange Mutsinzi, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel, Rubanguka Steve, Biziman Djihad, Muhire Kevin, Mugisha Gilbert, Nshuti Innocent na Hakim Sahabo. | 298 | 800 |
Kamonyi-PSF/Kwibuka30: Abikorera bibutse bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Abagize urugaga Nyarwanda rw’Abikorera-PSF mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa 07 Gicurasi 2024 bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Bunamiye ndetse bashyira indabo ku rwibutso rw’Akarere ka Kamonyi ruherereye mu Kibuza, rushyinguyemo Imibiri y’Abatutsi basaga 47,500 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abikorera, bashimiwe uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu, basabwa gukomeza kubaka ubumwe, gufasha no kwita cyane ku barokotse batishoboye bo miryango y’abikoreraga. Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Uwiringira Marie Josee wari umushyitsi mukuru yabwiye Abikorera ko igihe cyo kwibuka ari igihe cyo gufata umwanya bagatekereza ku bo bibuka bazize Jenoside, ibyo bakoraga, ibyo baharaniraga, bifurizaga imiryango yabo, aho baba bageze kuri ubu iyo bataza kwamburwa Ubuzima. Yabibukije ko Abikoreraga muri kiriya gihe cya Jenoside bari bahangayikishijwe n’iterambere, ryaba iryabo bwite, imiryango yabo ndetse n’iterambere ry’Igihugu. Yababwiye ko hari byinshi bagezaga ku baturanyi, ku bigo bitandukanye ndetse ko bafashaga Leta muri byinshi ariko Igihe cya Jenoside kigeze zabyaye Amahari. Yabasabye gukora bazirikana kubakira ku nsanganyamatsiko yo Kwibuka y’uyu mwaka igira iti “Twibuke Twiyubaka”. Yibukije buri wese ko Kwiyubaka kw’Abanyarwanda u Rwanda rubishingiye ku miyoborere myiza ariko kandi ko nk’Abikorera babifitemo uruhare runini. Yagize kandi ati“ Muri uru rugamba rwo Kwiyubaka, nk’Abikorera uyu munsi twakwiye kwishimira gahunda nziza ya Leta y’Ubumwe iha buri wese ijambo, igaha Abikorera gukora mu mudendezo, gukora mu bwisanzure nta shyari, nta n’inzangano nta no gutotezwa birimo”. Yakomeje ati“ Ubu rero icyo tubasaba ni ukubyaza amahirwe umwanya mwiza mwahawe na Leta y’Ubumwe aho mufite inzego zitandukanye mushobora kuvugiramo ibibazo byanyu, aho mufite Ubwisanzure mu gukora kuva ku rwego rwo hasi mu isantere kugera ku rwego rw’Igihugu, urwego rw’Abikorera rurahagarariwe kandi rufite ijambo ku buryo nta kibazo na kimwe gishobora kuba cyabura uko gikemuka”. Visi Meya Uwiringira, yabwiye Abikorera ko nk’Ubuyobozi bw’Akarere bushima uruhare rw’Abikorera-PSF mu iterambere ry’Akarere ka Kamonyi. Yabibukije ko Umusingi w’Iterambere bavuga nk’Abikorera bazawugeraho ari uko babaye Umwe, bagasangira ibibazo ndetse n’ibisubizo biri mu rugaga rw’Abikorera. Yasabye buri wese kugira uruhare mu kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside kuko nta cyiza cyayo. Yababwiye kandi ati“ Umurage w’Abanyarwanda ni ukubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa tukagira u Rwanda ruzira Amacakubiri “. Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi/IBUKA mu karere ka Kamonyi, Zakariya Benedata yabwiye Abikorera ko nka IBUKA bashima umwanya nk’uyu Abikorera bafata wo kuzirikana no guha icyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko Abikoreraga. Yasabye Abikorera gukomeza Umurunga w’Ubumwe bafitanye ariko kandi no kuba hafi abo mu miryango y’Abikoreraga barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye. Yabibukije kandi ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari Igihango ku bariho n’Abazabakomokaho bafitanye n’Abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ko igisabwa buri wese ari ugukomeza kuzirikana no kubiha agaciro gakwiye. Munyankumburwa Jean Marie, Perezida w’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera mu karere ka Kamonyi/PSF, yashimiye Abikorera ahagarariye bafashe umwanya wo kuza Kwibuka, kunamira inzirakarengane by’umwihariko bagenzi babo bikoreraga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Yabwiye Abikorera baje kwibuka ndetse n’inshuti zabo zaje kubafata mu mugongo mu Kwibuka bagenzi babo bikoreraga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ko iki ari igikorwa nka PSF bakora buri mwaka mu rwego rwo kunamira no guha Agaciro bagenzi babo bari Abacuruzi, bikoreraga bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko abari Abacuruzi muri aka karere bibasiwe cyane na bagenzi babo babanje kubasahura, ariko kandi banashyiramo imbaraga kugira ngo bicwe hatagira Umucuruzi n’umwe w’Umututsi usigara kugira ngo hatazabaho gushaka ko babasubiza imitungu yabo babanyaze. Munyankumburwa, yashimiye Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda by’umwihariko Ingabo zari iza RPF-Inkotanyi/RPA zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame ko zabohoye Igihugu zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagize kandi ati“ Ubu turi mu gihugu cyiza, Igihugu gitekanye, aho Umucuruzi acuruza kandi akaba azi y’uko ntawe bari buyagabane. Turacuruza kandi twizeye ko inyungu ari izizatugirira umumaro n’imiryango yacu”. Abagize Urugaga rw’Abikorera-PSF mu karere ka Kamonyi bashimirwa uruhare rwabo umunsi ku wundi mu iterambere ry’aka karere kandi mu byiciro by’ubuzima bitandukanye. Bashimirwa kandi uruhare bagira mu kwita no gufasha Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu miryango y’Abikoreraga. Umwaka ushize hibukwa ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda baremeye bamwe bo muri iyo miryango. Imiryango 6 yagabiwe Inka. Bunamiye kandi bashyira indabo ku rwibutso rwa Kibuza; Munyaneza Théogène | 678 | 2,033 |
Handball:Batandatu basezerwe mu gihe 14 berekeza Ethiopia. Abakinnyi 14 bazerekeza muri Ethiopia mu gushakisha itike yo kwereza mu mikino nyafurika (All African Games) ngo batoranyijwe mu bakinnyi 20 bari bamaze icyumeru n’igice bakora imyitozo kuri Stade Amahoro. Nyuma y’imyitozo yo muri iki gitondo ku wa 04 Werurwe 2015, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Handball, Ntabanganyimana Antoine, yatangaje ko yizeye intsini kuko ngo abakinnyi bose bameze neza. Yagize ati “Abakinnyi ndabona bahagaze neza,icyumwweru cya mbere bakoze imyitozo y’ingufu, ubu iki cyumweru bari gukora ibijyanye na tekiniki ndetse twari twanateganije kuzakina n’Abarundi ariko byarangiye batakije gusa ntacyo bizahungabanya ku myitwarire y’ikipe.” Umunyamabanga wa Federasiyo y’umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND), Ngarambe Jean Paul wanitabiriye imyitozo yo kuri uyu wa gatatu, na we yemeza ko ikipe ihagaze neza. Yanashimiye Minisiteri y’Umuco na Siporo (Minispoc) ko yabafashije kubona ibisabwa byose kugira ngo ikipe izabashe kwerekeza muri Ethiopia. Yagize ati “ Umukino wa Handball nturi mu mikino itanu y’ibanze ifashwa na Minispoc ariko nk’uko ari umukino Olempike, Ministeri yadufashije mu byo twari dukeneye byose kugira ngo tuzabashe kwerekeza muri Ethiopia kandi n’abakinnyi na bo nta kibazo na kimwe bafite.” Abakinnyi 14 bazerekeza Ethioipia Mutuyimana Gilbert(Police)
Mushinzimana Janvier(Nyakabanda)
Muhawenayo JPaul(Es Kigoma)
Ngarambe F Xavier(Gicumbi)
Duteteriwacu Norbert (Police)
Hakizimana Celestin (Gicumbi)
Mbonyinshuti Camarade(Apr)
Rwamanywa Viateur(Apr)
Bizimana Haruna (Police)
Rugira Amandin(Gicumbi)
Tuyishime Zacharie(Police)
Kunduwawe JMV (Apr)
Bananimana Samuel(Es Kigoma)
Ntwari Olivier(Apr) Biteganijwe ko bazahaguruka i Kigali ku cyumweru triki 8 Werurwe 2015 saa cyenda z’amanywa berekeza Ethiopia mu mikino y’amajonjora n’ibihugu by’akarere ka gatanu k’imikino muri Afrika iteganijwe guhera ku wa 08-14 Werurwe 2015. Ikipe y’u Rwanda izaba ihatanira kandi itike yo kwerekeza mu mikino nyafurika (all African games), imikino iteganijwe kuva 4-19 Nzeri 2015 muri Congo-Brazzaville banizihiza imyaka 50 iyi mikino imaze iba. Andi mafoto y’ikipe y’igihugu mu myitozo Sammy Imanishimwe | 280 | 850 |
Sintex n’umugore we bagarutsweho n’abarimo Arthur muri ‘Seka Live’. Mu gitaramo cya ‘Seka Live ‘ cyabaye mu joro ryo kuri uyu wa 27 Kanama 2023 muri Camp Kigali, kigahuriramo abanyarwenya batandukanye barimo Arthur Nkusi, Eric Omondi, Loyiso Gola, MC Kash, Muhinde, Mavide na Pazzo.Umuhanzi Sintex uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu njyana ya Dancehall uherutse gusezerana mu mategeko na Shadia Keza, bagarutsweho n’abanyarwenya Arthur Nkusi ndetse na MC Kash.MC Kash agaruka kuri Sintex yamubwiye ko yagiye kumushakisha kuri Twitter abona ko yakoze ubukwe, amushimira icyemezo yafashe kitorohera benshi dore ko ngo hari n’abatinya gutera ivi.Arthur Nkusi nawe ubwo yari ku rubyiniro yabonye mukuru we Sintex yinjiye ahaberaga igitaramo aherekejwe n’umugore we Keza Shadia asaba abari bitabiriye kubakomera amashyi ku ntambwe bateye.Sintex na Shadia basezeranye mu mategeko kuwa 24 Kanama 2023, mu Murenge wa Kimironko.Bivugwa ko Sintex amaze igihe akunda n’uyu mukobwa uba muri Canada nubwo urukundo rwabo rwakomeje kugirwa Ibanga. | 150 | 398 |
Kahonda Rwitare Shelagh. Shelagh Kahonda Rwitare, ni umugore w'abana batatu, atuye mu mujyi wa Kigali, mu Rwanda. Ni n'umucungamari wemewe, wemewe. Shelagh ni we uyobora John Mazwell Leadership Foundation mu RwandaShelagh Rwitare ni Umuyobozi mukuru muri Banki nkuru y’u Rwanda (NBR)
Akazi.
Shelagh Rwitare ni umunyamwuga w’imari n’ibaruramari (ACCA) ufite uburambe bwimyaka irenga 19 mu kuyobora amakipe atandukanye cyane cyane mu bijyanye n’amabanki, ubugenzuzi, imicungire y’imari, ingamba, igenamigambi ry’ibigo, Inkomoko y’ikigega, umubano w’abaterankunga n’ubuyobozi. Yahoze ayobora ibikorwa muri gahunda y’iterambere ry’umuryango w’abibumbye mu Rwanda, CFO ku bigo byinshi, ibyinshi bikaba ari Imari. yatangiye umwuga we wumwuga muri Ernst & Young Rwanda nkumugenzuzi.
Amashuri.
Shelagh Kahonda Rwitare afite impamyabumenyi ihanitse mu by'imari (hibandwa kuri Strategy & Economics) yakuye muri kaminuza ya Harvard n'impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ibaruramari yavanye muri kaminuza ya Oxford Brookes. | 131 | 391 |
Musanze: Abaruhuwe ingendo n’ikiraro cyo mu kirere barashimira Perezida Kagame. Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Remera, Rwaza, na Gacaca, Akarere ka Musanze, barashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wabubakiye ikiraro cyo mu kirere cyambukiranya umugezi wa Mukungwa bikoroshya ubuhahirane n’imigenderanire.
Aba baturage bavuga ko kuva bamenya Mukungwa bajyaga bayambuka bakoresheje ubwato, ariko iki kiraro cyubatswe ahitwa “Ku ka Sedurugu” cyajyaga gitwara abantu ubu cyahindutse ikibaha umutekano mu migenderanire.
Iki kiraro cyo mu kirere cya Sedurugu gifite uburebure bwa metero ijana kikaba cyaruzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda asanga miliyoni 90.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rwaza bavuganye n’Imvaho Nshya, bemeza ko ubu batagitinya ko icyo kiraro gishobora kubatwara.
Karambizi Jean Claude yagize ati: “Iki kiraro rwose kije gusubiza ibibazo byinshi, ahari Perezida Kagame bishobora kuba na we byaramugezeho ni yo mpamvu yacyubatse. Mukungwa yadutwaye abantu n’ibintu kubera ko nta buryo bwo kuhambuka bufite umutekano wizewe bwajyaga buboneka, hano twakoreshaga ubwato bw’ibiti na bwo umuhengeri waza ababurimo bakagwamo.”
Karambizi akomeza avuga ko baruhutse imvune ndende y’urugendo ngo kuko bazengurukaga mu yindi Mirenge bashaka kujya mu Mujyi wa Musanze bikabatwara igihe cy’amasaha abiri.
Iki kiraro cyoroheje imigenderanire, kigabanya ingendo z’amasaha menshi abaturage bakoraga
Yagize ati: “Tekereza kugira ngo niba nshaka kujya mu Mujyi wa Musanze ngiye guhaha, kwivuza cyangwa gusura inshuti mbanze njye kunyura mu Mirenge ya Remera na Gacaca, urumva ko twazengurukaga mu gihe cy’amasaha abiri. Ubu rero biroroshye ntituzongera kurembera mu ngo urumva ko nta kuntu wavuga ngo urajya kwivuza ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri unyure mu Mirenge itatu ngo ube utamaze kuremba.”
Yongeraho ati: “Dushimiye Perezida wacu Paul Kagame wemeye gushora amafaranga hano akakitwubakira.”
Muhorakeye Marita na we avuga ko Perezoda Kagame ari uwo gushimirwa kuko yabakuye mu bwigunge, kandi ko iki kiraro kije gukomeza kongerera agaciro umusaruro wabo.
Yagize ati: “Ubwo iki kiraro cyuzuye ni amahoro menshi n’amahirwe. Twajyaga mu bukwe iyo za Remera tukarara nzira kuko nta mutekano mu nzira twabaga twizeye, ubu nkatwe b’abahinzi ifumbire igiye kujya igera mu mirima yacu iri hakurya ya Mukungwa mu buryo bworoshye. Twajyaga duhendwa iyo twabaga dusaruye imyaka yacu kubera ko nta kuntu twayigeza mu mujyi ariko ubu tugiye kujya twifashisha iki kiraro.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze busaba abo baturage gukomeza kukibungabunga, kuko kije kuborohereza ingendo no kubafasha gukomeza kwiteza imbere.
Aba baturage bavuga kandi ko bakomeje kubona impamvu nyinshi zishyigikira icyizere bafitiye Perezida Kagame, bakaba bamwizeza ko batazamutenguha mu rugendo rwo gukomeza guteza imbere Igihugu.
