text
stringlengths
159
9.91k
nwords
int64
15
1.2k
ntokens_llama32
int64
70
3.89k
Hasinywe amasezerano azafasha Abanyarwanda kujya gukarishya ubumenyi muri Canada mu bijyanye na AI. Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yagaragaje ko ayo masezerano basinyanye azatuma abanyeshuri bo mu Rwanda bajya kongera ubumenyi muri Canada mu bijyanye na AI n’irindi koranabuhanga rikomeje gutezwa imbere ku Isi. Ati “Aya masezerano tumaze gusinya, ni abanyeshuri bazajya kwiga muri Kaminuza zo muri Canada, bakiga ku bijyanye n’ikoranabuhanga ariko cyane cyane mu birebana n’ubwenge bw’ubukorano(AI).” Yakomeje agira ati “Ni ibice bishya turi gukoraho bifite akamaro kandi turifuza ko n’Abanyarwanda batasigara inyuma, ni yo mpamvu dushimira ikigo cy’ubushakashatsi cya Quebec na Kaminuza y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa.” Muri ayo masezerano biteganyijwe ko u Rwanda ruzajya ruhitamo abanyeshuri hakurikijwe ibyo bagiye kwiga ndetse n’ubumenyi basanzwe bafite bushingiye ku byo bize muri Kaminuza kuko areba ibyiciro byisumbuyeho. Ati “Ntabwo abo banyeshuri tubasabira ikintu kidasanzwe cyangwa kibashyira hasi y’abandi banyeshuri, bagomba gusaba iyo myanya bakayitsindira hanyuma Leta y’u Rwanda ifatanyije n’icyo kigo cyo muri Quebec dufatanya kubishyurira kandi amasezerano twagiranye ni uko bazajya bishyura nk’ayo umunyagihugu hariya yishyura.” Minisitiri Twagirayezu yagaragaje ko u Rwanda rwishimiye ayo masezerano kandi bifuza ko yatangira gukurikizwa vuba mu gutanga umusaruro ngo u Rwanda rugire abahanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Kugeza ubu Abanyarwanda barindwi bari kwiga muri Canada ibijyanye n’ikoranabuhanga ryisumbuye rya ‘quantum computing’ barimo abari mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza n’abari mu cyiciro cy’Ikirenga. Umuyobozi Mukuru ushinzwe Siyansi mu ntara ya Quebec muri Canada akaba no mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza y’u Rwanda, Prof Remi Quirion, yashimangiye ko gutanga amahirwe yo guteza imbere ikoranabuhanga ari igisobanuro cyiza cyo kumenya uruhare rwaryo mu iterambere ry’igihugu. Yavuze ko muri ayo masezerano inzego zombi zashyizeho umukono azafasha abanyeshuri b’abanyarwanda kuvoma ubumenyi nabo bakazabusangiza abandi. Ayo masezerano yashyizweho umukono mu gihe i Kigali hari hateraniye inama ihuza abo mu rwego rw’uburezi, abo mu nzego zifata ibyemezo, muri dipolomasi no mu rwego rw’abikorera baturutse mu bihugu 65 mu 160 bigize Ihuriro ry’Abajyanama ba za Guverinoma muri Siyansi, INGSA. Intego nyamukuru yayo ni ugushaka ibisubizo bishingiye kuri siyansi, by’ibibazo bibangamiye Isi birimo ibyatewe n’icyorezo cya Covid-19, ihindagurika ry’ibihe n’ibyerekeye ku ikoranabuhanga ritera imbere byihuse. Prof Romain Murenzi wigisha mu ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro rya Worcester Polytechnic Institute muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wanabaye minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, yagaragaje ko gushora mu ikoranabuhanga biza ku isonga mu guteza imbere igihugu. Yasabye abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda kubyaza umusaruro amahirwe babona ndetse no kurushaho kwimakaza ikoranabuhanga mu byo babakora. Yabasabye kandi kurushaho kurangwa n’imyitwarire myiza mu myigire yabo no gukomeza kuzirikana akamaro k’ikoranabuhanga mu guteza imbere igihugu. Aya masezerano yitezweho gufasha Abanyarwanda guteza imbere ikoranabuhanga Minisitiri Twagirayezu ashyira umukono kuri ayo masezerano Umuyobozi Mukuru ushinzwe Siyansi mu ntara ya Quebec muri Canada akaba no mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza y’u Rwanda, Prof Remi Quirion, ashyira umukono ku masezerano Abanyarwanda bagiye koroherwa kwiga muri Canada Amafoto: Kwizera Herve
467
1,321
Karongi Vision Sports Center ije gukura mu bwigunge abanya Karongi. Iyi kipe ikivuka izagaragara bwa mbere muri shampiyona y’umukino w’amagare, ku wa 06 Gicurasi 2017, ubwo abasiganwa bazava i Kigali berekeza i Nyagatare. Umuyobozi wa Karongi Vision Sports Center Mupenzi Christophe Rene, aganira na Kigali Today yavuze ko iyi kipe ifite intego zo kuzamura impano z’abanya Karongi mu mukino w’amagare. Izanafasha kandi ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (Ferwacy) kurushaho kugira abakinnyi benshi bazajya bafasha igihugu mu marushanwa atandukanye Mpuzamahanga. Yagize ati” Twashyizeho ikipe y’amagare izasusurutsa Abanya-Karongi,kandi kuba twongereye amakipe bizafasha Ferwacy kubona abakinnyi benshi kandi beza bazayifasha guseruka kuko hazaba harimo uguhangana kw’abakinnyi.” Perezida w’iyi kipe kandi yakomeje atangaza ko bafite n’intego yo guhatana ku buryo bamwe mu bakinnyi b’ikipe ye bazatoranywa bakazakina Tour Du Rwanda y’uyu mwaka bityo ngo bikabatera imbaraga. Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, nabo ngo babona kuba iyi kipe nshya ije ari inyungu kuri uyu mukino nk’uko perezida waryo Aimable Bayingana yabitangaje. Ati”Biradushimishije kandi bizadufasha kuko abakinnyi baziyongera maze biryoshye shampiyona. Ikindi kandi tuzabyungukiramo no ku ikipe y’igihugu kuko hazabamo guhangana, bityo abakinnyi bakore cyane ku buryo tuzaba dufite abakinnyi bakomeye cyane.” Iyi kipe yiyongereye ku makipe yari asanzwe yitabira amarushanwa y’amagare mu Rwanda arimo Club Benediction y’i Rubavu, Les Amis Sportifs y’i Rwamagana, Ciney Elmay na CCA y’i huye.
217
605
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri bo muri Kaminuza y’Ubucuruzi ya Columbia. Aba banyeshuri bakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro, ku wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024. Uru ruzinduko rw’aba banyeshuri ruri muri gahunda ya Chazen Global Immersion Program, aho bari kwigira ku Rwanda mu bijyanye n’imiyoborere, gukemura amakimbirane ndetse n’amahirwe y’ubucuruzi, ku nsangamatsiko igira iti: “Lessons from Rwanda on Conflict, Leadership and Business Opportunities”. Aba banyeshuri bari baherekejwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Francis Gatare, ndetse na Ange Kagame, Umuyobozi wungirije w’Akanama gashinzwe Ingamba na Politiki za Leta mu Biro bya Perezida. Kaminuza y’Ubucuruzi ya Columbia, ni Ishuri ryigenga ryigisha ibijyanye n’Ubucuruzi rikaba ribarizwa mu mujyi wa New York. Iyo kaminuza yashinzwe mu 1916, ikaba ari rimwe mu mashuri atandatu y’Ubucuruzi abarizwa mu cyitwa ‘Ivy League’ ndetse kandi ni rimwe mu mashuri y’ubucuruzi akuze ku isi. ‘Ivy League’ ni ihuriro rihuza amashuri yigisha ibijyanye n’Ubucuruzi, rikaba ribarizwamo agera ku umunani akomeye y’ubucuruzi harimo nka Kaminuza ya Brown, Kaminuza ya Columbia, Kaminuza ya Cornell, Ishuri rikuru rya Dartmouth, Kaminuza ya Harvard, Kaminuza ya Pennsylvania ibarizwamo ishuri ry’ubucuruzi rya Wharton, Kaminuza ya Princeton na Kaminuza ya Yale. Umunyamakuru @RuzindanaJunior
187
513
12 Mata 1994: Abatutsi barenga 6000 barishwe kuri Paruwasi ya Musha. Nubwo Inkotanyi zari zigeze mu nkengero za Kigali, ku wa 12 Mata 1994  Abatutsi barishwe mu Gihugu hose. Abatutsi barenga 6,000 bari bahungiye kuri Paruwasi ya Musha barishwe( ubu ni mu Karere ka Rwamagana). Muri Perefegitura zitandukanye: Interahamwe zakomeje kwica Abatutsi muri Gisenyi, Cyangugu, Butare no mu Mujyi wa Kigali. Kigali: Abatutsi biciwe mu kigo Iwacu ku Kabusunzu muri Nyakabanda na Mageragere, ahari ku biro bya Komini Butamwa, ubu ni mu Murenge wa Mageragere. Kayonza: Abatutsi bari bahungiye ku Kiliziya ya Mukarange no mu nkengero zayo, barishwe barashira. Abatutsi bari bahungiye ku Kiliziya ya Kabarondo (mu Karere ka Kayonza), barishwe bose. Abatutsi bari bahungiye Rwinkwavu (mu Karere ka Kayonza) mu mazu y’abazungu, bacukuraga amatini, barishwe. Kamonyi: Abatutsi biciwe ahitwa Gisizi na Gasamba kuri Nyabarongo mu cyahoze ari komini Kayenzi, ubu akaba ari mu Karere ka Kamonyi. Abatutsi bari bahungiye ku ishuri ribanza rya Kagirwamana muri Bumbogo, barishwe. Abasirikare n’Interahamwe bishe Abatutsi bari bahungiye kuri Centre de Sante ya Jali, ubu ni mu Murenge wa Jali. Bari bizeye ko abasirikare babarindira umutekano, kuko hari hegereye ikigo cya gisirikare. Babica bavuga ngo bagire vuba kuko Ingabo za FPR-Inkotanyi zari zigeze Kabuye. Abatutsi bari bahungiye kuri Centre ya Birembo muri Bumbogo, barishwe. Bugesera: Abatutsi bari bahungiye i Kayenzi ku rusengero rw’Itorero ADEPR, mu Karere ka Bugesera, barishwe bose. Byumba: Hagati y’itariki 12-13/04/1994; Abatutsi bo ku Muyumbu (ubu ni mu Karere ka Rwamagana) cyane cyane abari bahungiye kwa Rutabubura, barishwe bose. Muri komini Bicumbi yari iherereye ku birometero 20 uturutse mu Mujyi wa Kigali, Interahamwe zishe abatutsi barenga 350. Cyangugu: Hishwe Abatutsi muri Gihundwe (Shagasha, Bisanganira) muri Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu Karer ka Rusizi, biciwe ku rusengero rw’ADEPR. Hishwe Abatutsi i Nyakabuye mu Kagali ka Kamanu mu Mudugudu wa Nyakaga bicirwa ahitwa Nyakagoma Hishwe abatutsi b’i Mariba muri Nyabitekeri Hishwe Abatutsi b’i Kibogora muri Kanjongo bicirwa ahahoze Komine Karambo Hishwe Abatutsi b’i Gatamu mu Bushenge bicirwa ahitwa I Gashirabwoba Munsi y’amashuri ya Ntama hiciwe abana b’Abatutsi 12 mu Murenge wa Rugerero muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu. Aya matariki n’ayandi tutavuze, yakusangijwe na MINUBUMWE (CNLG).
357
952
Abagore basaga 4000 mu Rwanda bafashijwe gukuramo inda mu myaka ine ishize. Abazikuriwemo mu mwaka wa 2020-2021 ni 1035, baba 1384 mu mwaka wa 2021-2022, mu gihe biyongeye bakaba 1959 mu 2022-2023. Nibura raporo ya RBC igaragaza ko 60% by’abahawe iyo serivisi basamye bafashwe ku ngufu, 32% bazikuriwemo kuko zibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana, 3% basamye ari abana, 2% basama inda batewe n’abo bafitanye isano ya hafi, mu gihe 1% basamye inda batewe n’uwo babanishijwe ku gahato. Umuryango Uharanira Guteza Imbere Ubuzima, HDI Rwanda, watanze impuruza ko nubwo abo bagore n’abakobwa bakuriwemo inda kwa muganga, iyi serivisi igihenze kuko idatangirwa ku bwisungane mu kwivuza. Umuyobozi wa HDI Rwanda, Dr. Kagaba Aflodis, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati “Ubundi gukuramo inda ni icyaha mu Rwanda ndetse cyari gifite ibihano bikaze cyane [….] Navuga ko guhera mu 2010 gahoro gahoro u Rwanda rumaze kugenda ruvugurura amategeko, ndetse iyo turebye intambwe imaze guterwa irashimishije.’’ Gusa Dr. Kagaba avuga ko imitangirwe y’iyo serivisi ikirimo icyuho cy’uko nta biciro byayo bizwi, bigatuma hari amavuriro cyangwa abaganga ku giti cyabo babyuririraho bagahenda uyihabwa. Ati “Turacyafite ikibazo gikomeye cy’amafaranga bacibwa ya serivisi kwa muganga. Ubundi serivisi yo gukuramo inda itegeko barikora bavuze ko itangwa na dogiteri, kandi iyo urebye uko inzego z’ubuzima zacu zimeze dogiteri aba ku Bitaro by’Akarere, nyamara mu by’ukuri Abanyarwandakazi benshi bivuriza ku bigo nderabuzima.’’ Kubera ko HDI ijya itanga ubufasha ku bahuye n’ihohoterwa, Kagaba yavuze ko hari abo bajya bajyana kwa muganga bakishyura hagati y’ibihumbi 50 Frw n’ibihumbi 500 Frw. Kuva mu 2018, Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda ryavuguruye zimwe mu ngingo zirebana n’icyaha cyo gukuramo inda, rikuraho ibyafatwaga nk’inzitizi ku wabyemerewe. Ingingo ya 125 y’iri tegeko ivuga ko ukutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda bibaho iyo byakozwe kubera impamvu zirimo kuba utwite ari umwana, kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, no kuba uwakuriwemo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato. Hari kandi kuba uwakuriwemo inda yaratewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri, kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite. Ivuga ko gukurirwamo inda bikorwa na muganga wemewe na Leta. Ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuremo inda bigenwa n’iteka rya Minisitiri ufite ubuvuzi mu nshingano ze. Iyo nyuma yo gukurirwamo inda bigaragaye ko uwayikuriwemo yabisabye nta mpamvu yemewe n’itegeko ashingiraho ahanwa nk’uwikuyemo inda. Dr. Kagaba kandi avuga ko hari ibikwiye guhindurwa mu itegeko kuko hari nk’aho risaba ko umwana utujuje imyaka y’ubukure agomba guherekezwa n’umubyeyi we kugira ngo abone guhabwa serivisi yo gukuramo inda, ibituma hari abana baterwa ubwoba no kuba umubyeyi yanamenya ko bakoze imibonano mpuzabitsina, bakaba bahitamo kuzikuramo mu buryo bwa magendu bikabakururira ibibazo birimo n’urupfu.
439
1,229
Chicago:Urukiko rwahagaritse ibirego 10 byashinjwaga R.Kelly. Urukiko rwo muri Chicago rwahagaritse birego 10 byashinjwaga umuhanzi R.Kelly uherutse gukatirwa igihano cy’imyaka 30 y’igifungo nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gufata ku ngufu.Umuhanzi w’icyamamare R. Kelly watangiye igifungo cy’imyaka 30 aherutse gukatirwa nyuma yo guhamwa n’ibyaho birimo gufata ku ngufu abana b’abakobwa batarageza ku myaka 18, kuri ubu yeretswe imbabazi n’urukiko rwo muri Chicago ruhagarika ibirego 10 yashinjwaga ndetse yagombaga kwitaba urukiko kuwa Gatanu w’iki cyumweru gusa byahagaze kuko yakuriweho ibi birego.Nk’uko byatangajwe na CNN, yavuze ko ibirego 10 birimo 3 byo gufata ku ngufu abana b’abakobwa nibyo byashinjwaga umuhanzi R.Kelly akaba yagombaga kuzabiburanira mu rukiko rukuru rw’umujyi wa Chicago akomokamo ari naho yakoreye ibi byaha.Umushinjacyaha mukuru w’uru rukiko witwa Kim Foxx yatangaje impamvu bahagaritse ibirego 10 byashinjwaga R.Kelly.Mu magambo Kim Foxx yabwiye CCN yagize ati"Twasanze imyaka 30 ikwiriye R.Kelly nta yindi twarenzaho kuko anafite ibindi birego akurikiranyweho bishobora kuzatuma imyaka 30 yiyongera.Yakomeje agira ati"Guhagarika ibi birego ntacyo bihinduye kuri R.Kelly kuko aracyafite ibindi bikomeye birimo icyaha cyo gukinisha Filime y’urukozasoni umwana w’umukobwa kandi yasabiwe igifungo cy’imyaka 20. Ibyo byose twabyizeho tubona kumukuriraho biriya birego 10 ntacyo byangiza".
185
576
yavuze ko ibihugu byateye imbere bihora bisuzugura ibikiri mu nzira y’amajyambere, ku buryo ngo nta cyiza babivugaho, ndetse ko nta n’ubundi butabazi byatanga; ashingiye ku kuba ngo byaratereranye u Rwanda igihe cya Jenoside. Yagize ati "Bahora badutezeho ibibi gusa nka Jenoside n’ibindi. Icyiza rero ni uko tutategereza uzaza kudutabara turi mu kaga, ahubwo ni uko twahitamo kwirinda kukajyamo." Perezida Kagame yahereyeho asaba urubyiruko kumva ko iki atari igihe cyo gutakaza ubuyobozi bw’igihugu bafite. Ati "Abaturage bagomba kwihitiramo inzira ya nyayo bumvikanyeho, kuko demokarasi iri mu murongo w’ibyo amahanga yifuza itari iy’abenegihugu bifuza, yaba atari nziza". Amwe mu mahanga rwemeye u Rwanda nk’intangarugero Komisiyo y’Afurika yunze Ubumwe (AUC) yasabye ibihugu byigize umugabane w’Afurika gufatira urugero ku Rwanda mu gushyira abagore muri politiki. Mu nama yabereye i Kigali ihuje ibihugu 40 byo ku mugabane w’Afurika ku wa 04 ukuboza 2015, Dr Aisha Laraba Abdullahi, Komiseri ushinzwe Politiki muri AUC, yavuze ko mu bihugu byose by’Afurika n’ahandi henshi ku isi, nta gihugu kiyingayinga u Rwanda mu kugira abagore benshi muri politiki urebeye ku bagize Inteko ishinga amategeko. Yagize ati “Muri Senegal, Seychelles na Afurika y’Epfo (bagerageza), umubare w’abagore mu Nteko ni 40%, muri Mozambique, Angola, Uganda bari kuri 35%; muri Amerika bari kuri 18%; ngaho nimugereranye n’u Rwanda rugeze kuri 64%”. Yabivugiye mu nama ngarukamwaka iteraniye i Kigali yiga kuri demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’imiyoborere muri Afurika; hagamijwe gushaka uburyo urubyiruko cyane cyane abakobwa bajya muri politiki, ku wa mbere tariki 7 Ukuboza 2015. Yashimye kandi ko muri Guverinoma y’u Rwanda hagaragaramo 37.3% by’abagore, inzego z’ubucamanza zigizwe na 44%, ndetse na 38% by’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu. Ati “Duhereye kuri iyi mibare, u Rwanda ruraha buri wese urugero; harimo n’ibihugu by’u Burayi bw’Amajyaruguru; u Rwanda ni igihangange ku isi mu bijyanye n’uburinganire bw’abagore n’abagabo.” Ministiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, yavuze ko igihugu kititaye ku burenganzira bw’abagore, ubuzima burushaho gukomera kandi ntibunashoboke. Urubyiruko rwashishikarijwe kujya muri Politiki U Rwanda rurashaka gutera iyi ntambwe nyuma yo kuziba icyuho cyagaragaraga mu myanya y’abagore muri politiki, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’urwego rushinzwe imiyoborere (RGB), Prof Shyaka Anastase, ku wa gatanu tariki 4 Ukuboza 2015. Yagize ati “Ubu ntabwo tugifite icyuho cy’uko abagore ari bake mu nzego z’ubuyobozi, ariko icyo turimo kwibaza ni ukuntu urubyuruko cyane cyane abokobwa bazamo; biradusaba gushyira imbaraga mu bukangurambaga.” Umuyobozi ushinzwe Politiki muri Komisiyo y’Afurika yunze Ubumwe, wari witabiriye iyi nama yahuje ibihugu bigera kuri 40, Dr Khabele Matlosa, yasabye ibihugu by’Afurika kunoza gahunda zose zatuma urubyiruko cyane cyane abakobwa bagaragara mu mitwe ya politiki kuko ari ho hava abayobozi. Abitabiriye Rwanda day 2015 nabo basanga u Rwanda rukwiye kubera amahanga urugero rwiza muri Politiki Abanyamahanga biganjemo abaturuka mu bihugu birimo amakimbirane ku mugabane w’Afrika barifuza ko u Rwanda rwagira icyo rukora kugirango amahoro rumaze kugeraho ruyatange no ku bandi. Ubwo yitabiraga Rwanda Day 2015, ku wa 03 Ukwakira 2015 Nkurunziza Anne Marie uvuka mu Burundi yavuze ko yashakanye n’Umunyarwanda nubwo akomoka mu Burundi kandi akaba yifuza ko u Rwanda nk’igihugu k’igituranyi cy’Uburundi rutabera ibibi biri kuhakorerwa. Nkurunziza agira ati “Ukuriye u Rwanda kandi Uburundi bufite ikibazo cy’umutekano, uraretse pe Uburundi bupfe! Nyakubahwa turakwinginze, Nyakubahwa ntureke Uburundi bupfa ngo bugende, ndakwingize Nyakubahwa turagutumye gira imbabazi”. Naho umwe mu bitabiriye Rwanda Day uvuka mu gihugu cya Cote d’Ivoire yasabye Umukuru w’igihugu ko ubunararibonye yakoresheje ahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabusangiza abayobozi ba Cote d’Ivoire bakabasha guhagarika amakimbirane n’uwbicanyi bubera iwabo.
556
1,547
Murindababisha Edouard umukozi wa LODA muri Nyamagabe yagizwe umwere ku cyaha cy’ubusambanyi yari akurikiranyweho. Tariki 9 Mata 2023, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Murindababisha wakorega mu Karere ka Nyamagabe akekwaho gukora ibikorwa by’urukozasoni mu ruhame. RIB yamutaye muri yombi nyuma y’uko amashusho ye asakaye ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza ari mu kabari yicaweho n’umukobwa basa nk’abari gukora imibonano mpuzabitsina. Uyu mugabo yaje kwitaba urukiko tariki ya 25 Mata 2023 mu iburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, ahabwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo we n’abamwunganira mu by’amategeko, bahita bajuririra iki cyemezo. Amakuru avuga ko mu rukiko abacamanza babajije abashinjacyaha aho umukobwa wagaragaye yicaye ku musore ari, uwafashe amashusho ndetse n’uwayikwirakwije, ariko bose barabura. Ikindi kimenyetso cyashingiweho uregwa agirwa umwere ni uko umutangabuhamya bari bazanye yavuze ko atari ari aho biriya byabereye kuko ngo yari yakoze ijoro, ahishura ko nawe yabibonye ku mbuga nkoranyambaga. Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe ubukungu, Habimana Thaddée, yemereye itangazamakuru ko ko uyu mugabo yarekuwe ariko atari yatangira akazi. Yagize ati “Nibyo yarafunguwe ariko ntabwo arasubira mu kazi, burya ni umukozi wa LODA [Ikigo gishinzwe gutera Inkunga ibikorwa by’Iterambere mu nzego z’Ibanze] ariko ukorera hano ubwo rero ntarasubira mu kazi.” Yongeyeho ko bizeye ko LODA izamusubiza mu kazi kubera ko yabaye umwere kandi umuntu iyo afunzwe igihe kitagera ku mezi atandatu asubira mu kazi. Mbere tariki 22 Gicurasi 2023 ari bwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Murindababisha ahita arekurwa arataha. Jean Elysee Byiringiro / Indatwa.org
241
703
Nyanzale: M23 yamaze kuwigarurira bidasubirwaho. Umutwe wa M23 watangaje ko wegukanye Umujyi wa Nyanzale ku wa 05 Werurwe, kakaba ari agace ko muri Teritwari ya Rutshuru bivugwa ko kavukamo Gen. Sultani Makenga, uyobora igisirikare cya M23. Ako gace ka Nyanzale gaherereye muri Teritwari ya Rutshuru, ni mu bilometero 130 ugana mu majyaruguru y’Umujyi wa Goma. Imirwano ikomeye yari imaze iminsi ibiri ishyamiranyije umutwe wa M23 na FARDC ifanyije n’indi mitwe yayiyunzeho. Ku mugoroba wo ku wa mbere byavugwaga ko M23 yigaruriye Nyanzale, ndetse n’uduce twa Katsiro na Mabenga two muri Teritwari ya Masisi, uwo mutwe wemeza ko ugenzura. Lt Col Willy Ngoma uvugira igisirikare cya M23 ku wa 5 Werurwe, yemeje ko umujyi wa Nyanzale, wamaze kugera mu maboko y’uwo mutwe. Ati “Intare za Sarambwe zirangaje ku butaka bw’abasekuruza bazo, Nyanzale irahumeka ituze no gutabarwa kw’abahungu bayo babikwiriye”. Nubwo M23 iri kwigarurira uduce twinshi twegereye Goma, hari hashize igihe abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu bifite ingabo muri Kongo zirigufasha FARDC bahuriye i Goma. Abo bayobozi b’ingabo bakaba barunguranye ibitekerezo, mu  buryo bashyiramo imbaraga mu guhashya M23. Leta ya Kongo ifite ubwoba bw’uko Umujyi wa Goma wafatwa, kugeza ubu ukaba urinzwe cyane n’ingabo za SADC na MONUSCO, mu rwego rwo gukumira ibitero bishobora kugabwa ku mujyi mukuru wa Kivu y’Amajyarugu. Abakurikiranira hafi intambara yo muri Kongo bavuga ko imirwano ishobora gukaza umurego mu minsi iri imbere, nyuma y’igihe kirenga ukwezi isatira imijyi ya Goma na Sake. Hari hashize igihe gito u Rwanda ruburiye umuryango w’Afurika yunze ubumwe, ku gitekerezo cyo gufasha ingabo ziri mu butumwa bwa SADC mu burasirazuba bwa Kongo
251
688
Barifuza icyumweru cy’ubuziranenge bw’amata. Babisabye kuri uyu wa 14 Kamena 2016 ubwo bari mu biganiro ku iteka rya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi rigenga uburyo bwo gukusanya, gutwara no gucuruza amata ryo ku wa 15 Gashyantare 2016. Nyirampabwa Jeanne Francoise, ushinzwe Amategeko muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, avuga ko bahisemo gusobanurira abafite aho bahuriye n’ubucuruzi bw’amata iri teka kugira ngo barigeze ku borozi. Yemeza ko guhera muri Nzeri 2016, nta muntu uzaba wemerewe kongera gutwara amata mu ijerekani. Ngo nta n’abazayacuruza muri resitora cyangwa ahandi atabanje kunyuzwa ku ikusanyirizo ngo apimwe ubuziranenge. Ati “Ni uburenganzira n’umutekano ku mworozi kubanza gupimisaha amata ye ku ikusanyirizo agahabwa icyemezo ko amata ye yujuje ubuzirange akajya kuyagurisha aho ashaka hose.” Mushayija Charles, uyobora Ihuriro ry’Aborozi mu Karere ka Nyagatare, avuga ko bagiye kubanza kwereka abacuruza amata cyane muri za kiyosike na Resitora ububi bw’amata bacuruza kugira ngo bazitabire kujya bagura ayanyuze mu ikusanyirizo. Uwitwa Rwamurenzi Steven avuga ko kubahiriza ibikubiye muri iri teka bigoye cyane ku mworozi ndetse n’umucuruzi. Yifuza ko habaho ahubwo icyumweru ngarukamwaka kigamije ubukangurambaga ku kwita ku isuku y’amata, ubwikorezi no kwita ku buziranenge bwayo kuko go byatuma buri rwego rwikubita agashyi rukanoza ibyo rutakoraga neza. Agira ati “ Hakabayeho icyumweru cy’ubuziranenge bw’amata, abantu bakongera kwibutswa isuku, uko atwarwa ndetse ko ari na ngombwa gupimwa ubuziranenge bwayo. Abaveterineri, aborozi n’abacuruza amata bakwisuzuma.” Iri teka riteganya ko amata yose agomba kujya ajyanwa ku ikusanyirizo ari mu bicuba bitari amajerekani, ibicuba na byo kandi ntibigerekeranywe igihe biri mu modoka. Rivuga kandi ko nta mucuruzi wemerewe gucuruza amata adafite icyemezo cy’ikusanyirizo ryayapimye. Umunyamakuru @ SEBASAZAGEmman1
258
748
Leila Nakabira. Leila Nakabira, na Leilah Nakabira (wavutse 1993) ni umukinnyi wa filime ukomoka muri Uganda, akaba Umwanditsi wa filimi n’umugore uharanira inyungu z'igitsinagore. Ni umuyobozi mukuru wa Lepa Africa Films akaba yarashinze Leilah Nakabira For Charity Foundation. Uburezi. Nakabira yize Quantitative Economics muri kaminuza ya Makerere, Kampala, Uganda, ari naho yarangirije. Nyuma yigihe runaka mubikorwa bya firime, yahisemo gusubira kwiga amashusho. Umwuga. Yakiriye ibihembo bitatu byumukinnyi "mwiza wa Zahabu (Ikinamico)", "Umukinnyi wa" Zahabu wizewe cyane na "Golden Discovery Actor" ibihembo byigihembo cya Golden Movie Awards Africa 2018 (GMAA) cyabaye ku ya 2 kamena, amazina yabatowe yitwa Palaise de la culture, Treichville, Abidjan, Côte d'Ivoire, kubera filime yakinnye yitwa, "The Forbidden", yakozwe na Nampala Claire. Mu Zulu Afurika Film Academy Awards (ZAFAA) 2018, arabyuka bahatanira mu "Best Actor Female" category kuko filime imwe. Yari bahatanira na yegukanye "Best Actress" igihembo mu Film Festival Awards UDADA y'abagore yabereye ku ya 20 Ukwakira, 2018 muri Kenya kuko filime imwe. Yari yongeye bahatanira mu "Best Actress" category ku African Film Festival (Arta'atu) Awards 2019, kuko filime imwe. Ibirori byabaye ku ya 30 Kamena muri salle ya Moody Performance, 2520 Street Street, Dallas, Texas, Amerika . Kuko hasigaye film imwe, mu kiyaga cya International Film Festival (LIPFF) Awards yabereye Ugushyingo 6-9, 2019 mu Kenya, yari ku rutonde byiciro bibiri igihembo: "Best Child bakoze" na "Best Actress." Mu munsi w’abagore muri Afurika 2019, yagiriye inama abagore kutagira ubwoba bakurikirana intego zabo.
235
592
gifatika bafasha amakoperative kandi hari “pourcentage” y’amafaranga bakurayo? Kuko n’Abanyarwanda barabivuze ngo nta muntu ujya gusarura aho atabibye bakabaye kuba bagira icyo bafata ku makoperative kugira ngo azamuke aho kugira ngo ahubwo bajye gufatayo amafaranga. Nigeze gukurikirana MINAGRI, “Minister” wa MINAGRI yari yagiranye inama n’abayobozi b’amakoperative yabivuze neza cyane aravuga ati: “Mu makoperative y’ubuhinzi tugiye kuzakuraho ziriya nzego niba ari mpuzamakoperative n’ibiki bigenda bikaba byinshi cyane kandi buri rwego rugafata “pourcentage” muri koperative y’amafaranga kandi ntacyo rwinjiza”. Aravuga ati: “Tuzajya tubaha turekereho urwego rutwereka ikintu gifatika gifasha iyo koperative kugira ngo igere ku musaruro”. Numva ariko byari bikwiye kugenda. Hanyuma ikindi nshaka kuvuga ni ubushobozi bwa RCA. Mwagaragaje muri iyi raporo ko bushobora kuba ari bucyeya butuma batagenzura amakoperative uko bikwiye kandi koko birumvikana, niba bafite abakozi bacye, ariko tukanashimira kuko hari aho bagiye bagenzura kandi bikagenda neza, twanashima kandi ko amakoperative ko hari aho amaze guteza imbere abaturage. Ariko hari icyo bavuze nk’uhagarariye Komisiyo bavuga ngo RCA isigaye ari “regulator” gusa hakaba hashyirwaho urwego cyangwa ikindi kigo cyashingwa nka Koperative. Njyewe numva ahubwo imbaraga zikwiye gushyirwa ku nzego zegereye Abaturage aho amakoperative ari. Impamvu mbivuga hari ikintu kigeze kubaho ndetse bikajya biteganywa bishyirwa kuri “structure” y’Uturere ko hakwiriye abakozi bakuriye koperative ndumva ari mu Karere. Ku rwego rw’Akarere ahenshi barahari, ndetse ahari no ku Mirenge, ariko ugasanga baravuga ngo Uturere tuzagenda dushyiraho abo bakozi uko bagenda babona ubushobozi ku buryo kugeza kuri uyu munota ushobora gusanga hari Uturere dufite abo bakozi, umukozi uhagarariye amakoperative ku Karere, abahagarariye amakoperative ku Mirenge, ugasanga hari n’abadafite umukozi n’umwe kubera bwa bushobozi. Njyewe numva ahubwo wenda uriya mwanzuro nituza kuwemeza biraza kunshimisha, kuko nibura twazabaza “Ministre” ubishinzwe tukamubwira rwose ko ari ikibazo bakareba uburyo bafasha kugira ngo ahubwo bashyireho ba bakozi bashinzwe amakoperative ku Mirenge no ku Karere kuko nibo bashobora kwegera ariya makoperative uko bikwiye kuko babana umunsi ku munsi cyane ko twabonye nk’urugero rw’Ikigo gishinzwe iby’amahugurwa ko kitabasha kubategurira amahugurwa akwiye, kubera ruri kuri “au niveau central” ntibashe kubegera uko bikwiye. Akandi wenda gashamikiye kuri icyo ngicyo ngira ngo mbabaze, ese murebye Uturere wenda tuba dufite bariya bakozi bashinzwe amakoperative baba ku Turere no ku Mirenge nk’ututabafite mwasanze hari itandukaniro rihe kugira ngo wenda tubone niba ari ngombwa? Icya nyuma ni ikijyanye na za SACCOs. Umutekano w’imari yo muri SACCO hari aho nigeze kugera kuba bafite gahunda nziza yuko Banki y’Ubucuruzi zumvikana na za SACCOs amafaranga yabo hari umubare ntarengwa ubundi agomba kurara muri SACCO, za Banki z’ubucuruzi kubera zifite ubushobozi n’uburinzi zikajya kwifatira ayo mafaranga kuri za SACCO ziyajyana muri Banki z’Ubucuruzi. Ese hari aho mwaba mwarabisanze kugira ngo none bibe byafasha abantu babe babitangamo inama ngo bikorwe n’ahandi kuri SACCO zitaragira ubushobozi? Murakoze. Perezida wa Sena, Dr. IYAMUREMYE Augustin Murakoze ba Nyakubahwa Basenateri mwari kuri lisite ya kabiri. Nyuma yo kumva ibibazo n’ibitekerezo byatanzwe twasaba Perezida, akagira icyo abivugaho. Ndagira ngo nibutse ko Visi Perezida ndetse n’abandi bari muri Komisiyo bashobora kunganira atari ngombwa ko biyandikisha kuri lisite ya gatatu. Ijambo ni iryanyu Nyakubahwa Perezida. Perezida wa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari, Honorable NKUSI Juvénal Murakoze Nyakubahwa Perezida wa Sena kumpa ijambo ngo ngerageze gusubiza ibibazo ba Nyakubahwa Basenateri batubajije. Ndabanza kubashimira y’uko bashimye raporo twakoze, biratwereka y’uko no kugerageza kubisubiza tuza kubona koko ibyo tuvuga kandi tukabagezaho ibintu bimeze neza. Ni byo koko muri 2016, Sena yasuzumye ibirebana n’amakoperative cyane cyane mu rwego w’ubuhinzi n’ubworozi kandi iki gikorwa kiri muri “continuity” y’icyo gikorwa. Ni ukuvuga ngo muri 2016 iki gikowa bashoboye kugishyira muri “plan stratégique” ya Sena y’uko Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari
583
1,635
Muhanga: Abayobozi b’amakoperative bibukijwe gucunga neza imitungo yayo. Byagarutsweho mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amakoperative mu Karere ka Muhanga, aho Umuyobozi wako Kayitare Jacqueline, yagaragaje ko amakoperative ahuriza abantu hamwe, bakabikora ku bushake, bafite intego, bagakora ibikorwa byunguka kandi bagasangira inyungu. Umuyobozi w’Akarere avuga kandi ko hari ahakiri intege nke mu micungire y’umutungo n’imiyoborere y’amakoperative, asaba abayobozi bayo kuba abagaragu b’abanyamuryango babahaye inshingano, birinda imyitwarire mibi ishobora guca intege abashaka kwitabira amakoperative. Agira ati “Iyo abitabiriye koperative bayobowe nabi umutungo wabo ugacungwa nabi, bica intege abakeneye kuyitabira. Ni ngombwa rero ko mwebwe bayobozi mugira uruhare mu gufasha abanyamuryango, no gucunga ibyabo neza kugira ngo mukomeze kubaka ubukungu bwa buri wese”. Umwe mu banyamuryango ba Koperative ihinga kawa, Twizeyumukiza Joêl, wo muri Koperative Abateraninkunga ba Sholi yatanze ubuhamya, agaragaza inyungu amaze gukura mu Koperative, kandi ahamya amaze kwiteza imbere. Agira ati “Natangiranye igipimo cya kawa 300 ariko ubu maze kugira kawa 1500 kandi ndacyakomeje gutera izindi, mfite abana bane kandi nta kibazo cyo kubarihira amafaranga y’ishuri mbikesha gukorera muri Koperative”. Avuga ko kubera uburyo ahinga kawa ye, ubu asigaye yakira abantu baturutse hanze baje kumwigiraho, akaba amaze kwakira abarenga 50, kandi ko yishimira icyizere agirirwa n’ibigo by’imari bikamwemerera gufata inguzanyo kuko bazi neza ko azi gukoresha neza inguzanyo akishyura ndetse agashobora kwiteza imbere. Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative Dr. Patrice Mugenzi, avuga ko kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Amakoperative, biri mu bikomeza kugaragaza uruhare rw’abishyize hamwe ku murimo runaka, agasaba ko amaze kwishyira hamwe bakomeza kunga ubumwe bagafatanya kwiteza imbere. Agira ati “Abakora neza mu makoperative yabo biteza imbere, kandi abanyantege nke bazamurwa na bagenzi babo, ni ngombwa rero gukomeza ubufatanye, kuko nibwo muzagera kuri byinshi”. Muri ibyo birori, abanyamuryango ba za koperative bitwaye neza bahawe ibihembo birimo ibikombe, nk’ikimeneyetso cyo kuba indashyikirwa, kandi biyemeza gukomeza gushyira imbaraga mu kunoza ibyo bakora. Umunyamakuru @ murieph
303
869
Abacamanza n’abanditsi b’inkiko 25 bamaze kwirukanwa bazira ruswa kuva mu 2005. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 18/07/2013, Prof. Rugege yatangaje ko zimwe mu ngamba zifatwa mu kurwanya ruswa harimo kugenzura uburyo serivisi zitangwa mu nkiko n’ibyemezo bivugwamo akarengane. Yatangaje ko ibyo bikorwa kugira ngo hasibwe icyuho cya ruswa, guca imanza za ruswa mu gihe kitarambiranye no gushyikiriza urwego rw’umuvunyi abahamwe n’icyaha cya ruswa, kugira ngo amazina yabo atangazwe bityo bakumirwe mu mirimo ya Leta. Mu kiganiro cyari kigamije gusobanurira abanyamakuru aho ruswa ihagaze mu Rwanda cyabaye tariki 18/07/2013, Prof. Rugege yakomeje atangaza ko umusaruro umaze kugaragara ko igihe cyo kubona serivisi mu nkiko cyagabanutse. Umukuru w’Urukiko rw’Ikirenga yatangaje ko abaturage batinyutse gutungira agatoki abakozi b’inkiko babasabye ruswa kandi n’abakozi b’inkiko nabo bahagurukiye gutahura ababuranyi batanga ruswa. Gusa zimwe mu nzitizi zikunze kugaragara ni uko benshi batemera umwanzuro w’inkiko bitewe n’uko batarasobanukirwa neza amategeko, bigatuma bavuga ko habaye ruswa; nk’uko Prof. Rugege yakomeje abitangaza. Kuri icyo kibazo yatangaje ko hateganywa gukoreshwa ingamba zo gukoresha abagenzuzi bigenga mu nkiko, nibura rimwe mu mwaka kugira barebe uko rubanda babona ikibazo cya ruswa mu Rwanda. Raporo zimaze iminsi zisohoka zigaragaza ko u Rwanda ruri imbere muri Afurika mu gutera imbere mu kurwanya ruswa. Prof. Rugege yatangaje ko iyo ntambwe ari iyo kwishimirwa. Emmanuel N. Hitimana
214
589
Hari ibyobo 126 bikirimo imibiri, 450 baracyidegembya mu gihugu imbere. Ibi bitangazwa n’Umuyobozi w’iyi gereza, Chief Superintendent (CS) Kayumba Innocent, uvuga ko byamenyekanye kuva aho agiriye kuhayobora mu mezi ane ashize. CS Kayumba yabitangarije Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye wasuye gereza ya Nyarugenge ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 31 Ukwakira 2019. CS Kayumba agira ati "Kuva aho mpagereye nasanze nta gahunda ihari yo gusaba imbabazi, ariko ubu twabonye abagororwa n’imfungwa 1,035 bamaze kwandika basaba imbabazi". Ati "Na none aba bagororwa, mu bikorwa bigamije ubumwe n’ubwiyunge tumazemo iminsi, batubwiye ko hari ibyobo 126 hirya no hino mu gihugu bikirimo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ". "Biteguye kujya kubitwereka. Hari n’abakoze ibyaha bya Jenoside batarafatwa ngo babihanirwe", nk’uko Umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge yakomeje abigaragaza mu mbonerahamwe y’inyandiko bafite. Umwe mu bayobozi b’imfungwa yakomeje avuga ko basaba ubugenzacyaha kubageraho kugira ngo batange amakuru y’abakoze ibyaha bya Jenoside bakidegembya. Agira ati "Hari abari hanze bakoze Jenoside bafitiwe n’ibimenyetso, kimwe n’abandi amakuru azajya atahurwa ko bakoze Jenoside, ko mbona barimo gusaza bazaburanishwa ryari?" "Ko dusaba ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha kuza tukabaha amakuru ngo babikurikirane, bizatangira ryari?" Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yamenyesheje ubuyobozi bw’amagereza hamwe n’imfungwa ko agiye kubyigaho n’izindi nzego kugira ngo abakoze Jenoside bakidegembya babihanirwe. Agira ati "Turaza kubikurikirana, ntabwo numva ko hari umuntu wakoze Jenoside wagakwiye kuba yidegembya nyamara hari ibimenyetso n’uburyo bwo kubishaka". Gereza ya Nyarugenge kuri ubu ifungiwemo abantu 9,947 barimo abatarakatirwa bangana na 3,137. Muri iyo gereza, Minisitiri Busingye yakiriwe n’imfungwa n’abagororwa bayoboye abandi, akaba yabasabye kwigisha bagenzi babo gucika ku byaha byiganjemo ibijyanye n’ibiyobyabwenge no gusambanya abana. Umunyamakuru @SimonKamuzinzi
269
813
Musanze: Urubyiruko ruravuga imyato ibikorwaremezo rwegerejwe. Urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze ruvuga ko rwishimiye ubumenyi ruri kungukira mu Kigo cy’Urubyiruko cya Musanze kuko kibafasha mu rw’iterambere binyuze mu kwihangira imirimo, ni mu gihe biteguye no gukorera mu isoko rishya ry’imbuto n’imboga mu Mujyi wa Musanze. Hashize umwaka umwe mu Karere ka Musanze huzuye ikigo cy’Urubyiruko kigezweho kirimo ibice bitandukanye birimo aho urubyiruko ruhererwa amahugurwa, aho rumurikira imishinga yarwo ndetse naho ruhererwa inyigisho z’imyororokere. Bamwe muri urwo rubyiruko baragaragaza icyo iki Kigo gifite akamaro kenshi, aho ngo hari icyumba cy’ikoranabuhanga ufite impamyabumenyi biba byoroshye kuza akagerageza amahirwe yo kuba yashakisha akazi bitewe nibyo yisangamo. Uwitwa Imaniraruta Aimable avuga ko ntacyo yari azi kubyerekeye gukoresha mudasobwa, ariko ibyo yigiye muri iki kigo biri kumwinjiriza ifaranga. Ku rundi ruhande abahanzi ndetse n’abandi bafite impano mu mikino itandukanye bahamya ko iki kigo cyabafashije kwagura impano zabo no kumenya uburyo bwagutse bwo kuzimenyekanisha. Iki kigo cy’urubyiruko muri aka Karere ka Musanze, ni umushinga watwaye amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari imwe na miliyoni magana arindwi. Ni mu gihe kandi mu Mujyi wa Musanze hubatswe isoko riteye igomwe, aho bamwe mu bagore n’urubyiruko bacuruza imbuto n’imboga bishimira ko bagiye kurikoreramo batekanye. Iradukunda Justine avuga ko isoko bakoreramo ari rito ku buryo rimwe na rimwe iyo imvura yaguye yangiza ibicuruzwa byabo bagahura n’ibihombo ariko ngo biteze impinduka zikomeye mu mikorere yabo mu isoko rishya Ati”Iri soko rya kijyambere ry’ibiribwa rizadufasha guca akajagari ndetse abacuruzi tugatangira n’imisoro neza.” Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije ushinzwe Ubukungu, Uwanyirigira Clarisse, avuga ko bishimira ibikorwa byubatswe ku bufatanye n’Ikigo cy’Ububiligi gishinzwe iterambere, Enabel. Ati ” Bizafasha Akarere kacu mu buhahirane n’umutekano ku baturage bacu, by’umwihariko dushimira ibikorwaremezo byose twahawe hagamijwe kwihuta mu cyerekezo cy’iterambere.” Umuyobozi Ushinzwe ubutwererane muri Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda, Laurent Preud’homme, avuga ko ubufatanye hagati y’u Bubiligi na Leta y’u Rwanda buzakomeza kunozwa mu rwego rwo gushimangira iterambere ry’ibihugu byombi ndetse n’iry’Akarere muri rusange. Ati” Ibi ni bimwe mu bikorwa by’ibanze bishimangira ubufatanye hagati y’Ibihugu byombi muri gahunda yo guteza imbere, amajyambere y’icyaro harimo nk’ikigo cy’Urubyiruko ,Isoko, Agakiriro bigiye gufasha abantu bikorera ku giti cyabo ndetse no kuzamurira agaciro umusaruro muri aka gace.” Nyinawagaga Claudine, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Inzego z’Ibanze, LODA, avuga ko imishinga Leta y’u Rwanda ifatanya na Enabel yazanye impinduka mu iterambere ry’Uturere ikoreramo. MURERWA DIANE UMUSEKE.RW i Musanze
370
1,119
RD.Congo: Abasirikare 8 ba MONUSCO bakomerekeye mu mirwano i Sake. Abasirikare 8 b’ishami rya UN mu burasirazuba bwa Kongo MONUSCO, bakomerekeye mu mirwano yo kuwa 16 Werurwe, yabereye isake hagati y’ingabo za Kongo n’abo bafatanyije kurwana na M23. Ingabo za MONUSCO zagiye zishinjwa na M23 gufatanya n’ingabo za leta mu mirwano gusa zo zivuga ko akazi kazo ari ukurinda abasivile muri aka face. Umuvugizi w’igisirikare cya DR Congo muri Kivu ya Ruguru yatangaje ko barindwi (7) mu bo mu ngabo za MONUSCO bari mu birindiro byabo i Sake bakomerekejwe n’ibisasu by’inyeshyamba za M23. Umukuru wa MONUSCO muri Congo, madamu Bintou Keita, yasohoye itangazo ryamagana igitero ku ngabo za ONU ariko ntawe ashinja kurasa kuri izo ngabo. Keita yatangaje ko muri icyo gitero hakomeretse ingabo umunani (8) harimo umwe wakomeretse mu buryo bukomeye. Imirwano hagati y’ingabo za leta n’umutwe wa M23 i Sake n’inkengero zayo yubuye kuwa gatandatu mu gitondo nyuma y’igihe kigera ku byumweru bibiri nta mirwano ikomeye iba muri ako gace. Bintou Keita yatangaje ko biteguye “gufasha iperereza ryose rigamije kugaragaza ababikoze imbere y’ubucamanza bwo mu gihugu cyangwa mpuzamahanga”. Nubwo ibi byabaye, MONUSCO ivuga ko izakomeza gufatanya n’ingabo za leta mu bikorwa byo gucunga umutekano w’abaturage. Umutwe wa M23 uvuga ko ingabo za MONUSCO zifasha ingabo za leta mu rugamba barwana. Mu itangazo rye, Bintou Keita ahamagarira “imitwe y’inyeshyamba yose guhagarika ubugizi bwa nabi ku baturage”, akanasaba “M23 by’umwihariko, gushyira intwaro hasi ikubahiriza amasezerano ya Luanda”. Haciye nibura igihe kirenga ibyumweru bitatu nta mirwano ibera muri sake, dore ko imirwano iheruka mu kwezi gushize yasize  nibura abagere ku 250.000 bataye izabo muri ako gace. Umutwe wa M23 wirinze kujyira ibyo utangaza kuri iki kibazo mu gihe MONUSCO ikomeje gutana mu mitwe n’ingabo za leta ya Kongo. Hari ibiganiro Biteganyijwe guhuza abakuru b’ibihugu bya Kongo n’u Rwanda, hitezwe ikizere ko bizagabanya ibitero muri kariya gace. Lete ya Kongo yakomeje gushinja u Rwanda gushyigikira M23 mu gihe u Rwanda narwo rushinja Leta ya Kongo gukorana na FDLR.