Bemeza kandi ko amatora yo muri Nyakanga uyu mwaka abatindiye kugira ngo bamutore azakomeze kubagezaho byinshi mu iterambere. | 405 | 1,146 |
President Félix Tshisekedi has been asked for explanations after the capture of Kanyabayonga.. The LAMUKA coalition, composed of opposition political parties in the Democratic Republic of Congo, has demanded an explanation from President Félix Tshisekedi regarding the M23 armed group’s recent capture of Kanyabayonga and how the government plans to prevent further territorial gains by M23. Kanyabayonga, located in the Lubero territory of North Kivu province, was seized on the afternoon of June 28, 2024, following nearly a month of fighting between M23 fighters and the Congolese army on its outskirts. After capturing Kanyabayonga, M23 fighters drove the Congolese army out of their positions in Kirumba, forcing them to retreat towards Butembo, considered the second wealthiest city in North Kivu after Goma. On the evening of June 29, President Tshisekedi held an urgent military meeting to discuss how the government could reclaim Kanyabayonga and other areas taken by M23. Following the meeting, the President assured the public that he would take all necessary measures to remove these fighters from the occupied areas. Prince Epenge, the spokesperson for LAMUKA, stated that Tshisekedi must clarify his plans to reclaim the territories controlled by M23 and to prevent the group from capturing additional areas. Epenge said, “The LAMUKA coalition demands Mr. Tshisekedi provide an explanation to inform us about what he is doing in the east and what he plans to do to ensure that such incidents do not recur.” Epenge further mentioned that the DRC government has a responsibility to ensure the safety of its citizens so they can engage in livelihood and development activities without being hindered by armed groups, including the ADF from Uganda and the FDLR opposing the Rwandan government. “The people want to go to their fields, but they need assurance that they won’t be beheaded or killed by the ADF and FDLR,” he stated. Kanyabayonga is a crucial area as it serves as a commercial hub in North Kivu province. It joins other regions captured by M23, including the city of Bunagana and the Rubaya area, which is rich in Coltan, a valuable mineral. | 346 | 480 |
Béatrice Munyenyezi azabanza kuburanishwa mu buryo bw’ibanze. Abunganira Béatrice Munyenyezi ari bo Me Bruce Bikotwa na Me Félicien Gashema, bagaragarije urukiko ko iburanisha ry’ibanze rizabafasha kubanza gukosora umwirondoro w’uregwa cyane ko urukiko rwari rwavuze ko yitwa Béatrice Munyenyezi bita Komanda, we agahakana izina Komanda avuga ko atari irye. Iri buranisha kandi ngo rizafasha uruhande rw’uregwa kumenya ibyaha akurikiranyweho mu by’ukuri kuko ngo Ubushinjacyaha bwagaragaje ibyaha aregwa harimo gutegura Jenoside, kuyikora, kuyishishikariza abandi n’ubufatanyacyaha mu gufata abagore ku ngufu, nk’icyaha kimwe, nta kugaragaza buri cyaha ukwacyo n’amategeko agihana, ari na byo byafasha uregwa kumenya aho ahera yiregura. Iri burana ry’ibanze ngo rizanafasha kumenya abatangabuhamya. Ababuranira Béatrice Munyenyezi banifuje ko urubanza rwazaburanishwa imbonankubone, aho kuba mu buryo bw’ikoranabuhanga, cyane ko ngo batabashaga kumva ibivugwa n’abari mu rukiko. Hari n’aho umwe muri babiri bamuburaniraga yagize ati "Nk’ubu ntabwo turi kubumva neza. Mu byo mwavuze ibyo twumvise ntibirenga 30%." Ubushinjacyaha bwagaragaje ko kuba Munyenyezi aburana hifashishijwe ikoranabuhanga ari ukubera indwara ya Coronavirus, kandi ko hifujwe ko aburana imbonankubone byaba ngombwa ko akurwa muri Gereza ya Kigali akimurirwa mu ya hafi, ariko ko nanone kuburana mu buryo bw’ikoranabuhanga cyangwa bw’imbonankubone bizava mu bushishozi bw’urukiko. Aha umwe mu baburanira Munyenyezi yibukije ko uwo baburanira akurikiranyweho ibyaha biremereye, mpuzamahanga, bityo yongera gushimangira ko akwiye guhabwa uburenganzira bwo kwisobanura neza, ku byo yumvise neza, aburana imbonankubone. Kuri we kandi, icyorezo cya Coronavirus ngo ntigikwiye kuba imbogamizi yo kuburana imbonankubone kuko hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda hari n’abandi baburana imbonankubone kuri iki gihe urugero nka Rusesabagina ndetse na Twagirayezu. Iby’uko yakwimurirwa hafi y’aho aburanira byo ngo biramutse bibayeho, ntihakwiye kwirengagizwa imibereho yahagirira, hanazirikanwa ko hari n’abandi bava muri Gereza ya Kigali bakaza kuburanira i Nyanza. Urukiko rwemeje ko iburanisha ry’ibanze ryifujwe n’ababuranira Munyenyezi rizaba tariki 24 Gashyantare 2022, saa tatu, mu buryo bw’ikoranabuhanga, kandi mu muhezo. Ruzareberwamo ibijyanye n’abatangabuhamya, hemeranywe ku ngingo zigize urubanza, ibimenyetso n’amategeko impande zombi (ubushinjacyaha n’uregwa) zishyigikirisha ibimenyetso, ndetse n’uburyo urubanza ruzaburanishwamo. Umunyamakuru @ JoyeuseC | 319 | 1,004 |
Ibishushanyo mbonera by’Imijyi biracyategereje icy’Igihugu cyose kigena imikoreshereze y’ubutaka. Umuyobozi muri RHA ushinzwe imiturire, Augustin Kampayana yabwiye Kigali Today ko icyo gishushanyo mbonera cy’Igihugu (kigena imikoreshereze y’ubutaka) ari cyo ibishushanyo mbonera by’imijyi n’ibindi byose bigomba gushingiraho. Kampayana yagize ati “Ibishushanyo mbonera by’imijyi byabaye bihagaze kugira ngo icyo cy’ubutaka kibanze gisohoke, kuko ni cyo gihatse ibindi". Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya ari na we ufite mu nshingano imitegurire y’icyo gishushanyo mbonera cy’Igihugu, avuga ko kikirimo gutegurwa ariko kizasohoka mu mezi make ari imbere. Dr Mujawamariya yagize ati "Icyo gishushanyo mbonera kizadufasha kwereka Abanyarwanda buri kintu n’aho kigomba gukorerwa, kugira ngo twirinde kototera ubutaka burimo inyamaswa ngo tujye kubwubakaho, ibyo ntabwo bishoboka." "Ibishushanyo mbonera by’imijyi na byo bigomba kuzashingira kuri icyo cy’Igihugu, kizasohoka muri aya mezi, ntabwo biri butinde". Minisitiri w’Ibidukikije avuga ko ubuturo bw’ibinyabuzima byose ndetse n’ahandi habifitiye akamaro, hagomba kurindwa no kwitabwaho ku buryo ibikorwa by’abantu bitahavogera. Ati "Nk’ibishanga buriya bifite akamaro ko kuyungurura amazi bikayakuramo imyanda n’ibindi bintu by’ubutabire byagirira nabi ubuzima bwacu kugira ngo tubone amazi meza n’umwuka duhumeka". "Hari no kubungabunga amashyamba no kuyongera kuko turacyafite amashyamba make, n’ayo dufite hari abantu bari kuyototera bakayasarura adakuze, ibyo na byo biri mu byo turimo gushyiramo imbaraga". "Ikindi kandi ni ukwirinda gukomeza kototera ahantu inyamaswa zo mu gasozi ziba, hari abantu bashobora kuvuga ngo buriya pariki y’Akagera ni nini, reka dufateyo ikibanza twubake". "Tugomba rero kwirinda kuvuga ko ari twe dufite imbaraga kurusha ibindi binyabuzima, cyangwa dufite agaciro kabirenze, byo bitadufite byabaho ariko twebwe tutabifite ntitwabaho". "Hari inyamaswa zigomba kuba mu mashyamba, hari izigomba kuba mu bishanga, izigomba kuba mu mazi, hari n’izigomba kuba mu kirere". Dr Mujawamariya avuga ko ikigamijwe mu gukomeza kubungabunga ibidukikije mu buryo burambye, ari ukugira ngo Abaturarwanda batazabura ibiribwa, imiti, amazi, umwuka ndetse n’umutungo w’ibanze uvamo ibikoresho bitandukanye. Minisitiri w’Ibidukikije akomeza avuga ko intego Leta yari yarihaye y’uko mu mwaka wa 2020 ubuso bw’Igihugu bungana na 30% buzaba butwikiriwe n’amashyamba ngo imaze kurengaho 0.4%. Umunyamakuru @SimonKamuzinzi | 323 | 1,010 |
Icyifuzo cya R.Kelly cyatewe utwatsi asabirwa igifungo kiremereye. Nyuma y’aho icyifuzo cy’umuhanzi R. Kelly wasabaga kugirwa umwere mu rubanza rwe rushya giteshejwe agaciro, abashinjacyaha bamusabiye gufungwa indi myaka 25.Umuririmbyi Robert Sylvester Kelly wamamaye nka R. Kelly aherutse gusaba ko yagirwa umwere mu rubanza yaregwagamo ryo gukinisha filime y’urukozasoni umwana w’umukobwa w’imyaka 14. icyifuzo cye cyatewe utwatsi. Kuri ubu abashinjacyaha bamusabiye ko yafungwa indi myaka 25 ahamwe n’iki cyaha.Ku wa 18 Gashyantare 2023 umucamanza wa Leta ya Chicago, Harry Leinenweber yatesheje agaciro icyifuzo cya R. Kelly wari wasabye kugirwa umwere mu rubanza rushya rwo gukinisha umwana muto filime z’urukozasoni.R. Kelly w’imyaka 56 umwaka ushize yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 ku byaha icyenda birimo gusambanya abana no gushora mu busambanyi abagore n’abakobwa.Uyu muhanzi mu birego bishya arashinjwa icyaha cyo gukinisha filime z’urukozasoni umwana muto, abashinjacyaha bakaba basaba ko yahabwa igifungo cy’imyaka 25 kikongerwa kuri 30 aherutse gukatirwa.Umwaka ushize i Chicago uyu muhanzi w’umwanditsi w’indirimbo yahamijwe ibyaha bitatu byo gushora abana mu filime z’urukozasoni n’ibyaha bitatu byo gusambanya abana.Abunganira uyu muhanzi mu mategeko bari baherutse gusaba ko habaho urundi rubanza rushya, uru rugateshwa agaciro bavuga ko umutangabuhamya mu rubanza yayobeje abacamanza avuga ko ataramenya neza niba azasaba indishyi z’amafaranga.Iki cyifuzo nticyakiriwe n’inteko iburanisaha nyuma y’ibyumweru bibiri cyari kimaze gitanzwe. Umutangabuhamya wahawe amazina rya ‘Jane’ yavuze ko R. Kelly yatangiye kumusambanya anafata amashusho afite imyaka 14 ndetse akanafata amashusho yabyo ubwo byabaga.Umucamanza Mukuru w’urukiko, Leinenweber yagize ati “Kuba Jane n’umwunganizi we batekereje ko bashobora gusubizwa indishyi ntibisobanura ko yabeshye mu buhamya bwe.”Uru rubanza biteganyijwe ko ruzakomeza ku wa 25 Gashyantare 2023. R. Kelly aramutse ahawe ibi bihano bishya byo muri Chicago byazatuma uyu muhanzi asohoka muri gereza afite imyaka 100. | 275 | 821 |
Dore uburyo abana bakuka amenyo n’uburyo bashobora kumera impingikirane. Mu nkuru Kigali Today iherutse kubagezaho yavugaga uburyo amenyo agenda akurikirana mu kumera n’isuku yayo, kuva umwana akimera iryinyo rya mbere. Muri iyi nkuru ikurikira, turabafasha gusobanukirwa ibyiciro byo gukuka kw’amenyo n’ingaruka zibaho mu gihe amenyo yo mu bwana adakutse ngo asimburwe n’aya burundu. Ubusanzwe umwana muto agira amenyo 20, naho umuntu mukuru akagira amenyo 32. Ikinyamakuru clinicdentaire.com, kivuga ko umwana atangira gukuka amenyo ahagana ku myaka 6. Iryinyo rya burundu riba risanzwe riri munsi y’iryinyo ryo mu bwana, uko rizamuka rikagenda ryangiza umuzi w’iryinyo ryo mu bwana rikagenda ririsunika kugeza ubwo rikuka rikavamo. Amenyo akuka mubyiciro bikurikira: Hagati y’imyaka 6 na 7 n’igice: Umwana akuka amenyo 2 y’imbere hasi, ari na yo yabanje kumera, hagakurikiraho 2 y’imbere hejuru, ndetse n’andi abiri abiri yo hasi n’ayo hejuru akikije yayandi ya mbere. Bivuze ko muri iki cyiciro cya mbere umwana akuka amenyo 4 hasi n’ane hejuru yose hamwe akaba 8. Ahagana ku myaka 11: Umwana akuka amabwene 2 yo hasi, hagakurikiraho amabwene 2 yo hejuru. Ahagana ku myaka 12: Umwana akuka ibijigo 2 byo hasi hagakurikiraho 2 byo hejuru. Hagati y’imyaka 6 na 13: Ibijigo 8 bya burundu nibwo bimera. Guhera ku myaka 18: Ni bwo hamera ibijigo 4 by’inyuma mu gifaransa byitwa ‘dents de sagesse’. Gukuka amenyo yo mu bwana ntabwo bibabaza kuko iryinyo ritangira rinyeganyega buhoro buhoro rikagera ubwo rikuka ubwaryo bitewe n’uko irya burundu riba ryazamutse rikagenda ririsunika. Ese bibaho ko iryinyo ryo mu bwana ridakuka? Yego! Hari ubwo amenyo yo mu bwana adakuka, nkuko twabibonye ko aya burundu aba ari munsi y’ayo mu bwana! Ibi bigatuma irya burundu rimera, rikazamukira muri ryarindi ryo mu bwana ari byo byitwa “impingikirane” (dent incluse).
Ikinyamakuru doctissimo.fr, kivuga ko abantu bafite ubusembwa bw’impingikirane bari ku gikegero kiri hagati ya 10 na 15%, ndetse bwibasira cyane amabwene n’ibijigo. Doctissimo.fr, ikomeza isobanura impamvu zituma habaho impingikirane n’uburyo ubu busembwa bukosorwa. Impamvu z’ingenzi zitera ubusembwa bw’impingikirane n’izi: Kuba amenyo amera atari ku murongo neza Kuba iryinyo ryo mu bwana ridakutse ngo rihe umwanya irya burundu ribone aho ryisanzurira bityo bikabyiganira mu mwanya umwe. Uburwayi bw’ikibyimba munsi y’ishinya (kyste). Doctissimo ikomeza ivuga ko ubusembwa bw’impingikirane bushobora gukosorwa n’abaganga, bigakorwa mu buryo butandukanye bitewe n’impamvu yatumye amenyo aba impingikirane. Wakwibaza niba hari izindi ngaruka zaturuka ku menyo y’impingikirane! Umuganga ubaga amenyo n’izindi ndwara zo mu isura, Dr. Jean Pierre Deziel wo muri Canada, mu nyandiko yashyize ahagaragara avuga ko impingikirane zishobora gutuma habaho kubora kw’ishinya irikikije. Ikindi, zishobora gutuma andi menyo byegeranye acukuka no kubabara umutwe. Dr. Deziel akomeza avuga ko hari ubwo impingikirane zitera ikibyimba gikikije izo mpingikirane, gishobora gutangira mu myaka y’ubugimbi n’ubwangavu, umuntu akaba yagira imyaka isaga 40 atarumva ububabare na rimwe, kugeza igihe gihiriye, ndetse rimwe na rimwe bikaba byavamo na cancer, usibye ko bidakunze kubaho nkuko uyu muganga abivuga. Uyu muganga kandi avuga ko mu gukosora ubusembwa bw’impingikirane ibyiza ari ukuzikura, ariko ko guhitamo ari uk’umurwayi ubwe. Inkuru bijyanye: Menya uko wakwita ku isuku y’amenyo y’abana bato Umunyamakuru @ naduw12 | 497 | 1,390 |
Amajyepfo: WASAC na REG ntibizeye kuzageza amazi n’amashanyarazi ku baturage bose muri 2024. Nk’abatuye mu Mudugudu wa Rurembo ho mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru usanga bagira bati “Iwacu hasa n’ahahejwe inyuma n’amateka. Nta matara ahagera, kandi ni ingo nyinshi zegeranye zirenga ijana, kuko n’abari batuye mu manegeka bazamutse.” I Nyamagabe, hari abo usanga bababazwa no kuba insinga z’amashanyarazi zibanyura hejuru zijya kuyatanga ahandi, nyamara na bo bayakeneye. Urugero ni abatuye mu Mudugudu wa Nkamba i Nyamagabe bavuga ko babonye hashingwa amapoto bakagura ibikoresho byifashisha amashanyarazi, imyaka ikaba imaze kurenga umunani bategereje ko insinga zabacishijwe hejuru zazafatirwaho na bo bakawubona. Naho ku bijyanye n’amazi, nk’abatuye mu Murenge wa Rwaniro bifashisha amazi ya Mwogo usanga bagira bati “Amazi tuvoma ni amazi yuhirwa mu muceri. Na yo tuyavoma mu gitondo kuko ku manywa abantu baba bavuye guhinga, bakayogamo bakayatoba.” N’ubwo aba bose muri rusange basubizwa ko umwaka wa 2024 uzasiga ibyifuzo byabo bisubijwe, mu nama ubuyobozi bukuru bwa REG ndetse n’ubwa WASAC bwagiranye n’abayobozi b’Uturere two mu Ntara y’Amajyepfo tariki ya 6 Ukwakira 2023 bwagaragaje ko kugeza ubu amashanyarazi amaze kugezwa ku baturage ku rugero rwa 73% muri rusange, naho mu Ntara y’Amajyepfo amaze kubagezwaho ku rugero rwa 70.9%. Naho amazi, kugeza ubu muri rusange amaze kugezwa ku ngo 82.3% naho mu Ntara y’Amajyepfo amaze kugezwa ku ngo 78,4%. Ku kibazo cyo kumenya niba intego z’100% bazazigeraho, Prof. Omar Munyaneza, umuyobozi mukuru wa WASAC, agira ati “100% wenda rishobora kutagerwaho kubera ko tukiri ku gipimo gishobora gutuma bitatwemerera, ariko nibura abantu benshi bazaba bamaze kubona amazi.” Armand Zingiro uyobora REG na we ati “Icyo mbizeza ni uko tuzaba tugeze hejuru ya 80%. Hanyuma uko amikoro agenda aza tuzagenda dusatira 100%.” Aboneraho no gusaba inzego z’ibanze z’ubuyobozi ndetse n’Abanyarwanda muri rusange kubafasha mu kurwanya abangiza ibikorwa remezo by’amashanyarazi, kuko bigendaho amafaranga atari makeya, n’igihe bitarasanwa bigatuma hari ababura amashanyarazi. Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, avuga ko ubwo bufatanye babutangiye, kuko hari abakekwaho kubyangiza bagenda bafatwa, abenshi bagasanga ari na bo kandi bakabihanirwa. Ahamagarira kandi abatuye mu Majyepfo kutarebera abangiza ibikorwa remezo muri rusange, ndetse n’iby’amashanyarazi ati “Niba umuntu yibye urutsinga rw’amashanyarazi, imiryango 10 cyangwa 20 igasigara mu kizima, ubwo n’abayakoreshaga mu bikorwa by’iterambere nko gusudira, kogosha n’ibindi, babura akazi.” Yungamo ati “Turabasaba gutanga amakuru kare. Ni nde babikekamo ? ni nde babona? Ufite igikoresho cya REG atayikoramo ni nde ? Ariko n’abayikoramo bakamenya imyitwarire yabo aho batuye.” N’ubwo 2024 wazarangira intego y’100% itagezweho, imishinga ibi bigo byombi bifite izafasha ko nyuma ya 2024 ikizatekerezwaho kurusha ari ukugeza amazi meza ku baturage mu ngo zabo aho kuba gusa ku ntera ya metero 200 mu mijyi no ku ya metero 500 mu cyaro. Amashanyarazi na yo azongererwa ingano ku buryo azajya yifashishwa mu bikorwa by’iterambere. Ibi bizakuraho ikibazo cy’umuriro mukeya abatuye mu bice bimwe na bimwe bakunze gutaka. Ku bijyanye n’imishinga y’amazi, hari umunini cyane uzatwara miriyari 84 uzaha amazi imirenge yose y’Akarere ka Gisagara, ukazanatanga amazi mu Mirenge itandatu yo mu Karere ka Huye n’irindwi yo mu Karere ka Nyaruguru. Uruganda ruzatanga aya mazi ruzubakwa i Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, bikaba biteganyijwe ko ruzatangira gutanga amazi muri 2027, rukazajya rutanga metero kibe ibihumbi 24 (24m3) z’amazi ku munsi. Naho ku bijyanye n’inganda z’amashanyarazi, i Mamba mu Karere ka Gisagara ni ho hari urunini mu Mujyepfo, rwahubatswe guhera muri 2017 rugomba gutanga megawati 80 haherewe kuri nyiramugengeri. Kuva rwatangira kugeragezwa amashanyarazi rutanga agenda yiyongera kuko nk’ubu rugeze kuri megawati 40. Umunyamakuru @ JoyeuseC | 571 | 1,563 |
Kwibuka27: Igihe kirageze ngo buri wese ashimangire ko Jenoside itazongera-Dr Peter Muthuki. Kuwa gatanu ku cyicaro cy’umuryango w’afurika y’iburasirazuba habaye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi,aho Dr Peter Muthuki umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango yavuze ko bikwiriye kwibuka izo nzirakarengane zazize uko zaremwe.Dr Peter Muthuki ati "Igihe kirageze ko buri wese yashimangira ko Jenoside itazongera kuba ukundi mu Karere ndetse no kw’isi.Tuzakomeza guhangana n’abapfobya Jenoside byamaganwe burundu."Dr Muthuki yasabye buri wese gushikama ku ngamba zo guhangana (...)Kuwa gatanu ku cyicaro cy’umuryango w’afurika y’iburasirazuba habaye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi,aho Dr Peter Muthuki umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango yavuze ko bikwiriye kwibuka izo nzirakarengane zazize uko zaremwe.Dr Peter Muthuki ati"Igihe kirageze ko buri wese yashimangira ko Jenoside itazongera kuba ukundi mu Karere ndetse no kw’isi.Tuzakomeza guhangana n’abapfobya Jenoside byamaganwe burundu."Dr Muthuki yasabye buri wese gushikama ku ngamba zo guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.Perezida w’inteko Inteko Inshingamategeko w’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba Hon. Martin Ngoga yavuze ko ibikorwa by’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi batanga ibisobanuro bitari ukuri ku mpamvu zayiteye bidakwiriyeHon Ngoga yavuze ko Jenoside ari umugambi utegurwa igihe kirekire bikaba ari nako byagenze mu Rwanda 1994.Amb. Major Gen. Charles Karamba uhagarariye u Rwanda muri Tanzania yavuze ko bibabaje kuba abakoze Jenoside bakomeje kwidegembya mu bihugu bitandukanye by’isi kubera ko bakingirwa ikibaba n’ibyo bihugu.Amb. Major Gen Chales Karamba yashimiye cyane ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango w’Afurika y’uburasirazuba kubera iki gikorwa kiza cyateguwe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku inshuro ya 27.Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba byatangiye kuva muri 2020 nk’uko byemejwe n’inama y’abakuru bibihugu b’uwu muryango.Igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku inshuro ya 27 ku cyicaro cy’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba cyitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abayobozi bakuru ba EAC nk’umunyamabanga mukuru wayo, Dr Peter Muthuki,ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo muri Tanzania barimo Amb. Richard Kabonero uhagarariye Uganda muri Tanzania,Amb. Dany Kazungu wa Kenya muri Tanzania,Perezida w’urukiko rwa EACJ,Nestor Kayobera,Amb.Maj. Gen.Karamba Charles uhagarariye u Rwanda muri Tanzania,Hon.Martin Ngoga,Perezida w’Inteko y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba,Hon Fatuma Ndangiza,umudepite w’u Rwanda muri EALA,Hon.Oda Gasinzigwa uhagarariye abadepite b’u Rwanda muri EALA,n’abandi.Uyu muhango wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19,aho abanyarwanda n’abanyamahanga bawukurikiranye hifashishijwe iyakure. | 341 | 1,084 |
Zabron na Deborah, Couple yashinze itsinda rishya ry’abaramyi. Iri tsinda rigamije gusakaza ubutumwa bwiza bwo kumenyekanisha ineza y’Imana ndetse no kwereka abantu ko ubwami bw’Imana buriho kandi ingoma yayo itazahanguka. Mu kiganiro na IGIHE, Ndikumukiza yavuze ko iri tsinda ryavutse nyuma y’igihe bari bamaze babana nk’umugabo n’umugore. Ati “Nahuye na Deborah mu 2014 duhurira mumurimo w’Imana. Twari abaririmbyi mu itorero rimwe rya ADEPR Gatenga mu Mujyi wa Kigali. Nari umutoza wa korali Deborah yabarizwagamo, akunda kuririmba afite n’ishyaka ryinshi ryo kumenya, byatumye mwitegereza ndushaho kumenya byinshi bimwerekeyeho. Twabaye inshuti bisanzwe gusa tugakunda kuganira ariko cyane cyane tukungurana ibitekerezo.” Akomeza avuga ko nyuma yaje kubona ko bumvikana muri byinshi kandi bitagoranye , nyuma baza kwisanga mu rukundo. Uyu mugabo avuga ko mu 2018 aribwo yagiye muri Amerika. Ati “Nasize muhaye isezerano ko nzagaruka kumujyana, kandi uko niko byagenze kuko mu 2020 nibwo nagarutse mu Rwanda dukora ubukwe, nyuma ho gato nawe yaje kunsangayo, Imana iduha n’umugisha wayo twibaruka umwana w’umukobwa, ubu duteranira mu rusengero rwitwa Bethel Christian Center, muri leta ya Maine.” Uyu mugabo asobanura ko nk’uko bari basanzwe ari abaririmbyi no muri Amerika bakomeje kuririmba indirimbo zihimbaza Imana. Ati “Kubw’ibihe byo gusenga Imana nk’umuryango hamwe no gusoma ijambo ryayo, niho hakomoka indirimbo, kandi muri ibyo bihe byo kwegera Imana niho hakomotse n’itsinda ryacu.” Iri tsinda ririmba indirimbo zivuga ubutumwa bwiza bwo gucungurwa n’iz’ishimwe kubw’imirimo Imana ikorera abantu. Barateganya gutangira kuririmba mu zindi ndimi kugira ngo biyegereze abatumva ikinyarwanda. Kuba ari couple ikora umurimo w’Imana wo kuririmba, bavuga ko ari ikintu kibafasha kuko kuba bafite icyerekezo kimwe ari ikintu gihambaye. Baje basanga izindi couples nk’iya James na Daniella, Amanda Fung na Kavutse Olivier babarizwa muri Beauty for Ashes na Prayer House, Maya na Fabrice, Ben na Chance, Manzi na Eunice na Papi Clever na Dorcas. Zabron na Deborah bamaze gukora indirimbo zirimo “Ntuhinduka”, “Ubuntu bw’Imana”, “Ineza y’Imana”, “Urukundo Ruhebuje” na “Kwizera Yesu” ari nayo baheruka gushyira hanze. Zabron na Deborah biyemeje gukomeza umuhamagaro wo kuririmbira Imana mu mahanga Iyi Couple yinjiye mu mubare w'izindi zikora umuziki wo kuramya Imana Aba bombi binjiye mu muziki uramya Imana nka Couple Aba bamenyanye mu 2014 bamenyanira mu murimo w'Imana ari nawo bakomeje | 358 | 939 |
Irindi tsinda ry’Abapolisi ryoherejwe muri Central Africa. U Rwanda rugiye kohereza Abapolisi muri Centrafrique mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, MINUSCA. Mbere yo guhaguruka i Kigali bahawe impanuro n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi ushinzwe Ibikorwa, DIGP Vincent Sano, wabasabye gusohoza neza ubutumwa no kurangwa n’indangagaciro. DIGP Vincent Sano yasabye abapolisi 460 bagiye kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro kuzakomeza kugendera ku ndangagaciro z’u Rwanda barangwa n’imyitwarire myiza, ubunyamwuga, gukorera hamwe ndetse no kubahana mu byo bazaba bakora byose. | 79 | 232 |
1.7. IBIGANIRO N’UBUVUGIZI KU MIYOBORERE (POLICY ADVOCACY AND STRATEGIC ENGAGEMENTS) RGB yakoze ibiganiro n’abafatanyabikorwa mu byiciro binyuranye birimo: inzego za Leta, imiryango itari iya Leta, imiryango ishingiye ku myemerere, imiryango mpuzahanga ndetse n’ibiganiro byatanzwe hifashishijwe itangazamakuru ku nsanganyamatsiko zinyuranye. Ibi biganiro bikorwa mu rwego rw’ubuvugizi, guhanahana ubumenyi, gusangira amakuru y’ibyavuye mu bushahashatsi ndetse no kuri gahunda zinyuranye mu rwego rwo guteza imbere imiyoborere myiza mu Rwanda. 1.7.1. Ibiganiro bitandukanye n’abafatanyabikorwa mu iterambere RGB yagiranye ibiganiro n’abafatanyabikorwa mu iterambere bimbumbiye muri JADF ku rwego rw’igihugu ndetse no ku rwego rw’Intara zose n’Umujyi wa Kigali hagamijwe kunoza imikorere y’abafatanyabikorwa mu iterambere n’imikoranire yabo n’uturere kugira ngo barusheho gutanga umusaruro ufatika mu iterambere ry’Igihugu. Ikindi cyaganiriwe ni rw’abafatanyabikorwa mu guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19. Ibi biganiro byitabiriwe n’abayobozi mu nzego za Leta barimo Abayobozi bakuru muri za Minisiteri, Abayobozi b’Intara n’Umujyi wa Kigali, abayobozi mu nzego zegerejwe abaturage, abahagarariye inzego z’abikorera, abahagarariye imiryango nyarwanda n’imiryango mvamahanga itari iya Leta ikorera mu turere, abahagariye amadini n’amatorero, n’abahagariye inzego za Leta bakorera mu Karere bimbumbiye muri JADF. Abitabiriye ibi biganiro kandi bagaragarijwe ahakiri intege nke n’imikorere itanoze mu miyoborere n’imitangire ya serivisi nk’uko byagaragajwe n’abaturage binyuze muri CRC 2020 kugira ngo bafate ingamba zo kunoza imikorere. Umunyamabanga Mukuru wa RGB KALISA Edward atanga ikiganiro ku bafatanyabikorwa mu iterambere
| 216 | 697 |
Abayobozi bo mu z’Ibanze basobanuriwe politiki yo kwegereza ubuyobozi abaturage. Ku munsi wa 2 w’amahugurwa y’abaherutse gutorerwa kuzuza Inama Njyanama z’Uturere 9 n’abagize Komite Nyobozi zatwo, bahawe ikiganiro kuri politiki yo kwegereza abaturage ubuyobozi.
Umunyamabanga Uhoraho w’agateganyo Bob Gakire yagarutse ku masomo yabafasha kuzuza inshingano.
Yabasangije bimwe mu byabafasha kuzuza inshingano harimo kumenya icyerekezo cy’igihugu no kugihuza n’iterambere rikenewe mu Karere; gushyira imbere inyungu z’umuturage bamukemurira ibibazo ku gihe; gusangira amakuru n’abo bakorana; kwimakaza imikorere n’imikoranire myiza.
Gakire kandi yambwiye abo bayobozi ko batagomba kuba ba nyamwigendaho, ahubwo mu kunoza akazi kabo Ari ngombwa gukorera hamwe nk’ikipe.
Ibyo bisaba kumenya abaturage bayoboye no gukorana nabo, gukorana neza n’abafatanyabikorwa; kwirinda amacakubiri; kurwanya akarengane na ruswa, kurangwa n’ikinyabupfura n’ubunyangamugayo, kutanyereza ibya rubanda; kwigirira icyizere; kudaheza abakozi; guhanga udushya, n’ibindi. | 123 | 421 |
Nicki Minaj n’umugabo we Kenneth Petty barezwe mu nkiko n’umugore. Umuraperi Nicki Minaj n’umugabo we Kenneth Petty, barimo kuregwa mu rukiko n’umugore Bwana Petty yahamijwe ko yagerageje gufata ku ngufu mu mwaka wa 1994.Uwo mugore, ubu ufite imyaka 43, yatanze ikirego avuga ko Minaj n’umugabo we bamujujubije (bamubujije amahwemo) bagerageza gutuma akuraho ibirego bye, nkuko bivugwa n’ibitangazamakuru byo muri Amerika.Petty yafunzwe imyaka ine n’amezi atandatu nyuma yo kwemera ko koko yagerageje gufata uwo mugore ku ngufu igihe yari akiri umwangavu.Mu 2020, yatawe muri yombi kubera ko atiyandikishije nk’uwakoze ihohotera rishingiye ku gitsina.Mu kirego cyatanzwe mu rukiko rw’akarere i New York, uwo mugore avuga ko Madamu Minaj yemeye kumuha $500,000 (agera kuri miliyoni 503 mu mafaranga y’u Rwanda) ayanyujije ku wundi muntu, na we agakuraho ibirego ashinja Petty.Icyo kirego kivuga ko nyuma gato yuko Petty atawe muri yombi mu 2020, uwo muntu yahaye Minaj nimero ya telefone y’uwo mugore. Bivugwa ko Madamu Minaj yahamagaye uwo mugore akamwemerera kumutwara mu ndege we n’umuryango we akabajyana i Los Angeles mu gihe yari kuba "amufashije".Icyo kirego cyagejejwe mu rukiko, kivuga ko ubwo busabe bwe yabwanze.Uwo mugore anavuga ko yanze ibyo Madamu Minaj yamusabaga byuko ushinzwe ibikorwa byo kumwamamaza yari kwandika umushinga (draft/brouillon) w’itangazo rikuraho icyo kirego.Nkuko biri mu nyandiko ikubiyemo ikirego, bivugwa ko uwo mugore yabwiye Madamu Minaj ati:"Hagati yacu nk’abagore, ndashaka ko umenya ko ibi byabayeho".Uwo mugore anavuga ko hashize iminsi yanze ibyo Madamu Minaj yari yamwemereye, we n’umuryango we "bibasiwe bikomeye no guhamagarwa kuri telefone byo kubajujubya ndetse no gusurwa n’abo batatumiye".Uyu mugore yongeraho ko kuva mu kwezi kwa gatanu mu 2020 atarongera gushobora gukora akazi ke "kubera agahinda gakabije, kuba igikange, kwimuka bya hato na hato, kujujubywa ndetse no gushyirwaho ibikangisho" n’umuryango wa Madamu Minaj n’abakorana na wo.Icyo kirego cyagejejwe mu rukiko - gisaba impozamarira itatangajwe agaciro - gikubiyemo ko uwo mugore abayeho mu bwihisho kubera gutinya ko yakwihimurwaho n’uwo muryango.Itsinda ryunganira umuhanzi Minaj mu mategeko nta cyo rirasubiza kuri ibi birego, nkuko ibitangazamakuru byo muri Amerika bibivuga.Madamu Minaj n’umugabo we Petty batangiye kureshyanya mu 2018, mu 2019 batangaza ko bashakanye. Babyaranye umwana w’umuhungu ubu ufite amezi 11.BBC | 347 | 957 |
RIB Imaze gufunga 61 bakurikiranyweho kurya imbuto n’ifumbire byagenewe abahinzi. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rugaragaza ko kuva umwaka ushize abagera kuri 61 bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranweho icyaha cyo kunyereza imbuto n’inyongeramusaruro, bakajya kuzigurisha no mu bihugu by’abaturanyi.Mu mirima hirya no hino abahinzi barangije gutera imbuto z’ubwoko butandukanye, hamwe byamaze kumera ku buryo bagiye kugera mu gihe cyo kubagara.Gusa hari abandi bagitera imbuto, hari abavuga ko bategereje kubona inyongeramusaruro barazibura hakaba n’abazihawe bahabwa izitujuje ubuziranene, bafata icyemezo cyo gutera imbuto bari barahunitse ku buryo batazabona umusaruro bari biteze.Abatuye mu Turere duhana imbibe n’imipaka bo ntibahwema kugaraza ko izi nyongeramusaruro zijya gucuruzwa mu bihugu by’abaturanyi.Abatungwa agatoki ni abacuruzi b’inyongeramusaruro bazwi nk’abagrodealer.Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry yavuze ko kuva umwaka ushize hari abamaze gufatirwa mu cyuho banyereza izi nyongeramusaruro.Ati “Kandi ni ifumbire yagenewe Abanyarwanda, harimo nkunganire leta yashyizemo kugira ngo wa muturage w’umuhinzi ayibone ku mafaranga make.’”Dr Murangira yavuze ko kuva muri Nyakanga 2022 kugeza muri Kamena 2023, RIB yakoze iperereza kuri dosiye 33 zikurikiranywemo abantu 61. Muri izo dosiye, byagaragaye ko hanyerejwe ifumbire ingana na toni 57.Abantu 18 bashinzwe gushyikiriza abahinzi inyongeramusaruro bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranweho kunyereza ifumbire y’imvaruganda n’imbuto.Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri yavuze ko kuba inyongeramusaruro zitangwa na leta zitagera ku muhinzi uko byagenwe biri mu bituma igihugu cyitihaza ku musaruro bikagira ingaruka ku baturage ibi bikaba bitakwihaganirwa.Buri mwaka leta itanga amafaranga asaga miliyari 35 Frw muri gahunda yo kunganira abaturage ku bijyanye n’imbuto n’ifumbire.Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko abaturage bagerwaho n’imbuto y’indobanure mu gihugu hose ari 37% mu gihe umusaruro uboneka kuri hegitari ukiri kuri 4%. | 262 | 821 |
Jenoside yakorewe Abatutsi ni ugutsindwa k’Umuryango Mpuzamahanga - Bill Clinton wahoze ayobora Amerika. Ibi yabigarutseho mu Nama Mpuzamahanga yateguwe n’Umuryango ugamije kurwanya Jenoside ku Isi, Aegis Trust, ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, Kaminuza ya Tufts, Minisiteri y’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu n’abandi bafatanyabikorwa, ikaba iri kubera i Kigali. Bill Clinton yari Perezida wa Amerika mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa, kuko yinjiye muri White House mu 1993, asoza imirimo ye mu 2001. Mu Ijambo rye, Bill Clinton yavuze ko gushoboka kwa Jenoside yakorewe Abatutsi ari igisebo ku Muryango Mpuzamahanga. Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ugutsindwa k’Umuryango Mpuzamahanga, ntabwo twigeze dushyira hamwe mu guhagarika vuba ubwicanyi.” Uyu mugabo yavuze ko nubwo u Rwanda rwanyuze mu mateka asharira ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri ubu ari Igihugu giteye ishema kubera uburyo Abanyarwanda bagize uruhare mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge. Ati “Uyu munsi nifatanyije namwe mu guha icyubahiro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no gushimira abafashe icyemezo bakagira uruhare mu bumwe n’ubwiyunge.” Clinton yavuze ko atewe ishema no kuba yarakoranye n’u Rwanda mu myaka ishize, cyane cyane mu nzego z’ubuzima n’ubuhinzi, akibonera uburyo Abanyarwanda bahisemo gusiga inyuma ibibatandukanya, bagahitamo gushyira hamwe mu kubaka iterambere rigera kuri bose. Ati “Ibi byaturutse mu gufata icyemezo cyiza cyo kudaheranwa n’amateka, ahubwo akigirwaho.” Yavuze ko u Rwanda rw’uyu munsi rutandukanye n’urwo mu myaka 30 ishize, ku buryo abarusura babona itandukaniro. Ati “[Abasura u Rwanda] bazarusanga ari Igihugu gitekanye, gifite ubukungu butera imbere bigizwemo uruhare no guhanga udushya. Ibi ntibyari gushoboka hatigishijwe amahoro ndetse ngo habeho n’ibikorwa by’isanamitima.” Iyi Nama yateranirije mu Rwanda abantu baturutse hirya no hino ku Isi, aho bari kugirana ibiganiro bigaruka ku rugendo rwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, uburyo bwo kubaka amahoro arambye n’ibindi bitandukanye. Bill Clinton yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari ugutsindwa k'Umuryango Mpuzamahanga Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Jean-Damascène Bizimana, ni umwe mu bitabiriye iyi Nama Ni Inama yitabiriwe n'abantu batandukanye Amafoto: Niyonzima Moise | 318 | 918 |
Yaruhiye Nyanti
Uyu mugani baca ngo: "Yaruhiye Nyanti", bawuca iyo babonye umuntu wahirimbaniye ikintukikarenga kikamupfubira; ni bwo bavuga, ngo: "Yaruhiye nyanti". Wakomotse kuri Nyanti yaMashira ya Nkuba ya Sabugabo (umubanda); ahasaga umwaka w'i 1400.Ubwo umwami w'u Rwanda yari Mibambwe Sekarongoro, na we Mashira ari umwami w'i Nduga ngari ya Gisali na Kibanda, atuye ku Kigina cya Ndiza (Gitarama) no mu Kivumu cya Nyanza (Butare); akaba n'umupfumu rwamwa, asigiye na mwishywa we Munyanya. Yari afiten'abagore benshi, barimo uw'ingumba ruharwa (umugore warongowe agasaza ataramenyaigicuni cyo kubyara); yitwaga Nyirambanza.Mashira amaze kubona ko Nyirambanza akuwe uruyi ataramenya igicuro ku mukondo, atumizamwishywa we Munyanya ngo bamuragurire azabone akera ku bibero (umwana); dore koMashira na Munyanya bombi bari abapfumu b'impangu, Munyanya aza shishi itabona. Mashira,ati: "Nguhamagariye kugira ngo turagurire Nyirambanza." Munyanya, ati: "Ese turamuraguriramu buryo ki?" Mashira, ati: "Ni ibyerekeye ibyo uzi by'ubugumba bwe!" Atararekanya ijambo,Munyanya aramwanzuranya; ati: "Waribagiwe iyo umuraguriza mbere atarasama! none se koagiye kubyara, uramuragurira iki kindi kandi? ati: Ahubwo iyo uraguriza umwana agiye kubyara,kuko azaba ikiremba kizakura bugubugu, kigasiga ubusa nk'uko nyina yari agiye kubusiga! Ati:Ariko ni ay'ubusa, nta mbuto izasigara kwa Nyirambanza!"Munyanya ataragusha ijambo, Mashira, ati: "Kabeshye! Nyirambanza ko yasamye akazabyaraumwana w'umuhungu uzabyara abana tutazi umubare, bazanzungura, ndetse bakazanazungura bashiki banjye!" Ubwo ibyo byose babivugaga bavuye ku muti (mu rwahi aho baragurira), kandikoko Nyirambanza yari amaze gusama inda yabyayemo umwana wiswe Nyanti. Nuko bombi bacutsa amagambo yabo, bayabika mu nda ntihagira undi bayabwira; yajekumenyekana nyuma. Ubwo Nyirambanza aratwita, arashyira arabyara; abyara umwanaw'umuhungu. Igihe akiri ku kiriri bataramwita izina, na none Mashira atumira Munyanya. Agezeaho, amujyana ukwe aramubwira, ati: "Ndagira ngo dusubire mu magambo y'uyu mwanawavutse." Munyanya ati: "Ayandi y'iki, ko nakubwiye ko nta mwana urimo? Icyakora azabaumushishe akure bugubugu; na ko akamaro ke nakubwiye ko ari nta ko; uretse ibyawe wibeshyango azakuzungura!