326
831
Agashya Kadasanzwe ku mubare w’abakobwa bitabiriye ijonjora rya Miss Rwanda i Kayonza[VIDEO]. Irushanwa rya Miss Rwanda riri kujyenda rifata indi nteera buri uko bwije nuko bukeye, Imyumvire ikajyenda inahinduka cyane ko Abanyarwanda benshi bamaze gusobanukirwa akamaro ko kuba Nyampinga w’Urwanda. Ibyo bigaragarira mu mibare itandukanye y’Abakobwa bitabira iri rushanwa.Ku ikubitiro uru rugendo rwo gutoranya umukobwa uhiga abandi mu Bwiza, Ubumenyi N’Umuco ryatangiriye mu ntara y’Uburengerazuba mu Karere ka Rubavu, aho Abakobwa biyandikishije bose hamwe bari 50, ku munsi Nyir’izina hitabira 30, Naho abemerewe guca imbere y’Akanama nkemura Mpaka bari 13, Abagize Amahirwe yo gukomeza mu kindi kiciro ni 6.Mu ntara y’Amajyaruguru ho hiyandikishije abakobwa bagera kuri 75 abageze ahabereye ijonjora ni 23 naho abemerewe guhatana bujuje ibisabwa ni 14, Naho Abemerewe gukomeza Mukindi kiciro ni 6.Mu ntara y’Amajyepfo ho abakobwa bose biyandikishije ni 79, ababashije kuzuza ibisabwa ku witabira irushanwa ni 17 naho ababashije gutsinda ni 7. icyo gihe niho hari hagaragaye Umubare Munini w’Abakobwa bari bitabiriye Missrwanda 2020.UBWIZA BW’ABAKOBAKOBWA BITABIRIYE MISSRWANDA I KAYONZAKuri iyi nshuro Irushanwa ryari Ryakomereje Mukarere ka Kayonza Intara y’Iburasirazuba hagararagaye umubare munini cyane w’abakobwa babashije kwiyandikisha ngo bahatanire iri Kamba rya Nyampinga 2020, Aho abakobwa biyandikishije bose hamwe ari 90 Imibare yatanzwe n’irushanwa rya Miss Rwanda yerekananye ko abakobwa 41 ari bo bageze ahabereye irushanwa mu gihe 30 ari bo bemerewe guca imbere y’akanama nkempurampaka.ABO BAKOBWA 30 BUJUJE IBISABWA NI ABA BAKURIKIRA:01. Nirere Martha, afite uburebure bwa 1.74m. Yize mu ishami rya PCB mu mashuri yisumbuye.02. Umwali Nice, afite uburebure bwa 1.70m. Yize mu ishami rya Telecommunication mu mashuri yisumbuye.03. Niheza Deborah, afite uburebure bwa 1.71m. Yize mu ishami rya HEG mu mashuri yisumbuye.04. Wihogora Phionnah, afite uburebure bwa 1.70m. Yize mu ishami rya MEG mu mashuri yisumbuye.05. Ineza Charlene, afite uburebure bwa 1.76m. Yize mu ishami rya MComputer Science mu mashuri yisumbuye.06. Umwiza Phiona, afite uburebure bwa 1.72m. Yize mu ishami rya MEG mu mashuri yisumbuye.07. Ingabire Rehema, afite uburebure bwa 1.72m. Yize mu ishami rya Education mu mashuri yisumbuye.08. Murangamirwa Ange, afite uburebure bwa 1.81m. Yize mu ishami rya HEG mu mashuri yisumbuye.09. Kansime Deborah, afite uburebure bwa 1.71m. Yize mu ishami rya MCB mu mashuri yisumbuye.10. Umubyeyi Claudine, afite uburebure bwa 1.70m. Yize mu ishami rya Construction mu mashuri yisumbuye.11. Uwase Leah, afite uburebure bwa 1.70m. Yize mu ishami rya PCM mu mashuri yisumbuye.12. Nyirakimana Vanessa, afite uburebure bwa 1.70m. Yiga mu ishami rya Accounting muri Kaminuza.13. Kankunda Rwagitare Faith, afite uburebure bwa 1.70m. Yize mu ishami rya MPG mu mashuri yisumbuye.14. Mukantama Mary, afite uburebure bwa 1.73m. Yize mu ishami rya MCE mu mashuri yisumbuye.15. Nikuze Icyeza Aline, afite uburebure bwa 1.70m. Yize mu ishami rya Food & Beverage Services mu mashuri yisumbuye.16. Kirabo Peace, afite uburebure bwa 1.73m. Yiga mu ishami rya Insurance/Bachelors Degree.17. Umutesi Nadege, afite uburebure bwa 1.74m. Yize mu ishami rya Computer Science mu mashuri yisumbuye.18. Umugwaneza Cynthia, afite uburebure bwa 1.70m. Yize mu ishami rya Computer Science mu mashuri yisumbuye.19. Karugarama Charline, afite uburebure bwa 1.70m. Yize mu ishami rya MEG mu mashuri yisumbuye.20. Murekatete Anitha, afite uburebure bwa 1.70m. Yiga mu ishami rya Accounting muri Kaminuza.21. Munezero Grace, afite uburebure bwa 1.70m. Yiga mu ishami rya Economy & Business Studies muri Kaminuza22. Muhorakeye Jeanne D’Arc, afite uburebure bwa 1.70m. Yize mu ishami rya MEG mu mashuri yisumbuye.23. Mariza Oliver, afite uburebure bwa 1.72m. Yiga mu ishami rya Accounting muri Kaminuza.24. Ingabire Denyse, afite uburebure bwa 1.79m. Yize mu ishami rya MEG mu mashuri yisumbuye.25. Nyinawumuntu Rwiririza Delice, afite uburebure bwa 1.70m. Yiga mu ishami rya Hospitality muri Kaminuza.26. Numukobwa Dalillah, afite uburebure bwa 1.70m. Yiga mu ishami rya General Nursing muri Kaminuza.27. Ineza Keila Bernice, afite uburebure bwa 1.70m. Yize mu ishami rya MCB mu mashuri yisumbuye.28. Ingabire Diane, afite uburebure bwa 1.70m. Yize mu ishami rya HEG mu mashuri yisumbuye.29. Keza Yusia, afite uburebure bwa 1.71m. Yiga mu ishami rya IT muri Kaminuza.30. Teta Ndenga Nicole, afite uburebure bwa 1.75m. Yize mu ishami rya HEG mu mashuri yisumbuye.
654
1,872
Ibyaranze umunsi wa mbere wa Jurriën Timber mu Rwanda (Amafoto+Video). Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 14/04/2023, ni bwo myugariro wa Arsenal Jurriën Timber yageze mu Rwanda muri gahunda y’amasezerano Leta y’u Rwanda ifitanye n’ikipe ya Arsenal, arimo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda. Nyuma yo kugera mu Rwanda, Jurriën Timber wanazanye n’umukunzi we basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 ruri ku Gisozi mu mujyi wa Kigali, anasobanuriwa amateka y’u Rwanda. Nyuma yaho, yerekeje kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo aho yahuye na bamwe mu bafana b’ikipe ya Arsenal mu Rwanda, ndetse anaganira n’abakinnyi b’ikipe y’abakiri bato ya AS Kigali. Nyuma yaho uyu myugariro Jurriën Timber yerekeje i Remera asura ahari kubakwa Stade Amahoro, Stade biteganyijwe ko imirimo yo kuyubaka izasozwa mu mwaka utaha wa 2024, ikazajya yakira abantu 45,000 bicaye neza. Reba ibyaranze uruzinduko rwa Jurrien Tumber ku munsi wa mbere Umunyamakuru @ Samishimwe
149
367
BAL2021: As Douanes yatangiranye intsinzi, Zamalek yihaniza Feroviario de Maputo. Umunsi wa kabiri wa BAL hakomeje imikino yo mu itsinda rya mbere n’irya Kabiri. Iyo mikino yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Gicurasi 2021 muri Kigali Arena. Umukino wa As Douanes na GS Petroliers ni wo wafunguye imikino yo mu itsinda rya Gatatu, watangiye saa munani z’amanywa ku masaha yo mu Rwanda, ni umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku mpande dore ko ikinyuranyo cyabaye amanota abiri mu gace ka mbere aho karangiye ikipe ya As Douanes yatsinze amanota 21 kuri 19 ya GS Petroliers. Agace ka Kabiri ikipe ya As Douanes yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota atanu kuko ako gace karangiye ifite amanota 20 kuri 15 ya GS Petroliers. Ikiruhuko cy’igice cya mbere cyabaye umwanya mwiza wo kongera imbaraga ku ruhande rwa GS Petroliers yari yatsinzwe agace ka Kabiri, yazamuye amanota maze itsinda amanota 29 kuri 26 ya As Douanes. Mu gace ka Kane kwabaye guhatana ku mpande zombi ariko As Douanes irusha imbaraga GS Petroliers aho ako gace karangiye ifite amanota 27 kuri 13, igiteranyo cy’iminota 40 kirangira As Douanes itsinze GS Petroliers amanota 94 kuri 76 . Muri uwo mukino Lamine Diop wa As Douanes Yahembwe nk’umukinnyi w’umukino kuko yatsinze amanota 18 akora rebound 9, igihembo gitangwa na Visit Rwanda. – Zamalek 71-55 Feroviario de Maputo Umukino wa Gatatu w’irushanwa wahuje amakipe yo mu itsinda rya gatatu, Zamalek yo mu Misiri na Feroviario de Maputo yo muri Mozambique. Agace ka mbere Zamalek yatsinze amanota 16 kuri 13 ya Feroviario de Maputo. Agace ka Kabiri Feroviario de Maputo yigaranzuye Zamalek maze iyitsinda amanota 20 kuri 18. Byasabye Zamalek kwitekerezaho maze igarukana imbaraga mu gace ka gatatu kuko yatsinzemo 15 ku manota 9 ya Feroviario de Maputo. Agace ka Kane ikipe ya Zamalek yakomereje ku mbaraga yavanye mu gace ka Gatatu maze itsinda amanota 22 kuri 13 ya Feroviario de Maputo. Alvaro Masa wa Zamalek ni we watsinze amanota menshi muri uwo mukino kuko yatsinze amanota 24. – As Douanes 94-76 GS Petroliers Agace ka Mbere: 21-19 Agace ka Kabiri: 20-15 Agace ka Gatatu: 26-29 Agace ka Kane: 27-13 Zamalek 71-55 Feroviario de Maputo Agace ka mbere: 16-13 Agace ka Kabiri: 18-20 Agace ka Gatatu: 15-9 Agace ka Kane: 22-13 – 21:00: US Monastir vs GNBC ( Itsinda rya Mbere ) – US Monastir 113-66 GNBC Agace ka Mbere 23-13 Agace ka Kabiri: 35-19 Agace ka Gatatu: 30-11 Agace ka Kane: 25-23 Imikino iteganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 18 Gicurasi 2021 Itsinda rya Kabiri 05:30: Petro de Louanda vs As Police 09:00: As Sale vs FAP Umunyamakuru wa Kigali Today/KT Radio @ KuradusengIsaac
425
984
Amerika: Donald Trump yisanze nta nkweto yambaye nyuma yo kuraswa. Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa CBS gitangaza ko abashinzwe kurinda abanyacyubahiro bihutiye kuzenguruka Donald Trump no kumuvana aho yari amaze kurokokera amasasu, ariko batungurwa no kumva ababaza aho inkweto ze ziri. Ikinyamakuru CBS kivuga ko umwe muri ba mudahushwa babonye uriya musore warashe Trump ari kuzamuka agana mu gace yamurasiyemo. Undi mudahusha kandi yabonye ubwo musore witwa Thomas Crooks ava ahantu hamwe akajya ahandi akicara akareba muri telefoni ye. Mu gihe bari bagitereje ko ubutumwa batanze busubizwa, uwo musore yari yamaze kugera muri position y’aho yarasiye uwahoze ari Perezida w’Amerika. Umusada ba mudahusha bari bakeneye wagiye kubageraho uwo musore yarangije kurasa Trump ndetse nawe yishwe. Ikindi ni uko abashinzwe kurinda abayobozi bakomeye muri Amerika bashinjwa kudaha agaciro mu by’umutekano agace uriya muhungu yakoreyemo ishyano kandi barabonaga neza ko ari aho kwitonderwa. Umuyobozi w’abo bashinzwe umutekano witwa Kimberly Cheatle yasabwe ndetse kwegura ariko we avuga ko ibyo atazabikora. Polisi yo mu gace byabereyemo niyo ishimirwa uko yatabaye ariko nabwo yasanze uwo musore akisuganya ngo arase uwahoze ayobora Amerika. Bisa n’aho gukoma mu nkokora uwo musore ngo ntarase Trump byari bitagishobotse! Raporo y’ibyabaye kuri Trump ivuga ko isasu ryamuhushije sentimetero imwe n’igice. Yarashwe amaze iminota umunani atangiye kuvugira mu nyubako yitwa AGR iri muri Pennsylvania. Abaturage bari aho ibi byabereye bavuga ko biboneye uwo musore yububa agana aho yarasiye Trump ndetse ngo babibwiye abashinzwe kumurinda babyima amatwi. Trump we yakomeje kubwira abaturage uko yagabanyije umubare w’abimukira bari baramenyereye kuza mu gihugu cye bitemewe n’amategeko. Mu buryo butunguranye yagiye kumva yumva isasu ahita agwa hasi, abashinzwe kumurinda babona guhurura bamukura aho yari ari. Ubwo bamuzengurukaga bamutwikira n’amaboko ngo bamukingire hatangira umubona, Trump yarababwiye ati “Mureke mfate inkweto zanjye, mureke nzifate”. Uyu mugabo w’imyaka 78 yahise aterurwa n’abo bamurinda, umwe muri bo amwambura inkweto kugira ngo bagenzi be babone uko bamumanura nta nkomyi. Mu kumanuka nibwo yatatse ati “ Mumpe inkweto zanjye!” Bidatinze Trump yahise agaruka mu ruhame ubwo yazaga mu nama yagutse y’abo mu ishyaka rye Republicans bari bahuye ngo bamwemeze nk’umukandida ntakuka wabo. Ni mu nteko rusange yabaye kuri uyu wa Mbere taliki 15, ibera ahitwa Milwaukee. Amashusho yatangajwe n’ikigo kitwa WBEN arerekana inkweto za Trump kuri tapis aho yari ahagaze, ubwo abashinzwe kumurinda bazaga kuhamukura. Bisa n’aho ari bo bazimukuyemo, kugira ngo bimworohere kumanuka amadarajya y’aho yavugiraga ijambo. Nyuma yo kumva ko nta nkweto yambaye, Trump yaratatse ati ‘‘Mureke mfate inkweto zanjye”. Mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma yo kuva kwa muganga bakamupfuka ugutwi kuko kwakomerekejwe n’isasu, Donald Trump yavuze ko abashinzwe kumurinda baje bihuta cyane baramuterura, bituma inkweto ze zivamo kandi ngo ni inkweto zoroshye. Icyakora yashimye uko abo bantu bamukuye hariya vuba na bwangu, avuga ko ari abanyamwuga. Avuga ko nubwo bamumanuye shishi itabona, we yashakaga kwigarukira kuri podium, agakomeza kubwira abaturage imigabo n’imigambi ye. Uwarashe Trump amaze kubona ko amuhushije yashatse kuzamuka ngo yisuganye amurase andi masasu, ariko itsinda rya ba mudahushwa ryari riri mu barinda Trump riba ryamubonye rimurasa mu kico. Ibigwi Trump arata abamurinda ariko ntibivugwaho rumwe n’abaturage benshi b’Amerika, kuko kugeza ubu hakibazwa uko uriya musore yashoboye kugera ahantu yamurasiye nta muntu umukomye imbere.
517
1,375
Gera umuzinga ku wa Bugegera. Uyu mugani Abanyarwanda bawuca iyo bashaka kwigisha umuntu ngo akurikize urugero rwiza abonana abandi; ni ho bagira, bati «Gera umuzinga ku wa Bugegera ! » Wakomotse ku mugabo wo ku Ntenyo mu Nduga y'epfo witwaga Bugegera, akaba umugaragu wa Mirenge, wa mukungu w'ikirangirire bajya bakurizaho kuvuga ngo naka atunze ibya Mirenge ku Ntenyo. Mirenge uwonguwo yamaze gukungahara cyane mu Nduga yose rubanda baramushikira, baza kumucaho inshuro; kandi ngo ubwo bukungu bwe bwakomokaga ku mizinga y'inzuki yagikaga, bituma agira ubuki bwinshi, abafite amasuka, amagumba n'amapfizi, bakabimuzanira bagatetura (kugurana ubuki). Nuko biba aho bishyize kera, wa mugabo Bugegera w'umugaragu wa Mirenge wari umukene cyane ageretseho no kuba yaracitse intoki zikiganza cy'iburyo, akajya yitegereza imizinga ya Mirenge bahakura ubutitsa; azirikana n'ibintu rubanda bazanira Mirenge bagurana. Niko kwigira inama, ati «Ahari na njye mboshye imizinga nkayagika ubanza namera nka Mirenge; n'aho kandi ntasa na we, nibura nakwibeshaho»! ati“Inzuki Mirenge ntazifata ngo azishyire mu mizinga ye; bisubiye si n’abantu be bazitera ngo bazinyage bazizane mu mizinga. Ni bwo atangiye aca imicundura n'akaboko ke kamwe k'ibumoso; mu Nduga y'epfo kera nta shyamba ryahabaga; hari umukenke wiganjemo umucundura; na we Mirenge, ibiti yaboheshaga imizinga, abantu be babikuraga mu Mayaga ku Rutabo rwa Kinazi. Bugegera amaze kugwiza uduti twe, abwira umugore we Nyirampumbya, atiNshakira amarwa meza nziyingingire umuntu wo kwa Mirenge azambohere umuzinga, na njye nzagike ndebe ko twabona ubuki bukadukiza!» Uwo mugore we Nyirampumbya, ngo yagiraga amarwa y'iziko atangaje. Ahera ko aracanira; umusemburo uramuhira uratumbagira, abonye ko ushamaje yimuka ku buriri bwe ahunga umugabo we, kugira ngo na hato batarengwaho bakawica; dore ko kera umusemburo na wo wiraburirwaga. Nuko Nyirampumbya yenga amarwa ngo atangaza abanyanduga bose barayahururira barizihirwa. Bageze aho, Bugegera araterura, ati «Umva bantu bateraniye aha; icyatumye mbatumira, ndasaba ko uwamenya kuboha imizinga yazawumbohera nkazamuhemba amarwa arenze aya» ! Abari aho baramwumvira; havamo umwe w'umuhanga mu baboshyi b'imizinga yo kwa Mirenge ati «Tutagombye kuwuboha, jyewe ho ndawufite uzaze nywuguhe». Bugegera na Nyirampumbya babyumvise barishima cyane babwira uwo mugabo, bati «Ntibigomba gutinda, jyana n'uyu mwana uwumuduhere». Arahaguruka ajyana n'umwana wa Bugegera, amukorera umuzinga awuzanira se; mu gitondo awagika mu munyinya wari imbere y'irembo rye. Amaze kuwagika agira amahirwe winjira vuba, ugiye kwera urasizoro; yenze ubuki buratangaza; kuruta ubwo kwa Mirenge kure. Ababunyoye bahakana ko atari ubw'umukenke, bakeka ko ari ubw'i Bugesera bw’igiti cyitwa Urusinzagwa. Bamaze kwishimira ubuki bwo kwa Bugegera bahinyura ubwo kwa Mirenge, bati «Mbese imizinga ya Mirenge yayigize nk'iya Bugegera ikera ubuki bw'urusinzagwa ntibe myinshi y'ubusa ! Nuko kuva ubwo, Bugegera arakira aranezerwa, akijijwe n'umuhati wo kwigana gukora; yagika akazinga ke kamwe kakarusha iyo kwa Mirenge kwera. Ni bwo Abanyanduga babigize umugani, bati «Mujye mugera umuzinga ku wa Bugegera; ari ukuvuga ngo bajye bigana ibifite akamaro babonana abandi. ” Kugera umuzinga ku wa Bugegera = Kwigana urugero rwiza ubonana abandi.”
459
1,329
Tanzania igiye kugurisha RDC toni 500,000 z’impungure. Leta ya Tanzania irateganya kugurisha toni 500,000 Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ihanganye n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa kandi ari igihugu gifite ubutaka bunini cyane kandi bwera.  Amasezerano y’ubwo bugure hagati y’ibihugu byombi yasinywe ku wa Kabiri tariki ya 21 Gicurasi, hagati y’Ikigo cy’Igihugu cya Tanzania gishinzwe ububiko bw’Ibiribwa (NFRA) ndetse n’Ikigo Quincy Company gikorera mu Ntara ya Katanga muri RDC.  Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Tanzania Gerald Mweri, yavuze ko icyiciro cya mbere cy’izo mpungure kizaba kigizwe na toni 200,000 na ho icya kabiri kibe kigizwe na toni 300,000. Umuyobozi Nshingwabikorwa wa NFRA Andrew Komba, yavuze ko bafite ububiko buhagije ku buryo kugurisha umusaruro muri RDC bidashobora guhungabanya uruhererekane rw’ibiribwa rwabo.  Yongeyeho ko NFRA izatangira kugurisha ibiribwa abahinzi guhera mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2024.
130
397
RUSINE Patrick Yaturitse ararira yibutse ibyo Mama we Umubyara y’Amukoreye. Umnunyarwenya Rusine Patrick ni umwe mu baharawe cyane mu Rwanda,umaze kuba ikimenyabose abikesha impano ye idasanzwe mu gusetsa, ibizwi nka Comedy mu ndimi z’amahanga.VIDEO: RUSINE ARATURITSE ARARIRA YIBUTSE IBYO MAMA WE YAMUKOREYEMuri iyi minsi cyane kubakurikira urubuga rwa YouTube by’umwihariko abikundira cinema nyarwanda n’u Rwenya muri rusange, imikino ya Mugisha na Rusine nimwe muziharawe cyane mu Rwanda.Mugisha na Rusine baharawe cyane mu RwandaMugisha na Rusine abasinzi babiri bahorana udushya, bakomeje kwigarurira imitima ya benshi mu banyarwanda ndetse ntawashidikanya cyane ku mpano zaba bombi.Mu kiganiro bakoreye kuri Televiziyo y’Igihugu, Mugisha na Rusine bongeye guhamya bashize amanga ko ari bamwe mu banyarwenya badashidikanywaho ku mpano n’ubushobozi byiyongeraho udushya twihariye mu gusetsa imbaga nyamwinshi.Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonke na Rusine Patrick barakunzwe cyaneAbajijwe ku kibazo kijyanye n’umuryango we avukamo, Rusine Patrick yahise agira amarangamutima, kwifata biranga araturika ararira.Byatangiye abazwa ku kibazo cy’Umuntu afatiraho ikitegererezo mu buzima busanzwe.Ati"Mubuzima busanzwe umuntu mfatiraho ikitegererezo ni mama wange wantunze nta kintu afite(Amafaranga)"Yakomeje avuga ko atazi uko byagenze gusa yaje gusanga abana na Mama we gusa. Ati"Mfite nk’umwaka umwe gusa naje kwisanga mbana na mama gusa, ntago nzi uko byagenze wenda twavuga ko ari nka bya bibazo by’ababyeyi bajya bagirana.Kuva icyo gihe nakuze mbona mama gusa"Yakomeje avuga ko hari igihe Mama wabo yajyaga abura n’amafaranga yo kwishyura inzu babagamo ariko akigomwa ayo abonye yose akayamurihiriramo ishuli.Abenshi bakunda ukuntu bakina bigize Abasinzi
234
659
U Rwanda na Luxembourg byiyemeje gufatanya mu iterambere. Ibihugu by’u Rwanda na Luxembourg byasinye amasezerano y’ubufatanye agamije iterambere. Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Kamena 2024. Mu kuyasinya, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFETT) Amb. Nduhungirehe Olivier, mu gihe Luxembourg yo yari ihagarariwe na Minisitiri w’Intebe wungirije w’icyo Gihugu, Xavier Battel. Abo bayobozi bombi bakaba bagiranye n’ibiganiro kandi u Rwanda na Luxembourg ni ibihugu bisanzwe bibanye neza. Perezida wa Repubulika Paul Kagame, tariki 07 Kamena 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye Xavier Bettel, n’itsinda ayoboye bari basuye u Rwanda. Abo bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku buryo bwo kuzamura umubano w’ibihugu byombi, hagati y’u Rwanda na Luxembourg mu bice by’ingenzi nko mu by’ikoranabuhanga, ndetse no guteza imbere ikoranabuhanga mu by’imari ari ryo bita mu Cyongereza FinTech. Muri Werurwe 2022, kandi ni bwo Ikigo cy’u Rwanda cy’Isoko ry’imari n’imigabane (RSE), cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’icya Luxembourg, umuhango wabereye mu Bubiligi. Ni Amasezerano y’ubufatanye icyo gihe yashyizweho umukono n’abayobozi b’ibigo byombi, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Pierre Céléstin Rwabukumba, na Arnaud Delestienne wa Luxembourg. Amasezerano yasinywe yari agamije gushyiraho ubufatanye burambye hagati y’ibi bihugu byombi, no gutanga umusanzu mu kubaka ikiraro hagati y’inzego z’imari muri Luxembourg n’u Rwanda, hibandwa cyane cyane ku iterambere ry’imari rirambye ku mugabane w’Afurika. Byari biteganyijwe ko bizakorwa  binyuze mu kubakira ubushobozi abakozi b’uru rwego bakorera mu Rwanda.
219
626
Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda ari muri Jordania mu ruzindiko rw’akazi. Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Jordanie yakirwa na mugenzi we w’icyo gihugu, Major General Yousef Huneiti, baganira ku kwagura umubano n’ubutwererane. Itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda rivuga ko Gen Muganga yageze muri Jordanie kuri uyu wa mbere, ku wa 22 Mata 2024. Akihagera yakiriwe we n’itsinda ayoboye bakiriwe ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’Igihugu cya Jordanie (JAF). Iryo tangazo rigira riti “Abayobozi bombi baganiriye ku kwagura ubutwererane n’ubufatanye hagati ya RDF na JAF.” Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye imikoranire n’ubufatanye mu bikorwa by’ubutasi no guhanahana amakuru ku iterabwoba mu Karere, mu Burasirazuba bwo hagati ari naho Jordanie iherereye ndetse no mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Mozambique. Muri Mutarama 2024, Umwami Abdullah II Ibn Al-Hussein, yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho yakiriwe na Perezida Paul Kagame, bagirana ibiganiro byibanze ku gushimangira no kwagura ubufatanye. Yahavuye ibihugu byombi bisinyanye amasezerano y’ubutwererane ajyanye no gukumira ko ibicuruzwa biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi bishobora gusoreshwa kabiri, ay’ubufatanye mu buhinzi, ubucuruzi n’ubukungu ndetse n’ajyanye n’ubutwererane mu rwego rw’ubuzima n’ubuvuzi. Ni masezerano yaje yiyongera ku yandi ibihugu byombi byari bisanzwe bifitanye arimo ajyanye no guhana ibitekerezo mu bya politiki, hagamijwe gushimangira ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari, ubukerarugendo n’ubuhinzi.
209
600
Burundi: IKIBAZO CYA LISANSE GIKOMEJE KUBA INGUTU. Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 20 Ukuboza, Minisitiri w’Ubucuruzi mu Burundi yari yitabye Sena kugira ngo abazwe ibibazo imbonankubone, Minisitiri w’Ubucuruzi yari ategerejweho n’Abarundi benshi barakajwe n’iki kibazo cya peteroli. Yemeje ko ibihe bishobora kuba ingorabahizi, niba nta kintu gikozwe ako kanya kugira ngo huzuzwe isanduku ya leta y’amafranga y’amanyamahanga. Chantal Nijimbere Minisitiri w’ubucuruzi Ati: “Nta Devise rihagije rihari. Bitabaye ibyo, dushobora no kubaka ububiko bwibikorwa. Ububiko bushobora kumara amezi. Ndetse n’umwaka, ”yashubije afite isoni nyinshi. Emmanuel Sinzohagera, perezida wa Sena ati,   “Niba abaturage babuze lisanse, washoboye ute kuza hano mu gihe uvuga ko nta lisansi ihari? »Minisitiri Chantal aremera ati:“ Urebye ubwinshi ku bwabari ku murongo, biragoye ko sitasiyo zose zikorera abantu bose. Ariko abantu bamwe na bamwe bashoboye gukorerwa. Ibura rwa lisance mu Burundi, ryateye guhenda kw’ibindi bicuruza nk’amakara guhenda kw’isukari. Imirongo yabagura amakara badafite ikizere cyo kuyabona, ndetse nabafite amamodoka bajya gushaka lisanse muri Congo nibyo biri kuranga uduce tumwe natumwe mu Burundi. Ni mugihe Kandi hari abahisemo guparika ibinyabiziga byabo kubera imirongo iri kuri sitasiyo za lisanse.