Mashira noneho abwira Munyanya, ati: "Na njye noneho maze kubyiyumvamo; umwana wanjyeafite inenge; ariko aho kuba ikiremba azaba akareremeko (umugabo urangiza vuba iyoashyikiranye n'umugore) ariko byo nzi insinzi yo kuzabimutsindira." Munyanya, ati: "Ni iyihe?"Mashira, ati: "Hagiye kwaduka umugabo uzaturusha ubuhanga, ni we uzaturagurira (Ubwoyahanuraga Runukamishyo w'umusinga; uyu sekuruza w'abasinga bita abo kwa Mushyo; dore koyaje nyuma y'Ababanda). Munyanya na we yungamo, ati: "Uwo ukangisha uzaturusha ubuhanga,uzajya kumuraguzaho amaze gupfa; ko uzasanga se yapfuye, uzaraguza nde kandi?" Mashiraabwira Munyanya, ati: "Umwana wanjye mwise Nyanti nta kindi. Barekera aho barataha. Nuko boya ayo, Mashira yita umwana we izina; amwita Nyanti, aba aho ararerwa, abaumushishe akura bugubugu nk'uko Munyanya yabihanuye; atangiye kuba ingaragu, koko ngoindagu irazigura ntihera! Runukamishyo yaduka mu Rwanda aturutse mu Ndorwa; aza ari"mbisampaharuze!" araragura aba rwamwa. Mashira abimenye atumira Munyanya. Akigera aho,ati: "Sinakubwiye ko hazaza umuhanuzi uturusha akamvurira umwana ubureremeko!" Munyanyaakubita agatwenge, ati: "Harya uracyabyita ubureremeko?" Ati: "Urishunga ni uburemba, kandin'ibyo wibwira ngo uzajya kuraguza uwo mugabo wadutse na byo ni ukwishunga; bazakubwiriramu nzira ko yapfuye ukimirane ugaruke, kandi waruhiye ubusa; maze uwo muruho na wouzakokame, mu Rwanda bajye bagucaho umugani batakikureba." Barekera aho. Nuko Nyanti ararerwa arakura, amaze kuba umusore, baramusabira ararongora, amazekurongora koko aba ikiremba nk'uko Munyanya yabihanuye. Biba aho bitazwi, bitinze biramenyekana; inkuru iba kimomo ivuga ko mwene Mashira yabaye ikiremba. Rubanda bamazekubimenya, Munyanya araza abaza Mashira, ati: "Sinakurushije se! cyo mpa impigu yanjye!"Mashira, ati: "Nta bwo nayiguha ntavuye kwa Runukamishyo!" Buracya arikora n'ibintu byiza by'ingemu ashyira nzira. Acagashije urugendo ahubirana n'abantu bo muri ako karere, ababazaamakuru ya Runukamishyo, bati: "Yarapfuye!" Mashira akimirana agaruka. Ageze i Nyanzaasezerera umukazana we amusubiza iwabo, Nyanti asigara aho n'uburemba bwe Munyanyayahanuye.Mashira rero aruhira Nyanti atyo: kuko yamuragurije ataravuka akamusabira ari ikiremba, yajyano kumuraguriza kwa Runukamishyo agasanga yarapfuye, agakimirana akaza agasezereraumukazana yashimagaho umugeni muzima. Rubanda rero bamaze gushishoza ibyo byose nokuzirikana indagu ya Munyanya, babona umuntu uhirimbanira ikintu bikamupfubana, bagasangayararuhiye ubusa, bakagira bati: "Yaruhiye nyanti!"Kuruhira nyanti = Kurushywa n'ikidafite akamaro. Kuruhira ubusa. | 609 | 1,962 |
Mupenzi Eto yaciwe angana na 10310000 Frw n’igifungo cy’imyaka 3 kubera ubuhemu. Nkuko bigaragara mu mwanzuro w’Urukiko rw’ibanze rwo mu karere ka Gasabo, Mupenzi Eto Fils ushinzwe ibikorwa byo kugura no kugurisha abakinnyi muri APR FC, yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu no gusubiza amafaranga yose ya Zitoni Remy wamureze ubuhemu. Ni urubanza rwo guhera mu mwaka wa 2019, aho Zitoni Remy arega ubuhemu Mupenzi Eto Fils, yahaye amafaranga angana na miliyoni 8 n’ibihumbi 300 ngo amugurire imodoka ariko ntayigure ndetse ntananamusubize amafaranga nkuko Remy yabibwiye Urukiko. Nyuma y’urubanza hagati ya Mupenzi Eto na Zitoni Remy rwabereye mu karere ka Gasabo, imyanzuro yerekana ko Mupenti Eto Fils yatsinzwe urubanza ndetse akatirwa igifungo cy’imyaka itatu. Imyanzuro yose y’urubanza: 1. Urukiko rwemeje ko Mupenzi Eto Fils ahamwa n’icyaha cy’ubuhemu akurikiranyweho. 2. Urukiko rukijije ko Mupenzi Eto Fils atsinzwe. 3. Urukiko rumuhanishije igifungo cy’imyaka itatu (3) n’ihazahabu y’amafaranga ibihumbi 500. 4. Urukiko rutegetse Mupenzi Eto Fils gusubiza Zitoni Remy amafaranga ye Miliyoni umunani n’ibihumbi 300 (8300,000 Frw). 5. Urukiko rutegetse Mupenzi Eto Fils guha Zitoni Remy amafaranga Miliyoni imwe (1000,000 Frw) akubiyemo amafaranga y’indishyi y’akababaro n’ikurikiranarubanza. 6. Urukiko rutegetse Mupenzi Eto Fils gusubiza Zitoni Remy ibihumbi maganatanu (500,000 Frw) y’igihembo cya Avoka. 7. Urukiko rutegetse Mupenzi Eto Fils gusubiza Zitoni Remy ibihumbi icumi (10,000 Frw) yatanzeho ingwate y’igarama aregera indishyi muri uru rubanza. 8. Urukiko rwibukije ko utishimiye imikirize y’uru rubanza, ashobora kurujuririra mu gihe kitarenze ukwezi kumwe (1 Mois) kubarwa kuva rusomwe. Amafaranga yose Mupenzi Eto Fils agomba gutanga, angana na 10310000 Frw akubiyemo ubwishyu n’ibindi byose byavuzwe mu mwanzuro w’urukiko. Amakuru avuga ko, Mupenzi Eto Fils, ari mu gihugu cy’u Bubiligi mu bijyanye n’akazi asanzwe akora kajyanye no gushakira abakinnyi amasoko yagutse yaba ku mugabane w’i Burayi ndetse no ku mugabane wa Afurika. | 290 | 875 |
Rwamagana: IBUKA ntishira amakenga abakoze Jenoside bafungurwa bakajya gutura ahandi. Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, avuga ko abo bantu bashobora kuba bafite ibindi byaha batireze, bikaba birimo guteza urwikekwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Musabyeyezu yagize ati "Hari abafunzwe imyaka 20, 19, 15,… Umubare utari muto w’abataha ntibagaruka aho bari batuye, turasaba ko harebwa impamvu batarimo kugaruka, bajye babanza kwigishwa aho bafungiwe kugira ngo babohoke kuko twe (abarokotse) twigishijwe ineza bihagije". Musabyeyezu yatangarije ibi imbere y’imbaga y’abaturage n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Abadepite n’Abanyamabanga ba Leta muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI). Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yavuze ko buri Munyarwanda yemerewe gutura aho ashaka, ariko akagira inama abarimo gufungurwa barakoze ibyaha bya Jenoside kujya bagaragaza aho bimukiye. Dr Ngabitsinze yagize ati "Urangije igifungo arataha, ni byo umuntu ashobora kuba (gutura) aho ashaka, ariko ni byiza ko tumenya ko umuntu yafunguwe, aho yagiye n’impamvu". Ibuka hamwe n’inzego za Leta zitandukanye bakomeje gusaba abatarahigwaga mu gihe cya Jenoside, gutinyuka bakavuga aho imibiri y’Abatutsi bishwe yagiye ijugunywa, kugira ngo habeho kuyishyingura mu cyubahiro, kuruhuka kw’imitima y’abarokotse ndetse no kubaka Ubumwe n’Ubwiyunge burambye. Uwitwa Iribagiza Dancilla warokokeye i Mwulire akaza kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari muri uwo murenge, avuga ko yafashije benshi mu bakoze Jenoside (barenga 85%) kwiyunga n’abo bahemukiye binyuze mu kwishyura ibyo bangije, bikaba byaratumye amakimbirane arangira. Urwibutso rw’i Mwulire kuri ubu rushyinguwemo imibiri 26,930 nyuma yo kongeramo kuri uyu wa Mbere indi itatu, igize uwari Umuryango wa Fandi Denny, bose bakaba ari abiciwe ku misozi ya Mwulire no mu bice byahoze ari Komini Bicumbi, Gahengeri na Rubona. Dr Ntaganira Vincent waganirije abaje kwibukira i Mwulire, avuga ko Abanyarwanda bose baba abakuru n’abato bavutse basanga imizi ya Jenoside yakorewe Abatutsi yarashoye kuva kera mu gihugu, kuko amateka yayo ngo yatangiye kwigishwa mu gihe cy’Ubukoloni. Uretse kujyayo kwibuka no gushyingura ababo iyo bagize amahirwe hakagira imibiri iboneka, abarokokeye Jenoside i Mwulire bahurirayo buri mwaka bagaraza ko bakumburanye, bakanaganira ku mateka yabo igihe bari bakiri abana. Ni akarere karumbuka bigaragara ko katigeze kangizwa n’isuri, kakaba kagizwe n’imisozi iciye bugufi cyane irambuye itwikiriwe n’imirima, urutoki n’amashyamba. Umunyamakuru @SimonKamuzinzi | 356 | 1,058 |
bari baramubujije. Baranamubwiye n’impamvu ibitera. Ibyo ntibyamuciye intege, Uwera yaje kwegera Nyampinga, undi agerageza kumuhunga kuko na we ababyeyi be bari baramwangishije uwo muryango. Yageragezaga kumwitaza uko yajyaga abona aje amusatira yahitaga agenda. Uwera yakomeje kwibaza uko yabigenza, nibwo yaje kugira igitekerezo, umunsi umwe mwarimu yari mu ishuri Uwera yahise agenda yegera Nyampinga aho yari yicaye. Nyampinga yagerageje kumuhunga nk’uko bisanzwe, yibuka ko mwarimu ari mu ishuri. Bakomeje kwicarana kugeza igihe mwarimu asohokeye mu ishuri. Mwarimu asohotse Nyampinga yashatse guhita agenda ariko ntibyamukundira kuko Uwera yari yamufashe yanga ko agenda. Uwera na Nyampinga batangira kuganira: - Ese Nyampi, kuki umpunga nagutwaye iki? - Nta cyo ariko ababyeyi bange bambujije kuzajya mba ndi kumwe nawe. - Ndabyumva cyane, ariko ntibyagakwiye kumera gutya! - Nonese ko ababyeyi bange bambujije! - Nonese ko nari mfite igitekerezo? - Ikihe? - Ngewe ndagira ngo iby’ababyeyi bacu tubyihorere, nuko tuge twita ku byacu. - Gute se? - Nashakaga ko twe tureba ku by’amashuri yacu gusa tukazajya dufatanya mu myigire yacu hanyuma twese tukazatsinda neza. Nyampinga yumvise icyo gitekerezo yumva ari kiza kuko byazamufasha mu mitsindire ye. Nyampinga yashyigikiye icyo gitekerezo ndetse yizeza Uwera ko ababyeyi babo batazamenya iby’umubano wabo. Bakomeje gushyigikirana bafatanya muri byose. Uwera yakomeje gufasha Nyampinga mu mikoro yo mu rugo n’ibindi. Nyampinga yatangiye kuzajya atsinda cyane mu ishuri abarimu bakamushimira cyane kuko yagaragazaga ko yisubiyeho. Umunsi umwe se wa Nyampinga yahamagajwe ku ishuri abwirwa ko umuyobozi w’ishuri amukeneye. Yatangiye kwibaza impamvu bamukeneye atangira gukeka ko Nyampinga asigaye akora amakosa ku ishuri.Yaje afite umujinya mwinshi kuko yari azi ko umwana we yakosheje. Yageze ku ishuri ahura n’umuyobozi w’ishuri atangira amushimira ati: "Tumaze iminsi tubona imyigire y’umwana wawe igenda neza, ubu ikaba igeze ku rwego rushimishije. Twaguhamagaye hano ku ishuri ngo tugushimire kuko udufasha kwita ku mwana kandi tunagushishikariza gukomereza aho. Ukomeze umufashe, umube hafi cyane kugira ngo atazongera gusubira inyuma, umwiteho, uge umukoresha imikoro yo mu rugo mbese umufashe. Umuyobozi w’ishuri yakomeje kumugira inama, gusa Kayoboke we yari yatunguwe n’ayo magambo y’umuyobozi kuko koko ibyo yamubwiraga atari asanzwe abikora. Ntiyabiboneraga umwanya kandi ntiyanabyitagaho cyane. Kayoboke yatashye yibaza ibintu byinshi kuko ibyo yagiye azi ko bamuhamagariye si byo bamubwiye.Yageze mu rugo umugore we Ayingeneye yaje kumwakira amubaza uko byamugendekeye aho yari yagiye. Kayoboke yamusubije atangara ati: "Umuyobozi w’ishuri wa Nyampinga yampamagaye ku ishuri abwira ko ankeneye. Nagiye n’umujinya nzi ko Nyampinga atangiye kunanirana ariko nageze ku ishuri, umuyobozi ambwira ko Nyampinga asigaye atsinda cyane. Arananshimira kuko imyigire y’umwana wange igenda neza." Kayoboke yakomeje kubwira umugore we iby’icyo kiganiro yagiranye n’umuyobozi, umugore we na we aratungurwa cyane. Bombi bakomeje kukwibaza ibanga umwana wabo akoresha kugira ngo atsinde cyane, gusa bakomeza no kwishimira ayo makuru. Nyampinga atashye ageze mu rugo yasanze ababyeyi be bafite ibyishimo byinshi kubera amakuru bari bahawe. Nyina yaje kumubwira | 456 | 1,319 |
Umutoza wa Rayon Sports yatutse uwa Gorilla FC yashinje kumushinyagurira amaze kuvunika. Umutoza wa Rayon Sports,Yamen Zelfani, yavunikiye mu mukino ikipe ye yanganyijemo na Gorilla FC 0-0 kuri Kigali Pelé Stadium,ubwo yakandagirwaga n’umukinnyi wa Gorilla FC.Muri uyu mukino w’umunsi wa kabiri w’iyi shampiyona wari ukomeye ku mpande zombi,hagaragaye gushyaramirana cyane hagati y’abatoza b’impande zombi, byanaviriyemo uwa Rayon Sports guhabwa ikarita y’umuhondo.Ubwo uyu mukino wari hafi kurangira,uyu mutoza wa Rayon Sports yavunitse aho bikekwa ko yakandagiwe ku kirenge na rutahizamu wa Gorilla FC, Camara wamukandagiye barwanira umupira.Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Gorilla FC, Gatera Moussa yabwiye itangazamakuru ko uyu mutoza yamutukaga mu Cyarabu kandi akizi, ngo niho havuye gushyamirana.Ati "Uriya mugabo afite imico itari myiza. Iyo agiye kugutuka, agutuka mu Cyarabu, kandi nabyumvise narakize ndakizi. Ni cyo cyambabaje. Nabwiye umwungiriza we ko ari gutukana mu Cyarabu kandi si byiza. Yatukanaga mu Cyarabu. Ni cyo kintu cyambabaje nta kindi. Byatumye mva mu mwanya wanjye njya kubimubwira. Ni imico itari myiza.”Uyu mutoza wa Rayon Sports we yabwiye Itangazamakuru ko Gatera yamubwiye ko ari gukina filimi kandi yavunitse byabaye ngombwa ko amusubiza.Ati "Yambwiye ko ndi gukina filime.Dore imvune nagize [arayerekana].Ngiyi filime yavugaga.Ntacyo namusubije. | 189 | 543 |
RIB yatangiye iperereza ku bihishe inyuma y’urugomo rwakorewe abafana ba APR FC. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwinjiye mu iperereza ku bihishe inyuma y’urugomo rwakomerekeyemo abafana 6 ba APR FC bari batwawe na RITCO nyuma y’umukino ikipe yabo yatsinzwemo na Rayon Sports igitego 1-0, wabereye kuri Stade ya Huye.Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry,yavuze ko iperereza rigamije kureba niba urwo rugomo rufite aho ruhuriye n’umukino wahuje APR FC na Rayon Sports.Abafana batazwi bari mu mihanda i Nyanza bateye amabuye imodoka yarimo abafana ba APR FC ubwo bari bavuye (...)Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwinjiye mu iperereza ku bihishe inyuma y’urugomo rwakomerekeyemo abafana 6 ba APR FC bari batwawe na RITCO nyuma y’umukino ikipe yabo yatsinzwemo na Rayon Sports igitego 1-0, wabereye kuri Stade ya Huye.Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry,yavuze ko iperereza rigamije kureba niba urwo rugomo rufite aho ruhuriye n’umukino wahuje APR FC na Rayon Sports.Abafana batazwi bari mu mihanda i Nyanza bateye amabuye imodoka yarimo abafana ba APR FC ubwo bari bavuye kuri uyu mukino bamwe muri bo barakomereka.Amakuru dukesha ikinyamakuru ISIMBI aravuga ko ubwo abafana b’amakipe yombi bari batashye, basanze abantu ku muhanda bashungereye cyane cyane muri Nyanza.Benshi bari biganjemo abana n’urubyiruko bari bafite ibiti n’amabuye, bakubitaga buri modoka itambutse.Aba bafana batazwi ikipe bafana, iyo bateraga amabuye ku bw’ibyago hari bamwe yafataga.Abafana ba APR FC bibumbiye muri Zone 1, bahuye n’iki kibazo aho imodoka ya Ritco bari barimo yateweho amabuye menshi ndetse ibuye rimwe rifata umukobwa umwe riramukomeretsa biba ngombwa ko ihagarara.Bamukuyemo babanza kumuha ubutabazi bw’ibanze ni na ko iyi modoka yari igeze muri Rusatira yahisemo guhita ijya ku Murenge wa Rusatira kugira ngo barebe ko bafashwa kumenya abamennye ibirahure iyi imodoka.Si bo gusa kuko n’izindi modoka z’abafana yagiye ziterwaho amabuye nk’imodoka ya "Visit Rwanda" yarimo Online Fan Club ya APR FC. | 290 | 776 |
na bo ubucuti bukomeye. Ubwo rero jya ubagaragariza urugwiro kandi ubiteho by’ukuri. Jya ugerageza kumenya ibibazo bafite ariko wirinde kwivanga mu buzima bwabo. Hari bamwe bigora kuvuga uko biyumva. Ubwo rero, uzirinde kubahatira kukuvugisha. Jya ubabaza ibibazo bituma bavuga uko biyumva ariko ubikorane amakenga. Hanyuma uge ubatega amatwi witonze wumve uko bagusubiza. Urugero, ushobora kubabaza uko bamenye ukuri. 15. Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka bakora iki ngo bafashe abandi mu itorero? 15 Iyo Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka cyanecyane abasaza bafashe iya mbere bakita ku bandi, abagize itorero bose bagira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Melissa warezwe na nyina w’Umuhamya agira ati: “Nshimira cyane abavandimwe banyitayeho mu gihe k’imyaka myinshi bakambera nka papa. Igihe cyose nabaga mfite uwo nabwira ikibazo cyange.” Umuvandimwe ukiri muto witwa Mauricio yumvise ababaye kandi asigaye ari wenyine igihe uwamwigishaga Bibiliya yarekaga ukuri. Yaravuze ati: “Abasaza b’itorero baramfashije cyane. Baranganirizaga kenshi, tukajyana mu murimo wo kubwiriza, muri siporo kandi bakambwira ibyo babaga babonye muri Bibiliya igihe babaga biyigisha.” Melissa na Mauricio baje gukora umurimo w’igihe cyose. Ese mu itorero ryanyu haba hari umuntu ukeneye ko umwitaho by’umwihariko kandi ukamarana na we igihe? (Reba paragarafu ya 16-19) 16-17. Vuga ibintu bifatika twakora ngo dufashe abandi. 16 Jya ubafasha mu buryo bufatika (Gal 6:10). Umumisiyonari witwa Leo ukorera kure y’iwabo yaravuze ati: “Akenshi ikiba gikenewe ni ugukorera umuntu ikintu kiza mu gihe agikeneye. Ndibuka igihe kimwe ubwo nari nakoze impanuka. Icyo gihe nageze mu rugo nataye umutwe. Hari umuryango wantumiye turasangira. Sinibuka ibintu twariye ariko icyo nibuka cyo, ni uko banteze amatwi. Nyuma yaho numvise merewe neza.” 17 Twese dukunda amakoraniro kuko duhura n’abantu benshi, tukaganira, tukavuga ukuntu iryo koraniro ryaduteye inkunga. Icyakora Carol twigeze kuvuga yaravuze ati: “Iyo ndi mu makoraniro ni bwo numva mfite irungu cyane.” Abiterwa n’iki? Akomeza agira ati: “Nubwo mba ndi kumwe n’abavandimwe na bashiki bacu babarirwa mu bihumbi cyangwa amagana, akenshi bo baba bari kumwe n’abagize imiryango yabo. Ibyo rero bituma ndushaho kumva ndi ngenyine.” Hari abandi bigora kujya mu materaniro iyo baherutse gupfusha uwo bashakanye. Ese hari Umukristo uzi waba uhanganye n’ibibazo nk’ibyo? Niba hari uwo uzi uzamubwire mwicarane mu ikoraniro ry’ubutaha. 18. Twakurikiza dute ibivugwa mu 2 Abakorinto 6: 11-13? 18 Jya umarana igihe n’abandi. Jya utumira abavandimwe na bashiki bacu musabane cyanecyane ba bandi bumva ko ari bonyine. Twifuza kwaguka mu mitima yacu tukamarana igihe n’abo bavandimwe. (Soma mu 2 Abakorinto 6:11-13.) Melissa twigeze kuvuga agira ati: “Iyo abavandimwe badutumiraga mu ngo zabo cyangwa tukajyana gutembera byaradushimishaga cyane.” Ese hari umuntu wo mu itorero ryanyu ushobora gutumira? 19. Ni ryari kumarana igihe n’Abakristo bagenzi bacu bishobora kubafasha cyane? 19 Hari igihe Abakristo bagenzi bacu baba bakeneye cyane ko tumarana igihe na bo. Hari abo bigora kuba bari kumwe na bene wabo batari Abahamya mu gihe k’iminsi mikuru. Abandi bo bashobora kumva bababaye cyane mu gihe amatariki runaka ageze, urugero nko ku itariki umuntu wabo bakundaga yapfiriyeho. Iyo tumaranye igihe n’abavandimwe na bashiki bacu bahanganye n’ibyo bibazo, tuba tugaragaje ko ‘tubitaho by’ukuri.’Fili 2:20. 20. Amagambo Yesu yavuze ari muri Matayo 12:48-50 yadufasha ate mu gihe twumva turi twenyine? 20 Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma Umukristo yumva rimwe na rimwe ari wenyine. Icyakora ntitwagombye kwibagirwa ko Yehova azi neza uko twiyumva. Akomeza kutwitaho kandi inshuro nyinshi akoresha Abakristo bagenzi bacu. (Soma muri Matayo 12:48-50.) Natwe rero twagaragaza ko dushimira Yehova kubera ko yadushyize mu itorero rya gikristo, dukora uko dushoboye ngo twite ku bavandimwe na bashiki bacu. Ubwo rero nubwo hari igihe dushobora kumva turi twenyine, ntituzigere twibagirwa ko Yehova ahora ari | 588 | 1,626 |
Musanze: Afunzwe akekwaho gukomeretsa umugore we. Mu makuru Kigali Today yahawe n’abaturage, ngo bapfuye imbuto y’ibigori uwo mugabo yashakaga kugurisha, hakiyongeraho no kuba uwo mugore atotezwa n’umugabo mu makimbirane bamazemo imyaka umunani ashingiye ku bushoreke, dore ko ngo uwo mugabo yinjiye urundi rugo mu mudugudu wa Kabaya, Akagari ka Bikara. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi, Kabera Canisius, yabwiye Kigali Today ko uwo mugabo amaze kugezwa mu nzego z’umutekano, nyuma yo gutema umugore we akamukomeretsa, aho bishingiye ku makimbirane. Ati “Uwo mugabo yagejejwe mu nzego z’umutekano, ni amakimbirane bafitanye yo mu muryango. Urebye icyaha uwo mugabo yagikoze mu gitondo mu ma saa mbiri, ntabwo ari ukuvuga ngo yari yasinze, ni amakimbirane ubwabo bafitanye”. Mu gihe uwo mugabo yashyikirijwe Polisi, umugore ari kwitabwaho n’abaganga mu Kigo Nderabuzima cya Nyakinama. Umunyamakuru @ mutuyiserv | 130 | 374 |
Kigali: Gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi byaragabanutse cyane. Umujyi wa Kigali wagaragaje ko muri iki Cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ibikorwa byagenze neza ku buryo ntawe ugihirahira ngo yishore mu bikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside. Abatuye umujyi wa Kigali bavuga ko bamaze gusobanukirwa amateka u Rwanda rwanyuzemo. Ibikorwa byo kwibuka muri iki cyumweru cy’icyunamo byaranzwe n’ibiganiro ku mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi, ubuhamya bw’abarokotse, kunamira no gushyira indabo ku mva zishyinguwemo imibiri mu nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gushyingura imibiri yabonetse hirya no hino y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali biganjemo urubyiruko bavuga ko bamaze gusobanukirwa n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo ntawe ugihirahira ngo agaragareho ibyaha by’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibifitanye isano. Umujyi wa Kigali ugaragaza ko muri iki cyumweru cy’icyunamo, ibikorwa byateguwe byagenze neza ndetse biritabirwa. Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho y’abaturage n’ubukungu, Urujeni Martine avuga ko kuba abatuye uyu mujyi bakomeje gusobanukirwa n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi biri mu byatumye iki cyumweru cy’icyunamo cyaragenze neza. Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hasojwe icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ibikorwa byo kwibuka bikazakomeza mu gihe cy’iminsi 100. | 195 | 586 |
Uwigeze gutwara Tour du Rwanda arasaba abagikina kongera ishyaka. Uyu musaza utuye mu kagari ka Gatega Umurenge wa Kibangu mu karere ka Muhanga, ubu afite imyaka 64. Yatangiye kunyonga igare nk’umukinnyi afite imyaka 27 mu mwaka wa 1979, ndetse aza no gutwara tours du rwanda mu mwaka wa 2001. Kuri ubu Nsengiyumva aracyanyonga igare byo kwishimisha aho avuga ko adashobora gutega imodoka mu ngendo akora imbere mu gihugu. Avuga ko ahantu akunda kujya ari Muhanga –Gisenyi na Butare, aho akoresha igare risanzwe ritari irya siporo. Nsengiyumva avuga ko mu gihe cyabo bagiraga ishyaka ryinshi ku buryo umunyamahanga wazaga imbere yabaga ari mu myanya 10 inyuma y’Abanyarwanda, n’ubwo babaga bafite amagare atagezweho nk’ayakoreshwa ubu. Kuri we yishimira umusaruro abasigaye inyuma ye batanze mu myaka 2 ishize, ariko akanabasaba kongera imbaraga ku ruhando mpuzamahanga. Agira ati « Twe kera wasangaga dufite ishyaka pe ! N’ab’ubu baragerageza kuko mu myaka ibiri batwaye umwenda w’umuhondo ariko bakwiye kongera imbaraga bagahigika abanyamahanga ». Uyu musaza ngo aracyafite inyota yo gukina tour du Rwanda kugira ngo yipime n’abanyonzi biki gihe. Avuga ko bitoroshye ko bazabimwemerera, ariko ngo mu isiganwa ry’uyu mwaka nabona igare azaryitabira nk’umufana agamije kureba ibihe yakoresha. Kuba atabasha kubona igare rya siporo ngo biramubabaza cyane, kuko umwuga w’ubuhinzi umutunze utamuha ubushobozi bwo kuryigurira, aho asaba ababishoboye ko bazamuzirikana bakamufasha kutareka umukino we. Nsengiyumva adutangariza ko agifitanye umubano n’abantu ba hafi mu by’umukino w’amagare nka bamwe mu bayobozi muri federasiyo yayo ndetse n’umukinnyi Abraham Ruhumuriza by’umwihariko. | 242 | 662 |
Messi ashobora guhombya FC Barcelona kubera ibyo yakoze yibuka Maradona. Kizigenza Lionel Messi wa FC Barcelona ashobora gutuma iyi kipe ye icibwa akayabo k’ibihumbi 3000 by’amayero kubera ibyo yakoze ku mukino batsinzemo Osasuna ku munsi w’ejo ibitego 4-0 aho yakuyemo umupira w’iyi kipe akinira asigarana uwa Newell’s Old Boys kizigenza Maradona yakiniye.Ubwo Messi yatsindaga igitego kimwe muri 4-0 batsinze Osasuna kuri iki Cyumweru,yishimiye igitego akuramo umupira wa FC Barcelona asigarana uwo yari yambaye munsi w’ikipe ya Newell’s Old Boys wanditseho nimero 10 yambawe na Maradona uherutse gutabaruka azize umutima.Messi nawe yanyuze mu ikipe ya Newell’s Old Boys yo muri Argentina ariko yahisemo guha icyubahiro Maradona akuramo umupira wa FC Barcelona yari yambaye awushyira hasi,asigarana uw’iyi kipe yamuzamuye we na Maradona gusa yari yambaye nimero 10 yambawe n’uyu nyakwigendera muri iyi kipe.Messi akimara gusigarana umupira wa Newell’s Old Boys wa Maradona,yahise asoma ibiganza abitunga mu kirere nkuko Maradona nawe yishimiraga igitego.Umusifuzi Mateu Lahoz yahaye ikarita y’umuhondo Lionel Messi ariko hari amakuru avuga ko uku kwishimira igitego kutemewe mu mategeko ya FIFA ariyo mpamvu ashobora gutuma FC Barcelona icibwa ibihumbi 3000 by’amapawundi nkuko ingingo ya FIFA ya 12.Messi watwaye Ballon d’Or 6,yanditse ubutumwa bukora ku mutima ubwo Maradona yapfaga ati“Umunsi ubabaje ku banya Argentina bose n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange.Yagiye ariko ntiyadusize kuko Diego azahoraho.Ndacyibuka ibihe byiza twagiranye kandi ndashaka kwihanganisha umuryango we n’inshuti.Aruhukire mu mahoro.” | 224 | 593 |
Umupolisi ufungiwe ruswa yicujije icyaha yakoze anakangurira abandi kuyamagana. Mazimpaka ufungiye kuri gereza nkuru ya Kigali izwi ku izina rya 1930, avuga ko mu gihe yari akiri umupolisi yariye ruswa atabara ndetse ko hari abantu benshi barimo n’abo bafunganye yagiye yimisha serivisi abandi bakanafungwa bimuturutseho. Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, asigaje imyaka itatu ngo arangize igifungo cye, yemeza ko amakosa yakoze yatumye ubuzima bwe buhinduka ukundi, nk’uko yabitanzemo ubuhamya ubwo urwego rw’ubutabera rwatangaga ibiganiro byo kwirinda ruswa kuri uyu wa Kabiri tariki 11/2/2014. Yagize ati "Bagenzi banjye nababwira ko icyaha cya ruswa ari kibi, icyaha cya ruswa kimunga ubukungu bw’igihugu, gifite ingaruka nyinshi mu ngo (...) aha ngaha nkatiwe imyaka itanu ariko niba muri iyo myaka itanu mu rugo bangemurira ndimo kubahombya." Yatangaje ko naramuka afunguwe kimwe na bagenzi be bafungiye icyo cyaha bateganya kujya gusaba imbabazi ubuyobozi bukuru bwa Polisi, kubera amakosa bakoze bahesha isura mbi umwuga w’igipolisi.