179
526
Kirehe: Yakoze umuriro none acanira abaturage barenga 200 nyamara ntaho yabyize. Uyu mugabo wakoze umuriro avuga ko yabikuye ku gitekerezo yigeze kubona aho yavukiye mu Burengerazuba aho yabonaga icyuma gishya bakagikoresha bakora amashanyarazi. Ngo yanakoze urugendoshuri mu karere ka Ngororero ku musaza witwa Tabaro yari yumvise bavuga ko yigeze gukora indege. Israel avuga ko yabanje gukoresha amatiyo kugira ngo akore urugomero ariko nyuma aza gukoresha sima. Ngo byageze aho igitekerezo cye akigeza ku baturage bamuguriza amafaranga yo kugura ibikoresho none kuri ubu akaba avuga ko ari kubacanira nta kibazo kirimo. Uyu mugabo uvuga ko yagarukiye mu mwaka wa karindwi w’amashuri abanza yakoze umuyoboro w’amazi amanuka mu kabande agahura n’ibyuma bitandukanye yahuje hamwe na moteri bigatanga ingufu z’amashanyarazi. Uyu mugabo avuga ko akeneye ubufasha mu bintu bitandukanye birimo kumufasha kureba ubuziranenge bw’uyu muriro atanga kuko akurikije uburyo yabikoze nta kibazo kirimo gusa abona ko hakenewe abatekinisiye babafasha gukora neza uyu muriro. Umuyobozi w’Akerere ka Kirehe, Murayire Protais, avuga ko ku bufatanye na EWSA biteguye gufasha Israel kugira ngo babe bacanira abaturage mu buryo bumeze neza dore ko abaturage bo bavuga ko ubu uyu mugabo yabafashije cyane kuko kubona umuriro byari ikibazo gikomeye kuri bo. Grégoire Kagenzi
195
511
Imiryango ya Afurika yunze Ubumwe na EAC yishimiye ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna. Iri tangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ni ryo ryaje rigaragaza ibimenyetso bikomeye byerekana ko umubano hagati y’u Rwanda na Uganda ugenda usubira mu nzira nziza, nyuma y’uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba mu cyumweru gishize. Abayobozi benshi haba ku mugabane no mu karere bagaragaje ko gufungura uyu mupaka ari intambwe ikomeye. Perezida wa komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AUC), Moussa Faki Mahmat yishimiye iri tangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, akomoza ku mbaraga za Uganda mu gukemura bimwe mu bibazo u Rwanda rwagiye rugaragaza, bituma umubano uba mubi. Yagize ati: "Nishimiye itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryo kongera gufungura umupaka wa Gatuna guhera tariki 31 Mutarama 2022; ni intambwe ishimishije mu bikorwa bikomeje gukorwa n’ibihugu byombi bituranye kugira ngo umubano wabyo ushoboke.” Ni itangazo kandi ryazamuye ibyishimo by’abaturage ku mpande zombi mu gihe ibihugu byombi bisa nk’aho bigamije gukemura amakimbirane. Ni nyuma y’uruzinduko umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bya gisirikare akaba n’umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yagiriye mu Rwanda ku wa 22 Mutarama 2022. Aho yahuye na Perezida Paul Kagame i Kigali baganira ku mibanire y’ibihugu byombi, ndetse ibiganiro bagiranye bemeye gutera intambwe ifatika mu gukemura ibibazo byateje amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda mu myaka ishize. Guverinoma ya Uganda na yo yagaragaje ko yishimiye itangazwa ry’uko umupaka wongeye gufungurwa, bikaba byari bimwe mu bibazo by’ingenzi byaganiriweho. Iryo tangazo rigira riti: “Guverinoma ya Uganda yishimiye itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mpuzamahanga y’u Rwanda binyuze ku rubuga rwabo rwa Twitter, ku bijyanye no gufungura umupaka wa Katuna / Gatuna.” Rikomeza rigira riti: “Twishimiye imbaraga abakuru b’ibihugu byombi Yoweri Kaguta Museveni na Paul Kagame bashyize mu kugarura umubano ukomeye w’amateka y’ibihugu byombi. Ni ngombwa mu mibereho myiza y’ibihugu byombi. Dutegereje gukomeza ubufatanye mu gukemura izindi nzitizi zose zitubuza umubano mwiza. Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), na wo wagaragaje ko icyemezo Leta y’u Rwanda yafashe cyo gufungura umupaka wa Gatuna, umwe mu mipaka iruhuza na Uganda, ari inkuru yo kwishimira. Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Dr Peter Mathuki yavuze ko gufungurwa k’uriya mupaka byerekana umusaruro w’ibiganiro bimaze iminsi hagati y’ubuyobozi bukuru bw’ibi bihugu. Dr Mathuki yagize ati: “Gufungura umuhanda munini kandi ukoreshwa n’ibinyabiziga byinshi mu guhahirana ni intambwe nziza yagezweho mu gutuma amasezerano y’ubuhahirane hagati y’ibihugu bigize aka karere ashyirwa mu bikorwa. Bizafasha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ibihugu by’aka Karere byasinyanye mu koroshya ubuhahirane ndetse byoroshye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.” Dr Mathuki yavuze ko icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda ari ikimenyetso cy’uko umubano mwiza uri kugaruka hagati y’abaturage b’ibihugu byombi ndetse ko bizagirira akamaro abatuye ibindi bihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Umunyamakuru @RuzindanaJunior
446
1,247
Akarere ka Gicumbi kiyemeje kongera kuba igicumbi cya Handball mu Rwanda. Mu mwaka wa 1983 ni bwo Umudage Friedhelm Elias yaje mu Rwanda aza no gutangiza umukino wa Handball mu bigo bya Ecole Normale Zaza ndetse na na Groupe Scolaire De La Salle Byumba yo mu karere ka Gicumbi. Uyu mukino waje kwaguka ugera no mu bindi bice by’igihugu, gusa i Byumba (Gicumbi) hakomeza gufatwa nk’igicumbi cy’uyu mukino mu Rwanda, aho ndetse hanashinzwe ikipe ya Gicumbi yagiye inegukana ibikombe mu myaka yashize. Nyuma y’imyaka yari ishize iyi kipe ihagarara rimwe ikongera ikitabira amarushanwa, ubu ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buratangaza ko bugiye gushyigikira iyi kipe ikongera kuba ikipe ikomeye. Mu kiganiro twagiranye n’Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel, yadutangarije ko nyuma yo kwitabira igikombe cy”intwari, ubu bagiye gukurikizaho na shampiyona kandi bakubaka ikipe itwara ibikombe. “Twabonye ko icya mbere tugomba kwitabira iyi mikino y’intwari, uyu mukino muri Gicumbi wasaga nk’aho nta mbaraga nyinshi ufite, kandi urebye amateka cyangwa se urebye n’abawukina usanga abenshi bakomoka i Gicumbi” Yagize ati “Si iki gikombe gusa turashaka kugumana ikipe dukomeze twitabire amarushanwa ndetse na shampiyona y’u Rwanda, turi gushaka abafatanyabikorwa bazadufasha gukurikirana ikipe ariko n’akarere kakagiramo uruhare mu gutanga ubushobozi n’ibindi, turashaka ikipe itsinda kandi itwara ibikombe” Muri iri rushanwa ry’Intwari ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Gicumbi yasoje imikino y’amatsinda iyoboye itsinda ryo nyuma yo gutsinda imikino yose, aho yatsinze UR Nyagatare ibitego 31-12, itsinda UR Rwamagana ibitego 25-12, itsinda Nyakabanda ibitego 20-12. Umunyamakuru @ Samishimwe
243
669
Bafite ibinezaneza bakesha umusaruro w’umuceri wikubye kabiri. Aba bahinzi bahamya ko mbere bagihinga mu kajagari bezaga toni zitarenze eshanu z’umuceri kuri hegitari imwe. Ariko ngo ubu bageze kuri toni ziri hagati cy’icyenda na 12 kubera gusobanukirwa n’ubuhinzi bwa ijyambere. Maniraguha Patrick, Perezida wa Koperative y’abahinzi ya COPRIKI avuga ko kugira ngo bagere kuri uwo musaruro bongereye abakozi bazobereye mu buhinzi bw’umuceri banakoresha ifumbire ijyanye n’igihingwa cy’umuceri. Akomeza avuga ko kandi banakoze ubushakashatsi ku mbuto zitandukanye z’umuceri kugira ngo barebe izatanga umusaruro mwinshi. Karemera Joshua, umwe mu bahinzi avuga ko batangiye kumenya agaciro ko guhinga umuceri none ubu batangiye kwikura mu bukene. Agira ati “Tumaze kumenya itandukaniro ryacu n’abandi bahinzi kuko twe duhinga, dusagurira amasoko. Uyu muceri ugera mu gihugu hose, ku Banyarwanda benshi, sitwe gusa utunze.” Mugenzi we witwa Niyigena Chantal avuga ko umuceri umaze kumuzamura abikesha kuwuhinga kijyambere. Agira ati “Nejeje imifuka umunani! Ubu buhinzi bwatumye twubaka iwacu harasukuye, tworoye amatungo magufi, twamenye no kubitsa muri SACCO! Ubundi twabikaga mu ngo. Abana bariga, mituweli tuzitangira igihe, koperative iratuguriza mu gihe duhuye n’ikibazo, mbese tubayeho neza.” Abahinzi bajyaga babangamirwa n’igiciro babahaga ku kilo cy’umuceri ariko ngo Koperative yabamaze impungenge ko icyo giciro cyiyongereye kikava kuri 249RWf kigera kuri 269RWf ku kilo cy’umuceri. Abahinzi bakangurirwa gufata neza umusaruro w’umuceri kugira ngo hatagira ikilo na kimwe cyawo gipfa ubusa. Abo bahinzi bahinga umuceri kuri hegitari 460. Bahamya ko kuri ubu bejeje umusaruro ufite agaciro ka miliyari imwe na miliyoni 200RWf. Ati “Igiciro fatizo kivuye ku mafaranga 249 kigera kuri 269 ku kilo,ndetse twamaze kumvikana n’uruganda, gusa icyo twasaba abahinzi ni ukubungabunga umusaruro nta kilo na kimwe Umunyamakuru @ mutuyiserv
267
773
Urukiko rwahamije Byabagamba icyaha cyo kwiba telefoni rumukatira imyaka itatu. Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije Tom Byabagamba ku cyaha cy’ubujura bwa Telephone, rumuhamije iki cyaha rumuhanisha igifungo cy’imyaka itatu (3) mu gihe urw’Ubujurire rwamukatiye 15 ku byaha yaburanyeho mbere.Urukiko rwagarutse ku byaranze uru rubanza rwatangiye kuburanishwa muri Nyakanga uyu mwaka, rwavuze ko Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Tom Byabagamba gufungwa imyaka itatu kuko iki cyaha cy’ubujura yagikoze afunze bityo ko ari impamvu nkomezacyaha.Umucamanza yavuze ko iyo hari impamvu nkomezacyaha, igihano gishobora kwikuba kabiri bityo ko ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha bifite ishingiro, yemeza ko uregwa ahamwa n’iki cyaha agahanishwa igifungo cy’imyaka itatu.Tom Byabagamba wabaye umukuru w’itsinda ry’ingabo zirinda umukuru w’Igihugu, ubwo yaburanaga kuri iki cyaha cy’ubujura, yabwiye Urukiko ko adakwiye gufatwa nk’umujura wiba utuntu tw’amafuti.Uyu wahoze ari umusikare ukomeye ufite ipeti rya Koloneri, urukiko rugategeka kwamburwa impeta za gisirikare, yanavuze ko ibyo ashinjwa ari ari akagambane.Ubwo yaburanaga mu iburanisha riheruka yagize ati “Natunguwe no kubona Umushinjacyahaagambana n’Umucamanza kugira ngo mfungwe, ni agahomamunwa.”Byabagamba n’ubundi wakunze kuburana ahakana ibyaha ashinjwa avuga ko yabigeretsweho kuko hari bamwe mu bo mu muryango we bari mu barwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda, yabwiye Urukiko kandi ko yatunguwe no kubona biriya birego by’ubujura yarabibonye mu binyamakuru nyamara atarabiregwa mu nkiko.Yavugaga kandi ko telephone aregwa kwiba, nta muntu wigeze ayitaka ko yayibuze cyangwa ngo ajyane ikirego kuri RIB bityo ko ntaho Ubushinjacyaha bukwiye guhera bumushinja kwiba mu gihe uwibwe adahari.Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko Byabagamba yakoze kiriya cyaha cyo kwiba Telephone yo mu bwoko bwa Samsung n’indahuzo yayo, ubwo yajyaga kuburana ubujurire bwe mu rukiko rw’Ubujurire, yayibona aho yari icometse agahita ayitwara.Umushinjacyaha yavuze ko bamushinja iki cyaha bashingiye ku buhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya barimo n’abasirikare bamusatse bakamusangana iriya telephone.Muri Mata uyu mwaka, Minisiteri y’Ingabo yasohoye itangazo rivuga ko Byabagamba hari ibyaha by’inyongera yakekwagaho birimo no gushaka gutoroka no gutanga ruswa.Bwavuze kandi ko Byabagamba yibye iriya telephone agira ngo azayikoreshe mu mugambi wo gutoroka yari afite ariko akaza gutahurwa atarawugeraho.Ubushinjacyaha bwasabaga Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro guhamya Byabagamba kiriya cyaha cy’ubujura, rukamuhanisha igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya Miliyoni 2 Frw.Byabagamba wabanje kuburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gisirikare rukamuhamya ibyaha birimo gukwirakwiza ibihuha bigamije guteza imvururu muri rubanda, icyo kuvuga nabi ubutegetsi kandi ari umuyobozi n’icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu, muri 2016 rwari rwamukatiye gufungwa imyaka 21 no kwamburwa amapeti n’impeta zose za gisirikare.Urukiko rw’Ubujurire yajuririye iki gihano, rwo mu kwezi k’Ukuboza rwari rwamukatiye gufungwa imyaka 15 no kwamburwa amapeti ya gisirikare.Uyu mugabo watawe muri yombi muri 2014, bivuze ko iki gihano yakatiwe n’Urukiko rw’Ubujurire kiramutse ari cyo kigumyeho, yazakirangiza muri 2029 hakiyongeraho iyi myaka itatu yakatiwe uyu munsi bivuze ko yazarangiza ibihano byombi muri 2032.Source: UMUSEKE.RW
429
1,322
Benshi bibuka kugana Abavoka ibibazo byabakomeranye. Gukurikirana ibibazo abantu bakabaye baririnze rugikubita ni zimwe mu mbogamizi Abavoka bavuga ko bagihura nazo, muri iki gihe cyo kwizihiza imyaka 20 urugaga rwabo rumaze rushinzwe mu Rwanda. Me Julien- Gustave Kavaruganda, Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda (RBA), yabitangaje ubwo urwo rugaga rwizihizaga isabukuru kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ugushyingo 2017. Ati “Usanga akenshi babagana ari uko bafunzwe baguze isambu mu buryo butubahirije amategeko cyangwa se basabwe gukurikiranwaho ibyaha by’imisoro. “Avoka agishwa inama igihe cyose yaba mu gushaka ko agukorera amasezerano ukumira ko havuka ibibazo byakugiraho ingaruka.” Me Kalinganire Ignace Steven, umwe mu bagize urugaga rw’Abavoka avuga ko abantu bakwiye kubafata nk’abajyanama mu by’amategeko, kuko birinda abantu kujya mu nkiko. Ati “Avoka ni ugira inama abantu uko bakwirinda ibibazo bishobora kuvuka kandi bikabagiraho ingaruka.Ni ugira inama abantu mu gushinga ibigo by’ubucuruzi no kubafasha gukemura ibibazo bitagiye mu nkiko byananirana akaba yagana inkiko.” Uwo Munyamategeko agira inama abaturage kwita ku mategeko bakayagiraho ubumenyi bw’ibanze, kuko nta wavuga ko atayazi mu gihe agiye kumuhana ngo azabibonemo inyungu. Mu myaka 20 ishize urugaga rw’Abavoka bo mu Rwanda,ruvuga ko twateye imbere n’abigitsina gore bakaruyoboka,ubu rukaba rufite abanyamuryango 1.200 hirya no hino mu gihugu.
196
538
Abahamya babwirije abantu bari baje mu mikino ya Olimpike y’abakiri bato yabereye muri Koreya y’Epfo. Ku itariki ya 19 Mutarama kugeza ku itariki ya 1 Gashyantare mu mwaka wa 2024, mu mijyi ine yo muri Koreya y’Epfo habereye imikino ya Olempike yo mu gihe cy’itumba. Haje abakinnyi babarirwa mu bihumbi, abanyamakuru n’abashinzwe ibyo gususurutsa abantu baturutse mu bihugu birenga 70. Abahamya ba Yehova barenga 2.600 bifatanyije muri gahunda yihariye yo kubwiriza abaje muri iyo mikino. Hateganyijwe ahantu hagera kuri 34 ho gushyira utugare, kandi habonekaga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi zigera kuri enye. Tumwe mu tugare dushyirwaho ibitabo twari mu duce dutandukanye two mu mujyi wa Gangneung, muri Koreya y’Epfo Hari umusore uvuga ururimi rw’Ikimandari wegereye abavandimwe babiri bari ku kagare, ababwira ko yabonye utugare twacu ahantu henshi, ariko ko igihe yabonaga icyapa cyari ku kagare cyavugaga uko umuryango ushobora kugira ibyishimo, yahise ahagarara kugira ngo asobanuze byinshi. Abavandimwe bamweretse uko yakura ku rubuga rwa jw.org agataboUmuryango wawe ushobora kugira ibyishimomu rurimi rw’Ikimandari. Uwo musore yahise afungura urwo rubuga kuri telefone ye kandi ashimira abo bavandimwe kubera ukuntu bamufashije. Hari umugabo n’umugore b’Abahamya, baganiriye n’umugabo wo muri Ukraine, bakoresheje porogaramu yo muri telefone ihindura mu zindi ndimi, kuko batari bazi ururimi rwe. Igihe baganiraga, uwo mugabo yaberetse amafoto y’ukuntu umujyi yari atuyemo washenywe n’ibisasu. Uwo mugabo n’umugore bamugaragarije impuhwe kandi bamwereka imirongo ya Bibiliya igaragagza ko vuba aha intambara zigiye kuvaho burundu. Igihe uwo mugabo yasomaga ayo masezerano yo muri Bibiliya mu rurimi rwe, byaramukomeje cyane. Nanone bahanye gahunda yo kuzongera kubonana kugira ngo bazakomeze kuganira. Mushiki wacu urimo kuganira mu buryo bufatiweho n’umugabo n’umugore, mu busitani bwo mu mujyi wa Gangneung Hari mushiki wacu witwa In-Sook waganirije umukobwa ukiri muto wavugaga icyongereza wari umuhanga mu guserebeka ku rubura wari kumwe na mama we, bari baturutse muri Finilande. Igihe baganiraga, uwo mushiki wacu yavuze ku ngingo zitandukanye ziboneka ku rubuga rwacu ahanditse ngo: “Kurera ingimbi n’abangavu.” Uwo mubyeyi yishimiye cyane izo ngingo kandi avuga ko azongera gusura urwo rubuga. Twashimishijwe no kuba abavandimwe na bashiki bacu bo muri Koreya y’Epfo barabonye uburyo bwo “gusingiza izina rya Yehova,” imbere y’abantu benshi bari baje muri iyo mikino mpuzamahanga.—Zaburi 148:13.
358
997
Abana bafite ibibazo mu butabera bashyiriweho ibyumba bizajya bibafasha. Ni ibyumba byatashwe ku wa Gatatu tariki 15 Nzeri kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, bikaba byarubatswe ku bufatanye n’Ishami ryUmuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF), mu rwego rwo guha abana ahantu badashobora guterwa ubwoba n’ibyo basanze, ahubwo hakabafasha gutuza no kuruhuka kugira ngo bashobore kuganira n’ubabaza, batange amakuru ku byo bagiye kubazwaho ariko bitabakuye umutima cyangwa ngo bibatere ubwoba, kuko byababuza kuvuga no gutanga amakuru yaba afite cyangwa se kubazwa ibyo agomba kubazwa. Umuyobozi wungirije wa RIB, Isabelle Kalihangabo, avuga ko ibyumba byatashwe bizafasha mu bijyanye n’ubutabera bw’abana. Ati “Bizafasha rero mu bijyanye n’ubutabera bw’abana, baba ari abana bafite ibyaha bakurikiranyweho, baba ari abana bakorewe ibyaha kuko na bo baba bafite amakuru bagomba gutanga, cyangwa se abana batanga ubuhamya mu butabera. Ibyo bituma ubutabera bugenda neza kuko ibimenyetso bimwe mu bikenewe biba byabonetse neza”. Ngo bikunze kugaragara ko akenshi bitewe n’ibiba byabaye ku bana hari igihe batinya iyo bagejejwe mu nzego z’ubutabera nk’uko Kalihangabo akomeza abisobanura. Ati “Abana bitewe n’ibyababayeho cyangwa se ibyo babonye buriya akenshi bashobora gutinya abantu bakuru, bashobora gutinya kumva ko bageze mu nzego z’ubutabera, ibyo n’ibintu bizwi mu mikurire y’abana, hanyuma no mubijyanye n’ubutabera turabibona ko iyo umwana ageze ahantu akaba yatinye cyangwa se ko yagize ubwoba bwo kugira icyo avuga, rero ahantu nk’ahangaha hakemura ibyo bibazo nk’ibyo ngibyo dushobora kubona iyo umwana abazwa ku cyaha akurikiranyweho, cyangwa se yakorewe cyangwa se ku makuru yaba abifite”. Uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Lindsey Julianna, yavuze ko abana barenga 2000 bahura n’ubutabera, bityo bakaba bagomba kugira umwanya utekanye, utabatera ubwoba mu bihe bagomba kuzanwa ku biro bya RIB hakorwa iperereza. Ati “Ni ngomba kumenya ko umwana atagira icyo twakwita ihungabana rya kabiri, kuko haba hari ihungabana aterwa n’ibyamubayeho, ariko kandi iyo umwana ari buvuge ibyamubayeho imbere y’abantu 20 cyangwa 25 birongera bikamuhungabanya. Ubu buryo rero buzatuma twirinda iryo hungabana rya kabiri umwana ashobora guhura naryo”. Mu byumba byatashwe harimo icyumba kimwe cyo gutegererezamo, ibyumba bibiri byo kubarizwamo hamwe n’icyo gukurikiranirwamo. Kurikira uko iki gikorwa cyagenze muri iyi video: Umunyamakuru @ lvRaheema
342
953
kandi akicwa? Reka turebe impamvu zabiteye. 6. Kuki Yesu yagombaga kumanikwa ku giti? 6 Impamvu ya mbere: Yesu yagombaga kumanikwa ku giti kugira ngo akize Abayahudi umuvumo w’amategeko (Gal 3:10, 13). Bari bariyemeje kuyumvira birabananira. Uwo muvumo waje wiyongera ku ngaruka z’icyaha cya Adamu (Rom 5:12). Amategeko Imana yahaye Abisirayeli yavugaga ko umuntu ukoze icyaha kicisha agomba kwicwa. Nyuma yaho umurambo we wamanikwaga ku giti  (Guteg 21:22, 23; 27:26). Ubwo rero igihe Yesu yamanikwaga ku giti, yari acunguye abo Bayahudi nubwo bari baramwanze. 7. Ni iyihe mpamvu ya kabiri yatumye Imana yemera ko Umwana wayo ababazwa cyane? 7 Impamvu ya kabiri: Imana yemeye ko Umwana wayo ababazwa cyane kubera ko yamutozaga kuzaba Umutambyi Mukuru.  Yesu yiboneye ukuntu gukomeza kumvira Imana mu bigeragezo bikomeye, ari ibintu bitoroshye. Yarababaye cyane ku buryo yasenze “ataka cyane asuka amarira.” Kubera ko Yesu yababaye cyane igihe yageragezwaga, ashobora kumenya ibyo dukeneye kandi ‘akadufasha’ mu gihe ‘tugeragezwa.’ Dushimishwa no kuba Yehova yaradushyiriyeho Umutambyi Mukuru w’umunyambabazi ushobora “kwiyumvisha intege nke zacu.”Heb 2:17, 18; 4:14-16; 5:7-10. 8. Ni iyihe mpamvu ya gatatu yatumye Imana yemera ko Yesu ageragezwa cyane? 8 Impamvu ya gatatu: Yehova yemeye ko Yesu ababara cyane kugira ngo asubize iki kibazo k’ingenzi: Ese hari umuntu wakomeza kubera Yehova indahemuka ari mu bigeragezo bikomeye cyane? Satani yavuze ko bidashoboka. Yavuze ko abantu bakorera Imana bitewe n’ibyo ibaha kandi avuga ko badakunda Yehova n’umutima wabo wose, nk’uko Adamu na we yari ameze (Yobu 1:9-11; 2:4, 5). Yehova yari yizeye ko Umwana we yari gukomeza kuba uwizerwa. Ni yo mpamvu yemeye ko ageragezwa cyane kandi Yesu yatsinze ibigeragezo agaragaza ko Satani ari umubeshyi. UMWANDITSI WA BIBILIYA WAHAGA AGACIRO KENSHI INSHUNGU 9. Ni uruhe rugero intumwa Yohana yadusigiye? 9 Inyigisho y’inshungu yatumye ukwizera kw’Abakristo benshi gukomera. Iyo nyigisho yatumye bakomeza kubwiriza nubwo barwanywaga kandi bihanganira ibigeragezo bitandukanye mu buzima bwabo bwose. Reka turebe ibyabaye ku ntumwa Yohana. Ashobora kuba yaramaze imyaka irenga 60 abwiriza ibyerekeye Kristo n’inshungu. Igihe yari hafi kugira imyaka 100, Ubwami bw’Abaroma bwabonaga ko ateje akaga. Bwaramufashe bumufungira ku kirwa cya Patimosi. Bwamuhoraga iki? Bwamuhoraga “kuvuga iby’Imana no guhamya ibya Yesu” (Ibyah 1:9). Yohana yadusigiye urugero ruhebuje rw’ukwizera no kwihangana. 10. Mu bitabo Yohana yanditse, yagaragaje ate ko yahaga agaciro kenshi inshungu? 10 Mu bitabo Yohana yanditse, yagaragaje ko akunda Yesu cyane kandi ko yahaga agaciro kenshi inshungu. Muri ibyo bitabo yavuze ku nshungu cyangwa akamaro kayo inshuro zirenga 100. Urugero, yaranditse ati: “Nihagira ukora icyaha, dufite umufasha utuvuganira kuri Data, ari we Yesu Kristo, umukiranutsi” (1 Yoh 2:1, 2). Nanone muri ibyo bitabo, yatsindagirije akamaro ko “guhamya ibya Yesu” (Ibyah 19:10). Biragaragara rero ko Yohana yahaga agaciro kenshi inshungu. Twamwigana dute? TWAGARAGAZA DUTE KO DUSHIMIRA YEHOVA WADUHAYE UMWANA WE NGO ADUPFIRE? Niba duha agaciro inshungu tuzirinda ibishuko byatugusha mu cyaha (Reba paragarafu ya 11)  11. Ni iki cyadufasha gutsinda ibishuko? 11 Twirinda ibishuko byatugusha mu cyaha. Niba koko duha agaciro kenshi inshungu, tuzirinda imitekerereze nk’iyi: “Nta mpamvu yo guhatana ngo nirinde kugwa mu byaha. Ninkora icyaha nzasaba imbabazi.” Ahubwo nitubona tugiye kugwa mu cyaha, tuzavuga tuti: “Ubu koko natinyuka gukora iki kintu nzi neza icyo Yehova na Yesu bankoreye?” Ubwo rero tuzasenga Yehova tumusaba imbaraga, tumwinginga tuti: “Ntiwemere ko ngwa mu cyaha.”Mat 6:13. 12. Twakurikiza dute inama dusanga muri 1 Yohana 3:16-18? 12 Dukunda abavandimwe na bashiki bacu. Iyo tubakunze tuba tugaragaje
560
1,613
Amatsinda ya Shampiyona ya Basketball yamenyekanye. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira 2020, muri Kigali Arena habereye umuhango wo gutombora uko amakipe azakina mu mikino ya nyuma ya shampiyona ya BK Basketball National League 2020. Uyu muhango wasize amakipe ya REG BBC iyoboye itsinda rya mbere igomba guhatana n’amakipe arimo RP-IPRC Kigali itozwa na John Bahufite, mu gihe ikipe ya APR BBC yisanze mu itsinda rimwe na Patriots BBC ifite igikombe cya shampiyona. Uko Tombola yagenze Abagabo Itsinda rya mbere – REG BBC – RP - IPRC Musanze – UGB BBC – RP- IPRC KIGALI Itsinda rya kabiri – APR BBC – Espoir BBC – Patriots BBC – RP - IPRC Huye Abagore: – RP - IPRC Huye – The Hoops – Ubumwe BBC – APR W BBC Amakipe ane ya mbere y’abagore azahura hagati (Round robin) yabo bishakemo abiri ya nyuma azakina umukino wa nyuma. Nyuma ya tombora, Kigali Today yaganiriye n’abatoza b’amakipe atandukanye. Umutoza w’ikipe ya IPRC Kigali Jean Bahufite yavuze ko bizeye ko bagomba guhatanira igikombe kuko biteguye bihagije. Yagize ati “IPRC Kigali yakoze ibishoboka byose kugira ngo itware igikombe haba mu bushobozi bw’amafaranga, abakinnyi beza ndetse n’ibindi”. Yakomeje avuga ko amasezerano ye amusaba kuza mu makipe ane ya mbere. Yagize ati “Mu masezerano yanjye harimo ko ngomba kuza mu makipe ane ya mbere, ariko ntibivuze ko tutatwara igikombe na cyo turagishaka”. Umutoza wungirije wa REG BBC Mwiseneza Maxime, yavuze ko uyu mwaka ari uwa REG BBC. Ati “Uyu mwaka twijeje abakozi ba REG ko tugomba kubaha igikombe, igihe ni iki kandi twariteguye bihagije”. Ku ruhande rw’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, Visi Perezida wa kabitri ushinzwe amarushanwa Nyirishema Richard, yavuze ko hasabwa imbaraga nyinshi kugira ngo iyi mikino izagende neza. Yagize ati “Harasabwa imbaraga nyinshi kugira ngo imikino izagende neza amakipe, abakinnyi ndetse n’abandi bose barebwa n’iyi mikino barasabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19”. Ku kuba abafana bakwemererwa kwinjira kuri iyi mikino, uyu muyobozi yavuze ko ku ruhande rw’ishyirahamwe rya Basketball babyifuza, ariko uburenganzira bufitwe na Minisiteri ya Siporo. Ushinzwe iyamamazabikorwa muri Banki ya Kigali Nshuti Thierry, yavuze ko Banki ya Kigali izakora ibishoboka ngo amakipe abeho neza. Yagize ati “Banki ya Kigali yari isanzwe igenera shampiyona miliyoni 135 ku mwaka, aya mafaranga aziyongeraho asaga miliyoni 130, kuko tuzishyurira amakipe yose aho kuba ndetse n’ibizabatangwaho byose muri iyi mikino. Navuga ko ku ruhande rwacu twiteguye neza kandi bizagenda neza nk’uko tubifuza”. Amakipe azinjira mu mwiherero kuwa Gatanu tariki ya 16 Ukwakira 2020, aho amakipe yose agomba kuba muri Hotel La Palisse i Nyamata mu Bugesera. Tubibutse ko ikipe ya Patriots BBC ari yo yatwaye igikombe cya shampiyona mu mwaka wa 2018-2019 mu bagabo, mu gihe APR W BBC ari yo yatwaye igikombe mu bagore. Umunyamakuru wa Kigali Today/KT Radio @ KuradusengIsaac
445
1,119
Dr Habumugisha Francis ararekuwe akazajya aburana adafunzwe. Urukiko rushingira ku kuba icyaha akurikiranyweho kitamufungisha igifungo kirenze imyaka itanu, kuba ingwate n’abishingizi yatanze byemewe n’urukiko, ndetse no kuba ataragerageje gutoroka cyangwa ngo yange kwitaba ubushinjacyaha. Dr Habumugisha azajya yitaba ubushinjacyaha buri wa mbere w’icyumweru, ariko ntabwo rwatanze igihe urubanza ruzatangira kuburanishwa mu mizi. Isomwa ry’urubanza ryabaye urega n’uregwa bose nta n’umwe wari uhari, kandi icyemezo cyafashwe n’urukiko ntabwo kijuririrwa. Dr Habumugisha ufite ubucuruzi burimo na televiziyo yitwa Goodrich, ashinjwa gukubita, gutuka Kamali Diane wamukoreraga ndetse no kumwangiriza telefone. Kamali Diane yari yaratanze ikirego kirimo kuburanwa n’ubushinjacyaha gusa. Uyu mwali yabanje kuregera Perezida wa Repubulika ko atigeze ahabwa ubutabera nyuma y’amezi abiri yari amaze agejeje ikirego ku Rwego rw’ubugenzacyaha(RIB). Urubanza rwageze mu rukiko nyuma y’aho Perezida Kagame amwijeje ko inzego zibishizwe zizakurikirana icyo kibazo. Inkuru bijyanye: Urubanza ruregwamo Dr Habumugisha wa Goodrich rwasubitswe Urubanza rw’ushinjwa gukubitira umukobwa mu ruhame rwatangiye kuburanishwa Perezida Kagame yiyemeje gukurikirana ikibazo cy’umukobwa uvuga ko yakubiswe n’umukoresha Umunyamakuru @SimonKamuzinzi
161
510
Ibi ni ibyo Ezayi mwene Amotsi yeretswe byerekeye u Buyuda na Yeruzalemu. Yabyeretswe ku ngoma ya Uziya no ku ya Yotamu, no ku ya Ahazi no ku ya Hezekiya, abami b'u Buyuda. Yemwe abo mu ijuru, nimutege amatwi. Namwe abo ku isi, nimwumve. Uhoraho aravuze ati: “Nareze abana ndabakuza, nyamara bo barangomeye. Inka imenya nyirayo, indogobe na yo imenya uyigaburira. Nyamara Abisiraheli nta cyo bashaka kumenya, abantu banjye nta cyo bumva.” Muragowe, mwa bwoko bw'abanyabyaha mwe, muragowe bwoko bwasāzwe n'ibicumuro, muragowe nyoko y'abagizi ba nabi, muragowe bana b'abanyangeso mbi! Muragowe kuko mwimūye Uhoraho, mwasuzuguye Umuziranenge wa Isiraheli, mwamuteye umugongo. Mwanangiriye mu bwigomeke, mbese muragira ngo abahane ate? Umutwe wanyu wuzuye ibisebe, umutima wose urarwaye. Kuva ku ino kugera ku mutwe nta hazima mugifite. Hose ni ibikomere n'inguma n'ibisebe byasamye, nta muntu ubyoza cyangwa ngo abipfuke, nta muntu ubyomoza amavuta. Igihugu cyanyu ni ikidaturwa, imijyi yanyu ni umuyonga. Abanyamahanga bararya imyaka yanyu murebēra, ibintu byose barabitsembye. Yeruzalemu yonyine ni yo yacitse ku icumu, imeze nk'akazu kubatse mu mizabibu, imeze nk'akaruri kubatse mu murima w'inzuzi, imeze nk'umujyi wagoswe n'abanzi. Iyo Uhoraho Nyiringabo ataturokora, tuba twararimbutse nk'umujyi wa Sodoma, tuba twararimbutse nk'umujyi wa Gomora. Batware b'i Sodoma , nimwumve ijambo ry'Uhoraho, bantu b'i Gomora, nimutege amatwi Amategeko y'Imana yacu. Ibitambo byanyu byinshi bimariye iki? Ndambiwe ibitambo bikongorwa n'umuriro by'amasekurume y'intama, ndambiwe n'urugimbu rw'inyana, nzinutswe amaraso y'ibimasa n'ay'intama n'ay'ihene. Mbese iyo muje kunshengerera, ni nde uba yabahamagaye? Ni nde uba yabasabye kuza kundibatira urugo? Nimurekere aho gukomeza kunzanira amaturo atagira umumaro, imibavu munyosereza intera ishozi. Sinkihanganira iminsi mikuru yo mu mboneko z'ukwezi n'amasabato, sinkihanganira amateraniro yanyu yo gusenga. Nanga iminsi mikuru yanyu y'imboneko z'ukwezi, nanga n'ibindi birori byanyu, iyo mihango imbereye umutwaro ndayirambiwe. Iyo murambuye amaboko musenga mbima amaso, amasengesho yanyu y'urudaca sinyumva, sinyumva kuko ibiganza byanyu byuzuye amaraso. Nimwiyuhagire mwisukure, nimumvane imbere ibikorwa byanyu bibi, nimureke gukora nabi. Nimwige gukora ibyiza muharanire ubutabera, nimurenganure urengana, nimurenganure impfubyi n'umupfakazi. Uhoraho aravuze ati: “Nimuze, nimuze twumvikane. Ibicumuro byanyu bitukura nk'indubaruba, nyamara muzera nk'inyange. Naho byaba bitukura cyane muzera de. Nimunyumvira, igihugu cyanyu kizarumbuka muhāge. Nyamara nimwinangira mugakomeza kwigomeka, muzicishwa inkota.” Uko ni ko Uhoraho avuze. Ni buryo ki umurwa wari indahemuka wahindutse indaya ? Umurwa warangwaga n'ubutabera n'ubutungane, nyamara usigaye wuzuye abicanyi. Ifeza yawe yahindutse umwanda, divayi yawe nziza yahindutse amaganura. Abatware bawe ni ibyigomeke n'ibyitso by'abajura, bose bakunda impano bakararikira ruswa, ntibarenganura impfubyi, ntibita ku bapfakazi. Ni yo mpamvu Nyagasani Uhoraho Nyiringabo, nyir'ububasha wa Isiraheli avuze ati: “Ngiye kwihimura abandwanya, ngiye guhōra abanzi banjye. Yeruzalemu we, hari icyo ngiye kugukoraho: ngiye kuguhumanura nk'ushongesha ubutare, nzagusukura nkumareho imyanda yawe yose. Abacamanza bawe nzabaha umuco nk'uw'abo hambere, abajyanama bawe nzabaha umuco nk'uw'aba kera. Bityo uzitwa Umujyi w'ubutungane n'Umurwa udahemuka. Siyoni izarokorwa n'uko abayituye babaye intabera, abaturage bayo nibihana bazarokorwa n'ubutungane. Nyamara ibyigomeke n'abanyabyaha bose bazarimbuka, abimūye Uhoraho na bo bazarimbuka. Koko muzakozwa isoni kubera ibiti mwagize imana zanyu, muzakozwa isoni kubera imirima mwasengeragamo ibigirwamana.” Muzamera nk'ibibabi by'ibiti birabije, muzamera nk'imirima itagira amazi. Umuntu w'umunyamaboko azahinduka ubusa, ibikorwa bye bizayoyoka nk'ibishashi by'umuriro, byombi bizakongokera rimwe habure ubizimya.
500
1,603
Kiyovu Sports itwaye igikombe itsinze Rayon Sports 2-1. Muri uyu mukino ikipe ya Rayon Sports niyo yatangiye ikina neza cyane dore ko hagati mu kibuga hayo hakinaga neza cyane bigatuma imipira igera ku bakinnyi bayo b’imbere nka Essomba Willy Onana,Musa Essenu n’abandi ariko uburyo nabonye ntibutange umusaruro ahubwo hakavamo koruneri nyinshi zitatanze umusaruro. Gukina neza kwa Rayon Sports byarangiye n’iminota 15 ahubwo Kiyovu Sports itangira kwiharira umukino hagati mu kibuga ndetse n’impande zabo cyane iburyo kuri Riyad Nordien na Serumogo Ali. Uruhande rw’iburyo rwa Kiyovu Sports rwakoraga neza cyane rwatanze umusaruro ku munota wa 35 ubwo Serumogo Ali yazamukanaga umupira akawuhindura neza maze Mugenzi Bienvenue yitambika mu kirere atsinda igitego cya mbere cyanarangije igice cya mbere Rayon Sports yavukinishijemo Essomba Onana ku munota wa 34 agahita asimburwa na Tuyisenge Arsene. Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isimbuza ikuramo Mugisha Francois yinjiza Ndekwe Felix mu gihe Ganijuru Elie yasimbuye Muvandimwe JMV ku munota wa 47 bahushije igitego ku ishoti rikomeye ryatewe na Paul Were ariko umupira unyura ku ruhande. Rayon Sports kugeza ku munota wa 54 w’umukino yakinaga neza kurusha Kiyovu Sports yabonye uburyo bw’igitego ubwo Musa Essenu yarwaniraga umupira na Paul Were wari watinze wari kuwutera mu izamu ariko nanone ntihagira umusaruro uvamo. Amakipe yombi yakomeje gukina neza ariko Rayon Sports ubona ko yagarutse mu mikino muri rusange inahusha uburyo bwinshi. Kiyovu Sports nayo yakinaga neza ku munota wa 71 yabonye uburyo bwashobora kuvamo igitego ku mupira Erisa Seekisambu yahaye Mugenzi Bienvenue ariko awuteye umupira ujya mu maboko y’umunyezanu Hakizimana Adolphe. Kiyovu Sports ku buryo bwo gusatira byihuse Erisa Seekisambu yacomekewe umupira muremure yihuta ageze imbere y’izamu Mitima Isaac amukuraho umupira ujya muri koruneri.Iyi koruneri yatewe ku monota wa 78 na Bizimana Amiss maze ba myugariro ba Rayon Sports bawukuyeho ugarukira Bigirimana Abedi wateye ishoti rikorwaho n’umukinnyi wa Rayon uruhukira mu izamu Kiyovu Sports ibona igitego cya kabiri cyatumye Abarayon batangira gusohoka muri sitade. Ku munota wa 89 Paul Were wakinnye neza yazamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo acenga abakinnyi Bose ba Kiyovu Sports n’umunyezamu Kimenyi Yves atanga umupira mu rubuga rw’amahina Ndekwe Felix ananirwa kuwushyira mu izamu.Rayon Sports ariko n’ubundi yahise ibona igitego cyo kwishyura ku mupira umunyezamu Hakizimana Adolphe yateye maze Bigirimana Abedi ashaka kuwukuzaho umutwe ariko ujya mu kibuga cye umunyezamu Kimenyi Yves asohotse Musa Essenu wari wawukurikiye arawumurenza. Mu minota ine y’inyongera yari yongeweho Rayon Sports yashoboraga kubona igitego cyo kunganya biturutse kuri penaliti yabonetse ubwo Ndayishimiye Thierry yakoraga umupira mu rubuga rw’amahina umusifuzi Mukansanga Salima akayitanga. Iyi penalti yatewe na Mbirizi Eric ariko nubwo yari yayiteye neza umupira ufata igiti cy’izamu umukino urangira Kiyovu Sports itsinze ibitego 2-1 inegukanye irushanwa rya Made in Rwanda 2022 inahabwa miliyoni 5 Frw. Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu Mukura VS yawegukanye itsinze Musanze ibitego 4-0 byatsinzwe na Mukongotya Robert,Kamanzi Ashraf, Kubwimana Cedric na Murenzi Patrick. Ibihembo: 1.Kiyovu Sports yegukanye igikombe na Miliyoni 5 Frw 2.Rayon Sports ya kabiri yahawe miliyoni 4 Frw 3.Mukura VS yegukanye umwanya wa gatatu yahawe miliyoni 3 Frw 4.Musanze FC ya kane yahawe miliyoni 2 Frw Umunyamakuru @UwimanaJeanJul1
501
1,321
Amashusho y’umunyarwandakazi Lynda Ddane yambaye ubusa buri buri akomeje kuvugisha benshi. Amashusho agaragaza umunyarwandakazi ukorera muri Uganda umwuga w’itangazamakuru ndetse no kuvanga imiziki wamenyekanye nka Lynda Ddane yambaye ubusa akomeje kuvugisha benshi muri iki gihugu cyane ko atari ubwa mbere uyu mukobwa ashyizwe hanze yambaye ubusa.Urubuga rwa Exclusive ruri mu zigezweho muri Uganda, rwatangaje ko aya mashusho yashyizwe hanze n’umuntu utaramenyekana ku wa 24 Mata. Ni amashusho yasakajwe muri ‘Insta Story’ ya K FM uyu mukobwa asanzwe akorera.Uwayashyize ku rubuga byaje gutangazwa ko ari umu-hacker, yagaragaje ko yabikoze ashaka kwigisha isomo uyu mukobwa uri mu bakomeye mu myidagaduro ya Uganda.Yakomeje avuga ko Ddane hari umusore witwa DJ Bryan yagiye yoherereza amashusho yambaye ubusa bikarakaza umukire wamuguriye imodoka yo mu bwoko bwa BMW X3.Ku rubuga rwa Twitter rwa KFM, bahise bihutira kugaragaza ko binjiriwe bityo ubu butumwa n’aya mafoto by’uyu mukobwa ntaho bahuriye nabyo.Ni ubwa kabiri mu kwezi kumwe gusa Lynda Ddane bashyira hanze amafoto ye yambaye ubusa.Byaherukaga ku wa 13 Mata, uwashyize aya mashusho kuri Twitter wiyise amazina ya Lyndahddanenude yakangishije uyu mukobwa ko agiye gushyira hanze andi menshi yambaye ubusa ariko byongeye kugenda.Yaranditse agira ati “Ubu mfite amashusho ya Lynda Ddane wa NTV Uganda ukora mu kiganiro (NTV The Beat), aya mashusho nzayashyira kuri konti ya TikTok.”Amwe yagaragazaga uyu mukobwa ari kumwe n’undi mugabo mu gitanda andi ari wenyine.
220
582
Umuhoza Emma Pascaline. Umuhoza Emma Pascaline (wavutse 17 gashyantare mu 2003 ) Akaba arumunyamideli Ukomeye mu Rwanda Ubuzimwa bwite. Umuhoza Emma Pascaline numunyamideli ukomeye cyane aho yamamriza amacampanyi agiye atandukanye .Emma yitabiriye Irushanwa rya Nyaminga Wu Rwanda 2022 aho yarari mubakobwa bafite uburanga nubwenge yakomeje muri 20 bagiye mumwiherero ndetse yongera kuboneka muri 10 .Emma yaitabiriye amarushanwa yaba miss agiye atandukanye nka Miss Earth Rwanda 2021 . Umwuga. Umuhoza numunyamidel muri campany yashinzwe na Mikky Jones Wilfred ya MJW Model Management akaba akora muri Kigali Protocal iri muri kompanyi zikomeye muzitanga serivisi za Protocol mu Rwanda kugeza ubu yanamaze gukatisha itike yo kuzahatana mu bihembo nyafurika bya Zikomo Awards.
106
282
Kayonza: Ndego ntibagisuhuka kubera gahunda yo kuhira imyaka. Bamwe mu bahinzi bo mu Kagari ka Byimana, Umurenge wa Ndego, mu Karere ka Kayonza, bavuga ko guhinga kinyamwuga byatumye bagira umusaruro mwiza, ntibongera gusuhuka kubera amapfa kuko basigaye bavomerera imyaka. Abo bahinzi bibumbiye muri Koperative Tera imbere Muhinzi Ndego Byimana, bishimira ko umusaruro wiyongereye kubera gahunda Leta yabagejejeho yo kuhira ibinyujije mu mushinga wo kuhira no kubungabunga ibyogogo mu Karere ka Kayonza (KIIWP) Bamwe bavuga ko mbere bagiraga ikibazo cy’izuba ryatumaga imyaka yuma ndetse bagasuhuka kubera amapfa. Nyandwi Pascal wo mu Kagali ka Byimana, mu Murenge wa Ndego akaba ari umuhinzi ndetse n’umuyobozi wa koperative Tera imbere Muhinzi Ndego Byimana yavuze ko hakunze kuva izuba ntibeze. Yagize ati: “Ubundi Ndego ni ahantu hava izuba ryinshi, mbere tutaratangira kuhira wasangaga duhinga tukarumbya, iyo imvura yagendaga aho imyaka yabaga igeze ni ho yahagarariraga. Ariko nyuma atwaje kugira umufatanyabikorwa adufasha kuhira dukoreresheje imirasire y’izuba kuri hegitari 20. Umusaruro wariyongereye nko kuri hegitari twezagaho ibilo 500 z’ibigori none ubu dukuraho toni 5.” Akomeza asobanura ko KIIWP yabongereye ubumenyi naho ubundi bahingaga bacungana n’imvura, batazi ibyo gukoresha ifumbire, ariko ubu bategura imirima kare, bakaba baba banafite ifumbire y’imborera n’imvaruganda, bagahingira ku gihe, imvura yacika bakifashisha sisitemu yo kuhira. Yagize ati: Uyu mushinga watugiriye inama yo kwinjira mu butubuzi bw’imyumbati, mu murima w’icyitegererezo baduha ifumbire, imbuto agoronome akaza akadufasha guhinga kinyamwuga. Ni bo badukuye mu kweza ibilo 500 kuri hegitari none tweza toni 5 byatuzamuriye iterambere mu rugo, twihaza mu biribwa, tukanasagurira amasoko.” Umuhinzi Nyirarukundo Gloriose, wo mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Byimana mu Murenge wa Ndego, akaba ari umunyamuryango wa Koperative Tera imbere Muhinzi Ndego Byimana yavuze ko izuba ryakundaga kubibasira ariko kuhira byabaye igisubizo. Ati: “Izuba twaraciyemo, ryabaye mu 2017-2018, abafatanyabikorwa batuzaniye amazi ariko twahise dushinga iyi koperative Tera imbere Muhinzi Ndego Byimana, bahise batuzanira amazi akoreshwa n’imirasire, ariko nubwo ari make ntabwo bihwanye n’uko twari tumeze mbere.” Ku bijyanye no kuhira no kunoza imirire, yagize ati: “Imboga ntitukizigura, hari uturima tw’intangarugero twerekeraho abahinzi bikadufasha kunoza imirire, ubu nta mwana n’umwe mu Kagari ka Byimana uri mu mirire mibi.” N’abatari muri koperative bahamya ko ibyiza by’umushinga wo kuhira bibageraho. Bampire Olive utuye mu Mudugudu wa Kabeza, mu Kagari ka Byimana, mu Murenge wa Ndego yavuze ko KWIIP yabafashije cyane. Ati: “Yadufashije kubona imbuto, kuko mbere twabonaga imbuto bigoranye, tutayibona tugahinga imyumbati bita gitaminsintitubashe kubona ibiutunga abana, ariko ubu dusigaye tuybaona ibibatunga, imyumbati hose irahari buri muturage afite imyumbati, inzara ntayigihari n’abafite amasambu hano ku biyaga barahinga ibigori tukabona aho duhahira, ntitukibura ibigori, dufite imboga hafi, twanogeje imirire.” Yongeyeho ko kuba baragejejweho uburyo bwo kuhira byatumye buhira imboga, bahinga ibishyimbo, ibigori Ndetse n’imyumbati mu rwego rw’ubutubuzi basigaye bihaza mu biribwa. Umuyobozi w’umushinga KIIWP Uwitonze Theogene yasobanuye ko ari umushinga wo kuhira imyaka no kubungabunga amabanga y’imisozi ukorera mu mu Karere ka Kayonza, ugamije gufasha guhangana n’amapfa akomoka ku mihindagurikire y’ibihe no gufasha abaturage kwiteza imbere. Yagize ati: “Mu 2016 Akarere ka Kayonza kari mu Turere dufite ikibazo cy’imirire mibi n’ibiribwa bidahagije, amatungo yicwaga n’umwuma ndetse wareba ku misozi ukabona yambaye ubusa.” Yakomeje asobanura ko Akarere kari gafite ikibazo gikomeye cy’amapfa hatekerejwe uko ako gace kabona amazi hashyirwaho umushinga wo kuhira ndetse n’ibindi bikorwa bihangana n’imihindagurikire y’ibihe. Ati: “Hakozwe amadamu yo kuhira 15[….] muri Werurwe 2023 Hari hamaze gukorwa amadamu 15 inka zikabona uko zuhirwa, ashyirwamo amazi ngo amatungo azayakoreshe, nayikondo 20, amaterasi kuri ha 1300, ibiti by’imbuto ziribwa mu kurinda isuri no kunoza imirire kuri hegitari 1550 harimo ibiti by’avoka 100 000, imyembe ibihumbi 160, ibinyamacyunga 60 000, ibifenesi 60 000, ibinyomoro 60 000.” Icyiciro cya 2 cyubakiye ku cya 1, ariko kigakora ibikorwa binini ahakozwe inyigo ha 2250 zigomba kujyamo ibikorwa remezo byo kuhira imyaka, ahuma cyane mu Murenge wa Ndego hazuhirwa kuri ha 2000 amazi azakurwa mu biyaga buhire imyaka bakoresheje imashini zuhira zizenguruka. Hateganywa kuzuhira ibishyimbo, ibigori, n’indi izamura imibereho y’abaturage harimo imboga, imbuto, umuceri ku mabanga y’imisozi hahingwe ibihingwa byihanganira izuba nk’imyumbati. Ni umushinga ufite intego yo kuzarangira ugeze ku miryango 40 000. KIIWP2 ni Umushinga wateguwe na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga Giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (IFAD) binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB).
674
2,062
Handball: Turifuza ko Police HBC irenga aka Karere-Ntabanganyimana. Ikipe ya Police HBC yitwaye neza yegukana irushanwa rihuza ibihugu bigize umuryango w’abayobozi ba Polisi zo mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba “EAPCCO Games 2023” ryabereye mu Rwanda taliki 21 kugeza 27 Werurwe 2023. Mu mukino wa Handball amakipe 3, Polisi y’u Rwanda, Kenya na Uganda yakinnye hagati yayo kuva taliki 25 kugeza 27 Werurwe 2023. Ikipe ya Police HBC yitwaye neza yegukana igikombe aho yatsinze Kenya ibitego 36 kuri 25 inatsinda Uganda ibitego 41 kuri 27. Iyi kipe ya Police HBC ikaba yaregukanye iki gikombe ku nshuro ya gatatu yikurikiranya nyuma yo kucyegukana muri 2018 na 2019. Nyuma yo kwitwara neza, Kapiteni wa Police HBC, Kanyandekwe Gaston yatangaje ko kwitwara neza babikesha imyiteguro myiza ndetse n’ubuyobozi bubaba hafi. Kapiteni wa Police HBC, Kanyandekwe Gaston ubwo yashyikirizwaga igikombe Agaruka ku mukino usoza irushanwa bakiniye muri BK Arena ahari abantu benshi barimo abitabiriye imikino ya “EAPCCO Games 2023”, Kanyandekwe yagize ati: “Gukinira imbere y’abantu bangana gutya ni ikintu gikomeye kandi  byaduteye ishyaka, bikomeje gutya twajya twitwara neza”. Umutoza mukuru wa Police HBC, Ntabanganyimana Antoine yatangaje ko kuba  iyi kipe yegukanye iki gikombe inshuro ya gatatu yikurikiranya bishimishije kandi byerekanye ko Police HBC ari  ikipe nziza. Umutoza mukuru wa Police HBC, Ntabanganyimana Antoine Yakomeje avuga ko iri rushanwa rihuza amakipe ya Polisi muri aka Karere kandi rikaba ari mpuzamahanga. Ati: “Kwitwara neza ni ukwipima kwiza  kuko twatsinze ikipe ya Kenya, twatsinze Uganda ndetse n’amakipe y’i Burundi dusanzwe tuyatsinda. Ubu rero tugomba kujya ahisumbuyeho kugira ngo twunguke ubundi bumenyi”.  Umutoza Ntabanganyimana yavuze ko ubu ikipe igiye gukomeza kwitegura imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “African Handball Champions League 2023” izabera muri Congo Brazzaville mu Kwakira 2023. Ati: “Turasaba ubuyobozi bwacu ngo budufashe tuzajyeyo noneho twerekane ko dukomeye ku rwego rw’Afurika yose”. Amakipe yo mu Rwanda nta bwo akunze kwitabira iyi mikino y’Afurika kuko ikipe ya APR HBC ni yo iheruka kwitabira muri 2017 ubwo yaberaga mu mujyi wa Hammamet muri Tunisia aho yasoreje ku mwanya wa nyuma wa 14. Ikipe ya Police HBC iheruka kwitabira iyi mikino y’Afurika muri 2016 ubwo yaberaga i Ouagadougou muri Burkina Faso aho yasoreje ku mwanya wa nyuma wa 11. Iyi kipe ya Police HBC yanitabiriye kandi iyi mikino y’Afurika muri 2012 i Tangier na 2015 i Nador muri Maroc.
369
976
Basketball: U Rwanda rugiye kwakira imikino yo gushaka itike y’irushanwa nyafurika ry’abagore. Ubusanzwe iri rushanwa ryitwaga Africa Zone 5 Women’s Club Championship, ariko nyuma impuzamashyirahamwe y’umukino wa basketball muri Afurika (FIBA Africa), bahitamo kurihindurira inyito ndetse bisanisha n’irushanwa rya BAL (Basketball Africa League), rimaze guhamya imizi muri Afurika, dore ko rimaze imyaka 3 rishinzwe. Nubwo ariko iri rushanwa ryahinduriwe inyito, ntacyo byahinduye ku bazaryitabira cyangwa uburyo rizakinwamo, kuko amakipe 2 azitwara neza, ubwo ni azakina ‘Final’, azahita abona itike yo gukina iyi mikino ya “FIBA Africa Women Basketball League nyirizina, izabera i Cairo mu Misiri tariki 8-17 Ukuboza 2023. Usibye guhindurirwa inyito kandi, iyi mikino yari imaze no gundurirwa amatariki izaberaho, dore ko yagombaga kuba tariki ya 21-28 Ukwakira 2023, ariko ikaza kwimurirwa tariki 28 Ukwakira kugeza ku wa 4 Ugushyingo 2023. Ubwo yaganiraga na Kigali Today, umuyobozi wungirije ushinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, Nyirishema Richard, yatangaje ko guhindurirwa amatariki byatewe n’uko barebaga ku bijyanye n’ibikorwa remezo (ibibuga), bifuza kuzakoresha igihe bizaba bihari, cyane nka BK ARENA kuko bifuzaga ko yazaberamo imikino ya nyuma. Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 10 aturutse mu bihugu 6, u Rwanda ruzaryakira ruzaserukirwa na APR WBBC yatwaye Igikombe cya Shampiyona cya 2023 ndetse na REG WBBC yabaye iya kabiri. Andi makipe arimo Vijana Queens na JKT Stars (Tanzania), Nile Legends (Sudani y’Epfo), JKL Lady Dolphins na UCU Lady Canons (Uganda), Kenya Ports Authority na Zetech University (Kenya) na Gladiators (Burundi). Ubwo APR W BBC yaherukaga kwitabira imikino y’Akarere ka 5, ‘Zone V Preliminaries Women Club Championship’, yabereye muri Tanzania kuva tariki 26 Nzeri kugeza 1 Ukwakira 2022, yegukanye umwanya wa 3 itsinze REG BBC na yo yo mu Rwanda amanota 42-39. Iki gikombe cyegukanywe na Alexandria Sporting Club (ASC) yo mu gihugu cya Misiri, itsinze Kenya Ports Authority (KPA) ku mukino wa nyuma ku manota 78-67. Kwegukana umwanya wa 3 kwa APR, byayihesheje kwitabira imikino nyafurika ya FIBA Women Champions Club 2022 yabereye i Maputo muri Mozambique kuva tariki 9-17 Ukuboza 2022, aho yasoreje ku mwanya wa 8 mu makipe 10, yitabiriye. Ku bijyanye n’imyiteguro ku makipe azahagararira u Rwanda, REG WBBC ndetse na APR WBBC bo bakomeje imyitozo. Imikino y’amajongorora yose izabera mu nzu y’imikino ya LDK Gymnasium. Umunyamakuru @amonb_official
369
946
Ibinyampeke biva muri Ukraine byatangiye koherezwa mu bindi bihugu. Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo muri Turukiya rivuga ko ubwato bwitwa Razoni bwahagurutse ku cyambu cya Odessa bwerekeza ku cyambu cya Tripoli ku ruhande rwa Liban. Minisitiri w’ibikorwaremezo muri Ukraine, Oleksandre Koubrakov, yatangaje ko ubu bwato bwatwaye tone ibihumbi 26 (26.000 T) by’ibigori. Antonio Guterres, Umunyamabanga mukuru wa ONU, yatangaje ko yishimiye cyane iki gikorwa, avuga ko isubukurwa ryo kohereza ibinyampeke mu mahanga ari inkuru nziza ku batuye isi. Umuyobozi ushinzwe ubutwererane muri Ukraine Dmytro Kouleba nawe yongeyeho ko Ukraine ari umufatanyabikorwa mwiza kandi ko idateze kubireka mu gihe cyose uBurusiya buzubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ku ruhande rwabwo. Amasezerano yasinywe kuwa 22 Nyakanga i Istanbul hagati y’u Burusiya na Ukraine, Turukiya n’Umuryango w’Abibumbye, yemera isubukurwa ryo kohereza ibinyampeke bya Ukraine mu mahanga bikagenzurwa ku rwego mpuzamahanga. Andi masezerano agendana n’aya yasinyiwe iMoscou yemeza iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka kubuhinzi hamwe n’ifumbire. Aya masezerano yombi agamije koroshya ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa gikomeje kugaragara ku isi, cyibasiye cyane cyane bimwe mu bihugu bikennye cyane. Aya masezerano avuga kandi ko ubwato buzajya bubanza kunyura ku cyambu cya Turukiya kugira ngo bukorerwe igenzura ry’imizigo butwaye mbere y’uko bwerekeza aho bugiye, bigakorwa n’itsinda ry’inzobere zituruka muri Ukraine, u Burusiya, Turukiya na ONU. Ubwato bwahagutse uyu munsi bwerekeje ku cyambu Tripoli ku ruhande rwa Liban mu gihe iki gihugu cya cyugarijwe n’ibura ry’umugati n’ibikomoka ku binyampeke mu gihe cy’ibyumweru bibiri bishize. Umunyamakuru @ naduw12
235
671
Virusi ya Monkeypox yongeye gukaza umurego muri RDC. Abagera kuri 39% by’abibasiwe n’iyo virusi ni abana bo munsi y’imyaka itanu, mu gihe mu bayanduye muri rusange ab’igitsinagabo ari 59%. OMS kandi igaragaza ko no mu 2023 iyi virusi yibasiye RDC kuko abantu 14,626 bayanduye, 654 muri bo bagahitanwa na yo. Ni mu gihe ubwiyongere bw’ubwoko bushya bw’iyo virusi buzwi nka ‘MPXV’ bwagaragaye cyane hagati muri Nzeri 2023 mu Majyepfo ya Kivu. Byagaragaye ko iyi virusi iri gukwirakwira cyane binyuze mu mibonano mpuzabitsina, ndetse no kwegerana cyane kw’abantu. OMS igaragaza ko kugeza ubu hari ikibazo cy’ibikorwa by’ubuvuzi bikiri hasi mu duce iyo virusi iri kugaragaramo muri RDC, ku buryo bikigoye gupima abaturage ndetse muri utwo duce hakaba hataboneka inkingo zayo. Uwanduye Monkeypox ashobora kuyimarana ibyumweru bibiri kugeza kuri bine ndetse bishobora kugaragara hagati y’umunsi wa gatanu n’uwa 21. Ibimenyetso bishobora kugufasha kumenya ko wanduye iyi virusi harimo kugira umuriro mu buryo buhindagurika, kuribwa umutwe, uburyaryate mu mikaya, kubabara umugongo, kumva imbeho nyinshi, umunaniro ndetse no kuzana uduheri n’utubyimba duto tumeze nk’ibibembe cyangwa ibihara ku ruhu rwawe. Mu gihe utangiye kugira umuriro bitewe na Monkeypox, nyuma y’umunsi umwe kugeza kuri itatu, utangira kweruruka cyane kuva mu maso ukaba wanagira udusebe ku buryo bikwirakwira umubiri wose. Kugeza ubu nta buvuzi buzwi bwihariye bushobora guhabwa uwanduye iyi ndwara, mu gihe guhabwa urukingo rwayo ari cyo cyonyine gifatwa nk’urufunguzo rwarinda umuntu kwandura Monkeypox. Virusi ya Monkeypox yongeye guca ibintu muri Congo
236
644
Indege yari itwaye ikipe yo mu igihugu cya Brazil yakoze impanuka. Indege yari itwaye abagera 81 barimo abakinnyi b’ ikipe yo muri Brazil “Chapecoense”yakoreye impanuka hafi y’ umujyi wa Medellin mu gihugu cya Clombia.Nta mibare y’ abaguye muri iyi mpanuka cyangwa abayikomerekeyemo iramenyekana gusa amakuru akomeza avuga batandutu barimo n’ umuzamu w’ iyi kipe Alan Ruschel bayirokotseIkipe yari ifite umukino wagombaga kurihuza n’ ikipe ya Medellin yitwa Atletico Nacional. Ni umukino wa nyuma y’ igikombe cyitwa “Copa Sudamericana”.Ngo amakuru yaturutse muri (...)Indege yari itwaye abagera 81 barimo abakinnyi b’ ikipe yo muri Brazil “Chapecoense”yakoreye impanuka hafi y’ umujyi wa Medellin mu gihugu cya Clombia.Nta mibare y’ abaguye muri iyi mpanuka cyangwa abayikomerekeyemo iramenyekana gusa amakuru akomeza avuga batandutu barimo n’ umuzamu w’ iyi kipe Alan Ruschel bayirokotseIkipe yari ifite umukino wagombaga kurihuza n’ ikipe ya Medellin yitwa Atletico Nacional. Ni umukino wa nyuma y’ igikombe cyitwa “Copa Sudamericana”.Ngo amakuru yaturutse muri iyi ndege mbere y’ uko ikora impanuka yavuagaga ko yagize ikibazo cya tekinike.Copa Sudamericana ni irushwanwa riza ku mwanya wa kabiri mu marushanwa akomeye muri muri Amerika y’ amajyepfo. Amakuru yamaze kumenyekana n’ uko uyu mukino wa nyuma wari uteganyijwe kuba kuwa gatatu w’ iki cyumweru wahise yimurirwa. Gusa igihe uzabera ntabwo kiramenyekana.Mubari muri iyi ndege harimo abanyamakuru ba Siporo 22, abakinnyi 22 n’ abayobozi ndetse n’ abakunzi b’ umupira w’ amaguru.
222
608
Amazi aturuka muri Kigali Heights atera umunuko mu bayituriye. Aya mazi arekurirwa mu miyoboro y’amazi iyaganisha mu gishanga kizwi nko kwa Nyagahene, nk’uko abaturiye Kaminuza ya Kigali bo mu mirenge ya Kimihurura na Kacyiru babitangarije Kigali Today. Kubera umunuko ukabije uterwa n’aya mazi iyo arekuwe, abatuye muri aka gace bavuga ko bafite impungenge z’uko bazakurizamo indwara. Abaganiriye na Kigali Today batifuje ko amazina yabo atangazwa, bahuriza mu kuvuga ko iki kibazo cyatangiye iyi nyubako itangira gukorerwamo, bakifuza ko cyashakirwa umuti urambye. Umwe muri bo ati” Nkatwe dukora amajoro, biba bitunukira cyane bigatuma abantu bamererwa nabi”. Undi agira ati” Aya mazi iyo ageze mu gishanga yivanga n’ayo dusanzwe tumesesha tukanakaraba tuvuye guhinga, tukaba dufite impungenge ko azadusigira uburwayi.” Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko bitemewe ko amazi arekurwa hanze, ngo kuko inyubako nini zirimo kubakwa zose zigomba kuba zifite ahantu hateganyirijwe kujya ayo mazi, kuburyo atunganywa agakoreshwa iyindi mirimo. Rangira Bruno umuvugizi w’Umujyi wa Kigali agira ati “Tugiye kubabaza impamvu yabyo, kandi ubusanzwe uwo ayo makosa agaragayeho, hari amande tugena acibwa.” Rangira anavuga ko inzu nini zubatswe mbere y’uko hajyaho ayo mabwiriza, harimo gukorwa inyigo y’uburyo hakubakwa ahantu amazi mabi aziturukamo yajya ahurizwa, kugira ngo asukurwe akoreshwe ibindi. Kigali Today yifuje kumenya icyo ubuyobozi bwa Kigali Heights buvuga kuri aya makuru, Karera Denis uyiyobora ntiyabasha kuboneka ku murongo wa Telephone, ndetse n’ubutumwa bugufi yamwoherereje ntiyabasha kubusubiza. Umunyamakuru @ lvRaheema
228
642
Perezida Kagame yaganiriye n’umuyobozi wa IMF i Riyadh. Muri iki gitondo i Riyadh, Perezida Kagame yitabira ikiganiro nyunguranabitekerezo cya WEF  SpecialMeeting24 gifite insanganyamatsiko igira iti “Icyerekezo gishya cy’iterambere ry’isi”, hamwe na Perezida Bola Ahmed Tinubu wo muri Nijeriya, Minisitiri w’intebe Anwar Ibrahim wa Maleziya, Kristalina Georgieva, Umuyobozi w’ikigega  mpuzamahanga cy’imari IMF na Peter Orszag Umuyobozi mukuru wa Lazard Group. Aka kanama kazayoborwa na Børge Brende, Perezida wa WEF. Perezida Kagame kandi yabonanye na Kristalina Georgieva Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) baganira ku bufatanye butanga umusaruro hagati y’u Rwanda na IMF. U Rwanda nicyo gihugu cya mbere cya Afurika cyungukiye muri Resilience and Sustainability Trust kuri ubu kikaba gitanga inkunga mu bikorwa by’imihindagurikire y’ikirere.
113
308
CAN 2021: Mukansanga Salima arasifura umukino wa mbere ari mu kibuga hagati. Uyu mukino uba ku isaha ya saa kumi n’ebyiri, ufite umwihariko w’uko usifurwa n’abari n’abategarugori gusa kuko uretse Mukansanga Salima w’imyaka 35 uri bube ari hagati mu kibuga, araba yungirijwe na Carine Atemzabong ukomoka mu gihugu cya Cameroon ndetse na Fatiha Jermoumi ukomoka muri Maroc, hakiyongeraho Bouchra Karboubi na we uvuka muri Maroc, uraba ari kuri VAR. Karboubi na we akaba yarabaye umusifuzi wa mbere w’umugore wakoze amateka yo gusifura umukino muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cya Maroc wabaye tariki ya 10 Ukwakira 2021. Tariki ya 10 Mutarama 2022, nibwo Mukansanga Salima yakoze amateka yo kuba umugore wa mbere mu gikombe cya Afurika muri rusange, ubwo yari umusifuzi wa kane ku mukino wahuje Guinea na Malawi, n’ubundi muri iri tsinda rya gatandatu. Umunyamakuru @UwimanaJeanJul1
138
360
Burera ibaye Akarere ka gatatu mu Ntara y’Amajyaruguru kiyuzurije ibiro (Amafoto). Ako karere kujuje iyo nyubako nyuma y’Akarere ka Gakenke na Gicumbi twujuje inyubako zatwo mu myaka ishize, hakaba hategerejwe ko Akarere ka Musanze na Rulindo natwo tugera ikirenge mucya Gakenke, Burera na Gicumbi. Iyo nyubako nshya y’ibiro by’Akarere ka Burera yuzuye itwaye agera kuri miliyari 3 FRW, yubatswe mu gihe kirekire ku cyari cyateganyijwe kubera ibibazo bitandukanye birimo COVID-19, byatumye ingengo y’imari itabonekera ku gihe nk’uko byari byarateganyijwe. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, aherutse kubwira Kigali Today ko iyo nyubako nshya y’ibiro by’Akarere ka Burera itangira gukorerwamo bitarenze Kamena 2024. Imvugo y’uwo muyobozi ibaye ingiro, kuko kugeza ubu inyubako yamaze kuzura, aho igishyirwamo ibikoresho bitandukanye bizifashishwa mu mitangire ya serivise zinyuranye. Imirimo yo kubaka ibiro by’Akarere ka Burera, yatangiye muri Kamena 2021, ariko itangizwa ku mugaragaro ku itariki 24 Nzeri 2021, n’uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, aho bari bihaye intego yo kuyuzuza mu gihe cy’imyaka ibiri. Ni inyubako iherereye mu Kagari ka Kabona, mu Murenge wa Rusarabuye, nyuma y’uko Akarere ka Burera kari gasanzwe gakorera mu Kagari ka Ndago, Umurenge wa Rusarabuye. Ni inyubako yakomeje gushimisha abaturage biteguye kuyisabiramo serivise, ariko bamwe bagasaba ko serivise izatangirwa muri iyo nyubako yazaba nziza nk’uko iyo nzu igaragara. Uwutwa Thacien Munyaneza ati: “Ni Office nziza, na serivise izatangirwamo izabe nziza, biganishe ku iterambere ry’umuturage. Ibitari ibyo byaba ari igihombo. Félicitations”. Niyonsenga Egide ati: “Bizajyane na service nziza”. Uwitwa Remy ati: “Ibi biro birasa neza cyane. Bayobozi, muzakore ku buryo serivisi izasa nkabyo”. Yves Vuguzigame ati: “Harabura kaburimbo ihuza Byumba-Gatebe-Kivuye-Butaro ubundi akarere kakajya ku rundi rwego mu nguni zose, nk’utundi turere”. Ibiro by’Akarere ka Burera, biri mu nyubako zihenze mu nyubako z’Uturere dutandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse no mu Rwanda, aho usanga inyubako nyinshi z’uturere zitarengeje miliyari n’igice. Inyubako y’Akarere ka Gakenke yatwaye miliyari 1,5 FRW, mu gihe iy’Akarere ka Gicumbi itarengeje Miliyari imwe. Akarere ka Rulindo nako kari mu mushinga wo kubaka inyubako y’ibiro ijyanye n’icyerekezo, aho inyigo yayo yamaze gukorwa, ibiro bikaba bigiye kubakwa mu murenge wa Ngoma. Ni mu gihe ibitekerezo cyo kubaka ibiro by’akarere ka Musanze byakomeje guhera mu mpapuro, aho hashize imyaka igera kuri itanu igishushanyo mbonera gushyizwe ku mugaragaro. Icyo gishushanyo mbonera, cyagaragazaga ko inyubako nshya y’akarere ka Musanze izakorerwamo n’Intara y’Amajyaruguru ndetse n’Umurenge wa Muhoza, ubu ako karere kakaba gakomeje gukorera mu nyubako y’icyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri. Umunyamakuru @ mutuyiserv
398
1,156
Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwasabye Turukiya kwemera ko Amazu y’Ubwami ari ahantu ho gusengera. Ku itariki ya 24 Gicurasi 2016, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwashimangiye ko amadini mato yo muri Turukiya akwiriye kugira umudendezo mu by’idini. Uwo mwanzuro ushingiye ku itegeko ry’igihugu rigena imikoreshereze y’ubutaka rituma leta y’icyo gihugu itemera ko Amazu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova ari ahantu ho gusengera. Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwasanze itegeko ry’igihugu rirebana n’imikoreshereze y’ubutaka ryemera inyubako nini cyane ari zo zo gusengeramo, ariko rikaba ridaha uburenganzira amazu y’amadini mato. Iryo tegeko rya Turukiya ryatumye Abahamya batabona ahantu ho gusengera bisanzuye, kandi rinyuranyije n’ingingo ya 9 yo mu Masezerano y’Ibihugu by’u Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.*Uwo mwanzuro uvuga ko ubutegetsi bukoresha itegeko rigena imikoreshereze y’ubutaka bugamije “gukumira no gushyira amananiza ku madini mato akeneye ahantu ho gusengera, ushyizemo n’Abahamya ba Yehova.” Itegeko rigenga imikoreshereze y’ubutaka ryirengagije amadini mato Umuryango w’Abahamya ba Yehova muri Turukiya, usanzwe ufite ubuzima gatozi, kandi bamaze imyaka myinshi bakora uko bashoboye kose kugira ngo byemezwe ko Amazu y’Ubwami yabo ashyirwa mu hantu ho gusengera, hashingiwe ku itegeko rigena imikoreshereze y’ubutaka. Icyakora, abategetsi ba Turukiya bakomeje kwanga ko Amazu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova afatwa nk’ahantu ho gusengera. Kubera ko ayo mazu y’Abahamya adafatwa nk’ahantu ho gusengera, abategetsi bo muri Turukiya bahora bavuga ko bazafunga agera kuri 25 muri yo, kandi bakavuga ko atujuje ibyangombwa. Kuva muri Kanama 2003, abategetsi bamaze gufunga Inzu y’Ubwami y’ahitwa Mersin n’ahitwa Akçay. Abategetsi b’ahitwa Karşıyaka mu ntara ya İzmir, banze kwemeza ko Inzu y’Ubwami yaho ari ahantu ho gusengera. Tariki ya 24 Gicurasi, ni bwo Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwafashe umwanzuro ureba Inzu z’Ubwami zo mu ntara ya Mersin na İzmir. Mbere y’umwaka wa 2003, iryo tegeko rya Turukiya rigena imikoreshereze y’ubutaka, ryarebanaga n’imyubakire y’imisigiti. Icyo gihe, abayobozi b’inzego z’ibanze bemereraga Abahamya guteranira mu mazu y’abantu ku giti cyabo. Icyakora kugira ngo Turukiya yubahirize amahame y’ibihugu by’u Burayi arebana no kurwanya ivangura no guha amadini uburenganzira bwayo, yavuguruye itegeko No. 3194 rigena imikoreshereze y’ubutaka, ryo mu mwaka wa 2003. Mu bindi bintu byahindutse, harimo kuba ijambo “umusigiti” ryarasimbujwe “ahantu ho gusengera,” kandi abayobozi b’uturere basabwa kugena ahantu amadini ashobora kujya yubaka insengero. Umuntu yavuga ko kuba iryo tegeko ryarakorewe ubugororangingo biha amadini mato uburenganzira bwo kubaka ahantu ho gusengera. Ariko mu by’ukuri, iryo tegeko rigena imikoreshereze y’ubutaka, rivuga ko aho amadini yubaka hagombye kuba hari nibura umwanya uhagije wakwakira abayoboke benshi, kandi akubaka nk’uko imisigiti yubatse. Gukurikiza mu buryo budakwiriye itegeko rigena imikoreshereze y’ubutaka bituma abantu babura aho basengera Nanone kandi abayobozi b’uturere ntibateganyije ahantu hashobora kubakwa amazu mato yo gusengeramo, kandi banga ko Abahamya bubaka ahandi. Igihe Abahamya bajuriraga, inkiko nkuru n’abandi bayobozi bakoresheje nabi itegeko rigena imikoreshereze y’ubutaka bavuga ko Amazu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova atari ahantu ho gusengera. Abayobozi b’uturere twa Mersin na Akçay, bakabirije iryo tegeko rishya, maze bafunga Inzu z’Ubwami zaho bavuga ko atari ahantu ho gusengera. Igihe Abahamya basabaga ahandi hantu basengera, abo bayobozi babashubije ko nta handi hantu ho gusengera hateganyijwe. Icyo kibazo cyakwiriye mu bice byinshi bya Turukiya, kandi gituma Abahamya ba Yehova n’andi madini afite abayoboke bake atabona ibyangombwa by’aho asengera. Ubu abayobozi b’uturere 27 two muri Turukiya banze ko Abahamya ba Yehova bahabwa icyemezo kigaragaza ko aho Amazu y’Ubwami yabo ari ahantu ho gusengera, nubwo babisabye incuro 46 zose. Hari ibintu ubusanzwe amazu yo gusengeramo atishyura urugero nk’imisoro, amazi n’umuriro. Icyakora amatorero y’Abahamya ba Yehova yo ntiyigeze abisonerwa. Abahamya bajuririye Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu basaba kurenganurwa Mbere y’uko Abahamya ba Yehova bajuririra Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, bari barabanje kuzenguruka inkiko zose zo muri icyo gihugu. Inama Nkuru y’Igihugu, ari yo rukiko rukuru rwo muri icyo gihugu, ntiyigeze yemera ubusabe bw’Abahamya ba Yehova, basabaga ko Amazu y’Ubwami yabo afatwa nk’ahantu ho gusengera hakurikijwe itegeko rigena imikoreshereze y’ubutaka. Iyo nama yageze n’aho isesa umwanzuro wari wafashwe n’urukiko, wavugaga ko Abahamya ba Yehova batsinze. Ibyo byatumye Abahamya ba Yehova bageza ibirego bibiri mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu mu mwaka 2010 no mu wa 2012, basaba urwo rukiko gusuzuma niba Turukiya itararenze ku Masezerano y’Ibihugu by’i Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. Nk’uko urwo rukiko rwari rwarabigaragaje na mbere, rwatsindagirije akamaro k’itegeko rigena imikoreshereze y’ubutaka, ni ukuvuga itegeko ryemerera amadini mato ahantu ho gusengera. Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwagize ruti “biragoye ko amadini afite abayoboke bake, urugero nk’Abahamya ba Yehova, yubahiriza ibisabwa n’iri tegeko kugira ngo abone ahantu ho gusengera hakwiriye.” Urwo rukiko rwanzuye ruvuga ko “inkiko zo mu gihugu zirengagije ibyo amadini afite abayoboke bake asaba. . . . Kubera ko Abahamya ba Yehova badafite abayoboke benshi, si ngombwa ko bubaka amazu ahambaye; ahubwo baba bakeneye icyumba gito cyo gusengeramo, guteraniramo no kwigishirizamo imyizerere yabo.” Umwanzuro w’urwo rukiko rw’u Burayi wavugaga ko igihe Turukiya yangaga ko Amazu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova afatwa nk’ahantu ho gusengera, yabangamiye imikorere y’idini ryabo. Ahmet Yorulmaz, umuyobozi w’umuryango w’Abahamya ba Yehova muri Turukiya, agira ati “uyu mwanzuro w’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu uradushimishije cyane. Twiringiye ko noneho guverinoma ya Turukiya izabona ko Amazu y’Ubwami yacu ari ahantu ho gusengera, kandi ko izasaba abayobozi b’uturere gukurikiza itegeko rigena imikoreshereze y’ubutaka, kugira ngo mu gihe kizaza tuzajye tubona aho duteranira. Turukiya nikurikiza uyu mwanzuro, izaba iteye indi ntambwe mu kubungabunga uburenganzira bw’abantu mu by’idini. Raporo ya Komisiyo y’u Burayi yo mu mwaka wa 2015, kuri Turukiya Uyu mwanzuro w’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu uhuje n’ibivugwa muri Raporo ya Komisiyo y’u Burayi yo mu mwaka wa 2015, ivuga kuri Turukiya,*isaba ko amadini mato ahabwa ahantu ho gusengera muri icyo gihugu. Iyo raporo yemeje ko “hakorwa ubugororangingo kuri iryo tegeko kandi rigahuzwa n’imyanzuro y’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, ibyemezo by’Inama y’u Burayi n’Amahame agenga ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi.” Iyo raporo yongeyeho ko Turukiya ikwiriye kwita by’umwihariko ku byo “amadini, imiryango n’insengero bisaba mu rwego rw’amategeko.” Ese Turukiya izaca burundu ivangura rishingiye ku idini? Mu myaka icumi ishize, uburenganzira Abahamya ba Yehova bafite muri Turukiya bwagiye burushaho kubahirizwa. Urugero, nyuma y’imyaka 70 Turukiya yarimye ubuzima gatozi umuryango w’Abahamya ba Yehova,*yaje kububaha mu mwaka wa 2007. Abahamya ba Yehova banejejwe no kuba Turukiya yarateye izindi ntabwe hagamijwe kubahiriza uburenganzira abaturage bayo bafite mu by’idini. Bizeye ko umwanzuro wafashwe n’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu uzatuma Turukiya yubahiriza uburenganzira abantu bafite mu by’idini, kuko ubwo burenganzira bushyigikirwa n’Itegeko Nshinga rya Turukiya ndetse n’amategeko mpuzamahanga. Abahamya ba Yehova bategereje kureba ko Turukiya izakurikiza ibivugwa muri uwo mwanzuro w’urukiko rw’u Burayi, ikemera ko Amazu y’Ubwami 25 y’Abahamya ari muri icyo gihugu ari ahantu ho gusengera, kandi ikabemerera kubaka andi Mazu y’Ubwami bazakenera mu gihe kiri imbere.
1,084
3,308
Igicucu kirekire. Ibibazo by’ibidukikije n’amahitamo ni raporo y’umuryango w’abibumbye, yashyizwe ahagaragara n’umuryango w’ibiribwa n’ubuhinzi yu muryango wa bibumbye ku ya 29 Ugushyingo 2006, igamije gusuzuma ingaruka zose zu bworozi ku bidukikije ibibazo, hamwe nu buryo bwa tekiniki na politiki bushobora kugabanywa ". Yavuze ko amatungo angana na 18 ku ijana yi byuka bihumanya ikirere, iyo mibare yahindutse igera kuri 14.5 ku ijana mu bushakashatsi bwakozwe mu 2013 "mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere binyuze mu bworozi" . Umwanditsi mukuru Henning Steinfeld yavuze ko amatungo ari umwe mu bagize uruhare runini mu bibazo by’ibidukikije by’iki gihe" kandi ko hakenewe ingamba zihutirwa kugira ngo iki kibazo gikemuke. Ingingo yo mu 2009 mu kinyamakuru Worldwatch Institute yanditswe n'abanditsi Anihangi, icyo gihe bakoreraga muri Banki y'Isi, bavuze ko raporo idahwitse kandi ko ubworozi bugira uruhare runini mu byuka bihumanya ikirere ku isi, nibura 51 ku ijana, bifata hitawe ku guhumeka kw'inyamaswa n'ubushobozi bwa fotosintetike y'ubutaka bukoreshwa mu kugaburira no gutura amatungo. Igisubizo cya 2011 kuri iki kibazo cyashyizwe ahagaragara hamwe n’umuryango mpuzamahanga w’abahanga, batesha agaciro ingingo y’iki kinyamakuru kandi gishimangira isuzuma rya 2006. Ariko iki gisubizo cyashubijwe bongera gushimangira igereranyo ryabo mu gihe abahanga banze gukomeza impaka nubwo ubutumire bwatumiwe. Mu mwaka wa 2013, yafatanyije ku mugaragaro n’ubunyamabanga mpuzamahanga bw’inyama n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’amata kandi benshi mu banditsi bamwe ba raporo ya mbere bashyize ahagaragara ubushakashatsi bwakurikiyeho (2013) bwakorewe, bavugurura igereranyo cy’imyuka ihumanya ikirere bitewe n’amatungo amanuka; kugeza 14.5 ku ijana udakemuye amakosa ayo ari yo yose avugwa yagaragaye muri raporo ya Anhangi cyangwa mu mpaka zasuzumwe n’urungano.