Mazimpaka yatangaje ko muri gereza bamaze gushinga "Club Anti corruption" yo kurwanya ruswa, aho bakomeza gushishikariza bagenzi babo kwamagana ruswa. Ibi byashimangiwe na Charles Kariwabo, Perezida w’Urukiko rukuru, wavuze ko ruswa igirira nabi uyihawe idasize n’uyihawe. Yavuze ko aba bagororwa bafite amahirwe y’uko bahawe igihe cyo kwisubiraho ko kandi ko hanze hakiri abandi bakidegembya. Ati "Hanze hashobora kuba hariyo ba ruharwa barenze abari aha, mwebwe mukaba mufite n’amahirwe yo gutekereza mu mibereho yanyu yo kwisuzuma, ukavuga uti narakosheje ariko ukagira n’umwanya wo guhindura amateka." Ibi biganiro byatanzwe muri gahunda yahariwe icyumweru cyashyiriweho kurwanya ruswa mu butabera, ahakomeje kugenda hatangwa ibiganiro byamagana ruswa ahantu hatandukanye mu gihugu. Muri gereza nkuru ya Kigali hafungiwemo abantu 31 bakatiwe kubera icyaha cya ruswa. Emmanuel N. Hitimana | 272 | 749 |
’Ubu buri munyarwanda abarirwa litiro 78,7 z’amata anywa ku mwaka’-RAB. Ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda,RAB cyatangaje ko muri uyu mwaka wa 2024,buri munyarwanda abarirwa litiro 78,7 anywa ku mwaka.Mu kiganiro IMBONI kuri RTV,Dr Uwituze Solange,Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubworozi muri RAB, yavuze ko mu 2005 habarwaga ko buri munyarwanda anywa litiro 20,5 z’amata ku mwaka; ubu arabarirwa Litiro 78,7.Yagize ati "Muri 2005 nibwo twabashije kubona umubare w’amalitiro abanyarwanda banywa,twari tugeze ku malitiro 142,500 ku mwaka z’amatoni.Uyu munsi tukaba tugeze ku malitiro miliyoni imwe n’ibihumbi 60 zirengaho gato.Ibyo bikaduha ko muri 2005 Umunyarwanda yanywaga nibura litiro 20,5 z’amata ku mwaka;uyu munsi umunyarwanda ageze kuri Litiro 78,7 ku mwaka.N’ukuvuga ko twikubye inshuro nibura 4 mu myaka 30 z’amata Umunyarwanda anywa ku mwaka.Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu 1996,mu Rwanda hari hasigaye inka ibihumbi 172,000 cyane ko hari nyinshi zishwe n’Interahamwe muri Jenoside,ariko ubu nyuma y’imyaka 30 ubu u Rwanda rufite inka zirenga miliyoni n’ibihumbi 600.Ibi byaturutse ku ngamba za Leta.Inka zavuye ku banyarwanda batashye ndetse na Girinka.Guhera muri 2006,muri Girinka hamaze gutangwa inka ibihumbi 451 birengaho gato.Bingana na 1/4 cy’inka zose ziri mu gihugu.Madamu Uwituze yavuze ko icyatuma inzara iba amateka mu Rwanda ari ukuva mu buhinzi n’ubworozi bya gakondo,hakongerwa umusaruro ku itungo.Ati "Ubu inka zo mu Rwanda turacyabara litiro eshanu ku munsi ku nka imwe],mu gihe hari ibihugu bimwe bageze kuri litiro 120 ku nka imwe.Rero biracyashoboka kwigisha iyamamazabworozi no kuzamura ubumenyi bw’Ubworozi."Havuzwe kandi ko hakenewe gahunda yo guhunika imyaka mu rwego rwo kwirinda ihindagurika ry’ibiciro ku masoko no kongera inganda zitunganya umusaruro uva mu buhinzi. | 258 | 750 |
"Turiteguye. Kandi n’ubusanzwe duhora twiteguye"-Umuvugizi wa RDF asubiza ku ntambara Tshisekedi akangisha. Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yatangaje ko Igisirikare cy’u Rwanda cyiteguye intambara Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, amaze iminsi akangisha.Brig. Gen. Rwivanga, mu kiganiro The Long Form with Sanny Ntayombya, yabajijwe uko byagenda mu gihe amagambo Tshisekedi avuga yayashyira mu bikorwa, asubiza ko Ingabo z’u Rwanda ziteguye kurinda igihugu mu gihe cyaterwa.Ati “Ndasubirisha ikibazo cya politiki igisubizo cya gisirikare. Turiteguye. Kandi n’ubusanzwe duhora twiteguye. Nta gishya ku kwitegura kwacu.”Kuva imirwano y’Ingabo za RDC na M23 yatangira kubera mu bice byegereye u Rwanda, rwongereye abasirikare hafi y’umupaka kugira ngo bakaze umutekano w’abahatuye bashoboraga guterwa ubwoba n’urusaku rw’amasasu rwumvikanaga cyangwa na bo bakaba baterwa.Tariki ya 18 Ukuboza 2023, Tshisekedi yatangarije Abanye-Congo ko ateganya gusaba Inteko Ishinga Amategeko kumuha uburenganzira bwo gutangiza intambara ku Rwanda.Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko ingabo ze, FARDC, zifite ubushobozi bwo kurasa i Kigali, bidasabye ko ziva mu Mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. | 166 | 487 |
Peter Obi wigeze kwiyamamariza kuyobora Nigeria ari mu Rwanda yitabiriye ibirori bya ‘The Silver Gala’. Uyu mugabo wahoze ari Guverineri w’Intara ya Anambra akaba yaranabaye umwe mu bakandida bahataniraga kuyobora Nigeria mu 2023, ari mu Rwanda mu rwego rwo gushyigikira Umubyinnyi Sherrie Silver mu bikorwa bye byo kongerera ubushobozi urubyiruko. Sherrie Silver yamenyekanye cyane muri uwo mwuga wo kubyina yanaherewe igihembo mu bimenyerewe nka MTV Awards. Aganira na IGIHE ubwo yageraga i Kigali, Obi yashimye impinduka abona ku Rwanda by’umwihariko izo yahise arebesha amaso zakozwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kiri i Kanombe. Ati “Ikibuga cyaraguwe kandi kiragaragara neza cyane kurusha uko byahoze.” Yabivuze agereranya n’uko yahabonye ubwo yahacaga mu myaka yashize. Ubu ni yo nshuro ya mbere ageze agahamya ibirenge ku butaka bw’u Rwanda aho ashimangira ko yakozwe ku mutima n’iterambere ry’igihugu. Umubano wa Peter Obi na Sherrie Silver washibutse binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ubwo yabonaga ukuntu uyu mukobwa yiyeguriye ibyo gufasha urubyiruko rwa Afurika. Ati “Uruhare rwe ku rwego rw’Isi mu bikorwa bye rwatumye nsesa urumeza. Mba numva nifuza kumufasha mu buryo bwose nashobora.” Yashimangiye ko gufasha impano z’abakiri bato nk’uko Sherrie Silver abikora kandi yaratangiriye hasi nyuma akaza kugira aho agera, ari ibintu yumva afitiye urukundo. Peter Obi yavuze ko afite ubushake bwo kwifashisha urubuga afite mu gushishikariza urundi rubyiruko rwa Afurika guharanira kugera ku ntego mu nzego zitandukanye. Ati “Urubyiruko ntirukwiye kugira imbibi, bajye banyegera mu gihe bakeneye ubufasha, byaba mu buhanzi, imideli cyangwa mu muziki.” Ibirori bya ‘The Silver Gala’ byateguwe na Sherrie Silver Foundation, bizabera muri Kigali Convention Center ku wa Gatandatu tariki 7 Nzeri 2024. Uyu mugabo yageze i Kigali mbere ya Runtown wamaze kwemezwa kuzitabira ibi birori aho azanataramira abazabyitabira mu gihe bizaba biyobowe na Nkusi Arthur afatanyije na Makeda mu gihe Miss Nishimwe Naomie ari we uzayobora ibirori byo gutambuka ku itapi y’umutuku. Mu bazatanga ibiganiro harimo Sherrie Silver, The Ben na Fred Swaniker. Ni mu gihe ku rundi ruhande abazataramira abazitabira ibi birori barimo abana bo muri Sherrie Silver Foundation na Boukuru. Abazitabira ibi birori bazaba bacurangirwa umuziki na DJ Toxxyk afatanyije na DJ Sonia. Mu minsi ishize Sherrie Silver yahishuye ko Childish Gambino na Will Smith bazifatanya na we muri ibi birori nubwo bo batazabasha kugera i Kigali. Runtown yamaze kwemezwa kuzitabira ibirori bya 'The Silver Gala' The Silver Gala ni ibirori bitegerejwe ku wa Gatandatu tariki 7 Nzeri 2024 Ubwo Sherrie Silver n'inkumi zo muri Kigali Protocol bari gukorana bari bategereje Peter Obi ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali Sherrie Silver amaze kwakira Peter Obi Peter Obi yitabiriye ibirori bya 'The Silver Gala' Peter Obi yavuze ko akigera mu Rwnada yatunguwe n'umuvuduko ruriho mu iterambere Peter Obi yavuze ko yishimiye ibikorwa bya Sherrie Silver byanatumye yiyemeza kumushyigikira Ubwo Peter Obi yari yerekeje kuri hoteli Amafoto: Munyemana Isaac | 460 | 1,135 |
Kamonyi: Agatsiko kiswe “KABASHENGURE” kazamuye amacakubiri mu kigo cy’ishuri. Hashize amezi asaga ane mu kigo cy’ishuri ribanza rya Gitare riherereye mu Murenge wa Nyarubaka, Akarere ka Kamonyi havugwa“Agatsiko” kiswe “KABASHENGURE ”. Ni agatsiko kavuzweho kubiba amacakubiri, kunaniza no gusuzugura ubuyobozi. Abarimu bacitsemo ibice biremamo udutsiko, uburezi burahazaharira, indangamanota zahawe abanyeshuri mu isozwa ry’umwaka w’amashuri hakemangwa ubuziranenge bwazo ndetse ababyeyi basabwa kuzigarura. Mu mboni za Madamu Mbonigaba Mpozenzi Providence, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka, yemereye intyoza.com ko iby’aka gatsiko kiswe “KABASHENGURE” babimenye nk’ubuyobozi ndetse bakajya kuganira n’ubuyobozi bw’ikigo n’abarezi bakabiha umurongo mu nama n’impanuro byatanzwe n’inzego z’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi n’izindi zirimo iz’umutekano. Uko Gitifu Mpozenzi asobanura imvano ya “KABASHENGURE”, ni uko nyirabayazana ari; Umwarimu wacuruzaga udukoresho tw’ishuri( uko abivuga) abana bakenera bakajya bamugurira, hanyuma abandi bagenzi be bakajya bamuserereza ngo arabakiranye, nawe ati “ KABASHENGURE”( avuga ako ka business ke). Gitifu Mpozenzi, akomeza avuga ko nyuma y’ibyo, uwo mwarimu yaje kugaragaraho kutubaha ubuyobozi no kudahuza n’abandi, mu kigo hazamo abajya ku ruhande rwe, bahuje gusuzugura no kwica akazi, bose bahita babitirira ako kazina ka“ KABASHENGURE”. Ku bwa Gitifu Mbonigaba Mpozenzi Providence, asanga kuvuga ko“ KABASHENGURE” yakwitwa agatsiko atari byo kuko ngo nta kindi kibahuza uretse kuba ari abahuje kudatunganya inshingano zabo no kutumvikana na bagenzi babo. Agira ati” Mbese ni udutiku”. Mukamana Devotha, Umuyobozi w’Uburezi mu murenge wa Nyarubaka afite ishusho abonamo“ KABASHENGURE”. Agira ati“ Ni uko twabibonye natwe, karahabonetse iby’ako gatsiko tugerageza no kubegera turabaganiriza mbere tukibimenya, tubagira inama. Byabayeho karagaragaye”. Akomeza avuga ko we ubwe yamenye iby’aka gatsiko hagati muri uyu mwaka nko mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri, arabasanga nk’ushinzwe uburezi aganiriza abarimu ku bijyanye n’ako gatsiko kari kavutse. Avuga ku mpamvu yo kuvuka kw’aka gatsiko ka“ KABASHENGURE”, yagize ati“ Urebye ni ukunanizanya, nabyita kunaniza Ubuyobozi. Nicyo cyari ikintu nyamukuru, kunaniza guca intege umuyobozi. Urebye ni ukunanizanya n’ubuyobozi no guhangana n’irindi tsinda ry’abafite uburambe aho mu ishuri biyita “Abasiniya”, Abavuga rikijyana, abandi ngo ni abavuga rikumvikana! Ni uko bagiye bitana amazina”. Akomeza avuga ko aka gatsiko“ KABASHENGURE” yamenye ko kari karimo abarimu bane, abandi nabo bafite uko biremyemo utwabo. Yakomoje ku ngaruka ibi byagize ku burezi muri iki kigo, ati“ Nyuma y’aho ingaruka twabonye mu isozwa ry’umwaka ntabwo zabaye nziza. Ni ingaruka mbi! Kuko byagize ingaruka ku bana”. Akomeza avuga ko nyuma y’aho abarimu ubwabo bavananyemo bakajya batunga urutoki mugenzi wabo (twirinze gutangaza amazina) bavuga ko ariwe Nyirabayazana wa“ KABASHENGURE”. Muri izo ngaruka zabaye, avuga ko mu isozwa ry’umwaka batabashije gutanga amanota ku banyeshuri nk’abandi. Ati“ Bulletin( indangamanota) zatanzwe mu by’ukuri n’undi wese uri mu mwuga w’Uburezi n’undi utari mu mwuga w’Uburezi ntabwo zari zishimishije. Ntabwo icyo gikorwa cyashimishije inzego zose, baba n’ababyeyi, Nyiri ikigo, Ubuyobozi bw’Umurenge…, twanasabye ko izo Birote zijya kugarurwa mu babyeyi hanyuma bagakora izindi zuzuye”. Akomeza avuga ko izi ndangamanota ubundi nta mubyeyi, nta mwana wayakira kuko nta manota mu by’ukuri yariho, ngo bapfaga kwishyiriraho ibyo babonye, zitujuje ubunyamwuga hagamijwe kwerekana ko umuyobozi w’ikigo ntacyo amaze. Uvugwa ko ariwe Nyirabayazana wo gushinga ako gatsiko kiswe“ KABASHENGURE” yahamirije intyoza.com ko ibimuvugwaho ari ibinyoma byamuhimbiwe kubwo kugaragaza ukuri kw’ibitagenda mu kigo birimo; Abanyeshuri ba baringa bagera mu 180 bitiriwe ko biga muri iki kigo hagamijwe kubaboneraho amafaranga atangwa ku bana( Capitation Grant). Amafaranga Leta itanga ku mashuri hagamijwe gufasha ikigo kubaho neza ariko akabarwa hagendewe ku bana, buri mwana afite ayo abarirwa. Avuga ku mpamvu abona agerekwaho ibintu bishobora kumwangiriza izina cyangwa bikamucisha umutwe, yagize ati“ Impamvu ni kwa kundi abayobozi bashyigikirana bakanga kugaragaza ikibazo gihari cy’amafaranga ya Captation na School feeding byariwe, mfitiye ibyo nashakaga kubereka ariko nti bashake kubibona. Harimo ikibazo cy’amafaranga ariko nti bashaka no kubireba”. Akomeza avuga ati“ Hari abana 180 banditswe muri ES Gitare batahaba kandi abana banditswe 180, urabizi ibigo bya Pirimeri nibo byakiraho Captation Grant na School feeding, noneho kuko njyewe nari mfite kugera muri izo Dokima( documents), mbigaragaje mba ikibazo mu kibazo. Iyo wagaragaje ikintu kandi bazi ko buri muntu wese cyamugiraho ikibazo, buri muntu wese arakwitakana”. Mu byo intyoza.com yabashije kumenya ku myanzuro n’ibyaganiriweho mu nama yabaye ku wa Gatanu Tariki 08 Nzeri 2023 i Nyarubaka, ikitabirwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere utarabashije kuyisoza ariko agasiga Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Madamu Uwiringira Marie Josee, inama yanitabiriwe n’inzego zirimo iz’umutekano n’izishinzwe uburezi, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi mbere yo kugenda yabwiye abari muri iyi nama ko Ubuyobozi bw’Igihugu bukomeye ku Bumwe bw’Abanyarwanda, ko uzashaka wese kubusenya atazihanganirwa, ko ndetse n’abarema amacakubiri mu bandi batazihanganirwa. Mu bindi byavugiwe muri iyi nama, abarezi bayitabiriye bahawe umwanya n’ ijambo ngo bagire icyo bavuga ku mikorere bafite irangwamo amacakubiri, bo ubwabo biyemerera ko hagati yabo harimo “Amacakubiri” ndetse yagejeje ku gushinga umutwe witwa“ KABASHENGURE”, ugamije gusenya ubumwe bw’Abarezi bakorera mu Gitare, mu ishuri ribanza. Byagaragaye kandi ko muri iri shuri ribanza rya Gitare hari amatsinda cyangwa imitwe itatu ariyo; 1. KABASHENGURE, 2. ABARIMU BAMAZE IGIHE, 3. ABAJE VUBA BATAGIRA IGICE BEGAMIYE Muri iyi nama, imwe mu myanzuro yafashwe ni; Abarezi basabwe kwisubiraho no gusaba Imbabazi. Hifujwe ko bamwe bakwimurwa mu rwego rwo gusenya ubwo bumwe butari bwiza bwagaragaye( Solidarité Négative), Hasabwe ko itsinda “KABASHENGURE” rikurikiranwa by’umwihariko kuko bidakozwe hashobora kuvukiramo ibindi bitubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda. Havuzwe ko gukorera Ubucuruzi ku ishuri bitemewe, Abarezi basabwe kubaha umuyobozi kandi nabo ubwabo hagati yabo bakubahana. Munyaneza Theogene | 868 | 2,543 |