250
735
Abacukura amabuye y’agaciro bangiza ibidukikije bazahagarikwa. Aganira n’abayobozi b’Intara y’Uburengerazuba tariki ya 21 Ukwakira 2015, umuyobozi wa REMA Dr. Rose Mukankomeje, yabagaragarije uburyo hari uburyo bacukuramo bubangamiye ibidukikije. Yabahaye urugero rw’umugezi wa Nyabarongo benshi bazi nk’ugira amazi menshi, ari uko kuri urugomero rwahubatse rukaba rwarabuze amazi bitewe n’isuri iterwa n’abacukura amabuye y’agaciro mu misozi iyikikije muri Ngororero. Yagize ati “Ntitwanze ko abantu bacukura ariko ikibazo ni uburyo bacukura. Nahoze ntanga ingero z’uburyo mu gihugu cy’Ububiligi bacukura munsi y’amazu atuwemo ariko ntangaruka bigira. Rulindo ahitwa Rutongo baracukura munsi y’ibitaro, ikibazo ni uburyo bikorwamo kuko ubucukuzi bwacu bufite intege nke.” Nyabarongo yahoranaga amazi menshi ubu isigaye igizwe n’umucanya umanuka mu misozi y’ahacukurwa amabuye y’agaciro, ndetse hakaba harajyanywe n’ibimodoka biwukura mu mugezi kubera wabaye mwinshi. Roboneza Gedeon umuyobozi w’akarere ka Ngororero, avuga ko isuri yangiza Nyabarongo iterwa n’abacukura amabuye y’agaciro boherezamo imisenyi n’ibitaka bakoresha mu gucukura. Ati “Nikibazo gikomeye kuko bariya bacukura bafite ibyangombwa bahabwa na Minisitere, ku mugezi witwa Secoko hari abantu babiri bacukura amabuye y’agaciro bangiriza Nyabarongo twarabahagaritse, nyuma y’ibyumweru bibiri bazanye ibyangombwa. Tubura icyo gukora.” Ruboneza avuga ko hari n’abandi bacukura munsi y’imihanda ku buryo bishobora kuteza ibibazo bikomeye mu minsi iri imbere. Mu karere ka Nyabihu urugomero rwa rw’amashanyarazi rwa Giciye i Rushobora guhura n’ibibazo byo kubura amazi kubera imicanga iva mu misozi icukurwamo amabuye y’agaciro hafi ya Gishwati. Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu bukavuga ko bamwe mu babikora bwabahagaritse ariko bakazana ibyangombwa bibemerera gucukura bukabareka. Ikibazo cy’imicanga n’ibyondo byoherezwa mu migezi bivuye mu bacukura amabuye y’agaciro bifitanye isano n’ibura ry’amazi n’amashanyarazi mu Rwanda. Sylidio Sebuharara
256
796
Umuheto. Umuheto. umuheto ni kimwe mubikoresho gakondo mu Rwanda bakoreshaga nk'igikoresho cy'ubwirinzi kurugamba Si mu Rwanda gusa ahubwo hari nibindi bihugu bitandukane byo muri Afurika muri rusange byafataga umuheto nk'Intwaro Akamaro k'umuheto. Uretse kuba umuheto warakoreshwaga kurugamba ikindi umuheto wari utunze benshi mu batuayu bw' u Rwanda kuko bawukoreshaga muguhiga inyamanswa zo kurya mu mashyamba Ibindi. Umuheto iyo umuntu yawujyanaga kurugamba ntago yabaga awufitte wonyine kuko byasabagako uba ufitte n'ibindi bikoresho gakondo bitaga imyambi yakoreshwaga mukwica,Ingabo cyakoreshwaga nko kwirinda ibyagukomeretsa cyangwa bikakwica. bakoherereza.
75
260
Ubucukumbuzi: Uburiganya bukorerwa abakoze impanuka kubera kutamenya amategeko. Mu mwaka wa 2017 abanyonzi barindwi bagonzwe n’imodoka ya Bralirwa Nyakiriba. Muri aba bantu 7 bane bahise bitaba Imana harokoka batatu, babiri bakuramo ubumuga bwa burundu. Aba bakiri mu bitaro, uwunganira abandi imbere y’amategeko yabasanze mu bitaro avugana n’ababyeyi babo buri umwe amwemerera miliyoni ebyiri (2 000 000Frw) baramusinyira atwara dosiye yose na bo barataha baheruka ayo ntibazi ayo ikigo cy’ubwishingizi cyatanze mu izina ryabo. Mukamutsinzi Dativa, ni umubyeyi utuye mu Gatsata. Umwana we w’imyaka icyenda yagonzwe na moto muri 2014 akuka amenyo abiri. Avuga ko yavuje umwana we mu ivuriro ryigenga, bamupima ubumuga, basanga afite 50%. Yashatse umwunganira mu by’amategeko amurangiwe n’umuntu bahuriye mu kabari amubwira ko yamufasha kuburana, bageze mu kigo cy’ubwishingizi ngo cyanga ibyavuye ku muganga wigenga. Umuganga w’ikigo apimye yasanze ubumuga bwe buri ku kigero cya 17%. Ngo uwo wamuhagarariraga imbere y’amategeko yahise amutwara idosiye yose, anamwishyurira ibitaro. Iyi mibare y’ubumuga igenwa n’umuganga akurikije ubumuga impanuka yateye uwayikoze n’ingaruka bizamugiraho mu buzima bwe bwose. Iyo igipimo cy’ubumuga kiri hejuru bivuga ko uwo muntu aba ntacyo azakomeza kwimarira, cyaba kigabanuka bikavuga ko aba ashobora gukira neza akagira ibyo abasha gukora. Uwamwunganiraga imbere y’amategeko ni we wakomeje gukurikirana idosiye, mu 2019 ikigo cy’ubwishingizi gihamagara nyina w’umwana bamuha ibihumbi Magana atanu. Uyu mubyeyi asanga bitari bikwiye kuko umwana yakubise umutwe hasi, ubumuga bushobora kuzamugaruka, kandi umwana yamaze umwaka atiga. Uyu mubyeyi abona ko uwamwunganiraga imbere y’amategeko yamugambaniye mu kigo cy’ubwishingizi, cyane ko atanamwishyuje. Ku bwe yumva yaragombaga no kwishyurwa ingemu zamusangaga mu bitaro, ndetse akanarihwa iminsi yamaze adakora yita ku mwana. Abakomisiyoneri mu mpanuka, muri dosiye… Abakomisiyoneri ni abahuza hagati y’uwakoze impanuka, n’abunganira abandi imbere y’amategeko ndetse n’ikigo cy’ubwishingizi nk’uko bisobanurwa na Kagire wo mu kigo kimwe cy’ubwishingizi. Ati “Aba ni bo bakora akazi gakomeye muri ubu buriganya bw’abunganira abandi imbere y’amategeko. Ni bo birirwa bashaka abantu bakoze impanuka ngo babafashe kubaburanira ibyabo ndetse ni na bo bagaragara kenshi ahantu habereye impanuka n’ubwo uhageze agira ngo ni nk’abandi bose bahuruye ariko haba hari abari mu kazi.” Nk’uko umwe mu bakozi ba kimwe mu bigo by’ubwishingizi abivuga, ati “Aba bakomisiyoneri biba na ngombwa bagafatanya n’abapolisi bo ku mihanda bapima impanuka. Babura uwayikoze bagasaba umupolisi wayipimye kubaha umwirondoro w’uwagonzwe bakabona kujya kumushakisha”. Ibi kandi bishimangirwa na Nsengimana Felix, umuturage wo mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu wakoze impanuka mu ntangiriro z’umwaka wa 2017, agongwa n’ikamyo ya Fuso muri Nyakiriba, ubwo we yagendaga n’igare. Uyu muturage avuga ko mu gihe yari mu bitaro bya Gisenyi, umupolisi yamukurikiranye aza kumwaka umwirondoro we arawumuha atazi ikigamijwe. Ati “Yansabye kumubwira aho ntuye n’amazina y’ababyeyi banjye n’abaturanyi, yabyandikaga muri telefoni ye. Naketse ko ari we warangiye abakomisiyoneri baje kunshaka bakampuza n’uwunganira abantu mu mategeko.” Uruhare rw’abakomisiyoneri muri ubu buriganya ntiburangirira gusa mu kubona uwakoze impanuka kuko rurakomeza
460
1,333
School Feeding yagiriye akamaro abanyeshuri cyane kandi izamura n’imyigire.Gusa ngo abana batarira ku ishuri barabwirirwa bakagira ibibazo mu gukurikira ku buryo n’amanota yabo ari make ugereranije n’abandi. Imbogamizi mu kurira ku mashuri ziva mu myumvire y’ababyeyi bamwe ikiri hasi, abana bafite iwabo hafi bajya kurira iwabo bakanga kurya ibiryo byo mu kigo, ubukene kuri bamwe mu babyeyi ku buryo batabasha kwishyura ayo mafaranga. Ku bigo by’amashuri, imbogamizi zihari ngo ni ukutagira amazi ahagije ku mashuri, icyumba cyo kuriramo kuko abana barira mu mashuri bigiramo, kuba abana batarira ku mashuri ntibashobore no kujya kurya iwabo bicwa n’inzara ntibashobore gukurikira neza nk’abariye. Rusizi Mu Karere ka Rusizi abana batashoboye kwishyura ibigo bimwe ntibibemerera kujya kurya mu rugo ahubwo bakaguma mu kigo bakarindira ko abishyuye bava mu mashuri bariramo bagakomeza amasomo. Uwimana Hawa Alphonsine, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Gihundwe, avuga ko mu bana 800 biga muri icyo kigo ababarirwa muri 500 ari bo barya naho abasigaye bakajya gukina umupira kugira ngo abishyuye babone aho barira kuko nta buriro buhari. Uwanone Solange, umunyeshuri mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gihundwe, avuga ko iwabo batishoboye ari na yo ntandaro yo kutishyura amafaranga asabwa ku ishuri agera ku bihumbi 11. Ngo kuba abandi barya ari hanze bituma akurikira nabi amasomo kubera inzara. Gihundwe ubuyobozi bw’ikigo ntibwemerera abanyeshuri gusohoka mu kigo ngo babe bajya kurya iwabo kuko haba ari kure y’aho biga. Mu gihe ibigo bimwe bishaka kwinjiza amafaranga bifata ingamba zo kubuza abana gutaha kurya mu rugo bakaguma ku ishuri, mu Rwunge rw’Amashuri rwa Islamique rwa Kamembe bo basabye abana kujya kurya mu miryango yabo. Umuyobozi w’ Urwunge rw’Amashuri rwa Islamique rwa Kamembe, Munyurangabo Beata, avuga ko mu gihembwe gishize abana bariraga ku ishuri bigakorwa mu byiciro bitatu hari abatekerwaga ku ishuri, abapfunyika hamwe n’abatahaga bigatera akajagari bituma babihagarika. Mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kamembe Presbyterien, abana batanze amafaranga barira mu kigo, mu gihe abatarishyuye basohorwa mu mashuri; ibintu ngo bitera abatarishyuye ipfunwe. Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kamembe Presbyterien, Musabyeyezu Esperrance, avuga ko ikigo gifite abana 227 ariko abafata amafunguro mu kigo ari 108 abandi bizirika umukanda. Musabyeyezu avuga ko abana barya mu kigo baba bafite imbaraga biga neza naho abatarya mu kigo imyigire yabo iba icumbagira. Amwe mumafunguro abana bahabwa ku kigo ni Kawunga, umuceri, imyumbati cyangwa ibijumba. Ushinzwe uburezi mu Karere ka Rusizi, Nteziyaremye Jean Pierre, avuga ko basabye abayobozi b’ibigo by’amashuri ko abana batishoboye bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri bagomba gufashwa n’ibigo bakagaburirwa. Nteziyaremye avuga ko basabye abayobozi b’ibigo kutagira umwana basiga hanze mu gihe abandi barimo kurya kuko bimugiraho ingaruka. Ngo aho bidashoboka ko abana bagaburirwa bose habanza hagakorwa ubukangurambaga ku babyeyi kugira ngo bikorwe byumvikanyweho n’ababyeyi bose nta mwana usizwe inyuma. Nyamasheke Kugaburira abanyeshuri ku ishuri ku biga mu myaka ya 9YBE na 12YBE byatangiye mu mpera z’umwaka wa 2014, bitangira bitumvikana neza ndetse hagishakwa uko byakorwa, ndetse biza kuba ihame ko abana bose bagomba kubagurirwa ku ishuri. Mu mashuri atandukanye yo mu Karere ka Nyamasheke, iyi gahunda yaratangiye. Hari abanyeshuri barya ku ishuri batanze amafaranga buri cyumweru kugira ngo bagaburirwe, abandi bakizanira impamba mu gihe abandi baturiye ishuri bajya iwabo kurya bakagaruka ku ishuri. Nyamara hari abanyeshuri batabasha kubona ayo mafaranga ndetse ntibabashe no kubona icyo bapfunyika, iyo abandi bagiye kurya bo baba batembera mu kibuga cy’ishuri
536
1,441
Breaking news : U Rwanda rwemerewe kwakira icyiciro cya Kabiri cya Basketball Africa league. Nyuma y’uko ikipe ya Patriots BBC igeze mu cyiciro cya kabiri cya Basketball Africa League, u Rwanda rwasabye kwakira icyiciro cya kabiri cy’iyi mikino. Nyuma y’ubusabe bw’u Rwanda, impuzamashyirahamwe ya Basketball ku mugabane wa Africa yemereye u Rwanda kwakira iki cyiciro kugira ngo rukomeze rwitegure kwakira icyiciro cya nyuma kizabera mu Rwanda mu mwaka wa 2020. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda Mugwiza Desire yavuze ko bemerewe. Yagize ati " U Rwanda rwemerewe kwakira ijonjora rya Kabiri rya Basketball Africa League, kandi itsinda rya Patriots BBC rikazabera mu Rwanda Kugeza ubu amakipe yamaze kumenyekana azakina ijonjora rya kabiri ni Patriots BBC yo mu Rwanda, City Oilers yo muri Uganda, yombi yari mu itsinda D riherereye mu gace k’i Burasirazuba. Hari kandi FAP Basketball yo muri Cameroun na Manga Baskteball yo muri Gabon, zo mu itsinda C rihereye mu Burengerazuba. Mu itsinda A hakomeje AS Police yo muri Mali na Groupement Sportif des Pétroliers yo muri Algeria mu gihe mu itsinda B ry’u Burengerazuba batarasoza ijonjora rya mbere. Mu itsinda E hazamutse, Ferroviario Maputo yo muri Angola na University of Zambia Pacers mu gihe itsinda F riherereye mu Burasirazuba ritarasoza ijonjora rya mbere. Umunyamakuru wa Kigali Today/KT Radio @ KuradusengIsaac
222
483
bukorerwa ahantu hake cyane. Guhuza ibimaze kugerwaho nk'uko byagaragajwe hejuru byatuma hatangwa inzira zashingirwaho mu kwandika amateka y'akarere k'ibiyaga bigari n'ay'u Rwanda. Gusoma usesengura amateka y'imiturire ya vuba bisaba kuzirikana ku byagezweho n'ibikorwa by'ubushakashatsi bwakozwe mu bumenyi bunyuranye: imihindagurikire y'ibidukikije guhera mu gihe cya nyuma k'ikibariro cya 4 k'imibereho y'isi, ubumenyi bw'ibisigaratongo, iyigandimi, n'amateka atanditse. Nubwo ibyavumbuwe mu rwego rw'ibisigaratongo bikiri bikeya urebye aho ubushakashatsi bwabereye n'igihe bwamaze, ibyo byose bituma imbibe z'amateka y'imiturire y'u Rwanda zimurwa zikava mu kinyagihumbi cya mbere nyuma y'ivuka rya Yezu nk'uko byakunze kwandikwa. Hashingiwe ku miterere y'ijuru ry'akarere u Rwanda ruherereyemo, bigaragara ko hatuwe kuva kera. Iyo miturire ikaba ihamywa n'ibikoresho bikoze mu mabuye, byaba ibikoze mu magufa y'inyamaswa, byaba ndetse n'ibisigazwa by'imibiri y'abantu biranga ibihe byose mbanzirizamateka. Rimwe na rimwe ibyo bikoresho byabaga biherekejwe n'ibihangano bitandukanye (imitako, imitamirizo, ibibaje n'ibishushanyo biri ku nkuta z'ubuvumo) bitumenyesha imiterere y'umuco n'ubugeni bw'abo baturage. Ariko dukwiye kwirinda kwitiranya uko abantu babaye muri aka karere kacu kuva mu myaka isaga ibinyagihumbi amagana n'imiturire y'abakurambere b'Abanyarwanda. Aba bakurambere batuye u Rwanda mu binyagihumbi bibiri bya nyuma mbere y'ivuka rya Yezu. Ntibinakwiye kandi ko twakwitirira iyo miturire n'iyimuka ry'amatsinda y'abantu, nk'ikwira ry'abantu bavuga indimi za bantu. Amateka y'imiturire ntakwiye kandi kwitiranywa n'ibivugwa n'imigani y'inkomoko ivunagura uruhererekane rw'ibikorwa byaranze amateka, igahuza ibihe bya kera bitandukanye hagamijwe gushyira intangiriro y'amateka mu ihangwa ry'ibihugu tuzi. Ahagana mu mpera z'igihe cyo hagati k'ikibariro cya kane k'imibereho y'isi, abaturage bari baturiye inzuzi n'ibiyaga, bari batakimuka hato na hato mu myaka ya 25000, bari batunzwe n'ubuhigi, uburobyi no gusoroma. Guturira ibiyaga byaje gushimangirwa kandi n'ubwinshi bw'ibiribwa kamere nk'amafi yo mu mazi ndetse n'imiterere y'ijuru yari ibereye abantu. Ni muri urwo rwego habayeho iterambere rikomeye ry'ibikoresho bifashishaga mu buhigi no mu burobyi. Muri ibyo bihe hagaragaye inganda zitandukanye; mu ishyamba hari ibikoresho bibaje ku mpande zombi, mu gihe mu Bweya ho harangwaga n'ibikoresho bito bisennye mu mabuye. Abarobyi bari batuye ku nkombe z'ibiyaga bo bateje imbere inganda z'ibikoresho bikoze mu magufa byarangwaga cyanecyane n'indobani. Izo nganda, za kera cyane mu kibaya cya Semiliki kurusha ahandi, niho zaturutse zikwirakwira muri Sahara, mu kibaya cya Nili no muri Afurika y'Uburasirazuba. Muri make rero aka karere kari isangano n'inkomoko ya byinshi biranga isanzuramuco guhera mu myaka ibihumbi ishize. Ahagana rwagati mu gihe gisoza ikibariro cya kane k'imibereho y'isi, imiturire yaranzwe n'urusobe rw'impinduka kandi ishingira cyane ku mpinduka z'ijuru ry'akarere. Amatsinda atandukanye yagiye atura mu turere dutandukanye, bityo abantu baturanye bagahurira ku mpinduka z'imibereho y'ibinyabuzima n'aho biba, bakagira kandi n'uburyo bw'imibereho n'ubukungu bisa. Kugeza ahagana mu mwaka wa 2000 mbere y'ivuka rya Yezu, aka karere kari gatuwe n'abantu batunzwe no guhiga no gusoroma, biyambaza ibikoresho bikoze mu mabuye. Ariko ahagana mu mpera z'ikinyagihumbi cya mbere mbere y'ivuka rya Yezu, aborozi bavugaga ururimi rwo mu itsinda ry'indimi za nili na sahara (izo muri Sudani yo hagati n'iz'inkurambere za nilotika) n'iry'iza kushite baturutse mu majyaruguru no mu burasirazuba bw'aka karere baje kuhatura. Itsinda ry'abavuga indimi za nili na sahara batuye kuva muri Uganda y'ubu kugeza ku kiyaga cya Tanganyika naho itsinda ry'abavuga indimi za kushite batura mu magepfo n'iburasirazuba bw'ikiyaga cya Victoria, bakaba ari na bo baba barageze mu burasirazuba bw'u Rwanda no mu Burundi nk'uko tuhazi muri iki gihe. Usibye ubutunzi bw'amatungo maremare, aya matsinda mashya yakoraga n'ubuhinzi bw'ibinyampeke nk'amasaka n'uburo. Ibyo bihingwa bikaba byaramenyerewe n'abantu mu karere gaherereye hagati y'igihugu cya Cade (Tchad) n'icya Etiyopiya. Ni muri icyo gihe kandi irindi tsinda ry'abavuga indimi zo mu itsinda rya bantu baturutse mu burengerazuba baza gutura muri aka karere. Batura mu gice giherereye hagati y'ibiyaga bya Rwicanzige
584
1,755
RDC: Inyeshyamba zishe abantu 34 mu minsi itatu gusa muri Ituri. Mu gihe cy’iminsi itatu, abarwanyi ba CODECO bishe byibuze abantu 34 mu gace ka Djugu, nk’uko abayobozi babitangaje ku wa mbere tariki 08 Mata.Ku wa mbere Mata, abasivili 15, barimo abagore batatu n’umwana w’iminsi cumi nine, batwitswe ari bazima n’umutwe witwara gisirikare mu mudugudu wa Andissa, nko mu birometero 40 uvuye kuri komini ya Mongbwalu.Nk’uko abayobozi b’inzego z’ibanze babitangaza ngo ku wa gatandatu tariki ya 6 Mata abo bantu bafashwe bugwate n’abasirikare ngo batware ibicuruzwa byasahuwe.Muri abo bashimuswe, batatu bararekuwe. Ariko barabuze.Amakuru amwe avuga ko abarwanyi ba CODECO bo mu mutwe wa "Good Temple of God", baturutse mu midugudu ya Andisa, Buraki, Wazabo na Dragi, bagabye igitero ku wa gatandatu tariki ya 6 Mata mu mudugudu wa Galayi ku nkombe z’umugezi wa Ituri mu murenge wa Banyali Kilo.Barashe amasasu menshi bica abantu 18, barimo abagore batanu.Imirambo y’abo bantu bishwe yabonetse ku wa mbere, ireremba mu ruzi rwa Ituri.Ku wa gatandatu, umusirikare wakomerekeye muri iki gitero, yapfiriye mu bitaro bya Mongbwalu.Urupfu rwe rwuzuza abantu 34, umubare w’abantu bishwe n’aba barwanyi muri kariya gace kuva ku wa gatandatu tariki ya 6 Mata.Umuyobozi w’umurenge wa Banyali Kilo arasaba Guverinoma kongerera ingufu abasirikare, kugira ngo igarure ubuyobozi bwa Leta muri aka gace.Arahamagarira kandi gutangiza ibikorwa byo gusenya imitwe yitwara gisirikare.
217
577
‘Byaba ari amakosa tugabanyije intambwe, twitwaje ko hari aho twageze’ Perezida Kagame. Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame mu butumwa busoza umwaka wa 2016, butangira uwa 2017, yagaragaraje ko u Rwanda rumaze kugera ahantu hashimishije. Avuga ko kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere buri munyarwanda wese akwiye kubigiramo uruhare.Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rufite ibyangombwa n’ amahirwe Abanyarwanda bashingiraho bagakomeza guteza igihugu cyabo imbere. Avuga ko byinshi Abanyarwanda bagezeho bidakwiye gutuma birara ati “Byaba ari amakosa tugabanyije intambwe, (...)Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame mu butumwa busoza umwaka wa 2016, butangira uwa 2017, yagaragaraje ko u Rwanda rumaze kugera ahantu hashimishije. Avuga ko kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere buri munyarwanda wese akwiye kubigiramo uruhare.Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rufite ibyangombwa n’ amahirwe Abanyarwanda bashingiraho bagakomeza guteza igihugu cyabo imbere. Avuga ko byinshi Abanyarwanda bagezeho bidakwiye gutuma birara ati“Byaba ari amakosa tugabanyije intambwe, twitwaje ko hari aho twageze kuri byinshi biruta ibyo twatekerezaga gukora.”Ijambo rirambuyeBanyarwanda banyarwandakazi nshuti z’ u Rwanda, ndabasuhuje kandi mbifuriza mwese umwaka mushya Muhire wa 2017. Nk’ uko byagarutsweho mu nama y’ igihugu y’ umushyikirano, mu minsi mike ishize, muri uyu mwaka dutangiye Abanyarwanda twese dukwiriye gukomeza gutanga umuganda mukubaka u Rwanda. Ibi biradusaba gushyiraho gahunda ziduteza imbere, kuko nk’ uko tubibona kandi tunabyemera dufite ibyangombwa n’ amahirwe mu gihugu cyacu.Mu Rwanda dusenyera umugozi umwe. Abaturage iyo basaba ko babaha serivise zinoze, kandi zigera kuri bose, icyo gihe baba bafashije abayobozi. Ni uburenganzira bwa buri wese gusaba ibisobanuro aho umuntu atanyuzwe, ndetse no gutanga inama z’ uko ubona ibintu bikwiye gukorwa ngo bibe byiza kurushaho.Tuzarushaho kugera kure twifuza, nidushyira imbere ubufatanye, ubwubahane, n’ urukundo dufitiye igihugu cyacu. Ubusugire n’ umutekano by’ igihugu cyacu, nk’ uko bisanzwe niwo musingi w’ iterambere kandi ntacyo tuzemera ko cyasubiza inyuma ibyo twagezeho.Banyarwanda banyarwandakazi, mwerekanye ko mwanyuzwe na byinshi byiza twagezeho dukorera hamwe, ariko turanifuza ibyiza birenzeho. Ibi nibyo dukeneye, kwihutisha iterambere ry’ u Rwanda.Byaba ari amakosa tugabanyije intambwe, twitwaje ko hari aho twageze kuri byinshi biruta ibyo twatekerezaga gukora. Mureke rero dukomeze guharanira kugera kure hashoboka, mu nzego zose atari mu za Leta gusa ahubwo no mu z’ abikorera.Ndagira ngo nongere mbifurize umwaka mushya, uzababere uw’ ibyiza hamwe n’ abanyu bose. Murakoze!
364
1,020
Ibiti by’imbuto byatewe mu ngo bigiye gukemura ikibazo cy’abaziguraga zibahenze. Ibi babitangaje tariki 28 Ugushyingo 2019, muri gahunda ya “Kora ndebe” yitabiriwe n’abakozi ba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’ibigo biyishamikiyeho, bari bamaze iminsi mu kigo gitorezwamo umuco w’ubutore kiri i Nkumba mu Karere ka Burera. Muhirwa Theogene ari mu baturage bemeza ko bari barananiwe gutera ibiti by’imbuto kubera kutabona ingemwe hafi, no kuba batazi uko zitabwaho mu gihe ziba zimaze guterwa. Yagize ati: “Twari twarananiwe gutera ibiti by’imbuto kuko tutazi aho twashoboraga kubona ingemwe zabyo. N’uwabashaga kuzibona, yaziteraga zikuma zitamaze kabiri kubera kutamenya uko tuzitaho; ariko tubonye abaza kubidufasha baduha n’inama z’uko tuzajya tuzibungabunga, ku buryo twiteze kuzeza tukabona intungamubiri zituruka mu kurya imbuto zihagije kandi z’ubwoko bwose”. Undi witwa Nyiranzigira Chantal na we batereye ibiti by’imbuto yagize ati: “Njye maze umwaka urenga ntakoza urubuto na rumwe mu kanwa, kubera ko ntabona amafaranga yo kuzigondera. Nk’ubu ikiro cy’ibinyomoro hano mu isoko kigura amafaranga arenze 800, amatunda ni uko; ubwo se nagira gushaka ayo mpahiye abana, nkagerekaho n’ayo kugura imbuto nkayabona? Ibi biti rero nibyera tuzajya turya imbuto ku bwinshi, dushishe twumva”. Ubwoko bw’ibiti by’imbuto za avoka, ibinyomoro n’amatunda ni byo abakozi ba Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi n’ibigo biyishamikiyeho, bateye mu ngo z’Abaturage bo mu Kagari ka Ntaruka, umurenge wa Kinoni mu Karere ka Burera. Nibura buri rugo rwatewemo ingemwe esheshatu. Abakunze gufungura ubwoko bw’imbuto zitandukanye birata ibyiza n’umumaro zifite ku buzima bw’umuntu. Barimo uwitwa Bazubafite Siperansiya w’imyaka 67 y’amavuko, na we utuye muri aka gace. Yagize ati: “Kurya imbuto bifite akamaro cyane, n’ubu kuba nkibasha kubona, mfite imbaraga n’iyi sura munsanganye, mbikesha kuba ndya imbuto. Bigiye kuba akarusho rero kuko nzaba nzifitiye iwanjye, bitakinsaba kujya kuzigura ku isoko. Abatuzaniye izi ngemwe turabashimira ko imbuto nizera, abantu bazasezerera imirire mibi babikesha kuzisoroma iwabo kandi bazigengaho”. Abakozi 457 barimo abo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, ibigo biyishamikiyeho, abafite mu nshingano zabo ubuhinzi n’ubworozi mu turere n’imirenge bigize igihugu, bamaze iminsi batozwa umuco w’ubutore i Nkumba. Ntakirutimana Corneille, Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu kigo NAEB, akaba yari ahagarariye Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi muri iki gikorwa, yasobanuye ko nyuma y’ibyo izi ntore zize, igikurikiyeho ari ugutangira gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje kugeza ku baturage. Yagize ati: “Ibi byose byakozwe mu rwego rwo kugira ngo izi ntore zigaragaze urugero rw’uko ubwitange no gufasha abaturage ari byo bikwiye kubaranga mu kazi kabo ka buri munsi. Twifuza ko gahunda yo kurwanya imirire mibi hongerwa umusaruro irushaho kongerwamo imbaraga, icyerekezo 2024 dufite imbere yacu kizagere urwego rw’ubuhinzi ruhagaze neza; by’umwihariko duharanira kuzinjira mu cyerekezo 2050; aho tuzaba tuvuga ko umuturage wo mu Rwanda azaba afite ubukungu bugereranywa n’abo mu bihugu biteye imbere”. Ibiti bisaga 5300 ni byo byatewe mu ngo z’abaturage zisaga 1100 zo mu kagari ka Ntaruka, muri gahunda ya “Kora ndebe” y’abagize icyiciro cy’itorero ingamburuzabukene. Umunyamakuru
455
1,331
Gakenke: Abadepite baribaza aho miliyoni 400 z’imisoro zizaturuka. Ubwo abo badepite baganiraga n’abakozi batandukanye b’akarere ka Gakenke, tariki 15/11/2012, Hon. Mukakarisa Faith yazamuye icyo kibazo ahereye ko hari uturere tw’imijyi dufite ahantu henshi twakwinjiriza na two twahize kuzinjiza amafaranga nk’ayo. Aha, Depite Mukakarisa yatanze urugero rw’Akarere ka Musanze kazinjiza miliyoni 400 ziturutse mu misoro muri uyu mwaka w’ingengo y’imari. Izi mpungenge zishobora kuba zifitanye isano n’uko abaturage bashobora guhutazwa kugira ngo uwo muhigo akarere kihaye kawugereho. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gakenke, Kansiime James, asobanura ko ayo mafaranga azava mu misoro y’amabuye y’agaciro acukurwa hafi yo mu mirenge yose igize akarere ndetse n’imisoro iva cyane cyane mu masoko ya Gakenke, Kivuruga na Muhondo. Uyu muyobozi ashimangira ko abasora bamaze kumva neza ibyiza byo gusora, bakaba batanga imisoro bibwirije. Ngo n’abandi bataragera ku rwego rwo kwishyura ku bushake baracyigishwa kugira ngo babyumve. Akarere ka Gakenke kazamuye imisoro kinjiza ugereranyije n’umwaka ushize kava kuri miliyoni 300 kagera kuri miliyoni zisaga 400. Ubuyobozi buvuga ko 70% by’ayo mafaranga azakoreshwa mu kugeza amashanyarazi ku baturage. Kansiime yijeje abadepite ko akarere kashyize imbaraga mu kunoza imicungire y’umutungo wa Leta, amakosa yakozwe mu mwaka wa 2010-2011 akaba atazongera gukorwa. Umucungamari w’akarere yanyereje miliyoni zisaga 48 ndetse n’umucungamutungo wa VUP mu Murenge wa Busengo na we akoresha nabi miliyoni zisaga 13 ariko yishyuramo agera ku miliyoni esheshatu. Abakozi b’akarere bagaragaje ko imwe mu mishinga idindiza ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo kubera kudatanga amafaranga yiyemeje. Ibi bituma akarere gatakaza amanota mu isuzumamihigo kandi nta ruhare kabigizemo. Abo badepite basabye ko abagore bakangurirwa gufata inguzanyo za VUP no kwitabira imirimo yabafasha guhindura imibereho yabo kuko bigaragara ko bakiri bake ugereranyije n’abagabo mu karere ka Gakenke. Baboneyeho umwanya wo gukangurira abayobozi b’inzego z’ibanze kwigisha cyane cyane urubyiruko rugiye gushinga ingo kuringaniza imbyaro. Nshimiyimana Leonard
292
859
Update: RIB yafunze abayobozi barindwi bo mu nzego z’Ibanze. Abakozi barindwi bo mu Nzego z’Ibanze barimo n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere 2 (Rulindo na Muhanga) na "Division Manager" umwe (Huye) baraye batawe muri yombi.RIB yemeje ko yataye muri yombi Abayobozi barindwi bakurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza amafaranga yari yagenewe abaturage.Amakuru avuga ko nubwo bari mu turere dutandukanye ariko ibyaha bakekwaho babikoreye muri Rulindo.Aya amakuru akavugamo inyerezwa ry’amafaranga atari make y’ingurane y’ahari kunyura umuhanda, amwe ngo akanyerezwa hanifashishijwe inyandiko mpimbano.Amakuru y’inyuma y’iyi dosiye akaba kandi avuga ko haba hari umuyobozi ukomeye wagiye afasha mu kwimurira bamwe mu aba bakozi bavugwa muri iyi dosiye mu tundi turere iyo gahunda yari irangiye ngo bitazasakuza.Amakuru avuga ko iyi dosiye ijya "Guturika" mu minsi ishize Meya yakiriye umubare utari muto w’Abaturage baziye rimwe ku Karere bavuga ko amafaranga babwiwe ko bahawe y’ingurane ahari kunyura umuhamda ntayo babonye.Mu gukurikirana ibibazo byabo akaba ari nabwo RIB nayo yazanyemo "Umuganda" wayo.Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwemeje ko:Tariki ya 02 Ugushyingo 2023, RIB yafunze abayobozi 7 harimo Abayobozi 4 bakora mu Karere ka Rulindo na 3 Bahoze bakora muri ako Karere.Abo bayobozi baraye bafashwe n’aba bakurikira:1.BIZUMUREMYI AL BASHIR, wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo 2020-2021, ubu akaba ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga2.MUHANGUZI Godfrey wahoze ari umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Rulindo (DM) akaba ubu ari umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Huye,3.KANYANGIRA IGNACE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo,4.MUGISHA DELICE,Umuyobozi ushinzwe Umutungo n’Ubutegetsi mu Karere ka Rulindo (DAF)5.BAVUGIRIJE Juvenal Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa remezo n’ubutaka mu Karere ka Rulindo,6.NIYONIRINGIYE FELICIEN, wahoze ari Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa remezo n’ubutaka mu Karere ka Rulindo muri 2020-2021, ubu akaba ari Umuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo mu Karere ka Gicumbi7.KURUJYIBWAMI CELESTIN, Umucungamutungo mu Karere ka Rulindo.Bakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’ingurane yaragenewe abaturage bo mu Karere ka Rulindo bahawe na Leta igihe hubakwaga umuhanda Rwintare-Gitanda-Muvumo mu mwaka wa 2021-2022.Bakaba barakoze ibi byaha mu bihe bitandukanye aho kugeza ubu iperereza rimaze kugaragaza ko hishyurwa abantu ba baringa cyangwa abatari bagenewe ingurane ndetse hakaba hari abishyurwaga inshuro 2.Ibi bikorwa bacyekwa kuba barakoze bikaba bigize ibyaha bikurikira:1.Kunyereza umutungo2.Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbanoAbafashwe bafungiye kuri RIB station ya Shyorongi,Rwezamenyo na Kimironko mu gihe dosiye zabo ziri gutunganwa kugirango zishyikirizwe Ubushinjacyaha.Ibyaha bakurikiranyweho:1.Kunyereza umutungo icyaha giteganywa n’ingingo ya 10 y’itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.Igihano:Igifungo kiva ku myaka 7 kugeza 10 hakiyonegeraho n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’umutungo yanyereje.2. Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano icyaha giteganywa n’ingingo ya 276 y’Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.Igihano:Igifungo kiva ku myaka 5 kugeza 7 hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 3-5 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.Iyi ngingo iteganya kandi ko iyo GUHIMBA, GUHINDURA INYANDIKO CYANGWA GUKORESHA INYANDIKO MPIMBANO BYAKOZWE N’UMUKOZI WA LETA MU MURIMO ASHINZWE CYANGWA N’UNDI USHINZWE UMURIMO W’IGIHUGU;Igihano:Igifungo kiba hagati y’imyaka 7 kugeza10 Hakiyongera ho n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari <2,000,000 FRW ariko atarenze 3,000,000 FRW cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.RIB irasaba abantu bose kwirinda ibikorwa byo kunyereza umutungo wa rubanda kuko bigira ingaruka kw’iterambere ko uzabifatirwamo wese azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.Amakuru avugwa ni uko Abakozi 7 mu Nzego z'Ibanze barimo n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Uturere 2 (#Rulindona#Muhanga) na "Division Manager" umwe (#Huye) baraye batawe muri yombi!Amakuru avuga ko ni ubwo bari mu Turere dutandukanye ariko ibyaha bakekwaho babikoreye muri…pic.twitter.com/OZwKyPzL9f— HAKUZWUMUREMYI Joseph (@HAKUZWUMUREMYI)November 3, 2023
550
1,823
Rusizi: Barasaba RAB ibisobanuro kuri Kirabiranya ibazengereje imyaka 15. Abahinzi b’urutoki mu Mirenge inyuranye y’Akarere ka Rusizi, baravuga ko bamaze imyaka irenga 15 bahanganye n’indwara ya Kirabiranya yabamariye urutoki, bakaba batanahabwa imbuto nshya ishobora kuyihanganira. Bavuga ko ubu ubuhinzi bw’urutoki rwakendereye ku buryo ibitoki bisigaye bibahenda cyane aho icya Barabeshya kigeze ku mafaranga y’u Rwanda arenga 20,000. byabashyize mu nzara y’ibitoki, aho igitoki cyitwa Barabeshya kinini kigeze hafi ku mafaranga 20.000 bitarigeze bibabaho mbere, bagasaba RAB ibisibanuro kuri iyi ndwara, umuti n’imbuto nshya iyihanganira. Iyo ugeze mu mirenge yari ikigega cy’urutoki mu karere ka Rusizi,ahenshi  uhasanga ubusina bubi, bucucitse,butitaweho, abahinzi bavuga ko butagitanga umusaruro ushimishije ari yo ntandaro y’ubukene bubagaragaraho.  Bavuga ko urutoki bari bazwiho kera rwakuweho n’indwara ya kirabiranya batazi niba ifite umuti, bakanasaba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB kubakura mu gihirahiro, bagahabwa ibisobanuro byimbitse kuri iyi ndwara, haba hari n’imbuto nshya bakayihabwa. Bamwe mu bahinzi b’urutoki Imvaho Nshya yasanze mu mirima barukorera, bavuze ko mbere y’imyaka ya 2009 bari bafite intoki nziza z’ibitoki biribwa bitetse byitwa  Barabeshya, iby’imineke bitarwamo imitobe n’inzagwa byitwa Mazizi, Goromisheri, Karengera, Kamaramasenge n’izindi. Bavuga ko guhera mu 2009 batangiye kubona indwara batazi, iza igafata insina igiye kwana igitoki, igahera ku mwumba ukabora, ukanuka cyane uzana ibintu bimeze nk’amashyira. Hakurikiragaho ko amakoma akamera kw’ayamenweho amazi ashyushye, agatangira kuma, umutumba ukabora, igitoki kigahira hejuru kicyana n’ibindi bimenyetso. Siborurema Emile wo mu Mudugudu wa Nyandarama, Akagari ka Kagara, Umurenge wa Gihundwe, yagize ati: “Twayobewe ibyo ari byo, ba SEDO b’Utugari bakatubwira ko twatewe n’indwara yitwa kirabiranya, nta muti ifite, umuti ari ugukuramo insina yarwaye ukayitaba, ibikoresho wakoresheje ukabinyuza ku muriro no ku maradiyo ni ko twabyumvaga.” Yavuze ko bakoze ibishoboka byose ariko urutoki rukanga rukaremba, ubu ibitoki bisigaye ni ibyera imfunya ku buryo ibitoki bitatu umuhinzi abigurirwa ku mafaranga 1500 gusa.  Ati: “Ni mu gihe ufite igitoki bita Barabeshya kimwe akigurisha amafaranga hafi 20.000. Igitoki kirarya umugabo kigasiba undi.” Gatera Egide, umuhinzi ntangarugero w’urutoki mu Karere ka Rusizi, utuye mu Murenge wa Gashonga, avuga ko Imirenge ya Gashonga, Rwimbogo na Nzahaha yari izwiho ari urutoki, ariko ngo Kirabiranya yabaciye ku rutoki. Ati: “Kirabiranya yampombeje urutoki rwa miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda rwari kuri hegitari eshatu zose mu mwaka wa 2017. Insina zose twarazitemye turazihamba, imbaraga zose nari nashoyemo n’amafaranga biba imfabusa nubwo ntacitse integer nkomeje kugerageza urundi.” Yarakomeje ati: “Icyo duhora dusaba RAB, nibatubwire niba hari ubushakashatsi bakoze kuri iyi ndwara, niba hari umuti wayo uteganywa cyangwa ntawo tubimenye, niba hari ubutubuzi bw’imbuto y’insina nziza zitarwara bakoze baziduhe tube ari zo dutera. N’amabwiriza baduha ahoreho kuko hari abayakurikiza abandi ntibayakurikize n’ubundi indwara ntishire kandi igitoki ari cyo cyari kigize imibreho y’umuturage wo mu cyaro.” Ntoranyi Emmanuel, Umukuru w’Umudugudu wa Bahemba ubarizwa mu Kagari ka Kagara, Umurenge wa Gihundwe, avuga ko kimwe mu bituma abaturage bakomeza guhera mu gihirahiro kuri iyi ndwara ari uko Abagoronome batabegera mu mirima ngo babasobanurire neza uburyo bunonosoye bwo kuyirwanya. Ati: “Nkanjye urutoki runshizeho burundu kandi ni rwo nakuragaho imibereho. Imyaka baye 15 turwana n’indwara tutazi, n’uko yirindwa bya nyabyo n’igihe izarangirira. Byicwa n’uko Abagoronome bacu bahera mu biro tukagerwaho na ba SEDO gusa batabifitiye ubumenyi buhagije. Batwegere na ho ubundi inzara izatumara kuko iki gihingwa cyari kimwe mu bitugize.” Umuyobozi Mukuru wa RAB Dr Ndabamenye Télésphore, yavuze ko iyi ndwara kugeza ubu nta muti igira, ta n’imbuto iyirwanya RAB irabona mu bushakashatsi bwayo, ariko bukomeje.  Avuga ko kuyirwanya ari ukurandura insina yafashwe ukayitaba, ati: “Kubera ko ari indwara ya bagiteri,iyo itinze mu rutoki utayikuyemo irukwirakwiramo rwose. Ni ugukomeza kubigisha ibimenyetso byayo, abo Bagoronome bagasohoka mu biro bakegera abaturage bakabigisha, bagakomeza kuyirwanya kuko ntiturabona insina idafata.” Avuga ko bagiye gukomeza gukangurira abahinzi kumenya uko bayirwanya kuko bisaba ubukangurambaga bukomatanyije. RAB ikomeje ubushakashatsi ku mbuto nshya yihanganira Kirabiranya, ariko ngo igihe iyo mbuto izabonekera ntikiramenyekana ari na yo mpamvu badakwiye kudohoka ku gukorera intoki zikiri nzima no kubahiriza amabwiriza atangwa.