Isaro Foundation imaze gukusanya ibitabo 3000 muri Oklahoma Christian University. Bagitangira iki gikorwa ntibiyumvishaga ko bazabona byinshi bigeze aha ariko ku munsi wa mbere uwabarebaga wese yabonaga ibitwenge mu maso kuko banejejwe n’iki gikorwa kandi aho bari bashyize ibintu byo gushyiramo ibitabo byose byari byuzuye; nk’uko Robert Rugamba, umwanditsi mu Isaro Foundation, yabivuze. Aba banyeshuli bavuga ko uyu murimo wo gukusanya ibitabo utari woroshye ariko nanone ngo ntiwari ukomeye cyane kuko habayeho gufatanya buri wese akitanga ku buryo iyo barebye umusaruro wavuyemo basanga ibyo bakoze ari igikorwa cyiza. Iri tsinda ryakusanyije ibi bitabo rivuga ko nubwo bageze ku mubare ushimishije bitazahagararira aha ko ahubwo bazakomeza uyu muco mwiza wo gufasha abana b’Abanyarwanda kurangwa n’umuco wo gusoma kuko byagura intekerezo z’umuntu kandi bikanamufasha kugira ubumenyi bwisumbuye ku bwo yari asanganywe. Thierry Tuyishime, ushinzwe umubano mu Isaro Foundation ati: “ntaho twari twageza, hari izindi nsengero tutari twageramo ku buryo twizera kuzageza ku bitabo 5000 yemwe tunakurikije uburyo ibi tumaze kubona byabaye mu gihe gito dushobora no kubirenza.” Abagize Isaro Foundation barashimira buri wese wagize umutima wo gufasha atanga cyane cyane insengero zikikije iri shuli rya Oklahoma. Kugeza ubu ntibaramenya agaciro ibyo bitabo bifite ariko barimo kubyegeranye mu minsi iri imbere nabyo bizashyirwa ahagaragara. Christelle Kwizera, umwe mu bayobozi mu Isaro Foundation asobanura ibyishimo afite muri aya magambo: “nkunda gusoma cyane, ku buryo ndimo kureba ibitabo dufite, insanganyamatsiko zabyo neza nkumva birandenze. Ndimo kwibaza umwana uri mu Rwanda kandi ukunda gusoma nabibona uko azamera. Sinabona icyo mvuga gusa biranejeje kandi ndibwira ko uyu musaruro tugezeho uzagirira akamaro gakomeye abana b’u Rwanda. Isaro Foundation yavutse nyuma yo kubona ko mu Rwanda nta bitabo bihaba bigatuma n’umuco wo gusoma udashyirwamo imbaraga maze bafata umugambi wo gukusanya ibitabo maze bakabyohereza mu Rwanda. Isaro Foundation ifite intego igira iti: “ Soma kugira ngo ukure wandike kugira ngo wumvikane.” Anne Marie NIWEMWIZA | 304 | 785 |
Nyabihu: Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere afunzwe akekwaho kwigwizaho umutungo. Ku murongo wa terefone, umuvugizi w’urwego rw’umuvunyi ,yadutangarije ko mu kumenyekanisha imitungo “declaration”
byagaragaye ko hari imitungo Habyalimana atabashije gusobanura. Ngo byanagaragaye kandi ko hari indi mitungo Habyalimana yanditse kuri muramu we Nkuriyingoma Jean Bosco nawe ufungiye i Musanze akekwaho icyaha cyo kuba ikitso cya Habyalimana; nk’uko bitangazwa na Nkurunziza Jean Pierre umuvugizi w’urwego rw’umuvunyi. Nkurunziza Jean Pierre avuga ko uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyabihu Habyalimana Emmanuel ,ndetse na muramu we Nkuriyingoma Jean Bosco, dosiye zabo zirimo kunonosorwa neza kugira ngo zizashyikirizwe ubushinjacyaha bagezwe mu butabera. Ubu Habyalimana Emmanuel acumbikiwe kuri Station ya Police ya Kicukiro mu mujyi wa Kigali; nk’uko tubikesha itangazo ry’urwego rw’umuvunyi ryo kuri uyu wa 5/03/2014. Safari Viateur | 121 | 373 |
Burera: Ikibazo cy’abana b’abanyeshuri baterwa inda zitateguwe kirahangayikishije. Kuri ubu nta mubare nyawo uzwi w’abana b’abanyeshuri bo mu karere ka Burera batwaye inda zitateguwe ariko ubuyobozi buvuga ko hamaze kumenyekana abana b’abanyeshuri batatu batwite, kuva aho umwaka w’amashuri 2014 utangiriye. Ikindi kandi mu mwaka w’amashuri 2013 naho hagaragaye abana b’abakobwa batwaye inda zitateguye harimo umunani bamenyekanye, batewe izo nda n’abarimu babigisha. Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko abo barimu batawe muri yombi bashyikirizwa inkiko bakatirwa hakurikijwe amategeko gusa ngo umwe muri bo ntibabashije kumufata ngo kuko yahise ahungira muri Uganda. Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, avuga ko gutera umwana w’umunyeshuri inda ari umuco mubi kuko bituma ubuzima bw’uwo mwana bwangirika, akaba umugore imburagihe maze agatakaza ikizere cy’ejo hazaza. Ngo ni ngombwa guhashya uwo muco mubi. Agira ati “Ni umuco mubi dushaka kurandura burundu! Bikaba kirazira gutera abana inda.” Umuyobozi w’akarere ka Burera akomeza avuga ko mu kurandura uwo muco mubi hashyizweho ingamba zirimo gupimisha abana b’abakobwa bavuye mu biruhuko kuko ubu n’abamaze kugaragara batwite bazitwariye iwabo. Agira ati “Iyo abana baje bagomba gutangira tubajyana bose, bajya gupimwa wa muganga, uje atwite tumushyira ababyeyi cyangwa se akicumbikira akiga wenda yicumbikiye…”. Akomeza avuga ko kandi bakorana n’ababyeyi b’abanyeshuri, inama y’ababyeyi ku bigo by’amashuri, abarezi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, kugira ngo abana b’abanyeshuri boye kwishora mu busambanyi kuko “iyo yishoye mu busambanyi birumvikana ko aho inda yinjiriye n’ibindi byago byahanyura.” Kurwanya ubusambanyi mu banyeshuri biragoye Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri mu karere ka Burera bavuga ko guca burundu ubusambanyi mu banyeshuri bigoye bityo no kurwanya inda zitateguwe mu bana b’abanyeshuri bikaba nabyo bigorana. Bakuramutsa Théophile, umuyobozi wa G.S. Nyamicucu, riri mu murenge wa Butaro, avuga ko bakomeza gushyira ingufu mu gukumira inda zitateguwe mu bana b’abanyeshuri ngo kuburyo abatwara izo nda bagenda bagabanuka buhoro buhoro. Agira ati “Imibare y’abana batwara inda ubona igenda igabanuka buhoro buhoro ariko ntitwavuga ngo tuzabica burundu…kuvuga ngo nta muntu uzongera gusambana! Kuko Padiri yarabyishije, Musenyeri yarabyishije, Pasiteri yarabyigishije ariko kugeza na n’ubu biracyariho kandi no kuva cyera hose mu mateka y’isi ubusambanyi bwariho! Ntabwo rero ari umuyobozi w’ikigo ugiye kuvuga ngo ubusambanyi bugiye kuvaho 100% uretse ko tugerageza kugira ngo bugabanuke, binashobotse bube bwanashira.” Abayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko bashyizeho izindi ngamba zitandukanye zirimo gushyiraho abarimu bashinzwe abakobwa by’umwihariko kuburyo bafata umunsi umwe mu cyumweru nk’isaha imwe, bakabaganiriza, bakabaha inyigisho kuburyo byibura babasha kugira uko bitwara, bakitandukanya n’ababashuka. Ubuyobozi bw’akarere ka Burera busaba ababyeyi bafite abana b’abanyeshuri biga bataha kwita ku burere bw’abana babo, bakajya babagenzura, bakamenya amasaha bagiriye kwiga ndetse n’ayo baviriye yo. Norbert Niyizurugero | 418 | 1,236 |
Abahamya ba Yehova bo muri Burezili babwirije mu duce tudakunze kubwirizwamo. Muri Burezili hari imigi igera ku 1.500 itabamo amatorero y’Abahamya ba Yehova. Imwe muri iyo migi iri mu turere twa kure, kandi abenshi mu bayituye ntibarahura n’Abahamya ba Yehova. Ni yo mpamvu ibiro by’ishami byashyizeho gahunda yo gusura iyo migi kuva muri Nzeri kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2020. Kubera ingamba zo kwirinda COVID-19, abavandimwe bakoresheje amabaruwa muri iyo gahunda yo kubwiriza. Ababwiriza bo mu matorero agera ku 3.000 bifatanyije muri iyo gahunda. Ababwiriza bakoraga ubushakashatsi ngo bamenye imigi baboherejemo kugira ngo bandike amabaruwa ahuje n’ibyo abahatuye bakeneye. Urugero hari mushiki wacu w’umupayiniya wandikiye abantu bo mu gace ka Tocantins. Yabonye ko ako gace kari karibasiwe n’inkongi y’umuriro. Mu mabaruwa yanditse yavuzemo amagambo aboneka muByahishuwe 21:5kandi asobanura ukuntu Yehova ‘azagira ibintu byose bishya,’ akanakemura ikibazo k’ibidukikije. Nyuma y’iminsi mike hari umugore woherereje uwo mupayiniya ubutumwa bw’amajwi avuga ukuntu yishimiye cyane kumenya ko Imana izatuma turushaho kubaho neza. Uwo mugore yamubajije ibindi bintu byinshi. Hari undi muntu wandikiye mushiki wacu amubwira ukuntu ibaruwa yamwandikiye yamushimishije. Yaranditse ati: “Nta magambo nabona asobanura ukuntu Imana yagukoresheje kugira ngo imvugishe. . . . Warakoze cyane! Watumye nongera kwemera ko Imana inkunda kandi ko inyitaho nge n’umuryango wange. Byarandenze. Nubwo ntakuzi, wabaye igisubizo cy’amasengesho yange. Warakoze rwose.” Hari umusaza wo mu itorero rya Itamarati mu gace ka Petrópolis, mu mugi wa Rio de Janeiro wavuze ukuntu abavandimwe na bashiki bacu bifatanyije muri iyi gahunda bumvaga bameze. Yaravuze ati: “Twumvaga tumeze nk’abapayiniya ba bwite boherejwe mu ifasi yitaruye. Ubusanzwe abavandimwe benshi kujya kubwiriza kure birabagora, kubera imimerere barimo cyangwa inshingano z’umuryango.” Ntagushidikanya ko Yehova yari ashyigikiye iyi gahunda. Dufite inshingano yo kubwiriza ubutumwa “mu baremwe bose bari munsi y’ijuru.”—Abakolosayi 1:23. | 282 | 840 |
Prof. Lwakabamba wahawe imirimo mu burezi ku rwego rw’ Afurika. Prof. Silas Lwakabamba wari Umuyobozi wa INATEK wigeze no kuba umuyobozi w’iyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda akaba na Minisitiri w’Uburezi ndetse n’uw’Ibikorwaremezo, yashyizwe mu rwego Ngishwanama mu by’imyigire mu Kigo gifasha Abanyafurika kwiga muri Kaminuza zikomeye ku Isi, bakoresheje Internet, eLearnAfrica.‘eLearnAfrica’ ni Ikigo cyatangije uburyo bw’ikoranabuhanga ryorohereza abanyeshuri bo ku rwego rw’amashuri makuru na za Kaminuza muri Afurika gukora ubushakashatsi, kwiga amasomo (...)Prof. Silas Lwakabamba wari Umuyobozi wa INATEK wigeze no kuba umuyobozi w’iyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda akaba na Minisitiri w’Uburezi ndetse n’uw’Ibikorwaremezo, yashyizwe mu rwego Ngishwanama mu by’imyigire mu Kigo gifasha Abanyafurika kwiga muri Kaminuza zikomeye ku Isi, bakoresheje Internet, eLearnAfrica.‘eLearnAfrica’ ni Ikigo cyatangije uburyo bw’ikoranabuhanga ryorohereza abanyeshuri bo ku rwego rw’amashuri makuru na za Kaminuza muri Afurika gukora ubushakashatsi, kwiga amasomo atandukanye, bakabona diplôme n’impamyabushobozi muri Kaminuza zikomeye ku Isi bigiye kuri Internet ya mudasobwa na telefoni.Itangazo rya eLearnAfrica rivuga ko urwego Ngishwanama Prof Lwakabamba yahawemo inshingano rugenzura imikoranire ya eLearnAfrica mu bijyanye n’imyigire n’abafatanyabikorwa barimo Ihuriro Nyafurika rya Kaminuza (AAU) n’Ihuriro rya za Kaminuza z’Abarabu (AARU).Prof Lwakabamba yavuze ko yishimiye amahirwe yahawe ngo atange umusanzu we mu burezi bwa Afurika.Yagize ati“Iki kigo kigamije gutanga ibisubizo ku bibazo bikomeye Kaminuza zacu zihura na byo. Mfite icyizere ko abanyeshuri bacu bazungukira mu kwiga amasomo atandukanye binyuze mu ikoranabuhanga. Nishimiye gutanga umusanzu wanjye kuri iki gikorwa cy’ingirakamaro.”Umwaka ushize ikigo eLearnAfrica cyagiranye ubufatanye n’Ihuriro rya Kaminuza muri Afurika (AAU) bwo gutanga serivisi zacyo kuri Kaminuza zirigize.Aya masezerano yari agamije gufasha Kaminuza zo muri Afurika kubasha gukoresha urubuga rwa eLearnAfrica na application za telefoni mu burezi. Nibura abanyeshuri babarirwa muri miliyoni 10 bazungukira muri ubu bufatanye.Mu 2006, eLearnAfrica yagiranye ubufatanye na Kaminuza yo muri Zambia (ZAOU), aho hari icyizere ko abanyeshuri bayigagamo bikubye kabiri mu 2017.Prof Silas Lwakabamba yavukiye muri Tanzania mu mwaka wa 1947. Yize amasomo ya ‘Engeneering’ muri Kaminuza ya Leeds mu Bwongereza ari naho yakuye impamyabumenyi ya BSc ndetse n’impamyabumenyi ihanitse ya kaminuza (PhD) mu 1975. Yasubiye muri Tanzania yigisha muri Kaminuza ya Dar es Salaam, aba Professor mu 1981.Mu 1997 yayoboye iryahoze ari Ishuri rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (KIST), aba Umuyobozi wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Minisitiri w’Ibikorwaremezo mu 2013 na Minisitiri w’Uburezi kuva ku wa 24 Nyakanga 2014 kugeza ku wa 24 Kamena 2015, awuvaho ajya kuyobora Kaminuza ya Kibungo, umwanya yeguyeho muri Nzeri 2017.Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), ryatangaje ko muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, hari ikigero kinini cy’abantu batiga. Nibura umwana umwe kuri batanu bari hagati y’imyaka itandatu na 11 ntiyiga. Mu gihe umwe kuri batatu bari hagati y’imyaka 12 na 14 atiga. | 433 | 1,286 |
Abanyamakuru ba Siporo baribukira i Gatsibo abazize Jenoside. Iki gikorwa cyo kwibuka giteganyijwe kubera mu karere ka Gatsibo kuri uyu wa kane tariki 11/04/2012. Nubwo abakinnyi, abanyamakuru ba siporo n’abandi bagize uruhare muri siporo bazize Jenoside bari basanzwe bibukwa kimwe nk’izindi nzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ku nshuro ya kabiri abanyamakuru ba siporo mu Rwanda bishyira hamwe bagategura igikorwa cyo kwibuka. Bonnie Mugabe, umuyobozi wa RISPIN (Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru ba Siporo bakorera ibitangazamakuru byigenga) yadutangarije ko bahisemo kwibukira i Gatsibo kubera umubare w’abana benshi baturuka muri kariya gace bakomeje kwitwara neza mu mikino. Ibi binajyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka kuko bitanga icyizere cy’ejo hazaza mu mikino. Bonnie Mugabe yagize ati “urabizi hari abana benshi baturuka muri kariya gace [Gatsibo] bari kwitwara neza mu mikino. Nko mu mukino w’amaguru mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 harimo abana benshi baturutse i Kiziguro. Niyo mpamvu twahisemo kujya kwibukira hariya kuko hagaragaza icyizere cy’ejo hazaza muri siporo.” Uretse abanyamakuru ba siporo n’abakinnyi bazitabira iki gikorwa harimo Olivier Karekezi n’abandi. Nk’uko twabitangarijwe na Bonnie Mugabe, kugeza ubu urutonde rw’abakinnyi, abanyamakuru n’abandi bagiraga uruhare muri siporo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ntirurarangira gukorwa. Abazitabira iki gikorwa cyo kwibuka ku munsi w’ejo bazahaguruka kuri Sitade Amahoro saa mbiri za mu gitondo berekeza i Gatsibo naho ijoro ryo kwibuka rizatangira saa kumi n’ebyiri kuri Sitade ntoya (Petit Stade). Jacques Furaha | 222 | 622 |