620
1,900
Umunyagikundiro The Ben ati “Nkoze amateka atazibagirana!”. Umuhanzi w’umunyagikundiro Mugisha Benjamin[The Ben] yakoze igitaramo cy’amateka cyahuruje ibihumbi by’abafana, yaririmbiye kuri Stade Amahoro mu ijoro ryo kuri uyu wa 1 Mutarama 2017 nyuma y’imyaka itandatu yari ishize adakandagira mu Rwanda.Igitaramo cya East African Party cyari kimaze imyaka icyenda gitumirwamo abahanzi bakomeye muri Afurika, u Burayi na Amerika, The Ben abaye umuhanzi wa mbere uvuka mu Rwanda uhinduye aya mateka. Mu myaka yashize hagiye hatumirwa abakomeye nka Fuse ODG, (...)Umuhanzi w’umunyagikundiro Mugisha Benjamin[The Ben] yakoze igitaramo cy’amateka cyahuruje ibihumbi by’abafana, yaririmbiye kuri Stade Amahoro mu ijoro ryo kuri uyu wa 1 Mutarama 2017 nyuma y’imyaka itandatu yari ishize adakandagira mu Rwanda.Igitaramo cya East African Party cyari kimaze imyaka icyenda gitumirwamo abahanzi bakomeye muri Afurika, u Burayi na Amerika, The Ben abaye umuhanzi wa mbere uvuka mu Rwanda uhinduye aya mateka. Mu myaka yashize hagiye hatumirwa abakomeye nka Fuse ODG, Mr Flavour, Diamond Platnumz n’abandi.The Ben yashyigikiwe bikomeye, mu baje kumureba ntihasigaye n’iyonka ndetse bose bamufashaga kuririmba indirimbo ze mu buryo bwumvikanisha ko umuziki we wabacengeye mu mitsi n’imisokoro. Igitaramo cya The Ben cyitabiriwe n’isinzi ry’abafana babarirwaga mu bihumbi birenga icumi.Yabanjirijwe n’abandi bahanzi basanzwe baharawe muri iki gihe mu Rwanda barimo Buravan, Charly&Nina ndetse na Bruce Melody. Aba bahanzi bishimiwe buri wese ku rwego rwe gusa The Ben yahageze abibagiza abamubanjirije bose.Tom Close ni we wakiriye The Ben, yabanje kumuvuga ibigwi ko ‘ari umuhanzi w’umuhanga u Rwanda rufite’. Yongeyeho ati “Natangiye kumenyekana mbere ya The Ben ariko yagize uruhare rukomeye ngo mbere uyu muzi.”Ahagana saa tatu z’ijoro ni bwo The Ben yaje ku rubyiniro, yakirwa n’urusaku rwinshi rw’abantu bamwerekaga ko bamwishimiye.Yageze ku rubyiniro, n’ibyishimo byinshi, abafana ibihumbi n’ibihumbi bari baje kumureba bamwakirije amashyi y’urufaya, abari bazanye ibyapa bishushanyijeho isura ye babishyira hejuru bamwereka ko bamufite ku mutima.Uyu muhanzi wagaragarijwe ko yishimiwe cyane yahise yanzika n’umuziki ahereye ku ndirimbo ze zikunzwe muri iki gihe ageze hagati avangamo izakunzwe mu myaka yo hambere. Abafana baririmbanaga na we, ubona bishimye ku maso. Abenshi bari bafite icyo kunywa mu ntoki buri wese yegeranye n’inshuti ze bazanye mu matsinda.Mu gitaramo kidasanzwe, The Ben yataramiye i Kigali aho abakunzi b’umuziki mu ngeri zinyuranye by’umwihariko abakuze n’abakibyiruka bari baje kumureba bacinya akadiho. Buri mufana yatashye yirahira ubuhanga bwa The Ben, buri wese kandi yatashye ubona ku maso afite isura yishimye ndetse ukabona ko umubiri we wizihiwe n’uburyohe bw’umuziki The Ben yagaburiye amatwi ye.Mu ruhuri rw’umuziki w’imbonekarimwe wacurangiwe mu gitaramo cy’amateka adasanzwe The Ben yakoreye mu Rwanda nyuma y’imyaka itandatu atahakandagiza ikirenge yaririmbye mu gihe kigera ku masaha abiri.Nta munota n’umwe The Ben yafashe wo kuruhuka, bitandukanye n’abandi bahanzi mu masaha yamaze aririmba ntiyigeze asoma ku mazi cyangwa ngo avune akagongo ari nacyo benshi bahereyeho bamukurira ingofero.The Ben yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe cyane, zimwe mu zatumye zatumye abakunzi be bajya mu bicu ni ‘Habibi’, ‘Ntacyadutanya’, ‘Only You’, I’m In Love’, ‘Imfubyi’ ft Bull Dogg n’izindi.The Ben yaje kuririmba i Kigali ku gitekerezo n’ingufu za Mushyomba Joseph uyobora East African Promoters yanashimiye cyane muri iki gitaramo.By’umwihariko, wabonaga ko umubare munini w’abari bitabiriye iki gitaramo wiganjemo ababyeyi bakuze, urubyiruko, abagitangira guca akenge n’abakiri bato cyane.Mu gihe byinshi mu bitaramo bisanzwe bitegurwa mu Rwanda usanga byitabirwa ahanini n’urubyiruko, icyo The Ben yakoreye i Kigali cyitabiriwe n’ingeri ziganjemo abakuze. Muri iki gitaramo harimo ingeri zinyuranye z’abantu, wumvaga mu biganiro hagati yabo harimo abakoresha Icyongereza, Lingala, Igiswahili, Ikinyarwanda n’izindi ndimi. Mu byo The Ben yavugaga na we yakoreshaga cyane Ikinyarwanda ariko akavangamo Icyongereza kugira ngo n’abanyamahanga bumve.Mu bwiganze bw’amagambo ashimira, The Ben yibutsaga abaje kumureba ko ari ‘Umunyarwanda’, akongeraho ko ‘yagiye muri Amerika azi neza ko agomba kuzagaruka’.Nyuma yo kuririmba ‘Ntacyadutanya’ yagize ati “Ibi biratangaje cyane, ndumva ari inzozi, ndumva ndi kurota.” Uko ibyishimo byasaga The Ben niko yiyamburaga imikufi ihenze yari yambaye mu ijosi akayijugunya mu bafana akababwira ati “Ibi byose ni mwe mbikesha.”Yashize ikiniga yagize mu 2009The Ben yavuze ko mu bihe by’ingenzi afite mu buzima bwe adateze kuzibagirwa igitaramo cye cyaburijwemo kuwa 1 Kanama 2009 ubwo yari agiye kuririmbira kuri Petit Stade hakavuka umuvundo ukomeye watumye polisi igihagarika ataririmbye.Amashusho y’ibyabereye muri iki gitaramo yanze gusibangana mu mutima we. Icyo gihe benshi bararize, abandi barakomereka kubera umuvundo wari mu bafana buri wese abyiganira kureba ‘The Ben’ wabicaga bigacika mu ndirimbo ‘Amahirwe ya Nyuma’, ‘Wigenda’ n’izindi.The Ben na we yabonye iby’uyu muvundo n’uburyo amagana y’abafana yaheze hanze na we yaraturitse arira ay’abana mu maso y’itangazamakuru n’abakunzi be. Ni cyo gitaramo cy’amateka cya nyuma yakoze mbere y’uko ava mu gihugu akajya kuba mu mahanga uruberera.Nyuma y’imyaka igera kuri irindwi ibi bibaye, The Ben yavuze ku nshuro ya mbere ko ashize ikiniga. Yabivuze apfukamye hasi imbere y’abafana arangije yihanagura amarira akomeza umuziki.Yagize ati “Itariki ya mbere z’ukwa munani 2009, Abanyarwanda twese turi hano twari hano hirya muri Petit Stade, maranye ikiniga imyaka irenga itandatu, nishimiye guhagarara imbere yanyu mbashimira. Murakoze cyane.”Yaherekejwe n’ababyeyi yungutse muri AmerikaMu myaka The Ben amaze muri Amerika yavuze ko byinshi yagezeho abikesha Abanyamerika babiri[umugabo n’umugore] batuye i Chicago. Aba banamuherekeje aza i Kigali, yaberetse abafana anavuga ko ‘bifite igisobanuro gikomeye’.Yagize ati “Isi aho iva ikagera igira abantu bafite imitima, igihe najyaga hariya munsi y’urugo[muri Amerika] mu by’ukuri nari nzi ko nzagaruka […] Mfite ababyeyi hano mu Rwanda murabizi ko ari abakozi b’Imana baba bari mu yindi mirimo, nagize amahirwe yo kubona abandi babyeyi muri Amerika, bakoze ibyo mwagakwiriye kuba mwarakoze iyo duhura…”
879
2,448
Nsabimana Callixte ureganwa na Rusesabagina avuga ko Ubushinjacyaha bwihakanye ibyo bumvikanye. Nsabimana yabwiye Urukiko ko Ubushinjacyaha bwagiranye na we amasezerano yo kubuha amakuru y’abaterankunga ba FLN hamwe no kuburana yemera ibyaha, na bwo bukamusabira "igihano gito gishoboka", none ngo bwamwihakanye. Mu mpamvu Nsabimana yajuririye icyemezo cy’Urukiko Rukuru rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 20 mu mwaka ushize, harimo ko yifuza igifungo cy’imyaka itanu (havuyemo itatu amaze gufungwa), kugira ngo abone n’uburyo ashinga urugo hamwe n’umukunzi we ngo yasize mu gihugu cya Afurika y’Epfo. Nsabimana yagize ati "Icyo twumvikanye n’Ubushinjacyaha ni uko Umushinjacyaha Mukuru yambwiye ati ’Sankara uracyari muto, uri n’impfubyi, MRCD-FLN baraturembeje, dufashe natwe tuzagufasha tugusabire igihano gito cyane, gito, gito gishohoka, kugira ngo nawe usubire mu buzima busanzwe, wubake urugo, ariko natwe dufashe turengere inyungu z’Igihugu". Yakomeje avuga ko ibyago yagize ari uko Umushinjacyaha witwa Bonaventure Ruberwa, wari uri aho bagirana amaserano (yakozwe mu buryo bw’imvugo atanditse), ngo ari we urimo kumusabira igifungo cy’imyaka 25, kizatuma asaza adashakanye n’iryo ’hogoza’ yasize muri Afurika y’Epfo. Ubushinjacyaha bwasobanuriye Urukiko ko butigeze bugirana amasezerano na Nsabimana (Sankara), kugira ngo yemere kuvuga abo bakoranaga n’uburyo babigenzaga, ahubwo ko icyabaye ari uko yemeye ibyaha. Umushinjacyaha Ruberwa yagize ati "Ubu buryo bwo kumvikana ku birebana no kwemera icyaha nta bwigeze bukoreshwa kuko amategeko ateganya ko iyo bibayeho, bukorwa mu buryo bw’inyandiko. Nimubireba murasanga ku migereka ikubiyemo ikirego Ubushinjacyaha bwatanze nta raporo y’ubwumvikane bwigeze bubaho, hagati ya Nsabimana n’Ubushinjacyaha, icyabayeho ni ukwemera icyaha". Nsabimana hamwe n’umwunganira, Me Rugeyo Jean, bavuga ko Itegeko rigenga amasezerano ryemera n’ayakozwe mu mvugo (atari ngombwa ko agomba kuba yanditse gusa). Nsabimana waburanye yemera ibyaha asaba Urukiko rw’ubujurire kugabanya igifungo kuva ku myaka 20 yakatiwe kugera ku myaka itanu, rushingiye ku mategeko aha Umucamanza ubwigenge mu gufata ibyemezo, mu gihe habayeho impamvu nyoroshyacyaha. Nsabimana ashingira kandi ku ngingo ya 49 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano, ivuga ko Umucamanza mu gutanga ibihano agomba kwita ku mibereho bwite y’uregwa. Yongeraho ko imibereho bwite ye ishaririye kuko ari impfubyi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’umurwayi w’umutima n’igifu. Nsabimana yakomeje kubwira Urukiko rw’Ubujurire ko abayobozi bakuru ba FLN bakoranye ibyaha batafashwe ngo baze kwisobanura, akaba abifata nko kumurenganya mu kumukatira igifungo cy’imyaka 20. Ubushinjacyaha buvuga ko Urukiko Rukuru rwagabanyije igihano Nsabimana yari guhabwa, kuko aregwa ibyaha bishobora gutuma afungwa burundu, ngo nta mpamvu y’uko yakomeza kukigabanyirizwa. Umunyamakuru @SimonKamuzinzi
378
1,183
Callum Ormiston yegukanye agace ka gatanu, Maillot Jaune yongera kwimuka. Isiganwa rigitangira ryakunze kurangwa no kugerageza gucomoka ngo basige abandi ariko igikundi cyabaga kiri maso. Nyuma y’itsinda ry’abakinnyi basaga 20 bagerageje gusiga abandi bari banarimo umunyarwanda Mugisha Moise, ntibabashije gukomeza ngo bayobore. Bamaze kugenda Kilometero hafi 80, Umwongereza Chris Froome yongereye umuvuduko ahita yanikira itsinda ryose ryari imbere. Chris Froome yakomeje kuyobora isiganwa wenyine, azamuka imisozi irimo uwa Congo Nil akiyoboye, gusa intera yatangiye kugabanuka aza no gutobokesha ipine byatumye umunya-Espagne Iturria wamuryaga isataburenge amushyikira. Chris Froome yongeye kugira ikibazo cy’igare byatumye asigara, ariko nyuma aza kongera gushyikira igikundi. Nyuma gato igikundi cyaje kumusiga, isiganwa ritangira kuyoborwa na Ormiston wari ukurikiwe inyuma ye na Iturria nawe wigeze kuyobora abandi. Callum Ormiston ukinira ikipe ya Afurika y’Epfo yaje kwegukana agace k’uyu munsi nyuma yo kwitwara neza muri Kilometero 20 za nyuma, naho Maillot Jaune ihita yambarwa na William Lecerf ukinira ikipe ya Soudal-Quock Step yo mu Bubiligi. Uko abakinnyi bakurikiranye uyu munsi Urutonde rusange nyuma y’iminsi itanu Kuri uyu wa Gatanu, abasiganwa barahaguruka i Rubavu Saa mbili n’igice berekeza mu karere ka Gicumbi, aho bazasiganwa intera ya kilometero 157, aho biteganyijwe ko uwa mbere azaba ahageze 12h40. AMAFOTO: NIYONZIMA Moïse Umunyamakuru @ Samishimwe
202
564
INZIRA Y'UMUGANURA N'IKIBARIRO NYARWANDA CY'UMWAKA MUKARUTABANA Rose-Marie Inshamake Mbere yo gutangira gukurikiza urutonde rw'amezi ya kizungu akoreshwa muri iki gihe, Abanyarwanda bari bafite uburyo bakurikizaga mu kubara imyaka n'igihe. Ubwo buryo ni bwo bwitwa "ikibariro nyarwanda". Abanyarwanda bagenderaga ku kwezi, ibihe byako bikagira uruhare runini mu mibereho no mu mirimo, ari mu buhinzi, mu buvuzi, mu mihango y'ibwami n'iya rubanda. Bimwe mu bikorwa byakorwaga ku mboneko z'ukwezi, mu gihe ibindi byakorwaga ku nzora yako. Umwaka n'ubundi wagiraga amezi 12 nk'uw'iki gihe, ariko hakaba n'ukwa 13 bongeragaho iyo babonaga ukwezi kwagenewe umuganura kuzaza amasaka atarera. Iryo hagikamwaka ni ryo ryatumaga ikibariro nyarwanda kidatana. Nubwo ikibariro nyarwanda cyerekana ubukungahare bw'umuco nyarwanda ariko, nticyamenyekanye cyane ndetse benshi muri iki gihe ntibazi ko cyabagaho. Ibi byaba biterwa n'uko abashakashatsi b'ubumenyi bw'umuco bagiye bakomozaho, ariko hakabura uwinjira ngo acukumbure ibijyanye n'ubumenyi bw'ikibariro cy'imyaka n'igihe. Ibi bituma ikibariro kitazwi neza cyane ko kitanigishijwe nyuma y'aho amashuri atangiriye mu gihugu. Iyi nyandiko yerekana uko ikibariro nyarwanda giteye, ihereye ku byanditswe n'abahanga mu bumenyi bw'umuco n'amateka by'u Rwanda ikaba yanafasha abasomyi kumenya niba urutonde rw'amezi dukoresha ubu rukurikiza ikibariro nyarwanda, cyangwa se niba rwaratandukiriye. Igaragaza urutonde rw'amezi nyarwo ya Kinyarwanda n'aho ruhurira n'urw'amezi ya kizungu 1. Abstract Before adopting the list of months of the Gregorian calendar that are used today, Rwandans had their own method of counting years and seasons. This was called "Ikibariro nyarwanda, meaning Rwandan calendar and seasons". Rwandans used to refer to the moon, and its seasons played a major role in daily life and in activities like agriculture, medicine, royal rituals and public ceremonies. The year used to have 12 months like today, but there should be a 13 month added in case they projected that the month for the first harvest festival would come before sorghum are ripe. This helped Rwandan calendar to be consistent and not to stray. Although the Rwandan calendar shows the richness of the Rwandan culture, it is not widely known and many people today do not know that it existed. This may be due to the fact that the researchers of cultural studies did not conduct deep research on Rwandan calendar and season. This made it uknown 'Iyi nshamake yakozwe n'ubwanditsi bw'Igazeti Umurage nomero ya kane. especially after the schools were introduced in the country as a result of not being taught and replacing it by the Gregorian calendar. This article shows how Rwandan calendar was, based on the writings of Rwandan cultural and historical experts and can also help the readers to know whether the list of months we use today follows Rwandan calendar, or if it deviated from it. It shows the list of the real months of Kinyarwanda and where it meets the months of the modern calendar, Gregorian calendar that is widely used. IKIBARIRO NYARWANDA CY'UMWAKA Ikibariro nyarwanda ni kimwe mu bigize umutungo w'umuco w'u Rwanda, ariko kikaba kimwe mu bititabwaho bihagije. Impanvu yaba ari uko icyo kibariro kitazwi neza, kuko kitizwe, usibye bamwe mu bashakashatsi b'ubumenyi bw'umuco bagiye bakomozaho, ariko hakabura uwimjira mu bumenyi bw'ikibariro cy'imyaka n'igihe. Abanyarwanda bagenderaga ku kwezi muri byinshi, ibihe byako bikagira uruhare runini mu mibereho no mu mirimo, ari mu buhinzi, mu buvuzi, mu mihango y'ibwami n'iya rubanda. Abavuzi ba gakondo hari imiti bashaka ku mboneka, indi igashakwa ku nzora. Amasaka n'uburo bizakoreshwa mu muganura w'ibwami byabibwaga ku mboneka, ay'umuhango witwa umurorano agasarurwa na yo ku mboneka z'ukwezi kwawugenewe, umuganura ukaribwa ku nzora mu Rwanda rwose. Icyunamo cya kera - kibukaga amahano y'i Rubi rw'i Nyundo - cyatangiraga ku mboneka za Gicurasi. Kigakurwa n'Ibirori
596
1,328
rwa Murambi ruvugwaho kuba rwariciwemo Abatutsi basaga 50,000 muri Jenoside yakorerwe Abatusti mu 1994. Mu Rwanda hamuritswe ku nshuro ya mbere Atlas igaragaza ishusho y’aho ubukungu, umutungo kamere, ishoramari n’ubucuruzi mu Rwanda biherereye, aho bizatezwa imbere n’uko ku ikarita y’igihugu ibyiciro binyuranye by’ubukungu biteye. Minisitiri Protais Mitali yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa museum y’Ibidukikije mu Karere ka Karongi, iteganijwe kuba yaruzuye muri Werurwe 2012. Icyumweru 29 Gicurasi-4 Kamena 2011 Ingabo z’u Rwanda 254 zari mu butumwa bwa LONI (UN) muri Sudani zahawe ishimwe z’uko zagaragaje ubunyangamugayo n’ubuhanga bukomeye mu butumwa zari zimazemo amezi 9 muri Sudani. Kugeza ubu u Rwanda rufite abasirikare 4000 bari mu butumwa bwa LONI hirya no hino ku isi. Abacamanza basoje amahugurwa banatangiza uburyo bwo kubika amakuru no gutanga serivisi zo mu butabera binyuze mu ikoranabuhanga, (Electronic Filling System) mu rurimi rw’icyungereza. Icyumweru 5-11 Kamena 2011 Hemejwe Ingengo y’imari ya mbere nini u Rwanda rugize, ingana na miliyari 1116.9 y’amafaranga y’u Rwanda. Mu Rwanda habereye imurikagurisha mpuzamahanga ku buhinzi ryitabiriwe n’abamurika basaga 100 bavuye muri Aziya na Afurika. Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye inama ikomeye ku rwego rw’isi ku cyicaro cya LONI yigaga ku ngamba zo guhashya icyorezo cya SIDA. U Rwanda rwashimwe ingamba nziza rufite mu kurwanya SIDA. Abanyarwanda baba ku mugabane wa Amerika bahuriye i Chicago mu munsi wiswe Rwanda day 2011-Agaciro, baganira n’abanyarwanda baturutse imihanda ku iterambere ry’igihugu. Icyumweru 12-18 Kamena Hatangijwe icyumweru cy’ubukerarugendo bushingiye ku muco Nyarwanda, buri gicumbi muri 13 bigize inzu ndangamurage z’u Rwanda gisurwa ku buryo bwihariye. Icyi cyumweru cyatangiriye i Nyanza ku Rukari. Ku nshuro ya mbere, ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru y’abatarengeje imyaka 17 yagiye mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi yabereye muri Mexique. U Rwanda rwaviriyemo mu matsinda rutsinzwe n’Ubwongereza 2-0, Uruguay 1-0 kandi rukanganya na Canada 0-0. Abanyarwanda n’abanyamahanga benshi bahuriye mu Kinigi mu Majyaruguru y’u Rwanda mu muhango wo ‘kwita izina’ ingagi ziba zaravutse. Icyo gihe ibyana by’ingagi 22 byahawe amazina. Icyumweru 20-28 Kamena Dar es Salaam muri Tanzaniya hatangiye irushanwa ryitiriwe perezida Paul kagame, KAGAME CECAFA Cup, u Rwanda ruhagarariwe na APR FC na Etincelles FC. Icyo gihe amakipe y’u Rwanda ntiyashoboye kwitwara neza kuko yaviriyemo mu mikino y’amajonjora. Igikombe cyatwawe n’ikipe ya Yanga FC yo muri Tanzania. Perezida Paul Kkagame yahawe igihembo Chello Foundation Humanitarian Award cyo kuba yarazamuye imibereho myiza y’abantu benshi mu gihe cy’ubuyobozi bwe. Icyumweru 3-9 Nyakanga 2011 Kuwa 4 Nyakanga u Rwanda rwiizihije umunsi wo kwibohora, abantu 30,000 bitabira ibirori byabereye kuri sitade Amahoro mu Mujyi wa Kigali. Icyumweru 10-16 Nyakanga Ikigega cyo guteza imbere imishinga myiza y’abatyurage badafite igishoro n’ingwate BDF cyatashywe ku mugaragaro. Gifite miliyoni zisaga 13 z’amadolari ya Amerika azafasha abazaba bagaragaje ko bafite imishinga myiza igaragaza ko izunguka. Kuva 29 Nyakanga-1 Kanama 2011 Perezida Yoweli Kaguta Museveni n’umugore we bamaze iminsi itatu mu rugendo rwo kunoza umubano w’u Rwanda na Uganda. Icyumweru 7-20 Kanama 2011 Hizihijwe umunsi w’umusoreshwa ku nshuro ya
479
1,329
Musenyeri Anaclet Mwumvaneza yasabye abakirisitu kwigorora n’abo bahemukiye. Yabitangarije mu birori byo kwizihiza Yubile y’imyaka 75, Paruwasi Muhororo imaze ivutse, aho yavuze ko guhimbaza Yubile ari ugusana ibyangijwe, gusubiza abantu uburenganzira n’agaciro bambuwe, kugira umutima w’impuhwe kandi uharanira ubutabera. Agira ati "Yubile ni igihe cyo kunoza umubano wacu no kubana n’Imana, kuko guhimbaza Yubile atari ibirori byo kwishimisha gusa ahubwo ari ukuzirikana Imana n’urukundo rwayo". Musenyeri Mwumvaneza avuga ko Paruwasi Muhororo yabayeho ngo imenyeshe inkuru nziza mu gace iherereyemo, kuko ari nk’isoko abantu bavomaho bagashira inyota. Agira ati "Iyi Yubile itubere inzira yo kwiyunga n’abavandimwe bacu twahemukiye, isige tunogeje umubano wacu n’abavandimwe mu kubaka ingo nziza zizira amakimbirane, hagati y’abashakanye, ikibatsi cyo kubaka imiryango myiza, kongera ibikorwa by’urukundo n’impuhwe kugira ngo dufashanye kuzamuka neza kuri Roho no ku mubiri". Asaba ko Paruwasi yababera inzira y’urukundo ku buryo nibura urimo undi ideni ryakabaye gusa iry’urukundo, kandi ko imyaka 75 ihagije ngo abantu bemenye ukuri n’uko bitwararika. Avuga ko Yubile y’imyaka 75 ikwiye kubera ishimwe, abatangije Paruwasi barimo abapadiri bera ndetse n’ababakurikiye. Abakirisitu ba Paruwasi Muhororo bifuje ko kubera ko Paruwasi ya Muhororo ari nini, bakongererwa umusaseridoti, kandi basaba ko Santarali ya Rusebeya, yagirwa Paruwasi kugira ngo abakirisitu bakomeze kwegerezwa iyogezabutumwa badakoze ingendo ndende. Padiri mukuru wa Paruwasi Muhororo, Ufitimana Temistocles, avuga ko mu rwego rwo gukomeza kubaka ubumwe bw’Abakirisitu, bazakomeza kwagura ibikorwa by’iterambere bibahuriza hamwe, kandi bakomeze kwigisha abakirisitu ibyiza byo kubana neza n’isano iri hagati y’imibanire myiza n’ubukirisitu. Paruwasi Muhororo yizihije imyaka 75 imaze ishinzwe ikaba yaratangiranye n’abapadiri bera, yubatswe mu 1948 aho yatangingiranye abakirisutu babarirwa mu 2000, ubu ikaba ibarirwa mu bagera mu bihumbi 80. Biteganyijwe ko santarari ya Rusebeya izagirwa Paruwasi, igihe abakirisitu bakomeza gufashanya hakubakwa inzu y’icumbi ry’abapadiri, kuko ubu ari bo barebwa n’icyo gikorwa kuko Kiliziya Gatolika ngo nta handi yakura ubwo bushobozi. Muri iyi Yubile kandi hanafunguwe ku mugaragaro icumbi ry’abapadiri, ryavuguruwe ritwaye amafarnga asaga Miliyoni 60Frw. Umunyamakuru @ murieph
315
983
Leta irategura gufasha Abanyarwanda bari ahabereye intambara muri Ukraine. Leta y’u Rwanda iratangaza ko yamaze kumenya amakuru y’Abanyarwanda 85 bari muri Ukraine, aho abanyeshuri 34 muri bo babarizwaga mu bice biri kuberamo imirwano ihuza ingabo z’icyo gihugu n’iz’u Burusiya zabagabyeho igitero simusiga kimaze guhitana abasivili basaga 350 barimo abana 14. Amakuru agezweho avuga ko abasrikare ba Ukraine basaga 70 biciwe rimwe n’igisasu cyarashwe ku birindiro byabo byari biherereye Okhtyrka mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’Intara ya Sumy ku wa Mbere. BBC ivuga ko ibyo bibaye mu gihe abanyarwanda bari mu bagerageza guhungira Pologne mu gihe Leta y’u Rwanda ivuga ko irimo gutegura uko abo banyarwanda bafashwa gutahuka mu rwababyaye. Alain Mukurarinda, Umuvugizi wungirije  wa Guverinoma y’u Rwanda, yabwiye  icyo kinyamakuru ko u Rwanda rwamaze kubona amakuru y’uko abo banyeshuri bari mu bice bitandukanye biri kuberamo intambara bugarijwe kuko nta butabazi bwihariye barimo kubona nk’Abanyarwanda. Alain Mukurarinda yagize ati: ”Nk’abandi baturage ba Ukraine habaye agahenge barajya hanze bakava mu nzu babamo. Iyo haje ibisasu cyangwa intambara, na bbwo bajya kwihisha mu nzu zo munsi aho bidashobora kugera…” Yakomeje avuga ko harimo gutegurwa uko abo Banyarwanda bafashwa kugaruka mu gihugu mu gihe hateganyijwe ko bashobora gufashwa bakaba bagarutse mu Rwanda. Ati: “Abagera kuri 18 bakaba barageze muri Polonye aho barindiriye gutahukanwa mu Rwanda. Abandi 27 na bo bageze ku mupaka ahateganyijwe na Polonye kugira ngo abinjira muri icyo gihugu basuzumwe mu gihe abandi 6 na bo baracyari mu nzira begereza uwo mupaka. Alain Mukurarinda avuga ko Leta y’u Rwanda itegura kubafasha ngo muri Polonye yatanze iminsi 15 gusa kugira ngo abanyamahanga babe bahavuye basubiye mu bihugu byabo. Yanavuze ko nta makuru aramenyekana y’Abanyarwanda bahohotewe cyangwa bagafatwa nabi kubera ko ari abirabura cyangwa ari abanyamahanga nk’uko byagiye bigendekera bamwe mu birabura bagiye bangirwa kwinjira muri za bisi rusange no muri gari ya moshi. U Rwanda ngo rurakurikirana iki kibazo binyuze muri Ambasade y’u Rwanda muri Polonye, u Burusiya no mu Budage, amakuru ya buri gihe akaba agezwa ku Rwanda binyuze kuri telefoni n’ubudi buryo bw’itumanaho. Abenshi mu Banyarwanda baba muri Ukraine ni abanyeshuri bagiye guhahayo ubumenyi nk’uko bitangazwa n’abahagarariye Umuryango Nyarwanda uba muri icyo Gihugu.
341
915
Bundesliga: Nyuma y’imyaka 11 i Munich igikombe cyabonye nyiracyo mushya. Ikipe ya Bayer Leverkusen yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’u Budage ‘Bundesliga’ cya mbere mu mateka yayo, nyuma yo gutsinda Werder Bremen ibitego 5-0 mu mukino w’umunsi wa 29. Bayer Leverkusen itozwa na Xabi Alonso yanditse amateka yo kwegukana igikombe kuri iki Cyumweru, tariki ya 14 Mata 2024. Ni igikombe cya mbere cya shampiyona iyi kipe yegukanye mu mateka yayo. Yabigezeho ikuraho agahigo kari gafitwe na Bayern Munich ko gutwara ibikombe bya Shampiyona ya Bundesliga 11 biheruka. Bayer Leverkusen yaherukaga gutwara igikombe mu 1993 ubwo yegukanaga Igikombe cy’Igihugu “German Cup’’. Nyuma yo gutsinda Werder Bremen 5-0, Leverkusen yarushije Bayern Munich iyikurikiye ho amanota 16 mu gihe hasigaye imikino itanu. Bayer Leverkusen ifite agahigo ko kuba nta mukino iratakaza muri shampiyona ndetse iracyari mu marushanwa yose ku buryo ishobora gutwara ibikombe bitatu. Nyuma yo kwegukana icya Shampiyona y’u Budage, iracyari no muri Europa League aho yatsinze West Ham ibitego 2-0 mu mukino wa mbere wa ¼ mu gihe izahurira ku mukino wa nyuma wa German Cup na Kaiserslautern yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Budage. Ikipe ya Bayer Leverkusen imaze gukina 43 itaratsindwa mu marushanwa yose yaba ay’imbere mu gihugu no ku Mugabane w’u Burayi. Bayer Leverkusen yari mu makipe agiye kumanuka ubwo Xabi Alonso yayifataga mu Ukwakira 2022. Nyuma y’amezi 18 yanditse amateka yo kuyihesha Igikombe cya Shampiyona y’u Budage.
229
566
Umwe mu bagize komite ya Rayon Sports wagaragaye mu mwambaro wa APR FC yeguye. Kuri iki Cyumweru tariki 17/09 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya APR FC yari yakiriye ikipe ya Pyramids yo mu Misiri, mu mikino ya CAF Champions League. Usibye kuba aya makipe yaranganyije 0-0, kimwe mu byavuzwe cyane ni ukubona Perezida w’akanama nkemurampaka ka Rayon Sports agaragara yambaye umwambaro wa APR FC. Ikipe ya APR FC kuba ari imwe mu makipe afatwa nk’abakeba ba Rayon Sports basanzwe bahangana mu kibuga, abafana ba Rayon Sports bagaragaje ko bababajwe no kubona umuyobozi muri Rayon Sports yambaye umwambaro wa APR FC. Kuri uyu wa Mbere ni bwo Rukundo Patrick yahise yandika ibaruwa asezera ku nshingano yari afite, ariko ntiyagaragaza impamvu yatumye yegura. Umunyamakuru @ Samishimwe
127
286
Idirishya ry'abafite ubumuga bwo kutabona. Idirishya ry'abafite ubumuga bwo kutabona ni ubwoko bw'idirishya . Hariho ubwoko bwinshi bw'amadirishya ahuma akoresha sisitemu zitandukanye zo kugenzura. Ubusanzwe idirishya rihumye rigizwe n'ibice byinshi birebire bitambitse cyangwa bihagaritse by'ubwoko butandukanye bw'ibintu bikomeye, harimo ibiti, plastiki cyangwa ibyuma bifatanyirizwa hamwe n imigozi inyura mu bice bihumye bifasha abafite ubumuga. Abafite ubumuga bwo kutabona bahagaze bagenda bakurikirana sisitemu ishobora gukingura no gufunga no kwimuka kuruhande. Abafite ubumuga bwo kutabona kudirishya bashobora gukoreshwa hamwe n'igitabo cya none cyangwa kigenzurwa muguhinduranya uhereye kumwanya ufunguye, hamwe nibisate byashyizwe hanze, kumwanya ufunze aho ibice bifatanye kandi bigahagarika urumuri rwinshi. Hariho kandi ubwoko bwinshi bw'amadirishya atwikiriye, bita igicucu, gikoresha igice kimwe cy'ibintu byoroshye aho gukoresha ibice. Ijambo idirishya rihumye rishobora no gukoreshwa mugusobanura idirishya ryagutse. Muri iyi miterere idirishya rihumye harimo hafi y'ubwoko bwose bw'idirishya, niba ari ibintu bikomeye cyangwa byoroshye; ni ukuvuga shitingi, igicucu cya roller, igicucu cya selile (nanone bita igicucu cy'ubuki), abafite ubumuga bwo kutabona, igicucu cyAbaroma, impagarike isanzwe, hamwe n'abafite ubumuga bwo kutabona batambitse (nanone bita Venetiya). Mu Bwongereza, rimwe na rimwe babita abafite ubumuga bwo kutabona cyangwa ababona igicucu. Incamake. Amadirishya ahumye agurishwa nk'ibiteguye cyangwa bikozwe kugirango bipime . Nkuko amazina abigaragaza, amadirishya ahumye yateguwe yakozwe kugira ngo bashyirireho ubunini bushingiye ku bipimo bisanzwe by'idirishya, mu gihe amadirishya ahumye yakozwe mubipimisho yaciwe mubugari bwihariye hanyuma bakamanuka kugira ngo bihuze idirishya. Ibyiza by'amadirishya ahumye yiteguye nukuboneka kwabo n'igiciro, mu gihe idirishya rihumye ryakozwe mu gupima rizaba rihenze ariko rihuye neza nubunini bw'idirishya. Usibye kuza mubipimo bitandukanye, idirishya rihumye naryo rishobora kuza mu buryo butandukanye, ibikoresho, amabara nuburyo. Hasi n'urutonde rw'uburyo butandukanye buzwi bw'amadirishya ahumye: Idirishya rihumye rirashobora gushushanywa n'intoki ukoresheje umugozi, cyangwa zikoresha moteri. Igenzura ryidirishya rihumye rifite moteri zishobora kuva k'umurongo w'urukuta cyangwa kugenzura kure, cyangwa mudasobwa, kuvanaho gukenera imigozi no kwemerera kugenzura ubundi idirishya ridashoboka. Amazu menshi agezweho arimo guhuza amadirishya ahumye hamwe na C-Bus ibisubizo hagati. Igenzurwa ritanga ubworoherane bwo gukoresha kandi rifite akamaro mukugenzura imikorere idahwitse kugira ngo igabanye ubushyuhe mu gihe cy'itumba cyangwa kugabanya ubushyuhe buturuka ku zuba mugihe cyizuba. &lt;/link&gt;[ "citation ikenewe" ] Ubwoko. Ikibaho. Ikibaho cy'abafite ubumuga bwo kutabona, rimwe na rimwe n'ibyakoreshwaga n'Abayapani kuko zishingiye ku kiyapani shōji, ni ikibaho gihumye cyoroshye mu buryo bw'ikibaho bigenda bikurikirana. Imyenda cyangwa impapuro hafi ya zose zirashobora gukoreshwa, nubwo 90% by'ikibaho cya shoji byose bikoresha polyester yera kugira ngo bigane ' washi ' impapuro zabayapani. [ "ibisobanuro bikenewe" ] Igicucu cya selile. Igicucu cya selile cyangwa selile ihumye, rimwe na rimwe byitwa igicucu cy'ubuki, ni ubwoko bw'idirishya rihumye rikozwe mu mwenda muremure kandi uhoraho ufite imiterere ya selile iyo ufunguye ukizunguruka ubwazo iyo ufunze. Imyenda ikorwa mu bipapuro byoroshye cyangwa imyenda isa nigitambara kandi iraboneka mu buryo butandukanye burimo selile imwe, selile ebyiri cyangwa selile eshatu. Selile ihumye ikora mu gutega umwuka imbere y'imiterere ya selile imaze gufungura no gukora inzitizi hagati y'idirishya n'icyumba. Bitewe no kutaboneka kw'ibizamini bisanzwe, nta sisitemu yo gutondekanya ibaho kugira ngo igereranye imikorere ya amadirishya ahumye. Ishami rishinzwe ingufu m'Ubwongereza rivuga ko amadirishya n'inzugi bigera hafi kuri kimwe cya gatatu cy'urugo rwatakaje ubushyuhe bwose. Ibi bireba gutakaza ubushyuhe
509
1,597
Kuvuga ko Se yakundaga Rayon Sports biri mu byatumye Danny Usengimana ava muri APR FC. Ibi Danny Usengimana yabihishuriye mu kiganiro yakoreye ku rubuga rwa Instagram ubwo yogoshwaga na Iradukunda Jean Bertrand, muri icyo kiganiro bakaba bari kumwe kandi na Nizeyimana Mirafa ndetse na Kimenyi Yves bose banyuze mu ikipe ya APR FC mu bihe bitandukanye, baganira ku ngingo zitandukanye. Danny Usengimana wakiniye APR FC hagati ya 2019 na 2021 yavuze ko zimwe mu mpamvu zatumye ava muri APR FC ari ikiganiro yahaye umunyamakuru baganiraga ku buryo yakunze umupira kuva mu bwana maze akavuga ko yakuze umubyeyi we (Se) akunda Rayon Sports, gusa ngo uwo yabibwiye yabyanditse ukundi bituma ava muri iyi kipe yakiniraga ariko ihora ihanganye n’iyo umubyeyi we akunda. Ati “Buriya ntababeshye ikintu cya mbere cyankuye muri APR FC ni ikiganiro nakoze. Nakoze ikiganiro umunyamakuru arambaza ngo wakuze gute? Ibintu by’umupira wabyiyumvagamo gute? Naravuze ngo njyewe nkiri umwana Data nabonaga ajya gufana Rayon Sports, nanjye nkaba nzi ko ari Rayon Sports izo zindi ntazizi ari yo nzi gusa. Umunyamakuru ajya gusohora iyo nkuru aravuga ngo Danny nubwo akina muri APR FC ntabwo ayikunda akunda Rayon Sports." Danny Usengimana yakomeje avuga ko atirenganya kuba yaratanze ikiganiro ahubwo anenga uwagikoresheje mu buryo butari bwo amwitirira ibyo yavuze kuri Se ariko nanone anongeraho ko abayobozi bafashe icyemezo cyo kudakomezanya na we na bo batigeze bareba icyo yari abamariye ndetse no kutumva neza icyo yari yavuze. Ati “Njyewe ntabwo nirenganya kuba naratanze ikiganiro ahubwo ndarenganya uwo muntu wagiye agahimba iyo nkuru imeze uko noneho igakurikirana n’uko ba bantu bakuru bayobora icyo kintu(Ikipe) birengagije icyo ndi kubafasha ahubwo bagahita bumva ibyo bintu bakumva koko ko ari byo kuko wicaye ukumva ikiganiro neza wumva icyo umuntu yavuze." Mbere yo kuyizamo yari yabanje kuyitera umugongo n’ubundi Mbere yo kugaruka mu Rwanda aje gukinira APR FC, Danny Usengimana yabanje kujya gukinira Tersana SC yari mu cyiciro cya kabiri mu Misiri mu gihe Singida United yari imaze iminsi mu biganiro na APR FC ariko umukinnyi we yifuza kujya kureba uko mu Majyaruguru ya Afurika bimeze. Kuza kwe muri APR FC byavugwaga ko umwaka umwe yari asigaranye muri iyi kipe ya Singida United yo muri Tanzania wari kugurwa ndetse na we agahabwa miliyoni 10 Frw, gusa birangira adahise aza muri APR FC kuko yari afite urupapuro rumurekura, abanza kunyura mu Misiri. Shampiyona ya 2018-2019 yatangiye atarimo gukinira APR FC kugeza ubwo yerekanywe muri Gashyantare 2019 nk’umukinnyi mushya wa APR FC. Yayivuyemo mu mpeshyi ya 2021 asubira muri Police FC ari na yo yasorejemo ruhago ku myaka 28, kuri ubu akaba aba muri Canada aho abana n’umugore we Nyangabire Francine bashakanye mu 2020. Danny Usengimana na bagenzi be mu kiganiro bagiranye, bagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo imbogamizi abakinnyi mu Rwanda bahura na zo, imibereho mu makipe ndetse na byinshi bibera mu mupira w’u Rwanda. Bavuze ko mu gihe byakomeza uko bimeze bizagorana ko habaho gutera imbere kwawo aho Nizeyimana Mirafa ubwe yageze aho avuga ko nibura bishoboka ko mu myaka 30 aribwo byazaba byarakemutse abana bo bazabyara akaba ari bo bazakina mu bihe byiza gusa na byo ngo batizeye. Danny Usengimana ku giti cye avuga ko ateganya kuzashyira mu nyandiko ibyo yagiye ahurira na byo mu mupira w’amaguru mu rugendo yawugizemo mu Rwanda. Danny Usengimana yakiniye amakipe atandukanye aho nyuma yo kwigira umupira mu ishuri ry’Isonga, mu 2015 yakiniye Police FC ayivamo 2017 agiye muri Singida United yo muri Tanzania anyura mu ikipe yo mu Misiri yitwa Tersana Sporting Club yo mu cyiciro cya kabiri, mbere y’uko mu ntangiriro za 2019 yerekanwa nk’umukinnyi wa APR FC, iyi na yo ayivamo mu mpeshyi ya 2021. Umunyamakuru @UwimanaJeanJul1
597
1,417
Tariki 18 Kamena 1994 Minisitiri Edouard Karemera yanditse asobanura uko kwica Abatutsi mu Bisesero bigomba gukorwa. Inama ya Guverinoma yo ku wa 17 Kamena 1994 yemeje ko Abatutsi bo mu Bisesero bagomba kwicwa ku buryo bwihuse, kandi hagafatwa ingamba zo kurinda ibikorwa remezo byo mu karere Bisesero iherereyemo. Ishyirwa mu bikorwa ry’ubwo bwicanyi ryarihutishijwe ku buryo bwose bushoboka bikozwe na Guverinoma ya KAMBANDA n’abasilikare bayo. 1)  LIYETONA KOLONELI Anatole NSENGIYUMVA YAHAWE AMABWIRIZA YO GUTANGA ABASILIKARE BO KWICA ABATUTSI MU BISESERO Ku itariki 18 Kamena 1994, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu n’amajyambere ya Komini, Edouard KAREMERA, ukomoka muri Komini Mwendo ku Kibuye, yanditse asobanura uko kwica Abatutsi mu Bisesero bigomba gukorwa. Minisitiri KAREMERA yandikiye umuyobozi w’ingabo muri perefegitura ya Gisenyi, Liyetona Koloneli Anatole NSENGIYUMVA, amumenyesha ibijyanye na Operasiyo yo kwica Abatutsi mu Bisesero abimandikira muri aya magambo : « Bwana muyobozi w’ingabo mu Karere, Nishimiye kubamenyesha ko mu inama y’Abaminisitiri yo kuwa gatanu tariki ya 17 Kamena 1994, Guverinoma yemeje gusaba ubuyobozi bw’ingabo mu Karere ka Gisenyi gushyigikira ikigo cya jandarumeri cya Kibuye mu gufatanya n’abaturage kujya gushakisha umwanzi muri Segiteri ya Bisesero, muri Komini ya Gishyita, yahindutse indiri ya FPR. Guverinoma irasaba ko iyo operasiyo igomba kuba yarangiye bidasubirwaho bitarenze tariki ya 20 Kamena 1994. Mu gihe Minisitiri w’Ingabo adahari kubera ko yagiye mu butumwa bwa Leta hanze y’igihugu, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Iterambere rya komini yahawe uburenganzira bwo kubamenyesha iki cyemezo no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryacyo. Prefe wa Perefegitura Kibuye n’umuyobozi wa jandarumori ku Kibuye nahaye kopi y’iyi baruwa, basabwe gukora ibishoboka kugira ngo iyi operasiyo ishobore gukorwa no gutungana mu gihe ntarengwa giteganyije» Abategetsi bahawe kopi y’iyi baruwa ni aba bakurikira : Minisitiri w’Intebe Jean KAMBANDA, Minisitiri w’Ingabo Augustin BIZIMANA, Perefe wa Kibuye Dr Clement KAYISHEMA na Komanda wa jandarumori ku Kibuye Major Jean Baptiste JABO. Twibutse ko Minisitiri w’ingabo Augustin BIZIMANA yari mu butumwa bw’akazi mu gihugu cya Cameroun, akaba yari yarasigariweho na Koloneli Theoneste BAGOSORA ari nawe wayoboye ibikorwa bya Jenoside bireba Minisiteri y’ingabo. Bisobanuye ko aba bategetsi aribo bahawe inshingano zo gushyira mu bikorwa umugambi wa Leta wagaragariye mu cyemezo cya Guverinoma ya KAMBANDA cyo ku wa 17 Kamena 1994 cyasabaga kwica Abatutsi bo mu Bisesero. 2)  IBARUWA YA Edouard KAREMERA NI IKIMENYETSO RY’URUHARE RW’INZEGO NKURU ZA LETA MU ITEGURWA N’IKORWA RYA JENOSIDE Amagambo akoreshejwe muri iyi baruwa ya Minisitiri KAREMERA arahagije kugira ngo yumvikanishe ko iyicwa ry’Abatutsi ryateguwe kandi rikayoborwa na Guverinoma ikoresheje ingabo zayo ndetse n’abategetsi bo mu nzego zitandukanye n’urubyiruko rw’Interahamwe n’Impuzamugambi. Birerekana ku buryo budasubirwaho ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari ubwicanyi bwa Leta. Ni nayo mpamvu aba Minisitiri batandukanye ba Guverinoma ya KAMBANDA bafashwe n’ubutabera mpuzamahanga, bakaburanishwa, abenshi muri bo bagahamwa n’ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu. Abahamwe n’ibyaha mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) ni aba bakurikira : Minisitiri w’Intebe Jean KAMBANDA, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Amajyambere ya Komini Edouard KAREMERA, Minisitiri w’Imari Emmanuel NDINDABAHIZI, Minisitiri w’Igenamigambi Augustin NGIRABATWARE, Minisitiri w’Itangazamakuru Eliezer NIYITEGEKA, Minisitiri w’Amashuri Makuru n’Ubushakashatsi Jean de Dieu KAMUHANDA, Minisitiri w’Umuryango Pauline NYIRAMASUHUKO, Minisitiri w’Urubyiruko n’Amashyirahamzwe Callixte NZABONIMANA. Naho Minisitiri w’Ubucamanza Agnes NTAMABYALIRO yahamwe n’icyaha cya Jenoside n’ubutabera bwo mu Rwanda. Abandi bahamijwe icyaha cya Jenoside mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) nk’ikimenyetso kigaragaraza uruhare rwa Leta mu gutegura no gushyira mu bikorwa iyicwa ry’Abatutsi, harimo abasilikare bakuru bakurikira: Colonel Theoneste BAGOSORA, Kolonel Tharcisse RENZAHO, Koloneli Aloys SIMBA, Kolonel Ephrem SETAKO, Liyetona Koloneli Anatole NSENGIYUMVA, Liyetona Koloneli Alphonse NTEZIRYAYO, Liyetona Kolonel Tharcisse MUVUNYI, Major Aloys NTABAKUZE, Kapiteni Ildephonse NIZEYIMANA, Liyetona Ildephonse HATEGEKIMANA, Liyetona Samuel IMANISHIMWE. Hari kandi Major Bernard NTUYAHAGA wahamijwe Jenoside n’Urukiko rw’i Buruseli mu Bubiligi ndetse na Kapiteni Pascal SIMBIKANGWA wahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa. Abandi bahamijwe icyaha cya Jenoside na TPIR ni abari abayobozi bakuru mu nzego za Leta barimo : Callixte KALIMANZIRA umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Bosco BARAYAGWIZA umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Matayo NGIRUMPATSE perezida w’Ishyaka rya MRND ku rwego rw’Igihugu, Francois KARERA perefe wa Kigali Ngali, Sylvain NSABIMANA perefe wa Butare, Clement KAYISHEMA perefe wa Kibuye, Dominique NTAWUKURIRYAYO superefe wa Gisagara, SEMANZA Laurent wayoboye Komini ya Bicumbi, RUGAMBARARA Juvenal wasimbuye Semanza kuri uwo mwanya, Paul BISENGIMANA burugumesitiri wa Gikoro, Joseph KANYABASHI burugumesitiri wa Ngoma, Elie NDAYAMBAJE burugumesitiri wa Muganza, Juvenal KAJELIJELI burugumesitiri wa Mukingo, Jean Baptiste GATETE wayoboye Komini Murambi, Sylvestre GACUMBITSI burugumesitiri wa Rusumo na Jean Paul AKAYESU burugumesitiri wa Taba. Ladislas NTAGANZWA wari burugumesitiri wa Nyakizu yoherejwe na TPIR kuburanishwa n’Inkiko z’u Rwanda, ahamwa n’icyaha cya Jenoside akatirwa igifungo cya burundu. Mu bandi bahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahnga Rwashyiriweho u Rwanda harimo abihaye Imana : Padiri Emmanuel RUKUNDO na Padiri Athanase SEROMBA wategetse gusenyera Kiliziya ya Nyange ku Batutsi bari bayihungiyemo. Izi manza zirerekana neza ko nta rwego na rumwe rutakoze Jenoside, bigashimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari icyaha cyateguwe kandi gishyirwa mu bikorwa na Leta. Minisitiri Dr BIZIMANA Jean Damascene
770
2,442
Clare Akamanzi wayoboraga RDB ayisize ihagaze ite?. Mu ntangiriro za Gashyantare 2017 nibwo Clare Akamanzi yatangiye inshingano zo kuyobora RDB asimbuye Francis Gatare bagiye kongera gusimburana n’ubundi kuri uyu mwanya. Ni ukuvuga ko yari amaze imyaka itandatu n’amezi atandatu ayobora uru rwego. Nk’urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda rufatanya n’inzego zindi mu mishinga izamura Igihugu, kongeraho no kuba uruyobora yarongewe mu bagize Guverinoma kuva mu 2013. Reka turebere hamwe bimwe mu byakozwe bigateza imbere Igihugu ndetse n’ibyanenzwe ubwo Akamanzi yari ayoboye RDB. Clare Akamanzi muri RDB yahakoze igihe kirekire mbere y’uko abera uru rwego Umuyobozi Mukuru. Yabanje kuba Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe ibikorwa by’Ubucuruzi na Serivisi uru rwego rugitangira mu 2008. Nyuma nabwo yaje kuba Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa ndetse mu 2012 aza no kuba Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’uru rwego ubwo John Gala wari usanganywe izo nshingano icyo gihe yari yimuriwe muri Komisiyo ishinzwe kuvugurara amategeko. Mu 2017 Akamanzi yagarutse muri RDB nk’Umuyobozi Mukuru avuye ku kuba Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ingamba na Politiki mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro. Dore bimwe mu byakozwe mu gihe yari amaze muri RDB. Gahunda ya Visit Rwanda Ni Gahunda yatangijwe na Leta y’u Rwanda muri Gicurasi 2018, aho ku ikubitiro Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rwasinyanye amasezerano yo kwamamaza ubukerugendo mu Rwanda binyuze mu Ikipe y’Umupira w’Amaguru yo mu Bwongereza, Arsenal ndetse na Paris Saint-Germain (PSG) yo mu Bufaransa. Iyi gahunda yatangiye bamwe batumva neza umusaruro izazanira Abaturarwanda, ariko RDB ivuga ko gahunda ya Visit Rwanda yatumye ba mukerarugendo baza mu gihugu biyongeraho 56% mu myaka itanu ishize. Bamwe mu bakora mu rwego rw’ubukerarugendo na bo bashimangira ko gahunda ya Visit Rwanda yatumye inyungu babona ziyongera. RDB itangaza ko mu 2018 honyine gahunda ya Visit Rwanda yatumye abarenga ibihumbi 140 babona akazi mu bikorwa by’ubukerarugendo bavuye ku bihumbi 90 mu mwaka wari wabanje iyi gahunda itaratangira. Mu gice cya kabiri cy’iyi gahunda, muri Kanama uyu mwaka, RDB yasinyanye n’indi Kipe y’Umupira w’Amaguru yo mu Budage, Bayern Münich, amasezerano y’imyaka itanu n’u Rwanda agamije guteza imbere umupira w’amaguru n’ubukerarugendo binyuze mu kwamamaza gahunda ya Visit Rwanda. Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano harimo gufatanya na Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda gushyiraho ishuri ry’umupira w’amaguru mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru uhereye mu bakiri bato nk’uko bimeze ku ikipe ya PSG ifite iryo shuri i Huye. Bamwe mu banyamahanga bagenderera u Rwanda bagaragaza iyi gahunda nk’iyatumye barushaho kumenya Igihugu kugeza aho bamwe bagize n’igitekerezo cyo kuba bashora imari mu Rwanda. Iterambere ry’ubukerarugendo Nubwo hari Ikigo gishinzwe by’umwihariko ubukerarugendo bushingiye ku nama, Urwego RDB na rwo rwashyize ingufu mu bikorwa bigamije gukurura ba mukerarugendo nka Visit Rwanda twavuzeho, ariko hari n’ibyakozwe imbere mu gihugu. Haguzwe inyamaswa nk’intare n’inkura mu rwego rwo kuzongera muri Pariki y’Akagera. Ni gahunda yatangiye mu 2010 igamije kugarura inyamaswa zari zarazimye, hakaba harimo intare n’inkura harimo izaje mu 2015, mu 2017 no mu 2019. Kuva izo nyamaswa zagarurwa muri pariki y’Akagera, byazamuye umubare wa ba mukerarugendo, ku buryo mbere ya Covid-19 pariki yinjizaga miliyoni ebyiri z’Amadolari ku mwaka, ayo agafasha pariki n’abaturage bayituriye. Hari kandi umushinga watangiye wo kongera 20% by’ubuso kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ndetse no kongera ingano y’amafaranga agenerwa ibikorwa biteza imbere abaturiye za pariki. Ntitwakwibagirwa kandi ko ku bufatanye bwa RBD na Pariki y’Akagera kuva muri Mutarama umwaka ushize, Ikigo Royal Balloon Rwanda cyatangiye gutanga serivisi zidasanzwe, aho gitembereza ba mukerarugendo muri Pariki y’Akagera, bigakorwa hifashishijwe umutaka munini uzwi nka ‘Hot Air Balloon’ ugenda mu kirere aho kuba imodoka ndetse n’ibindi binyuranye byakozwe mu bukerarugendo. Raporo y’uru rwego ivuga ko mu mwaka wa 2022 ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 445$ avuye kuri miliyoni 164$ yinjiye mu 2021, ni ukuvuga ko yiyongereye ku gipimo cya 171%. Mu gihe mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka ho bumaze kwinjiza agera kuri miliyoni 247$ Amasezerano y’imikoranire na BAL Muri Gicurasi 2021 nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rwasinyanye amasezerano ya mbere y’ubufatanye y’imyaka itatu n’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) riterwa inkunga na NBA, binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, hagamijwe guteza imbere Siporo n’ubukerarugendo buyishingiyeho. Iyo mikino itangiye yasusurukije Kigali ndetse ininjiza amafaranga mu myaka ibiri yakurikiyeho ndetse bituma na none muri Kamena uyu mwaka RDB na BAL bongera amasezerano y’ubufatanye kugeza mu mwaka wa 2028. Aya masezerano y’imyaka itanu yongerewe yemerera u Rwanda kwakira imikino yo gushaka itike y’imikino ya nyuma muri 2025 na 2027 no kwakira imikino ya nyuma ya 2024, 2026 na 2028. Muri aya masezerano kandi, u Rwanda rwemerewe kwakira ibindi bikorwa bitegurwa na BAL. Icyo gihe, Clare Akamanzi yavuze ko imyaka ibiri yabanje u Rwanda rwakira imikino ya nyuma ya BAL Igihugu cyungutse arenga miliyoni 9 z’amadolari ya Amerika. Amasezerano y’ubufatanye n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakanyujijeho ku Isi Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, ku itariki ya 20 Werurwe 2023, rwasinyanye amasezerano n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakanyujijeho ku Isi, azatuma u Rwanda rwakira amarushanwa atatu y’abakanyujijeho ku Isi muri Ruhago.Urwego rwa RDB rwatangaje ko iyi mikino izatangira mu 2024 izatuma u Rwanda ruba hamwe mu hantu harimo kwitabirwa kurusha ahandi ku Isi, mu gukorerwamo ubukerarugendo bushingiye ku mikino. Nubwo bimeze bityo ariko bimwe mu bitaranogejwe mu gihe Akamanzi yayoboraga RDB harimo imitangire ya serivisi mu mahoteli aho hagiye hagaragara ingero nyinshi ndetse na Perezida ntahweme kunenga ayo mahoteli, asaba ababishinzwe kubyitaho kuva mu myaka myinshi ishize. Muri izo ngero harimo n’uruheruka rwa hoteli yagaburiye urubyiruko amafunguro akarugiraho ingaruka ubwo rwari rwitabiriye inama iruhuza na Perezida ya Youth Connekt. Na none kandi abantu ntibishimiye amabwiriza RDB iherutse gushyiraho ajyanye no kugabanya amasaha yo gucuruza mu tubari, utubyiniro n’amahoteli ndetse banumvikanye mu itangazamakuru basaba uru rwego ko rwayasubiramo cyangwa rukayakuraho. Ikindi cyari cyanenzwe RDB mu ntagiriro z’uyu mwaka na Perezida Paul Kagame, ni imikorere ya gahunda igamije guhuriza hamwe serivisi zatangirwaga ahanyuranye zigatangirwa hamwe (One Stop Center) y’uru rwego, gusa nyuma rwaje kubikosora ruranabitangaza. Umunyeshuri wimenyereza umwuga w’itangazamakuru @LeonidasLucky1
954
2,599
Ku nshuro ya mbere abantu bakurikiye ikoraniro mu rurimi rw’Ikigwambiyano n’Icyembera (Chamí). Ku Cyumweru tariki ya 26 werurwe 2023, mu mujyi wa Cali muri Kolombiya habaye porogaramu yihariye yabaye mu ndimi nyinshi. Bwari ubwa mbere ikoraniro ry’Icyesipanyoli risemurwa mu rurimi rw’Ikigwambiyano no mu cy’Icyembera (Chamí), akaba ari indimi z’abasangwabutaka. Iyo porogaramu yajemo abantu barenga 1.600. Muri abo harimo abagera kuri 48 bavuga Ikigwambiyano n’abagera kuri 78 bavuga Icyembera (Chamí). Muri Kolombiya hari abaturage barenga 21.000 bavuga ururimi rw’Ikigwambiyano n’abarenga 77.000 bavuga Icyembera (Chamí). Mu myaka yashize, Amazu y’Amakoraniro yo muri Kolombiya nta bikoresho yari afite byatuma aberaho ikoraniro riri gusemurwa ako kanya. Ubwo rero, abaturage bavuga izo ndimi bazaga mu ikoraniro ry’Icyesipanyoli nubwo batacyumvaga neza. Igihe abaturage kavukire bo muri ako gace bumvaga ko iryo koraniro rizaba, bahise batangira kuzigama amafaranga y’itike. Uko ni ko byagenze ku muryango wa Carrasco ugizwe n’abantu batandatu. Baba kure y’Inzu y’Amakoraniro. Kugira ngo bagera ku Nzu y’Amakoraniro babanza gukora urugendo rw’amasaha 3 n’amaguru, nyuma bagafata bisi imara amasaha 12. Icyakora kuba bakora urugendo rurerure kandi rukabatwa amafaranga menshi ntibibaca intege. Batangira kwitegura habura amezi menshi. Kugira ngo babone itike bagurisha imitako baba barakoze. Muri iryo koraniro, umuhungu wabo witwa Henry, ufite imyaka 12, na mugenzi we, nibo babatijwe mu bantu bavuga Icyembera (Chamí). Nanone mu bavuga Ikigwambiyano naho habatijwe abantu babiri. Abavandimwe na bashiki bacu bavuga Ikigwambiyano n’Icyembera (Chamí) bakurikiranye porogaramu iri gusemurwa Mushiki wacu Adrianin Morales, wasemuraga mu rurimi rw’Ikigwambiyano, yaravuze ati: “Kuba iri koraniro ryasemuwe mu rurimi rwacu byanshimishije cyane. Kumenya ko abateranye bose bazumva ubutumwa buturuka kuri Yehova mu rurimi rwabo kavukire birashimishije cyane.” Umuvandimwe Diomedes Velasco, nawe wasemuye mu rurimi rw’Ikigwambiyano, yaravuze ati: “Igihe bambiraga ko nzasemura, nabanje kugira ubwoba. Icyakora igihe niboneraga ibintu bitangaje Yehova yakoreye abaturage b’abasangwabutaka, byatumye ubwoba bushira. Rwose kuba Yehova yaremeye ko mpabwa iyi nshingano byaranshimishije.” Mbega ukuntu bishimishije kubona abantu bo mu ndimi zose bavuga bati: “nimuze tuzamuke tujye ku musozi wa Yehova.”—Yesaya 2:3.
319
967
U Bwongereza: Umugore yahamijwe gukuraho igitsina cy’umwana w’umukobwa. I Londre mu Murwa Mukuru w’u Bwongereza, umugore yahamijwe icyaha cy’ubufatanyacyaha cyo gukata imwe mu myanya ndagagitsina y’umwana w’umukobwa muri Kenya. Serivisi z’Ubushinjacyaha zavuze ko polisi yatangije iperereza nyuma y’uko uwakorewe icyaha yabwiye mwarimu we mu mwaka wa 2018, ko yakaswe imwe mu myanya ndangagitsina mu gihugu cyo muri Afurika ubwo yari akiri umukobwa muto. Abakoze iperereza basanze Amina Noor w’imyaka 39, ari we wajyanye uyu mwana w’umukobwa muri Kenya, aho umunyakenyakazi yamukatiye imyanya ndangagitsina. Ahatwa ibibazo na polisi, Noor yavuze ko yumvaga ko uwakorewe icyaha bitagaragaraga ko ababara. Nyamara, abashinjacyaha bavuze ko inzobere mu buvuzi basanze uwo mwana w’umukobwa yarababaye bikomeye biturutse kuri icyo gikorwa yakorewe kandi ko bishobora kuba byaramuviriyemo kuva amaraso n’umubabaro mwinshi. Umushinjacyaha Patricia Stobino yagize ati “Gukata abagore imyanya ndangagitsina, ni icyaha cy’indengakamere gishobora kugira ingaruka ku mubiri no mu mutwe w’ubikorewe kandi bimara ubuzima bwose”. Yakomeje agira ati: “Uwakorewe icyaha, muri uru rubanza yari umwana muto icyo gihe; nta bushobozi yari afite bwo kwanga uwo mugenzo kandi nta gushidikanya ko yababaye bitagira urugero”. Ushinjwa, Noor, wavukiye muri Somaliya, yakatiwe n’Inteko ya Rubanda mu Rukiko rw’i Londres, kuba yarafashije umuntu utari umwongereza gukata imyanya ndangagitsina y’umuturage w’u Bwongereza. Azakatirwa n’urukiko mu minsi iri imbere. Uyu mugore Noor ni we muntu wa kabiri uhamijwe icyaha nk’iki n’urukiko rw’u Bwongereza na Wales. Ni nyuma y’umubyeyi wo muri Uganda wahamijwe icyaha mu 2019, cyo kuba yaratanze umwana we w’umukobwa w’imyaka itatu, ngo akorerweho iyo migenzo. Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byatangaje ko Abashinjacyaha bavuze ko bafite icyizere cy’uko, kuba uyu ahamijwe icyaha, bizatanga ubutumwa kandi ko nta kwita aho icyaha cyakorewe, aho ari ho hose ku Isi. KAYITARE JEAN PAUL
267
813
Tiwa Savage ababajwe n’umwana we uzabona amashusho ye akora imibonano mpuzabitsina. Tiwa Savage avuga ko aya mashusho yashyizweho mu buryo bw’impanuka n’umukunzi we nyuma akayasiba ariko yamaze kubonwa n’imbaga nini ikoresha Snapchat. Avuga ko yarize cyane akibona ayo mashusho ndetse anagira abwoba bw’ibiza kumuvugwaho. Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Angie Martinez wa radiyo power yo mu mujyi wa New York. Ati: "Sinabyita amashusho y’urukozasoni (pornography) kuko ni ibyabaye hagati yanjye n’umukunzi turi kumwe nonaha". Ubwo yabonaga ayo mashusho ku wa gatatu w’iki cyumweru yahisemo guceceka kuko yabaye nk’uhahamutse, ibyo byatumaga atabasha gusinzira neza. Tiwa Savage w’imyaka 41 ni umwe mu ba stars ba banyamuziki bakomeye ku isi by’umwihariko mu njyana ya Afrobeats. Yamenyekanye mu ndirimbo nka kele kele na Eminado ndetse yari umwe mu bagize itsinda rya Don Jazzy’s Mavin Records ryo muri Nigeria, aho yari azwi ku kabyiniriro ka First Lady. Yatangaje ko byabaye mu kwezi gushize ndetse ko hari n’uwashatse ko amuha amafaranga ariko ku giti cye atatinyuka gutanga amande acibwa uwatangaje amashusho y’urukozasoni kandi we yarakoraga ibintu bisanzwe hagati y’abantu bakundana. Ati: "Si ndi umusazi wo kwishyira mu bucucu nk’ubwo nta n’ubwo wankoresha ngo unkuremo amafaranga". BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Tiwa Savage ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kwamamaza album yise Water and Garri, yakoranye n’aba stars bo muri Amerika barimo Brandy na Nas. Yongeraho ko atifuza ko ibizamuvugwaho byagira ingaruka ku muziki we kuko urimo kugenda neza. Avuga ko yari ahangayikishijwe n’uko azafatwa n’abafana be, inshuti n’umuryango ariko ko atari yitaye ku byo gucibwa amande cyane ko atendaga kuyatanga. Tiwa Savage yashyingiranywe na Teebillz Balogun, umwe mu bacunga cyangwa bagenga abahanzi (artist manager) mu 2013, nyuma mu mwaka wa 2018 baza guhana gatanya nyuma y’imyaka ibiri yari ishize amushinja kutaba ntamakemwa. Yongeraho ko ubu ikimuhangayikishije ari umwana wabo w’imyaka itandatu uko azabifata n’ingaruka byamugiraho ndetse na nyina umubyara. Umunyamakuru @ Umukazana11
309
805
Isonga yatewe mpaga kubera gukinisha Nirisarike ariko ntibabyemera !. Nyuma y’uwo mukino, bucyeye bwaho tariki ya 16, AS Kigali yagejeje ikirego muri FERWAFA, maze nyuma yo kugisuzuma, FERWAFA itangaza ko Isonga itewe mpaga y’ibitego 3 ku busa. Mu itangazo yashyize ahagaragara, FERWAFA ivuga ko Isonga yatewe mpaga kubera ko yakinishije umukinnyi utari uwayo. Nirisarike Salomon yamaze kubona ikipe yitwa Royal Antwerp yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi, ndetse yamaze no gusinyana amasezerano. Nyuma yo kubona icyemezo cyafashwe, ubuyobozi bw’Isonga FC ntabwo bwanyuzwe n’uwo mwanzuro nabwo burajurira. Augustin Munyandamutsa, umuyobozi w’isonga FC yadutangarije ko yajuriye kuko abona gutera mpaga ikipe abereye umuyobozi bitarakurikije amategeko. Itegeko rigenga gutera mpaga rivuga ko ikipe irega igomba kuba yagaragaje mbere y’uko umukino ukinwa ko hari umukinnyi utemerewe gukina uwo mukino, amakipe yombi agakina bizwi ikirego kigatangwa nyuma; nk’uko Munyandamutsa abisobanura. Kuri iyo ngingo, Munayandamutsa avuga ko AS Kigali itabikurikije ari na yo mpamvu Isonga FC ivuga ko ikirego cya AS Kigali ari nta shingiro cyari gifite. Nyuma y’ubujurire bw’Isonga FC, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ntacyo riravuga ku bijyanye n’ubujurire bw’iyo kipe Theoneste Nisingizwe
180
510
Amadosiye y’abantu 71558 baciriwe imanza na Gacaca badahari yashyikirijwe ubushinjacyaha. Aya madosiye ni ay’abantu baciriwe imanza badahari kubera ko bamwe bari baragiye hanze abandi baravuye aho bakoreye ibyaha ku buryo batitabye ubutabera. Umukuru w’akanama gashinzwe gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Jean Bosco Siboyintore, avuga ko ubushinjacyaha bazakurikirana aba bantu kugira ngo bakore ibyo amategeko abasaba kimwe nuko bashobora gusubirishamo imanza. Siboyintore avuga kandi ko kuba hari imibare y’abantu bangana kuriya baciriwe imanza badahari bidatangaje cyane kuko Jenoside yitabiriwe n’abantu benshi. Ubushinjacyaha bufite inshingano zo gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside baba abihishe hanze y’igihugu hamwe n’abari mu gihugu bakihishahisha, cyane ko icyaha cya Jenoside kidasaza. Kuva ubushinjacyaha bwatangira gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi hamaze gusohorwa impauro zo guta muri yombi abacyekwaho icyo cyaha 146. Bamwe muri bo batawe muri yombi ndetse n’imanza zaratangiye. Abahungiye hanze y’u Rwanda bashobora gufatwa bagacibwa imanza mu bihugu barimo nk’uko byatangiye kugaragara mu bihugu bya Burayi. Sylidio Sebuharara
156
461
Umuryango wa Nyakwigendera DJ MILLER wiyemeje gushyira hanze album yasize akoze. Umugore wa Nyakwigendera Kararunga Virgile wamamaye nka DJ Miller, Nigihozo Hope, abifashijwemo n’inshuti z’umuryango we, bagiye gushyira hanze alubumu y’indirimbo 10 yasize akoze.Nkuko aba babitangaje mu Itangazo bageneye Itangazamakuru,bavuze ko iyi alubumu igiye gushyirwa hanze mu rwego rwo gusoza isezerano Nyakwigendera yari yarahaye abakunzi be no gusigasira umurage we w’ubuhanzi.Itangazo rigira riti“Twishimiye kubatangariza ko tugiye gushyira hanze Alubumu ya mbere ya DJ Miller yise “SHANI”.DJ Miller yari yarasezeranyije gushyira hanze alubumu mbere y’uko urupfu rutunguranye rumutwaye. Nk’umuryango n’inshuti ze dutewe ishema no gusoza isezerano no gusigasira umurage we by’umwihariko.”
100
292
Kutagira ibikorwa remezo bibangamiye iterambere ryabo. Abaturage bavuga ko Rongi ari Umurenge utuwe n’abaturage bazi gukora kandi beza imyaka myinshi, ariko ku ikoranabuhanga basigaye inyuma kubera amashanyarazi atahagera, nk’uko uwitwa Benegusenga Jean Damascène abivuga. Agira ati “Nk’iyo umwana akeneye kwiga nijoro ni ugucana buji yashira akiryamira, uwaduha amashanyarazi abana bacu barushaho kulenya ubwenge kuko twe ikoranabuhanga ni ni ukurymva.” Kamana froduard avuga ko atwara abagenzi kuri Moto ku buryo iwabo hageze amashanyarazi yabona ubushobozi bwo gushora mu ikoranabuhanga. Ati “Nk’ubu ukenera gufotoza indangamuntu ukajya za Ruri mu yindi Ntara cyangwa i Remera, gukoresha urugi nabyo ni ho ujya kandi dufite ubushobozi bwo kubikora ariko nta muriro w’amashanyarazi.” Ntaganira Jean paul avuga ko imihanda idatunganyije neza kandi nayo ngo itumla umusaruro w’abaturage utagera ku isoko ukabapfira ubusa mu gihe Rongi ari Umurenge wera cyane, bigatuma nk’imbuto ziborera mu mirima cyangwa zikagurishwa kuri makeya kandi abaturage bagombye gukora ingendo bikoreye ku mutwe. Ati “Ni nk’aho umusaruro wose w’imbuto hano upfa ubusa kuko nk’imineke ni ukuyikorera ukayijyana I Ruri uwaduha umuhanda mwiza twajya tuyijyana mu Mujyi wa Muhanga na za Kigali.” Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kayiranga Innocent, avuga ko amashanyarazi azagera ku baturage ariko ko atario ibyakorwa aka kanya kubera imiterere y’Umurenge wa Rongi. Ati “Natwe twifuza ko amashanyarazi agera hose, urubyiruko rukabona imirimo mishya ihanzwe kubera amashanyarazi ariko ikibazo ni ubushobozi bukiri bukeya ariko nibyo twifuza kuko ahari amashanyarazi ubuzima burushaho kuba bwiza.” Hari andi makuru avuga ko umuriro ushobora kuzagera i Rongi mu myaka ibiri iri imbere n’indi Mirenge itagira amshanyarazi ya Kibangu na Nyabinoni n’ubwo akarere katayemeza. Umunyamakuru @ murieph
264
735
U Rwanda ku rutonde rw’ahantu nyaburanga ho gusura mu 2024. Mu 2008 nibwo Ikinyamakuru Forbes, cyatangije gahunda yo gutangaza urutondo rw’ibihugu, imijyi cyangwa uduce nyaburanga dushobora gufasha abantu kumenya ahantu heza kandi hagezweho ho kuruhukira cyangwa gutemberera. Iyi gahunda yatangijwe kugira ngo yunganire abakerarugendo baba bashaka ahantu hashya gu kujya hirya no hino ku Isi, guteza imbere uduce cyangwa ibihugu bitanga icyizere cyo kuzamura urwego rw’ubukerarugendo rwabyo no kuruteza imbere muri rusange. Bimwe mu bigenderwaho hakorwa uru rutonde ni indyo y’ahantu runaka, ubwiza nyaburanga n’ubudasa bwaho, imitangire ya serivisi zaho n’ibindi. Kuva mu 2008 buri mwaka, binyuze muri ‘Forbes Travel Guide’ hatangazwa ahantu hashobora gufasha abakerarugendo cyangwa abandi bashaka gutembera, kugira amahitamo y’aho bakerekeza mbere y’ahandi. Mu Rwanda cyatumye ruza kuri uru rutonde ni imiterere itandukanye y’igihugu, ibirunga, ibibaya n’amashyamba ndetse na hoteli y’akataraboneka iherereye mu Karere ka Musanze mu Kinigi mu nzira igana mu Birunga, One&Only Gorilla’s Nest. U Rwanda nicyo gihugu cyonyine cyo ku mugabane wa Afurika cyashyizwe kuri uru rutonde. Ahandi hashyizwe kuri uru rutonde harimo Ikirwa cya Grand Cayman, kinini mu bya Cayman birerereye mu Burengerezuba bw’Inyanja ya Caraïbes, Umujyi w’i Paris mu Bufaransa, Umujyi wa Las Vegas muri Leta ya Nevada, na Porto muri Portugal. Harimo kandi Umujyi wa Cairo, ikirwa cya Maui mu Nyanjya ya Pacific, San Diego-Tijuana, Ikirwa cya Koh Samui muri Thailand, Halifax muri Canada, Big Sky muri Montana, Umujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona Igihugu cya Dominican Republic, Umujyi wa İstanbul muri Turikiya , Iceland n’ahandi. Kugeza ubu urwego rw’ubukerarugendo ni rumwe mu zifite runini ubukungu bw’u Rwanda, aho mu mwaka wa 2022 uru rwego rwinjije miliyoni 445$ ugereranyije na miliyoni 164$ zari zabonetse mu 2021. Ni izamuka rya 171,3%. Raporo y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukerarugendo, World Travel and Tourism Council (WTTC), yo mu 2023 yerekana ko umusaruro mbumbe w’ibiva mu bukerarugendo ku Isi uzazamuka ku kigero cya 5,1% buri mwaka hagati ya 2023 na 2033. Abakerarugendo bararikiwe kuza kwirebera ingagi zo mu Birunga Hoteli One& Only Gorilla’s Nest, iri mu zikomeye zikomeje gutuma abasura u Rwanda biyongera Bisate Lodge iri mu zikurura abantu benshi mu Rwanda Pariki ya Nyungwe ni imwe mu byiza nyaburanga u Rwanda rufite
356
875
Hari gushakwa uko Abanyarwanda bakoroherezwa gukina muri Finland. Nkurunziza Gustave Perezida wa Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda (FRVB) aganira na KT Radio mu kiganiro cy’imikino KT Sports, yatangaje ko ubu bari gukora ibishoboka byose ngo abakinnyi b’Abanyarwanda bazamure urwego rw’imikinire yabo, ndetse hanongerwe umubare w’abakina nk’ababigize umwuga. Nk’uko Nkurunziza Gustave yabitangaje, ngo mu minsi mike intumwa zo muri Finland ziraza mu Rwanda kuganira n’abayobozi ba FRVB. Amakuru yabo turayamenya kubera aba agents dufite, abakinnyo bose bameze neza bari gukina usibye Mukunzi amaze iminsi afite akabazo mu ivi, ariko ubu yatangiye imyitozo nyuma yo gukorerwa operation. Yagize ati “Hari Komisiyo ya Finland ishaka kuza mu Rwanda kugira ngo irebe uburyo dukora, dushobore kuba twagirana amasezerano y’igihe kirekire, ku buryo abakinnyi dushobora kuzajya tubohereza muri Finland ku buryo bworoshye.” Nkurunziza Gustave kandi yatangaje ko bishimira ko ubu bafite abakinnyi benshi bakina hanze y’u Rwanda, ndetse bakaba babasha no gukurikira amakuru y’abo umunsi ku wundi. Ubu u Rwanda rufite abakinnyi bagera kuri batandatu bakina hanze y’u Rwanda.umukinnyi umwe mu Buyapani (Yakan Lawrence), 2 muri Finland Musoni Fred na Nelson Murangwa, umukinnyi umwe muri Bulgaria (Mukunzi Christophe) , muri Qatar ubu hari Madson, hari n’umukobwa witwa Seraphine Mukantambara nawe ubu uri gukina muri Bulgaria. Kugeza ubu igihugu cya Finland ni kimwe mu bihugu byateye imbere cyane mu mukino wa Volleyball, aho ubu ku rutonde rw’uko amakipe akurikirana ku rwego rw’isi kiza ku mwanya wa 17 mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa 65. Umunyamakuru @ Samishimwe
243
611
amaterasi mu mishanga yo gutera amashyamba) OYA (ku cyo ari cyo cyose mu biri hejuru) BIGOMBA KUGENWA (TBD) YEGO (ku biri hejuru byose) Niba ari OYA cyangwa BIGOMBA KUGENWA, nyabuna tanga ibisobanuro birambuye hano birimo uburyo ihuza ryazagerwaho cyangwa uburyo buzakoreshwa mu kugena imiterere y'ubushobozi bw'ibikoresho n'ubw'irwanya ry'ihumana kandi wongereho ingaruka zose zishoboka ku mbonerahamwe y'isuzuma ry'ibanze n'isuzuma ry'ingaruka mu gice cya 10.1 Imbonerahamwe 10.3.1. ESS 3: Isuzuma ry'ingorane zishingiye ku bushobozi bw'ibikoresho no ku kurwanya ihumana EA/EE n'abakozi bashinzwe imishinga iri mu yindi bireba bashyizeho ingamba, intambwe, uburyo n'ubushobozi bwa ngombwa kugira ngo bibe byizewewe ko: (f) ibikorwa by'umushinga bigabanya cyane ijugunywa ry'ibishingwe (ibinyabutabure n'ibindi bintu biteje akaga, birimo imiti yica udukoko n'amafumbire akoreshwa mu buhumbikiro) mu bidukikije bitewe n'uburyo bumenyerewe cyangwa ubutari ubw'akamenyero (ingero: ijugunywa ry'imyanda ry'impanuka ) hamwe n'ingaruka mbi zishoboka ku rwego rw'aho hantu, akarere ndetse/cyangwa ingaruka zambuka imipaka; (g) ibikorwa by'umushinga bikumira ingano nini y'imyanda cyangwa amazi yakoreshejwe cyangwa bigacunga imyanda iteje akaga, bikanakumira kandi ijugunywa ridakwiye ry'imyanda; (h) ibikorwa by'umushinga bikoresha ibinyabutabire cyangwa ibindi bintu biteje akaga byacunze neza ibyago kandi nta kintu, ibinyabutabire cyangwa ibintu biteje akaga bikurikije ibibujijwe, ibiteganywa cyangwa ibikurwaho ku rwego mpuzamahanga kubera igipimo kiri hejuru cy'uburozi ku binyabuzima, ku gukomeza umutsi kw'ibidukikije, ku iyangirika ry'akayungiro ka ozone bizakurikizwa; (i) ibikorwa by'umushinga birimo cyangwa biganisha ku ikoreshwa rikomeye ry'ingufu, ry'amazi cyangwa ry'indi mitungo bizacungwa ku buryo gukoresha neza ibikoresho bizaba byizewe; (j) ibikorwa by'umushinga bigabanya isuri, ihungabana ry'ibikombe by'imisozi n'ubwiyongere bw'ibyondo mu masoko y'amazi yo muri ako gace; (g) ibikorwa by'umushinga bikumira ubwiyongere bukabije bw'imyuka ihumanya ikirere cyangwa igabanuka ry'ibigize ibigega by'umwuka wa karubone (urugero, binyuze mu itakara ry'ibimera bitwikiriye ubutaka cyangwa ibigega by'umwuka wa karubone byo mu butaka n'ibyo mu kirere); (h) ibikorwa by'umushinga bizakoresha ibikoresho biturutse ku bintu biramba by'ubwubatsi, byo gukoramo ibindi bintu cyangwa ibindi bikorwa bisa na byo birimo izamuka ry'umusaruro (urugero: ikorwa ry'amaziko, kongera ibikoresho kugira ngo hashimangirwe amaterasi mu mishanga yo gutera amashyamba) CYA (ku cyo ari cyo cyose mu biri hejuru) BIGOMBA KUGANIRWAHO (TBD) YEGO (ku biri hejuru byose) Niba ari CYA cyangwa BIGOMBA KUGANIRWAHO, tanga ibisobanuro birambuye hano birimo uburyo ihuza ryazagerwaho cyangwa uburyo buzakoreshwa mu kugena imiterere y'ubushobozi bw'ibikoresho n'ubw'irwanya ry'ihumana kandi wongereho ingaruka zose zishoboka ku mbonerahamwe y'isuzuma ry'ibanze n'isuzuma ry'ingaruka mu gice cya 10.1 10.4. ESS 4. Gahunda yo kubungabunga ubuzima n'umutekano n'imibereho myiza by'imiryango migari Mu gihe cy'ishyirwa mu bikorwa ry'ibikorwa byose by'umushinga, bizaba ari ingenzi gusuzuma ibibazo byinshi y'ubuzima, by'ituze n'iby'umutekano by'imiryango migari, ku buryo amakuru arambuye yihariye ku byago azaganirwaho kandi akagaragazwa birambuye mu gihe cyo kungurana ibitekerezo n'imiryango migari. Ibi byago birimo izamuka ryo kuba hafi y'indwara ziterwa byo gufatwa n'indwara ziterwa n'udukoko, ubwiyongere bushoboka bw'inkongi z'amashyamba, ubwiyongere bushoboka bw'amakimbirane hagati y'abantu n'inyamaswa z'agasozi, hanyuma hamwe n'inyanyagira ry'inkunga y'amafaranga y'amahanga n'amahirwe y'akazi, ibibazo by'ihohoterwa, ikoreshagahato n'ihoza ku nkeke bishingiye ku gitsina (SEAH) bishobora kubaho, cyane cyane bibangamiye abagore n'imiryango migari y'abanyantege nke. Ubutabazi bw'ubutaka (urugero kongera gutera amashamba, kuyatera aho atigeze aba, kuvanaho ibishiha) bishobora guhindura iringaniza ry'urusobe rw'ibinyabuzima mu duce tugamijwe aho imirimo izakorerwa. Iri bangamira, mu mwanya waryo, rishobora kuzamura umubare wa tumwe mu dukoko dutwara indwara, ibyonnyi ndetse/cyangwa ubwoko bw'ubumara bigashyira abatuye ako gace n'abakozi mu byago ku buzima no ku mutekano. Udukoko dutwara indwara ni utunyabuzima dushobora gukwirakwiza indwara zandura mu bantu cyangwa mu nyamaswa. Buri mwaka, hari miliyari irenga y'abanduye na miliyoni irenga y'impfu ku isi biturutse ku ndwara zanduzwa n'udukoko, nka marariya, dengue, schistosomiase, trypanosomiase humaine africaine, leishmaniose, indwara ya Chagas, fievre jaune, encephalite japonaise, l'onchocercose. Utwinshi muri utwo dukoko ni udusimba tunyunyuza amaraso, tukinjiza utunyabuzima
589
1,915
NESA yatangaje igihe amanota y’abarangije amashuri yisumbuye azasohokera. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyamenyesheje abanyeshuri, ababyeyi, abarezi ndetse n’abafatanyabikorwa mu burezi ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka wa 2021/2022 azatangazwa ku wa Kane taliki ya 15 Ukuboza 2022 saa tanu (11:00) z’amanywa.Aya manota yari ategerejwe na benshi azasohoka muri iki cyumweru nyuma y’iminsi abakoze ibizamini bibaza igihe zasohokeraa.NESA ibinyujije kuri Twitter yemeje ko aya manota azasohoka kuwa 15 (...)Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyamenyesheje abanyeshuri, ababyeyi, abarezi ndetse n’abafatanyabikorwa mu burezi ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka wa 2021/2022 azatangazwa ku wa Kane taliki ya 15 Ukuboza 2022 saa tanu (11:00) z’amanywa.Aya manota yari ategerejwe na benshi azasohoka muri iki cyumweru nyuma y’iminsi abakoze ibizamini bibaza igihe zasohokeraa.NESA ibinyujije kuri Twitter yemeje ko aya manota azasohoka kuwa 15 Ukuboza 2022.Umunyeshuri wa mbere mu barangije amashuri yisumbuye (A level) azaba afite amanota 60, ibyo yaba yiga byose (General Education, Professional Education cyangwa TVET), byose byashyizwe ku rwego rungana.Uzaba ashobora guhabwa impamyabumenyi (Certificate) ni ufite nibura amanota 9/60. Ababonye munsi yayo bose bazaba batsinzwe, bakazagirwa inama yo gusibira.