Ubwato bw’Amerika bwarashwe mu nyanja itukura.. Ubuyobozi bw’Abanyamerika bavuga ko Abahuthi bo muri Yemeni barashe misile ku bwato bukomoka muri Amerika, gusa ariko nta nkomere cyangwa ibyangiritse bikomeye byagaragaye. Ikigo cy’umutekano mu nyanja cyo mu Bwongereza kivuga ko ubwo bwato bwakubiswe mu rwego rwo gusubiza ibitero byagabwe n’Amerika n’Ubwongereza kuri izi nyeshyamba z’abahouthi zo muri Yemeni. Kuva mu Gushyingo, Abahuthi bateye amato atwara imizigo mu nyanja itukura mu bihe bitandukanye. Abateye ubu bwato bavuga ko bufitanye isano na Isiraheli nubwo ikigo gishinzwe umutekano wo mu nyanja kivuga ko nta sano nk’iryo ryavuzwe kuri ubu bwato. Minisitiri w’intebe Rishi Sunak yabwiye abanyamakuru ko Ubwongereza butazatinda gufata ingamba zo kurwanya Abahuthi kugira ngo birinde ibitero byagabwa ku bwato bw’abongereza mu nyanja itukura. Mu ijombo Sunak yagejeje ku nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, Sunak yavuze ko ibitero 13 byose byagabwe na Amerika n’Ubwongereza byahamije intego, gusa nta makuru y’abasivile byahitanye . Sunak imbere y’abanyamakuru ati: “Twahuye n’ibitero bigenda byiyongera … harimo n’igitero cyagabwe ku bwato bw’intambara bwa Royal Navy”, avuga ko bitemewe. Irani ishyirwa mu majwi ko ariyo ishyigikiye izi nyeshyamba, Abahuthi bagenzura igice kinini cya Yemeni, kandi ni n’inshuti zikomeye za Hamas yo muri Gaza. Biyemeje gukomeza kugaba ibitero ku mato yerekeza muri Isiraheli. | 202 | 563 |
Abafarizayi bumva ko Yezu yunguka abigishwa, kandi ko abatiza abantu benshi kuruta Yohani – nyamara si Yezu wabatizaga ahubwo ni abigishwa be. Nuko rero Yezu ava muri Yudeya asubira muri Galileya. Kugira ngo agereyo yagombaga kwambukiranya intara ya Samariya. Nuko agera mu nkengero z'umujyi wa Sikara muri iyo ntara, hafi y'isambu Yakobo yari yarahaye umuhungu we Yozefu. Aho hari iriba rya Yakobo. Nuko Yezu yicara ku iriba kuko yari yananiwe kubera urugendo. Icyo hari hari nko mu masaa sita. Umunyasamariyakazi aza kuvoma, Yezu aramubwira ati: “Mpa amazi yo kunywa.” Icyo gihe abigishwa be bari bagiye mu mujyi guhaha. Aramusubiza ati: “Ko uri Umuyahudi nkaba ndi Umunyasamariyakazi, ushobora ute kunsaba icyo kunywa?” Yavuze atyo kubera ko Abayahudi badasangira n'Abanyasamariya. Yezu aramusubiza ati: “Iyaba wari uzi ubuntu Imana igira n'ugusabye amazi uwo ari we, wajyaga kumusaba akaguha amazi y'ubugingo!” Umugore aramubaza ati: “None se mutware, ko nta kivomesho ufite iriba rikaba ari rirerire, ayo mazi y'ubugingo wayakura he? Mbese waba uruta sogokuruza Yakobo waduhaye iri riba, akanywa amazi yaryo we n'abana be n'amatungo ye?” Yezu aramusubiza ati: “Unywa kuri aya mazi wese arongera akagira inyota, naho uzanywa ku mazi nzamuha ntazongera kugira inyota ukundi. Ahubwo ayo mazi nzamuha azaba isōko idudubiza muri we, imuhesha ubugingo buhoraho.” Umugore aramubwira ati: “Nyakubahwa, mpa kuri ayo mazi ntazongera kugira inyota ngo ngaruke hano kuvoma!” Yezu aramubwira ati: “Genda uhamagare umugabo wawe maze ugaruke hano.” Umugore aramusubiza ati: “Nta mugabo mfite.” Yezu ati: “Ushubije neza ko nta mugabo ufite, kuko washatse abagabo batanu kandi n'uwo mubana ubu akaba atari uwawe. Ibyo ubivuze ukuri.” Umugore aramubwira ati: “Nyakubahwa, mbonye ko uri umuhanuzi. Ba sogokuruza basengeraga Imana kuri uriya musozi , naho mwebwe Abayahudi mukemeza ko ari i Yeruzalemu abantu bagomba kuyisengera.” Yezu aramubwira ati: “Mugore, nyemera. Igihe kizagera abantu babe batagisengera Imana Data, haba kuri uriya musozi haba n'i Yeruzalemu. Mwe musenga uwo mutazi, naho twe dusenga uwo tuzi kuko agakiza kava mu Bayahudi. Igihe kigiye kuza ndetse ubu kirageze, maze abasenga by'ukuri bazasenge Data mu kuri bayobowe na Mwuka, kuko abasenga batyo ari bo Data ashaka. Imana ni Mwuka, abayisenga bagomba kuyisenga mu kuri bayobowe na Mwuka.” Umugore aramubwira ati: “Nzi ko Mesiya, uwo bita Kristo agiye kuza. Naza azatubwira byose.” Yezu aramubwira ati: “Ni jye tuvugana.” Uwo mwanya abigishwa be baraza, batangazwa no gusanga aganira n'umugore. Nyamara ntihagira n'umwe umubaza ati: “Uramushakaho iki? Kuki muvugana?” Nuko umugore asiga ikibindi aho ajya mu mujyi, maze abwira abantu ati: “Nimuze murebe umuntu wambwiye ibyo nakoze byose! Aho ntiyaba ari we Kristo?” Basohoka mu mujyi bagana aho ari. Hagati aho abigishwa bari babwiye Yezu bati: “Mwigisha, akira ufungure.” Arabasubiza ati: “Mfite ibyokurya mutazi.” Nuko abigishwa barabazanya bati: “Ese haba hari uwamuzaniye icyo afungura?” Yezu arababwira ati: “Ifunguro ryanjye ni ugukora ibyo Uwantumye ashaka no kurangiza umurimo we. Mbese ntimuvuga ko hasigaye amezi ane, igihe cy'isarura kikaba kigeze? None rero reka mbabwire: nimwubure amaso murebe imirima. Dore imyaka imaze kwera itegereje gusarurwa. Umusaruzi arahembwa imbuto azirundarundire ubugingo buhoraho; bityo umubibyi n'umusaruzi barishimira hamwe. Baca umugani w'ukuri ngo: ‘Habiba umwe hagasarura undi.’ Nabohereje gusarura ibyo mutaruhiye. Abandi bararushye naho mwe mubonera inyungu mu miruho yabo.” Benshi mu Banyasamariya bo muri uwo mujyi bemera Yezu, bashingiye ku ijambo rya wa mugore wahamyaga ati: “Yambwiye ibyo nakoze byose.” Abanyasamariya ni ko kumusanga baramwinginga ngo agumane na bo, maze ahamara iminsi ibiri. Nuko barushaho kumwemera ari benshi kubera ibyo yababwiye. Babwira uwo mugore bati: “Noneho ntitukimwemejwe n'ibyo watubwiye gusa, ahubwo natwe twamwiyumviye tumenya koko ko ari we Mukiza w'abantu bo ku isi yose.” Iyo minsi ibiri ishize, Yezu arahava ajya muri Galileya. Yari yarivugiye ko umuhanuzi atubahwa mu gihugu cy'iwabo. Nyamara ageze muri Galileya abaho bamwakira neza, kuko na bo bari baragiye i Yeruzalemu mu minsi mikuru ya Pasika, bakibonera ibyo yakozeyo byose. Nuko Yezu asubira i Kana ho muri Galileya, aho yari yarahinduriye amazi divayi. I Kafarinawumu hari umutware w'ibwami wari ufite umwana w'umuhungu urwaye. Uwo mutware yumvise ko Yezu yavuye muri Yudeya akagera muri Galileya, aramusanga amusaba kumanuka ngo ajye i Kafarinawumu amukirize umwana wari ugiye gupfa. Yezu aramubwira ati: “Ntimuteze kunyemera mutabonye ibimenyetso n'ibitangaza.” Uwo mutware w'ibwami aramubwira ati: “Databuja, manuka uze iwanjye umwana wanjye atarapfa!” Yezu aramubwira ati: “Genda, umwana wawe arakize.” Uwo mugabo yizera ijambo Yezu amubwiye aragenda. Akiri mu nzira ataha ahura n'abagaragu be, bamusanganiza inkuru y'uko umwana we yakize. Ababaza igihe yoroherewe maze baramusubiza bati: “Ejo isaa saba ni bwo umuriro yari afite wazimye.” Se w'uwo mwana asanga ko ari cyo gihe Yezu yari yamubwiriyeho ati: “Umwana wawe arakize.” Nuko yemera Yezu we n'abo mu rugo rwe bose. Icyo kiba icya kabiri mu bitangaza Yezu yakoze bimuranga, yagikoze avuye muri Yudeya ageze muri Galileya. | 768 | 2,149 |
Bugesera: Bahinduye imyumvire biyemeza kurushaho kwita ku isuku n’isukura. Ni ubukangurambaga bumaze igihe kirenga amezi ane kubera ko bwatangijwe muri Kanama 2023, nyuma yo kugaragarizwa ibibazo byari mu Karere, hagafatwa ingamba zo kugira ngo hagire impinduka, ku nsanganyamatsiko igira iti “Bugesera y’ubudasa, Isuku hose ihera kuri jye”. Abatuye muri ako Karere bavuga ko mbere wasangaga ibishingwe bimenwa ahabonetse hose, ugasanga batita ku guharura ku muhanda, ariko ngo nyuma yo kuganirizwa no kwigishwa mu gihe cy’amezi ane ubukangurambaga bumaze, bibasigiye impinduka nziza. Claudette Nyirangirababyeyi wo mu Murenge wa Mareba, avuga ko kuva baganirizwa bakanigishwa n’inzego zitandukanye, batangiye gukorera hamwe ku buryo byatanze umusaruro ufatika ugereranyije n’uko mbere byari byifashe. Ati “Mbere hari umwanda ntabwo najya kubeshya, kuko no mu muhanda ntabwo bitaga ku kuhaharura ntabyo bakoraga, umuntu yahakoraga abonye umwanya, atawubona akabanza akihingira, yazabona bikabije basigaye bazirikamo ihene, akabona kuhakora, ariko ubu ngubu imihanda iraharuye, amazu arakurungiye, mbega uhageze nibwo wamenya ko hari isuku.” Florida Nyirangirababyeyi wo mu Murenge wa Nyarugenge, avuga ko ibyo bakoraga mbere y’ubukangurambaga bitanozwaga neza nk’uko bisigaye bikorwa. Ati “Hari igihe wajyaga usanga abagore basa neza, ariko wagera ku bana ugasanga ntibamesewe, ntibambaye neza, cyangwa se aho tuba ukumva ko niba inzu itarimo sima nta kindi gisubizo, ariko ubu twishyize hamwe dukora akantu ka tube heza, tugakoresha umugina, ivu, n’amase, tugakata icyondo tugakurungira amazu, buri wese tukagenda tumuzenguruka, ubu nta vumbi riboneka mu mazu yacu, atari ukuvuga ngo umuntu aba heza ari uko afite sima yapavomye, twasanze n’ibyacu tubana na byo byagira isuku n’isukura aho utuye.” Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, avuga ko mbere abantu bumvaga ko umwanda ari ibishingwe gusa. Ati “Mbere abantu bumvaga umwanda bakawumva nk’ibishingwe, ariko twaje gusobanukirwa ko umwanda ari ibintu bigari. Kuba ibikoresho biri aho bitagomba kuba ni umwanda, no kuba ibiribwa n’amafunguro bitabitse uko bigomba kubikwa ni umwanda, no kubaka mu kajagari ni umwanda, twasobanukiwe byinshi. Ikindi twagenzuye ahashobora kubakwa ubwiherero rusange ndetse n’ibimoteri tugenda tujugunyamo imyanda, bikaba birimo bigenda bikorwa.” Agaruka ku bijyanye n’isuku, Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa, avuga ko ibijyanye n’ubwiherero rusange ari ibikorwa bigomba kwitabwaho. Ati “Ni ibikorwa by’ingenzi, cyane ko ari serivisi abantu baba bakeneye, cyane cyane ku Karere kagendwa cyane nk’aka, twamaze kugaragarizwa ko atari igikorwa Leta yagombye gushyiramo ingengo y’imari, kuko hari abashoramari baba bifuza kuba babikora, bikadufasha kuba twahangira imirimo n’ibyiciro bimwe by’abantu bashobora kuza kuba babikora, turakomeza dukorane, Akarere kamaze kugaragaza aho ubwo bwiherero bushobora kujya.” Muri ubwo bukangurambaga hatanzwe ibikoresho by’isuku ku baturage bo mu Mudugudu wa Sumbure, birimo amavuta, amajerekani 72, imiti y’amasabune 38, Omo 76, imyenda 1,570, amata ku babyeyi batwite n’abana litiro 250, ifu y’igikoma ibiro 360 hamwe n’isukari ibiro 90. Umunyamakuru @ lvRaheema | 437 | 1,257 |
U Burundi bwanze gutanga umurambo wa Bihozagara. Leta y’u Burundi yifuza ko umuryango wa Bihozagara wemeza ko yishwe n’indwara isanzwe kandi ngo bukaba butzarekura umurambo mu gihe iyo nyandiko itabonetse. Jacques Bihozagara wakoreraga ibikorwa by’ubucuruzi muri iki gihugu, yaguye muri gereza ya Mpimba tariki 30 Werurwe 2016 , nyuma yo gutabwa muri yombi leta imushinja kuba intasi y’u Rwanda. RFI yavuze ko ubuhamya bw’abari bafunganywe nawe bushimangira ko mu gitondo cyo ku munsi yapfiriyeho ngo yari ameze neza. Ku gicamunsi atangira kumva amerewe nabi ari nabwo yahise ajyanwa mu Bitaro bya Gereza ya Mpimba ahita ashiramo umwuka mu minota itarenze 20. Urupfu rwa Bihozagara ruje rukurikije ibindi birego byinshi by’imiryango y’Abanyarwanda baba ababa muri iki gihugu n’abahakoreraga ibikorwa bitandukanye bakomeje kuvuga ko abo mu miryango yabo bagiye bafata na leta y’iki gihugu bamwe bakaburirwa irengero, abandi bagafungirwa aho bakorerwa iyicarubozo. Leta y’u Rwanda yahise isaba Leta y’u Burundi kuyiha ibisobanuro byimbitse ku rupfu rwa Bihozagara wigeze kuba Minisitiri w’Urubyiruko na Siporo akaza no kuba Ambasaderi wa mbere mu Bufaransa kuva aho u Rwanda rwongeye kuhafungurira ambasade. Perezida wa Amerika Barack Obama nawe yatangaje ko urupfu rwa Bihozagara rushimangira neza amaraporo atandukanye yagiye akorwa n’imiryango mpuzamahanga ku bwicanyi leta y’iki gihugu ikomeje gukorera abaturage. | 203 | 545 |
Barasabwa kwirinda ubujura bukorerwa kuri interineti. Mu nama yahuje ubuyobozi bukuru bwa I&M Bank n’abakiriya bayo bo mu Karere ka Huye kuri uyu wa 20 Nyakanga 2016, abakiriya bibukijwe ko ubujura bukorererwa kuri interineti bumaze gufata intera yo hejuru, cyane cyane ku mafaranga yoherezwa mu bihugu by’amahanga. Nyirindekwe Callixte, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi muri I&M Bank, avuga ko iki kibazo cyakunze kugaragara, aho abakiriya bohereza amafaranga hanze y’u Rwanda, bakayibwa binyuze kuri interineti. Avuga ko Banki yabo igira abakiriya inama zo kujya bitonda bagasuzuma neza konti boherezaho amafaranga mu bihugu byo hanze, baba babona bazishidikanyaho bakegera ubuyobozi bwa banki kugira ngo bubafashe. Ati ”Iki kibazo cyakunze kugaragara, ari na yo mpamvu tugira abakiriya bacu inama zo kujya bitonda bakareba neza konti boherezaho amafaranga, babona bazishidikanyaho bakatwegera tukabafasha”. Munyaneza Narcisse, umucuruzi mu turere twa Huye, Nyaruguru na Gisagara ukorana na I&M Bank, avuga ko nubwo ataribwa amafaranga muri ubu buryo, ariko ngo ajya yumva abayibwe. Munayaneza ashimira ubuyobozi bwa banki bakorana buhora bureba inyungu z’abakiriya bayo, gusa akanaboneraho gusaba bagenzi be kujya bitwararika umutekano w’amafaranga yabo, birinda ubujura ubwo ari bwo bwose. Ati ”Jyewe nta we uranyiba muri ubwo buryo, gusa njya mbyumva. Kandi abajura bahagurukiye kwiba amafaranga ari benshi, ni na yo mpamvu dukwiye guhora twitwararika umutekano w’amafaranga yacu, atari no kuvuga ngo n’ayo kuri interineti gusa”. Gahunda yo kwigera abakiriya bayo, I&M Bank iyikora buri mwaka, bakaganirira hamwe uburyo banki yarushaho kunoza serivisi ibaha, na bo bakayigezaho ibyo babona bitagenda neza bifuza ko byakosoka, ndetse bakanagaragaza izindi serivisi bifuza ko iyi banki yabongerera. Zimwe muri serivisi abakorana na I&M Bank muri Huye bifuza ko bahabwa, ngo harimo kongera amasaha ifungira, kuko ngo ifunga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, nyamara abenshi muri bo ngo ari bwo baba bakiva mu mirimo bazanye amafaranga yo kubitsa. Umunyamakuru @ CharlesRUZINDA2 | 295 | 808 |
Koperative ya COAM. Koperative ya COAM ni koperative y'abadozi b'imyenda aho babarizwa mu m'akoperative agiye atandukanye bakorera umwunga w'ubudozi bw’imyenda mu nyubako iherereye muri Gare Ya Muhanga mu karere ka muhanga mu intara y'amajyepfo yu Rwanda .
COAM.
COAM idoda imyenda ndetse n'impuzankano z’abakozi b’ibigo byigenga ndetse n'inyenda bitandukanye. Mu karere ka Muhanga, kugira ngo itsinda rikora ubucuruzi cyangwa abantu ku giti cyabo bahabwe ibyangombwa bibemerera gukora bategekwa kujya gukorera mu nyubako y’ubucuruzi y’akarere ka Muhanga iherereye muri gare ya Muhanga, Iyi nyubako yubatse ku bufatante bw’akarere n’ikigo gikora umurimo wo gutwara abagenzi mu modoka kizwi ku izina rya RFTC . Aho bapiganira amasoko atandukanye agiye atandukanye harimo kudodera impuzankano ibigo by’amashuli imyambaro. | 113 | 319 |