185
570
Umunya-Afurika y’Epfo Dylan Girdlestone niwe wagukanye ‘Tour du Rwanda 2013’. Mu cyiciro cya munani ari nacyo cya nyuma kingana na kilometero 94, abasiganwa bazenguruka ibice bitandukanye by’umugi wa Kigali, Umunya-Algeria Azedine Lagab niwe wabaye uwa mbere ariko ntiyashoboye kwambura umwenda w’umuhondo Girdlestone Dylan wari warizigamiye igihe kinini mu byiciro byabanje. Dylan watangiye kwambara umwenda w’umuhondo nyuma y’icyiciro cya kane ubwo abasiganwa bavaga Musanze bajya i Muhanga, arangije Tour du Rwanda ingana na kilometero 804, akoresheje amasaha 20, iminota 35 n’amasegonda 55. Dylan yakurikiwe n’undi munya Afurika y’Epfo ariko ukinira ikipe ya MTN Qhubeka Meint Jes Louis naho umwanya wa gatatu wegukanwa n’umunya Eritrea Eyob Metkel. Umunyarwanda waje hafi ni Nsengiyumva Jean Bosco wegukanye umwanya wa gatandatu ku rutonde rusange, naho ikipe yitwaye neza kurusha ayandi ni ikipe ya Eritrea ari nayo Eyob Metkel wahembwe nk’umukinnyi wigaragaje cyane ahazamuka, akomokamo. Girdlestone Dylan wari witabiriye ‘Tour du Rwanda’ ku nshuro ya gatatu kuva 2011, yahembwe amadolari 1800, asimbura undi munya Afurika y’Epfo Lil Darren wari watwaye ‘Tour du Rwanda 2012’. Isiganwa ‘Tour du Rwanda’ ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’amakipe 14 harimo atatu y’u Rwanda (Kalisimbi, Akagera na Muhabura). Hari kandi amakipe abiri yaturutse ku mugabane w’Uburayi, imwe yaturutse ku mugabane wa Amerika n’andi umunani yo muri Afurika. Isiganwa Tour du Rwanda ryatangiye mu 1989, ariko rishyirwa ku rutonde rw’amasiganwa mpuzamahanga azwi n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi (UCI) mu mwaka wa 2009, ubu rikaba ryakinwaga ku nshuro yaryo ya gatanu. Muri uwo mwaka wa 2009, ‘Tour du Rwanda’ yegukanywe n’umunya Maroc Adil Jeroul, muri 2010 ryegukanwa n’umunya Eritrea Daniel Teklehaimanot, 2011 ritwarwa n’Umunyamerika Reijnen Kiel, naho 2012 ryegukanwa n’umunya Afurika y’Epfo Lil Darren wasimbuwe na Girdlestone Dylan. Theoneste Nisingizwe
275
744
Polisi yerekanye abakekwaho gucura impushya zibemerera kujya mu Ntara, n’abatekamutwe (Video). Abakekwaho gukoresha inyandiko mpimbano barimo umukomvayeri wa coaster yari itwaye abagenzi bavuye i Kigali bagiye mu Ntara y’Iburasirazuba akoresheje uruhushya rwa Polisi bigaragara ko ari uruhimbano cyangwa rwongeweho inyandiko zitari ziriho. Abakekwaho ubwambuzi bukoresha uburiganya ni uwibaga abantu amafaranga akoresheje amayeri yo kubavunjira akabaha amadolari adahwanye n’amafaranga bamuhaye. Abakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, uri ku isonga ni umukomvayeri w’imodoka yafatiwemo abantu barenga 20 afite uruhushya rwa Polisi yasabye anyuze ku mu mukozi w’Irembo, rwari rugenewe umuntu umwe ariko we akiyongereraho abandi abifashijwemo n’undi mu agent wa Irembo wamusohoreraga impapuro yabanje gushyiraho andi mazina. Komvayeri yemera icyaha, umukozi w’Irembo we akavuga ko yatanze service nk’ibisanzwe atazi ikigamijwe, naho undi mu agent w’Irembo wafashije kongeramo amazina nawe avuga ko yabikoze ari service ahaye uje amugana. Undi weretswe itangazamakuru ni umugabo ukurikiranyweho icyaha cyo kwihesha iby’abandi akoresheje uburiganya, uyu akaba yarafashwe n’ubundi amaze igihe gito avuye muri gereza azira kuvunjira abantu akabaha amadolari adahwanye n’amafaranga bamuhaye. Icyo cyaha na we ubwe yiyemerera, yagikoraga atanga amadolari mashya, yapangaga hamwe, hejuru agashyiraho inote y’amadolari ijana, hagati agapangamo utunote twinshi tw’idolari rimwe, hanyuma munsi akarenzaho indi noti y’ijana. Avuga ko yabikoze umuntu umwe gusa. Nyuma yo guta muri yombi abo bagabo, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera ybwiye abaturage ko bagomba kunyura mu nzira zemewe n’amategeko niba hari serivise bakeneye, bakirinda kunyura mu nzira z’ubusamo kuko zibaviramo gushukwa no gutekerwa imitwe. Hahati aho umuntu uhamwe n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 2 ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5. Naho uhamwe n’icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, ahanisha igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 7, n’ihazabu ya frw atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenga miliyoni 5 cyangwa kimwe muri ibyo bihano. Na none kandi umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika kibanziriza iki. Reba video Polisi yerekana aba bakekwaho ibyaha Umunyamakuru wa Kigali Today @ rutindukanamure
353
1,017
Minisitiri wa Siporo yabwiye Abanyarutsiro ko bakoze siporo imidali yaza iwabo. Muri icyo gikorwa cyabaye tariki 26/09/2014, minisitiri Habineza yagiriye inama Abanyarutsiro yo kubyaza umusaruro imisozi miremire bafite kuko bayitorezamo aha akaba yavugaga abakora siporo yo gusiganwa ku maguru aho yavuze ko kwiruka mu misozi bituma utaruha iyo ugeze ahatari imisozi. Ati “Abanyarutsiro mufite amahirwe kuko mutuye mu misozi, Abanyakenya batwara imidali kuko bitoreza mu misozi namwe rero mushake uburyo iyi misozi yabaha umusaruro”. Minisitiri kandi yanabwiye Abanyarutsiro ko yiteguye kubafasha mu buryo bwose bushoboka mu gihe biyambaje minisiteri ayobora. Ushinzwe siporo ya benshi muri minisiteri y’umuco na siporo, Munyanziza Gervais, yatangarije Kigali Today ko siporo ya benshi ishobora gutuma habonekamo impano zitandukanye ari nayo mpamvu bayita siporo idaheza kuko buri cyiciro cyisangamo. Yanongeyeho kandi ko gukora siporo nk’iyi ituma n’abantu bahura bagasabana bakaba banungurana ibitekerezo bitandukanye nyuma y’akazi kabo ka buri munsi. Umwe mu bari bitabiriye igikorwa cyo gutangiza siporo ya benshi akaba anatuye muri Rutsiro Karangwa yavuze ko bahawe impanuro na minisitiri kandi ko nabo biteguye gukora siporo ku buryo burenze ubwo bayikoragamo. Siporo ya benshi cyangwa siporo idaheza ni gahunda ya minisiteri yo kuyitangiza mu turere twose kugirango Abanyarwanda bagire ubuzima bwiza. Uyu muhango witabiriwe n’ingeri nyinshi aho Minisitiri yari aherekejwe n’abakozi bakora muri minisiteri ayobora, hakaba kandi hari umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Gaspard Byukusenge n’abakozi b’akarere, abanyeshuri biga muri aka karere ndetse n’abandi bantu bakora ibintu bitandukanye yaba abakorera Leta cyangwa bikorera. Mbarushimana Aimable
238
668
Yakobo ahamagaza abahungu be, arababwira ati: “Nimuterane mbabwire ibizababaho mu bihe bizaza. Bana ba Yakobo, nimuterane mwumve, nimutege amatwi so Isiraheli. “Rubeni mpfura yanjye, uri imbaraga zanjye, umwana wo mu busore bwanjye, urusha bene so ishema n'ububasha. Ntuzabona ubutware kuko umeze nk'amazi yarenze inkombe. Wuriye uburiri bwa so urabuhumanya, waryamanye n'inshoreke yanjye. “Simeyoni na Levi ni abavandimwe, intwaro zabo bazikoresha iby'urugomo. Sinzifatanya na bo mu bugambanyi bwabo, sinzashyigikira amateraniro yabo. Bararakaye bica abantu, bagize urugomo batema ibitsi by'amapfizi. Havumwe uburakari bwabo bukaze! Havumwe umujinya wabo urimbura! Nzabatatanyiriza muri bene wabo, nzabanyanyagiza hirya no hino muri Isiraheli. “Yuda, abavandimwe bawe bazagusingiza, bene so bazunama imbere yawe, uzanesha abanzi bawe. Yuda ameze nk'icyana cy'intare, umwana wanjye icyo afashe ntikimucika! Aryama nk'intare ihaze, uwamushotōra yabona ishyano! Ingoma y'ubwami izahora kwa Yuda, abazamukomokaho bazahorana inkoni y'ubutegetsi, bazayihorana kugeza igihe Nyirayo azazira , ni we amahanga azumvira. Azagira imizabibu myinshi, ntazatinya no kuyizirikaho indogobe ye. Divayi ni yo azameshesha imyambaro ye, azameshesha ikanzu ye umutobe w'imizabibu. Amaso ye arijimye kurusha divayi, amenyo ye arera kurusha amata. “Zabuloni azatura hafi y'inyanja, amato azomokera mu byambu bye, imipaka y'intara ye izagarukira i Sidoni. “Isakari ameze nk'indogobe y'inyambaraga, iryamye hagati y'imitwaro ibiri ihetse! Yabonye ahantu heza ho kuruhukira, yabonye igihugu cyiza. Yiyemeje guheka imitwaro, yiyemeje no gukora imirimo y'agahato. “Dani azarengera ab'umuryango we, bazamera nk'indi miryango ya Isiraheli. Dani azamera nk'inzoka iri mu muhanda, azamera nk'impiri iri mu nzira iruma igitsi cy'ifarasi, uwo ihetse azacuranguka. “Uhoraho, niringiye agakiza kawe! “Gadi azaterwa n'abambuzi, ariko na we azihagararaho abameneshe. “Ashēri azagira imirima irumbuka, azagaburira umwami ibyokurya byiza. “Nafutali ameze nk'impara y'ingore ijya aho ishatse, izabyara ibyana biteye ubwuzu. “Yozefu ameze nk'igiti kirumbuka, ameze nk'igiti cyatewe hafi y'isōko, amashami yacyo arenga urukuta. Abanzi baramuteye, bamurashe imyambi y'urufaya. Ariko umuheto we ntiwabangūtse, amaboko ye ntiyatentebutse. Yafashijwe n'Imana Nyirubutwari ya Yakobo, yafashijwe n'Umushumba ari we Rutare rwa Isiraheli. Imana ya so izajya igufasha, Nyirububasha azaguha umugisha, azakuvubira imvura, azakuvuburira n'amasōko y'amazi, azaguha kubyara no guheka. Ndakwifuriza imigisha iruta uburumbuke bwo mu misozi ya kera, iruta ibyiza byo ku dusozi twahozeho. Iyo migisha yose nihabwe Yozefu, nihabwe Yozefu umutware w'abavandimwe be. “Benyamini ameze nk'isega y'inkazi, mu gitondo irya icyo yishe, nimugoroba igabanya iminyago.” Ibyo ni byo Yakobo yabwiye abahungu be abasezeraho, buri wese abwirwa ibimukwiriye. Abo ni bo bakomotsweho n'imiryango cumi n'ibiri ya Isiraheli. Nuko Yakobo yihanangiriza abahungu be ati: “Nimara gupfa, muzanshyingure hamwe n'ababyeyi banjye, mu buvumo buri mu murima wahoze ari uwa Efuroni w'Umuheti. Uwo murima uri i Makipela, aherekeye i Mamure mu gihugu cya Kanāni. Aburahamu yawuguze na Efuroni, kugira ngo ube irimbi ry'umuryango we. Aho ni ho bashyinguye Aburahamu n'umugore we Sara, na Izaki n'umugore we Rebeka, nanjye ni ho nashyinguye Leya. Uwo murima n'ubuvumo buwurimo sogokuru yabiguze n'Abaheti.” Yakobo amaze kwihanangiriza atyo abahungu be, yongera kuryama maze arapfa.
459
1,423
Ibintu byihariye byabaye mu mateka y’u Rwanda. KU ITARIKI YA 28 UGUSHYINGO 2014—Urukiko rw’akarere ka Karongi rwemeje ko kwanga kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu atari agasuzuguro SOMA IYI NKURU Mu mwaka 2004—Abahamya ba Yehova barenga 100 bafunzwe bazira kutivanga muri politike KU ITARIKI YA 13 UKUBOZA 2002—Guverinoma nshya nayo yemeye uburenganzira bwo gukorera Imana, Abahamya ba Yehova bari barahawe Muri MATA 1994—Ni bwo jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye. Yahitanye abarenga miliyoni harimo n’Abahamya ba Yehova bagera kuri 400 KU ITARIKI YA 13 MATA 1992—Abahamya ba Yehova bahawe ubuzimagatozi bwo gukorera Imana mu mudendezo MU KWAKIRA 1990—FPR-Inkotanyi yagabye igitero mu Majyaruguru y’u Rwanda, iturutse muri Uganda Muri GASHYANTARE 1982—Leta yahagaritse ibikorwa by’Abahamya ba Yehova MURI WERURWE 1970—Ni bwo umurimo wo kubwiriza w’Abahamya ba Yehova watangiye mu Rwanda
124
371
Fumani Shilubana. Fumani N Shilubana (yavutse 22 Werurwe 1980), ni umukinnyi wa firime muri Afrika yepfo umuyobozi na producer . Azwi cyane kubera uruhare muri firime zizwi cyane Zama Zama, Father`s War na "Kalushi: Inkuru ya Salomo Mahlangu" . Uwashinze PadiriFigureZA, Fondasiyo ishaka kwinjiza umuntu mu muryango na Chairman wa Midrand Heat Basketball Club. Ubuzima bwo hambere. Yavutse ku ya 22 Werurwe 1980 mu mudugudu muto Shiluvana, Tzaneen, Limpopo, Afurika y'Epfo. Se Clifford Shilubana yari umuyobozi w'ishuri mu ishuri ribanza rya Mlungisi na nyina Nsatimuni Mundhlovu akaba umunya Mozambike / Afurika y'Epfo yari umuforomo mu Ibitaro bya Shiluvana. Afite bashiki be babiri: Labani Mgimeti na Kumani Shilubana na musaza we Tebogo Maake. Ubuzima bwite. Ku ya 31 Ukwakira 2016 mu Mudugudu wa Joppie yishyuye lovola ku mugore we ubu naho muri 2017 Ukuboza 22 we na Nomathemba Olivia Ngobeni bakoze ibirori byihariye kuri African Pride Mount Grace i Magaliesburg . Ni se w'umuhungu umwe, Vulani n'umukobwa umwe Nganakati-Nsuku. Shilubana yize mu 1998 muri Mathews Phosa College Mpumalanga, yiyandikisha muri kaminuza ya Venda mu 1999 yiga Impamyabumenyi ya siyansi (BSc) mu buhinzi atarangije maze mu 2000 yiyandikisha mu by'inganda muri kaminuza ya Tekinoroji ya Tshwane. ntibyakunze kandi igihe yashakaga gukurikirana imideli mu Butaliyani, na we ntiyagiye nyuma yo kwiyandikisha muri gahunda yo kuvuga no gukina amakinamico muri Leta ya Afurika y'Epfo abifashijwemo n'umwanditsi Mpumelelo Paul Grootboom. Yatangiye gukina Basketball afite imyaka 15, yamenye iby'umukino nyuma yuko nyina amuguriye igitabo cy’amategeko ya Basketball, ku myaka 19 yitabira ibizamini bya Basketball muri kaminuza ya Limpopo maze atoranyirizwa guhagararira Intara ya Limpopo mu ikipe nkuru y’abagabo muri SASSU imikino mu marushanwa ngarukamwaka muri Cape Town . Umwuga. Azwi cyane kubera uruhare rwe nka producer numukinnyi muri telenovela "Giyani: Igihugu cyamaraso" . Muri uruhererekane, yakinnye 'Vukosi Moyo'. Nyuma yo gusoza urukurikirane, yagaragaye muri serie "Mafanato yakoze" kandi ayobora. Yakinnye kandi muri serivise zizwi cyane: "Soul City", "Generations" and "Isidingo" . Mubisanzwe avuga muri Xitsonga kuri tereviziyo, arirwo rurimi rwe kavukire. Yakinnye uruhare ruzwi cyane 'Detective Dabula' ku isabune ya SABC3 "Isidingo" . Shilubana yerekanwe bwa mbere na Khomelela, film yakoze kandi bafatanya kwandika nayo yakoze. Uyu mushinga wari mubutumwa bwe bwo kubona film za Xitsonga kumurongo munini. Yakusanyije amafaranga 40 000 ya firime kandi yarashe 95% ya firime ahitwa Hlovani River Lodge naho ayandi mumujyi wa Nkowankowa . Filime yerekanwe kuri Hall Hall ya Nkowankowa. Shitshembiso Mabasa, Fumani N. Shilubana, hamwe naTeleti Khosa, batunze Xiculu Multimedia, isosiyete ikora itangazamakuru ryirabura 100% yashinzwe mu Kuboza 2019. Igikorwa cyibanze cya Xiculu nugukora no gukwirakwiza ibirimo Xitsonga kandi basohoye urukurikirane rwa Mafanato kuri Showmax, KubaTsongaInSA. doccie seriveri yerekana ibyasangiwe na Vatsonga muri republika ya afurika yepfo, Minkoka Mimbirhi,Umunsi hamwe na Tsonga Legend kuvuga show, Nyambondzwani filimi ngufi, Sivara series na COVID-19 Xitsonga rushinge mu bufatanyeXitsonga.org bose mu 2020. Ibihembo. Shilubana yatowe mu 2005 mu bihembo bya Naledi Theatre Awards kubera uruhare rwiza rushyigikirana "Inkuru zo mu mujyi". Ku cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2006, umuhango wuzuye inyenyeri wabereye muri kaminuza ya Johannesburg. Mu mwaka wa 2010 yahawe Igihembo cya Mama Beka kubera kuzamura ubwoko bwe n’ururimi Xitsonga ku bitangazamakuru bisanzwe. Yatorewe igihembo cye cya mbere cyo gukina igihembo cyumukinnyi mwiza wumuhanga wurukundo muri Ibihembo bya FAME 2016.
519
1,432
Abanyamuryango ba Equity Bank barasaba ko ifungura ishami ryayo mu Gakenke. Bamwe mu banyamuryango batangaza ko bakeneye ishami ry’iyo banki mu mujyi wa Gakenke kuko ishami ryo mu mujyi wa Musanze riri kure ku buryo batabasha kubona serivise zayo uko babwifuza. Francis Nayebare, umukozi wa Equity Bank atangaza ko ishami rya Equity Bank mu karere ka Gakenke ritazafungurwa vuba kuko bisaba ibintu byinshi kandi bitandukanye. Nayebare asobanura ko banki ifite gahunda yo kwegereza serivise zayo abakiriya, ifungura mu gihe cya vuba ‘point of sales’ na mobile banking bizafasha abanyamuryango babo kubitsa no kubikuza. Nyuma yo gufungura konti kuwa gatanu tariki 01/06/2012, Jean d’Amour Habumuremyi avuga ko gukorana na Equity Bank bizamufasha gutera imbere kuko ateganya gusaba inguzanyo zo gushora ku kazi asanzwe akora ko gutaka mu bukwe. Habumuremyi asaba ko serivisi nziza yijejwe mu magambo yazaba no mu bikorwa. Nshimiyimana Leonard
141
333
Kwibuka 30: Yabambwe ku giti n’uwari umuturanyi i Nyamasheke. Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranywe ubugome budasanzwe, butakorerwaga abantu bakuze gusa ahubwo bwageraga no ku bakiri bato kuva ku bakiri mu nda kugeza ku bitambambuga. Ku myaka 11 gusa Uwambaje Véronique, yahuye n’akaga kakorerwaga abagome n’abagambanyi mu Isi ya kera, ubwo yabambwaga ku giti atazi icyo azira. Uwambaje yavukiye mu yahoze ari Selire ya Rwabisindu, Segiteri Butimbo, Komini Rwamatamu, Perefegitura ya Kibuye, ubu ni mu Kagari ka Gitwa, Umurenge wa Gihombo, Akarere ka Nyamasheke. Mu buhamya bwe nk’uko yabuhaye Imvaho Nshya, yavuze ko aterwa intimba idashira no kuba yaragiriwe nabi n’abari abaturanyi b’iwabo, bakamwicira ababyeyi n’abandi bo mu muryango, akabambwa ku giti Kinini cyari kuri Santere y’ubucuruzi ya Nyagahinga hafi y’iwabo. Yavuze uko yamanitsweho ibiganza, aterwaho umusumari munini bawukuye mu biti byari ku nzu z’Abatutsi bari basahuye. Jenoside yakorewe Abatutsi Uwambaje Véronique bahimbaga Rujanga yiga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza. Yakorewe ubwo n’abari bamaze kwica abana batanu mu munani bavukana n’abandi icyenda bo mu muryango we mugari. Mu gitondo cyo ku wa 7 Mata, inkuru yabaye kimomo ko Perezida Habyarimana yapfuye, buri Mututsi wese n’uwari uri mu nda ya nyina yiswe ko yamwishe. Batangiye gutwikirwa, gusahurwa, gusenyerwa no kwicwa, uwo bahungiyeho wese akabona yabaye undi wundi. Ati: “Twabonaga byarangiye. Interahamwe zidufata zikatujyana, bamwe zikabica bafata abana b’abakobwa ku ngufu, barangiza bakabica rubi bigamba ko inka zacu bazigabanye tubyumva. Dushorerwa n’Interahamwe kuva i Bwerankori kugera i Nyagahinga, aho nasanze icyobo kinini bajugunyagamo abo bishe.” Avuga ko yabuze aho yerekera ajya ku witwa Yoramu se yari yarahaye inka, ntiyagira icyo amumarira, ajya  ku witwa Hezekiya, amugira umukozi we wo mu rugo. Ahamaze iminsi yashyiriwe Interahamwe yitwaga Nzitonda yayoboraga izindi, uwo itanze apfa, uwo ivuze ngo abeho ntiyicwe uwo munsi.   Kwa Nzitonda yicaga yahasanze mukuru we, bahabana bombi bakora akazi ko mu rugo ngo barebe ko babaho, bagorwa n’ubuzima bugoye babayemo kugeza ubwo we yatwawe n’indi nterahamwe yitwa Ntihemuka iwe akahasanga  undi mukobwa w’umututsikazi witwaga Mado. Yabatotezaga ababwira ko abica buri gihe cyose atashye kandi bamukorera imirimo yose y’uburetwa yabakoreshaga. Mado wakorerwaga ihohoterwa ndengakamere kubera ko yari mukuru yakorewe iyicarubozo, yaracunze aratoroka biba itandaro y’akaga gashishana Uwambaje yahune na ko ubwo yabambwaga ashinjwa kumutorokesha. Ati: “Sinari nzi ko hari umuntu muzima watinyuka kubamba undi, ariko byambayeho ndeba. Ntihemuka yanjyanye kuri icyo giti kinini cyari kuri santere y’ubucuruzi ya Nyagahinga, ambwira ko nintavuga aho nacikishirije Mado, ambambaho  ku karubanda bose babireba. Anatangira kumbaza ukuntu Papa yakoranaga n’Inyenzi, aho yashyize imbunda yari afite n’ibindi ntazi.” Yatewe umusumari mu biganza uhinguranya mu giti Ntihemuka yamujyanye kuri icyo giti bitaga ‘Mbuzukongira’ cyari cyonyine ku gasi, amwegekaho amubwira kuzamura amaboko arayazamura ayafatisha ku giti. Ati: “Yafashe umusumari uri mu giti basaga mu byo bari bakuye ku nzu basenye ari ko ankubita za ferabeto mu mutwe, ku maguru n’ahandi. Afata inyundo, agerekeranya ibiganza  byanjye byombi n’umusumari wuzuye umugese arantera uhinguka mu giti abana n’abakuru bashungera, ankubitiraho ibibatira by’imihoro,anyica urubozo maraho isaha irenga.” Ntihemuka yagiye gushaka umusumari atera mu birenge, asanga ihari yose ni mito, abura umunini uri buhinguranye ibirenge n’igiti. Akiri aho bamwe bavugije  induru bamusabira gukurwaho, haza Interahamwe y’i Nyagahinga yitwaga Bisenge ivuga ko bamukura ku giti cyayo. Ntihemuka yafashe umuhoro akura umusumari ku giti, ariko  Uwambaje awugumana mu biganza arawungendana aho bamubunzaga hose, ibirenge babikubise bihagije, atabasha kugenda, ariko yabaye nk’ikinya ntacyo acyumva. Ati: “Ntihemuka yansubiranye iwe mu rugo, bazana ibiryo ambwira ku birya ngo nagiye mbiroze. Ngo nimbirye mbikuremo uburozi nabishyizemo. Sinashoboraga kurya birananira, ari ko nkubitwa inkoni zitavaho.” Uwambaje avuga ko yagaruwe kuri cya giti ku mugoroba, batumaho umuhoro ngo bamwice, nubwo atashoboraga kugenda, abacunga ku jisho yishyiramo akanyabugabo ariruka arabacika. Igitero kiramukurikira yinjira mu gikoni cy’umuntu umugore   waho amukuramo ya Nterahamwe Ntihemuka, imufata ijosi nk’inkoko igenda irigonyoza. Imufatiyeho umupanga, imubwira ko igihe yabaruhirije noneho atarara. Avuga ko yagiye kumutema umusaza witwaga Jeredi wabirebaga yamubwiye kumureka na we amuhirika mu bant una bo baramwitaza bamwitura. Interahamwe yitwa Bisenge, nay o yaramufashe ngo ajye abakorera akazi ko mu rugo, ahasanga abandi bana babiri, barimo Nyirarukundo Dorcas wari waratemwe ijosi ryenda kuvaho, n’uwitwa Devota. Bisenge yajyaga abatuma kuvoma, Nyirarukundo batemye ijosi adashoboye kwikorera na Uwambaje bateye umusumari mu biganza adashoboye gufata. Bbahabaye igihe kinini muri ubwo buzima kugeza ubwo Abafaransa baje we bakamujyana mu Bisesero n’abandi bana bari bagiye batoragura. Byarangiye ajyanywe mu kigo cy’imfubyi i Gitarama, izo nterahamwe zaratangiye  guhunga. Ahava ajya i Kigali ku wo mu muryango we wari wararokotse, ubuzima butangira kugaruka butyo. Ku bw’amahirwe na ba bakobwa babiri babanaga kwa Bisenge yasize yuriye imodoka y’Abafaransa yaje gusanga barabayeho barongera barabonana. Ati: “Hejuru y’ibyo byose twahuye na byo ubuzima bwarakomeje, narize nkorera Iguhugu. Ndi umurezi muri GS Kimironko ya 2 mu Karere ka Gasabo. Nkurikije ibyo nakorewe sinaniyumvishaga ko nzashaka nkabyara, ariko ubu mfite umugabo n’abana bane. Mfite  icyiciro cya 3 cya kaminuza mu burezi nkirangije vuba. Ndi umurezi utavangura nk’abo kuri Leta mbi batuvanguraga.” Yunzemo ati: “Ndashima Imana yatuzaniye Paul Kagame akadutabara, agahagarika Jenoside, akadusubiza ubuzima, Abanyarwanda bakongera kubana mu mahoro azira intugunda nk’izo twabayemo igihe kirekire.” Avuga ko muri izo nterahamwe zose, iyitwa Bisenge yakatiwe burundu n’inkiko, izindi zatorongereye mu mashyamba ya Congo. Gasasira Marcel, Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyamasheke, ashima abarokotse uburyo barenga ibyo byose byababayeho bakiyubaka, bakanaharanira imibanire myiza n’abandi barimo n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.
835
2,519
Gisagara: Uwayoboraga Koperative Coproriz-Nyiramageni aravugwaho kuyihombya. Nk’uko bamwe muri abo banyamuryango baganiriye na Kigali Today babivuga, ngo bamenye ko hari imyenda bamwe muri bo bagiye bafatirwa, bakanayishyura, ariko kuri ubu ngo bakaba babarwa nka ba bihemu muri COOPEC Impamba ikorana na koperative yabo kandi na bo babitsamo, bityo bagatekereza ko ayo mafaranga yanyerejwe. Kuri bo kandi ngo nta wundi wabibazwa uretse Perezida Vincent Nsabiyeze wari ubahagarariye kuko yayoboraga koperative nk’uyobora iwe mu rugo, akaba atafatiraga ibyemezo hamwe n’abo bayoborana. Bagira bati “Yatangiye abwira abanyamuryango nabi aho kubakira neza nk’ubahagarariye, birangira afashe bamwe akajya abatonesha, abandi bashaka kuvuga ibigaragara akajya abirukana, asigaza abo ayobora bakemera.” Abandi bati “Ni ho yahereye atangira gukora ibyo ashaka, akajya muri koperative akaguza amafaranga agakoreshwa ibitarateganyijwe, atugurira n’imodoka ishaje nyamara twebwe twarashakaga inshyashya.” Bitangira kuvugwa ko iyi koperative yahombye, byaturutse ku mafaranga abarirwa muri Miliyoni 182 bafitemo umwenda muri COOPEC Impamba, ariko igenzura ry’ibanze ngo ryasanze hari miliyoni 100 zafashwemo imyenda n’abaturage ku buryo hategerejwe ko umuceri bejeje ugurishwa, bakishyura. Hari na miliyoni 82 igenzura rigomba kugenzura neza aho yaba yaragiye. Nsabiyeze ariko we avuga ko nta mafaranga yanyereje. Agira ati “Twatse inguzanyo muri banki tuguriramo abanyamuryango ifumbire tugura n’ibikoresho bimwe na bimwe bari bakeneye mu ngo nka za matelas, hanyuma haza umwuzure igishanga cyose kirarengerwa. Inguzanyo banki yakomeje kuzibarira inyungu zisanzwe n’iz’ubukererwe, ariko ba bahinzi kubera ko ntacyo basaruye, turabareka ngo bajye bishyura buke bukeya.” Akomeza agira ati “Inguzanyo zakomeje kuzamuka, zigera muri miliyoni 80 nyamara zarabarirwaga muri 40. Ni icyo kibazo cyabaye, naho ibyo kuvuga gutwara amafaranga, si ibintu biba byoroshye kuko utabibonera inyandiko zibisobanura.” Ku rundi ruhande ariko, Jean Claude Rugerinyange, Perezida watowe nyuma y’ihagarikwa rya Nsabiyeze, avuga ko n’ubwo igenzura ritararangira, bigenda bigaragara ko imyenda avuga abaturage batishyuye ari ukubabeshyera, kuko ngo urebye 75% yishyuwe n’ubwo itagejejwe muri banki. Akomeza agira ati “Twasanze hari n’amazina afite inguzanyo muri banki yitirirwa abanyamuryango, ariko wayashakisha mu matsinda byavugwaga ko arimo ukayabura.” Mu gihe abahinzi bategereje ko hashyirwaho ibiciro by’umuceri hanyuma bakishyurwa, bahangayikishijwe n’igitekerezo cy’uko bashobora kutazishyurwa amafaranga yabo, akajya kwishyura iriya myenda. Icyakora Faustin Uwajyiwabo, Perezida w’impuzamakoperative UCORIBU ari na yo koperative Coproriz-Nyiramageni ibarizwamo, avuga ko icyemezo cy’uko abanyamuryango bakwishyura cyafatwa ari uko bigaragaye ko umwenda koperative irimo nta we wagiye mu mufuka, ahubwo wifashishijwe mu bikorwa bya koperative, n’ubwo abanyamuryango bo bavuga ko nta kidasanzwe cyakozwe. Agira ati “Biramutse bigaragaye ko amafaranga nta wayanyereje, bizagaruka ku banyamuryango.” Aba banyamuryango ariko bo bavuga ko baba barengana, bakanifuza ko byaryozwa Perezida wayoboye nabi, cyane ko banakeka ko hari ibyo yanyereje bahereye ku mitungo yagiye yigwizaho mu myaka irindwi yose yamaze abayobora. Usanga bagira bati “Yamaze kuba Perezida yigwizaho imitungo. Amafaranga arayafite biragaragara. Yubatse amazu, agura amasambu, agura n’imodoka, ariko twumvise ko yo itamwanditseho ngo yanditse ku mwana we.” Jean Damascène Hamisi uhagarariye ikigo gishinzwe amakoperative (RCA) mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko ibi bivugwa muri Coproriz-Nyiramageni babimenye bagashyiraho abagenzuzi bagaragaje ko habayeho inyerezwa ry’umutungo wa koperative, babishyikiriza RIB maze uwari perezida ndetse n’uwo yari yasimbuye bagafungwa, ariko umubaruramari (comptable) we akaburirwa irengero. Hari muri Mata 2023. Nyuma yaho abari bafunzwe barafunguwe kugira ngo bakomeze gukurikiranwa bari hanze, hanyuma uwari Perezida asubira kuyobora koperative, ariko aho RCA ibimenyeye bamukuraho banafasha koperative gutora umushyashya. Kuri ubu ubugenzuzi burakomeje kandi ibizavamo ni byo bizafasha RCA kumenya uko ikomeza gukurikirana iki kibazo. Hagati aho, mu rwego rwo kwirinda ko amakosa nk’ayabonetse muri Coproriz-Nyiramageni yasubira cyangwa akaba yaba n’ahandi, RCA yahuguye abayobozi b’amakoperative bose bibumbiye muri UCORIBU. Umunyamakuru @ JoyeuseC
569
1,719
Basketball: Ngandu Bienvenu yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri uyu mwaka. Ngandu wigaragaje cyane muri uyu mwaka haba mu gutsinda amanota ndetse no kugarira, akanafasha ikipe ye ya Espoir BBC kwegukana ibikombe bibiri icya shampiyona n’icya Playoff, yafashe igihembo cyari cyaratwawe umwaka ushize na mugenzi we Mugabe Aristide bakinana muri Espoir. Buzangu Mike wa Kigali Basketball Club, wigaragaje cyane mu gutsinda amanota menshi, nk’uko byagenze umwaka ushize, yongeye guhembwa nk’umukinnyi watsinze amanota menshi kurusha abandi muri shampiyona y’uyu mwaka kuko yatsinze amanota 294 wenyine. Hanahembwe kandi umukinnyi ukiri muto kandi wagaragaje gutera imbere cyane, icyo gihembo mu bagabo cyahawe umukinnyi Kubwimana Ali wa KBC. Mu rwego rw’abagore, Nzaramba Cécile ukinira ikipe ya RAPP niwe wegukanye igihembo cy’umukobwa wahize abandi mu buhanga mu Rwanda muri uyu mwaka (MVP 2013), anahabwa igihembo cy’umukinnyi watsinze amanota menshi kuko we wenyine yatsinze amanota 249. Mu bagore kandi, umukinnyi wahawe igihembo cy’uwitwaye neza kandi akiri muto ndetse akagaragaza gutera imbere cyane ni Micomyiza Rosine ‘Cissé’ ukinira RAPP. Bahufite John utoza Espoir BBC wayihesheje ibikombe bibiri; icya shampiyona n’icya Playoff, yahawe igihembo cy’umutoza w’umwaka, kimwe na Mbazumutima Charles wahejeje APR BBC ibyo bikombe byombi mu bagore ahabwa igihembo cy’umutoza w’umwaka muri shampiyona y’abagore. Rutagarama Fidèle, umuyobozi wa Espoir BBC yahawe igihembo cy’umuyobozi w’ikipe mwiza (witaye cyane ku ikipe ye), Nsengiyumva Cidiq agirwa umunyamakuru mwiza wakurikiranye cyane Basketball uyu mwaka, naho ikipe ya Rusizi na RAPP zihabwa igihembo cy’amakipe yagize ubworoherane mu kibuga (fair play) mu bagabo no mu bagore. Ibyo bihembo byatanzwe nyuma y’umukino wahuje abakinnyi b’abahanga kurusha abandi muri mukino wa Basetball mu Rwanda (All Stars Game, warangiye ikipe yari yiswe ‘B’ yatojwe na Kalima Cyrille itsinze amanota 74-68 iyari yiswe ‘A’ yatozwaga na Bahufite John. Theoneste Nisingizwe
283
782